Categories
Matayo

Matayo 25

Umugani w’abakobwa icumi

1 “Icyo gihe iby’ubwami bw’ijuru bizaba nk’iby’uyu mugani. Habayeho abakobwa icumi bafashe amatara yabo bajya gusanganira umukwe.

2 Batanu muri bo bari abapfu, abandi batanu ari abanyamutima.

3 Abakobwa b’abapfu bajyana amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo kongeramo.

4 Abanyamutima bo bajyana amatara yabo hamwe n’amacupa y’amavuta ku ruhande.

5 Umukwe atinze bose barahunyiza, barasinzira.

6 “Igicuku kinishye bumva urusaku ngo ‘Dore umukwe araje nimujye kumusanganira!’

7 Ubwo abakobwa bose barabaduka baboneza amatara yabo.

8 Abakobwa b’abapfu ni ko kubwira abanyamutima bati: ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu kuko amatara yacu agiye kuzima!’

9 Abanyamutima bati: ‘Oya, ntabwo yadukwira twese, ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’

10 “Igihe bagiye kuyagura, umukwe araza. Abakobwa biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi ruhita rukingwa.

11 “Hanyuma ba bakobwa bandi baza kuza, barahamagara bati: ‘Mutware mutware, nimudukingurire!’

12 Arabasubiza ati: ‘Ni ukuri simbazi!’ ”

13 Yezu yungamo ati: “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.

Umugani w’abagaragu babikijwe imari

14 “Iby’icyo gihe wabigereranya n’umuntu witeguraga urugendo, maze ahamagara abagaragu be ababitsa imari ye.

15 Umwe amuha ibiro na mirongo itanu by’izahabu, undi ibiro mirongo itandatu, naho uwa gatatu amuha ibiro mirongo itatu akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze arigendera.

16 Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu ahita ajya gucuruza iyo zahabu, yunguka ibindi biro ijana na mirongo itanu.

17 N’uwahawe ibiro mirongo itandatu na we abigenza atyo, yungukamo ibindi biro mirongo itandatu.

18 Naho uwahawe ibiro mirongo itatu aragenda acukura umwobo, awuhishamo iyo mari ya shebuja.

19 “Hahise igihe kirekire shebuja w’abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije.

20 Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu by’izahabu asanga shebuja, amumurikira ibindi biro ijana na mirongo itanu maze aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro ijana na mirongo itanu, none ngibi hamwe n’ibindi biro ijana na mirongo itanu nungutsemo.’

21 Shebuja ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w’indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’

22 “Uwahawe ibiro mirongo itandatu na we asanga shebuja aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro mirongo itandatu, none ngibi hamwe n’ibindi biro mirongo itandatu nungutsemo.’

23 Na we shebuja aramubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w’indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’

24 “Hanyuma haza uwahawe ibiro mirongo itatu abwira shebuja ati: ‘Nari nzi ko uri umuntu utoroshye, usarura aho utabibye ukanura ibyo utanitse,

25 nuko ngira ubwoba maze imari yawe nyicukurira umwobo ndayihisha, none dore ibyawe!’

26 “Shebuja aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we! Wa munebwe we! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura ibyo ntanitse!

27 Kuki utabikije imari yanjye mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyibikuje hamwe n’inyungu zayo.

28 Nimumwake izo zahabu muzihe uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu,

29 kuko ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

30 Uwo mugaragu mubi nimumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.’

Uko abantu bazacirwa imanza

31 “Igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye.

32 Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk’uko umushumba avangura intama akazitandukanya n’ihene.

33 Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso.

34 Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa.

35 Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira

36 igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.’

37 “Nuko izo ntungane zizamusubiza ziti: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje tukagufungurira, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa?

38 Ni ryari twakubonye uri umushyitsi tukagucumbikira, cyangwa ubuze icyo wambara tukakwambika?

39 Ni ryari twakubonye urwaye cyangwa uri imfungwa maze tukaza kugusura?’

40 Nuko Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mwakoreye umwe muri aba bavandimwe banjye boroheje, burya ari jye mwabikoreye.’

41 “Hanyuma Umwami azabwira ab’ibumoso bwe ati: ‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wateguriwe Satani n’abamarayika be!

42 Igihe nari nshonje ntimwamfunguriye, ngize inyota ntimwampa icyo kunywa,

43 nje ndi umushyitsi ntimwancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara ntimwanyambika, ndwaye ndi n’imfungwa ntimwansura.’

44 “Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’

45 “Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mutakoreye umwe muri aba boroheje, burya nanjye mutabinkoreye.’

46 Ubwo rero bazahita bajya mu gihano cy’iteka, naho za ntungane zijye mu bugingo buhoraho.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/25-7cba0a59f7cbb2a82fd49037dfd274cb.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 26

Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

1 Nuko Yezu arangije kuvuga ibyo byose abwira abigishwa be ati:

2 “Nk’uko mubizi, hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika, ni bwo Umwana w’umuntu azatangwa abambwe ku musaraba.”

3 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi bakoranira mu ngoro y’Umutambyi mukuru witwaga Kayifa,

4 bajya inama yo gufata Yezu ku mayeri kugira ngo bamwicishe.

5 Baravuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”

Umugore asīga Yezu amarashi

6 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe,

7 haje umugore azanye icuparyuzuye amarashi ahenda cyane, ayasuka ku mutwe wa Yezu ari ku meza.

8 Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa?

9 Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene?”

10 Yezu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza?

11 Abakene muhorana na bo, naho jye ntituzahorana.

12 Ansīze aya marashi ku mubiri, antegurira guhambwa.

13 Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho ubu Butumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”

Yuda yiyemeza kugambanira Yezu

14 Maze umwe mu bigishwa cumi na babiri witwa Yuda Isikariyoti, asanga abakuru bo mu batambyi

15 arababaza ati: “Murampa iki nkabashyikiriza Yezu?” Bamubarira ibikoroto mirongo itatu by’ifeza.

16 Kuva icyo gihe Yuda asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza.

Yezu asangira n’abigishwa be ifunguro rya Pasika

17 Umunsi wa mbere w’iminsi mikuru y’Imigati idasembuye, abigishwa ba Yezu baramusanga baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”

18 Yezu ati: “Nimujye mu mujyi kwa kanaka, mumubwire muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo igihe cye kiregereje, arashaka kuza iwawe akizihiza Pasika hamwe n’abigishwa be.’ ”

19 Abigishwa ba Yezu babigenza uko yabategetse, bategura ifunguro rya Pasika.

20 Bugorobye Yezu yicarana n’abigishwa be cumi na babiri barafungura.

21 Nuko mu gihe bafungura aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”

22 Birabababaza cyane batangira kumubaza umwe umwe bati: “Nyagasani, mbese ni jye?”

23 Yezu arabasubiza ati: “Uwo duhuriza intoki ku mbehe ni we ugiye kungambanira.

24 Koko Umwana w’umuntu agiye kwicwa nk’uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”

25 Maze Yuda wari ugiye kumugambanira, aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ni jye?”

Yezu aramubwira ati: “Urabyivugiye.”

Ifunguro rihamya Isezerano rishya

26 Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.”

27 Afata n’igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese.

28 Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n’abayo, amenwe ku bw’abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.

29 Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”

30 Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w’Iminzenze.

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

31 Maze Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho iri joro biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’

32 Ariko nimara kuzuka, muzansanga muri Galileya.”

33 Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye ndi bukomere nta kabuza!”

34 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.”

35 Petero ati: “Naho byatuma mpfana nawe sindi bukwihakane na gato!”

Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani

36 Nuko Yezu ajyana n’abigishwa be ahantu hitwa Getsemani. Bahageze arababwira ati: “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.”

37 Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu.

38 Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.”

39 Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”

40 Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe?

41 Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w’umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”

42 Asubirayo arasenga ati: “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe gica kure yanjye ntakinyoye, ibyo ushaka bibe.”

43 Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n’ibitotsi.

44 Yongera kubasiga ajya gusenga ubwa gatatu, avuga amagambo nk’aya mbere.

45 Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w’umuntu agabizwe abanyabyaha.

46 Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.”

Bafata Yezu

47 Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n’igitero cy’abantu benshi, bitwaje inkota n’amahiri, boherejwe n’abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango.

48 Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa musoma, araba ari we mumufate.”

49 Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe mwigisha.” Nuko aramusoma.

50 Yezu aramubwira ati: “Ncuti, kora ikikuzanye!”

Nuko ba bantu baratambuka, basumira Yezu baramufata.

51 Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru amuca ugutwi.

52 Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota.

53 Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Data, agahita ampa imitwe y’ingabo y’abamarayika irenze cumi n’ibiri?

54 Ariko se bibaye bityo Ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari uku bigomba kuba?”

55 Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy’abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw’Ingoro y’Imana nigisha, ntimwamfashe.

56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bibe.”

Maze abigishwa be bose baramutererana barahunga.

Yezu ajyanwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi

57 Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa Umutambyi mukuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango barahakoranira.

58 Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw’Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n’abakozi baho, ashaka kureba amaherezo.

59 Abakuru bo mu batambyi n’abandi bose bagize urukiko rw’ikirenga, bashakaga ibyo babeshyera Yezu kugira ngo bamwicishe,

60 ariko ntibabibona nubwo hari haje benshi bo kumushinja ibinyoma. Nyuma haza kugoboka abantu babiri bati:

61 “Uyu muntu yaravuze ngo: ‘Mbasha gusenya Ingoro y’Imana, nkongera nkayubaka mu minsi itatu.’ ”

62 Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka, aramubaza ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?”

63 Yezu aricecekera. Umutambyi mukuru ni ko kumubwira ati: “Nkurahije Imana nzima, utubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”

64 Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w’umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”

65 Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Aratuka Imana! Turacyashaka abagabo b’iki se kandi? Dore namwe mumwiyumviye atuka Imana!

66 Murabitekerezaho iki?”

Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa!”

67 Nuko bamucira mu maso bamutera n’amakofi, abandi bamukubita inshyi bati:

68 “Kristo, hanura. Ni nde ugukubise?”

Petero yihakana Yezu

69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!”

70 Petero ahakanira imbere ya bose ati: “Sinzi icyo ushaka kuvuga!”

71 Ahavuye agana ku irembo undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu yari kumwe na Yezu w’i Nazareti!”

72 Petero yongera guhakana ndetse ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!”

73 Hashize akanya, abari aho basanga Petero baramubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, yewe n’imvugo yawe irakuranga!”

74 Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu simuzi!”

Ako kanya inkoko irabika.

75 Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/26-aee2aa11e0c5ad05c743e8b8266e2dd5.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 27

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

1 Igitondo gitangaje, abakuru bose bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bajya inama yo kwicisha Yezu.

2 Bamaze kumuboha baramujyana, bamushyikiriza Umutegetsi Pilato.

Urupfu rwa Yuda

3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko Yezu yaciriwe urwo gupfa yicuza ibyo yakoze, asubiza abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bya bikoroto mirongo itatu by’ifeza,

4 aravuga ati: “Nakoze ishyano kuko nagambaniye amaraso y’umuntu w’umwere.”

Baramubwira bati: “Ibyo ni ibyawe twe ntibitureba.”

5 Ajugunya bya bikoroto mu rugo rw’Ingoro y’Imana, avayo ajya kwimanika.

6 Abakuru bo mu batambyi bafata ibyo bikoroto baravugana bati: “Ntibikwiriye ko dushyira aya mafaranga hamwe n’amaturo yandi, kuko yaguzwe amaraso y’umuntu.”

7 Bamaze kujya inama, bayagura umurima wari uw’umubumbyi, kugira ngo ube irimbi ryo guhambamo abatari Abayahudi.

8 Bituma witwa “Umurima w’Amaraso” kugeza na n’ubu.

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya ngo: “Bakiriye ibikoroto mirongo itatu by’ifeza, ari cyo giciro Abisiraheli bari biyemeje kumugura.

10 Babigura umurima w’umubumbyi nk’uko Nyagasani yari yarantegetse.”

Yezu abazwa na Pilato

11 Yezu ageze imbere y’umutegetsi, uwo mutegetsi aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

Yezu ati: “Urabyivugiye.”

12 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango baramurega, ariko ntiyagira icyo asubiza.

13 Nuko Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ibyo byose bagushinja?”

14 Yezu ntiyagira icyo amusubiza kuri ibyo birego byose. Umutegetsi abibonye aratangara cyane.

Yezu acirwa urwo gupfa

15 Ku munsi mukuru wa Pasika, umutegetsi w’Umunyaroma yari amenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bashakaga.

16 Icyo gihe bari bafite imfungwa y’ikirangirire yitwaga Baraba.

17 Nuko Pilato abaza abantu bakoraniye aho ati: “Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Baraba cyangwa Yezu witwa Kristo?”

18 Pilato yari azi ko bamugabije Yezu babitewe n’ishyari.

19 Igihe Pilato yari yicaye kugira ngo ace urubanza, umugore we amutumaho ati: “Uramenye ntugire icyo ukora kuri uwo muntu, ni umwere. Naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20 Ariko abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu.

21 Nuko arababaza ati: “Muri aba bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni nde?”

Baramusubiza bati: “Ni Baraba.”

22 Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?”

Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!”

23 Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?”

Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!”

24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa ahubwo ko bigiye gucika, atumiza amazi maze akarabira imbere ya rubanda, aravuga ati: “Amaraso y’uyu muntu ntazambarweho. Birabe ibyanyu!”

25 Bose barasubiza bati: “Amaraso ye araduhame ahame n’abana bacu!”

26 Pilato ni ko kubarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.

Abasirikari bashinyagurira Yezu

27 Nuko abasirikari bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro y’umutegetsi, maze abasirikari bose baramukikiza.

28 Bamucuza imyambaro bamwambika umwitero utukura.

29 Bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi!”

30 Bakamuvundereza amacandwe, bagafata na cya kibingo bakakimukubita mu mutwe.

31 Nuko bamaze kumushinyagurira batyo bamwambura wa mwitero utukura, bamusubiza imyambaro ye. Nuko bamujyana kumubamba ku musaraba.

Yezu abambwa ku musaraba

32 Bagisohoka mu mujyi bahura n’umuntu ukomoka i Sirene witwaga Simoni, baramufata kugira ngo atware umusaraba wa Yezu.

33 Bageze ahitwa Gologota ari ko kuvuga “ahitiriwe igihanga”,

34 bamuha divayi ivanze n’indurwengo anywe, asomyeho yanga kuyinywa.

35 Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo.

36 Birangiye bicara aho baramurinda.

37 Hejuru y’umutwe we, bahamanika itangazo ry’icyo yaregwaga, ngo “Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.”

38 Yari abambanywe n’abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso.

39 Abahisi baramutukaga bakazunguza umutwe bati:

40 “Wowe wasenya Ingoro y’Imana ukayubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana ivane ku musaraba turebe!”

41 Abakuru bo mu batambyi hamwe n’abigishamategeko n’abakuru b’imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati:

42 “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba ni bwo tumwemera!

43 Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda!”

44 Ndetse na ba bambuzi bari babambanywe na we ni ko bamutukaga.

Urupfu rwa Yezu

45 Uhereye saa sita, mu gihugu cyosehacura umwijima kugeza saa cyenda.

46 Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”

47 Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Aratabaza Eliya.”

48 Umwe muri bo ahita yiruka, afata icyangwe acyinika muri divayi isharira, agihambira ku kibingo akimushyira ku munwa kugira ngo akinyunyuze.

49 Abandi baravuga bati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumutabara!”

50 Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka.

51 Nuko mu Ngoro y’Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyaneutabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa.

52 Imva zirakinguka, intore z’Imana nyinshi zapfuye zirazuka.

53 Yezu amaze kuzuka, ziva mu mva zigera i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, zibonekera abantu benshi.

54 Umukapiteni n’abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w’isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w’Imana!”

55 Hari n’abagore benshi babireberaga kure, ni bo bakurikiye Yezu kuva muri Galileya bamufasha imirimo.

56 Barimo Mariya w’i Magadala na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi.

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

57 Bugiye kwira haza umugabo w’umukire witwaga Yozefu, ukomoka mu mujyi wa Arimateya, yari umwigishwa wa Yezu.

58 Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato ategeka ko bawumuha.

59 Nuko Yozefu ajyana uwo murambo, awuhambira mu mwenda wera utanduye.

60 Aherako awushyingura mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare, nyuma ahirikiraho ibuye rinini, arikingisha umuryango maze arataha.

61 Mariya w’i Magadala na Mariya wundi basigara bicaye ahateganye n’imva.

Abarinzi b’imva

62 Umunsi w’imyiteguro y’isabato urangiye, bukeye bwaho abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato,

63 baramubwira bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa mubeshyi akiriho yavuze ati: ‘Nzazuka iminsi itatu ishize.’

64 Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.”

65 Pilato arababwira ati: “Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye.”

66 Nuko baragenda badanangira umuryango w’imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye bahasiga n’abasirikari.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/27-cdba5f365711e3dd16aa8f05d956c1d7.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 28

Kuzuka kwa Yezu

1 Isabato ishize, ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala na Mariya wundi baza mu museke kureba imva.

2 Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, umumarayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, araza yigizayo rya buye aryicaraho.

3 Yarabagiranaga nk’umurabyo n’imyambaro ye yeraga de.

4 Abarinzi bamurabutswe bagira ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi bamera nk’abapfuye.

5 Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba

6 ariko ntari hano, yazutse nk’uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.

7 Noneho mwihute mubwire abigishwa be muti: ‘Yazutse kandi agiye kubategerereza muri Galileya, ni ho muzamusanga.’ Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.”

8 Bava ku mva bwangu bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, biruka bajya kumenyesha abigishwa ba Yezu iyo nkuru.

9 Noneho Yezu ahura na bo arababwira ati: “Ndabaramutsa!” Baramwegera bamwikubita imbere, bamufata ibirenge baramuramya.

10 Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.”

Abarinzi b’imva babeshya

11 Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu basirikari barindaga imva bajya mu mujyi, maze batekerereza abakuru bo mu batambyi ibyari byabaye byose.

12 Abo batambyi baterana n’abakuru b’imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi

13 barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye.

14 Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.”

15 Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n’ubu.

Yezu atuma abigishwa be

16 Nuko abo bigishwa cumi n’umwe bajya muri Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye.

17 Bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya.

18 Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.

19 Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n’Umwana we na Mwuka Muziranenge,

20 mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/28-22cf10951ed88ff0d6b336d253caff11.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 1

Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza

1 Ngiyi intangiriro y’Ubutumwa bwiza bwerekeye Yezu Kristo Umwana w’Imana.

2 Byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Ezayi ngo:

“Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe,

kugira ngo igutunganyirize inzira.

3 Nimwumve ijwi ry’urangururira mu butayu ati:

‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,

muringanize aho azanyura.’ ”

4 Yohani yatungutse mu butayu atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.

5 Icyo gihe abaturage bo mu ntara yose ya Yudeya n’abo mu murwa wayo wa Yeruzalemu bose basangaga Yohani, akababatiriza mu ruzi rwa Yorodani, bemerera mu ruhame ibyaha byabo.

6 Yohani yambaraga umwambaro uboheshejwe ubwoya bw’ingamiya,akawukenyeza umukandara w’uruhu. Yatungwaga n’isananen’ubuki bw’ubuhura,

7 akajya atangaza ati: “Nyuma yanjye hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no kunama ngo mbe napfundura udushumi tw’inkweto ze.

8 Jyewe ndababatirisha amazi, ariko we azababatirisha Mwuka Muziranenge.”

Yezu abatizwa na Yohani

9 Muri iyo minsi Yezu ava i Nazareti yo muri Galileya, maze Yohani amubatiriza muri Yorodani.

10 Yezu akiva mu mazi abona ijuru rirakingutse, na Mwuka w’Imana amumanukiraho asa n’inuma.

11 Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.”

Yezu ageragezwa na Satani

12 Mwuka w’Imana aherako amujyana mu butayu,

13 ahamara iminsi mirongo ine ageragezwa na Satani. Yahabanaga n’inyamaswa, abamarayika ari bo bamukorera.

Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya

14 Yohani amaze gufungwa, Yezu ajya muri Galileya yamamaza Ubutumwa bwiza bw’Imana agira ati:

15 “Igihe kirageze, ubwami bw’Imana buregereje. Nimwihane maze mwemere Ubutumwa bwiza.”

Yezu ahamagara abarobyi bane

16 Nuko Yezu anyura iruhande rw’ikiyaga cya Galileya, abona Simonin’umuvandimwe we Andereya barobesha imitego y’amafi mu kiyaga, kuko bari abarobyi.

17 Yezu arababwira ati: “Nimunkurikirenzabagira abarobyi b’abantu.”

18 Bahita basiga aho imitego yabo baramukurikira.

19 Yigiye imbere ho gato abona Yakobo na Yohani bene Zebedeyi. Na bo bari mu bwato batunganya imitego barobeshaga.

20 Ako kanya Yezu arabahamagara. Nuko basiga se Zebedeyi n’abakozi be mu bwato baramukurikira.

Yezu akiza umuntu wahanzweho

21 Nuko bagera i Kafarinawumu. Ku munsi w’isabato Yezu ajya mu rusengero rw’Abayahudi atangira kwigisha.

22 Abaho batangazwa cyane n’imyigishirize ye, kuko atigishaga nk’abigishamategeko, ahubwo we yigishaga nk’ufite ubushobozi.

23 Ako kanya mu rusengero haboneka umuntu wahanzweho n’ingabo ya Satani, avuga aranguruye ati:

24 “Yezu w’i Nazareti, uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.”

25 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!”

26 Nuko itigisa uwo muntu bikabije maze imuvamo ivuza induru.

27 Bose barumirwa bigeza aho babazanya bati: “Ibi ni ibiki? Mbega inyigisho nshya! Arategekana ububasha ingabo za Satani na zo zikamwumvira!”

28 Bidatinze inkuru ye yamamara mu karere kose ka Galileya.

Yezu akiza abarwayi benshi

29 Bakiva mu rusengero Yezu ajya kwa Simoni na Andereya, ari kumwe na Yakobo na Yohani.

30 Bagezeyo basanga nyirabukwe wa Simoni aryamye ahinda umuriro. Ako kanya babwira Yezu iby’uburwayi bwe.

31 Yezu aramusanga, amufata ukuboko aramwegura. Nuko umuriro urazima, arabyuka arabazimanira.

32 Nimugoroba izuba rirenze, abantu bamuzanira abarwayi bose n’abahanzweho n’ingabo za Satani.

33 Abaturage b’umujyi bose bari bateraniye ku irembo.

34 Nuko akiza abantu benshi bari barwaye indwara zitari zimwe, amenesha n’ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu. Ariko ntiyazikundira kuvuga kuko zari zamumenye.

Yezu avuga Ubutumwa bwiza muri Galileya

35 Bukeye bwaho Yezu abyuka kare mu rukerera, ajya ahantu hiherereye arasenga.

36 Simoni na bagenzi be bajya kumushaka.

37 Bamubonye baramubwira bati: “Abantu bose baragushaka.”

38 Arabasubiza ati: “Ahubwo nimuze tujye mu yindi misozi idukikije, na ho namamazeyo Ubutumwa bwiza kuko ari cyo cyanzanye.”

39 Nuko azenguruka Galileya yose avuga Ubutumwa bwiza, abutangariza mu nsengero zaho kandi amenesha ingabo za Satani zari mu bantu.

Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe

40 Nuko umuntu urwaye ibibembe asanga Yezu aramupfukamira, aramubwira ati: “Ubishatse wankiza.”

41 Yezu amugirira impuhwe, arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.”

42 Ako kanya ibibembe bimushiraho arakira.

43 Yezu ahita amusezerera amwihanangiriza ati:

44 “Uramenye ntugire uwo ubibwira. Icyakora ujye kwiyereka umutambyi maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk’uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy’uko wakize.”

45 Nyamara uwo muntu akimara kuva aho atangira kubyamamaza, abibwira umuhisi n’umugenzi bigeza aho Yezu yari atakigenda mu mijyi ku mugaragaro, ahubwo akigumira mu gasozi ahantu hadatuwe, akaba ari ho abantu bamusanga baturutse hirya no hino.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/1-cb65c4f8a65b50637294de004db9c9e0.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 2

Yezu akiza ikimuga

1 Hashize iminsi mike Yezu agaruka i Kafarinawumu, abantu bamenya ko ari imuhira.

2 Hateranira abantu benshi buzura mu nzu, ku buryo nta kanya na busa kabonekaga haba no mu muryango. Yezu atangira kubabwira Ijambo ry’Imana.

3 Haza abantu bamuzaniye umuntu umugaye ahetswe na bane muri bo.

4 Basanga badashoboye kumugeza aho Yezu ari kuko hari abantu benshi. Nuko basambura igisenge cy’inzuaharinganiye n’aho Yezu yari ari, maze mu cyuho baciye bamanuriramo ingobyi uwo muntu umugaye yari ahetswemo.

5 Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo murwayi ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”

6 Bamwe mu bigishamategeko bari bicaye aho barabazanya bati:

7 “Uriya atewe n’iki kuvuga atyo? Aratuka Imana! Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?”

8 Ako kanya Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo?

9 Icyoroshye ni ikihe, ari ukubwira uyu muntu umugaye ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ufate ingobyi yawe ugende?’

10 Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi Umwana w’umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko abwira uwo muntu umugaye ati:

11 “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”

12 Ako kanya arabyuka afata ingobyi ye, asohoka abantu bose bamureba ku buryo bose batangaye cyane, basingiza Imana bati: “Nta na rimwe twigeze tubona ibintu nk’ibi!”

Yezu ahamagara Levi

13 Yezu asubira ku Kiyaga cya Galileya, maze imbaga y’abantu irahamusanga arabigisha.

14 Nuko ahise abona Levi mwene Alufeyi, yicaye ku biro by’imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!” Levi aherako arahaguruka aramukurikira.

15 Igihe Yezu n’abigishwa be bari kwa Levi bafungura, abasoresha benshi n’abandi banyabyaha baraza basangira na bo, kuko mu bamukurikiraga, bene nk’abo bari benshi!

16 Abigishamategeko bo mu Bafarizayi babonye Yezu asangira n’abasoresha n’abanyabyaha, babaza abigishwa be bati: “Kuki asangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”

17 Yezu abyumvise arababwira ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera. Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha.”

Ibyerekeye kwigomwa kurya

18 Igihe kimwe abigishwa ba Yohani Mubatiza n’Abafarizayi bari bigomwe kurya, maze abantu basanga Yezu baramubaza bati: “Kuki abigishwa ba Yohani n’ab’Abafarizayi bigomwa kurya, naho abawe ntibabikore?”

19 Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe abasangwa bashobora kwigomwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo? Oya, igihe cyose bakiri kumwe ntibashobora kwigomwa kurya.

20 Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.

21 “Ntawe utera ikiremo gishya ku mwenda ushaje. Uwabikora, ikiremo gishya cyawukurura ukarushaho gushishimuka.

22 Nta n’usuka inzoga y’umubira mu mpago z’impuzishaje. Uwabikora, impago zaturika zikangirika inzoga igasandara. Ahubwo inzoga y’umubira bayisuka mu mpago zikiri nshya.”

Yezu yigisha iby’isabato

23 Igihe kimwe Yezu anyuze mu mirima y’ingano ku isabato, abigishwa be bagenda baca amahundo.

24 Nuko Abafarizayi babwira Yezu bati: “Dorere, kuki bakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?”

25 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje cyane?

26 Icyo gihe yinjiye mu Nzu y’Imana arya imigati yatuwe Imana, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi. Ariko Dawidi yayiriyeho ahaho n’abo bari kumwe. Ibyo byabaye igihe Abiyatari yari Umutambyi mukuru.”

27 Yezu arababwira ati: “Isabato yabereyeho abantu, abantu si bo babereyeho isabato.

28 Nuko rero Umwana w’umuntu ni we ugenga n’isabato.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/2-10f5831cf58368a6ed468443b7fac187.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 3

Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza

1 Yezu asubiye mu rusengero ahasanga umuntu wari unyunyutse ikiganza.

2 Bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega.

3 Yezu abwira uwo muntu wari unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka ujye hariya hagati.”

4 Nuko arababaza ati: “Mbese hemewe iki ku munsi w’isabato, kugira neza cyangwa se kugira nabi? Gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baricecekera.

5 Yezu abararanganyamo amaso arakaye, kandi atewe agahinda n’uko imitima yabo inangiye. Nuko abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima.

6 Abafarizayi basohotse, ako kanya bahuza umugambi n’abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bashake uko bamwica.

Abantu benshi basanga Yezu ku Kiyaga cya Galileya

7 Nuko Yezu n’abigishwa be bagenda bagana ku kiyaga, imbaga nyamwinshi y’abantu iramukurikira. Bari baturutse muri Galileya no muri Yudeya,

8 baturutse n’i Yeruzalemu no mu ntara ya Idumeya no hakurya ya Yorodani, no mu karere ka Tiri na Sidoni. Bazanywe n’uko bumvise ibyo Yezu yakoraga.

9 Nuko abwira abigishwa be kumwegereza ubwato ngo ajyemo rubanda rutamuniganaho,

10 kuko yari yakijije abantu benshi bigatuma abari barwaye bose bamwisukaho kugira ngo bamukoreho.

11 Ingabo za Satani na zo iyo zabonaga Yezu, zituraga hasi imbere ye zikarangurura ziti: “Uri Umwana w’Imana.”

12 Na we akazibuza azihanangiriza ngo ze kumwamamaza.

Yezu atoranya abigishwa cumi na babiri

13 Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye baramusanga.

14 Nuko atoranya muri bo cumi na babiri kugira ngo babane na we, ajye abohereza kwamamaza Ubutumwa bwiza,

15 abaha n’ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani.

16 Abo cumi na babiri yatoranyije ni aba: Simoni Petero,

17 na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi ari bo yahimbye Bowanerige (ni ukuvuga “abakubita nk’inkuba”),

18 na Andereya na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Tomasi na Yakobo mwene Alufeyi, na Tadeyo na Simoni w’umurwanashyaka w’igihugu,

19 na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu.

Yezu na Bēlizebuli

20 Hanyuma Yezu agaruka imuhira, imbaga y’abantu yongera guterana, bigeza aho we n’abigishwa be babura uko bafungura.

21 Bene wabo babimenye baza kuhamuvana, kuko bavugaga bati: “Yasaze.”

22 Abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravuga bati: “Yahanzweho na Bēlizebuli”, kandi bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n’uwo mutware wazo.”

23 Yezu arabahamagara maze abaha urugero ati: “Satani ashobora ate kumenesha Satani?

24 Iyo igihugu gisubiranyemo ntigishobora gukomera.

25 Byongeye kandi iyo umuryango usubiranyemo, ntushobora gukomera.

26 Nuko rero niba Satani ubwe yirwanya, aba yiciyemo ibice ntashobore gukomera, ibye bikaba birangiye.

27 “Ntawe ubasha kwigabiza urugo rw’umunyamaboko ngo amusahure ibyo atunze keretse abanje kumuboha, ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.

28 “Ndababwira nkomeje ko ibyaha byose abantu bakoze, ndetse n’ibyo batutse Imana byose bazabibabarirwa.

29 Ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntabwo azababarirwa bibaho. Azabarwaho icyaha gihoraho iteka ryose.”

30 Icyateye Yezu kuvuga ibyo ni uko bari bavuze ngo yahanzweho n’ingabo ya Satani.

Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

31 Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho.

32 Abantu benshi bari bicaye bamukikije baramubwira bati: “Yewe, nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.”

33 Yezu arabasubiza ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni bande?”

34 Nuko araranganya amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni aba:

35 umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/3-c47f71ddb388bd71fc42c07004c265bc.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 4

Umugani w’umubibyi

1 Yezu yongera kwigishiriza ku nkombe y’ikiyaga. Imbaga y’abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose baguma imusozi.

2 Nuko abigisha ibintu byinshi akoresheje imigani ati:

3 “Nimutege amatwi: umuntu yagiye kubiba,

4 igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi.

6 Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira ntizera.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera zirakura maze zirera. Zimwe zera imbuto mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.”

9 Nuko Yezu aravuga ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

10 Yezu asigaye wenyine, abari kumwe na we barimo ba bandi cumi na babiri, bamusobanuza iby’imigani ye.

11 Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry’ubwami bw’Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n’imigani,

12 kugira ngo

‘Kureba barebe ariko be kubona,

kumva bumve ariko be gusobanukirwa,

kugira ngo batagarukira Imana ikabababarira.’ ”

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

13 Nuko yongera kubabwira ati: “Ese ko mutumvise uwo mugani, iyindi yose muzayimenya mute?

14 Imbuto umubibyi abiba ni Ijambo ry’Imana.

15 Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n’abantu bumva iryo Jambo, maze ako kanya Satani akaza agakuraho Ijambo ryabibwe muri bo.

16 Izabibwe ku gasi ni nk’abantu bumva Ijambo ry’Imana, ako kanya bakaryakirana ubwuzu,

17 nyamara ntibatume rishorera imizi muri bo, bityo bakarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa bahōrwa Ijambo ry’Imana, bahita bacika intege.

18 Abandi ni nk’izabibwe mu mahwa. Ni abumva Ijambo ry’Imana,

19 nyamara guhagarikwa umutima n’iby’isi no gushukwa n’ubukungu, no gutwarwa n’irari ry’ibindi bintu byose bikarenga kuri iryo Jambo, rikaba nk’imbuto zarumbye.

20 Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva Ijambo ry’Imana bakaryakira bakera imbuto, bamwe mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.”

Ikigereranyo cy’itara

21 Yezu arababaza ati: “Mbese hari uwacana itara akaryubikaho akabindi, cyangwa akaritereka munsi y’igitanda, ahubwo ntiyaritereka ahirengeye?

22 Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga ritazashyirwa ahagaragara.

23 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

24 Arongera arababwira ati: “Murajye mwitondera ibyo mwumva. Akebo mugeramo ni ko namwe muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho.

25 Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.”

Ikigereranyo cy’imbuto zimejeje

26 Yezu arongera aravuga ati: “Iby’ubwami bw’Imana wabigereranya n’umuntu utera imbuto mu murima.

27 Yasinzira cyangwa yaba maso ijoro n’amanywa, izo mbuto ziramera zigakura atazi uko bigenda.

28 Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka: habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze.

29 Nuko imyaka yamara kwera, nyir’umurima agahita ategeka ko bazana imihoro ngo bayisarure, kuko ari igihe.”

Ikigereranyo cy’akabuto

30 Yezu yongera kuvuga ati: “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa twabacira uwuhe mugani wo kubwerekana?

31 Twabugereranya n’akabuto kitwa sinapi, igihe bagatera kaba karutwa n’izindi mbuto zose zo ku isi.

32 Nyamara iyo bamaze kugatera karamera kagakura, kagasumba ibihingwa byose kakagaba amashami manini, inyoni zikaza kugamamo.”

33 Nuko Yezu akomeza kubabwira Ijambo ry’Imana, akoresha imigani myinshi nk’iyo ku rugero bashoboye kumva.

34 Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.

Yezu ahosha inkubi y’umuyaga

35 Uwo munsi bugorobye, Yezu abwira abigishwa be ati: “Twambuke dufate hakurya.”

36 Basiga rubanda aho bamujyana muri bwa bwato yarimo, n’andi mato aramuherekeza.

37 Nuko haza inkubi y’umuyaga, umuhengeri w’amazi utangira kwiroha mu bwato bwenda gusendera.

38 Yezu we yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye agasego asinziriye. Abigishwa be baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye ko tugiye gushira?”

39 Nuko arakanguka maze acyaha umuyaga, abwira n’ikiyaga ati: “Tuza! Gwa neza!”

Umuyaga urahosha haba ituze ryinshi.

40 Hanyuma arababaza ati: “Ni iki cyabateye ubwoba bungana butyo? Mbese n’ubu ntimurizera?”

41 Abigishwa be bakuka umutima barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n’ikiyaga bikamwumvira?”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/4-24c63283ca7375ea7feaf8076a10f2de.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 5

Yezu akiza umuntu w’i Gerasa wahanzweho

1 Yezu afata hakurya y’ikiyaga mu ntara y’Abanyagerasa.

2 Yezu akigera imusozi, umuntu aza amusanga aturutse mu irimbi. Uwo muntu yari ahanzweho n’ingabo ya Satani.

3 Yiberaga mu irimbi kandi nta muntu n’umwe wari ugishobora kumuboha, haba no kumubohesha iminyururu.

4 Akenshi bamubohaga amaguru bakoresheje ibyuma, n’amaboko bakoresheje iminyururu, noneho iminyururu akayituraguritsa, n’ibyuma akabicagagura. Nta muntu wari ukimushobora.

5 Ijoro n’amanywa yazereraga mu irimbi no ku misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye.

6 Akiri kure abona Yezu, aza yiruka aramupfukamira.

7 Maze avuga cyane aranguruye ijwi ati: “Uranshakaho iki, Yezu Mwana w’Imana Isumbabyose? Girira Imana we kunyica urubozo!”

8 Ibyo byatewe n’uko Yezu yari ategetse ati: “Ngabo ya Satani, va muri uwo muntu!”

9 Yezu abaza uwo muntu ati: “Witwa nde?”

Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.”

10 Nuko yinginga Yezu cyane ngo ye kumenesha izo ngabo za Satani mu gihugu.

11 Hafi aho ku musozi hari umugana munini w’ingurubezarishaga.

12 Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Tureke twigire muri ziriya ngurube tuziberemo!”

13 Arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga. Izo ngurube zose uko zari nk’ibihumbi bibiri zirarohama.

14 Abashumba bazo barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. Abaturage bahita baza kureba ibibaye ibyo ari byo.

15 Bageze aho Yezu ari, babona wa muntu wari warahanzweho na cya gitero nyamwinshi cy’ingabo za Satani, basanga yicaye yambaye, yagaruye ubwenge bibatera ubwoba.

16 Ababibonye babatekerereza ibyabaye kuri uwo muntu wari warahanzweho, n’ibyabaye kuri za ngurube.

17 Baherako binginga Yezu ngo abavire ku musozi.

18 Yezu agiye mu bwato, uwari warahanzweho aramwinginga ngo bijyanire.

19 Yezu ntiyamwemerera ahubwo aramubwira ati: “Subira imuhira usange bene wanyu, ubatekerereze ibyo Nyagasani yagukoreye byose n’impuhwe yakugiriye.”

20 Nuko uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza muri ako karere ka Dekapoli ibyo Yezu yamukoreye byose, abantu bose baratangara.

Yezu akiza umugore urwaye, azura n’umwana

21 Hanyuma Yezu ajya mu bwato asubira hakurya. Imbaga nyamwinshi y’abantu yongera guteranira aho ari, ku nkombe y’ikiyaga.

22 Haza umuntu witwaga Yayiro, wari umwe mu batware b’urusengero rw’Abayahudi. Abonye Yezu aramupfukamira,

23 aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye arenda gupfa. Ndakwinginze ngwino umurambikeho ibiganza, kugira ngo akire ye gupfa.”

24 Nuko barajyana. Yezu aherekezwa n’abantu benshi bagenda bamubyiganiraho.

25 Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri.

26 Yarababaraga cyane, biturutse no ku baganga benshi yivujeho. Ibintu bimushiraho ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo arushaho kumererwa nabi.

27 Yumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, araza aca mu kivunge cy’abantu, amuturuka inyuma akora ku mwitero we

28 kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku myambaro ye ndakira.”

29 Amaraso ahita akama, maze yumva mu mubiri we akize ya ndwara.

30 Ako kanya Yezu yiyumvamo ko hari imbaraga zimuvuyemo, arahindukira areba abantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?”

31 Abigishwa be baramusubiza bati: “Dorere! Abantu barakubyiganiraho nawe ukabaza ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”

32 Yezu abararanganyamo amaso, kugira ngo arebe uwabikoze uwo ari we.

33 Wa mugore ashya ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho. Araza amwikubita imbere, amubwiza ukuri kose.

34 Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire icyo cyago!”

35 Akivuga atyo haza intumwa zibwira wa mutware w’urusengero ziti: “Ko umukobwa wawe amaze gupfa, uraruhiriza iki umwigisha?”

36 Ariko Yezu yirengagizaibyo bavuze, abwira uwo mutware w’urusengero ati: “Witinya, nyizera gusa!”

37 Nuko ntiyagira uwo akundira kujyana na we, uretse Petero, na ba bavandimwe Yakobo na Yohani.

38 Bageze mu rugo rw’uwo mutware w’urusengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abarira n’abacura imiborogo.

39 Yinjiye mu nzu arababaza ati: “Ni iki gitumye musakuza? Murarizwa n’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.”

40 Baramuseka cyane. Yezu ni ko guhēza abantu bose, ajyana n’ababyeyi b’umwana n’abari kumwe na we, bajya aho umwana ari.

41 Amufata ukuboko aramubwira ati: “Talita kumi”, ni ukuvuga ngo “Mukobwa, byuka!”

42 Ako kanya uwo mukobwa arabyuka atangira kugenda, abantu barumirwa. Yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse.

43 Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye, kandi ababwira kugaburira uwo mwana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/5-900ac18b8512398026a5d0b734cfa9f3.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 6

Ab’i Nazareti bahinyura Yezu

1 Yezu ava aho ngaho ajya mu mujyi w’iwabo. Abigishwa be bajyana na we.

2 Isabato igeze ajya kwigishiriza mu rusengero. Abenshi bamwumvise baratangara cyane bati: “Mbese biriya byose abikomora he? Ubu bwenge yahawe ni bwenge ki? Ibi bitangaza byo abikora ate?

3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, akaba n’umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Ese bashiki be bo ntiduturanye?” Ibyo bituma batamwemera.

4 Nuko Yezu arababwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu karere k’iwabo no muri bene wabo, n’iwe mu rugo.”

5 Ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera, uretse abarwayi bamwe yakijije abarambitseho ibiganza.

6 Atangazwa n’uko batamwemeye.

Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri

Yezu azenguruka ako karere kose yigisha, ava ku murenge ajya ku wundi.

7 Nuko ahamagara ba bigishwa be cumi na babiri, atangira kubatuma babiri babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani.

8 Arabihanangiriza ati: “Ntimugire icyo mujyana, yaba impamba cyangwa umufuka, cyangwa amafaranga mutwara mu mikandara yanyu, keretse inkoni yonyine.

9 Mwambare inkweto, mwambare n’ikanzu imwe ntimujyane iya kabiri.

10 Urugo muzabonamo icumbi, muzarugumemo kugeza igihe muzahavira.

11 Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, muzaveyo muhunguye umukunguguwo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy’icyaha cyabo.”

12 Nuko baragenda bajya kubwira abantu ko bagomba kwihana.

13 Bamenesha ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu, basīga abarwayi benshi amavutabarabakiza.

Urupfu rwa Yohani Mubatiza

14 Umwami Herodi yumva ibya Yezu, kandi koko izina rye ryari rimaze kwamamara hose. Bamwe baravugaga bati: “Ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”

15 Abandi bakavuga bati: “Ni Eliya.”

Naho abandi bati: “Ni umuhanuzi kimwe n’abahanuzi ba kera.”

16 Herodi na we abyumvise aravuga ati: “Ni Yohani! Namuciye igihanga none yazutse!”

17 Koko kandi Herodi yari yaratumye abantu gufata Yohani, baramuboha bamushyira muri gereza, impamvu yaturutse kuri Herodiya umugore w’umuvandimwe we Filipo. Uwo mugore Herodi yari yaramutunze.

18 Ni cyo cyatumaga Yohani abwira Herodi ati: “Ntibyemewe ko utunga umugore w’umuvandimwe wawe.”

19 Kubera iyo mpamvu Herodiya arwara Yohani inzika, agashaka uko yamwicisha nyamara ntabishobore.

20 Herodi yatinyaga Yohani akajya amurengera, kuko yari azi ko ari intungane akaba n’umuziranenge. Yakundaga kumwumva nubwo yamubwiraga ibimubangamiye.

21 Nuko Herodi atumira abatware be n’abakuru b’abasirikari n’abanyacyubahiro bo muri Galileya, mu munsi mukuru wo kwibuka ivuka rye. Noneho Herodiya abona ko ari cyo gihe cyo kwihimūra.

22 Umukobwa we araza arabyina, binyura Herodi n’abatumirwa be. Umwami Herodi ni ko kubwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

23 Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, naho cyaba ari kimwe cya kabiri cy’igihugu cyanjye.”

24 Nuko uwo mukobwa arasohoka, abaza nyina ati: “Nsabe iki?”

Undi ati: “Saba igihanga cya Yohani Mubatiza.”

25 Ako kanya uwo mukobwa ariruka asanga umwami ati: “Ndashaka ko mumpa igihanga cya Yohani Mubatiza, mukakimpa nonaha ku mbehe.”

26 Umwami agira agahinda kenshi, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y’abatumirwa be yanga kukimwima.

27 Ako kanya yohereza umusirikari, amutegeka kuzana igihanga cya Yohani. Uwo musirikari ajya muri gereza, aca Yohani igihanga

28 akizana ku mbehe. Agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina.

29 Abigishwa ba Yohani bumvise ibyabaye, baraza bajyana umurambo we bawushyingura mu mva.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

30 Nuko Intumwa za Yezu zigaruka aho ari, zimutekerereza ibyo zakoze n’ibyo zigishije byose.

31 Arazibwira ati: “Nimuze tujye kwiherera ahantu hadatuwe muruhuke ho gato”, kuko abantu bari benshi cyane ari urujya n’uruza, bigatuma batabona n’uko bafungura.

32 Nuko bajya mu bwato bajya kwiherera ahantu hadatuwe.

33 Benshi mu bababonye bagenda barabamenya. Nuko bava mu mijyi yaho yose, bariruka banyura iy’ubutaka, babatanga kuhagera.

34 Yezu ageze imusozi abona iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko atangira kubigisha byinshi.

35 Umunsi ukuze abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije.

36 Sezerera aba bantu bajye mu mihana no mu nsisiro za bugufi, bihahire ibyo barya.”

37 Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”

Baramubaza bati: “Mbese uragira ngo dutange ay’igihembo cy’imibyizi magana abiri, tubagurire imigati yo kurya?”

38 Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.”

Bamaze kubimenya baramubwira bati: “Hari itanu n’amafi abiri.”

39 Nuko abategeka kwicaza abantu mu byatsi bitoshye, biremyemo amatsinda.

40 Bicara mu matsinda, rimwe ijana, irindi mirongo itanu, bityo bityo.

41 Afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N’amafi abiri ayagabanya abantu bose.

42 Nuko bose bararya barahaga.

43 Bateranya utumanyu tw’imigati n’utw’amafi twasigaye, twose twuzura inkangara cumi n’ebyiri.

44 Mu bariye, abagabo bonyine bari ibihumbi bitanu.

Yezu agenda ku mazi

45 Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato, kugira ngo bamubanzirize kugera hakurya i Betsayida, mu gihe agisezerera iyo mbaga y’abantu.

46 Amaze kubasezerera azamuka umusozi ajya gusenga.

47 Bumaze kwira ubwato bwari bugeze mu kiyaga hagati, naho Yezu yasigaye imusozi wenyine.

48 Abonye ko bagashya bibaruhije kuko umuyaga wabaturukaga imbere, bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi, asa n’ushaka kubanyuraho.

49 Bamubonye agenda ku mazi bakeka ko ari umuzimu bavuza induru,

50 kuko bose bamubonye bagakuka umutima cyane. Ako kanya Yezu arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”

51 Abasanga mu bwato umuyaga urahosha, abigishwa be barumirwa.

52 N’igihe yatuburaga imigati ntibari basobanukiwe icyo bivuga, kuko imitima yabo yari ihumye.

Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti

53 Bamaze gufata hakurya mu ntara ya Genezareti, bazirika ubwato.

54 Bakibuvamo abantu babona Yezu baramumenya.

55 Bagenda bihuta bakwiza inkuru muri ako karere kose. Abantu bumvise aho Yezu ari, bahita baheka abarwayi babo barabamushyīra.

56 Byongeye kandi aho yahingukaga hose, ari mu byaro, ari mu mijyi, ari no mu misozi bashyiraga abarwayi ahagaragara, bakamwinginga ngo byibura bakore ku ncundaz’umwitero we, abazikozeho bose bagakira.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/6-cab515d82ac08157b0e8cec48aa081b4.mp3?version_id=387—