Categories
Tobiti

Tobiti 12

Rafayeli abīmenyesha

1 Ibirori by’ubukwe birangiye, Tobiti ahamagara umuhungu we Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, reba uko uhemba uriya mugabo waguherekeje, kandi ugire n’icyo umurengerezaho.”

2 Tobiya aramusubiza ati: “Ese rwose data, ubu namuhemba ibingana iki? N’iyo namuha icya kabiri cy’ibyo twazanye nta cyo byaba bintubijeho.

3 Dore yangaruye amahoro kandi yankirije umugore, yamfashije kuzana za feza kandi araguhumura. None se ibyo byose nabimuhembera ibingana iki?”

4 Tobiti aramubwira ati: “Mwana wanjye, icya kabiri cy’ibyo mwazanye byose aragikwiye koko!”

5 Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati: “Akira icya kabiri cy’ibyo twazanye byose bibe igihembo cyawe, maze ugende amahoro.”

6 Nuko Rafayeli abajyana bombi ahiherereye arababwira ati: “Nimusingize Imana kandi muyamamaze mu bantu bose, kubera ibyiza byose yabakoreye. Nimusingize izina ryayo kandi muriririmbe. Mujye mumenyesha abantu bose ibikorwa byayo nk’uko bikwiye, kandi ntimugahweme kuyamamaza.

7 Ni byiza kutamena ibanga ry’umwami, nyamara ni ngombwa kwamamaza ibikorwa by’Imana no kubitangaza nk’uko bikwiye.

“Nimwihatira gukora ibyiza, nta kibi kizabahangara.

8 Ni byiza gusenga by’ukuri no gufasha abakene, aho kuba umukire uriganya. Ni byiza gufasha abakene, aho kurundanya izahabu.

9 Imfashanyo igobotora umuntu mu rupfu kandi ikamukiza icyaha cyose. Abafasha abakene bazagira ubuzima burambye,

10 naho abakora icyaha kandi bakarenganya abandi, baba biyānga.

11 “Ubu ngubu ngiye kubabwira ukuri kose nta cyo mbahishe. Nababwiye ko ari byiza kutamena ibanga ry’umwami, kandi ko ibikorwa by’Imana bikwiye kwamamazwa hose.

12 Rafayeli abwira Tobiti ati: ‘Igihe wowe na Sara mwasengaga, ni jye washyikirije Nyagasani ibyo mwasabaga. Ndetse n’igihe wahambaga abapfu ni ko nabigenzaga.

13 N’igihe utashidikanyije kugenda utariye ukajya guhamba wa mupfu, ni bwo Imana yanyohereje kugira ngo nkugerageze,

14 kandi yaranyohereje ngo mbakize wowe na Sara umukazana wawe.’

15 Ni jye Rafayeli, umwe muri ba bamarayika barindwibahora imbere ya Nyagasani, bakamwegera aho ari mu ikuzo rye.”

16 Nuko Tobiti na Tobiya barakangarana, bikubita hasi bubamye maze bashya ubwoba.

17 Ariko Rafayeli arababwira ati: “Mwigira ubwoba! Nimugire amahoro kandi musingize Imana ubuziraherezo.

18 Kuba ndi kumwe namwe si ku bushake bwanjye, ahubwo ni Imana ubwayo yabyishakiye. Ni Yo mugomba gusingiza no kuririmba iteka.

19 Muratekereza ko mwambonye ndya nyamara si ko biri, ahubwo mwari mumeze nk’abari mu nzozi.

20 Igihe mukiri ku isi mugomba gusingiza Nyagasani Imana, mukamushima. Ubu nsubiye ku Uwanyohereje, namwe muzandike ibyababayeho byose.” Nuko arazamuka,

21 bunamutse ntibongera kumubona.

22 Hanyuma batangira gusingiza Imana barayiririmba, bayishima kubera ibikorwa bikomeye yabakoreye: umumarayika w’Imana yari yababonekeye.

Categories
Tobiti

Tobiti 13

Indirimbo ya Tobiti

1 Nuko Tobiti aravuga ati:

2 “Nihasingizwe Imana ihoraho iteka!

Ingoma yayo nisingizwe!

Ni yo ihana kandi ikababarira,

ni yo yica kandi igakiza,

nta muntu wayīgobotora.

3 Mwa Bisiraheli mwe, nimuyamamaze mu mahanga,

nimuyamamarize mu mahanga aho yabatatanyirije.

4 Aho ni ho yaberekeye ubuhangange bwayo,

nimuyisingirize imbere y’ibyaremwe byose.

Koko ni Nyagasani Imana yacu,

ni Data ubuziraherezo.

5 Nubwo yabahaniye ibibi mwakoze izabababarira mwese,

izabakoranya ibakure mu mahanga yose mwatataniyemo.

6 Nimuyigarukira mubikuye ku mutima,

nimwiyemeza kuyibera intungane,

izabagarukira ibiteho.

7 Nimuzirikane ibyiza yabakoreye muyisingize,

nimurangurure muhimbaze Nyagasani wuje ubutabera,

nimukuze Umwami w’ibihe byose.

8 “Ndamuhimbariza mu gihugu najyanywe ho umunyago,

ndarata imbaraga ze n’ubuhangange bwe mu gihugu cy’abanyabyaha.

Mwa banyabyaha mwe, nimumugarukire mukurikize ubutabera,

bityo azabagarukira abababarire.

9 Ndahimbaza Imana yanjye,

ndishimira Umwami nyir’ijuru.

10 Abantu bose nibamamaze ubuhangange bwe,

nibamusingirize muri Yeruzalemu.

Yeruzalemu we, wowe murwa uzira inenge,

Imana yaraguhannye kubera ibyaha by’abantu bawe,

nyamara izagirira imbabazi abakora ibitunganye.

11 Himbaza Nyagasani uko bikwiye,

usingize Umwami w’ibihe byose,

bityo Ingoro ye izongera yubakwe iwawe mu byishimo.

12 Nyagasani azahumuriza abawe bose bajyanywe ho iminyago,

azita ku bantu bawe bari mu kaga,

azita no ku bisekuruza bizakurikiraho.

13 “Yeruzalemu we, umucyo wawe uzamurikira isi yose,

amahanga menshi azakugana aturutse iyo gihera,

abantu bawe bazaza guhimbaza Nyagasani Imana yawe,

bazazanira amaturo Umwami nyir’ijuru.

Ibisekuruza byose bizaririmba indirimbo z’ibyishimo,

izina ryawe rizahoraho nk’umurwa Imana yatoranyije.

14 “Nihavumwe abagutera ubwoba bose,

nihavumwe abarimbura inkuta zawe bakagusenya,

nihavumwe abasenya iminara yawe bakagutwikira amazu,

nyamara abakubaha bose nibahorane umugisha.

15 Ishime unezerwe Yeruzalemu ku bw’intungane zawe,

bazakorana baturutse aho bajyanywe ho iminyago,

bazahimbaza Nyagasani w’ibihe byose.

Hahirwa abagukunda bakishimira amahoro yawe.

16 Hahirwa abantu bose bababazwa n’ibyago byawe,

muzanezeranwa mwishimane iteka ryose,

bazasenderezwa ibyishimo byo kubona ikuzo ryawe.

Koko nsingiza Nyagasani Umwami ukomeye,

17 Yeruzalemu izongera kubakwa,

izaba Ingoro ye iteka ryose.

Mbega ukuntu nzanezerwa!

Nzanezerwa abana banjye nibabona ikuzo rya Yeruzalemu,

nzanezerwa nibasingiza Umwami nyir’ijuru!

Amarembo ya Yeruzalemu azubakwa,

azubakishwa safiro na emerodi,

inkuta zayo zose zizatakwaho amabuye y’agaciro.

Iminara yayo izubakishwa izahabu,

ibigo ntamenwa byayo bizubakishwa izahabu inoze,

imihanda izasaswamo amasaro n’amabuye ya Ofiri.

18 Amarembo ya Yeruzalemu azasābwa n’indirimbo z’ibyishimo,

mu mazu yaho yose bazaririmba bati:

‘Nihasingizwe Imana ya Isiraheli!’

Yeruzalemu we, abantu bawe bazasingiza Imana,

bazasingiza izina ryayo riziranenge iteka ryose.”

Categories
Tobiti

Tobiti 14

1 Nguko uko Tobiti yashoje indirimbo ye yo gushimira.

Inama Tobiti yatanze mu minsi ye ya nyuma

2 Tobiti yabaye impumyi amaze imyaka mirongo itandatu n’ibiri, nyamara amaze guhumuka yabayeho mu mudendezo, yongera gufasha abakene kandi akomeza gusingiza Imana no kwamamaza ubuhangange bwayo. Tobiti yashaje neza apfa afite imyaka ijana na cumi n’ibiri, ashyingurwa mu cyubahiro i Ninive.

3 Tobiti ari bugufi bwo gupfa, ahamagara umuhungu we Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, jyana abana bawe

4 wihute ujye mu Bumedi, kuko ibyo Imana yabwiye umuhanuzi Nahumu byerekeye Ninive bigiye gusohozwa.Koko rero ibyo abahanuzi ba Isiraheli boherejwe n’Imana bavuze kuri Ashūru na Ninive byose bizasohozwa. Igihe nikigera byose bizasohozwa, nta na kimwe kizasigara mu byavuzwe. Mu Bumedi hazaba hari umutekano kurusha muri Ashūru cyangwa muri Babiloniya. Ndizera ko ibyo Imana yavuze bizasohozwa, nta na kimwe muri byo kizasigara.

“Bene wacu bose baba mu gihugu cya Isiraheli bazabarurwa, bajyanwe kure y’icyo gihugu cyiza. Igihugu cyose cya Isiraheli kizahinduka amatongo, imijyi ya Samariya na Yeruzalemu izahinduka umusaka, Ingoro y’Imana na yo izatwikwa ibe amatongo mu gihe gito.

5 Hanyuma Imana izongera igirire imbabazi abantu bayo, ibagarure mu gihugu cya Isiraheli. Bazubaka bundi bushya Ingoro yayo nubwo itazaba nziza nk’iya mbere, kugeza ubwo igihe cyagenwe kizagera. Nyamara ibyo nibirangira, Abisiraheli bose bazatahuka bave aho bari barajyanywe ho iminyago, maze bongere bubake umurwa wa Yeruzalemu nk’uko wahoze. Ingoro y’Imana izongera iwubakwemo nk’uko abahanuzi ba Isiraheli bari barabihanuye.

6 “Abantu bose bo ku isi bazagarukira Imana bayiramye mu kuri. Bose bazareka ibigirwamana byabo byabayobyaga, maze basingize Imana ihoraho mu butungane.

7 Icyo gihe Abisiraheli bose bazarokoka bazibuka Imana babikuye ku mutima. Bazaza bakoranire i Yeruzalemu, hanyuma bazahabwa igihugu cya Aburahamu bakibemo mu mutekano iteka ryose. Abakunda Imana n’umutima wabo wose bazanezerwa, nyamara abanyabyaha n’inkozi z’ibibi bazarimburwa.

8 “None rero bana banjye, nimwumve ibyo mbabwira: mujye musenga Imana nta buryarya kandi mukore ibiyishimisha. Mutoze abana banyu gukora ibiboneye, mubigishe gufasha abakene kandi bajye bibuka Imana babikuye ku mutima.”

9 Tobiti aravuga ati: “Tobiya mwana wanjye, uzave i Ninive ntuzahature. Numara gushyingura nyoko iruhande rwanjye ntuzarare muri uyu mujyi. Ni umujyi wuzuye ibibi, abantu bakora iby’ubupfapfa kandi ntibagira isoni.

10 Mwana wanjye, ibuka ibyo Nadabu yakoreye nyirarume Ahikari wamureze. Yagerageje kamuhamba abona, nyamara Imana yahannye uwo mugome Nadabu imuhora ubwo bubi bwe Ahikari abyirebera. Ahikari uwo yagarutse mu mucyo, naho Nadabu ajugunywa mu mwijima w’iteka, kubera ko yashatse kwica Ahikari. Ahikari ntiyaguye mu mutego yatezwe na Nadabu, ahubwo Nadabu ni we wawuguyemo arapfa.

11 Nuko rero bana banjye, nimurebe akamaro ko gufasha abakene, n’uburyo urupfu rutegereje inkozi z’ibibi.”

Hanyuma Tobiti arababwira ati: “Ndumva umwuka ucyendera.” Nuko baramuryamisha arapfa, maze ashyingurwa mu cyubahiro.

Tobiya na we yisazira neza

12 Nyuma y’ibyo nyina wa Tobiya na we arapfa, Tobiya amushyingura hamwe na se. Hanyuma Tobiya n’umugore we n’abana babo bimukira mu Bumedi, batura Ekibatana hamwe na sebukwe Raguweli.

13 Tobiya yita kuri Edina na Raguweli mu busaza bwabo, abaha icyubahiro cyinshi. Bamaze gupfa abashyingura Ekibatana mu Bumedi. Nuko Tobiya azungura umutungo wa sebukwe Raguweli, n’uwa se Tobiti.

14 Tobiya yapfuye amaze imyaka ijana na cumi n’irindwi, ashyingurwa Ekibatana.

15 Mbere yo gupfa Tobiya yahamije ibyo kurimburwa kwa Ninive, ndetse yibonera umwami Ashiyashari wo mu Bumedi ajyana Abanyaninive ho iminyago. Nuko Tobiya asingiza Imana kubera ko yahannye Abanyaninive n’Abanyashūru. Mbere yo gupfa yishimiye cyane ibyabaye kuri Ninive, maze asingiza Nyagasani Imana ihoraho.

Categories
Yudita

Yudita 1

Nebukadinezari arwanya Arupagishadi

1 Hari mu mwaka wa cumi n’ibiri Nebukadizariari ku ngoma i Ninive, umurwa mukuru wa Ashūru. Icyo gihe Arupagishadi na we yategekaga Abamedi, atuye mu mujyi wa Ekibatana.

2 Uwo mujyi Arupagishadi yari yarawukikije inkuta z’amabuye manini, afite ubugari bwa metero imwe n’igice n’uburebure bwa metero eshatu. Yari yarazamuye uburebure bw’izo nkuta kugeza kuri metero mirongo itatu n’eshanu z’ubuhagarike, na metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari.

3 Ku marembo yawo yari yarahubatse iminara ya metero mirongo itanu z’ubuhagarike, ishingiye ku rufatiro rw’amabuye rufite ubugari bwa metero mirongo itatu.

4 Ayo marembo yayakingishije inzugi zifite uburebure bwa metero mirongo itatu n’eshanu, n’ubugari bwa metero makumyabiri, kugira ngo ingabo ze zifite intwaro za rutura zitambuke bizoroheye kimwe n’izigenza amaguru.

5 Icyo gihe Umwami Nebukadinezari atera Umwami Arupagishadi, mu kibaya kinini cyo mu ntara ya Ragawu.

6 Abari batuye mu misozi miremire, hamwe n’abari bakikije inkombe z’inzuzi za Efurati na Tigiri na Hidasipe, n’abari batuye mu bibaya byategekwaga na Ariyoki umwami w’Abanyelamu, baza gutabara Arupagishadi. Naho ingabo z’andi mahanga menshi zifatanya n’Abanyababiloniya.

7 Nuko Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru, yohereza intumwa ku bari batuye mu Buperesi no ku bari batuye mu burengerazuba bose, ni ukuvuga abo muri Silisiya n’i Damasi no muri Libani n’ahayikikije, n’abatuye ku nkombe y’inyanja bose.

8 Izo ntumwa yazohereje no ku batuye mu karere ka Karumeli n’aka Gileyadi, n’aka Galileya ya ruguru no ku batuye mu kibaya kinini cya Yizerēli.

9-10 Ubutumwa bwoherejwe kandi no ku batuye Samariya n’imijyi iyikikije, no ku batuye mu burengerazuba bwa Yorodani, kugeza mu mijyi ya Yeruzalemu na Betaniya na Kelushi na Kadeshi, no mu ntara ya Gosheni. Ubwo butumwa bwoherejwe no mu mijyi yo mu Misiri ari yo Tafune na Ramesesi, na Tanisi na Memfisi, kugeza ku bari batuye ku mupaka wa Misiri na Etiyopiya.

11 Nyamara abo bantu bose basuzuguye Nebukadinezari umwami wa Ashūru, banga kwifatanya na we. Babonye ko adashobora gutsinda ntibamutinya, ahubwo bahuza umugambi wo kumugomera. Nuko intumwa yari yabatumyeho bazohereza amāra masa zifite ikimwaro.

12 Nebukadinezari ararakara cyane, arahira ko azakoresha ubutunzi n’ububasha bwe, akihimura ku baturage bo muri ibyo bihugu byose byanze kwifatanya nawe. Arahira kandi ko azarimbura abaturage bose bo muri Silisiya, n’ab’i Damasi n’abo muri Siriya, n’ab’i Mowabu n’Abamoni, n’Abayahudi n’Abanyamisiri, n’abaturiye Inyanja ya Mediterane kugeza ku Nyanja Itukura.

13 Mu mwaka wa cumi n’irindwi Nebukadinezari ari ku ngoma, ajyana n’ingabo ze batera Umwami Arupagishadi baramutsinda. Bamenesha ingabo ze zose z’abarwanira ku mafarasi no mu magare y’intambara,

14 yigarurira imijyi yose yo mu Bumedi kugera Ekibatana. Yigarurira n’iminara y’uwo mujyi w’akataraboneka, barawusahura maze uhinduka umusaka.

15 Nuko afatira Arupagishadi mu misozi ya Ragawu, amwicisha icumu.

16 Hanyuma Nebukadinezari n’ingabo ze bagaruka i Ninive, bashagawe n’abantu benshi bamurwaniriye. Nuko barahaguma bahamara amezi ane baruhuka kandi binezeza.

Categories
Yudita

Yudita 2

Holoferinesi ategekwa guhana abagomeye Nebukadinezari

1 Ku itariki ya makumyabiri n’ebyiri z’ukwezi kwa mbere, mu mwaka wa cumi n’umunani Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru ari ku ngoma, ibwami batangira guhwihwisa ko umwami yaba agiye kwihōrera kuri bya bihugu byose byanze kwifatanya na we, nk’uko yari yarabivuze.

2 Ahamagaza abakuru b’ingabo ze n’ibyegera bye, akorana na bo inama mu muhezo, ababwira ko yiyemeje kurimbura ibyo bihugu.

3 Nuko bemeza ko abantu bose basuzuguye umwami bagomba kwicwa.

4 Inama irangiye Nebukadinezari umwami w’Abanyashūru, ahamagaza Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo ze wari umwungirije, aramubwira ati:

5 “Jyewe umwami ukomeye, umutegetsi w’isi yose ndagutegetse ngo haguruka ugende, ujyane ingabo zizwiho ubutwari ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’izindi ibihumbi cumi na bibiri zirwanira ku mafarasi n’amafarasi menshi,

6 maze utere ibihugu byose by’iburengerazuba, kuko abantu baho banze kwifatanya nanjye.

7 Babwire ko ngiye kubarwanya kubera uburakari banteye. Bagomba kumpa amaturo y’ubutaka n’ay’amazi kugira ngo bigaragaze ko banyobotse. Nzabateza ingabo zanjye ziribate ibihugu byabo kandi zisahure hose.

8 Inkomere zabo zizakwira mu mikoki, imigezi n’inzuzi byuzure imirambo yabo.

9 Abafatiwe ku rugamba nzabajyana ho iminyago iyo gihera.

10 “Naho wowe Holoferinesi, genda ungarurire ibyo bihugu byabo byose. Abazishyira mu maboko yawe uzabancungire kugeza igihe nzabacira urubanza.

11 Naho abazigomeka bakanga kukumvira ntuzabababarire, uzabice unyage ibyabo byose.

12 Ndahiye ubuzima bwanjye n’ububasha bwanjye, ibyo nagambiriye nzabisohoza.

13 None rero Holoferinesi, ntuzagire itegeko ryanjye na rimwe urengaho, ahubwo uzayakurikize nk’uko nabigutegetse kandi bidatinze.”

14 Holoferinesi akiva kwa shebuja, ahamagaza ibikomangoma byose, n’abagaba b’ingabo n’abandi bayobozi b’ingabo za Ashūru.

15 Arobanura ingabo z’intwari ku rugamba nk’uko shebuja yari yabimutegetse, atoranya izigenza amaguru ibihumbi ijana na makumyabiri, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri,

16 abashyira mu matsinda biteguye urugamba.

17 Nuko afata ingamiya n’indogobe n’inyumbu nyinshi cyane zo guheka imitwaro, afata kandi inka n’intama n’ihene zitabarika zo kuzabatunga.

18 Aha buri muntu impamba ihagije, abaha n’izahabu n’ifeza nyinshi zivuye mu bubiko bw’umwami.

19 Nuko Holoferinesi n’ingabo ze zose z’intwari, izirwanira mu magare y’intambara n’izirwanira ku mafarasi n’izigenza amaguru, babanziriza Umwami Nebukadinezari batera ibihugu by’iburengerazuba.

20 Bari bashagawe n’imbaga y’abantu bameze nk’igitero cy’inzige cyangwa umusenyi wo ku isi. Koko rero nta wabashaga kubabara kubera ubwinshi bwabo.

Aho ingabo za Holoferinesi zanyuze

21 Bavuye i Ninive bagenda iminsi itatu berekeza mu kibaya cya Bekitileti, bahavuye bashinga ibirindiro hafi y’imisozi miremire iri mu majyaruguru ya Silisiya.

22 Bavuye aho Holoferinesi ajyana ingabo ze zose, ari izigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi n’izirwanira mu magare y’intambara, berekeza mu karere k’imisozi miremire.

23 Atsemba Abaputi n’Abaludi,ajyana ho iminyago abakomoka kuri Rasisi bose, n’Abishimayeli bari ahateganye n’ubutayu mu majyepfo ya Kelewoni.

24 Yambuka uruzi rwa Efurati anyura muri Mezopotamiya yose, asenya imijyi ntamenwa yose yari ku nkombe y’uruzi rwa Aburona, agera no ku nyanja.

25 Yigarurira intara zo muri Silisiya, atsemba abamurwanyaga bose, agera mu majyepfo y’imipaka y’intara y’Abayafeti, ahateganye na Arabiya.

26 Holoferinesi agota Abamidiyani bose, atwika amahema yabo anyaga n’amatungo yabo.

27 Agera mu kibaya cy’i Damasi mu gihe cy’isarura ry’ingano, atwika imirima yaho yose atsemba n’amatungo yaho yose, asahura imijyi yaho ayogoza n’ibyaro, abasore baho bose abamarira ku icumu.

28 Abatuye ku nkombe y’inyanja, abo muri Sidoni na Tiri, na Suru na Okina na Yaminiya bashya ubwoba baradagadwa, abatuye muri Azoto na Ashikeloni na bo barakangarana.

Categories
Yudita

Yudita 3

Ibihugu byiyegurira Holoferinesi

1 Abatuye muri ibyo bihugu byose bohereza intumwa kuri Holoferinesi, kugira ngo zigirane na we amasezerano y’amahoro. Baramubwira bati:

2 “Twiteguye kugukorera, twebwe abagaragu ba Nebukadinezari umwami ukomeye, utugenze uko ushaka.

3 Dore n’inzuri z’amatungo yacu, imirima yacu n’imyaka yacu yose, n’amatungo yacu n’ibiraro byose byo mu nkambi zacu, byose turabikweguriye ubikoreshe uko ushaka.

4 Abaturage bacu bazaba inkoreragahato zawe, dore n’imijyi yacu uyinjiremo uyikoreshe uko ushaka.”

5 Izo ntumwa zisanga Holoferinesi zimugezaho ubwo butumwa.

6 Holoferinesi ajyana n’ingabo ze ku nkombe y’inyanja,, ashyira abarinzi mu mijyi ntamenwa kandi ahafata abagabo b’intwari bo kunganira ingabo ze.

7 Abatuye muri iyo mijyi no mu turere tuyikikije, bamwakira batamirije amakamba y’indabyo, bavuza ingoma kandi babyina.

8 Nyamara ntibyamubujije gutsemba aho basengeraga ibigirwamana, atema n’ibiti byeguriwe imana zabo, kuko yari agambiriye gutsemba imana zose zo muri ibyo bihugu, kugira ngo ahatire amahanga yose n’indimi zose n’amoko yose, gusenga Nebukadinezari wenyine kandi bakamusenga nk’imana.

9 Nuko Holoferinesi agera mu kibaya cya Esiderelonihafi ya Dotani, ahateganye n’ibisi bya Yudeya,

10 ashinga ibirindiro hagati ya Geba na Betishani, ahamara ukwezi kugira ngo yegeranye ibyo ingabo ze zizakenera.

Categories
Yudita

Yudita 4

Abisiraheli bitegura intambara

1 Abisiraheli bo mu Buyuda bamenya ibyo Holoferinesi, umugaba mukuru w’ingabo za Nebukadinezari, umwami w’Abanyashūru yari yarakoreye amahanga, n’ukuntu yari yarasahuye insengero zayo akanazisenya,

2 bakuka umutima cyane kubera Holoferinesi, kandi baterwa impungenge n’ibyo yari agiye gukorera Yeruzalemu n’Ingoro y’Imana yabo.

3 Icyo gihe ni bwo Abisiraheli bari bakimara kugaruka iwabo mu Buyuda, bavuye aho bari barajyanywe ho iminyago, kandi hari hashize igihe gito bahumanuye Ingoro y’Imana n’urutambiro, n’ibikoresho byayo byose byari byarahumanyijwe.

4 Nuko bohereza intumwa mu ntara yose ya Samariya, no mu mujyi wa Kona na Betihoroni, na Belibayimu na Yeriko, na Koba na Esora no mu kibaya cya Salemu.

5 Bashinga ibirindiro mu mpinga z’imisozi miremire, bakomeza insisiro zaho. Icyo gihe imyaka yari yeze, bahahunika ibizabatunga bitegura intambara.

6 Yoyakimu wari Umutambyi mukuru i Yeruzalemu, yandikira abaturage bo mu mijyi ya Betuliya na Betomesitemu, yari iteganye n’ikibaya cya Esidereloni hafi ya Dotani.

7 Abategeka kurinda utuyira two mu mabanga y’imisozi miremire twaganaga mu Buyuda. Koko rero byari byoroshye kwimīra abashakaga gutera, kuko hari impatānwa hakanyurwa gusa n’abantu babiri babangikanye.

8 Abisiraheli bakurikiza amategeko bahawe n’Umutambyi mukuru Yoyakimu, hamwe n’abakuru b’imiryango yose y’Abisiraheli b’i Yeruzalemu.

Abisiraheli batakambira Imana

9 Nuko Abisiraheli bose batakambira Imana babikuye ku mutima kandi bigomwa kurya.

10 Abagabo n’abagore n’abana n’amatungo, n’abanyamahanga bose batuye muri bo, n’abakozi babo ndetse n’inkoreragahato, bose bambara imyambaro igaragaza akababaro.

11 Abisiraheli bose bari batuye i Yeruzalemu, ari abagabo n’abagore n’abana, bikubita hasi bubamye imbere y’Ingoro y’Imana, bambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bisize ivu mu mutwe.

12 Urutambiro na rwo barutwikiriza imyambaro igaragaza akababaro, batakambira Imana yabo bahuje amajwi, kugira ngo itemera ko abagore babo n’abana babo bajyanwa ho iminyago, n’imijyi bahawe ho umurage igasenywa. Basaba Imana kandi kutemerera abanyamahanga guhumanya Ingoro yayo, no kuyihindura urw’amenyo.

13 Nuko Uhoraho yumva ugutakamba kwabo, kandi yitegereza agahinda barimo.

Abantu bose bo mu Buyuda n’i Yeruzalemu bamaze iminsi myinshi bigomwa kurya, bari imbere y’Ingoro y’Uhoraho Nyirububasha.

14 Umutambyi mukuru Yoyakimu, n’abatambyi bose n’abandi bose bakoraga mu Ngoro y’Uhoraho, babaga bambaye imyambaro igaragaza akababaro, igihe cyose batambaga igitambo gikongorwa n’umuriro cya buri munsi, kimwe n’amaturo yo guhigura umuhigo n’ay’ubushake.

15 Bisigaga ivu mu mutwe, bagatakambira Uhoraho n’imbaraga zabo zose, kugira ngo atabare Abisiraheli bose.

Categories
Yudita

Yudita 5

Holoferinesi asobanuza ibyerekeye Abisiraheli

1 Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo za Ashūru, amenyeshwa ko Abisiraheli biteguraga intambara, ndetse ko bafunze inzira zo mu misozi miremire, ko bakomeje ibirindiro byo mu mpinga zayo, kandi ko bishe n’amayira yo mu bibaya.

2 Ibyo birakaza Holoferinesi cyane, ahamagaza abatware bose ba Mowabu, n’abagaba b’ingabo z’Abamoni, n’abategetsi bose b’intara zegereye inyanja.

3 Arababwira ati: “Bagabo b’i Kanāni nimumbwire, abo bantu batuye mu misozi miremire ni bande? Batuye mu yihe mijyi? Ingabo zabo zingana iki? Ubutwari n’imbaraga byabo bishingiye ku ki? Umwami ubategeka akayobora ingabo zabo ni nde?

4 Ni kuki bansuzuguye, ntibaze kunsanganira kimwe n’abandi baturage bose b’iburengerazuba?”

Igisubizo cya Akiyoro

5 Nuko Akiyoroumutware w’Abamoni bose asubiza Holoferinesi ati: “Databuja, reka jyewe umugaragu wawe ngire icyo nkwibwirira kuri bariya bantu batuye mu misozi hafi y’inkambi yawe, kandi sinshobora kukubeshya.

6 Bariya bantu bakomoka ku Banyababiloniya.

7 Kera bari batuye muri Mezopotamiya, kuko bari banze kuyoboka imana z’ababyeyi babo b’Abanyababiloniya.

8 Bateshutse inzira ya ba sekuruza, maze basenga Imana yo mu ijuru bari bamaze kwemera. Ni cyo cyatumye Abanyababiloniya babamenesha mu gihugu cy’imana zabo, bahungira muri Mezopotamiya bahamara igihe kirekire.

9 “Imana yabo ibategeka kuva muri Mezopotamiya ngo bajye mu gihugu cya Kanāni. Barahatura bagira izahabu n’ifeza nyinshi n’amatungo menshi.

10 Hanyuma inzara iyogoza igihugu cyose cya Kanāni, basuhukira mu Misiri barahaguma kuko bahabonye ibibatunga, barororoka baba benshi cyane.

11 Umwami wa Misiri abamerera nabi, ategeka ko babakoresha imirimo y’agahato babumba amatafari. Abakandamiza atyo bahinduka inkoreragahato.

12 Nyamara batakambira Imana yabo, ihanisha igihugu cyose cya Misiri ibyago bikaze birabashegesha. Nuko Abisiraheli birukanwa mu Misiri.

13 Bageze ku Nyanja Itukura Imana irayikamya,

14 ibanyuza iya Sinayi n’iya Kadeshi-Barineya, birukana abari batuye mu butayu bose.

15 Batura mu gihugu cy’Abamori, bakoresha imbaraga zabo batsemba Abanyaheshiboni bose. Bamaze kwambuka Yorodani bigarurira akarere kose k’imisozi.

16 Birukana Abanyakanāni n’Abaperizi n’Abayebuzi, n’abatuye i Shekemu n’Abagirigashi bose, maze bahatura igihe kirekire.

17 “Iyo batacumuraga ku Mana yabo bagiraga ishya n’ihirwe, kuko iyo Mana yanga ikibi.

18 Nyamara iyo bateshukaga inzira yari yaberetse, benshi muri bo bapfaga bazize intambara z’urudaca, abasigaye bakajyanwa ho iminyago mu mahanga. Amaherezo Ingoro y’Imana yabo yarashenywe, n’imijyi yabo yigarurirwa n’abanzi babo.

19 Aho bamariye kugarukira Imana yabo, bavuye aho bari baratatanyirijwe, basubira i Yeruzalemu aho Ingoro y’Imana yabo iri, batura mu misozi miremire kuko hari hadatuwe.

20 “None rero databuja, niba abo bantu bacumura ku Mana yabo nubwo baba batabigambiriye, tubanze tumenye ko bacumuye koko, tubone kubatera kuko ari bwo tuzabatsinda.

21 Ariko databuja, niba nta gicumuro kibarangwaho ubareke, hato Uhoraho Imana yabo atabarengera, maze amahanga yose akaduhindura urw’amenyo.”

Akiyoro agabizwa Abisiraheli

22 Akiyoro akimara kuvuga ibyo, imbaga yose ikikije ihema itangira kwijujuta. Ibyegera bya Holoferinesi n’Abamowabu, hamwe n’abantu bose baturiye inyanja, basaba ko Akiyoro yicwa.

23 Baravugaga bati: “Abo Bisiraheli turabatinyira iki? Nta mbaraga bafite ntibashobora kwirwanaho.

24 Nimuze tuzamuke, maze databuja Holoferinesi wirebere ngo ingabo zawe zirabatsemba!”

Categories
Yudita

Yudita 6

Ijambo rya Holoferinesi

1 Urusaku rw’abari aho rumaze guhosha, Holoferinesi umugaba mukuru w’ingabo za Ashūru, ahagarara imbere y’imbaga y’abanyamahanga n’Abamowabu bose, maze abwira Akiyoro ati:

2 “Akiyoro we, uri iki? Mwe bacancuro bakomoka muri Efurayimu muri iki? Akiyoro, uri muhanuzi ki utubuza gutera Abisiraheli uvuga ngo Imana yabo izabarinda? Mbese hari indi mana ibaho itari Nebukadinezari? Azohereza ingabo ze zibatsembe, kandi Imana yabo ntizabatabara.

3 Twebwe rero ingabo za Nebukadinezari tuzabatsinda nk’urwanya umuntu umwe, kandi ntibazashobora guhangana n’ingabo zacu zirwanira ku mafarasi.

4 Tuzabatwikira icyarimwe, imisozi yabo izatemba amaraso yabo, n’ibibaya bizuzura imirambo yabo. Ntibazaduhangara ahubwo tuzabica urw’agashinyaguro. Uko ni ko Umwami Nebukadinezari umutegetsi w’isi yose avuze, kandi ijambo rye ntirikuka.

5 Naho wowe Akiyoro, umucancuro w’Abamoni uvuga nk’umugambanyi, ntuzongera kunca iryera kugeza igihe nzaba maze kwihōrera kuri abo bantu bahunze bava mu Misiri.

6 Hanyuma y’ibyo inkota y’ingabo zanjye, n’icumu ry’ibyegera byanjye bizaguhinguranya ugwe mu zindi nkomere, ubwo nzaba nibasiye Abisiraheli.

7 “Abagaragu banjye bazakujyana mu misozi miremire, bagushyire muri umwe mu mijyi y’Abisiraheli,

8 aho ni ho uzapfira hamwe na bo.

9 Ntibikubabaze niba wizera ko batazatsindwa, nyamara umenye ko ibyo navuze byose bizasohozwa.”

Akiyoro ajyanwa i Betuliya

10 Holoferinesi ategeka abagaragu bari mu ihema, ngo bafate Akiyoro bamujyane i Betuliya bamugabize Abisiraheli.

11 Abagaragu baramufata bamuvana mu nkambi bamujyana mu kibaya, bavuye aho berekeza mu misozi bagera ku masōko yo mu majyepfo ya Betuliya.

12 Abagabo bo muri uwo mujyi wubatse mu mpinga y’umusozi bababonye, bafata imihumetso yabo batera amabuye abagaragu ba Holoferinesi bababuza kuzamuka.

13 Abo bagaragu ba Holoferinesi bihisha mu gikombe cy’umusozi baboha Akiyoro, bamusiga aho arambaraye maze basubira kwa shebuja.

14 Hanyuma Abisiraheli baramanuka babohora Akiyoro, bamujyana i Betuliya bamwereka abatware b’umujyi.

15 Abatware b’icyo gihe bari Uziya mwene Mika wo mu muryango wa Simeyoni, na Kabirisi mwene Otiniyeli, na Karimisi mwene Melikiyeli.

16 Abo batware bakoranya abakuru b’umujyi bose, urubyiruko rwose n’abagore na bo bitabira iryo koraniro. Bazana Akiyoro imbere y’ikoraniro, Uziya amubaza uko byagenze.

17 Akiyoro abarondorera ibyavuzwe byose mu nama ya Holoferinesi n’abatware b’Abanyashūru, n’ibyemezo bikomeye yafashe byo kurwanya Abisiraheli bose.

18 Abakoraniye aho bose barapfukama batakambira Imana bati:

19 “Nyagasani Mana y’ijuru, itegereze ubwirasi bw’abanzi bacu utugirire impuhwe kuko twasuzuguwe, maze uturengere twebwe abantu bawe.”

20 Nuko bahumuriza Akiyoro, kandi bamushīmira cyane ibyo yakoze.

21 Ikoraniro rirangiye Uziya amujyana iwe, aramuzimanira hamwe n’abakuru b’umuryango. Iryo joro ryose bambaza Imana ya Isiraheli kugira ngo ibatabare.

Categories
Yudita

Yudita 7

Ingabo za Holoferinesi zigota Betuliya

1 Bukeye bwaho Holoferinesi ategeka ingabo ze zose n’imbaga yose yari yaje kumushyigikira, ngo bajye i Betuliya bigarurire amayira yo mu misozi miremire, maze barwanye Abisiraheli.

2 Uwo munsi ingabo zose z’intwari ziragenda. Igitero cyari kigizwe n’ingabo zigenza amaguru ibihumbi ijana na mirongo irindwi, n’abarwanira ku mafarasi ibihumbi cumi na bibiri, utabariyemo abashinzwe ibikoresho n’abandi benshi cyane bari baje kubashyigikira.

3 Nuko bashinga amahema iruhande rw’isōko mu kibaya cyo hafi ya Betuliya. Ayo mahema yari akwiriye hose guhera i Dotani akagera i Belibayimu, no guhera i Betuliya kugera i Kiyamoni iri ahateganye n’ikibaya cya Esidereloni.

4 Abisiraheli babonye ubwinshi bw’izo ngabo bakuka umutima, barabwirana bati: “Noneho bagiye kuyogoza igihugu cyose! Nubwo ibyokurya byose byo ku misozi miremire, no mu bibaya no ku dusozi byakoranyirizwa hamwe ntibyabahaza.”

5 Nuko buri wese afata intwaro ze, bacana amakome ku minara y’umujyi, maze barara irondo iryo joro ryose.

6 Bukeye Holoferinesi ayobora abarwanira ku mafarasi bose, Abisiraheli bari i Betuliya babireba.

7 Agenzura amasōko n’amayira yose yinjira mu mujyi w’Abisiraheli arayigarurira, ahashyira ingabo ziharinda maze asubira mu nkambi.

8 Nuko abagaba b’ingabo z’Abedomu n’iz’Abamowabu bose, hamwe n’abagaba b’ingabo z’abaturiye inyanja basanga Holoferinesi baramubwira bati:

9 “Databuja, niwumva inama tukugira, ingabo zawe ntizizahungabana.

10 Bariya Bisiraheli ntibishingikirije ku ntwaro zabo, ahubwo bishingikirije uburebure bw’imisozi batuyeho, kuko bitoroshye kuyizamuka.

11 None rero databuja, ntiwihutire kubarwanya nk’uko bisanzwe, bityo ingabo zawe ntizizahungabana.

12 Ugume mu nkambi n’ingabo zawe zose, ariko abagaragu bawe bagenzure isōko iri munsi y’umusozi,

13 kuko ari ho abatuye mu mujyi wa Betuliya bavoma. Inyota nimara kubazahaza, bazakwegurira umujyi wabo. Twebwe n’abantu bacu tuzajya mu mpinga z’imisozi ihegereye, tuhashinge ibirindiro kugira ngo hatagira umuntu n’umwe usohoka mu mujyi.

14 Inzara izabatsemba bo n’abagore babo n’abana babo, bagwe imbere y’amazu yabo inkota itarabageraho.

15 Uzabahana wihanukiriye kubera ubwigomeke bwabo, no kuba baranze kukuyoboka mu mahoro.”

16 Holoferinesi n’abagaba b’ingabo ze bose banyurwa n’iyo nama, maze yemeza ko ikurikizwa.

17 Nuko ingabo z’Abamoni hamwe n’Abanyashūru ibihumbi bitanu, bajya gishinga ibirindiro mu kibaya kugira ngo bigarurire amariba n’amasōko by’Abisiraheli.

18 Abedomu n’Abamoni bajya gushinga ibirindiro mu misozi iteganye n’umujyi wa Dotani, bohereza bamwe mu ruhande rw’iburasirazuba ahateganye n’umujyi wa Egerebeli, uri hafi ya Kusi ku nkombe y’umugezi wa Mokumuru. Abasigaye bo mu ngabo z’Abanyashūru bashinga amahema mu kibaya, bakwira aho hantu hose kuko amahema n’ibikoresho byabo byari byinshi cyane.

19 Abisiraheli batakambira Uhoraho Imana yabo kuko bari bacitse intege, kubera abanzi babo bari babagose kandi badashobora kubigobotora.

20 Ingabo z’Abanyashūru zose, izigenza amaguru n’izirwanira mu magare y’intambara, n’izirwanira ku mafarasi, zigota Abisiraheli iminsi mirongo itatu n’ine.

Uziya agira inama Abanyabetuliya

Abaturage bose bo mu mujyi wa Betuliya batangira kubona ko ibibindi byabo bishiramo amazi,

21 ndetse n’ibigega by’amazi bitangiye gukama. Nta wari ukibona amazi amumaze inyota kuko bayageraga.

22 Ibibondo byabo birahondobera, abagore n’abasore bazahazwa n’inyota. Bagwaga hirya no hino mu mayira no mu marembo y’umujyi, nta mbaraga na busa bari bagifite.

23 Abatuye umujyi bose, abasore n’abagore n’abana, bakoranira iruhande rwa Uziya n’abatware b’umujyi, batera hejuru babwira abakuru b’imiryango bose bati:

24 “Imana izadukiranure namwe kuko mwaduhemukiye bitavugwa, umunsi mwanga kugirana imishyikirano y’amahoro n’Abanyashūru.

25 None dore ntawe ushobora kudutabara, Imana yarabatugabije kugira ngo turimburwe n’inyota n’imibabaro mu maso yabo.

26 Nuko rero nimubahamagare, mwegurire Holoferinesi n’abantu be n’ingabo ze zose umujyi wose bawusahure.

27 Icyaruta ni uko twakwishyira mu maboko yabo, aho kwicwa n’inyota. Tuzababera inkoreragahato ariko tubeho, bityo ibibondo byacu n’abagore bacu n’abana bacu be kutugwa mu maso.

28 Tubarahije mu izina ry’Uhoraho Imana yacu n’iya ba sokuruza, Imana yaremye ijuru n’isi, iduhanira n’ibyaha byacu n’ibya ba sokuruza, mukore ibyo tubasabye uyu munsi.”

29 Ikoraniro ryose ricurira icyarimwe umuborogo ukomeye, batakambira Uhoraho mu ijwi riranguruye.

30 Uziya arababwira ati: “Nimukomere, bavandimwe! Nimureke twongere twihangane iminsi itanu, turebe ko Uhoraho Imana yacu azatugirira impuhwe kuko atazadutererana burundu.

31 Ariko iyo minsi nishira ataradutabara nzakora ibyo mwifuza.”

32 Nuko asezerera rubanda, buri wese asubira mu birindiro bye ku nkuta no mu minara y’umujyi, naho abagore n’abana basubira mu ngo. Icyo gihe abatuye umujyi bose bari bacitse intege.