Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 14

Ibigwi bya Simoni

1 Mu mwaka wa 172,Umwami Demeteriyo wa kabiri akoranya ingabo ze ajya mu gihugu cy’u Bumedi gushaka inkunga, kugira ngo arwanye Tirifoni.

2 Arizase umwami w’u Buperesi n’u Bumedi amenye ko Demeteriyo yinjiye mu gihugu cye, yohereza umwe mu bagaba b’ingabo ze ngo bamufate mpiri.

3 Uwo mugaba w’ingabo aragenda atsinda ingabo za Demeteriyo aramufata, amuzanira Arizase maze amushyira muri gereza.

4 Igihugu cy’u Buyuda kigira umutekano mu minsi yose Simoni yari akiriho.

Igihugu cye yagishakiye ibyiza,

Abayahudi bashimaga ubutegetsi bwe,

bashimaga n’icyubahiro yari yarahawe.

5 Yarushijeho kwamamara igihe afashe icyambu cy’i Yope,

yatumye Abayahudi bashobora kugera ku birwa byo mu Bugereki.

6 Yāguye igihugu cye,

yashoboye kukibumbatira.

7 Yabohoje imfungwa nyinshi z’intambara,

yigaruriye Gezeri na Betisuri,

yigaruriye n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu aragihumanura.

Nta muntu n’umwe wamuhangaraga.

8 Abantu bahingaga imirima yabo mu mahoro,

imirima irarumbuka n’ibiti byo mu bibaya byera imbuto.

9 Abasaza biyicariraga ku bibuga baganira ku bihe byiza byabayeho,

abasore na bo batewe ishema no kwambara imyambaro ya gisirikari.

10 Simoni yahagije imijyi ibyokurya,

yayihaye intwaro zo kuyirinda.

Ubwamamare bwe bwageze ku mpera z’isi.

11 Yagaruye amahoro mu gihugu,

Isiraheli isābwa n’ibyishimo.

12 Umuntu wese azishyira yizane mu mizabibu n’imitini ye,

ntawe uzaba akimutera ubwoba.

13 Ababarwanyaga bari baravuye mu gihugu,

abami b’abanyamahanga bari baratsinzwe.

14 Simoni yagobotse abakene bo mu gihugu cye bose,

yubahirije Amategeko y’Imana,

yatsembye abagome n’abagizi ba nabi.

15 Ingoro yayigaruriye icyubahiro cyayo,

yayigwijemo ibikoresho byeguriwe Imana.

Abayahudi bavugurura amasezerano bagiranye n’Abanyasiparita n’Abanyaroma

16 Abanyaroma n’Abanyasiparita bumvise ko Yonatani yapfuye, barababara cyane.

17 Ariko Abanyasiparita bumvise ko Simoni umuvandimwe we yamusimbuye ku murimo w’ubutambyi bukuru, akigarurira igihugu n’imijyi yacyo,

18 bamwoherereza ibaruwa yanditse ku bisate by’umuringa, kugira ngo bavugurure amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye bagiranye n’abavandimwe be, Yuda na Yonatani.

19 Nuko iyo ibaruwa isomerwa imbere y’ikoraniro i Yeruzalemu.

20 Dore ibikubiye mu ibaruwa yoherejwe n’Abanyasiparita:

“Simoni Umutambyi mukuru, abakuru b’Abayahudi, abatambyi namwe Bayahudi mwese, twebwe abategetsi n’abaturage b’umujyi w’Abanyasiparita turabaramutsa.

21 Intumwa mwatwoherereje zatumenyesheje ibyerekeye ubwamamare bwanyu n’icyubahiro mufite, kandi kuba baraje iwacu byaradushimishije.

22 Ibyo batubwiye twabyanditse mu byemezo bya rubanda ari byo ibi: Numeniyo mwene Antiyokusi, na Antipateri mwene Yasoni intumwa z’Abayahudi, baje iwacu kugira ngo bavugurure amasezerano y’ubucuti twagiranye.

23 Byashimishije rubanda kwakirana ubwuzu izo ntumwa, no gushyira ikopi y’ubutumwa bwabo mu bushyinguro bw’inyandiko z’igihugu, kugira ngo Abanyasiparita bajye babyibuka. Hakozwe na kopi y’iyo nyandiko yo koherereza Simoni Umutambyi mukuru.”

24 Ibyo birangiye Simoni yohereza Numeniyo i Roma, ajyanye ingabo nini y’izahabu ipima ibiro magana atanu by’ifeza, kugira ngo ahamye amasezerano bagiranye n’Abanyaroma.

Simoni aba Umutambyi mukuru n’umutware w’Abayahudi

25 Abayahudi bumve ibyabaye baravuga bati: “Mbese Simoni n’abana be tuzabitura iki?

26 Koko rero Simoni n’abavandimwe be ndetse n’umuryango wa se bagaragaje ko ari intwari, ntibahwemye kurwanya abanzi ba Isiraheli barabahashya, bityo igihugu cyacu kirishyira kirizana.” Nuko Abayahudi bafata ibisate by’umuringa babyandikaho, hanyuma iyo nyandiko bayishyira ku nkingi z’amabuye ku musozi wa Siyoni.

27 Dore ibikubiye muri iyo nyandiko:

“Ku itariki ya cumi n’umunani z’ukwezi kwa Eluli, mu mwaka wa 172,ari wo mwaka wa gatatu Simoni yari amaze abaye Umutambyi mukuru mu Ngoro y’Imana,

28 mu ikoraniro ry’abatambyi na rubanda, abategetsi b’igihugu n’abakuru b’Abayahudi batumenyesheje ibi bikurikira:

29 igihe hari intambara z’urudaca mu gihugu, Simoni mwene Matatiya ukomoka mu muryango wa Yoyaribu hamwe n’abavandimwe be, bemeye kwihara maze barwanya abanzi b’igihugu barwanira ishyaka Ingoro n’Amategeko, bityo bahesha igihugu cyacu ikuzo ry’agatangaza.

30 Yonatani yumvikanishije ubwoko bwacu, abubera Umutambyi mukuru mbere y’uko apfa.

31 Abanzi b’Abayahudi bashatse kwigabiza u Buyuda kugira ngo babuyogoze kandi basenye Ingoro.

32 Nuko Simoni arahaguruka arwanira igihugu cye. Atanga igice kinini cy’umutungo we kugira ngo ingabo z’igihugu zibone intwaro, kandi abahembe ibirarane.

33 Akomeza imijyi y’u Buyuda n’umujyi wa Betisuri wari ku mupaka w’igihugu, ari na wo wabikwagamo intwaro z’abanzi, awushyiramo ingabo z’Abayahudi.

34 Simoni yakomeje umujyi wa Yope wari ku nkengero y’inyanja, n’uwa Gezeri wari hafi y’akarere ka Ashidodi kari karigaruriwe n’abanzi. Muri iyo mijyi yombi Simoni ahatuza Abayahudi, ahashyira n’ibyangombwa byose bazakenera.

35 Abaturage babonye ubudahemuka bwa Simoni n’ukuntu yashakaga guhesha ikuzo igihugu cye, bamugira umutware n’Umutambyi mukuru bamushimira ibyo yari yarakoze byose, bamushimira kandi ubutabera n’ubudahemuka yagaragarije igihugu cye. Simoni yakoze uko ashoboye kose kugira ngo aheshe ishema igihugu cye.

36 “Mu buzima bwe bwose, Simoni yashoboye kwirukana mu Buyuda abanyamahanga n’ab’i Yeruzalemu bari batuye mu Murwa wa Dawidi. Abo bantu bari barahiyubakiye ikigo ntamenwa bakajya bagisohokamo bagiye guhindanya ahakikije Ingoro, no guhumanya bikabije ubuziranenge bwayo.

37 Nuko Simoni ashyira ingabo z’Abayahudi muri icyo kigo ntamenwa, aragikomeza kugira ngo ashimangire umutekano w’igihugu n’uwa Yeruzalemu, azamura n’inkuta z’umujyi.

38 Nyuma y’ibyo Umwami Demeteriyo wa kabiri akomeza Simoni mu murimo w’ubutambyi bukuru,

39 amubara mu ncuti z’umwami kandi amuha icyubahiro gikomeye.

40 Koko rero Umwami Demeteriyo yari yarumvise ko Abanyaroma bitaga Abayahudi incuti zabo, abifatanyije na bo n’abavandimwe, kandi ko bakiranye icyubahiro intumwa za Simoni.

41 “Umwami kandi yari yaramenyeshejwe ko Abayahudi n’abatambyi, basanze ari byiza ko Simoni n’abamukomokaho bagirwa abatware n’Abatambyi bakuru, kugeza igihe hazaboneka umuhanuzi ubikwiriye.

42 Simoni agirwa umugaba w’ingabo kandi ashingwa imirimo yerekeye Ingoro. Ni na we washyiragaho abakuru b’imirimo n’abategetsi b’igihugu, n’abashinzwe intwaro n’ibigo ntamenwa.

43 Simoni yari ashinzwe imirimo y’Ingoro. Abantu bose bagombaga kumwumvira, inyandiko zose z’ubutegetsi bw’igihugu zagombaga kwandikwa mu izina rye, kandi yari afite uburenganzira bwo kwambara igishura cy’umuhemba n’imidari y’izahabu.

44 “Nta muntu n’umwe muri rubanda cyangwa mu batambyi wari ufite uburenganzira bwo kurenga ku mabwiriza, cyangwa kuvuguruza amategeko ya Simoni, cyangwa guhamagaza inama mu gihugu atabimuhereye uburenganzira, cyangwa kwambara igishura cy’umuhemba cyangwa umudari w’izahabu.

45 Umuntu wese uzarenga kuri aya mabwiriza, cyangwa akirengagiza ingingo imwe muri yo azahanwa.

46 “Rubanda rwose baha Simoni uburenganzira bwo gukora akurikije ayo mabwiriza.

47 Simoni arabyemera, yumva ko agomba kurangiza inshingano yo kuba Umutambyi mukuru, umugaba w’ingabo n’umutware w’Abayahudi n’abatambyi, bityo agategeka igihugu cyoce.”

48 Abayahudi bemeza ko iyo nyandiko ishyirwa ku bimanyu by’umuringa, kandi bigashyirwa ahantu hagaragara mu kibuga cy’Ingoro.

49 Kopi z’iyo nyandiko zizashyirwa kandi mu bubiko bw’Ingoro, kugira ngo Simoni n’abana be bajye bazibona.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 15

Ibaruwa Antiyokusi wa karindwi yandikiye Simoni

1 Antiyokusiwa karindwi umuhungu w’Umwami Demeteriyo wa mbere, igihe yari mu birwa byo mu Bugereki yandikiye Simoni Umutambyi mukuru n’umutware w’Abayahudi, n’igihugu cyose.

2 Dore ibyari bikubiye muri iyo baruwa:

“Simoni Umutambyi mukuru n’umutware w’Abayahudi, namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Antiyokusi ndabaramutsa.

3 Abagizi ba nabi bigabije igihugu cya ba sogokuruza, none niyemeje kukigarura kigasubira uko cyari kimeze mbere. Koko rero nakoranyije ingabo nyinshi ntegura n’amato y’intambara,

4 kugira ngo njye kurwanya abashenye igihugu cyacu bakayogoza n’imijyi myinshi yacyo.

5 “None rero nkuvaniyeho imisoro yose n’amakoro, abami bambanjirije bari bagusoneye.

6 Nguhaye uburenganzira bwo gucurisha ifaranga ryawe, rikazagira agaciro mu gihugu cyawe.

7 Yeruzalemu n’Ingoro bizishyira byizane. Intwaro wacuze n’ibigo ntamenwa wubatse kandi ukaba ukibifite, bizakomeza bibe ibyawe.

8 Byongeye kandi kuva ubu ndetse n’igihe cyose, ukuriweho imyenda wari ufite n’iyo wagombaga kuzafata mu mutungo w’ibwami.

9 Nimara gusubirana ubutegetsi bw’igihugu cyanjye, nzaguhesha icyubahiro cyinshi wowe n’igihugu cyawe n’Ingoro y’i Yeruzalemu, ku buryo ikuzo ryawe rizamamara ku isi yose.”

Antiyokusi wa karindwi agota Tirifoni i Dora

10 Mu mwaka wa 174Antiyokusi ajya mu gihugu cya ba sekuruza ingabo zose ziramuyoboka, Tirifoni asigarana ingabo nke cyane.

11 Antiyokusi aramukurikirana, maze Tirifoni ahungira i Doriku nkengero y’inyanja.

12 Koko rero yari yamenye ko ibyago byamukoraniyeho, n’ingabo ze zikaba zamutereranye.

13 Nuko Antiyokusi araza agota umujyi wa Dori, ari kumwe n’ingabo zigenza amaguru ibihumbi ijana na makumyabiri, n’ibihumbi umunani zirwanira ku mafarasi.

14 Nuko agota uwo mujyi mu gihe amato na yo yari yawusatiriye ku nkengero y’inyanja, ku buryo nta washoboraga kuwusohokamo cyangwa kuwinjiramo, anyuze ku butaka cyangwa mu nyanja.

Ivugururwa ry’amasezerano y’Abayahudi n’Abanyaroma

15 Muri icyo gihe Numeniyo n’abo bari kumwe baza bavuye i Roma, bazanye amabaruwa yohererejwe abami b’ibihugu byinshi. Dore ibyari bikubiyemo:

16 “Umwami Putolemeyi, jyewe Lusiyusi umutware w’Abanyaroma ndakuramutsa.

17 Intumwa z’Abayahudi zoherejwe na Simoni Umutambyi mukuru n’Abayahudi bose, zaje iwacu nk’incuti kandi twunze ubumwe, kugira ngo tuvugurure amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.

18 Bari bazanye ingabo y’izahabu ipima ibiro magana atanu by’ifeza.

19 Ni yo mpamvu rero twiyemeje kwandikira abami b’ibihugu byinshi, tubasaba kutagirira nabi Abayahudi no kutabarwanya, kudatera imijyi yabo cyangwa igihugu cyabo, no kutifatanya n’abashaka kubarwanya.

20 Twiyemeje kandi kwakira ingabo baduhaye ho impano.

21 Kubera iyo mpamvu nihagira abagizi ba nabi batoroka igihugu cyabo bagahungira iwanyu, mujye mubashyikiriza Simoni Umutambyi mukuru, kugira ngo abahane akurikije amategeko y’Abayahudi.”

22 Lusiyusi umutware w’Abanyaroma yoherereje kandi ibaruwa nk’iyo Umwami Demeteriyo na Atale, na Ariyarate na Arizase.

23 Yayoherereje n’ibihugu byose bikurikira: Sampusame na Siparita na Delosi, na Mindosi na Sisiyone na Kariya, na Samosi na Pamfiliya na Lisiya, na Halikarinase na Rode na Faselisi, na Kosi na Side na Aradosi, na Goritine na Kinida na Shipure na Sirene.

24 Kopi y’iyo baruwa yohererejwe kandi Simoni, Umutambyi mukuru.

Antiyokusi arenga ku masezerano ye na Simoni

25 Umwami Antiyokusi yari yaragose umujyi wa Dori n’insisiro ziwukikije, agahora awutera n’ingabo ze kandi akahashinga imashini z’intambara. Antoyokusi yari yaragoteye Tirifoni muri uwo mujyi, ku buryo nta muntu washoboraga kuwusohokamo cyangwa kuwinjiramo.

26 Simoni amwoherereza ingabo ibihumbi bibiri z’ingenzi zo kumwunganira, amwoherereza n’ifeza n’izahabu n’ibikoresho byinshi.

27 Nyamara Antiyokusi yanga kubyakira, ndetse asesa n’amasezerano yose bari baragiranye mbere, kandi amufata nk’umwanzi.

28 Amutumaho Atenobiyo, umwe mu ncuti ze kumubwira ati: “Wigaruriye imijyi y’igihugu cyanjye ari Yope na Gezeri, n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu

29 kandi wayogoje igihugu cyabo. Wakoze ibibi bitagira ingano mu gihugu, kandi wigarurira n’uturere twinshi tw’igihugu cyanjye.

30 None rero ugomba gusubiza imijyi wafashe, hamwe n’imisoro yose wakuye muri utwo turere wigaruriye tutari utw’u Buyuda.

31 Niba ubyanze utange ibiro ibihumbi cumi na bitatu by’ifeza mu kigwi cy’iyo mijyi, wongereho n’ibindi biro ibihumbi cumi na bitatu by’ifeza byo kuriha ibyo wangije n’imisoro yakomotse muri iyo mijyi. Ibyo nibiramuka bibuze tuzaza tukurwanye.”

32 Atenobiyo incuti y’umwami ajya i Yeruzalemu. Agezeyo atangazwa no kubona ubukire bwa Simoni, akabati ke kuzuye ibikoresho by’izahabu n’ifeza, n’umuteguro utangaje. Nuko amugezaho ubutumwa bw’umwami.

33 Simoni aramusubiza ati: “Nta gihugu na kimwe cy’amahanga twigeze twigarurira, nta n’umutungo w’abandi twanyaze. Twigaruriye gusa ubutaka twarazwe na ba sogokuruza, ari na bwo abanzi bacu bari baratunyaze.

34 Icyo twakoze gusa ni uko twisubije mu gihe gikwiye, umurage twasigiwe na ba sogokuruza.

35 Naho ku byerekeye umujyi wa Yope n’uwa Gezeri usaba, abaturage bayo bateje ingorane mu bantu bacu no mu gihugu cyacu. Icyakora tuzaguha ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi ho ingurane z’iyo mijyi.”

Ariko Atenabiyo ntiyagira icyo asubiza.

36 Nuko asubira ibwami arakaye cyane, abwira umwami ibyo Simoni yamusubije kandi amutekerereza iby’ubukire bwe n’ibyo yari yabonye byose. Umwami ararakara cyane.

Kendebe atera Yudeya

37 Tirifoni afata ubwato ahungira i Oritoziya.

38 Umwami ashyiraho Kendebe, amugira umugaba mukuru w’ingabo z’akarere ko ku nyanja. Amuha ingabo zigenza amaguru hamwe n’izirwanira ku mafarasi,

39 amutegeka gushinga inkambi ahateganye n’u Buyuda. Yamutegetse kandi kongera kubaka umujyi wa Kederoni,no gukomeza amarembo yawo kugira ngo habe ibirindiro byo gutera Abayahudi. Naho umwami akurikirana Tirifoni

40 Nuko Kendebe ajya i Yaminiya, atangira kubuza amahoro Abayahudi, atera u Buyuda, afunga abantu kandi arabica.

41 Yongera kubaka umujyi wa Kederoni, ahashyira ingabo zirwanira ku mafarasi n’iz’igenza amaguru kugira ngo zijye zigenzura kandi zigabe ibitero mu mayira y’u Buyuda, nk’uko umwami yari yabitegetse.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 16

Abahungu ba Simoni batsinda Kendebe

1 Bukeye Yohani ava i Gezeri, ajya kumenyesha se Simoni ibyo Kendebe yakoraga.

2 Nuko Simoni akoranya abahungu be bakuru bombi, ari bo Yuda na Yohaniarababwira ati: “Jye n’abavandimwe banjye ndetse n’umuryango wose wa data, twarwanyije abanzi b’Abisiraheli kuva mu buto bwacu kugeza ubu, kandi twashoboye kurengera Isiraheli incuro nyinshi.

3 Dore ubu ndashaje ariko Imana ishimwe kuko mwebwe mugifite imbaraga, mugomba rero kudusimbura jye n’umuvandimwe wanjye. Ngaho nimugende murwanirire igihugu cyacu, kandi Imana ibane namwe.”

4 Hanyuma ashaka mu gihugu ingabo ibihumbi makumyabiri zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi zijya kurwanya Kendebe. Izo ngabo zirara i Modini,

5 maze mu gitondo cya kare zigenda zerekeje mu kibaya. Aho ni ho ingabo nyinshi zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi zaje zibagana. Ibyo bitero byombi byari bitandukanyijwe n’umugezi.

6 Yohani n’abantu be bashinga ibirindiro ahateganye n’abanzi, ariko abonye ko abantu be batinye kwambuka umugezi arababimburira, na bo babibonye batyo baramukurikira.

7 Nuko Yohani agabanya ingabo ze mo kabiri, izirwanira ku mafarasi azishyira hagati y’izigenza amaguru, kubera ko ingabo z’umwanzi zirwanira ku mafarasi zari nyinshi cyane.

8 Hanyuma impanda ziravuga, imirwano iratangira maze Kendebe n’ingabo ze baratsindwa, benshi mu ngabo z’abanzi bagwa ku rugamba, abarokotse bahungira mu kigo ntamenwa cy’i Kederoni.

9 Yuda yari yakomerekeye ku rugamba, ariko Yohani umuvandimwe we akurikirana abahunze kugera i Kederoni, umujyi wari warasanwe na Kendebe.

10 Bamwe bashakira ubuhungiro mu minara yari mu cyaro bugufi bw’umujyi wa Ashidodi, maze Yohani arayitwika hapfamo abantu bagera ku bihumbi bibiri. Nuko Yohani yisubirira mu Buyuda amahoro.

Simoni aricwa, Yohani umuhungu we aramusimbura

11 Putolemeyi mwene Abubo yari yaragizwe umutware w’ikibaya cya Yeriko. Yari atunze izahabu n’ifeza nyinshi,

12 kuko yari umukwe wa Simoni Umutambyi mukuru.

13 Nuko ibyo bituma yirata ashaka kwigarurira igihugu, maze acura imigambi mibi yo kurimbura Simoni n’abahungu be.

14 Icyo gihe Simoni yazengurukaga igihugu asura imijyi, ashishikajwe no kureba iby’imitegekere yayo, amanuka i Yeriko ari kumwe n’abahungu be Matatiya na Yuda. Ubwo hari ku itariki ya cumi n’imwe z’ukwezi kwa Shebati, mu mwaka wa 177.

15 Umuhungu wa Abubo abakirira mu kigo ntamenwa gito cyitwa Dokiyari yarubakishije. Abazimanira neza ariko ntiyabagaragariza imigambi ye mibi, kandi ahisha abantu muri icyo kigo ntamenwa.

16 Simoni n’abahungu be bamaze gusinda, Putolemeyi n’abantu be babahukamo, bafata intwaro biroha kuri Simoni mu cyumba cy’ibirori baramwica, we n’abahungu be babiri na bamwe mu bagaragu be.

17 Uko ni ko Putolemeyi yakoze igikorwa kigayitse cy’ubugambanyi, yitura inabi uwamugiriye neza.

18 Nyuma y’ibyo Putolemeyi yoherereza Umwami Antiyokusi inyandikomvugo y’ibyabaye, ikubiyemo ubu butumwa. Yamusabaga kumwoherereza ingabo zo kumwunganira, kugira ngo ashobore kwigarurira imijyi n’igihugu.

19 Yohereza n’abandi bantu i Gezeri abategeka kwica Yohani. Yandikira n’abagaba b’ingabo abasaba kwifatanya na we, kandi abasezeranya kuzabaha izahabu n’ifeza n’impano.

20 Putolemeyi yohereza kandi abandi bantu i Yeruzalemu, kugira ngo bigarurire umujyi n’umusozi wubatsweho Ingoro.

21 Icyakora umuntu yihutira kujya i Gezeri hakiri kare, amenyesha Yohani ko se n’abavandimwe be bishwe, kandi aramubwira ati: “Putolemeyi yohereje abantu kugira ngo nawe bazakwice”.

22 Yohani yumvise iyo nkuru akuka umutima. Amaze kumenya ko bashaka kumwica, afata abantu bari boherejwe ku bw’uwo mugambi arabicisha.

23 Ibindi bikorwa bya Yohani, intambara yarwanye n’ibigwi bye, inkuta yubatse n’ibindi byose yakoze,

24 byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ubutegetsi bwe nk’Umutambyi mukuru, kuva aho amariye gusimbura se.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 1

Ibaruwa yandikiwe Abayahudi bo mu Misiri

1 “Bavandimwe bacu b’Abayahudi bari mu Misiri,twebwe abavandimwe banyu dutuye i Yeruzalemu no mu gihugu cy’u Buyuda, turabaramutsa kandi tubifuriza amahoro asesuye.

2 “Imana niyibuke Isezerano yagiranye na Aburahamu na Izaki na Yakobo abagaragu bayo b’indahemuka, maze ibasenderezeho ibyiza byayo.

3 Imana nibahe mwese ubushake bwo kuyisenga no gukora ibyo ishaka, mubikunze kandi mubikuye ku mutima.

4 Nibahe gusobanukirwa Amategeko n’amabwiriza yayo, kandi ibahe amahoro.

5 Niyumve amasengesho yanyu ibababarire ibicumuro byanyu, kandi ntikabatererane mu byago.

6 Ibyo ni byo tubasabira muri iki gihe.

7 “Mu mwaka wa 169,ku ngoma ya Demeteriyo, twarabandikiye tuti: ‘Ubu turi mu kababaro gakomeye, kuva aho Yasoni n’abayoboke be batatiye ahantu haziranenge n’Imana Umwami wacu.

8 Bageze n’aho batwika umuryango munini w’Ingoro kandi bica inzirakarengane, ariko twatakambiye Uhoraho maze aratwumva. Twashoboye gutamba igitambo no gutura ituro ry’ifu, ducana amatara kandi tumurika imigati yeguriwe Imana.’

9 None rero tubandikiye tubashishikariza kwizihiza mu minsi irindwi, ibirori by’iminsi mikuru y’Ingando mu kwezi kwa Kisilevu.

10 “Byanditswe mu mwaka wa 188.”

Ibaruwa yandikiwe Arisitobule

“Arisitobule umujyanama w’Umwami Putolemeyi, ukomoka mu batambyi beguriwe Imana, namwe Bayahudi batuye mu Misiri, twebwe Abayahudi batuye i Yeruzalemu no mu Buyuda hamwe n’Inama nkuru na Yuda, turabaramutsa kandi tubifuriza ubuzima buzira umuze.

11 “Turashimira Imana cyane kuko yadukuye mu makuba akomeye. Ni yo ubwayo yadutsindiye umwami,

12 imenesha abari bahagurukiye gutera umurwa muziranenge.

13 “Koko rero igihe Umwami Antiyokusi yajyaga mu Buperesi, ingabo ze zabonekaga nk’aho ari indatsimburwa, nyamara we n’ingabo ze bicirwa mu ngoro ya Naneya,biturutse ku mayeri y’abatambyi b’icyo kigirwamanakazi.

14 Antiyokusi ari kumwe n’ibyegera bye, yagiye muri iyo ngoro yitwaje ko agiye kurongora icyo kigirwamanakazi Naneya, ariko we agambiriye gutwara ubukungu bwinshi bwo muri iyo ngoro nk’inkwano.

15 Abatambyi ba Naneya bari bashyize ubwo bukungu ahagaragara mu ngoro, maze Umwami Antiyokusi n’abari kumwe na we binjira mu gikari cy’ingoro. Bamaze kwinjira abatambyi bafunga imiryango,

16 bakingura akaryango kari ahantu hihishe mu gisenge, maze Antiyokusi n’abari kumwe na we babicisha amabuye. Hanyuma imirambo yabo bayicamo ibice, ibihanga babijugunyira abari hanze.

17 Imana yacu iragahora isingizwa yo yahannye abagizi ba nabi. Imana iragahora isingizwa muri byose.

18 “Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu, tuzizihiza umunsi mukuru w’ihumanurwa ry’Ingoro y’Imana. Twasanze byaba byiza kubibamenyesha, kugira ngo namwe muzawizihize nk’uko mwizihiza iminsi mikuru y’Ingando. Ibyo bizatume kandi mwibuka umuriro wigaragaje, igihe Nehemiya yatambaga ibitambo amaze kubaka Ingoro n’urutambiro.

19 Koko rero igihe ba sogokuruza bajyanywe mu Buperesi, abatambyi b’indahemuka b’icyo gihe bafashe umuriro ku rutambiro, bawuhisha ahantu h’ubwigobeko mu iriba ryakamye. Aho bawuhishe barahasibanganyije neza, ku buryo nta muntu n’umwe wigeze ahamenya.

20 Imyaka irahita indi irataha, maze aho Imana ibishakiye, umwami w’u Buperesi yohereza Nehemiya i Yeruzalemu. Nuko Nehemiya ategeka abakomoka kuri ba batambyi bahishe wa muriro ngo bajye kuwushaka.

21 Ariko bamubwira ko batahabonye umuriro, ahubwo ko bahasanze amazi y’urusukume,Nehemiya abategeka kujya kuyavoma bakayazana. Igihe bamaze gutegura ibikenewe byose bijyana n’igitambo, Nehemiya ategeka abatambyi gusuka ayo mazi hejuru y’inkwi no ku gitambo biri ku rutambiro.

22 Ibyo birakorwa, hashize akanya izuba ryari rikingirijwe n’igicu riraka. Nuko umuriro mwinshi ugurumana ku rutambiro maze bose baratangara.

23 Uko igitambo cyakongokaga, ni na ko abatambyi n’abari aho bose bafatanyaga gusenga. Yonatani agatera, abandi bakikiriza hamwe na Nehemiya.

24 Basengaga bavuga bati: ‘Nyagasani, Nyagasani Mana yacu, ni wowe waremye ibintu byose. Uri indahangarwa n’umunyambaraga, uri umunyakuri n’umunyampuhwe. Ni wowe mwami wenyine kandi utunganye.

25 Ni wowe wenyine mucunguzi n’umunyakuri, nyir’ububasha kandi uhoraho. Ni wowe witoranyirije ba sogokuruza urabiyegurira kugira ngo bagukorere, kandi witeguye gukiza Isiraheli ibyago byose.

26 None rero wakire iki gitambo gitambiwe ubwoko bwawe bw’Abisiraheli. Ubarinde kuko wabiyeguriye kandi ubahe kugutunganira kugira ngo bagukorere.

27 Korakoranya abacu ubavane mu bihugu byose batataniyemo, ubohore abagizwe inkoreragahato mu bihugu by’amahanga. Urebane impuhwe abo bose barengana bazira agasuzuguro n’urwango, kugira ngo amahanga amenye ko uri Imana yacu.

28 Hana abadukandamiza kandi bakadusuzugurana ubwirasi.

29 Tuza ubwoko bwawe ahantu wiyeguriye nk’uko Musa yabivuze.’

30 “Hanyuma Abatambyi na bo batera indirimbo z’ibisingizo.

31 Igitambo kimaze gukongoka, Nehemiya ategeka ko amazi asigaye bayasuka ku mabuye manini.

32 Ibyo bimaze gukorwa ikirimi cy’umuriro kirarabya, ariko urumuri rwacyo ruganzwa n’urw’umuriro wakiraga ku rutambiro.

33 Inkuru y’ibyabaye isakara hose. Nuko bajya kumenyesha umwami w’u Buperesi ko ahantu abatambyi bari barahishe umuriro mbere y’uko bajyanwaho iminyago havubutse amazi, Nehemiya na bagenzi be bayatwikisha igitambo.

34 Umwami amaze kugenzura ibyabaye azitira aho hantu, ahagira ahaziranenge.

35 Aho hantu umwami yahakuraga inyungu nyinshi, akajya aziha abatoni be ho impano.

36 Ayo mazi Nehemiya na bagenzi be bayita ‘Nefutari’, bisobanurwa ngo ‘uguhumanurwa’, ariko benshi bakayita ‘Nafuta’.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 2

1 “Mu nyandiko za kera, havugwamo ko umuhanuzi Yeremiya yategetse abari bajyanywe ho iminyago gufata umuriro wo ku rutambiro, bakawushyira ahantu hizewe nk’uko byavuzwe haguru.

2 Byongeye kandi, umuhanuzi amaze guha igitabo cy’Amategeko abari bajyanywe ho iminyago, yabategetse ko batazibagirwa amabwiriza ya Nyagasani, no kutazateshuka babitewe no kureba amashusho y’ibigirwamana by’izahabu cyangwa by’ifeza n’imitako bitamirije.

3 Yabagiriye n’izindi nama nk’izo, abashishikariza kudateshuka ku Mategeko.

4 “Muri imwe muri izo nyandiko, bavuga ko umuhanuzi ayobowe n’Imana yategetse ko bamukurikiza Ihema ry’ibonaniro n’Isanduku. Nuko ajya kuri wa musozi Musa yazamutse akitegereza igihugu Imana yasezeranyije ubwoko bwayo.

5 Yeremiya ahageze ahasanga ubuvumo bunini, abwinjizamo Ihema n’Isanduku n’urutambiro rwoserezwaho imibavu, maze afunga urwinjiriro rwabwo.

6 “Hanyuma bamwe mu bari bamuherekeje bashaka kuhagaruka, kugira ngo bashyire ibimenyetso aho banyuze, ariko ntibahamenya.

7 Yeremiya abyumvise arabacyaha maze arababwira ati: ‘Aha hantu ntihazamenyekana, kugeza ubwo Imana izagirira impuhwe abantu bayo ikongera kubahuriza hamwe.

8 Ubwo ni bwo Nyagasani azongera kugaragaza ibyo bintu, ni na bwo azongera kugaragaza ikuzo rye muri cya gicu, nk’uko byagenze mu gihe cya Musa n’igihe Salomo yasengaga, asaba ko Ingoro yegurirwa Imana mu ikuzo ryayo.’

9 Byongeye kandi, bavugagamo n’ukuntu Salomo umwami wari ufite ubuhanga buhanitse, yatambye igitambo cyo kwizihiza iyuzuzwa ry’Ingoro n’itahwa ryayo.

10 Nk’uko Musa yasabye Nyagasani, umuriro ukamanuka mu ijuru ugakongora igitambo, ni na ko Salomo yasabye maze umuriro umanuka mu ijuru ukongora ibitambo byose.

11 Musa yari yaravuze ati: ‘Igitambo cyatambiwe guhongerera ibyaha cyakongotse, kubera ko nta wakiriye.’

12 Nk’uko bisanzwe bigenda, Salomo na we yamaze iminsi umunani yizihiza uwo munsi mukuru

13 “Ibikorwa nk’ibyo bivugwa muri izi nyandiko no mu byakozwe n’umuhanuzi Nehemiya. Bavugagamo kandi ukuntu Nehemiya yashyizeho inzu y’ibitabo, akahakoranyiriza ibitabo bivuga iby’abami n’abahanuzi ndetse n’inyandiko za Dawidi, n’amabaruwa y’abami avuga ibyerekeye amaturo.

14 Ni muri ubwo buryo Yuda na we yakoranyije ibitabo byose byari byaranyanyagiye kubera intambara baduteje. Ibyo bitabo na byo turabifite.

15 Niba hari bimwe muri byo mukeneye, nimutwoherereze abantu babibazanire.

16 “Tugiye kwizihiza umunsi mukuru w’ihumanurwa ry’Ingoro, none turabandikiye kugira ngo namwe muwizihize.

17 Imana yakijije abantu bayo, yabashubije igihugu cyabo n’ubwami bwabo, ibasubiza no ku mirimo y’ubutambyi n’iy’Ingoro,

18 nk’uko yari yarabisezeranye mu Mategeko yayo. Ni yo mpamvu twizera ko igiye kutugirira impuhwe, igakorakoranya abantu bayo batataniye impande zose, ikazabahuriza mu gihugu yabasezeranyije. Koko rero yatugobotoye mu byago bikomeye kandi ihumanura Ingoro.”

Ijambo ry’ibanze ry’umwanditsi w’iki gitabo

19 Mu gihe cya Yuda Makabe n’abavandimwe be habayeho ibikorwa bikomeye. Bahumanuye Ingoro y’Imana kandi bayegurira urutambiro.

20 Barwanyije Umwami Antiyokusi Epifani n’umuhungu we Ewupatori.

21 Imbaraga ziturutse mu ijuru zigaragarije abarwaniye ishyaka idini y’Abayahudi bafite umurava n’ubutwari, ku buryo nubwo bari bake babashije kwigarurira igihugu cyose, bacyirukanamo ingabo z’abanzi.

22 Bishubije Ingoro y’akataraboneka mu isi yose, babohoza Yeruzalemu kandi basubizaho Amategeko yari yarakuweho. Ibyo byose babigezeho bafashijwe n’impuhwe za Nyagasani n’urukundo rwe ruhebuje.

23 Yasoni w’i Sirenewari umuhanga mu byerekeye amateka, yanditse ibyo bikorwa mu buryo burambuye mu bitabo bitanu, none nanjye ngiye kugeregeza kubyandika muri make mu gitabo kimwe.

24 Koko rero nabonye ko ubwinshi bw’imibare n’uburemere bw’inyigisho zibirimo, bitera ingorane ikomeye abashaka gukurikirana imiterere y’ayo mateka.

25 Niyemeje gushimisha abikundira gusoma gusa no korohereza abakunda gufata mu mutwe ibyabaye, no kugirira akamaro abantu bose bazakoresha iki gitabo.

26 Kuri jye kuba nariyemeje kwandika icyo gitabo mu magambo make ntibyanyoroheye. Uwo murimo wambijije icyuya ndetse kenshi ukambuza gusinzira.

27 Biruhije nk’uko umuntu ategura ibirori ashaka gushimisha buri mutumirwa. Icyakora nari niyemeje kwihanganira uwo murimo utoroshye, kugira ngo ngirire akamaro abasomyi benshi.

28 Ndekeye umuhanga mu byerekeye amateka inshingano yo gusobanura mu buryo burambuye ibyabaye byose, naho jyewe nzagerageze kubivuga mu magambo make.

29 Koko rero iyo umuntu atangiye kubaka inzu, umuhanga mu by’ubwubatsi ni we ugomba kwita ku myubakire yayo yose. Nyamara ufite inshingano yo kuyisiga amarangi no kuyitaka, ashishikazwa gusa n’ibyo kuyirimbisha. Uko ni ko umurimo wanjye uteye.

30 Umuntu wiyemeje gutangira igikorwa cyerekeye amateka, agomba mbere na mbere gusobanukirwa neza icyo agamije, agasesengura kandi akita cyane ku bibazo no kuri buri ngingo.

31 Icyakora azaharanira kubyandika mu magambo make kandi asobanutse, azirinda kurondora ibyabaye byose.

32 Nuko rero ntangiye inyandiko yanjye nta cyo nongeraho mu bimaze kuvugwa. Koko rero byaba ari ubujiji kurondogora mu ijambo ry’ibanze, hanyuma inkuru ubwayo nkayivuga mu magambo make.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 3

Ubugambanyi bwa Simoni

1 Mu gihecy’Umutambyi mukuru Oniyasi abaturage ba Yeruzalemu umurwa muziranenge bari mu mahoro asesuye. Bubahirizaga Amategeko ntibayateshukeho kubera ko Oniyasi yakundaga Imana kandi akanga ikibi.

2 Abami ubwabo na bo bubahirizaga Ingoro, bakayigenera amaturo y’igiciro cyinshi bakayatangana ubushake.

3 Ni muri urwo rwego Selewukusi umwami wa Aziya, na we yishyuraga ku mutungo we bwite ibyakoreshwaga byose mu mirimo yo gutamba ibitambo.

4 Ariko uwitwa Simoni umutambyi ukomoka mu muryango wa Biluga, wari ushinzwe ubuyobozi bw’Ingoro, agirana amakimbirane n’Umutambyi mukuru ku byerekeye imicungire y’amasoko y’umujyi.

5 Kubera ko Simoni atashoboraga gutsinda Oniyasi, ajya kwa Apoloniyo mwene Tarisi, wategekaga icyo gihe ibihugu bikomatanije by’iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya.

6 Amumenyesha ko umutungo w’Ingoro y’i Yeruzalemu wari wuzuyemo ubukire bwinshi: harimo ifeza zitabarika zidafitanye isano n’izateganyirijwe ibitambo, amubwira kandi ko umuntu ashobora kuzifata ku ngufu akazishyira mu mutungo w’umwami.

Heliyodori yoherezwa i Yeruzalemu

7 Apoloniyo amaze kubonana n’umwami, amumenyesha iby’ubwo bukire Simoni yari yamubwiye. Umwami ategeka Minisitiri w’intebe Heliyodori, kujya i Yeruzalemu kumuzanira uwo mutungo.

8 Heliyodori aherako aragenda, yitwaje ko ajyanywe no kugenzura imijyi yo mu bihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati n’iyo muri Fenisiya, ariko mu by’ukuri agambiriye gusohoza icyifuzo cy’umwami.

9 Heliyodori ageze i Yeruzalemu, yakirwa neza n’Umutambyi mukuru n’abatuye uwo mujyi bose. Abamenyesha ikimugenza kandi abatekerereza ibyo yabwiwe byerekeye umutungo w’Ingoro, ariko ashaka kumenya niba ibyo yumvise ari ukuri.

10-11 Umutambyi mukuru amusobanurira ko ibyavuzwe na wa muhemu Simoni ari ibinyoma. Koko rero umutungo w’Ingoro wari ugizwe n’ifeza, ariko igice kimwe cyari cyaragenewe abapfakazi n’impfubyi, ikindi cyari kigizwe n’umutungo wa Hirikani mwene Tobi wari umunyacyubahiro ukomeye. Uwo mutungo wose wanganaga n’ibiro ibihumbi cumi na kimwe by’ifeza, n’ibiro ibihumbi bitanu na magana atanu by’izahabu.

12 Byongeye kandi ntibyashobokaga gukora kuri uwo mutungo, kuko byari uguhemukira abari bafitiye icyizere aho hantu haziranenge, kimwe n’icyubahiro no kutavogerwa by’Ingoro yubahwa ku isi yose.

Abaturage b’i Yeruzalemu bakuka umutima

13 Nyamara kubera amategeko Heliyodori yari yahawe n’umwami, yakomeje kuvuga ko izo feza zigomba gufatwa zigashyirwa mu mutungo w’umwami.

14 Ku munsi yari yagennye, Heliyodori ajya mu Ngoro kugira ngo abaruze izo feza. Ibyo bituma abatuye Yeruzalemu bose bakuka umutima.

15 Abatambyi bambaye imyambaro yabo y’ubutambyi bikubita hasi bubamye imbere y’urutambiro, batakambira Imana gukomereza uwo mutungo bene wo nta kiwuhungabanyije, kuko Imana ubwayo ari yo yashyizeho itegeko ryerekeye ibyabitswe.

16 Ababonaga uko Umutambyi mukuru yari ameze barashengukaga. Mu maso ye hari hahindutse, hakagaragaza agahinda kamwuzuye umutima.

17 Ubwoba yari afite n’umushyitsi yahindaga, byagaragarizaga abamureba bose akababaro kenshi afite.

18 Abantu basohokaga mu mazu bakiremamo amatsinda bagasengera hamwe, kugira ngo Ingoro idahumanywa.

19 Abagore benshi bakenyeye imyambaro igaragaza akababaro bari buzuye mu mayira. Abakobwa b’inkumi batavaga imuhira birukaga bajya ku marembo cyangwa ku nkuta z’umujyi, abandi bakarungurukira mu madirishya.

20 Aho bari hose babaga berekeje amaboko hejuru, batakambira Imana kugira ngo ibagoboke.

21 Rwose byari biteye agahinda kubona iyo mbaga y’abantu bari bikubise hasi bubamye mu kajagari basenga, ndetse n’Umutambyi mukuru yari yakutse umutima.

Nyagasani arinda Ingoro ye

22 Igihe buri wese yatakambiraga Nyagasani Nyirububasha kugira ngo arinde uwo mutungo kandi awurindire abaweguriye Ingoro,

23 Heliyodori we yariho arangiza inshingano yari yahawe.

24 Igihe Heliyodori n’abamurindaga bari bageze hafi y’umutungo w’Ingoro, ni bwo Umugenga w’abamarayika n’uw’ububasha bwose yatumye habaho iyerekwa ridasanzwe, maze abantu bose bari batinyutse kwinjira aho hantu bakurwa umutima n’uko kwigaragaza kw’imbaraga z’Imana, bacika intege kandi ubwoba burabataha.

25 Nuko muri iryo yerekwa babona ifarasi itamirije imitako, ihetse umuntu ufite igitinyiro wari wambaye imyambaro y’izahabu. Iyo farasi isimbukana umurego maze itikura Heliyodori ibinono by’imbere.

26 Ako kanya haboneka abandi basore babiri bafite imbaraga zitangaje, bafite ubwiza bubengerana kandi bambaye imyambaro y’akataraboneka. Bari bahagaze iruhande rwa Heliyodori umwe iburyo undi ibumoso, bamuhondagura ubutitsa bungikanya.

27 Heliyodori ahita yikubita hasi yataye ubwenge. Nuko baramuterura bamurambika mu ngobyi.

28 Uwo mugabo wari umaze kwinjira muri cya cyumba cyarimo umutungo, ashagawe n’abantu benshi hamwe n’abamurindaga, asigara nta cyo abasha kwimarira. Abantu be baramujyana maze buri wese amenyeraho ububasha bukomeye bw’Imana.

29 Kubera igihano cy’Imana Heliyodori yari arambaraye atabasha kuvuga, nta n’icyizere na busa afite cyo kuzongera kubaho.

30 Abatuye umujyi basingizaga Imana kubera ukuntu yarinze ahantu hayo haziranenge ku buryo butangaje. Mbere y’ibyo abantu bari mu Ngoro bari bishwe n’ubwoba n’agahinda, none ubu basābwe n’ibyishimo kubera ko Nyagasani Nyirububasha yabagobotse.

Oniyasi asabira Heliyodori

31 Nuko ako kanya bamwe muri bagenzi ba Heliyodori, basaba Umutambyi mukuru Oniyasi gutakambira Isumbabyose, kugira ngo asubize ubuzima uwo muntu wari urambaraye aho yenda gupfa.

32 Nuko Oniyasi atambira Imana igitambo kugira ngo ikize Heliyodori. Koko rero yatinyaga ko umwami yakeka ko Abayahudi ari bo bishe intumwa ye.

33 Igihe Umutambyi mukuru yatambaga igitambo cyo guhongerera ibyaha, ba basore bambaye imyambaro y’akataraboneka bongera kwiyereka Heliyodori, bahagarara iruhande rwe maze baramubwira bati: “Shimira cyane Oniyasi Umutambyi mukuru, kuko ari we watumye Nyagasani agusubiza ubuzima.

34 Naho wowe rero nyuma y’uko Imana imaze kugukosora, genda utangarize abantu bose ububasha bwayo bukomeye.” Bamaze kuvuga ayo magambo ntibongera kuboneka.

Heliyodori atangaza ububasha bw’Imana

35 Heliyodori atambira Nyagasani igitambo, kandi amuhigira umuhigo kubera ko yamugaruriye ubuzima. Hanyuma asezera kuri Oniyasi, maze we n’ingabo ze basubira ibwami.

36 Yagendaga ahamya imbere y’abantu bose ibyo Imana ishobora byose yakoze akabyibonera ubwe.

37 Umwami amubajije undi muntu yakohereza i Yeruzalemu, Heliyodori aramusubiza ati:

38 “Niba ufite umwanzi cyangwa ukaba uzi undi muntu ugambanira ubutegetsi bwawe umwoherezeyo. Naramuka ahivanye azagaruka yakubititse, kuko bigaragara ko aho hantu hari ububasha bw’Imana buhakorera.

39 Imana yo mu ijuru igenzura iyo Ngoro kandi ikayirinda, irahana kandi ikarimbura abayinjiramo bafite imigambi mibi.”

40 Nguko uko byagendekeye Heliyodori, nguko kandi uko umutungo w’Ingoro warinzwe abawusahura.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 4

Simoni asebya Oniyasi

1 Twavuze ukuntu Simoni yagambaniye igihugu cye, kandi ko ari we wamenyesheje Apoloniyo ibyerekeye umutungo w’Ingoro.Koko rero Simoni yatangiye gusebya Oniyasi avuga ati: “Oniyasi ni we warwanyije Heliyodori, akaba ari na we ntandaro y’ibyago yagize.”

2 Oniyasi wari uzwi ho kuba umugiraneza mu mujyi, akitangira kandi akarwanira ishyaka Amategeko, Simoni yatinyutse no kumwita umwanzi w’igihugu.

3 Urwo rwango rwarushijeho gukomera kugeza ubwo hagiye habaho ubwicanyi, bukozwe n’abayoboke ba Simoni.

4 Oniyasi abona ukuntu ayo makimbirane arushaho gukabya, n’ukuntu Apoloniyo mwene Menesiteyo, umutware w’ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati na Fenisiya, nta kindi yakoraga kitari ugukuririza ubugome bwa Simoni.

5 Nuko Oniyasi aherako ajya ibwami, atajyanywe no kurega abaturage, ahubwo agamije icyagirira akamaro abaturage bose, cyane cyane Abayahudi.

6 Koko rero Oniyasi yabonaga neza ko umwami atabagobotse, bitajyaga gushoboka ko amahoro agaruka mu gihugu. Byongeye kandi Simoni ntiyajyaga kureka iyo mikorere ye y’ubusazi.

Yasoni ahatira bene wabo kwemera umuco w’Abagereki

7 Selewukusi amaze gupfa, Antiyokusi wahimbwe Epifani yamusimbuye ku ngoma. Nuko Yasoni umuvandimwe wa Oniyasi, yigira Umutambyi mukuru akoresheje uburiganya.

8 Yasoni yasabye umwami ko babonana, amusezeranya kuzamuha ibiro ibihumbi icumi by’ifeza biturutse ku misoro, akazongeraho n’ibiro ibihumbi bibiri na magana abiri biturutse ku zindi nyungu.

9 Byongeye kandi yiyemeza guha umwami ibindi biro ibihumbi bine by’ifeza, aramutse amwemereye kubakisha inzu y’imikino n’ishuriry’urubyiruko, agakoresha n’ibarura ry’abaturage b’i Yeruzalemu bashyigikiye Antiyokusi.

10 Nuko umwami arabyemera. Yasoni amaze gufata ubutegetsi ahatira bene wabo kwemera umuco w’Abagereki.

11 Yasoni akuraho uburenganzira Abayahudi bari barahawe n’umwamiwamubanjirije, babikesheje Yohani se wa Ewupolemi. (Ewupolemi uwo ni we uzoherezwa i Roma kugira ngo agirane amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye n’Abanyaroma). Yasoni yavanyeho ibikorwa bishingiye ku Mategeko y’Imana, atangira gukora imigenzo inyuranyije na yo.

12 Koko rero yishimiye kubakisha inzu y’imikino munsi y’umusozi wari wubatsweho Ingoro, maze ashishikariza urubyiruko rwabizobereyemo kujya bahakorera imyitozo ngororamubiri nk’iy’Abagereki.

13 Nuko imigenzo y’Abagereki ikwira hose, n’abantu barushaho kwigana imico y’abanyamahanga. Ibyo byose byaturutse kuri Yasoni wari ufite ubugome bukabije, umuntu utubahaga Imana kandi utari ukwiye kwitwa Umutambyi mukuru.

14 Byageze n’aho abatambyi ubwabo batacyitaye ku mirimo yerekeye urutambiro: nta cyubahiro bari bagifitiye Ingoro kandi ntibari bagitamba ibitambo, ahubwo iyo bumvaga ikimenyetso cy’uko imikino ngororamubiri itangiye bihutiraga kuyijyamo, nyamara kandi inyuranyije n’Amategeko y’Imana.

15 Nta cyo bari bagikora gihesha icyubahiro imigenzo ya ba sekuruza, ahubwo bashyiraga imbere iyubahirizwaga mu Bagereki.

16 Ngiyo impamvu yatumye bamererwa nabi. Koko rero abo batangariraga imigenzereze yabo kandi bashakaga kwigana muri byose, babahindukiye abanzi barabakandamiza.

17 Ntawe urenga ku Mategeko y’Imana ngo bicire aho, nk’uko bizagaragara mu bihe bizakurikira.

Abaturage b’i Yeruzalemu bakira imico y’Abanyasiriya

18 Buri myaka ine mu mujyi wa Tiri hakorerwaga amarushanwa y’imikino ngororamubiri, umwami na we akaza kuyizihiza.

19 Umupfapfa Yasoni yoherezayo intumwa zihagarariye abashyigikiye Antiyokusi b’i Yeruzalemu, bajyana ibikoroto magana atatu by’ifeza bigenewe igitambo bazatambira ikigirwamana Herakelisi. Ariko abo bantu babona ko bidakwiye gukoresha ifeza zingana zityo mu gutamba igitambo, ahubwo ko zakoreshwa indi mirimo.

20 Ni yo mpamvu abari bajyanye izo feza batubahirije icyifuzo cya Yasoni, wari wazigeneye gutambira igitambo ikigirwamana Herakelisi, ahubwo bakazikoresha mu gukora amato y’intambara.

21 Antiyokusi yari yarohereje Apoloniyo mwene Menesiteyo mu Misiri, mu birori byo kwimika umwami Filometori. Icyo gihe Antiyokusi amenya ko Filometori arwanya imitegekere ye, maze yiyemeza kurengera ubwami bwe. Nuko ajya i Yope, ahavuye ajya i Yeruzalemu.

22 Yasoni n’abaturage bamwakirana icyubahiro cyinshi, bamwinjiza mu mujyi bacanye amatara kandi bavuza n’impundu.Ibyo birangiye Antiyokusi n’ingabo ze basubira muri Fenisiya.

Menelasi aba Umutambyi mukuru

23 Hashize imyaka itatu, Yasoni yohereza Menelasi ibwami. Menelasi uwo yari umuvandimwe wa Simoni, wa wundi twigeze kuvuga haruguru.Yasoni amutegeka gushyira umwami Antiyokusi ifeza kandi ngo amusabe umwanzuro w’ibibazo bikomeye.

24 Ariko Menelasi ageze imbere y’umwami, amugiraho ubutoni bitewe n’imyifatire ye y’umuntu ukomeye. Yihesha atyo umurimo w’ubutambyi bukuru, amwizeza kuzamuha ibiro ibihumbi umunani by’ifeza birenga ku byo Yasoni yari yarasezeranye.

25 Menelasi amaze kubona icyemezo cy’umwami kimuhesha uburenganzira bwo gukora uwo murimo, agaruka i Yeruzalemu. Icyakora nta myifatire y’Umutambyi mukuru yaranganwaga, ahubwo yari umunyagitugu w’umugome akagira n’uburakari nk’ubw’igikōko cyo mu ishyamba.

26 Bityo Yasoni wari wavanishije umuvandimwe we bwite ku murimo w’Umutambyi mukuru akoresheje uburiganya, na we avanwaho n’undi maze biba ngombwa ko ahungira muri Amanitidi.

27 Menelasi yari yahawe ubutegetsi, ariko yirengagiza guha umwami za feza yari yamusezeranyije.

28 Nyamara Sositarati wategekaga ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, yahoraga amwishyuza izo feza kuko ari we wari ushinzwe kwakira imisoro. Kubera iyo mpamvu, byageze n’aho bombi batumizwa ibwami.

29 Bagiye kugenda Menelasi ashyiraho umuvandimwe we Lisimaki, kugira ngo abe amusigariye ku mirimo y’ubutambyi bukuru, naho Sositarati asigaho Karatesi wari umugaba w’ingabo z’abacancuro bakomokaga muri Shipure.

Urupfu rwa Oniyasi

30 Icyo gihe abaturage b’i Tarisi n’ab’i Malosi barivumbagatanya. Koko rero ibyo byatewe n’uko umwami yari yagabiye imijyi yabo Antiyokisa wari inshoreke ye.

31 Umwami yihutira kujya kugarura umutekano muri ako karere. Nuko ashyiraho Andironiko umwe mu baminisitiri be, kugira ngo abe amusigariye ku mirimo y’ubutegetsi Antiyokiya.

32 Bityo Menelasi aba abonye akanya kamutunganiye, yiba bimwe mu bikoresho by’izahabu byo mu Ngoro abiha ho impano Andironiko, ibindi abigurishiriza mu mujyi wa Tiri no mu yindi mijyi iwukikije.

33 Oniyasi amaze kubimenyeshwa by’imvaho, ahungira mu ngoro y’i Dafune hafi ya Antiyokiya, atangira kwamagana Menelasi.

34 Nuko Menelasi yihererana Andironiko amuhatira kwica Oniyasi. Andironiko ajya kureba Oniyasi amusezeranya amahoro ariko amuryarya. Ashobora atyo kwemeza Oniyasi kuva mu buhungiro, nubwo yari ataramwizera rwose. Ariko agisohoka Andironiko ahita amutsinda aho, atitaye na busa ku butabera.

35 Ni yo mpamvu urwo rupfu rw’akarengane rwagiriwe Oniyasi, rwababaje cyane Abayahudi ndetse na benshi mu banyamahanga, bituma bivumbagatanya.

Umwicanyi aryozwa ubugome bwe

36 Umwami Antiyokusi atahutse avuye muri Silisiya, Abayahudi batuye mu mujyi wa Antiyokiya n’Abagereki bari bafatanyije kwanga ako karengane, baza kumubaza iby’urupfu rwa Oniyasi runyuranyije n’Amategeko.

37 Antiyokusi agira agahinda, arababara cyane maze asesa amarira yibutse ubwitonzi n’imico myiza bya nyakwigendera.

38 Nuko ararakara cyane, ategeka ko bambura Andironiko igishura cy’umuhemba no kumushwanyurizaho imyambaro, no kumuzererana umujyi wose kugeza aho yiciye Oniyasi urw’agashinyaguro. Nuko wa mwicanyi na we yicirwa aho, bityo Nyagasani amuha igihano akwiriye.

Urupfu rwa Lisimaki umuvandimwe wa Menelasi

39 Muri icyo gihe, Lisimaki yari yaribye ibikoresho byinshi mu Ngoro y’i Yeruzalemu, abyumvikanyeho n’umuvandimwe we Menelasi. Koko rero ibikoresho byinshi by’izahabu byari byarakwirakwijwe hose. Iyo nkuru isakara mu mujyi, maze abaturage bahagurukira icyarimwe kugira ngo barwanye Lisimaki.

40 Lisimaki abonye abo bantu benshi bamuhagurukiye barakaye cyane, aha intwaro abantu bagera ku bihumbi bitatu kugira ngo bahagarike iyo myivumbagatanyo bakoresheje urugomo. Abo bantu bari bayobowe n’uwitwa Oranosi, akaba umugabo usheshe akanguhe kandi umeze nk’umusazi.

41 Abantu bari mu rugo rw’Ingoro babonye ko Lisimaki abateye, bamwe bafata amabuye abandi bafata amahiri, ndetse abandi bayora ivu ry’ibitambo, maze byose babiterera icyarimwe Lisimaki n’abantu be.

42 Nuko bakomeretsa benshi mu bari babateye ndetse bamwe barapfa, abasigaye barahunga. Naho Lisimaki wa mujura w’ibintu byeguriwe Imana, bamwicira hafi y’ububiko bw’Ingoro.

Menelasi atanga ruswa agatsinda

43 Nuko na Menelasi atangira gushinjwa kubera ibyabaye.

44 Igihe umwami yari yaje i Tiri, abantu batatu boherejwe n’inama nkuru bamuregera urukiko.

45 Menelasi abonye ko ari buze gutsindwa, asezeranya Putolemeyi mwene Dorimene kuzamuha ifeza nyinshi, kugira ngo amuhakirwe ku mwami.

46 Nuko Putolemeyi ajyana umwami munsi y’ibaraza nk’abagiye gufata amafu, amuhindura ibitekerezo.

47 Menelasi wari wakoze ayo mahano yose, umwami amusezerera abaye umwere w’ibyo aregwa, naho ba banyabyago bajyaga no kugirirwa imbabazi n’urukiko rw’Abasiti,bacirwa urwo gupfa.

48 Abari bahagurukiye kurengera umujyi, n’abaturage n’ibikoresho byeguriwe Imana, baba ari bo bahanwa kuri ubwo buryo bw’akarengane.

49 Icyakora Abanyatiri babibonye na bo bababazwa n’ubwo bugiranabi bugeze aho, bituma babahambana umutima mwiza.

50 Naho Menelasi abikesheje irari ry’abakomeye, akomeza ubutegetsi bwe, agumya gukuza ubugome no kuba umwanzi gica wa bene wabo.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 5

Ibimenyetso by’intambara

1 Muri icyo gihe Antiyokusi Epifani yitegura kongera gutera mu Misiri.

2 Nuko mu minsi igera nko kuri mirongo ine, haboneka ibimenyetso mu kirere cy’umujyi wa Yeruzalemu, byasaga n’ibitero by’ingabo zirwanira ku mafarasi zambaye imyambaro itatsweho izahabu, hamwe n’izindi ngabo zigenza amaguru zitwaje amacumu.

3 Babonaga abantu bakuye inkota mu rwubati n’imitwe y’ingabo zirwanira ku mafarasi ziteguye urugamba, n’ibitero byasakiranye. Babonaga kandi ingabo zikocagurana, n’amacumu atabarika n’imyambi igurukira mu kirere, ndetse n’imyambaro y’ibyuma y’amoko yose irabagiranaho izahabu.

4 Abantu bose baratakambaga kugira ngo ibyo babonye bibabere bihire.

Amaherezo ya Menelasi na Yasoni

5 Bukeye impuha zivuga ko Antiyokusi yapfuye zisakara hose. Nuko Yasoni afata abantu barenga igihumbi, ajya gutera umujyi wa Yeruzalemu awutunguye. Abarwaniraga ku nkuta basubizwa inyuma maze umujyi urafatwa, Menelasi ahungira mu kigo ntamenwa cyari hafi y’Ingoro.

6 Yasoni yica bene wabo nta mbabazi. Ntiyiyumvishaga ko gutsinda abo basangiye ubwoko ari ikibi gikabije. Yibwiraga ko atsinda abanzi kandi ari bene wabo.

7 Icyakora Yasoni ntiyashoboye gufata ubutegetsi nk’uko yabyifuzaga, ahubwo icyo gikorwa cy’ubugambanyi kimutera ikimwaro, bituma yongera guhungira muri Amanitidi.

8 Imibereho ye y’ubwicanyi yarangiye ku buryo buteye agahinda, yabanje gufungwa na Areta umwami wa Arabiya, hanyuma akajya ahunga ava mu mujyi ajya mu wundi, aho ageze hose bakamwamagana. Abantu baramwangaga kandi bakamusuzugura bitewe n’uko yarwanyije Amategeko kandi akaba yarigize umwicanyi ruharwa w’abavandimwe be mu gihugu cyose. Ibyo ni byo byatumye yirukanwa agacirwa mu Misiri.

9 Avuye mu Misiri ajya mu Bugereki kuko yari yiringiye kubona ubuhungiro mu Banyasiparita, bitewe n’isano bari bafitanye n’Abayahudi. Nuko uwo muntu wari waramenesheje abantu benshi mu gihugu cyabo, na we ubwe agwa ishyanga.

10 Yasoni wari warararitse intumbi zitabarika ku gasi zikabura gihamba, ntihagira umuntu n’umwe umuririra, habura n’abamuherekeza kandi ntiyashyingurwa mu mva ya ba sekuruza.

Antiyokusi Epifani asahura Ingoro y’i Yeruzalemu

11 Umwami Antiyokusi amaze kumenya ibyabaye i Yeruzalemu, yibwiye ko u Buyuda bwose bwivumbagatanyije. Nuko ava mu Misiri afite ubukana nk’ubw’igikōko, maze we n’ingabo ze bigarurira uwo mujyi.

12 Hanyuma ategeka abasirikari be kwica nta mbabazi abo bahura bose, no gusogota abahungira mu mazu.

13 Nuko bica abasore n’abasaza, batsemba abagore n’abana, basogota inkumi n’ibitambambuga.

14 Mu minsi itatu gusa Yeruzalemu yari imaze gutakaza abantu ibihumbi mirongo inani, abantu ibihumbi mirongo ine baguye mu mirwano, abandi nk’abo bagurishwa nk’inkoreragahato.

15 Ariko Antiyokusi ntiyanyurwa, ahubwo yubahuka no kwinjira mu Ngoro nziranenge kuruta izindi zose zo ku isi yinjijwemo na Menelasi, wa wundi wari waragambaniye Amategeko y’Imana n’igihugu cyamubyaye.

16 Yatinyutse kandi gufatisha ibiganza bye bihumanye ibikoresho byeguriwe Imana, afata n’amaturo abandi bami bari barashyize muri iyo Ngoro, kugira ngo bayiheshe icyubahiro kandi irusheho kuba nziza.

17 Antiyokusi yarirase bikabije, ntiyazirikana ko Nyagasani yarakaye by’igihe gito kubera ibyaha by’abatuye umujyi, akareka kurinda Ingoro.

18 Icyakora abatuye umujyi wa Yeruzalemu iyo baba bataracumuye bikabije, Antiyokusi yari guhita ahanwa akihagera maze imikorere ye y’ubusazi ikaburiramo, kimwe na Heliyodori wa wundi Umwami Selewukusi yari yohereje kubarura umutungo w’Ingoro.

19 Ariko rero Nyagasani ntiyatoranyije abantu be kubera Ingoro, ahubwo yatoranyije Ingoro kubera abantu be.

20 Ni cyo cyatumye Ingoro ubwayo isangira amakuba n’abantu, ariko hanyuma ikazasangira na bo ibyiza bazahabwa. Imana Nyirububasha mu burakari bwayo yatereranye Ingoro, ariko Umugenga wa byose amaze kwiyunga n’abantu be, Ingoro na yo yasubiranye ikuzo ryayo ryose.

Ubundi bwicanyi bwakorewe i Yeruzalemu

21 Antiyokusi asahura mu Ngoro ifeza zifite agaciro kangana n’ibiro ibihumbi mirongo ine n’umunani, hanyuma yihutira gusubira Antiyokiya. Yari afite ubwirasi bwinshi kandi akiyemera cyane, ku buryo yibwiraga ko kuri we byose bishoboka. Yumvaga ko yagendesha amato hejuru y’ubutaka, cyangwa akanyuza ingabo ze mu nyanja zigenza amaguru.

22 Ariko asiga ashyizeho abantu bashinzwe kugirira nabi Abayahudi, i Yeruzalemu ahasiga Filipo w’Umunyafurujiya, akagira n’ubugome buruta ubwa Antiyokusi ubwe,

23 naho ku musozi wa Gerizimu ahasiga Andironiko. Uretse abo bombi, hari na Menelasi wakandamizaga bene wabo b’Abayahudi, abigiranye ubugome buruta ubwa bagenzi be.

Koko rero Antiyokusi yangaga urunuka Abayahudi,

24 bituma yohereza i Yeruzalemu Apoloniyo umutware w’abacancuro b’i Misiya, bari kumwe n’igitero cy’ingabo zigera ku bihumbi makumyabiri na bibiri. Nuko abategeka kwica abagabo bose bo muri uwo mujyi, naho abagore n’abana bakagurishwa nk’inkoreragahato.

25 Apoloniyo yageze i Yeruzalemu abanza kwigira umuntu w’umunyamahoro. Yategereje kugera ku isabato, umunsi weguriwe Imana ku Bayahudi. Nuko ahengera Abayahudi baruhutse, ategeka ingabo ze gufata intwaro no kugota umujyi ku mirongo nk’abari mu myiyereko.

26 Apoloniyo ahita atanga itegeko ryo kwica abantu bose basohotse baje kubareba. Nuko we n’ingabo ze bihutira kwinjira mu mujyi, atsemba abantu batagira ingano.

27 Icyakora Yuda wahimbwe Makabe n’abantu bagera ku icyenda bari kumwe na we, bahungira mu butayu.Nuko we na bagenzi be biberaho nk’inyamaswa zo mu ishyamba, bitungirwa n’ibyatsi kugira ngo badahumana.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 6

Ihumanywa ry’Ingoro n’itotezwa ry’Abayahudi

1 Hashize igihe gito, umwami yohereza umukuru w’umujyi wa Atene i Yeruzalemu. Yagombaga guhatira Abayahudi kureka imigenzo ya ba sekuruza, no kudakurikiza Amategeko y’Imana.

2 Yari afite kandi inshingano yo guhumanya Ingoro y’i Yeruzalemu, akayegurira ikigirwamana Zewusicya Olimpiya. Naho Ingoro yo ku musozi wa Gerizimu ikegurirwa ikigirwamana Zewusi umurinzi w’abagenzi, nk’uko abaturage b’ako karere bari babisabye.

3 Ibyo bikorwa bibi byabaye bigitangira, bibabaza abaturage bose ku buryo burenze urugero, ntibashobora kubyihanganira.

4 Koko rero abanyamahanga bujuje mu Ngoro ibiterashozi n’isindwe, bayishimishirizagamo hamwe n’abagore b’indaya. Basambaniraga mu bibuga byeguriwe Imana kandi bakazana mu Ngoro ibintu bizira.

5 Urutambiro rwari rwuzuyeho ibitambo byahumanye, byari binyuranyije n’Amategeko y’Imana.

6 Ntibari bemerewe kubahiriza isabato no kwizihiza iminsi mikuru ya ba sekuruza, cyangwa ngo hagire uhamya ku mugaragaro ko uri Umuyahudi.

7 Buri kwezi ku munsi w’isabukuru y’ivuka ry’umwami, bajyanwaga ku gahato kurya inyama z’igitambo. Byongeye kandi no ku munsi mukuru w’ikigirwamana Diyoniziyo,bahatirwaga gutamiriza imyishywa no kujyana n’abandi kubahiriza icyo kigirwamana.

8 Bisabwe n’abaturage b’i Putolemayida, hashyirwaho itegekoteka rivuga ko imijyi y’Abagereki iri mu karere kegereye u Buyuda, bagomba kugenzereza batyo Abayahudi bahatuye bakabahatira no kurya inyama z’ibitambo.

9 Hashyirwaho kandi itegeko ryo kwica umuntu wese utazemera gukurikiza imigenzo y’Abagereki. Kuva ubwo bagombaga kwitegura amakuba agiye kubagwirira.

10 Ibyo byatumye abagore babiri bashyikirizwa ubucamanza, bashinjwa ko bakebesheje abana babo. Bazererana abo bagore mu mujyi wose imbere ya rubanda, impinja zabo zibaziritse ku gituza mbere y’uko bahananturwa hejuru y’inkuta.

11 Abandi Bayahudi bari bateraniye mu buvumo bwari hafi y’i Yeruzalemu kugira ngo bizihize rwihishwa umunsi w’isabato. Nuko babaregera Filipo maze babatwikira hamwe ari bazima. Birinze kwirwanaho kubera icyubahiro bari bafitiye uwo munsi weguriwe Imana.

Itotezwa ni ikimenyetso cy’urukundo rw’Imana

12 Ndasaba nkomeje abasomyi b’iki gitabo ko batagomba gucibwa intege n’amakuba nk’aya. Ahubwo bagomba kumenya ko uko gutotezwa kugamije kwigisha ubwoko bwacu aho kubutsemba.

13 Koko rero Imana igaragariza abantu bayigometseho ikimenyetso cy’urukundo rukomeye ikabahana bidatinze, aho gutuma babaho igihe kirekire.

14 Kugira ngo Nyagasani ahane andi mahanga, ategereza yihanganye kugira ngo ibyaha byabo bibanze bigwire, nyamara twebwe si uko yashatse kutugenzereza.

15 Nyagasani ntiyemera ko dukomeza gukora ibyaha birenze urugero, kugira ngo azabone kuduhana.

16 Ni yo mpamvu atatuvanaho imbabazi ze, ateza abantu bayo ibigeragezo kugira ngo abigishe, ibyo bikagaragaza ko atabatererana.

17 Nifuzaga gusa kubibutsa uko kuri, nyuma y’ibyo reka twigarukire ku nkuru yacu.

Eleyazari ahōrwa ukwemera kwe

18 Mu bigishamategeko b’ingenzi hari uwitwaga Eleyazari. Yari umuntu usheshe akanguhe akagira n’uburanga. Bamuhatira kurya inyama z’ingurubebazimutamika ku mbaraga.

19 Ariko Eleyazari yahisemo gupfana ishema aho kubaho afite ikimwaro. Acira iyo nyama maze ku bushake bwe yijyana aho yagombaga kubabarizwa.

20 Yerekanye uko buri wese yakwifata mu bintu nk’ibyo, umuntu yakwemera no guhara ubuzima bwe aho kurya ibyokurya bitemewe n’Amategeko.

21 Nuko abari bashinzwe gutegura ibyo byokurya bitemewe n’Amategeko, bajyana Eleyazari ahiherereye kuko bari baziranye kuva kera. Nuko bamugira inama yo gutumiza inyama zitazira kandi akazitekera ubwe, hanyuma akazirya nk’aho ari iz’icyo gitambo nk’uko umwami yabitegetse.

22 Iyo abigenza atyo yari kuba arokotse urupfu, na bo bakaba bamugiriye neza kubera ubucuti bari bafitanye na we kuva kera.

23 Icyakora Eleyazari afata icyemezo cya kigabo, gikwiranye n’igihe yari agezemo n’icyubahiro akesha ubukambwe bwe n’imvi zaziye mu muruho, kiberanye kandi n’imigenzereze iboneye yagaragaje kuva akiri muto. Ariko icyo cyemezo cyari gihuje cyane cyane n’icyizuzo cye cyo kudahemuka ku Mategeko y’Imana. Ni yo mpamvu yasabye ko bamwica bidatinze.

24 Eleyazari yungamo ati: “Umugabo ungana nanjye ntakwiriye kuryarya. Bitabaye ibyo benshi mu rubyiruko bazemera ko umukambwe ufite imyaka mirongo cyenda, yakiriye imigenzo y’abanyamahanga.

25 Niba kandi mpisemo uburyarya kugira ngo mbeho igihe gito, bazayoba kubera ikosa ryanjye. Byongeye kandi nzaba nikurururiye ikimwaro, kizatesha agaciro ubukambwe bwanjye.

26 Nubwo muri iki gihe nakwirinda igihano cy’abantu, naba ndiho cyangwa narapfuye, sinarokoka urubanza rw’Imana Nyirububasha.

27 Ni yo mpamvu kuva ubu niteguye gupfa kigabo, nerekana imyifatire ikwiye umuntu wo mu kigero cyanjye.

28 Bityo nzaba nsigiye urubyiruko urugero rwiza, ruzabigisha uko umuntu akwiriye gutanga ubuzima bwe adatinya kandi mu cyubahiro, abigiriye Amategeko maziranenge kandi yubahwa.”

Amaze kuvuga ibyo, yiyemeza kujya aho yagombaga gukubitirwa.

29 Abari bamushoreye bahindura imyifatire: ineza bari bamugaragarije mbere ihinduka inabi. Koko rero ayo magambo yari amaze kuvuga bayafashe nk’ay’umusazi.

30 Igihe yakubitwaga yenda gupfa aganya avuga ati: “Nyagasani azi byose uko biri, azi ko nari nshoboye kurokoka uru rupfu, none ariko ubu ndababara bikabije kubera inkoni, nyamara umutima wanjye urabyihanganira mu byishimo kubera igitinyiro mufitiye.”

31 Nguko uko Eleyazari yapfuye. Ariko urupfu rwe rwasize urugero rw’ubutwari bukomeye n’urwibutso rw’imigenzo myiza, atari ku rubyiruko rwonyine, ndetse no ku Bayahudi bose.

Categories
2 Abamakabe

2 Abamakabe 7

Abavandimwe barindwi na nyina bahōrwa ukwemera

1 Ikindi gihe bafata abavandimwe barindwi hamwe na nyina. Umwami yifuzaga ko bahatirwa kurya inyama z’ingurube zabuzwaga n’Amategeko y’Imana, bityo babakubitisha imikwege n’imirya y’ibimasa.

2 Nuko umwe muri bo mu izina rya bose abwira umwami ati: “Mbese ni iki wifuza kumenya cyangwa kunguka, bituma utubabaza bene aka kageni? Menya ko twiteguye gupfa, aho kurenga ku mabwiriza ya ba sogokuruza.”

3 Umwami biramurakaza cyane, ategeka ko bacanira ibikarayi n’ingunguru.

4 Ibyo bimaze gutukura ategeka ko baca ururimi rw’umwe wari wavugiye abandi, bakamwūnaho uruhu rwo ku mutwe, bakamuca ibirenge n’ibiganza abavandimwe be na nyina babireba.

5 Bamaze kumwica urw’agashinyaguro, umwami ategeka ko bamushyira ku muriro bakamukaranga ku gikarayi agihumeka. Uko umwotsi wacucumukaga mu mpande zose z’icyo gikarayi, ni ko abandi bavandimwe be hamwe na nyina bakomezaga guhumurizanya kugira ngo bapfe gitwari. Baravugaga bati:

6 “Nyagasani Imana yacu aratureba kandi mu by’ukuri ntiyirengagiza amakuba turimo. Koko rero Musa yabivuze mu ndirimbo aho ashinja ubwoko bwe agira ati: ‘Uhoraho azagirira impuhwe abagaragu be.’ ”

7 Uwa mbere muri abo bavandimwe amaze gupfa bene ako kageni, bazana uwa kabiri kugira ngo na we yicwe urw’agashinyaguro. Bamaze kumwūnaho uruhu rwo ku mutwe n’imisatsi baramubaza bati: “Mbese ushobora kurya inyama z’ingurube batagombye kugucagagura?”

8 Ariko we abasubiza mu rurimi rwa ba sekuruza ati: “Oya.” Ni yo mpamvu yatumye na we bamwica urubozo nk’uwa mbere.

9 Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Wa mugome we! Uratwambura ubu buzima, ariko Umwami w’isi azatuzuratubeho mu buzima buhoraho, kuko dupfuye duhowe kubaha Amategeko ye.”

10 Nyuma y’uwo batangira kubabaza uwa gatatu. Bamutegeka kuzana ururimi ahita abikora, kandi arambura amaboko nta mususu.

11 Nuko avugana ubutwari ati: “Iyi myanya y’umubiri nyikesha Imana, ariko nemeye kuyitanga kubera ishyaka ndwanira Amategeko yayo kandi ndizera ko izayinsubiza.”

12 Umwami ubwe n’abari kumwe na we batangazwa n’ubutwari bw’uwo musore, utari witaye ku bubabare bwe.

13 Uwo nguwo amaze gupfa, uwa kane na we bamubabaza kuri ubwo buryo.

14 Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Nta cyiza cyaruta kugira ukwizera igihe ugiye kwicwa n’abantu! Koko rero Imana yadusezeranyije kuzatuzūra, ariko wowe ntuteze kuzuka.”

15 Ako kanya bazana n’uwa gatanu na we baramubabaza.

16 Uwo na we atumbira umwami aramubwira ati: “Koko ufite ububasha bwo gukora icyo ushaka mu bantu nubwo nawe uzapfa. Nyamara ntiwibwire ko Imana yatereranye ubwoko bwacu.

17 Wowe rero ihangane utegereze, uzabona ububasha bwayo bukomeye, igihe izaguhana wowe n’abagukomokaho.”

18 Nyuma y’uwo bazana n’uwa gatandatu. Igihe yari agiye gupfa abwira umwami ati: “Ntiwibeshye! Koko rero ubu bubabare bwose ni twebwe twabwiteye kuko twacumuye ku Mana yacu. Ni cyo gitumye tugwiririwe n’aya makuba akomeye.

19 Nyamara nawe ntiwibwire ko utazahanwa, wowe wubahutse kurwanya Imana.”

20 Ariko nyina ubabyara aba igitangaza rwose akaba akwiriye guhora yibukwa, we wabonye abahungu be barindwi bicirwa umunsi umwe, nyamara akiyumanganya gitwari kuko yari yiringiye Nyagasani.

21 Uwo mubyeyi wari ufite urukundo ruvanze n’ubutwari bukomeye, yashishikazaga mu rurimi rwa ba sekuruza buri wese mu bahungu be kugira ubutwari. Yarababwiraga ati:

22 “Uko nabasamye sinkuzi, si jye wabagabiye umwuka n’ubugingo, si nanjye washyize ingingo za buri wese mu myanya yazo.

23 Umuremyi w’isi ni we nkomoko y’ibintu byose, ni we urema abantu kuva bagisamwa. Nuko rero azabagirira impuhwe abasubize umwuka n’ubugingo, kuko ubu mwitanze mukaba indahemuka ku Mategeko ye.”

24 Umwami Antiyokusi yumvise amagambo y’uwo mubyeyi yibwira ko amusuzuguye ndetse akaba amututse.Nuko ahendahenda umuhererezi wari ukiri muzima, ndetse amusezeranya mu ndahiro ko azamukungahaza akagubwa neza, akabarwa mu ncuti z’umwami kandi akamushinga imirimo ikomeye aramutse aretse imigenzo ya ba sekuruza.

25 Ariko uwo musore ntiyita ku byo umwami amubwiye. Nuko Antiyokusi yiyegereza nyina w’umwana, amusaba kugira inama umuhungu we kugira ngo arengere ubuzima bwe.

26 Umwami amaze kumwinginga igihe kirekire, yemera kugira umuhungu we inama.

27 Nuko nyina aramwegera ari na ko ajijisha uwo mugome, abwira umuhungu we mu rurimi rwa ba sekuruza ati: “Mwana wanjye umbabarire, uzirikane ko nagutwaye mu nda amezi icyenda yose kandi nkakonsa imyaka itatu. Nakwitayeho ndakugaburira kandi ndakurera kugeza ubu.

28 Ndakwinginze mwana wanjye, itegereze ijuru n’isi urebe ibihari byose, wibuke ko Imana yaremye ibyo byose ibikuye mu busa, ndetse n’abantu akaba ari uko baremwe.

29 Witinya uyu mwicanyi, ahubwo emera upfane ubutwari nk’abavandimwe bawe. Bityo igihe cy’imbabazi z’Imana nikigera, nzongere kukubona hamwe n’abavandimwe bawe.”

30 Nyina akimara kuvuga, uwo musore atera hejuru ati: “Mbese mutegereje iki? Sinteze kumvira amabwiriza y’umwami, ahubwo numvira Amategeko y’Imana ba sogokuruza bahawe na Musa.

31 Naho wowe Mwami Antiyokusi, wowe wazanye amakuba yose yagwiririye ubwoko bwacu, ntuzarokoka igihano cy’Imana.

32 Koko rero ubu turababara kubera ko twacumuye.

33 Nyagasani Imana nzima yaraturakariye by’igihe gito, kugira ngo adukosore kandi atwigishe. Nyamara azongera yiyunge natwe abagaragu be.

34 Naho wowe utubaha Imana ukaba n’umwicanyi kurusha abantu bose, ntiwishyire hejuru. Wowe wica abana b’Imana, ntiwibeshye ngo hari icyiza utegereje.

35 Koko rero ntiwari wahonoka urubanza rw’Imana Nyirububasha kandi ikabona byose.

36 Abavandimwe bacu bamaze kubabazwa by’igihe gito, bishwe bazira kudahemuka ku Isezerano ry’Imana, none bari mu bugingo buhoraho. Naho wowe Imana izagucira urubanza, iguhe igihano gikwiranye n’ubwirasi bwawe.

37 Jyewe ntanze umubiri wanjye n’ubugingo bwanjye, kubera ishyaka ndwanira Amategeko yahawe ba sogokuruza kimwe n’abavandimwe banjye. Ariko ndatakambira Imana kugira ngo igirire imbabazi ubwoko bwacu, naho wowe ngo iguteze amakuba n’ibyorezo, kugira ngo nawe umenye ko ari yo Mana yonyine.

38 Iyaba byashobokaga ngo jyewe n’abavandimwe banjye, tube aba nyuma bababajwe n’uburakari Nyirububasha yarakariye ubwoko bwacu.”

39 Umwami arakazwa cyane n’ayo magambo amusebya, maze yica uwo muhungu urw’agashinyaguro ku buryo butambutse ubw’abavandimwe be.

40 Nuko uwo musore apfa atihumanyije, afite ukwizera gushyitse muri Nyagasani.

41 Hanyuma na nyina baramwica aheruka abahungu be.

42 Reka duhinire aha, ndabona ibyo twavuze bihagije ku byerekeye kurya inyama z’ibitambo bibujijwe, n’urupfu rw’agashinyaguro rwagiriwe Abayahudi.