Categories
Yeremiya

Yeremiya 36

Baruki yandika umuzingo w’igitabo

1 Mu mwaka wa kane Yoyakimumwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Fata umuzingo w’igitabo, wandike amagambo yose nakubwiye yerekeye Abisiraheli n’Abayuda n’amahanga yose, guhera ku ngoma y’Umwami Yosiya ubwo natangiye kuvugana nawe kugeza uyu munsi.

3 Ahari Abayuda nibumva ibyago ngambiriye kubateza bazihana, bareke imigenzereze yabo mibi maze mbababarire ibicumuro byabo n’ibyaha byabo.”

4 Nuko Yeremiya ahamagara Baruki mwene Neriya, amusubiriramo amagambo yose Uhoraho yamubwiye, Baruki na we ayandika mu muzingo w’igitabo.

5 Hanyuma Yeremiya aha Baruki amabwiriza agira ati: “Jyewe mfite impamvu imbuza kujya mu Ngoro y’Uhoraho,

6 none wowe uzajyeyo ku munsi wo kwigomwa kurya, usomere abantu amagambo y’Uhoraho ari mu muzingo w’igitabo wanditse. Uzayasomere abantu bose baturutse mu mijyi yo mu Buyuda.

7 Ahari bazatakambira Uhoraho maze bareke imigenzereze yabo mibi, kuko uburakari n’umujinya Uhoraho abafitiye biteye ubwoba.”

8 Nuko Baruki mwene Neriya akora ibyo umuhanuzi Yeremiya yamutegetse byose, asomera mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho umuzingo w’igitabo wanditswemo amagambo y’Uhoraho.

9 Mu kwezi kwa cyendak’umwaka wa gatanu Yoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, ni bwo abantu bose b’i Yeruzalemu n’abo mu yindi mijyi y’u Buyuda batangaje umunsi wo kwigomwa kurya bari imbere y’Uhoraho, kugira ngo bamutakambire.

10 Nuko igihe abantu bari bateze amatwi bari mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho, Baruki asoma umuzingo w’igitabo warimo ya magambo yabwiwe na Yeremiya. Yawusomeye mu cyumba cya Gemariya mwene Shafani wari umunyamabanga w’ibwami. Icyo cyumba cyari mu nkike ya ruguru, hafi y’irembo ry’Ingoro y’Uhoraho.

Abayobozi basomerwa umuzingo w’igitabo

11 Mikaya mwene Gemariya akaba n’umwuzukuru wa Shafani, yumvise basoma amagambo yose y’Uhoraho nk’uko yanditswe mu muzingo w’igitabo,

12 ajya mu ngoro y’umwami mu cyumba cy’umwanditsi, aho abayobozi bose bari bakoraniye. Muri icyo cyumba hari umwanditsi Elishama na Delaya mwene Shemaya, na Elinatani mwene Akibori na Gemariya mwene Shafani, na Sedekiya mwene Hananiya n’abandi bayobozi bose.

13 Mikaya abatekerereza ibyo yumvise Baruki asomera abantu.

14 Nuko abayobozi batuma Yehuda mwene Netaniya mwene Shelemiya mwene Kushi ngo abwire Baruki ati: “Zana wa muzingo w’igitabo wasomeye abantu.”

Baruki mwene Neriya afata wa muzingo w’igitabo arawubashyira.

15 Baramubwira bati: “Icara maze uwudusomere.” Nuko Baruki arawubasomera.

16 Bamaze kumva ayo magambo yose bararebana maze barumirwa, babwira Baruki bati: “Aya magambo yose turayabwira umwami.”

17 Hanyuma baramubaza bati: “Dusobanurire uko wanditse aya magambo yose. Mbese ni Yeremiya wayakubwiye?”

18 Baruki arabasubiza ati: “Yeremiya ni we wayambwiye nyandika muri uyu muzingo w’igitabo nkoresheje wino.”

19 Abo bayobozi babwira Baruki bati: “Wowe na Yeremiya nimugende mwihishe, ntihazagire umenya aho muri.”

Umwami Yoyakimu atwika umuzingo w’igitabo

20 Abayobozi bamaze gushyira umuzingo w’igitabo mu cyumba cy’umwanditsi Elishama, baherako bajya ibwami maze batekerereza umwami ayo magambo yose.

21 Nuko umwami yohereza Yehudi kuzana wa muzingo w’igitabo, awukura mu cyumba cy’umwanditsi Elishama. Yehudi awusomera umwami n’abayobozi bose bari bahagaze iruhande rw’umwami.

22 Ubwo hari mu kwezi kwa cyendamu gihe cy’imbeho, umwami yicaye iruhande rw’umuriro.

23 Iyo Yehudi yamaraga gusoma ibika bitatu cyangwa bine, umwami yabikatishaga icyuma cy’umwanditsi akabijugunya mu muriro, kugeza ubwo umuzingo w’igitabo wose ukongotse.

24 Umwami n’ibyegera bye byose ntibigeze baterwa ubwoba n’ayo magambo, nta n’ubwo bigeze bashishimura imyambaro yabo.

25 Nyamara Elinatani na Delaya na Gemariya binginze umwami ngo areke gutwika uwo muzingo w’igitabo, ariko ntiyabumva.

26 Ahubwo umwami ategeka Yerahimēli umwana we, na Seraya mwene Aziriyeli na Shelemiya mwene Abudēli, gufata umwanditsi Baruki n’umuhanuzi Yeremiya, ariko Uhoraho arababahisha.

Yeremiya yandikisha undi muzingo w’igitabo

27 Umwami Yoyakimu amaze gutwika umuzingo w’igitabo warimo amagambo yanditswe na Baruki abwirijwe na Yeremiya, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

28 “Fata undi muzingo w’igitabo wandikemo ya magambo yose yari muri wa wundi wa mbere, Yoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse.

29 Uzamubwire uti: ‘Uhoraho aravuze ngo watwitse uyu muzingo w’igitabo unshinja ko nanditsemo ko umwami wa Babiloniya azatera iki gihugu akakirimbura, agatsemba n’abantu n’amatungo bikirimo.’

30 None rero dore ibyo Uhoraho avuze ku byerekeye Yoyakimu umwami w’u Buyuda: nta n’umwe wo mu rubyaro rwe uzicara ku ntebe ya Dawidi. Umurambo we uzajugunywa ku gasozi waname ku zuba, utondweho n’ikime cya nijoro.

31 Nzamuhana we n’urubyaro rwe n’ibyegera bye mbahora ubugome bwabo. Byongeye kandi, bo n’ab’i Yeruzalemu n’abo mu Buyuda nzabateza ibyago nagambiriye, kuko mwanze kunyumvira.”

32 Nuko Yeremiya afata undi muzingo w’igitabo awuha umwanditsi Baruki mwene Neriya. Baruki yandikamo amagambo yose Yeremiya yamubwiye kwandika, nk’uko yari yanditse muri wa muzingo w’igitabo Yoyakimu umwami w’u Buyuda yatwitse. Ndetse bongeraho n’andi magambo menshi ameze nka yo.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 37

Sedekiya agisha Yeremiya inama

1 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yimitse Sedekiya mwene Yosiya aba umwami w’u Buyuda, asimbura Yoyakini mwene Yoyakimu.

2 Nyamara Sedekiya n’ibyegera bye na rubanda, ntibita ku magambo Uhoraho yabatumyeho umuhanuzi Yeremiya.

3 Nuko Umwami Sedekiya yohereza Yehukari mwene Shelemiya n’umutambyi Zefaniya mwene Māseya ku muhanuzi Yeremiya, ngo bamubwire bati: “Ndakwinginze, udusabire ku Uhoraho Imana yacu.”

4 Icyo gihe Yeremiya yashoboraga kujya aho ashaka, kuko yari atarashyirwa muri gereza.

5 Abanyababiloniya bari bagose Yeruzalemu, ariko bavayo kuko bumvise ko ingabo z’umwami wa Misiri zavuye mu gihugu cyazo.

6 Nuko Uhoraho abwira umuhanuzi Yeremiya ati:

7 “Ibi ni byo jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli nshaka ko umenyesha umwami w’u Buyuda wakuntumyeho. Umubwire uti: ‘Dore ingabo z’umwami wa Misiri zari zaje kugutabara, zizisubirira iwabo.

8 Bityo Abanyababiloniya bazagaruka batere uyu mujyi, bazawigarurira maze bawutwike.

9 None rero ntimuzishuke ngo mwibwire ko Abanyababiloniya bagiye ubutazagaruka, nyamara ntaho bazajya!

10 Nubwo mwatsinda ingabo zose z’Abanyababiloniya zibarwanya, inkomere zabo zasigara mu mahema yazo zabaduka zigatwika uyu mujyi.’ ”

Yeremiya afatwa agashyirwa muri gereza

11 Hanyuma ingabo z’Abanyababiloniya ziva muri Yeruzalemu kugira ngo zihunge Abanyamisiri.

12 Yeremiya ava i Yeruzalemu ajya mu ntara y’Ababenyamini, kuko yashakaga guhabwa umugabane muri bene wabo.

13 Nyamara ageze ku Irembo rya Benyamini, umutware w’abasirikari barindaga aho, ari we Iriya mwene Shelemiya mwene Hananiya aramufata, aramubaza ati: “Ni ko ye, uhungiye mu Banyababiloniya?”

14 Yeremiya aramusubiza ati: “Oya! Simpungiye mu Banyababiloniya.” Nyamara Iriya ntiyamwumva ahubwo aramufata amushyira abayobozi.

15 Abayobozi barakarira Yeremiya cyane, baramukubita bamufungira mu nzu y’umwanditsi Yonatani bari barahinduye gereza.

16 Ubwo Yeremiya afungirwa mu kasho kari mu nzu yo hasi, ahamara igihe kirekire.

17 Nuko Umwami Sedekiya aramutumiza, amubariza mu ngoro ye biherereye ati: “Mbese hari icyo Uhoraho yakubwiye?”

Yeremiya aramusubiza ati: “Yee. Uzagabizwa umwami wa Babiloniya.”

18 Hanyuma Yeremiya abaza Umwami Sedekiya ati: “Ni cyaha ki nagukoreye cyangwa nakoreye ibyegera byawe cyangwa rubanda, cyatumye munshyira muri iriya gereza?

19 Bari hehe ba bahanuzi baguhanuriye ko umwami wa Babiloniya atazagutera, cyangwa ngo atere iki gihugu?

20 None rero ndakwinginze nyagasani, unyemerere ngire icyo ngusaba: ntuzansubize muri gereza yo mu nzu y’umwanditsi Yonatani kugira ngo ntazayipfiramo.”

21 Sedekiya ategeka ko Yeremiya arindirwa mu rugo rwa gereza, abatetsi b’imigati bakajya bamuha umugati buri munsi, kugeza ubwo nta migati izaba ikirangwa mu mujyi. Nuko Yeremiya aguma mu rugo rwa gereza.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 38

Yeremiya ajugunywa mu iriba ryakamye

1 Shefatiya mwene Matani na Gedaliya mwene Pashehuri, na Yehukali mwene Shelemiya na Pashehuri mwene Malikiya bumva uko Yeremiya yabwiraga rubanda rwose ati:

2 “Uhoraho aravuga ati: ‘Uzasigara muri uyu mujyi azicishwa inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Nyamara uzawusohokamo akifatanya n’Abanyababiloniya azabaho, yishimire ko yarokotse.’

3 “Uhoraho arongera ati: ‘Uyu mujyi uzagabizwa ingabo z’umwami wa Babiloniya ziwigarurire.’ ”

4 Nuko abo bayobozi babwira umwami bati: “Uyu muntu akwiriye gupfa, kuko aca intege ingabo zisigaye muri uyu mujyi, ndetse n’abantu bose iyo ababwira bene aya magambo. Koko uyu muntu nta cyiza yifuriza abantu uretse ibibi.”

5 Sedekiya arabasubiza ati: “Dore uwo muntu ari mu maboko yanyu, simbabujije mumukoreshe icyo mushaka.”

6 Nuko abo bayobozi bafata Yeremiya bamushyira mu iriba ryari irya Malikiya umwana w’umwami, ryari ryubatse mu rugo rwa gereza. Bamumanurishije imigozi, bamushyira muri iryo riba ryari ryarakamye ririmo isayo gusa. Nuko Yeremiya aguma muri iyo sayo.

7 Ebedimeleki umwe mu Banyakushi b’inkone wakoraga ibwami, yumva ko bashyize Yeremiya mu iriba. Icyo gihe umwami yari yicaye ku Irembo rya Benyamini.

8 Ebedimeleki arahamusanga aramubwira ati:

9 “Nyagasani, ibyo aba bantu bakoreye umuhanuzi Yeremiya byose ni ubugome. Dore nawe bamujugunye mu iriba, azicirwamo n’inzara kuko nta cyo kurya kikirangwa mu mujyi.”

10 Nuko umwami ategeka Ebedimeleki w’Umunyakushi ati: “Fata abantu mirongo itatu, maze mugende muvane umuhanuzi Yeremiya mu iriba atarapfa.”

11 Ebedimeleki ajyana n’abo bantu bajya ibwami mu nzu ibikwamo ibintu, akuramo imyenda ishaje n’ibiremo bishaje, abimanuza imigozi abihereza Yeremiya mu iriba.

12 Ebedimeleki w’Umunyakushi abwira Yeremiya ati: “Fata iyo myenda ishaje n’ibyo biremo, ubishyire mu maha yawe yombi maze ubifatishe iyo migozi.” Nuko Yeremiya abigenza atyo.

13 Hanyuma bamukuruza imigozi bamuvana muri iryo riba, maze yigumira mu rugo rwa gereza.

Sedekiya yongera kugisha Yeremiya inama

14 Umwami Sedekiya atumiza umuhanuzi Yeremiya, bamumusangisha ku muryango wa gatatu w’Ingoro y’Uhoraho. Nuko umwami abwira Yeremiya ati: “Hari icyo nshaka kukubaza ntugire icyo umpisha.”

15 Yeremiya asubiza Sedekiya ati: “Mbese ninkikubwira ntunyica? Ninkugira inama kandi ntuyikurikiza.”

16 Umwami Sedekiya arahira Yeremiya rwihishwa ati: “Nkurahiye Uhoraho waduhaye ubuzima, sinzakwica kandi sinzakugabiza bariya bantu bashaka kukwica.”

17 Nuko Yeremiya abwira Sedekiya ati: “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuze: nuyoboka ibyegera by’umwami wa Babiloniya nta cyo uzaba, kandi n’uyu mujyi ntuzatwikwa. Wowe ubwawe n’umuryango wawe muzabaho.

18 Nyamara niwanga kuyoboka ibyegera by’umwami wa Babiloniya, uyu mujyi uzagabizwa Abanyababiloniya bawutwike, kandi nawe ubwawe ntuzabava mu nzara.”

19 Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Ndatinya Abayuda bayobotse Abanyababiloniya, kuko abo Bayuda bashobora kubantegeza bakanshinyagurira.”

20 Yeremiya aramusubiza ati: “Humura ntibazabakugabiza. Ndakwinginze umvira ijwi ry’Uhoraho ukore icyo nkubwiye, kandi bizakumerera neza nta cyo uzaba.

21 Nyamara nutabayoboka, dore ibyo Uhoraho yabimpishuriye:

22 abagore bose basigaye mu ngoro y’umwami w’u Buyuda bazashyirwa ibyegera by’umwami wa Babiloniya. Abo bagore bazakubwira bati:

‘Incuti zawe zarakuyobeje zirakwigarika.

Ibirenge byawe byarigise mu cyondo,

incuti zawe ziragutererana.’ ”

23 Yeremiya arongera aramubwira ati: “Abagore bawe bose n’abahungu bawe bazabashyira Abanyababiloniya, nawe ntuzabava mu nzara ahubwo umwami wa Babiloniya azagushyira muri gereza, uyu mujyi na wo uzatwikwa.”

24 Nuko Sedekiya abwira Yeremiya ati: “Uramenye ntihagire umuntu umenya ibyo twaganiriye, bitagenze bityo uzapfa.

25 Nyamara ibyegera byanjye nibyumva ko twavuganye, bakaza bakakubaza bati: ‘Tubwire ibyo wavuganye n’umwami, nutabiduhisha ntitukwica. Mbese umwami yakubwiye iki?’

26 Uzabasubize uti: ‘Natakambiraga umwami ngo atansubiza muri gereza yo mu nzu ya Yonatani, kugira ngo ntazayigwamo.’ ”

27 Nuko ibyegera byose by’umwami bijya kubaza Yeremiya, na we abasubiza nk’uko umwami yamutegetse. Baramwihorera kuko nta wari wumvise icyo yavuganye n’umwami.

28 Hanyuma Yeremiya yigumira mu rugo rwa gereza kugeza igihe Yeruzalemu ifatiwe. Yeruzalemu ifatwa abyirebera.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 39

Abanyababiloniya bigarurira Yeruzalemu

1 Mu kwezi kwa cumi k’umwaka wa cyendaSedekiya umwami w’u Buyuda ari ku ngoma, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze zose bateye Yeruzalemu barayigota.

2 Ku itariki ya cyenda y’ukwezi kwa kane k’umwaka wa cumi n’umweSedekiya ari ku ngoma, Abanyababiloniya baca icyuho mu rukuta ruzengurutse umujyi.

3 Nuko abari abagaba b’ingabo z’umwami wa Babiloniya bose bawinjiramo, bigarurira ahagana ku irembo ryo hagati. Abo ni Nerugali-Shareseri na Samugari-Nebo, na Sarisekimu wari umutware w’inkone, na Nerugali-Shareseri wari umugaba mukuru, n’ibindi byegera by’umwami wa Babiloniya byose.

4 Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ingabo ze zose bababonye barahunga, bava mu mujyi nijoro banyura mu irembo ryo hagati y’inkuta zombi hafi y’ubusitani bw’umwami, bahunga berekeje kuri Yorodani.

5 Icyakora ingabo z’Abanyababiloniya zirabakurikira, zifatira Sedekiya mu kibaya cya Yeriko, zimushyīra Nebukadinezari umwami wa Babiloniya wari i Ribula mu gihugu cya Hamati, amucira urubanza.

6 Aho i Ribula umwami wa Babiloniya ahicira abahungu ba Sedekiya abyirebera, yica n’abanyacyubahiro bose b’u Buyuda.

7 Nuko anogora Sedekiya amaso, amubohesha iminyururu amujyana i Babiloni.

8 Icyo gihe ni bwo Abanyababiloniya batwitse ingoro y’umwami n’amazu ya rubanda, basenya n’inkuta zizengurutse Yeruzalemu.

9 Hanyuma Nebuzaradani umutware w’abarinzi, ajyana ho iminyago i Babiloni abaturage bari basigaye mu mujyi, n’abari baramuyobotse n’abandi basigaye.

10 Nyamara Nebuzaradani umutware w’abarinzi, asiga mu gihugu cy’u Buyuda abaturage b’abatindi nyakujya, abaha imizabibu n’imirima.

Yeremiya afungurwa

11 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya aha umutware w’abarinzi amabwiriza yerekeye Yeremiya ati:

12 “Jyana Yeremiya umwiteho, ntukamugirire nabi, ahubwo ujye umukorera icyo yifuza cyose.”

13 Nuko Nebuzaradani umutware w’abarinzi yumvikana na Nebushazibani umutware w’inkone, na Nerugali-Shareseri wari umukuru wabo n’ibindi byegera byose by’umwami wa Babiloniya,

14 batuma abantu ngo bakure Yeremiya mu rugo rwa gereza. Hanyuma bamushinga Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani ngo amujyane iwe. Nuko Yeremiya yigumira muri rubanda.

Ubutumwa bwohererejwe Ebedimeleki

15 Igihe Yeremiya yari agifungiye mu rugo rwa gereza, Uhoraho yaramubwiye ati:

16 “Genda ubwire Ebedimeleki w’Umunyakushi uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ngo: Dore ngiye gusohoza ibyo navuze kuri uyu mujyi, nyamara si ibyiza ahubwo ni ibibi. Ibyo bizasohozwa.

17 Nyamara icyo gihe nzagukiza, ntuzagabizwa abo utinya.

18 Nzagukiza ntuzicishwa inkota, ahubwo uzishimira ko warokotse kubera ko unyizera.’ ”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 40

Yeremiya yemererwa kwishyira akizana

1 Uhoraho yavuganye na Yeremiya, nyuma y’uko Nebuzaradani umutware w’abarinzi b’umwami yemerera Yeremiya kwishyira no kwizana i Rama. Icyo gihe yari yasanze Yeremiya aboheshejwe iminyururu, hamwe n’abanyururu bose baturutse i Yeruzalemu no mu Buyuda, bari bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya.

2 Umutware w’abarinzi b’umwami yihererana Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho Imana yawe ni we wiyemeje guteza ibi byago aha hantu,

3 none rero yabishohoje nk’uko yabivuze. Ibyo byose byatewe n’uko mwamucumuyeho ntimwamwumvira.

4 Dore ngiye kuguhamburaho iyi minyururu ikuri ku maboko nkureke wigendere. Niba bikunogeye uze tujyane i Babiloni nzakurinda. Niba kandi kujya i Babiloni bitakunogeye wirorerere. Dore igihugu cyose kiri imbere yawe ujye aho ushaka.”

5 Mbere y’uko Yeremiya agira aho ajya, Nebuzaradani aramubwira ati: “Isubirire kwa Gedaliya mwene Ahikamu akaba mwene Shafani, uwo umwami wa Babiloniya yagize umutegetsi w’imijyi yo mu Buyuda, maze wibanire na we mu bantu baho, cyangwa se wigire aho ushaka.” Nuko uwo mutware w’abarinzi b’umwami amuha impamba n’impano, aramusezerera.

6 Yeremiya ajya i Misipa kwa Gedaliya mwene Ahikamu yigumanira na we, ari kumwe n’abantu basigaye muri icyo gihugu.

Gedaliya yegurirwa gutegeka u Buyuda

7 Mu gihugu hari ingabo zimwe z’Abayuda zari zacitse, zo n’abatware bazo bumvise ko umwami wa Babiloniya yagize Gedaliya mwene Ahikamu umutegetsi w’icyo gihugu, kandi ko yamushinze abagabo n’abagore n’abana b’abakennye cyane, batajyanwe ho iminyago muri Babiloniya.

8 Nuko abo batware ari bo Ishimayeli mwene Netaniya na Yohanani na Yonatani bene Kareya, na Seraya mwene Tenihumeti na bene Efayi w’i Netofa, na Yezaniya umwana w’Umumāka n’abantu bari kumwe na bo basanga Gedaliya i Misipa.

9 Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani, arahira abo bantu bose bamusanze ati: “Ntimutinye kuyoboka Abanyababiloniya. Nimugume mu gihugu mukorere umwami wa Babiloniya muzagubwa neza.

10 Jye ubwanjye nzaguma i Misipa mbavuganire ku Banyababiloniya bazadusanga ino, nyamara mugomba gusarura imizabibu n’imbuto n’iminzenze mukabihunika mu bibindi, maze mukigumira mu mijyi mwigaruriye.”

11 Nuko Abayuda bose bari mu gihugu cya Mowabu no mu cy’Abamoni no mu cy’Abedomu no mu bindi bihugu, bumva ko umwami wa Babiloniya yemereye bamwe mu Bayuda gusigara, kandi yatoranyije Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani kuba umutegetsi wabo,

12 bose bagaruka mu Buyuda basanga Gedaliya i Misipa bavuye mu bihugu byose bari baratataniyemo, bityo basarura imizabibu n’imbuto nyinshi cyane.

Gedaliya yicwa

13 Nuko Yohanani mwene Kareya n’abatware b’ingabo bose bavuye mu misozi, basanga Gedaliya i Misipa.

14 Baramubwira bati: “Mbese uzi ko Bālisi umwami w’Abamoni yohereje Ishimayeli mwene Netaniya ngo akwice?” Nyamara Gedaliya mwene Ahikamu ntiyizera ibyo bamubwiye.

15 Nuko Yohanani mwene Kareya abwira Gedaliya biherereye i Misipa ati: “Reka njye kwica Ishimayeli mwene Netaniya, nta muntu uzabimenya. Kuki yagomba kukwica maze Abayuda bari bagukikije bagatatana n’abarokotse bakicwa?”

16 Nuko Gedaliya mwene Ahikamu asubiza Yohanani mwene Kareya ati: “Uramenye ntumwice! Ibyo uvuga kuri Ishimayeli si ukuri.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 41

1 Nyamara mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka, Ishimayeli mwene Netaniya akaba n’umwuzukuru wa Elishama wari igikomangoma, akaba n’umwe mu batware b’ingabo z’umwami, ajya i Misipa kwa Gedaliya. Yari aherekejwe n’abantu icumi, baricara barasangira.

2 Muri uwo mwanya Ishimayeli mwene Netaniya n’abo bagabo icumi barahaguruka, bicisha inkota Gedaliya mwene Ahikamu mwene Shafani. Gedaliya ni we wari watoranyijwe n’umwami wa Babiloniya kugira ngo abe umutegetsi w’igihugu.

3 Ishimayeli yishe kandi Abayuda bose bari kumwe na Gedaliya, yica n’ingabo z’Abanyababiloniya zari aho i Misipa.

4 Bukeye bwaho, igihe ari nta muntu wari wamenya ko Gedaliya yishwe,

5 haza abagabo mirongo inani baturutse i Shekemu n’i Shilo n’i Samariya. Baje biyogoshe ubwanwa, bambaye imyambaro ishwanyaguritse kandi bikebaguye ku mubiri, bafite n’amaturo y’ibinyampeke n’ay’imibavu bajyanye gutura mu Ngoro y’Uhoraho.

6 Nuko Ishimayeli mwene Netaniya ava i Misipa ajya kuhabasanganirira, agenda arira. Ahuye na bo arababwira ati: “Nimuze murebe Gedaliya mwene Ahikamu.”

7 Abo bantu bakimara kugera mu mujyi hagati, Ishimayeli mwene Netaniya afashijwe n’abantu bari kumwe na we barabica, imirambo yabo bayijugunya mu iriba.

8 Nyamara icumi muri bo babwira Ishimayeli bati: “Turakwinginze ntutwice. Dore dufite ingano za nkungu n’iza bushoki, n’amavuta n’ubuki bihishwe mu mirima.” Nuko arabareka ntiyabicana na bagenzi babo.

9 Iriba Ishimayeli yajugunyemo umurambo wa Gedaliya n’indi mirambo y’abantu yishe, ni iryo Umwami Asa yari yarafukuye igihe yarwanaga na Bāsha umwami wa Isiraheli. Ishimayeli mwene Netaniya yuzuza imirambo y’abantu muri iryo riba.

10 Hanyuma Ishimayeli ajyana ho iminyago abakobwa b’umwami, n’abantu bose basigaye i Misipa. Abo bantu bose Nebuzaradani umutware w’abarinzi, yari yarabasigiye Gedaliya mwene Ahikamu. Ishimayeli mwene Netaniya abajyana ho iminyago mu Bamoni.

Impfungwa za Ishimayeli zishyira zikizana

11 Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we, bumvise ibyo bibi byose byakozwe na Ishimayeli mwene Netaniya,

12 bafata abagabo bari kumwe na bo bose bajya kurwanya Ishimayeli mwene Netaniya, bamusanga hafi y’ikizenga kinini cy’i Gibeyoni.

13 Nuko abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago, babonye Yohanani mwene Kareya n’abakuru b’ingabo bose bari kumwe na we baranezerwa.

14 Abantu bose Ishimayeli yajyanye ho iminyago i Misipa, barahindukira basanga Yohanani mwene Kareya.

15 Nyamara Ishimayeli mwene Netaniya hamwe n’abantu be umunani, basiga Yohanani bahungira mu gihugu cy’Abamoni.

16 Hanyuma Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we, bajyana abantu barokotse, abo Ishimayeli mwene Netaniya yari yarajyanye ho iminyago abakuye i Misipa, igihe yari amaze kwica Gedaliya mwene Ahikamu. Abo bari abasirikari, n’abagore n’abana, n’inkone yari yavanye i Gibeyoni.

17 Barakomeza bagera i Geruti-Kimuhamu hafi ya Betelehemu bajya mu Misiri.

18 Bari bahunze Abanyababiloniya, babatinyira ko Ishimayeli mwene Netaniya yari yarishe Gedaliya mwene Ahikamu, uwo umwami wa Babiloniya yari yaratoranyije kugira ngo abe umutegetsi w’igihugu.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 42

Abasigaye bagisha inama Yeremiya

1 Abagaba b’ingabo bose na Yohanani mwene Kareya, na Yezaniya mwene Hoshaya n’abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye, basanga

2 umuhanuzi Yeremiya baramubwira bati: “Turakwinginze, reka tuguture amaganya yacu maze udusabire ku Uhoraho Imana yawe, twebwe twese itsinda ry’abasigaye. Twari benshi none dusigaye turi bake nk’uko ubyirebera.

3 Dusabire kugira ngo Uhoraho Imana yawe atwereke aho tugomba kunyura, n’icyo tugomba gukora.”

4 Umuhanuzi Yeremiya arabasubiza ati: “Nabyumvise. Ndambaza Uhoraho Imana yanyu nk’uko mubisabye, kandi icyo Uhoraho azansubiza cyose nzakibabwira nta cyo mbahishe.”

5 Hanyuma babwira Yeremiya bati: “Uhoraho Imana yawe natubere umuhamya w’ukuri wizerwa, niba tutazumvira amabwiriza aguha ngo utubwire.

6 Byatunezeza cyangwa bitatunezeza, tuzumvira Uhoraho Imana yacu ari we tugusaba ngo utwambarize. Byose bizatubera byiza nitumwumvira.”

Uhoraho asubiza isengesho rya Yeremiya

7 Nuko hashize iminsi icumi Uhoraho avugana na Yeremiya.

8 Hanyuma Yeremiya ahamagara Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bari kumwe na we, n’abantu bose uhereye ku boroheje ukageza ku bakomeye,

9 arababwira ati: “Uhoraho Imana y’Abisiraheli mwantumyeho ngo mbasabire aravuze ati:

10 ‘Nimuguma muri iki gihugu nzabakomeza,

nzabakomeza sinzabarimbura.

Nzabareka mushikame sinzabahungabanya,

koko nababajwe n’ibyago nabateje.

11 Nimureke gutinya umwami wa Babiloniya,

ntimumutinye ndi kumwe namwe,

ndi kumwe namwe nzabakiza.

12 Nzabagirira imbabazi,

bityo umwami wa Babiloniya na we azazibagirira,

azabareka mugume mu gihugu cyanyu.’

13 “Nyamara nimutumvira Uhoraho Imana yanyu mukavuga muti: ‘Ntabwo tuzaguma muri iki gihugu

14 ahubwo tuzajya kuba mu Misiri, aho tutazongera kubona intambara cyangwa ngo twumve impanda, cyangwa ngo twongere gusonza.’

15 None rero nimwumve Ijambo ry’Uhoraho mwe abacitse ku icumu bo mu Buyuda. Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati:

‘Niba mwiyemeje kujya gutura mu Misiri,

16 intambara mutinya izabasangayo,

inzara mutinya izabakurikirana ibatsindeyo.

17 Abantu bose bazahungira mu Misiri bazicishwa inkota,

bazicwa n’inzara cyangwa icyorezo.

Nta n’umwe uzarokoka,

nta n’umwe uzahunga icyago nzabateza.’ ”

18 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Nk’uko uburakari n’umujinya byanjye byasutswe ku bantu b’i Yeruzalemu, ni na ko bizabasukwaho nimujya mu Misiri. Muzaba ibivume mutere ubwoba abababona, muzaba urukozasoni, muzaba iciro ry’imigani kandi ntimuzagaruka muri iki gihugu ukundi.”

19 Yeremiya yungamo ati: “Yemwe Bayuda mwacitse ku icumu, Uhoraho yarambwiye ati: ‘Ntimukwiriye kujya mu Misiri.’ Mumenye neza ko uyu munsi mbaburiye kuko

20 mwakosheje. Mwantumye ku Uhoraho Imana yanyu murambwira muti: ‘Dusabire ku Uhoraho Imana yacu tumenye icyo avuga tuzagikore.’

21 Ubu ndababwira ko mutakurikije ibyo Uhoraho Imana yanyu yantumye kubamenyesha.

22 None rero mumenye ko muzicwa n’inkota n’inzara n’icyorezo, mu gihugu mushaka kujya kubamo.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 43

Yeremiya ajyanwa mu Misiri

1 Yeremiya amaze kubwira rubanda rwose ayo magambo yose Uhoraho Imana yabo yamubatumyeho,

2 Azariya mwene Hushaya na Yohanani mwene Kareya, n’abandi birasi bose babwira Yeremiya bati: “Urabeshya! Uhoraho Imana yacu ntiyigeze igutuma kutubuza kujya gutura mu Misiri.

3 Ahubwo Baruki mwene Neriya ni we wakuduteje kugira ngo mutugabize Abanyababiloniya batwice, cyangwa batujyane ho iminyago muri Babiloniya.”

4 Nuko rero Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose n’abantu bose, ntibumvira Uhoraho wifuzaga ko baguma mu Buyuda.

5 Nyamara Yohanani mwene Kareya n’abagaba b’ingabo bose bashyira agahato ku Bayuda bose bacitse ku icumu, bari baragarutse gutura mu Buyuda bavuye mu mahanga aho bari baratataniye.

6 Bajyanye abagabo n’abagore n’abana n’abakobwa b’umwami, bajyana n’umuntu wese Nebuzaradani umutware w’abarinzi b’umwami yari yarasigiye Gedaliya mwene Ahikamu, akaba n’umwuzukuru wa Shafani. Umuhanuzi Yeremiya na Baruki mwene Neriya, bajyanywe hamwe n’abo bantu.

7 Banze kumvira Uhoraho bajya mu Misiri, bagera mu mujyi witwa Tafune.

Yeremiya ahanura iterwa rya Misiri

8 Yeremiya ari i Tafune Uhoraho aramubwira ati:

9 “Fata amabuye manini, uyatabe munsi y’amatafari ashashe imbere y’umuryango w’ingoro y’umwami wa Misiri iri i Tafune, kandi ubikore Abayuda bakureba.

10 Hanyuma ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ngo: Dore nzohereza umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, nzashinga intebe ye y’ubwami kuri aya mabuye natabye. Aho ni ho azashinga ihema rye rya cyami.

11 Nebukadinezari azatera igihugu cya Misiri, abapfa bapfe, abandi bajyanwe ho iminyago, abandi bicishwe inkota.

12 Nzatwika ingoro z’ibigirwamana byo mu Misiri, Nebukadinezari azatwika ibyo bigirwamana, ibindi abijyane ho iminyago. Azigarurira igihugu cya Misiri nk’uko umushumba yigaruriraho igishura cye, yitahire amahoro nta wugize icyo amutwara.

13 Azamenagura inkingi zo mu ngoro Abanyamisiri basengeramo izuba, atwike n’izindi ngoro z’ibigirwamana byabo.’ ”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 44

Ubutumwa bwagenewe Abayuda bahungiye mu Misiri

1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ku byerekeye Abayuda bose batuye mu Misiri, mu mujyi wa Migidoli, n’iyo mu ntara ya Patirosin’uwa Tafune n’uwa Memfisi.

2 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Mwabonye ibyago byose nateje Yeruzalemu n’imijyi yose yo mu Buyuda, dore na n’ubu iracyari amatongo nta muntu uharangwa,

3 bitewe n’ibibi abaturage baho bakoze. Barandakaje bayoboka izindi mana batazi bo na ba sekuruza, bazosereza imibavu.

4 Sinahwemye kubatumaho abagaragu banjye bose b’abahanuzi mvuga nti: ‘Ntimugakore ibizira nanga.’

5 Nyamara ntibumvise cyangwa ngo babyiteho, bareke ubugome bwabo no kosereza imibavu izindi mana.

6 Ni cyo cyatumye nsuka umujinya n’uburakari byanjye bigurumana nk’umuriro, bitwika imijyi y’u Buyuda n’amayira y’i Yeruzalemu, none hahindutse amatongo n’ikidaturwa nk’uko bimeze na n’ubu.”

7 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ni kuki mwikururira ibyago bikomeye? Murakururira abagabo n’abagore n’abana n’impinja gutsembwa, ku buryo nta n’umwe usigara mu Buyuda.

8 Kuki mundakaza muyoboka ibigirwamana mwikoreye ubwanyu, mukosereza imibavu izindi mana muri iki gihugu cya Misiri mutuyemo? Mbese murashaka kwikururira kurimbuka, mugahinduka ibivume n’iciro ry’imigani mu mahanga yose yo ku isi?

9 Mbese mwibagiwe ubugome bwa ba sokuruza n’ubw’abami b’u Buyuda n’abagore babo, ubugome bwanyu bwite n’ubw’abagore banyu bwakorewe mu Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu?

10 Kugeza ubu ntibigeze bicisha bugufi cyangwa ngo banyubahe, nta n’ubwo bigeze bakurikiza amategeko n’amateka nabahaye bo na ba sekuruza.”

11 None rero Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: “Ngiye kubateza ibyago ndimbure Abuyuda bose.

12 Ngiye kwibasira Abayuda bacitse ku icumu bakajya gutura mu gihugu cya Misiri, bose kuva ku woroheje kugeza ku ukomeye bazagwa mu Misiri bishwe n’inkota n’inzara. Bazahinduka ibivume babe urukozasoni n’iciro ry’imigani.

13 Abatuye mu Misiri nzabahanisha inkota n’inzara n’icyorezo, nk’uko nahannye Yeruzalemu.

14 Nta n’umwe mu Bayuda bacitse ku icumu wagiye mu Misiri uzarokoka, ngo asubire gutura mu Buyuda nk’uko babyifuza. Nta n’umwe uzasubirayo uretse impunzi nkeya.”

Ibyerekeye ikigirwamana cyitwa umwamikazi w’ijuru

15 Nuko abagabo bose bari bazi ko abagore babo boshereje imibavu izindi mana, n’abagore bose bari bahagaze aho n’imbaga y’abantu, n’Abisiraheli bose bari batuye mu Misiri mu ntara ya Patirosi, babwira Yeremiya bati:

16 “Ntituzumva ibyo watubwiye mu izina ry’Uhoraho.

17 Ahubwo tuzakora ibyo twavuze byose: tuzosereza imibavu umwamikazi w’ijuru, tumuture amaturo asukwa nk’uko twebwe na ba sogokuruza n’abami bacu n’abayobozi bacu, twabikoreye mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu. Icyo gihe twari dufite ibyokurya bihagije kandi tumerewe neza, nta n’ingorane twigeze tugira.

18 Nyamara aho twarekeye kosereza imibavu umwamikazi wo mu ijuru no kumutura amaturo asukwa, ni bwo twabuze ibintu byose kandi twicishwa inkota n’inzara.”

19 Abagore na bo baravuga bati: “Igihe twoserezaga imibavu umwamikazi w’ijuru, tukamutura amaturo asukwa, abagabo bacu bari babizi. Twamukoreye kandi n’imigati ifite ishusho ye, tumutura n’amaturo asukwa.”

20 Nuko Yeremiya abwira abagabo n’abagore, ndetse n’abantu bose bari bamubwiye ayo magambo ati:

21 “Mwosereje imibavu izindi mana mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu, mwebwe ubwanyu na ba sokuruza, n’abami banyu n’ibyegera byabo na rubanda rwose. Ese si ko byagenze? Mumenye ko Uhoraho yabibonye kandi atabyibagiwe.

22 Uhoraho ntabasha kwihanganira ibikorwa byanyu bibi n’ibizira mwakoze. Ni cyo gituma igihugu cyanyu cyahindutse amatongo kikaba giteye ubwoba, cyabaye ruvumwa n’ikidaturwa.

23 Ibi byago bibugarije mwabitejwe n’uko mwosereje imibavu izindi mana mugacumura ku Uhoraho, ntimumwumvire kandi ntimukurikize amategeko ye n’amateka ye n’amabwiriza ye.”

24 Yeremiya abwira rubanda rwose, abagabo n’abagore bose ati: “Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho Bayuda mwese muri ino mu Misiri.

25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuga ati: ‘Mwebwe n’abagore banyu mwaravuze ngo: uko byagenda kose tuzakomeza amasezerano twagiranye n’umwamikazi w’ijuru, tuzamwosereza imibavu, tumuture n’amaturo asukwa.’ Koko rero ibyo mwagambiriye mwarabikoze.”

26 None rero mwa Bayuda mwe mutuye mu Misiri, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho. Uhoraho aravuze ati: “Ndabarahiye, nta Muyuda n’umwe utuye mu Misiri uzongera kuvuga izina ryanjye yirahira ati: ‘Ndahiye Nyagasani Uhoraho.’

27 Ngiye kubahagurukira kugira ngo mbagirire nabi, aho kubagirira neza. Abayuda bose bari mu Misiri bazatsembwa n’inkota n’inzara kugeza ubwo barimbutse.

28 Nyamara abantu bake bazacika ku icumu, bazava mu Misiri basubire mu Buyuda. Itsinda ry’Abayuda basigaye bahungiye mu Misiri bazamenya uwavuze ukuri, niba ari jye cyangwa bo.

29 Dore rero ikimenyetso kizabereka ko ngiye kubahanira aha hantu, maze mukamenya ko ibyago nagambiriye kubateza bigiye kubageraho. Icyo kimenyetso ni iki:

30 ngiye kugabiza Hofura umwami wa Misiri abanzi be bashaka kumwica, nk’uko nagenje Sedekiya umwami w’u Buyuda, nkamugabiza umwanzi we Nebukadinezari umwami wa Babiloniya washakaga kumwica.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 45

Ubutumwa bwagenewe Baruki

1 Mu mwaka wa kane Yoyakimumwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, ni bwo Baruki mwene Neriya yanditse mu muzingo w’igitabo amagambo yabwiwe n’umuhanuzi Yeremiya. Nuko Yeremiya aramubwira ati:

2 “Dore ibyo Uhoraho Imana y’Abisiraheli akubwira:

3 waravuze uti: ‘Ngushije ishyano! Nari nsanganywe intimba none Uhoraho ageretseho ingorane. Ndananiwe kubera gutaka, nta n’ubwo nkiruhuka.’ ”

4 Yeremiya yungamo ati: “Ngubu ubutumwa Uhoraho yambwiye kukugezaho. Aravuga ati: ‘Ngiye gusenya ibyo nubatse, ndimbure ibyo nateye mu gihugu cyose.

5 Nyamara wowe ushaka ibintu bihambaye! Sigaho kubishaka. Dore ngiye guteza ibyago abantu bose, ariko wowe humura nta cyo uzaba. Nzakurinda aho uzajya hose.’ ”