Categories
Umubwiriza

Umubwiriza 11

Kugira ubushishozi

1 Ujye ushora imari yawe mu bucuruzi bwa kure, umunsi umwe izakungukira.

2 Ujye ushora kandi imari yawe mu mishinga inyuranye, kuko kuri iyi si utazi aho ibyago bitera biturutse.

3 Koko rero iyo ibicu birese imvura iragwa, n’uruhande igiti kiguyemo ni ho kiguma.

4 Nutegereza ibihe byiza ngo ugire icyo ukora, ntuzabiba cyangwa ngo usarure.

5 Uko utazi inzira y’umuyaga, ni na ko utazi uko umwana yirema mu nda ya nyina, cyangwa ngo usobanukirwe ibikorwa by’Imana, Umuremyi wa byose.

6 Ujye ukora buri gihe utaruhuka, kuko utazi umurimo uzakugirira akamaro uwo ari wo.

7 Umunsi wuje umucyo uranezeza, ugasanga kubaho bishimishije.

8 Umuntu narama bijye bimushimisha, nyamara ajye yibuka ko iminsi mibi izaba myinshi kandi ajye azirikana ko ibizakurikiraho ari ubusa.

Kwinezeza ukiri muto

9 Wa musore we, inezeze mu busore bwawe, ishimishe mu minsi y’ubuto bwawe. Icyo wifuza n’ikikunyuze cyose ugikore, nyamara ujye uzirikana ko muri byose Imana izagucira urubanza.

10 Ujye wirinda icyagushavuza n’icyagutera uburwayi, kuko ubusore n’imbaraga ari ubusa.

Categories
Umubwiriza

Umubwiriza 12

1 Igihe ukiri umusore ntukibagirwe Umuremyi wawe, ujye umuzirikana iminsi n’imyaka mibi itaraza ukavuga uti: “Kubaho ntibinshimishije.”

2 Icyo gihe uzaba uri mu icuraburindi nk’igihe izuba n’ukwezi n’inyenyeri byijimye, cyangwa nk’ibicu bibuditse imvura ihitutse.

3 Bityo amaboko yakurwanagaho azacika intege, amaguru wagendeshaga azahetama, amenyo wari usigaranye azananirwa gukanjakanja, naho amaso warebeshaga ahume.

4 Icyo gihe amatwi yawe azaba atacyumva, ijwi ryawe rizaba rititimira, mu bunyoni uzabura ibitotsi, ntuzaba ucyumva indirimbo.

5 Ubwo ntuzaba ukizamuka umusozi, kugenda bizagutera ubwoba, imisatsi yawe izahinduka imvi umere nk’igiti kirabije, uzajya ugenda ukururuka, nta kintu kizongera kukuryohera. Koko rero uzigira mu buruhukiro bw’iteka, abakuririra bazakwira mu mayira.

6 Ubwo ubuzima buzamera nk’akagozi k’ifeza gacitse cyangwa nk’urwabya rw’izahabu rumenetse, buzamera nk’ikibindi kimenekeye ku iriba cyangwa nk’igurudumu ishaje iguye mu iriba.

7 Bityo uzasubira ube umukungugu, kandi umwuka w’ubugingo uzasubira ku Mana yawutanze.

8 Umunyabwenge aravuga ati: “Ibintu ni ubusa. Koko ni ubusa busa.”

Umwanzuro

9 Ikindi kandi, Umubwiriza yari n’umunyabwenge, ntiyahwemye gutoza abantu ubumenyi. Yarashishoje arasesengura, anonosora imigani myinshi.

10 Umubwiriza yihatiye gushaka amagambo aboneye, bityo yandika inyandiko itagira amakemwa igizwe n’amagambo y’ukuri.

11 Amagambo y’abanyabwenge acengera nk’urubori, n’amagambo y’abayobozi b’amakoraniro ameze nk’imisumari ishimangiye cyane. Ibyo byose bitangwa n’Umushumba umwe rukumbi.

12 Mwana wanjye, ntuzagire icyo wiyongereraho. Umenye ko kwandika ibitabo byinshi bitajya birangira, kandi ko no kwiga cyane binaniza umubiri.

13 Nguyu umwanzuro w’ibyavuzwe byose kandi byarumviswe: ujye wubaha Imana kandi ukurikize amabwiriza, iyo ni yo nshingano ya buri muntu.

14 Koko rero Imana izacira abantu imanza ikurikije ibyo bakoze, byaba ibihishwe, byaba ibyiza cyangwa ibibi.