Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 16

Timoteyo ajyana na Pawulo na Silasi

1 Nuko Pawulo agera i Derube hanyuma ajya i Lisitira. Aho hari hatuye umwigishwa wa Kristo akitwa Timoteyo, nyina akaba Umuyahudikazi wemera Yezu naho se akaba Umugereki.

2 Yashimwaga n’abavandimwe b’i Lisitira n’abo muri Ikoniyo.

3 Pawulo yifuzaga kujyana na we, maze aramukeba kubera Abayahudi bari aho hantu, kuko bose bari bazi ko se wa Timoteyo ari Umugereki.

4 Uko banyuraga mu mujyi, bagezaga ku baho ibyemezo byafashwe n’Intumwa za Kristo hamwe n’abakuru bari i Yeruzalemu, kandi bakabasaba kubikurikiza.

5 Bituma amatorero akomera ku kwemera Kristo kandi akiyongera uko bukeye.

Pawulo yerekwa umugabo wo muri Masedoniya

6 Nuko bambukiranya intara ya Furujiya n’iya Galati, kuko Mwuka Muziranenge yari yababujije kuvuga Ijambo ry’Imana mu ntara ya Aziya.

7 Bageze ku mbibi za Misiya bagerageza kujya mu ntara ya Bitiniya, ariko Mwuka wa Yezu ntiyabakundira.

8 Bamaze kwambukiranya Misiya, baramanuka bagera i Tirowa.

9 Muri iryo joro Imana yereka Pawulo umugabo wo mu ntara ya Masedoniya. Uwo mugabo aramwinginga ati: “Ambuka uze muri Masedoniya udutabare”.

10 Pawulo akimara kubonekerwa twahise dushaka uko twakomeza ngo tujye muri Masedoniya, kuko byagaragaraga ko ari Imana iduhamagariye kujya kubwira abaho Ubutumwa bwayo bwiza.

Lidiya w’i Filipi yemera Kristo

11 Nuko tuva i Tirowa mu bwato, twahuranya inyanja dufata i Samotirasi, bukeye turakomeza tugera i Neyapoli.

12 Tuvayo duca iy’ubutaka tugera i Filipi, umujyi ukomeye wo muri Masedoniya utuwemo n’Abanyaroma, tuhamara iminsi.

13 Ku munsi w’isabato tuva mu mujyi tujya ku mugezi, ahantu twatekerezaga ko abantu basengera. Nuko turicara tuganira n’abagore bari bahakoraniye.

14 Umwe muri bo witwaga Lidiya wo mu mujyi wa Tiyatira, yari umucuruzi w’imyenda itukura ihenda. Yari asanzwe asenga Imana maze adutega amatwi, kuko Nyagasani yamuhaye umutima wo kwita ku byo Pawulo yavugaga.

15 Amaze kubatizwa we n’urugo rwe rwose, ahita atwinginga ati: “Niba mubona ko nayobotse Nyagasani koko, nimuze mbacumbikire.”

Nuko araduhata turabyemera.

Pawulo na Silasi muri gereza i Filipi

16 Umunsi umwe twagiye ha hantu basengeraga, duhura n’umukobwa w’umuja wahanzweho n’ingabo ya Satani yamuteraga kuvuga ibizaba. Yaheshaga ba shebuja amafaranga menshi abwira abantu ibizababaho.

17 Akomeza kudukurikira twe na Pawulo arangurura ati: “Aba bantu ni abagaragu b’Imana Isumbabyose, kandi barabarangira inzira ibageza ku gakiza.”

18 Amara iminsi myinshi abigenza atyo. Pawulo bimaze kumurembya, arahindukira abwira iyo ngabo ya Satani ati: “Mu izina rya Yezu Kristo ndagutegetse ngo ‘Muvemo!’ ”

Ako kanya imuvamo.

19 Ba shebuja b’uwo mukobwa babonye ko nta nyungu bakimutezeho, bafata Pawulo na Silasi babakurubana ku kibuga cyo mu mujyi rwagati, imbere y’abategetsi.

20 Babashyikiriza abacamanza bakuru barababwira bati: “Aba bantu baratera imvururu mu mujyi wacu. Ni Abayahudi

21 kandi barigisha imigenzo tudashobora kwemera cyangwa gukurikiza, kuko turi Abanyaroma.”

22 Rubanda na bo barabahagurukira. Nuko abacamanza babahubuzamo imyambaro, maze batanga itegeko ryo kubakubita.

23 Bamaze kubahaza inkoni babaroha muri gereza, bategeka umurinzi kubarinda cyane.

24 Na we abonye ko ahawe itegeko rikomeye rityo, abashyira muri gereza rwagati amaguru ayahambiriye ho ingiga.

25 Mu gicuku Pawulo na Silasi basengaga baririmba basingiza Imana, izindi mfungwa zibateze amatwi.

26 Nuko muri ako kanya habaho umutingito w’isi ukomeye, imfatiro za gereza zirajegajega. Inzugi zose zihita zikinguka, iminyururu ya bose iradohoka.

27 Umurinzi wa gereza arakanguka. Abonye ko inzugi za gereza zikinguye, akura inkota ngo yisogote kuko yibwiye ko imfungwa zacitse.

28 Ariko Pawulo avuga aranguruye ijwi ati: “Wikwigirira nabi! Twese turahari.”

29 Nuko uwo murinzi atumiza amatara, agenda yiruka yikubita imbere ya Pawulo na Silasi ahinda umushyitsi.

30 Nyuma arabasohokana arababaza ati: “Batware, ngomba gukora iki kugira ngo nkizwe?”

31 Baramusubiza bati: “Wizere Nyagasani Yezu, urakizwa wowe n’abawe.”

32 Nuko bamubwira Ijambo rya Nyagasani, we n’abo mu rugo rwe bose.

33 Ako kanya muri iryo joro, arabajyana abuhagira inguma. Aherako arabatizwa we n’urugo rwe rwose.

34 Nuko ajyana Pawulo na Silasi iwe, arabafungurira. Yishimana n’abo mu rugo rwe bose kubera ko yizeye Imana.

35 Bumaze gucya ba bacamanza bakuru batuma abaporisi ku murinzi wa gereza bati: “Rekura ba bantu!”

36 Umurinzi na we abibwira Pawulo ati: “Abacamanza batumye ngo murekurwe, none rero nimusohoke mwigendere amahoro.”

37 Ariko Pawulo arasubiza ati: “Badukubitiye mu ruhame nta rubanza rwadutsinze, ndetse baturoha muri gereza birengagije ko dufite ubwenegihugu bw’Abanyaroma. None baragira ngo badukuremo rwihishwa? Reka da! Ahubwo nibiyizire baturekure!”

38 Abaporisi bajya kumenyesha abacamanza ayo magambo, na bo bumvise ko Pawulo na Silasi ari Abanyaroma, bibatera ubwoba.

39 Ni bwo baje kubasaba imbabazi, nyuma barabarekura maze babasaba kubavira mu mujyi.

40 Pawulo na Silasi bavuye muri gereza bajya kwa Lidiya, basangayo abandi bemeye Yezu. Bamaze kubarema umutima baragenda.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/16-46043ffda4f7f2fca7db41511d11f7f5.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 17

Imidugararo i Tesaloniki

1 Banyura Amfipoli na Apoloniya bagera i Tesaloniki, aho hari urusengero rw’Abayahudi.

2 Nuko Pawulo yinjira mu rusengero, nk’uko yari amenyereye. Yikurikiranya amasabato atatu ajya impaka n’abantu, ashingiye ku Byanditswe abibasobanurira,

3 abitanga ho umugabo ko Kristo yagombaga kwicwa, kandi akazuka akava mu bapfuye. Yungamo ati: “Yezu uwo mbabwira ni we Kristo.”

4 Bamwe mu Bayahudi bemera ibyo avuze bifatanya na Pawulo na Silasi, ndetse n’Abagereki benshi bubahaga Imana babigenza batyo, kimwe n’abagore b’abanyacyubahiro batari bake.

5 Ariko Abayahudi ishyari rirabasya, maze bakoranya abantu babi b’ibirara basanze mu isoko, barema inteko bateza imidugararo mu mujyi. Biroha mu nzu ya Yasoni bashaka Pawulo na Silasi, kugira ngo babagabize igitero.

6 Bababuze ni ko gukurubana Yasoni n’abandi bavandimwe, babashyikiriza abategetsi b’umujyi bararangurura bati: “Aba bantu bateraguye isi yose hejuru none bageze n’ino,

7 na Yasoni uyu yabakiriye. Bose barakora ibinyuranye n’amategeko y’umwami w’i Roma, bavuga ko hariho undi mwami witwa Yezu.”

8 Ayo magambo atera imidugararo muri rubanda no mu bategeka umujyi.

9 Nuko baca Yasoni na bagenzi be amafaranga y’ingwatiramubiri maze barabarekura.

Ab’i Beroya bubaha Ibyanditswe

10 Bwije abavandimwe bacikisha Pawulo na Silasi, babohereza i Beroya. Bagezeyo bajya mu rusengero rw’Abayahudi.

11 Abantu baho barushaga ubupfura ab’i Tesaloniki, kuko bakiriye Ijambo ry’Imana bafite ubwuzu, buri munsi bagasuzuma Ibyanditswe kugira ngo barebe yuko ibyo Pawulo avuga ari ukuri.

12 Benshi muri bo bemeye Yezu, no mu Bagereki abagore b’abanyacyubahiro, ndetse n’abagabo batari bake na bo biba bityo.

13 Abayahudi b’i Tesaloniki bamenye ko Pawulo atangariza Ijambo ry’Imana i Beroya, bahita bajyayo bateza imvururu muri rubanda.

14 Uwo mwanya abavandimwe bahita bohereza Pawulo ku nyanja, ariko Silasi na Timoteyo baguma i Beroya.

15 Abaherekeje Pawulo bamugeza Atene. Bamusezeyeho abatuma kuri Silasi na Timoteyo ngo bazamugereho vuba uko bishobotse.

Pawulo muri Atene

16 Igihe Pawulo yari Atene agitegereje Silasi na Timoteyo, ashegeshwa n’ukuntu uwo mujyi ugwiriyemo ibigirwamana.

17 Buri munsi yajyaga mu rusengero akajya impaka n’Abayahudi n’abandi basengaga Imana batari Abayahudi, maze akagera no mu kibuga cy’umujyi akajya impaka n’abo asanzeyo bose.

18 Bamwe mu bahanga b’Abepikuri n’Abasitowiki batangira kumugisha impaka.Bamwe bakabaza bati: “Iyi ndondogozi irashaka kuvuga iki?”

Abandi bati: “Arasa n’uvuga iby’imana z’inzaduka.” Icyatumye bavuga batyo ni uko bumvise Pawulo atangaza Kristo n’ukuzuka.

19 Nuko baramufata bamujyana mu rukiko rwabo rw’ikirenga rwitwa Areyopago, baramubaza bati: “Mbese ntiwatubwira iby’izo nyigisho nshya wadukanye?

20 Koko bimwe mu byo uvuga ni inzaduka kuri twe, none turifuza kumenya icyo bivuga.”

21 Erega Abanyatene n’abavamahanga bahatuye, nta kindi birirwaho uretse guhururira no gushyushya inkuru nshyashya!

22 Nuko Pawulo ahagarara hagati muri urwo rukiko maze aravuga ati: “Yemwe bagabo ba Atene, ndabona muri abanyedini bikataje!

23 Ubwo nagendagendaga mu mujyi wanyu nkareba n’ibyo musenga, nabonye urutambiro rwanditsweho ngo ‘Urutambiro rwagenewe imana itazwi.’ Iyo Mana musenga mutayizi ni yo nje kubamenyesha.

24 Imana yaremye isi n’ibiyiriho byose, ari yo Mugenga w’ijuru n’isi, ntitura mu ngoro zubatswe n’abantu.

25 Ntikorerwa n’abantu nk’aho hari icyo ikennye. Ni yo ibeshaho abantu ikabaha umwuka bahumeka n’ibindi byose.

26 Yakomoye ku muntu umwe amoko yose, iyatuza ku isi yose. Ni na yo yashyizeho ibihe by’ibiba n’isarura, kimwe n’ingabano z’aho abantu bagomba gutura.

27 Imana yabigize ityo kugira ngo ahari nibayishakashaka bayibone. Erega n’ubundi ntiri kure ya buri muntu muri twe!

28 Umwe yigeze kuvuga ati:

‘Ni yo dukesha guhumeka no kwinyagambura, mbese no kubaho kose!’

Ni na ko bamwe mu basizi banyu bigeze kuvuga bati:

‘Natwe turi urubyaro rwayo.’

29 None rero ubwo dukomoka ku Mana, ntitugomba gutekereza ko imeze nk’igishushanyo cy’izahabu cyangwa icy’ifeza cyangwa icy’amabuye cyakomotse ku bukorikori n’ubwenge by’abantu.

30 Koko Imana yirengagije ibihe bya kera ubwo abantu bari mu bujiji, ariko ubu irahamagara abantu bose, iyo bava bakagera ngo bihane,

31 kuko yashyizeho umunsi wo gucira isi yose imanza zitabera, ikoresheje umuntu yatoranyije. Kumuzura akava mu bapfuye byabereye abantu bose icyemezo cyabyo.”

32 Pawulo avuze ibyo kuzuka kw’abapfuye bamwe bahita bamugira urw’amenyo, abandi bati: “Ibyo uzaba ubitubwira ikindi gihe.”

33 Nuko Pawulo abavamo aragenda.

34 Ariko abantu bamwe bifatanya na we bemera Kristo. Muri bo hakaba umujyanama wa rwa rukiko rwa Areyopago witwa Diyoniziyo, n’umugore witwa Damari n’abandi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/17-4bd6b7b91b2aeb6537c7dd647174d784.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 18

Pawulo yamamaza ubutumwa bwiza i Korinti

1 Nyuma y’ibyo Pawulo ava Atene ajya i Korinti.

2 Ahasanga Umuyahudi witwa Akwila ukomoka muri Ponto, wari umaze igihe gito avanye n’umugore we Purisila mu Butaliyani, kuko umwami w’i Roma witwa Kilawudiyo

3 kandi kubera ko bari bahuje umwuga wo kuboha amahema, aguma iwabo bakorana uwo murimo.

4 Buri sabato Pawulo yajyaga mu rusengero rw’Abayahudi, akajya impaka ngo yemeze Abayahudi n’Abagereki.

5 Silasi na Timoteyo bamaze kuhagera baturutse muri Masedoniya, Pawulo yihatira kuvuga Ubutumwa bw’Imana yemeza Abayahudi ko Yezu ari we Kristo.

6 Bo baramurwanya baranamusebya, Pawulo aherako akunguta imyambaroye arababwira ati: “Amaraso yanyu arabahame! Jye ndi umwere. Uhereye ubu nigiriye mu banyamahanga.”

7 Nuko ava aho ajya kuba mu rugo rw’umuntu witwa Titiyo Yusito wubahaga Imana, akaba atuye iruhande rw’urusengero rw’Abayahudi.

8 Krisipo umuyobozi w’urusengero yemera Nyagasani we n’urugo rwe rwose. Benshi mu b’i Korinti na bo bumvise amagambo ya Pawulo, bemera Kristo barabatizwa.

9 Hanyuma Nyagasani abonekera Pawulo nijoro, aramubwira ati: “Ntutinye, ahubwo emera uvuge we guceceka

10 kuko ndi kumwe nawe. Nta n’umwe uzagutera ngo akugirire nabi, kuko mfite abantu benshi muri uyu mujyi.”

11 Nuko Pawulo aguma i Korinti, ahamara umwaka n’igice yigisha abaho Ijambo ry’Imana.

12 Ubwo Galiyoyatwaraga Akaya ategekera Abanyaroma, Abayahudi bahuza inama yo gufata Pawulo bamujyana mu rukiko,

13 baramurega bati: “Uyu muntu aroshya abantu gusenga Imana mu buryo bunyuranyije n’Amategeko.”

14 Pawulo agiye kugira icyo avuga, Galiyo abwira Abayahudi ati: “Mwa Bayahudi mwe, nimwumve! Iyo bijya kuba ubugome murega uyu muntu cyangwa ubugizi bwa nabi, najyaga kubihanganira nkabatega amatwi.

15 Naho ubwo ari impaka zishingiye ku nyigisho no ku mazina no ku mategeko yanyu bwite, nimubyirangirize. Sinshaka kuba umucamanza wa bene ibyo!”

16 Nuko abirukana mu rukiko.

17 Bose basumira Sositeni umuyobozi w’urusengero rw’Abayahudi, bamukubitira imbere y’urukiko. Ariko Galiyo ntiyabyitaho na busa.

Pawulo asubira Antiyokiya

18 Pawulo yamaze indi minsi myinshi i Korinti. Hanyuma asezera ku bavandimwe, afata ubwato agana muri Siriya, ari kumwe na Purisila na Akwila. Atarava i Kenkireya abanza kwiyogoshesha, kubera umuhigo yahize.

19 Bageze Efezi Pawulo ahasiga Purisila na Akwila, we yinjira mu rusengero ajya impaka n’Abayahudi.

20 Bamusaba kuhatinda ntiyabakundira,

21 ahubwo abasezeraho ati: “Imana nibishaka muzabona ngarutse.”

Nuko afata ubwato ava Efezi.

22 Ageze i Kayizariya ava mu bwato, ajya kuramutsa ab’itorero rya Kristo ry’i Yeruzalemu, hanyuma ajya Antiyokiya.

Pawulo atangira urugendo rwa gatatu

23 Ahamaze igihe arahava akomeza urugendo, anyura mu ntara za Galati na Furujiya, akomeza abigishwa ba Kristo bose.

Apolo ari Efezi n’i Korinti

24 Icyo gihe Umuyahudi witwa Apolo ukomoka Alegisanderiya, yageze Efezi. Yari umugabo uzi kuvuga akaba n’umuhanga mu Byanditswe.

25 Yari yarigishijwe Inzira ya Nyagasanikandi akavuga ibyerekeye Yezu, akabyigisha uko biri ahimbawe ari mu birere. Nyamara kandi yari asobanukiwe gusa ibyerekeye ukubatiza kwa Yohani.

26 Apolo uwo atangira kuvugira mu rusengero ashize amanga. Purisila na Akwila bamaze kumwumva bamujyana imuhira, maze bamusobanurira inzira y’Imana kugira ngo arusheho kuyimenya neza.

27 Hanyuma igihe Apolo yiyemeje kujya muri Akaya, abavandimwe bo mu mujyi wa Efezi bamuteye inkunga, bandikira abigishwa ba Kristo bo muri Akaya ngo bazamwakire neza. Agezeyo agirira akamaro kenshi abemeye Yezu babikesha ubuntu bw’Imana.

28 Yagishaga Abayahudi impaka mu ruhame akabatsinda, atanga Ibyanditswe ho umugabo yuko Yezu ari Kristo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/18-789e792048bf34f2b2f49b46376b9bc8.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 19

Pawulo mu mujyi wa Efezi

1 Igihe Apolo yari i Korinti Pawulo anyura mu gihugu rwagati, maze agera Efezi ahasanga bamwe mu bigishwa ba Kristo.

2 Ni ko kubabaza ati: “Mbese mwahawe Mwuka Muziranenge igihe mwemeraga Yezu?”

Baramusubiza bati: “Uretse kumuhabwa, habe ngo twigeze no kumva ko Mwuka Muziranenge abaho!”

3 Pawulo ni ko kubabaza ati: “Mwabatijwe mute?”

Baramusubiza bati: “Twabatijwe uko Yohani yabatizaga.”

4 Pawulo ati: “Yohani yabatizaga ababaga bihannye bakareka ibyaha byabo, kandi akabwira Abisiraheli kwemera uwari ugiye kuzaza nyuma ye ari we Yezu.”

5 Bamaze kumva ibyo, ni ko kubatizwa mu izina rya Nyagasani Yezu.

6 Pawulo ngo abarambikeho ibiganza Mwuka Muziranenge ahita abazaho, ni bwo batangiye kuvuga indimi zindi no guhanura.

7 Abo bagabo bose bari nka cumi na babiri.

8 Pawulo ahamara amezi atatu, akajya yinjira mu rusengero akavuga ashize amanga, ajya impaka n’abantu abemeza ibyerekeye ubwami bw’Imana.

9 Ariko bamwe muri bo barinangira banga kumvira, basebereza Inzira ya Nyagasani imbere y’iyo mbaga nyamwinshi. Nuko Pawulo abavamo ajyana n’abigishwa ba Kristo, maze buri munsi akigishiriza mu ishuri rya Tirano.

10 Amara imyaka ibiri abigenza atyo, ku buryo Abayahudi n’abatari Abayahudi bose bari batuye mu ntara ya Aziya, bumvise Ijambo rya Nyagasani.

Abahungu ba Seva

11 Imana yakoreshaga Pawulo ibitangaza bihambaye.

12 Ndetse n’udutambaro cyangwa imyenda byabaga byarakoze ku mubiri we iyo byakozwaga ku barwayi, bakiraga indwara zabo n’ingabo za Satani zibarimo zikamenengana.

13 Hari Abayahudi bamwe bari bafite akamenyero ko kugenda igihugu bamenesha ingabo za Satani mu bantu. Na bo bagerageza kuzimenesha bakoresheje izina rya Yezu, buri wese akazibwira ati: “Mu izina rya Yezu uwo Pawulo agenda atangaza, mbategetse kuva muri uwo murwayi.”

14 Abagenzaga batyo ni abahungu barindwi ba Seva, wari Umutambyi mukuru w’Abayahudi.

15 Nyamara ingabo ya Satani irabasubiza iti: “Yezu ndamuzi na Pawulo nzi uwo ari we, ariko se mwe muri ba nde?”

16 Nuko uwo muntu wari uhanzweho arabasimbukira, abarusha amaboko bose arabanesha, arabahondagura kugeza ubwo baturumbutse mu nzu ye barahunga, batumbuje kandi bavirirana.

17 Abayahudi n’abatari Abayahudi bari batuye Efezi babimenye bashya ubwoba bose, maze Nyagasani Yezu arogera.

18 Nuko benshi mu bari bamaze kwemera Yezu baraza, barerura bemera ku mugaragaro ibyaha bakoze.

19 Abakoraga iby’ubupfumu batari bake bakoranya ibitabo byabo, maze babitwikira imbere ya rubanda. Babaze agaciro k’ikiguzi cy’ibyo bitabo, basanga gahwanye n’igihembo cy’imibyizi ibihumbi mirongo itanu.

20 Bityo inkuru za Nyagasani zikomeza kwamamara n’imbaraga, zirahama.

Imvururu mu mujyi wa Efezi

21 Nyuma y’ibyo Pawulo ayobowe na Mwuka yiyemeza kujya i Yeruzalemu, anyuze muri Masedoniya no muri Akaya. Ni bwo avuze ati: “Nimara kugerayo nzaba nkwiriye no kugera i Roma.”

22 Nuko yohereza muri Masedoniya babiri mu bafasha be Timoteyo na Erasito, ariko we asigara akanya mu ntara ya Aziya.

23 Icyo gihe ni bwo mu mujyi wa Efezi habyutse imvururu zitoroshye kubera Inzira ya Nyagasani.

24 Hari umucuzi witwa Demeteriyo, wacuraga mu ifeza udushusho tw’ingoro y’imanakazi Aritemi. Uwo mwuga wari umukungahaje we n’abo bakoranaga.

25 Ni bwo akoranyije abo bakozi n’abandi bakoraga bene uwo mwuga, arababwira ati: “Mwa bagabo mwe, muzi yuko amaronko yacu ava muri ubu bucuruzi.

26 None muriyumvira kandi mukirebera ibyo Pawulo uriya avuga, ngo imana zakozwe n’abantu si imana na gato! Ni na ko yemeje rubanda nyamwinshi akabayobya, atari ino Efezi gusa ahubwo no mu ntara ya Aziya hafi ya hose.

27 Ibyago si uko ubucuruzi bwacu bwahinyuka gusa, ahubwo ndetse n’ingoro y’imanakazi yacu ikomeye Aritemi yata agaciro, na yo ubwayo igasuzugurika kandi ari yo isengwa n’abo muri Aziya kimwe n’abo ku isi yose.”

28 Abantu babyumvise bahita barakara cyane, barangurura amajwi bati: “Aritemi y’Abanyefezi iraganje!”

29 Umujyi wose uravurungana, igitero gisumira Gayo na Arisitariko, abagabo babiri bo muri Masedoniya bagendanaga na Pawulo, kibakurubana kibaganisha mu kibuga cy’ikinamico.

30 Pawulo na we yashakaga kwiroha muri icyo kivunge, ariko abigishwa ba Kristo ntibamukundira.

31 Ndetse na bamwe bo mu bategetsi b’incuti ze bamutumaho, bamusaba kudahinguka ku kibuga.

32 Ikoraniro riravurungana, bose barasakabaka umwe avuga ibye undi ibye, ndetse abenshi mu bari aho ntibari bazi impamvu ibakoranyije.

33 Abayahudi batambutsa uwitwa Alegisanderi, bamaze kumutekerera ibyo ari buvuge. Nuko arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abone kugira icyo asobanurira rubanda.

34 Bamenye ko ari Umuyahudi, bavugira icyarimwe barangurura amajwi bati: “Aritemi y’Abanyefezi iraganje!” Bamara amasaha abiri basakuza batyo.

35 Umunyamabanga w’umujyi amaze kubacecekesha, ahita abwira rubanda ati: “Yemwe Banyefezi, ni nde utazi ko umujyi wacu wa Efezi ari wo murinzi w’ingoro y’imanakazi Aritemi, n’uw’ishusho yayo yamanutse mu ijuru?

36 Nta muntu n’umwe wabasha kubihakana. Kubera iyo mpamvu mugomba gutuza mukareka guhubuka.

37 Erega mwazanye hano aba bantu batarigeze basahura ingoro, cyangwa ngo batuke imanakazi yacu!

38 Niba rero Demeteriyo na bagenzi be bafite uwo barega, inkiko ziriho n’abacamanza ntibabuze, aho ni ho bagomba kuburanira.

39 Niba hari n’ikindi mufite kubaza kizatunganywa n’inama rusange,

40 kuko ibyabaye uyu munsi byatuma turegwa ubugome. Mwumve namwe ko iyi midugararo idafite ishingiro, none se twakwireguza iki?”

41 Amaze kuvuga atyo asezerera iyo mbaga.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/19-ded3b8427059197d4998948cdd4996ec.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 20

Pawulo asubira muri Masedoniya no mu Bugereki

1 Iyo midugaruro irangiye Pawulo akoranya abigishwa ba Kristo, abarema umutima maze abasezeraho yerekeza muri Masedoniya.

2 Agenderera uturere twose tw’iyo ntara, abwira abantu amagambo menshi yo kubakomeza. Hanyuma agera mu Bugereki

3 ahamara amezi atatu. Igihe ashatse gufata ubwato ngo ajye muri Siriya, atahura ko Abayahudi bafite imigambi yo kumugirira nabi, ni bwo yiyemeje guhindukira ngo anyure muri Masedoniya.

4 Sopateri mwene Piro w’i Beroya aramuherekeza, kimwe na Arisitariko na Sekundo b’i Tesaloniki, na Gayo w’i Derube na Timoteyo, kandi yari aherekejwe na Tukiko na Tirofimo bo muri Aziya.

5 Abo baratubanjirije badutegerereza i Tirowa.

6 Naho twe iminsi mikuru y’imigati idasembuye irangiye dufatira ubwato i Filipi, maze nyuma y’iminsi itatu tubasanga i Tirowa tuhamara iminsi irindwi.

Pawulo asezera ku bavandimwe b’i Tirowa

7 Buri bucye ari icyumweru ari wo munsi wa mbere, duteranira hamwe kugira ngo dusangire. Pawulo wari uraye ari bugende yigisha abavandimwe, akomeza no kuganira na bo ageza mu gicuku.

8 Mu cyumba cyo mu nzu yo hejuru twari dukoraniyemo hakaga amatara menshi.

9 Umusore umwe witwa Utiko yari yicaye mu idirishya igihe Pawulo yigishaga, bishyize kera uwo musore arahunyiza maze ibitotsi biramutwara, ahanuka mu nzu y’igorofa ya gatatu yidimba hasi bahararura uwapfuye.

10 Pawulo aramanuka amwubararaho, amufata mu maboko aravuga ati: “Mwikuka umutima ni muzima!”

11 Birangiye Pawulo asubira mu igorofa afata umugati, arawumanyura arafungura. Akomeza kwigisha burinda bucya maze aragenda.

12 Naho uwo musore bamujyana imuhira ari mutaraga, amahoro ari yose.

Pawulo yerekeza i Mileto

13 Twe dufata ubwatotugenda mbere ya Pawulo twerekeza ahitwa Aso, aho twajyaga kumuvana. Yari ateganyije kujyayo anyuze inzira y’ubutaka.

14 Nuko adusanze Aso tumushyira mu bwato, tujyana i Mitulene.

15 Bukeye turahava tugera ahateganye n’ikirwa cyitwa Kiyo. Ku munsi ukurikiyeho turambuka tugera i Samo, maze bukeye bwaho tugera i Mileto.

16 Pawulo yari yaragennye gukomezanya n’ubwato atanyuze Efezi, kugira ngo adatinda muri Aziya. Yari afite ubwira bwo kugera i Yeruzalemu, kugira ngo bishobotse yizihirizeyo umunsi mukuru wa Pentekote.

Pawulo asezera ku bakuru b’itorero rya Efezi

17 Pawulo ari i Mileto atumiza abakuru b’itorero rya Kristo rya Efezi.

18 Bamugezeho arababwira ati: “Muzi uko nabanye namwe igihe cyose kuva nagera muri Aziya.

19 Nakoreye Nyagasani niyoroshya ku buryo bwose, mu marira no mu bigeragezo naterwaga n’ubugambanyi bw’Abayahudi.

20 Nta cyo nabakinze mu byo nagombaga kubabwira byabagirira akamaro, byose narabibamenyesheje mbigishiriza mu ruhame no mu ngo zanyu.

21 Nihanangirije Abayahudi n’abatari Abayahudi ko bakwiriye kwihana bakagarukira Imana, kandi bakemera Umwami wacu Yezu.

22 None ubu ngiye i Yeruzalemu mpaswe na Mwuka, ibizambaho ngezeyo simbizi.

23 Icyakora muri buri mujyi, Mwuka Muziranenge agenda anyemeza ko ingoyi n’amakuba bintegererejeyo.

24 Nyamara ku bwanjye nta cyo bimbwira kubaho cyangwa gupfa, icya ngombwa ni ugushyika aho dusiganirwa kugera, nkanonosora umurimo nahawe na Nyagasani Yezu, ari wo gutangaza Ubutumwa bwiza bw’ubuntu Imana igira.

25 “Nagenze muri mwe ntangaza ibyerekeye ubwami bw’Imana, ariko ubu nzi yuko nta n’umwe muri mwe uzongera kunca iryera.

26 Ni cyo gitumye uyu munsi mbemeza ko ndi umwere, nta maraso y’umuntu uwo ari we wese ambarwaho,

27 kuko nta cyo nabakinze cyerekeye imigambi yose y’Imana ngo ndeke kukibamenyesha.

28 Mwite ku mibereho yanyu no ku y’umukumbi wose mwaragijwe na Mwuka Muziranenge. Muragire itorero ry’Imana yaguze amaraso y’Umwana wayo.

29 Nzi yuko nimara kugenda impyisi z’ibirura zizabageramo, ntizibabarire umukumbi w’Imana.

30 No muri mwe ubwanyu hazaduka abantu bavuga ibifutamye, kugira ngo bayobye abigishwa ba Kristo babigarurire.

31 Murabe maso rero kandi mwibuke ko namaze imyaka itatu, ijoro n’amanywa ndatuza kuburira umuntu wese muri mwe, birimo n’amarira.

32 “Ubu rero mbaragije Nyagasani n’inyigisho zerekeye ubuntu bwe. Ni we ufite ububasha bwo kububaka ubugingo, no kubaha ku munani yabikiye abantu bose yagize intore ze.

33 Nta kintu cy’umuntu wese nigeze ndarikira, cyaba ifeza cyangwa izahabu cyangwa umwambaro.

34 Namwe ubwanyu muzi ko ari aya maboko nakoresheje kugira ngo nimare ubukene, mbumare n’abo twari kumwe.

35 Mu byo nakoze byose naberetse ko tugomba gushishikara dutyo, kugira ngo tugoboke abatishoboye twibuka ibyo Nyagasani Yezu yavuze ati: ‘Gutanga kuzana ihirwe kuruta guhabwa’ ”.

36 Pawulo amaze kuvuga atyo, we n’abo bari kumwe bose barapfukama, arasenga.

37 Bose baraturika bararira, bamugwa ku ijosi baramusoma.

38 Icyabashenguraga cyane ni uko yababwiye ko batazongera kumuca iryera. Nuko baramuherekeza bamugeza ku bwato.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/20-15a0908b4b09660525a4145d7f69be3a.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 21

Pawulo ajya i Yeruzalemu

1 Tumaze kubiyaka turagenda dufata ubwato, turaromboreza twerekeza i Kosi. Bukeye bwaho tugera i Rode, tuhava tujya i Patara.

2 Tuhasanga ubundi bwato bwambuka bugana muri Fenisiya, turabwurira buratujyana.

3 Tugeze ahareba ikirwa cya Shipure, duhita tugana mu majyepfo hacyo twerekeza muri Siriya. Duhagarara i Tiri kuko ari ho ubwato bwagombaga gupakururira imitwaro.

4 Tuhasanze abigishwa ba Kristo tuhamara iminsi irindwi. Bo bayobowe na Mwuka babwira Pawulo kutajya i Yeruzalemu.

5 Nyamara iyo minsi irangiye, turahava dukomeza urugendo. Bose hamwe n’abagore n’abana babo baraduherekeza baturenza umujyi, maze dupfukama ku nkombe y’inyanja turasenga.

6 Nuko dusezeranaho twe twurira ubwato, naho bo basubira iwabo.

7 Dukomeza urugendo rwacu tuvuye i Tiri, twururukira i Putolemayida turamutsa abavandimwe baho, dusibira iwabo umunsi umwe.

8 Bukeye turahava tujya i Kayizariya kwa Filipo, wari ushinzwe kwamamaza Ubutumwa bwiza akaba umwe muri ba bandi barindwi, turahaguma.

9 Yari afite abakobwa bane b’abāri bahanuraga.

10 Tuhamaze iminsi umuhanuzi umwe witwa Agabo arahinguka, aturutse muri Yudeya.

11 Aza aho turi afata umukandara wa Pawulo, awibohesha amaguru n’amaboko aravuga ati: “Mwuka Muziranenge aravuze ngo ‘Uku ni ko nyir’uyu mukandara Abayahudi bazamubohera i Yeruzalemu, maze bamugabize abanyamahanga!’ ”

12 Tubyumvise twe n’abantu bari bahari, twinginga Pawulo ngo ye kujya i Yeruzalemu.

13 Ariko Pawulo arasubiza ati: “Ni iki gitumye murira, ko ibyo ari ukunshengura? Siniteguye kuboherwa i Yeruzalemu byonyine, ahubwo niteguye no gupfirayo mpōrwa Nyagasani Yezu.”

14 Tutabashije kubimwemeza, turamwihorera tugira tuti: “Ibyo Nyagasani ashaka bibe.”

15 Iyo minsi ishize duhambira ibintu tujya i Yeruzalemu.

16 Bamwe mu bigishwa ba Kristo b’i Kayizariya baraduherekeza, badushakira icumbi kwa Munasoni wakomotse muri Shipure, wabaye umwigishwa kuva kera.

Pawulo asura Yakobo

17 Tugeze i Yeruzalemu abavandimwe baho batwakirana ubwuzu.

18 Bukeye bwaho Pawulo ajyana natwe kwa Yakobon’abakuru b’Umuryango wa Kristo bose bari bahari.

19 Pawulo arabaramutsa, abatekerereza ku buryo burambuye ibyo Imana yamukoresheje mu banyamahanga.

20 Babyumvise bahita basingiza Imana. Nuko babwira Pawulo bati: “Muvandimwe, urabona ukuntu Abayahudi bemeye Yezu ari ibihumbi byinshi, kandi dore bose barwanira ishyaka Amategeko.

21 Ariko rero babwiwe ko wigisha Abayahudi bose batuye mu mahanga kuzinukwa inyigisho za Musa, ngo be kujya batuma abana babo bakebwa, cyangwa ngo bakurikize imihango yacu.

22 Biragenda bite rero ko batabura kumva ko waje?

23 Noneho ukore ibyo tukubwira. Dore dufite abagabo bane muri twe bahize umuhigo.

24 Ubajyane ufatanye na bo umuhango wo kwihumanura, kandi ubishyurire amafaranga kugira ngo babone kogoshwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ibyo bakumviseho bidafite ishingiro, ahubwo yuko nawe ubwawe ujya witondera ayo Mategeko.

25 Naho ku byerekeye abemeye Kristo bo mu mahanga, twamaze kuboherereza urwandiko rw’ibyo twemeje: twababwiye kwirinda kurya ibyatuwe ibigirwamana no kunywa amaraso no kurya inyama z’ibinizwe, kandi ngo birinde ubusambanyi.”

26 Bukeye Pawulo ajyana ba bagabo bane maze atangira umuhango wo kwihumanura ari kumwe na bo, hanyuma ajya mu rugo rw’Ingoro y’Imana kwemeza igihe iminsi yo kwihumanura izarangirira, ari yo yo gutanga ituro kuri buri muntu muri bo.

Pawulo afatirwa mu rugo rw’Ingoro y’Imana

27 Ya minsi irindwi iri hafi kurangira, Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya babonye Pawulo mu rugo rw’Ingoro y’Imana, bahita batera imvururu muri rubanda maze bafata Pawulo.

28 Barangurura amajwi bati: “Yemwe Bisiraheli, nimutabare! Uyu ni wa muntu ugenda hose yigisha abantu bose aturwanya twebwe Abisiraheli, arwanya n’Amategeko ataretse n’iyi Ngoro. Ndetse yinjije n’abanyamahanga mu rugo rw’Ingoro, kugira ngo ahumanye aha hantu heguriwe Imana!”

29 Icyatumye bavuga batyo ni uko bari babonye Pawulo mu mujyi ari kumwe na Tirofimo wa Efezi, bagakeka ko yamuzanye mu rugo rw’Ingoro y’Imana.

30 Umujyi wose uravurungana, abantu baza biruka baturuka impande zose. Bafata Pawulo baramukurubana, bamuvana mu rugo rw’Ingoro bahita bakinga inzugi zayo.

31 Igihe igitero cyageragezaga kumwica, inkuru iba yasakaye kuri Komandaw’abasirikari b’Abanyaroma, yuko umujyi wa Yeruzalemu wose wavurunganye.

32 Muri ako kanya afata abasirikari hamwe n’abatware babo, amanuka yiruka agana kuri icyo gitero cy’abantu. Babonye Komanda n’abasirikari be, bahita bareka gukubita Pawulo.

33 Nuko Komanda araza afata Pawulo, ategeka ko bamubohesha iminyururu ibiri. Hanyuma arabaza ati: “Uyu muntu ni nde kandi yakoze iki?”

34 Rubanda barasakabaka, bamwe bavuga kimwe abandi ikindi. Komanda ntiyabasha kugira icyo amenya kubera urusaku, ni ko gutegeka abasirikari kujyana Pawulo mu kigo cyabo.

35 Bamugejeje ku ngazi z’amabuye, abasirikari baramuterura babitewe n’ukuntu rubanda bari barubiye.

36 Ikivunge cy’abantu benshi kimuhombokaho basakabaka bati: “Ntakabeho!”

Pawulo yiregura

37 Igihe bagiye kumwinjiza mu kigo cy’abasirikari, Pawulo abaza Komanda ati: “Mbese wanyemerera kugira icyo nkubwira?”

Aramusubiza ati: “Ese uzi ikigereki?

38 Aho si wowe wa Munyamisiri wateje imyivumbagatanyo hambere aha, ukajyana abantu ibihumbi bine b’inyeshyamba mu butayu?”

39 Pawulo ni ko gusubiza ati: “Jyewe ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi, umujyi w’ikirangirire wo muri Silisiya. Ndakwinginze ureke ngire icyo mbwira aba bene wacu.”

40 Komanda aramwemerera. Nuko Pawulo ahagarara ku ngazi, arambura ukuboko ngo abacecekeshe, abantu bose ngo ce! Ababwira mu giheburayi, ati:

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/21-7b63ca638ac1e273f363ac3b82af398d.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 22

1 “Bavandimwe namwe babyeyi, nimwumve uko niregura!”

2 Bumvise avuze mu giheburayi barushako guceceka. Nuko aravuga ati:

3 “Ndi Umuyahudi ukomoka i Tarisi muri Silisiya, ariko narerewe muri uyu murwa wa Yeruzalemu. Nigiye kuri Gamaliyeli, anyigisha Amategeko ya ba sogokuruza ayakuye ruhande, kandi ndwanira Imana ishyaka nk’uko namwe murirwana uyu munsi.

4 Natoteje abantu bayobotse iyi nzira ya Yezukugeza ubwo mbica. Naboshye abagabo n’abagore mbashyira muri gereza.

5 Umutambyi mukuru n’abakuru b’imiryango ni bo ntanze ho abagabo. Ndetse bampaye n’inzandiko nshyikiriza abavandimwe bacu b’i Damasi, maze njya gufata ab’aho kugira ngo mbabohe mbazane i Yeruzalemu bahanwe.

Pawulo avuga uko yahindutse

6 “Nuko ku manywa y’ihangu ndi hafi kugera i Damasi, ntungurwa n’umucyo mwinshi uvuye mu ijuru urangota.

7 Nikubita hasi maze numva ijwi ry’umbaza ati: ‘Sawuli, Sawuli, untotereza iki?’

8 Ndasubiza nti: ‘Uri nde Nyagasani?’ Arambwira ati: ‘Ndi Yezu w’i Nazareti uwo utoteza.’

9 Abantu twari kumwe babonye umucyo ariko ntibumva ijwi ry’uwo twavuganaga.

10 Ndabaza nti: ‘Nyagasani, nkore iki?’ Ni ko kunsubiza ati: ‘Haguruka ujye i Damasi, aho ni ho bazakubwira ibyo Imana yakugeneye gukora byose.’

11 Kubera ko wa mucyo ukomeye wampumye amaso, abo twari kumwe bagombye kundandata bangeza i Damasi.

12 “Muri uwo mujyi hari umugabo akitwa Ananiya. Yari umuntu wubaha Imana akurikije amategeko yacu, kandi agashimwa n’Abayahudi bose bari bahatuye.

13 Aransanga ampagarara iruhande arambwira ati: ‘Sawuli muvandimwe, humuka!’ Ako kanya ndahumuka ndamubona.

14 Nuko aravuga ati: ‘Imana ya ba sogokuruza yamaze kugutoranya ngo umenye ibyo ishaka, ubone na ya Ntungane Yezu kandi wiyumvire ijambo riva mu kanwa kayo,

15 kuko uzayibera umugabo kugira ngo ubwire abantu bose ibyo wabonye n’ibyo wumvise.

16 None se kandi utegereje iki? Haguruka wambaze Nyagasani, ubatizwe wuhagirwe ibyaha byawe.’

Pawulo atumwa kubwiriza abatari Abayahudi

17 “Nuko ngaruka i Yeruzalemu, maze igihe ndi mu rugo rw’Ingoro y’Imana nsenga ndabonekerwa,

18 mbona Nyagasani ambwira ati: ‘Ihutire kuva i Yeruzalemu, kuko abaho batazemera ibyo uhamya binyerekeyeho.’

19 Ndasubiza nti: ‘Nyagasani, bazi ko najyaga mu nsengero zose ngafunga kandi ngakubita abakwemera.

20 Ndetse n’igihe Sitefano wahamyaga ibyawe yicwaga, nanjye nari mpari nshyigikiye icyo gikorwa, ndetse ndinda n’imyambaro y’abamwicaga.’

21 Nyagasani arambwira ati: ‘Genda kuko nzagutuma ku bo mu mahanga ya kure.’ ”

Pawulo na Komanda w’Umunyaroma

22 Bagumya kumutega amatwi kugeza ubwo avuze iryo jambo, ni ko kurangurura amajwi bati: “Uwo mugabo nimumwice! Ntakabeho!”

23 Igihe bariho basakabaka bazunguza imyitero yabo, ari na ko batumura umukungugu mu kirere,

24 Komanda w’abasirikari ategeka ko bajyana Pawulo mu kigo cyabo, ababwira kumukubita ibiboko ngo yemere kuvuga icyaha cyatumye abantu bamuha induru.

25 Igihe babohaga Pawulo kugira ngo bamukubite, abaza umukapiteni wari uhagaze aho ati: “Mbese umuntu ufite ubwenegihugu bw’Umunyaroma, mwemererwa kumukubita kandi ataratsindwa n’urubanza?”

26 Uwo mukapiteni abyumvise asanga Komanda, aramubaza ati: “Murabigenza mute, ko uriya muntu ngo afite ubwenegihugu bw’Umunyaroma?”

27 Komanda asanga Pawulo aramubaza ati: “Mbwira, ese koko ufite ubwenegihugu bw’Umunyaroma?”

Na we ati: “Ndabufite.”

28 Komanda aravuga ati: “Jyewe nishyuye amafaranga menshi kugira ngo mpabwe ubwenegihugu.”

Pawulo ati: “Jyewe narabuvukanye!”

29 Ako kanya abari bagiye kumukubita barigendera. Komanda na we agira ubwoba, amaze kumenya ko Pawulo ari Umunyaroma none akaba yamushyize ku ngoyi.

Pawulo imbere y’urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi

30 Bukeye bwaho Komanda ashatse kumenya neza impamvu Abayahudi barega Pawulo, amukura ku ngoyi maze ategeka ko abakuru bo mu batambyi baterana, hamwe n’abajyanama bose b’urukiko rw’ikirenga. Hanyuma azana Pawulo amuhagarika imbere yabo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/22-fb5f1c7007947ef34aa9212c4dfc0048.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 23

1 Pawulo ahanga amaso abagize urukiko rw’ikirenga, maze aravuga ati: “Bavandimwe, kugeza uyu munsi nta kibi umutima undega imbere y’Imana.”

2 Ananiya Umutambyi mukuru ategeka abari bahagaze iruhande rwa Pawulo kumukubita ku munwa.

3 Pawulo aramubwira ati: “Nawe Imana izagukubita, wa rukuta rusīze ingwawe! Ubonye ngo wicazwe no kuncira urubanza ukurikije Amategeko, maze ukanyuranya na yo utegeka ko bankubita!”

4 Abari bahagaze iruhande rwe baravuga bati: “Ese uratuka Umutambyi mukuru w’Imana?”

5 Pawulo arabasubiza ati: “Bavandimwe, ntabwo nari nzi ko ari Umutambyi mukuru kuko Ibyanditswe bigira biti: ‘Ntukavuge nabi umutware w’ubwoko bwawe.’ ”

6 Pawulo amenye ko bamwe muri bo ari Abasaduseyi abandi ari Abafarizayi, ni ko kuvugira imbere y’urukiko aranguruye ati: “Bavandimwe, ndi Umufarizayi, nkomoka mu Bafarizayi. Icyatumye nshyirwa mu rubanza, ndahōrwa ko niringira yuko abapfuye bazazuka.”

7 Avuze atyo habyuka impaka hagati y’Abafarizayi n’Abasaduseyi, maze iyo nteko isubiranamo.

8 Abasaduseyi bavugaga ko abapfuye batazazuka, ntibemere ko habaho abamarayika cyangwa izindi ngabo zo mu ijuru, ibiri amambu Abafarizayi bakemera ibyo byose.

9 Haba urusaku rwinshi, bamwe mu bigishamategeko bo mu ishyaka ry’Abafarizayi, barabihagurukira bati: “Nta kibi tubonye kuri uyu muntu. Ahari aho umumarayika cyangwa indi ntumwa yo mu ijuru yavuganye na we koko!”

10 Haba intonganya zikaze ku buryo Komanda yatinye ko bari butanyaguze Pawulo. Ni cyo cyatumye ategeka abasirikari be ngo bamanuke, bamuvane muri abo bantu bamujyane mu kigo cy’abasirikari.

11 Mu ijoro rikurikiyeho Nyagasani abonekera Pawulo, aramubwira ati: “Komera! Nk’uko wabaye umugabo ugahamya ibyanjye i Yeruzalemu, ni ko ugomba no kuzabihamya i Roma.”

Abayahudi bahigira kwica Pawulo

12 Bukeye mu gitondo Abayahudi bamwe bahuza inama, barahira ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kwica Pawulo.

13 Abari bahuje uwo mugambi bari abantu barenga mirongo ine.

14 Basanga abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango barababwira bati: “Twarahiye twivuma ko tutazagira icyo dukoza mu kanwa tutabanje kwica Pawulo.

15 None rero mwebwe n’abagize urukiko rw’ikirenga, nimutume kuri Komanda mumusabe kubazanira Pawulo, musa nk’aho mufite ibindi mwifuza kumenya kuri we. Natwe rero turaba twiteguye kumwica atarahagera.”

16 Mwishywa wa Pawulo yumvise ubwo bugambanyi, ni ko kwinjira mu kigo cy’abasirikari abibwira Pawulo.

17 Na we ahamagara umwe mu bakapiteni aramubwira ati: “Geza uyu musore kwa Komanda kuko hari icyo ashaka kumumenyesha.”

18 Nuko aramujyana amushyikiriza Komanda, aravuga ati: “Imbohe Pawulo yantumiye, ansaba kubazanira uyu musore ngo afite icyo ashaka kubamenyesha.”

19 Komanda ni ko kumufata ukuboko, amujyana ahiherereye aramubaza ati: “Ni iki ushaka kumenyesha?”

20 Aramubwira ati: “Abayahudi biyemeje kubasaba ngo ejo muzabazanire Pawulo mu rukiko, bitwaje ko hari ibindi bifuza kumenya kuri we.

21 Ntimuzamubahe rero kuko abantu barenga mirongo ine bo muri bo bamwubikiye. Barahiye ko batazagira icyo barya cyangwa ngo banywe batabanje kumwica. Ubu bategereje ko muri bukore icyo basabye.”

22 Komanda yihanangiriza uwo musore ati: “Ntugire umuntu n’umwe uhingukiriza ibyo umenyesheje!” Nuko aramusezerera.

Pawulo yoherezwa ku mutegetsi Feliki

23 Nuko Komanda ahamagara abakapiteni babiri arababwira ati: “Nimutegure abasirikari magana abiri bo kujya i Kayizariya, n’abahetswe n’amafarasi mirongo irindwi, n’izindi ngabo magana abiri zitwaje amacumu maze bahaguruke isaa tatu y’ijoro.

24 Mutegure n’amafarasi yo guheka Pawulo, bamushyikirize umutegetsi Felikinta kimuhungabanyije.”

25 Nuko Komanda yandika urwandiko ruteye rutya:

26 “Jyewe Kilawudiyo Lusiya, ndabaramutsa Nyakubahwa Mutware Feliki.

27 Uyu muntu yafashwe n’Abayahudi biyemeza kumwica. Nuko menye ko afite ubwenegihugu bw’Umunyaroma, mpururana n’abasirikari ndamugoboka.

28 Nashatse kumenya icyo bamurega mujyana imbere y’abanyarukiko rwabo.

29 Uretse ko bamurega ibyerekeye amategeko yabo, nasanze nta cyo yakoze cyo kumwicisha, habe n’icyo gutuma ashyirwa ku ngoyi.

30 Maze kumenya ko Abayahudi bamuciriye igico niyemeza kumuboherereza. Nuko ntumiza abamurega ngo bazabagezeho ibirego. [Mbasezeyeho.]”

31 Nuko abasirikari bakora uko bategetswe, bajyana Pawulo muri iryo joro bamugeza mu mujyi wa Antipatiri.

32 Bukeye bwaho abasirikari bagenza amaguru basubira mu kigo cyabo i Yeruzalemu, naho abahetswe n’amafarasi bakomeza kujyana Pawulo.

33 Bageze i Kayizariya baha Umutegetsi Feliki urwandiko, banamushyikiriza Pawulo.

34 Feliki amaze gusoma urwandiko abaza Pawulo intara akomokamo. Amenye ko akomoka muri Silisiya,

35 aramubwira ati: “Nzaba numva ibyawe abakurega nibamara kuza.”

Nuko ategeka ko barindira Pawulo mu ngoro ya Herodi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/23-ae7ab3732c982d91cc158bd85a9f2597.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 24

Abayahudi barega Pawulo

1 Iminsi itanu ishize Umutambyi mukuru Ananiya agera i Kayizariya, ari kumwe na bamwe mu bakuru b’imiryango y’Abayahudi n’uwo kubaburanira witwaga Teritulo. Basanga Umutegetsi Feliki bamuregera Pawulo.

2 Pawulo baramuhamagara, maze Teritulo atangira kumurega ati: “Nyakubahwa Feliki, aya mahoro menshi dufite ni mwebwe tuyakesha, kandi uguteganya kwanyu ni ko dukesha kuvugurura imitegekere y’igihugu cyacu.

3 Aho turi hose ntidusiba kubyakiriza yombi, tubibashimira cyane.

4 Ariko kugira ngo ntabatwarira igihe, ndabasaba ngo mutwihanganire nk’uko mubisanganywe mwumve ibyo dufite kubabwira muri make.

5 Uyu muntu twasanze ari macinya, acumba urugomo mu Bayahudi bo ku isi yose, kandi ni umuntu w’imena mu gice cyadutse cy’Abanyanazareti.

6 Ndetse yagerageje guhumanya Ingoro y’Imana, ni cyo cyatumye tumufata. [Twashatse kumucira urubanza ruhuje n’amategeko yacu,

7 nyamara Komanda Lusiya araza amutwaka byo kuturusha amaboko,

8 maze ategeka abamuregaga kubasanga.] Mumwibarije mushobora kumenya neza ko tutamubeshyera.”

9 Abayahudi na bo baryungamo, bemeza yuko ibyo byose ari ukuri.

Pawulo yiregura kuri Feliki

10 Umutegetsi Feliki arembuza Pawulo amuha ijambo. Pawulo ni ko kugira ati: “Nzi yuko umaze imyaka myinshi ucira imanza abaturage b’iki gihugu, ni yo mpamvu nishimiye kwiregura imbere yawe.

11 Nk’uko ushobora kubyigenzurira, iminsi ntirarenga cumi n’ibiri kuva aho ngiriye i Yeruzalemu njyanywe no gusenga Imana.

12 Abayahudi ntibigeze basanga hari uwo tujya impaka mu rugo rw’Ingoro y’Imana, cyangwa ngo basange nteza imvururu mu bantu, haba mu nsengero cyangwa mu murwa aho ari ho hose.

13 Nta n’ubwo yewe bashobora kukubonera ibimenyetso by’ibyo ubu bandega.

14 Nyamara icyo niyemerera imbere yawe ni uko nkorera Imana ya ba sogokuruza, nkaba ngendera mu Nzira aba bita iy’ubuyobe. Nemera rwose ibyanditswe byose mu Mategeko no mu bitabo by’abahanuzi.

15 Mpuje n’aba kwiringira Imana ko abantu bose bazazurwa, uhereye ku ntungane ukageza ku bahemu.

16 Ni cyo gituma iteka nihatira kugira umutima utandega ikibi imbere y’Imana n’abantu.

17 “Namaze imyaka myinshi mu mahanga, hanyuma ngaruka i Yeruzalemu nzaniye abantu bacu imfashanyo z’abakene n’amaturo yo gutura Imana.

18 Nkiri muri ibyo bansanga mu rugo rw’Ingoro y’Imana maze kwihumanura, nta bantu benshi turi kumwe nta n’urusaku.

19 Ariko hari Abayahudi bamwe bo mu ntara ya Aziya bari bahari, ni bo bari bakwiriye kuza kukundegaho iyo bambonaho ikibi.

20 Cyangwa aba bantu nibavuge icyaha bansanganye igihe nari mpagaze mu rukiko rw’ikirenga,

21 uretse iri jambo navugiye muri bo ndanguruye nti: ‘Ubu munshyize mu rubanza kuko nemera ko abapfuye bazazuka!’ ”

22 Nuko Feliki wari uzi neza iby’Inzira ya Yezu, asibiza urubanza avuga ati: “Komanda Lusiya naza ni bwo nzarangiza ibyanyu”.

23 Ategeka umukapiteni kuba afunze Pawulo, ariko ngo areke yishyire yizane kandi ye kubuza incuti ze kumuha icyo akeneye.

Pawulo imbere ya Feliki na Durusila

24 Hashize iminsi Feliki azana n’umugore we Durusilaw’Umuyahudikazi. Atumira Pawulo maze amutega amatwi ngo amubwire kwemera Kristo Yezu icyo ari cyo.

25 Igihe Pawulo asobanuye ibyerekeye imibereho itunganye no kumenya kwifata, n’umunsi Imana izaciraho imanza, Feliki agira ubwoba maze aravuga ati: “Ba ugejeje aho wigendere, ninongera kubona igihe nzagutumira.”

26 Icyakora kandi yiringiraga ko Pawulo azamuha ruswa, ni yo mpamvu yahoraga amutumira kenshi ngo baganire.

27 Imyaka ibiri ishize, Umutegetsi Feliki asimburwa na Porikiyo Fesito. Nuko Feliki ashatse kunezeza Abayahudi asiga Pawulo ku ngoyi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/24-fd54e67b39cfe8f79cc3f41d0a7f8f5c.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 25

Pawulo ajuririra umwami w’i Roma

1 Fesito amaze iminsi itatu ageze mu butware bwe, ava i Kayizariya ajya i Yeruzalemu.

2 Abatambyi bakuru n’abandi bakuru b’Abayahudi bamuregera Pawulo, binginga Fesito

3 kubagirira neza ngo amutumire aze i Yeruzalemu, kuko bari biteguye kumwubikira ngo bamutsinde mu nzira.

4 Nuko Fesito arabasubiza ati: “Pawulo azagumya gufungirwa i Kayizariya, nanjye nzajyayo vuba.”

5 Yongera kubabwira ati: “Muzareke tujyaneyo n’abakuru muri mwe, maze barege uwo muntu niba hari ikibi yakoze.”

6 Fesito amara iminsi itarenze umunani cyangwa icumi i Yeruzalemu, maze asubira i Kayizariya. Bukeye ajya mu rukiko ategeka ko bazana Pawulo.

7 Ahageze Abayahudi bavuye i Yeruzalemu baramukikiza, maze batangira kumurega ibirego byinshi kandi bikomeye batabasha kubonera ibimenyetso.

8 Nuko Pawulo ariregura ati: “Nta cyaha nakoze haba ku Mategeko y’Abayahudi, cyangwa ku Ngoro y’Imana cyangwa se ku mwami w’i Roma.”

9 Ariko Fesito ashatse kwikundisha Abayahudi abaza Pawulo ati: “Mbese urashaka kujya i Yeruzalemu ngo mbe ari ho nkemurira urubanza rw’ibi bakurega?”

10 Pawulo aramusubiza ati: “Hano ndi ni mu rukiko rw’umwami w’i Roma, ni ho nkwiriye gucirirwa urubanza. Nta cyo nafudikiye Abayahudi nawe urabizi neza.

11 Niba narishe amategeko, cyangwa se niba narakoze icyaha cyanyicisha sinanga gupfa. Ariko rero niba nta na kimwe nakoze mu byo aba bandega, nta muntu ushobora kubangabiza. Njuririye umwami w’i Roma!”

12 Nuko Fesito amaze kuvugana n’abajyanama be, aramusubiza ati: “Ubwo ujuririye umwami w’i Roma uzamusanga!”

Pawulo imbere ya Fesito n’Umwami Agiripa

13 Hashize iminsi Umwami Agiripana Berenikebajya i Kayizariya kuramutsa Fesito.

14 Bahamaze iminsi Fesito atekerereza umwami ibya Pawulo agira ati: “Hari umugabo Feliki yasize afunze.

15 Nageze i Yeruzalemu abatambyi bakuru n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi baramundegera, bansaba kumucira iteka.

16 Ariko mbasubiza ko atari umuco w’Abanyaroma gucira umuntu iteka, atabanje guhangana n’abamurega ngo yiregure.

17 Igihe nazaga twarazanye na bo maze sinakerereza urubanza, bwarakeye mpita njya mu rukiko mpamagaza uwo muntu.

18 Abamuregaga bahagurutse ntibagira ikirego na kimwe bamurega mu bibi nakekaga.

19 Ahubwo bari bafite ibyo bapfa na we byerekeye idini yabo n’umuntu witwa Yezu wapfuye, Pawulo we akemeza ko ariho.

20 Bitewe n’uko ntabashije kumenya uko nasuzuma izo mpaka zabo, ni ko kubaza Pawulo ko yakunda kujya i Yeruzalemu ngo aburanireyo ibyo bamurega.

21 Nuko Pawulo ahita ajurira ashaka ko ibye bizarangizwa na nyir’icyubahiro umwami w’i Roma, ni bwo ntegetse ko afungwa kugeza ubwo nzamwohereza ku mwami.”

22 Agiripa ni ko kubwira Fesito ati: “Nanjye nakunda kwiyumvira uwo muntu.”

Na we ati: “Ejo uzamwumva.”

23 Nuko bukeye Agiripa na Berenike binjirana ishema ryinshi mu rukiko, bashagawe n’abasirikari bakuru n’abagabo b’ibikomerezwa bo muri uwo mujyi. Fesito ategeka ko bazana Pawulo.

24 Nuko Fesito aravuga ati: “Mwami Agiripa, namwe mwese abari hano, uyu muntu mureba aha ni we Abayahudi bose b’ino n’ab’i Yeruzalemu bandegeye, basakabaka bavuga ko adakwiriye kubaho!

25 Ariko nasanze ari nta kintu yakoze gikwiriye kumwicisha, kandi kubera ko na we yajuririye Nyiricyubahiro, niyemeza kumwohereza i Roma.

26 Icyakora nta kirego na kimwe cy’ukuri mbonye nakwandikira umwami w’i Roma. Ngicyo igitumye muzana imbere yanyu, cyane cyane imbere yawe Mwami Agiripa, kugira ngo nimumara kumubaza mbone icyo nandika,

27 kuko nasanze nta cyo bivuze kohereza umuntu w’imfungwa ntagaragaje neza icyo aregwa.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/25-96db5387ba86e9bb72f7be36e7f10429.mp3?version_id=387—