Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 4

Yuda atsinda urugamba rwa Emawusi

1 Gorigiya afata ingabo ibihumbi bitanu zigenza amaguru, n’izindi z’intwari igihumbi zirwanira ku mafarasi. Izo ngabo zigenda nijoro,

2 kugira ngo zitere mu birindiro by’ingabo z’Abayahudi zibatunguye. Abantu bo mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bagenda bayobora Gorigiya n’ingabo ze.

3 Yuda abyumvise ahagurukana n’ingabo ze z’intwari, kugira ngo arwanye igitero cy’ingabo z’umwami zari Emawusi,

4 mu gihe Gorigiya n’ingabo ze bari bakiri kure y’inkambi yabo.

5 Gorigiya agera ku birindiro by’ingabo za Yuda nijoro, ntiyagira umuntu n’umwe ahasanga. Nuko yibwira ko Abayahudi bahungiye mu misozi, ajya kubashakirayo.

6 Mu rukerera Yuda agera mu kibaya ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu. Icyakora bose ntibari bafite intwaro n’inkota nk’uko babyifuzaga.

7 Babona igitero kinini cy’abanyamahanga gifite intwaro zikomeye, gikikijwe n’abarwanira ku amafarasi kandi bamenyereye intambara.

8 Nuko Yuda abwira ingabo ze ati: “Ntimubatinyire ubwinshi bwabo cyangwa ngo mukangwe n’imirindi yabo.

9 Nimwibuke uko ba sogokuruza bakijijwe bari ku Nyanja y’Uruseke, igihe Umwami wa Misiri yari abakurikiranye ari kumwe n’ingabo ze.

10 None rero nimucyo dutakambire Imana, nitugirira ubuntu iribuka Isezerano yagiranye na ba sogokuruza, maze uyu munsi itsinde kiriya gitero tugiye kurwanya.

11 Bityo amahanga yose azamenya ko Abisiraheli bafite Imana ibatabara kandi ikabakiza.”

12 Abanyamahanga babona Abayahudi barabateye,

13 basohoka mu birindiro kugira ngo babarwanye. Yuda n’abantu be bavuza impanda,

14 urugamba ruherako rurambikana. Abanyamahanga baratsindwa bahunga bagana mu kibaya,

15 abari inyuma bose bashirira ku icumu. Abayahudi bakurikirana abo banzi kugera i Gezeri no mu bibaya bya Idumeyana Ashidodi na Yaminiya.Nuko hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu.

16 Yuda n’ingabo ze bamaze kubamenesha,

17 abwira ingabo ze ati: “Ntimuhugire ku minyago kuko intambara ikiri yose.

18 Dore Gorigiya n’igitero cye bari mu misozi iri hafi yacu bararekereje. Nimuhangane n’abanzi bacu mubarwanye, hanyuma mubone gutwara iminyago nta cyo mwishisha.”

19 Yuda amaze kuvuga atyo, babona umutwe umwe w’ingabo za Gorigiya zirungurukira mu mpinga y’umusozi.

20 Abanyasiriya babonye umwotsi ucumbeka n’inkambi yakongotse, bamenya ko ababo bahunze

21 maze bakuka umutima. Bakubise amaso igitero cya Yuda cyari mu kibaya cyiteguye urugamba,

22 bose bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.

23 Nuko Yuda n’ingabo ze barahindukira basahura inkambi, bahakura izahabu nyinshi n’amafaranga menshi, n’imyenda y’imihemba n’iy’isine, n’ibindi bintu byinshi by’agaciro.

24 Batabarutse basingiza Uhoraho, bamushimira ko agira neza kandi ko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

25 Uwo munsi ubera Abisiraheli ikimenyetso cyo gucungurwa gukomeye.

26 Ingabo z’abanyamahanga zacitse ku icumu zijya kumenyesha Liziya uko byagenze.

27 Liziya yumvise iyo nkuru imutera ubwoba kandi imuca intege. Koko rero ntiyashoboye gutsinda Abisiraheli nk’uko yabyifuzaga, ibyo yakoze byanyuranyije n’ibyo umwami yari yategetse.

Abayahudi batsindira Liziya i Betisuri

28 Mu mwaka ukurikiyeho,Liziya akoranya ingabo ibihumbi mirongo itandatu n’izindi ibihumbi bitanu zirwanira ku mafarasi, kugira ngo arwanye Abayahudi.

29 Baza muri Idumeya maze bashinga inkambi i Betisuri.Yuda ajya kubarwanya ari kumwe n’ingabo ibihumbi icumi.

30 Abonye ko icyo gitero gikomeye aratakamba ati: “Mukiza wa Isiraheli, turagusingiza wowe wahaye umugaragu wawe Dawidi gutsinda wa murwanyi w’igihangange Goliyati, uha na Yonatani mwene Sawuli n’umusore wamutwazaga intwaro kwigarurira inkambi z’Abafilisiti.

31 None ndakwinginze ngo ubigenze utyo, uhe ubwoko bwawe bw’Abisiraheli gutsinda kiriya gitero. Ukoze isoni ingabo zabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi.

32 Ubakure umutima ubateshe icyizere bafitiye ingabo zabo, maze bacibwe intege n’uko batsinzwe.

33 Twebwe abagukunda duhe kubatsemba, maze abayoboke bawe bagusingirize mu ndirimbo!”

34 Nuko urugamba rurambikana, hapfa abantu bagera ku bihumbi bitanu mu ngabo za Liziya.

35 Liziya abonye ko ingabo ze zitsinzwe, abonye n’ubutwari bw’ingabo za Yuda zari ziyemeje gupfa no gukira, asubira Antiyokiya ashaka abacancuro kugira ngo azagaruke mu Buyuda afite ingabo zirusha ubwinshi iza mbere.

Yuda ahumanura Ingoro akayegurira Imana

36 Yuda n’abavandimwe be baravuga bati: “Dore abanzi bacu bamaze gutsindwa, nimuze tujye i Yeruzalemu guhumanura Ingorokandi twongere tuyegurire Imana.”

37 Ingabo zose zirakorana, barazamuka bajya ku musozi wa Siyoni.

38 Bahageze basanga Ingoro y’Imana yarabaye itongo, urutambiro rwarahumanyijwe n’inzugi zaratwitswe. Mu rugo hari harameze ibihuru nk’ibyo mu ishyamba cyangwa ku gasozi, n’ibyumba byarasenywe.

39 Nuko bashishimura imyambaro yabo, bacura imiborogo kandi bisiga ivu mu mutwe.

40 Bikubita hasi bubamye, maze impanda zivuze basingiza Imana baranguruye ijwi.

41 Yuda ategeka bamwe mu ngabo ze kurwanya abari mu kigo ntamenwa, kugeza ubwo arangije guhumanura Ingoro.

42 Ibyo birangiye atoranya abatambyi batihumanyije kandi bazwiho ishyaka ry’Amategeko ya Musa

43 bahumanura Ingoro, amabuye yahumanye bayahirikira mu ngarani.

44 Nyamara basigara bibaza uko bagomba kugenza urutambiro rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro, rwari rwarahumanyijwe n’abanyamahanga.

45 Bafata umwanzuro ushimishije wo kurusenya ngo hato rutazabakoza isoni, kubera ko abanyamahanga baruhumanyije. Nuko bararusenya,

46 amabuye yarwo bayarunda ahantu hatunganye ku musozi Ingoro yari yubatseho, mu gihe bagitegereje ko haza umuhanuzi wagira icyo avuga ku byerekeye ayo mabuye.

47 Hanyuma bazana amabuye atabājwe nk’uko Amategeko abiteganya, maze bayubakisha urutambiro rushya rumeze nk’urwa mbere.

48 Basana Ingoro n’imbere muri yo, bahumanura no mu bikari byayo.

49 Bakora ibindi bikoresho byeguriwe Imana, bashyira mu Ngoro igitereko cy’amatara n’igicaniro cy’imibavu, n’ameza y’imigati.

50 Bosereza imibavu ku gicaniro, bacana n’amatara yo ku gitereko kugira ngo amurike mu Ngoro.

51 Bashyira imigati ku meza bamanika n’imyenda, bityo barangiza imirimo bari batangiye.

52 Mu mwaka w’ijana na mirongo ine n’umunani, ku itariki yamakumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa cyenda ari ko Kisilevu,babyuka mu museso

53 maze batamba igitambo cyagenwe n’Amategeko ya Musa, ku rutambiro rushya rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro bari bubatse.

54 Urwo rutambiro barutashye ku munsi umwe n’uwo abanyamahanga bahumanyijeho urwa mbere, babikora baririmba kandi bacuranga inanga z’amoko yose n’ibyuma birangīra.

55 Abantu bose bikubita hasi bubamye barasenga, basingiza Imana yabahaye gutsinda.

56 Bamara iminsi umunani begurira Imana urutambiro, batamba banezerewe ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro n’ibyo gushimira Imana.

57 Uruhande rw’imbere rw’Ingoro barutakisha amakamba y’izahabu n’indi mitako, basana amarembo n’ibyumba babishyiraho inzugi.

58 Abantu bose basābwa n’ibyishimo, kuko ikimwaro bari baratewe n’abanyamahanga cyari gishize.

59 Nuko Yuda n’abavandimwe be hamwe n’ikoraniro ryose ry’Abisiraheli, bemeza ko iminsi yo kwegurira Imana urutambiro izajya yizihizwa buri mwaka mu byishimo no mu munezero. Ibyo birori bizajya bimara iminsi umunani kuva ku itariki ya makumyabiri n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu.

60 Icyo gihe umusozi wa Siyoni bawukikiza inkuta ndende n’iminara ikomeye, kugira ngo abanyamahanga batazongera kuhakoza ikirenge.

61 Nuko Yuda ahashyira ingabo zo kuharinda, yubaka n’ikigo ntamenwa i Betisuri ahateganye na Idumeya, cyo kurinda ubwoko bwe.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 5

Yuda arwanya amahanga amukikije

1 Amahanga abakikije yumvise ko urutambiro rwongeye gusanwa, Ingoro na yo ikongera kubakwa nk’uko yari imeze mbere, ayo mahanga ararakara cyane.

2 Nuko abatuye ayo mahanga biyemeza kwica Abisiraheli babatuyemo, maze batangira kubatsemba.

3 Abedomu bari baragoteye Abisiraheli ahitwa Akarabatenimuri Idumeya. Yuda arabarwanya arabatsinda baratatana, maze anyaga ibyabo.

4 Hanyuma yibuka ubugome bw’Ababayani,kubera ko bari barabereye inkomyi Abisiraheli bababuza amahoro, kandi babatega ibico mu mayira.

5 Yuda abagotera mu bigo ntamenwa byabo, yiyemeza kubatsemba. Ibyo bigo ntamenwa abitwikana n’ibyarimo byose.

6 Ibyo birangiye anyura mu gihugu cy’Abamoni, ahasanga ingabo zikomeye n’abaturage benshi bategekwaga na Timoteyo.

7 Yuda agaba ibitero byinshi, arabarwanya arabatsinda.

8 Nuko yigarurira umujyi wa Yāzerin’insisiro zawo zose, hanyuma agaruka mu Buyuda.

Abisiraheli batabaza Yuda

9 Abanyamahanga bo muri Gileyadi bishyira hamwe, kugira ngo batsembe Abisiraheli bari batuye mu gihugu cyabo. Nuko Abisiraheli bahungira mu kigo ntamenwa cy’i Datema.

10 Bandikira Yuda n’abavandimwe be bati: “Abanyamahanga badukikije bishyize hamwe kugira ngo badutsembe.

11 Ingabo zabo zitegekwa na Timoteyo ziritegura gufata ikigo ntamenwa twahungiyemo.

12 Nimutebuke mudutabare kuko benshi muri twe bamaze kwicwa.

13 Abavandimwe bacu bose bari batuye mu karere k’i Tobubarishwe, abagore n’abana babo bajyanwa ho iminyago n’ibyabo byose biranyagwa. Aho hantu hiciwe abantu bagera ku gihumbi.”

14 Yuda n’abavandimwe be bagisoma iyo baruwa, hatunguka izindi ntumwa ziturutse muri Galileya zashishimuye imyambaro kubera akababaro, na zo zije gutabaza.

15 Izo ntumwa ziravuga ziti: “Abantu batubaha Imana b’i Putolemayida, n’ab’i Tiri n’ab’i Sidoni, n’abo muri Galileya yose y’abanyamahanga, bishyize hamwe kugira ngo badutsembe.”

16 Yuda na rubanda rwose bumvise ayo magambo, bakoranya inama ikomeye yo gusuzuma ukuntu batabara abavandimwe babo b’Abayahudi, bugarijwe n’ibyago bikomoka ku bitero by’abanyamahanga.

17 Nuko Yuda abwira umuvandimwe we Simoni ati: “Toranya abantu ukeneye, ujye gutabara abavandimwe bacu b’Abayahudi bo muri Galileya, naho jye n’umuvandimwe wacu Yonatani tuzajya muri Gileyadi.”

18 Mu Buyuda ahasiga Yozefu mwene Zakariya na Azariya ku buyobozi bw’igihugu, kugira ngo bakirinde bafatanyije n’ingabo zisigaye.

19 Yuda arabategeka ati: “Muyobore igihugu kandi ntimuzashoze intambara n’abanyamahanga, kugeza ubwo tuzahindukira.”

20 Simoni ajyana n’ingabo ibihumbi bitatu batera muri Galileya, naho Yuda ajyana ingabo ibihumbi umunani batera muri Gileyadi.

Simoni na Yuda batsinda intambara nyinshi

21 Simoni ageze muri Galileya, ashoza intambara nyinshi arwanya abanyamahanga, arabatsinda barahunga,

22 arabakurikirana kugera ku marembo y’i Putolemayida. Kuri urwo rugamba hishwe abanyamahanga bagera ku bihumbi bitatu abanyaga ibyabo.

23 Yuda akoranya Abayahudi bo muri Galileya n’abo muri Arubata, hamwe n’abagore babo n’abana babo n’ibyo bari batunze byose, abazana mu Buyuda banezerewe cyane.

24 Icyo gihe Yuda Makabe n’umuvandimwe we Yonatani bambuka Yorodani, bagenda iminsi itatu mu butayu.

25 Hanyuma bahura n’Abanabateyi,babakira neza kandi babatekerereza ibyabaye byose ku Bayahudi bo muri Gileyadi.

26 Bababwira n’ukuntu bamwe mu Bayahudi bari bafungiwe mu mijyi minini kandi ntamenwa ari yo Bosira na Bosori, na Alema na Kasifo, na Makeda na Karinayimu,

27 bababwira kandi ko hari n’abandi bafungiwe mu yindi mijyi ya Gileyadi, abanzi babo bakaba biyemeje ko bucya batera imijyi ntamenwa y’Abayahudi bakayifata umunsi umwe, bagatsemba abayirimo bose.

28 Ako kanya Yuda n’ingabo ze bahitamo kwerekeza i Bosira, bambukiranyije ubutayu. Nuko bigarurira uwo mujyi bica ab’igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi.

29 Yuda n’ingabo ze bagenda ijoro ryose, bagera ku kigo ntamenwa cy’i Datema.

30 Mu gitondo cya kare Yuda n’abo bari kumwe babona igitero cy’abantu benshi, bitwaje inzego n’imashini z’intambarakugira ngo bigarurire icyo kigo ntamenwa, ndetse bahita batera.

31 Yuda abonye ko urugamba rutangiye, yumvise n’urusaku rwinshi ruvanze n’amajwi y’impanda yarangīraga aturuka mu mujyi,

32 abwira ingabo ze ati: “Uyu munsi nimurwanirire abavandimwe bacu b’Abayahudi!”

33 Ingabo azigabanyamo amatsinda atatu, azitegeka gutera abanzi zibaturutse inyuma. Nuko bavuza impanda kandi basenga baranguruye amajwi.

34 Ingabo za Timoteyo zibonye ko zatewe na Yuda Makabe zirahunga. Uwo munsi azitsinda ku buryo budasubirwaho, azicamo abantu bagera ku bihumbi umunani.

35 Hanyuma Yuda n’ingabo ze berekeza mu mujyi wa Alema, barawutera maze barawigarurira bica ab’igitsinagabo bose, barawusahura barangije bawuha inkongi.

36 Bahavuye bajya kwigarurira imijyi ya Kasifo na Makeda, na Bosori n’indi mijyi yo muri Gileyadi.

Izindi ntambara Yuda yatsinze mu gihugu cya Gileyadi

37 Ibyo birangiye Timoteyo akoranya ikindi gitero, ashinga inkambi hakurya y’umugezi ahateganye na Rafoni.

38 Yuda yohereza abatasi mu nkambi y’abanzi, bagaruka bamubwira bati: “Abanyamahanga bose badukikije bateguye igitero kinini cyane kiyobowe na Timoteyo.

39 Bitabaje kandi n’Abarabu b’abacancuro kugira ngo babafashe, none bashinze inkambi hakurya y’umugezi biteguye kugutera.” Nuko Yuda ajya kubarwanya.

40 Yuda n’ingabo ze bageze hafi y’umugezi, Timoteyo abwira abagaba b’ingabo ze ati: “Yuda nadutanga kwambuka ntituzamushobora, kuko kudutsinda bizamworohera.

41 Ariko nagira ubwoba akaguma hakurya y’umugezi, tuzambuka duhangane na we tumutsinde.”

42 Yuda ageze ku mugezi akwirakwiza abagaba b’ingabo ku nkengero zawo, arabategeka ati: “Ntihagire n’umwe mureka ashinga ihema rye, ahubwo bose bajye ku rugamba!”

43 Yuda abimburira ingabo ze asatira abanzi, amenesha abo banyamahanga, bagenda bajugunya intwaro zabo bahungira mu ngoro y’i Karinayimu.

44 Yuda n’ingabo ze bigarurira uwo mujyi, batwika ingoro n’abari bayirimo bose. Uko ni ko Karinayimu yasenywe, kuva ubwo abanyamahanga ntibongera guhangara kurwanya Yuda.

45 Yuda akoranya Abisiraheli bose bari mu gihugu cya Gileyadi, uhereye ku muto ukageza ku mukuru, hamwe n’abagore babo n’abana babo n’ibintu byabo. Abo bantu bose abajyana mu Buyuda.

46 Bageze Efuroni, umujyi munini kandi ukomeye wari wubatse hafi y’inzira, babona ko badashobora kuwuzenguruka, ahubwo ko bagomba kuwambukiranya.

47 Abaturage b’uwo mujyi babima inzira, amarembo yawo bayarundamo amabuye.

48 Yuda aboherereza ubutumwa bubahumuriza agira ati: “Tugiye kwambukiranya igihugu cyanyu kugira ngo tugere mu cyacu, nta muntu uri bubagirire nabi turitambukira gusa!” Ariko bo banga kumwugururira.

49 Nuko Yuda ategeka ingabo ze ko buri muntu aguma mu birindiro bye.

50 Ingabo zitegura kugaba igitero, barwana umunsi wose n’ijoro ryose maze bigarurira uwo mujyi.

51 Bica ab’igitsinagabo bose, umujyi barawusahura kandi barawusenya, bawambukiranya bagenda hejuru y’intumbi.

52 Abayahudi bambuka Yorodani, bagera mu kibaya kinini kiri ahateganye n’umujyi wa Betishani.

53 Inzira yose Yuda yagendaga asindagiza abananiwe, akomeza rubanda rwose kugeza igihe bagereye mu Buyuda.

54 Bazamuka umusozi wa Siyoni mu byishimo n’umunezero, batambira Imana ibitambo bikongorwa n’umuriro kuko bari batabarutse amahoro, nta n’umwe mu babo waguye ku rugamba.

Yozefu na Azariya batsindirwa i Yaminiya

55 Igihe Yuda na Yonatani bari muri Gileyadi, naho Simoni umuvandimwe wabo ari i Putolemayida muri Galileya,

56 Yozefu mwene Zakariya na Azariya bari abagaba b’ingabo mu Buyuda, bumvise ibigwi byabo n’intambara barwanye,

57 baribwira bati: “Reka natwe twiheshe ishema, tujye kurwanya amahanga adukikije.”

58 Nuko bategeka ingabo bayoboraga, batera umujyi wa Yaminiya.

59 Gorigiyan’ingabo ze basohoka mu mujyi bajya kubarwanya.

60 Yozefu na Azariya n’ingabo zabo baratsindwa maze barahunga, Gorigiya n’ingabo ze barabakurikirana kugera ku mupaka w’u Buyuda. Uwo munsi hicwa abantu bagera ku bihumbi bibiri mu Bisiraheli.

61 Ibyo bituma Abisiraheli batsindwa bikomeye, kuko Yozefu na Azariya banze kumvira Yuda n’abavandimwe be. Koko rero bibwiraga ko na bo bizatuma bavugwa ibigwi.

62 Nyamara bo ntibabarirwaga mu bantu Imana yari yarahaye inshingano yo gukiza Abisiraheli.

Yuda atsinda igihugu cya Idumeya n’u Bufilisiti

63 Intwari Yuda n’abavandimwe be babaye ibirangirire muri Isiraheli, no mu mahanga yose aho babavugaga ibigwi.

64 Abantu babasangaga ari benshi kugira ngo babashimire.

65 Yuda n’abavandimwe be bajya gutera Abedomu bari batuye mu karere k’amajyepfo. Bigarurira umujyi wa Heburoni n’insisiro zawo, basenya ikigo ntamenwa kandi batwika iminara yacyo.

66 Bahavuye berekeza mu gihugu cy’Abafilisiti, bambukiranyije Maresha.

67 Uwo munsi abatambyi bashatse kuvugwa ibigwi, barahubutse bajya ku rugamba maze baricwa.

68 Hanyuma Yuda yerekeza mu ntara ya Ashidodi, mu gihugu cy’Abafilisiti. Asenya intambiro zabo, atwika amashusho abājwe y’ibigirwamana byabo kandi asahura imijyi yaho, maze agaruka mu Buyuda.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 6

Urupfu rwa Antiyokusi Epifani

1 Igihe Antiyokusi yazengurukaga intara z’amajyaruguru, amenya ko mu Buperesi hari umujyi witwa Elimayi, wari icyamamare kubera ubukire bwawo bw’ifeza n’izahabu.

2 Ingoro y’uwo mujyi yari ikungahaye ku bikoresho by’intambara bicuzwe mu izahabu, n’imyambaro y’ibyuma n’intwaro, byahasizwe na Alegisanderi mwene Filipo umwami wa Masedoniya, wabaye umwami wa mbere w’Ubugereki.

3 Antiyokusi ajya muri uwo mujyi wa Elimayi maze agerageza kuwigarurira kugira ngo awusahure, ariko ntiyabishobora kuko abaturage bari bamenye imigambi ye.

4 Nuko bahagurukira kumurwanya, baramutsinda arahunga, asubira i Babiloni afite ikimwaro cyinshi.

5 Akiri mu Buperesi, haza intumwa imumenyesha ko ingabo zari zateye mu Buyuda zatsinzwe.

6 Liziya nubwo yari yajyanye igitero gikomeye yatsinzwe n’Abayahudi. Abayahudi bamaze gutsinda ingabo z’umwami, bazambuye intwaro n’ibikoresho by’intambara n’iminyago myinshi, bituma baba indatsimburwa kubera intwaro zikomeye.

7 Abayahudi bamenaguye cya “Giterashozi kirimbuzi” Antiyokusi yari yarubatse ku rutambiro rwo mu Ngoro y’Imana i Yeruzalemu, iyo Ngoro bayikikiza inkuta ndende nka mbere, bakomeza na Betisuri umwe mu mijyi y’umwami.

8 Antiyokusi yumvise iyo nkuru y’incamugongo imuca intege, arasuhērwa bikomeye maze yiroha ku buriri, arembeshwa n’agahinda kuko ibyabaye byose bitagenze nk’uko yabyifuzaga.

9 Ako gahinda kamwongereye ubundi bubabare bukomeye, bwatumye amara iminsi myinshi mu buriri. Nuko yumvise ko agiye gupfa,

10 atumiza incuti ze zose arazibwira ati: “Singishobora gutora agatotsi, n’umutima wanjye washenguwe n’ishavu.

11 Nibajije inkomoko y’uyu mubabaro wose n’agahinda binshengura, nyamara ku ngoma yanjye nagwaga neza kandi ngakundwa.

12 Ariko nibutse ibibi byose nakoreye i Yeruzalemu: nasahuye ibikoresho byose by’ifeza n’izahabu byari mu Ngoro, ntegeka no gutsemba abaturage bo mu Buyuda nta mpamvu.

13 Ndahamya ko ibyo bibi nakoze ari byo binteje ibi byago, none mpfanye agahinda muri iki gihugu cy’amahanga.”

Iyimikwa rya Antiyokusi Ewupatori

14 Antiyokusi Epifani ahamagaza Filipo umwe mu ncuti ze, amushyiraho kugira ngo ategeke igihugu.

15 Amuha ikamba rye n’ikanzu ye n’impeta iriho kashe ye, amutegeka kwita ku burere bw’umuhungu we Antiyokusi, no kumutegurira kuzamusimbura ku ngoma.

16 Nuko Umwami Antiyokusi Epifani apfira aho mu Buperesi, hari mu mwaka wa 149.

17 Liziya amenye ko umwami yapfuye yimika Antiyokusi, umuhungu we yari yarareze kuva mu bwana bwe, kugira ngo asimbure se ku ngoma. Nuko amuhimba Ewupatori.

Yuda Makabe agota ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu

18 Icyo gihe abatuye mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bari barabujije Abisiraheli kwegera Ingoro y’Imana, babagiriraga nabi ku mpamvu ibonetse yose kandi bagashyigikira abanyamahanga.

19 Nuko Yuda yiyemeza kubatsemba, maze ahamagaza abantu bose kugira ngo babagotere muri icyo kigo ntamenwa.

20 Abisiraheli bamaze gukorana bashinga inkambi imbere y’icyo ikigo ntamenwa, ubwo hari mu mwaka wa 150.Bategura ahantu ho kurwanira, bakora n’imashini z’intambara zo kurimbura inkuta.

21 Ariko bamwe mu bari bagoswe baca icyuho bajyana n’Abisiraheli batubaha Imana n’Amategeko,

22 bajya kubwira umwami bati: “Uzategereza ugeze ryari kugira ngo uturenganure kandi uhōrera abavandimwe bacu?

23 Twebwe twiyemeje n’umutima wacu wose gukorera so, dukurikiza amategeko ye kandi twubahiriza amabwiriza ye.

24 Kubera iyo mpamvu, bene wacu turi kumwe mu gihugu baratwanze. Si ibyo gusa kandi, abantu bacu bose bashoboye kubona barabishe, basahura n’ibyacu byose.

25 Ntabwo ari twe twenyine bagiriye nabi, ahubwo bateye n’ibihugu byose duhana imbibi.

26 Dore ubu bagose ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu kugira ngo bacyigarurire, kandi bakomeje Ingoro n’umujyi wa Betisuri.

27 Niba rero utihutiye kubarwanya bazakora n’ibirenzeho, kandi ntuzaba ugishoboye kubakoma imbere.”

Umwami Antiyokusi Ewupatori arwanya Abayahudi

28 Umwami abyumvise ararakara cyane akoranya incuti ze, n’abagaba b’ingabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi.

29 Umwami yashatse kandi n’izindi ngabo z’abacancuro, baturutse mu bindi bihugu no mu birwa byo mu Bugereki.

30 Ingabo ze zari zigizwe n’abantu ibihumbi ijana bagenza amaguru, n’ibihumbi makumyabiri barwanira ku mafarasi, n’inzovumirongo itatu n’ebyiri zimenyereye urugamba.

31 Umwami n’ingabo ze banyura muri Idumeya, bagota Betisuri bamara igihe baharwanira bakoresheje imashini z’intambara.Nyamara abari bagoswe barwana gitwari barasohoka, batwika za mashini z’intambara.

32 Nuko Yuda ava mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ashinga inkambi i Beti-Zakariyaahateganye n’inkambi y’ingabo z’umwami.

33 Umwami na we abyuka mu gitondo cya kare, yihutira kujyana ingabo ze ku nzira y’i Beti-Zakariya, aba ari ho zishinga ibirindiro. Hanyuma bavuza impanda.

34 Inzovu bazerekaga umutobe w’imizabibu uvanze n’uw’inkerikugira ngo zikarihe ku rugamba.

35 Nuko bazikwirakwiza mu mitwe y’ingabo zigenza amaguru, iruhande rwa buri nzovu hakajya abantu igihumbi bambaye imyambaro y’ibyuma, n’ingofero zicuzwe mu muringa. Iruhande rwa buri nzovu hajya kandi abantu magana atanu barwanira ku mafarasi, bakaba n’abahanga ku rugamba.

36 Abo bantu bakaguma iruhande rwa buri nzovu, bakajya aho igiye ntibayitirimukeho.

37 Ku mugongo wa buri nzovu bahashyira igisandukugikomeye, bakizirikisha imikandara. Muri buri gisanduku hajyagamo abasirikari batatu barwanira hejuru y’inzovu, n’undi ushinzwe kuyiyobora.

38 Naho ingabo zisigaye z’abarwanira ku mafarasi, umwami azishyira ku mpembe zombi z’urugamba kugira ngo zihashye ingabo za Yuda kandi zirinde abakikije inzovu.

39 Izuba rirasiye ku ngabo z’izahabu n’iz’umuringa, imisozi yose irarabagirana kandi irakirana nk’amafumba bacanye.

40 Igice kimwe cy’ingabo z’umwami gikwira mu mpinga y’umusozi, ikindi kinyanyagira mu ibanga ryawo. Bagendaga badatatanye kandi nta cyo bishisha.

41 Abumvaga umuriri n’urwamo rw’icyo gitero, n’urw’intwaro zagendaga zikocorana bagira ubwoba. Koko cyari igitero kinini kandi gikomeye.

42 Yuda n’ingabo ze barabasatira kugira ngo bashoze urugamba, bahita bica abantu magana atandatu mu ngabo z’umwami.

43 Eleyazariwahimbwe Awarani, arabukwa inzovu irusha izindi igihagararo kandi itamirije ibimenyetso biranga umwami, akeka ko ari yo umwami ariho.

44 Nuko aritanga kugira ngo akize ubwoko bwe kandi abe ikirangirire.

45 Eleyazari yiroha n’ubutwari bwinshi mu ngabo zigenza amaguru zari zikikije iyo nzovu, agenda yica abantu hirya no hino ku buryo abanzi bamwitazaga.

46 Ahita yinjira munsi y’iyo nzovu ayitera inkota arayica, imugwa hejuru na we arapfa.

47 Abayahudi babonye ko ingabo z’umwami zifite ingufu n’umurego barahunga.

Antiyokusi agota umusozi wa Siyoni

48 Ingabo z’umwami zitanga imbere iz’Abayahudi zitera Yeruzalemu, zigota igihugu cyose cy’u Buyuda n’umusozi wa Siyoni.

49 Nuko umwami agirana amasezerano y’amahoro n’abatuye i Betisuri, bemera kuva mu mujyi kuko batari bafite ibyo kubatunga igihe kirekire, kubera ko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka.

50 Umwami yigarurira umujyi wa Betisuri, ahashyira ingabo zo kuharinda.

51 Ingoro y’i Yeruzalemu ayigota igihe kirekire, ahashinga imashini z’intambara z’amoko yose, izimena inzugi n’izirasa amafumba, izirasa imyambi n’izitera amabuye n’ibindi bikoresho by’intambara.

52 Abayahudi bagoswe na bo bashinga imashini zabo, maze barwana igihe kirekire.

53 Icyakora nta biribwa byari bikiri mu bigega kuko uwo mwaka wari uwo kuraza ubutaka, kandi n’Abayahudi bavuye mu mahanga bahungiye mu Buyuda bari bararangije ibyahunitswe.

54 Kubera ko abagoswe bari barembejwe n’inzara, mu Ngoro hasigaye abantu bake abandi baratatana.

Antiyokusi Ewupatori aha Abayahudi uburenganzira bwo kuyoboka idini yabo

55 Liziya amenya ko Filipo, wa wundi Umwami Antiyokusi Epifani akiriho yari yaratoranyije kugira ngo amurerere umuhungu we Antiyokusi kandi amutegurire kuzamusimbura ku ngoma,

56 yari avuye mu Buperesi no mu Bumedi ari kumwe n’ingabo zari zaherekeje umwami, ashaka kwigarurira ubutegetsi.

57 Liziya yihutira gutahuka. Nuko abwira umwami n’abagaba b’ingabo n’abandi bantu ati: “Ingufu zacu ziragenda zikendera buri munsi, kandi ibidutunga na byo bitangiye kugabanuka. Aha hantu twagose hararinzwe bikomeye, kandi tugomba no kwita ku bijyanye n’ubutegetsi bw’igihugu cyacu.

58 Nimuze twumvikane na bariya bantu, tugirane na bo n’igihugu cyabo cyose amasezerano y’amahoro,

59 tubareke bakurikize imigenzo yabo nka kera. Koko rero kuba twaravanyeho imigenzo yabo, ni byo byabateye uburakari no gukora ibi byose.”

60 Umwami n’abagaba b’ingabo ze bemera iyo nama bagiriwe, bohereza abajya kugirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi, na bo barabyemera.

61 Umwami n’abagaba b’ingabo babyemeresha indahiro, noneho Abayahudi bari bagoswe babona gusohoka mu kigo.

62 Nuko umwami yinjira ku musozi wa Siyoni, abona ukuntu aho hantu hakomeye arenga kuri ya masezerano, ategeka ko basenya urukuta rwari rukikije Ingoro.

63 Hanyuma ahaguruka bwangu asubira Antiyokiya, asanga Filipo yarigaruriye uwo mujyi. Aramurwanya maze umujyi awufata ku ngufu.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 7

Demeteriyo wa mbere aba umwami

1 Mu mwaka wa 151Demeteriyomwene Selewukusi yavuye i Roma acitse, ahungira mu mujyi wo ku nyanjaari kumwe n’abantu bake, ahatangariza ko abaye umwami.

2 Akiri mu nzira agana ku ngoro ya cyami ya ba sekuruza, ingabo zifata Antiyokusi Ewupatori na Liziya kugira ngo zibamuzanire.

3 Ariko Demeteriyo abimenye aravuga ati: “Sinshaka kubona abo bantu.”

4 Nuko ingabo zirabica maze Demeteriyo aganza ku ngoma.

5 Abisiraheli bose bari bazwiho kutubaha Imana n’Amategeko, baramusanga bayobowe na Alikimuwashakaga kuba Umutambyi mukuru.

6 Barega abandi Bayahudi ku mwami bati: “Yuda n’abavandimwe be bicishije abayoboke bawe bose, natwe batumenesha mu gihugu cyacu.

7 None rero wohereze umuntu wizeye, ajye kwirebera amarorerwa yose Yuda yadukoreye n’ayo yakoze mu gihugu cyawe, maze amuhane we n’abavandimwe be n’ababashyigikiye bose.”

Bakidesi na Alikimu mu Buyuda

8 Umwami ahitamo Bakidesi umwe mu ncuti ze, ari na we wategekaga ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati. Yari umuntu ukomeye mu gihugu akaba n’umuyoboke w’umwami.

9 Nuko amwohereza hamwe na Alikimu, umuntu utubahaga Imana n’Amategeko, amugira Umutambyi mukuru kandi abategeka kujya guhōra Abisiraheli.

10 Baragenda bagera mu gihugu cy’u Buyuda bayoboye igitero cy’abantu benshi. Bagezeyo boherereza Yuda n’abavandimwe be intumwa zisaba amahoro, ariko babaryarya.

11 Nyamara Abayahudi bari babonye ko bazanye n’igitero gikomeye, ntibemera icyo cyifuzo cyabo.

12 Nuko inteko y’abigishamategeko iteranira kwa Alikimu na Bakidesi, kugira ngo bashakire hamwe umwanzuro uboneye.

13 Abitwa Abahasidimuni bo babimburiye abandi Bayahudi basaba amahoro.

14 Baribwiraga bati: “Alikimu wazanye n’ingabo z’umwami ni umutambyi ukomoka kuri Aroni, ntazatugirira nabi.”

15 Alikimu aganira na bo abizeza amahoro kandi abyemeresha indahiro ati: “Nimuhumure ntidushaka kubagirira nabi, ari mwebwe ari n’incuti zanyu.”

16 Nyamara bamaze kumugirira icyizere, afatisha abantu mirongo itandatu muri bo, abica umunsi umwe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

17 “Bishe abantu bawe,

imivu y’amaraso itemba muri Yeruzalemu,

imirambo yabo inyanyagizwa hose ibura gihamba.”

18 Nuko rubanda rwose rutahwa n’ubwoba baravuga bati: “Aba bantu nta kuri n’ubutabera bibarangwaho, kuko barenze ku masezerano twagiranye n’indahiro barahiye.”

19 Bakidesi ava i Yeruzalemu ashinga ibirindiro i Betizeti. Nuko afatisha abantu benshi mu bari bamuyobotse kimwe n’abandi Bayahudi, arabica maze abaroha mu iriba rirerire.

20 Igihugu acyegurira Alikimu amuha n’ingabo zo kumushyigikira, hanyuma asubira ibwami.

21 Kuva ubwo Alikimu akomeza kurwanira icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru.

22 Hanyuma ababuzaga rubanda amahoro bose baramuyoboka, bigarurira u Buyuda bwose kandi bagirira nabi cyane Abisiraheli.

23 Yuda abona ko Alikimu n’abayoboke be barusha abanyamahanga kugirira nabi Abisiraheli,

24 azenguruka igihugu cyose cy’u Buyuda kugira ngo atsembe abagambanyi, kandi ababuze gukomeza kwidegembya mu gihugu.

25 Alikimu abona ko Yuda n’abantu be bamaze kumurusha amaboko, kandi ko atagishoboye kubarwanya. Nuko asubira ibwami maze abarega amarorerwa akomeye.

Umwami yohereza Nikanori kurwanya Yuda

26 Umwami yohereza Nikanori, umwe mu bagaba b’ingabo ze b’ibirangirire akaba n’umwanzi ukomeye w’Abisiraheli, amuha ubutumwa bwo kubarimbura.

27 Nikanori agera i Yeruzalemu n’igitero gikomeye, atuma kuri Yuda n’abavandimwe be asaba amahoro, ariko abaryarya. Arababwira ati:

28 “Ntibikabeho ko nashyamirana namwe, nzazana n’abantu bake kugira ngo twumvikane mu mahoro.”

29 Nikanori ageze kwa Yuda baramukanya nta cyo bishisha, nyamara abanzi bari barekereje kugira ngo bafate Yuda.

30 Yuda amenye ko Nikanori amufitiye imigambi mibi, agira ubwoba ntiyaba agishaka gushyikirana na we.

31 Nikanori abonye ko umugambi we watahuwe, ava i Yeruzalemu ajya kurwanira na Yuda hafi y’i Kafarisalama.

32 Abantu bagera kuri magana atanu mu ngabo za Nikanori baricwa, abandi bahungira mu Murwa wa Dawidi.

33 Ibyo birangiye Nikanori arazamuka ajya ku musozi wa Siyoni. Abatambyi n’abakuru b’Abayahudi basohoka mu Ngoro baje kumwifuriza amahoro, no kumwereka igitambo gikongorwa n’umuriro batambiraga Imana basabira umwami.

34 Ariko Nikanori arabakwena, abakoza isoni arabandagaza, ababwirana agasuzuguro

35 kandi arahira arakaye ati: “Uyu munsi nimutanshyikiriza Yuda n’ingabo ze, ndahiye ko nimpindukira maze kumutsinda nzatwika iriya Ngoro!” Nuko agenda arakaye cyane.

36 Abatambyi baragenda bahagarara imbere y’urutambiro n’Ingoro, basesa amarira bavuga bati:

37 “Uhoraho, ni wowe wihitiyemo iyi Ngoro kugira ngo tujye tuyikwambarizamo, kandi itubere ahantu ho kugusengera no kugutakambira.

38 Turakwinginze, tebuka wihimure Nikanori n’ingabo ze ubamarire ku icumu. Ibuka ibitutsi bagututse maze ubatsembe.”

Urupfu rwa Nikanori

39 Nikanori ava i Yeruzalemu ajya gushinga inkambi i Betihoroni, aho ni ho izindi ngabo zo muri Siriya zamusanze.

40 Yuda na we ashinga inkambi muri Hadasha,ari kumwe n’abantu ibihumbi bitatu. Nuko arasenga ati:

41 “Uhoraho, igihe intumwa z’umwami w’Abanyashūru zagutukaga, umumarayika wawe yaraje abicamo abantu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu.

42 Uyu munsi na bwo utsembere kiriya gitero imbere yacu, kugira ngo n’abandi bose bamenyereho ko Nikanori ahanwe kubera ko yatutse Ingoro yawe nziranenge, bityo umucire urumukwiye!”

43 Nuko ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adariibitero byombi birasakirana, ingabo za Nikanori ziratsindwa, aba ari na we wa mbere ugwa ku rugamba.

44 Ingabo ze zibonye ko apfuye, zijugunya intwaro zirahunga.

45 Abayahudi babakurikirana umunsi wose bavuza impanda z’impuruza, kuva Hadasha kugera ku nkengero za Gezeri.

46 Abatuye mu nsisiro zose zo mu Buyuda barasohoka, batangatanga abo banzi. Nuko bose bashirira ku icumu ntihagira n’umwe urokoka.

47 Abayahudi bamaze gucuza abanzi no gutwara iminyago, baca umutwe wa Nikanori n’ikiganza cye cy’iburyo yaramburanaga agasuzuguro, barabijyana babimanika aho abatuye Yeruzalemu bose babibona.

48 Rubanda rusābwa n’umunezero, uwo munsi bakora ibirori nko ku minsi mikuru y’ibyishimo.

49 Abayahudi bemeza ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka, ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari.

50 Nuko igihugu cy’u Buyuda kibona agahenge k’igihe gito.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 8

Ibigwi by’Abanyaroma

1 Yuda yumva bavuga ibyerekeye Abanyaroma. Bari abantu b’intwari, babanira neza abemeye imigambi yabo kandi bakakira neza ababasanze bose.

2 Bamutekerereje ibitero Abanyaroma bagabye n’ibigwi byabo mu Bagaluwa,n’ukuntu babigaruriye bakabategeka no gutanga umusoro.

3 Bamubwiye ibyo bakoze byose mu gihugu cya Esipaniya, kugira ngo bigarurire ibisimu by’aho by’ifeza n’iby’izahabu.

4 Bamubwiye kandi uko bigaruriye icyo gihugu cyose babikesheje ubuhanga bwabo n’umuhate wabo. Koko rero icyo gihugu cyari kure y’iwabo cyane. Abanyaroma batsinze bidasubirwaho n’abami baturutse mu bihugu bya kure baje kubarwanya, abacitse ku icumu bakajya babazanira umusoro buri mwaka.

5 Batsinze kandi Filipo na Perise abami b’Abanyamasedoniya, kimwe n’abandi bose bari barahagurukiye kubarwanya, barabigarurira.

6 Antiyokusi mukuru,umwami wa Aziya wari waje kubarwanya afite inzovuijana na makumyabiri n’abarwanira ku mafarasi, n’amagare y’intambara n’izindi ngabo nyinshi, na we baramutsinze

7 ndetse bamufata mpiri. Bamutegeka we n’abamusimbuye ku ngoma, kujya bazana mu gihe cyagenwe imisoro y’ikirenga, no gutanga abantu ho ingwate.

8 Bamunyaga igihugu cy’u Buhindi n’icy’u Bumedi, icya Lidiya na zimwe mu ntara zirusha izindi ubwiza, babigabira Umwami Ewumene.

9 Abagereki bari bafite umugambi wo kujya kubatsemba.

10 Abanyaroma babimenye bohereza umugaba w’ingabo umwe arabarwanya, Abagereki benshi baricwa, abagore babo n’abana babo bajyanwa ho iminyago. Abanyaroma basahura ibyabo byose, bigarurira igihugu kandi basenya ibigo ntamenwa byabo, n’abantu babo babagira inkoreragahato kugeza n’ubu.

11 Ibindi bihugu n’ibirwa byari byarabigometseho, Abanyaroma bari barabitsinze kandi barabyigarurira.

12 Nyamara amacuti yabo n’abemeye imigambi yabo, bakomeje kugirana na bo umubano mwiza. Bigaruriye abami baturanye n’aba kure, bityo ababyumvise bose bakabatinya.

13 Bimikaga abo bashatse kandi bakanyaga abo badashaka, baba koko ibihangange ku buryo buhanitse.

14 Nyamara muri ibyo byose, nta Munyaroma n’umwe wambaraga ikamba cyangwa umwambaro wa cyami, agamije kwihesha ikuzo.

15 Bashyizeho inama nkuru igizwe n’abantu magana atatu na makumyabiri yateranaga buri munsi, kugira ngo basuzume ibibazo by’abaturage kandi barusheho kugira imibereho myiza.

16 Buri mwaka umuntu umwe yashingwaga ubuyobozi bw’iyo nama nkuru, agategeka n’igihugu cyose. Nuko bose bakamwumvira nta ngingimira cyangwa ishyari.

Abayahudi bagirana amasezerano n’Abanyaroma

17 Yuda atoranya Ewupolemi mwene Yohani wo mu muryango wa Akosi, na Yasoni mwene Eleyazari, abatuma i Roma kugira ngo bagirane amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye n’Abanyaroma.

18 Yuda yibwiraga ko bazava ku ngoyi bari barashyizweho n’abami b’Abagereki,bakandamizaga Isiraheli bikabije.

19 Nyuma y’urugendo rurerure Ewupolemi na Yasoni bagera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru bafata ijambo baravuga bati:

20 “Yuda Makabe n’abavandimwe be hamwe n’Abayahudi bose, babadutumyeho kugira ngo tugirane amasezerano kandi tubane mu mahoro, bityo tubarirwe mu mubare w’abifatanyije namwe n’incuti zanyu.”

21 Ubwo butumwa bushimisha abagize inama nkuru.

22 Dore amagambo banditse ku bisate by’umuringa bakabyohereza i Yeruzalemu, kugira ngo bibere Abayahudi urwibutso rw’amahoro n’urw’amasezerano bagiranye:

23 “Abanyaroma n’Abayahudi nibagire amahoro iteka ryose, haba ku butaka cyangwa mu nyanja! Intambara n’umwanzi ntibikabagereho!

24 Nyamara Abanyaroma nibaramuka batewe cyangwa bamwe mu bifatanyije na bo,

25 Abayahudi bose bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

26 Abayahudi ntibazagira icyo baha cyangwa baguriza abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

27 “Na none kandi Abayahudi nibaterwa, Abanyaroma bazabarwanirira babikuye ku mutima kandi batizigamye.

28 Nta cyo Abanyaroma bazaha abanzi, cyaba ingano cyangwa intwaro, cyaba ifeza cyangwa amato nk’uko byemerejwe i Roma, kandi bakazubahiriza aya masezerano nta mananiza.

29 Izo ni zo ngingo zikubiyemo amasezerano Abanyaroma bagiranye n’Abayahudi.

30 Niba kandi mu gihe kizaza hari bamwe muri bo bashatse kugira icyo bongeraho cyangwa bakuraho, bizakorwa mu bwumvikane. Ibizongerwaho cyangwa ibizakurwaho bizaba ihame.

31 “Naho ku byerekeye amarorerwa yose Demeteriyo yakoreye Abayahudi, tumwandikiye muri aya magambo: ‘Ni iki gituma ukandamiza Abayahudi bifatanyije natwe bakaba n’incuti zacu?

32 Nibongera kukurega tuzabatabara tukurwanye, haba ku butaka cyangwa mu nyanja.’ ”

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 9

Urupfu rwa Yuda Makabe

1 Demeteriyo amenye ko Nikanori n’ingabo ze baguye ku rugamba, arongera yohereza Bakidesi na Alikimu mu gihugu cy’u Buyuda, bayoboye ingabo ze z’intwari.

2 Nuko bafata inzira igana muri Galileya, bagota umujyi wa Mesaloti wari bugufi ya Arubele, barawigarurira kandi bahica abantu benshi.

3 Mu kwezi kwa mbere k’umwaka wa 152bashinga inkambi ahateganye na Yeruzalemu.

4 Hanyuma bajya i Bērizeti bayoboye ingabo ibihumbi ijana na makumyabiri zigenza amaguru, n’ingabo ibihumbi bibiri zirwanira ku mafarasi.

5 Yuda na we yari yashinze inkambi Eleyasa, ari kumwe n’ingabo ibihumbi bitatu z’intwari.

6 Ingabo z’Abayahudi zibonye ubwinshi bw’igitero cy’abanzi zigira ubwoba, benshi muri bo barahunga, mu nkambi hasigara abantu batarenze magana inani.

7 Yuda abonye ko abantu be bagabanutse kandi igitero kikaba kimusatiriye arashavura, kuko atari agifite igihe cyo gukoranya ingabo ze.

8 Muri ako kababaro Yuda abwira abari basigaye ati: “Nimuhaguruke duhangane n’abanzi bacu, turebe ko twabatsinda.”

9 Nyamara bo bamuca intege bavuga bati: “Nta kindi dushoboye gukora muri aka kanya uretse gukiza amagara yacu. Ubu turi bake cyane, tuzagarukana n’abavandimwe bacu tubarwanye.”

10 Yuda arabasubiza ati: “Ntibikavugwe ko nahunze urugamba! Niba umunsi wacu wageze, mureke dupfe kigabo twitangire abavandimwe bacu, aho guhara ishema ryacu.”

11 Nuko igitero cy’abanzi gisohoka mu nkambi kijya guhangana n’Abayahudi. Abarwanira ku mafarasi bigabanyamo amatsinda abiri, naho abarwanisha imihumetso n’ab’imiheto, mbese abantu b’intwari bose ni bo babanje imbere.

12 Bakidesi atera aturutse mu ruhande rw’iburyo, impanda zivuze igitero cy’abagenza amaguru gisatira giturutse ku mpande zombi. Ku ruhande rwa Yuda na bo bavuza impanda,

13 maze isi ihinda umushyitsi kubera urwamo rw’ingabo. Urugamba rwatangiye mu gitondo rurakomeza kugeza nimugoroba.

14 Yuda abona ko Bakidesi n’ingabo ze z’intwari baherereye ku ruhande rw’iburyo. Hanyuma ab’intwari mu bantu ba Yuda baramwegera.

15 Nuko bahashya ingabo z’Abanyasiriya zari mu ruhande rw’iburyo, bakurikirana abasigaye babageza ku musozi wa Azara.

16 Ariko Abanyasiriya bari ku ruhande rw’ibumoso babonye ko ingabo zabo zo ku ruhande rw’iburyo zitsinzwe, bakurikirana Yuda na bagenzi be babaturutse inyuma.

17 Intambara irushaho gukaza umurego, hapfa abantu benshi ku mpande zombi.

18 Yuda na we aricwa, abasigaye mu bantu be barahunga.

Ihambwa rya Yuda Makabe

19 Yonatani na Simoni batwara umurambo w’umuvandimwe wabo Yuda, bawushyingura mu mva ya ba sekuruza i Modini.

20 Abisiraheli bose baramuririra, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo bavuga bati:

21 “Ntibishoboka! Iyo ntwari n’umukiza wa Isiraheli apfuye ate!”

22 Ibindi bigwi bya Yuda n’intambara yarwanye, ibikorwa yakoze n’ibiranga ikuzo rye ntibyanditswe byose, kuko byari byinshi cyane.

Yonatani asimbura ku ngoma umuvandimwe we Yuda

23 Yuda amaze gupfa, abantu badakurikiza Amategeko y’Imana bongera kwaduka muri Isiraheli, n’inkozi z’ibibi zibyutsa umutwe.

24 Kubera ko muri iyo minsi hari harateye inzara ikomeye cyane, igihugu cyose kirabayoboka.

25 Bakidesi atoranya nkana abantu batubaha Imana n’Amategeko, kugira ngo abe ari bo bayobora igihugu.

26 Abo bategetsi bashakisha incuti za Yuda, barabafunga hanyuma babazanira Bakidesi arihōrera, ndetse abakorera ibya mpfura mbi.

27 Nuko haba itotezwa rikomeye ritigeze riboneka muri Isiraheli, uhereye igihe batari bagifite abahanuzi.

28 Incuti za Yuda zose zirakorana zibwira Yonataniziti:

29 “Kuva aho umuvandimwe wawe Yuda apfiriye, nta wundi muntu umeze nka we tubona washobora kutuyobora ngo turwanye umwanzi wacu ari we Bakidesi, n’abandi bose bagambanira ubwoko bwacu.

30 None rero kuva uyu munsi ni wowe duhisemo, kugira ngo umusimbure kandi utuyobore muri iyi ntambara turwana.”

31 Kuva ubwo Yonatani yemera ubutegetsi, asimbura umuvandimwe we Yuda.

Yonatani mu butayu bw’i Tekowa

32 Bakidesi yumvise iyo nkuru, ashaka uburyo yakwicisha Yonatani.

33 Yonatani na Simoni umuvandimwe we, n’abantu babo babimenye bahungira mu butayu bw’i Tekowa, bashinga inkambi hafi y’ikigega cy’amazi cya Asufari.

34 Bakidesi abimenya ku isabato, yambukana n’ingabo ze zose bajya hakurya ya Yorodani.

35 Yonatani yohereza umuvandimwe we Yohani wari umuyobozi w’abari batumwe ku ncuti zabo z’Abanabateyi,kubasaba niba bashobora kubabikira ibintu byabo kuko byari byinshi cyane.

36 Ariko abakomoka kuri Yamburiw’i Medeba bafata Yohani baramwica, bamucuza ibyo yari afite byose maze barigendera n’iminyago yabo.

37 Hashize iminsi Yonatani na Simoni umuvandimwe we, bamenya ko abakomoka kuri Yamburi bagiye gucyuza ubukwe bukomeye, umugeni akazaza ashagawe kuva i Nabata. Uwo umukobwa yari uw’umuntu ukomeye wo mu gihugu cya Kanāni.

38 Bibutse urupfu rw’umuvandimwe wabo Yohani, barazamuka bajya kwihisha mu buvumo bwari ku musozi.

39 Bakiri mu bwihisho babona ikivunge cy’abantu basakabaka, bafite n’ibintu byinshi. Umukwe yari aherekejwe n’incuti ze n’abavandimwe be aje gusanganira umugeni wari hamwe n’abavuza ingoma n’abaririmbyi, n’abafite intwaro zikomeye.

40 Yonatani n’ingabo ze basohoka mu bwihisho barabarwanya, abantu benshi barapfa, abacitse ku icumu bahungira ku musozi. Abayahudi basahura ibyabo byose.

41 Nuko ibyari ubukwe bihinduka icyunamo, n’indirimbo zihinduka amaganya.

42 Yonatani n’umuvandimwe we Simoni bamaze guhōrera umuvandimwe wabo, bigarukira ku nkombe ya Yorodani.

Abayahudi bambuka Yorodani

43 Bakidesi abimenye ahagurukana n’ingabo ze zose ku munsi w’isabato, yerekeza ku nkombe ya Yorodani.

44 Nuko Yonatani abwira abantu be ati: “Nimuhaguruke twirwaneho, dukize ubuzima bwacu kuko bibaye ubwa mbere duhura n’ingorane nk’izi.

45 Dore turatangatanzwe, umwanzi ari imbere yacu, amazi ya Yorodani na yo ari inyuma yacu kandi hirya no hino hari igishanga n’ishyamba. Nta hantu na hamwe dushobora guhungira.

46 None rero nimuze dutakambire Uhoraho adutsindire aba banzi.”

47 Urugamba rutangiye Yonatani abangura inkota kugira ngo ayitere Bakidesi, ariko Bakidesi aramwizibukira asubira inyuma.

48 Nuko Yonatani n’ingabo ze biroha muri Yorodani baroga bafata hakurya, ariko abanzi babo ntibambuka ngo babakurikire.

49 Uwo munsi hapfa abantu bagera ku gihumbi bo mu ngabo za Bakidesi.

Bakidesi mu Buyuda n’urupfu rwa Alikimu

50 Bakidesi agaruka i Yeruzalemu, atangira kubakisha ibigo bikomeye mu Buyuda abikikiza inkuta ndende cyane, ziriho inzugi zikingishije ibihindizo by’ibyuma. Ibyo bigo ntamenwa ni ibi bikurikira: icy’i Yeriko n’icya Emawusi n’icya Betihoroni, icya Beteli n’icya Timuna, n’icya Piratoni n’icya Tifoni.

51 Hanyuma asiga muri buri kigo umutwe w’abasirikare bo kubuza amahoro Abayahudi.

52 Bakidesi akomeza n’umujyi wa Betisuri n’uwa Gezeri, n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ahashyira abasirikare kandi ahahunika ibiribwa.

53 Afata abana b’abategetsi b’igihugu abagira ingwate, abafungira mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu.

54 Mu kwezi kwa kabiri k’umwaka wa 153,Umutambyi mukuru Alikimu ategeka gusenya urukuta rw’urugo rw’Ingoro, ashaka kuvanaho ibikorwa by’abahanuzi.Atangiye kubirimbagura

55 afatwa n’indwara, maze ibikorwa bye birahagarara. Umunwa we urafatana, uraremara ntiyaba agishobora kuvuga ijambo na rimwe, ntiyashobora no kuraga abo mu rugo rwe.

56 Muri icyo gihe Alikimu apfa afite ububabare burengeje urugero.

57 Bakidesi yumvise ko Alikimu yapfuye agaruka ibwami. Nuko igihugu cy’u Buyuda kibona agahenge mu gihe cy’imyaka ibiri.

Ugutsindwa kwa Bakidesi n’itahuka rye

58 Abayahudi batubahiriza Amategeko y’Imana barakorana, baravuga bati: “Dore Yonatani n’abantu be bibereye mu mahoro nta cyo bikanga.None reka duhamagaze Bakidesi, azabafata bose mu ijoro rimwe.”

59 Nuko bajya kureba Bakidesi kugira ngo bavugane kuri icyo gitekerezo.

60 Bakidesi ahagurukana n’igitero gikomeye, yandikira rwihishwa incuti ze zo mu Buyuda azisaba gufata Yonatani na bagenzi be, ariko ntibyashoboka kuko umugambi wabo wari watahuwe.

61 Ahubwo Yonatani n’ingabo ze bafata abantu mirongo itanu mu bari bateguye ubugambanyi, barabica.

62 Hanyuma Yonatani na Simoni n’abantu babo bahungira mu butayu bw’i Betibasi, basana iby’aho byari byarasenyutse, barahakomeza.

63 Bakidesi abimenye akoranya ingabo ze zose, ahuruza n’abayoboke be bo mu Buyuda.

64 Bakidesi ashinga ibirindiro i Betibasi ahagota igihe kirekire, maze ahashinga imashini z’intambara.

65 Hanyuma Yonatani asiga umuvandimwe we Simoni mu mujyi, ajya mu cyaro ari kumwe n’abantu bake.

66 Yonatani atsinda Odomera n’abavandimwe be, atsinda n’abakomoka kuri Fazironi abasanze mu nkambi yabo. Abo bantu bamaze gutsindwa bemera kwifatanya na Yonatani, kugira ngo barwanye Bakidesi.

67 Simoni n’abantu be bava i Betibasi batwika za mashini z’intambara,

68 barwanya Bakidesi baramutsinda. Bakidesi arababara cyane kubera ko uburyo bwo kurwana yari yateguye butamuhiriye.

69 Nuko arakarira Abayahudi b’abahemu bari bamugiriye inama yo kuza mu Buyuda, yicamo benshi maze yiyemeza gusubira mu gihugu cye.

70 Yonatani abimenye, amutumaho intumwa kugira ngo bagirane amasezerano y’amahoro no kugurana imfungwa.

71 Bakidesi yemera icyifuzo cya Yonatani, amurahira ko atazaca ku masezerano bagiranye kandi ko atazongera kumugirira nabi igihe cyose azaba akiriho.

72 Bakidesi amusubiza imfungwa yari yarafatiye mu Buyuda, hanyuma asubira iwabo kandi ntiyongera kugaruka ukundi mu gihugu cy’Abayahudi.

73 Intambara irahosha muri Isiraheli, Yonatani ajya gutura i Mikimasi, atangira gucira abantu imanzakandi atsemba abatubaha Imana n’Amategeko muri Isiraheli.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 10

Alegisanderi Epifani agira Yonatani Umutambyi mukuru

1 Mu mwaka wa 160,AlegisanderiEpifani mwene Antiyokusi wa kane, arambuka yigarurira umujyi wa Putolemayida. Nuko abaturage bamwakira neza, aba ari ho atangariza ingoma ye.

2 Umwami Demeteriyoyumvise iyo nkuru, akoranya igitero gikomeye ajya kurwanya Alegisanderi.

3 Demeteriyo yandikira Yonatani ibaruwa amwizeza amahoro n’icyubahiro cyinshi.

4 Demeteriyo yaribwiraga ati: “Reka twihutire kugirana amasezerano y’amahoro n’Abayahudi, batarayagirana na Alegisanderi ngo baturwanye.

5 Bitagenze bityo Yonatani yazibuka ibibi byose twamukoreye, we n’abavandimwe be n’igihugu cye.”

6 Nuko Demeteriyo aha Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo no gucurisha intwaro, kandi amusaba kwifatanya na we. Ategeka ko basubiza Yonatani imfungwa z’Abayahudi zari zarafashwe ho ingwate mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu.

7 Yonatani ajya i Yeruzalemu afite ibaruwa y’umwami, ayisomera abaturage bose n’ingabo zari mu kigo ntamenwa.

8 Abaturage bose bumvise ko umwami yahaye Yonatani uburenganzira bwo gukoranya ingabo, batahwa n’ubwoba bwinshi.

9 Nuko ingabo zari mu kigo ntamenwa zisubiza Yonatani imfungwa zari zarafashweho ingwate, na we abashyikiriza imiryango yabo.

10 Yonatani atura i Yeruzalemu, atangira gusana no gutunganya umujyi.

11 Ategeka abubatsi gusana inkuta z’umujyi, no gukikiza umusozi wa Siyoni urukuta rw’amabuye abajwe kugira ngo barukomeze. Nuko ibyo byose birakorwa.

12 Ingabo z’abanyamahanga zari mu bigo ntamenwa byubatswe na Bakidesi zirahunga,

13 buri wese areka umurimo we asubira mu gihugu cye.

14 Icyakora i Betisuri hasigara bamwe mu Bayahudi batubahaga Amategeko n’amabwiriza, kuko uwo mujyi wari ubuhungiro bwabo.

15 Umwami Alegisanderi amenya ibyerekeye amasezerano akubiye muri ya baruwa Demeteriyo yandikiye Yonatani, bamutekerereza n’ibyerekeye intambara n’ibigwi bya Yonatani n’abavandimwe be, kimwe n’imiruho barushye.

16 Umwami aravuga ati: “Ntituzigera tubona undi muntu umeze nka we! Nimuze tumugire incuti kandi twifatanye na we.”

17 Nuko yandikira Yonatani ati:

18 “Muvandimwe wanjye Yonatani, jyewe Umwami Alegisanderi ndakuramutsa.

19 Twumvise bavuga ko uri umuntu w’intwari, dusanze ukwiye kuba incuti yacu.

20 Ni yo mpamvu kuva uyu munsi tukugize Umutambyi mukuru w’ubwoko bwawe, tukaguha n’icyubahiro cyo kwitwa incuti y’umwami kugira ngo nawe udushyigikire, kandi udukomereze ubucuti.”

Umwami abigaragaza amwoherereza ikanzu y’umuhemba n’ikamba ry’izahabu.

21 Nuko mu kwezi kwa karindwi k’umwaka wa 160,mu birori by’umunsi mukuru w’Ingando Yonatani yambara imyambaro y’ubutambyi, akorakoranya ingabo kandi acurisha intwaro nyinshi.

Ibyiza Demeteriyo wa mbere yijeje Abayahudi

22 Demeteriyo amenye iyo nkuru biramushobera, maze aravuga ati:

23 “Kuki twarangaye bigatuma Alegisanderi adutanga kugirana ubucuti n’Abayahudi, akaba agiye kurushaho gukomera?

24 Nanjye ngiye kubandikira mu magambo aryohereye, mbemerere imyanya yo hejuru n’ibihembo kugira ngo bemere kuntera inkunga.”

25 Nuko arabandikira ati:

“Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

26 Twashimishijwe n’uko mwakomeje amasezerano twagiranye, mukomeza no kutubera incuti kandi mwirinda kwifatanya n’abanzi bacu.

27 Nimukomeza kutubera indahemuka, natwe tuzabitura kubera ibyiza mutugirira.

28 Tuzabagabanyiriza imisoro kandi tubakorere n’ibyiza byinshi.

29 Kuva ubu Abayahudi bose mbakuye ku misoro isanzwe, ku mahōro y’umunyu no ku makoro y’ibwami.

30 Kuva ubu ndetse n’igihe cyose, mbavaniyeho burundu ibyerekeye kimwe cya gatatu cy’umusaruro w’imyaka, na kimwe cya kabiri cy’imbuto zera ku biti nahabwaga. Ubwo burenganzira bwemerewe igihugu cy’u Buyuda n’intara eshatu zongeweho, zikuwe kuri Samariya na Galileya.

31 Yeruzalemu izaba umujyi weguriwe Imana, kandi nyivaniyeho hamwe n’intara ziyikikije, imigabane ya kimwe cya cumi n’imisoro yose n’amahōro.

32 “Ndetse uburenganzira nari mfite ku kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, ncyeguriye Umutambyi mukuru, kugira ngo agishyiremo abantu yitoranyirije bakirinde.

33 Abayahudi bose bavanywe mu Buyuda ari imbohe bakajyanwa aho ari ho hose mu gihugu cyanjye, mbasubije ukwishyira ukizana kandi nta ncungu mbasabye. Mbasoneye imisoro y’uburyo bwose, kimwe n’iy’amatungo yabo.

34 Abayahudi bose batuye mu gihugu cyanjye bazasonerwa imisoro yose n’imyenda ku minsi mikuru yose, ku masabato no ku mboneko z’ukwezi no ku minsi y’ikiruhuko. Ibyo bikazakurikizwa no mu minsi itatu ibanziriza cyangwa ikurikira umunsi mukuru ukomeye.

35 Nta muntu uzaba afite uburenganzira bwo kugira icyo abishyuza, cyangwa ngo abatere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.

36 “Abayahudi bazashyirwa mu ngabo z’umwami kugeza ku basirikari ibihumbi mirongo itatu, kandi bajye bahabwa igihembo nk’icy’izindi ngabo zose z’umwami.

37 Bamwe muri bo bazashyirwa mu bigo by’ingenzi ntamenwa by’umwami, bashingwe n’imirimo ikomeye mu gihugu. Abayobozi babo n’abatware bazajya batoranywa muri bo, kandi babeho bakurikije amategeko yabo nk’uko umwami yabitegetse mu gihugu cy’u Buyuda.

38 “Naho za ntara eshatu zashyizwe ku Buyuda zikuwe kuri Samariya, nizibe iz’u Buyuda kandi zitegekwe n’umuntu umwe. Nta bundi butegetsi zizumvira butari ubw’Umutambyi mukuru.

39 Umujyi wa Putolemayida n’akarere kawukikije mbyeguriye Ingoro y’i Yeruzalemu, kugira ngo imisoro iwuvuyemo ikoreshwe mu mihango yerekeye iyobokamana.

40 Byongeye kandi, nanjye ubwanjye niyemeje kujya ntanga buri mwaka ibikoroto ibihumbi cumi na bitanu by’ifeza, zizafatwa ku mutungo w’umwami kugira ngo zikoreshwe muri uwo muhango.

41 Naho ibirarane byose abasoresha batatanze uko byagombaga mu myaka ishize, kuva ubu bizajya bitangwa kugira ngo bikoreshwe imirimo y’Ingoro.

42 Ikindi kandi, ibikoroto ibihumbi bitanu byakurwaga ku mutungo w’Ingoro wa buri mwaka na byo ndabizibukiriye, bizajya bihabwa abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro.

43 Umuntu wese uzahungira mu Ngoro y’i Yeruzalemu no mu nkengero zayo zose, azira ko ataratanga umusoro w’umwami cyangwa ko arimo undi mwenda ntazakurikiranwa, kandi ntawe uzafatīra ibyo atunze byose mu gihugu cyanjye.

44 Ibizakoreshwa mu mirimo yo kubaka no gusana Ingoro, bizavanwa ku mutungo w’umwami.

45 Ibizakoreshwa mu kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzikomeza, kimwe no gusana inkuta z’imijyi y’u Buyuda, na byo bizavanwa ku mutungo w’umwami.”

Urupfu rw’Umwami Demeteriyo wa mbere

46 Yonatani na rubanda bumvise ibyo Demeteriyo abizeza banga kubyemera, kuko bibukaga ibibi byose yakoreye Abisiraheli n’uburyo yari yarabakandamije.

47 Nuko bahitamo kugirira icyizere Alegisanderi kuko ari we wabanje kugirana na bo amasezerano nyakuri y’amahoro, bakomeza kumubera incuti z’indahemuka.

48 Hanyuma Umwami Alegisanderi akoranya igitero gikomeye, atera Demeteriyo.

49 Abami bombi bamaze gusakirana, ingabo za Alegisanderi zirahunga. Demeteriyo arabakurikirana maze arabatsinda.

50 Demeteriyo arwana ubutaruhuka kugeza ko izuba rirenga, ariko uwo munsi agwa ku rugamba.

Yonatani ashyirwa mu rwego rw’ubutegetsi

51 Alegisanderi yohereza intumwa kuri Putolemeyi wa gatandatu umwami wa Misiri amubwira ati:

52 “Dore nagarutse mu gihugu cyanjye nganje ku ntebe ya cyami ya ba sogokuruza. Natsinze Demeteriyo mfata ubutegetsi bityo ngarura igihugu cyacu.

53 Naramurwanyije ndamutsinda we n’ingabo ze, none nganje ku ntebe ye ya cyami.

54 Reka uyu munsi tugirane ubucuti maze unshyingire umukobwa wawe, nkubere umukwe kandi wowe n’umukobwa wawe nzabahe impano zibakwiriye.”

55 Umwami Putolemeyi aramusubiza ati: “Harakabaho umunsi wagarutseho mu gihugu cya ba sokuruza, ukaba uganje ku ntebe yabo ya cyami!

56 Uyu munsi nkwemereye ibyo wansabye mu ibaruwa yawe, ariko uzabanze uze duhurire i Putolemayida tubonane. Nzagushyingira umukobwa wanjye nk’uko wabinsabye.”

57 Mu mwaka wa 162,Umwami Putolemeyi ahaguruka mu Misiri ari kumwe n’umukobwa we Kilewopatira,baza i Putolemayida.

58 Umwami Alegisanderi amusangayo, Putolemeyi amushyingira umukobwa we Kilewopatira. Nuko ubukwe bubera i Putolemayida, buba bwiza cyane ku buryo bukwiriye abami.

Alegisanderi abonana na Yonatani

59 Nyuma y’ibyo Umwami Alegisanderi yandikira Yonatani ngo aze babonane.

60 Nuko Yonatani ajya i Putolemayida yabukereye ahahurira n’abo bami bombi, bo n’incuti zabo abaha amaturo y’ifeza n’izahabu, atanga n’izindi mpano nyinshi maze barabimukundira.

61 Nyamara Abayahudi b’abagambanyi kandi batubaha Imana n’Amategeko, bishyira hamwe kugira ngo bamurwanye. Bamurega ku mwami ariko ntiyabitaho.

62 Ahubwo ategeka ko bambura Yonatani imyambaro ye bakamwambika igishura cy’umuhemba. Nuko ibyo birakorwa.

63 Umwami amwicaza iruhande rwe maze abwira ibyegera bye ati: “Nimujyane na we mu mujyi, maze mutangaze ko nta muntu n’umwe ugomba kugira ikintu na gito amurega, cyangwa ngo amutere intugunda ku mpamvu ibonetse yose.”

64 Abamuregaga babonye icyubahiro ahawe n’uko byatangajwe, babonye n’igishura cy’umuhemba yari yiteye, bose barahunga.

65 Umwami yongera kumuha icyubahiro cyo kubarwa mu ncuti ze z’ingenzi, kandi amugira umugaba w’ingabo n’umuyobozi w’akarere kagari.

66 Nuko Yonatani agaruka i Yeruzalemu mu mahoro no mu byishimo.

Yonatani atsinda Apoloniyo

67 Mu mwaka wa 165,Demeteriyo umuhungu wa Demeteriyo wa mbere, aturuka i Kireti asubira mu gihugu cya ba sekuruza.

68 Umwami Alegisanderi abyumvise biramubabaza cyane, agaruka Antiyokiya.

69 Demeteriyo ashyiraho Apoloniyo kuba umutware wa Kelesiriya, na we akoranya igitero kinini maze ajya gushinga inkambi i Yaminiya. Nuko atuma kuri Yonatani Umutambyi mukuru ati:

70 “Dore ni wowe wenyine usigaye uduhangara, naho jyewe nahindutse urw’amenyo n’insuzugurwa kubera wowe. Kuki ukomeza kutubuza amahoro aho uri mu misozi?

71 Niba rero wizeye ingabo zawe, manuka nonaha udusange mu kibaya maze turebe urusha undi imbaraga, kuko nshyigikiwe n’ingabo zose ziturutse mu mijyi.

72 Banza ubaririze neza umenye uwo ndi we n’abanshyigikiye. Barahamya ko utazatunanira kuko na ba sokuruza bameneshejwe mu gihugu cyabo incuro ebyiri.

73 None rero ntuteze kunanira abanyamafarasi cyangwa igitero kingana gitya, muri iki kibaya kitagira amasenga ntikigire n’amabuye, cyangwa ahantu umuntu yahungira.”

74 Yonatani yumvise ayo magambo ya Apoloniyo ahagarika umutima, hamyuma ajyana n’abantu ibihumbi icumi ava i Yeruzalemu. Simoni umuvandimwe we ajya kumusanganira azanye n’igitero cyo kumutabara,

75 bashinga inkambi ahateganye n’i Yope. Abaturage bari bafunze amarembo y’uwo mujyi kuko warimo ingabo za Apoloniyo, maze Abayahudi barabarwanya.

76 Nuko abaturage bagira ubwoba baramukingurira, maze Yonatani yigarurira uwo mujyi.

77 Apoloniyo abyumvise, ajyana n’abantu ibihumbi bitatu barwanira ku mafarasi n’ingabo nyinshi. Hanyuma yerekeza Ashidodi nk’ushaka kwambukiranya igihugu, nyamara ajya mu kibaya kuko yari afite ingabo nyinshi zirwanira ku mafarasi kandi yizeye.

78 Nuko Yonatani amukurikirana Ashidodi, maze ibitero byombi birasakirana.

79 Ariko Apoloniyo yari yasize abantu igihumbi barwanira ku mafarasi, bihishe inyuma y’Abayahudi.

80 Yonatani amenya ko hari igico cy’abanzi bamuteye baturutse inyuma, kandi bagose ingabo ze. Abo banzi barasa Abayahudi kuva mu gitondo kugeza nimugoroba.

81 Icyakora ingabo za Yonatani zikomeza kwihagararaho nk’uko yari yabibategetse, naho amafarasi y’abanzi arananirwa.

82 Nuko Simoni azana igitero cye arwanya ingabo z’abanzi zigenza amaguru, mu gihe abarwanira ku mafarasi bari bamaze gutsindwa. Simoni amaze kubahashya barahunga.

83 Abarwanira ku mafarasi batatanira mu kibaya, abahunga bagera Ashidodi bihisha mu ngoro ya Dagoni ikigirwamana cyabo, bibwira ko barokoka.

84 Yonatani asahura Ashidodi n’imijyi yose iyikikije kandi arayitwika, atwika n’ingoro ya Dagoni n’abayihungiyemo bose.

85 Abantu bagera ku bihumbi umunani barapfa, bazize intambara n’inkongi y’umuriro.

86 Nuko Yonatani ava aho ajya gushinga inkambi hafi ya Ashikeloni, abaturage b’uwo mujyi baza kumusanganira babikereye.

87 Hanyuma Yonatani n’abantu be bagaruka i Yeruzalemu bafite iminyago myinshi.

88 Umwami Alegisanderi yumvise iyo nkuru, yongera guha Yonatani icyubahiro.

89 Amwoherereza umudari w’izahabu nk’uko babigenzerezaga ababyeyi b’abami, amwegurira umujyi wa Akaroni n’akarere kawo kose.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 11

Urupfu rwa Putolemeyi wa gatandatu n’urwa Alegisanderi

1 Putolemeyi umwami wa Misiri akoranya ingabo nyinshi zingana n’umusenyi wo ku nyanja n’amato menshi, ashaka amayeri yo gutera igihugu cya Alegisanderi kugira ngo acyomeke ku cye.

2 Nuko Putolemeyi ajya muri Siriya abizeza amahoro, abantu bo muri iyo mijyi bamwugururira amarembo baramwakira. Umwami Alegisanderi yari yarabategetse kumwakira kuko yari sebukwe.

3 Ariko uko Putolemeyi yanyuraga muri buri mujyi, yawusigagamo umutwe w’ingabo.

4 Igihe yari ageze hafi y’umujyi wa Ashidodi, bamwereka ingoro ya Dagoni yatwitswe, amatongo y’umujyi n’insisiro ziwukikije, intumbi z’abantu zari zinyanyagiye impande zose n’ibisigazwa by’abo Yonatani yatwitse mu ntambara, kuko bari bagiye babirunda aho umwami aza kunyura.

5 Batekerereza Putolemeyi ibyo Yonatani yakoze byose kugira ngo amwamagane, ariko we aricecekera.

6 Nuko Yonatani ajya gusanganira umwami i Yope yabukereye, bararamukanya maze barara aho.

7 Bukeye Yonatani aherekeza umwami amugeza ku ruzi rwitwa Elewuteri, hanyuma agaruka i Yeruzalemu.

8 Naho Umwami Putolemeyi yigarurira imijyi yose yo ku nkombe kugeza kuri Selewukiya iri ku Nyanja, kandi akomeza gucura imigambi mibi yo kurwanya Alegisanderi.

9 Putolemeyi yohereza intumwa ku Mwami Demeteriyo ziramubwira ziti: “Ngwino tugirane amasezerano, nzaguha umukobwa wanjye Kilewopatira muka Alegisanderi kandi uzategeka igihugu cya so.

10 Koko rero ndicuza icyatumye mushyingira umukobwa wanjye kandi yarashatse kunyica.”

11 Putolemeyi yamuvugaga nabi kuko na we ubwe yashakaga kumunyaga igihugu.

12 Amunyaga umukobwa we amuha Demeteriyo ahita acana umubano na Alegisanderi, maze barangana ku mugaragaro.

13 Putolemeyi agera Antiyokiya ahatangariza ko abaye umwami. Atamiriza amakamba abiri, irya Misiri n’iry’ibihugu bikomatanyije by’iburengarazuba bwa Efurati.

14 Icyo gihe Umwami Alegisanderi yari muri Silisiya, kuko abantu bo muri ako karere bari bivumbagatanyije.

15 Alegisanderi amaze kumenya ibyo Putolemeyi yakoze ajya kumurwanya. Putolemeyi na we arahaguruka amusanganiza igitero gikomeye aramutsinda.

16 Alegisanderi ahungira muri Arabiya naho Putolemeyi araganza.

17 Umwarabu witwa Zabudiyeli, aca igihanga cya Alegisanderi acyoherereza Putolemeyi.

18 Umwami Putolemeyi na we apfa nyuma y’iminsi ibiri, ingabo yari yasize mu mijyi ntamenwa na zo zicwa n’abaturage.

19 Nuko Demeteriyo aba umwami mu mwaka wa 167.

Demeteriyo wa kabiri agirana amasezerano n’Abayahudi

20 Muri iyo minsi Yonatani akoranya abaturage b’u Buyuda kugira ngo batere ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, bahashinga imashini nyinshi z’intambara.

21 Nuko Abayahudi batubahiriza Amategeko kandi badakunda igihugu, bajya kubonana n’Umwami Demeteriyo bamumenyesha ko Yonatani yagose ikigo ntamenwa.

22 Umwami yumvise iyo nkuru ararakara cyane, ahita afata icyemezo cyo kujya i Putolemayida. Agezeyo yandikira Yonatani amusaba ngo areke kugota ikigo ntamenwa, ahubwo yihutire kujya kubonana na we i Putolemayida.

23 Yonatani akibona iyo baruwa, ategeka ko bakomeza kugota icyo kigo ntamenwa. Hanyuma atoranya bamwe mu bakuru b’Abayahudi no mu batambyi kugira ngo bamuherekeze, maze yigerezaho ajya muri urwo rugendo.

24 Nuko ajya i Putolemayida kubonana n’umwami Demeteriyo, amushyira ifeza n’izahabu n’imyambaro n’andi maturo menshi, bituma amwakira neza.

25 Bamwe mu Bayahudi batubahiriza Amategeko bagerageza kurega Yonatani,

26 ariko umwami amugenzereza nk’abamubanjirije, amugaragariza icyubahiro cyinshi imbere y’incuti ze.

27 Amukomereza umurimo we w’ubutambyi bukuru n’indi myanya y’icyubahiro yari yarahawe, kandi amuha umwanya w’ingenzi mu ncuti ze.

Amategeko mashya yashyiriweho Abayahudi

28 Nuko Yonatani asaba umwami kuvaniraho umusoro igihugu cy’u Buyuda, kimwe na za ntara eshatu zakuwe kuri Samariya. Na we asezeranya umwami kuzamuha ibiro ibihumbi umunani n’ijana by’ifeza.

29 Umwami arabyemera maze yandikira Yonatani muri aya magambo:

30 “Muvandimwe wanjye Yonatani namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

31 Tuboherereje kopi y’ibaruwa twandikiye Lasiteni umubyeyi wacu, kugira ngo mumenye ibiyirimo.

32 Mubyeyi wanjye Lasitene,jyewe Umwami Demeteriyo, ndakuramutsa.

33 Niyemeje kugirira neza Abayahudi kubera ubudahemuka bangaragarije. Abayahudi ni incuti zacu kandi ibyo bakora bihuje n’ibyifuzo byacu.

34 Nongeye gushimangira uburenganzira bari barahawe ku gihugu cy’u Buyuda na za ntara eshatu ari zo Aferema, na Lida na Ramatayimu. Izo ntara n’uturere tuzikikije zavanywe kuri Samariya zomekwa ku Buyuda, kugira ngo umusaruro wazo ujye wunganira abajya gutamba ibitambo i Yeruzalemu. Kuva ubu ntibazongera guha umwami amakoro basabwaga buri mwaka, yavaga ku musaruro w’imyaka no ku mbuto zera ku biti:.

35 Mbavaniyeho kandi kimwe cya cumi cyari kingenewe ku musaruro, ku misoro isanzwe, ku mahōro y’umunyu no ku makoro y’ibwami.

36 Nta na kimwe muri ibi byemezo kizavanwaho, uhereye ubu ndetse no mu gihe kizaza.

37 Mukore kopi y’iyi nyandiko muyihe Yonatani, na we azayishyire ku musozi weguriwe Imana aho bose bayibona.”

Yonatani atabara Demeteriyo wa kabiri Antiyokiya

38 Umwami Demeteriyo abonye ko ku ngoma ye igihugu kiri mu ituze kandi ko ntawe ukimurwanya, asezerera ingabo ze zose buri wese asubira iwe. Ariko asigarana abacancuro yari yarakuye mu birwa byo mu Bugereki. Icyo cyemezo gituma yangwa n’ingabo yari yarasigiwe n’abamubanjirije.

39 Nuko Tirifoniwahoze ari umuyoboke wa Alegisanderi, abonye ko ingabo zose zinubira Demeteriyo, arahaguruka ajya kwa Yamiliko, wa Mwarabu wareraga Antiyokusiumuhungu wa Alegisanderi.

40 Agerageza kumvisha Yamiliko ko agomba kumuha uwo mwana kugira ngo asimbure se ku ngoma. Tirifoni amutekerereza icyemezo Demeteriyo yafashe, n’urwango ingabo ze zari zimufitiye. Nuko ahamara iminsi myinshi.

41 Yonatani na we yoherereza Umwami Demeteriyo ubutumwa, amusaba kuvana ingabo ze mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu no mu bindi bigo ntamenwa by’u Buyuda, kuko zari zikirwanya Abisiraheli.

42 Demeteriyo atuma kuri Yonatani ati: “Si ibyo gusa nzagukorera wowe n’igihugu cyawe, ahubwo nzaguhesha icyubahiro cyinshi igihe cyose bizaba bishoboka.

43 Icyiza wankorera ubu ni uko wanyoherereza ingabo zo kuntabara, kuko izanjye zose zanyigometseho.”

44 Yonatani amwoherereza ingabo ibihumbi bitatu z’intwari aho yari ari Antiyokiya. Demeteriyo azibonye aranezerwa cyane,

45 kuko abaturage bagera ku bihumbi ijana na makumyabiri bari bakoraniye mu mujyi wa Antiyokiya, bagambiriye kumwica.

46 Demeteriyo yari yahungiye mu ngoro ye, mu gihe abaturage bari bakwiriye hose mu mihanda batangiye kumutera.

47 Umwami na we ahamagara Abayahudi ngo bamutabare maze bose baramugoboka. Nuko bakwira mu mujyi, uwo munsi bica abantu bagera ku bihumbi ijana.

48 Umujyi barawutwika, uwo munsi batwara iminyago myinshi kandi bakiza umwami.

49 Abaturage babonye ko Abayahudi bigaruriye umujyi bitabagoye, bacika intege maze batakambira umwami bavuga bati:

50 “Duhe amahoro, utegeke Abayahudi bareke kuturwanya no gutera umujyi.”

51 Abaturage bafasha intwaro zabo hasi maze bagirana amasezerano y’amahoro n’umwami. Nuko Abayahudi bihesha icyubahiro imbere ya Demeteriyo n’abaturage bose, ibyo bituma bamamara mu igihugu cyose. Hanyuma basubira i Yeruzalemu bafite iminyago myinshi.

52 Umwami Demeteriyo aganza ku ntebe ya cyami, n’igihugu kigira ituze ku ngoma ye.

53 Ariko Demeteriyo yirengagiza amasezerano yari yaragize, yanga Yonatani kandi ntiyamwitura ibyiza byose yamugiriye, ahubwo atangira kumubuza amahoro.

Yonatani yifatanya na Antiyokusi wa gatandatu

54 Hanyuma y’ibyo, Tirifoni agaruka azanye na wa mwana Antiyokusi. Nubwo yari akiri muto bwose, Antiyokusi yambikwa ikamba maze aba umwami.

55 Ingabo zose Demeteriyo yari yarirukanye zifatanya na Antiyokusi, zirwanya Demeteriyo ziramutsinda arahunga.

56 Nuko Tirifoni afata inzovuajya kwigarurira Antiyokiya.

57 Wa musore Antiyokusi yandikira Yonatani amubwira ati: “Ngukomereje umurimo w’ubutambyi bukuru, ndetse nkweguriye n’ubutegetsi bwa za ntara enye, kandi ngushyize mu mubare w’incuti zanjye.”

58 Nuko amwoherereza ibyungo by’izahabu n’ibikoresho byo ku meza, amuha uburenganzira bwo kunywera mu bikombe by’izahabu, no kwambara igishura cy’umuhemba n’umudari w’izahabu.

59 Naho Simoni umuvandimwe wa Yonatani, amugira umutware guhera ku byambu by’igihugu cya Tiri akageza ku mupaka wa Misiri.

60 Yonatani arahaguruka ajya kuzenguruka ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, ava mu mujyi ajya mu wundi, maze ingabo zose za Siriya zifatanya na we. Nuko ajya Ashikeloni, abaturage b’uwo mujyi bamwakira neza cyane.

61 Avuye Ashikeloni ajya i Gaza, ariko abaturage ntibamwugururira amarembo y’umujyi. Nuko arawugota, arawusahura kandi atwika insisiro ziwukikije.

62 Abaturage b’i Gaza basaba Yonatani amahoro na we arayabaha, ariko afata abana b’abatware babo ho ingwate abohereza i Yeruzalemu. Hanyuma azenguruka igihugu kugera i Damasi.

63 Yonatani amenya ko abagaba b’ingabo ba Demeteriyo bageze i Kadeshi muri Galileya bazanye n’igitero gikomeye, bagambiriye kumubuza gusohoza umugambi we.

64 Nuko Yonatani ajya kubasanganira, ariko asiga Simoni umuvandimwe we mu Buyuda.

65 Simoni na we ajya gushinga ibirindiro i Betisuri, arahagota maze intambara imara igihe kirekire.

66 Abaturage baho bamusaba amahoro, na we arayabaha. Icyakora arabamenesha yigarurira umujyi wabo, kandi awushyiramo ingabo zo kuwurinda.

67 Naho Yonatani n’ingabo ze bari bashinze inkambi ku nkombe z’ikiyaga cya Genezareti, mu gitondo cya kare bajya mu kibaya cya Hasori.

68 Igitero cy’abanzi kiza kumurwanyiriza mu kibaya, ariko bari basize igico mu misozi cyo gutega Yonatani. Igihe rero icyo gitero cyagendaga kumusatira,

69 ba bantu bari muri cya gico baturumbuka mu bwihisho bwabo bashoza intambara.

70 Ingabo zose za Yonatani zirahunga ntihasigara n’umwe, uretse Matatiya mwene Abusalomu na Yuda mwene Kalifi, bombi bari abagaba b’ingabo.

71 Nuko Yonatani ashishimura imyambaro ye, yisiga umukungugu mu mutwe maze arasenga.

72 Hanyuma agaruka ku rugamba arwanya abanzi arabatsinda maze barahunga.

73 Ingabo ze zari zahunze zibibonye atsinze ziramugarukira, zimufasha gukurikirana abanzi kugera i Kadeshi aho inkambi yabo yari iri, na zo zihashinga inkambi yazo.

74 Uwo munsi hapfa abantu bagera ku bihumbi bitatu mu ngabo z’abanzi. Nuko Yonatani asubira i Yeruzalemu.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 12

Yonatani avugurura amasezerano ye n’Abanyaroma

1 Yonatani abonye ko ibyo akora byose bimuhira, atoranya abantu abatuma i Roma kugira ngo bakomeze kandi bavugurure amasezerano y’ubucuti bagiranye n’Abanyaroma.

2 Yonatani yohereza ubundi butumwa nk’ubwo i Siparitano mu yindi mijyi.

3 Za ntumwa ziragenda zigera i Roma, binjira mu nzu y’inama nkuru maze baravuga bati: “Yonatani Umutambyi mukuru n’Abayahudi bose, batwohereje kuvugurura amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye mwagiranye.”

4 Abagize inama nkuru babaha amabaruwa bazajya bashyikiriza abategetsi bo mu bihugu bazanyuramo, kugira ngo babafashe kuzagera amahoro mu gihugu cy’u Buyuda.

5 Dore ibikubiye mu baruwa Yonatani yandikiye Abanyasiparita:

6 “Bavandimwe bacu b’Abanyasiparita, jyewe Yonatani Umutambyi mukuru hamwe n’inama nkuru y’igihugu n’abatambyi n’Abayahudi bose turabaramutsa.

7 Hashize igihe Umutambyi wacu mukuru Oniyasi abonye ibaruwa y’umwami wanyu Areyasi, avuga ko muri abavandimwe bacu nk’uko iyi kopi ibyemeza.

8 Oniyasi yakiranye icyubahiro intumwa yanyu, kandi abona ibaruwa yasobanuraga neza ibyerekeye amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.

9 Ku ruhande rwacu, nubwo tutifuzaga kugirana amasezerano nk’ayo kubera ko ingufu tuzikesha ibitabo biziranengedufite,

10 twiyemeje kubohereza ubutumwa bwo kuvugurura amasezerano y’ubuvandimwe n’ubucuti dufitanye, kugira ngo tutabana nk’abanyamahanga. Koko rero kuva mutwoherereje ubutumwa hari hashize imyaka myinshi.

11 Naho ubundi twebwe ntitwahwemye kubibuka buri gihe mu minsi mikuru no mu yindi minsi y’ikiruhuko, mu gutamba ibitambo no mu masengesho tuvuga. Koko birakwiye kandi biratunganye kwibuka abavandimwe.

12 Byongeye kandi twanejejwe n’ubwamamare bwanyu.

13 Naho twebwe twagwiririwe n’amakuba n’intambara z’urudaca, kubera ko abami duturanye baturwanyaga.

14 Twirinze kubarushya tubahuruza muri izo ntambara, mwebwe n’incuti zacu kimwe n’abandi twari twaragiranye amasezerano.

15 Koko rero twebwe twiringira Imana kuko ari yo idutabara. Yaratugobotse idukiza abanzi kandi ibakoza isoni.

16 Ubu rero twahisemo Numeniyo mwene Antiyokusi na Antipateri mwene Yasoni, tubatuma ku Banyaroma kugira ngo bavugurure amasezerano y’ubucuti n’ubufatanye twagiranye.

17 Izo ntumwa zacu kandi twazitegetse kuza iwanyu, kugira ngo babaramutse kandi babashyikirize ubutumwa bubasaba kuvugurura amasezerano yacu y’ubuvandimwe.

18 Tuzanezezwa n’igisubizo cyiza muzaduha.”

19 Dore ibikubiye muri iyo baruwa yohererejwe Oniyasi:

20 “Oniyasi Umutambyi mukuru, jyewe Areyasi umwami w’Abanyasiparita ndakuramutsa.

21 Twabonye inyandiko ivuga ibyerekeye Abanyasiparita n’Abayahudi, ihamya ko ari abavandimwe kandi bombi bakomoka kuri Aburahamu.

22 None rero ubwo tumaze kubimenya, byaba byiza mutwandikiye mukatumenyesha uko mumerewe.

23 Ku ruhande rwacu turabamenyesha ibi bikurikira: amatungo yacu n’ibyo dutunze muzabifate nk’ibyanyu, natwe ibyanyu tuzabifata nk’ibyacu. Bityo rero dutegetse intumwa zacu ngo zibagezeho ibyifuzo byacu.”

Ingabo za Demeteriyo zihunga Yonatani

24 Yonatani amenya ko abagaba b’ingabo ba Demeteriyo bagarutse kumurwanya, bafite igitero kiruta icya mbere.

25 Yonatani ahita ava i Yeruzalemu abasanga mu gihugu cya Hamati, ntiyatuma binjira mu gihugu cye.

26 Yohereza abatasi mu nkambi yabo, bagaruka kumumenyesha ko abanzi biteguye kubagwa gitumo mu ijoro.

27 Izuba rimaze kurenga Yonatani ategeka ingabo ze kuba maso, no kwitegura kurwana ijoro ryose. Nuko ashyira abarinzi mu mpande zose z’inkambi.

28 Abanzi bamenye ko Yonatani n’ingabo ze biteguye intambara, bagira ubwoba kandi bakuka umutima, basiga bacanye amakome y’umuriro mu nkambi maze barahunga.

29 Yonatani n’ingabo ze burinda bucya bataramenya ibyabaye, kubera ko bakomeje kubona imiriro yaka mu nkambi.

30 Yonatani arabakurikirana ariko ntiyabashyikira, kuko bari bambutse uruzi rwa Elewuteri.

31 Nuko Yonatani ahindukirana Abarabu bitwa Abazabadeyani arabatsinda, maze yigarurira ibyabo.

32 Hanyuma yimura inkambi ajya i Damasi, azenguruka iyo ntara yose.

33 Naho Simoni akomeza kurwana agera Ashikeloni no mu mijyi ntamenwa ihakikije, ahavuye ajya mu mujyi wa Yope arawigarurira.

34 Koko rero yari yarumvise ko abaturage bashakaga kwegurira uwo mujyi ntamenwa ingabo za Demeteriyo, ni ko kuhashyira ingabo zo kuharinda.

Yonatani akomeza Yeruzalemu

35 Yonatani agarutse i Yeruzalemu akoranya abakuru b’Abayahudi, bemeza kubaka ibigo ntamenwa mu Buyuda,

36 no kongera kubaka inkuta za Yeruzalemu no kuzamura urukuta rurerure rutandukanya ikigo ntamenwa n’umujyi. Yashakaga ko ingabo za Demeteriyo zikumirirwa mu kigo ntamenwa, ku buryo zitabasha kugira icyo zigura cyangwa zigurisha.

37 Nuko abaturage barakorana kugira ngo bongere bubake umujyi wa Yeruzalemu. Bagombaga gusana igice cy’urukuta ruherereye ku kibaya cyo mu burasirazuba rwari rwaraguye, basana kandi agace k’umujyi kitwa Kafenata.

38 Simoni na we yongera kubaka umujyi wa Hadidi wo mu karere k’imirambi, arawukomeza kandi awushyiraho inzugi zikingishije ibihindizo by’ibyuma.

Tiririfoni afata Yonatani

39 Tirifoni yifuzaga kuba umwami agategeka ibihugu bikomatanyije by’iburengerazuba bwa Efurati, no kwica Umwami Antiyokusi wa gatandatu.

40 Nyamara yatinyaga ko Yonatani azamubuza gusohoza umugambi we kandi akamurwanya, ni ko gushakisha uburyo bwose bwo kumufata kugira ngo amwice. Nuko arahaguruka ajya i Betishani.

41 Yonatani amusanganiza igitero cy’ingabo ibihumbi mirongo ine zimenyereye urugamba, maze na we ajya i Betishani.

42 Tirifoni abonye ko Yonatani azanye n’igitero kinini atinya kumurwanya,

43 ahubwo amwakirana icyubahiro kandi amuha amaturo. Hanyuma amwereka incuti ze zose, kandi azitegeka kubaha Yonatani nk’uko na we ubwe zimwubaha.

44 Nuko abaza Yonatani ati: “Kuki wagombye kunaniza izi ngabo zose kandi tutari mu ntambara?

45 Ngaho bohereze basubire iwabo, ariko utoranyemo bamwe baguherekeze, hanyuma uze tujyane i Putolemayida. Nzakwegurira uwo mujyi n’ibindi bigo ntamenwa, hamwe n’ingabo n’abagaba bazo bose bazaba bakiwurimo. Ibyo ni byo byanzanye ino, nibirangira nzitahira.”

46 Yonatani yemera ibyo Tirifoni amubwiye, yohereza ingabo ze zisubira mu Buyuda.

47 Asigarana gusa ingabo ibihumbi bitatu, ibihumbi bibiri muri zo abohereza muri Galileya, abandi igihumbi baramuherekeza.

48 Yonatani akimara kwinjira i Putolemayida, abaturage bahita bafunga amarembo y’umujyi, baramufata maze bamwicana n’abo bari kumwe bose.

49 Nuko Tirifoni yohereza muri Galileya no mu Kibaya kinini ingabo zigenza amaguru n’izirwanira ku mafarasi, kugira ngo batsembe ingabo zose za Yonatani.

50 Izo ngabo zimenya ko Yonatani yafashwe akicanwa n’abari bamuherekeje. Nuko bagira akanyabugabo maze barisuganya bitegura urugamba.

51 Abari babakurikiranye babonye ko Abayahudi barwanira gupfa no gukira, bisubirirayo.

52 Nuko ingabo zose zitahuka amahoro mu gihugu cy’u Buyuda, ariko bafite ubwoba bwinshi. Baririra Yonatani na bagenzi be maze igihugu cyose kijya mu cyunamo.

53 Amahanga yose abakikije na yo ashaka kubatsemba. Koko rero baravugaga bati: “Abayahudi nta mutware bagifite, nta n’umuntu bafite wo kubarengera. Nimuze tubarwanye tubatsembe, kugira ngo batazongera kwibukwa ukundi.”

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 13

Simoni asimbura Yonatani

1 Bukeye Simoniamenya ko Tirifoni yakoranyije igitero kinini, kugira ngo ajye kuyogoza igihugu cy’u Buyuda.

2 Simoni abonye ko abantu bose bagize ubwoba, arazamuka ajya i Yeruzalemu akoranya Abayahudi,

3 maze arabakomeza ababwira ati: “Muzi neza ibyo jyewe n’abavandimwe banjye n’umuryango wacu wose twakoze, kugira ngo turwanire ishyaka Amategeko n’Ingoro y’Imana. Muzi kandi intambara twarwanye n’amakuba yatugwiririye.

4 Ni na cyo cyatumye abavandimwe banjye bose bapfira gushira bazize kurengera Isiraheli, none nkaba nsigaye njyenyine.

5 Ntibikamvugweho ko nagerageje gukiza amagara yanjye igihe cyose cy’amakuba, kuko nta cyo ndusha abavandimwe banjye.

6 Ahubwo nzarwana kugira ngo ndengere ubwoko bwanjye n’Ingoro y’Imana, n’abagore banyu n’abana banyu, kuko abanyamahanga bashyize hamwe kugira ngo baturimbure babitewe n’urwango.”

7 Abayahudi bumvise ayo magambo ya Simoni bagira akanyabugabo,

8 bamusubiza mu ijwi riranguruye bati: “Ubaye umutware wacu mu cyimbo cya Yuda na Yonatani abavandimwe bawe.

9 Tuyobore mu ntambara turwana kandi icyo uzatubwira cyose tuzagikora.”

10 Nuko Simoni akoranya abantu bose bamenyereye intambara, yihutira kurangiza kubaka inkuta z’umujyi wa Yeruzalemu, arawukomeza impande zose.

11 Hanyuma yohereza Yonatani mwene Abusalomu i Yope n’igitero kinini, amenesha abaturage b’uwo mujyi maze arahatura.

Tirifoni abeshya Simoni hanyuma yica Yonatani

12 Bukeye Tirifoni ava i Putolemayida afite igitero kinini kugira ngo yinjire mu gihugu cy’u Buyuda, ajyana na Yonatani wari imfungwa akaba n’umuvandimwe wa Simoni.

13 Nuko Simoni araza ashinga inkambi i Hadidi, ahateganye n’ikibaya.

14 Tirifoni amaze kumenya ko Simoni yasimbuye umuvandimwe we Yonatani kandi yitegura kumurwanya, amutumaho intumwa kumubwira ziti:

15 “Imirimo umuvandimwe wawe Yonatani yari ashinzwe, yamusabaga gutanga ifeza zigashyirwa mu mutungo w’ibwami. None rero naramufunze kubera ko atabikoze.

16 Nzamufungura ari uko wohereje ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by’ifeza, kandi ukohereza n’abahungu be babiri ho ingwate, kugira ngo atazaduhinduka amaze gufungurwa.”

17 Simoni yari azi ko Tirifoni amubeshya, ariko yohereza abajya kuzana ifeza n’abana. Koko rero yatinyaga ko abaturage bazamuhindukirana bavuga bati:

18 “Yonatani yazize ko Simoni atoherereje Tirifoni ifeza n’abana.”

19 Nuko yohereza abo bana n’ibiro ibihumbi bibiri na magana arindwi by’ifeza, ariko Tirifoni wari wamubeshye ntiyarekura Yonatani.

20 Hanyuma Tirifoni arahaguruka ajya gufata igihugu no kukiyogoza. Tirifoni n’ingabo ze babanza kuyobya uburari berekeza mu mujyi wa Adora, ariko Simoni n’ingabo ze bakomeza kubakurikirana aho bashakaga kunyura hose.

21 Muri icyo gihe abantu bari mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bohereza intumwa kuri Tirifoni, bamusaba kwihutira kubageraho anyuze mu butayu, no kuboherereza ibibatunga.

22 Tirifoni rero ategura ingabo zirwanira ku mafarasi kugira ngo ajyeyo, ariko muri iryo joro hagwa urubura rwinshi cyane ntiyabishobora, ahubwo yerekeza mu gihugu cya Gileyadi.

23 Ageze hafi y’i Basikama yicisha Yonatani, maze bamuhamba aho ngaho.

24 Hanyuma Tirifoni yisubirira mu gihugu cye.

25 Nuko Simoni yohereza abantu kuzana umurambo wa Yonatani umuvandimwe we, bawushyingura i Modini mu mujyi wa ba sekuruza.

26 Abisiraheli bose baramuririra cyane, bamara iminsi myinshi bari mu cyunamo.

27 Simoni yubaka urwibutso rurerure ku mva ya se n’iy’abavandimwe be kugira ngo rujye rugaragarira kure, ku ruhande rw’imbere n’urw’inyuna ahataka amabuye asennye.

28 Nuko yubaka imva nini ndwi imwe iteganye n’indi, kugira ngo zibe urwibutso rwa se, urwa nyina n’urw’abavandimwe be uko ari bane.

29 Izo mva azikizaho inkingi ndende cyane azitakaho intwaro zose zakoreshwaga n’ingabo, kugira ngo bajye bahora bibuka Abamakabe. Iruhande rw’izo ntwaro ahashyira amashusho agaragara y’amato, kugira ngo abagenda mu nyanja bose bajye bayabona.

30 Iyo mva Simoni yubakishije i Modini iracyahari na n’ubu.

Demeteriyo wa kabiri ashimangira amasezerano yagiranye n’Abayahudi

31 Muri icyo gihe Tirifoni agirira nabi wa mwami w’umusore ari we Antiyokusi wa gatandatu, maze aramwica.

32 Nuko amusimbura ku ngoma,aba umwami w’ibihugu bikomatanyije byo mu burengerazuba bwa Efurati kandi ateza ibyago bikomeye mu gihugu.

33 Naho Simoni yongera kubaka ibigo ntamenwa byo mu Buyuda, abikikiza iminara n’inkuta ndende kandi abikingisha inzugi zifite ibihindizo by’ibyuma, maze ahahunika ibyokurya.

34 Hanyuma atoranya abantu abatuma ku Mwami Demeteriyo, kugira ngo bamusabe kuvaniraho u Buyuda imisoro bwari butegetswe gutanga, kuko nta kindi Tirifoni yari yarakoze atari ugusahura igihugu.

35 Umwami Demeteriyo yoherereza Simoni igisubizo gihuje n’ibyo amusaba, amwandikira agira ati:

36 “Simoni Umutambyi mukuru n’incuti y’abami, bakuru b’Abayahudi namwe Bayahudi mwese, jyewe Umwami Demeteriyo ndabaramutsa.

37 Twabonye ikamba ry’izahabu n’umukindo mwaduhaye ho impano. Twiteguye kugirana namwe amasezerano y’amahoro asesuye, no kwandikira abasoresha kugira ngo babavanireho imisoro.

38 Ibyo twari twarabasezeranyije turabyemeje, ndetse n’ibigo ntamenwa mwiyubakiye bizakomeza kuba ibyanyu.

39 Tubababariye amakosa n’ubuhemu bwose mwatugiriye kugeza ubu. Ntimuzongera gutanga umusoro udasanzwe wagenewe umwami, kandi niba hari n’andi mahōro mwajyaga mutangaga i Yeruzalemu, kuva ubu ntimuzongera kuyatanga.

40 Niba muri mwe hari abashobora kwinjira mu ngabo zirinda umwami tuzabemerera. Ahasigaye amahoro aganze muri twe.”

41 Mu mwaka wa 170ni bwo Isiraheli yibohoye ubutegetsi bw’abanyamahanga.

42 Nuko abaturage batangira gushyira amatariki ku nyandiko no ku masezerano ku buryo bukurikira: “Mu mwaka wa mbere w’ubutegetsi bwa Simoni Umutambyi mukuru, umugaba w’ingabo n’umukuru w’Abayahudi.”

Simoni afata Gezeri n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu

43 Muri icyo gihe Simoni agota umujyi wa Gezeri,awukikiza ingabo. Yubaka n’umunara basunika awegereza inkuta z’umujyi, awucamo icyuho maze arawigarurira.

44 Abari muri uwo munara barasimbuka bagwa mu mujyi, bituma abantu bakangarana.

45 Abatuye uwo mujyi burira inkuta bari kumwe n’abagore babo n’abana babo, bashishimura imyambaro yabo kandi basakuriza icyarimwe, basaba Simoni ngo abahe amahoro.

46 Baravugaga bati: “Ntuduhanire ibibi twakoze ahubwo utugirire impuhwe!”

47 Simoni yemera kuva ku izima ahagarika intambara, ariko abamenesha mu mujyi. Nuko ahumanura amazu ayavanamo ibigirwamana byari biyarimo. Ibyo birangiye yinjirana n’ingabo ze mu mujyi wa Gezeri, baririmba indirimbo z’ibisingizo n’izo gushimira.

48 Avana mu mujyi ibyawuhumanyaga byose, ahashyira abantu bubahiriza Amategeko. Akomeza ibigo ntamenwa by’uwo mujyi kandi ahubaka inzu ye yo guturamo.

49 Abatuye mu kigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu bo bari babujijwe gusohoka, kugira ngo batagira icyo bagura cyangwa bagurisha. Nuko barasonza cyane ndetse benshi muri bo barapfa bazize inzara.

50 Batakambira Simoni ngo abahe amahoro, na we arabyemera. Icyakora abamenesha mu kigo ntamenwa maze aragihumanura.

51 Abayahudi binjiye muri icyo kigo ntamenwa, ku itariki ya makumyabiri n’eshatu z’ukwezi kwa kabiri k’umwaka wa 171bishimye kandi bafite imikindo mu ntoki. Baririmbaga ibisingizo n’indirimbo biherekejwe n’amajwi y’inanga z’amoko yose n’ibyuma birangīra, kuko umwanzi ukomeye yatsinzwe kandi akameneshwa muri Isiraheli.

52 Simoni ategeka ko uwo munsi uzajya wizihizwa buri mwaka mu byishimo. Akomeza ibigo ntamenwa byari ku musozi wubatsweho Ingoro, ahateganye n’ikigo ntamenwa cy’i Yeruzalemu, arahatura we n’abantu be.

53 Simoni abonye ko umuhungu we Yohani amaze kuba mukuru, amugira umugaba w’ingabo zose. Nuko Yohani atura i Gezeri.