Categories
Sofoniya

Sofoniya 1

1 Ngubu ubutumwa Uhoraho yahaye Sofoniya mwene Kushi wa Gedaliya, ukomoka kuri Amariya mwene Hezekiya. Hari ku ngoma ya Yosiyamwene Amoni umwami w’u Buyuda.

Umunsi ukomeye w’Uhoraho

2 Uhoraho aravuga ati:

“Nzatsemba ibiri ku isi byose,

3 nzatsemba abantu n’amatungo,

nzatsemba ibiguruka n’amafi,

nzatsemba abagome n’ibitera abantu gucumura,

nzamara abantu ku isi.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

4 “Nzahana igihugu cy’u Buyuda,

nzahana abatuye umurwa wacyo Yeruzalemu.

Nzahatsemba abagisenga ikigirwamana Bāli,

abatambyi bacyo ntibazibukwa ukundi.

5 Nzatsemba abajya hejuru y’inzubagasenga inyenyeri,

nzatsemba n’abansenga bakanyirahira bambangikanyije na Milikomu.

6 Jyewe Uhoraho nzatsemba n’abanyimūye,

nzatsemba abaretse kunyoboka no kungisha inama.”

7 Nimucecekere imbere ya Nyagasani Uhoraho,

dore umunsi w’Uhoraho uregereje.

Koko Uhoraho yateguye igitambo,

yamaze gutoranya abo bazagisangira.

8 Uhoraho aravuga ati:

“Ku munsi nzatambaho igitambo,

nzahana abatware n’abana b’umwami,

nzahana n’abifata nk’abanyamahanga batanyemera.

9 Uwo munsi nzahana abakurikiza imiziririzoigihe binjira mu nzu,

nzahana n’abuzuza mu nzu ya shebuja ibyavuye ku rugomo n’uburiganya.”

10 Uhoraho aravuga ati:

“Uwo munsi hazumvikana induru ivugira ku Irembo ry’Amafi,

imiborogo izumvikana mu gace gashya k’umurwa,

urusaku rukomeye ruzumvikana ku misozi.

11 Mwa batuye ku murenge w’i Makiteshimwe, nimuboroge,

dore abacuruzi bose bazashiraho,

abaguzi b’ifeza bazatsembwa.

12 “Icyo gihe nzafata urumuri njagajage Yeruzalemu.

Nzahana abantu baho badamaraye,

bameze nk’inzoga iteretse ngo itende ryikeneke,

baribwira bati:

‘Uhoraho nta cyo azadutwara,

ntahembera icyiza cyangwa ngo ahanire ikibi.’

13 Umutungo wabo uzasahurwa,

amazu yabo azasenyuka.

Abazubaka amazu ntibazayaturamo,

abazatera imizabibu ntibazanywa divayi yayo.”

14 Umunsi ukomeye w’Uhoraho uregereje,

uregereje ndetse urihuta.

Uwo munsi abantu bazacura imiborogo,

ndetse n’intwari ubwayo izatabaza itaka.

15 Uwo munsi uzaba ari umunsi w’uburakari bw’Uhoraho,

uzaba ari umunsi w’akaga n’agahinda,

uzaba ari umunsi wo kurimbura no kwangiza,

uzaba ari umunsi w’icuraburindi n’umwijima,

uzaba ari umunsi w’ikibunda n’igihu kibuditse,

16 uzaba ari umunsi w’urusaku n’impanda by’intambara.

Abanzi bazatera imijyi ntamenwa,

bazatera n’iminara yo mu nguni z’inkuta zayo.

17 Uhoraho aravuga ati:

“Nzateza abantu akaga,

bazagenda barindagira nk’impumyi,

nzabagenza ntyo kuko bancumuyeho.

Amaraso yabo azameneka nk’umukungugu bamena,

imirambo yabo izajugunywa nk’imyanda.”

18 Ifeza n’izahabu byabo nta cyo bizabamarira,

ntibizabakiza umunsi w’uburakari bw’Uhoraho.

Umujinya we ugurumana uzakongora isi yose,

koko abari ku isi yose azabagwa gitumo abatsembe.

Categories
Sofoniya

Sofoniya 2

Guhamagarirwa kwihana

1 Mwa bwoko butagira isoni mwe,

ngaho nimuteranire hamwe.

2 Nimuterane mutaracirwaho iteka,

nimuterane uburakari bukaze bw’Uhoraho butarabageraho,

nimuterane umunsi w’uburakari bw’Uhoraho utarabageraho.

Erega uwo munsi wihuta nk’umurama utumurwa n’umuyaga!

3 Yemwe abicisha bugufi bo mu gihugu mwe,

mwebwe mukurikiza ibyemezo Uhoraho yafashe,

nimumutakambire.

Nimuharanire ubutungane no kwicisha bugufi,

ahari Uhoraho azabarokora ku munsi w’uburakari bwe.

Imana izahana Abafilisiti

4 Abatuye umujyi wa Gaza bazahunga,

umujyi wa Ashikeloni uzaba ikidaturwa,

abatuye uwa Ashidodi bazameneshwa ku manywa y’ihangu,

umujyi wa Ekuroniuzarimbuka.

5 Mwa Bafilisiti mwe, muzabona ishyano,

muzarimbuka mwe abakomoka i Kireti mukaba mutuye ku nkengero z’inyanja.

Dore ibyo Uhoraho avuga ku gihugu cyanyu cya Kanāni:

“Nzakirimbura he gusigara n’uwo kubara inkuru.”

6 Aho mutuye aho ku nyanja hazahinduka inzuri,

hazahinduka icyanya cy’abashumba,

bazahubaka n’ibiraro by’intama.

7 Ni ho hazatura Abayuda bazaba basigaye,

ni ho bazaragira amatungo yabo,

nijoro bazaryama mu mazu y’umujyi wa Ashikeloni.

Koko Uhoraho Imana yabo azabibuka,

azagarura abajyanywe ho iminyago.

Imana izahana Abamowabu n’Abamoni

8-9 Uhoraho Nyiringabo Imana ya Isiraheli aravuze ati:

“Numvise uko Abamowabu batuka ubwoko bwanjye,

numvise n’uko Abamoni babuseka,

baraburengereye bāgura ibihugu byabo.

Ni yo mpamvu ndahiye ubugingo bwanjye,

igihugu cya Mowabu n’icya Amoni bizarimbuka,

bizamera nk’imijyi ya Sodoma na Gomora.

Bizahinduka amatongo iteka ryose,

bizaba iwabo w’ibisura n’ibigugu by’umunyu.

Abacitse ku icumu mu bwoko bwanjye bazasahura ibyo bihugu,

abo bantu banjye basigaye bazabyigarurira.”

10 Ibyo ni byo ayo mahanga aziturwa ubwirasi bwayo,

yatutse ubwoko bw’Uhoraho Nyiringabo araburengēra.

11 Uhoraho azatsemba imana zose zo ku isi,

abatuye ku isi bazamutinya,

abatuye iyo gihera na bo bazamuramya,

umuntu wese azamusengera aho atuye.

Imana izahana Abanyakushi n’Abanyashūru

12 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Banyakushi mwe, nzabamarira ku icumu.”

13 Uhoraho azahagurukira Ashūru,

azarimbura icyo gihugu cyo mu majyaruguru,

umurwa wa Ninive azawuhindura amatongo,

uzahinduka ubutayu bukakaye.

14 Aho Ninive yahoze hazaba ibiraro by’imikumbi,

inyamaswa z’amoko yose zizahaca ibikumba.

Ibihunyira n’inkotsa bizibera mu matongo yayo,

bizahuma binakotsorere mu madirishya y’amazu yaho.

Imiryango yayo izaba yarasenyutse,

imbaho zose bubakishije amazu zizaba zarasahuwe.

15 Nguko uko wa murwa wiyemera uzamera,

abawutuye bibeshya umutekano bibwira bati:

“Nta wundi mujyi ubaho wahwana n’uwacu!”

Mbega ukuntu uzahinduka amatongo!

Uzasigara ari igikumba cy’inyamaswa,

uzahanyura wese azifata ku munwa atangare.

Categories
Sofoniya

Sofoniya 3

Imana iburira Yeruzalemu

1 Umurwa wa Yeruzalemu uzabona ishyano!

Wuzuyemo abagomera Imana,

barawuhumanya bakanakandamiza abandi.

2 Abawutuye nta we bumvira,

ntibemera kugirwa inama.

Nta cyizere bagirira Uhoraho,

ntibatakambira Imana yabo.

3 Abatware baho bameze nk’intare zitontoma,

abacamanza baho bameze nk’amasega agiye guhīga nimugoroba,

arya umuhīgo wose ntagire icyo yirariza!

4 Abahanuzi baho ni abirasi n’ababeshyi,

abatambyi baho bahumanya ibyeguriwe Imana,

bagoreka n’Amategeko yayo.

5 Nyamara Uhoraho ari mu murwa rwagati,

ni intungane ntiyigera akora ibibi.

Uko bukeye ntasiba kwerekana ko ari intabera,

nyamara inkozi z’ibibi ntizibura gukora ibiteye isoni.

6 Uhoraho aravuga ati:

“Natsembye amahanga,

iminara y’abarinzi b’imijyi yayo yarasenyutse,

nasibye amayira yo muri yo, nta wayacamo.

Iyo mijyi yararimbutse,

nta n’umwe mu bayituye wacitse ku icumu.

7 Naribwiye nti:

‘Abatuye uyu murwa bazanyubaha,

bazemera kugirwa inama,

bityo uyu murwa ntuzarimbuka.’

Erega sinabahannye nk’uko nari nabiteganyije,

nyamara ntibatinze gukora ibibi!”

8 Uhoraho arongera ati:

“Noneho muzambona,

umunsi uzaza mpagurutswe no kubashinja.

Niyemeje gukoranya amahanga,

nzahuriza hamwe abatuye ibihugu,

na bo nzabarakarira bikomeye,

nzabatura umujinya wanjye ukaze.

Umujinya wanjye ugurumana uzakongora isi yose.

Abanyamahanga n’Abisiraheli bazahinduka

9 “Nzatuma abanyamahanga bahinduka,

aho gusenga ibigirwamana ni jye bazasenga.

Bose bazantakambira jyewe Uhoraho,

bazanyoboka bahuje umutima.

10 Ndetse no mu majyepfo ya Kushihazaba abansenga,

abatataniye muri ibyo bihugu bazantura amaturo.

11 “Bwoko bwanjye, uwo munsi nzabamaramo abuzuye ubwirasi,

ntimuzongera kungomera i Siyoni, wa musozi nitoranyirije,

bityo ntimuzaterwa isoni n’ibyo mwancumuyeho byose.

12 Nzabasigira abicisha bugufi n’abiyoroshya,

bazanyisunga jyewe Uhoraho.

13 Abisiraheli bazaba barokotse ntibazongera gukora ibibi,

ntibazabeshya cyangwa ngo bavuge iby’uburiganya.

Bazagira ishya n’ihirwe nta cyo bikanga.”

Uhoraho azaha abantu be umugisha

14 Siyoni we, ishime wiyamirire!

Isiraheli we, vuza impundu.

Yeruzalemu we, ishime,

nezerwa ubikuye ku mutima.

15 Uhoraho yahagaritse ibihano bigutegereje,

abanzi bawe yarabamenesheje.

Uhoraho Umwami w’Abisiraheli ari kumwe nawe,

ntuzongera kugira icyo utinya.

16 Uwo munsi Yeruzalemu izabwirwa ngo

“Siyoni komera, witinya!

17 Uhoraho Imana yawe ari kumwe nawe,

ni umunyambaraga azagukiza.

Azagushimira anezerwe,

azakwereka uko abakunda atuje,

azakwishimira aririmba nko ku munsi mukuru.”

18 Uhoraho aravuga ati:

“Nzakuvanaho ibyago byose,

nzagukuraho ikimwaro.

19 Dore igihe kizaza mpane abagukandamije bose,

nzakiza abacumbagira,

nzagarura abajyanywe ho iminyago,

koko basuzuguwe mu isi yose,

nyamara nzabahesha ikuzo n’icyubahiro.

20 Icyo gihe mwebwe nzabagarura mbakoranyirize hamwe,

nzabahesha icyubahiro n’ikuzo mu batuye isi yose.

Icyo gihe muzabyirebera,

nzabagarura mbavanye aho mwajyanywe ho iminyago.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.