Categories
Zaburi

Zaburi 51

Isengesho ryo gusaba imbabazi

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Yayihimbye igihe umuhanuzi Natani yari amaze kumugenderera, akamucyaha kubera ko yaryamanye na Batisheba.

3 Mana, kubera urukundo rwawe rwinshi umbabarire,

kubera impuhwe zawe nyinshi umpanagureho ibicumuro byanjye.

4 Nyuhagira rwose umareho ibibi nakoze,

unsukureumpanagureho icyaha cyanjye.

5 Koko ndemera ko nagucumuyeho,

icyaha nakoze sinshobora kucyibagirwa.

6 Ni wowe, wowe wenyine nacumuyeho,

narakugomeye nkora ibibi.

Ibyo unshinja bifite ishingiro,

urubanza uncira ni urw’ukuri.

7 Ndi umunyabyaha kuva nkivuka,

ndetse ndi we kuva mama akinsama.

8 Erega icyo wifuza ni ukuri kuvuye ku mutima!

Noneho unyigishe ubwenge ubuncengezemo.

9 Umpanagureho ibyahambonere,

unyuhagire nere de ndushe inyange.

10 Umpe kongera kugira ibyishimo n’umunezero,

nubwo wankubise ukanshegesha umpe kongera kwishima.

11 Wirengagize ibyaha byanjye,

umpanagureho ibicumuro byanjye byose.

12 Mana yanjye, undememo umutima uboneye,

umvugurure ngire umutima ukumvira.

13 Ntunte kure yawe,

ntunkureho Mwuka Muziranenge wawe.

14 Unsubizemo ibyishimo by’uko wankijije,

unshyigikire kubera ubuntu ugira.

15 Ni bwo nzigisha abakugomera gukora ibyo ushaka,

bityo n’abanyabyaha bakugarukire.

16 Mana, Mana Mukiza wanjye,

umbabarire kubera umuntu nishe,

umbabarire mbone uko namamaza ko uri intungane.

17 Nyagasani, nyemerera ngire icyo mvuga,

ni bwo nzagusingiza.

18 Ni uko utishimira ibitambo,

naho ubundi mba mbigutuye,

ibikongorwa n’umuriro na byo ntubyishimira.

19 Ahubwo Mana, igitambo wishimira ni ukwicisha bugufi,

Mana, umuntu wicisha bugufi akihana ntumusuzugura.

20 Girira neza Siyoni kubera ko uhakunda,

wongere wubake urukuta rwa Yeruzalemu.

21 Ubwo ni bwo uzishimira ibitambo biboneye bagutura,

wishimire n’ibikongorwa n’umuriro n’amaturo atagabanyijeho,

ni bwo bazatamba amapfizi ku rutambiro rwawe.

Categories
Zaburi

Zaburi 52

Umuntu wiringira ubukungu bwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Yagihimbye igihe Umwedomu Dowegi yazaga kubwira Sawuli ko Dawidi yagiye kwa Ahimeleki.

3 Wa ntwari we, kuki wirata ibibi wakoze?

Kuki wirirwa wirata ibiteye isoni imbere y’Imana?

4 Ucura inama zo gutsemba abandi,

ibyo uvuga bikomeretsa abantu kurusha inkota,

uhora uhimba ibinyoma.

5 Ukunda ibibi ukabirutisha ibyiza,

ibinyoma ukabirutisha ukuri.

Kuruhuka.

6 Ukunda kuvuga amagambo asenya,

ibyo uvuga byose ni ibinyoma.

7 Kubera ibyo Imana izagucakira igukure iwawe,

izagutsemba iteka ryose ikuvane ku isi.

Kuruhuka.

8 Intungane zizabibona zitinye Imana,

zizaguseka ziti:

9 “Nimwirebere wa muntu wanze ko Imana imubera ubuhungiro!

Yiringiye ubukungu bwe bwinshi,

akungahazwa n’ibibi yakoraga.”

10 Ariko jyewe niringira ko Imana izahora ingirira neza,

nzarama nk’igiti cy’umunzenze gitoshye,

giteye mu rugo rw’inzu y’Imana.

11 Mana, nzahora ngushimira ibyo wankoreye,

nzakwiringira kubera ko ugira neza,

nzagushimira mu ruhame rw’indahemuka zawe.

Categories
Zaburi

Zaburi 53

Imana irwanya inkozi z’ibibi

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa ku buryo bw’umubabaro. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Abapfu bibwira ko nta Mana ibaho.

Bene abo bantu bariyonona,

imigenzereze yabo mibi iteye ishozi,

nta n’umwe ukora ibikwiye.

3 Imana iri mu ijuru yitegereza abantu,

iritegereza ngo irebe ko hariho umuntu usobanukiwe akaba ayambaza.

4 Erega bose bakoze ibyaha!

Bose uko bangana bariyononnye,

nta wukora ibikwiye, habe n’umwe!

5 Imana irabaza iti:

“Izo nkozi z’ibibi ntizizi ko nzireba?

Zitunzwe no kurya ubwoko bwanjye imitsi,

nta n’ubwo zijya zinyambaza.”

6 Ntizagiraga ubwoba none zihiye ubwoba.

Imana izatatanya amagufwa y’abahagurukiye ubwoko bwayo,

buzabatsinda kuko Imana izaba yabatanze.

7 Icyampa Imana igakiza Abisiraheli iturutse i Siyoni!

Imana nisubize abantu bayo ubusugire bwabo,

ni bwo Abisiraheli ari bo rubyaro rwa Yakobo, bazishima banezerwe.

Categories
Zaburi

Zaburi 54

Isengesho ry’umuntu utotezwa

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Yagihimbye igihe Abanyazifu basangaga Sawuli bakamubwira ko Dawidi yihishe iwabo.

3 Mana, unkure mu kaga kubera ubushobozi bwawe,

ni wowe ufite ububasha undenganure.

4 Ayii! Mana, umva ugusenga kwanjye,

tega amatwi wumve ibyo nkubwira.

5 Abanyamahanga barampagurukiye,

abanyarugomo barashaka kunyica,

nta gutinya Imana bibarangwaho.

Kuruhuka.

6 Dore Imana ni yo ingoboka,

Nyagasani ari ku ruhande rw’abanshyigikira.

7 Mana, abanzi banjye ubiture ibibi bangirira,

ubatsembe kubera ko ucisha mu kuri.

8 Uhoraho, nzagutambira igitambo mbikuye ku mutima,

nzagushimira kubera ineza ugira.

9 Koko wankijije amakuba yanjye yose,

none ababisha banjye ndabishima hejuru.

Categories
Zaburi

Zaburi 55

Isengesho ry’umuntu wagambaniwe

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga. Ni igisigo gihanitse cya Dawidi.

2 Mana, tega amatwi wumve ugusenga kwanjye,

ntiwirengagize ukwinginga kwanjye,

3 unyiteho maze unsubize.

Ndashobewe nabuze icyo mfata n’icyo ndeka,

4 ndashobewe kubera amagambo abanzi bamvuga n’agahato abagome banshyiraho,

koko banteza amakuba, bakandakarira bakantuka.

5 Ishavu rinshenguye umutima,

ubwoba bwo gutinya gupfa bungezeho.

6 Gutinya no guhinda umushyitsi biramfashe,

ndakangaranye ndetse ndatitira.

7 Ni ko kwibwira nti:

“Iyaba nabashaga kuguruka nk’inuma!

Mba ngurutse nkareba aho nibera,

8 dore nahungira kure cyane,

nkajya kwiturira mu butayu.

Kuruhuka.

9 Nakwihutira kubona ubwugamo,

nkikingamo inkubi y’umuyaga n’imvura y’umugaru.”

10 Nyagasani, tera abanzi banjye kutumvikana, basubiranemo.

Koko mbona urugomo n’imirwano byiganje mu mujyi,

11 mu mujyi hose birahakorerwa amanywa n’ijoro,

ubugome n’ubugizi bwa nabi biwuzuyemo.

12 Ibibi byose bikorerwa muri wo rwagati,

uburiganya n’akarengane biwuhoramo.

13 Iyo ntukwa n’umwanzi wanjye nari kubyihanganira,

iyo nishimwa hejuru n’unyanga nari kumwihisha,

14 ariko noneho ni wowe mugenzi wanjye,

ni wowe ncuti yanjye dusanganywe unkorera ibyo.

15 Twajyaga tuganira tugashyikirana,

twajyanaga n’imbaga y’abantu mu Ngoro y’Imana.

16 Abanzi banjye urupfu nirubatungure,

nirubatungure bajye ikuzimu rubakubiranye,

koko babaye isenga y’ibibi bikorerwa iwabo.

17 Jyeweho ntakira Imana,

Uhoraho arankiza.

18 Mu gitondo no ku manywa na nimugoroba, ndamuganyira,

nsuhuza umutima na we akanyumva.

19 Yantabaruye ku rugamba amahoro,

yarantabaruye nubwo abandwanyaga bari benshi.

20 Imana ihora iganje nintabare,

abo batisubiraho ntibayitinye nibateze ibyago.

Kuruhuka.

21 Uwari mugenzi wanjye arwanya incuti ze,

yica amasezerano yagiranye na zo.

22 Amagambo avuga aryohera amatwi,

nyamara mu mutima we aba ajiginywa.

Ibyo avuga bimeze nk’umuti woroshya uburibwe,

ariko bikomeretsa nk’inkota ityaye.

23 Ibiguhagarika umutima byose ubyegurire Uhoraho,

Uhoraho azakuramira,

ntazigera areka intungane ngo zihungabane.

24 Mana, abicanyi n’abanyabinyoma ureke bakenyuke,

ubareke bamanuke bajye ikuzimu.

Ariko jyewe ni wowe nizeye.

Categories
Zaburi

Zaburi 56

Isengesho ry’umuntu utotezwa

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Inuma yo mu biti by’inganzamarumbo bya kure.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe Abafilisiti bamufatiye i Gati.

2 Mana yanjye ndengera dore abantu barantoteza,

barandwanya ubutitsa kandi bakankandamiza.

3 Abangenza barantoteza ubutitsa,

barandwanya ari benshi bansuzuguye.

4 Igihe cyose ngize ubwoba,

ni wowe niringira.

5 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

nizera Imana sinzagira icyo ntinya.

Umuntu buntu yabasha kuntwara iki?

6 Ibyo mvuga bahora babigoreka,

bajya inama zo kungirira nabi.

7 Barihisha bakangenza,

aho nshinze ikirenge baba bandiho,

barampiga kugira ngo banyice.

8 Mana, abo bagome ntibakuve mu nzara,

abo banyamahanga barakarire ubatsembe.

9 Ubwawe uzi igihe namaze ndi impunzi,

amarira narize na yo uzi uko angana,

byose byanditswe mu gitabo cyawe.

10 Igihe nzatabaza Imana,

abanzi banjye bazahindukira bahunge,

koko nzi neza ko iri mu ruhande rwanjye.

11 Ndasingiza Imana kubera ibyo yavuze,

koko Uhoraho ndamusingiza kubera ibyo yavuze.

12 Nizera Imana sinzagira icyo ntinya,

umuntu yabasha kuntwara iki?

13 Mana, nzaguhigura imihigo nahize,

nguture ibitambo byo kugushimira.

14 Koko Mana, ni wowe wankijije urupfu,

ntiwatumye mpungabana,

bityo nzayoborwa nawe murikirwe n’umucyo w’izuba.

Categories
Zaburi

Zaburi 57

Gutakambira Imana

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo Dawidi yahimbye igihe yahungiraga Sawuli mu buvumo.

2 Mana ndengera,

ni wowe mpungiyeho ndengera.

Nguhungiyeho umbundikire mu mababa yawe,

umbundikire kugeza ubwo akaga kazaba gashize.

3 Ndatakambira Imana Isumbabyose,

ni yo Mana inyitaho.

4 Imana iri mu ijuru, izankiza abantoteza ibajujubye.

Kuruhuka.

Izangaragariza urukundo n’umurava ingirira.

5 Ndi hagati y’abantu bampiga,

meze nk’ugoswe n’inyamaswa z’inkazi,

imikaka yazo ityaye nk’amacumu n’imyambi,

amagambo bavuga akomeretsa nk’inkota ityaye.

6 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

7 Abanzi banjye banteze umutego ndiheba,

bancukuriye urwobo ariko baba ari bo barugwamo.

Kuruhuka.

8 Mana ndabyiyemeje, koko ndabyiyemeje,

ngiye kukuririmba ngucurangire.

9 Reka mbyuke negure inanga nyamuduri n’inanga y’indoha,

reka ngucurangire umuseke utarakeba.

10 Nyagasani, nzagusingiza mu ruhame rw’amahanga,

nkuririmbe mu ruhame rw’amoko yose ayatuye.

11 Koko ineza ugira isesuye ijuru,

umurava wawe ugera ku bicu.

12 Mana, erekana ugukomera kwawe gusumba ijuru,

ikuzo ryawe rimenyekane ku isi yose!

Categories
Zaburi

Zaburi 58

Imana ihana abagome

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura”. Ni igisigo cya Dawidi.

2 Mwa bacamanza mwe, aho mwagaragaje ubutabera muricecekera!

Mbese uko ni ko mukwiye gucira abantu imanza?

3 Ashwi da! Ibiri amambu mugambirira guca urwa kibera,

mugakandamiza abatuye igihugu.

4 Abagome bigomeka bakimara kuvuka,

batangira kubeshya no guteshuka bakiva mu nda.

5 Bicana nk’ubumara bw’inzoka kubera urugomo,

bica amatwi ngo batumva bakamera nk’incira,

6 incira yanga kumva ijwi ry’umugombozi,

nubwo yaba ari umugombozi kabuhariwe.

7 Mana, bakuremo urugomo,

Uhoraho, rubakuremo bamere nk’intare itakigira imikaka.

8 Nibakendere nk’amazi atemba agashiraho,

imyambi batamitse kurasa na yo nihembe.

9 Nibashonge bamere nka manyenya igenda ishonga igashiraho,

be kubaho bamere nk’inda yavuyemo.

10 Abagome Imana izabagwa gitumo,

izabatema nk’utema ibihuru by’amahwa bitoshye,

ibatumure nk’uko umuyaga utumura amahwa yumye.

11 Intungane zizishima zibonye abagome bahōwe,

zizagenda zikandagira mu maraso yabo.

12 Nuko abantu bazavuga bati:

“Erega kuba intungane bifite akamaro!

Koko hariho Imana icira abari ku isi imanza zitabera.”

Categories
Zaburi

Zaburi 59

Isengesho ryo mu gihe cy’imidugararo

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Wirimbura.” Ni igisigo cya Dawidi. Yagihimbye igihe Sawuli yatumaga abantu kugota inzu ye ngo bamwice.

2 Mana yanjye, unkize abanzi banjye,

unshyire ahirengeye abampagurukiye batagera.

3 Unkize inkozi z’ibibi,

undinde abicanyi.

4 Uhoraho, dore abanyamaboko baranyubikiye ngo bangirire nabi,

nyamara nta gicumuro cyangwa icyaha nabakoreye.

5 Nubwo nta bugome ngira, bararekereje ngo bandwanye,

none kanguka ubirebe maze untabare!

6 Uhoraho Mana Nyiringabo, Mana ya Isiraheli,

byuka uhane abanyamahanga bose,

ntugire umugambanyi n’umwe ubabarira.

Kuruhuka.

7 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

8 Erega baravuga urufuzi rukabarenga,

amagambo yabo akomeretsa nk’inkota!

Baribwira bati: “Nta wuzadukoma imbere!”

9 Ariko wowe Uhoraho urabaseka,

abanyamahanga bose ukabakwena.

10 Ni wowe Maboko yanjye, ni wowe mpanze amaso,

Mana, ni wowe buhungiro bwanjye.

11 Mana yuje urukundo, uzansanganira,

unyereke ko abangenza batsinzwe.

12 Nyagasani Ngabo idukingira ntubice,

ntubice kugira ngo ubwoko bwanjye butazirāra,

ahubwo bakwize imishwaro kubera imbaraga zawe,

be kuzongera kubyutsa umutwe.

13 Bahora bavumana ndetse bakabeshya,

amagambo bavuga yuzuye ibicumuro,

ubwirasi bwabo nibubabere umutego.

14 Ubatsembane uburakari, ubatsembe bashireho!

Bityo bizamenyekana ko Imana iganje mu gihugu cya Isiraheli,

bimenyekane kugeza ku mpera z’isi.

Kuruhuka.

15 Nimugoroba baraza bakazenguruka umujyi,

bawuzenguruka bakankama nk’amasega.

16 Bakubita hirya no hino bashaka ibyo barya,

iyo batabonye ibibahaza baraganya.

17 Ariko jyewe nzogeza ububasha bwawe,

buri gitondo ndirimbe urukundo rwawe.

Erega wambereye ubuhungiro,

iyo ngize amakuba ni wowe nirukira!

18 Mana ni wowe Maboko yanjye ndakuririmba,

Mana yuje urukundo, koko ni wowe buhungiro bwanjye.

Categories
Zaburi

Zaburi 60

Isengesho ryo mu gihe cy’intambara

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi, iririmbwa hacurangwa umurya w’inanga witwa “Ururabyo rw’Irebe.” Ni igisigo cy’urwibutso cya Dawidi kigamije kwigisha.

2 Yagihimbye igihe yagabaga igitero akarwana n’Abanyasiriya bo muri Mezopotamiya n’ab’i Soba, ari na bwo Yowabu atikije ingabo ibihumbi cumi na bibiri z’Abedomu, akazitsinda mu kibaya cy’Umunyu.

3 Ayii Mana, wadutuye umujinya wawe uratureka!

Waraturakariye ariko noneho tugarukire.

4 Igihugu cyacu wagihinduye nk’umuntu wakomeretse, agahinda umushyitsi,

twomore ibikomere dore turadandabirana.

5 Ubwoko bwawe waduteje amakuba,

waduhatiye kunywa inzoga ari yo burakari bwawe.

6 Wahaye abayoboke bawe ikimenyetso,

warakibahaye ngo bahunge abarwanisha imiheto.

Kuruhuka.

7 Inkoramutima zawe udukize akaga,

udutabare udukirishe ububasha bwawe.

8 Imana nziranenge iravugaiti:

“Ni jye nyir’ugutsinda,

umujyi wa Shekemu nawugabanyijemo imigabane,

ikibaya cya Sukoti na cyo nkigabamo iminani.

9 Akarere ka Gileyadi ni akanjye,

akarere k’Abamanase na ko ni akanjye,

ak’Abefurayimu ni ingofero y’icyuma inkingira umutwe,

naho ak’Abayuda ni inkoni iranga ubutegetsi bwanjye.

10 Igihugu cya Mowabu ni igikarabiro cyanjye,

icya Edomu nakigize inkoreragahato yanjye,

naho igihugu cy’u Bufilisiti naragitsinze nkigamba hejuru.”

11 Ni nde uzangeza muri Edomu?

Ni nde uzangabiza umujyi ntamenwa waho?

12 Nta wundi ni wowe Mana, nyamara waraturetse!

Mana, ntukijyana n’ingabo zacu ku rugamba.

13 Tugoboke uhangane n’ababisha bacu,

koko gutabarwa n’umuntu ntibigira umumaro.

14 Imana ni yo izaturwanira dutsinde,

ababisha bacu ni yo izabanyukanyuka.