Categories
Yeremiya

Yeremiya 21

Ubutumwa bwagenewe Sedekiya

1 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yahaye Yeremiya ngo abushyikirize Umwami Sedekiya. Icyo gihe Sedekiyayari yatumye Pashehuri mwene Malikiya, n’umutambyi Sefaniya mwene Māseya kuri Yeremiya ngo bamubwire bati:

2 “Tubarize Uhoraho, dore Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yaduteye. Bityo Uhoraho yadukorera ibitangaza nk’uko yajyaga abikora.”

3 Nuko Yeremiya arabasubiza ati: “Muzabwire Sedekiya muti:

4 ‘Umva uko Uhoraho Imana y’Abisiraheli avuze: intwaro mufite zo guhangana n’umwami wa Babiloniya n’ingabo ze babagose, ngiye kuzerekeza kuri uyu mujyi.

5 Ni jye ubwanjye uzabarwanya nkoresheje imbaraga n’ubushobozi byanjye. Nzabikorana uburakari bwanjye bukaze kandi bugurumana.

6 Ngiye gutsemba ibiri muri uyu mujyi byose, ari abantu cyangwa amatungo bizicwa n’icyorezo.

7 Nyuma y’ibyo nzatanga Sedekiya umwami w’u Buyuda n’abagaragu be n’abantu bose, kimwe n’abazaba bararokotse icyorezo cy’inkota n’inzara, mbagabize Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Nzabagabiza abanzi babo n’abashaka kubavutsa ubuzima, bazabatsembe nta mpuhwe cyangwa imbabazi.’

8 “Naho rubanda uzababwire uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze: dore mbashyize imbere ubuzima n’urupfu kugira ngo muhitemo.

9 Umuntu uzaguma muri uyu mujyi azicwa n’inkota cyangwa inzara cyangwa icyorezo. Naho uzawusohokamo akishyira mu maboko y’Abanyababiloniya babagose, azabaho yishimire ko yarokotse.

10 Koko rero ngiye kuzibukira uyu mujyi, nywugirire nabi aho kuwugirira neza. Nzawugabiza umwami wa Babiloniya awutwike.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Urubanza rw’abo mu muryango w’umwami

11 Ubu ni ubutumwa bugenewe umuryango w’umwami w’u Buyuda.

Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho,

12 nimwumve mwebwe mukomoka kuri Dawidi,

Uhoraho aravuze ati:

“Nimujye muca imanza zitabera uko bukeye,

mujye mukura ukandamizwa ku ngoyi y’umukandamiza,

ni bwo uburakari bwanjye butazagurumana nk’umuriro utazima,

bwagurumana bitewe n’ibikorwa byanyu bibi.

13 Dore ubu ni mwebwe abatuye Yeruzalemu muramukiwe,

mwebwe abatuye hejuru y’akabande,

mwebwe abatuye mu rutare.

Muravuga muti: ‘Ni nde uzadutera?

Ni nde uzadusanga mu bwihisho bwacu?’

14 Jyewe ubwanjye nzabarwanya,

nzabarwanya nkurikije ibikorwa byanyu bibi.

Nzacana umuriro mu ishyamba ryanyu,

uzatsemba ibirikikije byose.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 22

Ubutumwa bugenewe umuryango w’umwami w’Ubuyuda

1 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Jya ibwami maze ubwire umwami w’u Buyuda

2 uti: ‘Yewe mwami w’u Buyuda wicaye ku ntebe ya Dawidi, wowe n’ibyegera byawe n’abantu bawe banyura muri aya marembo, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho:

3 nimukurikize ubutungane n’ubutabera, mukure urengana ku ngoyi y’umukandamiza. Ntimukagirire nabi umunyamahanga n’impfubyi n’umupfakazi, aha hantu ntimukahamenere amaraso y’intungane.

4 Nuko rero nimukurikiza aya mabwiriza, ntihazabura abami basimburana ku ntebe ya Dawidi, bazanyura mu marembo y’iyi ngoro bari mu magare y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’ibyegera byabo n’abantu babo.

5 Nyamara nimudakurikiza aya mabwiriza, ndarahiye iyi ngoro izahinduka itongo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

6 Ibi ni byo Uhoraho avuga byerekeye ingoro y’umwami w’u Buyuda:

“Nubwo ari nziza nk’intara ya Gileyadi,

nubwo ari nziza nk’ibisi bya Libani,

nzayihindura nk’ubutayu,

izaba nk’umujyi udatuwe.

7 Nzayiteza abanzi bitwaje intwaro,

bazatema inkingi zayo nziza z’amasederi,

bazazitema bazijugunye mu muriro.

8 “Nuko abantu baturutse mu mahanga bazanyura hafi y’uyu mujyi bazabazanye bati: ‘Kuki Uhoraho yagenje atya uyu mujyi w’ikirangirire?’

9 Bazasubizanya bati: ‘Ni ukubera ko baretse Isezerano ry’Uhoraho Imana yabo, baramya izindi mana barazikorera.’ ”

Ubutumwa bwohererejwe Yowahazi

10 Ntimukaririre Umwami Yosiya wapfuye,

ntimukamugire mu cyunamo.

Ahubwo muririre Yowahaziwajyanywe ho umunyago,

ntabwo azagaruka mu gihugu cye cya gakondo.

11 Ibi ni byo Uhoraho avuze kuri Yowahazi mwene Yosiya wasimbuye se ku ngoma mu Buyuda: yavanywe ino ntazongera kuhagaruka,

12 azapfira aho yajyanywe ho umunyago, ntazongera kugaruka muri iki gihugu.

Yoyakimu aburirwa

13 Uzabona ishyano Yoyakimu,

wowe wubakisha ingoro ukandamiza rubanda,

wubaka amagorofa ukoresheje uburiganya,

ukoresha abantu ntubahembe.

14 Uravuga uti: “Nziyubakira ingoro nini cyane,

izaba ifite amagorofa magari.

Nzayicamo amadirishya manini,

nzayomekaho imbaho z’amasederi,

nzayisīga irangi ritukura.”

15 Koko rero wubakishije amasederi.

Mbese ibyo bituma uba umwami uruta abandi?

Soyari afite ibyokurya n’ibyokunywa,

yakoresheje ukuri n’ubutabera,

bityo yaguwe neza muri byose.

16 Yarwanaga ku bakene n’abandi batishoboye,

byose byamugendekeraga neza.

Ibyo ni byo bigaragaza ko munzi.

Ni jye Uhoraho ubivuze.

17 Nyamara wowe amaso yawe n’umutima wawe birarikiye inyungu mbi,

uvusha amaraso y’inzirakarengane,

ukandamiza abantu bikabije.

18 Dore ibyo Uhoraho yongeye kuvuga kuri Yoyakimu mwene Yosiya umwami w’u Buyuda:

napfa ntibazamuririra bavuga bati:

“Abonye ishyano umuvandimwe wacu!

Abonye ishyano mushiki wacu!”

Ntibazamuririra bavuga bati:

“Abonye ishyano databuja!

Abonye ishyano umwami wanjye!”

19 Bazamushyingura nk’uhamba indogobe,

bazamukurubana bamujugunye inyuma y’amarembo ya Yeruzalemu.

Yeruzalemu izakorwa n’isoni

20 Bantu b’i Yeruzalemu, nimuzamuke mu bisi bya Libani murangurure,

nimurangururire amajwi yanyu i Bashani,

nimurangururire ku bisi bya Abarimu,

dore abakunzi banyu barishwe.

21 Nababuriye mugifite amahoro,

nyamara mwaravuze muti: “Ntituzumvira.”

Iyo ni yo migenzereze yanyu guhera mukiri bato,

ntimwigeze munyumvira.

22 Abayobozi banyu bose bazajyanwa n’umuyaga,

abakunzi banyu bazajyanwa ho iminyago.

Bityo muzakorwa n’isoni mucike intege,

muzabiterwa n’ubugome bwanyu.

23 Yemwe abatuye ibwami mu Ngoro y’Ishyamba rya Libani,

mwebwe muba mu mazu y’amasederi,

imibabaro nibageraho muzaboroga,

muzababara nk’umugore uribwa n’ibise.

Urubanza Uhoraho acira umwami Yoyakini

24 Uhoraho abwira Umwami Yoyakinimwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda ati: “Ndarahiye, nubwo wowe Yoyakini waba nk’impeta ku rutoki rw’ikiganza cyanjye cy’iburyo nagushikuzaho.

25 Nzakugabiza abashaka kukwica, ba bandi utinya ari bo Nebukadinezari umwami wa Babiloniya n’ingabo ze.

26 Wowe na nyoko nzabameneshereza mu gihugu mutavutsemo, ni ho mwembi muzapfira.

27 Muzashaka kugaruka muri iki gihugu nyamara ntibizashoboka.

28 “Bazabaza bati: ‘Mbese Yoyakini uyu si nk’ikibindi cyamenetse, abantu bakagisuzugura bakakijugunya? Ni kuki we n’abantu be baciriwe kure bakamenesherezwa mu gihugu batazi?’ ”

29 Wa gihugu we, umva Ijambo ry’Uhoraho.

30 Uhoraho aravuga ati: “Nimwandike uyu muntu nk’aho ari incike.

Ni umuntu utagira amahoro mu mibereho ye,

nta n’umwe umukomokaho uzicara ku ntebe ya cyami ya Dawidi,

nta n’umwe uzayobora u Buyuda.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 23

Abayobozi babi baburirwa

1 Uhoraho aravuga ati: “Abayobozi b’abantu banjye bazabona ishyano! Ni abashumba bica kandi bagatatanya umukumbi wanjye.

2 None rero ku byerekeye abo bashumba bayobora abantu banjye, jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli ndavuze nti: ‘Mwatereranye abantu banjye murabatatanya, ntabwo mwabitayeho. Ngiye kubahagurukira mbahanire ibibi mwakoze.’

3 Nzakoranya itsinda ry’abantu banjye basigaye mu bihugu byose nabatatanyirijemo, nzabagarure mu gihugu cyabo maze bororoke bagwire.

4 Nzabaha abashumba bazabitaho, ntibazongera kugira ubwoba cyangwa gukuka umutima. Nta n’umwe muri bo uzongera kuzimira.”

5 Uhoraho aravuga ati:

“Igihe kizagera nzatoranye umwami w’intungane,

nzamutoranya mu bakomoka kuri Dawidi.

Uwo mwami azakorana ubwenge,

azayoborana igihugu ubutabera n’ubutungane.

6 Ku ngoma ye u Buyuda buzishyira bwizane,

Isiraheli izaba mu mutekano,

azitwa Uhoraho ari we butungane bwacu.”

7 Uhoraho aravuga ati:

“Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga ngo ndahiye Uhoraho,

ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu Misiri.

8 Ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho,

ndahiye Uhoraho wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru,

wabakuye no mu bindi bihugu bari baratataniyemo.’

Bityo bazatura mu gihugu cyabo gakondo.”

Ibyerekeye abahanurabinyoma

9 Ubu ni ubutumwa bwerekeye abahanuzi.

Narashengutse ndahinda umushyitsi,

meze nk’umusinzi wanyoye divayi nyinshi,

nabitewe n’Uhoraho n’amagambo ye atagira inenge.

10 Dore igihugu cyuzuyemo abasambanyi,

igihugu kiri mu cyunamo kubera umuvumo,

inzuri zacyo zumagaye.

Abantu bashishikariye ibibi,

imbaraga zabo bazikoresha mu bidatunganye.

11 Uhoraho aravuga ati:

“Abahanuzi n’abatambyi barandavuye,

ubugome bwabo nabusanze no mu Ngoro yanjye.

12 Inzira banyuramo zirimo ubunyereri n’umwijima,

bazawusunikirwamo bagwirirane.

Igihe cyo kubahana nikigera nzabateza ibyago.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Abahanuzi babi kuruta ab’i Samariya

13 Nabonye ikintu giteye ishozi mu bahanuzi b’i Samariya,

bahanura mu izina rya Bāli,

bayobeje ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.

14 Nabonye n’ikindi giteye ubwoba mu bahanuzi b’i Yeruzalemu,

barasambana kandi bakabeshya,

bashyigikira inkozi z’ibibi,

nta n’umwe uzibukira ubugome bwe.

Mbona bose bameze nk’abantu b’i Sodoma,

abaturage baho ni nk’ab’i Gomora.

15 None Uhoraho Nyiringabo aravuga iby’abo bahanuzi ati:

“Ngiye kubagaburira ibyokurya bisharira,

nzabaha amazi arimo uburozi.

Koko rero ububi bwakomotse ku bahanuzi b’i Yeruzalemu,

bityo bukwira igihugu cyose.”

Abahanura ibinyoma

16 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ntimukumve amagambo y’abo bahanuzi,

ibyo babahanurira ni ibinyoma.

Bababwira ibiri mu mitima yabo,

si ibyo mba nabatumye.

17 Babwira abahinyura Ijambo ryanjye bati:

‘Muzagira amahoro.’

Babwira n’abatsimbaraye ku bitekerezo byabo bati:

‘Nta byago bizabageraho.’

18 Ni nde wigeze yumva inama yanjye?

Ni nde wumvise Ijambo ryanjye akarisobanukirwa?

Ni nde wariteze amatwi akaryitaho?”

19 Yeremiya aravuga ati:

“Dore inkubi y’umuyaga y’Uhoraho iraje,

dore uburakari bwe buragurumanye,

bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y’abagome.

20 Uburakari bw’Uhoraho ntibuteze gushira,

ntibuzashira adasohoje umugambi we.

Mu gihe kizaza muzarushaho kubisobanukirwa.”

21 Uhoraho aravuga ati:

“Abo bahanuzi sinigeze mbatuma,

sinigeze mvugana na bo,

nyamara birukanse ahantu hose,

na n’ubu baracyahanura.

22 Iyo baza kumva inama yanjye,

bari kumenyesha abantu banjye ibyo navuze,

bari kubatoza kuzibukira imigenzereze mibi,

bityo bakareka ibikorwa byabo by’ubugome.”

Uhoraho aba hose

23 Uhoraho arabaza ati:

“Mbese ndi Imana y’abantu bandi bugufi gusa?

Ntabwo se ndi n’Imana y’abari kure?

24 Mbese hari aho umuntu yanyihisha simubone?

Ese ntimuzi ko mba hose, mu ijuru no ku isi?”

25 Uhoraho aravuga ati: “Numvise ibyo abahanuzi b’ibinyoma bavuga mu izina ryanjye bati: ‘Nabonekewe mu nzozi.’

26 “Mbese abo bahanuzi bazahanura ibinyoma kugeza ryari? Bazareka ryari guhanura ibyo bibwira mu mitima yabo?

27 Batekereza ko uko kubonekerwa kwabo birata kuzatuma abantu banjye banyibagirwa, nk’uko ba sekuruza banyibagiwe babitewe no kuyoboka Bāli?

28 Umuhanuzi wihaye kubonekerwa mu nzozi navuge iryo bonekerwa rye, naho umuhanuzi wahawe Ijambo ryanjye naritangaze mu kuri.

Ntimuzi icyatsi n’ururo!

29 Ijambo ryanjye ni nk’umuriro,

ni nk’inyundo imenagura amabuye.”

30 None rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye guhana abahanuzi babwirabwirana amagambo bakayanyitirira.

31 Koko rero ngiye guhana abo bahanuzi bitwaza amagambo yabo bakavuga ko nabatumye.

32 Nzahana abo bahanuzi bayobya abantu banjye, babahanurira ibonekerwa ryabo ry’amahomvu n’ibinyoma. Sinabatumye kandi nta cyo nabategetse, abo bantu nta cyo bamariye.”

Ijambo ry’Uhoraho si umuzigo

33 Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese ukubaza ati: ‘Ni ubuhe butumwa butubereye umuzigo Uhoraho yatwikoreje?’ Uzamusubize uti: ‘Nimwe mumuberye umuzigo none agiye kubareka.’

34 Nihagira umuhanuzi cyangwa umutambyi cyangwa undi muntu wese uvuga ati: ‘Uyu ni umuzigo Uhoraho yatwikoreje’, nzamuhana we n’umuryango we.

35 Dore icyo buri wese akwiye kubaza mugenzi we: mbese Uhoraho yasubije iki? Uhoraho yavuze iki?

36 Nuko rero iryo jambo umuzigo w’Uhoraho ntimuzongere kurivuga. Abazongera kurivuga ubutumwa bwanjye buzabahindukira umuzigo. Koko rero mwagoretse amagambo y’Imana nzima, jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana yanyu.

37 Dore icyo mukwiye kubaza umuhanuzi: mbese Uhoraho yagusubije iki? Yakubwiye iki?

38 Nyamara nibaca ku itegeko ryanjye bakavuga bati: ‘Umuzigo w’Uhoraho’, kandi narababujije kubivuga,

39 uzababwire ko nzabazinukwa nkabatatanyiriza kure yanjye, bo ubwabo n’umurwa nabahaye bo na ba sekuruza.

40 Nzabakoza isoni iteka ryose, mbateshe agaciro ku buryo bitazibagirana.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 24

Ibitebo bibiri by’imbuto z’imitini

1 Nebukadinezari umwami wa Babiloniya afata Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda n’ibyegera bye, hamwe n’abanyabukorikori n’abanyabugeni abavanye i Yeruzalemu abajyana muri Babiloniya. Ni bwo Uhoraho yanyeretse ibitebo bibiri byuzuye imbuto z’imitini, byari biteretse imbere y’Ingoro ye.

2 Igitebo kimwe cyarimo imbuto nziza cyane z’imitini zahishije mbere y’izindi. Naho ikindi cyarimo imbuto mbi cyane zidashobora kuribwa.

3 Nuko Uhoraho arambaza ati: “Yeremiya we, ubonye iki?”

Ndamusubiza nti: “Mbonye imbuto z’imitini. Hari inziza cyane koko, hari n’izindi mbi cyane zidashobora kuribwa.”

4-5 Nuko Uhoraho Imana y’Abisiraheli arambwira ati: “Nk’uko abantu bashimishwa n’imbuto nziza z’imitini, ni ko nanjye nshimishwa n’Abayuda bajyanywe ho iminyago. Nabirukanye aha hantu bajyanwa muri Babiloniya.

6 Nzabagirira impuhwe mbagarure muri iki gihugu, nzabashyigikira sinzabatsemba, nzabakomeza sinzabarimbura.

7 Nzatuma bagira ubushake bwo kumenya ko ndi Uhoraho. Koko rero bazaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yabo, bazangarukira babikuye ku mutima.”

8 Uhoraho aravuga ati: “Nk’uko bagenza imbuto mbi z’imitini zidashobora kuribwa, ni ko nzagenza Sedekiya umwami w’u Buyuda n’ibyegera bye, hamwe n’abandi baturage bose b’i Yeruzalemu barokotse muri iki gihugu, ndetse n’abagiye mu Misiri.

9 Nzabateza ibyago ku buryo amahanga yose yo ku isi azashya ubwoba. Bazahinduka urw’amenyo babe iciro ry’imigani, bazaba ba ruvumwa ahantu hose nzabatatanyiriza.

10 Nzabateza inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo bazashira mu gihugu nabahaye bo na ba sekuruza.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 25

Igihano cy’Abayuda n’amahanga abakikije

1 Mu mwaka wa kane Yoyakimumwene Yosiya ari ku ngoma mu Buyuda, Uhoraho yahaye Yeremiya ubutumwa bwerekeye Abayuda bose. Hari mu mwaka wa mbere Nebukadinezari ari ku ngoma muri Babiloniya.

2 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Abayuda bose n’abatuye i Yeruzalemu bose ati:

3 “Hashize imyaka makumyabiri n’itatu, uhereye mu mwaka wa cumi n’itatu w’ingoma ya Yosiya mwene Amoni umwami w’u Buyuda kugeza ubu, Uhoraho yampaye ubutumwa. Sinahwemye kububagezaho nyamara ntimwabwitayeho.

4 Nubwo Uhoraho yakomeje kubatumaho abagaragu be bose b’abahanuzi, ntimwabateze amatwi cyangwa ngo mubiteho.

5 Yarababwiye ati: ‘Nimureke imigenzereze yanyu mibi n’ibikorwa byanyu bibi, bityo muzatura mu gihugu nabahaye mwebwe na ba sokuruza iteka ryose.

6 Nimureka kuyoboka izindi mana no kuziramya, mukirinda kundakaza kubera ibikorwa byanyu bibisinzabagirira nabi.

7 Nyamara ntimwanyumviye ahubwo mwarandakaje mukora ibibi, mwikururira amakuba.’ Uko ni ko Uhoraho avuze.

8 “Uhoraho Nyiringabo yungamo ati: ‘Kubera ko mutanyumviye,

9 ngiye kubateza abantu bose bo mu majyaruguru, mbateze umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, maze mbagabize iki gihugu n’abagituye, mbagabize n’amahanga yose agikikije. Nzabatsemba mbahindure igiterashozi n’iciro ry’imigani, maze igihugu kibe amatongo iteka ryose.

10 Nzacecekesha urusaku rwanyu rw’ibyishimo n’umunezero, n’indirimbo ziririmbirwa umukwe n’umugeni. Nzacecekesha urusaku rw’insyo nzimye n’urumuri rw’itara.

11 Iki gihugu cyose kizahinduka amatongo ateye ishozi, naho ya mahanga azakorera n’umwami wa Babiloniya imyaka mirongo irindwi.’

12 “Uhoraho arakomeza ati: ‘Iyo myaka mirongo irindwi nishira, nzahana umwami wa Babiloniya n’abantu be mbahōra ibicumuro byabo. Nzarimbura icyo gihugu cyabo gihinduke umusaka iteka ryose.

13 Nzagiteza ibyago byose navuze byanditswe muri iki gitabo, nk’uko Yeremiya yabihanuriye amahanga yose.

14 Hanyuma abo Banyababiloniya bazigarurirwa n’amahanga menshi n’abami bakomeye, nzabaryoza ibikorwa byabo bibi n’imigenzereze yabo.’ ”

Imana icira amahanga urubanza

15 Uhoraho Imana y’Abisiraheli arambwira ati: “Akira iki gikombe cya divayi kiri mu ntoki zanjye ari yo burakari bwanjye, maze uyuhire amahanga yose nzakoherezamo.

16 Bazayinywa basinde, bate ubwenge kubera ubwicanyi nzabahuramo.”

17 Nuko Uhoraho ampereza icyo gikombe ncyuhira amahanga yose Uhoraho yanyoherejemo.

18 Nuko mpera kuri Yeruzalemu n’imijyi y’u Buyuda, n’abami baho n’ibyegera byaho, kugira ngo mpahindure amatongo ateye ishozi, habe ruvumwa n’iciro ry’imigani nk’uko bimeze ubu.

19 Hanyuma nkurikizaho umwami wa Misiri n’abagaragu be,

n’ibyegera bye n’abandi bantu be bose,

20 n’abanyamahanga bose n’abami bose bo mu gihugu cya Usi,

n’abami bose bo mu Bufilisiti, n’uwa Ashikeloni n’uwa Gaza n’uwa Ekuroni,

n’ab’abacitse ku icumu bo muri Ashidodi.

21 Nkurikizaho Abedomu n’Abamowabu n’Abamoni,

22 n’abami bose bo mu bihugu bya Tiri na Sidoni, n’abo hakurya y’inyanja.

23 Nkurikizaho abatuye mu mijyi ya Dedani n’i Tema n’i Buzi,

ndetse n’amoko yose yimoje imisatsi.

24 Nkurikizaho abami bose b’Abarabu,

n’abami bose b’amoko y’uruvange atuye mu butayu,

25 n’abami bose bo mu gihugu cya Zimuri,

n’abami bose bo mu gihugu cya Elamu,

n’abami bose bo mu gihugu cy’u Bumedi.

26 Nuko mperukira ku bami bose bo mu majyaruguru, aba hafi n’aba kure,

n’ibihugu byose byo mu mpande zose z’isi,

maze umwami wa Babiloniya aba ari we wiranguza icyo gikombe.

27 Uhoraho arongera arambwira ati: “Bwira abo bantu ko jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli mvuze nti: ‘Nimunywe musinde, muruke, mugwe ubutabyuka bitewe n’ubwicanyi ngiye kubahuramo.’

28 Nibanga kwakira icyo gikombe kiri mu ntoki zawe ngo banywe, uzababwire uti: ‘Jyewe Uhoraho Nyiringabo mvuze ko mugomba kunywa nta kabuza.

29 Dore nteje ibyago mpereye ku mujyi witiriwe izina ryanjye. None se mutekereza ko muzabirokoka? Reka da! Muzahanwa nta kabuza kuko ngiye guteza ubwicanyi mu batuye ku isi bose. Ni jye Uhoraho Nyiringabo ubivuze.’ ”

30 Uhoraho arambwira ati: “Wowe Yeremiya ubahanurire aya magambo uti:

‘Uhoraho azatontomera mu ijuru,

azarangururira aho mu Ngoro ye nziranenge,

azatontomera abantu be,

aziyamirira nk’abenga imizabibu,

azarangurura ijwi yamagane abatuye isi bose.

31 Urusaku rwe ruzagera ku mpera z’isi,

Uhoraho arashinja amahanga.

Azacira urubanza abantu bose,

inkozi z’ibibi azazicisha inkota.’ ”

32 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati:

“Ibyago bivuye mu gihugu bijya mu kindi,

inkubi y’umuyaga iturutse ku mpera z’isi.”

33 Icyo gihe imirambo y’abishwe n’Uhoraho izaba inyanyagiye kuva ku mpera y’isi kugeza ku yindi. Nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe. Bazaba nk’ibishingwe biri ku gasozi.

34 Mwa bayobozi mwe, nimurire muboroge,

yemwe bashumba b’abantu banjye, nimwigaragure mu mukungugu.

Koko igihe cyanyu cyo kwicwa kirageze,

muzatatanywa mumere nk’ikibindi cy’agaciro kijanjaguritse.

35 Abayobozi ntibazabona ubuhungiro,

abashumba ntibazabona aho bihisha.

36 Nimwumve amarira y’abayobozi,

nimwumve imiborogo y’abashumba,

koko Uhoraho yatsembye igihugu cyabo.

37 Igihugu cy’amahoro kizahinduka amatongo,

kizahinduka amatongo bitewe n’umujinya ukaze w’Uhoraho.

38 Bagiye nk’intare itaye indiri yayo,

igihugu cyabo kizaba umusaka,

kizaba umusaka bitewe n’inkota y’umwanzi,

bizaterwa n’inkota y’umwanzi n’uburakari bukaze bw’Uhoraho.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 26

Abantu bashaka kwica Yeremiya

1 Yoyakimumwene Yosiya umwami w’u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Hagarara mu rugo rw’Ingoro yanjye, maze ubwire aya magambo abantu bose baturutse mu mijyi y’u Buyuda, baje gusengera muri iyi Ngoro. Ubabwire ibyo nagutegetse byose ntugire ijambo na rimwe usiga.

3 Ahari bazumva bareke imigenzereze yabo mibi, bityo nanjye nzareka umugambi nari mfite wo kubateza ibyago, mbaziza n’ibikorwa byabo bibi.

4 “Uzababwire ko Uhoraho avuze ati: ‘Nimutanyumvira ngo mukurikize Amategeko nabahaye,

5 nimutumva amagambo y’abagaragu banjye b’abahanuzi ntahwemye kubatumaho nubwo mutayitayeho,

6 iyi Ngoro nzayigenza nk’uko nagenje Shilo, n’uyu mujyi uhinduke ikivume mu mahanga yose yo ku isi.’ ”

7 Abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose bumva Yeremiya avugira ayo magambo mu Ngoro y’Uhoraho.

8 Akimara kuvuga amagambo yose Uhoraho yamutegetse kubwira abantu bose, abatambyi n’abahanuzi na rubanda baramusumira bavuga bati: “Ugomba gupfa byanze bikunze.

9 Ni iki gitumye uhangara kuvuga ko Uhoraho agutumye guhanura ko iyi Ngoro izamera nka Shilo, n’uyu mujyi ugahinduka amatongo n’ikidaturwa?” Nuko abantu bose bakikiza Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho.

10 Abayobozi b’u Buyuda bumvise ibyabaye bajya mu Ngoro y’Uhoraho, bicara ku Irembo rishya ry’Ingoro y’Uhoraho.

11 Abatambyi n’abahanuzi babwira abayobozi na rubanda rwose bati: “Uyu muntu akwiye gupfa, kuko yahanuriye nabi uyu mujyi nk’uko namwe mwabyiyumviye.”

12 Nuko Yeremiya abwira abayobozi bose na rubanda rwose ati: “Uhoraho yantumye guhanura iby’iyi Ngoro n’uyu mujyi, nk’uko mumaze kubyumva byose.

13 None rero nimuhindure imigenzereze yanyu n’ibikorwa byanyu, bityo Uhoraho azisubiraho ye kubateza ibyago yari yagambiriye.

14 Naho jye ndi mu maboko yanyu, mungenze uko mushaka mukurikije ukuri.

15 Nyamara mumenye yuko nimunyica muzaba mumennye amaraso y’intungane, bityo muzaba mwikururiye umuvumo, muwukururiye n’uyu mujyi n’abawutuye. Koko rero Uhoraho ni we wantumye kubabwira ibi byose ngo mubyumve.”

16 Abayobozi na rubanda rwose babwira abatambyi n’abahanuzi bati: “Uyu muntu ntakwiriye kwicwa, kuko yatubwiye mu izina ry’Uhoraho Imana yacu.”

17 Nuko bamwe mu bakuru b’imiryango barahaguruka babwira abantu bose bateraniye aho bati:

18 “Ku ngoma ya Hezekiya umwami w’u Buyuda, umuhanuzi Mika w’i Moresheti yabwiye abantu bose bo mu Buyuda ibyavuzwe n’Uhoraho Nyiringabo ati:

‘Siyoni izahinduka nk’intabire,

Yeruzalemu izahinduka amatongo,

umusozi wubatsweho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.’

19 “None se Hezekiya umwami w’u Buyuda na rubanda rwose hari ubwo bishe Mika? Reka da! Ahubwo Hezekiya yatinye Uhoraho amusaba imbabazi, bityo Uhoraho yisubiraho ntiyabateza ibyago yari yagambiriye. Nyamara tugiye kwiteza ibyago bikomeye.”

Yoyakimu yicisha umuhanuzi Uriya

20 Habayeho undi muntu wahanuye mu izina ry’Uhoraho. Uwo muntu yitwaga Uriya mwene Shemaya wo mu mujyi wa Kiriyati-Yeyarimu, yahanuye ibyerekeye uyu mujyi n’iki gihugu avuga nk’uko Yeremiya yabivuze.

21 Umwami Yoyakimu n’ingabo ze zose n’ibyegera bye bumvise ibyo Uriya yavuze, bashaka kumwica. Nyamara Uriya abyumvise agira ubwoba ahungira mu Misiri.

22 Nuko Yoyakimu yohereza Elinatani mwene Akibori n’abandi bantu mu Misiri,

23 bamuvanayo bamushyikiriza Yoyakimu. Umwami amwicisha inkota, umurambo we ushyingurwa mu irimbi rya rubanda.

24 Nyamara Yeremiya we yari arinzwe na Ahikamu mwene Shafani, ntiyagabizwa abashakaga kumwica.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 27

Abayuda bagomba kuyoboka Nebukadinezari

1 Sedekiyamwene Yosiya umwami w’u Buyuda akigera ku ngoma, Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Hambira imizigo y’ingiga z’ibiti maze uyiheke ku bitugu,

3 hanyuma iyo mizigo uyoherereze umwami wa Edomu n’uwa Mowabu, n’umwami w’Abamoni n’uwa Tiri n’uwa Sidoni. Uzayishyira intumwa zabo zaje i Yeruzalemu kwa Sedekiya umwami w’u Buyuda.

4 Uzazitume kuri ba shebuja ko Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuze ati:

5 ‘Ni jye waremye isi n’abantu n’inyamaswa biyiriho, nabiremye nkoresheje imbaraga n’ububasha, mbiha uwo nshaka.

6 None rero ibi bihugu byose mbyeguriye umugaragu wanjye Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, mweguriye n’inyamaswa zose ngo zimuyoboke.

7 Amahanga yose azamuyoboka we n’umwana we n’umwuzukuru we kugeza igihe igihugu cye kizatsindwa, hanyuma we n’abantu be bazaba inkoreragahato z’amahanga menshi n’abami bakomeye.

8 “ ‘Nihagira igihugu cyangwa ubwami byanga kuyoboka Nebukadinezari umwami wa Babiloniya bikanga kumwumvira, nzabihanisha inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo nzabatsemba nkoresheje imbaraga ze.

9 “ ‘None rero ntimugatege amatwi abahanuzi banyu, cyangwa abaterekera cyangwa abashitsi, cyangwa abacunnyi cyangwa abapfumu bababwira ko mutazigera muyoboka umwami wa Babiloniya.

10 Ibyo babahanurira ni ibinyoma, bizatuma mujyanwa kure y’igihugu cyanyu. Koko rero nzabamenesha maze murimbuke.

11 Nyamara nihagira abantu bayoboka umwami wa Babiloniya bakamukorera, nzabagumisha mu gihugu cyabo bagihinge kandi bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

12 Jyewe Yeremiya amagambo nk’aya nayabwiye Sedekiya umwami w’u Buyuda nti: “Nimuyoboke umwami wa Babiloniya, mumukorere we n’abantu be bityo mubeho.

13 Kuki wowe n’abantu bawe mwakwicwa n’intambara n’inzara n’icyorezo, nk’uko Uhoraho yabigambiriye ku gihugu cyose kizanga kuyoboka umwami wa Babiloniya?

14 None rero ntimugatege amatwi amagambo y’abahanuzi bababwira bati: ‘Ntimuzayoboke umwami wa Babiloniya, kuko ibyo babahanurira ari ibinyoma.’

15 Uhoraho aravuga ati: ‘Ntabwo nigeze mbatuma. Ibyo bahanura mu izina ryanjye ni ibinyoma, bityo nzabamenesha maze murimbuke, mwebwe n’abahanuzi babahanurira ibinyoma.’ ”

16 Hanyuma nabwiye abatambyi n’abantu bose nti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Ntimutege amatwi abahanuzi babahanurira ngo ibikoresho byo mu Ngoro byajyanywe i Babiloni bizagarurwa vuba. Ibyo babahanurira ni ibinyoma.

17 Ntimukabatege amatwi, ahubwo muzayoboke Umwami wa Babiloniya maze mubeho. Kuki umurwa wagomba guhinduka amatongo?’

18 “Nyamara niba abo ari abahanuzi koko bakaba bafite Ijambo ry’Uhoraho, nibatakambire Uhoraho Nyiringabo maze ibikoresho byasigaye mu Ngoro ye no mu ngoro y’umwami w’u Buyuda n’i Yeruzalemu, bitajyanwa muri Babiloniya.

19 “Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo avuga ku byerekeye inkingi n’ikizenga n’ibigare, n’ibindi bikoresho byasigaye muri uyu mujyi.

20 Ibyo ni ibikoresho Nebukadinezari umwami wa Babiloniya atasahuye, igihe ajyanye Yekoniya mwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda ho umunyago, amuvanye i Yeruzalemu akamujyana i Babiloni. Yamujyanye hamwe n’abanyacyubahiro bose bo mu Buyuda n’ab’i Yeruzalemu.

21 Nuko rero nimwumve icyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga ku byerekeye ibikoresho byasigaye mu Ngoro y’Uhoraho, no mu ngoro y’umwami w’u Buyuda i Yeruzalemu.

22 Bizajyanwa i Babiloni bigumeyo kugeza igihe nzabigarurira aha hantu.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 28

Hananiya ahanura ibinyoma

1 Mu kwezi kwa gatanu k’umwaka wa kane Sedekiyaumwami w’u Buyuda ari ku ngoma, muri uwo mwaka ni bwo umuhanuzi Hananiya mwene Azuri ukomoka i Gibeyoni yabwiriye Yeremiya mu Ngoro y’Uhoraho, imbere y’abatambyi na rubanda rwose ati:

2 “Ibi ni byo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuze: nkuyeho agahato k’umwami wa Babiloniya.

3 Mu myaka ibiri nzagarura aha hantu ibikoresho byose byo mu Ngoro y’Uhoraho, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yanyaze akabijyana i Babiloni.

4 Nzagarura kandi Yoyakini mwene Yoyakimu umwami w’u Buyuda, hamwe n’Abayuda bose bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya. Koko rero nzakuraho agahato k’umwami wa Babiloniya.”

5 Hanyuma umuhanuzi Yeremiya asubiriza umuhanuzi Hananiya imbere y’abatambyi, n’imbere ya rubanda rwose bari mu Ngoro y’Uhoraho ati:

6 “Icyampa ngo Uhoraho asohoze ibyo uhanuye, maze agarure aha hantu ibikoresho byo mu Ngoro ye biri i Babiloni, n’abantu bose bajyanywe ho iminyago.

7 Nyamara umva icyo nkubwira wowe na rubanda rwose.

8 Abahanuzi batubanjirije bahanuye ko ibihugu byinshi n’ubwami bukomeye, bizatsembeshwa inkota n’ibyago n’icyorezo.

9 Nyamara umuhanuzi uhanura ibyerekeye amahoro, azemerwa ko ari umunyakuri watumwe n’Uhoraho igihe ibyo ahanuye ari impamo.”

10 Nuko umuhanuzi Hananiya afata wa muzigo wari ku bitugu by’umuhanuzi Yeremiya, arawusandaza.

11 Maze Hananiya avugira imbere ya rubanda ati: “Uhoraho aravuze ati: ‘Nguko uko nzakuraho agahato Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yakoresheje amahanga yose mu myaka ibiri.’ ” Nuko umuhanuzi Yeremiya arigendera.

12 Umuhanuzi Hananiya amaze gusandaza umuzigo wari ku bitugu bya Yeremiya, Uhoraho abwira Yeremiya ati:

13 “Genda umbwirire Hananiya uti: ‘Wasandaje ingiga z’ibiti nyamara nzazisimbuza iz’ibyuma.’

14 Dore ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga: nzashyira ku bitugu by’aya mahanga yose umuzigo w’ibyuma, kugira ngo akorere Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Koko bazamukorera. Nzamuha gutegeka n’inyamaswa.”

15 Nuko umuhanuzi Yeremiya abwira Hananiya ati: “Umva Hananiya we, Uhoraho ntiyigeze agutuma, ahubwo ibyo wijeje aba bantu ni ibinyoma.

16 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati: ‘Dore ngiye kukwica. Uyu mwaka uzapfa kuko woheje abantu kugomera Uhoraho.’ ”

17 Nuko Hananiya apfa mu kwezi kwa karindwi k’uwo mwaka.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 29

Urwandiko Yeremiya yandikiye abajyanywe ho iminyago

1 Uru ni urwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari i Yeruzalemu, arwoherereza abakuru b’imiryango mu bajyanywe ho iminyago, hamwe n’abatambyi n’abahanuzi na rubanda rwose, Nebukadinezari yatwaye ho iminyago abavanye i Yeruzalemu akabajyana muri Babiloniya.

2 Yeremiya yanditse urwo rwandiko nyuma y’uko Umwami Yoyakini n’umugabekazi, n’ibyegera bye n’abayobozi b’u Buyuda n’aba Yeruzalemu, n’abanyabukorikori n’abanyabugeni bajyanywe ho iminyago bavuye i Yeruzalemu.

3 Urwo rwandiko rwajyanywe na Elasa mwene Shafani na Gemariya mwene Hilikiya, ari bo Sedekiya umwami w’u Buyuda yatumye kuri Nebukadinezari umwami wa Babiloniya. Rwari ruteye rutya:

4 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli arabwira abantu bose bavuye i Yeruzalemu, bajyanwa ho iminyago muri Babiloniya ati:

5 “Nimwiyubakire amazu muyabemo, nimuhinge imirima murye ibiyezemo.

6 Nimushake abagore mubyare abahungu n’abakobwa, nimushyingire abahungu banyu n’abakobwa banyu, kugira ngo na bo babyare abahungu n’abakobwa. Nimwororoke ntimuzagabanuke.

7 Nimuharanire amahoro y’umujyi nemeye ko mujyanwa mo iminyago. Muzantakambire musabira amahoro uyu mujyi kuko amahoro yawo ari yo yanyu.”

8 Koko rero Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Ntimukemere ko abahanuzi banyu n’ababaterekerera babashuka, ntimukite no ku bashitsi banyu.

9 Ibyo babahanurira mu izina ryanjye ni ibinyoma, sinigeze mbatuma.”

10 Uhoraho arakomeza ati: “Nimumara imyaka mirongo irindwi muri Babiloniya, nzabagoboka nsohoze Isezerano ryanjye mbagarure iwanyu.

11 Nzi imigambi mbafitiye. Ni imigambi ibazanira amahoro si ibakururira ibyago, ahubwo ni imigambi ibaha amizero y’igihe kizaza.

12 Nimunsanga mukantakambira mukansenga, nzabumva.

13 Muzanshakashaka mumbone, nimunshaka mubikuye ku mutima.

14 Muzambona maze mbagarure mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago, nzabakoranya mbavane mu mahanga yose n’ahantu hose nabatatanyirije, nzabagarura aho nabakuye mujyanwa ho iminyago.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

15 Muravuga muti: “Turi muri Babiloniya, Uhoraho yadutoranyijemo abahanuzi.”

16 Nyamara nimwumve ibyo Uhoraho avuga byerekeye umwami wicaye ku ntebe ya Dawidi, no ku byerekeye abaturage bose b’i Yeruzalemu, ari bo bavandimwe banyu batajyanywe ho iminyago hamwe namwe.

17 Uhoraho Nyiringabo arababwira ati: “Dore ngiye kubatsembesha inkota n’inzara n’icyorezo, nzatuma bamera nk’imbuto z’umutini zaboze zidashobora kuribwa.

18 Nzabakurikirana mbatsembeshe inkota n’inzara n’icyorezo, kugeza ubwo ibihugu byose byo ku isi bizabareba bigatinya. Bazabahindura urw’amenyo kubera ko nzabagira ibivume n’iciro ry’imigani mu mahanga yose nzabatatanyirizamo.

19 Ibi bizababaho kuko batumviye amagambo ntahwemye kubatumaho, nyanyujije ku bagaragu banjye b’abahanuzi. Namwe abo muri Babiloniya ntimwanyitayeho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

20 None rero mwebwe abavuye i Yeruzalemu mujyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

21 Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli arabwira Ahabu mwene Kolaya, na Sedekiya mwene Māseya babahanurira ibinyoma mu izina rye ati: “Nzabagabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya abicire imbere yanyu.

22 Abantu bavanywe mu Buyuda bajyanywe ho iminyago muri Babiloniya, nibashaka kuvuma umuntu bazavuga bati: ‘Uhoraho azakugire nk’uko yagize Sedekiya na Ahabu, abo umwami wa Babiloniya yatwitse.’

23 Bakoze ikizira muri Isiraheli, basambanyije abagore ba bagenzi babo kandi bahanura ibinyoma mu izina ryanjye ntabibatumye. Ibyo ndabizi neza kandi ndabihamya.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Urwandiko Yeremiya yoherereje Shemaya

24 Ubu ni ubutumwa Uhoraho yampaye ngo mbubwire Shemaya w’i Nehelamu.

25 Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: “Wanditse urwandiko mu izina ryawe, urwoherereza Sefaniya mwene Māseya umutambyi n’abatambyi bose, ndetse n’abantu bose b’i Yeruzalemu. Muri urwo rwandiko wabwiye Sefaniya uti:

26 ‘Uhoraho yakugize umutambyi mu cyimbo cya Yehoyada ngo ube umuyobozi w’Ingoro y’Uhoraho, kugira ngo ushyire ku ngoyi umuntu wese wishajije akigira umuhanuzi ashyirwe muri gereza.

27 None se kuki udahana Yeremiya wa Anatoti wigize umuhanuzi?

28 Dore aherutse kutwandikira hano muri Babiloniya ngo: Muzahamara igihe kirekire. None rero nimwiyubakire amazu mubamo, kandi muhinge imirima murye ibiyezemo.’ ”

29 Nuko umutambyi Sefaniya asomera urwo rwandiko umuhanuzi Yeremiya.

30 Uhoraho abwira Yeremiya ati:

31 “Tuma ku bantu bose bajyanywe ho iminyago uti: ‘Nimwumve ibyo Uhoraho avuga kuri Shemaya w’i Nehelamu, kubera ko Shemaya yabahanuriye ibyo ntamutumye kandi agatuma mwizera ibinyoma.

32 Ngiye kumuhana we n’abamukomokaho. Nta n’umwe mu bamukomokaho uzasigara muri mwe, cyangwa ngo abone ibyiza nzakorera abantu banjye, kubera ko aboshya kungomera.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 30

Amasezerano Uhoraho yasezeraniye abantu be

1 Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli ndavuze nti: ‘Andika mu gitabo amagambo yose nakubwiye.

3 Dore igihe kiregereje, abantu banjye b’Abisiraheli n’Abayuda bajyanywe ho iminyago, nzabagarura mu gihugu nahaye ba sekuruza maze bongere bagituremo.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

4 Uhoraho yabwiye Abisiraheli n’Abayuda ati:

5 “Humvikanye umuborogo uteye ubwoba,

n’induru iteye ubwoba itari iy’amahoro.

6 Nimubaririze kandi murebe,

mbese hari umugabo uramukwa?

Kuki mbona buri mugabo yifashe mu nda nk’umugore uribwa n’ibise?

7 Ndabona buri wese yasuherewe.

Mbega ishyano! Ni umunsi uteye ubwoba,

ni umunsi utagira undi bihwanye,

ni igihe cy’umubabaro w’abakomoka kuri Yakobo,

nyamara bazawurokoka.”

8 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Uwo munsi nugera nzahambura umuzigo bahetse nywuvane ku bitugu byabo, nce imigozi yari iwuhambiriye. Abanyamahanga ntibazabagira inkoreragahato ukundi,

9 ahubwo bazayoboka Uhoraho Imana yabo n’umwami nzabaha ukomoka kuri Dawidi.”

10 Uhoraho aravuga ati:

“Rubyaro rw’umugaragu wanjye Yakobo, mwitinya,

rubyaro rwa Isiraheli, mwikangarana.

Nzabakiza mbavane mu mahanga ya kure yabajyanye ho iminyago.

Rubyaro rwa Yakobo, muzagaruka mugire amahoro,

muzishyira mwizane nta wubatera ubwoba.

11 Koko ndi kumwe namwe kugira ngo mbakize,

nzatsemba amahanga yose nabatatanyirijemo,

nyamara mwebwe sinzabatsemba burundu.

Sinzabura kubahana ariko nzaca inkoni izamba.”

12 Uhoraho aravuga ati:

“Ibyago byanyu ntibishira,

ibikomere byanyu ntibikira.

13 Nta muntu n’umwe ubitaho,

ubusanzwe ibikomere bikwiye umuti,

nyamara ibyanyu ntibigira umuti.

14 Incuti zanyu zose zarabibagiwe,

zarabibagiwe ntizikibitayeho,

koko nabahannye nk’uhana umwanzi.

Nabahannye nihanukiriye kubera ibicumuro byanyu bikabije,

narabahannye kubera ibyaha byanyu byinshi.

15 Kuki mutakishwa n’ibyaha byanyu?

Ububabare bwanyu ntibukira,

ibicumuro byanyu birakabije,

ibyaha byanyu ni byinshi,

ni cyo cyatumye mbahana.

16 Abagambiriye kubatsemba na bo bazatsembwa,

abanzi banyu bose bazajyanwa ho iminyago,

ababanyaga ibyanyu na bo bazanyagwa,

ababasahura na bo nzabasahura.

17 Nzatuma mugarura ubuyanja,

nzavura ibikomere byanyu,

nubwo abanzi banyu bavuga bati:

‘Siyoni ni igicibwa nta wuyitayeho.’ ”

18 Uhoraho aravuga ati:

“Nzagarura abakomoka kuri Yakobo mu gihugu cyabo,

nzagirira impuhwe imiryango yabo,

wa murwa uzongera kubakwa mu matongo yawo.

Ingoro ya cyami izubakwa aho yari iri.

19 Aho ni ho bazaririmbira indirimbo zo gushima Imana,

bazaharirimbira indirimbo z’umunezero.

Nzagwiza umubare wabo ntibazagabanuka,

nzabahesha icyubahiro ntibazasuzugurwa.

20 Ababakomokaho bazasubizwa uburenganzira bahoranye,

umuryango wabo uzakomera imbere yanjye,

nzahana ababakandamiza bose.

21 Umuyobozi wabo azava muri bo,

umutware wabo azabakomokamo,

nzamwigiza hafi yanjye anyegere,

koko nta watinyuka kunyegera ntamwiyegereje.

22 Muzaba abantu banjye,

nanjye nzaba Imana yanyu.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

23 Dore haje inkubi y’umuyaga,

ni yo burakari bw’Uhoraho,

bumeze nka serwakira yikaraga ku mitwe y’abagome.

24 Uburakari bukaze bw’Uhoraho ntibuteze gushira,

ntibuzashira adashohoje umugambi we,

ibyo muzabisobanukirwa hanyuma.