Categories
Yozuwe

Yozuwe 11

Abisiraheli batsinda abami bo mu majyaruguru ya Kanāni

1 Yabini umwami w’i Hasori yumvise ibyo gutsinda kwa Yozuwe, atuma kuri Yobabu umwami w’i Madoni no ku mwami w’i Shimuroni no ku mwami wa Akishafu,

2 no ku bandi bami bo mu majyaruguru ya Kanāni, ari abatuye mu misozi miremire ari n’abo mu kibaya cy’uruzi rwa Yorodani mu majyepfo y’Ikiyaga cya Galileya, ari n’abo mu misozi migufi y’iburengerazuba, n’abo mu misozi iri hafi y’i Dori ahegereye inyanja.

3 Abo yatumyeho ni Abanyakanāni batuye mu burasirazuba no mu burengerazuba, n’Abamori n’Abaheti n’Abaperizi n’Abayebuzi batuye mu misozi miremire, n’Abahivi batuye munsi y’umusozi wa Herumoni mu karere ka Misipa.

4 Abo bami bahagurukana n’ingabo zabo zose zitabarika nk’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja, n’amafarasi n’amagare y’intambara menshi cyane.

5 Bose bishyira hamwe kugira ngo batere Abisiraheli, bashinga amahema hafi y’umugezi wa Meromu.

6 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati: “Ntubatinye kuko ejo magingo aya nzabagabiza Abisiraheli. Muzabice bose, amafarasi yabo muyateme ibitsi naho amagare yabo muyatwike.”

7 Nuko Yozuwe n’ingabo ze zose bahita bagaba igitero hafi y’umugezi wa Meromu, babagwa gitumo.

8 Abo banzi Uhoraho abagabiza Abisiraheli, babakubita incuro barabamenesha babageza i Sidoni wa mujyi mugari, n’i Misirefoti-Mayimu no mu gikombe cya Misipa mu burasirazuba. Barabatsembye ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

9 Yozuwe abagenza nk’uko Uhoraho yabimutegetse, amafarasi yabo ayatema ibitsi n’amagare yabo arayatwika.

Abisiraheli bigarurira Hasori

10 Icyo gihe umwami w’i Hasori yari akomeye kuruta abo bami bandi. Yozuwe avuye i Misipa, yigarurira umujyi wa Hasori n’umwami waho amwicisha inkota.

11 Abisiraheli bamarira ku icumu abaturage baho bose, ntihasigara n’uwo kubara inkuru, n’umujyi barawutwika.

12 Nuko Yozuwe yigarurira imirwa y’abo bami bose na bo abicisha inkota, atsemba n’abaturage baho bose nk’uko Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarabitegetse.

13 Icyakora Abisiraheli ntibatwitse imijyi yubatse ku tununga, uretse Hasori yonyine.

14 Abisiraheli basahura ibintu n’amatungo basanze muri iyo mijyi, ariko abaturage bayo bo barabatsembye ntihasigara n’uwo kubara inkuru.

15 Yozuwe yakurikije amabwiriza yose Uhoraho yamuhaye ayanyujije ku mugaragu we Musa, nta na kimwe muri yo atubahirije.

Yozuwe arangiza kwigarurira igihugu

16 Uko ni ko Yozuwe yigaruriye igihugu cyose, imisozi miremire n’imigufi yo mu majyepfo no mu majyaruguru, n’amajyepfo yose ya Kanāni n’akarere gakikije Gosheni n’ikibaya cya Yorodani,

17 uhereye ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri, kugeza i Bāli-Gadi iri mu kibaya cyo hagati y’ibisi bya Libani n’umusozi wa Herumoni. Afata abami baho bose arabica.

18 Iyo ntambara Yozuwe yarwanye na bo yamaze igihe kirekire.

19 Abahivi b’i Gibeyoni ni bo bonyine bagiranye amasezerano y’amahoro n’Abisiraheli. Naho indi mijyi yose yagarujwe umuheto.

20 Uhoraho yatumye abaturage b’icyo gihugu binangira, bahitamo kurwanya Abisiraheli. Bityo Abisiraheli babatsemba nta mbabazi, babamarira ku icumu, nk’uko Uhoraho yari yarabitegetse Musa.

21 Muri icyo gihe kandi, Yozuwe yagiye kurwana n’Abanakibabaga mu misozi y’i Heburoni n’iy’i Debiri n’iya Anabu, n’abatuye ahandi mu misozi y’u Buyuda n’iya Isiraheli. Yarabatsembye n’imijyi yabo arayirimbura.

22 Mu gihugu Abisiraheli bigaruriye, nta Mwanaki n’umwe wahasigaye, keretse mu mijyi ya Gaza na Gati na Ashidodi.

23 Yozuwe amaze kwigarurira igihugu cyose nk’uko Uhoraho yari yabitegetse Musa, akigabanya Abisiraheli, buri muryango awuha umugabane wawo. Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 12

Amazina y’abami Abisiraheli batsinze

1 Aba ni bo bami Abisiraheli batsinze bigarurira ibihugu byabo mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, bahereye ku ruzi rwa Arunoni bageza ku musozi wa Herumoni, harimo n’ikibaya cya Yorodani mu burasirazuba.

2 Umwe yitwaga Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, wategekaga igice cy’i Gileyadi. Mu majyepfo, umupaka w’igihugu cye wari uruzi rwa Arunoni kugera Aroweri iri haruguru y’akabande ka Arunoni. Mu burasirazuba umupaka wari umugezi wa Yaboki, ukigabanya n’Abamoni.

3 Mu burengerazuba umupaka wacyo wari uruzi rwa Yorodani, uhereye ku Kiyaga cya Galileya ukageza ku kiyaga cya Araba, ari cyo Kiyaga cy’Umunyu hafi ya Beti-Yeshimoti, ugakomeza mu majyepfo munsi y’umusozi wa Pisiga.

4 Undi mwami yitwaga Ogi, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefa, yategekaga igihugu cya Bashani akaba yari atuye Ashitaroti na Edureyi.

5 Yategekaga Bashani yose. Mu burengerazuba umupaka wayo wari umusozi wa Herumoni, mu burasirazuba wari umujyi wa Saleka, mu majyaruguru wari umupaka w’Abageshuri n’uw’Abamāka, mu majyepfo yategekaga igice cy’i Gileyadi kigabana n’icya Sihoni umwami w’i Heshiboni.

6 Musa n’Abisiraheli bamaze kwigarurira ibyo bihugu, Musa umugaragu w’Uhoraho yabihaye ho umugabane umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’igice cy’uwa Manase.

Yozuwe atsinda abami b’amahanga

7 Yozuwe n’Abisiraheli batsinze abami bo mu burengerazuba bwa Yorodani, uhereye i Bāli-Gadi munsi y’ibisi bya Libani mu majyaruguru, ukagera ku musozi wa Halaki ukerekeza i Seyiri mu majyepfo. Ibihugu by’abo bami, Yozuwe yabihaye Abisiraheli ho gakondo, abibagabanya akurikije imiryango yabo.

8 Bategekaga imisozi miremire n’imigufi, n’ikibaya cya Yorodani, n’ahakikiye Ikiyaga cy’Umunyu n’ubutayu n’amajyepfo ya Kanāni. Bari Abaheti n’Abamori n’Abanyakanāni, n’Abaperizi n’Abahivi n’Abayebuzi. Abo bami ni aba:

9 umwami w’i Yeriko,

umwami wa Ayi hafi y’i Beteli,

10 umwami w’i Yeruzalemu,

umwami w’i Heburoni,

11 umwami w’i Yarimuti,

umwami w’i Lakishi,

12 umwami wa Eguloni,

umwami w’i Gezeri,

13 umwami w’i Debiri,

umwami w’i Gederi,

14 umwami w’i Horuma,

umwami wa Aradi,

15 umwami w’i Libuna,

umwami wa Adulamu,

16 umwami w’i Makeda,

umwami w’i Beteli,

17 umwami w’i Tapuwa,

umwami w’i Heferi,

18 umwami wa Afeki,

umwami w’i Sharoni,

19 umwami w’i Madoni,

umwami w’i Hasori,

20 umwami w’i Shimuroni-Meroni,

umwami wa Akishafu,

21 umwami w’i Tānaki,

umwami w’i Megido,

22 umwami w’i Kedeshi,

umwami w’i Yokineyamu ya Karumeli,

23 umwami w’i Dori n’imisozi biteganye,

umwami w’i Goyimu hafi ya Gilugali,

24 umwami w’i Tirusa.

Bose hamwe bari abami mirongo itatu n’umwe.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 13

Ibihugu byari bitarafatwa

1 Yozuwe amaze kugera mu zabukuru, Uhoraho aramubwira ati: “Dore urashaje cyane kandi hasigaye ahantu hanini mutarigarurira.

2 Intara y’Abafilisiti n’iy’Abageshuri,

3 uhereye ku mugezi wa Shihori uri ku mupaka wa Misiri, ukageza ku mupaka wa Ekuroni mu majyaruguru. Ako karere kabarwaga nk’ak’Abanyakanāni kuko kahoze gatuwe n’Abawi, ariko kategekwaga n’abami batanu b’Abafilisiti, uw’i Gaza n’uwa Ashidodi n’uwa Ashikeloni n’uw’i Gati n’uwa Ekuroni.

4 Mu majyepfo mushigaje kwigarurira ahatuwe n’Abanyakanāni hose, na Meyara y’Abanyasidoni kugeza kuri Afeki iri ku mupaka w’Abamori,

5 n’intara y’Abagebali n’ibisi bya Libani byose by’iburasirazuba, uhereye i Bāli-Gadi munsi y’umusozi wa Herumoni kugeza i Lebo-Hamati.

6 Hasigaye n’akarere k’imisozi miremire kari hagati ya Libani na Misirefoti-Mayimu gatuwe n’Abanyasidoni. Uko Abisiraheli bazagenda bigira imbere, ni ko nzagenda menesha abaturage b’utwo turere. Igihugu uzakigabanye Abisiraheli nk’uko nabitegetse.

7 Uzakigabanye imiryango icyenda, n’igice cy’umuryango wa Manase itaragira icyo ibona, kibe gakondo yayo.”

Imigabane yatanzwe iburasirazuba bwa Yorodani

8 Umuryango wa Rubeni n’uwa Gadi n’ikindi gice cy’uwa Manase, Musa umugaragu w’Uhoraho yari yarayihaye gakondo mu burasirazuba bwa Yorodani.

9 Yabahaye Aroweri iri haruguru y’akabande ka Arunoni n’umujyi uri muri ako kabande, n’imirambi y’i Medeba n’i Diboni

10 n’imijyi yose yategekwaga na Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni, kugeza ku mupaka w’Abamoni.

11 Yabahaye n’intara ya Gileyadi n’akarere ka Geshurin’aka Māka, n’umusozi wa Herumoni wose n’igihugu cyose cya Bashani kugeza i Saleka.

12 Hategekwaga na Ogi umwami w’i Bashani, akaba umwe mu ba nyuma bakomoka ku Barefawari utuye Ashitaroti na Edureyi. Musa yari yaratsinze ibyo bihugu arabyigarurira.

13 Icyakora Abisiraheli ntibamenesheje Abageshuri n’Abamāka, ku buryo n’ubu bagituye mu gihugu cya Isiraheli.

14 Abalevi ntibagenewe umugabane w’ubutaka, kuko umugabane wabo uva ku maturo atwikwa y’Uhoraho Imana y’Abisiraheli, nk’uko yababwiye.

Umugabane wa Rubeni

15 Dore umugabane Musa yahaye abagize amazu y’Abarubeni:

16 Aroweri iri haruguru y’akabande ka Arunoni n’umujyi uri muri ako kabande, n’imirambi yose kugera i Medeba

17 n’i Heshiboni n’indi mijyi yose yubatse mu mirambi, ari yo Diboni na Bamoti-Bāli na Betibāli-Mewoni,

18 na Yahasi na Kedemoti na Mefāti,

19 na Kiriyatayimu na Sibuma na Sereti-Shahari iri hejuru y’ikibaya,

20 na Beti-Pewori n’imicyamu y’umusozi wa Pisiga na Beti-Yeshimoti,

21 mbese imijyi yose yo mu mirambi n’igihugu cyose cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni. Musa yari yaratsinze Sihoni n’abatware b’Abamidiyani bari batuye mu gihugu cye, ari bo Ewi na Rekemu na Suri, na Huri na Reba, bari abagaragu ba Sihoni.

22 Abisiraheli barabishe, kimwe na wa mupfumu Bālamu mwene Bewori.

23 Mu burengerazuba, umupaka w’umugabane w’Abarubeni wari uruzi rwa Yorodani. Iyo ni yo mijyi n’imidugudu amazu yabo yahawe ho gakondo.

Umugabane wa Gadi

24 Dore umugabane Musa yahaye abagize amazu y’Abagadi:

25 Yāzeri n’imijyi yose y’i Gileyadi n’igice cy’igihugu cy’Abamoni kugera Aroweri yindi iri hafi y’i Raba,

26 no kuva Heshiboni kugera i Ramati-Misipa n’i Betonimu, no kuva i Mahanayimu kugera mu karere k’i Debiri,

27 n’ikibaya cya Yorodani na Beti-Haramu na Beti-Nimura na Sukoti na Safoni, n’ahasigaye hose h’igihugu cy’Umwami Sihoni, wari utuye i Heshiboni. Mu burengerazuba, umupaka w’umugabane w’Abagadi wari uruzi rwa Yorodani, kugeza ku Kiyaga cya Galileya mu majyaruguru.

28 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu amazu yabo yahawe ho gakondo.

Umugabane w’Iburasirazuba wa Manase

29 Dore umugabane Musa yahaye abagize igice cy’amazu y’Abamanase:

30 igihugu cyose cyahoze ari icya Ogi umwami w’i Bashani, uhereye i Mahanayimu werekeza mu majyaruguru, harimo n’imijyi mirongo itandatu yitwa Inkambi za Yayiri,

31 n’igice cy’i Gileyadi n’imirwa ya Ogi ari yo Ashitaroti na Edureyi. Uwo ni wo mugabane wahawe igice cy’umuryango w’Abamanase kigizwe n’amazu y’Abamakiri.

32 Iyo ni yo migabane Musa yari yaratanze igihe yari mu kibaya cy’i Mowabu, iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, ahateganye n’i Yeriko.

33 Abalevi bo nta mugabane w’ubutaka Musa yabahaye, kuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli ari we mugabane wabo, nk’uko yababwiye.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 14

Abisiraheli bagabana igihugu cya Kanāni

1 Umutambyi Eleyazarina Yozuwe mwene Nuni n’abatware b’imiryango, ni bo bagabanyije abandi Bisiraheli igihugu cya Kanāni.

2 Bakigabanya imiryango icyenda n’igice isigaye bakoresheje ubufindo, nk’uko Uhoraho yari yarabibategetse abinyujije kuri Musa.

3 Indi miryango ibiri n’igice Musa yari yarayihaye imigabane iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani, naho Abalevi nta mugabane w’ubutaka yabahaye,

4 uretse ko nyuma bahawe imijyi yo guturamo n’inzuri ziyikikije, kugira ngo zibe iz’imikumbi n’amashyo yabo. Abakomoka kuri Yozefu bari bagabanyijwemo imiryango ibiri: uwa Manase n’uwa Efurayimu.

5 Nuko Abisiraheli bagabana igihugu bakurikije amabwiriza Uhoraho yahaye Musa.

Kalebu ahabwa Heburoni

6 Bakiri i Gilugali, bamwe bo mu muryango wa Yuda basanga Yozuwe, maze umwe muri bo witwa Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi aramubwira ati: “Wibuke ibyo Uhoraho yabwiye Musa wa muntu w’Imana, ibinyerekeye n’ibikwerekeye turi i Kadeshi-Barineya.

7 Igihe Musa umugaragu w’Imana anyohereje gutata iki gihugu, nari mfite imyaka mirongo ine. Ngarutse namubwiye ibyo nabonye nta cyo muhishe.

8 Abo twajyanye baje baca abantu intege, ariko jye nayobotse Uhoraho Imana yanjye ntashidikanya.

9 Icyo gihe Musa yararahiye ati: ‘Igihugu wakandagijemo ikirenge uzagihabwamo gakondo n’abazagukomokaho iteka, kuko wayobotse Uhoraho Imana yanjye udashidikanya.’

10 Dore hashize imyaka mirongo ine n’itanu Uhoraho ategetse Musa kurahira atyo, igihe Abisiraheli bari bakiri mu butayu. Uhoraho yampaye kurama nk’uko yari yarabinsezeranyije, none maze imyaka mirongo inani n’itanu,

11 nyamara ndacyakomeye nk’igihe Musa yanyoherezaga gutata. Ndacyafite imbaraga nk’iz’icyo gihe, haba ku rugamba cyangwa ku yindi mirimo.

12 Uwo munsi Uhoraho yansezeranyije kumpa akarere k’imisozi gatuwe n’Abanaki, karimo n’imijyi minini kandi izengurutswe n’inkuta nk’uko wabyiyumviye, none ukampe. Uhoraho nanshyigikira nzabamenesha nk’uko yabivuze.”

13 Nuko Yozuwe asabira Kalebu mwene Yefune umugisha, amuha n’umujyi wa Heburoni.

14 Heburoni iracyari gakondo y’abakomoka kuri Kalebu mwene Yefune w’Umukenizi, kubera ko Kalebu yayobotse Uhoraho Imana y’Abisiraheli adashidikanya.

15 Kera Heburoni yitwaga Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba wari Umwanaki w’ikirangirire.

Nuko intambara irashira, ituze rigaruka mu gihugu.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 15

Imipaka y’umugabane w’umuryango wa Yuda

1 Umugabane wahawe abagize amazu y’Abayuda hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku mupaka w’Abedomu, no ku butayu bwa Tsini bwari mu mpera y’amajyepfo.

2 Umupaka wo mu majyepfo wavaga ku kigobe cyo mu mpera y’amajyepfo y’Ikiyaga cy’Umunyu,

3 ugaca mu majyepfo y’umusozi wa Akurabimu, ugakomeza mu butayu bwa Tsini ukagera i Kadeshi-Barineya mu majyepfo. Wakomezaga i Hesironi ukagera Adari, ugakebereza i Karika,

4 ukanyura Asimoni ukagera ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane. Ngaho aho umupaka wo mu majyepfo w’umugabane w’Abayuda wanyuraga.

5 Umupaka wo mu burasirazuba wari ugizwe n’Ikiyaga cy’Umunyu. Umupaka wo mu majyaruguru watangiriraga mu kigobe cy’aho uruzi rwa Yorodani rwinjirira muri icyo kiyaga,

6 ukazamuka i Betihogila unyuze mu majyaruguru i Betaraba, ugakomeza no ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni.

7 Wazamukaga i Debiri unyuze iruhande rw’igikombe cya Akori, ugaca mu majyaruguru werekeza i Gilugali ahateganye n’igikombe cya Adumimu, ugakomeza mu majyepfo y’umugezi. Wacaga hafi y’isōko ya Enishemeshi ukagera kuri Enirogeli,

8 ukazamuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu yo mu majyepfo ya Yeruzalemu umujyi w’Abayebuzi, ukanyura mu mpinga y’umusozi uri mu burengerazuba bw’akabande no mu majyaruguru y’ikibaya cy’Abarefa.

9 Kuva aho, umupaka wazamukaga werekeza ku isōko ya Nefutowa, ukagera ku mijyi yubatse ku musozi wa Efuroni, ugakomeza ugana i Bāla ari yo Kiriyati-Yeyarimu.

10 Umupaka wavaga i Bāla iburengerazuba ugana ku musozi wa Seyiri, uciye mu micyamu y’amajyaruguru y’umusozi wa Yeyarimu ari wo Kasaloni, ukamanuka i Beti-Shemeshi ukanyura i Timuna.

11 Wakomezaga mu micyamu iri mu majyaruguru y’umujyi wa Ekuroni ukagera i Shikeroni, no ku gasozi kitwa Bāla n’i Yabunēli ukagera ku Nyanja ya Mediterane.

12 Umupaka wo mu burengerazuba wari iyo nyanja.

Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y’abakomoka kuri Yuda.

Kalebu yigarurira imisozi yahawe

13 Nk’uko Uhoraho yategetse Yozuwe, Kalebu mwene Yefune yahawe umugabane mu ntara y’Abayuda. Yahawe Heburoni yahoze yitwa Kiriyati-Aruba, yaritiriwe Aruba sekuruza w’Abanaki.

14 Nuko Kalebu ahamenesha Abanaki batatu ari bo Sheshayi na Ahimani na Talumayi.

15 Yahagurutse i Heburoni atera i Debiri yahoze yitwa Kiriyati-Seferi.

16 Kalebu aratangaza ati: “Umuntu uzatera Kiriyati-Seferi akahigarurira, nzamushyingira umukobwa wanjye Akisa.”

17 Nuko Otiniyeli mwene Kenazi akaba n’umuhungu wabo wa Kalebu, yigarurira uwo mujyi maze Kalebu amushyingira umukobwa we Akisa.

18 Bamaze gushyingiranwa, Akisa agira Otiniyeli inama yo gusaba se Kalebu umurima. Nuko Akisa ajya iwabo, acyururuka ku ndogobe, Kalebu amubaza icyo yifuza.

19 Akisa aramusubiza ati: “Ngirira ubuntu umpe amariba, kuko aho wampaye nta mazi ahari.” Kalebu amuha amariba yo haruguru n’ayo hepfo.

Imijyi yahawe Abayuda

20 Uyu ni umugabane wahawe abagize amazu y’Abayuda

21 ukurikije imijyi yabo. Uhereye mu majyepfo ku mupaka wa Edomu, bahawe Kabusēli na Ederi na Yaguri,

22 na Kina na Dimona na Adada,

23 na Kedeshi na Hasori na Yitinani,

24 na Zifu na Telemu na Beyaloti,

25 na Hasori-Hadata na Keriyoti-Hesironi ari yo Hasori,

26 na Amamu na Shema na Molada,

27 na Hasari-Gada na Heshimoni na Beti-Peleti,

28 na Hasari-Shuwali na Bērisheba na Biziyotiya,

29 na Bāla na Iyimu na Esemu,

30 na Elitoladi na Kesili na Horuma,

31 na Sikulagi na Madumana na Sansana,

32 na Lebawoti na Shilehimu na Ayini na Rimoni. Bityo mu majyepfo bahawe imijyi makumyabiri n’icyenda n’imidugudu iyikikije.

33 Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi migufi mu burengerazuba: Eshitawoli na Sora na Ashina,

34 na Zanowa na Eniganimu na Tapuwa na Enamu,

35 na Yarimuti na Adulamu na Soko na Azeka,

36 na Shārayimu na Aditayimu na Gedera na Gederotayimu. Bahawe iyo mijyi cumi n’ine n’imidugudu iyikikije.

37 Bahawe na Senani na Hadasha na Migidoli-Gadi,

38 na Dilani na Misipa na Yokitēli,

39 na Lakishi na Bosikati na Eguloni,

40 na Kaboni na Lahimasi na Kitilishi,

41 na Gederoti na Betidagoni na Nāma na Makeda. Bahawe iyo mijyi cumi n’itandatu n’imidugudu iyikikije.

42 Bahawe na Libuna na Eteri na Ashani,

43 na Yifita na Ashuna na Nesibu,

44 na Keyila na Akizibu na Maresha. Bahawe iyo mijyi icyenda n’imidugudu iyikikije.

45 Bahawe na Ekuroni n’insisiro zayo n’imidugudu iyikikije,

46 n’imijyi yose n’imidugudu ikikije Ashidodi, uhereye kuri Ekuroni ukageza ku Nyanja ya Mediterane,

47 na Ashidodi n’insisiro zayo n’imidugudu iyikikije, na Gaza n’insisiro zayo n’imidugudu iyikikije, n’intara iri iruhande rw’Inyanja ya Mediterane, kugeza ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri.

48 Iyi ni yo mijyi bahawe mu misozi miremire, Shamiri na Yatiri na Soko,

49 na Dana na Kiriyati-Seferi ari yo Debiri,

50 na Anabu na Eshitemowa na Animu,

51 na Gosheni na Holoni na Gilo. Bahawe iyo mijyi cumi n’umwe n’imidugudu iyikikije.

52 Bahawe na Arabu na Duma na Eshani,

53 na Yanimu na Beti-Tapuwa na Afeka,

54 na Humeta na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni, na Siyori. Bahawe iyo mijyi icyenda n’imidugudu iyikikije.

55 Bahawe na Mawoni na Karumeli na Zifu na Yuta,

56 na Yizerēli na Yokideyamu na Zanowa,

57 na Kayini na Gibeya na Timuna. Bahawe iyo mijyi icumi n’imidugudu iyikikije.

58 Bahawe na Halihuli na Beti-Suri na Gedori,

59 na Mārati na Betanoti na Elitekoni. Bahawe iyo mijyi itandatu n’imidugudu iyikikije.

60 Bahawe na Kiriyati-Bāli ari yo Kiriyati-Yeyarimu, na Raba. Bahawe iyo mijyi yombi n’imidugudu iyikikije.

61 Iyi ni yo mijyi bahawe hafi y’Ikiyaga cy’Umunyu: Betaraba na Midini na Sekaka,

62 na Nibushani na Irimelahi na Enigedi. Bahawe iyo mijyi itandatu n’imidugudu iyikikije.

63 Nubwo Yeruzalemu yari mu ntara yahawe abakomoka kuri Yuda, ntibashoboye kuyimeneshamo Abayebuzi ku buryo bakiyituye kugeza n’ubu.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 16

Imigabane yahawe Abefurayimu n’Abamanase

1 Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu hakoreshejwe ubufindo, waheraga ku ruzi rwa Yorodani hafi y’i Yeriko. Umupaka wanyuraga mu burasirazuba bw’amariba y’i Yeriko ugakomeza mu kidaturwa ukazamuka mu misozi ukagera i Beteli.

2 Wanyuraga i Luzi ugakomeza Ataroti-Adari hatuwe n’Abaruki,

3 ukamanuka mu burengerazuba ahatuwe n’Abayafuleti, ugakomeza i Betihoroni y’epfo n’i Gezeri, ukagera ku Nyanja ya Mediterane.

4 Umugabane wahawe abakomoka kuri Yozefu, wagabanyijwe umuryango wa Manase n’uwa Efurayimu.

Efurayimu

5 Umupaka w’umugabane wahawe abagize amazu y’Abefurayimu wanyuraga mu burasirazuba bwa Ataroti-Adari ugakomeza i Betihoroni ya ruguru,

6 ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru, wanyuraga i Mikimetati ugakomeza iburasirazuba bwayo i Tānati-Shilo, ukagera i Yanowa.

7 Wamanukanaga Ataroti n’i Nāra, ukanyura i Yeriko ukagera ku ruzi rwa Yorodani.

8 Umupaka wo mu majyaruguru wanyuraga i Tapuwa ugakurikira akagezi kitwa Kana werekeza iburengerazuba, ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y’Abefurayimu.

9 Bahawe n’indi mijyi n’imidugudu iyikikije iri mu mugabane w’umuryango wa Manase.

10 Nubwo Gezeri yari mu ntara yahawe Abefurayimu, ntibashoboye kuyimeneshamo Abanyakanāni ku buryo bakiyituye kugeza n’ubu, uretse ko Abefurayimu babakoresha imirimo y’agahato.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 17

Umugabane w’Iburengerazuba wa Manase

1 Abakomoka kuri Manase umwana w’impfura wa Yozefu, na bo bahawe umugabane wabo hakoreshejwe ubufindo. Ariko abakomoka kuri Makiri umwana w’impfura wa Manase, bari barahawe intara ya Gileyadi n’igihugu cya Bashani kuko bari intwari. Makiri uwo ni we se w’uwitwa Gileyadi.

2 Amazu akomoka ku bandi bahungu ba Manase mwene Yozefu, na yo yahawe imigabane. Ayo mazu ni iya Abiyezeri n’iya Heleki n’iya Asiriyēli, n’iya Shekemu n’iya Heferi n’iya Shemida.

3 Ariko uwitwa Selofehadi mwene Heferi mwene Gileyadi mwene Makiri mwene Manase, nta bahungu yabyaye. Yabyaye abakobwa gusa ari bo Mahila na Nowa na Hogila, na Milika na Tirusa.

4 Abo bakobwa basanze umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n’abatware b’Abisiraheli, barababwira bati: “Uhoraho yategetse Musa ko tuzabona umugabane kimwe na bene wacu.” Nuko bahabwa umugabane kimwe na bene wabo nk’uko Uhoraho yabitegetse.

5 Umuryango wa Manase wahawe imigabane icumi utabariyemo uw’i Gileyadi n’uw’i Bashani, iri mu burasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani,

6 kuko abakobwa ba Selofehadi na bo bahawe imigabane kimwe n’andi mazu asanzwe. Abandi Bamanase bahawe Gileyadi.

7 Umugabane w’Abamanase waheraga ku w’Abashēri ukagera i Mikimetati, mu burasirazuba bw’i Shekemu. Umupaka wavaga i Mikimetati ukerekeza mu majyepfo, ukagera ku mariba y’i Tapuwa.

8 Ahakikije i Tapuwa hari ah’Abamanase, ariko umujyi wari uw’Abefurayimu kuko wari ku mupaka.

9 Umupaka wamanukaga ukurikiye akagezi kitwa Kana ukagera ku Nyanja ya Mediterane. Imijyi yo mu majyepfo y’ako kagezi yari iy’Abefurayimu, nubwo yari hamwe n’iy’Abamanase. Umupaka w’Abamanase wageraga mu majyaruguru y’ako kagezi.

10 Mu majyepfo yako hari ah’Abefurayimu, naho mu majyaruguru ari ah’Abamanase. Umupaka wo mu burengerazuba wari Inyanja ya Mediterane. Mu majyaruguru Abamanase bahanaga imbibi n’Abashēri, naho mu burasirazuba bahanaga imbibi n’Abisakari.

11 Mu ntara y’Abisakari n’iy’Abashēri, umuryango w’Abamanase wahawe Beti-Shani n’imidugudu iyikikije, na Yibuleyamu n’imidugudu iyikikije, na Dori n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Endori n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Tānaki n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije, na Megido n’abaturage bayo n’imidugudu iyikikije. (Umujyi wa gatatu ari wo Dori uteganye n’imisozi).

12 Icyakora Abamanase ntibashoboye kumenesha Abanyakanāni batuye muri izo ntara, ku buryo batashoboye kwigarurira iyo mijyi.

13 Ndetse n’igihe Abisiraheli bari bamaze gukomera ntibigeze bashobora kubamenesha, ahubwo babakoresheje imirimo y’agahato.

Efurayimu n’Abamanase b’Iburengerazuba basaba indi migabane

14 Abakomoka kuri Yozefu basanga Yozuwe baramubaza bati: “Kuki watugeneye umugabane umwe gusa, kandi Uhoraho yaraduhaye umugisha akaduha no kugwira?”

15 Yozuwe arabasubiza ati: “Niba muri benshi ku buryo intara y’imisozi y’Abefurayimu itabahagije, nimujye gutema ishyamba ryo mu ntara y’Abaperizi n’Abarefa.”

16 Baramusubiza bati: “Ni byo koko intara y’imisozi ntiduhagije, ariko Abanyakanāni batuye i Beti-Shani n’imidugudu iyikikije mu kibaya cya Yizerēli bafite amagare y’intambara akozwe mu byuma.”

17 Nuko Yozuwe abwira abakomoka kuri Yozefu ari bo Abefurayimu n’Abamanase ati: “Koko muri benshi kandi murakomeye, ariko ntimwahawe umugabane umwe gusa.

18 Mwahawe intara y’imisozi, ngaho nimugende muteme n’ishyamba, aho riri hose habe ahanyu. Nubwo Abanyakanāni bahatuye ari abanyamaboko kandi bafite amagare y’intambara akozwe mu byuma, muzabamenesha.”

Categories
Yozuwe

Yozuwe 18

Imiryango isigaye yabonye imigabane

1 Abisiraheli bamaze gutsinda abatuye mu gihugu bose bakoraniye i Shilo, bahashinga Ihema ry’ibonaniro.

2 Icyo gihe hari hasigaye imiryango irindwi itarabona imigabane.

3 Nuko Yozuwe abaza Abisiraheli ati: “Mutegereje iki kugira ngo mwigarurire igihugu Uhoraho Imana ya ba sokuruza yabahaye?

4 Buri muryango umpe abantu batatu mbohereze gutambagira igihugu, bandike uko cyagabanywamo intara zizahabwa imiryango isigaye, maze bagaruke bambwire uko bimeze.

5 Igihugu bazakigabanyemo imigabane irindwi. Abakomoka kuri Yuda bazagumane umugabane wabo mu majyepfo, naho abakomoka kuri Yozefu bagumane uwabo mu majyaruguru.

6 Muzandike uko iyo migabane izaba iteye, mubinzanire hano imbere y’Ihema ry’Uhoraho Imana yacu. Nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.

7 Abalevi nta mugabane w’ubutaka bazabona, kuko umugabane wabo ari ugukorera Uhoraho imirimo y’ubutambyi. Naho ab’umuryango wa Gadi n’uwa Rubeni n’igice cy’uwa Manase, bamaze guhabwa imigabane yabo mu burasirazuba bwa Yorodani. Musa umugaragu w’Uhoraho ni we wayibahaye.”

8 Abantu bamaze gutoranywa, bitegura kujya gutambagira igihugu. Nuko Yozuwe arababwira ati: “Nimugende mutambagire igihugu, mwandike uko cyagabanywamo intara. Mubinzanire hano i Shilo imbere y’Ihema ry’Uhoraho, nanjye nzakoresha ubufindo bwerekane umugabane wa buri muryango.”

9 Nuko baragenda bazenguruka igihugu, bandika imijyi ikirimo n’uko cyagabanywamo imigabane irindwi. Barangije basanga Yozuwe mu nkambi y’i Shilo.

10 Nuko Yozuwe akoresha ubufindo imbere y’Ihema ry’Uhoraho i Shilo, yerekana umugabane wa buri muryango.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Benyamini

11 Umugabane wa mbere ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Ababenyamini. Umugabane wabo wari hagati y’uw’Abayuda n’uw’Abefurayimu.

12 Umupaka wawo wo mu majyaruguru waheraga kuri Yorodani, ukanyura mu mucyamu wo mu majyaruguru y’i Yeriko, ukazamuka mu misozi ugana iburengerazuba, ukagera mu kidaturwa cy’i Betaveni.

13 Wakomezaga werekeza i Beteli iri mu mucyamu wo mu majyepfo y’i Luzi, ukamanuka Ataroti-Adari ku musozi uri mu majyepfo y’i Betihoroni y’epfo.

14 Umupaka wo mu burengerazuba waheraga kuri uwo musozi, ugaca mu majyepfo ukagera i Kiriyati-Bāli, ari yo Kiriyati-Yeyarimu yahawe abakomoka kuri Yuda.

15 Umupaka wo mu majyepfo waheraga mu burengerazuba bw’i Kiriyati-Yeyarimu, ukanyura ku isōko ya Nefutowa,

16 ugaca munsi y’umusozi uri mu majyaruguru y’ikibaya cy’Abarefa, ukamanuka akabande ka Hinomu kari mu micyamu y’amajyepfo ya Yeruzalemu, umujyi w’Abayebuzi. Umupaka warakomezaga ukagera kuri Enirogeli,

17 ugahindukira ugana mu majyaruguru kuri Enishemeshi n’i Geliloti, ahateganye n’igikombe cya Adumimu, ukamanuka ku rutare rwa Bohani ukomoka kuri Rubeni.

18 Watambikaga mu majyaruguru mu micyamu ya Yorodani ukamanuka mu kibaya,

19 ugakomeza werekeza mu majyaruguru, ukagera mu micyamu y’i Betihogila. Umupaka wo mu majyepfo warangiriraga mu kigobe cyo mu majyaruguru y’Ikiyaga cy’Umunyu, aho Yorodani yinjirira.

20 Yorodani ni yo yari umupaka w’iburasirazuba.

Iyo ni yo mipaka y’umugabane wahawe amazu y’Ababenyamini.

21 Imijyi yahawe abagize amazu y’Ababenyamini yari Yeriko na Betihogila na Emeki-Kesisi,

22 na Betaraba na Semarayimu na Beteli,

23 na Avimu na Para na Ofura,

24 na Kefari-Amoni na Ofini na Geba. Bahawe iyo mijyi cumi n’ibiri n’imidugudu iyikikije.

25 Bahawe na Gibeyoni na Rama na Bēroti,

26 na Misipa na Kefira na Mosa,

27 na Rekemu na Yiripēli na Tarala,

28 na Sela na Elefu na Yeruzalemu umujyi w’Abayebuzi, na Gibeya na Kiriyati. Bahawe iyo mijyi cumi n’ine n’imidugudu iyikikije.

Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y’Ababenyamini.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 19

Umugabane wahawe abakomoka kuri Simeyoni

1 Umugabane wa kabiri ubufindo bwerekanye ni uwabagize amazu y’Abasimeyoni. Umugabane wabo wari uzengurutswe n’uw’Abayuda.

2 Imijyi yabo ni Bērisheba na Shebana Molada,

3 na Hasari-Shuwali na Bāla na Esemu,

4 na Elitoladi na Betuli na Horuma,

5 na Sikulagi na Beti-Marukaboti na Hasari-Susa,

6 na Beti-Lebawoti na Sharuheni. Bahawe iyo mijyi cumi n’itatu n’imidugudu iyikikije.

7 Bahawe na Ayini na Rimoni na Eteri na Ashani, iyo mijyi ine n’imidugudu iyikikije.

8 Bahawe n’indi midugudu yose kugera i Bālati-Bēri, ari yo Rama mu majyepfo. Uwo ni wo mugabane wahawe amazu y’Abasimeyoni.

9 Umugabane w’umuryango wa Simeyoni wari wavanywe k’uw’umuryango wa Yuda, kuko Abayuda bari bahawe umugabane munini cyane. Ni yo mpamvu umugabane w’Abasimeyoni wari uzengurutswe n’uw’Abayuda.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Zabuloni

10 Umugabane wa gatatu ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Abazabuloni. Umupaka w’umugabane wabo wanyuraga i Sarida,

11 ugakomeza ukazamuka iburengerazuba ugahita i Marala n’i Dabesheti, no ku kagezi gateganye n’i Yokineyamu.

12 Ukongera ukava i Sarida, ugaca iburasirazuba werekeza Kesuloti ahateganye n’umusozi wa Taboru, ukanyura i Daberati ukazamuka i Yafiya.

13 Wakomezaga werekeza mu burasirazuba ukagera i Gatiheferi na Itakasini n’i Rimoni, ugahindukira werekeza i Neya.

14 Umupaka wo mu majyaruguru wazengurukaga Hanatoni, ukagarukira ku gikombe cya Yifutaheli.

15 Bahawe na Katati na Nahalali na Shimuroni, na Yidala na Betelehemu, imijyi cumi n’ibiri n’imidugudu iyikikije.

16 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu yahawe amazu y’Abazabuloni.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Isakari

17 Umugabane wa kane ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Abisakari.

18 Wari ugizwe n’imijyi ikurikira: Yizerēli na Kesuloti na Shunemu,

19 na Hafarayimu na Shiyoni na Anaharati,

20 na Rabiti na Kishiyoni na Ebesi,

21 na Remeti na Eniganimu na Enihada na Betipasesi.

22 Umupaka wanyuraga i Taboru n’i Shahasima n’i Beti-Shemeshi ukagera kuri Yorodani. Bahawe iyo mijyi cumi n’itandatu n’imidugudu iyikikije.

23 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y’Abisakari.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Ashēri

24 Umugabane wa gatanu ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Abashēri.

25 Wari ugizwe n’imijyi ikurikira: Helikati na Hali na Beteni na Akishafu,

26 na Alameleki na Amadi na Mishali. Umupaka wabo waheraga mu burengerazuba ku musozi wa Karumeli, ukanyura i Shihori-Libunati.

27 Umupaka wo mu burasirazuba wanyuraga i Betidagoni, ugakurikira umupaka wa Zabuloni n’igikombe cya Yifutaheli werekeza mu majyaruguru, ukanyura i Neyeli n’i Betemeki. Wakomezaga mu majyaruguru y’i Kabuli,

28 ukanyura Eburonin’i Rehobu n’i Hamoni n’i Kana, ukagera i Sidoni wa mujyi mugari.

29 Wanyuraga i Rama ukagera ku mujyi ntamenwa wa Tiri, ugahindukira werekeza i Hosa, ukagarukira ku Nyanja ya Mediterane hafi ya Akizibu.

30 Bahawe na Umana Afeki na Rehobu. Bahawe imijyi makumyabiri n’ibiri n’imidugudu iyikikije.

31 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y’Abashēri.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Nafutali

32 Umugabane wa gatandatu ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Abanafutali.

33 Umupaka wabo waheraga i Helefi no ku giti cy’inganzamarumbu cy’i Sānanimu, ukanyura Adami-Nekebu n’i Yabunēli, ugakomeza i Lakumu ukagera kuri Yorodani.

34 Mu burengerazuba, umupaka wanyuraga Azinoti-Taboru, ugakomeza i Hukoki, ugakurikira umupaka wo mu majyaruguru wa Zabuloni, n’uw’iburasirazuba wa Ashēri. Wahindukiraga iburasirazuba, ukagarukira i Yehuda ku ruzi rwa Yorodani.

35 Bahawe imijyi ntamenwa ikurikira: Tsidimu na Sera na Hamati, na Rakati na Kinereti,

36 na Adama na Rama na Hasori,

37 na Kedeshi na Edureyi na Enihasori,

38 na Yironi na Migidaleli na Horemu, na Betanati na Beti-Shemeshi. Bahawe imijyi cumi n’icyenda n’imidugudu iyikikije.

39 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y’Abanafutali.

Umugabane wahawe abakomoka kuri Dani

40 Umugabane wa karindwi ubufindo bwerekanye ni uw’abagize amazu y’Abadani.

41 Wari ugizwe n’imijyi ikurikira: Sora na Eshitawoli na Irishemeshi,

42 na Shālabimu na Ayaloni na Yitila,

43 na Eloni na Timuna na Ekuroni,

44 na Eliteke na Gibetoni na Bālati,

45 na Yehudi na Beneberaki na Gatirimoni,

46 na Meyarukoni na Rakoni n’intara iteganye n’i Yope.

47 Abadani bamaze kwirukanwa muri iyo ntara bagiye gutera umujyi wa Layishi. Barawutsinze barawigarurira, bamarira ku icumu abaturage bawo, maze bawuturamo. Nuko bawita Dani bawitiriye sekuruza.

48 Iyo ni yo mijyi n’imidugudu yo mu mugabane wahawe amazu y’Abadani.

Barangiza kugabanya igihugu

49 Abisiraheli bamaze kugabanywa igihugu, bahaye Yozuwe mwene Nuni umugabane muri cyo

50 nk’uko Uhoraho yabitegetse. Yozuwe yasabye Timunati-Seraumujyi wari mu misozi y’Abefurayimu, awubaka bundi bushya awuturamo.

51 Uko ni ko umutambyi Eleyazari na Yozuwe mwene Nuni n’abatware b’imiryango barangije kugabanya Abisiraheli igihugu, buri muryango uhabwa umugabane wawo. Babikoresheje ubufindo bari i Shilo, ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro ry’Uhoraho.

Categories
Yozuwe

Yozuwe 20

Imijyi y’ubuhungiro

1 Nuko Uhoraho abwira Yozuwe ati:

2 “Tegeka Abisiraheli bitoranyirize imijyi y’ubuhungiro, nk’uko nabibabwiye mbinyujije kuri Musa,

3 kugira ngo umuntu wishe undi bimugwiririye, abone aho ahungira ushaka guhōrera uwishwe.

4 Uwishe undi nahungira muri umwe muri iyo mijyi, ajye ahagarara ku irembo ryawo, maze atekerereze abakuru b’umujyi uko byagenze, na bo bamwakire bamutuze hamwe na bo.

5 Uhōrera uwishwe namukurikirana muri uwo mujyi abakuru ntibazamutange, kuko azaba yishe mugenzi we atabigambiriye kandi adasanzwe amwanga.

6 Uwishe undi ajye yigumira muri uwo mujyi kugeza ubwo azacirwa urubanza n’umuryango, no kugeza ubwo Umutambyi mukuru uzaba ariho icyo gihe apfuye. Ubwo ni bwo azatahuka asubire mu mujyi w’iwabo yavuyemo.”

7 Nuko Abisiraheli batoranya Kedeshi yo muri Galileya, mu misozi y’Abanafutali na Shekemu mu misozi y’Abefurayimu, na Kiriyati-Aruba ari yo Heburoni mu misozi y’Abayuda.

8 Iburasirazuba bwa Yorodani, batoranya Beseri mu mirambi y’Abarubeni ahateganye n’ubutayu, na Ramoti y’i Gileyadi mu ntara y’Abagadi, na Golani muri Bashani mu ntara y’Abamanase.

9 Iyo ni yo mijyi batoranyije kugira ngo uwishe undi bimugwiririye abone aho ahungira, yaba Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri bo. Bityo ye kwicwa n’uhōrera uwishwe, ahubwo acirwe urubanza n’ikoraniro ry’Abisiraheli.