Categories
Tito

Tito 1

Indamutso

1 Jyewe Pawulo umugaragu w’Imana nkaba n’Intumwa ya Yezu Kristo, natumwe ku bo Imana yitoranyirije ngo mbageze ku kwizera Kristo no kumenya ukuri guhuje no kūbaha Imana,

2 kugira ngo biringire kuzabona ubugingo buhoraho Imana itabeshya yasezeranye kuva kera kose.

3 Mu gihe kigenwe igaragaza Ubutumwa bwayo, maze inshinga umurimo wo kubutangaza nkurikije itegeko ry’iyo Mana Umukiza wacu.

4 Ndakwandikiye Tito mwana wanjye by’ukuri, bitewe no kwemera Kristo dusangiye. Imana Data nikugirire ubuntu, iguhe n’amahoro, ifatanyije na Kristo Yezu Umukiza wacu.

Umurimo Tito yashinzwe

5 Icyatumye nkurekera i Kireti ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bitari ku murongo, no gushyira abakuru b’itorero ry’Imana muri buri mujyi ukurikije amabwiriza naguhaye.

6 Buri wese muri bo agomba kuba indakemwa akaba n’umugabo ufite umugore umwe, abana be bakaba bemera Kristo, batarangwaho kuba ibyomanzi cyangwa ibyigomeke.

7 Erega n’ubundi umuyobozi w’Umuryango w’Imana agomba kuba indakemwa, kubera ko ashinzwe ibintu byayo! Ntakwiye kuba mudakurwakwijambo cyangwa umunyamujinya, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umurwanyi, cyangwa se umuntu wiruka ku nyungu zishingiye ku buhemu.

8 Agomba kuba umuntu ukunda kwakira abashyitsi, kandi agakunda n’icyitwa icyiza cyose. Agomba kuba ashyira mu gaciro, ari intungane n’inyangamugayo kandi azi kwifata.

9 Agomba kuba akomeye ku magambo adahinyuka ahuje n’ibyo yigishijwe. Ubwo ni bwo azashobora gukomeza abandi akoresheje inyigisho zishyitse, kandi agatsinda abamugisha impaka.

10 Koko rero hariho benshi b’ibyigomeke bavuga amagambo y’amanjwe kandi babeshya, cyane cyane Abayahudi bihambira ku muhango wo gukebwa.

11 Ni ngombwa kubacecekesha, kuko hari ingo bageramo bakazisenya rwose bigisha ibidakwiye, babiterwa no guharanira inyungu zishingiye ku buhemu.

12 Umuhanuzi umwewo mu Banyakireti ubwabo yaravuze ati: “Abanyakireti iteka ni ababeshyi, ni inyamaswa zuzuye ubugome, ni inda nsa kandi ni inkorabusa.”

13 Ibyo ahamya ni ukuri. Ni cyo gituma ukwiye kubacyaha ukomeje, kugira ngo bemere Kristo ku buryo bushyitse,

14 bareke kwihambira ku bitekerezo bidafite ishingiro by’Abayahudi no ku mabwiriza y’abantu bacurika ukuri.

15 Abatunganye nta kitabatunganira, naho abanduye imitima batemera Kristo nta na kimwe kibatunganira, ubwenge bwabo buba bwononekaye n’imitima yabo iba itakibashinja ikibi.

16 Bemeza ko bazi Imana, nyamara ibyo bakora bikabavuguruza. Ni indashoboka n’intumvira, nta cyiza na kimwe wabashinga gukora.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/TIT/1-9b7202bccf48e7b7d8b02341c365d463.mp3?version_id=387—

Categories
Tito

Tito 2

Inyigisho nzima

1 Wowe ujye wemeza abantu imyifatire ihuye n’inyigisho ziboneye.

2 Abasaza ubabwire ngo be gutegekwa n’inda, ahubwo biyubahe, bashyire mu gaciro, bemere Kristo ku buryo bushyitse, bagire n’urukundo kandi be gucogora.

3 Abakecuru na bo ni uko, ubabwire bifate uko bikwiye abantu bubaha Imana. Ntibabe abanyamazimwe cyangwa abaja b’inzoga. Ahubwo bajye bigisha abandi ibyiza.

4 Bamenyereze abagore bakiri bato gukunda abagabo babo n’abana babo,

5 babigishe kuba abanyangesonziza no kutiyandarika, no gukorera ingo no kugira umutima, no kwemera kugengwa n’abagabo bashakanye kugira ngo hatagira utuka Ijambo ry’Imana.

6-7 Abasore na bo ubihanangirize utyo, kugira ngo mu byo bakora byose bajye bashyira mu gaciro. Nawe witange ho urugero rw’ibikorwa byiza. Mu kwigisha abantu ube indakemwa kandi wiyubahe.

8 Ibyo ubabwira bibe bishyitse kandi bitagayitse, kugira ngo abaturwanya bamware babure ikibi batuvugaho.

9 Abagaragu b’inkoreragahato bemere kugengwa na ba shebuja ku buryo bwose babashimisha, batabavuguruza

10 kandi nta cyo babība. Ahubwo babe indahemuka rwose, kugira ngo baheshe agaciro inyigisho z’Imana Umukiza wacu ku buryo bwose.

11 Erega ubuntu bw’Imana bwamaze kugaragara, ni bwo sōko y’agakiza ku bantu bose!

12 Ubwo buntu butwigisha kuzinukwa imico mibi yo kutubaha Imana no kurarikira iby’isi, kugira ngo muri ibi bihe bya none tumenye kwifata, tugire n’imibereho itunganye yo kubaha Imana.

13 Ni na ko dukwiye kumera tugitegereje umunsi muhire dufitiye ubwuzu, ubwo Yezu Kristo ari we Mana yacuikomeye n’Umukiza azaza afite ikuzo.

14 Ni we witanze kugira ngo aducungure, atuvane mu bugome bwose kandi ngo atweze, atugire abantu be bwite bafite ishyaka ryo gukora ibyiza.

15 Ibyo ni byo ugomba kumenyesha abakumva, ubakomeze kandi ubacyahe, ukoresheje ubushobozi bwose wahawe. Ntihakagire n’umwe ugusuzugura.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/TIT/2-b24a9b41184c62f77731ea077bc44c34.mp3?version_id=387—

Categories
Tito

Tito 3

Imyifatire ya gikristo

1 Ujye wibutsa Abakristo bose kwemera kugengwa n’abatware n’abandi bafite ubushobozi, no kubumvira no guhora biteguye gukora ikintu cyose cyiza.

2 Ntibakagire uwo basebya, ahubwo birinde amahane biyoroshye iteka, babere bose abagwaneza.

3 Burya natwe twahoze turi abapfu n’indakoreka turi mu buyobe. Twari mu buja bw’irari ribi n’ubw’umudamararo ku buryo butari bumwe. Twari abagome n’abanyeshyari, twangwa natwe twangana.

4 Ariko igihe kigeze, Imana Umukiza wacu igaragaza ubuntu igirira abantu n’urukundo ibakunda,

5 ni ko kudukiza, itabitewe n’uko twakoze ibiyitunganiye, ahubwo ibitewe n’imbabazi zayo. Yadukirishije kutwuhagira, iduha kuvuka ubwa kabiri no guhindurwa bashya na Mwuka Muziranenge.

6 Mwuka uwo Imana yamudusakajeho itaziganya, ikoresheje Yezu Kristo Umukiza wacu.

7 Kwari ukugira ngo tuyitunganire kubera ubuntu yatugiriye, duhabwe n’umunani ari wo bugingo buhoraho twiringiye kuzahabwa.

8 Iryo jambo ni iry’ukuri.

Ndashaka ko wita ukomeje kuri izo ngingo, kugira ngo abantu bose bafitiye Imana icyizere bashishikarire bihebuje gukora ibyiza. Ibyo nta ko bisa, ni na byo bifitiye abantu akamaro.

9 Naho impaka z’amanjwe n’ibyerekeye ibisekuruza, n’intonganya n’imburanya zishingiye ku Mategeko ujye ubigendera kure. Nta kamaro bifite, nta n’aho bigeza umuntu.

10 Umuntu uca ibice mu ba Kristo, numara kumuburira ubwa mbere n’ubwa kabiri umwigizeyo.

11 Urabizi umuntu nk’uwo aba yariyandaritse, ni umunyabyaha, ibibi akora ni byo bimushinja.

Umwanzuro

12 Nimara kugutumaho Aritema cyangwa Tikiko, uzagerageze kunsanga i Nikopoli kuko ari ho niyemeje kumara amezi y’imbeho.

13 Gira umwete wo gutegura urugendo rwa Apolo n’urwa Zena umuhanga mu kuburanira abantu, kugira ngo batazagira icyo babura.

14 Abantu bacu nibimenyereze gushishikarira ibikorwa byiza kugira ngo babone uko bagoboka abandi, bityo be kuba imburamumaro.

15 Abo turi kumwe bose baragutashya. Tashya abadukunda dusangiye kwemera Kristo.

Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/TIT/3-4c8bb0b761250512e67f6c3344848d27.mp3?version_id=387—