Categories
Nahumu

Nahumu 1

1 Ngiki igitabo gikubiyemo ibyo Imana yahishuriye Nahumu wo mu mujyi wa Elikoshi. Kirimo imiburo y’ibyerekeye umurwa wa Ninive.

Uhoraho ateye ubwoba ariko agira neza

2 Uhoraho ni Imana ifuha kandi ihōra,

Uhoraho agira uburakari bwinshi kandi agahōra.

Uhoraho ahōra abamurwanya,

arakarira abanzi be.

3 Uhoraho atinda kurakara,

nyamara afite imbaraga nyinshi,

ntabura guhana abagizi ba nabi.

Aho Uhoraho anyuze haba inkubi y’umuyaga na serwakira,

ibicu ni umukungugu utumurwa n’ibirenge bye.

4 Acyaha inyanja igakama,

inzuzi zose na zo azikamyamo amazi,

atuma inzuri z’i Bashani n’izo kuri Karumeli zuma,

uburabyo bwo ku bisi bya Libani na bwo buruma.

5 Atuma imisozi itingita,

udusozi na two ducika inkangu.

Iyo ahingutse isi irahindagana,

isi n’abayituye bose birakangarana.

6 Ni nde wahangara kumuhagarara imbere yarakaye?

Ni nde wahangana n’umujinya we ukaze?

Uburakari bwe bugurumana nk’inkongi y’umuriro,

butuma n’ibitare bisatagurika.

7 Uhoraho agira neza,

ni ubuhungiro mu gihe cy’amakuba,

yita ku bamwisunga.

8 Nyamara Ninive azayiteza umwuzure ayirimbure,

abanzi be azabakurikirana abamarire ku icumu.

Ubutumwa ku Banyashūru no ku Bayuda

9 Ni kuki mwigomeka ku Uhoraho?

Azabatsemba abamareho.

Abanzi be ntibazongera kubyutsa umutwe.

10 Bameze nk’amahwa asobekeranye,

ni abanyarugomo bameze nk’abasinzi,

ni cyo gituma bazagurumana nk’ibishakashaka byumye.

11 Ninive we, muri wowe haturutse umuntu ucura inama mbi,

agambirira ibibi akigomekaku Uhoraho.

12 Uhoraho arabwira Abayuda ati:

“Abanyashūru babarusha imbaraga kandi ni benshi,

ariko bazarimbuka bashireho.

Namwe nabateye umubabaro,

ariko sinzongera kubababaza.

13 Ubu ngiye kubavana mu gahato k’Abanyashūru,

nzaca ingoyi bababohesheje.”

14 Mwa batuye i Ninive mwe,

dore iteka Uhoraho abaciriyeho.

“Nta rubyaro ruzabakomokaho ngo ruzabitirirwe.

Nzamenagura amashusho asengwa mwabaje n’ayo mwacuze,

nzayamenagurira mu ngoro z’ibigirwamana byanyu.

Namwe nta cyo mukimaze ngiye kubacukurira!”

Categories
Nahumu

Nahumu 2

1 Mwa Bayuda mwe, dore intumwa iturutse ku misozi,

ije gutangaza inkuru nziza ko ari amahoro.

Cyo nimwizihize iminsi mikuru yo gusenga Imana,

nimuhigure n’imihigo mwahize.

Erega wa muntu wigomeka ntazongera gutera igihugu cyanyu,

yararimbutse ashiraho!

Kurimbuka kwa Ninive

2 Mwa batuye i Ninive mwe, dore abanzi barabateye!

Nimurwane ku bigo ntamenwa byanyu,

nimugenzure imihanda yinjira mu murwa,

nimukenyere mukomeze mukoreshe imbaraga zanyu zose!

3 Mwasahuye abakomoka kuri Yakobo ari bo Bisiraheli,

mwangije imizabibu yabo,

nyamara Uhoraho abasubije ishema ryabo.

Ninive iterwa ikanasahurwa

4 Dore abasirikari bateye Ninive batwaye ingabo zitukura,

bambaye n’imyambaro y’umutuku.

Biteguye kugaba igitero,

amagare yabo y’intambara aratera ibishashi nk’umuriro,

babanguye amacumu yabo.

5 Amagare yabo y’intambara yiroshye mu mihanda,

aragenda anyuranamo mu mihanda mikuru,

uyabonye wakwibwira ko ari imuri zigurumana,

anyaruka nk’umurabyo.

6 Umwami wa Ashūru yohereje abasirikari be bakuru,

bagiye bihuta bagwa babyuka,

bageze ku rukuta rw’umurwa bahashinga ibirindiro.

7 Naho abanzi binjiriye mu marembo areba ku ruzi,

bahise bafata ingoro y’umwami.

8 Birarangiye Ninive irasahuwe,

abayituye bajyanywe ho iminyago.

Abaja babo bitangiriye itama,

baraganya nk’inuma ziguguza.

9 Ninive imeze nk’ikigega cy’amazi cyatobotse,

abayituye barayivamo.

Barabahamagara ngo bahagarare,

ariko nta n’umwe ukebuka ngo arebe inyuma.

10 Nimusahure ifeza musahure n’izahabu,

dore hari ubukungu butabarika,

huzuye ibintu by’agaciro kenshi!

11 Ninive irasenyutse, irasahuwe ihindutse amatongo!

Abayituye bakutse umutima,

amavi yabo arakomangana,

umubiri wose urahinda umushyitsi,

mu maso habo harasuherewe.

Abami ba Ashūru bagereranywa n’intare

12 Ninive yari imeze nk’isenga y’intare,

none se byayigendekeye bite?

Yari imeze nk’aho ibyana by’intare birira,

intare y’ingabo n’iy’ingore ni ho ziberaga,

ibyana byazo ntibyagiraga ikibihungabanya.

13 Intare yatanyaguzaga umuhigo igahaza ibyana byayo,

yarawuniguraga ikagaburira ingore zayo.

Isenga yayo yayuzuzagamo ibyo yishe,

ubuvumo bwayo yabwuzuzagamo umuhigo.

14 Uhoraho Nyiringabo aravuze ati:

“Ninive we, ndakwibasiye,

nzatwika amagare yawe y’intambara,

ibyana by’intarebyawe bizicishwa inkota.

Nzakubuza kongera guhīga ku isi,

nta n’uzongera kumva intumwa zawe.”

Categories
Nahumu

Nahumu 3

Kurimbuka guteye isoni kwa Ninive

1 Wa murwa umena amaraso we, ugushije ishyano!

Wiganjemo abanyabinyoma,

wuzuyemo n’iminyago,

ntuhwema gusahura iby’abandi.

2 Umva urusaku rw’inkoni z’abayoboye amafarasi,

umva urusaku rw’inziga z’amagare y’intambara!

Umva imirindi y’amafarasi yiruka cyane,

umva n’ikiriri cy’amagare y’intambara asimbagurika.

3 Dore abarwanira ku mafarasi bagabye igitero!

Inkota ziratera ibishashi,

amacumu ararabagirana.

Abaguye ku rugamba ni ishyano ryose,

intumbi ziragerekeranye,

imirambo ntibarika,

abantu bagenda bayisitaraho!

4 Ninive ari yo ndaya kabuhariwe,

yari ifite uburanga buhebuje,

yari n’umupfumu w’umuhanga.

Yigaruriraga andi mahanga ikoresheje ubusambanyi,

yigaruriraga andi moko ikoresheje ubupfumu.

5 Ni cyo gituma Uhoraho Nyiringabo ayibwira ati:

“Dore ndakwibasiye,

ibyawe nzabishyira ahabona ukorwe n’isoni,

nzereka amahanga ubwambure bwawe,

uzakorwa n’ikimwaro imbere y’ibindi bihugu.

6 Nzakujugunyaho ibyanduza bitera ishozi,

nzagusuzuguza abantu bose bagushungere.

7 Abazakubona bose bazakugendera kure,

bazatangara bati: ‘Ninive ibaye amatongo!

Koko ntawe uzayiririra!’

Uzabona he ushobora kuguhumuriza.”

Ninive izaba nka Tebesi

8 Ninive we, ese urinzwe kurusha umujyi wa Tebesi?

Uwo mujyi na wo wari wubatse ku nkengero y’uruzi,

wari ukikijwe n’amazi,

uruzi ni rwo rwabaye urukuta ruwurinda.

9 Ni ho hari ubutegetsi bukomeye bwa Misiri na Kushi,

Abaputin’Abanyalibiya baje kuyitabara.

10 Nyamara abanzi bayo barayigaruriye,

abayituye bajyanywe ho iminyago,

abana babo biciwe mu mahuriro y’imihanda.

Abanzi bafindiye abanyacyubahiro bayo ngo babigabanye,

babohesheje abakomeye bayo iminyururu.

11 Mwa batuye i Ninive mwe, ni mwe mutahiwe,

muzahungetwa nk’abasinzi mwihishe.

Ni mwe mutahiwe gushaka aho muhungira abanzi.

Ninive inanirwa kwirwanaho

12 Ibigo by’ingabo zanyu byose ntibifashije,

bimeze nk’ibiti by’imitini ihishije.

Ubinyeganyeje imbuto zihungukira mu kanwa ke!

13 Dore ingabo zanyu zifite ubwoba kurusha abagore!

Imipaka yanyu abanzi barayuguruye,

umuriro wakongoye ibihindizo by’amarembo yanyu.

14 Nimwivomere amazi azabahaza mwugarijwe n’abanzi.

Nimucukure ibumba murikāte,

nimubumbe amatafari yo gusana inkuta zanyu.

15 Icyakora muzicwa n’inkongi y’umuriro,

muzashirira ku rugamba,

muzatsembwa nk’imyaka itsembwa n’inzige!

Ubwami bwa Ashūru busenyuka

Mwabaye benshi mumera nk’inzige,

mwabaye benshi nk’isanane.

16 Mwohereje abacuruzi benshi mu mahanga,

babaye benshi nk’inyenyeri zo ku ijuru,

bari bameze nk’inzige zirya ibihingwa zikigurukira.

17 Ingabo zanyu zari zimeze nk’inzige,

abatware b’ingabo bari bameze nk’irumbu ry’ibihore,

byirirwa ku nzitiro iyo hari imbeho,

iyo hamaze gushyuha birigurukira,

ntawe umenya aho birengeye.

18 Mwami wa Ashūru we, abatware bawe barishwe,

abagaba b’ingabo zawe basinziriye ubuticura!

Dore abaturage bakwiye imishwaro ku misozi,

ntabwo habonetse umuntu wo kubakoranya.

19 Erega nta muti wakomora ibikomere byanyu,

inguma zanyu ni simusiga!

Abazumva ibyababayeho bose bazabishimaho,

koko nta n’umwe mutakandamije.