Categories
Zaburi

Zaburi 143

Gutakambira Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho, umva iri sengesho ryanjye,

utege amatwi wite ku gutakamba kwanjye,

ungoboke kubera ko uri indahemuka ukaba n’intungane.

2 Umugaragu wawe ntunshyire mu rubanza,

erega nta muntu n’umwe ugutunganiye!

3 Umwanzi wanjye arantoteza,

yantuye hasi arandibata,

andoha mu icuraburindi, kugira ngo nsange abambanjirije gupfa.

4 Irebere nawe ncitse intege,

ndashobewe rwose nkutse umutima.

5 Nibuka ibyabaye mu bihe bya kera,

ntekereza ku byo wakoze byose,

ibikorwa byawe ndabizirikana.

6 Ndagutakambira ngutegeye amaboko,

nk’uko ubutaka bukakaye bukenera imvura,

ni ko nanjye ngukenera.

Kuruhuka.

7 Uhoraho, ngiye guhera umwuka,

ihutire kuntabara.

Ntuntere umugongo kugira ngo ntapfa.

8 Igitondo nigitangaza ungirire imbabazi,

koko ni wowe nizeye,

unyereke inzira nkwiye kunyura,

koko ni wowe nerekejeho umutima.

9 Uhoraho, unkize abanzi banjye,

ni wowe mpungiyeho unkize.

10 Unyigishe gukora ibyo ukunda kuko uri Imana yanjye,

Mwuka wawe ugira neza anjyane mu gihugu cy’imirambi.

11 Uhoraho, kubera izina ryawe umbesheho,

unkize amakuba kubera ko uri intungane.

12 Ndi umugaragu wawe,

ungirire neza, urimbure abanzi banjye,

ababisha banjye bose ubatsembe.

Categories
Zaburi

Zaburi 144

Uhoraho ni we utanga gutsinda

1 Zaburi ya Dawidi.

Uhoraho nasingizwe we rutare runkingira,

yantoje kurwana mu ntambara,

antoza no kurasana ku rugamba.

2 Ni we nkesha imbabazi ambera ubuhungiro ntamenwa,

ni urukuta runkingira akaba n’umukiza wanjye,

ni ingabo inkingira ni na we mpungiraho,

atuma amahanga anyoboka nkayategeka.

3 Uhoraho, umuntu ni iki byatuma umwitaho,

umuntu buntu ni iki byatuma umuzirikana?

4 Umuntu ni nk’umuyaga uhita,

iminsi yo kubaho kwe ishira nk’igicu cyamagira.

5 Uhoraho, kingura ijuru umanuke,

ukore ku misozi icucumuke umwotsi.

6 Uteze imirabyo utatanye abanzi banjye,

ubarase imyambi bakwire imishwaro.

7 Rambura ukuboko uri mu ijuru,

undohore unkure mu kaga,

unkize ububasha bw’abanyamahanga,

8 barangwa no kuvuga ibinyoma,

bagakora ibikorwa by’uburiganya.

9 Mana, ndakuririmbira indirimbo nshya,

ngucurangire inanga y’imirya icumi.

10 Ni wowe uha abami gutsinda,

ni wowe wakijije umugaragu wawe Dawidi inkota y’umwanzi.

11 Nyarura unkize ububasha bw’abanyamahanga,

barangwa no kuvuga ibinyoma,

bagakora ibikorwa by’uburiganya.

12 Bityo abahungu bacu bakiri bato bazakura,

bakure nk’ibihingwa bikura neza.

Abakobwa bacu bo bazaba beza,

bazamera nk’inkingi zirimbishijwe zo ku ngoro.

13 Ibigega byacu bizasendera imyaka y’amoko yose,

amatungo yacu magufi azororoka yikube incuro igihumbi,

azikuba incuro ibihumbi icumi yuzure inzuri zacu,

14 amatungo yacu maremare na yo azabyibuha.

Nta byuho bizacika mu nkuta z’imijyi yacu,

nta wuzajyanwa ho umunyago,

nta miborogo izumvikana mu mihanda y’iwacu.

15 Hahirwa ubwoko bigendekera bityo!

Hahirwa ubwoko bufite Uhoraho ho Imana!

Categories
Zaburi

Zaburi 145

Gusingiza Uhoraho

1 Igisingizo cya Dawidi.

Mana yanjye kandi Mwami wanjye,

reka nguheshe ikuzo,

nzajya mpora ngusingiza iteka ryose.

2 Buri munsi nzajya ngusingiza,

nzajya mpora nkogeza iteka ryose.

3 Uhoraho arakomeye cyane akwiye kogezwa,

gukomera kwe ntikugira iherezo.

4 Uhoraho, ababyeyi bazajya babwira abana babo ibyo wakoze,

bazajya babatekerereza ibigwi by’ubutwari wagize.

5 Nzamenyekanisha ikuzo n’icyubahiro no gukomera byawe,

menyekanishe n’ibitangaza wakoze.

6 Abantu bazatangarira ibikorwa by’ububasha bwawe biteye ubwoba,

nanjye nzamamaza gukomera kwawe.

7 Bazajya bibutsa ineza nyinshi ugira,

barangurure bishimira ubutungane bwawe.

8 Uhoraho agira imbabazi n’impuhwe,

atinda kurakara kandi yuje urukundo.

9 Uhoraho agirira neza abantu bose,

ibyo yaremye byose abigirira impuhwe.

10 Uhoraho, ibyo waremye byose nibigushimire,

indahemuka zawe zigusingize.

11 Zizogeza ingoma yawe ifite ikuzo,

zirate ububasha bwawe.

12 Zizamenyesha abantu ibigwi by’ubutwari bwawe,

zibamenyeshe ikuzo rirabagirana ry’ingoma yawe.

13 Ingoma yawe ntizigera ihanguka,

ubutegetsi bwawe buzahoraho uko ibihe bihaye ibindi.

Uhoraho asohoza ibyo yasezeranye,

ni indahemuka mu byo akora byose.

14 Uhoraho aramira abenda kugwa,

aruhura abarushye.

15 Ibyo waremye byose biguhanze amaso,

bitegereje ko ubiha ibyokurya ku gihe.

16 Upfumbatura igipfunsi cyawe,

ibifite ubuzima byose ukabihaza uko bishaka.

17 Uhoraho ni intungane mu migenzereze ye yose,

ni indahemuka mu byo akora byose.

18 Uhoraho aba bugufi bw’abamutakambira bose,

aba bugufi bw’abamutakambira bose babikuye ku mutima.

19 Abamwubaha abaha ibyo bashaka,

yumva gutabaza kwabo akabagoboka.

20 Uhoraho arinda abamukunda bose,

naho abagome bose akabatsemba.

21 Reka nsingize Uhoraho,

ibifite ubuzima byose nibimusingize,

nibimusingize kuko ari umuziranenge,

nibijye bihora bimusingiza iteka ryose.

Categories
Zaburi

Zaburi 146

Uhoraho yita ku bafite ingorane

1 Haleluya!

Reka nsingize Uhoraho!

2 Nzajya nsingiza Uhoraho mu kubaho kwanjye kose,

nzaririmbira Imana yanjye igihe cyose nkiriho.

3 Ntimukiringire abakomeye,

ntimukiringire bene muntu,

ntibashobora kugira uwo bakiza.

4 Iyo umwuka ubashizemo bahinduka igitaka,

uwo munsi imigambi yabo ipfana na bo.

5 Hahirwa ufite Imana ya Yakobo ho umutabazi,

hahirwa uwiringira Uhoraho Imana ye.

6 Uhoraho ni we waremye ijuru n’isi,

arema n’inyanja n’ibiyirimo byose,

ahorana umurava iteka ryose.

7 Ni we urenganura abarengana,

ni we ugaburira abashonji.

Uhoraho ni we ufungūra imfungwa,

8 Uhoraho ni we uhumura impumyi,

Uhoraho ni we uruhura abarushye,

Uhoraho akunda intungane.

9 Uhoraho yita ku banyamahanga b’abimukīra,

ashyigikira impfubyi n’abapfakazi,

naho imigambi y’abagome ayiburizamo.

10 Uhoraho azahora aganje ku ngoma iteka ryose.

Siyoni we, Imana yawe izahora iganje uko ibihe bihaye ibindi.

Haleluya!

Categories
Zaburi

Zaburi 147

Ineza n’ububasha by’Imana

1 Haleluya!

Ni byiza kuririmba Imana yacu,

koko kuyisingiza birashimishije kandi birakwiye!

2 Uhoraho arubaka Yeruzalemu bundi bushya,

atarurukanya Abisiraheli bajyanywe ho iminyago.

3 Abashenguka umutima arabahumuriza,

inguma zabo arazomora.

4 Abarura inyenyeri akamenya umubare wazo,

buri nyenyeri ayita izina.

5 Nyagasani arakomeye afite imbaraga nyinshi,

ubwenge bwe ntibugira iherezo.

6 Uhoraho ashyigikira aboroheje,

naho abagome abacisha bugufi akabashyira hasi.

7 Nimuririmbire Uhoraho mumushimire,

nimuririmbire Imana yacu mucuranga inanga.

8 Ni we ukoranyiriza ibicu ku ijuru,

agusha imvura ku butaka,

ameza n’ibyatsi ku misozi.

9 Aha amatungo ibyo kuyatunga,

agaburira n’ibyana by’ibyiyoni bishonje.

10 Imbaraga z’abarwanira ku mafarasi nta cyo zimubwiye,

iz’abarwana bagenza amaguru na zo ni uko.

11 Ahubwo Uhoraho yishimira abamwubaha,

abamwiringira kubera imbabazi abagirira arabishimira.

12 Mwa batuye Yeruzalemu mwe, nimuheshe Uhoraho ikuzo,

mwa batuye Siyoni mwe, nimusingize Imana yanyu.

13 Koko ni we wishingira umutekano wanyu,

mwebwe abatuye Yeruzalemu abaha umugisha.

14 Ni we ubaha amahoro ku mipaka yanyu,

abaha n’ingano nziza zitubutse.

15 Ni we wohereza amabwiriza ku isi,

icyo avuze gihita gikorwa.

16 Agusha amasimbi yererana nk’inyange,

ikime cy’ubunyinya agikwiza hasi nk’ivu.

17 Agusha urubura rw’amahindu,

ntawahangana n’ubunyinya bwarwo.

18 Avuga rimwe gusa ibyo byose bigashonga,

yakohereza umuyaga bigatemba amazi.

19 Abakomoka kuri Yakobo yabagejejeho amagambo ye,

Abisiraheli abagezaho amateka n’ibyemezo yafashe.

20 Nta bundi bwoko yigeze agirira atyo,

nta bundi bwoko yamenyesheje ibyemezo yafashe.

Haleluya!

Categories
Zaburi

Zaburi 148

Imana nisingizwe mu ijuru no ku isi

1 Haleluya!

Mwa biremwa byo mu ijuru mwe, nimusingize Uhoraho,

nimumusingize mwebwe biremwa muri ahasumba ahandi.

2 Mwa bamarayika be mwese mwe, nimumusingize,

nimumusingize mwebwe ingabo ze zose.

3 Wa zuba we, nawe wa kwezi we nimumusingize,

nimumusingize namwe mwa nyenyeri mwese mwe murabagirana.

4 Wa juru risumba ayandi we, musingize,

wa mazi we yo hejuru yaryonawe musingize.

5 Ibyo byose nibisingize Uhoraho,

nibimusingize kuko yategetse bikabaho.

6 Yabishyize mu myanya bizahoramo iteka ryose,

ashyiraho amategeko adakuka yo kubigenga.

7 Mwa biremwa byo ku isi mwe, nimusingize Uhoraho,

ibikoko byo mu mazi, ikuzimu h’inyanja hose,

8 imirabyo n’urubura n’amasimbi hamwe n’ibihu,

inkubi y’umuyaga usohoza ibyo yavuze,

9 imisozi n’udusozi twose,

ibiti byera imbuto ziribwa n’iby’inganzamarumbu byose,

10 inyamaswa n’amatungo yose,

ibikurura inda hasi n’ibiguruka,

11 abami bo ku isi n’amoko yose ayituye,

abategetsi n’abatware bose bo ku isi,

12 abasore n’inkumi, abasaza hamwe n’abana,

ibyo byose nibisingize Uhoraho!

13 Nibisingize Uhoraho kuko asumba byose,

nibimusingize kuko ikuzo rye risumba isi n’ijuru.

14 Ubwoko bwe yabuhaye imbaraga,

ni cyo gituma indahemuka ze zose zimusingiza,

ni zo Bisiraheli, ubwoko ahoza ku mutima.

Haleluya!

Categories
Zaburi

Zaburi 149

Indirimbo y’indahemuka z’Imana

1 Haleluya!

Nimuririmbire Uhoraho indirimbo nshya,

nimumusingirize mu ikoraniro ry’indahemuka ze.

2 Abisiraheli nibishimire Umuremyi wabo,

abatuye Siyoni banezererwe Umwami wabo.

3 Nibamusingize bamubyinira,

nibamusingize bavuza ishakwe n’inanga.

4 Koko Uhoraho yishimira ubwoko bwe,

aboroheje abahesha icyubahiro akabakiza.

5 Indahemuka ze nizīshīmire ikuzo aziha,

nizitere hejuru zīshime ziri ku mariri yazo.

6 Nizihanike zogeze Imana,

niziyogeze zifashe mu ntoki inkota zityaye.

7 Nizifate inkota zijye guhōra amahanga,

abanyamahanga zibahane.

8 Abami babo zibaboheshe iminyururu,

abategetsi babo zibaboheshe amapingu.

9 Zibasohorezeho iteka Imana yari yarabaciriye.

Ibyo bizahesha ishema indahemuka zayo zose.

Haleluya!

Categories
Zaburi

Zaburi 150

Gusingiza Imana

1 Haleluya!

Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo!

Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir’ubushobozi.

2 Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye,

nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye.

3 Nimuyisingize muvuza amakondera,

nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n’inanga y’indoha.

4 Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina,

nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n’imyironge.

5 Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra,

nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra.

6 Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho!

Haleluya!

Categories
Imigani

Imigani 1

Intego y’iki gitabo

1 Iyi ni imigani ya Salomo mwene Dawidi, umwami wa Isiraheli.

2 Iyi migani igamije kumenyesha ubwenge n’imyifatire iboneye, n’ubuhanga n’ubushishozi.

3 Yigisha umuntu imyifatire iboneye ari bwo bwitonzi n’ukuri, n’ibyemezo Imana yafashe.

4 Abanyabwengebuke ibigisha ubwitonzi, naho abakiri bato ikabaha ubumenyi n’ubushishozi.

5 Umunyabwenge na we imwungura ubumenyi, naho umuhanga imwungura ubushishozi bwo kuyoborwa.

6 Bazasobanukirwa ibihishwe mu migani no mu marenga, no mu magambo y’inshoberamahanga by’abigisha ubwenge.

Inama igirwa urubyiruko

7 Kubaha Uhoraho ni ishingiro ry’ubumenyi n’ubwenge n’imyifatire iboneye, ariko abapfapfa bo barabihinyura.

8 Mwana wanjye, jya wumvira amabwiriza so aguha, kandi ntugasuzugure inama nyoko akugira.

9 Ibyo bizagushimisha nk’ikamba ku mutwe, cyangwa nk’urunigi mu ijosi.

10 Mwana wanjye, incuti mbi nizishaka kukuyobya ntukabyemere!

11 Nizikubwira ziti: “Ngwino tujyane duce igico twice abantu, ndetse duhohotere n’inzirakarengane tuzitunguye,

12 tubafate mpiri tubice, duhite tubahamba.

13 Tuzanyaga ibintu byinshi by’agaciro gakomeye, maze tubyuzuze amazu yacu.

14 Nawe uzagiramo umugabane, kuko twese tuzaba dufatanyije umutungo!”

15 Mwana wanjye, ntukagendane na bo, ujye wirinda uko ushoboye imigenzereze yabo,

16 kuko bagenzwa no gukora nabi bakihutira kuvusha amaraso.

17 Koko rero ibuye ryagaragaye ntiriba rikishe isuka!

18 Nyamara bo ubwabo ni bo bicira igico, ubuzima bwabo ni bwo bubikiriye.

19 Ni ko bigenda ku muntu wese ufite umururumba, amaherezo uwo mururumba wica nyirawo.

Imiburo ya Bwenge

20 Bwenge arahamagarira mu mayira, arangururiye ijwi ku karubanda.

21 Arahamagarira mu mihanda no mu marembo y’umujyi agira ati:

22 “Yemwe mwa banyabwengebuke mwe, muzahereza he gushimishwa n’ubwenge buke bwanyu. Abahinyuzi bazishimira guhinyura kugeza ryari? Naho se abapfapfa bazahereza he kwanga gusobanukirwa?

23 Nimwite ku miburo yanjye! Dore ndabagezaho ibyo ntekereza, mbamenyeshe amagambo yanjye.

24 Narabahamagaye mwica amatwi, narabagobotse nyamara ntimwanyitaho.

25 Mwahinyuye inama zanjye zose, ntimwita ku miburo yanjye.

26 Bityo rero nanjye nimugera mu kaga nzabakina ku mubyimba, nimugwirirwa n’icyago mbashungere.

27 Icyo cyago nikibageraho kimeze nk’inkubi y’umuyaga, nikibugariza kimeze nka serwakira, agahinda n’ubwihebe bizabugariza.

28 “Abo bantu bazantabaza ariko sinzabumva, bazanshaka ariko ntibazambona,

29 kubera ko banze gusobanukirwa ntibahitemo kubaha Uhoraho,

30 ntibite ku nama zanjye, bagasuzugura imiburo yanjye.

31 Ni cyo gituma bazabona ingaruka z’imigenzereze yabo mibi, bakurikiranwe n’imigambi yabo mibi.

32 Abanyabwengebuke bicwa n’ubucucu bwabo, naho abapfapfa bakazira ubuswa bwabo.

33 Nyamara unyumvira ahorana umutekano n’ituze, nta kibi yikanga.”

Categories
Imigani

Imigani 2

Ubwenge burinda gukora ikibi

1 Mwana wanjye, wite ku byo nkubwira, amabwiriza yanjye uyazirikane,

2 utege ugutwi inyigisho z’ubwenge kandi wihatire kuzisobanukirwa.

3 Witabaze ubwenge wiyambaze ubushishozi,

4 ushake ubwenge nk’ushaka ifeza, ubucukure nk’ucukura amabuye y’agaciro.

5 Ni bwo uzasobanukirwa icyo ari cyo kubaha Uhoraho, bityo uzabasha kumenya Imana.

6 Koko rero Uhoraho ni we utanga ubwenge, ni we utanga ubumenyi n’ubushishozi.

7 Ni we uha abanyamurava ishya n’ihirwe, ni we ngabo ikingira abantu b’indahemuka.

8 Agoboka abakurikiza ibyemezo afashe, ni na we urinda abayoboke be.

9 Ni bwo uzasobanukirwa ubutungane n’ukuri n’ubutabera, bityo uzamenya icyo ugomba gukora.

10 Ubwenge buzaguturamo, ubumenyi buzagutera ibyishimo.

11 Ubushishozi buzakurinda, ubuhanga buzakuyobora.

12 Bizakurinda imigenzereze mibi, bigutsindire abanyabinyoma,

13 bizakurinda abateshuka inzira iboneye, bakanyura inzira z’umwijima.

14 Banezezwa no gukora ibibi, bakishimira ibikorwa by’ubugome.

15 Barangwa n’uburyarya bagakora ibitaboneye.

16 Nugenza utyo uzirinda umugore w’indaya ugushukisha akarimi keza.

17 Ni umugore watandukanye n’umugabo we, akica isezerano yagiranye na we imbere y’Imana.

18 Ujya iwe aba yishyiriye urupfu, koko imigenzereze ye iganisha ikuzimu.

19 Ugiye iwe wese ntagaruka, ntiyongera kugira imigenzereze imuzanira ubugingo.

20 Wowe rero ujye ugenza nk’abantu baboneye, ukurikize imigenzereze y’intungane.

21 Koko rero, abantu b’indakemwa ni bo bazatura mu gihugu, abanyamurava ni bo bazakirambamo.

22 Nyamara abagizi ba nabi bazakirukanwamo, abagome bazagicibwamo.