Categories
Yohani

Yohani 17

Yezu asabira abigishwa be

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo.

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y’ukuri wenyine bakamenya n’uwo watumye Yezu Kristo.

4 Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora.

5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.

6 “Abantu wampaye ubakuye mu b’isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe.

7 None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho,

8 kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye.

9 “Ni bo nsabira sinsabira ab’isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe.

10 Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo.

11 Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.

12 Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda,ntihagire n’umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga.

13 Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima.

14 Nababwiye ijambo ryawe, ab’isi barabanga babaziza ko atari abayo nk’uko nanjye ntari uwayo.

15 Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi.

16 Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.

17 Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri.

18 Nk’uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi.

19 Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by’ukuri.

20 “Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n’abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye.

21 Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk’uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab’isi bemere ko ari wowe wantumye.

22 Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe,

23 mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab’isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk’uko unkunda.

24 “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa.

25 Data nyir’ubutungane, ni koko ab’isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n’aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye.

26 Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/17-3c7dfe688e3cfe50b3d30a81a3dee3f3.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 18

Bafata Yezu

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n’abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n’abigishwa be babujyamo.

2 Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n’abigishwa be.

3 Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy’abasirikari n’abarinzi b’Ingoro y’Imana, batumwe n’abakuru bo mu batambyi hamwe n’Abafarizayi. Bari batwaye imuri n’amatara n’intwaro.

4 Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?”

5 Baramusubiza bati: “Yezu w’i Nazareti.”

Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.”

Yuda w’umugambanyi yari kumwe na bo.

6 Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi.

7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?”

Bati: “Yezu w’i Nazareti.”

8 Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.”

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko yari yavuze ati: “Sinabuze n’umwe mu bo wampaye.”

10 Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi.

11 Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy’umubabaroData yampaye?”

Yezu aregerwa Umutambyi Ana

12 Ubwo rero abasirikari n’umukuru wabo hamwe n’abarinzi b’Ingoro y’Imana b’Abayahudi, bafata Yezu baramuboha.

13 Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

14 Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda.

Petero yihakana Yezu

15 Nuko Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n’Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe

16 naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n’Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n’umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero.

17 Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?”

Aramusubiza ati: “Oya.”

18 Abagaragu n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota.

Yezu abazwa n’Umutambyi mukuru

19 Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n’inyigisho ze.

20 Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw’Ingoro y’Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa.

21 None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.”

22 Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b’Ingoro y’Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?”

23 Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?”

24 Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru.

Petero yongera kwihakana Yezu

25 Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?”

Arabihakana ati: “Oya.”

26 Umwe wo mu bagaragu b’Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?”

27 Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika.

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

28 Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y’umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika.

29 Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?”

30 Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.”

31 Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”

Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.”

32 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa.

33 Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

34 Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?”

35 Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n’abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?”

36 Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw’ino aha.”

37 Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?”

Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”

38 Pilato ati: “Ukuri ni iki?”

Yezu acirwa urwo gupfa

Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama.

39 None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”

40 Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/18-ea422fcc49e687b0957923d740901cd7.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 19

1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite.

2 Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n’umwitero w’umutuku wijimye

3 bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi”, bakamukubita inshyi.

4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.”

5 Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry’amahwa na wa mwitero w’umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.”

6 Abakuru bo mu batambyi n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!”

Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”

7 Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”

8 Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba,

9 maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?”

Yezu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?”

11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n’Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”

12 Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y’umwami w’i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w’i Roma.”

13 Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebeahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w’Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata.

14 Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w’imyiteguro ya Pasika y’Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!”

15 Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!”

Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?”

Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w’i Roma.”

16 Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe.

Yezu abambwa ku musaraba

Nuko bafata Yezu baramujyana.

17 Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota.

18 Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n’abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo.

19 Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi”.

20 Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y’Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki.

21 Nuko abakuru bo mu batambyi b’Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w’Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w’Abayahudi’.”

22 Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.”

23 Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi.

24 Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Bigabanyije imyambaro yanjye,

umwenda wanjye barawufindira.”

Nguko uko abasirikari babigenje.

25 Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w’i Magadala.

26 Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!”

27 Abwira n’uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yezu

28 Nyuma y’ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.”

29 Ikibindi cyuzuye divayi ishariracyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo, bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa.

30 Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!”

Nuko yubika umutwe, avamo umwuka.

Yezu bamutoboza icumu mu rubavu

31 Kuko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru.

32 Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’uwa kabiri bari babambanywe na Yezu,

33 ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru.

34 Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n’amazi.

35 Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere.

36 Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.”

37 Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.”

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

38 Hanyuma y’ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana.

39 Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n’amakakama ahumura neza, ipima nk’ibiro mirongo itatu.

40 Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n’iyo mibavu nk’uko Abayahudi babigenza bahamba.

41 Hafi y’aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo.

42 Kubera ko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/19-3bb8e0b43b824ef6650bc54ae1d6d978.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 20

Kuzuka kwa Yezu

1 Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva.

2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”

3 Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva.

4 Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva.

5 Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo.

6 Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho

7 n’igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n’indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze.

8 Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse.

9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.

10 Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.

Yezu abonekera Mariya w’i Magadala

11 Mariya yari ahagaze hafi y’imva arira. Akirira arunama areba mu mva

12 maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri.

13 Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki?”

Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”

14 Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we.

15 Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki? Urashaka nde?”

Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”

16 Yezu aramubwira ati: “Mariya we.”

Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).

17 Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumanakuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”

18 Mariya w’i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yezu abonekera abigishwa be

19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!”

20 Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane.

21 Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”

22 Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge!

23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”

Yezu abonekera Tomasi

24 Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga.

25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!”

Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y’imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n’ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.”

26 Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!”

27 Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n’ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!”

28 Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”

29 Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n’uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”

Intego y’iki gitabo

30 Yezu ari kumwe n’abigishwa be yakoze n’ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo.

31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemereyuko Yezu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/20-e322fbd416a4b5fdb499c570e35d2d22.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 21

Yezu abonekera abigishwa barindwi

1 Nyuma y’ibyo Yezu yongera kubonekera abigishwa be ku nkombe z’ikiyaga cya Tiberiya. Dore uko byagenze:

2 abari bahari ni Simoni Petero na Tomasi witwaga Didimo, na Natanayeli ukomoka i Kana ho muri Galileya na bene Zebedeyi bombi, n’abandi bigishwa ba Yezu babiri.

3 Simoni Petero arababwira ati: “Ngiye kuroba.”

Baramusubiza bati: “Reka tujyane!” Nuko baragenda bajya mu bwato, barara ijoro ariko ntibagira icyo bafata.

4 Mu gitondo cya kare Yezu yari ku nkombe, ariko abigishwa ntibamenya ko ari we.

5 Nuko arababaza ati: “Yemwe, hari icyo mwafashe?”

Baramusubiza bati: “Habe na busa!”

6 Arababwira ati: “Nimuterere umutego iburyo bw’ubwato murayafata.” Nuko babigenza batyo, maze ntibabasha gukurura umutego kubera ubwinshi bw’amafi bari bafashe.

7 Wa mwigishwa Yezu yakundaga abwira Petero ati: “Ni Nyagasani!” Simoni Petero yumvise ko ari Nyagasani, ahita akenyera kuko yari yiyambuye, maze arasimbuka agwa mu mazi.

8 Abandi bigishwa baza mu bwato, bagera ku nkombe bakurura umutego wuzuye amafi. Ntibari kure y’inkombe bari nko muri metero ijana.

9 Bageze imusozi bahasanga amakara yaka, yokejweho ifi n’umugati.

10 Yezu arababwira ati: “Nimuzane ku mafi mumaze gufata.”

11 Simoni Petero asubira mu bwato, akurura wa mutego wuzuye amafi manini ijana na mirongo itanu n’atatu, kandi nubwo yari menshi atyo umutego ntiwacika.

12 Yezu arababwira ati: “Nimuze mufungure!” Nta n’umwe mu bigishwa be wubahutse kumubaza ati: “Uri nde?” Bari bamenye ko ari Nyagasani.

13 Yezu araza afata umugati arawubahereza, abahereza n’amafi.

14 Ubwo bwari ubwa gatatu Yezu abonekera abigishwa be amaze kuzuka.

Yezu na Petero

15 Nuko bamaze gufungura Yezu abaza Simoni Petero ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda kuruta aba?”

Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”

Yezu ati: “Ragira abana b’intama banjye!”

16 Yongera kumubaza ubwa kabiri ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”

Aramusubiza ati: “Yego Nyagasani, uzi ko ngukunda.”

Yezu ati: “Ragira intama zanjye uziteho!”

17 Yongera kumubaza ubwa gatatu ati: “Simoni mwene Yohani, urankunda?”

Petero aterwa agahinda n’uko Yezu amubajije ubwa gatatu ati: “Urankunda?” Ni ko kumubwira ati: “Nyagasani, uzi byose, uzi ko ngukunda.”

Yezu aramubwira ati: “Ragira intama zanjye!

18 Ndakubwira nkomeje ko igihe wari ukiri umusore, warikenyezaga ukajya aho wishakiye, ariko numara gusaza uzajya urambura amaboko undi muntu agukenyeze, kandi akujyane aho udashaka.”

19 Yavugiye atyo kugira ngo yerekane urwo Petero azapfa rugahesha Imana ikuzo. Amaze kuvuga atyo aramubwira ati: “Nkurikira!”

Yezu na wa mwigishwa yakundaga

20 Petero akebutse abona wa mwigishwa Yezu yakundaga abakurikiye. Uwo ni umwe wari wegamye mu gituza cya Yezu cya gihe bari ku meza, akamubaza ati: “Nyagasani, ni nde uri bukugambanire?”

21 Petero amubonye abaza Yezu ati: “Naho se Nyagasani, uyu we bite?”

22 Yezu aramusubiza ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki? Wowe nkurikira!”

23 Nuko iyo nkuru ikwira mu bavandimwe yuko uwo mwigishwa atazapfa. Ariko Yezu ntiyavugaga ko atazapfa, ahubwo yaravuze ati: “Niba nshaka ko abaho kugeza aho nzazira bigutwaye iki?”

24 Uwo mwigishwa ni we ubwe uhamya ibyo, ni na we wabyanditse kandi tuzi ko ibyo ahamya ari ukuri.

Umwanzuro

25 Hariho n’ibindi byinshi Yezu yakoze. Uwabyandika byose uko bingana, ngira ngo ibitabo byakwandikwa byasaguka isi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/21-44e76e68be1f98f4eb1ba5f11b12ec58.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 1

Isezerano ryo gutanga Mwuka Muziranenge

1 Kuri Tewofili,

Mu gitabo cyanjye cya mbere narondoye ibintu byose Yezu yakoze n’ibyo yigishije, kuva agitangira umurimo we

2 kugeza ku munsi ajyanywe mu ijuru. Ibyo bitaraba yagize ibyo amenyesha abo yari yaratoranyije kuba Intumwa ze, akoresheje Mwuka Muziranenge.

3 Abo ni bo yari yariyeretse nyuma yo kubabazwa agapfa, abemeza ko ari muzima akoresheje ibimenyetso byinshi. Nuko amara iminsi mirongo ine ababonekera, ababwira ibyerekeye ubwami bw’Imana.

4 Igihe kimwe bari kumwe arabategeka ati: “Ntimuzave i Yeruzalemu, ahubwo mutegereze uwo Data yabasezeranyije, ari na we mwanyumvanye.

5 Yohaniwe yabatirishaga amazi, ariko mu minsi mike muzabatirishwa Mwuka Muziranenge.”

Yezu asubira mu ijuru

6 Nuko Intumwa za Yezu zimaze guterana ziramubaza ziti: “Mbese Nyagasani, iki ni cyo gihe ugiye gusubiza Abisiraheli ubwami bwabo?”

7 Arabasubiza ati: “Ibihe n’iminsi ibyo bizabera byagenwe n’ubushobozi bwite bwa Data, si umurimo wanyu kubimenya.

8 Icyakora Mwuka Muziranenge nabazaho muzahabwa ububasha. Bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye i Yeruzalemu no muri Yudeya hose, no muri Samariya ndetse no kugeza ku mpera z’isi.”

9 Amaze kuvuga atyo azamurwa bamureba, igicu kiramubakingiriza.

10 Igihe bagihanze amaso ku ijuru akigenda, ngo bajye kubona, babona abagabo babiri bambaye imyambaro yerababahagaze iruhande.

11 Barababaza bati: “Yemwe bagabo bo muri Galileya, ni iki kibahagaritse aho mwitegereza ku ijuru? Yezu uwo ubavanywemo akajyanywa mu ijuru, azagaruka nk’uko mumubonye ajyayo.”

Batora uwo gusimbura Yuda

12 Nuko basubira i Yeruzalemu bavuye ku musozi w’Iminzenze, uri nko muri kirometero imwe.

13 Bagezeyo bajya muri cya cyumba cyo hejuru, aho babaga ubusanzwe. Abo bari Petero na Yohani na Yakobo, Andereya na Filipo, na Tomasi na Barutolomayo, na Matayo na Yakobo mwene Alufeyi, na Simoni wari umurwanashyaka w’igihugu, na Yuda mwene Yakobo.

14 Abo bose bakomeza kubana bashishikariye gusenga bahuje umutima, bari kumwe n’abagore hamwe na Mariya nyina wa Yezu, n’abavandimwe ba Yezu.

15 Muri iyo minsi Petero ahaguruka hagati y’abemera Yezu bari bateranye ari nk’ijana na makumyabiri, arababwira ati:

16 “Bavandimwe, byari ngombwa ko Ibyanditswe biba, ibyo Mwuka Muziranenge yari yarahaye Dawidi guhanura kuri Yuda wayoboye abafashe Yezu.

17 Uwo yahoze abarwa muri twe kandi yari yaratorewe umurimo umwe n’uwacu.”

18 Yuda uwo amaze kugura umurima ibivuye mu buhemu bwe, yaguye yubamye araturika amara ye yose arasandara.

19 Ibyo bimenyekana mu baturage b’i Yeruzalemu bose, bigeza aho uwo murima bawita Akeludama (ari ko kuvuga umurima w’amaraso).

20 Petero yungamo ati: “Koko kandi ni ko byanditswe mu gitabo cya Zaburi ngo

‘Iwe hazahinduke itongo,

he kugira uhatura’,

kandi ngo

‘Umurimo yari ashinzwe uhabwe undi.’

21 “Dore rero uko bigomba kugenda: hariho abagabo twajyanaga igihe cyose Nyagasani Yezu yabanye natwe,

22 uhereye ubwo Yohani yabatizagaukageza ku munsi Yezu yadukuriwemo akajya mu ijuru. Umwe muri bo ni we uzafatanya natwe, kugira ngo abe umugabo wo guhamya izuka rye.”

23 Nuko bazana abantu babiri. Umwe ni Yozefu witwaga Barisaba wari waranahimbwe Yusito, undi ni Matiyasi.

24 Basenga bagira bati: “Nyagasani, wowe uzi imitima y’abantu bose, erekana muri aba bombi uwo utoranyije

25 kugira ngo abe Intumwa ya Kristo mu cyimbo cya Yuda, kandi afate umurimo Yuda yataye akajya ahamukwiye.”

26 Barafinda maze ubufindo bwerekana Matiyasi, abarwa hamwe n’Intumwa cumi n’imwe.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/1-97c349288e58d941d0364c79cbaab255.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 2

Mwuka Muziranenge atangwa

1 Umunsi mukuru wa Pentekote ugeze bose bari bakoraniye hamwe.

2 Nuko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga w’ishuheri, wuzura inzu yose bari bicayemo.

3 Haboneka indimi zisa n’ibirimi by’umuriro zibajyaho, rumwe ku muntu urundi ku wundi, bityo bityo.

4 Bose buzuzwa Mwuka Muziranenge, batangira kuvuga izindi ndimi nk’uko Mwuka abahaye kuzivuga.

5 I Yeruzalemu habaga Abayahudi bubaha Imana, bari baraturutse mu bihugu byose by’isi.

6 Bumvise urwo rusaku, imbaga nyamwinshi irashika maze barayoberwa, kuko buri wese yumvaga bavuga mu rurimi rwe kavukire.

7 Barumirwa baratangara bati: “Mbese aba bose bavuga si Abanyagalileya?

8 Bishoboka bite se ko buri wese muri twe yumva bavuga ururimi rwe kavukire?

9 Ko bamwe twaturutse muri Pariti no mu Bumedi no muri Elamu, abandi bakaba abo muri Mezopotamiya na Yudeya, no muri Kapadokiya na Ponto, na Aziya

10 na Furujiya, na Pamfiliya na Misiri, no mu turere twa Libiya duhereranye na Sirene? Abandi ni abashyitsi b’Abanyaroma,

11 abandi ni Abayahudi kavukire, hamwe n’abanyamahanga bemeye idini y’Abayahudi. Abandi ni abo muri Kireti n’Abarabu. None se bite ko tubumva twese bavuga mu ndimi zacu, ibikorwa bitangaje by’Imana?”

12 Bose barumirwa bagwa mu kantu, barabazanya bati: “Ibi ni ibiki?”

13 Abandi baraseka bavuga bati: “Basinze inzoga y’ihīra!”

Petero avuga ibya Yezu

14 Petero arahaguruka ari kumwe na ba bandi cumi n’umwe, atera hejuru abwira abari aho ati: “Yemwe Bayahudi! Yemwe baturage b’i Yeruzalemu mwese! Ibi mubimenye kandi mutege amatwi ibyo ngiye kubabwira!

15 Erega aba bantu ntibanyoye nk’uko mubyibwira. Dore ni mu gitondo haracyari isaa tatu!

16 Ahubwo ibyo mureba ibi ni ibyahanuwe n’umuhanuzi Yoweli,

17 ngo Imana iravuga iti:

‘Mu minsi y’imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bantu bose,

abahungu n’abakobwa banyu bazahanura,

abasore banyu bazagira iyerekwa,

abasaza bo muri mwe bazabonekerwa mu nzozi.

18 Mu minsi y’imperuka nzasuka Mwuka wanjye ku bagaragu banjye no ku baja banjye,

na bo bazahanura.

19 Nzerekana ibitangaza hejuru ku ijuru,

nzerekana n’ibimenyetso hasi ku isi,

hazaboneka amaraso n’umuriro n’umwotsi ucucumuka.

20 Izuba rizijima,

ukwezi kuzasa n’amaraso,

umunsi wa Nyagasani uzaba utaragera,

wa munsi ukomeye w’akataraboneka.

21 Umuntu wese uzatakambira Nyagasani azakizwa.’

22 “Yemwe Bisiraheli, nimwumve ibyo mbabwira! Yezu w’i Nazareti ni umuntu Imana yemeje ko ari yo yamutumye, imukoresheje ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha, kimwe n’ibimenyetso yatangiye hagati muri mwe, ibyo namwe murabizi.

23 Uwo muntu yatanzwe nk’uko Imana yari yarabigennye ikabiteganya mbere, maze mwe mumwicisha kumushyikiriza abantu b’abagome ngo bamubambe ku musaraba.

24 Ariko Imana iramuzura imugobotora ingoyi z’urupfu, kuko bitagombaga ko rumuherana.

25 Mwibuke ko Dawidi yavuze ibyerekeye Yezu uwo ati:

‘Nabonye Nyagasani imbere yanjye iteka,

sinzigera mpungabana kuko ampora hafi.

26 Ni cyo gituma nezerwa nkanishima,

ndetse nkumva mfite ibyiringiro bishyitse.

27 Koko rero ntuzandeka ngo mpere ikuzimu,

ntuzemera ko ugutunganiye abora.

28 Unyobora inzira izangeza ku bugingo,

kubana nawe bintera ibyishimo bisesuye.’

29 “Bavandimwe, nta cyambuza kubabwira neruye ibyerekeye sogokuruza Dawidi. Dore yarapfuye arahambwa, kandi imva ye na n’ubu iracyari ino aha.

30 Yari umuhanuzi kandi yazirikanaga indahiro Imana yamurahiye, ko mu bazamukomokaho izatoranyamo uzamusimbura ku ngoma.

31 Yeretswe mbere y’igihe uko bizamera, nuko avuga ko Kristo azazuka agira ati:

‘Imana ntizamureka ngo ahere ikuzimu

kandi ntizatuma abora.’

32 Yezu uwo rero Imana yaramuzuye, twese turi abagabo bo kubihamya.

33 Amaze kuzamurwa mu ijuru ashyirwa iburyo bw’Imana, maze Se amushyikiriza Mwuka Muziranenge, uwo yasezeranyije abantu, aherako asuka ibyo mubona n’ibyo mwumva ibi.

34 Erega Dawidi we ntiyagiye mu ijuru, nyamara kandi yaravuze ati:

‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye, ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

35 nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’

36 “None rero urubyaro rwose rwa Isiraheli rukwiriye kumenya rudashidikanya ko Yezu uwo mwabambye, Imana yamugize Nyagasani imugira na Kristo.”

37 Abantu bumvise ibyo barakangarana, maze babaza Petero n’izindi Ntumwa bati: “Bavandimwe, dukore iki?”

38 Petero arababwira ati: “Nimwihane buri wese abatizwe mu izina rya Yezu Kristo, kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Ni bwo Imana izabaha impano, ari yo Mwuka Muziranenge.

39 Erega Isezerano ni mwe ryagenewe kimwe n’abana banyu, ndetse n’abari kure, abo Nyagasani Imana yacu izihamagarira uko bangana.”

40 Avuga n’andi magambo menshi yo kubemeza no kubakomeza agira ati: “Nimwikize, mwitandukanye n’abantu b’iki gihe b’abagome!”

41 Abemeye izo nyigisho za Petero barabatizwa, maze kuri uwo munsi umubare w’abigishwa ba Yezu wiyongeraho abantu bagera ku bihumbi bitatu.

42 Bakomezaga kwita ku nyigisho z’Intumwa, bagashyira hamwe, bakamanyura umugatikandi bagasenga.

Ugushyira hamwe kw’abigishwa ba Yezu

43 Abantu bose bagize ubwoba, babonye ibitangaza izo Ntumwa zakoraga n’ibimenyetso zerekanaga.

44 Abemeraga Yezu bose babaga hamwe bafatanya byose.

45 Bagurishaga amasambu yabo n’ibindi bintu bari batunze, bakagabana ibiguzi bavanyemo bakurikije ubukene bwa buri wese.

46 Iminsi yose bagiraga umwete wo guteranira mu rugo rw’Ingoro y’Imana bahuje umutima, no gusangirira mu ngo bya kivandimwe. Uko basangiraga babaga bafite ibyishimo bicisha bugufi,

47 bahimbaza Imana kandi bashimwa n’abantu bose. Uko bukeye Nyagasani akungura umubare w’abagenda bakizwa.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/2-9f313c087b47851e4f99ce335be0eefb.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 3

Ikirema gikizwa

1 Umunsi umwe saa cyenda, ari cyo gihe cyo gusenga, Petero na Yohani bagiye mu rugo rw’Ingoro y’Imana.

2 Hariho umuntu wavutse ari ikirema bahekaga buri munsi, bakamushyira ku irembo ry’Ingoro y’Imana ryitwa “Irembo ry’Igikundiro”, kugira ngo asabirize amafaranga abazaga mu rugo rw’Ingoro.

3 Ngo abone Petero na Yohani bagiye kwinjira mu rugo rw’Ingoro na bo arabasaba.

4 Petero na Yohani baramutumbira, maze Petero aramubwira ati: “Ngaho turebe!”

5 Nuko uwo mugabo agumya kubahanga amaso agira ngo hari icyo bamuha.

6 Petero aramubwira ati: “Nta mafaranga mfite, yaba ifeza yaba izahabu, ariko icyo mfite ndakiguha. Mu izina rya Yezu Kristo w’i Nazareti, ndagutegetse nti: ‘Haguruka maze ugende!’ ”

7 Nuko amufata ukuboko kw’iburyo aramuhagurutsa. Muri ako kanya, ibirenge bye n’ubugombambari birakomera.

8 Nuko arabaduka arahagarara, atangira kugenda. Yinjirana na bo mu rugo rw’Ingoro y’Imana atambuka, yitera hejuru asingiza Imana.

9 Rubanda rwose babonye agenda kandi asingiza Imana,

10 bamenya ko ari wa wundi wajyaga asabiriza, yicaye ku irembo ry’Ingoro y’Imana bita iry’Igikundiro, barumirwa bayoberwa icyamubayeho.

Ijambo rya Petero

11 Igihe uwo muntu yanze kuvirira Petero na Yohani, rubanda rwose barashika babasanga ku ibaraza ryitwa irya Salomo, baratangara cyane.

12 Petero abibonye arababaza ati: “Bisiraheli, ni iki gitumye muduhanga amaso, nk’aho ari ububasha bwacu cyangwa se kubaha Imana kwacu byatumye uyu muntu ashobora gutambuka?

13 Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo, Imana ya ba sogokuruza yahaye ikuzo Umugaragu wayo Yezu, uwo mwebwe mwatanze mukamwihakanira imbere ya Pilato, kandi we yari yiyemeje kumurekura.

14 Mwihakanye uwo Muziranenge akaba n’Intungane, maze mu cyimbo cye musaba ko bababohorera umwicanyi.

15 Nuko uwo Mugaba w’ubugingo we muramwica, ariko Imana iramuzura. Ni twe bagabo bo kubihamya.

16 Uyu muntu mureba kandi muzi yakijijwe ubumuga kubera kwizera ubushobozi bwa Yezu. Ubushobozi bwa Yezu n’ukwizera gukomoka kuri we, ni byo byamuhaye kuba muzima rwose mwese mubireba.

17 “None rero bavandimwe, nzi yuko mwebwe n’abategetsi banyu mwishe Yezu mutazi icyo mukora.

18 Nyamara Imana ni yo yatumye biba bityo, ikurikije uko yari yaratumye abahanuzi bose kuvuga mbere ko Kristo agomba kubabazwa.

19 Nuko rero nimwisubireho, mugarukire Imana kugira ngo ibyaha byanyu bihanagurwe,

20 habeho ibihe byo guhemburwa bituruka kuri Nyagasani, kandi aboherereze Yezu ari we Kristo yabatoranyirije mbere.

21 Yezu uwo agomba kuguma mu ijuru kugeza igihe Imana izahindura byose bishya, nk’uko yabivuze kera kose itumye abahanuzi bayo.

22 Musa yaravuze ati: ‘Nyagasani Imana yanyu azabatumaho umuhanuzi umeze nkanjyeukomoka muri mwe, muzumvire ibyo azababwira byose.

23 Umuntu wese utazumvira uwo muhanuzi azarimburwe.’

24 Kandi abahanuzi bose uhereye kuri Samweli no ku bamukurikiye, igihe cyose bahanuraga bagushaga ku by’iyi minsi turimo.

25 Ni mwe mwarazwe ibyavuzwe n’abahanuzi n’ibyo Imana yasezeranye na ba sokuruza, igihe yabwiraga Aburahamu iti: ‘Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.’

26 Noneho igihe Imana yahagurutsaga uwo Mugaragu wayo, ni mwebwe yabanje kumutumaho kugira ngo abaheshe umugisha, bityo umuntu wese muri mwe azinukwe ibibi yakoze.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/3-51bd205b219ebe35fda219b262c28985.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 4

Petero na Yohani bafatwa

1 Igihe Petero na Yohani bakivugana n’abantu, abatambyi n’umutware w’abarinzi b’Ingoro y’Imana n’Abasaduseyi baba baraje, babahagarara iruhande.

2 Barakajwe cyane n’uko Petero na Yohani bigisha abantu, bagatangaza ko abapfuye bazuka babihereye kuri Yezu.

3 Nuko barabafata babaraza muri gereza kuko bwari bugorobye.

4 Nyamara abenshi mu bari bumvise ibyo bavuga bemera Yezu, bituma umubare w’abamwemeye ugera ku bihumbi bitanu.

5 Bukeye abatware b’Abayahudi n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko bakoranira i Yeruzalemu.

6 Basanga Ana Umutambyi mukuru na Kayifa, na Yohani na Alegisanderi n’abo mu muryango w’Umutambyi mukuru bose.

7 Nuko bazana Petero na Yohani bababariza mu ruhame bati: “Mbese mwabashije mute gukiza uwo muntu? Ese mwashobojwe na nde kubikora?”

8 Petero yuzuye Mwuka Muziranenge arabasubiza ati: “Batware namwe bakuru b’imiryango,

9 uyu munsi duhamagariwe kubazwa ibyerekeye ineza uyu muntu yagiriwe n’uburyo yakijijwe ubumuga!

10 Noneho mwebwe mwese n’umuryango wose wa Isiraheli, mumenye icyatumye uyu muntu ahagarara imbere yanyu ari mutaraga, ni ukubera ubushobozi bwa Yezu Kristo w’i Nazareti uwo mwabambye ku musaraba Imana ikamuzura.

11 Yezu ni we Ibyanditswe bivuga ngo

‘Ibuye mwebwe abubatsi mwanze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.’

12 Nta wundi agakiza kabonekaho, kuko ku isi yose nta wundi Imana yahaye abantu ufite ubushobozi bwo kudukiza.”

13 Abanyarukiko babonye ukuntu Petero na Yohani bavuga bashize amanga, kandi baruzi ko ari abanyamusozi batize barumirwa maze bibuka ko bahoranye na Yezu.

14 Babonye uwo muntu wakijijwe ubumuga ahagararanye na bo, babura icyo basubiza.

15 Nuko bamaze kubaheza abanyarukiko barabazanya bati:

16 “Bariya bantu tubagenze dute? Erega abaturage bose b’i Yeruzalemu bamenye ko bakoze igitangaza gikomeye, natwe ntidushobora kubihakana!

17 Ariko kugira ngo bitarushaho gukwizwa muri rubanda mureke tubakange, tubihanangirize kutazongera kugira uwo babwira ijambo bitwaje iryo zina rya Yezu.”

18 Nuko bongera kubahamagara, bababuza kuvuga izina rya Yezu ngo bigishe abantu baryitwaje.

19 Ariko Petero na Yohani barabasubiza bati: “Mbese tubumvire cyangwa twumvire Imana? Namwe nimwihitiremo icyo Imana ishima!

20 Twe rero ntitubasha guceceka ibyo twiyumviye n’ibyo twiboneye.”

21 Bamaze kubuka inabi barabarekura. Ubwo bari babuze uko babahana, kubera ko rubanda rwose basingizaga Imana bakurije ku byabaye.

22 Koko kandi uwo muntu wari wakijijwe ubumuga ku buryo butangaje butyo, yari arengeje imyaka mirongo ine avutse.

Abemeye Yezu basaba gushira amanga

23 Petero na Yohani bamaze kurekurwa basanga bagenzi babo, babatekerereza ibyo babwiwe n’abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango.

24 Babyumvise bose bahita basenga Imana bashyize hamwe bati: “Nyagasani, ni wowe waremye ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose.

25 Ni wowe watumye Mwuka Muziranenge avugisha umugaragu wawe sogokuruza Dawidi ati:

‘Kuki amahanga yarubiye?

Kuki amoko yiha imigambi y’impfabusa?

26 Abami bayo barahagurutse,

abategetsi bayo na bo bishyize hamwe,

barikunganyije ngo barwanye Nyagasani,

barwanye n’Uwo yimikishije amavuta.’

27 Ni ukuri Herodi na Ponsiyo Pilato, hamwe n’abanyamahanga n’Abisiraheli bose bateraniye muri uyu mujyi, bahuza umugambi wo kurwanya Umugaragu wawe w’umuziranenge Yezu, uwo wimikishije amavuta.

28 Kwari ugusohoza imigambi wateganyije kuva kera kose ku bw’ububasha n’ubushake bwawe.

29 None Nyagasani, witegereze ibikangisho byabo, maze uhe abagaragu bawe kuvuga ibyawe dushize amanga.

30 Urambure ukuboko ukize indwara, utange ibimenyetso ukore n’ibitangaza mu izina rya Yezu, umugaragu wawe w’umuziranenge.”

31 Bamaze gusenga ahantu bari bakoraniye haratigita. Bose buzura Mwuka Muziranenge maze batangaza Ijambo ry’Imana bashize amanga.

Ubumwe bw’abemeye Yezu

32 Ikoraniro ry’abemeye Yezu bose ryari rihuje umutima n’imigambi. Nta n’umwe wavugaga ko icyo atunze cyose acyihariye, ahubwo basaranganyaga ibyo babaga bafite byose.

33 Nuko Intumwa za Kristo zikomeza guhamya ibyerekeye izuka rya Nyagasani Yezu zibivugana ububasha bukomeye, maze Imana isesekaza umugisha kuri bose.

34 Nta n’umwe muri bo wagiraga icyo akena ngo akibure, ababaga bafite amasambu cyangwa amazu barabigurishaga, ikiguzi bakakizana

35 bakagishyikiriza Intumwa za Kristo, kigasaranganywa hakurikijwe ubukene buri muntu afite.

36 Umwe wakoze atyo ni Yozefu, Umulevi wavukiye i Shipure, uwo izo Ntumwa zahimbye Barinaba, ari ko kuvuga “Urema abandi agatima”.

37 Yagurishije umurima yari afite ikiguzi agishyikiriza Intumwa.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/4-82eadcee3e966c503ed696e209bb11a5.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyakozwe n'Intumwa

Ibyakozwe n’Intumwa 5

Ananiya na Safira

1-2 Ariko umugabo witwaga Ananiya amaze kumvikana n’umugore we Safira, agurisha isambu yabo maze yisigira igice cy’ikiguzi, igisigaye agishyikiriza Intumwa za Kristo.

3 Petero aramubaza ati: “Ananiya, ni iki cyatumye ureka Satani akigarurira umutima wawe ukabeshya Mwuka Muziranenge, ugasigarana igice cy’ikiguzi cy’isambu yawe?

4 Mbese isambu utarayigurisha ntiyari iyawe, kandi umaze no kuyigurisha amafaranga ntiyari ayawe? Ni iki cyatumye wiyemeza kugenza utyo? Si abantu wabeshye ahubwo wabeshye Imana!”

5 Ananiya yumvise ayo magambo yitura hasi araca, ababyumvise bose bashya ubwoba.

6 Nuko abasore barahaguruka baramupfunya bajya kumuhamba.

7 Hashize nk’amasaha atatu umugore we arinjira, ariko ntiyari azi ibyabaye.

8 Petero aramubaza ati: “Cyo se ye, iki ni cyo kiguzi wowe n’umugabo wawe mwagurishije isambu yanyu?”

Aravuga ati: “Ni icyo ngicyo.”

9 Petero ni ko kumubwira ati: “Ni iki cyatumye muhuza inama yo kugerageza Mwuka wa Nyagasani? Umva imirindi y’abavuye guhamba umugabo wawe bageze ku muryango, nawe barakujyana.”

10 Ako kanya Safira amugwa imbere araca. Abasore binjiye basanga yapfuye, maze bajyana umurambo bawuhamba iruhande rw’uw’umugabo we.

11 Umuryango wose wa Kristo n’abumvise ibyabaye bose bashya ubwoba.

Intumwa za Kristo zikora ibitangaza byinshi

12 Intumwa zikomeza gukora ibitangaza no gutanga ibimenyetso byinshi muri rubanda, kandi bose bajyaga bakoranira ku ibaraza rya Salomobahuje umutima.

13 Ariko nubwo rubanda babashimaga, nta n’umwe watinyukaga kuhabasanga.

14 Nyamara abantu benshi cyane, abagabo n’abagore, bagumya kwiyongera ku basanzwe bemera Nyagasani.

15 Ibyo Intumwa zakoraga byatumaga abantu bazana abarwayi mu mihanda y’umujyi, bakabaryamisha ku mariri no mu ngobyi, kugira ngo igihe Petero ahita nibura igicucu cye kigere kuri bamwe muri bo.

16 Nuko rubanda nyamwinshi bagashika baturutse mu mijyi ikikije Yeruzalemu, bazanye abarwayi n’abahanzweho n’ingabo za Satani maze bose bagakira.

Intumwa zitotezwa

17 Umutambyi mukuru na bagenzi be bose bo mu ishyaka ry’Abasaduseyi bashengurwa n’ishyari.

18 Nuko bafata izo Ntumwa za Kristo bazishyira muri gereza rusange.

19 Nyamara muri iryo joro umumarayika wa Nyagasani akingura inzugi za gereza, abajyana hanze arababwira ati:

20 “Nimugende muhagarare mu rugo rw’Ingoro y’Imana, mubwire abantu iby’ubu bugingo bushya byose.”

21 Babyumvise bahita binjira mu rugo rw’Ingoro mu museke, batangira kwigisha.

Umutambyi mukuru na bagenzi be baraza, bakoranya urukiko rw’ikirenga rugizwe n’abahagarariye Abisiraheli bose, ni ko gutuma ngo bavane Intumwa muri gereza.

22 Abatumwe kubazana bageze muri gereza ntibabasangamo. Nuko baragaruka baravuga bati:

23 “Twasanze gereza idanangiye n’abarinzi bahagaze ku nzugi, ariko dukinguye ntitwagira n’umwe dusangamo.”

24 Babyumvise batyo umutware w’abarinzi b’Ingoro y’Imana n’abakuru bo mu batambyi, birabayobera bibaza uko bizagenda.

25 Nuko umuntu araza arababwira ati: “Dore ba bagabo mwashyize muri gereza bahagaze mu rugo rw’Ingoro y’Imana, barigisha rubanda!”

26 Uwo mutware ajyana n’abarinzi, bazana Intumwa batazakuye kuko batinyaga ko rubanda babatera amabuye.

27 Nuko bazihagarika imbere y’urukiko, maze Umutambyi mukuru arababaza ati:

28 “Twari twarabihanangirije kutigisha mwitwaje iryo zina, none inyigisho zanyu mwazikwije i Yeruzalemu mushaka kutugerekaho amaraso y’uwo muntu”.

29 Petero n’izindi Ntumwa barasubiza bati: “Tugomba kumvira Imana kuruta kumvira abantu.

30 Imana ya ba sogokuruza yazuye Yezu mumaze kumwica mumubambye ku musaraba,

31 imushyira hejuru iburyo bwayongo abe Umutegetsi n’Umukiza, kugira ngo ashoboze Abisiraheli kwihana ngo bababarirwe ibyaha.

32 Turi abagabo bo kubihamya – twe na Mwuka Muziranenge, uwo Imana yahaye abayumvira.”

33 Babyumvise batyo umujinya urabasya bashaka kubica.

34 Ariko muri urwo rukiko hari Umufarizayi witwaga Gamaliyeli, umwigisha w’Amategeko wubahwaga n’abantu bose. Arahaguruka ategeka ko baheza Intumwa akanya gato.

35 Nuko abwira abari mu rukiko ati: “Bisiraheli, mwitondere ibyo mugiye kugirira bariya bantu!

36 Hambere aha Teyuda yadutse avuga ko ari umuntu ukomeye, abantu nka magana ane baramuyoboka. Nyamara amaze kwicwa abantu be bose baratatana, ibyo yari atangiye birayoyoka.

37 Nyuma ye mu minsi y’ibarura, haduka Yuda w’Umunyagalileya arigomeka, abantu benshi baramukurikira. Nuko na we aricwa, abari baramwemeye bose baratatana.

38 Mureke mbagire inama: ntimugire icyo mutwara bariya bagabo mubihorere. Niba ibyo batekereza n’ibyo bakora bikomoka ku bantu bizayoyoka.

39 Ariko niba bikomoka ku Mana koko ntimuzabasha kubatsinda. Muramenye hato mutaba murwanya Imana.”

Nuko bemera iyo nama,

40 bahamagaza za Ntumwa barazikubita, bazibuza rwose kongera kwigisha ibyerekeye Yezu maze barazirekura.

41 Intumwa ziva mu rukiko zishimira ko zemerewe gusuzugurwa zihōrwa Yezu, zibyita amahirwe.

42 Nuko buri munsi ntizisibe kwigishiriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana no mu ngo, zitangaza Ubutumwa bwiza ko Yezu ari we Kristo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/ACT/5-87e1504b336c5cf7903bc008df1ca376.mp3?version_id=387—