Categories
Yobu

Yobu 1

Satani yemererwa kugerageza Yobu

1 Mu gihugu cya Usihari hatuye umugabo witwaga Yobu. Yari intungane n’umunyamurava, akubaha Imana kandi akirinda gukora ibibi.

2 Yari yarabyaye abahungu barindwi n’abakobwa batatu.

3 Yari atunze intama ibihumbi birindwi n’ingamiya ibihumbi bitatu, n’amapfizi igihumbi ahingishwa, n’indogobe z’ingore magana atanu. Yari afite n’abagaragu benshi cyane. Uwo mugabo yari umukire cyane kuruta abantu bose b’iburasirazuba bwa Palestina.

4 Abahungu ba Yobu bajyaga batumirana mu ngo zabo bakagira ibirori, bagatumira na bashiki babo batatu bagasangira.

5 Iyo iminsi y’ibirori yabaga irangiye, Yobu yarabahamagazaga akabakorera imihango yo kubahumanura. Yobu yarazindukaga agatambira buri mwana igitambo gikongorwa n’umuriro, kuko yibwiraga ati: “Ahari abana banjye baba bakoze icyaha, bagacumura ku Mana mu bitekerezo.” Uko ni ko Yobu yagenzaga buri gihe.

6 Umunsi umwe abana b’Imanabagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.

7 Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”

Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”

8 Uhoraho aramubaza ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n’umunyamurava unyubaha, kandi akirinda gukora ibibi.”

9 Satani asubiza Uhoraho ati: “Ese Mana ugira ngo Yobu akubahira ubusa?

10 Waramurinze impande zose, ari we ubwe n’inzu ye hamwe n’ibyo atunze byose. Wahaye umugisha imirimo ye kandi n’amatungo ye arororoka akwira igihugu cyose.

11 Ngaho mwambure ibyo atunze byose, urebe ko atazagutuka ku mugaragaro.”

12 Uhoraho abwira Satani ati: “Dore ibya Yobu byose ndabikweguriye, uretse we ubwe.”

Satani ava imbere y’Uhoraho aragenda.

Abana ba Yobu bapfa n’umutungo we wononekara

13 Umunsi umwe abahungu n’abakobwa ba Yobu bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa.

14 Haza umuntu abwira Yobu ati: “Ya mapfizi yawe yahingaga, na za ndogobe z’ingore zarishaga iruhande rwayo,

15 Abashebabagabye igitero barazinyaga. Abashumba bazo babatsembye, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

16 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Umuriro w’Imana wavuye mu ijuru utwika intama, n’abashumba bazo urabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

17 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abanyakalideya bagabye ibitero bitatu, birara mu ngamiya zawe barazinyaga, abashumba bawe barabatsemba, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

18 Akivuga ibyo undi aba arahageze, abwira Yobu ati: “Abahungu bawe n’abakobwa bawe bari bateraniye kwa mukuru wabo, barya kandi banywa,

19 nuko inkubi y’umuyaga iturutse mu butayu ihitana inzu yose irabagwira barapfa, ni jye jyenyine wacitse ku icumu nza kubikubwira.”

20 Yobu ni ko guhaguruka ashishimura umwambaro we, yimoza umusatsi, yikubita hasi yubamye aramya Imana.

21 Aravuga ati: “Navuye mu nda ya mama nta cyo mfite, nzajya ikuzimu nta cyo mfite. Uhoraho ni we wabimpaye kandi ni we wabyishubije. Uhoraho nasingizwe.”

22 Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura ngo atuke Imana.

Categories
Yobu

Yobu 2

Satani yongera kugerageza Yobu

1 Umunsi umwe abana b’Imana bagiye gushengerera Uhoraho, maze Satani ajyana na bo.

2 Uhoraho abaza Satani ati: “Uturutse he?”

Satani aramusubiza ati: “Mvuye kuzerera ku isi no kuyitambagira.”

3 Uhoraho abaza Satani ati: “Mbese wiboneye umugaragu wanjye Yobu? Nta wundi muntu uhwanye na we ku isi, ni intungane n’umunyamurava unyubaha kandi akirinda gukora ibibi. Yakomeje kuba indahemuka nubwo watumye musiga iheruheru nta mpamvu.”

4 Satani asubiza Uhoraho ati: “Erega ibyo umuntu atunze byose, abitanga kugira ngo akize ubuzima bwe!

5 Ngaho muvune igufwa cyangwa ugire indi ndwara umuteza, nkurahiye ko azihandagaza akakuvuma!”

6 Uhoraho aramubwira ati: “Dore Yobu ndamukweguriye ariko ntumwice.”

7 Nuko Satani ava imbere y’Uhoraho maze atera Yobu indwara z’uruhu, zihera mu bworo bw’ibirenge kugera mu gitwariro.

8 Yobu yishakira urujyo rwo kwishimisha akajya yiyicarira mu ivu.

9 Umugore we aramubwira ati: “Harya ngo ntuzatezuka kuba indahemuka, watutse Imana maze ukipfira!”

10 Yobu aramusubiza ati: “Uvuze nk’umugore w’umupfapfa. Mbese twakwemera ibyiza gusa Imana iduha, maze tukanga ibibi iduha?” Muri ayo makuba yose, Yobu ntiyigeze acumura mu byo avuga ngo atuke Imana.

Incuti eshatu za Yobu ziza kumusura

11 Incuti eshatu za Yobu ari zo Elifazi w’Umutemani, na Biludadi w’Umushuwa, na Sofari w’Umunāmati bamenya amakuba yamugwiririye. Bava iwabo bajya kumuhumuriza no kumukomeza.

12 Bamukubise amaso bakiri kure baramuyoberwa, bacura imiborogo. Bashishimura imyambaro yabo, biyorera umukungugu mu mutwe.

13 Nuko bicarana na we hasi, bamarana iminsi irindwi n’amajoro arindwi, ntawe umuvugisha kuko babonaga umubabaro we ukabije.

Categories
Yobu

Yobu 3

Yobu yivovota

1 Nyuma y’ibyo Yobu afata ijambo, avuma umunsi yavutseho,

2 aravuga ati:

3 “Nihavumwe umunsi navutseho,

nihavumwe n’ijoro ryavuze riti:

‘Hasamwe inda y’umuhungu.’

4 Uwo munsi uragacura umwijima,

Imana nyir’ijuru ntikawibuke,

umucyo ntukawumurikire ukundi.

5 Nube umunsi w’icuraburindi,

ibicu biwubudikeho,

nube umunsi w’ubwirakabiri uteye ubwoba.

6 Iryo joro niricure umwijima,

niryibagirane mu minsi y’umwaka,

ntirikabarwe mu minsi y’ukwezi.

7 Ni koko iryo joro niribe ingumba,

ntirikarangwemo umunezero.

8 Abacunnyinibavume iryo joro,

nibarivume abakorana n’igikōko nyamunini, nibarivume.

9 Inyenyeri z’urukerera rwaryo nizicure umwijima,

iryo joro ntirigacye bibaho,

ntirikabone umuseke ukeba.

10 Koko ntiryazibye inda yambyaye,

none simba ngize aya makuba anyugarije.

11 “Ni kuki ntapfiriye mu nda ya mama?

Kuki ntapfuye nkivuka?

12 Ni kuki mama yankikiye ku bibero?

Ni kuki yanyonkeje?

13 None mba ntuje mu mva yanjye,

mba nsinziriye mu mahoro,

14 mba nsinziranye n’abami n’abategetsi,

ba bandi biyubakiye ingoro ubu zabaye amatongo.

15 Mba nsinziriye hamwe n’ibikomangoma,

bamwe bahunitse izahabu n’ifeza mu mazu yabo.

16 Erega iyo mba nk’inda yavuyemo,

iyo mba nk’umwana wapfuye avuka!

17 Mu mva ni ho abagome bashira ubukana,

abarushye baraharuhukira.

18 Imfungwa zirishyira zikizana,

ntiziba zikikanga abarinzi.

19 Mu mva ukomeye n’uworoheje baba bamwe,

inkoreragahato ntiba ikigengwa na shebuja.

20 “Ni kuki Imana ireka umunyamibabaro akavuka?

Kuki iha ubuzima uwavukanye amaganya?

21 Bashaka urupfu ntibarubone,

barushaka kuruta uko bashaka umutungo.

22 Banezezwa no gupfa,

bishima iyo bahambwe.

23 Ni kuki ndi umuntu utazi iyo agana?

Imana yantangatanze impande zose!

24 Aho kugira icyo ndya ndaganya,

amarira yanjye atemba nk’amazi.

25 Icyo ntinya ni cyo kiba,

icyo nishisha ni cyo kimbaho.

26 Simfite amahoro simfite ituze,

singuwe neza mpora ku nkeke.”

Categories
Yobu

Yobu 4

Ijambo rya Elifazi

1 Nuko Elifazi w’Umutemani abwira Yobu ati:

2 “Mbese ningira icyo nkubwira urabyihanganira?

None se ni nde wabasha kwifata ntavuge?

3 Dore wigishije abantu benshi,

wakomeje kandi abanyantegenke,

4 inama watangaga zaramiraga abadandabirana,

wakomezaga kandi abacitse intege.

5 None dore ni wowe amakuba yugarije,

ni wowe kandi unaniwe kuyihanganira!

6 Kuba warubahaga Imana ukagira n’imigenzereze myiza,

mbese ntibyagutera kugira ibyiringiro no kwizera?

7 Ngaho tekereza, mbese waba uzi umwere warimbutse?

Ese waba uzi abanyamurava batsembwe?

8 Ababiba ibibi n’abateza amakuba ni byo basarura,

ibyo ni byo niboneye.

9 Bombi Imana ibahumekeraho ikabatsemba,

uburakari bwayo burabarimbura.

10 Icecekesha imitontomo y’intare n’urusaku rwazo,

imenagura imikaka y’ibyana by’intare.

11 Intare ishaje yicwa no kubura umuhigo,

ibyana by’intare birabuyera.

12 “Ijambo ry’ibanga ringezeho,

ndaryiyumviye barihwihwisa.

13 Ryangezeho nijoro igihe narotaga,

naryumvise igihe abantu basinziriye.

14 Nahiye ubwoba mpinda umushyitsi,

ingingo zanjye zose zirakomangana.

15 Umuyaga wampushye mu maso,

ubwoya bwo ku mubiri wanjye bureguka.

16 Nabonye umuntu uhagaze imbere yanjye,

nditegereza sinamenya uwo ari we.

Haba ituze nyuma numva ijwi ribaza riti:

17 ‘Mbese umuntu yarusha Imana kuba intungane?

Ese umuntu yarusha Umuremyi we kubonera?

18 Abagaragu bayo bo mu ijuru na bo ntibagirira icyizere,

abamarayika bayo ibabonaho amakosa!

19 None se yagirira ite icyizere abantu yaremye,

yagirira ite icyizere abantu yabumbabumbye mu mukungugu,

yagirira ite icyizere abantu bamenagurika nk’ikimonyo?

20 Mu gitondo abantu baba bahumeka,

nimugoroba baba nk’ifu iseye,

barimbuka ntawe uzi uko bigenze.

21 Ukubaho kwabo kuba kurangiye,

bapfa nk’abatigeze ubwenge.’

Categories
Yobu

Yobu 5

1 “Hamagara urebe niba hari ukwitaba.

Ese hari uwo mu baziranenge watakambira?

2 Koko umupfapfa yicwa n’agahinda,

naho ikigoryi cyicwa n’ishyari.

3 Niboneye umupfapfa uguwe neza,

inzu ye nayivumye nta kindi ngamije.

4 Urubyaro rwe ntirukagire kivurira,

ntirukagire ururengera mu rukiko.

5 Ibyo yasaruye nibiribwe n’abandi,

nibabisahure nubwo yazitije amahwa,

abararikiye umutungo we nibawigarurire.

6 Umubabaro ntukomoka mu mukungugu,

amakuba na yo ntakomoka mu butaka.

7 Koko umuntu avukira kuruha,

amera nk’ibishashi biguruka mu kirere.

8 “Ndi nkawe natakambira Imana,

ni yo yonyine nabwira ikibazo cyanjye.

9 Ibyo ikora birenze ubwenge bw’abantu,

ikora ibitangaza bitabarika.

10 Ivubira imvura ubutaka,

amazi yayo asomya imirima.

11 Aboroheje irabakuza,

abashenguka na bo ibakiza ishavu.

12 Iburizamo imigambi y’abariganya,

ntituma basohoza ibyo bagambiriye.

13 Ifatira abanyabwenge mu mutego w’uburiganya bwabo,

iburizamo imigambi yabo y’uburiganya.

14 Ku manywa bitwara nk’abari mu mwijima,

ku manywa y’ihangu barindagira nk’abari mu ijoro.

15 Imana ni yo ikiza utishoboye,

umukene imugobotora mu ngoyi z’abamukandamiza.

16 Iha icyizere utishoboye,

icecekesha inkozi z’ibibi.

17 Erega hahirwa umuntu Imana ikosora!

Ntukange gukosorwa na Nyirububasha.

18 “Ni yo irema uruguma, ni na yo irwomora,

ni yo ikomeretsa, ni na yo ikiza.

19 Izagukiza amakuba incuro nyinshi,

amaherezo nta kibi kizakugarukaho.

20 Izagukiza urupfu mu gihe cy’inzara,

izagukiza n’inkota mu gihe cy’intambara.

21 Izakurinda intonganya z’abantu,

icyorezo cyadutse ntikizagutera ubwoba.

22 Icyorezo n’inzara nibitera uzabiseka,

inyamaswa ntizizagutera ubwoba.

23 Imirima uhinga ntizarangwamo amabuye,

inyamaswa ntizizakonera.

24 Amahoro azaganza iwawe,

uzagenzura amatungo yawe mu rwuri,

uzasanga ari ntaribura.

25 Urubyaro rwawe ruzagwira,

abagukomokaho bazakura neza.

26 Nk’uko ingano zisarurwa zeze,

nawe uzashyingurwa ugeze mu za bukuru.

27 Ibyo twarabigenzuye dusanga ari uko biri,

ni iby’ukuri ubyemere bikugirire akamaro.”

Categories
Yobu

Yobu 6

Yobu yinubira incuti ze

1 Nuko Yobu arasubiza ati:

2 “Iyaba umubabaro wanjye wapimwaga,

iyaba amakuba yanjye yashyirwaga ku munzani,

3 byarusha uburemere umusenyi wo ku nyanja,

ni cyo gituma mvuga amateshwa.

4 Imyambi y’Imana Nyirububasha yarampinguranyije,

ubumara bwayo buncengera mu mubiri,

Imana yankoranyirijeho ibitera ubwoba.

5 Mbese indogobe y’ishyamba yakwabira ifite ubwatsi?

Ese impfizi yo yakwivuga iri mu rwuri irisha?

6 Mbese ibyokurya bidafite icyanga byaribwa nta munyu?

None se mu murenda w’igi wabonamo uburyohe?

7 Ibyo byokurya simbigirira ipfa,

iyo mbiriye bingwa nabi.

8 “Icyampa Imana ikampa icyo nyisaba,

icyampa ikanyemerera icyo nifuza!

9 Icyampa ikemera kunyica,

icyampa ikankuraho amaboko yayo ikampitana!

10 Nzanezerwa cyane mu mubabaro wanjye,

nzi ko Imana ari inziranenge,

sinigeze mpakana ibyo itegeka.

11 Mfite mbaraga ki zo gukomeza kubaho?

Ese ntegereje iki ko nta cyo nizeye?

12 None se ndemwe mu mabuye?

Ese umubiri wanjye uremwe mu muringa?

13 Nta cyo ngishoboye kwimarira,

nta cyankiza kikindangwamo!

14 “Uwihebye agirwa n’incuti,

ubundi yakurizamo kutubaha Nyirububasha.

15 Abavandimwe banjye barambeshya,

bameze nk’utugezi dukama mu mpeshyi.

16 Mu itumba twuzuramo urubura,

turatobama kubera amasimbi ashongeramo.

17 Mu gihe cy’ubushyuhe turakama,

ku mpeshyi indiri zatwo zirumagara.

18 Abagenzi barorongotana bashaka amazi,

bazerera mu butayu bagashirirayo.

19 Abagenzi b’i Tema baza barangamiye utwo tugezi,

ab’i Sheba na bo baza ari two batezeho amakiriro.

20 Bamwajwe n’uko utwo tugezi twakamye,

batugezeho bacika intege.

21 Namwe muri nk’utwo tugezi,

mubona amakuba mugashya ubwoba.

22 Mbese hari uwo nigeze nsaba impano?

Ese hari uwo nasabye kuntangira icyiru?

23 Mbese hari uwo nasabye kunkura mu maboko y’umwanzi?

Ese hari uwo nasabye kunkiza abankandamiza?

24 Nimunyigishe ndaceceka,

nimunyereke uburyo nateshutse.

25 Amagambo y’ukuri ntakomeretsa,

nyamara amagambo yanyu ni impfabusa.

26 Mbese murashaka guhinyura ibyo mvuze?

Amagambo y’uwihebye ni nk’umuyaga.

27 Mushobora gufindira impfubyi,

mwanagurisha incuti yanyu.

28 None nimunyitegereze,

sinahangara kuvuga ibinyoma imbere yanyu.

29 Nimungarukire ndabasabye ntimucumure,

nimungarukire nkomeje kuba inyangamugayo.

30 Mbese mutekereza ko mvuga ibinyoma?

Ese mwibwira ko ntazi gutandukanya icyatsi n’ururo?

Categories
Yobu

Yobu 7

Yobu yinubira Imana

1 “Ku isi umuntu agira umurimo uruhije,

imibereho ye ya buri munsi ni nk’iy’umucancuro.

2 Ni nk’iy’inkoreragahato ishaka amafu,

ni nk’iy’umugaragu ushaka igihembo.

3 Ni ko nanjye nagenewe amezi y’impfabusa,

ni ko nagenewe amajoro y’umubabaro.

4 Iyo ndyamye ndibaza nti: ‘Ndabyuka ryari?’

Ijoro ryaba rirerire nkagaragurika kugeza bukeye.

5 Umubiri wanjye urajagata inyo wuzuyeho imyanda,

uruhu rwanjye ruriyasa rugasuka amashyira.

6 Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta cyane,

irihuta kurusha ikibohesho cy’umuboshyi w’imyenda,

ishira nta cyizere insigiye.

7 “Mana, zirikana ko ubuzima bwanjye ari nk’umuyaga,

amaso yanjye ntazongera kubona ihirwe.

8 Undeba ubu ntazongera kumbona,

nunshakashaka nzaba ntakiriho.

9 Uko igihu cyeyuka kigashira,

ni ko ugiye ikuzimu atigera agaruka.

10 Ntazagaruka iwe ukundi,

aho yari atuye bazamwibagirwa.

11 Singishoboye kwiyumanganya,

agahinda kanteye kugira icyo mvuga,

ndaganya mbitewe n’ishavu rinshengura umutima.

12 Kuki ukomeza kungenzura?

Mbese ugira ngo ndi inyanja?

Cyangwa ugira ngo ndi igikōko nyamuninicyo muri yo?

13 Iyo ndyamye nibwira ko mbona agahenge,

nasinzira nkaruhuka amaganya,

14 nyamara unteza inzozi zikantera ubwoba,

unteza kurota ibimpagarika umutima.

15 Ibyo bituma nifuza icyaniga ngapfa,

aho kubaho nanitse amagufwa.

16 Ndizinutswe singishaka kubaho,

ndekera aho ubuzima bwanjye ntacyo bumariye.

17 “Mbese umuntu ni iki byatuma umwitaho?

Umuntu ni iki byatuma umuzirikana?

18 Buri gitondo uramugenzura,

buri kanya uba umugerageza.

19 Mbese uzareka ryari kumpozaho ijisho?

Wampaye agahenge nkamira amacandwe!

20 Ni ko se Murinzi w’abantu,

niba naracumuye nagutwaye iki?

Ese kuki wangize isibaniro ry’amakuba?

Kuki nakubereyeumutwaro?

21 Ni kuki utambabarira ibyaha byanjye?

Ni kuki utampanaguraho ibicumuro?

Dore ngiye kujya ikuzimu,

uzanshakashaka ariko ntakiriho.”

Categories
Yobu

Yobu 8

Biludadi aravuga ko amakosa azagira ingaruka

1 Biludadi w’Umushuwa asubiza Yobu ati:

2 “Uzageza he kuvuga bene ibyo?

Uzageza he kuvuga amagambo ameze nk’inkubi y’umuyaga?

3 Mbese Imana yahindura ubutabera?

Ese Nyirububasha yagoreka ubutungane?

4 Niba abana bawe baracumuye,

Imana yabaryoje ibicumuro byabo.

5 Wowe shakashaka Imana,

ujye utakambira Nyirububasha,

6 Imana izakwitaho nuba intungane n’umunyamurava,

izagusubiza umwanya ugukwiye.

7 Nubwo imibereho wabanje yari myiza,

amaherezo yawe azaba meza kurushaho.

8 “Baza abatubanjirije kubaho,

wite ku nama bagiriwe na ba sekuruza.

9 Twe turi ab’ejo nta cyo tuzi,

ntituramba ku isi tumeze nk’igicucu gihita.

10 Abatubanjirije bazakwigisha bagusobanurire,

bazakuvungurira ku bwenge bwabo.

11 Mbese urufunzo rwamera ahatari igishanga?

Ese uruseke rwatoha ahatari amazi?

12 Iyo rubuze amazi rukiri ruto rutaratemwa,

rwuma mbere y’ibindi byatsi.

13 Ayo ni yo maherezo y’abibagirwa Imana,

ni yo maherezo y’umuntu utubaha Imana.

14 Ibyiringiro bye bizashira,

amizero ye na yo ni nk’inzu y’igitagangurirwa.

15 Yishingikiriza ku nzu ye ariko ntikomeye,

arayegamira igahirima.

16 Ameze nk’igiti gitohagiye igihe cy’impeshyi,

kigaba amashami hirya no hino mu murima.

17 Imizi yacyo ishora mu mabuye,

icengera mu bitare.

18 Ariko iyo bakiranduye,

aho cyari kiri ntihongera kumenyekana.

19 Nguwo umunezero w’umuntu mubi,

aho yari ari hazashibuka abandi.

20 Imana ntitererana inyangamugayo,

ntishyigikira inkozi z’ibibi.

21 Izakuzuza umunezero,

izaguha kuvuza impundu.

22 Abanzi bawe bazakorwa n’isoni,

amazu y’abagome azasenyuka.”

Categories
Yobu

Yobu 9

Yobu aravuga ko Imana imurusha amaboko

1 Nuko Yobu aramusubiza ati:

2 “Mu by’ukuri nzi ko ari ko biri.

Mbese umuntu yashobora ate kuba intungane imbere y’Imana?

3 Iyo umuntu ashatse kujya impaka n’Imana,

mu bibazo igihumbi yayibaza ntiyamusubiza na kimwe.

4 Ifite ubwenge buhanitse n’imbaraga zitangaje,

ni nde wayigomekaho akagubwa neza?

5 Yimura imisozi itabizi,

iyubikana uburakari.

6 Itigisa isi ikayitirimura ku mfatiro zayo,

inkingi zayo zikanyeganyega.

7 Itegeka izuba ntirirase,

itwikira inyenyeri ntizimurike.

8 Ni yo yonyine yāgūye ijuru,

itegeka imihengeri yo mu nyanja.

9 Ni yo yaremye inyenyeri zitwa Ikirura,

yaremye n’izitwa Oriyoni na Puleyadi,

irema n’izo mu kirere cy’amajyepfo.

10 Ikora ibikomeye birenze ubwenge bw’abantu,

ibitangaza ikora ntibibarika.

11 Iyo inyuze iruhande rwanjye sinyibona,

yaba inyegereye simenye ko ihari.

12 Mbese igize icyo inyaga ni nde wayibaza?

Ni nde wayibaza ati: ‘Uragira ibiki?’

13 Iyo Imana irakaye ntibyoroshye kwivuguruza,

ihonyorera abafasha ba Rahabemunsi y’ibirenge byayo.

14 “None se jye nayisubiza iki?

Nakura he amagambo yo kwiregura?

15 Nubwo ndi intungane nta cyo nayisubiza,

nayisaba imbabazi yo mucamanza wanjye.

16 Nubwo nayihamagara ikanyitaba,

siniringira yuko yumvise ijwi ryanjye.

17 Imponyoza inkubi y’umuyaga ikamvunagura,

ingwizaho ibikomere nta mpamvu.

18 Ntimpa agahenge ngo mpumeke,

ahubwo inyongerera umubabaro.

19 Nidupima imbaraga ni yo nyirazo,

niyambaje ubutabera ni nde wahangara kuyihamagara?

20 Nubwo naba intungane umunwa wanjye uzanshinja,

nubwo naba umunyamurava izampamya icyaha.

21 Ndi umunyamurava ariko simbyiyiziho,

ubuzima bwanjye nta cyo bumbwiye.

22 Byose ni kimwe ni cyo gituma ngira nti:

‘Intungane n’umugome Imana ibahana kimwe.’

23 Iyo intungane ipfuye itunguwe Imana irabiseka.

24 Igihugu cyigaruriwe n’abagome,

abacamanza bacyo Imana ibahuma amaso!

Mbese niba atari yo ibikora ni nde wundi?

25 “Iminsi yo kubaho kwanjye irihuta kurusha uwiruka,

irahunga nta cyiza insigiye.

26 Irihuta cyane nk’amato mu nyanja,

yihuta nka kagoma ikurikiye umuhigo.

27 Ndibwira nti: ‘Reka ndeke kuganya,

reka ndeke kugaragaza umubabaro nishime’.

28 Imibabaro yanjye intera ubwoba,

koko nzi ko Imana itazambabarira.

29 Nzi ko Imana izanshinja icyaha,

kuki nakwiruhiriza ubusa?

30 Nubwo nakwiyuhagira amazi y’urubogobogo,

nubwo nakwisukura bihagije,

31 Imana yakongera kungaragura mu isayo,

imyambaro yanjye na yo yanzinukwa.

32 Imana si umuntu nkanjye ngo nyisubize,

si umuntu ngo nyijyane mu rukiko.

33 Icyampa ngo mbone unkiranura na yo,

icyampa ngo mbone udufiteho ububasha twembi,

34 yakuraho ibihano yampaye,

yandinda ubukana bwayo buteye ubwoba.

35 Icyo gihe navuga ntayishisha,

nzavuga nzi ko ntari uko intekereza.

Categories
Yobu

Yobu 10

Yobu yibwira ko Imana yamuremeye kumurimbura

1 “Ubuzima bwanjye ndabuzinutswe,

nzavuga ntishisha ingorane zanjye,

nzagaragaza ishavu mfite ku mutima.

2 Ndabwira Imana nti: ‘Ntuncire ho iteka’,

ndayibwira nti: ‘Menyesha impamvu unyibasiye.’

3 Mbese ushimishwa no kunkandamiza?

Ese ushimishwa no gusuzugura uwo waremye?

Mbese ushyigikira imigambi y’abagome?

4 Ese Mana, wumva ibintu nk’abantu?

None se amaso yawe areba nk’umuntu?

5 Mbese ubaho iminsi mike nk’umuntu?

Ese kurama kwawe ni nk’uk’umuntu?

6 None se kuki unshakishaho amakosa?

Kuki ushishikazwa no kumbona mu cyaha?

7 Nyamara uzi neza ko ndi umwere,

uzi ko nta muntu wakumvana mu nzara.

8 Ni wowe wambumbabumbye urandema,

none ni wowe umpindukiranye urandimbura!

9 Ibuka ko wanyikuriye mu ibumba,

none ni wowe unyihinduriye umukungugu!

10 Wansutse nk’ubuganiza amata,

warancunze mba nk’isoro y’amavuta.

11 Wanteyeho inyama untwikiraho uruhu,

wangize urusobekerane rw’amagufwa n’imitsi.

12 Wangiriye neza umpa ubuzima,

wishingiye kurinda ubugingo bwanjye.

13 “Nyamara hari ibanga uhishe mu mutima wawe,

nzi neza ko ari umugambi wawe.

14 Umpozaho ijisho ngo urebe ko ncumura,

bityo wanga kumbabarira icyaha cyanjye.

15 Niba ndi umunyabyaha ngushije ishyano,

nubwo naba umwere sinakubura umutwe.

Dore nuzuye ikimwaro amakuba arandenze.

16 Iyo nubuye umutwe umpīga nk’uko intare ihīga,

urandwanya bityo ukerekana ububasha bwawe.

17 Unteza abandi banshinja,

ungwizaho uburakari bwawe,

ibitero byawe binsimburanaho.

18 Ni kuki wemeye ko mvuka?

Mba narapfuye ntawe uranca iryera,

19 mba narabaye nk’utigeze kubaho,

mba narahambwe nkiva mu nda ya mama.

20 Erega iminsi yo kubaho kwanjye ni mike!

Ndeka nishime akanya gato.

21 Dore ngiye kujya aho ntazagaruka,

ngiye mu gihugu gicuze umwijima w’icuraburindi,

22 ni igihugu gicuze umwijima,

ni igihugu cy’akajagari,

nta mucyo ukirangwamo, ni mu icuraburindi.”