Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 7

Abisiraheli ibihumbi ijana na mirongo ine na bine batoranyijwe

1 Hanyuma mbona abamarayika bane bahagaze mu mpande enye z’isi. Bari bafashe imiyaga ine ihaturuka, kugira ngo hatagira n’umwe muri yo uhuha ku isi cyangwa ku nyanja, cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose.

2 Mbona n’undi mumarayika uturutse iburasirazuba, afite ikashe yahawe n’Imana nzima. Nuko arangurura ijwi cyane, abwira ba bamarayika bane bari batumwe kwangiza isi n’inyanja ati:

3 “Ntimwangize isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo tuzaba tumaze gutera icyapa mu ruhanga rwa buri mugaragu w’Imana yacu.”

4 Numva ko umubare w’abashyizweho icyo kimenyetso ari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ikomoka kuri Isiraheli.

5 Mu muryango wa Yuda, abashyizweho ikimenyetso ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Rubeni, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Gadi, ni ibihumbi cumi na bibiri.

6 Mu muryango wa Ashēri, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Nefutali, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Manase, ni ibihumbi cumi na bibiri.

7 Mu muryango wa Simeyoni, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Levi, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Isakari, ni ibihumbi cumi na bibiri.

8 Mu muryango wa Zabuloni, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Yozefu, ni ibihumbi cumi na bibiri,

no mu muryango wa Benyamini, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.

Imbaga nyamwinshi y’abahawe agakiza

9 Hanyuma ngira ntya mbona imbaga nyamwinshi y’abantu batabarika. Bari bakomotse mu mahanga yose no mu miryango yose, mu moko yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose. Bari bahagaze imbere y’intebe ya cyami y’Imana n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera kandi bafashe amashami y’imikindo mu ntoki.

10 Nuko barangurura ijwi cyane bati: “Agakiza kava ku Mana yacu yicaye ku ntebe ya cyami, kava no ku Mwana w’intama.”

11 Ubwo abamarayika bose bari bahagaze, bazengurutse ya ntebe na ba bakuru na bya binyabuzima bine. Ni ko kwikubita hasi imbere y’iyo ntebe ya cyami, baramya Imana

12 bavuga bati: “Amina! Ugusingizwa n’ikuzo, ubwenge n’ugushimirwa, icyubahiro n’ububasha n’imbaraga, ni iby’Imana yacu iteka ryose! Amina.”

13 Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Mbese bariya bambaye amakanzu yera ni ba nde kandi baturutse he?”

14 Ndamusubiza nti: “Mubyeyi, ni wowe ubizi.”

Arambwira ati: “Bariya ni abaciye mu makuba akabije. Bameshe amakanzu yabo bayeza mu maraso y’Umwana w’intama.

15 Ni yo mpamvu bari imbere y’intebe ya cyami y’Imana, bayikorera ijoro n’amanywa mu Ngoro yayo. Iyicaye kuri iyo ntebe izabacira ingando, ibatwikīre kandi ibarinde.

16 Ntibazongera kugira inzara cyangwa inyota, cyangwa ngo bicwe n’izuba cyangwa icyokere cyose.

17 Umwana w’intama uri ku ntebe ya cyami rwagati, azababera umushumba abashore ku masōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/7-0e574f6aaec2fdc83bc2d3aed6148364.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 8

Ikimenyetso cya karindwi kivanwaho

1 Igihe Umwana w’intama avanyeho ikimenyetso cya karindwi cyari gifunze wa muzingo w’igitabo, numva mu ijuru ngo cee! Bimara nk’igice cy’isaha.

2 Nuko mbona abamarayika barindwi bahagaze imbere y’Imana, bahabwa impanda ndwi.

3 Undi mumarayika araza ahagarara iruhande rw’igicaniro,afashe icyotezo cyacuzwe mu izahabu. Ahabwa imibavu myinshi yo kosereza ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere y’intebe ya cyami, hamwe n’amasengesho y’intore zose z’Imana.

4 Umwotsi w’imibavu uva mu ntoki z’uwo mumarayika, uzamukira imbere y’Imana hamwe n’amasengesho y’intore.

5 Hanyuma umumarayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro wo ku gicaniro awuroha ku isi. Nuko inkuba zirahinda, habaho urusaku, imirabyo irarabya, n’isi iratingita.

Impanda esheshatu zivuzwa

6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impandabitegura kuzivuza.

7 Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n’umuriro bivanze n’amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy’isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya.

8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda, igisa n’umusozi munini ugurumana gihita cyiroha mu nyanja. Kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.

9 Kimwe cya gatatu cy’ibifite ubuzima byo mu nyanja kirapfa, na kimwe cya gatatu cy’amato kirasenyuka.

10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda, inyenyeri nini igurumana ihubuka ku ijuru igwira kimwe cya gatatu cy’inzuzi, igwira n’amasōko y’imigezi.

11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Bityo kimwe cya gatatu cy’amazi kirarura, abantu benshi bicwa no kunywa ayo mazi yahindutse ibamba.

12 Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy’amanywa na kimwe cya gatatu cy’ijoro byacuze umwijima.

13 Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n’abamarayika batatu basigaye!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/8-3b7cfe1ff03036fcaa2cba7291f3a490.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 9

1 Hanyuma umumarayika wa gatanu avuza impanda, mbona inyenyeri ihanutse ku ijuru igwa ku isi, ihabwa urufunguzo rufungura ikuzimu.

2 Imaze kuhafungura havamo umwotsi umeze nk’uw’itanura rinini cyane. Izuba n’ikirere bizimagizwa n’uwo mwotsi uva ikuzimu.

3 Muri uwo mwotsi havamo inzige zikwira isi. Izo nzige zihabwa ubushobozi bumeze nk’ubw’igisimba bita indyanishamurizo.

4 Zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi cyangwa ibiti cyangwa ikimera icyo ari cyo cyose, keretse abantu batateweho ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga.

5 Izo nzige ntizemererwa kubica burundu, keretse kubica urubozo mu gihe cy’amezi atanu. Uburibwe zabateraga ni nk’ubwo umuntu yumva iyo ariwe n’indyanishamurizo.

6 Muri iyo minsi abantu bazahamagara urupfu barubure. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.

7 Izo nzige zasaga n’amafarasi yiteguye kujya ku rugamba. Ku mitwe yazo wagira ngo zari zambaye amakamba y’izahabu, naho mu maso zari ziteye nk’abantu.

8 Zari zifite ubwoya bumeze nk’imisatsi y’abagore itendera mu mugongo, naho amenyo yazo yari nk’ay’intare.

9 Wagira ngo zambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma, kandi urusaku rw’amababa yazo rwari nk’urw’amagare menshi akururwa n’amafarasi agiye ku rugamba.

10 Zari zifite imirizo irimo urubori, isa n’iy’indyanishamurizo. Muri iyo mirizo ni ho zakuraga ubushobozi bwo kugirira abantu nabi mu gihe cy’amezi atanu.

11 Umwami w’izo nzige ni umumarayika ugenga ikuzimu, akitwa Murimbuzi – mu giheburayi ni Abadoni, naho mu kigereki ni Apoliyoni.

12 Dore icyago cya mbere kirahise, kigiye gukurikirwa n’ibindi bibiri.

13 Umumarayika wa gatandatu aherako avuza impanda, maze numva ijwi riturutse hagati y’amahembe ari mu mfuruka enye z’igicanirocy’izahabu kiri imbere y’Imana.

14 Uwavugaga abwira uwo mumarayika wa gatandatu ufashe impanda ati: “Bohora ba bamarayika bane baboheye hafi y’uruzi rwitwa Efurati.”

15 Nuko barababohora. Byari bigenwe ko abo bamarayika babohorwa kuri iyo saha y’uwo munsi, muri uko kwezi k’uwo mwaka, kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bose.

16 Mbona n’abasirikari bahetswe n’amafarasi, numva bavuga umubare wabo ko ari miliyoni magana abiri.

17 Dore uko neretswe ayo mafarasi n’abahetswe na yo: bari bambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma. Ayo makoti yari umutuku nk’uw’ikara ryaka n’ubururu nka safiro,n’umuhondo nk’amazuku.Imitwe y’amafarasi yasaga n’iy’intare, kandi mu minwa yayo havagamo umuriro n’umwotsi n’amazuku.

18 Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byorezo bitatu: umuriro n’umwotsi n’ubumara bw’umuhondo byavaga mu minwa ya ya mafarasi.

19 Ubushobozi bw’ayo mafarasi bwaturukaga mu minwa yayo no mu mirizo yayo. Imirizo yayo yasaga n’inzoka, yari ifite imitwe yakoreshaga kugira ngo igirire abantu nabi.

20 Nyamara abantu bose basigaye batishwe n’ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n’ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende,

21 habe ngo banihane ibyaha byabo byo kwica no kuroga, no gusambana no kwiba.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/9-2eab40cf48e44e9051f9fbd51e6936f6.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 10

Umumarayika wari ufite agatabo

1 Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n’umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk’izuba, naho amaguru ye yasaga n’inkingi zaka umuriro.

2 Mu kiganza cye yari afashe agatabo kabumbuye. Ashinga ikirenge cy’iburyo ku nyanja, naho icy’ibumoso agishinga imusozi.

3 Aherako arangurura ijwi cyane avuga nk’intare yomongana. Amaze kurangurura ijwi, inkuba ndwi na zo zirahinda cyane.

4 Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry’uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”

5 Wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja n’imusozi, ashyira ejuru ukuboko kw’iburyo akwerekeza ku ijuru.

6 Ni ko kurahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibiririmo byose, n’isi n’ibiyiriho byose, n’inyanja n’ibiyirimo byose ati: “Nta kundi gutegereza!

7 Igihe umumarayika wa karindwi azaba agiye kuvuza impanda, Imana izahita isohoza umugambi wayo ubu ukiri ibanga, nk’uko yawumenyesheje abagaragu bayo b’abahanuzi.”

8 Nuko nongera kumva rya jwi nigeze kumva ry’uvugira mu ijuru, arambwira ati: “Genda ufate ka gatabo kabumbuye, kari mu kiganza cy’umumarayika uhagaze ku nyanja n’imusozi.”

9 Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk’ubuki.”

10 Nuko mfata ako gatabo ngakura mu kiganza cy’umumarayika, ndakarya ndakamara. Mu kanwa kandyohera nk’ubuki, ariko kageze mu gifu karandurira.

11 Nuko numva bambwira ngo: “Ugomba kongera gutangaza ibyo Imana ikweretse byerekeye abantu b’amoko menshi n’amahanga menshi, n’abavuga indimi zitari zimwe n’abami benshi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/10-b99cd281b78cc52f8bc8c763a3d6eadf.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 11

Abahamya babiri

1 Nyuma mpabwa ikibingo cyo gupimisha, barambwira ngo: “Haguruka ufate ingero z’Ingoro y’Imana n’iz’urutambiro rwayo, kandi ubarure n’abayisengeramo.

2 Icyakora ntufate ingero z’ikigo kizengurutse Ingoro, kuko cyo cyagizwe icy’abanyamahanga. Bazaribata umurwa w’Imanahashire amezi mirongo ine n’abiri.

3 Nzatuma abahamya babiri bo guhamya ibyanjye, maze bagende bambaye imyambaro igaragaza akababaro bahanure bavuge ibyo mbatumye, hashire iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.”

4 Abo bahamya bombi ni bo bya biti by’iminzenze bibiri, ni na bo ya matara abiri ateretswe imbere ya Nyagasani ugenga isi.

5 Iyo hagize ushaka kubagirira nabi, umuriro uva mu kanwa kabo ugatwika abanzi babo. Uko ni ko ushaka kubagirira nabi agomba kwicwa.

6 Bafite ubushobozi bwo gutegeka ijuru imvura ntigwe, kugeza igihe bazarangiriza guhanura. Bafite n’ubushobozi bwo guhindura amazi amaraso, no guteza isi ibyorezo by’ubwoko bwose igihe cyose babishakiye.

7 Nibarangiza guhamya ibyo batumwe igikōko kizava ikuzimu kibatere, kibatsinde maze kibice.

8 Nuko imirambo yabo izanama mu muhanda mukuru wa wa mujyi mugari, ha handi Umwami wabo yabambwe ku musaraba. Ku buryo bwo kugereranya, uwo mujyi witwa Sodoma na Misiri.

9 Abo mu moko yose n’imiryango yose n’abavuga indimi izo ari zo zose, n’abo mu mahanga yose bazashungera iyo mirambo be kwemera ko ihambwa, hashire iminsi itatu n’igice.

10 Abo bahanuzi bombi abatuye isi yose bazabishima hejuru banezezwe n’uko bapfuye, maze bohererezanye impano zo kwishima kuko abo bombi bari bababaje cyane abatuye isi.

11 Nyamara iminsi itatu n’igice ishize umwuka w’ubugingo uturutse ku Mana winjira muri bo, maze barahaguruka bahagarara bemye, abababonye bashya ubwoba.

12 Abo bahanuzi bumva ijwi ry’uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Nimuzamuke muze hano!” Baherako bazamukira mu gicu, bajya mu ijuru abanzi babo babareba.

13 Muri ako kanya haba umutingito w’isi ukaze maze kimwe cya cumi cy’umujyi kirasenyuka, abantu ibihumbi birindwi bahitanwa na wo. Abasigaye utahitanye bashya ubwoba, maze baha Imana nyir’ijuru ikuzo.

14 Dore icyago cya kabiri kirahise. Nyamara, icya gatatu kigiye kuza bidatinze.

Impanda ya karindwi ivuzwa

15 Hanyuma umumarayika wa karindwi avuza impanda. Mu ijuru humvikana amajwi y’abavuga cyane bati: “Ukwiriye kwima ingoma ngo ategeke iyi si ni Nyagasani Imana yacu hamwe na Kristo yatoranyije, kandi izayigenga iteka ryose.”

16 Nuko ba bakuru makumyabiri na bane bicaye imbere y’Imana ku ntebe zabo za cyami, bikubita hasi baramya Imana

17 bavuga bati:

“Nyagasani Mana Ishoborabyose, wowe uriho kandi wahozeho,

tugushimiye ko wakoresheje ububasha bukomeye

ufite ukima ingoma.

18 Abanyamahanga bararakaye,

ariko none igihe kirageze ngo uburakari bwawe bugaragare.

Ni igihe cyo gucira abapfuye imanza,

no kugororera abagaragu bawe b’abahanuzi

n’intore zawe zose zigutinya,

ari aboroheje ari n’abakomeye.

Ni igihe cyo gutsembaho abatsemba isi.”

19 Mu ijuru Ingoro y’Imana iherako irakinguka, Isanduku y’Isezerano iyirimo iraboneka. Imirabyo irarabya, amajwi ararangīra, inkuba zirahinda, isi iratigita hagwa n’urubura rukaze.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/11-2cc71914c3772ac45b656686d2ce495d.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 12

Umugore n’ikiyoka

1 Hanyuma mu ijuru haboneka ikimenyetso gikomeye. Yari umugore wambaye izuba, ushinze ibirenge ku kwezi, kandi mu mutwe akaba yambaye ikamba rigizwe n’inyenyeri cumi n’ebyiri.

2 Yari ku nda atakishwa n’ibise byamuryaga.

3 Hanyuma ikindi kimenyetso kiboneka mu ijuru. Cyari ikiyoka cya kabutindi cy’urutukugifite imitwe irindwi n’amahembeicumi, kandi kuri buri mutwe cyari cyambaye ikamba.

4 Nuko gikoresha umurizo wacyo nk’umukubuzo, gihanantura ku ijuru kimwe cya gatatu cy’inyenyeri kizijugunya ku isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore wari ugiye kubyara, cyiteguye kumira bunguri umwana akiva mu nda.

5 Uwo mugore abyara umwana w’umuhungu ugomba kuzayobora amahanga yose, ayaragije inkoni y’icyuma. Nuko uwo mwana ahita arahwa ajyanwa ku Mana yicaye ku ntebe yayo ya cyami.

6 Uwo mugore ahungira mu butayu ahantu Imana yagennye ko azagaburirwa, hagashira iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.

7 Mu ijuru intambara irarota, Mikayeli n’ingabo z’abamarayika ayobora barwanya cya kiyoka, maze na cyo kirabarwanya gifashijwe n’abamarayika babaye ingabo zacyo.

8 Ikiyoka kiratsindwa nticyaba kicyemerewe kuguma mu ijuru, kimwe n’ingabo zacyo.

9 Nuko icyo kiyoka cya kabutindi kimeneshwa mu ijuru, ni cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani iyobya abatuye isi bose, maze kirohwa ku isi kimwe n’abamarayika bacyo.

10 Numva ijwi ry’uvugira mu ijuru avuga cyane ati: “Ubu agakiza k’Imana yacu karasohoye! Ubu yerekanye ububasha bwayo ngo yime ingoma! Noneho Kristo Imana yatoranyije yagaragaje ubushobozi bwe, kuko uwaregaga abavandimwe bacu ku Mana yacu ijoro n’amanywa yameneshejwe mu ijuru!

11 Uwaregaga abavandimwe bacu baramutsinze babikesha amaraso y’Umwana w’intama n’ijambo ry’ukuri bahamyaga, ku buryo bemeye guhara amagara yabo ntibatinya no gupfa.

12 Nuko rero wa juru we n’abagutuyemo, nimwishime! Naho wa si we nawe wa nyanja we, mugushije ishyano! Dore Satani arabamanukiye aje arakaye cyane, kuko azi ko igihe cye gisigaye ari gito.”

13 Cya kiyoka kibonye ko kiroshywe ku isi, gitangira guhiga wa mugore wabyaye umwana w’umuhungu.

14 Umugore ahabwa amababa abiri nk’aya kagoma nini kugira ngo aguruke, ajye ha hantu yateganyirijwe mu butayu ahungireyo ya nzoka, hashire imyaka itatu n’igiceahagaburirirwa.

15 Iyo nzoka ivundereza amazi ameze nk’uruzi, irukurikiza wa mugore kugira ngo rumutembane.

16 Nuko isi igoboka umugore, irāsama imira urwo ruzi ruvuye mu kanwa ka cya kiyoka.

17 Ikiyoka kirakarira uwo mugore maze kijya kurwanya itsinda ry’abasigaye bamukomokaho, abo ni bo bakurikiza amategeko y’Imana kandi bagakomera ku by’ukuri Yezu yahamije.

18 Nuko icyo kiyoka gisigara gihagazeku musenyi wo ku nyanja.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/12-989c5b398500191aae44829300672d11.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 13

Ibikōko bibiri

1 Nyuma mbona igikōko giturumbutse mu nyanja. Cyari gifite imitwe irindwi n’amahembe icumi. Buri hembe ryari ritamirijeho ikamba, naho kuri buri mutwe handitswe izina rituka Imana.

2 Icyo gikōko nabonye cyasaga n’ingwe. Amajanja yacyo yasaga n’ay’ikirūra, naho umunwa wacyo ugasa n’uw’intare. Cya kiyoka giha icyo gikōko ububasha bwacyo n’intebe yacyo ya cyami, n’ubushobozi bwacyo bukomeye.

3 Mbona umwe muri ya mitwe yacyo usa n’uwari warakomeretse uruguma rwica, ariko urwo ruguma rwari rwarakize. Abatuye isi bose baratangara bakurikira icyo gikōko.

4 Nuko bose baramya icyo kiyoka kubera ko cyari cyahaye igikōko ubushobozi. Baramya n’icyo gikōko ubwacyo bavuga bati: “Mbese ni nde uhwanye n’iki gikōko? Ni nde wagihangara akakirwanya?”

5 Icyo gikōko cyemererwa kuvuga amagambo y’ubwirasi atuka Imana, no gukoresha ubushobozi bwacyo hagashira amezi mirongo ine n’abiri.

6 Nuko gitangira gutuka Imana, gituka n’izina ryayo n’aho ituye hamwe n’abatuye ijuru bose.

7 Icyo gikōko cyemererwa kurwanya intore z’Imana no kuzitsinda, gihabwa ubushobozi bwo kwigarurira imiryango yose n’amoko yose, abavuga indimi izo ari zo zose n’amahanga yose.

8 Abatuye isi yose bazakiramya, ni ukuvuga abatanditswe kuva isi ikiremwa mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama wishwe.

9 “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!

10 Ugenewe kuba imfungwa nta kabuza azafungwa, naho ugenewe kwicishwa inkotanta kabuza azicishwa inkota. Ni ngombwa rero ko intore z’Imana zigumya kwihangana zikaba n’indahemuka.”

11 Nuko mbona ikindi gikōko giturumbutse ikuzimu. Cyari gifite amahembe abiri asa n’ay’umwana w’intama, nyamara kikavuga nka cya kiyoka.

12 Cyakoreshaga ubushobozi bwose cyahawe na cya gikōko cya mbere, na cyo kigihagarikiye. Cyahatiraga isi n’abayituye kuramya icyo gikōko cya mbere cyakize uruguma rwica.

13 Icyo gikōko cya kabiri cyakoraga ibitangaza bikomeye byo kwemeza abantu, kikamanura umuriro mu ijuru ukagwa ku isi abantu babireba.

14 Bityo kiyobya abatuye isi kubera ibitangaza cyemerewe gukora, gihagarikiwe na cya gikōko cya mbere. Cyabwiraga abatuye isi ngo bareme ishusho y’icyo gikōko cyakomerekejwe n’inkota, ariko kikarenga kikabaho.

15 Icyo gikōko cya kabiri gihabwa ububasha bwo guhumekera kuri iyo shusho y’icya mbere, kugira ngo kiyihe umwuka ibe nzima, ibashe kuvuga no kwicisha abantu bose batemera kuyiramya.

16 Nuko aboroheje n’abakomeye, abakire n’abakene, abigenga n’abakoreshwa agahato, bose kibahatira gushyirwa ikimenyetso mu kiganza cy’iburyo no mu ruhanga,

17 kugira ngo hatagira uwemererwa kugira icyo agura cyangwa agurisha adafite icyo kimenyetso, ari cyo zina ry’igikōko cyangwa umubare uranga iryo zina.

18 Aha ni ho hagomba ubwenge. Umunyabwenge nafindure umubare w’icyo gikōko kuko uranga izina ry’umuntu. Uwo mubare ni magana atandatu na mirongo itandatu na gatandatu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/13-6a6b000f964fa4c4b51d5f1d856f6a83.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 14

Indirimbo y’abacunguwe

1 Hanyuma ngira ntya mbona Umwana w’intama ahagaze ku musozi wa Siyoni.Yari kumwe n’abantu ibihumbi ijana na mirongo ine na bine, buri wese uruhanga rwe rwanditsweho izina ry’uwo Mwana w’intama n’irya Se.

2 Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru rimeze nk’amazi menshi asuma, cyangwa nk’inkuba ihinda cyane. Iryo jwi numvaga ryari rimeze kandi nk’iry’abacuranzi bacuranga inanga.

3 Abo bantu bari imbere ya ya ntebe ya cyami n’imbere ya bya binyabuzima bine, n’imbere ya ba bakurubaririmba indirimbo nshya. Nta muntu wabashaga kwiga iyo ndirimbo ngo ayimenye, keretse abo ngabo ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bacunguwe bakavanwa ku isi.

4 Abo ni abatigeze biyandurisha kuryamana n’abagore, ahubwo barinze ubusore bwabo. Abo ni bo bagenda bashagaye Umwana w’intama aho agiye hose. Ni abacunguwe bavanywe mu bantu, kugira ngo babe umuganura w’Imana n’uw’Umwana w’intama.

5 Nta wigeze abumvana ikinyoma na kimwe, koko ni indakemwa.

Abamarayika batatu

6 Hanyuma mbona undi mumarayika agurukira iriya kure mu kirere cy’ijuru. Yari afite Ubutumwa bwiza buhoraho yahawe ngo abutangarize abatuye isi bose b’amahanga yose, n’imiryango yose n’abavuga indimi izo ari zo zose n’ab’amoko yose.

7 Yavugaga cyane ati: “Nimutinye Imana kandi muyihe ikuzo, kuko igihe cyayo cyo guca imanza kigeze. Nimuramye Iyaremye ijuru n’isi n’inyanja n’amasōko y’amazi.”

8 Umumarayika wa kabiri akurikiraho aravuga ati: “Babiloni irasenyutse! Irasenyutse Babiloni, wa mujyi mugari wuhiye amahanga yose ubusambanyi bwawo bukabije nk’uyuhira inzoga.”

9 Umumarayika wa gatatu na we akurikiraho avuga cyane ati: “Umuntu wese uramya cya gikōko n’ishusho yacyo, agashyirwa ikimenyetso cyacyo mu ruhanga cyangwa mu kiganza,

10 azanywa ku nzoga idafunguye, ari yo burakari bw’Imana yasutse mu gikombe cy’umujinya wayo. Bene uwo azababarizwa mu muriro no mu mazuku, abamarayika b’Imana n’Umwana w’intama babireba.

11 Umwotsi w’inkongi bababarizwamo uhora ucumba iteka ryose. Ijoro n’amanywa nta gahenge kazigera kabaho ku baramije cya gikōko n’ishusho yacyo, no ku muntu wese washyizweho ikimenyetso kiriho izina ryacyo.”

12 Ni ngombwa rero ko intore z’Imana zigumya kwihangana zigakurikiza amategeko yayo, zigakomeza kwizera Yezu.

13 Nuko numva ijwi ry’uvugira mu ijuru arambwira ati: “Andika ngo: ‘Kuva ubu hahirwa abapfa bakinambye kuri Nyagasani!’ ”

Ibyo ni koko! Ni na ko Mwuka w’Imana abivuze ati: “Abo bazaruhuka imvune z’imirimo yabo, kuko bazaherekezwa n’ibyiza bakoze.”

Isi isarurwa

14 Hanyuma ngira ntya mbona igicu cyera. Kuri icyo gicu hari hicaye usa n’umwana w’umuntu. Mu mutwe yari yambaye ikamba ry’izahabu, naho mu kiganza yari afite umuhoro utyaye.

15 Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y’Imana arangurura ijwi cyane, abwira uwicaye kuri icyo gicu ati: “Ahura umuhoro wawe usarure, kuko igihe cy’isarura kigeze. Dore imyaka yo ku isi ireze.”

16 Nuko uwicaye kuri cya gicu yahura umuhoro we, asarura iyo myaka yo ku isi.

17 Undi mumarayika asohoka mu Ngoro y’Imana iri mu ijuru, na we afite umuhoro utyaye.

18 Undi mumarayika na none wahawe ubushobozi bwo kugenga umuriro, aza avuye ku rutambiro rw’Imana. Avuga cyane ahamagara wa wundi ufite umuhoro utyaye ati: “Turira umuhoro wawe utyaye maze usarure amaseri y’imizabibu yo ku isi, kuko imbuto zayo zihishije.”

19 Uwo mumarayika aturira umuhoro we asarura imizabibu yo ku isi, ayiroha mu muvure mugari havamo inzoga, ari yo burakari bw’Imana.

20 Nuko izo mbuto z’imizabibu zengerwa inyuma y’umurwa, maze havamo amarasoasendera ahantu hafite umurambararo ungana n’ibirometero magana atatu, n’ubujyakuzimu bwa metero imwe n’igice.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/14-d05ed20db1f5e7ce574287e28da3b185.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 15

Abamarayika n’ibyago birindwi biheruka

1 Nyuma mbona mu ijuru ikindi kimenyetso gikomeye kandi gitangaje: ni abamarayika barindwi bacigatiye ibyago birindwi by’imperuka, ari ibyo Imana yarangirijemo uburakari bwayo.

2 Nuko mbona igisa n’ikiyaga cy’ibirahure bivanzwemo umuriro. Mbona n’abatsinze cya gikōko n’ishusho yacyo, kandi batsinze wa mubare uranga izina ryacyo. Bari bahagaze ku kiyaga cy’ibirahure bafashe inanga bahawe n’Imana.

3 Baririmbaga indirimbo ya Musaumugaragu w’Imana, n’indirimbo y’Umwana w’intama bagira bati:

“Nyagasani Mana Ishoborabyose,

mbega ukuntu ibyo ukora bikomeye kandi bitangaje!

Wowe Mwami ugenga amahanga,

mbega ukuntu imigenzereze yawe ari iy’ubutabera n’ukuri!

4 Nyagasani, ni nde utagutinya?

Ni nde utagusingiza?

Ni wowe Muziranenge wenyine.

Amahanga yose azaza akwikubite imbere,

azakuramya kuko ibikorwa byawe by’ubutabera byagaragaye.”

5 Nyuma y’ibyo mbona mu ijuru Ingoro y’Imana irakinguwe, ari ryo Hema rihamya Isezerano yagiranye n’abayo.

6 Ba bamarayika barindwi bacigatiye bya byago birindwi basohoka muri iyo Ngoro, bari bakenyeye mu gituza imyenda ikenkemuye kandi irabagirana, bayikenyeje imikandara y’izahabu.

7 Kimwe muri bya binyabuzima bine giha ba bamarayika barindwi inzabya ndwi z’izahabu, zuzuye uburakari bw’Imana ihoraho iteka ryose.

8 Iyo Ngoro yuzura umwotsi kubera ikuzo ry’Imana n’ububasha bwayo. Nta muntu n’umwe wabashije kwinjira mu Ngoro, kugeza ubwo ibyago birindwi byazanywe n’abamarayika barindwi birangiye.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/15-9d1f8cbda421d4408e932889e0c6599a.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 16

Inzabya zuzuye umujinya w’Imana

1 Hanyuma numva ijwi rikaze ry’uvugira cyane mu Ngoro y’Imana, abwira ba bamarayika barindwi ati: “Nimugende musuke ku isi za nzabya ndwi zuzuye uburakari bw’Imana.”

2 Umumarayika wa mbere aragenda asuka urwabya rwe ku isi, ibisebe bibi biryana bihita byaduka ku bantu bashyizweho ikimenyetso cya cya gikōkobakanaramya ishusho yacyo.

3 Umumarayika wa kabiri asuka urwabya rwe mu nyanja, amazi ahita ahinduka amaraso nk’ay’umuntu wapfuye, maze ibifite ubuzima byose byo mu nyanja birapfa.

4 Umumarayika wa gatatu asuka urwabya rwe mu nzuzi no mu masōko y’amazi, bihita bihinduka amaraso.

5 Nuko numva umumarayika ushinzwe iby’amazi agira ati: “Uri intabera kuko wagennye guca imanza utyo, wowe Muziranenge uriho kandi wahozeho.

6 Kubera ko bamennye amaraso y’intore zawe n’ay’abahanuzi bawe, ni cyo gitumye nawe ubaha amaraso ngo abe ari yo banywa, ubakaniye urubakwiye.”

7 Hanyuma numva ijwi ry’uvugira ku rutambiro agira ati: “Ni koko Nyagasani Mana Ishoborabyose, uca imanza z’ukuri n’ubutabera.”

8 Umumarayika wa kane asuka urwabya rwe ku zuba, rihita rihabwa uburenganzira bwo kotsa abantu bikabije.

9 Nuko abantu bababurwa n’icyokere cy’izuba rikaze, maze batuka Imana ifite ububasha kuri ibyo byorezo, nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bayihe ikuzo.

10 Umumarayika wa gatanu asuka urwabya rwe ku ntebe ya cyami ya cya gikōko, ubwami bwacyo buhita bucura umwijima. Abantu bakanjakanja indimi zabo babitewe no kuribwa cyane,

11 maze batuka Imana nyir’ijuru kubera ububabare n’ibisebe bafite. Nyamara ntibemera kwisubiraho ngo bareke ibibi bakora.

12 Umumarayika wa gatandatu asuka urwabya rwe mu ruzi rugari rwa Efurati, amazi yarwo ahita akama kugira ngo abami baturutse iburasirazuba babone inzira.

13 Nuko mbona ingabo za Satani eshatu zisa n’ibikeri, zavaga mu kanwa ka cya kiyoka no mu kanwa ka cya gikōko, no mu kanwa ka wa muhanurabinyoma.

14 Izo ni zo ngabo za Satani zikora ibitangaza byo kwemeza abantu, zisanga abami bo ku isi yose ngo zibakoranyirize kujya ku rugamba kuri wa munsi ukomeye w’Imana Ishoborabyose.

15 Nyagasani aravuga ati: “Dore ndaje ngutunguye nk’umujura! Hahirwa umuntu wese uhora ari maso, akagumana imyambaro ye kugira ngo atavaho agenda ari umutumbure, maze agaterwa isoni n’uko bamubona yambaye ubusa.”

16 Izo ngabo za Satani zikoranyiriza abami ahantu hitwa Harimagedonimu giheburayi.

17 Umumarayika wa karindwi asuka urwabya rwe mu kirere, maze mu Ngoro y’Imana kuri ya ntebe ya cyami humvikana ijwi ry’uvuga cyane ati: “Karabaye!”

18 Nuko imirabyo irarabya, amajwi ararangira, inkuba zirahinda n’isi iratingita cyane. Kuva abantu baba ku isi ntihigeze habaho umutingito w’isi ukaze nk’uwo.

19 Wa mujyi w’icyatwa Babiloni usadukamo gatatu, n’indi mijyi y’amahanga irasenyuka. Uwo mujyi w’icyatwa Imana iwugerera mu kebo kawukwiye, iwuhira inzoga ibirira mu gikombe, ari yo burakari bwayo bukaze.

20 Ibirwa byose birahunga, imisozi na yo ntiyongera kuboneka.

21 Nuko amahindu manini ava mu ijuru agwira abantu, rimwe rifite uburemere bwaba nk’ibiro mirongo ine. Abantu ni ko gutuka Imana kubera icyo cyorezo cy’amahindu kuko cyari gikabije.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/16-8d3c8ff9fcf5a0126209430019e9842b.mp3?version_id=387—