Categories
Yohani

Yohani 11

Urupfu rwa Lazaro

1 Umuntu witwa Lazaro wari utuye i Betaniya yafashwe n’indwara. I Betaniya aho ni ho Mariya n’umuvandimwe we Maritababaga.

2 Lazaro uwo yari musaza wa Mariya, wa wundi wasīze Nyagasani Yezu amavuta ku birenge akabihanaguza umusatsi we.

3 Nuko abo bashiki ba Lazaro batuma kuri Yezu bati: “Nyagasani, uwo ukunda ararwaye.”

4 Yezu abyumvise aravuga ati: “Iyo ndwara si iyo kumwica, ahubwo igenewe guhesha Imana ikuzo kugira ngo Umwana wayo na we akuzwe.”

5 Yezu yakundaga Marita na Mariya na Lazaro.

6 Yumvise ko Lazaro arwaye asibira aho yari ari indi minsi ibiri.

7 Hanyuma abwira abigishwa be ati: “Nimureke dusubire muri Yudeya.”

8 Abigishwa baramubaza bati: “Mwigisha, vuba aha Abayahudi bashakaga kukwicisha amabuye none ugiye gusubirayo?”

9 Yezu arabasubiza ati: “Mbese umunsi ntufite amasaha cumi n’abiri? Iyo umuntu agenda ku manywa ntasitara kuko aba amurikiwe n’urumuri rw’iyi si.

10 Ariko ugenda nijoro arasitara kuko aba adafite urumuri.”

11 Amaze kubabwira atyo yungamo ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye, ariko ngiye kumukangura.”

12 Abigishwa baramubwira bati: “Nyagasani, niba ari ugusinzira gusa azakira.”

13 Nyamara Yezu yavugaga ko Lazaro yapfuye, ariko bo bakibwira ko avuga ibitotsi bisanzwe.

14 Yezu ni ko kuberurira ati: “Lazaro yarapfuye.

15 Ariko kubera mwe nishimiye ko ntari mpari kugira ngo munyizere. None nimuze tujye aho ari.”

16 Tomasi witwaga Didimo abwira abigishwa bagenzi be ati: “Reka tumuherekeze tuzapfane na we!”

Yezu ni we kuzuka n’ubugingo

17 Yezu agezeyo asanga Lazaro amaze iminsi ine mu mva.

18 Kuva i Yeruzalemu ujya i Betaniya hari nk’ibirometero bitatu,

19 ku bw’ibyo Abayahudi benshi bari baje gusura Marita na Mariya kubera urupfu rwa musaza wabo.

20 Marita yumvise ko Yezu aje ajya kumusanganira, naho Mariya asigara imuhira.

21 Nuko Marita abwira Yezu ati: “Nyagasani, iyo uba hano ntabwo musaza wanjye aba yarapfuye.

22 N’ubu ariko nzi yuko icyo uri busabe Imana cyose iri bukiguhe.”

23 Yezu aramubwira ati: “Musaza wawe azazuka.”

24 Marita aramusubiza ati: “Nzi ko azazukana n’abandi ku munsi w’imperuka.”

25 Yezu aramubwira ati: “Ni jye kuzuka n’ubugingo, unyizera wese naho yaba yarapfuye azabaho.

26 Kandi uriho wese unyizera ntazigera apfa. Mbese ibyo urabyemera?”

27 Marita aramusubiza ati: “Yee ndabyemera, Nyagasani. Namaze kwemera ko ari wowe Kristo, Umwana w’Imana wagombaga kuza ku isi.”

Yezu arira

28 Amaze kuvuga atyo ajya guhamagara umuvandimwe we Mariya, aramwongorera ati: “Umwigisha yaje kandi aragushaka.”

29 Mariya abyumvise, ahaguruka bwangu ajya gusanganira Yezu.

30 Yezu yari ataragera aho batuye, ahubwo yari akiri aho Marita yari yamusanze.

31 Abayahudi bari baje gusura Mariya babonye asohotse yihuta, baramukurikira bibwira ko agiye kuririra ku mva.

32 Mariya agera aho Yezu ari, amubonye ahita amwikubita imbere maze aravuga ati: “Nyagasani, iyo uba hano musaza wanjye ntaba yarapfuye.”

33 Nuko Yezu abonye Mariya arira n’Abayahudi bari bamuherekeje na bo barira, asuhuza umutima ababaye cyane.

34 Nuko arabaza ati: “Mwamushyize he?”

Bati: “Nyagasani, ngwino urebe!”

35 Yezu ararira.

36 Nuko Abayahudi baravuga bati: “Nimurebe ukuntu yamukundaga!”

37 Bamwe muri bo baravuga bati: “Ariko se uwahumūye ya mpumyi ntiyashoboraga kubuza uyu nguyu gupfa?”

Yezu azura Lazaro

38 Nuko Yezu yongera gusuhuza umutima, ajya ku mva. Iyo mva yari ubuvumo kandi bwari bukingishije ibuye.

39 Yezu aramubwira ati: “Nimuvaneho ibuye!”

Marita mushiki wa nyakwigendera aramubwira ati: “Nyagasani, ubu aranuka kuko uyu ubaye umunsi wa kane.”

40 Yezu aramusubiza ati: “Mbese sinakubwiye ko nunyizera uri bwibonere ikuzo ry’Imana?”

41 Nuko bavanaho ibuye maze Yezu areba hejuru aravuga ati: “Data, ngushimiye yuko wanyumvise.

42 Jyewe nsanzwe nzi ko unyumva iteka, ariko ibyo mbivuze kubera rubanda bankikije kugira ngo bemere ko ari wowe wantumye.”

43 Amaze kuvuga atyo arangurura ijwi ahamagara ati: “Lazaro, sohoka!”

44 Nuko uwari warapfuye arasohoka, amaguru n’amaboko bihambiriwe n’udutambaro, no mu maso he hapfutswe igitambaro. Yezu arababwira ati: “Nimumuhambure mureke agende.”

Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

45 Benshi mu Bayahudi bari baje gusura Mariya, babonye ibyo Yezu akoze baramwemera.

46 Ariko bamwe muri bo basanga Abafarizayi, babatekerereza ibyo Yezu yakoze.

47 Nuko abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bakoranya urukiko rw’ikirenga, baravuga bati: “Tubigenje dute ko uyu muntu agumya gukora ibitangaza byinshi?

48 Nitumwihorera agakomeza atyo abantu bose bazamwemera, bitume Abanyaroma baza bigarurire Ingoro y’Imana n’igihugu cyacu.”

49 Umwe muri bo witwa Kayifa wari Umutambyi mukuru uwo mwaka arababwira ati: “Burya koko nta cyo muzi!

50 Ntimuriyumvisha ko icyababera cyiza ari uko umuntu umwe apfira rubanda, aho gutuma ubwoko bwose burimbuka?”

51 Ibyo ntiyabivuze abyihangiye, ahubwo kuko yari Umutambyi mukuru uwo mwaka yahanuye ko Yezu agiye kuzapfira ubwoko bw’Abayahudi,

52 kandi si ubwo bwoko bwonyine ahubwo ngo anahurize hamwe abana b’Imana bari hirya no hino ku isi.

53 Kuva uwo munsi biyemeza kumwica.

54 Ni cyo cyatumye Yezu atongera kugaragara muri bo. Ahubwo yigira mu mujyi witwa Efurayimu uri hafi y’akarere kadatuwe, ahagumana n’abigishwa be.

55 Umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi wari wegereje, bityo abantu benshi bajya i Yeruzalemu mbere y’uwo munsi kugira ngo bakore umuhango wo kwihumanura.

56 Babuze Yezu abari mu rugo rw’Ingoro y’Imana barabazanya bati: “Murabitekerezaho iki? Mbese ntazaza mu minsi mikuru?”

57 Ubwo abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bakaba bategetse ko hagize uwamenya aho Yezu aherereye, yababwira kugira ngo bamufate.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/11-1a5af39897f4363f7f180096c3374db6.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 12

Mariya asīga Yezu amarashi

1 Hasigaye iminsi itandatu umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi ukaba, Yezu ajya i Betaniya iwabo wa Lazaro, uwo yari yarazuye mu bapfuye.

2 Baramuzimanira. Marita yaraherezaga naho Lazaro yicaranye n’abatumirwa.

3 Mariya afata nk’inusu ya litiro y’amarashi ahumura neza yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane, ayasīga Yezu ku birenge abihanaguza umusatsi we, maze inzu yose yuzura impumuro y’ayo marashi.

4 Nuko Yuda Isikariyoti umwe mu bigishwa ba Yezu ari we wari ugiye kuzamugambanira, arabaza ati:

5 “Kuki aya marashi batayaguze amafaranga ngo bayahe abakene, ko yari kuvamo ahwanye n’igihembo cy’imibyizi magana atatu?”

6 Ntiyavugaga atyo abitewe no kwita ku bakene, ahubwo ni uko yari igisambo kandi ari we ushinzwe umufuka w’amafaranga, akajya ayanyereza.

7 Yezu ni ko kuvuga ati: “Mwihorere, yateganyirije ibyo afite umunsi w’ihambwa ryanjye.

8 Abakene bo murahorana naho jye ntituzahorana.”

Abakuru biyemeza kwica Lazaro

9 Abayahudi benshi cyane bamenye ko Yezu ari i Betaniya, bajyayo atari ugushaka kubona Yezu gusa, ahubwo ngo babone na Lazaro uwo yari yarazuye.

10 Nuko kuva ubwo abakuru bo mu batambyi bafata icyemezo cyo kwica na Lazaro,

11 kuko yatumaga Abayahudi benshi babacikaho bakemera Yezu.

Yezu agera i Yeruzalemu

12 Bukeye imbaga y’abantu bari baje mu minsi mikuru ya Pasika bamenya ko Yezu ari bugere i Yeruzalemu.

13 Nuko bafata amashami y’imikindo bajya kumusanganira, bavuga baranguruye bati:

“Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

Hasingizwe Umwami w’Abisiraheli!”

14 Yezu abonye icyana cy’indogobe, acyicaraho nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

15 “Mwitinya, baturage b’i Siyoni!

Dore umwami wanyu araje,

ahetswe n’icyana cy’indogobe!”

16 Ibyo abigishwa be ntibahita babisobanukirwa, ariko Yezu amaze kuzuka agahabwa ikuzo, ni bwo bibutse ko Ibyanditswe bimwerekeyeho ari ko byavugaga kandi ko ari ko abantu bamugenje.

17 Ba bantu benshi bari kumwe na Yezu igihe yahamagaraga Lazaro ngo ave mu mva akamuzura, bari bagihamya ibyo babonye.

18 Rubanda baramusanganira, kuko bari bumvise ko yakoze icyo gitangaza kiranga ibye.

19 Nuko Abafarizayi baravugana bati: “Murabona ko ibi byose nta cyo bizatugezaho. Dore abantu bose baramuyobotse!”

Abanyamahanga bashaka kubona Yezu

20 Mu bari baje i Yeruzalemu gusenga mu minsi mikuru harimo n’abanyamahanga.

21 Begera Filipo wari uw’i Betsayida ho muri Galileya baramubwira bati: “Mutware, turifuza kubona Yezu.”

22 Filipo ajya kubibwira Andereya, maze bombi bajya kubibwira Yezu.

23 Yezu arababwira ati: “Igihe kirageze kugira ngo Umwana w’umuntu ahabwe ikuzo.

24 Ndababwira nkomeje ko iyo akabuto k’ingano kadatewe mu gitaka ngo gapfe kagumaho konyine, ariko iyo gapfuye ni ho kera imbuto nyinshi.

25 Ukunda ubuzima bwe azabubura, naho utihambira ku buzima bwe muri iyi si azaburindira ubugingo buhoraho.

26 Unkorera wese agomba kunkurikira, kugira ngo aho nzaba ndi na we azabeyo, kandi unkorera wese Data azamwubahiriza.

Yezu avuga ibyerekeye urupfu rwe

27 “Ubu umutima wanjye urahagaze – mvuge iki kandi? Ese nsabe nti: ‘Data, nkiza urwa none?’ Nyamara kandi ni cyo cyanzanye.

28 Ahubwo ndasaba nti: ‘Data, iheshe ikuzo!’ ”

Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Maze kuryihesha kandi nzongera ndyiheshe.”

29 Bamwe muri rubanda bari aho bumvise iryo jwi baravuga bati: “Ni inkuba!” Abandi bati: “Ni umumarayika uvuganye na we.”

30 Nuko Yezu arabasubiza ati: “Iryo jwi si jye rigenewe ahubwo ni mwebwe.

31 Ubu igihe cyo gucira ab’isi urubanza kirageze, ubu umutware w’iyi siagiye kuzameneshwa.

32 Nanjye ninshyirwa hejuru y’isi nzikururiraho abantu bose.”

33 Ibyo Yezu yabivugiraga kwerekana urupfu yari agiye gupfa urwo ari rwo.

34 Noneho rubanda baramubwira bati: “Twumvise mu gitabo cy’Amategeko ko Kristo ahoraho ibihe byose. None se uvuga ute ko Umwana w’umuntu azagomba gushyirwa hejuru? Mbese uwo Mwana w’umuntu ni nde?”

35 Yezu ni ko kubabwira ati: “Urumuri muracyarufite akanya gato, nimugende mukirufite kugira ngo umwijima utabatungura, kuko ugenda mu mwijima atamenya iyo ajya.

36 Umwanya mugifite urumuri nimurwizere mube abantu bayoborwa n’urumuri.”

Yezu amaze kuvuga atyo, arigendera arabihisha.

Abayahudi ntibemeye Yezu

37 Nubwo Abayahudi bari barabonye akora ibyo bitangaza byose bimuranga, ntabwo bamwemeye

38 bityo biba nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:

“Nyagasani, ni nde wemeye ibyo yatwumvanye?

Kandi ni nde wahishuriwe ukuboko kwa Nyagasani?”

39 Ntibashoboraga kubyemera nk’uko Ezayi yongeye kuvuga ati:

40 “Imana yabahumye amaso,

ibanangira imitima,

kugira ngo be kubona,

kandi be gusobanukirwa,

batava aho bangarukira nkabakiza.”

41 Ezayi yavuze ibyo ngibyo kuko yeretswe ikuzo rya Yezu, akaba ari we avuga.

42 No mu batware b’Abayahudi benshi baramwemeraga, nyamara ntibabivuge ku mugaragaro kugira ngo Abafarizayi batabaca mu rusengero,

43 kuko bahitagamo gushimwa n’abantu kuruta gushimwa n’Imana.

Ijambo rya Yezu ni ryo mucamanza

44 Yezu avuga aranguruye ati: “Unyemera si jye aba yemeye gusa, ahubwo aba yemeye n’Uwantumye.

45 Kandi n’umbonye aba abonye n’Uwantumye.

46 Naje kuba urumuri rw’isi, kugira ngo unyemera wese ataguma mu mwijima.

47 Kandi umuntu wese wumva amagambo yanjye ntayakurikize si jye umucira urubanza. Sinazanywe no gucira abantu urubanza ahubwo nazanywe no kubakiza.

48 Umpinyura ntiyakire n’amagambo yanjye afite ikimucira urubanza: amagambo navuze ni yo azamucira urubanza ku munsi w’imperuka.

49 Erega sinavuze ibyo nihangiye, ahubwo Data wantumye ni we wantegetse icyo ngomba kuvuga n’icyo ngomba gutangaza.

50 Nzi yuko amategeko ye ageza ku bugingo buhoraho. Nuko rero ibyo Data yambwiye ni byo mvuga.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/12-0225a72811b12cd8ff87d620dd41266f.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 13

Yezu yoza abigishwa be ibirenge

1 Hari ku munsi ubanziriza Pasika y’Abayahudi. Yezu yari azi ko igihe kigeze cyo kuva kuri iyi si agasubira kwa Se. Nk’uko yari asanzwe akunda abe bari ku isi, ni ko yakomeje kubakunda byimazeyo.

2 Nimugoroba Yezu n’abigishwa be bari ku meza bafungura. Satani yari yamaze kwemeza Yuda Isikariyoti mwene Simoni kumugambanira.

3 Yezu yari azi ko Se yamweguriye ibintu byose kandi ko yaturutse ku Mana, akazasubira ku Mana.

4 Ni ko kuva ku meza, avanamo umwitero maze afata igitambaro aragikenyera.

5 Asuka amazi ku ibesani atangira koza abigishwa be ibirenge, no kubahanaguza cya gitambaro yari akenyeje.

6 Ageze kuri Simoni Petero we ahita amubaza ati: “Nyagasani, ni wowe ugiye kunyoza ibirenge?”

7 Yezu aramusubiza ati: “Nturamenya icyo nkora ariko uzakimenya hanyuma.”

8 Petero ati: “Reka da, ntuzigera unyoza ibirenge!”

Yezu aramusubiza ati: “Nintakoza ibirenge nta cyo turi bube tugihuriyeho.”

9 Simoni Petero ati: “Noneho rero Nyagasani, ntunyoze ibirenge gusa ahubwo unyuhagire n’ibiganza no mu mutwe!”

10 Yezu aramubwira ati: “Uwiyuhagiye umubiri wose ntakeneye gusubira kwiyuhagira, keretse koga ibirenge kuko aba atunganye rwose. Kandi koko muratunganye, nyamara si mwese.”

11 Yari azi uri bumugambanire, ni yo mpamvu yavuze ati: “Ntimutunganye mwese.”

12 Yezu amaze kuboza ibirenge asubizamo umwitero we asubira ku meza. Nuko arababaza ati: “Aho musobanukiwe ibyo maze kubagirira?

13 Munyita Umwigisha na Shobuja kandi ntimwibeshya kuko ari ko biri.

14 Ubwo rero mbogeje ibirenge, ndi Shobuja n’Umwigisha wanyu namwe mugomba kubyozanya.

15 Mbahaye urugero ngo mujye mukora nk’uko mbagiriye.

16 Ndababwira nkomeje ko nta mugaragu uruta shebuja, kandi ko nta ntumwa iruta uwayitumye.

17 Ubwo mumenye ibyo muzaba muhiriwe nimubikurikiza.

18 “Si mwebwe mwese mvuga kuko nzi abo natoranyije. Ariko ni ngombwa ko ibi Byanditswe biba ngo: ‘Uwo dusangira ni we umpindutse’.

19 Igitumye mbibabwira bitaraba ni ukugira ngo igihe bizaba bibaye muzemere uwo ndi we.

20 Ndababwira nkomeje ko uwakiriye uwo ntumye ari jye azaba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye.”

Yezu ahanura ko agiye kugambanirwa

21 Yezu amaze kuvuga atyo ni ko gushenguka maze avuga yeruye ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”

22 Abigishwa be barebana bumiwe, bayoberwa uwo avuze uwo ari we.

23 Umwe muri bo, uwo Yezu yakundaga cyane yari hafi ye.

24 Simoni Petero amucira amarenga ati: “Mubaze uwo avuze uwo ari we.”

25 Uwo mwigishwa yegama mu gituza cya Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, uwo uvuze ni nde?”

26 Yezu aramusubiza ati: “Uwo mpereza ikimanyu cy’umugati ngiye gukoza mu burisho ni we uwo.” Nuko afata ikimanyu agikozamo, agihereza Yuda Isikariyoti mwene Simoni.

27 Yuda amaze guhabwa icyo kimanyu ni bwo Satani yamwinjiyemo.

Nuko Yezu aramubwira ati: “Icyo ukora gikore bwangu.”

28 Ariko nta n’umwe mu basangiraga na we wamenye icyatumye amubwira atyo.

29 Kubera ko Yuda yari umubitsi w’amafaranga, bamwe batekereje ko Yezu amubwiye kugura ibyo bakeneye by’umunsi mukuru, cyangwa kugira icyo aha abakene.

30 Yuda akimara kwakira cya kimanyu ako kanya arasohoka. Icyo gihe hari nijoro.

Itegeko rishya

31 Yuda amaze gusohoka Yezu aravuga ati: “Ubu Umwana w’umuntu ahawe ikuzo kandi ahesheje Imana ikuzo.

32 Kandi ubwo ahesheje Imana ikuzo, na yo izamuha ku ikuzo ryayo bwite kandi izabikora bidatinze.

33 Bana banjye, ndacyari kumwe namwe akanya gato. Ariko nk’uko nabwiye Abayahudi namwe ni ko mbabwira: muzanshaka nyamara aho ngiye ntimuzashobora kuhagera.

34 Mbahaye itegeko rishya ngo mukundane. Nk’uko nabakunze abe ari ko namwe mukundana.

35 Icyo bose bazamenyeraho ko muri abigishwa banjye ni uko bazabona mukundana.”

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

36 Simoni Petero aramubaza ati: “Nyagasani, ugiye he?”

Yezu aramusubiza ati: “Aho ngiye ntushobora kuhankurikira ubu, ariko uzahankurikira mu gihe kizaza.”

37 Petero aramubaza ati: “Nyagasani, nabuzwa n’iki kugukurikira ubu? No kugupfira nabyemera!”

38 Yezu aramusubiza ati: “Aho wakwemera kumpfira koko? Ndakubwira nkomeje ko inkoko itari bubike utaranyihakana gatatu.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/13-146f51ec8cbbe5507801e2369fe19480.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 14

Yezu ni we nzira igeza ku Mana

1 Yezu arababwira ati: “Ntimuhagarike imitima. Mwizere Imanananjye munyizere.

2 Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi. Iyo bitaba bityo simba narababwiye ko ngiye kubategurira umwanya.

3 Nuko rero ningenda nkamara kuwubategurira, nzagaruka mbajyaneyo kugira ngo aho ndi namwe muzabeyo.

4 Aho njya, inzira ijyayo murayizi.”

5 Tomasi aramubaza ati: “Nyagasani, ko tutazi aho ugiye inzira yo twayibwirwa n’iki?”

6 Yezu aramusubiza ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo. Ntawe ujya kwa Data atanyuze kuri jye.

7 Ubwo munzi na Data muzamumenya. Ndetse kuva ubu muramuzi kandi mwaramubonye.”

8 Filipo aramubwira ati: “Nyagasani, twereke So biraba bihagije.”

9 Yezu aramubwira ati: “Filipo we, nabanye namwe igihe kingana gitya none ukaba utanzi! Umbonye aba abonye na Data. None wavuga ute ngo nimbereke Data?

10 Mbese ntiwemera ko ndi muri Data kandi na Data akaba ari muri jye? Ibyo mbabwira si ibyo nihangira, ahubwo Data uba muri jye ni we ukora umurimo we.

11 Nimwemere ibyo mbabwira, ko ndi muri Data na Data akaba ari muri jye. Nibura mubyemezwe n’ibyo mubona nkora.

12 Ndababwira nkomeje ko unyizera, ibyo nkora na we azabikora ndetse azakora n’ibibiruta, kuko ngiye kwa Data.

13 Icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikora, kugira ngo ikuzo rya Data ryerekanirwe mu Mwana we.

14 Nimugira icyo munsabacyose mu izina ryanjye nzagikora.

Yezu abasezeranira Mwuka Muziranenge

15 “Nimunkunda muzakurikiza amategeko yanjye.

16 Nanjye nzasaba Data kubaha undi Mujyanama kugira ngo agumane namwe iteka.

17 Uwo ni we Mwuka w’ukuri. Ab’isi ntibabasha kumwakira kuko batamureba ntibanamumenye. Naho mwebweho muramuzi kuko ari kumwe namwe kandi azabamuri mwe.

18 “Sinzabasiga mwenyine nk’impfubyi, nzagaruka mbasange.

19 Hasigaye umwanya muto ab’isi ntibabe bakimbona, ariko mwebweho muzambona. Kuko ndiho namwe muzabaho.

20 Uwo munsi muzamenya ko ndi muri Data kandi namwe mukaba muri jye, nk’uko nanjye ndi muri mwe.

21 “Uwemera amategeko yanjye, akayakurikiza, uwo ni we unkunda kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda kandi nzamwiyereka.”

22 Yuda (utari Isikariyoti) aramubaza ati: “Nyagasani, kuki uzatwiyereka twenyine ntiwiyereke rubanda rwose?”

23 Yezu aramusubiza ati: “Unkunda wese azakurikiza ibyo mvuga, na Data azamukunda maze tumusange tugumane na we.

24 Utankunda ntakurikiza ibyo mvuga, kandi rero amagambo mwumva mvuga si ayanjye, ahubwo ni aya Data wantumye.

25 “Ibyo mbibabwiye nkiri hamwe namwe.

26 Ariko wa Mujyanama ari we Mwuka Muziranenge Data azohereza mu izina ryanjye, ni we uzabigisha byose kandi azabibutsa ibyo nababwiye byose.

27 “Mbasigiye amahoro, amahoro yanjye ni yo mbahaye. Sinyabahaye nk’uko ab’isi bayatanga. Ntimuhagarike imitima kandi ntimugire ubwoba.

28 Mwumvise ko nababwiye nti: ‘Ndagiye kandi nzagaruka mbasange.’ Iyaba mwankundaga mwakwishimiye ko ngiye kwa Data, kuko Data anduta.

29 Ibyo mbaye mbibabwiye bitaraba, kugira ngo nibiba muzanyemere.

30 Nta gihe ngifite cyo kuvugana namwe byinshi kuko umutware w’iyi siaje, icyakora nta bushobozi amfiteho.

31 Nyamara ab’isi bagomba kumenya ko nkunda Data kandi ngakora byose nk’uko yabintegetse

“Nimuhaguruke, tuve hano.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/14-bf3e360c989393b8c5c4de6f2feb2aca.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 15

Yezu yigereranya n’igiti cy’umuzabibu

1 “Ni jye muzabibu w’ukuri kandi Data ni we uwuhingira.

2 Ishami ryose ryo kuri jye ritera arivanaho, naho iryera ryose ararikaragira ngo ribe risukuye rirusheho kurumbuka.

3 Namwe mumaze gusukurwa n’ibyo nababwiye.

4 Nimugume kuri jye nanjye ngume muri mwe. Nk’uko ishami ubwaryo ritabasha kwera ridafashe ku muzabibu, ni ko namwe mutabasha gukora ibyiza mutagumye kuri jye.

5 “Ni jye muzabibu namwe muri amashami. Uguma kuri jye nanjye nkaguma muri we, uwo ni we wera imbutonyinshi kuko ari nta cyo mubasha gukora mudafashe kuri jye.

6 Utaguma kuri jye ajugunywa kure akuma nk’ishami. Amashami nk’ayo barayasakuma bakayashyira mu muriro agakongoka.

7 Nimuguma kuri jye, n’amagambo yanjye agahora muri mwe, musabe icyo mushaka cyose muzagihabwa.

8 Igihesha Data ikuzo ni uko mwera imbuto nyinshi, ni bwo muzaba abigishwa banjye.

9 Uko Data yankunze, ni ko nanjye nabakunze, nimugume mu rukundo rwanjye.

10 Nimukurikiza amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nakurikije amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.

11 “Ibyo mbibabwiriye kugira ngo ibyishimo byanjye bibe muri mwe, kandi n’ibyishimo byanyu bibe bisesuye.

12 Ngiri itegeko ryanjye: mukundane nk’uko nabakunze.

13 Nta wagira urukundo ruruta urw’umuntu upfira incuti ze.

14 Mwe muri incuti zanjye niba mukora ibyo mbategeka.

15 Sinkibita abagaragu kuko umugaragu atamenya ibyo shebuja akora. Ahubwo nabise incuti kuko nabamenyesheje ibyo Data yambwiye byose.

16 Si mwe mwantoranyije, ahubwo ni jye wabatoranyije, mbatuma kujya kwera imbuto kandi ngo izo mbuto zanyu zigumeho, kugira ngo icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibahe.

17 Icyo mbategetse rero ni ugukundana.

Abanga Yezu n’abamukunda

18 “Ab’isi nibabanga mumenye ko ari jye babanje kwanga.

19 Iyo muba ab’isi, bari kubakunda nk’uko bakunda ababo. Ariko ntimuri ab’isi ahubwo narabatoranyije mbatandukanya na bo, ni cyo gituma babanga.

20 Mwibuke iri jambo nababwiye nti; ‘Nta mugaragu uruta shebuja.’ Ubwo bantoteje bazabatoteza namwe. Niba barakurikije inyigisho zanjye n’izanyu bazazikurikiza.

21 Ariko ibyo byose bazabibagirira babampōra kuko batazi Uwantumye.

22 Iyo ntaza ngo mvugane na bo nta cyaha bajyaga kugira, naho ubu ngubu ntibafite icyo kwireguza.

23 Unyanga aba yanze na Data.

24 Iyo ntakorera muri bo ibitigeze bikorwa n’undi muntu wese nta cyaha bajyaga kugira, ariko none babonye ibyo nakoze kandi basigaye batwanga jye na Data.

25 Nyamara byagenze bityo kugira ngo bibe nk’uko byanditswe mu gitabo cy’Amategeko yabo ngo: ‘Banyanze ari nta mpamvu.’

26 “Wa Mujyanama azaza, ni we Mwuka w’ukuri ukomoka kuri Data. Nimuboherereza muhawe na Data, azaba umugabo wo guhamya ibyanjye.

27 Namwe kandi muzambera abagabo kuko turi kumwe uhereye mbere na mbere.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/15-a2de4ca7807b2503a3517c13ba5558ce.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 16

1 “Ibyo nabibabwiriye kugira ngo hatagira ikibacogoza.

2 Bazabaca mu nsengero zabo, ndetse hagiye kuzaza igihe ubwo uzabica wese azibwira ko akorera Imana.

3 Bazabagirira batyo kuko batamenye Data, nanjye ntibamenye.

4 Ariko ibyo mbibabwiriye kugira ngo igihe nikigera muzibuke ko nabibamenyesheje.

Umurimo wa Mwuka w’Imana

“Icyatumye ntabibabwira mbere ni uko nari nkiri kumwe namwe.

5 Ariko ubu ngiye gusanga Uwantumye, kandi rero muri mwe ntawe umbaza ati: ‘Urajya he?’

6 None ishavu rirabashengura kuko maze kubibabwira.

7 Nyamara ndababwira ukuri: icyabagirira akamaro ni uko ngenda, kuko nintagenda wa Mujyanama atazaza muri mwe, ariko ningenda nzamuboherereza.

8 Kandi naza azemeza ab’isi ko batsinzwe ku byerekeye icyaha cyabo no ku byerekeye gutunganira Imana, no ku byerekeye urubanza.

9 Azabemeza ibyerekeye icyaha cyabo kuko batanyemeye.

10 Azabemeza ibyerekeye gutunganira Imana kuko ngiye kwa Data mukaba mutakimbonye.

11 Azabemeza ibyerekeye urubanza kuko umutware w’iyi si yamaze kurucirwa.

12 “Ndacyafite byinshi nababwira ariko ubu ntimwabasha kubyihanganira.

13 Mwuka werekana ukuri naza azabayobora mu kuri kose, kuko atazavuga ibyo yihangiye, ahubwo azavuga ibyo azaba yumvise kandi azanabamenyesha ibizaza.

14 Azanyubahiriza kuko azahabwa ku byanjye akabibamenyesha.

15 Ibyo Data afite byose ni ibyanjye, ni cyo gitumye mbabwira nti: ‘Mwuka azahabwa ku byanjye maze abibamenyeshe’.

Akababaro kazasimburwa n’ibyishimo

16 “Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona.”

17 Nuko bamwe mu bigishwa be barabazanya bati: “Ibyo se ni ibiki atubwiye ngo hasigaye igihe gito twe kumubona hanyuma mu kindi gihe gito tukazamubona, kandi ngo kuko agiye kwa Se?”

18 Bati: “Icyo ‘gihe gito’ ni ukuvuga iki? Ntituzi icyo ashaka kuvuga.”

19 Yezu amenye ko bashaka kumubaza ni ko kugira ati: “Ese murabazanya kuri iryo jambo navuze nti: ‘Hasigaye igihe gito mwe kumbona hanyuma mu kindi gihe gito mukazambona?’

20 Ndababwira nkomeje ko muzarira muboroge, naho ab’isi bo bazishima. Muzababara ariko akababaro kanyu kazahinduka ibyishimo.

21 Iyo umugore aramukwa arababara kuko agejeje igihe, ariko yamara kubyara ntabe acyibuka uburibwe kubera ibyishimo, kuko isi iba yungutse umuntu.

22 Namwe ubu murababaye koko, ariko nzongera kubabona, maze ibyishimo bibasābe mu mutima kandi ntawe uzabibavutsa.

23 “Uwo munsi nugera nta cyo muzaba mukinsiganuza. Ndababwira nkomeje ko icyo muzasaba Data cyose mu izina ryanjye azakibaha.

24 Kugeza ubu nta cyo mwigeze musaba mu izina ryanjye. Musabe muzahabwa kugira ngo ibyishimo byanyu bisendere.

Yezu yatsinze isi

25 “Ibyo mbibabwiye mu marenga. Igihe kizaza ubwo ntazongera kubabwira mu marenga, ahubwo nzabamenyesha ibya Data neruye.

26 Uwo munsi muzamwambaza mu izina ryanjye. Simvuze ko nzabavuganira kuri Data.

27 Erega Data ubwe asanzwe abakunda, kuko munkunda mukaba mwaremeye ko navuye ku Mana!

28 Naturutse kwa Data nza ku isi, kandi ubu ngiye kuva ku isi nsubire kwa Data.”

29 Abigishwa be baramubwira bati: “Dore noneho utubwiye weruye utaducira amarenga.

30 Ubu tumenye yuko uzi byose kandi ntukeneye ko hari uwagira icyo akubaza. Kubera ibyo twemera ko wavuye ku Mana.”

31 Yezu arababwira ati: “Noneho murashyize muranyemeye!

32 Ariko igihe kigiye kuza ndetse kirageze, ubwo mwese muri butatane umuntu wese akajya ukwe maze mukansiga jyenyine. Nyamara sindi jyenyine kuko ndi kumwe na Data.

33 Ibyo mbibabwiriye kugira ngo mugire amahoro mukomora kuri jye. Ku isi muzagira amakuba, ariko nimuhumure isi narayitsinze!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/16-4cac360eff43a8cf5fe888fa2c934717.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 17

Yezu asabira abigishwa be

1 Yezu amaze kuvuga atyo, yubura amaso areba ku ijuru aravuga ati: “Data, igihe kirageze. Hesha Umwana wawe ikuzo kugira ngo na we aguheshe ikuzo.

2 Wamuhaye ububasha ku bantu bose, ni ukugira ngo abo wamuhaye bose abaheshe ubugingo buhoraho.

3 Kandi ubugingo buhoraho ngubu: ni uko bakumenya wowe Mana y’ukuri wenyine bakamenya n’uwo watumye Yezu Kristo.

4 Naguhesheje ikuzo ku isi ndangiza umurimo wampaye gukora.

5 Noneho Data, umpe kubana nawe mfite rya kuzo twari dusangiye isi itararemwa.

6 “Abantu wampaye ubakuye mu b’isi nabagaragarije uwo uri we. Bari abawe maze urabampa kandi bakurikije ijambo ryawe.

7 None bazi ko ibyo wampaye byose ari wowe biturukaho,

8 kuko ubutumwa wampaye nabubagejejeho bakabwakira. Bazi badashidikanya ko naturutse kuri wowe kandi bemera ko ari wowe wantumye.

9 “Ni bo nsabira sinsabira ab’isi, ahubwo nsabira abo wampaye kuko ari abawe.

10 Ibyanjye byose ni ibyawe, n’ibyawe byose ni ibyanjye kandi ikuzo ryanjye ryagaragariye kuri bo.

11 Kuva ubu sinkiri ku isi ariko bo baracyayiriho, naho jye nje iwawe. Data uzira inenge, ubarindishe ububasha wampaye, kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe.

12 Nkiri kumwe na bo, ububasha wampaye ni bwo bwatumye mbagumana nkabarinda,ntihagire n’umwe muri bo ubura uretse wa wundi wagombaga kurimbuka, kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga.

13 Ubu rero nje aho uri ariko ibyo mbivuze nkiri ku isi, kugira ngo ibyishimo byanjye bibasendere mu mitima.

14 Nababwiye ijambo ryawe, ab’isi barabanga babaziza ko atari abayo nk’uko nanjye ntari uwayo.

15 Singusaba ngo ubakure ku isi, ahubwo ndagusaba ngo ubarinde Sekibi.

16 Si ab’isi nk’uko nanjye ntari uw’isi.

17 Ubiyegurire ukoresheje ukuri kwawe, ijambo ryawe ni ryo kuri.

18 Nk’uko wantumye ku isi ni ko nanjye mbatumye ku isi.

19 Ku bwabo ndakwiyeguriye kugira ngo na bo babe bakwiyeguriye by’ukuri.

20 “Ntabwo ari bo nsabira bonyine, ahubwo nsabira n’abazanyemera kubera ubutumwa babazaniye.

21 Ndasaba ko bose baba umwe. Data, nk’uko uri muri jye nanjye nkaba muri wowe, ni ko nsaba ko baba umwe natwe kugira ngo ab’isi bemere ko ari wowe wantumye.

22 Ikuzo wampaye nanjye nararibahaye kugira ngo babe umwe nk’uko natwe turi umwe,

23 mbe muri bo nawe ube muri jye. Bibumbire hamwe byimazeyo, kugira ngo ab’isi bamenye ko wantumye kandi ko ubakunda nk’uko unkunda.

24 “Data, ni wowe wabampaye none ndashaka kuzabana na bo aho nzaba ndi, kugira ngo bitegereze ikuzo wampaye kuko wankunze isi itararemwa.

25 Data nyir’ubutungane, ni koko ab’isi ntibigeze bakumenya, ariko jye ndakuzi kandi n’aba basobanukiwe ko ari wowe wantumye.

26 Narabakumenyesheje kandi nzakomeza kubikora, kugira ngo urukundo wankunze rube muri bo nanjye mbe muri bo.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/17-3c7dfe688e3cfe50b3d30a81a3dee3f3.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 18

Bafata Yezu

1 Yezu amaze gusenga atyo, ajyana n’abigishwa be bambuka umugezi wa Kedironi. Hakurya yaho hari ubusitani, maze Yezu n’abigishwa be babujyamo.

2 Yuda wari ugiye kumugambanira yari azi aho hantu, kuko Yezu yakundaga kuhateranira n’abigishwa be.

3 Nuko Yuda ajyayo ayoboye igitero cy’abasirikari n’abarinzi b’Ingoro y’Imana, batumwe n’abakuru bo mu batambyi hamwe n’Abafarizayi. Bari batwaye imuri n’amatara n’intwaro.

4 Yezu yari azi ibigiye kumubaho byose, maze aza abasanga arababaza ati: “Murashaka nde?”

5 Baramusubiza bati: “Yezu w’i Nazareti.”

Yezu arababwira ati: “Ni jyewe.”

Yuda w’umugambanyi yari kumwe na bo.

6 Yezu avuze ati: “Ni jyewe”, barihinda basubira inyuma bikubita hasi.

7 Nuko yongera kubabaza ati: “Murashaka nde?”

Bati: “Yezu w’i Nazareti.”

8 Yezu arabasubiza ati: “Nababwiye ko ari jye. Niba rero ari jye mushaka nimureke aba bigendere.”

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko yari yavuze ati: “Sinabuze n’umwe mu bo wampaye.”

10 Nuko Simoni Petero wari ufite inkota arayikura ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo. Uwo mugaragu yitwaga Malikusi.

11 Yezu abwira Petero ati: “Subiza inkota mu rwubati. Mbese uragira ngo ndeke kunywa igikombe cy’umubabaroData yampaye?”

Yezu aregerwa Umutambyi Ana

12 Ubwo rero abasirikari n’umukuru wabo hamwe n’abarinzi b’Ingoro y’Imana b’Abayahudi, bafata Yezu baramuboha.

13 Babanza kumujyana kwa Ana, ari we sebukwe wa Kayifa wari Umutambyi mukuru muri uwo mwaka.

14 Kayifa ni we wari waragiriye Abayahudi inama, yuko ikiruta ari uko umuntu umwe yapfira rubanda.

Petero yihakana Yezu

15 Nuko Simoni Petero n’undi mwigishwa bakurikira Yezu. Uwo mwigishwa wundi yari azwi n’Umutambyi mukuru, bituma yinjirana na Yezu mu rugo rwe

16 naho Petero asigara ku irembo. Nuko wa mwigishwa wundi wari uzwi n’Umutambyi mukuru, arasohoka avugana n’umuja ukumīra, ni ko kwinjiza Petero.

17 Uwo muja abaza Petero ati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa b’uriya muntu?”

Aramusubiza ati: “Oya.”

18 Abagaragu n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bari bacanye umuriro kubera imbeho bari bahagaze bota, Petero na we ahagararanye na bo yota.

Yezu abazwa n’Umutambyi mukuru

19 Nuko wa Mutambyi mukuru Ana abaza Yezu ibyerekeye abigishwa be n’inyigisho ze.

20 Yezu aramusubiza ati: “Nahoze mbwira abantu bose ku mugaragaro. Iteka nigishirizaga mu nsengero no mu rugo rw’Ingoro y’Imana, aho Abayahudi bateranira. Nta cyo nigeze mvuga rwihishwa.

21 None urambariza iki? Ahubwo baza abumvise ibyo navuze, bo babizi neza.”

22 Yezu amaze kuvuga atyo, umwe mu barinzi b’Ingoro y’Imana wari uhagaze aho, amukubita urushyi avuga ati: “Ugasubiza Umutambyi mukuru utyo?”

23 Yezu aramusubiza ati: “Niba mvuze nabi erekana aho ikibi kiri, ariko se niba mvuze neza unkubitiye iki?”

24 Nuko Ana amwohereza aboshye kwa Kayifa Umutambyi mukuru.

Petero yongera kwihakana Yezu

25 Ubwo Simoni Petero akaba ahagaze yota. Nuko baramubaza bati: “Mbese aho nawe nturi uwo mu bigishwa be?”

Arabihakana ati: “Oya.”

26 Umwe wo mu bagaragu b’Umutambyi mukuru, wari mwene wabo w’uwo Petero yari yaciye ugutwi aramubaza ati: “Sinakwiboneye uri kumwe na we muri bwa busitani?”

27 Nuko Petero yongera kubihakana, maze ako kanya inkoko irabika.

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

28 Igitondo gitangaje bavana Yezu kwa Kayifa, bamujyana mu ngoro y’umutegetsi. Abayahudi ntibinjira muri iyo ngoro, kugira ngo badahumana bikababuza kurya ifunguro rya Pasika.

29 Nuko Pilato arasohoka abasanga hanze arababaza ati: “Uyu muntu muramurega iki?”

30 Baramusubiza bati: “Iyo ataba umugizi wa nabi ntituba tumukuzaniye.”

31 Pilato arababwira ati: “Nimube ari mwe mumujyana, mumucire urubanza mukurikije amategeko yanyu.”

Abayahudi baramubwira bati: “Ntidufite uburenganzira bwo kugira uwo twica.”

32 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Yezu yari yavuze, yerekana urwo yari agiye gupfa.

33 Pilato asubira mu ngoro ye, maze ahamagara Yezu aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

34 Yezu ni ko kumubaza ati: “Ibyo ni wowe ubyihangiye, cyangwa se ni abandi babigushyizemo?”

35 Pilato aramusubiza ati: “Nanjye se uragira ngo ndi Umuyahudi? Ni bene wanyu n’abakuru bo mu batambyi banyu bakunzaniye. Mbese wakoze iki?”

36 Yezu aramusubiza ati: “Ubwami bwanjye si ubwo kuri iyi si. Iyo buza kuba ubwo kuri iyi si, abantu banjye baba bandwaniriye kugira ngo ntagabizwa Abayahudi. Noneho rero ubwami bwanjye si ubw’ino aha.”

37 Maze Pilato aramubaza ati: “Ni ukuvuga rero ko uri umwami?”

Yezu ati: “Ubwawe wivugiye ko ndi umwami! Icyo navukiye kandi cyanzanye ku isi ni ukugira ngo mpamye ibyerekeye ukuri. Umuntu wese ukunda ukuri antega amatwi.”

38 Pilato ati: “Ukuri ni iki?”

Yezu acirwa urwo gupfa

Pilato amaze kuvuga atyo, yongera gusanga Abayahudi hanze arababwira ati: “Nsanze nta cyaha kimuhama.

39 None se, ko hari akamenyero ko mbarekurira imfungwa imwe ku munsi mukuru wa Pasika, murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”

40 Barasakuza bati: “Si we dushaka ahubwo duhe Baraba!” Nyamara Baraba uwo yari umwambuzi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/18-ea422fcc49e687b0957923d740901cd7.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 19

1 Ni bwo Pilato ategetse ko bafata Yezu ngo bamukubite.

2 Nuko abasirikari bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamwambika n’umwitero w’umutuku wijimye

3 bakamwegera bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi”, bakamukubita inshyi.

4 Nuko Pilato yongera gusohoka abwira Abayahudi ati: “Dore ndamubazaniye kugira ngo mumenye ko nta cyaha namusanganye.”

5 Yezu ni ko gusohoka yambaye rya kamba ry’amahwa na wa mwitero w’umutuku wijimye. Pilato arababwira ati: “Nguyu wa muntu.”

6 Abakuru bo mu batambyi n’abarinzi b’Ingoro y’Imana bamukubise amaso, bavuga baranguruye bati: “Mubambe ku musaraba! Mubambe!”

Pilato arababwira ati: “Mube ari mwe mumujyana mumubambe, kuko jyewe nta cyaha musanganye.”

7 Abayahudi baramusubiza bati: “Twebwe dufite itegeko rivuga ko agomba gupfa kuko yigize Umwana w’Imana.”

8 Pilato yumvise iryo jambo arushaho kugira ubwoba,

9 maze asubira mu ngoro ye abaza Yezu ati: “Ukomoka hehe?”

Yezu ntiyagira icyo amusubiza.

10 Pilato ni ko kumubwira ati: “Nta cyo unsubiza? Ese ntuzi ko mfite ububasha bwo kukurekura cyangwa bwo kukubamba ku musaraba?”

11 Yezu aramusubiza ati: “Nta bubasha na buke wari kuba umfiteho iyo utabuhabwa n’Imana. Noneho rero uwangambaniye kuri wowe agusumbije icyaha.”

12 Guhera ubwo Pilato akora uko ashoboye ngo amurekure, ariko Abayahudi bararangurura bati: “Nurekura uwo muntu uraba utari incuti y’umwami w’i Roma. Uwigira umwami wese aba arwanya umwami w’i Roma.”

13 Pilato abyumvise atyo asubiza Yezu hanze, yicara ku ntebeahantu hirengeye hitwa ku Muteguro w’Amabuye, mu kinyarameya hakitwa Gabata.

14 Ubwo hari mu masaa sita ku munsi w’imyiteguro ya Pasika y’Abayahudi. Abwira Abayahudi ati: “Dore umwami wanyu!”

15 Ariko bo bararangurura bati: “Mukureho! Mukureho! Mubambe ku musaraba!”

Pilato arababaza ati: “Ese mbambe umwami wanyu?”

Abakuru bo mu batambyi barasubiza bati: “Nta mwami tugira utari umwami w’i Roma.”

16 Ni bwo Pilato amubahaye kugira ngo bamubambe.

Yezu abambwa ku musaraba

Nuko bafata Yezu baramujyana.

17 Agenda yitwariye umusaraba agana ahantu hitiriwe igihanga, mu giheburayi hakitwa Gologota.

18 Aho ni ho bamubambye ku musaraba abambanwa n’abandi babiri, umwe hino undi hirya naho Yezu ari hagati yabo.

19 Pilato yari yandikishije itangazo arishyira ku musaraba, rivuga ngo: “Yezu w’i Nazareti, Umwami w’Abayahudi”.

20 Abayahudi benshi basoma iryo tangazo, kuko aho Yezu yari abambwe hari hafi y’Umurwa, kandi itangazo ryari ryanditswe mu giheburayi no mu kilatini no mu kigereki.

21 Nuko abakuru bo mu batambyi b’Abayahudi babwira Pilato bati: “Wikwandika ngo ‘Umwami w’Abayahudi’, ahubwo wandike uti: ‘Uyu muntu yiyise umwami w’Abayahudi’.”

22 Pilato arabasubiza ati: “Icyo nanditse nacyanditse.”

23 Abasirikari bamaze kubamba Yezu ku musaraba, bafata imyambaro ye bayigabanyamo imigabane ine, buri wese abona uwe hasigara ikanzu ye gusa. Iyo kanzu ntiyari ifite uruteranyirizo, ahubwo yari iboshywe yose kuva hejuru kugeza hasi.

24 Nuko baravugana bati: “Twe kuyicamo ibice, ahubwo reka tuyifindire turebe uwo iri buherereho.” Kwari ukugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

“Bigabanyije imyambaro yanjye,

umwenda wanjye barawufindira.”

Nguko uko abasirikari babigenje.

25 Iruhande rw’umusaraba wa Yezu hari hahagaze nyina, hamwe na nyina wabo Mariya muka Kilopa na Mariya w’i Magadala.

26 Nuko Yezu abonye nyina, na wa mwigishwa yakundaga ahagaze hafi aho, abwira nyina ati: “Mubyeyi, nguwo umuhungu wawe!”

27 Abwira n’uwo mwigishwa ati: “Nguwo nyoko!” Nuko guhera icyo gihe uwo mwigishwa amujyana iwe.

Urupfu rwa Yezu

28 Nyuma y’ibyo, Yezu amenye ko byose birangiye kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga, aravuga ati: “Mfite inyota.”

29 Ikibindi cyuzuye divayi ishariracyari giteretse aho. Nuko bafata icyangwe bagihambira ku gati kitwa hisopo, bacyinika muri iyo divayi bakimushyira ku munwa.

30 Yezu amaze kunyunyuza iyo divayi isharira, aravuga ati: “Birarangiye!”

Nuko yubika umutwe, avamo umwuka.

Yezu bamutoboza icumu mu rubavu

31 Kuko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato, Abayahudi basaba Pilato kubavuna amaguru ngo babamanure, kugira ngo imirambo yabo itaguma ku misaraba ku isabato, kandi iyo sabato ari umunsi mukuru.

32 Nuko abasirikari baraza, bavuna amaguru y’umuntu wa mbere n’ay’uwa kabiri bari babambanywe na Yezu,

33 ariko bageze kuri Yezu basanga amaze gupfa, ntibirirwa bamuvuna amaguru.

34 Ahubwo umwe mu basirikari amutoboza icumu mu rubavu, muri ako kanya havamo amaraso n’amazi.

35 Uwabyiboneye ni we ubihamya kandi ibyo ahamya ni iby’ukuri. Uwo azi ko ibyo avuga ari ukuri kugira ngo namwe mubyemere.

36 Ibyo bintu byabereyeho kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo: “Nta gufwa rye na rimwe rizavunwa.”

37 Kandi ahandi havuga ngo: “Bazitegereza uwo batoboye.”

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

38 Hanyuma y’ibyo haza uwitwa Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umwigishwa wa Yezu rwihishwa abitewe no gutinya Abayahudi. Nuko asaba Pilato uburenganzira bwo gutwara umurambo wa Yezu, Pilato aramwemerera maze araza arawujyana.

39 Nikodemu wigeze gusanga Yezu nijoro na we araza, azana imibavu ivanze n’amakakama ahumura neza, ipima nk’ibiro mirongo itatu.

40 Bombi bajyana umurambo wa Yezu, bawuhambira mu myenda hamwe n’iyo mibavu nk’uko Abayahudi babigenza bahamba.

41 Hafi y’aho yabambwe hari ubusitani burimo imva nshya itigeze ihambwamo.

42 Kubera ko wari umunsi w’imyiteguro y’isabato kandi iyo mva ikaba yari bugufi, baba ari ho bashyingura Yezu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/19-3bb8e0b43b824ef6650bc54ae1d6d978.mp3?version_id=387—

Categories
Yohani

Yohani 20

Kuzuka kwa Yezu

1 Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala aza ku mva bwenda gucya, abona ibuye ryavanywe ku mva.

2 Nuko ariruka asanga Simoni Petero na wa mwigishwa wundi Yezu yakundaga, arababwira ati: “Bavanye databuja mu mva kandi ntituzi aho bamushyize.”

3 Petero ahagurukana na wa mwigishwa wundi bajya ku mva.

4 Bombi bariruka ariko wa mwigishwa wundi asiga Petero, amutanga kugera ku mva.

5 Arunama abona imyenda irambitse aho, ariko ntiyinjiramo.

6 Simoni Petero na we aba arahageze yinjira mu mva, abona imyenda irambitse aho

7 n’igitambaro cyari gitwikiriye umutwe wa Yezu kitari hamwe n’indi myenda, ahubwo kiri ukwacyo kizinze.

8 Nuko wa mwigishwa wundi wageze ku mva bwa mbere na we arinjira, abonye ibyo yemera ko Yezu yazutse.

9 Bari batarasobanukirwa Ibyanditswe bivuga ko agomba kuzuka.

10 Nuko abo bigishwa bisubirira imuhira.

Yezu abonekera Mariya w’i Magadala

11 Mariya yari ahagaze hafi y’imva arira. Akirira arunama areba mu mva

12 maze abona abamarayika babiri bambaye imyambaro yera bicaye aho umurambo wa Yezu wari uri, umwe yicaye aho umutwe wari uri undi aho ibirenge byari biri.

13 Baramubaza bati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki?”

Arabasubiza ati: “Ni uko batwaye umurambo wa databuja, kandi sinzi aho bawushyize.”

14 Amaze kuvuga atyo ahindukiye ngo arebe inyuma, abona Yezu ahagaze aho ariko ntiyamenya ko ari we.

15 Yezu aramubaza ati: “Wa mugore we, urarizwa n’iki? Urashaka nde?”

Mariya akeka ko ari ushinzwe ubusitani, ni ko kumubwira ati: “Nyabuneka, niba ari wowe watwaye umurambo, mbwira aho wawushyize maze nywujyane.”

16 Yezu aramubwira ati: “Mariya we.”

Mariya arahindukira amubwira mu kinyarameya ati: “Rabuni!” (Bisobanurwa ngo “Mwigisha”).

17 Yezu aramubwira ati: “Wishaka kungumanakuko ntarazamuka ngo njye kwa Data! Ahubwo genda usange abavandimwe banjye, ubabwire ko ngiye kuzamuka nkajya kwa Data ari we So, nkajya ku Mana yanjye ari yo Mana yanyu.”

18 Mariya w’i Magadala aragenda abwira abigishwa ati: “Niboneye Nyagasani!” Nuko abatekerereza ibyo yamubwiye.

Yezu abonekera abigishwa be

19 Nuko kuri uwo munsi bugorobye, ku cyumweru (ari wo munsi wa mbere), abigishwa ba Yezu bari bateraniye mu nzu, bakinze inzugi babitewe no gutinya Abayahudi. Yezu araza ahagarara hagati yabo arababwira ati: “Nimugire amahoro!”

20 Amaze kuvuga atyo abereka ibiganza bye no mu rubavu rwe. Abigishwa babonye Nyagasani barishima cyane.

21 Ababwira ubwa kabiri ati: “Nimugire amahoro! Uko Data yantumye ni ko nanjye mbatumye.”

22 Amaze kuvuga atyo abahumekeraho ati: “Nimwakire Mwuka Muziranenge!

23 Abo muzababarira ibyaha bose bazaba babibabariwe, kandi abo mutazabibabarira bazaba batabibabariwe.”

Yezu abonekera Tomasi

24 Ariko Tomasi witwaga Didimo umwe mu bigishwa cumi na babiri, ntiyari kumwe na bo igihe Yezu yazaga.

25 Nuko abandi bigishwa baramubwira bati: “Twabonye Nyagasani!”

Tomasi arababwira ati: “Nintabona imyenge y’imisumari mu biganza bye ngo nshyiremo urutoki, kandi ngo nshyire n’ikiganza mu rubavu rwe sinzabyemera.”

26 Nuko iminsi umunani ishize na bwo abigishwa ba Yezu bari muri ya nzu, noneho na Tomasi ari kumwe na bo. Yezu aza inzugi zikinze, ahagarara hagati yabo aravuga ati: “Nimugire amahoro!”

27 Abwira Tomasi ati: “Shyira urutoki aha ngaha, witegereze ibiganza byanjye kandi ushyire n’ikiganza cyawe mu rubavu rwanjye. Nuko ureke gushidikanya ahubwo unyemere!”

28 Tomasi aramusubiza ati: “Mwami wanjye! Mana yanjye!”

29 Yezu aramubwira ati: “Unyemejwe n’uko umbonye. Hahirwa abanyemera kandi batambonye.”

Intego y’iki gitabo

30 Yezu ari kumwe n’abigishwa be yakoze n’ibindi bitangaza byinshi bimuranga, bitanditswe muri iki gitabo.

31 Ariko ibi byandikiwe kugira ngo mwemereyuko Yezu ari Kristo Umwana w’Imana, kandi ngo nimumwizera muherwe ubugingo muri we.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/JHN/20-e322fbd416a4b5fdb499c570e35d2d22.mp3?version_id=387—