Categories
Baruki

Baruki 2

1 Ni yo mpamvu Nyagasani yasohoje ibyo yatuvuzeho twebwe n’abacamanza bacu bategekaga Isiraheli, n’abami n’abatware bacu, ndetse n’abaturage bose ba Isiraheli n’ab’u Buyuda.

2 Koko rero ibyabaye kuri Yeruzalemu nta handi ku isi byigeze biba. Nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa,

3 twagejeje n’aho turya abahungu bacu n’abakobwa bacu.

4 Byongeye kandi, Nyagasani yatugabije amahanga yose adukikije, kugira ngo dusuzugurwe kandi dukorwe n’ikimwaro mu bihugu yadutatanyirijemo.

5 Twacumuye kuri Nyagasani Imana yacu twanga kumwumvira, kubera ibyo aho gutsinda twaratsinzwe.

6 Nyagasani Imana yacu ni intabera, nyamara twebwe na ba sogokuruza twakozwe n’ikimwaro nk’uko bimeze ubu.

7 Ibi byago byose Nyagasani yaduhanishije ni byo byatugezeho,

8 nyamara ntitwamugarukiye, ngo buri muntu amusabe kumufasha kureka ibyifuzo bibi by’umutima we.

9 Ni yo mpamvu Nyagasani yabonye ko ari ngombwa kuduteza ibi byago kandi byatugezeho, kuko Nyagasani ari intabera mu byo yadutegetse gukora byose.

10 Nyamara twebwe ntitwamwumviye, cyangwa ngo dukurikirane amategeko yaduhaye.

Ugutakamba

11 None rero Nyagasani Mana y’Abisiraheli, wowe wavanye ubwoko bwawe mu gihugu cya Misiri ukoresheje imbaraga zawe n’ibimenyetso n’ibitangaza, n’ububasha bukomeye n’ukuboko kwawe kurambuye, bityo uhesha Izina ryawe ikuzo kugeza na n’ubu.

12 Nyagasani Mana yacu, twagucumuyeho kandi turigomeka, twaguhemutseho ntitwumvira amabwiriza yawe yose.

13 None rero turagusaba ngo ureke kuturakarira, kuko twatereranywe tukaba dusigaye turi mbarwa mu mahanga wadutatanyirijemo.

14 Nyagasani, umva isengesho ryacu n’ugutakamba kwacu, uturengere ku bw’icyubahiro cyawe kandi uduhe kugira ubutoni ku batujyanye ho iminyago,

15 kugira ngo isi yose imenye ko ari wowe Nyagasani Imana yacu, kandi ko watoranyije Abisiraheli kuba abantu bawe.

16 Nyagasani, witegereze uri mu ijuru mu Ngoro yawe nziranenge maze utwibuke. Tega amatwi maze wumve isengesho ryacu.

17 Nyagasani, bumbura amaso uturebe. Koko rero abapfuye bari ikuzimu batagihumeka, ntibashobora kuguha ikuzo cyangwa ngo batangaze ubutungane bwawe,

18 ahubwo abakiri bazima n’ubwo bashavuye, barushye, bacitse intege, bafite amaso ananiwe kandi bashonje, ni bo bashobora kugusingiza no gutangaza ubutungane bwawe.

19 Nyagasani Mana yacu turagusaba imbabazi, nyamara si ku bw’ibikorwa by’ubutungane ba sogokuruza n’abami bacu bakoze,

20 ahubwo waraturakariye nk’uko wari warabitumenyesheje ubinyujije ku bagaragu bawe b’abahanuzi, ubwo batubwiraga bati:

21 “Nyagasani aravuze ngo: Nimwemere uburetwa bw’umwami wa Babiloniya maze mumuyoboke, bityo muzaguma mu gihugu nahaye ba sokuruza.

22 Ariko nimwanga kumvira amabwiriza ya Nyagasani, ntimuyoboke umwami wa Babiloniya, Nyagasani arababwira ati:

23 ‘Nzacecekesha mu mijyi y’u Buyuda n’i Yeruzalemu indirimbo z’ibyishimo n’umunezero, n’iziririmbirwa umukwe n’umugeni, kandi igihugu cyose kizahinduka amatongo.’ ”

24 Nyamara ntitwumviye amabwiriza yawe ngo tuyoboke umwami wa Babiloniya, bituma usohoza ibyo wavugiye mu bagaragu bawe b’abahanuzi, ubwo wavugaga ko amagufwa y’abami bacu n’aya ba sogokuruza azatabururwa aho bari barahambwe.

25 None dore ngaya yanamye ku zuba no mu mbeho ya nijoro. Bapfuye urw’agashinyaguro bazize inzara n’inkota no kujyanwa ho iminyago,

26 kandi iyi Ngoro yawe wayihinduye amatongo kugeza na n’ubu, bitewe n’ubugome bw’inzu ya Isiraheli n’iya Yuda.

27 Nyamara Nyagasani waratwihanganiye, ukurikije imbabazi zawe nyinshi n’urukundo rwawe,

28 nk’uko wabisezeranye ubinyujije kuri Musa umugaragu wawe, kuri wa munsi wamutegetse kwandikira Amategeko yawe imbere y’Abisiraheli uvuga uti:

29 “Nubwo ari imbaga nyamwinshi, nimutanyumvira muzasigara muri mbarwa mu mahanga nzabatatanyirizamo.

30 Koko nzi neza ko mutazanyumvira, bitewe n’uko muri ubwoko bwinangiye. Ariko nimugera mu gihugu muzajyanwamo ho iminyago muzisubiraho,

31 maze mumenye ko ari jye Nyagasani Imana yanyu. Nzabaha umutima wo kubaha n’amatwi yo kumva,

32 muzansingiza kandi munyibuke muri mu gihugu muzaba mwajyanywemo ho iminyago.

33 Muzareka kwinangira kandi muzinukwe ibikorwa byanyu bibi, kuko muzibuka ibyabaye kuri ba sokuruza ubwo bancumuragaho.

34 Nzabagarura mu gihugu nasezeranyije ba sokuruza, Aburahamu na Izaki na Yakobo, maze cyongere kibe icyanyu. Nzabagwiza kandi ntimuzongera kugabanuka ukundi.

35 Nzagirana na mwe Isezerano rihoraho. Nzaba Imana yanyu namwe mube ubwoko bwanjye, kandi sinzongera kubirukana mu gihugu nabahaye.”

Categories
Baruki

Baruki 3

1 Nyagasani Ushoborabyose, Mana y’Abisiraheli, turagutakira dufite umutima ushavuye kandi ducitse intege.

2 Nyagasani, tega amatwi maze utugirire impuhwe kuko twagucumuyeho.

3 Koko rero uri Umwami iteka ryose, naho twebwe dupfa buheriheri.

4 None rero Nyagasani Ushoborabyose, Mana y’Abisiraheli, umva isengesho ry’Abisiraheli bagiye gupfa: ba sogokuruza bagucumuyeho ntibumvira Nyagasani Imana yabo, ni yo mpamvu ibyago biduhoraho.

5 Ntiwite ku bicumuro bya ba sogokuruza, ahubwo mu gihe nk’iki wibuke ububasha bwawe n’Izina ryawe.

6 Koko uri Nyagasani Imana yacu kandi turagusingiza.

7 Washyize mu mutima wacu ubushobozi bwo kukubaha, kugira ngo twambaze izina ryawe. Tuzagusingiriza aho twajyanywe ho iminyago, kuko twitandukanyije n’ububi bwose bwa ba sogokuruza bagucumuyeho.

8 Dore turi mu bihugu wadutatanyirijemo tujyanwa ho iminyago, twahindutse urukozasoni n’ibivume n’ibicibwa, bitewe n’ibicumuro byose bya ba sogokuruza bitandukanyije nawe, Nyagasani Imana yacu.

Isiraheli yaretse isōko y’Ubuhanga

9 Isiraheli we, umva amategeko abeshaho,

tega amatwi kugira ngo umenye gushishoza.

10 Isiraheli we, kuki uba mu gihugu cy’abanzi?

Kuki wasaziye mu gihugu cy’amahanga?

11 Kuki wihumanyishije intumbi?

Kuki ubarirwa mu bari ikuzimu?

12 Wabitewe n’uko waretse Isōko y’Ubuhanga.

13 Iyo ukurikiza imigenzereze y’Imana,

uba wibereye mu mahoro iteka ryose.

14 Ngaho sobanuza ahari ubushishozi n’imbaraga n’ubumenyi,

bityo uzamenya ahari ukuramba n’ubugingo,

uzamenya ahari urumuri n’amahoro.

Nta muntu ushobora kwihishurira Ubuhanga

15 Ni nde wabonye aho ubuhanga buherereye?

Ni nde winjiye mu bubiko bwabwo?

16 Bari he abo batware b’amahanga?

Bari he abategeka inyamaswa z’inkazi zo ku isi?

17 Bari he abakina n’ibisiga?

Bari he abahunika ifeza n’izahabu, ari byo abantu biringira?

Bari he abarundanya byinshi ariko ntibanyurwe?

18 Bari he abahihibikanira gushaka amafaranga?

Barahihibikana nyamara ibikorwa byabo ntibyibukwa.

19 Barazimye bajya ikuzimu basimburwa n’abandi.

20 Ababayeho nyuma yabo batuye ku isi,

nyamara na bo ntibigeze basobanukirwa Ubuhanga,

21 ntibabukurikiranye cyangwa ngo babushakashake,

ababakomotseho baciye ukubiri na bwo.

22 Mu gihugu cya Kanāni ntibigeze babumenya,

i Temani na ho ntibaburabutswe.

23 Abana ba Hagari bashakashatse ubumenyi ku isi,

abacuruzi b’i Midiyani n’ab’i Temani na bo barabushatse,

ba gacamigani n’abashakashatsi mu by’ubumenyi barabushatse,

nyamara ntibigeze babusobanukirwa,

nta nubwo bibutse inzira yabwo.

24 Isiraheli we, mbega ukuntu aho Imana iba ari hagari!

Mbega ukuntu aho itegeka hatagira urubibi!

25 Koko ni hagari ntihagira urubibi,

ni hanini cyane ntihagereranywa.

26 Aho ni ho havukiye abantu ba kera b’ibihangange,

abantu barebare b’intwari bamenyereye urugamba.

27 Nyamara abo bantu si bo Imana yitoreye,

nta n’ubwo ari bo yeretse inzira y’Ubuhanga.

28 Bararimbutse kuko nta bushishozi baranganwaga,

bararimbutse kubera ubupfapfa bwabo.

29 Ni nde wazamutse mu ijuru akaronka Ubuhanga?

Ni nde waburonse akabumanukana mu bicu?

30 Ni nde wambutse inyanja kugira ngo abubone?

Ni nde wabuzanye abuguze izahabu inoze?

31 Nta muntu n’umwe uzi inzira yabwo,

nta muntu n’umwe ubwitaho.

Imana yonyine ni yo iha Isiraheli Ubuhanga

32 Nyamara Imana nyir’ubumenyi bwose irabuzi,

yarabucengeye ibikesha ubwenge bwayo,

ni yo yaremye isi ngo ibeho iteka ryose,

yayikwijemo inyamaswa z’amoko yose.

33 Ni yo yohereza urumuri maze rukagenda,

iraruhamagara rukayumvira rudagadwa.

34 Inyenyeri zikamurikira aho ziri zinezerewe,

35 iyo izihamagaye ziritaba ziti: “Turi hano”,

zinezezwa no kumurikira Uwaziremye.

36 Uwo ni we Mana yacu,

nta wagereranywa na yo!

37 Imana yahishuye inzira zose ziganisha ku buhanga,

yazihishuriye Yakobo umugaragu wayo,

yazihishuriye Isiraheli inkoramutima ye.

38 Hanyuma Ubuhanga bwagaragaye ku isi,

bwarigaragaje bubana n’abantu.

Categories
Baruki

Baruki 4

1 Ubuhanga ni igitabo cy’amabwiriza y’Imana,

ni Amategeko azahoraho iteka ryose.

Abayakurikiza bose bazabaho,

abayateshukaho bazapfa.

2 Yakobo we, garuka ubwakire,

genda ugana umucyo wabwo.

3 Wigira undi wegurira ikuzo ryawe,

ntugahe abanyamahanga umutungo wawe.

4 Turahirwa twebwe Abisiraheli,

koko twahishuriwe ibishimisha Imana!

Gushyigikira abajyanywe ho iminyago

5 Bantu banjye, nimugire ubutwari,

nimugire ubutwari mwebwe abatuma Isiraheli itibagirana!

6 Mwagurishijwe mu mahanga,

nyamara ntimwarimbutse,

koko mwarakaje Imana ibagabiza abanzi banyu.

7 Koko mwarakaje Umuremyi wanyu,

mwatambiye ibitambo ba Sekibi aho kubitambira Imana.

8 Mwibagiwe Imana ihoraho yabagaburiye,

mwateye agahinda Yeruzalemu yabareze.

9 Yeruzalemu yabonye Imana ibateje uburakari bwayo iravuga iti:

“Baturanyi b’i Siyoni, nimwumve,

Imana yanteye agahinda kenshi.

10 Koko nabonye abana banjye bajyanwa ho iminyago,

bajyanywe ho iminyago bitewe n’Uhoraho.

11 Nabareze mfite ibyishimo,

ariko narabaretse bagenda barira kandi bababaye.

12 Ntihagire uwishimira ko ndi umupfakazi watereranywe na benshi,

ndi mu bwigunge kubera ibicumuro by’abana banjye.

Koko birengagije Amategeko y’Imana,

13 ntibitaye ku mabwiriza yayo,

ntibakurikije amateka yayo,

ntibakurikiye inzira y’ubutungane beretswe.

14 Baturanyi b’i Siyoni, nimuze,

nimwibuke uko abana banjye bajyanywe ho iminyago,

bajyanywe ho iminyago babitewe n’Uhoraho.

15 Koko yabateje ubwoko buturutse kure,

yabateje ubwoko butagira isoni, buvuga ururimi rutumvikana,

yabateje abantu batubaha abasaza, ntibagirire n’abana impuhwe,

16 Umupfakazi bamunyaze abana be yakundaga,

bamunyaze abakobwa be asigara yigunze.

Yeruzalemu ishyigikiye abana bayo

17 “Bana banjye bajyanywe ho iminyago, nabatabara nte?

18 Uwabateje ibi byago,

uwo ni we uzabakiza abanzi banyu.

19 Bana banjye, nimugende, nimugende!

Jyewe dore naratereranywe kandi ndigunze,

20 niyambuye umwambaro w’amahoro,

nambaye umwambaro ugaragaza akababaro,

nzakomeza gutakambira Uhoraho igihe cyose nzaba nkiriho.

21 Bana banjye, nimugire ubutwari mutakambire Imana,

ni yo izabagobotora mu nzara z’abanzi banyu.

22 Koko nizeye ko Uhoraho ari we uzabakiza,

ibyishimo biturutse ku Muziranenge byaransendereye,

Uhoraho Umukiza wanyu azabababarira bidatinze.

23 Ni koko narabaretse muragenda nsigara ndira kandi mbabaye,

nyamara Imana izabangarurira,

tuzibanira mu byishimo n’umunezero bidashira.

24 Nk’uko abaturanyi b’i Siyoni babonye mujyanwa ho iminyago,

ni ko bazabona bidatinze agakiza gaturutse ku Mana yanyu,

kazabageraho hamwe n’ikuzo ryinshi n’ubwiza by’Imana.

25 Bana banjye, nimwihanganire uburakari bw’Imana,

umwanzi wanyu yarabatoteje,

muzabona bidatinze ukurimbuka kwe,

muzamukandagira ku gakanu.

26 Bana banjye nkunda, mwanyuze mu nzira ziruhije,

mwajyanywe nk’amatungo anyazwe n’abanzi.

27 Bana banjye, nimugire ubutwari mutakambire Imana,

Uwabateje ayo makuba azabibuka.

28 Nk’uko kera mwitandukanyije n’Imana,

ni na ko mukwiriye kuyigarukira,

mukwiye kubikorana umwete ukubye incuro cumi.

29 Koko rero Uwabateje ibi byago ni we uzabakiza,

azabazanira ibyishimo bizahoraho.”

Amizero ya Yeruzalemu

30 Yeruzalemu,gira ubutwari,

Imana yakwise iryo zina ni yo izaguhoza.

31 Bagushije ishyano abakugiriye nabi,

bagushije ishyano abishimiye gusenyuka kwawe!

32 Igushije ishyano imijyi yagize abana bawe inkoreragahato,

ugushije ishyano umujyiwabakiriye!

33 Koko rero nk’uko uwo mujyi wishimiye ugusenyuka kwawe,

uko wanejejwe n’ukurimbuka kwawe,

ni ko na wo uzababara bikabije ubwo uzaba warimbutse.

34 Nzawunyaga imbaga nyamwinshi yawuteraga kwirata,

ubwirasi bwawo nzabuhindura icyunamo.

35 Jyewe Uhoraho nzawumanuriraho umuriro,

umuriro uzawutwika igihe kirekire,

uzaba indiri ya ba Sekibi igihe kirekire.

36 Yeruzalemu we, reba iburasirazuba,

itegereze umunezero Imana ikoherereje.

37 Abana bawe bari barajyanywe ho iminyago baragarutse,

bakoranyijwe baturuka iburasirazuba n’iburengerazuba,

bakoranyijwe n’itegeko ry’Imana nziranenge,

banejejwe n’ikuzo ry’Imana.

Categories
Baruki

Baruki 5

1 Yewe Yeruzalemu, iyambure imyambaro igaragaza akababaro,

ambara ikuzo ry’Imana iteka ryose.

2 Ambara umwambaro w’agakiza uhawe n’Imana,

ikuzo ry’Uhoraho nirikubere ikamba.

3 Koko rero Imana izagaragaza ikuzo ryawe,

izarigaragariza ibihugu byose byo ku isi.

4 Imana izaguha iri zina rihoraho iteka ryose:

“Amahoro aturuka ku butungane n’ikuzo rituruka ku kuyoboka Imana.”

5 Yeruzalemu we, haguruka uhagarare mu mpinga y’umusozi,

itegereze abana bawe baturutse iburasirazuba n’iburengerazuba,

bakoranyijwe n’Imana nziranenge,

banejejwe n’uko Imana yabibutse.

6 Abana bawe bajyanywe ho iminyago n’abanzi babo,

bagiye bagenza amaguru, none Imana ibakugaruriye bafite ikuzo bahetswe nk’abami.

7 Koko rero Imana yategetse ko imisozi miremire n’udusozi bicishwa bugufi,

yategetse ko imikokwe iringanizwa,

yashatse ko Abisiraheli batahuka mu mahoro, bayobowe n’ikuzo ry’Imana.

8 Imana yategetse amashyamba n’ibiti byose bihumura neza,

yabitegetse ko bibera Abisiraheli ubwugamo.

9 Koko rero Imana izagarura Abisiraheli iwabo,

bazagarukana umunezero mwinshi bayobowe n’imbabazi n’ubutungane,

bazagaruka bakikijwe n’umucyo w’ikuzo ryayo.

Categories
Ibaruwa ya Yeremiya

Ibaruwa ya Yeremiya 6

Ibaruwa ya Yeremiya

Dore inyandikomvugo y’ibaruwa Yeremiya yoherereje Abayuda bari bagiye kujyanwa ho iminyago i Babiloni, nk’uko umwami waho yari yabitegetse. Muri iyi baruwa Yeremiya avuga ibyo Imana yari yamutegetse kubamenyesha.

Kwirinda ibigirwamana

1 Kubera ibyaha mwakoreye Imana, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya agiye kubajyana ho iminyago i Babiloni.

2 Nimugerayo muzahamara imyaka myinshi mugeze ku bisekuruza birindwi, ariko nyuma Imana izabagarura amahoro mu gihugu cyanyu.

3 Aho i Babiloni muzahabona ibigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti. Abantu babiheka ku ntugu maze bigakangaranya abanyamahanga.

4 Muramenye namwe ntimuzamere nk’abo banyamahanga ngo mutinye ibyo bigirwamana

5 mubonye iyo mbaga ibikikije ikabisenga, ahubwo muzibwire mu mutima muti: “Uhoraho, ni wowe wenyine ukwiye gusengwa”,

6 kuko umumarayika we azaba ari kumwe namwe akabitaho.

Ntimukiringire ibigirwamana

7 Koko rero ururimi rw’ibyo bigirwamana rwabajwe n’umunyabukorikori, nubwo byometsweho izahabu n’ifeza si ibyo kwiringirwa kandi ntibibasha kuvuga.

8 Abo bantu bakora amakamba mu izahabu no mu ifeza bakayatamiriza ibyo bigirwamana byabo, nk’umukobwa ukunda kwambara ibirimbisho.

9 Rimwe na rimwe abatambyi bafata kuri iyo zahabu n’ifeza bakabyikoreshereza ubwabo, cyangwa bakabihonga indaya ziberaga mu nsengero.

10 Ibyo bigirwamana byabo bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti, babyambika imyambaro nk’iy’abantu, ariko byo ntibishobora kwirinda ingese n’imungu.

11 Iyo bamaze kubyambika umyenda y’umuhemba, bagomba guhungura mu ruhanga rwabyo umukungugu wo mu ngoro ubitumukiraho.

12 Nubwo usanga hari igifashe inkoni nk’umutware w’igihugu, nyamara ntigishobora kwica ugisuzuguye!

13 Ikindi usanga gicigatiye inkota n’intorezo mu kiganza cy’iburyo, nyamara ntigishobore kwirwanaho mu ntambara cyangwa kwikiza abajura.

14 Ibyo byose bigaragaza ko atari imana, ntimukabitinye.

15 Nk’uko ikibindi kimenetse kitagirira nyiracyo akamaro, ni na ko ibyo bigirwamana bashyira mu ngoro bimeze.

16 Amaso yabyo yuzuraho umukungugu utumurwa n’ibirenge by’abantu binjira mu ngoro zabyo.

17 Nk’uko bakingirana umuntu watutse umwami mbere y’uko ajyanwa kwicwa, ni na ko abatambyi bakingisha ingoro z’izo mana zabo inzugi, bakazishyiraho amapata n’ibihindizo batinya ko abajura baza kuziba.

18 Abatambyi bacana amatara menshi ndetse arenze ayo bagombaga gukoresha ubwabo, nyamara ibyo bigirwamana ntibishobora kubona na rimwe muri yo.

19 Ibyo bigirwamana bimeze nka kimwe mu biti by’igisenge cy’ingoro cyamunzwe, umuswa ubiryana n’imyambaro yabyo, nyamara ntibigire icyo byumva.

20 Uruhanga rwabyo rwahindutse umurayi kubera imyotsi izamuka mu ngoro,

21 ku mubiri wabyo no ku mutwe usanga hatonze uducurama, intashya n’izindi nyoni, ndetse n’injangwe zirabyurira.

22 Ibyo byose ni ibigaragaza ko atari imana, ntimukabitinye.

23 Ibyo bigirwamana byometsweho izahabu ibigira byiza, ariko nihatagira umuntu ubihunguraho umwanda si byo bizisubiza ubwiza, kuko n’igihe babishongeshaga ntacyo byigeze byumva.

24 Nubwo babigura ku giciro icyo ari cyo cyose nta buzima bifite.

25 Kubera ko bitagira ibirenge babiheka ku ntungu, bikagaragaza bityo ko nta cyo bimaze. Ababyitaho na bo bakorwa n’isoni, kuko ari bo babyegura iyo byituye hasi.

26 Iyo babyeguye ntibibasha ubwabyo kwinyagambura, iyo bihengamye ntibishora kwiyegura, kubiha amaturo ni nko kuyatura intumbi!

27 Inyama z’ibitambo batambira ibyo bigirwamana, abatambyi barazicuruza bakazungukaho, ndetse n’abagore babo bafataho umugabane bakawusiga umunyu, nyamara nta cyo bafashisha abakene n’abatishoboye. Umugore uri mu mihango y’abakobwa cyangwa umaze kubyara, ntibatinya gukorakora ku byatuwe ibyo bigirwamana.

28 Mumenye rero ko ibyo byose atari imana, ntimukabitinye.

Ibyo byose kubyita imana ni ukuyoba

29 Ibyo bigirwamana bikozwe mu ifeza no mu izahabu no mu biti umuntu yabyita imana ate, kandi abagore ari bo babitura amaturo?

30 Abatambyi bicara mu ngoro zeguriwe ibyo bigirwamana bambaye imyambaro y’ibishwangi, bimoje imisatsi n’ubwanwa kandi batitwikiriye mu mutwe.

31 Abo batambyi baboroga basakuza imbere y’izo mana zabo nk’uko babigenza mu mihango yo guhamba,

32 hanyuma bagatwara imyambaro y’ibyo bigirwamana, bakayambika abagore babo n’abana babo.

33 Ibyo bigirwamana ubigiriye neza cyangwa nabi ntibishobora kubimwitura, ntibifite ububasha bwo kwimika umwami cyangwa kumukuraho,

34 nta n’ubwo bishobora gutanga ubukungu cyangwa imari. Iyo umuntu abihigiye umuhigo ntawusohoze ntibishobora kubimuryoza.

35 Ntibishobora gukiza umuntu urupfu, cyangwa ngo bigobotore umunyantegenke mu nzara z’umunyamaboko.

36 Ntibishobora guhumūra impumyi cyangwa ngo bivane umuntu mu kaga.

37 Ntibishobora kugirira impuhwe umupfakazi cyangwa ngo bigirire neza impfubyi.

38 Ibyo bigirwamana bikozwe mu biti bikomekwaho izahabu n’ifeza, ntaho bitaniye n’amabuye acukurwa ku misozi. Abayoboke babyo bazakorwa n’isoni!

39 None se bishoboka bite ko umuntu yabyita imana?

40 Byongeye kandi n’Abanyabiloniya ubwabo barabisuzugura. Iyo babonye umuntu w’ikiragi bamuzanira ikigirwamana Beli, bakagisaba ngo gitume avuga nk’aho cyumva.

41 Nyamara nubwo abo bantu na bo babona ko ibyo bigirwamana bitagira umumaro, ubupfapfa bwabo butuma bakomeza kubiyoboka.

42 Si ibyo gusa, abagore na bo bakenyeza imishumi bakicara ku mayira, bagatwika imirama nk’aho ari umubavu.

43 Iyo umwe muri bo yabengukwaga n’umugabo akaryamana na we, yakwenaga mugenzi we utabengutswe avuga ko ikigirwamana kitamuhaye amahirwe.

44 Ibyo byose bakorera ibyo bigirwamana ni ibinyoma. Ubwo se umuntu yahamya ate ko byo ubwabyo ari imana?

45 Ibyo bigirwamana byakozwe n’ababaji n’abacuzi b’izahabu n’ifeza. Nta kindi rero byashobora kuba cyo, kitari icyo ababikoze bashaka.

46 Ababikora na bo ntibarama, none se ibikorwa byabo byashobora bite kuba imana?

47 Koko rero nta kindi abo bantu bazasigira urubyaro rwabo, kitari ibinyoma n’ikimwaro.

48 Iyo hateye intambara cyangwa ibyago, abatambyi bagishanya inama kugira ngo bashake aho bihisha bo n’ibigirwamana byabo.

49 Ni kuki badasobanukirwa ko ibyo atari imana, kandi na byo ubwabyo bidashobora kwikiza intambara cyangwa ibyago?

50 Koko rero ni ibiti byometsweho izahabu n’ifeza, umunsi umwe bose bazamenya ko atari ibyo kwiringirwa. Amahanga yose kimwe n’abami bose bazamenya ko atari imana, ahubwo ko ari ibikorwa by’abantu kandi ko bidafite ububasha nk’ubw’Imana.

51 Mbese ni nde utiyumvisha ko ibyo ari ibigirwamana?

52 Ntibishobora kwimika umwami mu gihugu cyangwa ngo bigushe imvura.

53 Ntibishobora gufata ibyemezo ku bibazo byabyo bwite, cyangwa ngo birenganure urengana. Nta cyo bishoboye ahubwo bimeze nk’ibikona biguruka.

54 Umuriro uramutse utwitse ingoro y’ibyo bigirwamana by’ibiti byometsweho izahabu n’ifeza, abatambyi babyo bakwihungira bakarokoka, ariko byo byashya bigakongoka byose nk’ibiti bitwitswsse n’umuriro.

55 Ntibyashobora kurwanya umwami cyangwa abanzi.

56 None se umuntu yakwizera ate ko ibyo byaba imana?

Ni ibigirwamana nta cyo bishoboye

57 Ibyo bigirwamana by’ibiti byometsweho ifeza n’izahabu, ntibishobora kwikiza abajura n’abasahuzi. Abo babyambura izahabu n’ifeza n’imyambaro yabyo bakabitwara, kuko bidashobora kwirwanaho.

58 Umwami agaragaza ubutwari bwe ku rugamba, igikoresho kikagirira nyiracyo akamaro, urugi rukinga inzu cyangwa inkingi y’igiti mu ngoro y’umwami, ibyo byose bifite akamaro kuruta ibyo bigirwamana bidakwiye kwizerwa!

59 Koko rero izuba n’ukwezi n’inyenyeri byahawe umurimo bigomba kurangiza kandi birumvira.

60 Umurabyo na wo iyo urabije ugaragara neza, ndetse n’umuyaga uhuhera ahantu hose.

61 Ibicu byubahiriza icyo Imana ibitegetse bikazenguruka isi yose, ndetse n’iyo umuriro woherejwe uturutse mu ijuru ngo utwike imisozi n’amashyamba, na wo ukora icyo wategetswe.

62 Nyamara ibyo bigirwamana byo ntibigereranywa n’ibyo tumaze kuvuga, haba mu buranga cyangwa mu bubasha.

63 None rero nta muntu ugomba kubyita imana, kuko bidashobora guca imanza cyangwa ngo bigire icyiza bikorera abantu.

64 Mumenye rero ko ibyo byose atari imana, ntimukabitinye.

65 Koko rero ntibishobora kuvuma abami cyangwa kubaha umugisha,

66 ntibishobora kwereka amahanga ibimenyetso byo mu ijuru, ntibimurika nk’izuba cyangwa nk’ukwezi.

67 Inyamaswa zo mu ishyamba zirabiruta kure, kuko zishobora kwihisha no kwirwanaho ubwazo.

68 Nuko rero nta kintu na kimwe kitugaragariza ko ari imana, namwe ntimukabitinye.

69 Ibyo bigirwamana byabo by’ibiti byometsweho izahabu n’ifeza, bimeze nk’ibishusho bikanga inyoni mu mirima y’imyungu, ariko ntibigire icyo bikora.

70 Ikindi kandi ibyo bigirwamana byabo by’ibiti byometsweho izahabu n’ifeza, bimeze nk’igihuru cy’amahwa kiri mu busitani maze inyoni z’amoko yose zikakigwaho, cyangwa nk’intumbi bajugunye mu mwijima.

71 Umwenda w’umuhemba n’uw’umweru ibiboreraho, ibyo ni byo muzamenyeraho ko atari imana. Amaherezo bizamungwa maze bihinduke urukozasoni mu gihugu.

72 Ni byiza kuba umuntu w’intungane udatunze ibigirwamana, kuko atazakorwa n’ikimwaro.

Categories
IGITABO CYA SUZANA

IGITABO CYA SUZANA 13

Abakuru b’Abisiraheli babiri bararikira Suzana

1 Hariho Umuyahudi wari utuye i Babiloni akitwa Yoyakimu.

2 Yari yarashakanye n’umukobwa wa Hilikiya witwaga Suzana, wari mwiza cyane kandi akubaha Nyagasani.

3 Ababyeyi be bubahaga Imana kandi bari barareze umukobwa wabo bakurikije Amategeko ya Musa.

4 Yoyakimu yari umukungu cyane akagira n’ubusitani hafi y’urugo rwe. Abayahudi benshi bakundaga kuza iwe, kuko bamushimaga kuruta abandi bose.

5 Uwo mwaka bari baratoye muri rubanda abakuru b’Abisiraheli babiri bashyirirwaho kuba abacamanza, ari bo Nyagasani avuga ibiberekeyeho agira ati: “Ubugome bwakomotse muri Babiloniya bukuruwe n’abakuru b’Abisiraheli, bari bashinzwe kurenganura rubanda no kubayobora.”

6 Abo bakuru b’Abisiraheli bakundaga kujya kwa Yoyakimu, maze ababaga bafite imanza bose bakahabasanga.

7 Ku manywa y’ihangu igihe rubanda babaga batashye, Suzana yajyaga gutembera mu busitani bw’umugabo we.

8 Abo bakuru b’Abisiraheli bombi bamubonaga buri munsi ajyayo, batangira kumurarikira.

9 Nuko bata ubwenge, birengegiza Imana nyir’ijuru kandi ntibongera kubahiriza Amategeko yayo atabera.

10 Bombi bari bararikiye Suzana, ariko umwe ntabwire undi ikimuhagaritse umutima.

11 Koko rero umwe yagiraga isoni zo kugaragariza undi icyifuzo cye cyo kuryamana na Suzana,

12 nyamara buri munsi buri wese yageragezaga gushakisha uko yamubona.

13 Umunsi umwe ku manywa y’ihangu barasohoka, bagiye gutandukana barabwirana bati: “Reka dutahe dore isaha yo kurya irageze.”

14 Hanyuma barakimirana baragaruka umwe ukwe undi ukwe, babona bongeye guhurira ha hantu. Nuko bavugana impamvu ibagaruye maze babwirana iby’irari bafitiye Suzana, hanyuma bumvikana ko bagomba gushaka umwanya wo kuzamubona ari wenyine.

Abakuru b’Abisiraheli bashinja Suzana imyifatire mibi

15 Igihe bari bagishakisha umwanya ubatunganiye, Suzana aza mu busitani nk’uko yari asanzwe abigenza aherekejwe n’abaja babiri, ahageze ashaka kwiyuhagira kubera ko hari icyocyere.

16 Nta wundi muntu wari uhari, uretse ba bakuru b’Abisiraheli bombi bari bihishe bamwubikiye.

17 Nuko Suzana ategeka abaja kujya kumuzanira amavuta n’imibavu, no gukinga amarembo y’ubusitani kugira ngo yiyuhagire mu ituze.

18 Abo baja barumvira, bakinga amarembo y’ubusitani maze basohokera mu irembo ryo ku ruhande, bajya gushaka ibyo Suzana yari abatumye. Ntibigeze babona ba bakuru b’Abisiraheli kuko bari bihishe bikomeye.

19 Abaja bagitirimuka aho, ba bakuru b’Abisiraheli basohoka mu bwihisho bwabo, biroha kuri Suzana

20 baramubwira bati: “Dore amarembo y’ubusitani arakinze kandi nta muntu utubona. Turakwifuza cyane utwemerere turyamane!

21 Niwanga turagushinja ko wohereje abaja bawe ugasigarana n’umusore.”

22 Nuko Suzana asuhuza umutima atera hejuru ati: “Dore nguye mu gihirahiro! Nindamuka nemeye ibyo munsaba nzacirwa urwo gupfa nzize ubusambanyi, nimbahakanira kandi sindi bubave mu nzara!

23 Icyaruta ni uko nagwa mu maboko yanyu nta kibi nkoze, aho gucumura kuri Nyagasani.”

24 Suzana arataka cyane, maze ba bakuru b’Abisiraheli bombi na bo batera hejuru bamurega.

25 Nuko umwe muri bo yihutira gukingura amarembo y’ubusitani.

26 Abagaragu bumvise induru biruka bagana mu busitani banyuze mu irembo ryo ku ruhande, kugira ngo barebe ibibaye kuri Suzana.

27 Abakuru b’Abisiraheli babatekerereza uko byagenze, maze abagaragu barumirwa kuko nta bintu nk’ibyo byari byarigeze bivugwa kuri Suzana.

28 Bukeye bwaho rubanda rumaze gukoranira kwa Yoyakimu umugabo wa Suzana, ba bakuru b’Abisiraheli bombi baza biyemeje gucira uwo mugore urwo gupfa, nk’uko bateguye uwo mugambi mubisha. Nuko imbere ya rubanda barategeka bati:

29 “Nimuhamagaze Suzana umukobwa wa Hilikiya, akaba n’umugore wa Yoyakimu.” Bohereza umuntu ajya kumuzana.

30 Suzana araza aherekejwe n’ababyeyi be n’abana be, na bene wabo bose.

31 Suzana yari mwiza cyane akagira n’imico myiza.

32 Abo bakuru b’Abisiraheli b’abagome bategeka ko bamukuraho igitambaro yari yitwikirije mu mutwe, kugira ngo binezeze bihagije bareba ubwiza bwe.

33 Bene wabo bose ndetse n’abamurebaga bose barariraga.

34 Nuko ba bakuru b’Abisiraheli bombi bahaguruka mu ikoraniro, bamurambika ibiganza ku mutwe.

35 Suzana we yubura amaso areba hejuru arira, kuko yiringiraga Nyagasani.

36 Abakuru b’Abisiraheli barahamya bati: “Igihe twatemberaga twenyine mu busitani, uyu mugore yaje ari kumwe n’abaja babiri, abategeka gukinga amarembo manini y’ubusitani hanyuma arabasezerera.

37 Nuko umusore wari wihishe aho ngaho, araza bararyamana.

38 Icyo gihe twari mu nguni y’ubusitani, tubonye iryo shyano riguye twiruka tubasanga,

39 tubibonera baryamanye. Icyakora ntitwashoboye gufata uwo musore kuko yaturushaga imbaraga, bityo akingura irembo ry’ubusitani agenda yiruka.

40 Ariko uyu mugore twaramufashe, tumubajije uwo musore uwo ari we

41 yanga kumutubwira. Ibyo turabihamya kuko twabyiboneye!”

Ikoraniro ryemera ibyo bavuze, kubera ko bari abakuru b’Abisiraheli bakaba n’abacamanza. Nuko Suzana acirwa urwo gupfa.

42 Suzana arangurura ijwi cyane ati: “Mana ihoraho, ni wowe umenya ibihishwe, ukamenya n’ibintu byose mbere y’uko bibaho.

43 Uzi ko aba bantu banshinja ibinyoma, none dore ngiye gupfa kandi nta na kimwe nigeze nkora mu byo banshinjanya ubugome.”

44 Nuko Nyagasani aramwumva.

Daniyeli agaragaza ko Suzana ari umwere

45 Igihe bari bamujyanye kwicwa, Imana ikoresha imbaraga nziranenge zari mu musore witwaga Daniyeli,

46 maze uwo musore arangurura ijwi cyane ati: “Amaraso y’uyu mugore ntazambarweho!”

47 Abantu bose bamuhanga amaso baramubaza bati: “Urashaka kuvuga iki?”

48 Nuko Daniyeli ahaguruka mu ikoraniro arababwira ati: “Mwa Bisiraheli mwe, ese mwataye umutwe? Muciriye urwo gupfa umugore wo mu bwoko bwanyu nta kugenzura nta na gihamya!

49 Nimusubire mu rukiko kuko aba bantu bamushinja ibinyoma.”

50 Nuko abantu bose bihutira gusubira mu rukiko, abandi bakuru b’Abasiraheli babwira Daniyeli bati: “Ngwino wicarane natwe maze utubwire igitekerezo cyawe, kuko Imana yaguhaye ubushishozi nk’ubw’abantu basheshe akanguhe.”

51 Daniyeli arababwira ati: “Nimutandukanye abo bantu maze mbabaze umwe ukwe n’undi ukwe.”

52 Bamaze kubatandukanya Daniyeli ahamagaza uwa mbere aramubwira ati: “Wa musaza we wuzuye ubugome, igihe kirageze kugira ngo ibyaha wakoze bikugaruke!

53 Waciye imanza zireganya, waciriye urwo gupfa inzirakarengane, urenganura abo icyaha gihama kandi Nyagasani yarategetse ati: ‘Ntukice umwere cyangwa intungane!’

54 None rero niba koko wariboneye Suzana aryamanye n’uwo musore, mbwira ubwoko bw’igiti wababonye baryamye munsi yacyo?”

Nuko uwo muntu arasubiza ati: “Ni munsi y’igiti cy’umunyinya.”

55 Daniyeli aravuga ati: “Icyo ni ikinyoma kigiye kugucisha umutwe. Koko rero Imana yategetse umumarayika wayo kugusaturamo kabiri.”

56 Daniyeli asezerera uwo muntu maze ahamagaza undi, aramubwira ati: “Wa Munyakanāni we, udakomoka kuri Yuda! Ubwiza bw’uwo mugore bwagutesheje umutwe, kumurarikira bigutesha ubwenge!

57 Nguko uko mwagenzaga n’abagore b’ingoma ya kera ya Isiraheli, kandi mukaryamana na bo kuko babatinyaga. Ariko none umugore wo mu gihugu cya Yuda, ntiyashoboye kwihanganira iyo myifatire yanyu mibi!

58 None rero mbwira ubwoko bw’igiti wababonye baryamye munsi yacyo?”

Nuko uwo muntu arasubiza ati: “Ni munsi y’igiti cy’inganzamarumbu.”

59 Daniyeli aravuga ati: “Icyo ni ikinyoma kigiye kugucisha umutwe nawe! Koko rero umumarayika w’Imana ategereje afite inkota mu ntoki, kugira ngo agucemo kabiri! Agiye kubatsemba mwembi.”

60 Nuko abantu bose bari bateraniye aho barangurura amajwi, basingiza Imana ikiza abayiringira.

61 Hanyuma bahindukirana ba bakuru b’Abisiraheli bombi, Daniyeli yari amaze kugaragariza ko bahamije ibinyoma mu byo bavuze. Nuko babacira urwo bashatse gucira mugenzi wabo babigiranye ubugome,

62 barabica nk’uko biri mu Mategeko ya Musa. Uwo munsi inzirakarengane irarokoka.

63 Hilikiya n’umugore we basingiza Imana kubera umukobwa wabo Suzana, bari kumwe na Yoyakimu umugabo we na bene wabo bose. Bashimiraga Imana ko ari nta kintu na kimwe kigayitse kigeze kiboneka mu myifatire ye.

64 Kuva uwo munsi Daniyeli ahabwa icyubahiro n’abantu bose.

Categories
Beli

Beli 14

Daniyeli n’abatambyi ba Beli

1 Umwami Asitiyage amaze gupfa, Sirusi w’Umuperesi yamusimbuye ku ngoma.

2 Icyo gihe Daniyeli yari icyegera cy’umwami, umwami akamwubaha cyane kurusha abandi bajyanama be.

3 Abanyababiloniya bari bafite ikigirwamana cyitwaga Beli, buri munsi bakagitura ibiro magana atanu by’ifu n’intama mirongo ine, na litiro zigera kuri magana abiri na mirongo itanu za divayi.

4 Umwami yaramyaga icyo kigirwamana buri munsi akajya kugisenga, naho Daniyeli agasenga Imana ye.

5 Umunsi umwe umwami aramubaza ati: “Ni iki gituma udasenga Beli?”

Daniyeli aramusubiza ati: “Sindamya ibigirwamana byakozwe n’abantu, ahubwo nsenga gusa Imana nzima, yo yaremye ijuru n’isi kandi ikagira ububasha ku binyabuzima byose.”

6 Umwami yongera kumubaza ati: “Mbese ntiwemera ko Beli ari imana nzima? Ese ntubona ibyo arya n’ibyo anywa buri munsi?”

7 Daniyeli araseka maze aravuga ati: “Nyagasani, ntiwibeshye! Iriya shusho ubona, imbere ni ibumba inyuma ni umuringa, kandi ntiyigeze igira icyo irya cyangwa inywa.”

8 Umwami ararakara cyane, ahamagaza abatambyi arababwira ati: “Nimutambwira umuntu urya ibiturwa iyi shusho byose, muricwa. Ariko nimungaragariza ko ari Beli ubwe urya ayo maturo koko, Daniyeli ni we uri bwicwe kuko yatinyutse kumutuka.”

9 Nuko Daniyeli abwira umwami ati: “Bibe nk’uko ubyifuza!”.

10 Abatambyi ba Beli bari mirongo irindwi hakiyongeraho abagore babo n’abana babo. Igihe umwami yinjiraga mu ngoro ya Beli ari kumwe na Daniyeli,

11 abatambyi baramubwira bati: “Nyagasani, dore tugiye gusohoka mu ngoro maze ushyiremo ibyokurya nadivayiikaze, hanyuma ukinge urugi ushyireho ikashe yawe.

12 Ejo mu gitondo uzagaruke, nusanga Beli atabiriye byose tuzicwe. Nibitagenda bityo ni Daniyeli uzapfa kuko azaba yadushinje ibinyoma.”

13 Ariko abo batambyi bari bafite icyizere kirimo n’agasuzuguro, kubera ko bari baraciye icyuho gihinguranya munsi y’ameza yo mu ngoro. Bityo bashoboraga kuyinjiramo igihe icyo ari cyo cyose bakiba amaturo.

14 Abo batambyi bamaze gusohoka mu ngoro, umwami ahashyira ibyokurya byagenewe Beli. Hanyuma Daniyeli ategeka abagaragu be kuzana ivu, barinyanyagiza mu ngoro hose. Nta muntu wundi warebaga uretse umwami wenyine. Ibyo birangiye bose barasohoka, bakinga urugi kandi barushyiraho ikashe y’umwami, maze barigendera.

15 Iryo joro nk’uko bari barabimenyereye, ba batambyi bazana n’abagore babo n’abana babo, bararya kandi banywa ibyari byatuwe byose.

16 Mu gitondo cya kare umwami yerekeza ku ngoro ari kumwe na Daniyeli.

17 Bahageze umwami abaza Daniyeli ati: “Mbese ikashe yanjye ntawayihungabanyije?”

Daniyeli aramusubiza ati: “Nta we nyagasani.”

18 Bagikingura urugi umwami yitegereze ameza maze ariyamirira ati: “Urakomeye Beli! Nturanganwa ikinyoma!”

19 Daniyeli araseka, abuza umwami kwinjira mu ngoro maze aramubwira ati: “Nyagasani itegereze hasi, urabona ari ba nde bakandagiye hariya?”

20 Umwami aravuga ati: “Ndahabona hakandagiwe n’abagabo n’abagore ndetse n’abana.”

21 Umwami ararakara cyane, ategeka ko bafata abatambyi n’abagore babo n’abana babo. Biba ngombwa ko abatambyi bamwereka cya cyuho bajyaga banyuramo bakinjira mu ngoro, bazanywe no kurya amaturo yabaga ari ku meza.

22 Nuko umwami ategeka ko babica, naho ya shusho y’ikigirwamana Beli ayigabiza Daniyeli, ayirimburana n’ingoro yayo.

Daniyeli yica ikiyoka

23 Abanyababiloniya baramyaga kandi ikiyoka nyamunini.

24 Umunsi umwe umwami abwira Daniyeli ati: “Ngira ngo noneho ntushobora kumbwira ko iyi atari imana nzima. Ngaho rero yiramye.”

25 Daniyeli aramusubiza ati: “Nsenga gusa Nyagasani Imana yanjye, kuko ari we wenyine Mana nzima.

26 None rero nyagasani, niba ubinyemereye reka nice kiriya kiyoka ndakoresheje inkota cyangwa inkoni.”

Umwami arabimwemerera.

27 Nuko Daniyeli afata amakakama y’ibiti, n’urugimbu n’ubwoya arabiteka byose hamwe, abikoramo utubumbe dutoya aduha cya kiyoka, kiratumira maze kirasandara. Nuko Daniyeli ariyamirira ati: “Nimurebe icyo mwaramyaga!”

28 Abanyababiloniya babimenye barababara cyane, batangira kwivumbagatanya ku mwami bavuga bati: “Umwami yigizeUmuyahudi, yarimbuye ishusho ya Beli, yishe ikiyoka nyamunini, yica n’abatambyi.”

29 Hanyuma bajya kubwira umwami bati: “Twegurire Daniyeli! Niba wanze kandi turakwicana n’abawe bose.”

30 Umwami abonye ko bamumereye nabi cyane, abura uko agira maze abegurira Daniyeli.

31 Nuko Abanyababiloniya bamujugunya mu rwobo rw’intare, arumaramo iminsi itandatu.

32 Muri urwo rwobo habagamo intare indwi, zahabwaga buri munsi intumbi ebyiri z’abantu n’intama ebyiri. Muri iyo minsi ariko ntibagira icyo baziha, kugira ngo zikunde zirye Daniyeli.

Daniyeli avanwa mu rwobo rw’intare

33 Icyo gihe umuhanuzi Habakuki yari mu Buyuda, akaba yari yatekesheje isupu ayishyira mu isafuriya hamwe n’uduce tw’imigati, abigemurira abasaruzi bari mu mirima.

34 UmumarayikawaNyagasaniaramubwira ati: “Ibyo byokurya ufite bishyire Daniyeli, ari i Babiloni mu rwobo rw’intare.”

35 Habakuki arasubiza ati: “Nyagasani, sinigeze ngera i Babiloni, n’urwo rwobo sinduzi.”

36 Umumarayika wa Nyagasani amufata imisatsi, amwihutana nk’utwawe n’umuyaga amugeza i Babiloni, amushyira iruhande rw’urwo rwobo.

37 Habakuki arangurura ijwi ati: “Daniyeli, Daniyeli, ngibi ibyokurya Imana ikoherereje.”

38 Daniyeli atera hejuru ati: “Mana yanjye, uranyibutse! Koko ntujya utererana abagukunda.”

39 Nuko Daniyeli ararya, ako kanya umumarayika w’Imana asubiza Habakuki mu gihugu cye.

40 Ku munsi wa karindwi umwami aza kuririra Daniyeli, ageze ku rwobo arebamo maze abona Daniyeli yicaye atuje.

41 Nuko umwami arangurura ijwi ati: “Urakomeye Nyagasani, Mana ya Daniyeli! Nta yindi mana ibaho itari wowe!”

42 Hanyuma umwami ategeka ko bavana Daniyeli mu rwobo, bakajugunyamo abari bashatse kumwicisha. Ako kanya intare zibatanyagura umwami abyirebera.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 1

Ingoma ya Alegisanderi mukuru

1 Alegisanderimwene Filipo w’Umunyamasedoniya, yaturutse mu gihugu cye ateye Dariyusi umwami w’Abaperesi n’Abamedi, aho amariye kumutsinda amusimbura ku ngoma ahereye ku ntara z’u Bugereki.

2 Agaba ibitero byinshi, yigarurira imijyi myinshi ikomeye kandi atsemba abami bo muri ako karere.

3 Yarakomeje agera iyo gihera, avana iminyago myinshi muri ibyo bihugu. Nuko ku isi yose ntihagira urevura. Ibyo byatumye yikuza maze yinangira umutima,

4 aherako agaba igitero gikomeye yigarurira intara n’ibihugu byinshi. Abami baramuyoboka bakajya bamuzanira imisoro.

5 Hanyuma Alegisanderi aza gufatwa n’indwara ikomeye, yumva ko agiye gupfa.

6 Ahamagaza abagaba b’ingabo b’ibyegera babyirukanye na we, abagabanya igihugu cye mbere y’uko apfa.

7 Alegisanderi yapfuye amaze imyaka cumi n’ibiri ku ngoma,

8 maze abo bagaba b’ingabo batangira gutegeka, buri wese aho yagabanye.

9 Aho Alegisanderi apfiriye, abo bagaba b’ingabo bose bariyimitse bakomeza kuzungurwa n’abana babo imyaka ishira ari myinshi, icyakora bateza ibyago ku isi hose.

Abayahudi bafata umuco w’Abagereki

10 Muri abo bana babo haza kwaduka uwabarushije bose ubugome, ari we Antiyokusi Epifaniumuhungu w’Umwami Antiyokusi. Epifani uwo yari yarabaye ingwate i Roma, aza kuba umwami mu mwaka w’ijana na mirongo itatu na karindwi kuva Abagereki bashinze ingoma yabo muri Siriya.

11 Muri icyo gihe mu Bisiraheli haduka abantu b’ibyigomeke, bashuka abantu benshi bababwira bati: “Nimucyo tugirane amasezerano n’amahanga adukikije, kuko kuva aho twitandukanyirije na bo, ari bwo twagwiririwe n’ibyago bitagira ingano.”

12 Ayo magambo arabanyura.

13 Ni bwo benshi muri rubanda bihutiye gusanga umwami, na we abaha uburenganzira bwo gukurikiza imigenzo y’abanyamahanga.

14 Nuko biyubakira inzu y’imikino i Yeruzalemu, bakayikoreramo iyo migenzo y’abanyamahanga.

15 Bavanyeho ibimenyetso biranga ko bakebwe kandi bihakana Isezerano riziranenge, kugira ngo basābane n’abanyamahanga. Bityo bakora ibidakwiye bagira ngo bīgure.

Umwami Antiyokusi Epifani atera Misiri

16 Antiyokusi abonye ko ubutegetsi bwe bumaze gushinga imizi, ashaka no kwigarurira igihugu cya Misiri kugira ngo na cyo agitegeke.

17 Nuko agaba igitero gikomeye mu Misiri kirimo amagare y’intambara, inzovun’amato menshi.

18 Antiyokusi arwanya Putolemeyi umwami wa Misiri maze Putolemeyi arahunga, asiga ku rugamba haguye ingabo ze nyinshi.

19 Antiyokusi yigarurira imijyi ikomeye y’Abanyamisiri, ahavana n’iminyago itabarika.

20 Mu mwaka wa 143amaze gutsinda Misiri, azamukana n’ingabo nyinshi cyane atera igihugu cya Isiraheli n’umujyi wa Yeruzalemu.

Umwami Antoyokusi Epifani asahura Ingoro y’Imana

21 Antiyokusi yinjira mu Ngoro y’Imana afite ubwirasi bukabije, asahura igicaniro cy’izahabu, n’igitereko cy’amatara n’ibyacyo byose,

22 n’ameza yari agenewe gushyirwaho imigati imurikwa, n’intango zashyirwagamo amaturo asukwa, n’ibikombe n’amasafuriya by’izahabu, n’umwenda ukingirije icyumba kiziranenge n’amakamba. Yasahuye kandi n’imitako y’izahabu yari itamirije mu ruhande rw’imbere rw’Ingoro, ayitamururaho yose.

23 Asahura ifeza n’izahabu n’ibikoresho by’agaciro gakomeye, ajyana n’ibindi byiza yashoboye kubona.

24 Antiyokusi yamaze gusahura ibyo bintu byose asubira mu gihugu cye. Yasize yishe abantu benshi, avuze n’amagambo y’ubwirasi bukabije.

25 Nuko haba icyunamo mu gihugu cyose cya Isiraheli.

26 Abatware n’abakuru b’Abayahudi baraganya,

abasore n’inkumi bacika intege,

abagore ntibongera kwita ku buranga bwabo.

27 Umukwe atangira kuganya,

umugeni mu cyumba ajya mu cyunamo.

28 Isi ihinda umushyitsi kubera ibyago by’Abisiraheli,

abaturage bose bakorwa n’ikimwaro.

Abanyasiriya bubaka ikigo ntamenwa i Yeruzalemu

29 Hashize imyaka ibiri umwami yohereza mu mijyi y’u Buyuda umukuru w’abasoresha, agera i Yeruzalemu n’ingabo nyinshi.

30 Ahageze abeshya abaturage abizeza amahoro, maze na bo bamugirira icyizere. Hanyuma agwa gitumo umurwa wabo, awuteza ibyago bikomeye kandi yica Abisiraheli batagira ingano.

31 Nuko asahura umurwa arawutwika, asenya amazu yawo n’inkuta zawo.

32 Uwo mukuru w’abasoresha n’ingabo ze bajyana abagore n’abana ari imbohe, banyaga n’amatungo yabo.

33 Abo bantu bongera kubaka umurwa wa Dawidi, bawukikiza inkuta zikomeye n’iminara, uba ikigo ntamenwacyabo.

34 Bagishyiramo abantu b’abagizi ba nabi kandi b’ibyigomeke, baba ari bo bahakomera.

35 Bahabika intwaro kandi bahahunika ibyokurya, bahabika n’iminyago basahuye i Yeruzalemu, maze habera Abisiraheli umutego ukomeye.

36 Icyo kigo kibera Ingoro y’Imana imbogamizi,

bituma Abisiraheli bahora ku nkeke.

37 Bamennye amaraso y’inzirakarengane mu mpande zose z’Ingoro,

bahumanyije Icyumba kizira inenge.

38 Batuma abatuye Yeruzalemu bahunga,

umujyi wigarurirwa n’abanyamahanga,

abawuvukiyemo ubabera ishyanga,

abaturage bawo barawuhunga.

39 Ingoro yawo yarasenywe ihinduka itongo,

iminsi mikuru yawo yahindutse icyunamo,

amasabato yawo ntiyubahirijwe,

icyubahiro cyawo cyahindutse urw’amenyo.

40 Aho ikuzo ryawo ryageze ni ho ikimwaro cyagarukiye,

ubuhangange bwawo bwahindutse icyunamo.

Antiyokusi Epifani akuraho idini y’Abayahudi

41 Bukeye Umwami Antiyokusi ategeka ko abatuye igihugu cye cyose bibumbira mu muryango umwe,

42 kandi buri wese akareka imigenzo ye. Amahanga yose yubahiriza amabwiriza ye.

43 Benshi mu Bisiraheli na bo bakira neza idini ye, batura ibitambo ibigirwamana kandi ntibubahiriza isabato.

44 Umwami yohereza intumwa zijyana amabaruwa i Yeruzalemu no mu yindi mijyi y’u Buyuda, abategeka gukurikiza imigenzo itari isanzwe mu gihugu cyabo.

45 Yabujije Abayahudi gutambira mu Ngoro ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo ibyo ari byo byose n’amaturo asukwa. Yabategetse kandi kutubahiriza isabato n’iminsi mikuru,

46 guhumanya Ingoro n’ibikoresho biziranenge.

47 Yabategetse kubaka intambiro n’indaro n’ingoro z’ibigirwamana, gutamba ingurube n’andi matungo ahumanye ho ibitambo,

48 kureka gukeba abahungu babo no kwiyandarika biroha mu bihumanya n’ibizira byose.

49 Umwami yashatse ko bibagirwa Amategeko no kureka imigenzo yabo yose.

50 Bityo umuntu wese udakurikije amabwiriza y’umwami yagombaga kwicwa.

51 Umwami amaze kohereza ayo mabwiriza mu gihugu cye cyose, ashyiraho abantu bo kugenzura abaturage, ategeka n’abatuye mu Buyuda gutambira ibitambo muri buri mujyi.

52 Benshi mu Bayahudi bemeye kwica Amategeko ya Musa, bumvira abo bagenzuzi maze igihugu bagiteza ibyago.

53 Ibyo byatumye Abisiraheli b’indahemuka bashya ubwoba, basigara bihishahisha ahantu hose babonye ubuhungiro.

54 Mu mwaka wa 145,ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Kisilevu,umwami yubaka “Igiterashozi kirimbuzi” mu mwanya w’urutambiro rwo mu Ngoro y’Imana, yubaka n’intambiro mu yindi mijyi y’u Buyuda.

55 Boserezaga imibavu ku miryango y’amazu no ku bibuga,

56 naho ibitabo by’Amategeko babonaga barabishwanyaguzaga bakabitwika.

57 Umuntu wese bafatanye Ibyanditswe biziranege cyangwa babonye akurikiza Amategeko ya Musa, bamuciraga urwo gupfa hakurikijwe iteka ry’umwami.

58 Buri kwezi abayoboke b’umwami bari bafite ububasha bwo kugenza batyo, Abisiraheli babaga bakurikije Amategeko ya Musa bafatirwaga muri buri mujyi.

59 Ku itariki ya makumyabiri n’eshanu za buri kwezi, batambiraga ibitambo ku rutambiro rwubatswe aho urw’ibitambo bikongorwa n’umuriro rwahoze mu Ngoro.

60 Abagore babaga barakebesheje abahungu babo baricwaga hakurikijwe iteka ry’umwami,

61 impinja zabo zibaziritse ku ijosi. Babicanaga na bene wabo, hamwe n’abakebye izo mpinja.

62 Nyamara Abisiraheli benshi bakomeza kuba intwari, banga kurya ibintu byahumanye.

63 Aho kubirya cyangwa kwica Isezerano Imana yagiranye na bo biyemeje gupfa, koko kandi baricwa.

64 Nuko muri iyo minsi, uburakari bw’Imana burushaho kugurumanira Abisiraheli.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 2

Amaganya y’umutambyi Matatiya

1 Muri iyo minsi Matatiya mwene Yohani umuhungu wa Simeyoni, umutambyi wo mu nzu ya Yoyaribu, yiyemeza kwimuka i Yeruzalemu ajya gutura i Modini.

2 Matatiya yari afite abahungu batanu: Yohani wahimbwe Gadi,

3 na Simoni wahimbwe Tasi,

4 na Yuda wahimbwe Makabe,

5 na Eleyazari wahimbwe Awarani, na Yonatani wahimbwe Afusi.

6 Matatiya abonye amahano yakorwaga mu Buyuda n’i Yeruzalemu,

7 aravuga ati:

“Mbonye ishyano!

Naba se naravukiye kureba uko ubwoko bwanjye burimbuka,

no kwitegereza amatongo y’umurwa w’Imana?

Mbese nzakomeza ncenceke,

kandi umujyi n’Ingoro y’Imana byarigaruriwe n’abanzi bacu b’abanyamahanga?

8 Ingoro y’Imana yahindutse nk’umuntu utagira agaciro,

9 ibyarangaga ikuzo ryayo babitwaye ho iminyago.

Abana bacu biciwe mu mayira,

abasore bacu bashiriye ku nkota y’umwanzi.

10 Abanyamahanga badukikije bigaruriye umujyi,

ibyari biwurimo byose babijyanye ho iminyago.

11 Ibirimbisho byawo byose babikuyeho,

ntugifite ubwigenge na busa,

wahindutse inkoreragahato.

12 Ingoro y’Imana yahoze ari ikuzo ryacu yahindutse itongo,

abanyamahanga barayihumanyije.

13 None se kubaho bitumariye iki?”

14 Muri ako gahinda kabo Matatiya n’abahungu be bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro.

Imyivumbagatanyo ya Matatiya i Modini

15 Nuko abagaba b’ingabo z’umwami Antiyokusi bari bashinzwe guhatira abantu kwica Amategeko ya Musa, baza i Modini bazanywe no kubategeka gutambira ibitambo ibigirwamana.

16 Abisiraheli benshi barahabasanga, ariko Matatiya n’abahungu be bajya ukwabo.

17 Abo bagaba b’ingabo z’umwami babwira Matatiya bati: “Dore uri umutware w’ikirangirire kandi wubahwa muri uyu mujyi, ushyigikiwe n’abahungu bawe n’abavandimwe!

18 Ngaho rero ngwino, abe ari wowe ubanziriza abandi kubahiriza itegeko ry’umwami nk’uko amahanga yose yabikoze, kimwe n’abantu bo mu Buyuda n’abasigaye i Yeruzalemu. Bityo wowe n’abahungu bawe muzabarirwe mu ncuti z’umwami, muzagororerwe ifeza n’izahabu n’ibindi bihembo byinshi.”

19 Matatiya abasubiza mu ijwi riranguruye ati: “Niba abanyamahanga bose bari mu gihugu cy’umwami bamwumvira, buri wese akirengagiza imigenzo ya ba sekuruza agakurikiza amategeko y’umwami,

20 jyewe n’abahungu banjye n’abavandimwe tuzakurikiza Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza.

21 Imana iturinde kwihakana Amategeko yayo n’amabwiriza yayo.

22 Ntabwo tuzumvira amategeko y’umwami, atuma duteshuka ku idini yacu mu buryo ubwo ari bwo bwose.”

23 Matatiya akimara kuvuga ayo magambo, undi Muyahudi atambuka bose bamureba, ajya gutambira igitambo ku rutambiro rw’i Modini nk’uko umwami yabitegetse.

24 Matatiya abibonye ishyaka rimugurumanamo yumva agize ubutwari, ararakara cyane maze ariruka amusogotera ku rutambiro.

25 Umugaba w’ingabo wari ushinzwe guhatira abantu gutamba ibitambo na we Matatiya amutsinda aho, asenya n’urutambiro.

26 Ishyaka Matatiya yarwaniye Amategeko ya Musa ni nk’iryo Finehasi yigeze kugira, igihe yishe Zimuri mwene Salu.

Abayahudi b’indahemuka bagomera umwami

27 Nuko Matatiya azenguruka umujyi avuga cyane ati: “Abantu bose bafitiye ishyaka Amategeko ya Musa kandi bakaba bashyigikiye Isezerano nibankurikire.”

28 Matatiya ubwe n’abahungu be bahungira mu misozi, basiga ibyo bari batunze byose mu mujyi.

29 Abantu benshi bari bariyemeje kubaho mu butungane bakurikije Amategeko ya Musa, bajya kwiturira mu butayu

30 n’abana babo n’abagore babo n’amatungo yabo, kubera ko gutotezwa byari bimaze kubarembya.

31 Abagaba b’ingabo z’umwami n’ingabo zabo zari i Yeruzalemu mu murwa wa Dawidi, bamenya ko abantu banze kumvira itegeko ry’umwami bakaba bihishe mu buvumo bwari mu butayu.

32 Ubwo ingabo nyinshi z’umwami zirabakurikirana, zibabonye zishinga ibirindiro ahateganye na bo, zitegura kubatera ku munsi w’isabato.

33 Izo ngabo zirababwira ziti: “Ibyo birahagije! Ngaho nimusohoke mwumvire itegeko ry’umwami mubone kurokoka.”

34 Abayahudi barabasubiza bati: “Ntidusohoka kandi ntituzumvira n’itegeko ry’umwami. Ntituzareka kubahiriza isabato.”

35 Izo ngabo ziherako zibirohaho.

36 Ariko Abayahudi ntibarushya birwanaho, ntibatere amabuye ndetse ntibagire icyo bakinga ku buvumo bari bihishemo.

37 Baravuga bati: “Nimureke twese dupfire mu butungane. Ijuru n’isi ni byo dutanze ho abagabo, ko mutwishe muturenganyije.”

38 Nuko izo ngabo zibiraramo kuri uwo munsi w’isabato, zibicana n’abagore babo n’abana babo, n’amatungo yabo. Abantu bishwe bageraga ku gihumbi.

39 Matatiya na bagenzi be bumvise iyo nkuru barabaririra cyane.

40 Nuko baravugana bati: “Nituramuka tugenje nk’abavandimwe bacu, ntiturwanye abanyamahanga ngo turengere amagara yacu n’imigenzo yacu, badutsemba ku isi bidatinze.”

41 Uwo munsi biyemeza ko umuntu wese uzabatera ku isabato bazamurwanya, kugira ngo badapfira gushira nk’abavandimwe babo baguye mu buvumo.

42 Nuko itsinda ry’Abahasidimurisanga Matatiya na bagenzi be. Abahasidimu bari Abisiraheli b’intwari barwaniraga ishyaka Amategeko ya Musa.

43 Hanyuma n’abandi bose bashakaga kwitarura ibyo byago, na bo baza kubunganira no kubatera inkunga.

44 Barema igitero gikomeye, maze kubera uburakari bwinshi batikiza Abayahudi banze gukurikiza Amategeko, abarokotse bahungira mu banyamahanga.

45 Matatiya na bagenzi be bazenguruka igihugu cyose basenya intambiro z’abanyamahanga,

46 kandi bakeba ku gahato ab’igitsinagabo bose bo mu gihugu cya Isiraheli batari barakebwe.

47 Nuko bamenesha abanzi babo kandi ibyo bifuje byose birabahira.

48 Amategeko ya Musa bayasubije agaciro yari yarambuwe n’abanyamahanga n’abami babo, baburizamo ubutegetsi bw’umwami Antiyokusi.

Umurage wa Matatiya n’urupfu rwe

49 Matatiya agiye gupfa abwira abahungu be ati:

“Dore ubu higanje ubwirasi n’agasuzuguro,

turi mu gihe cy’imidugararo n’urugomo.

50 None rero bana banjye, igihe kirageze,

nimurwanire ishyaka Amategeko ya Musa,

nimuhare amagara yanyu kubera Isezerano Imana yagiranye na ba sogokuruza.

51 Nimwibuke ibigwi byabo mu gihe cyabo,

nimubakurikize bizabahesha ikuzo ryinshi,

ibyo bizatuma muba ibirangirire ubuziraherezo.

52 Dore Aburahamu yabaye indahemuka mu bigeragezo,

ibyo byatumye Imana imubara nk’intungane.

53 Yozefu na we mu mibabaro ye yakurikije Amategeko y’Imana,

ibyo byatumye aba umutegetsi wa Misiri.

54 Finehasi umukurambere wacu kubera ishyaka rye ryinshi,

ibyo byatumye ahabwa Isezerano ryo gukomokwaho n’abatambyi ubuziraherezo.

55 Yozuwe kubera ko yatunganyije umurimo we,

ibyo byatumye agirwa umucamanza muri Isiraheli.

56 Kalebu kubera ko yahamije ukuri mu ikoraniro,

ibyo byamuhesheje umurage mu gihugu cye.

57 Dawidi kubera ko yabaye indahemuka ku Mana,

ibyo byatumye ahabwa ubwami we n’abazamukomokaho ubuziraherezo.

58 Eliya kubera ko yarwaniye ishyaka Amategeko y’Imana,

ibyo byatumye azamurwa mu ijuru.

59 Ananiya na Azariya na Mishayeli kubera ko biringiye Imana,

ibyo byatumye barokoka umuriro.

60 Daniyeli kubera ko yabaye intungane,

ibyo byatumye arokoka urwasaya rw’intare.

61 “Nuko rero nimumenye ko abiringira Imana bose batazigera bajegajega, uko ibisekuru bigenda bisimburana.

62 Ntimugatinye iterabwoba ry’umwami Antiyokusi, kuko ikuzo rye rizayoyoka akaribwa n’inyo.

63 Uyu munsi baramusingiza ariko ejo ntazongera kugaragara, kuko azasubira mu mukungugu n’imigambi ye igahinduka ubusa.

64 Bana banjye, mube intwari kandi mukomere ku Mategeko y’Imana, kuko ari yo azabahesha ikuzo.

65 “Nguwo Simoni umuvandimwe wanyu, nzi neza ko ari umuntu utanga inama nziza, mujye mumwumvira iteka azababera umubyeyi.

66 Yuda Makabe waranzwe n’ubutwari kuva mu buto bwe, azaba umugaba w’ingabo zanyu maze arwanye abanzi.

67 Muziyegereze abakurikiza Amategeko bose, maze muhōrere ubwoko bwacu.

68 Muzitūre amahanga inabi yabagiriye, kandi mukurikize amabwiriza akubiye mu Mategeko.”

69 Hanyuma Matatiya abaha umugisha maze arapfa.

70 Matatiya yapfuye mu mwaka wa 146, ashingurwa i Modini mu mva ya ba sekuruza. Nuko Abisiraheli bose baramuririra cyane.

Categories
1 Abamakabe

1 Abamakabe 3

Igisingizo cya Yuda Makabe

1 Yuda wahimbwe Makabe yasimbuye se Matatiya,

2 abavandimwe be n’abayoboke ba se bamutera inkunga, barwanirira Abisiraheli bashyizeho umwete.

3 Yuda yahesheje ikuzo ubwoko bwe,

yambaye umwambaro w’icyuma nk’intwari,

yafashe intwaro ashoza urugamba,

yarengeye abantu be akoresheje inkota.

4 Mu bikorwa bye yari ameze nk’intare y’inkazi,

yari ameze nk’icyana cy’intare kivugira ku muhīgo wacyo.

5 Yakurikiranye abantu batubahirizaga Amategeko,

yatwitse ababuzaga amahoro ubwoko bwe.

6 Abatubahiriza Amategeko bacitse intege kubera ubwoba yabateraga,

inkozi z’ibibi zose zirashoberwa.

Ibikorwa bya Yuda byatumye arokora ubwoko bwe.

7 Yatumye abami benshi bamererwa nabi,

ibigwi bye byashimishije abakomoka kuri Yakobo,

azahora yibukwa kandi asingizwe ubuziraherezo.

8 Yazengurutse imijyi y’u Buyuda atsemba abatubaha Imana n’Amategeko,

yatumye Imana ireka kurakarira Abisiraheli.

9 Yabaye ikirangirire kugera ku mpera z’isi,

yakoranyirije hamwe abari baratatanye.

Yuda atsinda Apoloniyo na Seroni

10 Nuko Apoloniyoakoranya abanyamahanga n’izindi ngabo nyinshi zo muri Samariya, kugira ngo atere Isiraheli.

11 Yuda abimenye ajya kumusanganira, aramurwanya maze yica Apoloniyo, yica n’abantu benshi mu ngabo ze, abacitse ku icumu barahunga.

12 Abayahudi bararuza iminyago, Yuda atwara inkota ya Apoloniyo, akaba ari yo akoresha mu ntambara zose yarwanye mu buzima bwe.

13 Seroni umugaba w’ingabo za Siriya, amenye ko Yuda yifatanyije n’abantu bubaha Imana n’ingabo zimenyereye intambara,

14 aribwira ati: “Ngiye kwigira ikirangirire kandi niheshe ikuzo mu gihugu: ngomba kurwanya Yuda n’abantu be batubahiriza itegeko ry’umwami.”

15 Nuko na we agaba igitero kinini kigizwe n’abantu batubaha Imana, kugira ngo bamufashe kwihimura Abisiraheli.

16 Seroni ageze ku musozi wa Betihoroni, Yuda aza amusanga ari kumwe n’abantu bake.

17 Abo bantu babonye icyo gitero kije kibasanga, babwira Yuda bati: “Dore turi bake cyane kandi twananiwe, kuko nta cyo twigeze dukoza ku munwa uyu munsi. Twashobora dute kurwanya kiriya gitero kinini kandi gikomeye?”

18 Yuda arabasubiza ati: “Biroroshye rwose ko abantu benshi batsindwa na bake, kandi si ngombwa ko Imana ikoresha abantu benshi cyangwa bake.

19 Koko gutsinda urugamba ntibituruka ku bunini bw’igitero, ahubwo bituruka ku mbaraga z’Imana.

20 Bariya banzi bacu baduteye buzuye ubwirasi n’ubugome, barashaka kudutsemba hamwe n’abagore bacu n’abana bacu, kandi bakadusahura.

21 Nyamara turarwanirira amagara yacu n’idini yacu,

22 ntimubatinye rero kuko Imana izabadutsindira.”

23 Yuda akimara kuvuga ayo magambo abatera abatunguye, maze Seroni n’ingabo ze bahabonera ishyano.

24 Yuda n’abantu be babakurikirana ku gacuri ka Betihoroni kugera mu kibaya, babicamo abantu bagera kuri magana inani, abarokotse bahungira mu gihugu cy’Abafilisiti.

25 Yuda n’abavandimwe be batangira gutinywa no guhindisha umushyitsi amahanga abakikije.

26 Ubwamamare bwa Yuda bugera ku Mwami Antiyokusi, amahanga na yo atangira kuvuga ibyerekeye ugutsinda kwe.

Umwami Antiyokusi ategeka Liziya kurimbura Abisiraheli

27 Antiyokusi abyumvise ararakara cyane, akoranya ingabo zose z’igihugu cye barema igitero gikomeye.

28 Afata mu mutungo we aha ingabo ze igihembo cy’umwaka wose, abamenyesha ko bagomba guhora biteguye icyabagwirira cyose.

29 Icyakora asanga umutungo we udahagije kandi n’imisoro yaragabanutse mu gihugu cye, bitewe n’akajagari n’ibyago yari yarateje mu gihugu, akuraho amategeko yari asanzwe.

30 Antiyokusi atinya ko yazabura ibyo yishyura akabura n’ibyo atangira ubuntu, dore ko yanatangaga atitangiriye itama kurusha abami bamubanjirije.

31 Ibyo bituma agira ubwoba maze yiyemeza kujya gusoresha mu ntara zo mu Buperesi, no kuhashaka amafaranga menshi.

32 Nuko Antiyokusi ubutegetsi abusigira Liziya umuntu w’ikirangirire kandi w’igikomangoma, kugira ngo ategeke ahereye kuri Efurati kugeza ku rugabano rw’igihugu cya Misiri,

33 amushinga no kurera umuhungu we na we witwaga Antiyokusi, kugeza igihe azagarukira.

34 Amusigira kimwe cya kabiri cy’ingabo ze hamwe n’inzovu,amuha n’andi mabwiriza yo gusohoza imigambi ye yerekeye abaturage b’u Buyuda na Yeruzalemu.

35 Yahaye Liziya inshingano yo kugaba igitero cyo gutsemba ingabo z’Abisiraheli, no gutsiratsiza itsinda ry’abasigaye i Yeruzalemu ku buryo batazongera kwibukwa aho hantu.

36 Yagombaga kuhatuza abanyamahanga kandi akabagabanya igihugu.

37 Umwami afata ingabo zisigaye, ahaguruka Antiyokiya umurwa mukuru w’igihugu cye. Ubwo hari mu mwaka wa 147,yambuka uruzi rwa Efurati anyura mu ntara z’amajyaruguru.

Liziya agaba igitero mu Buyuda

38 Liziya yatoranyije mu ncuti z’umwami abantu batatu biringirwa, ari bo Putolemeyi mwene Dorimene na Nikanori na Gorigiya.

39 Abaha ingabo ibihumbi mirongo ine zigenza amaguru, n’ingabo ibihumbi birindwi zirwanira ku mafarasi, abohereza mu gihugu cy’u Buyuda kugira ngo bakirimbure nk’uko umwami yabitegetse.

40 Nuko abo bagaba b’ingabo uko ari batatu bahagurukana n’ingabo zabo zose. Bageze hafi ya Emawusi bashinga inkambi mu kibaya.

41 Abacuruzi bo muri iyo ntara babyumvise, bafata izahabu n’ifeza bitagira ingano ndetse n’amapingu, bajya mu nkambi bashaka kugura Abisiraheli b’inkoreragahato. Bamwe mu Bedomu n’Abafilisiti bajyana na bo.

42 Yuda n’abavandimwe be babona ko icyago kibugarije, kubera ko ingabo z’abanzi zashinze inkambi mu gihugu cyabo, bamenya kandi ko umwami yatanze itegeko ryo kubatsemba.

43 Barabwirana bati: “Nimucyo dutabare, turwanirire ubwoko bwacu n’Ingoro y’Imana.”

44 Nuko bakoranya abantu kugira ngo bitegure intambara, basenge kandi basabe Imana imbabazi.

45 Icyo gihe Yeruzalemu yari yarahindutse ikidaturwa imeze nk’ubutayu,

nta muturage wayinjiragamo cyangwa ngo ayisohokemo.

Ingoro yari yarasuzuguwe,

abanyamahanga bari barigaruriye ikigo ntamenwa,

abatubaha Imana bari barakigize indiri yabo.

Nta byishimo byari bikirangwa mu Bisiraheli,

nta wari ukihumva amajwi y’imyironge n’inanga nyamuduri.

Abayahudi bitegura intambara

46 Abayahudi barakorana baza i Misipaahateganye na Yeruzalemu, kuko kera Abisiraheli bahasengeraga.

47 Uwo munsi bigomwa kurya, bashishimura imyambaro yabo, bambara imyambaro igaragaza akababaro kandi bisiga ivu mu mutwe.

48 Basoma igitabo cy’Amategeko kugira ngo bamenye icyo bagomba gukora, aho kugenza nk’abanyamahanga bagishaga inama ibigirwamana byabo.

49 Bazana imyambaro y’abatambyi, hamwe n’amaturo y’umuganura na kimwe cya cumi cy’umusaruro, hanyuma bahamagaza Abanaziri bari barujuje amasezerano yabo.

50 Nuko barangurura ijwi batakambira Uhoraho bati: “Aya maturo turayagenza dute? Aba bantu turaberekeza he?

51 Dore basuzuguye Ingoro yawe barayihumanya, abatambyi bawe bari mu cyunamo no mu kimwaro.

52 Dore n’abanyamahanga baduhagurukiye kugira ngo badutsembe, kandi nawe ubwawe uzi imigambi badufitiye.

53 Twashobora dute guhangana na bo utadutabaye?”

54 Nuko bavuza impanda ari na ko batera induru nyinshi.

55 Ibyo birangiye Yuda ashyiraho abagaba b’ingabo: abayobora inteko z’abantu igihumbi n’iz’abantu ijana, iz’abantu mirongo itanu n’iz’abantu icumi.

56 Avuga ko abatararangiza kubaka cyangwa abasabye abageni, cyangwa abari bamaze gutera imizabibu cyangwa abafite ubwoba, bakwiye gusubira imuhira nk’uko Amategeko abibemerera.

57 Nuko ingabo z’Abisiraheli ziragenda zishinga inkambi mu majyepfo ya Emawusi.

58 Yuda arababwira ati: “Nimwambarire urugamba kandi mube intwari, mwitegure kurwanya bariya banyamahanga bakoranyijwe no kudutsemba no gusenya Ingoro y’Imana.

59 Icyaruta ni uko twagwa ku rugamba, aho kuba indorerezi z’ibyago bigwiririye igihugu cyacu n’Ingoro y’Imana.

60 Icyo Uhoraho ashaka azagikora.”