Categories
Yeremiya

Yeremiya 11

Abisiraheli bishe Isezerano

1 Uhoraho abwira Yeremiya ati:

2 “Tega amatwi amagambo y’iri Sezerano maze uyabwire Abayuda n’abatuye i Yeruzalemu.

3 Ubabwire ko jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli mvuze nti: ‘Havumwe umuntu wese utumvira amagambo y’iri Sezerano.

4 Ni Isezerano nagiranye na ba sokuruza igihe nabakuraga mu Misiri, cya gihugu cyari kibamereye nk’itanura rishongesha ibyuma. Nababwiye kunyumvira no gukora ibyo mbategetse byose, kugira ngo babe abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.

5 Bityo nzasohoza Isezerano nagiranye na ba sokuruza, ryo kubaha igihugu gitemba amata n’ubuki, ari na cyo murimo kugeza magingo aya.’ ”

Maze ndamusubiza nti: “Nibibe bityo Nyagasani.”

6 Nuko Uhoraho arambwira ati: “Jya mu mijyi y’u Buyuda no mu mayira y’i Yeruzalemu, maze ubagezeho ubu butumwa uti: ‘Nimutege amatwi amagambo y’iri Sezerano kandi muyakurikize.

7 Kuva igihe nkuye ba sokuruza mu Misiri kugeza ubu, sinahwemye kubaburira mbihanangiriza ngo banyumvire.

8 Nyamara ntibigeze banyumvira kandi ntibanyitayeho, ahubwo bakomeje kwinangira, umuntu wese agakora ibibi uko yishakiye. Ni cyo cyatumye mpanisha ba sokuruza imivumo yose ivugwa muri iri Sezerano nabategetse gukurikiza, ntibarikurikiza.’ ”

9 Uhoraho arambwira ati: “Habonetse ubugambanyi mu Buyuda no mu batuye i Yeruzalemu.

10 Basubiye mu byaha bya ba sekuruza, bamwe banze kunyumvira. Bayobotse izindi mana barazikorera, Abisiraheli n’Abayuda bishe Isezerano nagiranye na ba sekuruza.

11 Ni cyo gituma jyewe Uhoraho ngiye kubateza ibyago batazigobotora. Nubwo bantakambira sinzabumva.

12 Abo mu mijyi y’u Buyuda n’abatuye i Yeruzalemu, bazajya gutakira za mana boserezaga imibavu, ariko zo nta cyo zizabamarira mu byago.

13 Ibigirwamana by’abantu bo mu Buyuda binganya ubwinshi n’imijyi yabo, i Yeruzalemu bubatse ibicaniro byo koserezaho imibavu yagenewe Bāli, cya kigirwamana gikojeje isoni. Ibyo bicaniro binganya ubwinshi n’inzira zo muri uwo mujyi.

14 None rero Yeremiya, ntukavuganire abo bantu cyangwa ngo ubasabire imbabazi, kuko nibagira ibyago bakantakira ntazabumva.”

15 Uhoraho aravuga ati:

“Abantu nkunda bakora ibibi,

none se kuki baza mu Ngoro yanjye?

Mbese bibwira ko ibitambo byinshi byabakiza ibyago?

Ibyo se ni byo bibashimisha?

16 Nigeze kubagereranya n’igiti cy’umunzenze gitoshye,

igiti gifite imbuto nziza.

Nyamara nzahindisha inkuba ngitwike,

amashami yacyo azakongoka.

17 “Jyewe Uhoraho Nyiringabo narawuteye, ni jye kandi uwuteje ibi byago, kubera ibibi Abisiraheli n’Abayuda bakoze. Barandakaje, ubwo batambiraga Bāli ibitambo.”

Yeremiya atotezwa na bene wabo

18 Uhoraho yaramburiye menya imigambi mibi y’abanzi banjye.

19 Nari meze nk’umwana w’intama utuje bajyanye mu ibagiro, sinari nzi ko ari jye bagambanira. Baravugaga bati: “Nimureke turimbure igiti n’imbuto zacyo. Reka tumwice, izina rye rye kuzongera kwibukwa.”

20 Nuko ndasenga nti:

“Uhoraho Nyiringabo, ni wowe mucamanza utabera,

usuzuma imitima y’abantu ukamenya ibyo bibwira.

Nishyize mu maboko yawe,

ntegereje kureba uko uzampōrera.”

21 Dore icyo Uhoraho abwira abantu ba Anatoti bashakaga kunyica bavuga bati: “Rekera aho guhanura mu izina ry’Uhoraho! Niwanga turakwica.”

22 Uhoraho Nyiringabo aravuga ati: “Aba bantu ngiye kubahana. Abasore babo bazicishwa inkota, abana babo bazicwa n’inzara.

23 Igihe cyo guhana abantu ba Anatoti nikigera nzabateza ibyago, ku buryo nta n’umwe uzarokoka.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 12

Yeremiya ashinja Uhoraho

1 Uhoraho we, uri intungane,

nyamara mfite icyo ngushinja.

Koko rero ndashaka kukubaza ibyerekeye ubutabera.

Ni kuki imikorere y’abagome ibahira?

Ni kuki abahemu bahirwa?

2 Urabatera bagashinga imizi,

barakura bakera imbuto.

Bahora bakuvuga neza,

nyamara ntibakwitayeho.

3 Uhoraho, uranzi,

warambonye kandi uzi ko ngukunda.

Abo bagome bashyire ukwabo nk’intama zigiye kubagwa,

bashyire ukwabo kugeza ku munsi wo kurimburwa.

4 Mbese igihugu kizageza ryari kuba mu cyunamo,

n’ibyatsi byo mu mirima bikuma?

Dore inyamaswa n’inyoni birapfa kubera ububi bw’abatuye igihugu.

Baravuga bati: “Imana ntireba ibyo dukora!”

5 Uhoraho aravuga ati:

“Niba usiganwa n’abanyamaguru ukananirwa,

uzabasha ute gusiganwa n’abagendera ku mafarasi?

Niba udafite amahoro mu gihugu kirimo umutekano,

uzifata ute mu mashyamba ya Yorodani?

6 “Koko rero dore abavandimwe bawe n’umuryango wawe barakugambanira, baragukoba ku mugaragaro. Ntukabiringire nubwo bakubwiza akarimi keza.”

Uhoraho azinukwa Ingoro ye n’abantu be

7 Uhoraho aravuga ati:

“Nazinutswe Ingoro yanjye n’abantu banjye,

abo nakundaga nzabagabiza abanzi babo.

8 Abantu banjye barampindutse nk’intare yo mu ishyamba,

barantontomeye ndabazinukwa.

9 Abantu banjye bameze nk’igisiga,

bameze nk’igisiga gitewe n’ibindi biturutse impande zose.

Nimugende mukoranye inyamaswa zose z’inkazi,

nimuzizane zirye.

10 Abashumba benshi bononnye umuzabibu wanjye,

baribase umurima wanjye,

umurima wanjye mwiza bawuhinduye ubutayu.

11 Bawuhinduye agasi imbere yanjye,

igihugu cyose cyabaye ubutayu nta wucyitayeho.

12 Mu mpinga zose z’imisozi idatuwe abantu baje barimbura,

inkota yanjye irarimbura abantu mu mpande zose z’igihugu,

nta n’umwe ufite amahoro.

13 Babibye ingano basarura amahwa,

bararushye, nyamara nta cyo bungutse.

Bakozwe n’isoni kubera umusaruro wabo,

bazize uburakari bwanjye.”

Isezerano ry’Uhoraho ku baturanyi ba Isiraheli

14 Uhoraho aravuga ati: “Abaturanyi ba Isiraheli b’abagome bigabije igihugu nahaye ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli, nzabirukana mu bihugu byabo, nzavana Abayuda mu maboko y’abo bagome.

15 Nimara kuyabavanamo nzabagirira imbabazi, buri muntu musubize gakondo ye no mu gihugu cye.

16 Abo bagome nibimenyereza imigenzereze y’abantu banjye, bakarahira bavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho’, nubwo bigeze kwigisha abantu banjye kuramya Bāli, bazabarirwa mu banjye kandi bazagira ishya n’ihirwe.

17 Nyamara nihagira ubwoko bwanga kunyumvira, nzabutsembaho.” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 13

Yeremiya akenyeza umukandara w’umweru

1 Uhoraho arambwira ati: “Jya kugura umukandara w’umweru maze uwukenyeze ariko ntuwumese.”

2 Nuko ndagenda ngura umukandara ndawukenyeza nk’uko Uhoraho yambwiye.

3 Hanyuma Uhoraho yongera kumbwira ati:

4 “Fata wa mukandara waguze kandi ukenyeje, maze uhaguruke ujye ku ruzi rwa Efurati uwutabe mu mwobo uri mu rutare.”

5 Nuko ndagenda nywutaba hafi ya Efurati nk’uko Uhoraho yambwiye.

6 Nyuma y’iminsi myinshi Uhoraho arambwira ati: “Subira kuri Efurati uzane wa mukandara nakubwiye kuhataba.”

7 Nuko njyayo ndacukura nywukuramo, nsanga warononekaye.

8 Maze Uhoraho arambwira ati:

9 “Nguko uko nzarimbura ubwirasi bw’u Buyuda n’ubwirasi bukomeye bw’i Yeruzalemu.

10 Abo bantu babi banze kunyumvira barinangira, bayoboka izindi mana, barazikorera kandi barazisenga. Ni cyo gituma bazamera nk’uyu mukandara utagifite akamaro.

11 Nk’uko umuntu akenyeza umukandara agakomeza, ni ko nikomerejeho cyane Abisiraheli n’Abayuda bose. Kwari ukugira ngo bampeshe ikuzo n’icyubahiro, nyamara banze kunyumvira.”

Ikibindi cya divayi n’uburakari bw’Imana

12 Uhoraho Imana y’Abisiraheli arambwira ati: “Genda ubwire Abisiraheli uti: ‘Buri kibindi kizuzuzwa divayi.’ Nibasubiza bati: ‘None se tuyobewe ko ikibindi cyuzuzwa divayi?’

13 Nawe uzababwire ko jyewe Uhoraho ngiye guhindura abantu bose bo muri iki gihugu abasinzi: abami bakomoka kuri Dawidi n’abatambyi n’abahanuzi, n’abaturage bose b’i Yeruzalemu.

14 Abantu bose nzabateza umwiryane, ndetse n’ababyeyi n’abana. Impuhwe cyangwa imbabazi ntibizambuza kubarimbura.”

Imiburo ya Yeremiya

15 Uhoraho aravuga ati:

“Nimwicishe bugufi mwumve,

16 nimwubahe Uhoraho Imana yanyu,

nimumwubahe atarabateza umwijima,

nimumwubahe mutarasitara ku misozi,

nimumwubahe atarahindura icuraburindi umucyo mwari mwizeye.

17 Nyamara nimutumvira iyi miburo,

nzajya ahirengeye ndire,

nzarizwa n’ubwirasi bwanyu.

Nzarirana umubabaro amarira atembe,

nzarizwa n’uko abantu b’Uhoraho bajyanywe ho iminyago.”

Ubutumwa bw’Imana ku muryango wa cyami

18 Uhoraho arambwira ati:

“Bwira umwami n’umugabekazi uti:

‘Nimuve ku ntebe zanyu za cyami,

amakamba yanyu yahanutse ku mutwe.

19 Imijyi yo mu majyepfo y’u Buyuda yagoswe,

nta muntu ushobora kuyinjiramo,

abantu bose b’u Buyuda bajyanywe ho iminyago.’ ”

20 Yewe Yeruzalemu, ubura amaso urebe,

abanzi bawe baje baturutse mu majyaruguru.

Abantu wahawe kuyobora bari he?

Abo wiratanaga bari he?

21 Uzavuga iki abo witaga incuti zawe nibagutera?

Uzavuga iki nibagutera bakagutegeka?

Koko uzabababara nk’umugore uribwa n’ibise.

22 Icyo gihe uzabaza uti:

“Ni kuki ibi byambayeho?”

Byatewe n’ibyaha byawe byinshi,

byatumye wamburwa imyambaro yawe bakugirira nabi.

23 Mbese umwirabura yahindura ibara ry’uruhu rwe?

Mbese ingwe yahindura amabara yayo?

Niba bishoboka namwe mwashobora gukora ibyiza,

mwabishobora mwebwe mwamenyereye gukora ibibi.

24 “Ngiye kubatatanya nk’umurama utumurwa n’umuyaga,

nzabatatanya nk’umuyaga uturutse mu butayu.”

25 Uhoraho arakomeza ati:

“Ibyo ni byo bigukwiriye,

ni byo nategetse ko bikubaho.

Narabitegetse kuko wanyibagiwe,

waranyibagiwe uyoboka ibigirwamana.

26 Nzakwambika ubusa ukorwe n’isoni.

27 Nabonye ubusambanyi bwawe n’irari ryawe rikabije,

nabonye uburyarya bwawe buteye isoni,

nabonye ukora ibikorwa nanga,

nabonye ubikorera ku misozi no mu mirima.

Yeruzalemu we, ugushije ishyano!

Uzakomeza wihumanye kugeza ryari?”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 14

Amapfa ateye ubwoba

1 Igihe amapfa yateraga Uhoraho yabwiye Yeremiya iri jambo:

2 “Abantu bo mu Buyuda bari mu cyunamo,

imijyi yaho yahindutse amatongo.

Abantu baho bararira barambaraye hasi,

i Yeruzalemu baranguruye amajwi batakamba.

3 Abakomeye bohereje abakozi babo kuvoma amazi,

abakozi bajya ku mariba bakabura amazi.

Bagarutse ibivomesho birimo ubusa,

bakozwe n’isoni barumirwa bipfuka mu maso.

4 Ubutaka bwiyashije imitutu,

nta mvura igwa mu gihugu,

abahinzi bashobewe bipfuka mu maso.

5 Mu gasozi imparakazi zasize ibyana byazo,

zabisize kuko nta rwuri.

6 Indogobe zo mu gasozi zihagaze ahirengeye ku gasi,

zirareha umuyaga nka za nyiramuhari,

amaso yazo yananijwe no kubura ibyo zirya.

7 “Abantu banjye barantakira bati:

‘Nubwo ibyaha byacu bidushinja,

Uhoraho, dufashe uheshe izina ryawe icyubahiro.

Koko ntiduhwema kugucumuraho,

imbere yawe turi abanyabyaha.

8 Wowe Byiringiro by’Abisiraheli,

Umucunguzi wacu mu gihe cy’amakuba,

kuki wifata nk’umushyitsi muri iki gihugu?

Kuki uri nk’umugenzi ushaka icumbi?

9 Kuki umeze nk’umuntu wumiwe?

Kuki uri nk’intwari idashobora gutabara?

Nyamara Uhoraho uri kumwe natwe,

turi abantu bawe ntudutererane.’ ”

10 Uhoraho arambwira ati: “Koko bakunze kurorongotana baranyimūra ntibisubiraho. Ni cyo gituma ntakibishimira, nzibuka ibicumuro byabo kandi mbahanire ibyaha byabo.”

11 Uhoraho arambwira ati: “Ntiwirirwe uvuganira aba bantu.

12 Nubwo bakwigomwa kurya sinzumva gutakamba kwabo. Nubwo bantura ibitambo bikongorwa n’umuriro n’amaturo y’ibinyampeke sinzabishimira, ahubwo nzabateza intambara n’inzara n’icyorezo bibarimbure.”

13 Nuko mbwira Uhoraho nti: “Nyagasani Uhoraho, abahanuzi babwira aba bantu ko nta ntambara n’inzara bizabaho, kuko wasezeranye guha iki gihugu amahoro asesuye.”

14 Nyamara Uhoraho aransubiza ati: “Abo bahanuzi barahanura ibinyoma bitwaje izina ryanjye. Ntabwo nigeze mbatuma, nta n’ubwo nabibategetse cyangwa ngo mbe naragize icyo mvugana na bo. Amabonekerwa yabo ni ibinyoma, ibyo babahanurira ni ibihimbano bidafite umumaro.

15 Ni yo mpamvu jyewe Uhoraho mbabwiye ibyo ngiye gukorera abo bahanuzi bitwaje izina ryanjye, kandi nta cyo nigeze mbatuma. Nyamara bavuga yuko intambara n’inzara bitazagera muri iki gihugu, nzabarimbuza intambara n’inzara.

16 Abo bahanuriye na bo bazapfa rumwe na bo. Imirambo yabo izajugunywa mu mayira yo muri Yeruzalemu kubera intambara n’inzara, ntihazasigara n’uwo kubahamba. Ibi bizagera kuri bose: abagore babo n’abahungu n’abakobwa babo, nzabaryoza ubugome bwabo.

17 Uzababwire uti:

‘Amarira yanjye ahora atemba ku manywa na nijoro,

ahora atemba ndirira abantu banjye bakomeretse bikabije,

abantu banjye bashegeshwe n’ibyago.

18 Iyo ngiye ku gasozi mbona abishwe n’inkota,

iyo ngiye mu mujyi mbona abishwe n’inzara.

Abahanuzi n’abatambyi bakomeza umurimo wabo,

nyamara ntibazi icyo bakora.’ ”

Rubanda batakambira Uhoraho

19 Uhoraho, mbese watereranye u Buyuda?

Mbese wazinutswe abatuye Siyoni?

Kuki waduteje ibyago bidakira?

Twari twizeye kugira amahoro,

nyamara nta cyiza twabonye.

Twari dutegereje gukizwa,

nyamara twugarijwe n’ibidutera ubwoba.

20 Uhoraho, tuzi neza ubugome bwacu,

tuzi neza ibicumuro bya ba sogokuruza,

koko twagucumuyeho.

21 Ku bw’icyubahiro cy’izina ryawe ntutuzinukwe,

ntuteshe agaciro intebe yawe ya cyami,

ibuka Isezerano wadusezeranyije nturyice.

22 Mbese mu mana z’amahanga hari n’imwe ishobora kugusha imvura?

Mbese ijuru ubwaryo ryabasha kugusha ibitonyanga?

Nta wundi uretse wowe Uhoraho Imana yacu.

None amizero yacu ari muri wowe,

ni wowe ukora ibyo byose.

Categories
Yeremiya

Yeremiya 15

Akaga kazaba ku Bayuda

1 Uhoraho arambwira ati: “Kabone n’iyo Musa na Samwelibampagarara imbere bakantakambira, sinagirira imbabazi buriya bwoko. Vana abo bantu imbere yanjye bagende.

2 Nibakubaza bati: ‘Turerekeza he?’, uzabasubize uti: ‘Nimwumve uko Uhoraho avuze:

abagenewe gupfa nibapfe,

abagenewe kwicishwa inkota ibice,

abagenewe kwicwa n’inzara nibice,

abagenewe kujyanwa ho iminyago, nibajyanwe ho iminyago.’

3 “Jyewe Uhoraho mbateganyirije uburyo bune bwo kubarimbura: bazicishwa inkota, imbwa zizakurubana imirambo yabo, ibisiga n’inyamaswa bizabarya bibatsembe.

4 Nzabahana maze bitere ubwoba amahanga yose yo ku isi, kubera ibyo Manase mwene Hezekiya umwami w’u Buyuda yakoreye i Yeruzalemu.”

Uhoraho yarabazinutswe

5 Uhoraho aravuga ati:

“Yemwe bantu b’i Yeruzalemu,

ni nde uzabagirira impuhwe?

Ni nde uzabaririra?

Ni nde uzashishikazwa no kubaza amakuru yanyu?

6 Mwaranyanze muranzinukwa,

mpagurukijwe no kubarimbura,

narambiwe kubagirira imbabazi.

7 Nzabagosora nk’abagosora ingano,

nzabatatanyiriza muri buri mujyi mu gihugu.

Abantu banjye narabatsembye mbamaraho urubyaro,

nyamara ntibahinduye imigenzereze yabo.

8 Nzagwiza abapfakazi babe benshi,

bazaba benshi kuruta umusenyi wo ku nyanja.

Ababyeyi b’abana bakiri bato nzabateza umurimbuzi,

nzamubateza ku manywa y’ihangu,

nzabateza umubabaro n’ubwoba bibagwe gitumo.

9 Umugore wari ufite abana barindwi acitse intege,

arahumeka nk’ugiye gupfa.

Umucyo we uzayoyoka ku manywa y’ihangu,

azakorwa n’isoni yumirwe.

Abarokotse nzabagabiza abanzi babo,

nzababagabiza babicishe inkota.”

Yeremiya yinubira Imana

10 Yeremiya aravuga ati:

“Mbega ngo ndagusha ishyano!

Mbese mama yambyariye iki?

Igihugu cyose kiranyamagana,

abantu bose barampagurukiye.

Ntawe nagujije cyangwa nagurije,

nyamara bose baramvuma.”

11 Uhoraho arambwira ati: “Nzagukomeza nk’uko bikwiye,

nzagukiza ibyago n’amakuba n’abanzi.

12 Mbese umuntu ashobora kuvuna icyuma,

icyuma cyangwa umuringa biturutse mu majyaruguru?

13 Nzohereza abanzi basahure,

bazasahura ubukire n’ubutunzi byanyu,

muzaba abagaragu mu gihugu mutazi.

14 Nzabagira abagaragu b’abanzi banyu,

muzaba abagaragu mu gihugu mutazi.

Koko uburakari bwanjye buzagurumana bubatwike.”

15 Yeremiya aravuga ati:

“Nyamara wowe Uhoraho urabizi,

nyibuka ungoboke,

ngoboka uhōre abantoteza.

Ntubihanganire ngo nkomeze mbabare,

zirikana ko ntukwa kubera wowe.

16 Iyo Ijambo ryawe ringezeho ndarimira,

Ijambo ryawe rintera ibyishimo rikanezeza,

narakwiyeguriye, Uhoraho Mana Nyiringabo.

17 Sinigeze nicara hamwe n’abaseka banezerewe,

sinigeze ninezeza hamwe na bo.

Narabitaruye kuko wabintegetse,

wanyujuje uburakari bwawe.

18 Ni kuki umubabaro wanjye udashira?

Ni kuki igikomere cyanjye kidakira?

Koko wambereye nk’isōko itagirirwa icyizere,

wankojeje isoni nk’isōko igira ubwo ikama.”

19 Uhoraho aransubiza ati:

“Nungarukira nzakugarura,

nzongera nkugire umugaragu wanjye.

Nuvuga amagambo nyayo atari amahomvu,

uzongera umbere umuhanuzi.

Abantu bazakugana,

nyamara si wowe uzabasanga.

20 Nzaguhagarika nk’urukuta rw’umuringa imbere yabo,

bazakurwanya nyamara ntibazagutsimbura.

Nzaba ndi kumwe nawe nkurengere ngukize.

21 Nzagukura mu maboko y’abagome,

nzagukura mu nzara z’abanyarugomo.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 16

Yeremiya mu bwigunge

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Ntuzashakire umugore aha hantu cyangwa ngo uhabyarire abana.

3 Koko rero, umva ibyo mvuze ku byerekeye abana bazavukira muri iki gihugu kimwe n’ababyeyi babo.

4 Bazapfa kubera indwara simusiga kandi nta muntu uzabaririra cyangwa ngo abahambe, bazaba nk’ibishingwe biri hasi. Bazicwa n’inkota n’inzara, imirambo yabo iribwe n’inkongoro n’inyamaswa.”

5 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Ntukinjire mu rugo rurimo icyunamo, ntuzabaririre, ntuzifatanye na bo mu kababaro. Koko rero aba bantu nabimye amahoro n’impuhwe nari mbafitiye.

6 Muri iki gihugu abakuru n’abato bazapfa babure gihamba, nta wuzabaririra cyangwa ngo abagire mu cyunamo yicisha indasago cyangwa yiyogoshesha.

7 Nta muntu uzagemurira ibyokurya abari mu cyunamo ngo abahumurize, nta n’uzahumuriza uwapfushije se cyangwa nyina amuha icyo kunywa.

8 “Ntukinjire mu nzu irimo ibirori ngo wicare urye cyangwa unywe.

9 Koko rero jyewe Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli, ndakubwira ko ngiye gucecekesha amajwi y’ibyishimo n’umunezero, n’indirimbo zaririmbirwaga umukwe n’umugeni byaturukaga aha hantu. Ibi byose nzabikora mukiriho kandi mubyirebera.

10 “Numara kubwira aba bantu aya magambo bazakubaza bati: ‘Ni kuki Uhoraho yiyemeje kuduteza ibyago bikomeye bitya? Igicumuro cyacu ni ikihe? Ni cyaha ki twakoreye Uhoraho Imana yacu?’

11 Uzabasubize uti: ‘Ni ukubera ko ba sokuruza banyimūye bakayoboka izindi mana, bakazisenga kandi bakazikorera. Baranyimūye basuzugura Amategeko yanjye.

12 Naho mwebwe mwakoze ibibi kurusha ba sokuruza, buri muntu muri mwe yatsimbaraye ku bibi aho kunyumvira.

13 Ni yo mpamvu ngiye kubamenesha muri iki gihugu, mbajyane mu kindi mutazi, icyo na ba sokuruza batamenye. Nimugerayo muzakorera izindi mana ku manywa na nijoro, kuko jye ntazongera kubitaho.’ ”

Abisiraheli bazatahuka

14 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo abantu batazongera kuvuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu Misiri’,

15 ahubwo bazavuga bati: ‘Ndahiye Uhoraho we wakuye Abisiraheli mu gihugu cyo mu majyaruguru, no mu bindi bihugu yari yarabatatanyirijemo.’ Koko rero nzabagarura mu gihugu cyabo nahaye ba sekuruza.”

Abanyabyaha bazahanwa

16 Uhoraho aravuga ati: “Ngiye kohereza abarobyi benshi bazabarobe, hanyuma nohereze abahigi benshi bazabahige hose ku misozi no ku dusozi, bagere no ku masenga yo mu bitare.

17 Nitegereje imigenzereze yabo yose, nta cyo bampishe. Ibibi bakora ndabibona.

18 Ubugome bwabo n’ibyaha byabo nzabibaryoza incuro ebyiri, kuko igihugu cyanjye bagihumanyishije ibigirwamana byabo bitagira ubuzima, bacyuzuza ibiterashozi byabo.”

Amaherezo abantu bose bazamenya Imana y’ukuri

19 Uhoraho, ni wowe mbaraga zanjye n’ubwihisho bwanjye,

ni wowe buhungiro bwanjye mu gihe cy’amakuba.

Amahanga azakugana,

azaturuka mu mpera z’isi avuga ati:

“Ba sogokuruza nta kindi bari bafite uretse imana z’ibinyoma,

nta kindi bari bafite uretse ibigirwamana bitagira umumaro.

20 Mbese abantu bashobora kwiremera imana?

Reka da! Bene izo si imana.”

21 Uhoraho aravuga ati:

“Ubu noneho ngiye kubamenyesha ububasha n’ubushobozi bwanjye,

bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 17

Uhoraho yamagana icyaha cy’Abayuda

1 Uhoraho aravuga ati:

“Icyaha cy’Abayuda cyandikishijwe umusyi w’icyuma,

cyanditswe ku mitima yabo no ku nguni z’intambiro zabo.

2 Abana babo na bo bibuka intambiro zabo,

bibuka inkingi za Ashera,

inkingi zari hafi y’ibiti bitoshye,

zari no mu mpinga z’imisozi.

3 Mwa Bayuda mwe, imisozi yanjye n’imirima yayo nzabigabiza abanzi,

ubutunzi bwanyu n’ubukungu bwanyu bwose nzabigabiza ababisahura,

nzabagabiza n’ahasengerwa hanyu,

nzahabagabiza kubera ibyaha mwakoreye mu gihugu cyanyu.

4 Muzanyagwa igihugu nabahaye,

muzaba inkoreragahato z’abanzi banyu mu gihugu mutazi.

Koko mwarandakaje bikomeye,

uburakari bwanjye buzahora bugurumana.”

Imvugo zinyuranye

5 Uhoraho aravuga ati:

“Havumwe uwiringira umuntu,

havumwe uwishingikiriza ku mbaraga ze,

havumwe uwimūra Uhoraho.

6 Azagwingira nk’agahuru ko ku gasi,

nihaza icyiza ntazakibona.

Azatura ku gasi mu butayu,

azatura mu kidaturwa ahantu humagaye.

7 Hahirwa umuntu wizera Uhoraho,

hahirwa umugirira icyizere.

8 Uwo ameze nk’igiti cyatewe hafi y’umugezi,

gishora imizi hafi y’amazi.

Iyo izuba ricanye nta cyo kikanga,

amababi yacyo ahora atohagiye,

iyo amapfa ateye ntikibura kwera imbuto.

9 Umutima w’umuntu wibeshya kurusha byose,

ntushobora guhinduka,

ntawe uwusobanukirwa.

10 Ni jye Uhoraho ugenzura imitima,

ni jye ucengera ibitekerezo.

Bityo buri muntu muhembera imigenzereze ye,

muhemba nkurikije imirimo ye.

11 Hariho umuntu wikungahaza mu buryo bubi,

uwo ameze nk’inyoni irarira amagi itateye.

Amaherezo ubwo bukungu bumuca mu myanya y’intoki,

apfa ameze nk’ikiburabwenge.”

Uhoraho ni we sōko y’ubugingo

12 Ingoro yacu ifite ikuzo,

imeze nk’intebe y’Imana,

guhera mu ntangiriro yashyizwe hejuru ku musozi,

ni ho Ingoro yacu yeguriwe Imana iri.

13 Uhoraho, uri ibyiringiro bya Isiraheli,

abakwimūra bose bazakorwa n’isoni.

Bazayoyoka nk’amazina yanditswe mu mukungugu,

bazayoyoka kuko bakwimūye wowe Uhoraho,

ni wowe sōko y’amazi y’ubugingo.

Isengesho rya Yeremiya

14 Uhoraho, unkize indwara ndakira,

undokore ndarokoka kuko ari wowe nsingiza.

15 Abantu barambaza bati:

“Mbese ibihano by’Uhoraho biri he?

Ngaho nabisohoze.”

16 Uhoraho, sinahunze umurimo wawe wo kuba umushumba,

sinifuje ko umunsi w’ibyago ugera,

ibyo navuze urabizi neza.

17 Ntunshyireho iterabwoba,

ni wowe buhungiro bwanjye igihe cy’amakuba.

18 Abantoteza nibakorwe n’isoni,

nyamara ntundeke ngo nkorwe n’ikimwaro.

Abantoteza ubakangaranye,

nyamara ntundeke ngo nkangarane.

Ubateze umunsi w’amakuba,

ibyago byabo ubikube kabiri.

Kubahiriza isabato

19 Uhoraho yarambwiye ati: “Genda uhagarare ku irembo abami b’u Buyuda binjiriramo bakanarisohokeramo bava mu mujyi, hanyuma uhagarare no ku yandi marembo yose ya Yeruzalemu.

20 Nuko ubabwire uti: ‘Yemwe bami b’u Buyuda, namwe bantu b’u Buyuda mutuye i Yeruzalemu mwinjirira muri aya marembo,

21 nimwumve ibyo Uhoraho avuze: nimwirinde kwikorera imitwaro ku munsi w’isabato, cyangwa ngo muyinjize mu marembo ya Yeruzalemu.

22 Kuri uwo munsi w’isabato ntimukikorere imitwaro muvanye mu mazu yanyu cyangwa ngo mugire umurimo mukora, ahubwo mujye muwunyegurira nk’uko nategetse ba sokuruza.

23 Nyamara ntibanyumviye kandi ntibanyitayeho, ahubwo bashinze amajosi banga kunyumvira, ntibakīra inyigisho yanjye.’ ”

24 Uhoraho arakomeza ati: “Nyamara nimuntega amatwi, mukareka kwinjiza imitwaro iyo ari yo yose muyinyujije mu marembo y’uyu murwa ku munsi w’isabato, cyangwa ngo mukore umurimo kuri uwo munsi,

25 ntihazabura abami bazasimburana ku ntebe ya Dawidi bazanyura mu marembo y’uyu mujyi hamwe n’ibyegera byabo. Bazinjira bari mu magare y’intambara no ku mafarasi, bashagawe n’ibyegera byabo n’abantu b’u Buyuda n’abaturage b’i Yeruzalemu, bityo uyu mujyi uzaturwa iteka ryose.

26 “Abantu bazaturuka mu mijyi y’u Buyuda no mu nsisiro zikikije Yeruzalemu no mu ntara y’Ababenyamini, no mu bibaya by’imisozi y’iburengerazuba, no mu gihugu cy’imisozi no mu majyepfo. Bazaza mu Ngoro yanjye bazanye ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, n’amaturo y’ibinyampeke n’imibavu ihumura neza, n’ibitambo byo kunshimira.

27 Nyamara nimutanyumvira ngo muzirikane umunsi w’isabato wanyeguriwe, ntimureke kwikorera imitwaro no kuyinjiza mu marembo ya Yeruzalemu ku munsi w’isabato, nzacana umuriro utazima mu marembo ya Yeruzalemu, utwike amazu ntamenwa yaho.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 18

Yeremiya agenderera umubumbyi

1 Uhoraho yabwiye Yeremiya ati:

2 “Haguruka ujye ku mubumbyi, ni ho nzaguhera ubutumwa.”

3 Nuko ndamanuka njya kwa wa mubumbyi nsanga abumba.

4 Iyo icyo yabumbaga cyangirikiraga mu biganza bye nk’uko bikunze kuba ku bibumbano, yarongeraga akabumba ikindi nk’uko abishaka.

5 Nuko Uhoraho antuma ku Bisiraheli ati:

6 “Mbese murasanga ntashobora kubagenza nk’uko uriya mubumbyi yabikoze? Nk’uko afata ibumba mu biganza bye, ni ko namwe mumeze mu biganza byanjye.

7 Haba ubwo niyemeza ko ngiye kurandura no guhirika, no kurimbura igihugu cyangwa ubwami,

8 nyamara icyo gihugu nikireka ibibi byacyo, nzisubiraho ndeke kugiteza ibyago nari ngambiriye.

9 Haba ubwo kandi niyemeza kubaka no gukomeza igihugu cyangwa ubwami,

10 nyamara abatuye icyo gihugu nibakora ibitanogeye bakanga kunyumvira, nzisubiraho ndeke icyiza nari nagambiriye kubakorera.”

11 None rero bwira abantu b’u Buyuda n’abatuye Yeruzalemu uti: “Uhoraho aravuze ati: ‘Dore mbafitiye umugambi mubi, ndabategurira ibyago. Buri wese nareke imigenzereze ye mibi, avugurure ibikorwa bye.’

12 “Nyamara bazasubiza bati: ‘Urarushywa n’ubusa! Tuzakomeza imigambi yacu, buri wese azatsimbarara ku bikorwa bye bibi.’ ”

Abisiraheli bibagirwa Uhoraho

13 Uhoraho aravuga ati:

“Ngaho nimubaririze mu mahanga.

Mbese hari uwigeze yumva ibintu nk’ibi?

Abisiraheli bakoze ikizira!

14 Mbese ibitare byo muri Libani byigeze biburamo amasimbi?

Mbese amazi yo mu misozi yaho yigeze akama?

15 Nyamara abantu banjye baranyibagiwe,

bosereje imibavu ibigirwamana bitagira umumaro.

Byabateye guteshuka mu migenzereze yabo ya kera,

byatumye banyura mu nzira zidatunganye.

16 Igihugu cyabo bagihinduye ikintu giteye ubwoba,

bagihinduye igihugu gisuzugurwa,

abahisi n’abagenzi baratangara bakazunguza imitwe.

17 Nzatatanya abantu banjye imbere y’abanzi babo,

nzabatatanya nk’uko umuyaga w’iburasirazuba utumura umukungugu,

ku munsi w’amakuba nzabatera umugongo sinzabitaho.”

Yeremiya agambanirwa

18 Abantu barabwirana bati: “Nimuze tugambanire Yeremiya, kuko tutabuze abatambyi bo kutwigisha n’abahanga bo kutugira inama, n’abahanuzi bo kutugezaho Ijambo ry’Imana. Nimureke tumuhagurukire tumusebye, twe kwita no ku byo avuga.”

19 Yeremiya arasenga ati:

“Uhoraho, ntega amatwi,

umva ibyo abanshinja bavuga.

20 Mbese icyiza cyiturwa ikibi?

Nyamara bo bancukuriye urwobo.

Uhoraho, ibuka uko nahoraga imbere yawe mbavuganira,

narabavuganiye kugira ngo ureke kubarakarira.

21 Reka abana babo bicwe n’inzara,

bareke barimburwe n’inkota.

Abagore babo babe incike n’abapfakazi,

abagabo babo bicwe n’icyorezo,

abasore babo bashirire ku rugamba.

22 Ingo zabo nizijye mu cyunamo,

ubateze ibitero bibatunguye.

Koko bancukuriye urwobo ngo ngwemo,

bateze imitego aho nyura.

23 Nyamara Uhoraho urabizi,

uzi imigambi yabo yo kunyica.

Ntubabarire ibicumuro byabo,

ntuhanagure ibyaha byabo.

Bareke bahinde umushyitsi imbere yawe,

igihe cy’uburakari bwawe uzabahane wihanukiriye.”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 19

Ikibindi kimenetse

1 Uhoraho abwira Yeremiya ati: “Jya ku mubumbyi ugure ikibindi, hanyuma ujyane bamwe mu bakuru b’imiryango no mu batambyi,

2 ujye mu kabande ka Hinomubugufi bw’Irembo ry’Injyo, maze nuhagera utangaze amagambo ngiye kukubwira.

3 Uzavuge uti: ‘Mwa bami b’u Buyuda mwe, namwe baturage b’i Yeruzalemu, nimutege amatwi mwumve ibyo Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli avuga: aha hantu ngiye kuhateza ibyago ku buryo uzabyumva wese azumirwa.

4 Koko rero baranyimūye aha hantu barahahindanya, bosereza imibavu ibigirwamana batigeze bamenya bo ubwabo cyangwa ba sekuruza, cyangwa abami b’u Buyuda. Bahujuje amaraso y’inzirakarengane,

5 bubatse ahasengerwa Bāli, bayitambira abana babo ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Nyamara ibyo sinigeze mbivuga cyangwa mbitegeka, sinigeze nabitekereza.’ ”

6 Uhoraho aravuga ati: “Igihe kizagera ubwo aha hantu hatazongera kwitwa Tofeti cyangwa akabande ka Hinomu, ahubwo hazitwa akabande k’Ubwicanyi.

7 Aha ni ho nzafatira icyemezo cyo kuburizamo imigambi y’u Buyuda n’iya Yeruzalemu. Nzareka abanzi babo kimwe n’abandi bose bashaka kubica babatsembeshe inkota. Imirambo yabo nzayigabiza inkongoro n’inyamaswa.

8 Uyu murwa nzawuhindura amatongo uhinduke urw’amenyo. Abahisi n’abagenzi bazumirwa, bazunguze imitwe kubera ibyago byawugwiririye.

9 Muri icyo gihe cy’imibabaro n’agahinda bazaterwa n’abanzi babo kimwe n’abashaka kubica, nzabateza kurya abana babo. Na bo ubwabo bazasubiranamo baryane.

10 “Hanyuma uzamenere icyo kibindi imbere y’abantu muzaba muri kumwe,

11 ubabwire uti: ‘Uhoraho Nyiringabo aravuze ngo: Nzarimbura aba bantu n’uyu mujyi nk’uko iki kibindi kijanjaguritse ntikibe cyakongera gusubiranywa. Bazahamba imirambo yabo i Tofeti kugeza igihe bazabura aho bahamba.’ ”

12 Uhoraho aravuze ati: “Ibyo ni byo nzakorera aha hantu n’abahatuye, uyu mujyi nzawugira nka Tofeti.

13 Inzu z’i Yeruzalemu n’ingoro z’abami b’u Buyuda zizaba zihumanye nk’i Tofeti, koko ni ko bizagendekera inzu zose zoserejwemo imibavu, bayosereza inyenyeri. Ni na ko bizagendekera ahasukirwa divayi batuye izindi mana.”

14 Hanyuma Yeremiya ava i Tofeti aho Uhoraho yari yamutumye guhanura, ahagarara mu rugo rw’Ingoro y’Uhoraho. Abwira abantu bose ati:

15 “Uhoraho Nyiringabo Imana y’Abisiraheli aravuze ati: ‘Dore ngiye guteza uyu mujyi n’insisiro ziwukikije ibyago byose navuze, kuko abaturage baho bigometse banga kunyumvira.’ ”

Categories
Yeremiya

Yeremiya 20

Amakimbirane ya Yeremiya na Pashehuri

1 Umutambyi Pashehuri mwene Imeri wari umuyobozi w’Ingoro y’Uhoraho, yumva ubwo buhanuzi bwa Yeremiya.

2 Nuko Pashehuri aramukubita, amuzirika ku nkingi yo hafi y’irembo rya Benyamini ryo mu majyaruguru, ari ryo ry’Ingoro y’Uhoraho.

3 Bukeye Pashehuri amubohora kuri ya nkingi, Yeremiya aramubwira ati: “Uhoraho ntakwita Pashehuri, ahubwo akwise Iterabwoba impande zose.”

4 Koko rero Uhoraho aravuga ati: “Ngiye gukora ku buryo wowe ubwawe witera ubwoba, ukabutera n’incuti zawe zose. Uzirebera wowe ubwawe uko abanzi bazicisha izo ncuti zawe inkota. Abayuda nzabagabiza umwami w’i Babiloni, azabajyana ho iminyago i Babiloni abicishe inkota.

5 Ubutunzi bwose bw’uyu mujyi, umusaruro waho n’ibintu byose by’agaciro, kimwe n’umutungo wose w’abami b’u Buyuda, nzabigabiza abami babo babisahure babijyane i Babiloni.

6 Naho wowe Pashehuri n’abo mu rugo rwawe bose, muzajyanwa ho iminyago i Babiloni. Aho ni ho uzagwa uhahambwe wowe na za ncuti zawe wajyaga uhanurira ibinyoma.”

Yeremiya yinubira Uhoraho

7 Uhoraho, waranyigaruriye ndakwemerera,

wandushije amaboko uranyigarurira.

Buri gihe umbonye wese aranseka,

nahindutse urw’amenyo.

8 Igihe cyose ngomba kuvuga mba ntaka,

ndataka nkamagana ubugome n’ubwicanyi.

Uhoraho, ubutumwa bwawe butuma mpora ntukwa,

koko butuma mba ruvumwa.

9 Iyo mvuze nti:

“Sinongera kubutangaza,

sinzongera kubuvuga mu izina rye”,

bungurumanamo nk’umuriro utwika ukanshegesha,

ngerageza kwiyumanganya simbishobore.

10 Ndumva abantu benshi bamvuga bati:

“Akwiza iterabwoba impande zose,

nimuze tumurege tumushinje.”

Abari incuti zanjye na bo bategereje ko nteshuka,

baravuga bati:

“Hari ubwo yateshuka tukamwihimura.”

11 Nyamara Uhoraho, uri kumwe nanjye nk’umurwanyi udatsimburwa,

bityo abantoteza bazagwe be kwegura umutwe.

Bazakorwa n’ikimwaro kubera ko batsinzwe,

ikimwaro kitazigera cyibagirana.

12 Uhoraho Nyiringabo, ni wowe umenya intungane,

ni wowe uzi ibyo abantu batekereza.

Nagutuye akababaro kanjye,

ntegereje kureba uko uzamporera.

13 Nimuririmbire Uhoraho mumusingize,

yagobotoye abakene mu nzara z’abagome.

14 Nihavumwe umunsi navutseho,

umunsi mama yambyayeho ntukagire umugisha.

15 Nihavumwe umuntu wabwiye data ati: “Wabyaye umuhungu”,

navumwe kuko yatumye yishima.

16 Uwo muntu arakaba nka ya mijyiUhoraho yarimbuye,

ajye ahora abyukira ku nduru,

ajye yirirwa yumva urwamo rw’intambara.

17 Ni kuki Uhoraho atanyiciye mu nda ya mama?

Koko mama yari kumbera imva.

18 Kuki navukiye kuruha no kubabara?

Kuki navukiye gukorwa n’ikimwaro mu mibereho yanjye?