Categories
Nehemiya

Nehemiya 11

Abisiraheli baje gutura i Yeruzalemu

1 Abatware b’Abisiraheli batuye i Yeruzalemu mu bandi basigaye, hakoreshejwe ubufindo kugira ngo hatoranywe umuntu umwe ku icumi ature i Yeruzalemu umurwa w’Imana, naho icyenda ku icumi basigara mu mijyi gakondo yabo.

2 Abantu bashima abagabo bose biyemeje gutura muri Yeruzalemu.

3 Abategetsi bo mu gihugu cy’u Buyuda babaga i Yeruzalemu, naho abandi Bisiraheli harimo n’abatambyi n’Abalevi, n’abakozi bo mu Ngoro y’Imana n’abakomokaga ku bagaragu ba Salomo bari batuye mu mijyi y’u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

4 Ariko hari bamwe bo mu muryango wa Yuda, n’abo mu muryango wa Benyamini bari batuye muri Yeruzalemu.

Ataya wakomokaga kuri Uziya, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Amariya, na we wakomokaga kuri Shefatiya wakomokaga kuri Mahalalēli wo mu nzu ya Perēsi.

5 Hari kandi na Māseya wakomokaga kuri Baruki, na we wakomokaga kuri Kolihoze wakomokaga kuri Hazaya, na we wakomokaga kuri Adaya wakomokaga kuri Yoyaribu, na we wakomokaga kuri Zakariya wo mu nzu ya Shela.

6 Abagabo b’intwari bo mu nzu ya Perēsi bari batuye i Yeruzalemu, bose bari magana ane na mirongo itandatu n’umunani.

Salu wakomokaga kuri Meshulamu, na we wakomokaga kuri Yowedi wakomokaga kuri Pedaya, na we wakomokaga kuri Kolaya wakomokaga kuri Māseya, na we wakomokaga kuri Itiyeli wo mu nzu ya Yeshaya.

8 Hari kandi na Gabayi na Salayi. Ababenyamini bose bari magana cyenda na makumyabiri n’umunani.

9 Yoweli mwene Zikiri ni we wari umutware wabo, naho Yuda mwene Hasenuwa yari yungirije umutegetsi w’umurwa wa Yeruzalemu.

Yedaya mwene Yoyaribu na Yakini.

11 Hari na Seraya wakomokaga kuri Hilikiya, na we wakomokaga kuri Meshulamu wakomokaga kuri Sadoki, na we wakomokaga kuri Merayoti wo mu nzu ya Ahitubu wari ushinzwe Ingoro y’Imana,

12 hamwe na bene wabo magana inani na makumyabiri na babiri bakoraga mu Ngoro y’Imana.

Hari na Adaya wakomokaga kuri Yerohamu, na we wakomokaga kuri Pelaliya wakomokaga kuri Amusi, na we wakomokaga kuri Zakariya wakomokaga kuri Pashehuri wo mu nzu ya Malikiya,

13 yari kumwe na bene wabo b’abatware b’amazu yabo. Bose hamwe bari magana abiri na mirongo ine na babiri. Hari kandi na Amashisayi wakomokaga kuri Azarēli, na we wakomokaga kuri Ahazayi wakomokaga kuri Meshilemoti wo mu nzu ya Imeri,

14 yari kumwe na bene wabo b’intwari ijana na makumyabiri n’umunani. Zabudiyeli mwene Hagedolimu ni we wari umutware wabo.

Shemaya wakomokaga kuri Hashubu, na we wakomokaga kuri Azirikamu wo mu nzu ya Hashabiya wo mu nzu ya Buni,

16 yari hamwe n’abakuru b’Abalevi ari bo Shabetayi na Yozabadi, bari bashinzwe imirimo yo hanze y’Ingoro y’Imana.

17 Hari na Mataniya wakomokaga kuri Mika, na we wakomokaga kuri Zabudi wo mu nzu ya Asafu, akaba yari ashinzwe gutera indirimbo mu gihe cyo gusenga. Hari kandi Bakibukiya umwe mu bavandimwe ba Mataniya, akaba yari amwungirije. Hari na Abuda wakomokaga kuri Shamuwa, na we wakomokaga kuri Galali wo mu nzu ya Yedutuni.

18 Abalevi bose bari mu murwa w’Imana bari magana abiri na mirongo inani na bane.

Akubu na Talimoni hamwe na bene wabo bari bashinzwe kurinda amarembo y’Ingoro, bari ijana na mirongo irindwi na babiri.

20 Abandi Bisiraheli bose basigaye, ni ukuvuga rubanda n’abatambyi n’Abalevi bari batuye mu yindi mijyi y’u Buyuda, umuntu wese ari muri gakondo ye.

21 Abakozi bo mu Ngoro y’Imana babaga mu gace ko muri Yeruzalemu kitwa Ofeli. Abatware babo bari Sīha na Gishipa.

22 Umutware w’Abalevi b’i Yeruzalemu yari Uzi wakomokaga kuri Bani, na we wakomokaga kuri Hashabiya wakomokaga kuri Mataniya wo mu nzu ya Mika. Uzi yari uwo mu nzu ya Asafu, abakomokaga muri iyo nzu bari bashinzwe kuririmba mu Ngoro y’Imana.

23 Abaririmbyi bagengwaga n’amabwiriza y’umwami, akaba ari na yo yabageneraga ibyo bakoraga buri munsi.

24 Petahiya wakomokaga kuri Meshezabēli wo mu nzu ya Zera mwene Yuda, ni we wari uhagarariye umwami agakemura ibibazo by’abaturage bose.

Uko Abisiraheli batujwe mu yindi mijyi

25 Ku byerekeye indi mijyi abantu bamwe bo mu muryango wa Yuda batuye mu mujyi wa Kiriyati-Aruba, no mu nsisiro zihegereye. Abandi batura mu mujyi wa Diboni no mu nsisiro zihegereye, abandi batura mu wa Yekabusēli no mu nsisiro zihegereye,

26 no mu mujyi witwaga Yeshuwa no mu wa Molada no mu wa Beti-Peleti,

27 no mu wa Hasari-Shuwali no mu wa Bērisheba no mu nsisiro zihegereye.

28 Abandi batura mu mujyi wa Sikulagi n’uwa Mekona no mu nsisiro zihegereye.

29 Abandi batura mu mujyi wa Enirimoni n’uwa Sora n’uwa Yarimuti,

30 n’uwa Zanowa n’uwa Adulamu no mu nsisiro zihegereye. Abandi batuye mu mujyi wa Lakishi n’ahegeranye na ho, no mu wa Azeka no mu nsisiro zihegereye. Bityo batuye mu majyepfo y’igihugu bahereye i Bērisheba, naho mu majyaruguru bakagarurwa n’akabande ka Hinomu.

31 Abantu bo mu muryango wa Benyamini batuye mu mujyi wa Geba no mu wa Mikimasi, no mu wa Aya no mu wa Beteli no mu nsisiro zihegereye.

32 Abandi batuye mu mujyi wa Anatoti, no mu wa Nobu no mu wa Ananiya,

33 no mu wa Hasori no mu wa Rama no mu wa Gitayimu,

34 no mu wa Hadidi no mu wa Seboyimu no mu wa Nebalati,

35 no mu wa Lodi no mu wa Ono, naho abandi batura mu kibaya cy’Abanyabukorikori.

36 Bamwe mu Balevi bo mu ntara ya Yuda bagiye kwiturira mu ntara ya Benyamini.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 12

Urutonde rw’amazina y’abatambyi n’Abalevi

1 Dore amazina y’abatambyi n’Abalevi batahutse bava aho bari barajyanywe ho iminyago. Baje bayobowe na Zerubabeli mwene Salatiyeli hamwe na Yeshuwa.

Abo ni Seraya na Yeremiya na Ezira,

2 na Amariya na Maluki na Hatushi,

3 na Shekaniya na Rehumu na Meremoti,

4 na Ido na Ginetoyi na Abiya,

5 na Miyamini na Madiya na Biluga,

6 na Shemaya na Yoyaribu na Yedaya,

7 na Salu na Amoki na Hilikiya na Yedaya wundi. Abo ni bo bari abatware b’amazu y’abatambyi n’aya bene wabo mu gihe cya Yeshuwa.

8 Naho Abalevi bari Yoshuwa na Binuwi na Kadimiyeli, na Sherebiya na Yuda na Mataniya. Mataniya afatanyije na bene wabo, yari ashinzwe gutera indirimbo zo gusingiza Imana.

9 Naho Bakibukiya na Uni na bene wabo, bagahagarara bateganye na bo kugira ngo babikirize.

Abakomoka kuri Yeshuwa Umutambyi Mukuru

10 Yeshuwa yabyaye Yoyakimu, Yoyakimu abyara Eliyashibu, Eliyashibu na we abyara Yoyada,

11 Yoyada abyara Yonatani, Yonatani na we abyara Yaduwa.

Abatware b’amazu y’Abatambyi

12 Igihe Yoyakimu yari Umutambyi mukuru, aba bakurikira ni bo bari abatware b’amazu y’abatambyi: umutware w’inzu ya Seraya yari Meraya, uw’inzu ya Yeremiya yari Hananiya.

13 Umutware w’inzu ya Ezira yari Meshulamu, uw’inzu ya Amariya yari Yehohanani.

14 Uw’inzu ya Maluki yari Yonatani, uw’inzu ya Shebaniyayari Yozefu.

15 Uw’inzu ya Harimu yari Adina, uw’inzu ya Merayoti yari Helikayi.

16 Uw’inzu ya Ido yari Zakariya, uw’inzu ya Ginetoni yari Meshulamu.

17 Umutware w’inzu ya Abiya yari Zikiri, uw’inzu ya Miniyamini, uw’inzu ya Mowadiya yari Pilutayi.

18 Uw’inzu ya Biluga yari Shamuwa, uw’inzu ya Shemaya yari Yehonatani.

19 Umutware w’inzu ya Yoyaribu yari Matenayi, uw’inzu ya Yedaya yari Uzi.

20 Uw’inzu ya Salayi yari Kalayi, uw’inzu ya Amoki yari Eberi.

21 Uw’inzu ya Hilikiya yari Hashabiya, naho umutware w’inzu ya Yedaya yari Netanēli.

Igitabo cyanditwemo imiryango y’Abatambyi n’Abalewi

22 Igihe Eliyashibu na Yoyada na Yohanani na Yaduwa bari Abatambyi bakuru, amazina y’abatware b’amazu y’Abalevi kimwe n’ay’abatware b’amazu y’abatambyi, yandikwaga mu bitabo kugeza ku ngoma ya Dariyusiumwami w’u Buperesi.

23 Ndetse igihe Yohanani umwuzukuru wa Eliyashibu yari Umutambyi mukuru, amazina y’abakuru b’imiryango y’Abalevi yari yanditse no mu bitabo by’amateka y’ibintu bikomeye byabayeho.

Inshingano mu Ngoro y’Imana

24 Abatware b’amazu y’Abalevi ari bo Hashabiya na Sherebiya na Yoshuwa mweneKadimiyeli, bahagararaga bateganye n’abandi Balevi bene wabo bikiranya, iyo cyabaga ari igihe cyo gushimira Imana no kuyisingiza. Bityo bagakurikiza amabwiriza yatanzwe na Dawidi umuntu w’Imana.

25 Abarinzi b’Ingoro y’Imana ari bo Mataniya na Bakibukiya na Obadiya, na Meshulamu na Talimoni na Akubu, bari bashinzwe kurinda amazu yabikwagamo ibintu yari hafi y’amarembo y’iyo Ngoro.

26 Bakoraga iyo mirimo igihe Yoyakimi mwene Yeshuwa wa Yosadaki yari Umutambyi mukuru, no mu gihe cy’umutegetsi Nehemiya na Ezira umutambyi n’umwigishamategeko.

Itahwa ry’urukuta rwa Yeruzalemu

27 Ubwo batahaga urukuta ruzengurutse Yeruzalemu batumije Abalevi aho babaga hose, kugira ngo baze i Yeruzalemu kwizihiza mu byishimo umunsi mukuru wo gutaha urwo rukuta, kandi ngo basingize Imana bavuza ibyuma birangīra, bacuranga inangaz’indoha n’inanga nyamuduri.

28 Bakoranyije kandi abaririmbyi bo mu karere ka Yeruzalemu baturukaga mu nsisiro z’i Netofa,

29 n’iz’i Betigilugali no mu cyaro kiri hafi ya Geba na Azimaveti. Koko rero abaririmbyi bari bariyubakiye insisiro ahakikije Yeruzalemu.

30 Abatambyi n’Abalevi bamaze gukora umuhango wo kwihumanura, bawukorera na rubanda n’amarembo y’umurwa kimwe n’urukuta rwawo.

31 Nuko mbwira abatware b’u Buyuda kurira urukuta, maze ndema imitwe ibiri minini y’abaririmbyi. Umwe unyura iburyo, ugenda hejuru y’urukuta werekeje ku Irembo ry’Imyanda.

32 Abari muri uwo mutwe bakurikiwe na Hoshaya na kimwe cya kabiri cy’abatware b’u Buyuda,

33 hakurikiraho Azariya na Ezira na Meshulamu,

34 na Yuda na Benyamini na Shemaya na Yeremiya.

35 Hakurikiraho abatambyi bafite impanda. Na bo bagakurikirwa na Zakariya wakomokaga kuri Yonatani, na we wakomokaga kuri Shemaya wakomokaga kuri Mataniya, na we wakomokaga kuri Mikaya wakomokaga kuri Zakuri wo mu nzu ya Asafu.

36 Yari hamwe na bene wabo ari bo Shemaya na Azarēli na Milalayi, na Gilalayi na Mayi na Netanēli, na Yuda na Hanani. Bari bafite ibikoresho bya muzika byari byarashyizweho na Dawidi umuntu w’Imana. Ubwo kandi umwigishamategeko Ezira ni we wari ubarangaje imbere.

37 Bageze ku Irembo ry’Iriba, bararomboreza bagera ku ngazi zijya mu Murwa wa Dawidi. Bazamuka ingazi zijya hejuru y’urukuta bakomeza haruguru y’ingoro y’Umwami Dawidi, barasuka ku Irembo ry’Amazi ry’iburasirazuba bw’umurwa wa Yeruzalemu.

38 Umutwe wa kabiri w’abaririmbyi ugenda werekeje ibumoso. Ndabashorera tugenda hejuru y’urukuta, duherekejwe na kimwe cya kabiri cya rubanda. Tunyura iruhande rw’Umunara w’Amafuru, tugera aho urukuta rutangirira kuba rugari.

39 Tunyura hejuru y’Irembo rya Efurayimu, no hejuru y’Irembo rya Yeshana, no hejuru y’Irembo ry’Amafi. Turakomeza tunyura ku munara wa Hananēli no ku munara w’Ijana, no hejuru y’Irembo ry’Intama. Tugeze ku Irembo ry’Abarinzi turahagarara.

40 Imitwe yombi y’abaririmbyi ihurira ku Ngoro y’Imana, maze irahagarara. Nuko nanjye n’abatware twari kumwe turahagarara,

41 kimwe n’abatambyi bari bafite impanda ari bo Eliyakimu na Māseya na Miniyamini, na Mikaya na Eliyowenayi na Zakariya na Hananiya.

42 Hari kandi na Māseya wundi na Shemaya na Eleyazari, na Uzi na Yohanani na Malikiya, na Elamu na Ezeri. Abaririmbyi bayobowe na Izirahiya barangurura amajwi bararirimba.

43 Kuri uwo munsi hatambwe ibitambo byinshi, abagabo bari bishimye kuko Imana yari yatumye bishima cyane. Abagore n’abana na bo barishimye, ku buryo urusaku rw’ibyishimo by’abari i Yeruzalemu rwumvikaniraga kure cyane.

Ibyagenewe abatambyi n’Abalevi

44 Icyo gihe kandi hashyizweho abagabo bashinzwe kurinda ibyumba by’ububiko bw’umutungo w’Ingoro y’Imana, n’iby’amaturo n’iby’umuganura n’iby’imigabane ya kimwe cya cumi. Nk’uko Amategeko yabiteganyaga, abo bagabo bajyaga mu mijyi ituwemo n’abahinzi bakabaka imigabane y’ibyo bejeje yagenewe abatambyi n’Abalevi. Abaturage b’u Buyuda bose bari bishimiye ukuntu abatambyi n’Abalevi bakoraga imirimo yabo.

45 Bakoraga imirimo Imana yabashinze, bakita no ku mihango yo guhumanura ibintu. Abaririmbyi na bo kimwe n’abarinzib’Ingoro y’Imana, bakurikizaga amabwiriza yatanzwe n’Umwami Dawidi n’umuhungu we Salomo.

46 Koko rero kuva kera mu gihe cya Dawidi na Asafu, habagaho abayobozi b’imitwe y’abaririmbyi, akaba ari bo bayobora indirimbo zo gushima n’izo gusingiza Imana.

47 Bityo no mu gihe cya Zerubabeli no mu cya Nehemiya, buri munsi Abisiraheli bose batangaga imigabane yagenewe abaririmbyi n’abarinzi. Batangaga kandi n’imigabane yagenewe abandi Balevi. Abalevi na bo ku byo bahawe bagatanga imigabane yeguriwe abakomokaga kuri Aroni, ni ukuvuga abatambyi.

Categories
Nehemiya

Nehemiya 13

Ivugurura Nehemiya yakoze

1 Muri icyo gihe ubwo basomeraga abantu mu gitabo cya Musa, basanze hari ahanditse ko nta na rimwe Abamoni n’Abamowabu bakwiye kwemererwa kwifatanya n’ubwoko bw’Imana.

2 Impamvu ni uko batari basanganiye Abisiraheli kugira ngo babahe ibyokurya n’ibyokunywa. Ibiri amambu Abamowabu baguriye Balāmu ngo aze kuvuma Abisiraheli, uretse ko uwo muvumo Imana yacu yawuhinduye umugisha.

3 Abisiraheli bumvise iryo tegeko biyemeza kwitandukanya n’uruvange rw’abanyamahanga bose.

Impinduka zakozwe na Nehemiya

4 Ariko ibyo bitaraba, umutambyi Eliyashibu yari yarashinzwe gucunga ibyumba by’ububiko byari bifatanye n’Ingoro y’Imana.

5 Kubera ko yari incuti ya Tobiya, amucumbikira mu cyumba kinini cyari cyaragenewe kubikwamo amaturo y’ibinyampeke n’ay’imibavu, kimwe n’ibikoresho by’Ingoro y’Imana. Icyo cyumba kandi cyari cyaragenewe kubikwamo kimwe cya cumi cy’ingano n’icya divayi nshya n’icy’amavuta, bikaba byari byaragenewe Abalevi n’abaririmbyi kimwe n’abarinzi b’Ingoro y’Imana, nk’uko Amategeko yabiteganyaga. Icyo cyumba kandi cyabikwagamo n’amaturo yagenewe abatambyi.

6 Ibyo byose byabaye ntari i Yeruzalemu, kuko mu mwaka wa mirongo itatu n’ibiri Umwami Aritazeruzi w’i Babiloniari ku ngoma, nari naramusanze. Nuko hashize igihe nsaba umwami uruhusa

7 maze ngaruka i Yeruzalemu. Mpageze menya ko Eliyashibu yakoze ishyano, agacumbikira Tobiya mu cyumba cyo mu rugo rw’Ingoro y’Imana.

8 Biranshegesha cyane maze mfata ibintu bya Tobiya byose, mbisohora muri icyo cyumba mbita hanze.

9 Nuko ntegeka ko bakora umuhango wo guhumanura ibyo byumba, maze nsubizamo ibikoresho byo mu Ngoro y’Imana n’amaturo y’ibinyampeke n’imibavu.

10 Menya kandi ko Abalevi batahawe imigabane yabagenewe, maze bigatuma Abalevi n’abaririmbyi bata imirimo bashinzwe, buri wese akisubirira muri gakondo ye.

11 Nuko ntonganya abatware b’Abayahudi ndababaza nti: “Ni iki cyatumye mwemera ko Ingoro y’Imana yandagara?” Nuko ngarura Abalevi n’abaririmbyi ku mirimo yabo.

12 Abayahudi bose bazana kimwe cya cumi cy’ingano n’icya divayi nshya n’icy’amavuta, babishyira mu byumba by’ububiko.

13 Inzu y’ububiko nyishinga umutambyi Shelemiya n’umwigishamategeko Sadoki, n’Umulevi Pedaya, bari bungirijwe na Hanani mwene Zakuri wa Mataniya. Abo bagabo bari bazwi ko ari inyangamugayo, kandi umurimo wabo wari uwo kugabanya bagenzi babo ibyo bari bagenewe guhabwa.

14 Mana yanjye, ujye unyibuka kubera ibyo bikorwa byanjye, kandi ntuzibagirwe umurava nabikoranye mparanira Ingoro yawe n’imirimo iyikorerwamo.

15 Muri iyo minsi, mbona abantu bo mu gihugu cy’u Buyuda benga imbuto z’imizabibu mu mivure ku munsi w’isabato. Mbona n’abandi bazana indogobe zabo bazihekesheje ingano na divayi n’imbuto z’imizabibu, n’iz’imitini n’indi mitwaro y’ubwoko bwose, babizanye muri Yeruzalemu ku munsi w’isabato. Nuko ndabihanangiriza ngo be kugira icyo bagurisha kuri uwo munsi.

16 Byongeye kandi Abanyatiribabaga i Yeruzalemu, bazanaga amafi n’ibindi bicuruzwa by’ubwoko bwose, bakabigurishirizayo babigura n’Abayahudi ku munsi w’isabato.

17 Nuko ntonganya abanyacyubahiro bo mu Bayahudi ndababwira nti: “Ni iki cyatumye mukora ishyano rimeze rityo, mugatesha agaciro umunsi w’isabato?

18 Mbese uko si ko ba sogokuruza bagenzaga bigatuma Imana yacu iduteza ibyago, ndetse ikabiteza n’uyu murwa? None namwe muragira ngo Imana yongere irakarire Abisiraheli bitewe no gutesha agaciro isabato?”

19 Nuko ku munsi ubanziriza isabato bumaze kugoroba, ntegeka ko inzugi z’amarembo ya Yeruzalemu zifungwa, kandi ko zitazafungurwa isabato itararangira. Ndetse bamwe mu bakozi banjye mbashyira ku marembo y’umurwa, kugira ngo barebe ko hari umutwaro winjizwa muri Yeruzalemu ku munsi w’isabato.

20 Nuko abacuruzaga n’abadandazaga ibintu by’amoko menshi, barara inyuma y’umujyi wa Yeruzalemu rimwe cyangwa kabiri.

21 Nuko mbihanangiriza mbabwira nti: “Ni iki gituma murara inyuma y’urukuta rw’umujyi? Nimwongera nzabafatisha.” Kuva ubwo ntibongera kugaruka ku munsi w’isabato.

22 Mperako ntegeka Abalevi gukora umuhango wo kwihumanura no kujya kurinda amarembo y’umurwa, kugira ngo umunsi w’isabato ube weguriwe Imana.

Mana yanjye ujye unyibuka, kandi kubera urukundo rwawe rwinshi ujye ungirira imbabazi.

23 Muri iyo minsi kandi mbona abagabo b’i Buyuda bashatse Abanyashidodikazi, n’Abamonikazin’Abamowabukazi.

24 Kimwe cya kabiri cy’abana babo bavugaga ikinyashidodi, cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ari yo yose, nyamara nta n’umwe muri bo wabashaga kuvuga igiheburayi.

25 Nuko ndabatonganya ndanabavuma, ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita, mbapfura n’imisatsi. Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti: “Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashakire abakobwa babo, cyangwa ngo namwe mubashake ho abagore mushyingiranwe na bo.

26 Mbese bene ibyo si byo byatumye Salomo umwami w’Abisiraheli acumura ku Mana? Mu mahanga yose ntihigeze habaho umwami uhwanye na we. Imana yaramukundaga,ndetse ni yo yamwimitse imugira umwami w’Abisiraheli bose. Nyamara na we ubwe, abagore b’abanyamahangakazi baramushutse aracumura.

27 None namwe tubemerere gukora ishyano nk’iryo, mushake abanyamahangakazi bityo mucumure ku Mana yacu?”

28 Umwe mu bahungu ba Yoyada wakomokaga kuri Eliyashibu Umutambyi mukuru, yari umukwe w’Umunyahoroni Sanibalatimaze muca muri Yeruzalemu.

29 Mana yanjye, ujye ubibuka kubera ko batesheje agaciro umurimo w’ubutambyi, bakica n’amasezerano wagiranye n’abatambyi n’Abalevi.

30 Nguko uko nabatunganyije nkabatandukanya n’ibyabahumanya byose, nsubizaho n’imirimo y’abatambyi n’Abalevi kugira ngo buri muntu akore icyo yari ashinzwe.

31 Nashubijeho n’amabwiriza agenga amaturo y’inkwizagombaga gutangwa mu bihe byagenwe, n’ay’amaturo y’umuganura.

Mana yanjye, ujye unyibuka ungirire neza.