Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 8

Yuda Makabe atangira imyivumbagatanyo

1 Yuda wahimbwe Makabe na bagenzi be bavaga rwihishwa mu rusisiro bakajya mu rundi, bagahamagara bene wabo kugira ngo babakurikire. Biyegerezaga abasigaye ari indahemuka ku migenzo ya kiyahudi, bakoranya abantu bagera ku bihumbi bitandatu.

2 Batakambiraga Nyagasani kugira ngo yibuke ubwoko bwe bwari bwibasiwe n’abantu bose, kandi ngo agirire impuhwe Ingoro yahumanyijwe n’abantu batubaha Imana.

3 Bamusabaga kugiririra impuhwe umujyi wari ugiye gusenywa ugatsembwa. Bamusabaga kandi kumva amaraso yamennwe amutabariza guhōra,

4 no kutibagirwa urupfu rw’abana b’inzirakarengane kandi agahōra abamutukaga. Bityo Imana izaba igaragaje uko yanga ikibi.

5 Yuda amaze gushyiraho umutwe w’ingabo abanyamahanga ntibaba bagishoboye kugira icyo bamutwara, kuko uburakari Nyagasani yari afitiye ubwoko bwe bwari bubaviriyemo imbabazi.

6 Yuda yateye imijyi n’insisiro abitunguye arabitwika, yigarurira ibirindiro by’ingenzi, ibyo bituma abanzi benshi bahunga.

7 Ibitero nk’ibyo yahitagamo kubigaba cyane cyane nijoro yitwikiriye umwijima, bityo ubutwari bwe bwamamara hose.

Putolemeyi yohereza Nikanori gutera Yuda

8 Filipoabonye ko uwo mugabo agenda arushaho gukomera no gutsinda, yandikira Putolemeyi wategekaga ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya, amusaba kuza kurwana ku nyungu z’umwami.

9 Putolemeyi ahita atoranya Nikanori mwene Patorokeli wabarirwaga mu ncuti z’umwami z’imena, amwohereza agabye igitero cy’ingabo zigera ku bihumbi makumyabiri zikomoka mu bihugu bitandukanye, kugira ngo batsembe ubwoko bwose bw’Abayahudi. Ategeka na Gorigiya wari usanzwe ari umugaba w’ingabo, kandi akaba yari azobereye mu byerekeye intambara, kugira ngo bajyane.

10 Umwami Antiyokusi yagombaga kwishyura Abanyaroma umusoro, ungana n’ibiro ibihumbi mirongo itanu na bine by’ifeza. Nikanori we yari afite umugambi wo kuzishyura uwo mwenda wose, ari uko agurishije imfungwa z’Abayahudi nk’inkoreragahato.

11 Aherako atuma ku batuye mu mijyi ikikije inyanja, atumira abacuruzi kugira ngo baze kugura inkoreragahato z’Abayahudi, abasezeranya kuzajya abaha inkoreragahato mirongo cyenda ku biro makumyabiri na birindwi by’ifeza. Nyamara ntiyazirikana igihano gikomeye Imana Nyirububasha yamuteganyirije.

Yuda amenya imigambi ya Nikanori

12 Yuda amenya ko Nikanori aje. Amaze kumenyesha bagenzi be ko igitero cy’umwanzi kiri bugufi,

13 abanyabwoba n’abatiringira ubutabera bw’Imana bahungira kure.

14 Naho abandi bagurisha ibyo bari basigaranye, batakambira Nyagasani ngo arengere abo uwo mugome Nikanori yari yamaze kugurisha mbere y’uko ashoza intambara.

15 Nubwo Nyagasani atabakiza kubera ko abakunda, baramutakambiraga ngo abigirire byibuze ubudahemuka afitiye amasezerano yagiranye na ba sekuruza, kubera ko Nyagasani ari we Mana nziranenge kandi yuje ikuzo, yabahamagariye kuba ubwoko bwe.

16 Yuda Makabe akoranya abantu be bagera ku bihumbi bitandatu, abagira inama yo kudaterwa ubwoba n’abanzi, no kudatinya ubwinshi bw’icyo gitero cy’abanyamahanga babateye babarenganya. Bagombaga kurwana kigabo,

17 bagahora bibuka amarorerwa abo banzi bakoreye Ingoro, n’igikorwa kigayitse bagiriye Yeruzalemu, n’uburyo bavanyeho imigenzo y’Abayahudi.

18 Yuda yungamo ati: “Abo bantu bishingikirije ku ntwaro zabo n’ubutwari bwabo, naho twebwe dufitiye icyizere Imana Nyirububasha, kuko yo mu kanya nk’ako guhumbya yatsemba abaje kudutera ndetse n’isi yose.”

19 Nuko Yuda abibutsa ibihe byose Imana yagobotse ba sekuruza, abaha urugero rwo mu gihe cya Senakeribu, aho yatikije abanzi ijana na mirongo inani na batanu.

20 Yongeye kubibutsa iby’intambara barwanye n’Abanyagalatibo muri Babiloniya, ubwo Abayahudi ibihumbi umunani bafatanyije n’Abanyamasedoniya ibihumbi bine barwanyije abantu ibihumbi ijana na makumyabiri. Abanyamasedoniya bamaze kugira ingorane, Abayahudi ibihumbi umunani babasha gutsinda burundu kubera ko Imana yabagobotse, bityo bahakura iminyago itagira ingano.

Yuda atsinda Nikanori

21 Ayo magambo ya Yuda atera ubutwari ingabo ze. Azumvisha ko zigomba kwitegura gupfira Amategeko y’Imana n’igihugu cyazo. Nuko azigabanyamo imitwe ine,

22 buri mutwe ugizwe n’ingabo igihumbi na magana atanu. Ubuyobozi bw’iyo mitwe abushinga abavandimwe be ari bo Simoni na Yozefu na Yonatani, ndetse na we ubwe.

23 Yuda amaze gusaba Eleyazari gusoma igitabo cy’Amategeko, ategeka ingabo ze kugenda zivuga ziti: “Imana izadutabara.” Aherako ayobora itsinda rya mbere atera Nikanori.

24 Imana Nyirububasha yarwaniraga Abayahudi bituma bashobora kwica abanzi barenga ibihumbi icyenda, bakomeretsa kandi batemagura abantu benshi mu ngabo za Nikanori, abasigaye bose barahunga.

25 Bafata ifeza z’abari baje kubagura nk’inkoreragahato, naho abahungaga barabakurikirana babageza kure, ariko hanyuma barahindukira kuko umunsi wari uciye ikibu.

26 Koko rero isabato yari igiye gutangira, bituma badashobora gukomeza kubakurikirana.

27 Bamaze kurundarunda intwaro z’abanzi no gucuza imirambo batangira kwizihiza isabato. Nuko basingiza Nyagasani kandi bamushimira ko uwo munsi yabakijije, akaba yatangiye kubagaragariza impuhwe ze.

28 Isabato irangiye bafata igice kimwe cy’iminyago bakigabanya abari basizwe iheru heru n’itotezwa, kimwe n’abapfakazi n’impfubyi, hanyuma bo n’abana babo bagabana ibisigaye.

29 Ibyo birangiye bose bakoranira hamwe batakambira Nyagasani bashingiye ku neza ye ihebuje, bamusaba ngo ababarire abagaragu be burundu.

Yuda atsinda Timoteyo na Bakidesi

30 Ibyo birangiye Yuda n’ingabo ze barwana n’ibitero bya Timoteyo na Bakidesi,bica mu ngabo z’abanzi abantu barenga ibihumbi makumyabiri, kandi babasha kwigarurira ibigo ntamenwa bikomeye. Iminyago itagira ingano bahakuye bayigabanyamo ibice bibiri bingana, igice kimwe kiba icyabo, ikindi gihabwa abasizwe iheru heru n’itotezwa, n’impfubyi n’abapfakazi ndetse batirengagije n’abasaza.

31 Bamaze kurundarunda bitonze intwaro z’abanzi bazibika ahantu habigenewe, naho ibindi basahuye bisigaye babijyana i Yeruzalemu.

32 Nuko bica umugaba w’ingabo zarwaniraga Timoteyo. Uwo mugabo yari umugome bikabije, wari warateje ibyago byinshi Abayahudi.

33 Igihe bizihizaga ibirori by’insinzi i Yeruzalemu, batwitse babona abari baratwitse inzugi z’Ingoro y’Imana. Batwitse na Kalisiteni wari wahungiye mu kazu gatoya, bityo na we abona igihano gikwiranye n’ibikorwa bye bigayitse.

Nikanori ahungira Antiyokiya

34 Nikanori wa mugome gica, umwe wari wazanye abacuruzi igihumbi kugira ngo bagure Abayahudi,

35 atsindwa n’abo yasuzuguraga babifashijwemo na Nyagasani. Yiyambuye umwambaro we w’icyubahiro, ahungira mu bisambu wenyine ameze nk’inkoreragahato icitse. Nguko uko yageze Antiyokiya, ashimishwa byibura n’uko arokotse mu ngabo ze zose zari zatikiye.

36 Uwo mugabo yibwiraga ko azishyura imisoro y’Abanyaroma, agurishije abaturage b’i Yeruzalemu nk’inkoreragahato. None ubu agomba gutangaza ko Abayahudi ari indatsimburwa, ko bari bafite Imana ibarengera kubera ko bakurikizaga Amategeko yabahaye.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 9

Antiyokusi Epifani afatwa n’indwara ikomeye

1 Icyo gihe Antiyokusi yari avuye mu Buperesi atahukanye ikimwaro.

2 Koko rero yari yinjiye mu mujyi wa Peresepoli, agerageza kuwigarurira no gusahura ingoro, ariko abaturage barivumbagatanya maze bafata intwaro. Nuko Antiyokusi amaze kumeneshwa n’abaturage ahunga afite ikimwaro cyinshi.

3 Antiyokusi ageze hafi ya Ekibatana, amenya ibyabaye kuri Nikanori na Timoteyo n’ingabo zabo.

4 Ararakara cyane yiyemeza kwihōrera ku Bayahudi, abitewe na ka gasuzuguro k’Abaperesi bari bamumenesheje. Nuko ategeka uwayoboraga igare rye ry’intambara kugenda adahagarara kugeza urugendo rurangiye. Mu kwiyemera kwe atera hejuru ati: “Ningera i Yeruzalemu, uwo mujyi nzawuhindura irimbi ry’Abayahudi.” Ariko ntiyari azi ko urubanza rw’Imana rumutegereje.

5 Koko rero akimara kuvuga atyo, Nyagasani ubona byose, Imana y’Abisiraheli, amutera indwara itagaragara kandi idakira. Umwami yafashwe n’ububabare bukabije bwo mu nda, bumutera kuribwa ubudatuza mu mara.

6 Antiyokusi yari akwiye kubabazwa atyo, kuko na we yateje abandi imibabaro irenze urugero kandi iteye ubwoba!

7 Ibyo ariko ntibyagabanya ubwirasi bwe, agumana ubwibone bwe bwose. Uburakari yari afitiye Abayahudi burushaho kugurumana, maze ategeka uwari uyoboye rya gare ry’intambara kwihuta cyane. Nuko ako kanya ahanantuka mu igare ryirukaga ribomborana, yitura hasi ku buryo bubabaje maze ingingo ze zose zirashenjagurika.

8 Antiyokusi wirataga mu kanya ko afite imbaraga zirenze iz’abandi bantu, zishobora guhagarika inkubi y’umuyaga mu nyanja, no gupima imisozi miremire ku munzani ubu akumbagaye hasi, none bagombye kumuheka mu ngobyi. Ibyo byabereye bose ikimenyetso cy’ububasha bw’Imana.

9 Uwo mwami w’umugome n’ubwo yari akiri muzima yarababaraga bikabije, umubiri we waratonyokaga kandi inyo zikamujagata mu maso. Umunuko wamuvagamo kubera ko yari amaze kubora, wateraga ishozi ingabo zose.

10 Antiyokusi wibwiraga mu kanya ko yakora ku nyenyeri zo mu kirere, ubu nta n’ushobora kumwegera ngo amuheke kubera uwo munuko utakihanganirwa.

Antiyokusi asezeranira Imana isezerano

11 Antiyokusi yari yashegeshwe cyane kubera igihano cy’Imana, yari afite umubabaro ukabije kandi warushagaho kwiyongera. Nuko atangira kugabanya ubwirasi bwe bwari burengeje urugero, no gusobanukirwa neza uko amerewe.

12 Byageze ubwo na we ubwe atari agishoboye kwihanganira umunuko we maze aravuga ati: “Birakwiye ko umuntu nkanjye ushobora gupfa yakwisunga Imana, aho kwigereranya na yo.”

13 Ariko igihe cyari kimaze kurenga ngo Nyagasani ababarire uwo mwicanyi, nubwo yari amaze kumusezeranya avuga ati:

14 “Nihutiraga kujya i Yeruzalemu umurwa weguriwe Imana, kugira ngo nywutsembe kandi nywuhindure irimbi ry’Abayahudi bose, none ubu ndahamya ko ari umurwa wigenga.

15 Nari niyemeje kujugunyira ibikōko n’ibisiga imirambo y’Abayahudi n’iy’abana babo, kuko nabonaga ko badakwiriye gushyingurwa. None ubu ndashaka ko bagira uburenganzira nk’ubw’Abanyatene.

16 Nari narasahuye Ingoro nziranenge, none ngiye kuyitakisha amaturo meza cyane kandi nsimbure n’ibikoresho byinshi byeguriwe Imana byari byarasahuwe. Naho ibyangombwa byose byerekeye ibitambo, nzabivana mu mutungo wanjye bwite.

17 Byongeye kandi ngiye gukurikiza idini y’Abayahudi, kandi nzenguruke intara zose zituwe namamaza ububasha bw’Imana.”

Ibaruwa Antiyokusi Epifani yandikiye Abayahudi

18 Icyakora ububabare bwa Antiyokusi ntibwigeze bugabanuka na gato, bitewe n’uko urubanza rumukwiye Imana yari yamuciriye rwari rumuremereye. Nuko umwami agera ubwo atagifite icyizere cyo gukira, maze yandikira Abayahudi ibaruwa isa n’ibitwaraho muri aya magambo:

19 “Banyakubahwa Bayahudi dusangiye igihugu, jyewe Antiyokusi umwami n’umugaba w’ingabo ndabaramutsa. Nimugire ubuzima n’ishya n’ihirwe!

20 Niba mumerewe neza mwe n’abana banyu, kandi niba byose bibagendekera uko mubyifuza, ndabishimira Imana cyane kuko ari yo mfitiye icyizere.

21 Mbibutse mfite igishyika ntekereje icyubahiro n’urukundo mwangaragarije.

“Ubwo nagarukaga mvuye mu Buperesi, nararwaye bikomeye none ubu ndarambaraye nta gatege. Ni yo mpamvu nsanga ari ngombwa kwita ku mutekano w’abantu banjye.

22 Simbivugira ko naba nihebye kubera uko merewe, ahubwo nizeye nkomeje ko nzagarura ubuyanja.

23 Ariko ndibuka ko na data iyo yatabaraga mu ntara z’amajyaruguru, yasigaga umusimbura.

24 Yirindaga ko abaturage be bahagarika umutima hagize ikintu kibatunguye, cyangwa baramutse bumvise inkuru mbi. Koko rero buri wese yagombaga kumenya uwo umwami yasigiye ubuyobozi.

25 Byongeye kandi, maze kubona ko abategetsi b’ibihugu by’abaturanyi barekereje ko hari icyambaho. Ni yo mpamvu nashyizeho umuhungu wanjye Antiyokusingo ansimbure. Namweretse benshi muri mwe kandi ndamubashinga, ubwo nabaga ngiye mu ntara zo mu majyaruguru. Dore n’amagambo akubiye mu ibaruwa namwandikiye.

26 Dore icyo mbasabye nkomeje: mujye mwibuka ibyiza nagiriye igihugu cyanyu na buri wese muri mwe by’umwihariko, maze mwese mukomeze mungaragarize urukundo jyewe n’umuhungu wanjye.

27 Nizeye ko azaba indahemuka ku migambi yanjye akabafata neza kandi akabagirira impuhwe, maze mukazabana neza.”

28 Nuko uwo mwicanyi wasuzuguye Imana, apfana ububabare buteye ubwoba nk’uko na we yateje abandi, agwa ku gasi ku buryo bubabaje mu gihugu cy’amahanga.

29 Filipo wari warareranywe n’umwami, azana umurambo we Antiyokiya. Ariko kubera ko yatinyaga umuhungu wa Antiyokusi, ahungira mu Misiri ku mwami Putolemeyi Filometori.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 10

Ihumanurwa ry’Ingoro

1 Yuda Makabe na bagenzi be bayobowe na Nyagasani, bigarurira Ingoro n’umurwa wa Yeruzalemu.

2 Basenya intambiro abanyamahanga bari barubatse ku karubanda, ndetse n’ahandi hantu hasengerwaga ibigirwamana.

3 Bamaze guhumanura Ingoro bubaka n’urundi rutambiro. Hanyuma bakomanya amabuye bayabyaza umuriro, bawucana ku rutambiro maze buba ubwa mbere batambye igitambo kuva mu myaka ibiri. Batwika imibavu bacana n’amatara kandi bamurika imigati yatuwe Imana.

4 Ibyo birangiye bikubita hasi bubamye batakambira Nyagasani, kugira ngo atazongera kubateza ibyago nk’ibyo. Icyakora baramutse bongeye kumucumuraho ajye abahana mu rugero, kandi areke kubagabiza abanyamahanga b’abagome batubaha Imana.

5 Umunsi abanyamahanga bahumanyijeho Ingoro, ni na wo munsi yahumanuweho, ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu.

6 Umunsi mukuru bizihije mu byishimo mu minsi umunani, wari nk’iminsi mikuru y’Ingando. Yuda n’abantu be bibukaga ukuntu hari hashize igihe gito bizihirije iminsi mikuru y’Ingando mu misozi, bihishe mu buvumo nk’inyamaswa zo mu ishyamba.

7 Ni cyo cyatumye batamiriza amakamba y’iminzenze, bakitwaza n’amashami meza n’imikindo, batangira kuririmba basingiza Imana yatunganyije ihumanurwa ry’Ingoro yayo.

8 Hashyirwaho itegekoteka ritowe kandi ryemejwe n’abaturage bose, rivuga ko buri mwaka Abayahudi bose bazajya bizihiza uwo munsi mukuru.

Antiyokusi Ewupatori azungura se

9 Uko ni ko Antiyokusi bitaga Epifani yapfuye.

10 Tugiye noneho kuvuga ibyerekeye Antiyokusi Ewupatori, umuhungu w’uwo mwanzi w’Imana, tubabwire muri make amakuba yakuruwe n’intambara ze.

11 Antiyokusi Ewupatori amaze kujya ku ngoma yashyizeho uwitwa Liziya, amugira Minisitiri w’intebe n’umuyobozi w’ikirenga w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya,

12 mu cyimbo cya Putolemeyi bitaga Makironi. Makironi uwo ni we mutware wa mbere wahaye Abayahudi uburenganzira bwabo, abavana mu karengane barimo. Yagerageje kandi kubana na bo mu mahoro.

13 Ni yo mpamvu incuti z’umwami zaje kumurega kuri Ewupatori zimushinja ubugambanyi. Na mbere hose kandi bahoraga bamwita umugambanyi. Koko rero Umwami Filometori wa Misiri yari yaramushinze kuyobora Shipure, nyamara atererana icyo kirwa maze yigira ku ruhande rwa Antiyokusi Epifani. Nuko kubera ko yari amaze gutakaza agaciro gakwiranye n’icyubahiro cye, yiyahuza uburozi.

Yuda atsinda ibigo ntamenwa byo muri Idumeya

14 Aho Gorigiyaamariye kuba umutware wa Idumeya,yashatse ingabo z’abacancuro maze agahora ashakisha uburyo bwose bwo gutera Abayahudi.

15 Byongeye kandi abatuye Idumeya bari barigaruriye ibigo ntamenwa bikomeye, bakabuza amahoro Abayahudi. Bakiraga iwabo abantu bose birukanywe i Yeruzalemu, bakabafasha gushoza intambara.

16 Yuda na bagenzi be batakambira Imana bayisaba kugira ngo ibarwaneho. Nuko bajya gutera ibigo ntamenwa byo muri Idumeya.

17 Bagaba ibitero bikomeye kuri ibyo bigo, birukana abari barinze inkuta zabyo maze bahashinga ibirindiro. Bica abantu bose bahuye na bo, hagwa abantu bagera ku bihumbi makumyabiri.

18 Ariko abantu bagera ku bihumbi icyenda bashoboye guhungira mu bigo bibiri ntamenwa bikomeye cyane, bafite ibyangombwa byose bizababeshaho igihe bagoswe.

19 Yuda Makabe asiga kuri ibyo bigo ntamenwa Simonina Yozefu hamwe na Zakayo n’abasirikari bahagije kugira ngo bakomeze bahagote, naho we ajya aho yari akenewe.

20 Ariko abasirikari ba Simoni bakundaga amafaranga bemera kugurirwa na bamwe mu bari bagoswe, bakira ibikoroto ibihumbi mirongo irindwi by’ifeza kugira ngo babemerere gucika.

21 Yuda amaze kumenya ibyabaye akoranya abakuru b’ingabo ze, abaregera abo bantu baguranye abavandimwe babo ifeza, bakemera gucikisha abanzi babo.

22 Yuda yicisha abo bagambanyi, ahita yigarurira ibyo bigo ntamenwa byombi.

23 Urwo rugamba aruyoborana ubutwari, ku buryo muri ibyo bigo ntamenwa byombi yahatsinze abantu barenga ibihumbi makumyabiri.

Yuda atsinda Timoteyo akigarurira Gazara

24 Bukeye Timoteyo wari uherutse gutsindwa n’Abayahudi akoranya ingabo nyinshi z’abanyamahanga, n’abanyamafarasi benshi baturutse muri Aziya. Nuko we n’ingabo bajya mu Buyuda barahigarurira.

25 Bari hafi kugerayo Yuda Makabe n’ingabo ze batakambira Imana, biyorera umukungugu mu mutwe kandi bakenyera imyambaro igaragaza akababaro.

26 Nuko bikubita hasi bubamye imbere y’urutambiro batakambira Imana, kugira ngo ibagirire impuhwe ibe umwanzi w’abanzi babo, kandi irwanye ababisha babo nk’uko yabisezeranye mu Mategeko yayo.

27 Bamaze gusenga bafata intwaro zabo, bava i Yeruzalemu bakora urugendo rurerure, bageze hafi y’umwanzi barahagarara.

28 Bukeye izuba rirashe ibitero byombi birasakirana. Abayahudi kugira ngo batsinde bari bizeye ubutwari bwabo, ariko kandi bari bishingikirije cyane cyane kuri Nyagasani kubera icyizere bari bamufitiye. Naho abandi bo bari bashingiye gusa ku burakari bwo kurwana.

29 Urugamba rumaze gukomera, abanzi babona mu kirere haturutse abantu batanu bagendera ku mafarasi barabagirana, amafarasi yabo atamirije imikoba y’izahabu, arangaza imbere y’Abayahudi.

30 Nuko bashyira Yuda hagati ya babiri muri bo, bamukingira intwaro zabo kugira ngo adakomereka. Barasaga abanzi imyambi inyaruka nk’imirabyo, irabahuma bashya ubwoba maze bakwirwa imishwaro.

31 Hapfa abantu ibihumbi makumyabiri na magana atanu bagenza amaguru, na magana atandatu bagendera ku mafarasi.

32 Timoteyo ubwe yabashije guhungira ahantu harinzwe bikomeye, ari cyo kigo ntamenwa cy’i Gezeri cyayoborwaga na Kereyasi.

33 Yuda n’abantu be bagota icyo kigo ntamenwa iminsi ine, bafite ibyiringiro byo gutsinda.

34 Ariko abari bagoswe bari bafitiye icyizere gikomeye umutekano w’aho hantu, ku buryo batahwemye gusuzugura Imana y’Abayahudi no gusukiranya ibitutsi ku babateraga.

35 Ku munsi wa gatanu mu gitondo, abasore makumyabiri bo mu ngabo za Yuda barakajwe cyane n’ibyo bitutsi, burira urukuta bafite ubutwari budasanzwe. Bari bafite ubukana nk’ubw’igikōko, bica uwo bahuye na we wese.

36 Abandi na bo baboneraho bazenguruka ikigo ntamenwa, kugira ngo batere abakirimo baturutse mu rundi ruhande. Nuko batwika iminara maze abatukaga Imana bakongoka babona. Abandi bamenagura inzugi, bituma ingabo zari zisigaye zinjira mu mujyi zihita ziwigarurira.

37 Timoteyoyari yihishe mu kigega cy’amazi, ariko bamubonye bamwicana n’umuvandimwe we Kereyasi na Apolofane.

38 Bamaze kubona iyo ntsinzi, Abayahudi batangira kuririmba basingiza Nyagasani, bamushimira ibyo byiza yagiriye Abisiraheli kandi akabaha no gutsinda.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 11

Yuda atsinda Liziya

1 Liziya wari Minisitiri w’intebe w’igikomangoma akaba n’umurezi w’umwami, akaba ari na we wari ushinzwe iby’ingoma, yababajwe n’ibyari biherutse kuba.

2 Nuko akoranya ingabo z’abagenza amaguru zigera ku bihumbi mirongo inani n’abarwanira ku mafarasi bose, ajya gutera Abayahudi. Yari agamije guhindura Yeruzalemu yose umujyi w’Abagereki.

3 Yashakaga ko Ingoro yajya yishyura umusoro kimwe n’izindi ngoro zose z’amahanga, kandi akagurisha buri mwaka ibyagenewe Umutambyi mukuru.

4 Ntiyitaye ku bubasha bw’Imana, ahubwo yiringiye ingabo ze zitabarika zigenza amaguru n’ingabo ibihumbi zirwanira ku mafarasi, n’inzovu ze mirongo inani.

5 Nuko Liziya yinjira mu Buyuda agera i Betisuri,ikigo ntamenwa cyari nko mu birometero makumyabiri n’umunani mu majyepfo ya Yeruzalemu arahatera.

6 Yuda n’ingabo ze bumvise ko Liziya yagose ibigo ntamenwa byo mu gihugu bakoranya abaturage, maze bose hamwe batakambira Nyagasani mu maganya n’amarira menshi, kugira ngo abohereze umumarayika mwiza wo kugoboka Abisiraheli.

7 Yuda ubwe aba ari we ubabimburira mu gufata intwaro, ashishikariza n’abandi kwemera kwitanga kimwe na we, kugira ngo barengere abavandimwe babo. Nuko bose bahagurukira icyarimwe bafite umwete mwinshi.

8 Bakiri hafi ya Yeruzalemu, umuntu ugendera ku ifarasi wambaye imyambaro yererana, atunguka imbere y’ingabo zabo azunguza intwaro ze z’izahabu.

9 Nuko bose icyarimwe basingiriza Imana kubera ubuntu bwayo. Koko rero Imana yari yabahaye ubutwari ku buryo uretse no kwica abantu cyangwa ibikōko by’inkazi, bashoboraga no gutobora inkuta z’ibyuma.

10 Bagenda biteguye urugamba, barangajwe imbere n’uwo Nyagasani yari yaboherereje ku buntu bwe kugira ngo abarwanirire.

11 Nuko biroha nk’intare ku banzi babo, bica abasirikari ibihumbi cumi na kimwe bagenza amaguru n’igihumbi na magana atandatu barwanira ku mafarasi, abasigaye barahunga.

12 Abenshi muri bo bahunga ari inkomere kandi bataye intwaro zabo, Liziya na we akiza amagara ye ahunga afite ikimwaro.

Liziya agirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi

13 Liziya ntiyari umupfapfa kuko yatekereje uko yatsinzwe, asanga Abayahudi bari indatsimburwa kubera ko Imana Nyirububasha yabarwaniriraga. Ni cyo cyatumye yohereza intumwa

14 kugira ngo zibasabe bagirane amasezerano y’amahoro ashingiye ku bwumvikane, kandi abasezeranya kuzumvisha umwami ko agomba kubafata nk’incuti.

15 Kubera ko Yuda yari ashishikajwe n’icyagirira rubanda akamaro, yemera inama zose za Liziya. Umwami na we ku ruhande rwe, yemera ibyo Abayahudi bari basabye byose, ari na byo Yuda yari yandikiye Liziya.

Ibaruwa Liziya yandikiye Abayahudi

16 Liziya yandikiye Abayahudi ibaruwa iteye itya:

“Baturage b’Abayahudi, jyewe Liziya ndabaramutsa.

17 Intumwa zanyu Yohani na Abusalomu banshyikirije inyandiko mwabahaye, bansaba gufata icyemezo ku byifuzo biyivugwamo.

18 Nagejeje ku mwami ibyo yagombaga kumenyeshwa, kandi yemeye ibyo abona ko bishoboka.

19 Niba rero mukomeje kureba icyagirira ubutegetsi akamaro, nanjye mu gihe kizaza nzaharanira icyatuma abaturage banyu bamererwa neza.

20 Naho ibyerekeye ibibazo bisanzwe, nashinze ababahagarariye ngo bo n’abantu banjye babyigire hamwe namwe.

21 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya makumyabiri n’enye z’ukwezi kwa Diyosikori, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa umwami yandikiye Liziya n’Abayahudi

22 Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:

“Muvandimwe wanjye Liziya, jyewe Umwami Antiyokusi ndakuramutsa.

23 Kuva aho umubyeyi wacu apfiriye, nifuza ko abaturage bose b’ubwami bwanjye babaho bagakora imirimo yabo nta kibahungabanyije.

24 Ariko numvise ko Abayahudi batemera gukurikiza imigenzo y’Abagereki data yashatse kuzana. Bo bifuza kubaho mu buryo bwabo kandi bagasaba ko babareka bagakurikiza Amategeko yabo.

25 Nk’uko nifuza ko abo bantu bagira amahoro, ntegetse ko babasubiza Ingoro yabo, bakabaho uko babyifuza bikurikije imigenzo ya ba sekuruza.

26 None rero ubamenyeshe icyemezo nafashe kandi ko mbijeje amahoro, kugira ngo bite ku mirimo yabo bafite umutima utuje.”

27 Ngiyi ibaruwa umwami yandikiye Abayahudi:

“Abagize Urukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi n’abandi Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.

28 Nizeye ko mumeze neza, natwe kandi tumeze neza.

29 Menelasi yamenyesheje ko mwifuza gutaha mugasubira ku mirimo yanyu.

30 None rero nijeje imbabazi abantu bose bazashaka gusubira iwabo, mbere y’itariki ya mirongo itatu z’ukwezi kwa Kisantiki.

31 Mushobora gukomeza gukurikiza amategeko agenga imirire yanyu, n’andi Mategeko nk’uko mwabikoraga mbere. Byongeye kandi ntihakagire umuyahudi n’umwe uzahanwa ku buryo ubwo ari bwo bwose, azira amakosa yakoze atabizi.

32 Dore naboherereje Menelasi kugira ngo abahumurize.

33 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki, mu mwaka wa 148.”

Ibaruwa Abanyaroma bandikiye Abayahudi

34 Abanyaroma na bo bandikiye Abayahudi ibaruwa muri aya magambo:

“Bayahudi, twebwe Kintusi Memiyo, na Tito Maniyo intumwa z’Abanyaroma turabaramutsa.

35 Ibyo mwemerewe na Liziya umubyeyi w’umwami, natwe turabibemereye.

36 Naho ibyifuzo yasanze bigomba gushyikirizwa umwami mubisuzume neza, hanyuma muzaduhe igisubizo bidatinze kugira ngo tubivugane n’umwami ku buryo byabagirira akamaro, kuko tugiye kujya Antiyokiya.

37 Ni yo mpamvu mukwiye kwihutira kutwoherereza ababahagarariye kugira ngo tumenye icyo mubitekerezaho.

38 Nimugire amahoro. Byanditswe ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisantiki mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani.”

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 12

Yuda ahōrera Abayahudi b’i Yope n’i Yaminiya

1 Amasezerano hagati y’Abayahudi na Liziya amaze kumvikanwaho Liziya agaruka ibwami, naho Abayahudi batangira guhinga imirima yabo.

2 Ariko bamwe mu batware b’akarere ari bo Timoteyo na Apoloniyo bene Genewosi, na Yeronimu na Demofoni ndetse na Nikanori umutware w’Abanyashipure, ntibatumaga Abayahudi bagira umutekano n’amahoro.

3 Muri icyo gihe abaturage b’i Yopebakoze ishyano. Bagaragarije Abayahudi babaga iwabo ko nta rwango babafitiye, maze barabatumira hamwe n’abagore babo n’abana babo, kugira ngo batembere mu nyanja bari mu mato bateguriye icyo gikorwa.

4 Kubera ko icyo cyemezo cyari cyafashwe n’abatuye umujyi bose, Abayahudi ntibagira ikibi bikanga maze bemera ubwo ubutumire, kugira ngo bakomeze kugirana na bo umubano mwiza. Ariko bageze mu nyanja rwagati babaroha bose. Bari bageze ku bantu magana abiri.

5 Yuda amaze kumenya ubugome bukabije bwagiriwe bene wabo akoranya abantu be.

6 Amaze kwambaza Imana yo mucamanza utabera, ajya gutera abishe bene wabo. Yitwikiriye ijoro, icyambu agiha inkongi atwika n’amato yose, yica n’abantu bose bari bahungiye aho hantu.

7 Ibyo birangiye arahava kubera ko amarembo y’umujyi yari afunze. Ariko agenda afite umugambi wo kuzagaruka agatsemba abatuye Yope bose.

8 Yuda aza kumenya ko abaturage b’i Yaminiyabashaka kugenza Abayahudi bari batuye mu mujyi wabo, nk’uko bagenje abari batuye i Yope.

9 Nuko i Yaminiya na ho ahatera mu ijoro, atwika icyambu n’amato yari ahari, ku buryo icyezezi cy’umuriro cyagaragaraga i Yeruzalemu, nko mu birometero mirongo ine na bitanu.

Yuda yigarurira umujyi wa Kasifo

10 Yuda n’abantu be bavuye i Yaminiya bajya gutera Timoteyo. Nuko bamaze kurenga umujyi nko mu birometero bibiri, baterwa n’Abarabu bagera ku bihumbi bitanu bafashijwe n’abantu magana atanu barwanira ku mafarasi.

11 Intambara ikomeye iratangira, ariko ingabo za Yuda ziratsinda kubera ko zari zifashijwe n’Imana. Izo nzererezi z’Abarabu zibonye ko zitsinzwe, zisaba Yuda ngo abahe amahoro. Basezeranya Abayahudi ko bazabaha amatungo kandi bakabafasha no mu bindi byose bazakenera.

12 Koko rero Yuda yabonaga ko bashobora kumugirira akamaro muri byinshi, bituma yemera kugirana na bo amasezerano y’amahoro. Ayo masezerano amaze kwemezwa, Abarabu basubira mu mahema yabo.

13 Yuda atera n’undi mujyi ukomeye witwaga Kasifo, wari uzengurutswe n’ibirundo by’ibitaka n’inkuta, ukaba wari utuwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye.

14 Abo baturage kubera ko bari biringiye inkuta zabo zikomeye n’ibigega byabo byuzuye ibiribwa, batangira gutuka Yuda n’abantu be ibitutsi bibi, bongeraho no gutuka Imana mu magambo umuntu atatinyuka gusubiramo.

15 Ariko Yuda na bagenzi be, biyambaza Nyagasani Nyirububasha n’Umugenga mukuru w’isi, we warimbuye inkuta za Yerikomu gihe cya Yozuwe adakoresheje imashini z’intambara, maze biroha ku nkuta z’umujyi.

16 Babikesheje ubushake bw’Imana bigarurira uwo mujyi. Bahatsinda abantu batabarika, bigeza n’aho ikizenga cyari hafi aho, gifite ubugari bwa metero magana ane cyendaga kuzura imivu y’amaraso yagitembagamo.

Yuda atsinda urugamba rw’i Karinayimu

17 Yuda na bagenzi be bavuye i Kasifo bakora urugendo rugera ku birometero ijana na mirongo ine, bagera ku kigo ntamenwa cy’i Karagisi. Icyo kigo cyari gituwe n’Abayahudi bitwaga Abatubiyo.

18 Icyakora ntibasanga Timoteyo muri ako karere, kuko yari yahavuye nta n’icyo ahakoze, uretse ko yasize ingabo nyinshi muri icyo kigo ntamenwa.

19 Nuko Dositeyo na Sosipateri, abagaba b’ingabo ba Yuda Makabe, batera icyo kigo ntamenwa maze bahica abantu barenga ibihumbi icumi.

20 Ibyo birangiye Yuda agabanya ingabo ze mo imitwe myinshi, ashyiraho abagaba bo kuziyobora, hanyuma akurikirana Timoteyo wari kumwe n’ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’izirwanira ku mafarasi ibihumbi bibiri na magana atanu.

21 Timoteyo amenye ko Yuda ari hafi, abanza kohereza abagore n’abana hamwe n’imitwaro yose mu mujyi wa Karinayimu.Koko rero kugota aho hantu ntibyari byoroshye ndetse no kuhagera byari biruhije, kubera ko inzira zajyagayo zari impatanwa.

22 Mu gihe umutwe wa mbere w’ingabo zari ziyobowe na Yuda uhatungutse, ingabo z’abanzi zikuka umutima, bagira ubwoba batewe n’ukwigaragaza kw’Imana ibona byose. Nuko bahunga intatane nk’abasazi ku buryo na bo ubwabo bakomeretsanyaga, bagasogotana inkota zabo bwite.

23 Yuda akurikirana n’umurego mwinshi abo bagome, abicamo abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu.

24 Timoteyo ubwe afatwa n’ingabo za Dositeyo n’iza Sosipateri, abinginga akoresheje uburiganya kugira ngo bamurekure nta cyo bamutwaye. Yavugaga ko yafashe ababyeyi cyangwa abavandimwe ba benshi muri bo, kandi ko bashobora kwicwa baramutse bamugiriye nabi.

25 Nuko abasezeranya ku mugaragaro ko azabasubiza ababyeyi babo ari bazima, Abayahudi baramurekura kugira ngo bakize abavandimwe babo.

Yuda asubira i Yeruzalemu amaze gutsinda

26 Hanyuma Yuda yigarurira umujyi wa Karinayimu n’ingoro yawo yari yareguriwe ikigirwamanakazi Atarigateyoni,ahica abantu ibihumbi makumyabiri na bitanu.

27 Yuda amaze gutsinda no gutsemba abo banzi atera Efuroni, umujyi ukomeye Liziya yari atuyemo hamwe n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Abasore b’intarumikwa bari bashinze ibirindiro imbere y’inkuta kandi barwana gitwari. Muri icyo kigo ntamenwa hari imashini nyinshi, n’ibindi bikoresho by’intambara.

28 Ariko Abayahudi bamaze gutakambira Nyagasani ufite ububasha bwo kuburizamo imbaraga z’abanzi, bashobora batyo kwigarurira umujyi, bahica abantu bagera ku bihumbi makumyabiri na bitanu.

29 Bahavuye batera Shitopoli,umujyi wari mu birometero ijana na cumi uvuye i Yeruzalemu.

30 Nyamara Abayahudi bari batuye muri uwo mujyi babwira Yuda ukuntu abaturage bawo babagiriye neza, bakabagaragariza ubupfura mu bihe by’amakuba.

31 Nuko Yuda n’abantu be bashimira abaturage b’uwo mujyi, kandi babasaba gukomeza kugirira neza Abayahudi ndetse no mu bihe bizaza. Hanyuma basubira i Yeruzalemu kuko umunsi mukuru wa Pentekote wari wegereje.

Yuda atsinda ingabo za Gorigiya

32 Uwo munsi mukuru wa Pentekote urangiye, Yuda n’ingabo ze batera Gorigiya umutegetsi wa Idumeya.

33 Gorigiya na we ajya kubarwanya ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu zigenza amaguru, n’izindi magana ane zirwanira ku mafarasi.

34 Nuko barasakirana maze Abayahudi benshi barahagwa.

35 Umuyahudi witwaga Dositeyo, umuntu wari intwari wo mu ngabo z’Abatubiyo warwaniraga ku ifarasi, asumira igishura cya Gorigiya maze amukururana imbaraga. Yari afite umugambi wo gufata mpiri uwo mugome, ariko umwe mu Banyatarasi barwanira ku mafarasi, asimbukira Dositeyo amuca ukuboko. Nuko Gorigiya ahungira i Marisa.

36 Nyamara Azariya n’abantu be bari bakomeje kurwana igihe kirekire, baza kunanirwa. Yuda atakambira Nyagasani amusaba kugaragaza ko yifatanyije n’ingabo z’Abayahudi, kandi ko ari we ubayobora muri iyo ntambara.

37 Hanyuma akoma akamo k’intambara atera n’indirimbo mu rurimi rwa ba sekuruza, agwa gitumo ingabo za Gorigiya maze zirahunga.

Igitambo cyo gusabira abapfuye

38 Imirwano irangiye Yuda akoranya ingabo ze, bajya mu mujyi wa Adulamu. Kubera ko isabato yari igiye gutangira, barihumanura bakurikije umugenzo wabo, bizihiriza isabato aho ngaho.

39 Umunsi ukurikiyeho, biba ngombwa ko Yuda n’ingabo ze bajyana imirambo y’Abayahudi baguye ku rugamba, kugira ngo bashyingurwe hamwe n’ababo mu mva za ba sekuruza.

40 Ariko basanga mu myambaro ya buri murambo ibikoresho byeguriwe ibigirwamana byasengerwaga i Yaminiya. Nyamara kandi Amategeko ntiyemereraga Abayahudi gufata bene ibyo bintu. Ibyo byagaragarije abantu bose icyatumye abo basirikari bapfa.

41 Nuko abantu bose basingiza Nyagasani, umucamanza utabera kandi uhishura ibyari bihishwe.

42 Muri icyo gihe kandi batakambira Nyagasani kugira ngo ahanagure burundu icyo cyaha cyakozwe. Hanyuma Yuda umugabo w’intwari, ashishikariza ingabo ze kwirinda gukora icyaha nk’icyo. Koko rero buri wese yari yiboneye ingaruka mbi zabaye ku bacumuye.

43 Yuda asaba imfashanyo mu ngabo ze, abona ibikoroto by’ifeza bigera ku bihumbi bibiri abyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bahatambire igitambo cyo guhongerera icyo cyaha. Bityo aba akoze igikorwa cyiza cyane kandi gikwiye gushimwa, agaragaza atyo ko yemera ibyerekeye izuka ry’abapfuye.

44 Koko rero iyo aba atizeye ko abo basirikare bapfuye bazazuka, gusabira abapfuye nta cyo byari kuba bimaze, ndetse byajyaga kuba ari ubucucu.

45 Byongeye kandi Yuda yari azi neza ko hari ingororano itagira uko isa, yateganyirijwe abantu bapfuye batarigeze bateshuka ku Mana. Icyo cyizere kiratunganye kandi ni cyo gikwiye kuranga umuntu wese wubaha Imana. Ni cyo cyatumye atambira abapfuye icyo gitambo, kugira ngo bababarirwe kandi bahanagurweho ibyaha byabo.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 13

Antiyokusi yicisha Menelasi

1 Mu mwaka wa 149,Yuda na bagenzi be bamenya ko Antiyokusi Ewupatori aje gutera u Buyuda ari kumwe n’igitero kinini.

2 Umwami yari aherekejwe na Liziya, Minisitiri w’intebe akaba ari na we wamureze. Buri wese yari ayoboye ingabo z’Abagereki ibihumbi icumi zigenza amaguru, n’ibihumbi bitanu na magana atatu zirwanira ku mafarasi, inzovu makumyabiri n’ebyiri n’amagare y’intambara magana atatu ateweho ibyuma bigenda bitema.

3 Nuko Menelasi arabasanga ariko abaryarya, ashishikariza umwami Antiyokusi gukomeza urugendo rwe. Ibyo ntiyabiterwaga no gushakira icyiza igihugu cye, ahubwo yabiterwaga n’icyizere yari afite cyo gusubizwa ku murimo we w’ubutambyi bukuru.

4 Nyamara Nyagasani umwami w’abami, atuma uburakari bwa Antiyokusi bugurumanira Menelasi.Liziya amaze gutekerereza umwami Antiyokusi ko uwo mugome ari we mvano y’ibyo byago byose, Antiyokusi ategeka ko bamujyana i Beroya bakahamwicira, bakurikije uburyo abaturage baho babigenzaga.

5 Aho hantu hari umunara ufite uburebure bwa metero makumyabiri n’eshanu wuzuyemo ivu. Hejuru yawo hari imashini izenguruka impande zose, ibiyigezeho byose ikabiroha mu ivu.

6 Aho rero ni ho burizaga abanyabyaha bose, babaga bubahutse gusahura ibikoresho byeguriwe Imana cyangwa barakoze ibindi bicumuro bikabije, bakabarohamo kugira ngo bapfire muri iryo vu.

7 Nguko uko byagendekeye Menelasi, uwo muntu utubahaga Imana n’Amategeko wapfuye akabura gihamba.

8 Koko rero yapfuye urumukwiye kuko yacumuriye kenshi urutambiro rwa Nyagasani, kandi umuriro n’ivu byarwo byari ibiziranenge. Ibyo byatumye na we apfira mu ivu.

Yuda atsindira Antiyokusi hafi y’i Modini

9 Nuko umwami Antiyokusi akomeza urugendo ariko afite imigambi mibi. Yari agambiriye kugirira Abayahudi ubugome burengeje ubwo se yari yarabagiriye ku ngoma ye.

10 Yuda abimenye ategeka abantu gutakambira Nyagasani umunsi n’ijoro, bamusaba kongera kubagoboka kubera ko bari bagiye kunyagwa Amategeko, n’igihugu cyababyaye n’Ingoro y’Imana.

11 Byongeye kandi bamusabaga no kudatererana abo bantu bari batangiye kugira agahenge, ngo hato batongera kugwa mu maboko y’abo banyamahanga b’abagome.

12 Nuko bose bamaze guteranira hamwe, bamara iminsi itatu batakambira Nyagasani nyir’impuhwe, barira kandi bigomwa kurya. Hanyuma Yuda ababwira amagambo abakomeza, kandi abategeka ko bagomba kwitegura urugamba.

13 Yuda amaze kubonana n’abakuru b’Abayahudi, yiyemeza kujya gutera abifashijwemo n’Imana, atarinze gutegereza ko ingabo za Antiyokusi zisesekara mu Buyuda, cyangwa zikigarurira Yeruzalemu.

14 Nguko uko iyo ntambara Yuda yayiragije Umuremyi w’isi, hanyuma ashishikariza bagenzi be kurwana gitwari kugeza gupfa, barwanira ishyaka Amategeko n’amabwiriza yabo, bakarwanira na Yeruzalemu n’Ingoro ndetse n’igihugu cyabo cyose. Nuko ashinga inkambi hafi y’i Modini.

15 Yuda aha abantu be intego bagomba gukurikiza ari yo iyi: “Ugutsinda ni ukw’Imana.” Hanyuma atoranya ab’intwari mu basore, maze nijoro ajyana na bo batera inkambi y’umwanzi, aho ihema ry’umwami ryari riri, bahica abantu bagera ku bihumbi bibiri. Bica kandi inzovu yarutaga izindi ubunini hamwe n’uwari uyiyoboye.

16 Inkambi yose icikamo igikuba, maze Yuda n’ingabo ze bataha batsinze.

17 Mu rukerera ibyo byose byari birangiye, babikesheje Nyagasani wabafashaga kandi akabarinda.

Antiyokusi Ewupatori yiyunga n’Abayahudi

18 Ubwo butwari bukomeye Abayahudi bagaragaje bushegesha Umwami Antiyokusi. Nuko agerageza kwigarurira ibirindiro byabo akoresheje uburiganya.

19 Atera Betisuri ikigo ntamenwa cy’Abayahudi, bamusubiza inyuma, arisuganya ariko atsindwa burundu.

20 Nuko Yuda yoherereza abarinzi b’ikigo ntamemwa ibyo bari bakeneye.

21 Nyamara uwitwa Rodoki wo mu ngabo z’Abayahudi amenera ibanga abanzi, baramushakashaka arafatwa maze aricwa.

22 Umwami yongera kumvikana n’abarinzi b’umujyi wa Betisuri, abizeza amahoro barabimwemerera, maze avanayo ingabo ze.

23 Hanyuma ajya kurwanya Yuda n’ingabo ze ariko aratsindwa. Umwami Antiyokusi yari yasize Filipo Antiyokiya kugira ngo amusigarireho. Nuko amenya ko Filipo yigaragambije, maze bituma acika intege. Agirana imishyikirano n’Abayahudi, abemerera kuzubahiriza amasezerano bagiranye no kuyashyira mu bikorwa. Nuko atamba igitambo kigaragaza ubwo bwiyunge bwabo, bityo agaragaza icyubahiro afitiye Ingoro ayigenera impano ivuye ku mutima.

24 Nuko yakira neza Yuda Makabe, maze asiga ashyizeho Hegemonide kugira ngo ategeke akarere gahereye i Putolemayida kakagera ku gihugu cy’Abanyagera.

25 Umwami ubwe ajya i Putolemayida, ariko abaturage b’uwo mujyi ntibari banyuzwe n’amasezerano yagiranye n’Abayahudi. Byarabababaje cyane kugeza ubwo basaba ko ayo masezerano aseswa.

26 Liziyani ko kujya ahantu bose bamureba, abasobanurira uko ashoboye kose ayo masezerano, bityo agusha neza abamwumvaga, arabahumuriza kandi atuma bagarura umutima. Nuko ajya Antiyokiya.

Ngibyo iby’icyo gitero n’ukuntu umwami Antiyokusi yatahutse.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 14

Alikimu Umutambyi mukuru agambanira Yuda Makabe

1 Hashize imyaka itatu, Yuda na bagenzi be bamenya ko Demeteriyomwene Selewukusi yageze ku cyambu cya Tiripoli, afite amato menshi kandi ari kumwe n’igitero kinini.

2 Yari yarishe Antiyokusi na Liziya wahoze amurera, hanyuma yigarurira igihugu.

3 Icyo gihe hari umuntu witwaga Alikimu wigeze kuba Umutambyi mukuru, ariko yari yarihumanyije afata ku bushake bwe umuco w’Abagereki, mu gihe cy’imyivumbagatanyo y’Abayahudi. Nuko abona ko iyo myifatire ye nta cyo izamugezaho, kandi ko Abayahudi batazamukundira ukundi kwegera urutambiro ruziranenge.

4 Ni yo mpamvu mu mwaka wa 151, Alikimu yasanze Umwami Demeteriyo, amutuye ikamba ry’izahabu n’umukindo, agerekaho n’amashami y’iminzenze nk’uko byagendaga mu muhango wo kubitura mu Ngoro. Nyamara uwo munsi ntiyagira ikindi avuga.

5 Hanyuma ariko abona akanya kamutunganiye ko gusohoza umugambi we w’ubugome. Ibyo byabaye igihe Demeteriyo amuhamagaje mu nama y’abajyanama be, amubaza uko abona ibitekerezo n’imigambi by’Abayahudi. Alikimu aramusubiza ati:

6 “Mu Bayahudi hari abo bita Abahasidimu bayoborwa na Yuda Makabe, bahora biteguye gushoza intambara no guteza imvururu, ibyo bigatuma igihugu kitagira ituze.

7 Kubera ibyo bikorwa byabo bibi, nanyazwe ubukuru bwanjye narazwe ari bwo butambyi bukuru, none ni yo mpamvu naje hano.

8 Mbere ya byose nshishikajwe n’inyungu z’umwami, ariko kandi ntibagiwe ibyagirira akamaro abaturage bacu. Koko rero ubusazi bwa bariya bantu maze kuvuga, bushyira bene wacu mu kaga gakomeye.

9 None rero Mwami nyakubahwa, mu gihe uzaba umaze kugenzura mu buryo burambuye icyo kibazo, nyabuneka uzakore nk’uko usanzwe ubigenza ku bw’impuhwe zawe ugirira abantu bose, urenganure igihugu cyacu n’abagituye.

10 Koko rero igihe cyose Yuda azaba akiriho, ntibizashoboka ko igihugu kigira amahoro.”

Demetiriyo atuma Nikanori gutera Yuda

11 Alikimu amaze kuvuga ayo magambo, incuti z’umwami zangaga Yuda urunuka zihutira gukaza uburakari bwa Demeteriyo.

12 Umwami atoranya Nikanori umwe wigeze gutegeka ingabo zirwanira ku nzovu, amugira umutware w’u Buyuda. Nuko amwoherezayo.

13 Yamutegetse kujya kwica Yuda no gutatanya abari bafatanyije na we, agasubiza Alikimu mu mirimo ye y’ubutambyi bukuru mu Ngoro iruta izindi zo ku isi.

14 Nuko abanyamahanga bo mu Buyuda bari barahunze Yuda, baza ari benshi bifatanya n’ingabo za Nikanori. Bibwiraga ko ibyago n’amakuba byari byugarije Abayahudi bizagira icyo bibagezaho.

Nikanori agirana ubucuti na Yuda

15 Abayahudi bamenya ko Nikanori yaje kubarwanya ari kumwe n’igitero cy’abanyamahanga. Nuko biyorera umukungugu mu mutwe kandi batakambira Imana yabatoranyirije kuba ubwoko bwayo ubuziraherezo, ikaba itarigeze ihwema na rimwe gutabara abayo, ikoresheje ibimenyetso bigaragara.

16 Hanyuma ku bw’itegeko rya Yuda umutware wabo, bahita bahaguruka aho bari bari, basakiranira n’ingabo z’abanzi hafi y’urusisiro rw’i Hadasha.

17 Simoni umuvandimwe wa Yuda, yari yatangiye kurwana n’ingabo za Nikanori, nyamara nubwo abanzi bamuteye bamutunguye ntiyatsindwa burundu.

18 Nikanori amenye ubutwari bwa Yuda n’ingabo ze, ndetse n’ishyaka barwanira igihugu cyababyaye, atinya kubigerera ashoza urugamba.

19 Nuko yohereza Posidoniyo na Tewodote na Matatiya ngo bagirane imishyikirano n’Abayahudi.

20 Umutware wabo amaze gusuzuma neza ibyo bagezeho abimenyesha ingabo ze, bose barabyemera.

21 Bumvikana umunsi abatware bombi bazahuriraho. Nuko kuri buri ruhande haturuka igare ry’intambara, maze bategura intebe z’abanyacyubahiro.

22 Yuda yari yateganyije ingabo aziha intwaro zihagije maze azishyira ahantu hamutunganye, ziteguye gutabara igihe cyose abanzi bubuye imirwano. Ariko imishyikirano y’abo batware bombi irangira mu bwumvikane.

23 Hanyuma Nikanori amara igihe gito i Yeruzalemu nta kibi ahakoze, ahubwo asezerera ingabo z’abanyamahanga zari zajyanye na we mu Buyuda.

24 Nikanori yabaga ari kumwe na Yuda igihe cyose, kubera ko yamukundaga cyane.

25 Nuko amugira inama yo kurongora no kubyara. Yuda ararongora, abaho neza kandi agira amahoro.

Imibanire ya Nikanori na Yuda izamo agatotsi

26 Alikimu amaze kubona ko Nikanori na Yuda bumvikana, afata kopi y’amasezerano bagiranye ayishyira Demeteriyo. Yumvisha umwami ko Nikanori akora ibinyuranyije n’inyungu z’igihugu. Koko rero Nikanori yari yarateganyije ko Yuda azamusimbura kandi ari umwanzi w’igihugu.

27 Ibyo binyoma by’uwo mugome bituma umwami arakarira Yuda. Muri ubwo burakari bwe yandikira Nikanori amumenyesha ko atishimiye ayo masezerano, kandi amutegeka gufata Yuda Makabe akamwohereza Antiyokiya bidatinze.

28 Nikanori abonye iyo baruwa arababara cyane, kuko atashoboraga kwihanganira icyatuma asesa amasezerano yagiranye n’uwo muntu atabonaho ikosa.

29 Icyakora ntibyari bimworoheye gukora ibinyuranye n’ibyo umwami ashaka, ni yo mpamvu yategereje ko yabona umwanya utunganye kugira ngo yubahirize itegeko ry’umwami akoresheje uburiganya.

30 Yuda na we abonye ko Nikanori asigaye amwishisha kandi atakimwakirana urugwiro nka mbere, asanga ibyo bintu atari amahoro. Nuko akoranya benshi mu bari bamushyigikiye bahunga Nikanori.

31 Nikanori abonye ko Yuda yatahuye ubwo buriganya bwe, ajya mu Ngoro ikomeye kuruta izindi kandi nziranenge ku isi. Icyo gihe abatambyi batambaga ibitambo bisanzwe, maze ategeka ko bamuzanira Yuda.

32 Ariko abatambyi barahira ko batazi aho uwo muntu ashaka aherereye.

33 Nuko Nikanori aramburana uburakari ukuboko kw’iburyo akwerekeje Ingoro, maze ararahira ati: “Nimutanzanira Yuda aboshye, nzasenya iyi Ngoro y’Imana ndimbure n’urutambiro, maze aha hantu mpubake ingoro y’akataraboneka nyegurire ikigirwamana Diyoniziyo.”

34 Nikanori amaze kuvuga ibyo arigendera. Nuko abatambyi berekeza amaboko hejuru, batakambira Utarahwemye kurwanirira ubwoko bwacu bavuga bati:

35 “Nyagasani wowe utajya ugira icyo ukenera, nyamara wahisemo gushyira Ingoro yawe aha hantu kugira ngo ubane natwe.

36 None rero Nyagasani, wowe ntungane bidasubirwaho, turakwinginze ngo iyi Ngoro yawe tumaze guhumanura, uyirinde itazongera guhumanywa ukundi.”

Urupfu rwa Razisi

37 Mu bakuru b’Abayahudi b’i Yeruzalemu hari uwitwaga Razisi, waharaniraga icyagirira akamaro bene wabo kandi agashimwa na benshi. Bamwitaga kandi Umubyeyi w’Abayahudi bitewe n’urukundo yabakundaga, nyamara bamurega kuri Nikanori.

38 Mu gihe imyivumbagatanyo yatangiraga, bari bamureze ko agikurikiza imigenzo y’Abayahudi kandi ko ayirwanira ishyaka ku buryo budatsimburwa. Koko rero yari yarahaze amagara ye aharanira iyo migenzo.

39 Nikanori yohereza abasirikari barenga magana atanu bo gufata Razisi, kugira ngo agaragarize Abayahudi urwango yari abafitiye.

40 Koko rero Nikanori yibwiraga ko nafata uwo muntu azaba ashegeshe Abayahudi.

41 Igihe abasirikari bari bagiye kwigarurira umunara bariho basenya amarembo kandi bahawe itegeko ryo gutwika inzugi, Razisi wari wagoswe impande zose yitera inkota.

42 Yahisemo gupfana ishema aho kugwa mu maboko y’abo bagome, no kwicwa urw’agashinyaguro rudakwiranye n’icyubahiro cye.

43 Ariko kubera ko yari yugarijwe n’icyago, ntiyabasha kwitera mu cyico. Ubwo abasirikari bihutiraga kwinjira mu kigo, Razisi yurira urukuta atajijinganya maze asimbukana ubutwari yijugunya hasi. Nuko izo ngabo zari hasi

44 zihita zitaza, maze Razisi yitura hagati muri zo

45 ariko agihumeka. Nuko abadukana ubutwari avirirana amaraso, nyamara nubwo yari yakomeretse bikabije, azinyuramo yiruka maze yurira urutare rurerure.

46 Amaraso agiye kumushiramo yikuramo amara ayafata mu biganza, maze ayajugunya kuri za ngabo. Nuko atakambira Nyagasani umugenga w’umwuka n’ubugingo, kugira ngo igihe nikigera azabimusubize. Uko ni ko Razisi yapfuye.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 15

Nikanori yanga kubahiriza isabato

1 Nikanori amenya ko Yuda n’abantu be bari mu karere ka Samariya, yiyemeza kubatera ku munsi w’isabato nta cyo yishisha.

2 Nuko Abayahudi yari yahatiye gukurikira ingabo ze baramubwira bati: “Sigaho kujya gutsemba abo bantu ukoresheje ubugome n’ubunyamaswa! Ahubwo wubahirize umunsi Imana yahaye icyubahiro kidasanzwe igihe yawutoranyaga mu yindi yose, kandi ujye wibuka ko Imana ireba byose!”

3 Nuko uwo mugome gica arabaza ati: “Mbese mu ijuru haba hari umutegetsi washyizeho itegeko ryo kubahiriza isabato?”

4 Abayahudi baramusubiza bati: “Yee. Umutegetsi wo mu ijuru ni Nyagasani muzima, wategetse ubwe kubahiriza umunsi wa karindwi.”

5 Nikanori arabasubiza ati: “Nanjye rero ndi umutegetsi ku isi: ntegetse ko mufata intwaro, mukubahiriza itegeko ry’umwami.” Nyamara ntiyashoboye gusohoza uwo mugambi we mubisha.

Yuda ashishikaza bagenzi be

6 Nikanori wari wuzuye ubwirasi, yirataga avuga ko azubaka urwibutso rw’ugutsinda kwe akoresheje intwaro azaba yanyaze Yuda na bagenzi be.

7 Ariko Yuda Makabe yari afite icyizere kidasubirwaho, yari yizeye neza ko Nyagasani azamugoboka.

8 Ni yo mpamvu yashishikarizaga abantu be kudatinya igitero cy’abanyamahanga. Bagombaga kwibuka ibihe byose Imana yagiye ibagoboka kandi bakagira icyizere ko Nyirububasha azabaha gutsinda.

9 Nuko Yuda abakomeza abasomera amagambo yanditswe mu Mategeko ya Musa no mu bitabo by’Abahanuzi. Yabibukije kandi intambara barwanye bagatsinda, bityo bongera kugira ubutwari.

10 Yuda amaze kubagaruramo ubutwari, abibumvisha abagaragariza ubuhemu bw’abo banyamahanga batubahirizaga amasezerano yabo.

11 Uko ni ko Yuda yashishikaje abantu be, atishingikirije ku mutekano bakesha ingabo cyangwa amacumu, ahubwo bakesha imbaraga zikomoka ku magambo ye yo kwizerwa.

Hanyuma abarotorera inzozi zitanga icyizere, zituma bose banezerwa.

12 Dore ibyo Yuda yari yabonye muri izo nzozi: yabonye Oniyasi wahoze ari Umutambyi mukuru akaba n’umuntu w’imico myiza, urangwa no kwicisha bugufi kandi agakundwa n’abantu, akagira imvugo yuzuye ubushishozi, yaratojwe kuva akivuka gukora ibiboneye kandi bitunganye. Icyo gihe Oniyasi yari yerekeje amaboko hejuru asabira Abayahudi bose.

13 Yuda yari yabonye kandi umuntu ufite imvi, ukwiye igitinyiro kandi ukomeye, bigaragazwa n’ububasha bukomeye yari afite.

14 Oniyasi yaravugaga ati: “Uyu ni Yeremiya umuhanuzi w’Imana kandi udukunda twebwe abavandimwe be, usabira cyane ubwoko bwe ndetse na Yeruzalemu umujyi weguriwe Imana.”

15 Hanyuma Yeremiya arambura ukuboko kw’iburyo, ahereza Yuda inkota y’izahabu amubwira ati:

16 “Iyi nkota nziranenge ni impano uhawe n’Imana. Yakire kandi izagufasha gutsemba abanzi bawe.”

Urupfu rwa Nikanori

17 Amagambo meza ya Yuda yatumye ingabo ze zigira ubutwari kandi ashishikariza abasore kurwana nk’abagabo. Koko rero Yeruzalemu n’idini yabo n’Ingoro byari mu kaga. Ni yo mpamvu Abayahudi basanze atari ngombwa gushinga inkambi, ahubwo bahitamo gutera umwanzi bagahangana na we, bakamutsinda bakoresheje imbaraga zabo zose.

18 Icyari kibateye impungenge cyane cyane si icyagwirira abagore babo cyangwa abana babo, cyangwa abavandimwe babo cyangwa ababyeyi babo, ahubwo bari batewe impungenge n’Ingoro nziranenge.

19 Naho abari basigaye i Yeruzalemu bari bababaye cyane, bazirikana intambara igiye gutsemba abatuye mu cyaro.

20 Icyo gihe abantu bose bari bategereje uko biza kugenda. Ingabo z’abanzi zari zakoranye ziteguye urugamba, abarwanira ku mafarasi bari ku mpembe zombi, naho inzovu zashyizwe mu birindiro by’ingenzi.

21 Yuda Makabe yitegereza ubwinshi bw’icyo gitero, n’intwaro zabo z’amoko yose n’inzovu zari zarubiye. Nuko arambura amaboko ayerekeje hejuru, maze atakambira Nyagasani we ushobora gukora ibitangaza. Yari azi neza ko gutsinda bidaturuka ku mbaraga z’intwaro, ahubwo ko bituruka ku cyemezo cy’Imana yo ibiha ababikwiye.

22 Nuko Yuda arasenga ati: “Nyagasani, ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda, ni wowe wohereje umumarayika maze yica abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu mu ngabo za Senakeribu.

23 N’ubu rero Nyagasani nyir’ijuru, wohereze umumarayika mwiza atujye imbere, kugira ngo akangaranye ingabo z’abanzi.

24 Utugoboke ukoresheje ububasha bwawe, maze uhane abatinyutse kugutuka kandi bazanywe no gutera abantu wiyeguriye.” Uko ni ko Yuda yashoje isengesho rye.

25 Mu gihe ingabo za Nikanori zagendaga zisatira, zivuza impanda kandi ziririmba indirimbo z’intambara,

26 Yuda n’abantu be bajya kurwanya abo banzi, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke.

27 Muri uko gusakirana kandi ari na ko batakambira Imana babikuye ku mutima, Abayahudi bica abantu bagera ku bihumbi mirongo itatu na bitanu mu ngabo z’abanzi. Nuko uko kwigaragaza k’ububasha bw’Imana gutuma basābwa n’ibyishimo.

28 Intambara irangiye, ubwo Abayahudi bari bavuye ku rugamba bishimye babona umurambo wa Nikanori agifite intwaro ze.

29 Ibyo bituma basakabaka bishimye, maze bose bashimira Nyagasani mu rurimi rwa ba sekuruza.

30 Yuda wahoraga abimburira abandi kurwanirira bene wabo atizigamye, akaba atarigeze ahwema gukunda ubwoko bwe kuva akiri muto, ategeka ko baca umutwe wa Nikanori ndetse n’ukuboko kwe kw’iburyo, bakabijyana i Yeruzalemu.

31 Yuda na we ajyayo, ahamagaza abaturage baza mu Ngoro, ashyira abatambyi imbere y’urutambiro, hanyuma yohereza abajya kuzana abarindaga ikigo ntamenwa.

32 Nuko abereka igihanga cya wa mugome Nikanori, n’ukuboko yaramburanye ubwirasi atuka Imana, akwerekeje ku Ngoro ya Nyirububasha.

33 Nuko ategeka ko baca ururimi rw’uwo mugome, bakarucagagura maze bakarujugunyira ibisiga. Naho ukuboko kwa Nikanori akumanika ahateganye n’Ingoro, kugira ngo yerekane icyo ubusazi bwe bwamukururiye.

34 Nuko abari aho bose berekeza amaso hejuru, maze bashimira Nyagasani nyir’ikuzo bavuga bati: “Nihasingizwe Uwarinze Ingoro nziranenge ntihumanywe!”

35 Yuda amanika igihanga cya Nikanori ku rukuta rw’ikigo ntamenwa, kugira ngo bibere bose ikimenyetso cy’ukuri kandi kigaragara, cyerekana uko Nyagasani yagobotse ubwoko bwe.

36 Nuko bemeza bose hamwe bakoresheje itora, ko uwo munsi utagomba kwibagirana na rimwe. Bagombaga kujya bawizihiza buri mwaka ku munsi ubanziriza uwa Moridekayi,ni ukuvuga ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko kwitwa Adari mu kinyarameya.

Umwanzuro w’umwanditsi

37 Nguko uko ibya Nikanori byagenze. Kuva icyo gihe umujyi wa Yeruzalemu wagumye mu maboko y’Abayahudi, akaba ari na yo mpamvu inkuru yanjye nyirangirije aha.

38 Niba rero iyi nkuru yaranditswe neza ikaba inashimishije, ubwo nageze ku ntego yanjye. Niba kandi idatunganye ikaba nta n’agaciro kanini ifite, na bwo nagerageje gukora uko nshoboye.

39 Icyakora nk’uko mubizi, si byiza kunywa divayi y’indakamirwa cyangwa ngo unywe amazi yonyine, ahubwo divayi ifunguye ni ikinyobwa cyiza kandi gishimishije. Ni muri ubwo buryo inkuru yanditse neza ishimisha abayumva n’abayisoma. Aya magambo ni yo ndangirijeho.

Categories
Matayo

Matayo 1

Ibisekuruza bya Yezu

1 Dore uko ibisekuruza bya Yezu Kristo ukomoka kuri Dawidi no kuri Aburahamu bikurikirana:

2 Aburahamu yabyaye Izaki, Izaki abyara Yakobo, Yakobo abyara Yuda n’abavandimwe be.

3 Yuda abyara Perēsi na Zera ababyaranye na Tamari, Perēsi abyara Hesironi, Hesironi abyara Aramu,

4 Aramu abyara Aminadabu, Aminadabu abyara Nahasoni, Nahasoni abyara Salumoni.

5 Salumoni abyara Bowazi amubyaranye na Rahabu, Bowazi abyara Obedi amubyaranye na Ruti, Obedi abyara Yese.

6 Yese abyara Umwami Dawidi.

Dawidi yabyaye Salomo amubyaranye na muka Uriya.

7 Salomo abyara Robowamu, Robowamu abyara Abiya, Abiya abyara Asa.

8 Asa abyara Yozafati, Yozafati abyara Yoramu, Yoramu abyara Uziya.

9 Uziya abyara Yotamu, Yotamu abyara Ahazi, Ahazi abyara Hezekiya.

10 Hezekiya abyara Manase, Manase abyara Amoni, Amoni abyara Yosiya.

11 Yosiya abyara Yekoniya n’abavandimwe be, babayeho igihe Abayuda bajyanwaga ho iminyago i Babiloni.

12 Nyuma y’aho bajyaniwe i Babiloni, Yekoniya yabyaye Salatiyeli, Salatiyeli abyara Zerubabeli.

13 Zerubabeli abyara Abiyudi, Abiyudi abyara Eliyakimu, Eliyakimu abyara Azori.

14 Azori abyara Sadoki, Sadoki abyara Akimu, Akimu abyara Elihudi.

15 Elihudi abyara Eleyazari, Eleyazari abyara Matani, Matani abyara Yakobo.

16 Yakobo abyara Yozefu umugabo wa Mariya, ari na we nyina wa Yezu witwa Kristo.

17 Kuva kuri Aburahamu kugeza kuri Dawidi hari ibisekuruza cumi na bine, kuva kuri Dawidi kugeza bajyanywe i Babiloni na byo ni cumi na bine, no kuva bajyanywe i Babiloni kugeza kuri Kristo ni cumi na bine.

Ivuka rya Yezu Kristo

18 Dore uko byagenze mu ivuka rya Yezu Kristo. Nyina Mariya wari warasabwe na Yozefu, yasamye inda bitewe na Mwuka Muziranenge kandi atari yabana n’umugabo we.

19 Yozefu akaba umuntu w’intungane, ntiyashaka kumukoza isoni, ni bwo yigiriye inama yo kumubenga rwihishwa.

20 Akiri muri ibyo umumarayika wa Nyagasani amubonekera mu nzozi, aramubwira ati: “Yozefu mwene Dawidi, witinya kuzana umugeni wawe Mariya, kuko iyo nda yayisamye bitewe na Mwuka Muziranenge.

21 Azabyara umuhungu umwite Yezu, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha.”

22 Byose byabereye kugira ngo bibe nk’uko Nyagasani yari yaratumye umuhanuzi kubivuga ati:

23 “Dore umukobwa w’isugi azasama inda,

azabyara umwana w’umuhungu,

bazamwita Emanweli.”

(Risobanurwa ngo “Imana iri kumwe natwe.”)

24 Yozefu akangutse abigenza uko umumarayika wa Nyagasani yari yamutegetse, azana umugeni we.

25 Ariko ntibaryamana kugeza igihe yabyariye umwana w’umuhungu. Uwo mwana Yozefu amwita Yezu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/1-c8d4c8b503b0ff0344b46746d3a6b8de.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 2

Abahanga mu by’inyenyeri baza kuramya Yezu

1 Yezu amaze kuvukira i Betelehemu mu ntara ya Yudeya ku ngoma y’Umwami Herodi, haza abahanga mu by’inyenyeri baturutse iburasirazuba bagera i Yeruzalemu.

2 Barabaza bati: “Umwami w’Abayahudi uherutse kuvuka ari hehe? Twabonye inyenyeri ye turi iburasirazuba, none twari tuje kumuramya.”

3 Umwami Herodi yumvise ibyo ahagarika umutima, we n’abaturage bose b’i Yeruzalemu.

4 Nuko akoranya abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bose b’Abisiraheli, ababaza aho Kristo yajyaga kuzavukira.

5 Baramusubiza bati: “Ni i Betelehemu mu ntara ya Yudeya, kuko ari ko byanditswe n’umuhanuzi ngo:

6 ‘Nawe Betelehemu yo mu Buyuda,

ntabwo uri uw’inyuma mu butegetsi bw’u Buyuda,

kuko muri wowe hazaturuka umutegetsi,

azaba umushumba w’ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.’ ”

7 Nuko Herodi atumiza ba bahanga arabihererana, ababaza neza igihe baboneye ya nyenyeri.

8 Nuko abatuma i Betelehemu avuga ati: “Nimugende mubaririze neza iby’uwo mwana. Nimumubona muzabimenyeshe, nanjye njye kumuramya.”

9 Bamaze kumva amagambo y’umwami baragenda. Ni bwo iyo nyenyeri bari babonye bakiri iburasirazuba ibagiye imbere, irinda igera hejuru y’aho umwana ari irahahagarara.

10 Babonye iyo nyenyeri barishima cyane.

11 Nuko binjira mu nzu basanga umwana ari kumwe na nyina Mariya, bamwikubita imbere baramuramya. Bahambura ibintu bazanye bifite agaciro barabimutura. Byari izahabu n’ububani n’imibavu y’igiciro.

12 Nuko Imana imaze kubaburira mu nzozi ngo be gusubira kwa Herodi, baherako banyura indi nzira basubira mu gihugu cyabo.

Guhungira mu Misiri

13 Bamaze kugenda umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi, aramubwira ati: “Byuka ujyane umwana na nyina muhungire mu gihugu cya Misiri, mugumeyo kugeza igihe nzakubwirira, kuko Herodi agiye gushaka umwana ngo amwice.”

14 Iryo joro Yozefu arabyuka, ajyana umwana na nyina bajya mu Misiri.

15 Bagumayo kugeza igihe Herodi apfiriye. Ibyo byabereyeho kugira ngo bibe uko Nyagasani yari yaravuze atumye umuhanuzi ati: “Umwana wanjye naramuhamagaye ngo ave mu Misiri.”

Abana bicwa

16 Herodi abonye ko ba bahanga bamutengushye ararakara cyane. Nuko yohereza abantu kwica abana b’abahungu bose b’i Betelehemu n’abo mu mirenge yose ihakikije, bamaze imyaka ibiri cyangwa batarayigezaho, agereranyije n’igihe ba bahanga bari bamubwiye ko ari bwo babonye ya nyenyeri.

17 Bityo biba uko byavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya agira ati:

18 “Induru yumvikaniye i Rama,

humvikanye n’amarira n’umuborogo mwinshi.

Rasheli araririra abana be,

yanze guhozwa kuko batakiriho.”

Bava mu Misiri

19 Nuko Herodi amaze gupfa, umumarayika wa Nyagasani abonekera Yozefu mu nzozi akiri mu Misiri,

20 aramubwira ati: “Byuka ufate umwana na nyina musubire mu gihugu cya Isiraheli, kuko abashakaga kwica uwo mwana batakiriho.”

21 Yozefu arabyuka ajyana umwana na nyina, bagerana mu gihugu cya Isiraheli.

22 Ariko yumvise ko Arikelawo mwene Herodi yabaye Umwami w’i Yudeya asimbuye se, atinya kujyayo. Ni ko kuburirwa ari mu nzozi ngo ajye mu ntara ya Galileya.

23 Nuko ajyayo atura mu mujyi witwa Nazareti, kugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’abahanuzi ngo: “Azitwa Umunyanazareti.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/2-5ad2d23efd1ea5cfed53f09c0c627ccb.mp3?version_id=387—