Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 17

Indaya kabuhariwe

1 Hanyuma umwe mu bamarayika barindwi bari bafashe za nzabya ndwi araza arambwira ati: “Ngwino nkwereke igihano giteganyirijwe indaya kabuhariwe, ari yo wa mujyi w’icyatwa wubatswe ku nkombe z’amazi magari.

2 Abami bo ku isi basambanye na yo, kandi abatuye isi basinze ubusambanyi bwayo nk’uwasinze inzoga.”

3 Mwuka w’Imana anzaho maze ndabonekerwa, umumarayika anjyana kure mu butayu. Nuko mbona umugore uhetswe n’igikōko gitukura, cyari cyuzuyeho amazina atuka Imana. Icyo gikōko cyari gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.

4 Umugore yari yambaye imyenda y’agaciro y’umutuku wijimyen’itukura tukutuku, kandi yirimbishije ibintu bikozwe mu izahabu, no mu mabuye y’agaciron’amasaro y’agahebuzo.

5 Mu ruhanga rwe hari handitswe izina ry’irigenurano ngo: “Babiloni y’icyatwa, nyina w’indaya n’ibyo ku isi byose bizira ku Mana.”

6 Nuko mbona ko uwo mugore yasinze amaraso y’intore z’Imana, kimwe n’amaraso y’abishwe bahōrwa guhamya ibya Yezu.

Mubonye ntyo ndumirwa!

7 Nuko umumarayika arambaza ati: “Utangajwe n’iki? Ngiye kugusobanurira amayobera yerekeye uwo mugore n’ayerekeye igikōko kimuhetse, gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi.

8 Igikōko wabonye cyahozeho kera none ntikikiriho. Ubu kigiye kuva ikuzimu kugira ngo kirimburwe. Abatuye isi batanditswe mu gitabo cy’ubugingo kuva isi ikiremwa, bazatangara babonye icyo gikōko cyigeze kubaho none kikaba kitakiriho, ariko kikazongera kubaho.

9 “Kuri ibyo haragomba ubwenge butuma umuntu asobanukirwa. Ya mitwe irindwi ni yo misozi irindwi wa mugore yicayeho. Ubundi kandi ni yo bami barindwi,

10 abatanu muri bo barahangutse, umwe ni we uri ku ngoma ubu, naho undi ntaraza. Naza azagomba kumara igihe gito.

11 Cya gikōko cyahozeho ubu kikaba kitakiriho, ni cyo mwami wa munani. Uwo mwami abarirwa hamwe na ba bandi barindwi kandi agiye kuzatsembwaho.

12 “Amahembe icumi wabonye na yo ni abami icumi bataratangira kwima ingoma, ariko bazahabwa ubushobozi bwo kwima ingoma, bafatanyije na cya gikōko kumara isaha imwe.

13 Bose uko ari icumi bahuje umugambi wo kwegurira cya gikōko ububasha n’ubushobozi bwabo.

14 Bazarwanya Umwana w’intama, ariko azabatsinda kuko ari we Mutegetsi ugenga abategetsi akaba n’Umwami ugenga abami. Azabatsinda afatanyije n’abo yahamagaye akabatoranya, bakamubaho indahemuka.”

15 Umumarayika arongera arambwira ati: “Amazi wabonye ha handi ya ndaya yicaye, ni yo moko n’imbaga n’amahanga n’abavuga indimi zitari zimwe.

16 Na ya mahembe icumi wabonye kimwe na cya gikōko, bizanga ya ndaya. Bizayicuza ibyo ifite byose, biyisige ari umutumbure. Bizayirya bitapfune inyama zayo, maze biyitwike ikongoke.

17 Erega Imana yashyize umugambi wayo mu mitima yabyo, ngo bikore ibyo na yo yagambiriye! Bityo ayo mahembeazahuriza ku mugambi umwe rukumbi, yegurire cya gikōko ubushobozi bwayo bwa cyami, kugeza ubwo ibyo Imana yavuze bibaye.

18 “Naho umugore wabonye ni wa mujyi w’icyatwa, uganjemo ubwami bufite ubutegetsi ku bami bose bo ku isi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/17-4f30d9f67aabf4808d18ad26f4a30e7f.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 18

Babiloni isenyuka

1 Hanyuma mbona undi mumarayika amanutse ava mu ijuru. Aza afite ubushobozi burambuye, isi yose imurikirwa n’ikuzo rye.

2 Nuko arangurura ijwi cyane agira ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni wa mujyi w’icyatwa! Usigaye utuwe n’ingabo za Satani, uhindutse isenga ry’intumwa ze zose zihumanya, uhindutse kandi indiri y’ibisiga byose bihumanya kandi bizira.

3 Amahanga yose yanyoye inzoga zawo, ari zo busambanyi bwawo bukabije. Abami b’isi bagiye basambana na wo, kandi n’abacuruzi bo ku isi bakungahajwe n’umurengwe wawo utagira akagero.”

4 Hanyuma numva ijwi ry’undi uvugira mu ijuru agira ati:

“Nimusohoke muri Babiloni bantu banjye,

kugira ngo mutagira uruhare ku byaha byayo,

maze mugasangira na yo ibyorezo biyigenewe.

5 Erega ibyaha byayo byarenze ihaniro,

kandi Imana ntiyibagiwe ubugome bwa Babiloni!

6 Nimuyīture ibihwanye n’ibyo yakoze, akebo yabagereyemo mukayigereremo incuro ebyiri,

inzoga ikaze yabahaye muyiyihe irushijeho gukara incuro ebyiri.

7 Aho Babiloni iyo yageze yiha ikuzo n’umurengwe,

muhageze kuyiteza ububabare n’icyunamo.

Dore iribwira iti: ‘Ndimakajwe, ndi umwamikazi,

sindi umupfakazi

kandi sinteze kugira uwo ngira mu cyunamo bibaho!’

8 Ni yo mpamvu ibyorezo biyigenewe,

ari byo ndwara zica no gupfusha n’inzara bizayigwira icyarimwe.

Izashya ikongoke,

kuko Nyagasani Imana yayiciriye urwo rubanza igira amaboko.”

9 Abami b’isi bihaye gusambana n’icyo cyatwa Babiloni bakarengwa, bazarira baboroge babonye umwotsi w’inkongi yayo.

10 Bazayitaza kubera gutinya ububabare bwayo bagire bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rikugwiriye, wowe Babiloni mujyi w’icyatwa w’igihangange! Isaha imwe irahagije kugira ngo akawe kabe gashobotse!”

11 Abacuruzi bo ku isi na bo baririra uwo mujyi ndetse bawugira mu cyunamo, kuko nta muntu n’umwe ukigira icyo agura ku bicuruzwa byabo.

12 Ntawe ukigura izahabu yabo n’ifeza, n’amabuye y’agaciro n’amasaro y’agahebuzo, n’imyenda myiza inoze n’imyenda y’umuhemba, n’itukura tukutuku n’indi yitwa hariri. Nta n’ukigura ibiti byabo by’imbonekarimwe by’amoko atari amwe, kimwe n’ibikozwe mu mahembe y’inzovu, no mu mbaho z’agaciro no mu muringa, no mu butare no mu mabuye yitwa marumari.

13 Ntawe ukigura n’ibyitwa sinamomu n’ishangi, n’amarashi n’ububani n’indi mibavu na divayi, kimwe n’amavuta y’iminzenze n’ifu n’ingano. Ndetse ntawe ukigura ibimasa byabo n’intama, amafarasi n’amagare akururwa na yo, n’abantu bacuruzwa cyangwa b’inkoreragahato.

14 Abo bacuruzi babwira uwo mujyi bati: “Ibyo wararikiye kubona byagushizeho, ibyakuryoheraga n’ibyaguteraga kurengwa byose ngo hubi, ntibizongera kuboneka ukundi!”

15 Abakungahajwe no gucuruza muri uwo mujyi bazawitarura, babitewe no gutinya ububabare bwawo. Bazawugira mu cyunamo baboroge,

16 bavuge bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano rigwiriye umujyi w’icyatwa! Wari wambaye imyenda myiza inoze, n’iy’umuhemba n’itukura tukutuku. Wari urimbishijwe izahabu n’amabuye y’agaciro n’amasaro y’agahebuzo.

17 Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo ubukungu bwawo buwushireho!”

Abayobozi b’amato n’abagenzi atwara, n’abasare bayo n’abandi bose batunzwe n’imirimo yo ku nyanja bari bitaruye uwo mujyi.

18 Babonye umwotsi w’inkongi yawo bariyamira cyane bati: “Nta mujyi wigeze kubaho uhwanye n’uyu w’icyatwa!”

19 Biyorera umukungugu ku mutwe, bagira mu cyunamo uwo mujyi, baboroga cyane bati: “Mbega ishyano! Mbega ishyano uno mujyi ubonye! Dore ubukungu bwawo ni bwo bwakungahaje bene amato yo mu nyanja! Nyamara isaha imwe irahagije kugira ngo byose biwushireho!”

20 Icyakora wowe wa juru we ishime, kuko Babiloni isenyutse. Namwe ntore z’Imana, namwe ntumwa zayo, namwe bahanuzi bayo nimwishime, kuko Imana yayiciriye urubanza rukwiranye n’ibibi yabagiriye.

21 Umumarayika w’igihangange aherako aterura ibuye ringana n’urusyo runini cyane, arijugunya mu nyanja aravuga ati: “Uku ni ko umujyi w’icyatwa Babiloni uzatsembwaho, ntihagire uwongera kuwubona ukundi.

22 Muri wowe ntawe uzumva ukundi abacuranzi b’inanga n’abaririmbyi, n’abavuza imyironge n’impanda. Ntawe uzongera kukubarizamo umunyabukorikori uzi umwuga uwo ari wo wose. Muri wowe nta jwi ry’urusyo rizongera kumvikana ukundi.

23 Urumuri rw’itara ntiruzakuboneshereza ukundi, kandi muri wowe nta jwi ry’umukwe n’umugeni rizongera kumvikana. Impamvu ni uko abacuruzi bawe bigize ibihangange ku isi, kandi ubupfumu bwawe bwayobeje amahanga yose.”

24 Koko Babiloni yahōwe gutahurwamo amaraso y’abahanuzi n’ay’intore z’Imana, kimwe n’ay’abiciwe kuri iyi si bose.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/18-e5e8ee6e13edb630bf7a56c3cfb9b8f9.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 19

1 Nyuma y’ibyo mu ijuru numva urusaku rw’imbaga nyamwinshi y’abantu bavuga cyane bati: “Haleluya! Agakiza n’ikuzo n’ububasha ni iby’Imana yacu.

2 Imanza ica ni iz’ukuri n’ubutabera. Yaruciriye ya ndaya kabuhariwe yahumanishije isi ubusambanyi bwayo. Imana yayihōye amaraso y’abagaragu bayo yishe.”

3 Barongera bati: “Haleluya! Inkongi y’uwo mujyi ihora icumba iteka ryose!”

4 Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita hasi kimwe na bya binyabuzima bine, baramya Imana yicaye kuri ya ntebe ya cyami bagira bati: “Amina. Haleluya!”

Ubukwe bw’Umwana w’intama

5 Numva ijwi ry’uvugira kuri ya ntebe ya cyami agira ati: “Nimushime Imana yacu, mwa bagaragu bayo mwese mwe, namwe abayitinya, aboroheje n’abakomeye.”

6 Hanyuma numva ijwi ry’imbaga nyamwinshi rirangira nk’amazi menshi asuma, cyangwa nk’iry’inkuba zihinda cyane. Numva bavuga ngo: “Haleluya! Nidushime Nyagasani Imana yacu Ishoborabyose, kuko yimye ingoma.

7 Nitunezerwe twitere hejuru tumusingize, kuko igihe cy’ubukwe bw’Umwana w’intama kigeze kandi umugeni we akaba yiteguye.

8 Yemerewe kwambara umwenda mwiza unoze, ukenkemuye kandi urabagirana. Uwo mwenda unoze ushushanya ibikorwa bitunganiye Imana by’intore zayo.”

9 Nuko umumarayika arambwira ati: “Andika ibi: Hahirwa abatumiwe mu bukwe bw’Umwana w’intama.” Yungamo ati: “Ubwo ni ubutumwa bw’ukuri buvuye ku Mana.”

10 Mpita mwikubita imbere ngo muramye, ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w’Imana kimwe nawe, kandi kimwe n’abavandimwe bawe bakomera ku by’ukuri Yezu yahamije, ahubwo uramye Imana.”

Iby’ukuri Yezu yahamije ni byo bikoresha abahanuzi.

Ifarasi y’igitare

11 Hanyuma mbona ijuru rikingutse mbona n’ifarasi y’igitare, uwo ihetse akitwa Indahemuka n’Umunyakuri. Ashingiye ku butabera, aca imanza kandi akajya ku rugamba.

12 Amaso ye ameze nk’ibirimi by’umuriro, kandi yambaye amakamba menshi mu mutwe. Afite izina rimwanditsweho ritazwi n’undi uwo ari we wese, keretse we wenyine.

13 Yambaye ikanzu yinitswe mu maraso kandi yitwa Jambo w’Imana.

14 Ingabo zo mu ijuru zari zimukurikiye zihetswe n’amafarasi y’ibitare, kandi zambaye imyenda inoze y’igitare ikenkemuye.

15 Mu kanwa ke havamo inkota ityaye azatera amahanga. Azayaragiza inkoni y’icyuma, kandi imbuto z’imizabibu azazengera mu muvure havemo inzoga, ari yo burakari bukaze bw’Imana Ishoborabyose.

16 Ku mwambaro we no ku kibero cye handitswe iri zina: “Umwami ugenga abami n’Umutegetsi ugenga abategetsi”.

17 Nuko mbona umumarayika uhagaze ku zuba. Arangurura ijwi cyane, abwira ibisiga byose byagurukaga iriya kure mu kirere cy’ijuru ati: “Nimuze mukorane, murye iby’umunsi mukuru wateguwe n’Imana!

18 Nimuze murye intumbi z’abami n’iz’abagaba b’ingabo n’iz’ibihangange. Murye intumbi z’amafarasi n’iz’abo yari ahetse. Murye abantu bose, abigenga n’abakoreshwa agahato, aboroheje n’abakomeye!”

19 Hanyuma mbona cya gikōko, mbona n’abami b’isi n’ingabo zabo, bakoraniye kurwanya Uhetswe n’ifarasi n’ingabo ze.

20 Icyo gikōko kirafatwa, kimwe na wa muhanurabinyoma. Ni we wari warakoze ibitangaza byo kumuranga, ahagarikiwe na cya gikōko. Ibyo bitangaza abishukisha abantu bari barashyizweho ikimenyetso cy’igikōko, kandi bakaramya ishusho yacyo. Icyo gikōko kirohwa ari kizima mu kiyaga cyaka umuriro n’amazuku, na wa muhanurabinyoma akirohwamo.

21 Ingabo zacyo zo zicishwa inkota iva mu kanwa k’Uhetswe n’ifarasi. Nuko ibisiga byose byijuta intumbi zazo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/19-1c833a09d7f64bb82c5f531b2483fb64.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 20

Imyaka igihumbi

1 Nuko mbona umumarayika amanuka ava mu ijuru, yari afashe mu ntoki umunyururu munini n’urufunguzo rw’ikuzimu.

2 Agira atya asumira cya kiyoka, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi cyangwa Satani, maze akibohesha uwo munyururu mu gihe cy’imyaka igihumbi.

3 Aherako akiroha ikuzimu arahafunga arahadanangira, kugira ngo icyo kiyoka kidakomeza kuyobya amahanga kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiriye. Nyuma yaho kigomba kuzarekurwa igihe gito.

4 Mbona n’intebe za cyami zicaweho n’abahawe ubushobozi bwo guca imanza. Mbona n’abantu baciwe imitwe bahōrwa gukomera ku by’ukuri Yezu yahamije, no gutangaza Ijambo ry’Imana. Abo ntibigeze baramya cya gikōko cyangwa ishusho yacyo, kandi ntibigeze bemera gushyirwaho ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza. Nuko barazuka bimana ingoma na Kristo imyaka igihumbi.

5 Iryo ryabaye izuka rya mbere. Abapfuye bandi ntibazutse kugeza ubwo imyaka igihumbi irangiye.

6 Abahawe umwanya mu izuka rya mbere barahirwa, kandi abo ni umwihariko w’Imana. Urupfu rwa kabiri nta bushobozi rubafiteho, bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazima ingoma hamwe na we imyaka igihumbi.

Satani atsindwa burundu

7 Imyaka igihumbi nishira Satani azarekurwa ave aho yari afungiye,

8 ajye kuyobya abo mu mahanga yo mu mpande zose z’isi ari yo Gogi na Magogi, maze abakoranyirize kujya ku rugamba. Umubare wabo uzaba ungana n’umusenyi wo ku nyanja.

9 Nuko baraza bakwira isi yose, maze bazenguruka inkambi z’intore z’Imana n’umurwa wayo ikunda, ariko umuriro umanuka mu ijuru urabatsemba.

10 Satani wabayobyaga arohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n’amazuku, aho cya gikōko na wa muhanurabinyoma bari bamaze kurohwa. Bazahagorerwa ijoro n’amanywa iteka ryose.

Urubanza rw’imperuka

11 Nuko mbona intebe ya cyami nini kandi yera de y’Imana, mbona n’Uyicayeho. Isi n’ijuru biyihungira kure birabura rwose.

12 Mbona n’abapfuye, abakomeye n’aboroheje bahagaze imbere y’iyo ntebe. Nuko ibitabo birabumburwa. Habumburwa n’ikindi gitabo, ari cyo gitabo cy’ubugingo. Abapfuye bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze, uko byanditswe muri ibyo bitabo.

13 Inyanja igarura abapfuye yari ibitse. Urupfu ubwarwo n’ikuzimu bigarura abapfuye byari bibitse. Nuko bose bacirwa imanza zishingiye ku byo bakoze.

14 Urupfu n’ikuzimu bijugunywa mu kiyaga cyaka umuriro. Icyo ni cyo rupfu rwa kabiri.

15 Umuntu wese batasanze yanditswe mu gitabo cy’ubugingo, na we arohwa mu kiyaga cyaka umuriro.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/20-82e38c1e72b4ca9d0636e7d39aa742e1.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 21

Ijuru rishya n’isi nshya

1 Hanyuma mbona ijuru rishya n’isi nshya. Ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho, nta n’inyanja yari ikiriho.

2 Nuko mbona umurwa w’Imana ari wo Yeruzalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Wari uteguwe nk’umugeni warimbishijwe agiye gusanganira umukwe.

3 Numva ijwi ry’uvugira kuri ya ntebe ya cyami, avuga cyane ati: “Ubu Imana ije gutura hagati mu bantu, ibane na bo maze babe abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo [ibe Imana yabo].

4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. Ntawe uzongera gupfusha cyangwa kuboroga, cyangwa kuribwa kuko ibya mbere bizaba bivuyeho.”

5 Nuko Uwari wicaye kuri ya ntebe ya cyami aravuga ati: “Dore byose mbihinduye bishya.” Nuko yungamo ati: “Andika ibyo kuko ayo magambo ari ay’ukuri, akwiye kugirirwa icyizere.”

6 Arambwira ati: “Byose birarangiye. Ndi Alufa na Omega,ni ukuvuga intangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y’ubugingo ku buntu.

7 Utsinda wese ibyo nzabimuha ho umunani, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.

8 Naho ibigwari n’abahemu n’abakora ibizira ku Mana, abicanyi n’abasambanyi, n’abarozi n’abasenga ibigirwamana kimwe n’ababeshya bose, umugabane wabo uzaba kurohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n’amazuku.Ni rwo rupfu rwa kabiri.”

Yeruzalemu nshya

9 Hanyuma haza umwe muri ba bamarayika barindwi, bari bacigatiye za nzabya ndwi zuzuye ibyorezo birindwi biheruka ibindi, arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni w’Umwana w’intama.”

10 Mwuka anzaho ndabonekerwa maze umumarayika anjyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, anyereka umurwa w’Imana ari wo Yeruzalemu, umanuka uva mu ijuru ku Mana.

11 Warabagiranaga ikuzo ryayo, ukabengerana nk’ibuye ry’agaciro, mbese nk’iryitwa yasipi ribonerana nk’isarabwayi.

12 Wari uzengurutswe n’urukuta rurerure kandi rugari, rufite amarembo cumi n’abiri arinzwe n’abamarayika cumi na babiri. Kuri ayo marembo hari handitswe amazina cumi n’abiri y’imiryango cumi n’ibiri ikomoka kuri Isiraheli.

13 Iburasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru atatu no mu majyepfo atatu, n’iburengerazuba atatu.

14 Urukuta rw’uwo murwa rwari rwubatswe ku rufatiro rw’amabuye cumi n’abiri, kandi kuri ayo mabuye hari handitseho amazina y’Intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama.

15 Umumarayika twavuganaga yari afite ikibingo cy’izahabu, kugira ngo afate ingero z’umurwa, n’amarembo yawo n’urukuta rwawo.

16 Uwo murwa wari mpandenye, umurambararo wawo wanganaga n’ubugari. Nuko umumarayika afata ingero z’umurwa n’icyo kibingo, umurambararo wawo wari ibirometero ibihumbi bibiri na magana abiri, kandi umurambararo n’ubugari n’ubuhagarike byaranganaga.

17 Umumarayika afata ingero z’urukuta, rwari metero mirongo itandatu n’eshanu z’ubuhagarike, kandi urugero yakoreshaga ni urwo abantu bari basanzwe bakoresha.

18 Urukuta rwari rwubatswe n’amabuye yitwa yasipi, naho umurwa ubwawo wubatswe mu izahabu itavanze, ibonerana nk’ikirahuri.

19 Amabuye yari yubatse urufatiro rw’urukuta yari arimbishijwe n’amabuye y’agaciroy’ubwoko butari bumwe. Dore amazina y’amabuye yari agize urufatiro: irya mbere ni yasipi, irya kabiri safiro, irya gatatu agata, irya kane emerodi,

20 irya gatanu onigisi, irya gatandatu saridiyo, irya karindwi kirizolito, irya munani berilo, irya cyenda topazi, irya cumi kirisopuraso, irya cumi na rimwe yakinto, irya cumi na kabiri ametisito.

21 Amarembo cumi n’abiri y’umurwa yari agizwe n’amasaro y’agahebuzo cumi n’abiri, buri rembo ryari rikozwe mu isaro rimwe. Umuhanda mugari unyura mu murwa wari ushashwemo izahabu itavanze, ibonerana nk’ikirahuri.

22 Muri uwo murwa nta Ngoro nahabonye, kuko Nyagasani Imana Ishoborabyose ari yo Ngoro yawo hamwe n’Umwana w’intama.

23 Uwo murwa ntukeneye kuvirwa n’izuba cyangwa ngo umurikirwe n’ukwezi, kuko ikuzo ry’Imana ari ryo riwumurikira, kandi Umwana w’intama akawubera urumuri.

24 Amahanga azagenda amurikiwe na rwo, kandi abami b’isi bazahazana ibyiza byabo bihebuje.

25 Amarembo y’umurwa azahora akinguye amanywa yose, ndetse ntazigera akingwa kuko nta joro rizahaba.

26 Bazahazana ibyiza bihebuje n’ibifite agaciro by’amahanga.

27 Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa, cyangwa umuntu wese ukora ibizira ku Mana cyangwa ubeshya. Hazinjira gusa abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/21-5766d5d98ef2f223f04fb39446605c65.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 22

1 Hanyuma umumarayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo, abengerana nk’isarabwayi. Urwo ruzi rwavaga kuri ya ntebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama,

2 rugatemba hagati mu muhanda mugari w’umurwa. Ku nkombe zombi z’urwo ruzi, hari igiti cy’ubugingocyera imbuto incuro cumi n’ebyiri mu mwaka, incuro imwe buri kwezi. Ibibabi byacyo bikoreshwa mu kuvura amahanga indwara.

3 Nta muvumo uzongera kubaho ukundi.

Intebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama izaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazaza kuyiramya.

4 Bazabona mu maso hayo kandi bazandikwaho izina ryayo mu ruhanga.

5 Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.

Ukuza kwa Yezu

6 Hanyuma umumarayika arambwira ati: “Ayo magambo ni ay’ukuri kandi akwiye kugirirwa icyizere. Nyagasani Imana ukoresha abahanuzi, ni we watumye umumarayika kwereka abagaragu be ibyenda kubaho bidatinze.”

7 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.”

8 Ni jyewe Yohani wumvise ibyo kandi ndanabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, nikubita imbere y’umumarayika wabinyerekaga ngo muramye.

9 Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w’Imana kimwe nawe, kandi kimwe n’abavandimwe baweb’abahanuzi, n’abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.”

10 Hanyuma arambwira ati: “Ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntubugire ibanga, kuko igihe ibyo byose byagenewe cyegereje.

11 Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi, n’uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n’umuziranenge agumye abe umuziranenge.”

12 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye ibihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n’ibyo azaba yarakoze.

13 Ndi Alufa na Omega,ni ukuvuga uw’ibanze n’uheruka. Ndi intangiriro n’iherezo.

14 “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, bityo bakemererwa kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo.

15 Inyuma y’uwo murwa hazasigara abiyandarikan’abarozi, n’abasambanyi n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana n’abakunda kubeshya kandi bakariganya.

16 “Jyewe Yezu natumye umumarayika wanjye ngo abemeze ibyo byerekeye amatorero y’Imana. Ni jye gishyitsi cya Dawidinkaba mukomokaho, kandi ni jye nyenyeri imurika mu rukerera.”

17 Mwuka n’Umugeni baravuga bati: “Ngwino!” Uwumva ibyo na we navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota na we naze, n’ushaka wese aze, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu!

Umwanzuro

18 Ndaburira umuntu wese wumva ibyahanuwe biri muri iki gitabo: nihagira umuntu ugira icyo abyongeraho, Imana izongera ku gihano cye ibyorezo bivugwa muri iki gitabo.

19 Nihagira umuntu ugira icyo agabanya ku byahanuwe biri muri iki gitabo, Imana izakuraho umugabane we ku giti cy’ubugingo no ku murwa wayo, nk’uko byanditswe muri iki gitabo.

20 Uhamya ukuri kw’ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.”

Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu.

21 Nyagasani Yezu nagumye kugirira bose ubuntu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/22-da24101dfea7162416b5965a14e690a8.mp3?version_id=387—