Categories
Daniyeli

Daniyeli 11

Intambara zizaba hagati ya Misiri na Siriya

1 Erega nanjye naramutabaye ndamufasha, mu mwaka wa mbere Dariyusi w’Umumedi ari ku ngoma.”

2 Arongera ati: “Reka ngusobanurire uko bigiye kugenda. Abami batatu bagiye gusimburana ku ngoma y’u Buperesi, bazakurikirwa n’uwa kane uzabarusha ubukire. Namara kugira ububasha buhagije kubera ubukire bwe, azakoranya abantu bose barwanye u Bugereki.

3 Hanyuma u Bugereki buzagira umwamiw’igihangange uzategeka ubwami bugari, agakora icyo ashatse cyose.

4 Namara gukomera cyane, ubwami bwe buzasenyuka bwicemo ibice bine, ntazasimburwa n’abamukomokaho ahubwo ubwami bwe buzagabirwa abandi, kandi bo ntibazakomera nk’uko we yari akomeye.

5 “Igice cy’amajyepfo ari cyo Misiri kizategekwa n’umwami ukomeye. Ariko umwe mu batware b’ingabo wamutabaye azamurusha gukomera, na we abe umwami ategeke ikindi gihugu gikomeye.

6 Nihashira imyaka abami b’ibyo bihugu bazagirana ubucuti, umukobwa w’umwami wa Misiri azashyingirwa umwami wa Siriya kugira ngo bagirane umubano. Ariko uwo mubano ntuzaramba, nyuma y’igihe gito umugabo we azicwa, na we ubwe n’umwana wen’abaja yavanye iwabo n’abamushyigikiye bose bazicwa.

7 “Icyo gihe umwe muri basaza be azima ingoma mu Misiri maze atere ingabo z’umwami wa Siriya, azirwanye azihashye yigarurire ikigo ntamenwa cye.

8 Azanyaga ibigirwamana byo muri Siriya n’amashusho acuzwe mu cyuma, n’ibintu by’agaciro n’ifeza n’izahabu abijyane mu Misiri. Hazashira imyaka myinshi atongeye gutera umwami wa Siriya.

9 Hanyuma umwami wa Siriya na we azamanuka ajye mu Misiri, ariko akubirane asubire mu gihugu cye.

10 “Abahungu b’uwo mwami bazakoranya ingabo nyinshi cyane zigabe ibitero, zisandare ku mupaka nk’umwuzure. Zizarwana inkundura kugeza ubwo zizigarurira ikigo ntamenwa cy’abanzi.

11 Ibyo bizarakaza cyane Umwami wa Misiri na we atere umwami wa Siriya, nubwo ingabo za Siriya zizaba ari nyinshi umwami wa Misiri azazitsinda,

12 amarire ku icumu ibihumbi n’ibihumbi byazo. Azirata ubutwari ariko ntabwo azaba atsinze burundu.

13 Umwami wa Siriya azamara imyaka akoranya izindi ngabo nyinshi kurusha iza mbere, maze amanuke afite ingabo nyinshi n’intwaro nyinshi.

14 Icyo gihe hazaboneka abantu benshi bazigomeka ku mwami wa Misiri. Daniyeli we, ndetse n’abanyarugomo bo mu bwoko bwawe bazamugomera bibwira ko basohoza ibyo Imana yerekanye mu ibonekerwa, ariko nta cyo bizabagezaho.

15 Umwami wa Siriya azatera umujyi ntamenwa, ingabo ze zirunde ibirundo by’igitaka ku rukuta rwawo zibyuririreho ziwigarurire. Ingabo za Misiri ntizizahangara icyo gitero, ndetse n’ab’intwari kabuhariwe bazacika intege.

16 Abanyasiriya bazakora ibyo bishakiye kuko ntawe uzabakoma imbere. Bazigarurira igihugu cyizabagire ububasha bwo kukirimbura.

17 “Umwami wa Siriya azafata umugambi wo kuzana ingabo z’igihugu cye zose, maze agirane amasezerano y’amahoro na Misiri. Azashyingira umwami wa Misiri umukobwa we agira ngo amukure ku ngoma, ariko uwo mugambi uzamupfubana kuko uwo mukobwa we atazamushyigikira.

18 Umwami wa Siriya azatera ibihugu bikikije Inyanja ya Mediteranendetse ibyinshi muri byo abyigarurire, ariko hazaza undi mugaba w’ingabo arwanye uwo mwami amutsinde amumaremo agasuzuguro.

19 Umwami azatahuka asubire mu bigo bye ntamenwa, ariko nta cyo bizaba bikimumariye kuko azicwa akarimbuka.

20 Uzamusimbura ku ngoma azaka imisoro myinshi yo kuzahūra umutungo w’ibwami, ariko mu minsi mike bazamwivugana, atishwe n’uwamurakariye cyangwa ataguye mu ntambara.

Umwami w’umugome

21 “Nyuma y’ibyo hazaza umuntu usuzuguritse, aze atunguye abantu maze yime ingoma muri Siriya akoresheje uburiganya, ariko ntazahabwa icyubahiro gikwiye umwami.

22 Ingabo zizasandara imbere ye nk’umwuzure ariko ntizizashobora kumutsinda, azazitsemba zose, azica n’Umutambyi mukuru wubahiriza Isezerano ry’Imana.

23 Azagirana amasezerano n’abantu benshi hanyuma abariganye, bityo ubutegetsi bwe buzakomera bushingiye ku bantu bake.

24 Azakora amarorerwa ba se na ba sekuruza batigeze bakora, azatera ibihugu bikize byo mu bwami bwe abitunguye, abisahure maze iminyago n’imicuzo abigabanye abayoboke be. Azafata n’umugambi wo gutera ibigo ntamenwa, ariko ingoma ye ntizamara kabiri.

25 “Azaterana imbaraga n’ubutwari umwami wa Misiri, afite ingabo nyinshi. Umwami wa Misiri na we azatabarana ingabo nyinshi kandi zikomeye cyane bahangane, ariko ntazatsinda kuko azaba yagambaniwe.

26 Ibyegera bye ni byo bizamugambanira maze ingabo ze zitsindwe, zigwe ku rugamba ari nyinshi.

27 Abo bami bombi bazagirana imishyikirano bafitanye imigambi mibi maze baryaryane. Imishyikirano yabo nta cyo izageraho kuko igihe cyagenwe kizaba kitaragera.

28 Umwami wa Siriya azatahukana iminyago myinshi. Nagera muri Yudeya aziyemeza gutoteza ubwoko Imana yahaye Isezerano, hanyuma yisubirire mu gihugu cye.

29 “Igihe cyateganyijwe nikigera, azongera atere Misiri ariko noneho ibintu bizagenda ukundi.

30 Abanyaroma bazaza mu mato y’intambara, abatinye asubire inyuma.

“Natahuka azatura uburakari ubwoko Imana yahaye Isezerano, maze atoneshe abaritaye.

31 Azohereza ingabo ze zihumanye ikigo cy’Ingoro y’Imana, zibuze gutamba ibitambo bya buri munsi kandi zishyireho igiterashozi kirimbuzi.

32 Umwami ubwe azareshya abataye Isezerano ry’Imana abiyegereze. Ariko abazi Imana bazishyira hamwe bihagarareho kigabo.

33 Abazi gushishoza muri bo bazatozabenshi, ariko muri icyo gihe bamwe muri bo bazicishwa inkota cyangwa umuriro, abandi bafatwe mpiri kandi ibyabo binyagwe.

34 Muri iryo yicwa abenshi bazabagoboka nubwo bazaba bikurikiriye inyungu zabo, bityo abayoboke b’Imana bazatabarwa akanya gato.

35 Bamwe mu bazi gushishoza bazicwa, bitume bagenzi babo bitunganya biboneze babe abere bategereje ko icyo gihe cy’ibyago gishira, dore ko igihe cyagenwe kizaba kitaragera.

36 “Wa mwami azajya akora icyo yishakiye, azishyira hejuru yikomeze kuruta imana zose, ndetse azasebya n’Imana nyamana ku buryo bukabije. Azabikora kugeza ubwo uburakari bwe buzaba bushize, kuko Imana yari yaremeje ko bizagenda bityo.

37 Azasuzugura ibigirwamana bya ba sekuruza, n’icyo abagore bakunda kuramyan’ibindi bigirwamana byose, kuko azishyira hejuru y’ibintu byose.

38 Ahubwo aziyegurira imana y’urugamba, iyo ba sekuruza batigeze bamenya, ayiture izahabu n’ifeza n’andi mabuye y’agaciro n’izindi mpano.

39 Azatera ibigo ntamenwa yibwira ko iyo mana y’abanyamahanga imushyigikiye. Abazayiyoboka azabahesha ikuzo ryinshi, azabagabira amasambu kandi abahe gutegeka abantu benshi.

Imipfire y’umwami w’umugome

40 “Mu gihe giheruka umwami wa Misiri azamutera, ariko umwami wundi azamugwa gitumo avuye mu majyaruguru, azanye ingabo nyinshi zirwanira mu magare y’intambara no ku mafarasi no mu mato menshi. Azatera ibihugu abisandaremo nk’umwuzure.

41 Azatera igihugu cyiza maze abantu ibihumbi n’ibihumbi bicwe. Ariko Abedomu n’Abamowabu n’ab’intwari bo mu Bamoni bazarokoka.

42 Azarwanya ibihugu byinshi ndetse na Misiri ntizarokoka.

43 Azigabiza umutungo w’izahabu n’ifeza n’ibindi bintu by’agaciro byo mu Misiri. Abanyalibiya n’Abanyakushi bazamuyoboka.

44 Ariko inkuru ziturutse mu burasirazuba no mu majyaruguru zizamuhagarika umutima, maze ave mu Misiri arakaye cyane kugira ngo arimbure kandi yice abantu benshi.

45 Azashinga amahema ye y’ibwami hagati y’inyanja n’umusozi mwiza Imana yitoranyirije. Ni bwo igihe cye kizaba kigeze maze yicwe, kandi ntawe uzamutabara.”

Categories
Daniyeli

Daniyeli 12

Kuzuka no gucirwa urubanza

1 Wa muntu wari wambaye imyambaro yera arongera ati: “Icyo gihe kizaba ari igihe cy’amakuba kitigeze kibaho mu bwoko bwawe. Ariko Mikayeli umutware w’abamarayika, akaba n’umurinzi w’ubwoko bwawe azahagoboka. Nuko buri wese wo mu bwoko bwawe wanditswe mu gitabo cy’Imana azarokoka.

2 Abenshi mu bapfuye bagahambwa bazazuka, bamwe bazahabwa ubugingo buhoraho, abandi bazakozwa isoni bacirwe ho iteka burundu.

3 Abazi gushishoza bazarabagirana ubwiza nk’ikirere, bazahora bererana nk’inyenyeri iteka ryose kubera ko batumye abantu benshi baba intungane.

4 Naho rero wowe Daniyeli, iki gitabo gifungishe ikimenyetso kugira ngo ubutumwa burimo bubikwe neza kugeza igihe cy’imperuka. Bityo kizaramba gisomwe n’abantu benshi barusheho gusobanukirwa.”

5 Nuko jyewe Daniyeli mbona abandi bantu babiri bahagaze ku ruzi, umwe hakuno undi hakurya.

6 Umwe muri bo abaza umuntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze mu kirere hejuru y’uruzi ati: “Ibyo bintu bitangaje bizarangira ryari?”

7 Wa muntu wambaye imyambaro yera wari uhagaze hejuru y’uruzi ashyira amaboko yombi hejuru, numva arahiye mu izina ry’Imana ihoraho ati: “Bizamara imyaka itatu n’igice. Nibamara gushegesha ubwoko bw’Imana, ibyo byose na byo bizashira.”

8 Ibyo narabyumvise ariko sinabisobanukirwa, maze ndabaza nti: “Nyakubahwa, ingaruka z’ibyo byose zizaba izihe?”

9 Aransubiza ati: “Daniyeli we, igendere! Ubutumwa naguhaye ubugire ibanga kuzageza igihe cy’imperuka.

10 Abantu benshi baziboneza babe abere n’intungane, naho abagome bazakomeza gukora nabi. Abagome bo ntibazabisobanukirwa, ariko abazi gushishoza bo bazabisobanukirwa.

11 Kuva igihe ibitambo bya buri munsi bizahagarikwa hagashyirwaho igiterashozi kirimbuzi, hazashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo cyenda.

12 Hahirwa umuntu uzihangana akazageza ku minsi igihumbi na magana atatu na mirongo itatu n’itanu.

13 Naho wowe Daniyeli igendere, uzatabaruka utegereze umunsi w’imperuka, ni bwo uzazuka uhabwe umunani wawe.”

Categories
Hozeya

Hozeya 1

1 Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.

Hozeya ategekwa kurongora indaya

2 Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyaraabana b’ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”

3 Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w’umuhungu.

4 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba.

5 Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”

6 Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w’umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.

7 Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n’abayarwaniraho.”

8 Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w’umuhungu.

9 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye,kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”

Categories
Hozeya

Hozeya 2

Isiraheli izasubizwa ubusugire bwayo

1 Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b’Imana nzima.”

2 Abayuda n’Abisiraheli bazakoranira hamwe, bishyirireho umutware umwe wo kubayobora, bazagwira nk’imyaka imera mu butaka. Koko uwo munsi wa Yizerēliuzaba ari akataraboneka.

3 Bityo abavandimwe banyu muzabite “Bwokobwanjye”, naho bashiki banyu mubite “Mpuhwe.”

Isiraheli igereranywa n’umusambanyikazi

4 Uhoraho abwira Abisiraheli ati:

“Nimuburanye nyoko,

ngaho nimumuburanye kuko atari umugore wanjye,

nanjye sindi umugabo we.

Nakure mu maso he ibiranga ko ari indaya,

nakure hagati y’amabere ye ibiranga ko ari umusambanyi.

5 Natabigenza atyo nzamwambika ubusa,

azaba atumbuje nk’uko yari ari umunsi avuka!

Igihugu cye nzagihindura nk’ubutayu,

ngihindure agasi mwicishe inyota.

6 Abana be sinzabagirira impuhwe,

sinzazibagirira kuko ari ababyarirano.

7 Koko nyina yigize indaya,

yakoze ibiteye isoni arabatwita.

Koko yaravuze ati:

‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye,

basanzwe bampa ibyokurya n’amazi,

basanzwe bampa imyambaro y’ubwoya n’inoze,

basanzwe banampa amavuta n’ibyokunywa.’

8 Ni cyo gituma inzira acamo nzayicīsha amahwa,

nzayizitira abure aho anyura.

9 Aziruka ku bakunzi be nyamara ntazabashyikira,

azabashakashaka ye kubabona.

Hanyuma azibwira ati:

‘Reka nsubire ku mugabo wanjye w’isezerano,

koko nkiri kumwe na we nari merewe neza kurusha ubu.’

10 Erega ntiyazirikanye ko ari jye wari umugize!

Namuhaga ingano na divayi nshya n’amavuta,

namuhaga ifeza n’izahabu byinshi,

nyamara yabikoreshereje ikigirwamana Bāli.

11 Ni cyo gituma ntazamuha umwero w’ingano,

imizabibu na yo sinzatuma yera.

Sinzatuma agira imyambaro y’ubwoya n’inoze,

bityo ntazagira icyo akinga ku bwambure bwe.

12 Dore ngiye kumwambika ubusa,

akorwe n’isoni imbere y’abakunzi be,

ntawe uzamunkura mu maboko.

13 Nzakuraho ibyamushimishaga byose,

nzakuraho iminsi mikuru ye ya buri mwaka n’iya buri kwezi,

nzakuraho n’amasabato ye n’indi minsi mikuru ye yose.

14 Nzatsemba imizabibu n’imitini bye,

ibyo yiratanaga avuga ati:

‘Ibi ni ibiguzi abakunzi banjye bampaye.’

Nzabihindura ibihuru inyamaswa zibirishe.

15 Nzamuhanira ko yizihizaga iminsi mikuru y’ibigirwamana Bāli,

nzamuhanira ko yabyoserezaga imibavu.

Yambaraga impeta n’ibindi byo kwirimbisha,

yirukaga mu bakunzi be, naho jye arandeka!”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Imana ivugurura umubano wayo n’Abisiraheli

16 Uhoraho aravuga ati:

“Ni cyo gituma jyewe nzamuhendahenda,

nzamujyana mu butayu mugushe neza.

17 Tukiriyo nzamusubiza imirima ye y’imizabibu,

igikombe cya Akorikizamubera irembo,

rizamugeza ku byo yiringira.

Aho ni ho azanganiririza nk’igihe yari akiri inkumi,

igihe yimukaga mu gihugu cya Misiri.”

18 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe azanyita umugabo we,

ntazongera kunyita Bāli ye.

19 Nzamubuza kwambaza ibigirwamana Bāli,

amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.

20 Icyo gihe nzategeka inyamaswa n’ibiguruka n’ibikurura inda hasi,

nzabitegeka bye kugira icyo bitwara Abisiraheli.

Imiheto n’inkota n’intambara nzabica mu gihugu cyabo,

nzatuma baryama nta cyo bikanga.

21 “Isiraheli we, uzambera umugore iteka ryose,

uzambera umugore nkubere intungane n’intabera,

nzagukunda ngukundwakaze,

22 uzambera umugore nkubere indahemuka,

nawe uzamenya ko ndi Uhoraho.”

23 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzaha Abisiraheli icyo bansabye,

nzatuma ijuru rireta imvura,

na ryo rizayigusha mu butaka,

24 ubutaka na bwo buzera,

buzatanga umusaruro w’ingano na divayi nshya n’amavuta,

na byo bizamara Yizerēli ubukene.

25 Nzatuma ashora imizi mu gihugu,

Ntampuhwe nzamugirira impuhwe,

nzabwira Subwokobwanjye nti: ‘Uri ubwoko bwanjye’,

na we azambwira ati: ‘Uri Imana yanjye.’ ”

Categories
Hozeya

Hozeya 3

Hozeya acyura umugore we

1 Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w’umusambanyikazi ukundwa n’undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y’umutsima w’imbuto z’imizabibu.”

2 Nuko uwo mugore ndamucyura ntanze ibikoroto cumi na bitanu by’ifeza n’ibiro nka magana abiri by’ingano.

3 Ndamubwira nti: “Tuzamarana iminsi myinshi uri uwanjye, udasambana kandi utari uw’uwundi mugabo. Nanjye sinzaguharika.”

4 Koko Abisiraheli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa umutware. Nta gitambo bazatamba, ntibazasenga inkingi z’amabuye, ntibazagira ibikoresho byo gufindura ubushake bw’Imana.

5 Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n’ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha.

Categories
Hozeya

Hozeya 4

Ibyaha Uhoraho ashinja Abisiraheli

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu.

“Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri,

ntibagira urukundo,

nta n’ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!

2 Bakunda kuvumana no kubeshya no kwicana,

bakunda kwiba no gusambana no kugira urugomo,

abantu bicana umusubizo.

3 Ni cyo gituma igihugu kizicwa n’amapfa,

abagituye bose baziheba,

inyamaswa n’ibiguruka n’amafi bizapfa!

Ibyaha Uhoraho ashinja abatambyi

4 “Ntihakagire ushinja abandi,

ntihakagire umuntu urega undi,

ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi!

5 Mwebwe abatambyi, mukora ibyaha amanywa n’ijoro,

abahanuzi na bo ni uko,

nyoko ubabyara ari we Isiraheli, nzamurimbura.

6 Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya.

Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi,

ubwo mwirengagije Amategeko yanjye,

jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.

7 “Uko abatambyi barushijeho kugwira,

ni ko barushijeho kuncumuraho:

aho kugira ngo bubahwe nzatuma basuzugurika.

8 Batungwa n’ibitambo byo guhongerera ibyaha,

bityo bakishimira ko ubwoko bwanjye bucumura.

9 Kuba abatambyi ntibizababuza guhanwa kimwe na rubanda.

Nzabahana mbaziza imigenzereze yabo,

nzabitura ibibi bakoze.

10 Bazarya ibitambo ariko be guhaga,

bazasambanira imbere y’ibigirwamana bashaka ibyara,

ariko be kororoka.

Jyewe Uhoraho barandetse bayoboka ibigirwamana,

11 ni bwo buraya!

Uhoraho yamagana abayoboka ibigirwamana

“Kunywa divayi ikuze n’iy’ihīra byica umutima.

12 Abantu b’ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti,

baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya!

Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya!

Ni byo bituma bayoba!

Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo.

13 Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z’imisozi,

babyosereza imibavu ku dusozi,

ibyo babikorera mu gicucu cy’imyerezi n’iminyinya n’imishishi.

Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya,

abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi.

14 Abakobwa banyu si bo nzahanira ko bigize indaya,

abakazana banyu si bo nzahanira ko bigize abasambanyikazi.

Ahubwo nzahana abagabo mbahora kwihugikana indaya,

nzabahanira ko bafatanya na zo gutamba ibitambo.

Koko ubwoko budashishoza burazima!

15 “Mwa Bisiraheli mwe, nubwo mwigize indaya mutyo,

Abayuda bo ntibazabigane ngo bacumure.

Ntimukamanuke mujya i Gilugali kunsenga,

ntimukanazamuke ngo mujye kunsengera i Betaveni,

ntimukarahire muti: ‘Ndahiye Uhoraho.’

16 “Koko Abisiraheli babaye ibyigomeke nk’ishashi inana: none se jyewe Uhoraho nabasha nte kubaragira nk’uragira abana b’intama mu rwuri rugari?

17 Abefurayimu bihambiriye ku bigirwamana, nimubihorere.

18 Iyo bamaze kunywa, baryamana n’indaya. Abatware babo bakunda ibiteye isoni cyane.

19 Bazajyanwa nk’ibintu bijyanywe n’umuyaga, ibitambo batambiraga ibigirwamana bizabakoza isoni.

Categories
Hozeya

Hozeya 5

Abisiraheli bayobejwe n’abayobozi babo

1 “Mwa batambyi mwe, nimwumve ibi,

rubanda rw’Abisiraheli, namwe nimubyiteho,

mwa bikomangoma mwe, namwe nimutege amatwi,

koko ni mwebwe mwese mushinjwa!

I Misipa mwateze umutego ubwoko bwanjye,

ku musozi wa Taboruna ho mwabubereye ikigusha.

2 Ibyigomeke byakabije ubwicanyi,

nanjye nzabihana byose.

3 Abefurayimu ndabiyiziye,

abo Bisiraheli nta cyo bashobora kumpisha,

mwebwe Abefurayimu mwayobotse ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Koko Abisiraheli barandavuye.”

Hozeya aburira abantu kwirinda ibigirwamana

4 Ibyo bakora ntibituma bagarukira Imana yabo,

koko bwa buraya bubaba mu maraso.

Erega ntibamenya Uhoraho!

5 Ubwirasi bw’Abisiraheli ni bwo bubashinja,

Abefurayimu ari bo Bisiraheli baguye mu bicumuro,

Abayuda na bo babiguyemo hamwe na bo.

6 Bajya kuramya Uhoraho,

bajyana imikumbi n’amashyo byo kumutambira,

nyamara ntibamubona,

koko yitandukanyije na bo.

7 Bahemukiye Uhoraho babyara abana b’ibinyandaro,

mu kwezi kumwe bazaba bamaze gutsembanwa n’igihugu cyabo.

Abisiraheli barwana n’Abayuda

8 Nimuvugirize ihembe i Gibeya mujye ku rugamba!

Nimuvugirize impanda i Rama!

Muvugirize induru i Betaveni muti:

“Mwa Babenyamini mwe, turabateye!”

9 Umunsi Abefurayimu bahanwe bazashiraho,

iryo hame ndimenyesheje imiryango y’Abisiraheli.

10 Uhoraho aravuga ati:

“Abatware b’u Buyuda bimuye imipaka bararengēra,

nzarakara mbahururane nk’umuvumba w’amazi.

11 Abefurayimu batwazwa igitugu,

igihano bahawe kirabashegeshe,

babitewe no kwihambira ku bitagira umumaro.

12 Nzamunga Abefurayimu nk’imungu imunga imyaka,

Abayuda nzabamerera nk’ikimungu.

13 Abefurayimu bamenye ko barwaye,

Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe.

Abefurayimu batabaje Abanyashūru,

bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye.

Nyamara mwebwe ntashobora kubavura,

nta muti afite w’ibisebe murwaye.

14 Abefurayimu nzabatera nk’intare,

Abayuda na bo nzabatera nk’intare y’inkazi.

Jyewe ubwanjye nzabatanyagura,

nigendere mbajyanye ho umuhīgo,

ntawe uzawunkura mu nzara.

15 “Nzigendera nisubirire iwanjye,

nzagumayo kugeza ubwo bemeye ko bancumuyeho banyambaze,

nibagera mu byago bazanyambaza bashyizeho umwete.”

Categories
Hozeya

Hozeya 6

Kwihana kudafashije

1 Abantu baravuga bati:

“Nimureke tugarukire Uhoraho,

erega ni we wadutanyaguje, ni na we uzatuvura!

Ni we wadukomerekeje, ni na we uzatwomora!

2 Mu minsi ibiri cyangwa itatu azaduhembura,

azaduhagurutsa twibanire na we.

3 Nimuze tumenye Uhoraho, dushishikarire kumumenya,

nk’uko umuseke utabura gukeba,

ni ko na we atazabura kutugoboka.

Nk’uko imvura itabura kugwa,

ni ko atazabura kutugeraho,

azatugeraho nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.”

4 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Befurayimu mwe, mbagenze nte?

Mwa Bayuda mwe, namwe mbagenze nte?

Umurava mugira uyoyoka nk’igihu cya mu gitondo,

ushira nk’ikime gishira hakiri kare.

5 Ni cyo gituma mbahana mbinyujije ku bahanuzi,

amagambo mbatumaho ni yo abacira urwo gupfa.

Ibyemezo nabafatiye birasobanutse.

6 icyo mbashakaho si ibitambo,

ahubwo ni uko mugira impuhwe.

Jyewe Imana yanyu, nshaka ko mūmenya,

bindutira ko muntambira ibitambo bikongorwa n’umuriro.”

Amarorerwa akorwa n’Abisiraheli

7 Uhoraho aravuga ati:

“Bishe Isezerano ryanjye bari ahitwa Adamu,

aho ni ho bampemukiriye.

8 I Gileyadi hari umujyi wiganjemo inkozi z’ibibi,

urangwa n’ubwicanyi.

9 Abatambyi birema agatsiko,

bameze nk’abambuzi bubikiye umuntu mu gico,

bicira abagenzi mu nzira igana i Shekemu!

Erega ibyo bikojeje isoni!

10 Mu Bisiraheli nahabonye ibiteye ishozi,

Abefurayimu bahayobokeye ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Abisiraheli barandavuye.

11 “Mwa Bayuda mwe, namwe mbateganyirije igihano.

“Iyo nshatse gusubiza ubwoko bwanjye ishya n’ihirwe,

Categories
Hozeya

Hozeya 7

1 “iyo nshatse gukiza Abefurayimu ari bo Bisiraheli,

ibicumuro byabo birigaragaza,

ibibi bakorera i Samariyana byo birigaragaza.

Dore nawe buri muntu ariganya mugenzi we,

ibisambo bimena amazu bikiba,

abambuzi na bo bakambura abantu ku mugaragaro.

2 Ntibajya bibwira ko nzirikana ibicumuro byabo byose,

nyamara ibibi bakora birabazengurutse,

nta na kimwe ntabona.”

Ubugambanyi n’ubwicanyi ibwami

3 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bashimisha umwami wabo bagambiriye gukora ibibi,

bariganya abatware babo.

4 Bose ni abagambanyi,

bameze nk’umuriro wacikiye mu ifuru,

umukozi w’imigati areka kuwenyegeza,

agafunyanga irobe ry’imigati,

yamara gutumba wa muriro ukayihīsha.

5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu,

we n’abatware banywa inzoga nyinshi bakarwara,

umwami asābāna n’abamuseka.

6 Abamugambanira bamwiyegereza bakaze nk’umuriro wo mu ifuru,

ijoro ryose umujinya wabo uracwekera,

mu museso ukagurumana nk’umuriro.

7 Umujinya wabo bose ugurumana nk’ifuru,

bagatsemba abategetsi babo.

Abami babo bose baricwa,

nyamara nta n’umwe muri bo untakambira.

Isiraheli yishingikiriza ku yandi mahanga

8 “Abefurayimu bishingikirije ku yandi mahanga,

Abefurayimu bakunda gufata impu zombi.

9 Bifatanya n’amahanga bigatuma imbaraga zabo zikendera,

nyamara bo ntibabimenye,

igihugu cyabo kigeze aharindimuka,

nyamara bo ntibabimenya.

10 Ubwirasi bw’Abisiraheli ni bwo bubashinja,

ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira,

nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira.

11 Erega Abefurayimu ni nk’inuma y’igicucu itagira ubwenge!

Rimwe batakira Abanyamisiri, ubundi bagatakambira Abanyashūru.

12 Ubwo bazaba bagiye kubatakambira,

nzabahanura bagwe nk’uhanuza inyoni umutego,

nimenya ko bateranye nzabakacira.

13 Abefurayimu bazabona ishyano kuko bandetse.

Bazarimbuka kuko bangomeye,

jyewe nshaka kubabohoza,

nyamara bo ntibambwiza ukuri.

14 Ntibantakambira babikuye ku mutima,

ahubwo baborogera ku mariri yabo.

Barikebagura kugira ngo ingano n’imizabibu byabo birumbuke,

uko ni ko bangomera.

15 Ni jye wabareze ndabakuza mbaha gukomera,

nyamara bo bagiye inama zo kungomera.

16 Ntibangarukira jyewe Usumbabyose,

bantetereza nk’umuheto utetereza nyirawo.

Abatware babo bazicishwa inkota,

bazazira amagambo yabo y’agasuzuguro,

ni cyo gituma Abanyamisiri bazabaha urw’amenyo.”

Categories
Hozeya

Hozeya 8

Abisiraheli bishingikiriza amahanga

1 “Vuza ihembe uburire abantu!

Dore abanzi bateye igihugu cyanjye,

bameze nk’ikizu kigiye gukacira umuhīgo.

Koko Abisiraheli bishe Isezerano ryanjye,

banze gukurikiza Amategeko yanjye.

2 Barantakambira bati:

‘Mana yacu, turakwemera!’

3 Nyamara Abisiraheli banze ibyiza,

bityo abanzi bazabatoteza.

4 Biyimikira abami ntabibategetse,

bishyiriraho abatware batangishije inama.

Biremera ibigirwamana mu ifeza no mu izahabu,

ni cyo gituma bazarimbuka.

5 Mwa batuye i Samariya mwe,

ishusho y’inyanamuramya nyanga urunuka!

Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bubagurumaniye.

Mbese muzananirwa kuba indakemwa mugeze ryari?

6 Iyo nyana si imana,

yacuzwe n’umunyabukorikori w’Umwisiraheli,

koko iyo nyana y’Abanyasamariya izajanjagurika.

7 Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira.

Bameze nk’ingano zidafite amahundo, nta fu zigira.

Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga.

8 Abisiraheli bazajyanwa ho iminyago,

bagenza nk’abanyamahanga, nta kamaro bagifite.

9 Bagiye gutakambira Abanyashūru,

Abefurayimu ntibava ku izima,

bameze nk’indogobe y’ishyamba yigize ingunge.

Baguriye ibihugu by’incuti kugira ngo bibarinde.

10 Naho bagurira ibihugu by’amahanga,

ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane.

Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato.

11 “Abefurayimu bubatse intambiro nyinshi zo guhongerera ibyaha,

ariko zabahindukiye impamvu zo gucumura.

12 Nabandikiye amabwiriza ibihumbi n’ibihumbi,

nyamara bo bayafashe nk’aho atari bo agenewe.

13 Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo,

ariko jyewe Uhoraho simbyishimira.

Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo,

nzabahana mbaziza ibyaha byabo,

nzabacira mu Misiri.

14 Abisiraheli biyubakiye ingoro zo kwiberamo,

nyamara bimūye Umuremyi wabo.

Abayuda na bo biyubakiye imijyi y’intamenwa myinshi,

nyamara iyo mijyi nzayiha inkongi y’umuriro,

inkongi izatsemba amazu yabo akomeye.”