Categories
Zaburi

Zaburi 131

Kwizera nk’uk’umwana

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.

Uhoraho, sindi umwirasi,

nta n’ubwo nishyira hejuru.

Sinivanga mu bitandeba,

nta n’ubwo nivanga mu bindenze.

2 Ahubwo ndatuza nkicecekera,

meze nk’incuke yigwanditse kuri nyina,

koko ntuje nk’umwana w’incuke.

3 Mwa Bisiraheli mwe, nimwiringire Uhoraho,

nimumwiringire kuva ubu kugeza iteka ryose.

Categories
Zaburi

Zaburi 132

Siyoni, umurwa w’Imana

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Uhoraho, zirikana Umwami Dawidi,

uzirikane n’imibabaro yagize.

2 Dawidi yarahiye Uhoraho,

ahigira umuhigo nyir’ubutwari, Imana ya Yakobo.

3 Yaravuze ati: “Sinzasubira iwanjye,

sinzurira uburiri bwanjye ngo ndyame,

4 sinzigera nsinzira,

nta n’ubwo nzigera mfatanya amaso,

5 kugeza ubwo nzabonera Uhoraho ikibanza,

nkabonera nyir’ubutwari Imana ya Yakobo aho gutura.”

6 Isanduku yayo twumvise bayivuga turi Efurata,

tuyisanga hafi y’umujyi wa Yāri.

7 Nimuze tujye mu nzu y’Uhoraho,

twikubite imbere y’intebe ye ya cyamitumuramye.

8 Uhoraho, haguruka winjire aho uteganyirijwe gutura,

injirana n’Isanduku iranga ububasha bwawe.

9 Abatambyi bawe nibarangwe n’ubutungane,

indahemuka zawe nizivuze impundu.

10 Kubera umurava umugaragu wawe Dawidi yagize,

ushyigikire umwami wimikishije amavuta.

11 Uhoraho yarahiye Dawidi,

yarahiye akomeje ntazivuguruza ati:

“Mu bazagukomokaho nzatoranyamo abazasimburana ku ngoma yawe!

12 Abagukomokaho nibakurikiza ibikubiye mu Isezerano ryanjye,

nibakurikiza amabwiriza nzabaha,

ababakomokaho na bo bazasimburana ku ngoma yawe iteka ryose.”

13 Erega Uhoraho yitoranyirije Siyoni,

yahahisemo ngo habe icyicaro cye!

14 Yaravuze ati: “Aha ni ho nzatura iteka ryose,

ni ho nzategekera kuko ari ko nabishatse.

15 Abatuye Siyoni nzabaha umugisha bagire ibibatunga byinshi,

abakene baho nzabahaza ibyokurya.

16 Abatambyi baho nzabaha agakiza,

indahemuka zaho zivuze impundu z’urwunge.

17 Nzatuma haba umwami ukomeye ukomoka kuri Dawidi,

uwo nimikishije amavuta sinzatuma ingoma ye ihanguka.

18 Abanzi be nzabakoza isoni,

naho we atamirize ikamba rirabagirana.”

Categories
Zaburi

Zaburi 133

Ubumwe bw’abavandimwe

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu. Ni iya Dawidi.

Mbega ukuntu ari byiza,

mbega ukuntu bishimisha iyo abavandimwe baturanye bahuje!

2 Ni byiza nk’amavuta meza yasutswe kuri Aroni,

yasutswe ku mutwe we ashoka mu bwanwa bwe no ku myambaro ye.

3 Ni byiza nk’aho ikime cya Herumoni cyatonda ku dusozi twa Siyoni.

Koko aho ni ho Uhoraho yiyemeje gutangira umugisha,

uwo mugisha ni ubugingo buhoraho.

Categories
Zaburi

Zaburi 134

Gusingiza Uhoraho

1 Indirimbo y’abazamuka bajya i Yeruzalemu.

Mwa bagaragu b’Uhoraho mwese mwe, ngaho nimumusingize,

mwebwe mukesha ijoro mu Ngoro ye mumukorera nimumusingize.

2 Nimutege amaboko muyerekeje inzu ye,

nimuyatege musingize Uhoraho.

3 Uhoraho naguhe umugisha ari i Siyoni,

ni we waremye ijuru n’isi.

Categories
Zaburi

Zaburi 135

Uhoraho ni we Mana ikomeye

1 Haleluya!

Nimusingize Uhoraho:

mwa bagaragu b’Uhoraho mwe, nimumusingize.

2 Mwebwe mukora mu Ngoro y’Uhoraho,

mukaba mukora mu rugo rw’Ingoro y’Imana yacu,

3 nimusingize Uhoraho kuko agira neza,

nimumuririmbire kuko kumuririmbira bishimishije.

4 Koko Uhoraho yitoranyirije Yakobo,

Abisiraheli bamukomokaho yabagize abe bwite.

5 Koko nzi ko Uhoraho akomeye,

Umwami wacu arakomeye aruta izindi mana zose.

6 Uhoraho akora icyo ashaka cyose,

agikora mu ijuru no ku isi,

agikora mu nyanja n’ikuzimu hayo hose.

7 Azana ibihu bigaturuka ku mpera z’isi,

agusha imvura irimo imirabyo,

arekura umuyaga ukava mu cyoko cyawo.

8 Yatsembye abana b’impfura bo mu Misiri,

atsemba impfura z’abantu n’uburiza bw’amatungo.

9 Yerekanye ibimenyetso n’ibitangaza mu Misiri,

umwami waho n’ibisonga bye byose barabyibonera.

10 Yayogoje amahanga menshi,

yishe n’abami b’ibihangange:

11 abo bami ni Sihoni umwami w’Abamori,

na Ogi umwami wa Bashani,

n’abami bose b’uduhugu twa Kanāni.

12 Ibihugu byabo yabitanze ho umunani,

umunani yahaye Abisiraheli ubwoko bwe.

13 Uhoraho, izina ryawe rizavugwa iteka,

Uhoraho, uzahora wamamara uko ibihe bihaye ibindi.

14 Koko Uhoraho arenganura abantu be,

abagaragu be abagirira ibambe.

15 Ibigirwamana by’abanyamahanga bicuzwe mu ifeza cyangwa mu izahabu,

byacuzwe n’abantu buntu.

16 Bifite umunwa ariko ntibivuga,

bifite amaso ariko ntibirora,

17 bifite amatwi ariko ntibyumva,

nta n’ubwo bihumeka.

18 Ababirema bahwanye na byo,

ubyiringira wese na we ahwanye na byo.

19 Mwa Bisiraheli mwe, nimusingize Uhoraho,

mwa bakomoka kuri Aronimwe, nimusingize Uhoraho.

20 Mwa bakomoka kuri Levi mwe, nimusingize Uhoraho,

mwa bubaha Uhoraho mwe, nimumusingize.

21 Uhoraho nasingirizwe i Siyoni,

we uganje muri Yeruzalemu nasingizwe.

Haleluya!

Categories
Zaburi

Zaburi 136

Uhoraho ahorana imbabazi

1 Nimushimire Uhoraho kuko agira neza,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

2 Nimushimire Imana ikomeye kuruta imana zose,

koko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

3 Nimushimire Umutegetsi ukomeye kuruta abategetsi bose,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

4 Uhoraho ni we wenyine ukora ibitangaza bikomeye,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

5 Ni we waremesheje ijuru ubuhanga bwe,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

6 Ni we wasanzuye isi hejuru y’amazi,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

7 Ni we waremye izuba n’ukwezi,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

8 Yaremye izuba ngo rigenge amanywa,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

9 Arema ukwezi n’inyenyeri ngo bigenge ijoro,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

10 Ni we wishe abana b’impfura bo mu Misiri,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

11 Ni na we wakuyeyo Abisiraheli,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

12 Yabakujeyo ububasha n’imbaraga bye bikomeye,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

13 Inyanja y’Uruseke yayigabanyijemo kabiri,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

14 Abisiraheli abanyuza muri yo rwagati,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

15 Yaroshye umwami wa Misiri n’ingabo ze mu Nyanja y’Uruseke,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

16 Ni we wayoboye ubwoko bwe abunyuza mu butayu,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

17 Ni we watsembye abami bakomeye,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

18 Yica abami b’ibihangange,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

19 Yishe Sihoni umwami w’Abamori,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

20 Yica na Ogi umwami wa Bashani,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

21 Ibihugu byabo yabitanze ho umunani,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

22 Uwo munani yawuhaye Abisiraheli ari bo bagaragu be,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

23 Ni we watuzirikanye ubwo twari twarateshejwe agaciro,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

24 Ni na we wadukijije abanzi bacu,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

25 Ni we ugaburira ibiremwa byose,

koko imbabazi ze zihoraho iteka ryose.

26 Nimushimire Imana nyir’ijuru,

koko imbabazi zayo zihoraho iteka ryose.

Categories
Zaburi

Zaburi 137

Ishavu ry’abajyanywe ho iminyago

1 Twicaraga ku nkombe z’inzuzizo muri Babiloniya,

twakwibuka Siyoni tukarira.

2 Inanga zacu twazimanikaga mu biti byaho.

3 Abatujyanye ho iminyago bahadusabiraga kubaririmbira,

abo badukandamizaga badusabaga kugaragaza ko twishimye,

bakavuga bati: “Nimuturirimbire imwe mu ndirimbo z’i Siyoni.”

4 Ariko se twari kuririmba indirimbo z’Uhoraho dute?

Ese twari kuziririmbira mu mahanga?

5 Yeruzalemu we, sinzakwibagirwa,

ninkwibagirwa nzamugare akaboko k’indyo.

6 Yeruzalemu we, sinzakwirengagiza,

nintagukundwakaza ururimi rwanjye ruzafatane n’urusenge rw’akanwa.

7 Uhoraho, uzirikane Abedomu,

uzirikane ibyo bavuze igihe i Yeruzalemu haterwaga,

baravuze bati: “Nimuhasenye,

nimuhasenye mugeze ku mfatiro zaho!”

8 Babiloni we, nawe ntuzabura kurimburwa,

hahirwa uzakwitura ibibi watugiriye.

9 Hahirwa uzafata ibibondo byawe akabihondagura ku rutare!

Categories
Zaburi

Zaburi 138

Ineza y’Uhoraho

1 Zaburi ya Dawidi.

Mana, ndagushimira mbikuye ku mutima.

Erega ndakuririmbira ndi imbere yawe!

2 Nkwikubise imbere mu Ngoro yawe nziranenge,

ndagushimira imbabazi n’umurava ugira.

Koko izina ryawe hamwe n’ibyo wasezeranye wabihesheje ikuzo rihebuje byose.

3 Umunsi nagutabaje warantabaye,

wanteye imbaraga n’ubutwari.

4 Uhoraho, abami bose bo ku isi nibagushimire,

nibagushimire kuko biyumviye ibyo wavuze.

5 Nibaririmbe bogeza ibikorwa byawe,

baririmbe bati: “Uhoraho afite ikuzo rihambaye.”

6 Uhoraho, nubwo uba mu ijuru wita kuri rubanda rugufi,

nubwo uba kure umenya ibikorwa by’abirasi.

7 Iyo amakuba antangatanze ntiwemera ko ampitana,

iyo abanzi bandakariye urangoboka ukabarwanya,

ububasha bwawe ni bwo butuma mbatsinda.

8 Uhoraho, imigambi umfitiye uzayisohoza.

Uhoraho, imbabazi zawe zihoraho iteka ryose,

ni wowe wandemye ntuntererane.

Categories
Zaburi

Zaburi 139

Uhoraho azi byose

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

Uhoraho, urangenzura ukamenya.

2 Uzi ibyo nkora naba nicaye cyangwa mpagaze,

nubwo uba kure umenya ibyo ntekereza.

3 Uranzi naba ngenda cyangwa nduhuka,

imigenzereze yanjye yose urayizi.

4 Uhoraho, ntaragira ijambo mvuga,

wowe uba wamaze kuritahura.

5 Unkikije impande zose,

ububasha bwawe ni bwo undindisha.

6 Ukuntu unzi birantangaza,

simbasha kubisobanukirwa birandenze!

7 Mbese aho najya utagerani he?

Ntaho nabona nkwihisha kuko uba hose.

8 Nzamutse mu ijuru nagusangayo.

Manutse nkaryama ikuzimu na ho waba uri yo.

9 N’iyo namera amababa nkaguruka nkajya iburasirazuba,

n’iyo najya gutura iburengerazuba,

10 aho na ho wanyoboza ukuboko kwawe,

wanyoboza ukuboko kwawe kw’indyo.

11 N’iyo nabwira umwijima kuntwikira,

n’iyo nabwira umucyo ungose kumpindukira ijoro,

12 no mu mwijima nta cyo utabona,

kuri wowe nijoro habona nko ku manywa,

umwijima n’umucyo kuri wowe birahwanye.

13 Koko ni wowe wandemye,

wambumbabumbiye mu nda ya mama.

14 Ndagushimira ko wandemye ku buryo butangaje.

Mbega ukuntu ibyo wakoze bitangaje!

Ibyo ndabizirikana cyane.

15 Nkiri mu nda ya mama wandemye unyitondeye,

nubwo naremewe ahiherereye ingingo zanjye zose urazizi.

16 Nkiri urusoro warandebaga,

iminsi wanteganyirije kurama wari warayanditse mu gitabo cyawe,

wari warayanditse ntaramara n’umwe.

17 Mana, gusobanukirwa imigambi yawe birandenze.

Erega imigambi yawe ni myinshi!

18 Sinayibarura iruta umusenyi ubwinshi,

uko bukeye njya kubona nkabona turi kumwe.

19 Mana, icyampa ugatsemba abagome,

icyampa abicanyi bakanjya kure!

20 Abanzi bawe bagenda bagusebya,

barahira izina ryawe babeshya.

21 Uhoraho, mbese sinanga abakwanga?

Ese abahagurukira kukurwanya simbanga rwose?

22 Erega abakwanga mbanga urunuka,

mbafata nk’abanzi banjye!

23 Mana, ungenzure umenye ibyo ntekereza,

usesengure ibyanjye umenye ko mpagaritse umutima.

24 Urebe niba hari imigenzereze mibi mfite,

unyobore inzira igeza ku bugingo buhoraho.

Categories
Zaburi

Zaburi 140

Gusaba kurindwa n’Uhoraho

1 Zaburi y’umuyobozi w’abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uhoraho, unkize abagizi ba nabi,

abanyarugomo ubandinde.

3 Bagambirira gukora ibibi,

buri munsi bashoza imirwano.

4 Amagambo bavuga akomeretsa nk’impiri,

ibyo bavuga bimera nk’ubumara bw’incira.

Kuruhuka.

5 Uhoraho, unkize abagome,

abanyarugomo ubandinde,

bagambirira kunkuraho.

6 Abirasi banteze imitego,

inzira ncamo bayitezemo imigozi n’ikigoyi,

banciriye n’urwobo kugira ngo ndugwemo.

Kuruhuka.

7 Uhoraho, ndemeza ko uri Imana yanjye,

Uhoraho, wite ku gutakamba kwanjye.

8 Uhoraho Nyagasani, uri Umukiza wanjye w’umunyambaraga,

umbera nk’ingofero inkingira ku rugamba.

9 Uhoraho, ntukareke abagome bagera ku byo bifuza,

imigambi yabo ntukareke isohora,

naho ubundi bakomeza gukora ibibi.

Kuruhuka.

10 Abanzi bantaye hagati,

ibibi byakuruwe n’ibyo bavuze nibibagaruke.

11 Amakara yaka abasukweho,

nibarohwe mu rwobo rurerure bahereyo.

12 Nyir’ikirimi kibi ntakarambe ku isi,

umunyarugomo ibyago bijye bimukurikirana.

13 Nzi ko Uhoraho arenganura abanyamibabaro,

abakene abacira imanza zitabera.

14 Koko intungane zizagushimira,

indakemwa zizahora imbere yawe.