Categories
Yeremiya

Yeremiya 46

Abanyamisiri batsindirwa i Karikemishi

1 Ubutumwa bukurikira ni bwo Uhoraho yahaye Yeremiya, bwerekeye amahanga.

2 Ubu ni ubutumwa bwagejejwe kuri Misiri n’ingabo z’umwami wayo Neko, ubwo yari i Karikemishi ku nkombe y’uruzi rwa Efurati, agatsindwa na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Icyo gihe hari mu mwaka wa kane Yoyakimu mwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda.

3 Nimufate ingabo nto n’inini,

nimuzifate mujye ku rugamba.

4 Nimushyire intebe ku mafarasi muyurire!

Nimwambare ingofero z’icyuma mwitegure,

nimutyaze amacumu mwambare imyambaro y’ibyuma!

5 Mbese bigenze bite?

Ibyo mbona ni ibiki?

Bafite ubwoba basubiye inyuma,

intwari zabo ziratsinzwe,

barahunga bihuta ubutarora inyuma,

baradagadwa impande zose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

6 Abahanga mu kwiruka ntibashobora guhunga,

ab’intwari ntibashobora gucika ku icumu!

Mu majyaruguru ku nkombe ya Efurati,

bacitse intege baratsindwa.

7 Uwo ni nde umeze nk’uruzi rwa Nili rwarenze inkombe?

Ni nde umeze nk’inzuzi nini zakutse?

8 Misiri imeze nka Nili yarenze inkombe,

imeze nk’inzuzi nini zakutse.

Misiri yaravuze iti: “Nzakuka nsendere isi yose,

nzarimbura imijyi yose n’abayituye.

9 Amafarasi nahaguruke,

amagare y’intambara natabare,

ab’intwari nibajye imbere,

ni Abanyakushi n’Abaputi bamenyereye gukinga ingabo,

ni Abaludi bamenyereye gufora imiheto.”

10 Nyamara uwo munsi ni uwa Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,

ni umunsi wo guhōra no guhana abanzi be.

Inkota izica irambirwe,

izahaga amaraso yabo.

Koko Nyagasani Uhoraho Nyiringabo azatamba igitambo,

azagitambira mu majyarugu ku ruzi rwa Efurati.

11 Bantu bo mu Misiri, nimujye i Gileyadi,

nimujyeyo mushakashake icyomoro.

Nyamara nta cyo kizabamarira,

igikomere ntigiteze gukira.

12 Amahanga azumva ko mwacishijwe bugufi,

umuborogo wanyu uzakwira mu isi hose.

Koko intwari izasakirana n’indi,

zombi zizagwira icyarimwe.

Nebukadinezari atera Misiri

13 Ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwerekeye uko Nebukadinezari umwami wa Babiloniya azatera Misiri.

14 Menyesha Misiri ubwo butumwa,

bwamamaze i Migidoli,

bumenyekanishe i Memfisi n’i Tafune uti:

“Murabe maso dore inkota iratsemba abaturanyi banyu.

15 Kuki abantu bawe b’intwari bahunze?

Ntibashobora gushinga ibirindiro,

Uhoraho yabatsinze.

16 Abantu benshi bagwiriranye,

barabwirana bati:

‘Nimuhaguruke dusange bene wacu,

nimuhaguruke dusubire mu gihugu cyacu,

nimuhaguruke duhunge inkota y’umwanzi.’

17 Umwami wa Misiri nimumuhimbe izina,

nimumwite Gasaku mburamumaro,

yivukije amahirwe.”

18 Umwami aravuga ati: “Ndi muzima,

izina ryanjye ni Uhoraho Nyiringabo,

ndi nka Taboru hagati y’indi misozi,

ndi nk’umusozi wa Karumeli ahirengeye inyanja.”

19 Yemwe abatuye mu Misiri,

nimwitegure guhunga.

Koko umujyi wa Memfisi uzarimburwa,

uzahinduka ikidaturwa.

20 Misiri ni nk’inyana y’ishashi nziza cyane,

ni nk’inyana itewe n’ibibugu byo mu majyaruguru.

21 Abacancuro bayo ni nk’ibimasa bishishe,

na bo bazahindukira bahunge,

ntibazashobora kurwana.

Umunsi w’ibyago byabo urageze,

ni umunsi wabo wo guhanwa.

22 Misiri izavugiriza nk’inzoka ihunga,

abanzi bayiteye bafite imbaraga,

bazayitera bitwaje amashoka nk’abatemyi b’ibiti.

23 Bazatema ishyamba ryayo ry’inzitane,

abanzi bayo ntibabarika,

ni benshi kuruta inzige.

24 Abanyamisiri bazakorwa n’isoni,

bazagabizwa abantu bo mu majyaruguru.

25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye guhana ikigirwamana Amoni cy’i Tebesi, mpane umwami wa Misiri na Misiri ubwayo n’imana zayo n’abami bayo, nzahana n’abishingikirije ku mwami wayo.

26 Nzabagabiza abashaka kubica, nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze, nyamara Misiri izongera iturwe nka kera.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Uhoraho azarokora abantu be

27 Uhoraho aravuga ati:

“Rubyaro rw’umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya,

rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana.

Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago.

Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro,

muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.

28 Rubyaro rwa Yakobo mugaragu wanjye, mwitinya kuko ndi kumwe namwe.

Nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,

nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu.

Sinzabura kubahana,

nyamara nzaca inkoni izamba.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 47

Ubutumwa bwagenewe Abafilisiti

1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yabwiye Yeremiya, bwerekeye Abafilisiti mbere y’uko umwami wa Misiri atera i Gaza.

2 Ngibyo ibyo Uhoraho avuga ati:

“Dore umuvumba w’amazi aturutse mu majyaruguru,

arasūma nk’uruzi rwarenze inkombe.

Azasendera mu gihugu cyose no ku bikirimo byose,

azasendera mu mijyi no ku bayituye.

Abantu bazasakuza,

abaturage bazaboroga.

3 Hazumvikana imirindi y’amafarasi yiruka,

hazumvikana n’urusaku rw’amagare y’intambara,

ababyeyi bazacika intege batererane abana babo.”

4 Koko uwo munsi uzaba uwo kurimbura Abafilisiti bose,

uzatsemba abacitse ku icumu bashobora gutabara ab’i Tiri n’i Sidoni.

Uhoraho azatsemba Abafilisiti,

azatsemba abakomoka mu kirwa cya Shipure.

5 Abantu b’i Gaza bazimoza umusatsi nk’abari mu cyunamo,

aba Ashikeloni bazumirwa.

Bafilisiti bo mu kibaya mwacitse ku icumu, muzaboroga kugeza ryari?

6 Wa nkota y’Uhoraho we, uzatuza ryari?

Subira mu rwubati rwawe utuze.

7 Nyamara se yatuza ite yabitegetswe n’Uhoraho?

Yatuza ite yayitegetse gutsemba Ashikeloni n’inkombe z’inyanja?

Categories
Yeremiya

Yeremiya 48

Ubutumwa bwagenewe Abamowabu

1 Ubu ni ubutumwa bw’Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli bwagenewe Abamowabu:

abaturage b’i Nebo bagushije ishyano,

koko umujyi wabo urarimbutse.

Kiriyatayimu ikozwe n’isoni irafashwe,

ikigo ntamenwa cyayo kirashenywe, kirasuzuguritse.

2 Mowabu ntizongera gushimagizwa ukundi,

i Heshiboni barayigambanira bati:

“Reka tuyirimbure ye kuba igihugu.”

Nawe Madimeni uzumirwa,

inkota izagukurikirana.

3 Induru zirumvikana i Horonayimu,

ni induru zivuga isenywa n’irimbuka rikomeye.

4 Mowabu irarimbutse,

umuborogo w’abana bayo urumvikana.

5 Abacitse ku icumu bararira bagana i Luhiti,

baramanuka i Horonayimu batakishwa n’akaga kabugarije.

6 Baravuga bati:

“Nimuhunge mukize ubuzima bwanyu,

nimwibere mu butayu mumere nk’agahuru.”

7 Mowabu wiringiye imirimo yawe n’ubutunzi bwawe,

nawe uzajyanwa ho umunyago.

Ikigirwamana cyawe Kemoshi kizanyagwa,

kizanyagwa hamwe n’abatambyi bacyo n’ibyegera byacyo.

8 Umurimbuzi azanyura muri buri mujyi,

nta mujyi n’umwe uzarokoka.

Imirambi n’ibikombe bizarimburwa.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

9 Nimucukurire Mowabu imva kuko igiye kurimbuka,

imijyi yayo izahinduka amatongo n’ikidaturwa.

10 Havumwe umuntu ukorana ubunebwe umurimo w’Uhoraho,

havumwe ubuza inkota ye kumena amaraso.

Kurimbuka kw’imijyi y’i Mowabu

11 Mowabu yaradamaraye kuva mu buto bwayo,

ni nka divayi nziza itigeze isukwa.

Mowabu ntiyigeze ijyanwa ho umunyago,

uburyohe n’impumuro by’iyo divayi ntibyahindutse.

12 Uhoraho aravuga ati: “Nyamara igihe kizagera, ubwo nzohereza abantu gusuka Mowabu nk’usuka divayi. Bazayisuka hasi ibibindi byayo babimenagure.

13 Abamowabu bazaterwa isoni n’imana yabo Kemoshi, nk’uko Abisiraheli bakojejwe isoni na Beteli biringiraga.”

14 Bantu b’i Mowabu, kuki muvuga muti:

“Turi intwari tumenyereye intambara”?

15 Mowabu izarimburanwa n’imijyi yayo,

abasore bayo b’ingenzi bazashirira ku icumu.

Uko ni ko Umwami Uhoraho Nyiringabo avuze.

16 Mowabu igiye kurimbuka,

ibyago byayo biregereje.

17 Abaturanyi bayo mwese nimuyihumurize,

abazi ubwamamare bwayo mwese nimuvuge muti:

“Ububasha bw’abami bayo burashize,

imbaraga zayo zirarangiye!”

18 Bantu b’i Diboni, nimuve mu mwanya w’icyubahiro,

nimumanuke mwicare mu myanda.

Koko umurimbuzi wa Mowabu araguteye,

aje kurimbura imijyi ntamenwa yanyu.

19 Bantu ba Aroweri, nimuhagarare ku nzira murebe,

abagabo n’abagore bahunga nimubabaze uko bigenze.

20 Mowabu yakozwe n’isoni kuko yasenyutse,

nimurire muboroge,

nimumenyeshe aba Arunoni ko Mowabu yarimbutse.

21 Urubanza rwaciriwe akarere k’imirambi, ari yo mijyi ya Holoni na Yahasi na Mefāti,

22 na Diboni na Nebo na Beti-Dibulatayimu,

23 na Kiriyatayimu na Beti-Gamuli na Beti-Mewoni,

24 na Keriyoti na Bosira n’indi imijyi yose yo mu gihugu cya Mowabu, iya kure n’iya hafi.

25 Uhoraho aravuga ati: “Mowabu yacitse intege ntigifite imbaraga.”

Mowabu izacishwa bugufi

26 Abamowabu basuzugura Uhoraho. Nimubareke basinde bigaragure mu birutsi byabo, maze bahinduke urw’amenyo.

27 Mwa Bamowabu mwe, nimwibuke ko mwari mwarahinduye Abisiraheli urw’amenyo. Mwabafataga nk’abajura, mubazunguriza imitwe igihe cyose muvuze ibyabo.

28 Mwa Bamowabu mwe, nimuve mu mijyi,

nimuyivemo muhungire mu bitare,

nimube nk’inuma yarika mu rwinjiriro rw’ubuvumo.

29 Twumvise ubwirasi bwa Mowabu,

twumvise ubwirasi bwayo n’agasuzuguro kayo,

twumvise ukwikuza kwayo n’agasuzuguro kayo,

twumvise ubwibone bwayo no kwishyira hejuru kwayo.

30 Uhoraho aravuga ati:

“Nzi neza ubwirasi bwayo budafite umumaro,

nzi n’agasuzuguro kayo kadafite ishingiro.

31 “Ni cyo gituma ndirira Mowabu,

ndaririra Abamowabu bose,

ndaririra abantu b’i Kiri-Hareseti.

32 Ndaririra umuzabibu w’i Sibuma,

ndawuririra nk’uko ab’i Yāzeri bawuririra.

Amashami yawo arandaranda agera ku nyanja,

ararandaranda agera ku nyanja i Yāzeri.

Nyamara umurimbuzi yigabije imbuto n’umusaruro byawe.

33 Ibyishimo n’umunezero ntibikirangwa mu mirima y’i Mowabu,

nta divayi ikirangwa mu rwengero,

nta byishimo bizongera kurangwa mu rwengero,

nubwo basakuza si ukubera ibyishimo.

34 “Abantu b’i Heshiboni barataka, induru yabo irumvikana kugeza Eleyale n’i Yahasi n’i Sowari, n’i Horonayimu na Egilati-Shelishiya, kuko n’amazi y’i Nimurimu yakamye.”

35 Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba muri Mowabu abantu bose bajya ahasengerwa, gutambira ibitambo no kosereza imibavu imana zabo.”

36 Ni cyo gituma ndirira Mowabu n’abaturage ba Kiri-Hareseti, meze nk’uvuza umwirongi kubera ko ubutunzi bwabo bubashizeho.

37 Abagabo bose bimoje imisatsi n’ubwanwa, biciye indasago ku maboko kandi bambara imyambaro igaragaza akababaro.

38 Uhoraho aravuga ati: “Abari hejuru y’amazuyose y’i Mowabu no mu bibuga byaho baraboroga, kuko najanjaguye Mowabu nk’ikibindi bahararutswe.”

39 Nimurire muvuga muti: “Mowabu yashegeshwe. Mbega ukuntu itewe isoni no kuba yaranteye umugongo! Mowabu izahinduka urw’amenyo n’ikizira mu baturanyi bayo bose.”

Nta muntu w’i Mowabu uzarokoka

40 Uhoraho aravuga ati: “Dore igihugu kije gutera Mowabu,

kimeze nka kagoma irambuye amababa yayo.

41 Imijyi ya Mowabu izafatwa,

imijyi ntamenwa izigarurirwa.

Icyo gihe intwari z’i Mowabu zizagira ubwoba,

zizamera nk’umugore uribwa n’ibise.

42 Mowabu izarimburwa,

ntizongera kuba igihugu,

izarimburwa kuko yigometse ku Uhoraho.

43 Bantu b’i Mowabu,

ubwoba n’urwobo n’umutego birabategereje.”

Uko ni Uhoraho avuze.

44 “Uzahunga ubwoba azagwa mu rwobo,

uzarokoka urwobo azagwa mu mutego.

Koko igihe kizagera mpane Mowabu.”

Uko ni Uhoraho avuze.

45 Impunzi zinaniwe zihungiye i Heshiboni,

nyamara umuriro uturutse i Heshiboni,

ibirimi by’umuriro biturutse mu murwa wa Sihoni.

Umuriro utwitse imbibi za Mowabu,

utwitse imisozi miremire y’abarwanyi b’i Mowabu.

46 Mowabu igushije ishyano!

Abayoboka Kemoshi bararimbutse,

abahungu n’abakobwa banyu bajyanywe ho iminyago.

47 Nyamara igihe kizagera Mowabu nzayisubize amahoro.

Urwo ni rwo rubanza ruciriwe Mowabu.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 49

Ubutumwa bwagenewe Abamoni

1 Ubu butumwa bwagenewe Abamoni.

Uhoraho aravuga ati:

“Mbese Isiraheli nta bana igira?

Mbese ntifite abagenewe umurage?

Kuki ikigirwamana Moleki cyigaruriye intara ya Gadi?

Kuki Abamoni batuye mu mijyi yaho?

2 Igihe kizagera numvikanishe ijwi ry’intambara,

nzaryumvikanisha i Raba, umurwa w’Abamoni.

Hazahinduka amatongo imidugudu yaho itwikwe,

Isiraheli izamenesha abari barayimenesheje.

3 Heshiboni, boroga kuko umujyi wa Ayi urimbutse!

Baturage b’i Raba, nimurire,

nimwambare imyambaro igaragaza akababaro,

nimujye mu cyunamo.

Nimubuyere hirya no hino mu mujyi,

imana yanyu Moleki ijyanywe ho umunyago,

ijyanywe ho umunyago hamwe n’abatambyi bayo n’ibyegera byayo.

4 Kuki mwiratana ibibaya byanyu birumbuka?

Mwa bagome mwe, mwishingikiriza ku butunzi bwanyu,

muravuga muti: ‘Ni nde wahangara kudutera?’ ”

5 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ngiye kubashyiraho iterabwoba ry’abaturanyi banyu bose,

buri muntu azameneshwa,

nta muntu uzaboneka wo gukoranya impunzi.

6 Hanyuma Abamoni nzabasubiza amahoro.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Ubutumwa bwagenewe Abedomu

7 Ubu ni ubutumwa bw’Uhoraho Nyiringabo bwagenewe Abedomu.

Mbese i Temani ntihakirangwa abanyabwenge?

Mbese abanyabwenge baho ntibagitanga inama?

Ese ubwenge bwabo bwarayoyotse?

8 Bantu b’i Dedani, nimuhunge,

nimuhindukire muhungire mu buvumo.

Ngiye guteza ibyago abakomoka kuri Ezawu,

igihe cyo kubahana kirageze.

9 Mbese abajura nibaza kwiba imizabibu yanyu, nta na mike bazabasigira?

Abajura nibaza nijoro bazasahura ibyo bashaka byose.

10 Nyamara ni jye ubwanjye uzanyaga abakomoka kuri Ezawu ibintu byose,

nzagaragaza aho bihisha ku buryo batazongera kwihisha.

Abana babo n’abavandimwe n’abaturanyi babo bazarimbuka,

nta n’umwe uzarokoka.

11 Nimusige impfubyi zanyu nzazitaho,

abapfakazi banyu na bo bazanyizera.

12 Uhoraho aravuga ati: “Abo ntari narageneye igikombe cy’igihano bakinywereyeho. None se mwebwe mwibwira ko muzakirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza.

13 Ndahiye ko umurwa wanyu Bosira uzahinduka amatongo n’igiterashozi, uzahinduka urw’amenyo n’iciro ry’imigani. Imijyi yose iwukikije na yo izahinduka amatongo iteka ryose.”

14 Numvise Uhoraho ambwira ati:

“Intumwa yoherejwe gutangariza amahanga iti:

‘Nimwishyire hamwe mutere Edomu,

nimuhaguruke muyirwanye.’ ”

15 Uhoraho arakomeza ati:

“Wowe Edomu nzaguhindura muto mu mahanga,

bityo abantu bose bazagusuzugura.

16 Iterabwoba n’ubwirasi bwawe byaragushutse,

wibera mu buvumo bwo mu bitare.

Uba mu mpinga z’imisozi,

wishyize ahirengeye nka kagoma,

nyamara nzagucisha bugufi.

17 “Edomu izaba amatongo ateye ubwoba,

uzahanyura wese azatangara yumirwe,

azatangara kubera ibyago byayo byose.

18 Uko Sodoma na Gomora n’imijyi ihakikije byarimbutse,

ni na ko nta muntu uzasigara muri Edomu.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

19 Uhoraho aravuga ati:

“Uko intare iturumbuka mu bihuru byo kuri Yorodani,

uko iturumbuka igana mu rwuri rutoshye,

ni na ko nzamenesha Abedomu mu gihugu cyabo mu kanya gato,

nzagiha umuyobozi nzitoranyiriza.

Ni nde wakwigereranya nanjye?

Ni nde ushobora kundega?

Ni nde mushumba wampangara?”

20 None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Edomu,

nimwumve ibyo yagambiriye ku batuye Temani:

koko rero bazabakurubana nk’ukurura amatungo,

bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.

21 Induru yo kurimbuka kwabo izakangaranya isi,

umuborogo wabo uzumvikana ku Nyanja Itukura.

22 Dore umwanzi aje ameze nka kagoma iguruka, irambuye amababa hejuru y’umurwa wa Bosira. Icyo gihe imitima y’intwari z’Abedomu izaba nk’umutima w’umugore uribwa n’ibise.

Ubutumwa bwagenewe Damasi

23 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Damasi.

Abatuye mu mijyi ya Hamati na Arupadi bakozwe n’isoni,

babitewe n’inkuru mbi bumvise.

Bakangaranye bameze nk’inyanja irimo umuhengeri idashobora gutuza.

24 Abantu b’i Damasi bacitse intege,

barahindukiye ngo bahunge.

Bafite ubwoba bwinshi,

barashengurwa n’umubabaro nk’umugore uribwa n’ibise.

25 Bishoboka bite ko umujyi w’icyamamare watereranwa?

Wari umujyi wanezezaga!

26 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Abasore baho bazicirwa mu mayira,

ingabo zaho zose zizumirwa.

27 Nzaha inkongi inkuta zizengurutse Damasi,

nzatsembesha umuriro ibigo byubatswe na Benihadadi.”

Ubutumwa bwagenewe Kedari na Hasori

28 Ubu ni ubutumwa bwagenewe Abarabu b’i Kedari n’abami b’i Hasori, ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yateye akabatsinda. Uhoraho aravuga ati:

“Nimuhaguruke mutere Kedari,

nimutsembe abantu b’iburasirazuba.

29 Amahema yabo n’amatungo yabo bizanyagwa,

imyambaro n’ibikoresho n’ingamiya byabo na byo bizanyagwa.

Abantu bazabaha induru bavuga bati:

‘Murugarijwe impande zose!’

30 “Bantu b’i Hasori, nimuhunge,

nimugire bwangu muhungire mu buvumo.

Koko rero Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yabagambaniye,

yabacuriye imigambi mibi.

31 Nimuhaguruke mutere igihugu kibwira ko kimerewe neza,

igihugu kitagira icyo kikanga,

ni igihugu kitaruye ibindi.

32 Ingamiya zabo zizanyagwa,

amatungo yabo menshi azajyanwa ho iminyago.

Abimoza imisatsi nzabatatanyiriza mu mpande zose,

nzabateza ibyago impande zose.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

33 “Umujyi wa Hasori uzaba isenga rya za nyiramuhari,

uzaba amatongo iteka ryose,

nta muntu uzahasigara.”

Ubutumwa bwagenewe Abanyelamu

34 Mu ntangiriro y’ingoma ya Sedekiya umwami w’u Buyuda, Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya ubutumwa bwagenewe Abanyelamu.

35 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ngiye kuvunagura umuheto w’Abanyelamu,

wa muheto bari bishingikirijeho.

36 Nzabateza imiyaga iturutse mu mpande enye z’isi,

nzabatatanyiriza impande zose,

impunzi zabo zizakwira ibihugu byose.

37 Nzabatera ubwoba imbere y’abanzi babo,

nzabatera ubwoba imbere y’abashaka kubica,

nzabateza ibyago bivuye ku burakari bwanjye bukaze,

nzabakurikirana mbatsembeshe inkota.

38 Nzashinga intebe yanjye muri Elamu,

nzatsemba umwami waho n’ibyegera bye.

39 Nyamara igihe kizagera Elamu nyisubize amahoro.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 50

Ifatwa rya Babiloni

1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye umuhanuzi Yeremiya, bwagenewe umujyi wa Babiloni na Babiloniya yose.

2 Uhoraho aravuga ati:

“Nimumenyeshe amahanga ubwo butumwa,

nimuzamure ibendera mubutangaze,

nimubumenyekanishe ntimubuhishe.

Nimuvuge muti: ‘Babiloni irafashwe,

imana yabo Mariduku yacitse intege,

Beliyakozwe n’isoni,

ibigirwamana byabo byakozwe n’isoni bicika intege.’

3 Igihugu giturutse mu majyaruguru giteye Babiloni,

kirayiteye kiyihindura amatongo.

Nta kintu na kimwe kizayisigaramo,

abantu n’amatungo bazahunga.”

Ugutahuka kw’Abisiraheli

4 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe Abisiraheli n’Abayuda bazaza hamwe barira,

bazaza bashaka Uhoraho Imana yabo.

5 Bazabaririza inzira igana i Siyoni bajyeyo.

Bazaza biyunge n’Uhoraho,

bazagirana na we Isezerano rihoraho ritazibagirana.

6 Abantu banjye ni nk’intama zazimiye,

abayobozi babo barabayobeje,

batumye bajya kwangara mu misozi,

bavaga ku misozi bajya ku dusozi,

bityo bibagirwa ikiraro cyabo.

7 Abababonaga bose babamereraga nabi,

abanzi babo baravugaga bati:

‘Ibyo tubakorera si amakosa,

koko aba bantu bacumuye ku Uhoraho.

Bamucumuyeho nubwo ameze nk’urwuri rwabo,

Uhoraho ni we wari amizero ya ba sekuruza.’ ”

8 Uhoraho aravuga ati:

“Nimuhunge i Babiloni,

nimuve muri Babiloniya.

Nimugenze nk’amapfizi y’intama arangaje imbere y’umukumbi.

9 Nzahagurutsa ibihugu bikomeye byo mu majyaruguru,

bizatera Babiloniya.

Bizishyira hamwe biyitere biyigarurire,

imyambi yabo izaba nk’iy’abarwanyi b’abahanga,

izaba nk’iy’abarwanyi badatahuka amara masa.

10 Babiloniya izasahurwa,

abazayisahura bose bazihāza iminyago.”

Isenywa rya Babiloni

11 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Banyababiloniya mwe, mwasahuye igihugu cyanjye.

Dore muranezerewe murishimye,

murikinagura nk’inyana ziri mu rwuri,

murasakuza nk’amafarasi afite imbaraga.

12 Nyamara igihugu cyanyu kizakozwa isoni bikomeye,

igihugu cyababyaye kizakorwa n’ikimwaro.

Kizaba icya nyuma mu bindi bihugu,

bityo kizaba ikidaturwa n’agasi n’ubutayu.”

13 Kubera uburakari bw’Uhoraho Babiloni ntizaturwa,

nta n’umwe uzahatura.

Uzayigeramo wese azatangara,

aziyamirira kubera ibikomere byayo.

14 Mwebwe mwese abarwanisha imiheto,

nimushinge ibirindiro mugote Babiloni,

nimuyirase ntimuzigame umwambi n’umwe.

Koko rero Babiloni yigometse ku Uhoraho.

15 Nimuyivugirize induru muyiturutse impande zose,

dore yemeye gutsindwa.

Inkuta n’iminara biyizengurutse byaguye,

uko ni uguhōra ku Uhoraho.

Nimuyihīmureho muyigenze uko yagenje abandi.

16 Nimuyitsembemo ababibyi n’abasaruzi,

nimuhunge ubwicanyi,

buri muntu asubire iwabo mu gihugu cye.

Ugutahuka kw’Abisiraheli

17 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bameze nk’intama yazimiye,

bari nk’intama yazimiye intare zahigaga.

Uwabatoteje mbere ni umwami wa Ashūru,

Nebukadinezari umwami wa Babiloniya arabashegesha.”

18 Nyamara Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati:

“Ngiye guhana umwami wa Babiloniya n’igihugu cye,

nzamuhana nk’uko nahannye umwami wa Ashūru.

19 Ngiye kugarura Abisiraheli mu gihugu cyabo,

bazatungwa n’ibyo bejeje i Karumeli n’i Bashani,

bazatungwa n’ibyo ku misozi ya Efurayimu na Gileyadi,

bazarya bashire ipfa.

20 Icyo gihe bazashaka ubugome bwa Isiraheli babubure,

bazashaka icyaha cy’u Buyuda bakibure.

Koko rero nzababarira abo nzaba ndokoye.”

Uguhanwa kw’Abanyababiloniya

21 Uhoraho aravuga ati:

“Nimugabe igitero mu gihugu cya Meratayimu,

nimugitere kimwe n’abatuye i Pekodi,

nimugitere barimbuke he kugira urokoka,

nimubikore uko mbibategetse.

22 Urusaku rw’intambara ni rwose mu gihugu,

ni urusaku ruteye ubwoba.

23 Mbese bishoboka bite?

Dore Babiloni yari nk’inyundo imenagura isi,

none ni yo yabaye ubushingwe.

Mbese bishoboka bite?

Dore Babiloniya ihindutse amatongo,

ibaye amatongo hagati y’amahanga.

24 Babiloni we, umutego naguteze uwuguyemo,

watahuwe utabizi none urafashwe,

uzize ko wihaye kundwanya, jyewe Uhoraho.”

25 Uhoraho afunguye ububiko bw’intwaro ze,

kubera uburakari ngiye kuzivanamo.

Koko ni igikorwa cya Nyagasani Uhoraho Nyiringabo,

ni igikorwa cye mu gihugu cya Babiloniya.

26 Nimutere Babiloni muturutse impande zose,

nimutobore ibigega byayo mukoranye iminyago,

nimuyisenye he kugira igisigara.

27 Nimutsembe intwari zayo zose,

nimuzijyane mu ibagiro.

Zigushije ishyano,

umunsi wazo wo guhanwa urageze!

28 Nimwumve urusaku rw’abatahuka bava i Babiloni,

bazanye inkuru nziza i Siyoni.

Koko Uhoraho Imana yacu yarihōreye,

yahōreye Ingoro yayo nziranenge.

29 Koranya abarwanisha imiheto,

bakoranye bose batere Babiloni,

nibayigote ntihagire n’umwe urokoka.

Niryozwe ibyo yakoze byose,

nigenzerezwe uko yagenje abandi.

Koko yasuzuguye Uhoraho Umuziranenge wa Isiraheli.

30 Bityo abasore baho bazicirwa mu mayira,

ingabo zaho zizatsindwa.

Uko ni ko Uhoraho avuze.

31 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Dore ngiye kurwana nawe wa munyagasuzuguro we,

igihe cyo kuguhana kirageze.

32 Wa munyagasuzuguro we, uzasitara ugwe,

nta wuzakubyutsa.

Nzatwika imijyi yawe yose,

nzatwika n’ibiyikikije byose.”

33 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Abisiraheli barakandamijwe,

Abayuda na bo ni uko.

Ababajyanye ho iminyago barabazitiye bababuza gutahuka.

34 Nyamara Umucunguzi wabo ni umunyambaraga,

Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye.

Azabarengera bagire umutekano mu gihugu cyabo,

muri Babiloniya nta mahoro bazagira.”

Umugambi wo kurwanya Babiloniya

35 Uhoraho aravuga ati:

“Inkota nitsembe Abanyababiloniya,

nitsembe abatuye Babiloni,

nitsembe abayobozi baho,

nitsembe n’abanyabwenge baho.

36 Inkota nitsembe abahanurabinyoma baho,

koko rero ni abapfapfa.

Inkota nitsembe intwari zaho zite umutwe,

37 inkota nitsembe amafarasi yaho,

nitsembe n’amagare y’intambara yaho.

Nitsembe abanyamahanga bose barwanirira Babiloniya,

nibatsembe bacike intege,

inkota niyibasire umutungo wabo usahurwe.

38 Amazi yaho nakame amapfa atere,

koko Babiloniya ni igihugu cy’ibigirwamana,

ibyo bigirwamana bizabatera ibisazi.

39 Inyamaswa ndetse na za nyiramuhari zizahatura,

mbuni na zo zizahaba.

Nta muntu uzongera kuhatura,

hazaba ikidaturwa iteka ryose.

40 Uko narimbuye Sodoma na Gomoran’imijyi ihakikije,

ni na ko nzarimbura Babiloni.

Nta muntu uzahasigara,

nta muntu uzahaba.

41 Dore ingabo ziturutse mu majyaruguru,

ziturutse mu gihugu gikomeye cya kure,

abami benshi biteguye intambara.

42 Izo ngabo zitwaje imiheto n’amacumu,

ni inkazi ntibagira imbabazi,

imirindi yabo ni nk’inyanja ihorera.

Buriye amafarasi yabo nk’abiteguye intambara,

baraguteye wowe Babiloniya.

43 Umwami wa Babiloniya yumvise iyo nkuru acika intege,

yashenguwe n’umubabaro nk’umugore uribwa n’ibise.

44 Nzaba nk’intare iturumbutse mu bihuru byo kuri Yorodani,

nzaba nk’intare iturumbutse mu rwuri rutoshye,

nzamenesha Abanyababiloniya mu gihugu cyabo mu kanya gato,

nzahashyira umuyobozi nitoranyirije.

Ni nde wakwigereranya nanjye?

Ni nde ushobora kunshinja?

Ni nde muyobozi wampangara?”

45 None rero nimwumve imigambi Uhoraho afitiye Babiloni,

nimwumve ibyo yagambiriye gukorera igihugu cya Babiloniya.

Koko rero bazabakurubana nk’ukurura amatungo,

bazatuma igihugu cyabo gitsembwa.

46 Induru y’ukurimbuka kwa Babiloni izakangaranya isi,

umuborogo wayo uzumvikana mu mahanga.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 51

Ibindi bivugwa kuri Babiloniya

1 Uhoraho aravuga ati:

“Ngiye guteza umurimbuzi Babiloniya n’abayituye.

2 Nzayiteza abanyamahanga bayirimbure,

bazayirimbura nk’uko umuyaga uhuha umurama.

Icyo gihe bazatera bavuye impande zose,

bazasiga igihugu kibaye umusaka.

3 “Ntiwemerere Abanyababiloniya gufora imiheto,

ntubemerere kwambara imyambaro y’intambara.

Ntugirire imbabazi abasore baho,

utsembe ingabo zaho zishire.

4 Koko Abanyababiloniya bazashiraho,

inzira zaho zizuzura inkomere.

5 Nyamara jyewe Imana Uhoraho Nyiringabo,

sinatereranye Abisiraheli n’Abayuda,

sinabatereranye bakiri muri Babiloniya.

Sinabatereranye nubwo cyari igihugu cyancumuyeho,

cyancumuyeho jyewe Umuziranenge wa Isiraheli.

6 “Nimusohoke muri Babiloniya muhunge,

nimuhunge mudapfa muzize ibyaha byaho.

Igihe cyanjye cyo guhōra kirageze,

Babiloniya iziturwa ibyo yakoze.

7 Babiloniya yari nk’igikombe cya zahabu,

yari nk’igikombe mu ntoki zanjye,

yari nk’igikombe cyagenewe gusindisha amahanga.

Amahanga yanyoye divayi yacyo,

yarayinyoye ata ubwenge.

8 Babiloniya izatungurwa igwe isenyagurike,

nimuyiririre mwomore ibikomere byayo,

nimuyomore ahari yazakira.

9 Abanyamahanga baransubiza bati:

‘Twagerageje komora Babiloniya ariko ntizakira.

Nimureke tuyisohokemo dusubire buri wese mu gihugu cye,

koko rero ibyago byayo birenze urugero.’

10 Abisiraheli na bo baravuga bati:

‘Uhoraho yaraturenganuye,

nimuze tubyamamaze i Siyoni,

nimuze twamamaze igikorwa cy’Uhoraho Imana yacu.’ ”

11 Nimutyaze imyambi mufate n’ingabo,

Uhoraho yahagurukije abami b’Abamedi.

Koko Uhoraho agambiriye kurimbura Babiloniya,

Uhoraho azihōrera kubera Ingoro ye.

12 Nimushinge ibendera murwanye Babiloni,

nimwongere abarinzi mushyireho n’abanyezamu,

nimuce abantu mo ibico.

Uhoraho agiye gusohoza umugambi we,

agiye gusohoza ibyemezo yafatiye Abanyababiloniya.

13 Babiloniya, wowe uturiye amazi magari,

wowe ufite ubutunzi bwinshi,

iherezo ryawe rirageze,

ibyawe bikurangiriyeho.

14 Uhoraho Nyiringabo ararahiye ati:

“Nzaguteza abantu benshi nk’inzige,

bazakuvugiriza induru bakwigambaho.”

Indirimbo yo gusingiza Imana

15 Uhoraho ni we waremesheje isi ububasha bwe,

ni we wahanze isi akoresheje ubwenge bwe,

ni we wabambye ijuru akoresheje ubushishozi bwe.

16 Iyo Uhoraho avuze amazi yo mu kirere arahōrera,

ni we ukoranya ibicu bikava ku mpera z’isi.

Yohereza imirabyo imvura ikagwa,

avana umuyaga mu ndiri yawo.

17 Abantu iyo babibonye barumirwa bakagwa mu rujijo.

Abakora amashusho y’ibigirwamana bakorwa n’isoni,

ibishushanyo bakora ni amanjwe ntibigira ubuzima.

18 Ibyo bishushanyo ni imburamumaro,

ni ibyo gusekwa,

igihe cyo guhanwa nikigera bizarimburwa.

19 Nyamara Imana ya Yakobo si ko iteye,

ni yo Muremyi wa byose.

Yatoranyije Abisiraheli ngo babe abantu bayo,

Uhoraho Nyiringabo ni ryo zina rye.

Iherezo rya Babiloniya

20 Uhoraho aravuga ati:

“Babiloniya we, uri inyundo,

uri intwaro yanjye y’intambara,

nagukoresheje mu gutsemba amahanga n’ibihugu.

21 Nagukoresheje mu kwica amafarasi n’abayarwaniraho,

nagukoresheje mu kwica abarwanira mu magare y’intambara.

22 Nagukoresheje mu kwica abagabo n’abagore,

nagukoresheje mu kwica abasaza n’abasore,

nagukoresheje mu kwica abahungu n’abakobwa.

23 Nagukoresheje mu kwica abashumba n’abayoborwa,

nagukoresheje mu kwica abahinzi n’ibimasa bahingisha,

nagukoresheje mu kwica abategetsi n’ibyegera byabo.”

Igihano cya Babiloniya

24 Uhoraho aravuga ati:

“Muzirebera ukuntu nzitura Babiloniya n’abayituye,

nzayiryoza ibibi byose yakoreye Yeruzalemu.

25 Dore ndakwibasiye wowe Babiloniya,

wowe umeze nk’umusozi kirimbuzi,

ni wowe urimbura isi yose.

Nzarambura ukuboko kwanjye nkubirindure ku bitare,

nzaguhindura umuyonga.

26 Nta buye na rimwe ryo mu matongo yawe rizubakishwa ukundi,

uzaba nk’ubutayu iteka ryose.”

27 Nimushinge ibendera mu gihugu,

nimuvugirize impanda mu mahanga,

nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya.

Nimuhuruze ibi bihugu biyirwanye,

ni byo Ararati na Mini na Ashikenazi.

Nimushyireho umugaba w’ingabo,

nimwohereze amafarasi menshi nk’inzige.

28 Nimutegurire amahanga kurwanya Babiloniya,

nimuhuruze abami b’Abamedi,

nimuhuruze abategetsi babo n’ibyegera byabo,

nimuhuruze ibihugu byose bayobora.

29 Igihugu kirahinda umushyitsi cyatashywe n’ubwoba,

koko umugambi Uhoraho afitiye Babiloniya urasohojwe.

Yagambiriye guhindura Babiloniya ubutayu,

izahinduka ikidaturwa.

30 Ingabo za Babiloniya zaretse urugamba,

zigumiye mu birindiro byazo,

imbaraga zazo zakendereye, zacitse intege.

Inkambi zabo zatwitswe,

inzugi z’amarembo zamenaguritse.

31 Intumwa ziriruka zikurikiranye,

zigiye kubwira umwami wa Babiloniya,

zigiye kumubwira ko umujyi wose wafashwe.

32 Ibyambu byafashwe,

inkuta ntamenwa zatwitswe,

ingabo za Babiloniya zagize ubwoba.

33 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati:

“Babiloni izanyukanyukwa,

izanyukanyukwa nk’imbuga bahuriraho imyaka,

izasenywa mu gihe cy’isarura.”

Imana igiye guhōrera ubwoko bwayo

34 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya,

yibasiye Yeruzalemu arayitsemba,

yayisize imeze nk’ikibindi kirimo ubusa.

Yayimize nk’ikiyoka kigize icyo kimize,

yarayimize ibyiza byayo abyuzuza inda ye,

nyamara yarayirutse.

35 Abantu b’i Yeruzalemu baravuga bati:

“Babiloniya niryozwe ibibi yadukoreye,

amaraso yacu azaryozwe abaturage bayo.”

Uhoraho azafasha Abisiraheli

36 Uhoraho aravuga ati:

“Yeruzalemu we, nzakurenganura nguhōrere,

nzakamya uruzi n’amasōko bya Babiloniya.

37 Babiloniya izaba amatongo,

izaba isenga rya za nyiramuhari,

izatera ishozi kandi ibe urw’amenyo n’ikidaturwa.

38 Abanyababiloniya baratontoma nk’intare,

baratontoma nk’imigunzu y’intare.

39 Irari nirimara kubagurumanamo nzabagaburira,

nzabaha ibyokunywa basinde,

bazasinzira ubuticura.

40 Nzabajyana mu ibagiro bameze nk’intama,

nzabajyanayo bameze nk’amapfizi y’intama n’ay’ihene.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Kuririra Babiloni

41 Uhoraho aravuga ati:

“Bishoboka bite ko Babiloni yafatwa?

Umujyi wari icyamamare mu isi hose watsinzwe.

Babiloni izaba amatongo amahanga abireba,

42 Babiloni irengewe n’inyanja,

irengewe n’imivumba y’amazi asuma.

43 Imijyi yayo ibaye amatongo,

igihugu kibaye ubutayu n’ikidaturwa,

nta muntu uzongera kuhanyura.

44 Nzahana Beli ikigirwamana cyo muri Babiloniya,

nzakirutsa ibyo cyamize,

amahanga ntazongera kukiyoboka,

urukuta ruzengurutse Babiloni ruzasenyuka.

45 Bwoko bwanjye, nimuyisohokemo,

umuntu wese nakize ubuzima bwe,

nahunge uburakari bukaze bw’Uhoraho.

46 “Ntimukurwe umutima n’impuha mwumva,

ntizikabatere ubwoba.

Dore buri mwaka haduka impuha,

haduka impuha z’ubugizi bwa nabi mu gihugu,

ni impuha zerekeye abayobozi basubiranamo.”

47 Uhoraho aravuga ati:

“Koko rero igihe kizagera,

nzahana ibigirwamana byo muri Babiloniya.

Igihugu cyose kizakozwa isoni,

abaturage bacyo bose bazapfa.

48 Ijuru n’isi n’ibirimo byose bizigamba kuri Babiloniya,

koko abarimbuzi bazayitera baturutse mu majyaruguru.

49 Uko abantu benshi bo ku isi bapfuye bazize Babiloniya,

Babiloniya na yo izatsindwa iryozwa Abisiraheli yishe.”

Ubutumwa ku Bisiraheli bo muri Babiloniya

50 Uhoraho arabwira abacitse ku icumu ati:

“Nimugende mwe gutinda!

Nimujye mwibuka Uhoraho nubwo muri kure y’iwanyu,

nimujye mwibuka Yeruzalemu.

51 Muravuga muti: ‘Twakojejwe isoni,

twaratutswe dukorwa n’ikimwaro,

abanyamahanga binjiye ahaziranenge h’Ingoro y’Uhoraho.’ ”

52 None Uhoraho aravuga ati:

“Igihe kizagera mpane ibigirwamana byo muri Babiloniya,

inkomere zizacura umuborogo.

53 Nubwo Babiloni yazamuka ikagera mu bicu,

nubwo yakomeza ibigo ntamenwa byayo, nzohereza abayirimbura.”

Irimbuka rya Babiloni

54 Uhoraho aravuga ati:

“Induru iturutse i Babiloni,

ni induru y’ukurimbuka gukomeye,

iturutse mu gihugu cy’Abanyababiloniya.

55 Uhoraho azarimbura Babiloni,

azacecekesha iyo nduru yayo,

urusaku rw’abanzi babo ni nk’urw’amazi asuma,

urusaku rw’amajwi yabo ni nk’urw’inkuba.

56 Umurimbuzi aje kurimbura Babiloni,

ingabo zaho zizafatwa,

imiheto yabo izavunagurwa.

Koko Uhoraho Imana ni we nyir’uguhana,

azabaryoza ibyo bakoze.”

57 Umwami ari we Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Nzasindisha abatware n’abanyabwenge baho,

nzasindisha abategetsi baho n’ibyegera byabo,

nzasindisha n’ingabo zaho,

bazasinzira ubuticura.”

58 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Inkuta ngari zizengurutse Babiloni zizariduka,

amarembo yayo maremare azatwikwa.

Abantu baravunikira ubusa,

amahanga araruhira ubusa,

nyamara iherezo ryabo ni ugukongoka.”

Ubutumwa bwajugunywe mu ruzi rwa Efurati

59 Mu mwaka wa kaneSedekiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, Yeremiya yahaye ubutumwa Seraya mwene Neriya mwene Māseya. Seraya uwo wari umugaba w’ingabo, yagombaga kujyana n’Umwami Sedekiya muri Babiloniya.

60 Yeremiya yari yaranditse mu muzingo w’igitabo ibyago byose byagombaga kugwirira Babiloniya, n’andi magambo yose yerekeye Babiloniya.

61 Yeremiya abwira Seraya ati: “Nugera i Babiloni uzarangurure ijwi, usomere abantu bose ubu butumwa bwose.

62 Hanyuma uzasenge uti: ‘Uhoraho, ni wowe wavuze ko uzarimbura aha hantu ntihagire abantu cyangwa amatungo bihasigara, kandi ko iki gihugu kizaba ubutayu iteka ryose.’

63 Numara gusoma uwo muzingo w’igitabo, uzawuhambireho ibuye maze uwurohe mu ruzi rwa Efurati

64 uvuga uti: ‘Uko ni ko Babiloniya izazīkama kandi ntiyongere kuzanzamuka, kubera ibyago Uhoraho ayiteje. Abanyababiloniya bazashiraho.’ ”

Amagambo ya Yeremiya ni aha arangiriye.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 52

Ifatwa rya Yeruzalemu

1 Sedekiya yabaye umwami afite imyaka makumyabiri n’umwe, amara imyaka cumi n’umwe ari ku ngoma i Yeruzalemu. Nyina yitwaga Hamutali umukobwa wa Yeremiya w’i Libuna.

2 Sedekiya yakoze ibitanogeye Uhoraho nk’Umwami Yoyakimu.

3 Uhoraho yarakariye cyane abantu b’i Yeruzalemu no mu Buyuda kubera ibibi bakoze, arabazinukwa.

Sedekiya agomera Nebukadinezari umwami wa Babiloniya.

4 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa cumi k’umwaka wa cyendaSedekiya ari ku ngoma, Nebukadinezari n’ingabo ze zose bateye Yeruzalemu, bashinga ibirindiro inyuma y’umujyi barawugota, bawuzengurutsaho ibirundo by’igitaka.

5 Bakomeje kugota uwo mujyi kugeza mu mwaka wa cumi n’umwe Sedekiya ari ku ngoma.

6 Nuko inzara izahaza umurwa, nta biribwa byari bikiwurangwamo. Ku itariki ya cyenda y’ukwezi kwa kane,

7 Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi, ingabo zose z’u Buyuda zisohoka mu mujyi zihunga nijoro, zinyura mu irembo ryo hagati y’inkuta zombi hafi y’ubusitani bw’umwami. Nubwo Abanyababiloniya bari bagose impande zose za Yeruzalemu, zashoboye gucika zerekeje kuri Yorodani.

8 Icyakora ingabo z’Abanyababiloniya zikurikira Umwami Sedekiya zimufatira mu kibaya cya Yeriko, ingabo ze zose ziratatana.

9 Abanyababiloniya bafata Sedekiya bamushyīra umwami wa Babiloniya, wari i Ribula mu gihugu cya Hamati amucira urubanza.

10 Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n’ibikomangoma byose by’u Buyuda.

11 Hanyuma anogora Sedekiya amaso, amubohesha umunyururu amujyana i Babiloni, aramufunga kugeza ubwo apfuye.

Isenywa rya Yeruzalemu

12 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa gatanu k’umwaka wa cumi n’icyendaNebukadinezari umwami wa Babiloniya ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w’abarinzi akaba n’icyegera cy’umwami agera i Yeruzalemu.

13 Atwika Ingoro y’Uhoraho n’ingoro y’umwami n’amazu yose yo mu murwa, cyane cyane ay’abakomeye.

14 Ingabo z’Abanyababiloniya zose zari zimuherekeje, zisenya inkuta zari zizengurutse Yeruzalemu.

15 Hanyuma Nebuzaradani umutware w’abarinzi ajyana ho iminyago abaturage bari basigaye mu mujyi, n’abari bayobotse umwami wa Babiloniya, hamwe n’abanyabukorikori bari bahasigaye.

16 Icyakora Nebuzaradani umutware w’abarinzi asigayo abaturage b’abatindi nyakujya, kugira ngo bamwe bajye bahingira imizabibu, abandi bahinge imirima.

17 Nuko Abanyababiloniya bamenagura inkingi z’umuringa zari ku ibaraza ry’Ingoro y’Uhoraho, hamwe n’ikizenga n’ibitereko byari mu rugo rwayo bicuzwe mu muringa. Uwo muringa wose bawujyana i Babiloni.

18 Basahura ibikarayi n’ibitiyo, n’amabesani n’inzabya n’ibikombe byo kubikamo imibavu, n’ibindi bikoresho byose by’umuringa byagenewe imirimo y’Ingoro.

19 Uwo mutware w’abarinzi asahura n’ibindi bikoresho by’izahabu n’iby’ifeza, ari byo ibikarayi n’ibyungo, inzabya zo kubikamo imibavu n’amabesani, ibitereko by’amatara n’ibikombe n’amasafuriya.

20 Umuringa w’inkingi zombi hamwe n’uw’ikizenga n’uw’ibimasa cumi na bibiri biteretseho ikizenga, Umwami Salomo yari yarakoreshereje Ingoro y’Uhoraho, uburemere bwawo ntibwagiraga akagero.

21 Koko rero izo nkingi zombi, buri yose yari ifite uburebure bwa metero icyenda n’umuzenguruko wa metero esheshatu. Umubyimba w’umuringa wa buri nkingi wari santimetero umunani, kandi harimo ubusa.

22 Buri nkingi yari ifite umutwe ucuzwe mu muringa, ufite uburebure bwa metero ebyiri n’igice, izengurutswe n’ikimeze nk’urushundura rutatsweho amashusho y’imikomamanga, na zo zikozwe mu muringa. Izo nkingi zombi zari zikozwe kandi zitatswe kimwe.

23 Mu mbavu za buri nkingi hari hatatse amashusho y’imbuto z’imikomamanga mirongo cyenda n’esheshatu, zose hamwe zari imbuto ijana zitatse ku rushundura.

Abisiraheli bajyanwa i Babiloniya

24 Umutware w’abarinzi afata Umutambyi mukuru Seraya, n’umutambyi umwungirije Zefaniya n’abarinzi batatu b’amarembo y’Ingoro.

25 Hanyuma afatira mu mujyi umutware w’ingabo n’abantu barindwi b’ibyegera by’umwami, n’umunyamabanga w’umugaba w’ingabo wari ushinzwe abinjiraga mu ngabo, ahafatira n’abaturage mirongo itandatu asanze mu mujyi.

26 Nuko Nebuzaradani ari we mutware w’abarinzi, abo bantu abashyira umwami wa Babiloniya wari i Ribula.

27 Umwami wa Babiloniya ni ko kubakubita abicira aho i Ribula, mu gihugu cya Hamati.

Uko ni ko Abayuda bajyanywe ho iminyago, bavanwa mu gihugu cyabo gakondo.

28 Dore umubare w’abantu Nebukadinezari yajyanye ho iminyago: mu mwaka wa karindwiari ku ngoma, yajyanye ho iminyago Abayuda ibihumbi bitatu na makumyabiri na batatu.

29 Mu mwaka wa cumi n’umunaniyajyanye ho iminyago abantu magana inani na mirongo itatu na babiri abavanye i Yeruzalemu.

30 Mu mwaka wa makumyabiri n’itatuNebukadinezari ari ku ngoma, Nebuzaradani umutware w’abarinzi yajyanye ho iminyago Abayuda magana arindwi na mirongo ine na batanu. Abajyanywe ho iminyago bose bari ibihumbi bine na magana atandatu.

Umwami wa Babiloniya agirira Yoyakini imbabazi

31 Mu mwaka wa mirongo itatu n’irindwi nyuma y’aho Yoyakini umwami w’u Buyuda ajyanywe ho umunyago, Evili-Merodakiyabaye umwami wa Babiloniya. Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa cumi n’abiri k’uwo mwaka, Yoyakini agirirwa imbabazi arafungurwa.

32 Nuko Evili-Merodaki amubwirana ineza, amuha umwanya usumba uwo yahaye abandi bami bari i Babiloni.

33 Yoyakini ntiyongera kwambara imyenda y’imfungwa, kandi buri munsi agasangira n’umwami wa Babiloniya.

34 Umwami wa Babiloniya yageneraga Yoyakini ibyo kumutunga bya buri munsi, abona ibyo akeneye kugeza ubwo apfuye.

Categories
Amaganya

Amaganya 1

Yeruzalemu imeze nk’umupfakazi utagira kivurira

1 Mbega ukuntu Yeruzalemu yari ituwe ihindutse umusaka!

Yari igikomerezwa imbere y’amahanga,

none ibaye nk’umupfakazi.

Yari umwamikazi wategekaga ibihugu,

none ibaye inkoreragahato.

2 Arara arira amarira atemba ku matama,

nta n’umwe mu bakunzi be umuhumuriza,

incuti ze zaramutereranye ziramwanga.

3 Abayuda bajyanywe ho iminyago baba inkoreragahato,

batuye mu banyamahanga, bahora bahangayitse,

ababatotezaga bose babafatanyaga n’ibyago.

4 Amayira ajya i Siyoni ari mu cyunamo,

ntihakiba iminsi mikuru.

Amarembo y’aho yose yabaye umusaka,

abatambyi bayo bishwe n’agahinda,

abakobwa bayo barahogoye, Siyoni yarashavuye.

5 Abayikandamizaga barayigaruriye,

abanzi bayo baridegembya.

Koko rero Uhoraho yarayihannye,

yayihannye ayiziza ibyaha byayo byinshi.

Abaturage bayo bajyanywe ho iminyago n’abanzi bayo.

6 Siyoni yambuwe ikuzo ryayo,

abatware bayo bameze nk’impara zitagira urwuri,

barahunga badandabirana imbere y’ababatoteza.

7 Yeruzalemu iribuka iminsi y’umubuyero n’agahinda,

iribuka ubutunzi yahoranye kera,

iribuka abantu bayo bafatwa n’abanzi, batagira kirengera,

abanzi bayo barebaga isenyuka ryayo bagaseka.

8 Ab’i Yeruzalemu baracumuye bikabije,

ni yo mpamvu yahindutse nk’ikintu cyahumanye.

Abayishimagizaga ubu barayisebya,

barayisebya kubera ko yabaye amatongo,

koko na yo ubwayo iraganya, yakozwe n’isoni.

9 Yeruzalemu yahindutse umwanda,

ntiyigeze izirikana ibizayigwirira,

irimbuka ryayo rirakabije, yabuze n’uyihumuriza.

Iraganya iti: “Uhoraho reba ukuntu nsuzugurwa,

dore abanzi banjye barantsinze.”

10 Abanzi banyaze ubutunzi bwayo bwose,

yiboneye abanyamahanga binjira mu Ngoro yayo,

abo Uhoraho yari yarabujije kwinjira mu ikoraniro rye.

11 Abaturage bayo bose baraganya bashaka ibyokurya,

batanze umutungo wabo bawugurana ibyokurya,

bawugurana ibyokurya ngo bagarure ubuyanja.

Yeruzalemu iratakamba iti: “Uhoraho itegereze,

reba ukuntu nahindutse urukozasoni!

12 “Yemwe bahisi n’abagenzi mwese,

nimuze munyitegereze,

nta kababaro kagereranywa n’ako mfite,

akababaro natererejwe n’Uhoraho,

akababaro yanteje igihe cy’uburakari bwe bukaze.

13 Uhoraho yansutseho umuriro urantwika,

yanteze umutego urambirindura,

yangize nk’umugore w’intabwa,

buri gihe mba ndi nk’umurwayi.

14 Yagenzuye ibyaha byanjye abibumbira hamwe,

abingereka ku gikanu bimbera umutwaro,

bityo uwo mutwaro unca intege.

Uhoraho yangabije abanzi ntashobora guhangana na bo.

15 Uhoraho yanyambuye ingabo zanjye zose z’intwari,

arema umutwe w’ingabo wo gutsemba abasore banjye,

yaribase abantu bo mu Buyuda nk’uwenga imizabibu.

16 Ni cyo gituma ndira amarira agatemba,

koko nta muntu mfite wo kumpumuriza no kunkomeza.

Abana banjye barihebye,

barumiwe kuko umwanzi yantsinze.”

17 Ab’i Siyoni baratakambye ntihagira ubahumuriza,

ku itegeko ry’Uhoraho, abaturanyi b’Abisiraheli bahindutse abanzi babo,

Yeruzalemu yahindutse umwanda rwagati mu banzi bayo.

18 Koko rero nasuzuguye amategeko y’Uhoraho,

nyamara Uhoraho we ni umunyakuri.

Bantu b’amahanga yose nimunyumve,

nimwitegereze akababaro kanjye,

dore abahungu n’abakobwa banjye bajyanywe ho iminyago.

19 Natabaje abakunzi banjye baranyigarika,

abatambyi banjye n’abakuru b’imiryango baciwe mu mujyi,

bishwe bashakashaka ibyokurya kugira ngo bagarure ubuyanja.

20 Uhoraho, itegereze akaga ndimo, ndashengurwa n’agahinda,

umutima wanjye uradihaguza kuko nakugomeye.

Mu mayira inkota yatsembye abantu,

mu rugo na ho urupfu rurayogoza.

21 Abantu bumvise nganya ntihagira umpumuriza,

abanzi banjye bose bumvise akaga kanjye,

bishimiye ibyo wankoreye.

Tebutsa wa munsiwasezeranye na bo bapfe urwanjye.

22 Ubugome bwabo nibukwigaragarize,

ubagire nk’uko wangize umpoye ubwigomeke bwanjye.

Koko amaganya yanjye ni menshi ndarembye.

Categories
Amaganya

Amaganya 2

Uhoraho yagenje nk’umwanzi wa Yeruzalemu

1 Uhoraho yarakariye Siyoni ayishyira mu icuraburindi,

ibyari ikuzo rya Isiraheli yabihinduye amatongo

ku munsi w’uburakari bwe, ntiyibutse ko ari ho yakandagizaga ibirenge.

2 Uhoraho yashenye imidugudu yose y’Abisiraheli nta kubabarira,

yararakaye arimbuza imijyi ntamenwa yo mu Buyuda,

yakojeje isoni ingoma y’i Siyoni n’abatware bayo.

3 Uhoraho yagize uburakari bukaze,

atsemba ububasha bwa Isiraheli,

yarabatereranye igihe bari bugarijwe n’umwanzi,

uburakari yarakariye Yakobo bwari nk’umuriro ukongora byose.

4 Yafoye umuheto we nk’umwanzi,

yabanguye ukuboko kw’iburyo nk’umubisha,

yatsembye ibinezeza byose,

yasutse uburakari bumeze nk’umuriro kuri Siyoni.

5 Uhoraho yitwaye nk’umwanzi atsemba Isiraheli,

yarimbuye amazu meza y’aho yose n’imijyi ntamenwa,

yagwije amarira n’amaganya mu bantu b’u Buyuda.

6 Yashenye Ingoro ye ihinduka amatongo,

yatsembye aho bakoraniraga,

yakuyeho iminsi mikuru n’amasabato muri Siyoni,

yagize uburakari bukaze akuraho umwami n’abatambyi.

7 Uhoraho yashenye urutambiro rwe azinukwa Ingoro ye,

inkuta z’amazu meza y’i Siyoni yazigabije umwanzi,

mu Ngoro y’Uhoraho urusaku rwari rwinshi nko ku munsi w’ibirori.

8 Uhoraho agambiriye gusenya inkuta za Siyoni,

agiye kuzitsemba kandi ntazivuguruza,

iminara n’inkuta biri mu cyunamo, bisenyukiye rimwe.

9 Amarembo ya Siyoni yararigise,

amapata yayo Uhoraho yayahinduye ubushingwe,

umwami n’abatware bayo bahungiye mu mahanga.

Nta mategeko akiharangwa,

Uhoraho ntakibonekera abahanuzi bayo.

10 Abakuru b’imiryango b’i Siyoni bicaye hasi bumiwe,

bisize umukungugu mu mutwe,

bambaye imyambaro igaragaza akababaro,

abakobwa b’i Yeruzalemu bubitse umutwe ku butaka.

11 Amaso yanjye yakobowe n’amarira,

ndashengurwa n’agahinda,

nacitse intege kubera abantu banjye barimbutse,

koko abana b’incuke n’ibitambambuga barabiraniye mu mihanda y’umurwa.

12 Barabaza ba nyina bati:

“Ibyokurya n’ibyokunywa biri he?”

Dore bararabiranira mu mihanda nk’inkomere,

baragwa mu maboko ya ba nyina.

13 Yeruzalemu we, nkuvugeho iki?

Bantu b’i Yeruzalemu, mbagereranye n’iki?

Bantu b’i Siyoni, mbahwanye n’iki ngo mbahumurize?

Koko akaga kawe ni kanini nk’inyanja, nta wabasha kukagukiza.

14 Ibyo abahanuzi bawe baguhanuriye ni ibinyoma n’imburamumaro,

ntibakugaragarije ibyaha byawe ngo wihane utajyanwa ho umunyago,

ibyo baguhanuriye ni ibinyoma n’ubuyobe.

15 Yeruzalemu we, abahisi n’abagenzi baguha urw’amenyo,

baragukwena bakuzunguriza umutwe bagira bati:

“Uyu ni wo murwa wari akataraboneka n’ishema ry’abari ku isi yose!”

16 Abanzi bawe bose bahagurukiye kugusebya,

baragukwena, bagahekenya amenyo bagira bati:

“Turawurimbuye! Umunsi twari dutegereje tuwugezeho!”

17 Koko Uhoraho akoze ibyo yagambiriye,

ibyo yavuze kuva kera arabisohoje.

Dore yakurimbuye atakubabarira,

yatumye umwanzi akwishima hejuru,

yashyigikiye ababisha bawe.

18 Bantu b’i Siyoni, nimutakambire Uhoraho,

nimusese amarira atembe nk’umugezi,

nimuyasese ijoro n’amanywa,

nimukomeze murire ubutaruhuka.

19 Nimuhaguruke muboroge ijoro ryose,

mubwire Uhoraho ibibari ku mutima byose,

mumutakambire kubera abana banyu,

abana banyu bicirwa n’inzara mu mihanda y’umujyi.

20 Uhoraho, itegereze urebe uwo ugirira utyo.

Mbese birakwiye ko abagore barya abana bibyariye?

Ese birakwiye ko barya abana bakundaga cyane?

Mbese birakwiye ko abatambyi n’abahanuzi bicirwa mu Ngoro yawe?

21 Imirambo y’abasore n’abasaza icurikiranye mu mayira,

abakobwa n’abahungu banjye bicishijwe inkota,

ku munsi w’uburakari bwawe wabatsembye nta mbabazi.

22 Wararāritse nk’aho ari umunsi mukuru,

watumiye abantera ubwoba impande zose,

ku munsi w’uburakari bwawe nta n’umwe warokotse,

abo nibyariye nkabarera, umwanzi yarabatsembye.

Categories
Amaganya

Amaganya 3

Akaga gatera kwizera

1 Ndi umuntu wagize umubabaro,

Uhoraho yampanishije uburakari bwe.

2 Yaranshoreye aranjyana,

yanjyanye mu mwijima utagira umucyo.

3 Ni jye yahannye,

yaranyibasiye umunsi urira.

4 Yanshegeshe umubiri wose,

amagufwa yanjye arayajanjagura.

5 Uhoraho yaranzengurutse,

yangotesheje umubabaro n’agahinda.

6 Yangumishije mu mwijima,

nywugumamo nk’abapfuye kera.

7 Yaramfunze kugira ngo ntamucika,

yambohesheje iminyururu iremereye.

8 Nacuze umuborogo ndatakamba,

nyamara Uhoraho ntiyumva ugutakamba kwanjye.

9 Inzira zanjye yazicishije amabuye manini,

yayobeje inzira nanyuragamo.

10 Yambereye nk’ikirura kirekereje,

yambereye nk’intare yubikiye.

11 Yaranshenjaguye aranshegesha,

yaranshegeshe asiga ndi intere.

12 Yafoye umuheto arandasa,

yangize nk’intego y’imyambi ye.

13 Yarandashe ampinguranya impyiko,

yamariyeho imyambi yo mu mutana we.

14 Rubanda rwose bangize urw’amenyo,

ni jye basigaye bataramiraho.

15 Yanyujuje imibabaro,

yampagije agahinda.

16 Yampatiye guhekenya amabuye,

yangaraguye mu ivu.

17 Yambujije amahoro,

sinkigira umutekano.

18 Naribwiye nti: “Icyizere cyanjye kirashize,

icyizere nari mfitiye Uhoraho kirarangiye.”

19 Ibuka umubabaro wanjye n’ukuntu banteragana,

kubitekereza bimbera nk’indurwe n’uburozi.

20 Mpora mbitekerezaho, bikanshengura.

21 Nyamara dore icyo nzirikana,

dore icyo nizera:

22 urukundo rw’Uhoraho ntirushira,

impuhwe ze zihoraho iteka.

23 Urukundo n’impuhwe bye ntibihinduka.

Uhoraho, umurava wawe uhoraho.

24 Ndibwira nti:

“Uhoraho ni we ntegerejeho byose,

ni yo mpamvu nzakomeza kumwiringira.”

25 Uhoraho agirira neza abamwiringira,

agirira neza abamushakashaka.

26 Ni byiza gutegereza wihanganye,

ni byiza gutegereza agakiza k’Uhoraho.

27 Ni byiza kwimenyereza kwihangana ukiri muto.

28 Umuntu akwiye kwiherera agatuza,

igihe Uhoraho abimutegetse.

29 Niyuname yicishe bugufi,

yizere ko Uhoraho amutabara.

30 Nategere umusaya umukubita,

yihanganire ibitutsi bamutuka.

31 Koko Uhoraho ntazamutererana burundu.

32 Nyamara nubwo areka umuntu akababara,

yuzuye impuhwe n’ubugwaneza.

33 Ntanezezwa n’akababaro k’abantu,

ntababaza abantu abigambiriye.

34 Mbese iyo abantu batoteza imfungwa,

35 iyo bima abantu uburenganzira bwabo,

iyo babubima imbere y’Usumbabyose,

36 iyo barenganya umuntu mu rubanza,

ibyo byose Uhoraho ntaba abireba?

37 Ni nde utegeka, ibyo ategetse bikaba?

Ni nde niba atari Nyagasani?

38 Mbese ibyiza n’ibibi ntibituruka k’Usumbabyose?

39 Ni kuki umuntu yinuba,

ni kuki yinuba iyo ahaniwe ibyaha bye?

40 Nimucyo twisuzume,

bityo tugarukire Uhoraho.

41 Nidusenge tubikuye ku mutima,

dutegere amaboko Imana iri mu ijuru, tuti:

42 “Twaracumuye turagoma,

nawe Uhoraho ntiwatubabarira.”

43 Wikingirije uburakari bwawe uradutoteza,

wadutsembye nta mbabazi.

44 Wikingirije igicu,

bityo ngo isengesho ryacu ritakugeraho.

45 Waduhinduye ibishingwe,

watugize umwanda imbere y’amahanga.

46 Abanzi bacu bose baradutuka bakadukwena.

47 Ubwoba n’ukuzimu biradutegereje,

amakuba no kurimbuka na byo biradutegereje.

48 Amaso yanjye arasesa amarira adakama,

ndarizwa n’ukurimbuka k’ubwoko bwanjye.

49 Amaso yanjye ararira ubudatuza;

50 bityo ntegereje ko Uhoraho areba,

akitegereza ari mu ijuru.

51 Ibyo mbona birambabaza,

birambabaza kubera abagore bo mu murwa wanjye.

52 Abanyanga nta mpamvu bampigaga nk’abahiga inyoni.

53 Banjugunye mu rwobo mbona,

bangerekaho amabuye.

54 Umuvu w’amazi wandenze hejuru,

ndavuga nti: “Ndapfuye.”

55 Naragutakambiye wowe Uhoraho,

nagutakambiye ndi ikuzimu.

56 Umva ijwi ryanjye wikwica amatwi,

umva ugutakamba kwanjye untabare.

57 Igihe kimwe naragutabaje uraza,

uraza urambwira uti: “Witinya.”

58 Nyagasani waramburaniye,

bityo urokora ubugingo bwanjye.

59 Uhoraho urareba ibibi bangirira,

ubirebe undenganure.

60 Uhoraho wiboneye ukuntu bihōrera,

wiboneye ukuntu bangambanira.

61 Uhoraho wiyumviye ibitutsi bantuka,

wiboneye ukuntu bangambanira.

62 Abanzi banjye baramvuga,

baramvuga umunsi ukira.

63 Bitegereze, baba bicaye cyangwa bahagaze,

ni jyewe bataramana.

64 Uhoraho uzabacire urubakwiye,

uzabiture ukurikije ibikorwa byabo.

65 Uhoraho uzabanangire imitima,

bityo bibe umuvumo wawe kuri bo.

66 Uhoraho uzabakurikirane n’uburakari,

uzabatsembe ku isi.