Categories
Tobiti

Tobiti 1

1 Iyi ni inkuru ya Tobitimwene Tobiyeli mwene Ananiyeli, mwene Aduweli mwene Gabayeli, mwene Rafayeli mwene Raguweli wo mu nzu ya Asiyeli wo mu muryango wa Nafutali.

2 Ku ngoma ya Shalimaneseriumwami wa Ashūru, Tobiti yajyanywe ho umunyago bamuvanye i Tisibe mu majyaruguru ya Galileya. Tisibe iri mu majyepfo ya Kedeshi ya Nafutali, ahagana mu burengerazuba bwa Hasori no mu majyaruguru ya Shefati.

Tobiti akiri muto

3 Jyewe Tobiti nakurikije ukuri, nkora ibikorwa byiza mu buzima bwanjye bwose. Nafashije abavandimwe banjye kimwe n’abo dusangiye inkomoko, abo twari kumwe tujyanywe ho iminyago i Ninive muri Ashūru.

4 Kuva mu buto bwanjye nkiri iwacu muri Isiraheli, umuryango wose wa sogokuru Nafutali wari waritandukanyije n’inzu ya Dawidi na Yeruzalemu. Nyamara uwo mujyi ni wo Imana yari yaratoranyije, kugira ngo imiryango yose ya Isiraheli ijye iwutambiramo ibitambo. Ni na ho hubatswe Ingoro yeguriwe Imana, kugira ngo izayituremo uko ibisekuruza bigenda bisimburana.

5 Abavandimwe banjye kimwe n’umuryango wa sogokuru Nafutali, batambiraga ibitambo ku misozi yose yo muri Galileya, babitambira ishusho y’inyana Yerobowamu umwami wa Isiraheli yari yarashyize i Dani.

Tobiti yanga guteshuka ku Mategeko y’Imana

6 Kenshi najyaga mu minsi mikuru i Yeruzalemu jyenyine, nk’uko ryari itegeko ridakuka ku Bisiraheli bose. Najyagayo kandi njyanye umuganura n’uburiza bw’amatungo, hamwe na kimwe cya cumi cy’amatungo yanjye, n’ubwoya bw’intama bwakemuwe bwa mbere.

7 Ibyo nabishyikirizaga abatambyi bakomoka kuri Aroni, bigenewe urutambiro. Naho Abalevi babaga bari ku murimo i Yeruzalemu, nabahaga kimwe cya cumi cy’ingano, n’icya divayi n’icy’amavuta y’iminzenze, n’icy’imikomamanga n’icy’imitini, n’icy’izindi mbuto. Buri mwaka nagurishaga ikindi kimwe cya cumi cy’umusaruro, amafaranga avuyemo nkayakoresha i Yeruzalemu.

8 Ikindi kimwe cya cumi nagifashishaga impfubyi n’abapfakazi, hamwe n’abanyamahanga babanaga n’Abisiraheli. Buri myaka itatu nabashyiraga izo mfashanyo, tukazisangira dukurikije Amategeko ya Musa, kimwe n’amabwiriza ya Debora nyina wa sogokuru Ananiyeli. Koko rero data yari yarapfuye ansiga ndi impfubyi.

Tobiti mu buhungiro ntiyaretse inzira y’Uhoraho

9 Maze kuba umugabo nashatse umugore wo muri bene wacu, tubyarana umwana mwita Tobiya.

10 Hanyuma najyanywe ho umunyago muri Ashūruntura i Ninive. Abavandimwe banjye bose na bene wacu baryaga ibyokurya by’abanyamahanga,

11 nyamara jye nirindaga kubirya.

12 Kubera ko nakomeje kuyoboka Imana yanjye mbikuye ku mutima,

13 Imana Isumbabyose impa gutoneshwa na Shalimaneseri, maze anshinga kuzajya mugurira ibyo akeneye byose.

14 Shalimaneseri akiriho najyaga mu Bumedi kumuhahira. Nuko ngera i Ragesi muri icyo gihugu, mbitsa kwa Gabayeli umuvandimwe wa Gaburi, impago zirimo ifeza zijya kungana n’ibiro magana atatu.

15 Shalimaneseri amaze gupfa, umuhungu we Senakeribu yamusimbuye ku ngoma, maze amayira ajya mu Bumedi arafungwa sinashobora gusubirayo.

Tobiti yashyinguraga abapfuye

16 Shalimaneseri akiriho nafashije bene wacu benshi b’Abisiraheli.

17 Ababaga bashonje narabafunguriraga, abambaye ubusa nkabambika, kandi nabona umurambo wa mwene wacu urambaraye inyuma y’inkuta za Ninive nkawushyingura.

18 Igihe Umwami nyir’ijuru ahaniye Senakeribu ko yatutse Imana akava mu Buyuda ahunze, Senakeribu yarakariye cyane Abisiraheli abicamo benshi. Nyamara namuhishaga imirambo yabo nkayihamba, yaza kuyishaka ntayibone.

19 Nuko umwe mu baturage b’i Ninive ajya kubwira umwami ko ari jye uhamba iyo mirambo rwihishwa. Hanyuma numvise ko umwami yamenye ibyanjye kandi ko anshakashaka kugira ngo anyice, ngira ubwoba ndahunga.

20 Nuko ibyanjye byose biranyagwa, bishyirwa mu mutungo w’ibwami, bansigira gusa umugore wanjye Ana n’umuhungu wanjye Tobiya.

Tobiti arokorwa na Mwishywa we

21 Hatarashira n’iminsi mirongo ine, umwami yicwa n’abahungu be babiri, bahungira mu misozi ya Ararati. Umuhungu we Esarihadoni amusimbura ku ngoma, ashyiraho Ahikari umuhungu w’umuvandimwe wanjye Anayeli, amushinga umutungo wose w’igihugu, agira umwanya ukomeye mu butegetsi.

22 Nuko Ahikari aramvuganira ngaruka i Ninive. Koko rero Ahikari uwo yari ashinzwe guhereza umwami akaba n’umunyamabanga, yari ashinzwe kandi ubutegetsi n’umutungo w’igihugu, hanyuma Esarihadoni amusubiza ku mirimo ye. Byongeye kandi Ahikari uwo yari mwene wacu, akaba na mwishywa wanjye.

Categories
Tobiti

Tobiti 2

Ibirori mu muryango

1 Ku ngoma ya Esarihadoni nagarutse iwanjye, nsubizwa umugore wanjye Ana, na Tobiya umuhungu wanjye. Ku munsi wacu wa Pentekote, ari wo munsi mukuru w’Ibyumwerubirindwi nyuma ya Pasika, bantegurira ibyokurya biryoshye maze nsinda akabero kugira ngo mfungure.

2 Nuko banzanira ibyokurya byinshi by’amoko yose. Ni ko kubwira umuhungu wanjye Tobiya nti: “Mwana wanjye, jya muri bene wacu bazanywe ho iminyago i Ninive. Nihagira uwo usanga akennye, nyamara akizirikana Nyagasani abikuye ku mutima, umuzane dusangire. Ndagutegereza kugeza igihe ugarukira.”

Ubwicanyi bw’i Nineve

3 Tobiya aragenda ajya gushaka uwaba akennye muri bene wacu, maze ahita agaruka arampamagara ati: “Data.”

Ndamusubiza nti: “Ngaho mbwira mwana wanjye.”

Arambwira ati: “Hari mwene wacu umaze kwicwa ahotowe, maze bamuta ku gasozi na n’ubu aracyahari.”

4 Nuko nihuta ntagize n’icyo nkoza ku munwa, maze iyo ntumbi nyikura ku gasozi, nyihisha mu cyumba ntegereje ko izuba rirenga nkayishyingura.

5 Ngarutse ndiyuhagira, ibyokurya byanjye mbiryana akababaro,

6 nuko nibuka amagambo umuhanuzi Amosi yavuze yerekeye Beteli ati:

“Iminsi mikuru yanyu izahinduka icyunamo,

indirimbo zanyu zose zizahinduka amaganya.”

Nuko ndaturika ndarira.

7 Izuba rimaze kurenga ndagenda ncukura imva, maze ndamushyingura.

8 Abaturanyi baransekaga bavuga bati: “Nimurebe ra! Nta bwoba akigira! Biriya ni byo bamuhīgiraga bagira ngo bamwice arahunga, none dore yongeye guhamba abapfu!”

Tobiti aba impumyi

9 Iryo joro maze kwiyuhagira, njya hanze ndambarara hasi iruhande rw’urukuta, ariko siniyorosa mu maso kuko hariho icyunzwe.

10 Sinari nzi ko hejuru yanjye mu rukuta haritsemo ibishwi, amatotoro yabyo ashyushye angwa mu maso, maze hazamo ibihu byererana. Hanyuma njya kwivuza mu baganga, nyamara uko banshyiragamo imiti ni ko bya bihu byererana byarushagaho kumbuza kubona, bukeye ndahuma ndatsiratsiza. Nuko mara imyaka ine yose ntabona, bishavuza abavandimwe banjye bose. Ahikari antunga imyaka ibiri, kugeza igihe agiriye mu gihugu cya Elamu.

Impagarara mu muryango

11 Muri icyo gihe umugore wanjye Ana yabohaga imyenda akanadoda,

12 uwo abikoreye akamuhemba. Nuko ku itariki ya karindwi y’ukwezi kwa Disitori,yuzuza umwenda awushyira abawumutumye na bo bamuha igihembo cye cyose, ndetse bamugerekeraho n’agahene k’ubuntu ngo tukarye.

13 Ageze imuhira ka gahene gatangira guhebeba, maze ndamubaza nti: “Ako gahene ugakuye he? Aho ntikaba ari akibano? Kajyane ugasubize bene ko kuko twebwe tutarya ibyibano.”

14 Aransubiza ati: “Bampaye igihembo cyanjye maze na ko barakanyihera.” Nyamara nakomeje kutemera ibyo avuga, mutegeka kugasubiza bene ko. Numvaga ankojeje isoni kubera ako gahene. Nuko aransubiza ati: “Mbese ye, za mfashanyo zawe zahereye he? Ese bya bikorwa byawe byiza byo byakugejeje ku ki? Icyo byakumariye kiragaragaye!”

Categories
Tobiti

Tobiti 3

Isengesho rya Tobiti

1 Nuko ndashavura cyane, nsuhuza umutima ndaturika ndarira. Ni ko kuvuga iri sengesho ryuje amaganya nti:

2 “Nyagasani, uri intabera,

ibikorwa byawe byose biraboneye.

Imigenzereze yawe irangwa n’ubudahemuka n’ukuri,

ni wowe ucira isi urubanza.

3 None rero Nyagasani, nyibuka,

unyitegereze, ntumpanire ibyaha byanjye,

ntumpanire amafuti yanjye,

ntumpanire n’ibicumuro bya ba sogokuruza.

4 Basuzuguye Amategeko yawe,

bityo utugabiza abasahuzi,

watugabije urupfu n’abatujyana ho iminyago,

watugize iciro ry’imigani duhinduka urw’amenyo,

utugira urwo baseka mu mahanga yose wadutatanyirijemo.

5 Koko rero imanza zawe zose ni intabera,

umpana ukurikije ibicumuro byanjye n’ibya ba sogokuruza.

Ntitwakurikije Amategeko yawe,

ntitwaranzwe n’ukuri imbere yawe.

6 None rero ungenze uko ushaka,

tegeka ko mvamo umwuka,

tegeka ko mva ku isi ngasubira mu gitaka.

Icyandutira byose ni ugupfa nkavaho,

nterwa agahinda no kumva bansebya.

Nyagasani, tegeka mve muri aka gahinda,

ndeka nigire mu buruhukiro budashira.

Nyagasani, ntumpishe uruhanga rwawe,

icyandutira byose ni uko napfa nkavaho,

nkavaho sinicwe n’agahinda ubuzima bwanjye bwose,

ndambiwe kumva uko bantuka.”

Sara atukwa n’umuja wa se

7 Icyo gihe Sara umukobwa wa Raguweliwari utuye Ekibatanamu Bumedi, na we yumva umwe mu baja ba se amutuka.

8 Koko rero Sara yari yarasezeranye n’abagabo barindwi, ariko Asimode ingabo ya Sekibi isumbya izindi ubugome, ikabica bose batararyamana na we. Nuko uwo muja aramubwira ati: “Ntubona ko ari wowe ukenya abagabo bawe! Dore bamaze kuba barindwi ariko nta n’umwe muri kumwe!

9 Ni kuki udutoteza? Ese ni uko abagabo bawe bapfuye? Uzagende ubasange kandi ntugasige imbuto!”

10 Nuko Sara arashavura bikomeye, ararira maze ajya mu cyumba cya se cyari mu igorofa kugira ngo yimanike. Nyamara aza kugarura akenge aribwira ati: “Bazajya bannyega data bavuga bati: ‘Wari ufite umukobwa umwe wakundaga cyane, none ibyago bye byatumye yimanika!’ Bityo nkazatuma data apfana agahinda. Icyaruta ni uko ntakwimanika, ahubwo nkinginga Nyagasani ngo mpfe, sinzongere kumva bantuka ubuzima bwanjye bwose.”

Isengesho rya Sara

11 Muri ako kanya Sara arambura amaboko ayerekeje mu idirishya, asenga agira ati:

“Uragasingizwa Mana nyir’impuhwe,

izina ryawe riragahora risingizwa iteka,

ibyo waremye byose nibigusingize ubuziraherezo.

12 Kuva ubu ni wowe ndangamiye,

13 unkure kuri iyi si,

sinzongere kumva bantuka ukundi.

14 Databuja, urabizi ko nkiri isugi,

uzi ko ntigeze ndyamana n’umugabo.

15 Sinigeze niyandarika cyangwa ngo nsebye data,

sinamushebeje mu gihugu nazanywemo ho umunyago.

Data yambyaye ndi ikinege,

nta wundi mwana afite wo kumuzungura,

nta n’umuvandimwe cyangwa mwene wabo agira ngo azambere umugabo.

Dore maze gupfusha abagabo barindwi,

kubaho bimariye iki?

Nyamara niba bitakunogeye ko mpfa,

Nyagasani, umva ibitutsi bantuka.”

Rafayeli atumwa kugoboka Tobiti na Sara

16 Ako kanya Imana nyir’ikuzo yumva amasengesho yabo,

17 maze yohereza Rafayelikubakiza. Yagombaga gukura bya bihu byererana ku maso ya Tobiti, maze akareba urumuri rw’Imana. Naho Sara umukobwa wa Raguweli akamwirukanamo Asimode, ya ngabo ya Satani irusha izindi ubugome, maze akamushyingira Tobiya mwene Tobiti. Koko rero mu bandi bagabo bamushakaga, Tobiya ni we wari ufite uburenganzira bwo kumuhabwa.

Ako kanya Tobiti ava hanze agaruka mu nzu, Sara umukobwa wa Raguweli na we ava muri cya cyumba cyo mu igorofa.

Categories
Tobiti

Tobiti 4

Amabwiriza Tobiti yahaye umuhungu we Tobiya

1 Icyo gihe Tobiti yibuka ifeza yari yarabikije kwa Gabayeli, i Ragesiho mu Bumedi,

2 maze aribwira ati: “Dore maze kwifuza gupfa, none reka mpamagare umuhungu wanjye Tobiya, musobanurire iby’izo feza ntarapfa.”

3 Nuko Tobiti ahamagara Tobiya aramubwira ati:

“Nindamuka mpfuye uzanshyingure neza. Uzajye wubaha nyoko, ntuzamutererane mu gihe cyose azaba akiriho. Ahubwo uzajye ukora ibimushimisha kandi ntuzigere umutera agahinda.

4 Mwana wanjye, uzajye wibuka ingorane zose yagize agutwite. Byongeye kandi, napfa uzamushyingure iruhande rwanjye mu mva imwe.

5 “Mwana wanjye, mu gihe cyose uzaba ukiriho uzajye wibuka Nyagasani Imana yacu. Ntuzigere ucumura cyangwa ngo wice Amategeko ye. Uzajye ukora ibitunganye mu buzima bwawe bwose, kandi uzirinde imigenzereze mibi.

6 Koko abaharanira ubutungane, ibyo bakora byose birabahīra.

7 “Ujye utanga ku byo utunze ho imfashanyo kandi ntibikakubabaze. Ntuzagire ubwo wirengagiza umukene, bityo nawe Imana ntizakwirengagiza

8 Uzajye utanga imfashanyo ukurikije umutungo wawe. Nugira bike ujye utanga bike, nugira byinshi utange byinshi. Uko biri kose ntuzabure gufasha.

9 Nukora utyo uzaba wizigamiye mu minsi mibi,

10 kuko imfashanyo zigobotora umuntu mu rupfu, zikamurinda kurindagirira mu mwijima.

11 Koko rero abakora batyo imfashanyo yabo ni ituro rinezeza Usumbabyose.

12 “Mwana wanjye, uzirinde gushaka umugore utemewe n’Amategeko, ahubwo uzamushake mu bwoko bwa ba sokuruza. Ntuzarongore umugore udakomoka mu bwoko bwa ba sokuruza, kuko dukomoka ku bahanuzi. Uzajye wibuka ko Nowa na Aburahamu na Izaki na Yakobo, ari bo ba sokuruza bashatse abagore bakomoka muri bene wabo, bityo baherwa umugisha mu bana babo, kandi urubyaro rwabo rukazahabwa igihugu ho gakondo.

13 Nawe rero mwana wanjye, ujye ukunda abavandimwe bawe, ntuzigere ubasuzugura kuko bakomoka mu bwoko bwawe. Ntuzatinye kubashakamo umugeni, kuko ubwirasi butera guhagarika umutima no kurimbuka, nk’uko ubunebwe butera ubukene n’ubutindi, bugatera n’inzara.

14 “Uwagukoreye ntukamurindirize ejo ahubwo ujye uhita umuhemba, nukora utyo Imana izabikwitura. Mwana wanjye, uzajye ushishoza mu byo ukora byose, kandi imigenzereze yawe yose ijye igaragaza ko warezwe neza.

15 Icyo wanga ntukagire undi ugikorera. Ntukanywe divayi igusindisha, kandi ntukarangweho ingeso y’ubusinzi mu mibereho yawe yose.

16 “Ujye ugaburira abashonje, abambaye ubusa ubambike. Ibyo utunze by’akarenga byose ujye ubitangaho imfashanyo, kandi ntukababazwe n’icyo utanze.

17 Intungane ujye uziha ibiyagano, ariko ntukabihe abanyabyaha.

18 Ujye ugisha inama umuntu wese w’umunyabwenge, kandi ntukirengagize inama n’imwe yakugirira akamaro.

19 Igihe cyose ujye usingiza Nyagasani Imana, umusabe ayobore imigenzereze yawe kandi agufashe kurangiza ibikorwa byawe n’imigambi yawe. Koko rero ubwenge si impano ya buri wese, ahubwo Nyagasani ni we utanga ibyiza byose, iyo ashatse acisha umuntu bugufi. None rero mwana wanjye, ujye wibuka aya mabwiriza nguhaye uyahoze ku mutima.

20 “Ikindi kandi mwana wanjye, ndakumenyesha ko nabikije ibiro hafi magana atatu by’ifeza kwa Gabayeli mwene Gaburi, i Ragesi ho mu Bumedi.

21 Humura mwana wanjye, nubwo dukennye bwose. Niwubaha Imana kandi ukirinda icyaha icyo ari cyo cyose, ugakora ibinogeye Nyagasani Imana yawe, uzagira ubukungu bwinshi.”

Categories
Tobiti

Tobiti 5

Tobiya ajyana na Rafayeli mu Bumedi

1 Nuko Tobiya asubiza se Tobiti ati: “Data, ibyo untegetse byose nzabikora.

2 Ariko se izo feza uwo mugabo azazimpa ate, kandi tutaziranye? Icyemezo nzamuha ni ikihe kugira ngo anyemere ampe izo feza? Ikindi kandi inzira zijya mu Bumedi sinzizi.”

3 Tobiti asubiza Tobiya ati: “Twagiranye amasezerano na Gabayeli tuyakorera inyandiko, maze tuyashyiraho umukono. Hanyuma iyo nyandiko nyigabanyamo kabiri kugira ngo buri wese abone agace ke, maze akanjye ndagatwara, naho ake akabika hamwe n’ifeza. Dore hashize imyaka makumyabiri mbikije izo feza! None rero mwana wanjye, ushake umuntu wizeye aguherekeze ujye kuzana izo feza kwa Gabayeli, tuzamuhemba ugarutse.”

Tobiya ahura na Marayika Rafayeli

4 Nuko Tobiya ajya gushaka umuntu uzi inzira kugira ngo bajyane mu Bumedi. Tobiya asohotse abona umumarayika Rafayeli amuhagaze imbere, ariko ntiyamenya ko ari umumarayika w’Imana.

5 Tobiya aramubaza ati: “Uraturuka hehe?”

Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Umwisiraheli mwene wanyu kandi nje gushaka akazi.”

Tobiya aramubaza ati: “Ese uzi inzira igana mu Bumedi?”

6 Rafayeli aramusubiza ati: “Ndayizi! Nagiyeyo kenshi, inzira zaho zose ndazizi neza. Mu Bumedi nagiyeyo incuro nyinshi, ngacumbika kwa Gabayeli mwene wacu utuye i Ragesi. Kuva Ekibatana kugerayo hari urugendo rw’iminsi ibiri utavunitse. Ragesi iri mu mpinga y’umusozi.”

7 Hanyuma Tobiya aramubwira ati: “Ba untegereje akanya gato mbanze njye kubaza data, kuko nkeneye kujyanayo nawe maze nkazaguhemba.”

8 Rafayeli aramusubiza ati: “Ndagutegereza ariko ntutinde.”

9 Tobiya aragaruka abwira se Tobiti ati: “Wa muntu namubonye, kandi ni mwene wacu w’Umwisiraheli.”

Tobiti aramusubiza ati: “Mwana wanjye, mumpamagarire menye neza ubwoko bwe n’umuryango avukamo, kandi ndebe ko dushobora kumwizera akaguherekeza.”

Tobiti ahura na Marayika Rafayeli

10 Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati: “Data arakwifuza.”

Rafayeli arinjira maze Tobiti aramuramutsa. Nuko umumarayika aramubwira ati: “Gira ishya n’ihirwe!”

Tobiti aramusubiza ati: “Ishya n’ihirwe nsigaje inyuma ni ibihe? Dore ndi impumyi sinkibona urumuri, ahubwo nibera mu mwijima w’icuraburindi kimwe n’abapfuye. Ndi nk’utariho, kuko numva abantu bavuga ariko simbabone.”

Umumarayika aramubwira ati: “Tobiti, ihangane kuko Imana igiye kugukiza.”

Tobiti arongera ati: “Muvandimwe, umuhungu wanjye arifuza kujya mu Bumedi. Mbese washobora kumuherekeza, ukamuyobora nkazaguhemba?”

Umumarayika aramusubiza ati: “Nshobora kumuherekeza kandi inzira zose ndazizi. Mu Bumedi nagiyeyo incuro nyinshi, inzira zose zo mu misozi no mu bibaya nta n’imwe nyobewe.”

11 Tobiti aramubaza ati: “Muvandimwe, ntiwambwira umuryango uvukamo n’ubwoko ukomokamo?”

12 Rafayeli aramusubiza ati: “Kuki ushaka kumenya ubwoko bwanjye?”

Tobiti aravuga ati: “Mu by’ukuri muvandimwe, ndashaka kumenya neza ababyeyi bawe n’izina ryawe.”

13 Rafayeli aramusubiza ati: “Nitwa Azariya mwene Ananiya Mukuru, umwe mu bavandimwe bawe.”

14 Nuko Tobiti aramubwira ati: “Urakaza neza muvandimwe! Nturakazwe kandi n’uko nashatse kumenya neza umuryango wawe, nsanze uri umuvandimwe wanjye koko, abo ukomokaho ni abantu beza. Ananiya na Natani bene Semeliyasi Mukuru twari tuziranye. Twajyanaga i Yeruzalemu tugiye gusenga, kandi ntibigeze bateshuka inzira nziza. Uvuka rero mu muryango mwiza, urakaza neza!”

15 Arakomeza aramubwira ati: “Nzajya nguha igihembo cy’umubyizi, kandi wowe n’umuhungu wanjye mbahe ibibatunga.

16 Herekeza umwana wanjye, nimugaruka amahoro nzakongerera.”

Umumarayika aramusubiza ati: “Humura ngiye kumuherekeza, kandi tuzagaruka amahoro kuko inzira zaho ari nyabagendwa.”

17 Tobiti aramubwira ati: “Uragahorana umugisha muvandimwe!”

Hanyuma ahamagara Tobiya aramubwira ati: “Mwana wanjye, tegura ibyo muzakenera ku rugendo maze ujyane n’umuvandimwe wawe. Imana nyir’ijuru izabarinde ibangarurire amahoro, kandi n’umumarayika wayo nabaherekeze kugira ngo abarengere.”

Tobiya agiye kugenda ahobera se na nyina, maze Tobiti aramubwira ati: “Ugire urugendo rwiza.”

18 Naho nyina araturika ararira, maze abwira Tobiti ati: “Kuki wiyemeje kohereza uyu mwana wacu? Mbese si we wari utugize? Mbese si we twajyaga dutuma?

19 Naho ifeza zangana zite, ntizihwanye n’umwana wacu.

20 Imibereho Nyagasani yatugeneye iraduhagije.”

21 Tobiti asubiza umugore we ati: “Ibyo ntibiguhagarike umutima. Umwana wacu aragiye kandi azagaruka amahoro, uzongera umubone agarutse ari muzima.

22 Mugenzi wanjye ntibikubabaze cyangwa ngo biguhagarike umutima, umumarayika mwiza azamuherekeza maze agire urugendo ruhire kandi agaruke amahoro.”

23 Sara ntiyongera kurira.

Categories
Tobiti

Tobiti 6

Tobiya afata ifi nini

1 Nuko Tobiya ajyana n’umumarayika, hamwe n’imbwa ibaherekeje. Baragenda maze ijoro riguye barara ku nkombe y’uruzi rwa Tigiri.

2 Tobiya ajya koga ibirenge muri Tigiri, hanyuma ifi nini iramusimbukira ishaka kumufata ikirenge maze arataka.

3 Umumarayika aramubwira ati: “Yifate uyikomeze.” Tobiya arayifata ayikururira imusozi.

4 Umumarayika aramubwira ati: “Yisature uyikuremo agasabo n’umutima n’umwijima ubibike, naho amara uyajugunye. Koko rero, agasabo n’umutima n’umwijima byayo ni umuti w’ingirakamaro.”

5 Nuko Tobiya asatura ya fi ayikuramo agasabo n’umutima n’umwijima, afata ku nyama zayo arazotsa ararya, izisigaye azisigaho umunyu arazibika.

6 Bukeye bakomeza urugendo bagera hafi y’u Bumedi.

7 Nuko Tobiya abaza umumarayika ati: “Azariya muvandimwe, umutima n’umwijima n’agasabo by’ifi bibamo muti ki?”

8 Umumarayika aramusubiza ati: “Umutima n’umwijima by’ifi, iyo ubyosereje ahantu hari umugabo cyangwa umugore wahanzweho na Sekibi cyangwa ingabo ye, ntiyongera kumutera amuvamo burundu.

9 Naho agasabo iyo ugakojeje ku mboni z’ufite ibihu mu maso, hanyuma ukabihuha ahita akira.”

Rafayeli agira Tobiya inama yo kurongora Sara

10 Nuko bageze mu Bumedi hafi ya Ekibatana,

11 Rafayeli abwira Tobiya ati: “Muvandimwe wanjye.”

Tobiya ati: “Karame.”

Umumarayika arakomeza ati: “Iri joro turacumbika kwa mwene wanyu Raguweli, ufite umukobwa witwa Sara.

12 Nta muhungu cyangwa undi mukobwa afite, uretse Sara wenyine. Ubwo uri mwene wabo wa bugufi, ni wowe ufite uburenganzira bwo kumurongorano kuzungura ibya se. Sara ni umukobwa ufite ubushishozi, ni intwari kandi ni mwiza cyane, na se ni umugabo ushyira mu gaciro.”

13 Umumarayika yungamo ati: “Ni wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None rero muvandimwe, ntega amatwi. Iri joro ndaganira na Raguweli iby’umukobwa we kugira ngo tumugusabire, hanyuma nituva i Ragesi tuzabone gucyuza ubukwe. Nzi ko Raguweli atazamukwima ngo amushyingire undi, kuko yaba yiciriye urwo gupfa nk’uko Igitabo cya Musa kibivuga, igihe cyose azi ko ari wowe ufite uburenganzira bwo kumurongora. None muvandimwe unyumve neza. Iri joro turaganira iby’uwo mukobwa tumugusabire, hanyuma nitugaruka tuvuye i Ragesi tuzamucyure iwawe.”

14 Nuko Tobiya asubiza Rafayeli ati: “Muvandimwe Azariya, numvise bavuga ko Sara yashyingiwe abagabo barindwi, ariko mu ijoro yashyingiwemo, umugabo yakwinjira mu cyumba kuryamana na we agahita apfa. Numvise kandi ko ari ingabo ya Sekibi ibahitana,

15 ibyo ni byo binteye ubwoba. Nyamara Sara ntacyo imutwara, ahubwo yica ushatse kumwegera. Navutse ndi ikinege, none ndamutse mpfuye data na mama bakwicwa n’agahinda, kuko nta wundi mwana bafite uzabashyingura.”

16 Rafayeli aramubwira ati: “Mbese ntiwibuka amabwiriza so yaguhaye, akanagutegeka gushaka umugeni muri bene wanyu? None rero muvandimwe, nyumva neza. Iyo ngabo ya Sekibi ntigukange, rongora Sara. Ndabizi neza ko iri joro Raguweli amugushyingira.

17 Niwinjira mu cyumba ugiye kuryama, ugabanye kuri wa mwijima w’ifi no ku mutima wayo maze ubishyire mu cyotezo ubitwike. Umunuko wabyo urakwira mu cyumba, ya ngabo ya Sekibi niwumva irahunga Sara ubutazagaruka.

18 Nugeza igihe cyo kumwegera muhaguruke mwembi mubanze musenge, mutakambire Nyagasani nyir’ijuru kugira ngo abasenderezeho impuhwe n’agakiza. Ntibiguhagarike umutima kuko Sara ari wowe yagenewe kuva kera kose, ni wowe uzamukiza. Muzajyana iwanyu maze mubane, kandi ndahiye ko muzabyarana abana bakakubera nk’abavandimwe. Ibyo rero ntibitume uhagarika umutima.”

19 Tobiya amaze kumva ibyo Rafayeli amubwiye, no kumenya ko Sara ari mwene wabo wa bugufi, amukunda abikuye ku mutima.

Categories
Tobiti

Tobiti 7

Sara ashyingirwa Tobiya

1 Tobiya n’umumarayika Rafayeli bageze Ekibatana, Tobiya aravuga ati: “Muvandimwe Azariya, hita unjyana kwa mwene wacu Raguweli.” Nuko umumarayika Rafayeli amujyana kwa Raguweli, basanga yicaye ku irembo baramuramutsa.

Arababwira ati: “Bavandimwe, murakaza neza!” Hanyuma abajyana mu nzu.

2 Raguweli abwira umugore we Edina ati: “Mbega umusore usa na mwene wacu Tobiti!”

3 Edina abaza Tobiya na Rafayeli ati: “Bavandimwe, muraturuka he?”

Baramusubiza bati: “Turi abo mu muryango wa Nafutali, bajyanywe ho iminyago i Ninive.”

4 Edina arababaza ati: “Mbese muzi mwene wacu Tobiti?”

Baramusubiza bati: “Turamuzi.”

5 Edina arababaza ati: “Mbese aracyabaho?”

Baramusubiza bati: “Araho arakomeye.”

Hanyuma Tobiya aramubwira ati: “Ni we data.”

6 Ako kanya Raguweli aramuhobera maze amarira arisuka. Hanyuma abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha. Ufite so w’impfura! Ni ishyano rwose kubona umuntu w’inyangamugayo aba impumyi!” Raguweli ahobera Tobiya maze arongera ararira.

7 Umugore we Edina n’umukobwa we Sara na bo bararira.

8 Hanyuma Raguweli abaga impfizi yo mu ntama ze, azimanira Tobiya na Rafayeli.

9 Bamaze kwiyuhagira no gukaraba bajya ku meza. Nuko Tobiya abwira Rafayeli ati: “Muvandimwe Azariya, mbwirira Raguweli anshyingire Sara!”

10 Raguweli abyumvise abwira Tobiya ati: “Urye kandi unywe maze uruhuke, kuko ari nta wundi ufite uruhare ku mukobwa wanjye Sara uretse wowe. Nanjye ubwanjye nta burenganzira mfite bwo kugira undi namushyingira, utari wowe mufitanye isano ya bugufi. Nyamara kandi mwana wanjye, ngiye kukubwira ukuri kose:

11 Sara namushyingiye abagabo barindwi bo muri bene wacu, ariko ugiye kuryamana na we agahita apfa muri iryo joro. None rero mwana wanjye, urye kandi unywe, Nyagasani ni we uzatunganya ibyanyu.”

12 Tobiya aramusubiza ati: “Sindi bugire icyo ndya cyangwa nywa utaragira icyemezo ufata kuri ibyo.”

Raguweli na we aramusubiza ati: “Ndamuguhaye. Uramweguriwe nk’uko iteka ryo mu gitabo cy’Amategeko ya Musa ribyemeza, kandi n’Ijururyarabigennye. Ngaho mujyane abe umugore wawe. Kuva ubu ubaye umugabo we, na we abaye umugore wawe ubuziraherezo. Mwana wanjye, Nyagasani nyir’ijuru abagirire neza muri iri joro, kandi abagirire impuhwe abahe n’amahoro ye.”

Umuhango w’ubukwe

13 Nuko Raguweli ahamagara umukobwa we Sara araza. Se amufata ukuboko, amushyikiriza Tobiya avuga ati: “Ndamuguhaye akubere umugore nk’uko biteganyijwe mu gitabo cy’Amategeko ya Musa. Mujyane uzamugeze iwanyu amahoro. Imana nyir’ijuru izabahe gutunga no gutunganirwa.”

14 Hanyuma Raguweli ahamagara umugore we, amusaba kumuzanira icyo yandikaho. Yandika amasezerano y’abashakanye, yemeza ko Sara yeguriwe Tobiya ngo amubere umugore, nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Musa. Ibyo birangiye batangira kurya no kunywa.

Ijoro ry’umunsi w’ubukwe

15 Nuko Raguweli ahamagara umugore we Edina aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, tunganya cya cyumba kindi maze ukijyanemo Sara.”

16 Edina aragenda asasa muri icyo cyumba nk’uko Raguweli yamubwiye, maze akijyanamo Sara. Aratangira aramuririra, ariko arayihanagura maze aramubwira ati:

17 “Ihangane mwana wanjye. Agahinda ufite, Nyagasani nyir’ijuru arakaguhinduriremo ibyishimo. Mwana wanjye, komera!” Hanyuma arasohoka.

Categories
Tobiti

Tobiti 8

Ingabo ya Sekibi yirukanwa

1 Bamaze kurya no kunywa, igihe cyo kuryama kiragera. Ni ko kuzana wa musore bamwinjiza mu cyumba.

2 Tobiya ageze mu cyumba yibuka ya magambo Rafayeli yamubwiye. Nuko akora mu ruhago rwe, akuramo umwijima n’umutima bya ya fi abishyira ku gicaniro cy’imibavu,

3 maze impumuro y’iyo fi iturumbanya ya ngabo ya Sekibi, ihungira mu Misiri. Ako kanya Rafayeli ayikurikirayo, arayiburabuza arayiboha.

Isengesho rya Tobiya

4 Ababyeyi babo barasohoka, Tobiya na Sara basigara mu cyumba bonyine inzugi zikinze. Nuko Tobiya ahaguruka ku buriri maze abwira Sara ati: “Muvandimwe, haguruka dusenge, dutakambire Nyagasani adusesekazeho impuhwe n’agakiza.”

5 Sara arahaguruka, batangira gusenga no kwambaza kugira ngo babone agakiza. Nuko Tobiya arasenga ati:

“Uragasingizwa Mana ya ba sogokuruza!

Izina ryawe riragahora risingizwa uko ibihe bihaye ibindi!

Ijuru n’ibyaremwe byose nibigusingize iteka!

6 Ni wowe waremye Adamu na Eva umugore we kugira ngo amubere umufasha

kandi amutere inkunga, abo ni bo abantu bose bakomokaho.

Waravuze uti: ‘Si byiza ko umuntu aba wenyine, reka tumuremere umufasha umeze nka we.’

7 None rero nshatse mugenzi wanjye uyu ntabitewe n’irari ry’umubiri,

ahubwo mushatse nkurikije amategeko.

None utugirire impuhwe tuzasazane.”

8 Bavugira icyarimwe bati: “Amina! Amina!”

9 Hanyuma bararyama.

Ababyeyi ba Tobiya bahangayika

10 Muri iryo joro Raguweli akoranya abagaragu be bajya gucukura imva, kuko yibwiraga ati: “Wabona na Tobiya apfuye, bakaduhindura urw’amenyo n’iciro ry’imigani.”

11 Barangije gucukura imva, Raguweli agaruka imuhira, ahamagara umugore we

12 aramubwira ati: “Ohereza umwe mu baja ajye kureba ko Tobiya akiri muzima. Nasanga yapfuye tumuhambe ntawe urabimenya.”

13 Bacana itara, barakingura bohereza umuja, maze arinjira asanga Tobiya na Sara basinziriye cyane.

14 Umuja aragaruka arababwira ati: “Tobiya aracyari muzima.”

15 Nuko basingiza Imana nyir’ijuru bavuga bati:

Isengesho rya Raguweli

“Uragasingizwa Mana, uhabwe impundu n’abafite umutima uboneye!

Uragahora usingizwa uko ibihe bihaye ibindi!

16 Habwa impundu wowe watumye nezerwa,

kuko uko nabyibwiraga atari ko byagenze,

ahubwo watugiriye impuhwe kubera ineza yawe.

17 Uragasingizwa kuko wababariye abana b’ibinege bombi.

Wowe Mutegetsi bagirire impuhwe ubahe n’agakiza kawe,

maze bazasazane amahirwe n’umunezero.”

18 Nuko Raguweli ategeka abagaragu be gusiba ya mva butaracya.

Ibirori by’ubukwe

19 Nuko Raguweli abwira umugore we guteka imigati myinshi, naho we ajya mu mashyo ye, ayakuramo ibimasa bibiri n’amapfizi y’intama ane, ategeka ko babibaga. Nuko batangira gutegura ibirori.

20 Hanyuma ahamagara Tobiya, aramubwira ati: “Mu minsi cumi n’ine yose ntaho uzatirimukira, ahubwo uzaguma hano iwanjye urye kandi unywe, kugira ngo umutima w’umukobwa wanjye wari warahahamuwe n’ibyago uwusubize mu gitereko, yongere anezerwe.

21 Guhera ubu kandi, igice cya kabiri cy’umutungo wanjye wose ndakikweguriye, uzagitahane ukigerane kwa so amahoro. Ikindi gice cya kabiri gisigaye uzacyegukana jyewe n’umugore wanjye tumaze gupfa. Dore mbaye so naho Edina abaye nyoko, kandi kuva ubu ari wowe ari na mugenzi wawe, tuzahorana namwe ubuziraherezo. Komera mwana wanjye!”

Categories
Tobiti

Tobiti 9

Rafayeli ajya i Ragesi

1 Nuko Tobiya ahamagara Rafayeli aramubwira ati:

2 “Muvandimwe Azariya, jyana n’abagaragu bane hamwe n’ingamiya ebyiri,

3 ujye i Ragesi kwa Gabayeli umuhe iyi nyandiko, na we araguha ifeza hanyuma mugarukane antahire ubukwe.

4 Urabizi kandi data ntahwema kubara iminsi, ndamutse ndengejeho n’umwe gusa yahangayika cyane. Ikindi kandi wumvise indahiroya Raguweli, sinayivuguruza.”

5 Rafayeli ajyana ba bagaragu bane hamwe na za ngamiya ebyiri, bajya i Ragesi ho mu Bumedi, barara kwa Gabayeli. Hanyuma Rafayeli amuhereza ya nyandiko, anamumenyesha ko Tobiya mwene Tobiti yarongoye, kandi ko amutumiye mu bukwe. Gabayeli na we amubarira imifuka yose irimo ifeza, ikiriho ibimenyetso by’uko itigeze ifungurwa, bayihekesha ingamiya.

6 Nuko bazinduka mu gitondo cya kare bajyana mu bukwe.

Bageze kwa Raguweli basanga Tobiya afungura. Tobiya arahaguruka ahobera Gabayeli maze Gabayeli ararira, aha Tobiya umugisha avuga ati: “Mwana ugwa neza kandi wabyawe n’umuntu w’impfura, urangwa n’ubutabera n’imico myiza! Nyagasani naguhe umugisha wo mu ijuru wowe n’umugore wawe, awuhe na sobukwe na nyokobukwe! Imana nisingizwe kuko ari nk’aho mbonye mubyara wanjye Tobiti.”

Categories
Tobiti

Tobiti 10

Ababyeyi ba Tobiya bahangayikishwa n’uko atinze

1 Tobiti yahoraga abara iminsi ishize n’isigaye kugira ngo umuhungu agaruke, ariko ya minsi yose ishira ataragaruka.

2 Nuko aribwira ati: “Aho ntiyaba yaragize impamvu zimukerereza, cyangwa Gabayeli akaba yarapfuye ntabone umuha za feza?”

3 Nuko atangira guhagarika umutima.

4 Umugore we Ana yaribwiraga ati: “Nta kabuza umwana wanjye yarapfuye, ntakiri muzima!” Nuko atangira kuganya no kuririra umwana we agira ati:

5 “Mbega ngo ndagusha ishyano! Mwana wanjye, kuki nakuretse ukagenda kandi ari wowe munezero wanjye!”

6 Tobiti akamucyaha ati: “Mugenzi wanjye, ceceka wikwimena umutwe, nta kabuza yagize impamvu zamukerereje, kuko uwamuherekeje ari umuntu wo kwizerwa akaba na mwene wacu. Reka kwiheba mugenzi wanjye, n’ubu wabona aje!”

7 Ariko Ana aramubwira ati: “Ceceka rekera aho kumbeshya, umwana wanjye yarapfuye.” Buri munsi akajya kurebera mu nzira umuhungu we yanyuze agenda, kuko ari nta muntu n’umwe yari acyizera. Izuba ryamara kurenga agataha, akarara arira kandi aganya ijoro ryose ntabashe kugoheka.

Tobiya asubira kwa se

8 Iminsi cumi n’ine Raguweli yageneye ibirori by’ubukwe bw’umukobwa we irangiye, Tobiya aramubwira ati: “Reka ntahe kuko ubu data na mama bibwira ko batazongera kumbona. Mubyeyi ndabigusabye reka nsubire kwa data, nagusobanuriye uko namusize.”

9 Raguweli abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye, reka twigumanire. Ngiye kohereza intumwa kwa so Tobiti zimubwire amakuru yawe.”

Tobiya aramubwira ati: “Ndabigusabye rwose, reka nsubire kwa data.”

10 Ako kanya Raguweli azanira Tobiya umugore we Sara, amuha n’icya kabiri cy’ibyo atunze byose, abagaragu n’abaja, n’ibimasa n’intama, n’indogobe n’ingamiya, ndetse n’imyambaro n’ifeza n’ibindi bikoresho.

11 Hanyuma bagenda banezerewe. Maze Raguweli asezera kuri Tobiya amubwira ati: “Mwana wanjye, nkwifurije ubuzima bwiza kandi ugire urugendo ruhire! Nyagasani nyir’ijuru abane namwe, wowe n’umugore wawe Sara! Icyampa ngo nzabone abana banyu ntarapfa!”

12 Abwira n’umukobwa we Sara ati: “Genda ujye kwa sobukwe, kuko kuva ubu babaye ababyeyi bawe kimwe n’abakwibyariye. Ugende amahoro mwana wanjye, kandi mu gihe cyose nzaba nkiriho sinzagire ikindi nzumva bakuvugaho, uretse ibyiza!” Hanyuma abasezeraho baragenda.

13 Edina muka Raguweli abwira Tobiya ati: “Mwana wanjye nkunda kandi muvandimwe, Nyagasani abane nawe. Icyampa ngo nzabone abana uzabyarana n’umukobwa wanjye Sara ntarapfa! Imbere ya Nyagasani umukobwa wanjye ndamukuragije, mu buzima bwawe bwose ntuzamubabaze na rimwe. Mwana wanjye, ugende amahoro. Kuva ubu ndi nyoko, naho Sara abaye mushiki wawe. Icyampa ngo tuzabeho twese tunezerewe mu buzima bwacu bwose!”

14 Tobiya ava kwa sebukwe Raguweli yishimye kandi anezerewe, asingiza Nyagasani nyir’ijuru n’isi umwami w’ibyaremwe byose, kuko yatumye agira urugendo ruhire. Raguweli aramubwira ati: “Uragahora unezezwa no kūbaha ababyeyi bawe mu gihe cyose bazaba bakiriho!”