Categories
Yonasi

Yonasi 1

Yonasi agerageza guhunga Uhoraho

1 Uhoraho yahaye Yonasi mwene Amitayiubutumwa agira ati:

2 “Haguruka ujye i Ninivewa murwa munini, maze uburire abawutuyemo kuko mbonye ubugome bwabo bukabije.”

3 Nuko Yonasi yiyemeza guhunga Uhoraho, arahaguruka ngo ajye i Tarushishi. Yerekeza ku cyambu cy’i Yope ahasanga ubwato bwaganaga i Tarushishi, amaze gutanga ihoro abujyamo ahungiyeyo Uhoraho.

4 Maze Uhoraho ateza inkubi y’umuyaga mu nyanja, hazamo umuhengeri ukaze ku buryo ubwato bwendaga gusandara.

5 Abasare bagira ubwoba, umuntu wese ahita atakambira imana ye. Baroha imitwaro yose mu nyanja kugira ngo ubwato bwe kuremererwa. Ubwo Yonasi we yari yiryamiye imbere mu bwato ari mu rinini.

6 Nuko umugenga w’ubwato asanga Yonasi aramukangura, aramubaza ati: “Wowe se bite? Urisinziriye? Takambira imana yawe, ahari yatugoboka ntidushirire ku icumu.”

7 Abasare baravugana bati: “Nimuze dufinde kugira ngo tumenye uduteje aya makuba.” Barafinda, ubufindo bufata Yonasi.

8 Maze bamuhata ibibazo bati: “Tubwire. Ni nde uduteje aya makuba? Uragenzwa n’iki? Urava he? Ukomoka mu kihe gihugu? Ubwoko bwawe ni ubuhe?”

9 Yonasi arabasubiza ati: “Jyewe ndi Umuheburayi, nambaza Uhoraho Imana yo mu ijuru yaremye inyanja n’imisozi.”

10 Nuko ababwira ko ahunze Uhoraho. Abo bagabo babyumvise bagira ubwoba cyane maze baramubaza bati: “Ibyo wakoze ni ibiki?

11 Dore inyanja irarushaho kurubira, none se tukugenze dute kugira ngo ituze?”

12 Yonasi ni ko kubabwira ati: “Nimumfate mundohe mu nyanja na yo iratuza, kuko nzi ko icyaha cyanjye ari cyo gitumye mutezwa uyu muhengeri.”

13 Ariko abo bagabo bagerageza kugashya cyane kugira ngo basubire imusozi, nyamara inyanja irushaho kurubira ntiyabakundira.

14 Batakambira Uhoraho bati: “Nyabuneka Uhoraho, ntudutsembe utuziza ubugingo bw’uyu muntu kandi ntutubareho amaraso ye, kuri twe ni umwere. Uhoraho ni wowe ukoze ibyo ushaka.”

15 Nuko bafata Yonasi bamuroha mu nyanja, ako kanya inyanja iratuza.

16 Abo bagabo batinya cyane Uhoraho bamutura igitambo bahiga no kuzamutura ibindi.

Categories
Yonasi

Yonasi 2

1 Uhoraho ategeka igifi kinini kimira Yonasi. Nuko Yonasi amara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’icyo gifi.

Yonasi asenga Imana

2 Yonasi ari mu nda y’igifi, asenga Uhoraho Imana ye agira ati:

3 “Uhoraho, ndi mu kaga,

naragutakambiye urangoboka.

Urupfu na rwo rumize,

ngutabaje urantabara.

4 Wandoshye ikuzimu

mu nyanja rwagati,

umuvumba w’amazi urangota,

unteza umuhengeri n’imiraba

bindenga hejuru.

5 Ni ko kwibwira nti:

‘Uhoraho kuri wowe mbaye igicibwa

nyamara nkomeje guhanga amaso Ingoro yawe.’

6 Amazi aranyuzuye

arenda kumpitana,

inyanja indenze hejuru,

ibimera mu mazi binyizingiye ku mutwe.

7 Naramanutse ngera hasi mu imerero ry’imisozi,

ibihindizo by’iwabo w’abapfuye binkingirwaho burundu.

Ariko wowe Uhoraho Mana yanjye,

uzanzamura muri uwo mworera ndi mutaraga!

8 Ubwo ubugingo bwarimo buncika,

wowe Uhoraho narakwibutse, ndakwambaza.

Isengesho ryanjye rikugeraho

uri mu Ngoro yawe.

9 Abaramya ibigirwamana bivutsa imbabazi!

10 Ariko jyewe nzamamaza ishimwe ryawe,

nguture ibitambo,

nguhigure imihigo nahize,

wowe Uhoraho sōko y’agakiza.”

11 Nuko Uhoraho ategeka cya gifi kiruka Yonasi imusozi.

Categories
Yonasi

Yonasi 3

Yonasi atangariza ab’i Ninive ubutumwa bw’Imana

1 Uhoraho yongera kubwira Yonasi ati:

2 “Haguruka ujye i Ninive wa murwa munini, maze utangarize abantu baho ubutumwa nguhaye.”

3 Yonasi ni ko kumvira itegeko ry’Uhoraho arahaguruka, noneho yerekeza i Ninive. Ninive wari umurwa munini cyane, ku buryo kuwuhetura byafataga iminsi itatu.

4 Umunsi wa mbere Yonasi ajya mu mujyi agenda atangaza ati: “Hasigaye iminsi mirongo ine gusa maze uyu murwa wa Ninive ukarimbuka.”

5 Abaturage b’i Ninive bemera ubutumwa bw’Imana. Hatangazwa igihe cyo kwigomwa kurya, maze uhereye ku bakomeye ukageza ku boroheje bambara imyambaro igaragaza akababaro.

6 Inkuru igera ku mwami w’i Ninive. Ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, yiyambura umwambaro we wa cyami yambara umwambaro ugaragaza akababaro, maze yicara mu ivu.

7 Nuko umwami aca iteka, ategeka ko ryamamazwa muri Ninive yose bagira bati: “Hakurikijwe iteka ry’umwami afatanyije n’ibyegera bye, abantu bose babujijwe kugira icyo barya n’icyo banywa. Amatungo yose, amaremare n’amagufi, na yo ntagomba kuragirwa cyangwa ngo yuhirwe.

8 Abantu bambare imyambaro igaragaza akababaro bayishyire no ku matungo, maze bambaze Imana bashyizeho umwete. Umuntu wese areke ibibi n’urugomo yagiraga.

9 Ahari Imana yahindura imigambi yayo, ikareka kuturakarira bikaze maze ntitumarire ku icumu.”

10 Imana ibonye imyifatire yabo n’ukuntu bisubiyeho bakareka ibibi bakoraga, irigarura ireka kubarimbura.

Categories
Yonasi

Yonasi 4

Uburakari bwa Yonasi n’imbabazi z’Uhoraho

1 Ibyo bibabaza Yonasi cyane ararakara.

2 Maze asenga Uhoraho avuga ati: “Uhoraho! Ngicyo icyo navugaga nkiri iwacu. Ni na yo mpamvu yatumye niyemeza guherako mpungira i Tarushishi. Nari nzi ko uri Imana igirira abantu ubuntu n’imbabazi, itinda kurakara, yuje umurava, kandi yigarura ntihane.

3 None rero Uhoraho, nyica kuko gupfa bindutira kubaho.”

4 Uhoraho aramubaza ati: “Mbese urumva kurakara kwawe gufite ishingiro?”

5 Yonasi ava mu murwa ajya iburasirazuba bwawo arahicara. Yubaka akazu ko kugamamo izuba akicaramo, ahategerereza kureba amaherezo y’uwo murwa.

6 Uhoraho Imana imeza ikibonobono kirakura gisumba Yonasi, acyugamamo izuba ashira inabi yari afite. Yonasi yishimira cyane icyo kibonobono.

7 Nuko bukeye bwaho mu museke, Imana itegeka inanda irya icyo kibonobono kiruma.

8 Izuba rirashe, Imana itegeka umuyaga utwika uva iburasirazuba. Izuba rimena Yonasi agahanga maze agira isereri. Nuko yisabira gupfa agira ati: “Gupfa bindutira kubaho!”

9 Imana ibaza Yonasi iti “Mbese kurakazwa n’uko icyo kibonobono cyumye bifite ishingiro?”

Yonasi arayisubiza ati: “Bifite ishingiro koko, bituma no gupfa napfa.”

10 Nuko Uhoraho aramubwira ati: “Dore nawe ubabajwe n’ikibonobono utateye cyangwa ngo ugikuze, cyameze ijoro rimwe irikurikiyeho kiruma!

11 None se jye sinari nkwiye kubabazwa na Ninive, uriya murwa munini utuwe n’abantu basaga ibihumbi ijana na makumyabiri batazi icyatsi n’ururo, kandi wuzuyemo n’amatungo menshi!”