Categories
Yudita

Yudita 11

Yudita imbere ya Holoferinesi

1 Holoferinesi abwira Yudita ati: “Humura ntukuke umutima, kuko ntigeze ngirira nabi umuntu wese wahisemo kuyoboka Nebukadinezari umwami w’isi yose.

2 Iyo bene wanyu batuye mu misozi miremire batansuzugura, simba narabarwanyije. Ni bo babyikururiye.

3 None rero mbwira icyatumye ubahunga ukadusanga! Kuba uje hano bitumye ukiza ubuzima bwawe, humura ntukuke umutima nta cyo uteze kuba muri iri joro, ndetse no mu gihe kizaza.

4 Ntawe uzagira icyo agutwara, ahubwo buri wese azakugirira neza nk’uko bigirirwa abayobotse databuja Umwami Nebukadinezari.”

5 Yudita abwira Holoferinesi ati: “Databuja, nyemerera ngire icyo nkubwira muri iri joro kandi sinshobora kukubeshya.

6 Nukurikiza inama yanjye Imana izagukorera ibintu bikomeye, kandi databuja uzasohoza neza imigambi yawe.

7 Ndahiye ubuzima n’imbaraga bya Nebukadinezari umwami w’isi yose, wakohereje kugarurira ubuyanja ibyaremwe byose byo mu ngoma yawe. Koko rero ntiwatumye abantu bamuyoboka gusa, ahubwo ku bwawe inyamaswa zo mu gasozi n’inyoni zo mu kirere byose biramwumvira. Ku bwawe Nebukadinezari azagira amahoro hamwe n’abantu be bose.

8 Koko rero twumvise bavuga ko uri umuhanga n’umunyabwenge, isi yose izi ko uri umuntu w’indahemuka kandi ufite ubwenge n’ubushobozi butagereranywa mu by’intambara.

9 Ikindi kandi tuzi ko Akiyoro yakijijwe n’abantu b’i Betuliya, kandi yatubwiye ibyo yavugiye mu nama wakoresheje.

10 None rero databuja, ntiwirengagize ibyo yakubwiye, ahubwo ndagusaba ngo ubizirikane kuko byose ari ukuri. Nta muntu uwo ari we wese ushobora kurwanya Abisiraheli, keretse baramutse bacumuye ku Mana yabo.

11 “Nyamara databuja, ntucike intege ngo usubire inyuma kuko urupfu rugiye kugwirira Abisiraheli, kubera ko bakoze ibyaha birakaza Imana yabo bakitandukanya na yo.

12 Kubera ko ibyokurya n’amazi byabashiranye, bafashe umugambi wo kubaga amatungo yabo, no kurya ibyokurya byose bibujijwe n’Amategeko y’Imana yabo.

13 Bagambiriye kurya umuganura w’ingano na kimwe cya cumi cya divayi n’icy’amavuta byeguriwe Imana, byagenewe abatambyi bakorera Imana i Yeruzalemu. Nyamara nta wundi muntu wari wemerewe kubiryaho.

14 Kubera ko ab’i Yeruzalemu bamaze kwica iryo tegeko, abantu bo mu mujyi wacu boherejwe mu nama y’abakuru b’imiryango kubasabira uruhushya kugira ngo na bo babiryeho.

15 Umunsi babonye urwo ruhushya bakabiryaho, bazakugabizwa maze ubarimbure.

16 “Ni yo mpamvu jyewe umuja wawe maze kumenya ibyo byose nahunze bene wacu, kandi Imana yanyohereje gukorana nawe igikorwa kizatuma abantu bose bo ku isi bazacyumva batangara.

17 Databuja, jyewe umuja wawe nubaha Imana yo mu ijuru, nkayikorera ku manywa na n’ijoro. Nzaguma mu nkambi yawe, icyakora nzajya nsohoka nijoro njye mu kibaya gusenga Imana, kandi izamenyesha igihe Abisiraheli bazaba bayicumuyeho.

18 Nimbimenya nzaza mbikubwire, maze ujyane n’ingabo zawe zose, kandi nta Mwisiraheli uwo ari we wese uzagukoma imbere.

19 Nzakuyobora aho uzanyura mu gihugu cy’u Buyuda kugera mu mujyi wa Yeruzalemu. Aho ni ho nzakwimikira rwagati muri uwo mujyi, uzatatanya abahatuye nk’intama zitagira umushumba kandi nta n’imbwa izakumokera. Ibyo ni ibyo Imana yanyeretse kandi yanyohereje kubikumenyesha.”

20 Amagambo ya Yudita anyura Holoferinesi n’abagaba b’ingabo ze, batangarira ubuhanga bwe maze baravuga bati:

21 “Ku isi yose nta mugore wigeze agira uburanga n’ubwenge nk’ubwe!”

22 Nuko Holoferinesi abwira Yudita ati: “Imana yagize neza yo yagutumye kubanziriza abandi, kugira ngo udutere imbaraga kandi ngo dushobore kurimbura abasuzuguye databuja, Umwami Nebukadinezari.

23 Koko rero uri mwiza kandi uvugana ubuhanga, bityo nukora nk’uko wabisezeranye Imana yawe izaba Imana yanjye. Uzaba mu ngoro y’Umwami Nebukadinezari, kandi ube ikirangirire ku isi yose.”

Categories
Yudita

Yudita 12

Yudita mu nkambi y’ingabo z’Abanyashūru

1 Holoferinesi ategeka abantu be kujyana Yudita ku meza ye yariho ibikoresho by’ifeza, kandi ko bamugaburira ku byokurya bye no kuri divayi ye.

2 Nyamara Yudita aramubwira ati: “Ntabwo nzarya ku byokurya byawe bitazamviramo gucumura, nzatungwa n’ibyokurya nizaniye.”

3 Holoferinesi aramubaza ati: “Mbese impamba yawe nishira, tuzashobora dute kukubonera ibindi byokurya nka byo, kandi nta mwene wanyu uri muri iyi nkambi?”

4 Yudita aramusubiza ati: “Databuja, humura sinzamara ibyokurya mfite mbere y’uko Uhoraho ankoresha ibyo yateganyije.”

5 Abagaba b’ingabo za Holoferinesi bamujyana mu ihema, araryama ageza mu rukerera maze arabyuka.

6 Nuko atuma kuri Holoferinesi ati: “Databuja, ndasaba ko bajya banyemerera kuva mu nkambi nkajya gusenga.”

7 Holoferinesi ategeka abarinzi be kumureka akagenda. Yudita amara iminsi itatu mu nkambi, akajya asohoka nijoro akajya mu kibaya cyari hafi y’umujyi wa Betuliya, kandi akiyuhagirira ku isōko y’amazi.

8 Iyo yamaraga kwiyuhagira yasabaga Uhoraho Imana y’Abisiraheli, kugira ngo amuyobore mu mugambi we wo kuzahūra bene wabo.

9 Yagarukaga amaze kwisukura,akaguma mu ihema rye kugeza ku igaburo rya nimugoroba.

Holoferinesi akoresha ibirori

10 Ku munsi wa kane Yudita ari mu nkambi, Holoferinesi akoresha ibirori abitumiramo abagaba bakuru b’ingabo ze gusa, abandi arabihorera.

11 Atuma Bagowasi inkone yari ishinzwe ibye byose ati: “Genda wemeze wa Muheburayikazi urinze, aze mu ihema ryanjye dusangire ibyokurya n’ibyo kunywa.

12 Byadutera ikimwaro turetse umugore mwiza nk’uriya akagenda ntaryamanye na we, kandi yaduseka!”

13 Bagowasi arasohoka ava aho Holoferinesi yari ari, asanga Yudita aramubwira ati: “Mugore wuje uburanga, databuja aguhaye icyubahiro agutumira mu ihema rye ngo musangire divayi. Ngwino wishimane na twe, ube nk’umwe mu Banyashūrukazi baba mu ngoro ya Nebukadinezari.”

14 Yudita aramusubiza ati: “Ndi nde se wo kuvuguruza databuja? Ndakora icyo ashaka cyose, kandi bizahora binshimisha kugeza igihe nzapfira.”

15 Nuko Yudita arahaguruka, yambara imyambaro myiza n’imirimbo ye yose ya kigore. Umuja we amujya imbere no kwa Holoferinesi, asasa impu hasi kugira ngo Yudita azicareho. Izo mpu yari yarazihawe na Bagowasi kugira ngo ajye azicaraho afungura.

16 Yudita arinjira aricara. Holoferinesi amukubise amaso umutima we uradiha, maze yifuza kuryamana na we. Kuva ku munsi yari yamubonyeho ubwa mbere, Holoferinesi yakomeje gukora uko ashoboye ngo amwiyegereze.

17 Holoferinesi abwira Yudita ati: “Ngaho nywa, wishimane natwe.”

18 Yudita aramubwira ati: “Databuja, ndanywa kuko mu buzima bwanjye bwose ntigeze mpabwa icyubahiro nk’icy’uyu munsi.”

19 Nyamara Yudita ari imbere ya Holoferinesi, ararya kandi anywa ibyo umuja we yamuteguriye.

20 Holoferinesi aranezerwa cyane kubera Yudita, nuko anywa divayi nyinshi cyane atari yarigeze anywa kuva yavuka.

Categories
Yudita

Yudita 13

Yudita aca umutwe wa Holoferinesi

1 Bigeze mu gicuku, abagaba b’ingabo za Holoferinesi barataha. Bagowasi akingira inyuma ihema rya shebuja, maze asezerera abari aho bose bajya kuryama. Buri wese yari ananiwe kuko bari basinze.

2 Yudita asigara mu ihema wenyine hamwe na Holoferinesi, wari uryamye ku buriri yasinze.

3 Yudita yari yabwiye umuja we guhagarara hanze y’ihema, no kuhamutegerereza kugeza igihe aza gusohokera, nk’uko yari asanzwe abigira buri munsi. Amubwira ko ari busohoke ajya gusenga kandi yari yabibwiye na Bagowasi.

4 Abatumirwa bose bari bagiye ntihasigara n’umwe, Yudita na Holoferinesi basigara bonyine mu ihema. Yudita ahagarara iruhande rw’uburiri bwa Holoferinesi, asenga bucece ati: “Nyagasani Mana Nyirububasha, muri uyu mwanya shyigikira ibyo ngiye gukora ku bw’ikuzo rya Yeruzalemu.

5 Koko rero iki ni cyo gihe cyo gukiza abantu bawe watoranyije, no kumfasha gusohoza umugambi wanjye wo gutsemba abanzi baduhagurukiye.”

6 Nuko Yudita agana aho Holoferinesi yari aryamye, akura inkota ku musego aho yari iri,

7 yegera uburiri afata umusatsi wa Holoferinesi maze aravuga ati: “Nyagasani Mana y’Abisiraheli, nyongerera imbaraga muri uyu mwanya.”

8 Nuko Yudita abangura inkota ayikubita Holoferinesi kabiri ku gikanu n’imbaraga ze zose, amuca umutwe.

9 Yudita ahirikira hasi umurambo wa Holoferinesi, amanura inzitiramibu ayivana ku nkingi. Nuko arasohoka ahereza umuja we igihanga cya Holoferinesi,

10 uwo muja agishyira muri rwa ruhago bazanyemo ibyo kurya, maze bombi barasohoka nk’uko bari basanzwe babigenza bagiye gusenga. Bambukiranya inkambi y’Abanyashūru, banyura mu kibaya maze bazamuka umusozi kugeza ubwo bagera mu marembo y’umujyi wa Betuliya.

Yudita yinjira muri Betuliya

11 Yudita ataragera ku marembo ahamagara abarinzi arababwira ati: “Nimukingure, nimukingure amarembo! Imana yacu iracyari kumwe natwe, uyu munsi yongeye kugaragaza ububasha bwayo mu Bisiraheli, kandi yakoresheje imbaraga zayo irwanya abanzi bacu.”

12 Abantu bo mu mujyi bumvise ijwi rya Yudita biruka bajya ku marembo, bahamagara n’abatware b’umujyi.

13 Abaturage bose kuva ku muto kugera ku mukuru birukira icyarimwe bajya ku marembo, kuko batizeraga ko Yudita ashobora kugaruka. Bamukingurira amarembo we n’umuja we barabakira, hanyuma bacana umuriro wo kubonesha maze barabakikiza.

14 Yudita arangurura ijwi ati: “Nimusingize Imana, nimuyisingize! Nimusingize Imana yakomeje kugirira imbabazi Abisiraheli, kuko iri joro yakoresheje ukuboko kwanjye igatsemba abanzi bacu.”

15 Nuko avana igihanga cya Holoferinesi muri rwa ruhago, acyereka abantu bari bateraniye aho arababwira ati: “Dore igihanga cya Holoferinesi, umugaba mukuru w’ingabo z’Abanyashūru. Iyi kandi ni inzitiramibu yari ikingirije uburiri bwe, aho yari aryamye yasinze. Uhoraho yamwishe akoresheje ukuboko k’umugore.

16 Ndahiye Uhoraho wandinze ngasohoza umugambi wanjye, yuko nubwo uburanga bwanjye bwamukururiye urupfu, ko Holoferinesi atigeze ankoresha icyaha kimpumanya cyangwa kinkoza isoni.”

17 Imbaga yose iratangara cyane, bose barunama basenga Imana, maze bavugira icyarimwe bati: “Singizwa Mana yacu, wowe watsembye abanzi bacu uyu munsi!”

18 Nuko Uziya abwira Yudita ati: “Mwana wanjye, Imana Isumbabyose niguhe umugisha, ikurutishe abagore bose bo ku isi. Nihasingizwe Uhoraho Imana, we waremye ijuru n’isi, kandi akaba yarakuyoboye kugira ngo uce umutwe w’umutware w’abanzi bacu.

19 Koko rero kwiringira Imana kwawe ntikuzibagirana mu bantu bayizera, bazahora bibuka ububasha bw’Imana.

20 Imana niguhe icyubahiro iteka ryose kandi iguhe imigisha yayo, kuko watunganiye Imana kandi ntuzigame ubuzima bwawe, ahubwo ugakiza ubwoko bwacu bwari bwakandamijwe.”

Imbaga yose irasubiza iti: “Amina! Amina!”

Categories
Yudita

Yudita 14

Inama Yudita yatanze

1 Yudita arababwira ati: “Bavandimwe nimunyumve. Nimufate iki gihanga mukimanike ku rukuta rw’umujyi.

2 Umuseke numara gukeba n’izuba rirashe, mwitoremo umuyobozi maze abantu b’intwari muri mwe bafate intwaro zabo, musohoke mu mujyi nk’abagiye mu kibaya gutera inkambi y’Abanyashūru, ariko ntimumanuke.

3 Abarinzi b’Abanyashūru bazafata intwaro zabo birukira mu nkambi, kugira ngo bakangure abagaba b’ingabo zabo. Abagaba b’ingabo bazihutira kujya mu ihema kubyutsa Holoferinesi, nyamara ntibazahamusanga. Ingabo zose zizagira ubwoba zihunge.

4 Icyo gihe mwebwe n’abandi Bisiraheli bose muzabakurikirana mubice umugenda.

5 Ariko mbere yo gukora ibyo byose, nimumpamagarire Akiyoro w’Umwamoni, yirebere ubwe kandi amenye ko iki gihanga ari icya Holoferinesi wasuzuguye Abisiraheli, akamwohereza muri twe atekereza ko tuzamwica.”

Akiyoro ayoboka Imana ya Isiraheli

6 Bahamagaza Akiyoro ava mu nzu ya Uziya. Akihagera arabukwa igihanga cya Holoferinesi cyari gifashwe n’umwe mu bari bateraniye aho, agwa yubamye ararabirana.

7 Bamaze kumubyutsa yunama ku birenge bya Yudita, maze aravuga ati: “Muri buri muryango w’Abayuda nibavuge ibigwi byawe, kandi mu mahanga yose abazumva ibyawe bazashya ubwoba.

8 Ndakwinginze ngo untekerereze ibyo wakoze byose muri iyi minsi.” Yudita ahagaze hagati muri iyo mbaga, amurondorera ibyo yakoze byose kuva ku munsi yasohotse muri Betuliya kugeza uwo mwanya.

9 Arangije kubibatekerereza, imbaga yose itera hejuru n’amashyi y’urufaya, umujyi wuzura urusaku rw’ibyishimo.

10 Akiyoro amaze kumva ibyo byose Imana y’Abisiraheli yakoze yemera Imana. Arakebwa maze yakirwa bidasubirwaho mu Bisiraheli.

Bagowasi abona umurambo wa Holoferinesi

11 Bukeye Abisiraheli bamanika igihanga cya Holoferinesi ku rukuta rw’umujyi. Bose bafata intwaro zabo basohoka mu mujyi, biremamo imitwe bamanuka mu ibanga ry’umusozi.

12 Abanyashūru babibonye batuma ku bagaba b’ingabo zabo, maze na bo babibwira abagaba bategeka ingabo igihumbi, n’abandi bakuru b’ingabo.

13 Abo bakuru b’ingabo bajya ku ihema rya Holoferinesi, babwira Bagowasi wari ushinzwe ibye byose bati: “Kangura databuja, kuko ba Bisiraheli b’inkoreragahato batinyutse kumanuka ngo badutere kugira ngo bikururire kurimbuka, tubatsembe burundu.”

14 Bagowasi yinjira mu ihema azunguza umwenda wari ukingiye uburiri, yibwira ko Holoferinesi aryamanye na Yudita.

15 Ariko nta witabye, abeyura uwo mwenda yinjira mu cyumba Holoferinesi yari aryamyemo, asanga umurambo we udafite umutwe, urambaraye imbere y’uburiri.

16 Bagowasi arataka cyane aboroga, ashishimura imyambaro ye.

17 Nuko yinjira mu ihema Yudita yari acumbitsemo ntiyahamusanga. Ariruka ahamagara abagaba b’ingabo mu ijwi rirenga ati:

18 “Za nkoreragahato zivumbagatanyije! Umuheburayikazi umwe akojeje isoni ubutegetsi bwose bw’Umwami Nebukadinezari. Dore Holoferinesi agaramye ku butaka bamuciye umutwe!”

19 Abagaba b’ingabo za Ashūru babyumvise bashishimura imyambaro yabo, bashya ubwobo maze umuborogo wabo wumvikana mu nkambi yose.

Categories
Yudita

Yudita 15

Abanyashūru bahunga Abisiraheli

1 Ingabo z’Abanyashūru zari mu nkambi zibyumvise zirakangarana.

2 Baradagadwa kandi bagira ubwoba cyane, bava mu nkambi batatanira impande zose, ntihagira umuntu n’umwe usigara bakwirwa imishwaro, bahunga banyuze mu tuyira twose two mu kibaya n’utwo mu misozi.

3 Ingabo zari zishinze ibirindiro mu misozi miremire ikikije Betuliya, na zo zirahunga. Nuko ingabo z’Abisiraheli zose zirabakurikirana.

4 Uziya yohereza intumwa mu mujyi w’i Betomesitemu na Bebayi, na Koba na Kola, azohereza no mu gihugu cyose cy’Abisiraheli kumenyesha abantu ibyabaye, no kubashishikariza kubatabara kugira ngo batsembe abanzi.

5 Abisiraheli babyumvise, birohera ku banzi icyarimwe, barabirukana babageza i Koba babica umugenda. Abantu b’i Yeruzalemu ndetse n’abo mu misozi miremire bose barabatabara, kuko intumwa zari zabamenyesheje ibyabaye mu nkambi y’Abanyashūru. Abo muri Gileyadi n’abo muri Galileya bagota Abanyashūru bahungaga babicamo benshi, barabakurikirana kugera mu mujyi wa Damasi no mu ntara zihakikije.

6 Naho ab’i Betuliya basigaye biroha mu nkambi y’Abanyashūru barayisahura, maze barakungahara cyane.

7 Abisiraheli bavuye muri iryo sibaniro, bafata ibyari bisigaye byose. Abantu bo mu mijyi no mu midugudu yo mu misozi miremire no mu kibaya, bigabagabanya iminyago kuko yari myinshi.

Abayisiraheli bizihiza ibirori by’ugutsinda kwabo

8 Yoyakimu umutambyi mukuru, hamwe n’inama y’abakuru b’imiryango y’Abisiraheli bari batuye i Yeruzalemu, baza kureba ibyiza Uhoraho yari yakoreye Isiraheli, no kubonana na Yudita ngo bamushīme.

9 Bose hamwe bahageze bashīmira Yudita bavuga bati: “Uri ikuzo rya Yeruzalemu n’icyubahiro cya Isiraheli, uhesheje ishema ubwoko bwacu.

10 Koko ukuboko kwawe kwashoboye gukora ibyo byose wakoreye Abisiraheli, maze bishimisha Imana. Uhoraho Nyirububasha aguhe imigisha ubuziraherezo.”

Nuko abantu bose baravuga bati: “Amina!”

11 Abisiraheli bose bamara iminsi mirongo itatu basahura inkambi y’Abanyashūru. Baha Yudita ihema rya Holoferinesi, n’ifeza ye yose n’uburiri bwe, n’ibindi bikoresho bye byose. Nuko abihekesha inyumbu ye, azana amagare ye akururwa n’indogobe, ashyiraho ibisigaye arabijyana.

12 Abisirahelikazi bose baza kureba Yudita no kumushimira. Bamwe muri bo baramuririmbira kandi baramubyinira, Yudita na we afata amashami y’iminzenze ayaha abagore bari kumwe.

13 Nuko abo bagore bakora amakamba mu mababi y’iminzenze barayatamiriza. Yudita arangaza imbere y’ikoraniro ashagawe n’abagore babyinaga. Abagabo bose b’Abisiraheli bakurikiraho baririmba indirimbo z’ibisingizo, bitwaje intwaro zabo kandi batamirije amakamba.

14 Yudita akikijwe n’Abisiraheli bose atera indirimbo yo gushimira Imana, ikoraniro ryose ririkiriza.

Categories
Yudita

Yudita 16

Indirimbo ya Yudita

1 Yudita araririmba ati:

“Nimuririmbire Imana yanjye muvuza ingoma,

Nimuririmbire Uhoraho mukoresheje ibyuma birangīra,

nimumuririmbire indirimbo yo kumusingiza,

nimumushimire mumwambaze!

2 Uhoraho ni Imana iburizamo intambara,

ashinze ibirindiro rwagati mu bantu be,

yankijije abantotezaga.

3 Abanyashūru baturutse mu misozi yo mu majyaruguru,

bazanye n’ingabo nyinshi cyane,

ubwinshi bwazo bwahagaritse imigezi,

abarwanira ku mafarasi babo buzuye imisozi.

4 Baravuga bati:

‘Igihugu cyanyu tuzagitwika,

abasore banyu tuzabicisha inkota,

impinja zanyu tuzazitsemba,

abana banyu tuzabajyana ho iminyago,

abakobwa banyu tuzabafata ku ngufu.’

5 “Uhoraho Nyirububasha yaburijemo umugambi wabo,

yawuburijemo akoresheje umugore.

6 Intwari yabo ntiyishwe n’abasore,

ntiyishwe n’abantu b’intwari,

ntiyishwe n’abantu b’ibihangange,

yishwe na Yudita umukobwa wa Merari,

yamutsindishije uburanga bwe.

7 Yakijije Abisiraheli bari barakandamijwe,

yiyambuye imyambaro y’ubupfakazi,

yisize amavuta mu maso,

8 imisatsi ye ayifatisha agatambaro,

yambara ikanzu y’umweru kugira ngo amureshye.

9 Urukweto rwa Yudita rwanejeje Holoferinesi,

uburanga bwe bwigaruriye umutima we,

inkota ye yamuciye umutwe.

10 “Ubukaka bwe bwahindishije Abaperesi umushyitsi,

ubutwari bwe bukangaranya Abamedi.

11 Abantu banjye bakomye urwamo rw’intambara abanzi bacu bashya ubwoba,

abantu banjye bateye hejuru abanzi barakangarana,

abantu banjye baranguruye amajwi abanzi barahunga.

12 Turi urubyaro rw’inkoreragahato,

nyamara abanzi bacu baraduhunze.

Twabishe umugenda nk’inkoreragahato zihinga,

abanzi bacu barimbuwe n’ingabo z’Uhoraho.

13 “Nzaririmbira Imana yanjye indirimbo nshya,

Uhoraho, urakomeye kandi wisesuyeho ikuzo,

uri Umunyambaraga kandi uri Indahangarwa.

14 Ibiremwa byawe byose nibikuyoboke,

koko waravuze byose bibaho,

wohereje umwukawawe biraremwa,

nta muntu n’umwe wahinyura ijambo ryawe.

15 Imisozi izatingita iridukire mu mazi,

ibitare bizashongera imbere yawe nk’ibishashara,

nyamara abakubaha bo uzabagirira impuhwe.

16 Koko ibitambo byose bihumura neza ntacyo bikumariye,

urugimbu rwose rw’ibitambo bikongorwa n’umuriro bagutambira ni ubusabusa,

nyamara Uhoraho yita ku bamwubaha.

17 Amahanga yiha kurwanya ubwoko bwanjye agushije ishyano!

Uhoraho Nyirububasha azabahana ku munsi w’urubanza,

imibiri yabo azayigabiza umuriro n’inyo,

bazarirana umubabaro iteka ryose.”

Ugukomera kwa Yudita

18 Abantu bageze i Yeruzalemu barihumanura maze baramya Imana. Batamba ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ubushake n’andi maturo.

19 Ibintu byose bya Holoferinesi Yudita yari yarahawe n’Abisiraheli, hamwe n’inzitiramibu yari yarivaniye ku buriri bwa Holoferinesi, abyegurira Imana.

20 Abantu bamara amezi atatu mu byishimo i Yeruzalemu imbere y’Ingoro y’Imana, Yudita ari kumwe na bo.

Iherezo ry’imibereho ya Yudita

21 Ayo mezi atatu arangiye buri wese asubira iwe, Yudita na we asubira i Betuliya aguma mu isambu ye. Mu gihe cyose yabayeho yakomeje kuba ikirangirire mu gihugu cya Isiraheli.

22 Abagabo benshi bifuje kumucyura, ariko nta wundi mugabo yigeze kuva aho umugabo we Manase apfiriye.

23 Uko imyaka yahitaga Yudita yarushagaho kuba ikirangirire, asazira mu rugo rw’umugabo we, amara imyaka ijana n’itanu. Asubiza umuja we ubwigenge maze apfira i Betuliya, bamushyingura iruhande rw’umugabo we Manase.

24 Abisiraheli bose bamuririra iminsi irindwi. Yudita atarapfa, yari yaragabanyije ibintu bye abo mu muryango w’umugabo we Manase, n’abo mu muryango we bwite.

25 Igihe cyose Yudita yari akiriho ndetse n’imyaka myinshi nyuma y’urupfu rwe, nta wongeye gutera ubwoba Abisiraheli.