Categories
Mika

Mika 1

1 Ubutumwa Uhoraho yahaye Mika w’i Moresheti. Hari ku ngoma ya Yotamu no ku ya Ahazi, no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, Uhoraho yamuhishuriye ibyerekeye Samariya na Yeruzalemu.

Uhoraho ashinja Abisiraheli

2 Mwa mahanga yose mwe, nimwumve,

wa si we n’ibikuriho byose, nimutege amatwi.

Nyagasani Uhoraho azabashinja,

Nyagasani azabashinja aganje mu Ngoro ye yo mu ijuru.

3 Koko Uhoraho aturutse iwe,

aramanutse aje atambagira impinga z’imisozi.

4 Aho anyuze imisozi ishonga nk’ibishashara mu muriro,

ayicamo inkangu nk’iziciwe n’isuri y’amazi.

5 Ibyo byose byatewe n’ibicumuro by’abakomoka kuri Yakobo,

byatewe n’ibyaha abo Bisiraheli bakoze.

Ni nde woshya abatuye Isiraheli gucumura?

Ni abatuye umurwa wayo Samariya.

Ni nde woshya abatuye u Buyuda gusenga ibigirwamana?

Ni abatuye umurwa wa Yeruzalemu.

6 Ni cyo gituma Uhoraho avuga ati:

“Samariya nzayigira itongo,

nzayigira umurima wo guteramo imizabibu,

amabuye ayubatse nzayahirika mu kabande,

imfatiro zayo zizasigara zanamye.

7 Ibigirwamana byose biyirimo bizajanjagurwa,

ibintu bahongeye indaya zo mu ngorozabyo byose bizakongoka,

amashusho yose basenga nzayamenagura.

Samariya yakungahajwe n’ibyo bahongaga izo ndaya,

nyamara abanzi bazabijyana, na bo babihonge indaya!”

8 Ni cyo gituma jyewe Mika nzarira nkaboroga,

nzakuramo inkweto kandi ngende nambaye ubusa,

nzabwejagura nk’ingunzu,

nzaniha nk’ibihunyira.

9 Icyorezo cyateye Samariya ni injyanamuntu,

none kigeze no ku Buyuda!

Dore cyugarije Yeruzalemu, umurwa w’ubwoko bwanjye.

Abanzi batera imijyi y’u Buyuda

10 Muramenye ntimubihingukirize ab’i Gati,

amarira na yo nimuyihanagure!

Mwa batuye i Beti-Leyafura mwe,

nimwigaragure mu mukungugu kubera agahinda!

11 Namwe abatuye i Shafiri,

nimuhunge mufite isoni kandi mwambaye ubusa!

Abatuye i Zānani ntibasohoka mu mujyi,

abatuye i Beteseli baraboroga,

ntawe ubasha kubatabara.

12 Abatuye i Maroti bacitsemo igikuba bategereje uwabagoboka,

koko icyago gitejwe n’Uhoraho cyugarije Yeruzalemu.

13 Mwa batuye i Lakishi mwe,

nimuzirike amafarasi ku magare y’intambara,

dore mwacumuye nk’abaturage ba Isiraheli,

mwatumye ab’i Yeruzalemu bakora ibyaha nka bo.

14 Mwa Bayudamwe, nimwitandukanye n’abatuye i Moresheti y’i Gati,

abatuye umujyi wa Kizibu nta cyo bazamarira abami ba Isiraheli.

15 Mwa batuye i Maresha mwe,

Uhoraho azongera abateze abanzi babigarurire.

Abisiraheli b’abanyacyubahiro bazihisha mu buvumo bwa Adulamu.

16 Mwa Bayuda mwe, nimwiyogosheshe mwimoze,

mwiharanguze rwose mumere nka mbuni,

bityo muririre abana banyu mukunda bazajyanwa ho iminyago.

Categories
Mika

Mika 2

Uhoraho azahana abakandamiza abandi

1 Bazabona ishyano abarara amajoro bacura inama z’ubugome!

Bategura imigambi yo kugira nabi,

buracya bakayisohoza kuko ntawe ubasha kubabuza.

2 Bararikira imirima y’abandi bakayitwarira,

bararikira amazu y’abandi bakayigarurira,

bahuguza umuntu urugo, bakambura umugabo isambu ye.

3 None Uhoraho aravuga ati:

“Dore ndi mu migambi yo kubateza ibyago,

ntimuzabasha kubyigobotora,

ntimuzongera kugendana ubwirasi,

erega ibyo bizaba ari ibihe bibi!”

4 Icyo gihe bazabagira iciro ry’imigani,

bazatera indirimbo yo kubakina ku mubyimba bati:

“Turarimbutse rwose,

gakondo yacu Uhoraho yayigabanyije abandi.

Bishoboka bite se ko yayitwambuye?

Dore imirima yacu yayigabiye abagambanyi!”

5 Uhoraho nateranyiriza hamwe ubwoko bwe azongera abuhe igihugu cyabwo, nyamara nta n’umwe wo muri mwe uzahabona umugabane.

Abarwanya ubutumwa bw’umuhanuzi Mika

6 Bamwe batubwira amagambo y’uburondogozi bati: “Mwirondogora!

Si byiza kurondogora mutyo muti:

‘Ibiteye isoni ntibizashira.’ ”

7 Mwa bakomoka kuri Yakobo mwe,

mbese mwari mukwiye kuvuga mutyo?

Muribwira muti: “Uhoraho azakomeza kutwihanganira,

ntazatugirira nk’uko mubivuze.”

Nyamara ibyo mvuga bigirira akamaro abafite imigenzereze iboneye.

8 Uhoraho aravuga ati:

“Bwoko bwanjye, muri iyi minsi mumeze nk’abanzi.

Abigendera nta cyo bikanga kandi batabarwanya mubacuza imyenda yabo myiza.

9 Mumenesha abagore bo mu bwoko bwanjye mu ngo zabo nziza,

imigisha nageneye abana babo mwayibambuye burundu.

10 Nimuhaguruke mugende,

hano nta mutekano uhari!

Kubera ko mwahumanyije igihugu muzarimbuka,

muzarimbuka burundu.”

11 Ubu bwoko bwifuza umuhanuzi urimanganya,

arondogora akabeshya ati:

“Ntimuzabura divayi n’izindi nzoga!”

Uhoraho azagoboka abasigaye

12 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa bakomoka kuri Yakobo mwese mwe, nzabakoranya,

mwa basigaye bo mu Bisiraheli mwe, nzabateranyiriza hamwe,

nzabashyira hamwe mumere nk’intama mu kiraro,

muzamera nk’umukumbi ubyagiye mu rwuri.

Muzaba benshi mwitere hejuru.”

13 Nyamara Uhoraho azabarangaza imbere abatazurire inzira,

muzaromboreza munyure mu irembo ry’umujyi musohoke,

Uhoraho Umwami wanyu azabarangaza imbere.

Categories
Mika

Mika 3

Abayobozi bakandamiza rubanda

1 Mwa batware b’abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve,

mwa bayobozi b’Abisiraheli mwe, nimutege amatwi.

Mbese si mwe mugomba gushyigikira ubutabera?

2 Nyamara mwanga ibyiza mugakunda ibibi.

Ab’ubwoko bwanjye mubarya imitsi,

amagufwa yabo muyomoraho inyama.

3 Mubunaho uruhu mukarya inyama zabo,

mucocagura amagufwa yabo,

murabacagagura mukamera nk’abagiye guteka,

mubagira nk’inyama bashyira mu nkono.

4 Igihe kizaza mutakambire Uhoraho abihorere,

icyo gihe azabirengagiza abajijije ibibi mwakoze.

Abahanuzi b’inda nsa

5 Uhoraho aravuga ku byerekeye abahanuzi bayobya ubwoko bwanjye ati:

“Iyo bahawe ibyo bishyirira mu nda bahanura ko ari amahoro,

utagize icyo abaha baramurwanya!

6 Ni cyo gituma muzaba mu icuraburindi,

ntawe uzongera kubonekerwa,

muzaba mu mwijima nta cyo muhishurirwa.”

Iminsi y’abo bahanuzi yo guhanura irashize.

7 Abahanuzi bazakorwa n’ikimwaro,

abapfumu bazashoberwa,

bose bazumirwa kuko Imana itagize icyo ibasubiza.

8 Nyamara jyewe Mwuka w’Uhoraho yanyujuje ubushobozi,

nujujwemo ubutabera n’ububasha,

bityo ncyaha abakomoka kuri Yakobo kubera ibicumuro byabo,

abo Bisiraheli ndabacyaha kubera ibyaha bakora.

Yeruzalemu izahinduka itongo

9 Mwa batware b’abakomoka kuri Yakobo mwe, nimwumve,

mwa bayobozi b’Abisiraheli mwe, nimutege amatwi.

Mutesha agaciro ubutabera,

mugoreka ibitunganye byose.

10 Siyoni ivuguruwe n’ibyavuye ku bwicanyi,

Yeruzalemu ivuguruwe n’ibyavuye ku bugome.

11 Abatware baho bakemura imanza ari uko bahawe ruswa,

abatambyi baho bigishiriza ibihembo,

abahanuzi baho bahanura ari uko bahawe ingemu!

Nyamara bose bishingikiriza Uhoraho bati:

“Uhoraho ari hagati muri twe,

bityo nta cyago kizaduhangara.”

12 Kubera ibyo mukora,

Siyoni izahinduka nk’intabire.

Yeruzalemu izahinduka amatongo,

umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho uzahinduka ishyamba.

Categories
Mika

Mika 4

Yeruzalemu izaba isōko y’amahoro

1 Mu gihe kizaza umusozi wubatseho Ingoro y’Uhoraho uzakomera cyane,

uzamamara kuruta indi misozi yose.

Amoko menshi azawuhururira,

2 abanyamahanga benshi bazawugana bavuga bati:

“Nimucyo tuzamuke umusozi w’Uhoraho,

tujye mu Ngoro y’Imana ya Yakobo.

Izatumenyesha imigenzereze idushakaho,

natwe tuzayikurikiza.

Koko i Siyoni ni ho tuzayigishirizwa,

i Yeruzalemu ni ho Ijambo ry’Uhoraho ritangarizwa.”

3 Uhoraho azakemura imanza hagati y’amoko menshi,

azakiranura impaka hagati y’amahanga akomeye ndetse n’ari kure.

Abantu bazacura inkota zabo mo amasuka,

amacumu yabo bazayacuramo impabuzo.

Nta gihugu kizongera gutera ikindi,

nta bantu bazongera kwitoza intambara.

4 Umuntu wese azishyira yizane iwe munsi y’imizabibu n’imitini,

ntawe uzaba akimutera ubwoba.

Uko ni ko Uhoraho Nyiringabo yavuze.

5 Nubwo amahanga yose akomeza kuyoboka imana zayo,

twebwe tuzajya tuyoboka Uhoraho Imana yacu iteka ryose.

Uhoraho azongera kuganza i Yeruzalemu

6 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzakoranya abantu banjye bacumbagira,

nzashyira hamwe abo nahannye nkabamenesha mu gihugu.

7 Abacumbagira n’abatataniye kure nzabarokora,

bazaba ubwoko bukomeye,

jyewe Uhoraho nzabategeka,

nzabategekera ku musozi wa Siyoni kuva ubwo kugeza iteka ryose.

8 Siyoni we, uri umunara ntamenwa,

ni wowe mpagararaho kugira ngo ndinde umukumbi wanjye,

ubutware wahoranye buzakugarukira,

Yeruzalemu we, uzongera ube umurwa w’umwami.”

Imigambi y’Uhoraho yerekeye Yeruzalemu

9 Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, kuki muboroga?

Kuki muribwa nk’umugore ufite ibise?

Mbese ni uko mudafite umwami?

Ese abajyanama banyu barapfuye?

10 Koko ntimwabura kuribwa nk’umugore ufite ibise!

Erega muzavanwa mu mujyi mugende murara mu gasozi,

muzajyanwa i Babiloni.

Nyamara aho ni ho Uhoraho azabakiriza,

aho ni ho azabavana mu maboko y’abanzi.

11 Icyakora ubu amahanga menshi yishyize hamwe kugira ngo abarwanye.

Aribwira ati: “Reka Siyoni iteshwe agaciro,

reka twirebere uko irimbuka!”

12 Ayo mahanga ntazi icyo Uhoraho atekereza,

ntasobanukiwe n’imigambi afite,

yayakoranyije nk’imiba igiye guhurwa.

13 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa batuye i Yeruzalemu mwe, nimuhaguruke muyahūre.

Nzabagira nk’impfizi zifite amahembe y’icyuma,

zifite n’ibinono by’umuringa,

bityo amoko menshi muzayatsemba.”

Iminyago n’umutungo byayo muzabyegurira Uhoraho ugenga isi yose.

14 Yeruzalemu we, murwa w’imitwe y’ingabo,

koranya imitwe y’ingabo zawe.

Dore tugoswe n’abanzi,

bakubise umwami w’Abisiraheli inkoni mu musaya.

Categories
Mika

Mika 5

Umukiza azavukira i Betelehemu

1 Uhoraho aravuga ati:

“Betelehemu Efurata we,

uri muto mu mijyi y’u Buyuda,

ariko muri wowe hazaturuka uzantegekera Isiraheli.

Igisekuru cye ni kirekire cyabayeho kuva kera cyane.”

2 Ni yo mpamvu Imana izareka ubwoko bwayo,

izabureka kugeza igihe ugomba kumubyara azamubyara.

Ni bwo abavandimwe be bajyanywe ho iminyago bazahura n’abandi Bisiraheli.

3 Uwo uzavuka azabaragira,

azabaragiza ububasha azahabwa n’Uhoraho,

azabaragirana ikuzo azahabwa n’Uhoraho Imana ye.

Bazagira umutekano,

koko abatuye isi yose bazemera ko akomeye,

4 ni na we ubwe uzazana amahoro.

Igihano no gutabarwa

Abanyashūru nibatera igihugu cyacu,

nibinjira mu bigo ntamenwa byacu,

tuzabateza abatware n’abagaba b’ingabo benshi.

5 Igihugu cya Ashūru bazagitegekesha inkota,

icyo gihugu cya Nimurodibazagitegekesha intwaro.

Uwo uzavuka azadukiza Abanyashūru nibarenga umupaka bagatera igihugu cyacu.

Abasigaye b’Abisiraheli n’andi mahanga

6 Abisiraheli bazaba basigaye hagati y’amahanga menshi,

bazayagwa gitumo baje nk’ikime Uhoraho yohereje,

baje nk’ibijojoba bigwa ku byatsi,

abantu ntibazaba babyiteze cyangwa babifitemo uruhare.

7 Abisiraheli bazaba basigaye hagati y’amahanga n’amoko menshi,

bazayabera nk’intare ihiga izindi nyamaswa,

bazamera nk’icyana cy’intare kiri mu mukumbi,

iyo kiwugezemo gicakira intama kikazitanyaguza,

ntawe ubasha kuzikiza.

8 Ngaho nimutsinde abanzi banyu,

ababarwanya nibatsembwe.

Uhoraho azakuraho ibiyobya abantu

9 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzatsemba amafarasi yanyu,

nzarimbura n’amagare yanyu y’intambara.

10 Nzasenya imijyi y’igihugu cyanyu,

nzahirika n’ibigo ntamenwa byanyu byose.

11 Nzamaraho iby’ubupfumu mukora,

nta n’abashitsi bazongera kurangwa muri mwe.

12 Nzatsemba amashusho abajwe n’inkingi z’amabuye musenga,

ntimuzaramya ukundi ibyo mwakoze n’intoki zanyu.

13 Nzarandura amashusho y’ikigirwamanakazi Ashera.

Imijyi yanyu nzayirimbura.

14 Nzagirira umujinya amahanga atanyumviye,

nzayarakarira nihōrere.”

Categories
Mika

Mika 6

Uhoraho araburanya ubwoko bwe

1 Nimwumve icyo Uhoraho ashinja Abisiraheli.

Yambwiye guhaguruka ngatanga imisozi ho umugabo,

udusozi na two tukanyumva.

2 Mwa misozi mwe, namwe mfatiro z’isi zitajegajega nimwumve!

Uhoraho ararega ubwoko bwe,

araburanya Abisiraheli ati:

3 “Bwoko bwanjye, ese hari ibibi nabakoreye?

Mbese hari ubwo nabananije?

Ngaho nimunsubize!

4 Erega ni jye wabavanye mu gihugu cya Misiri,

ni jye wabavanye mu buja!

Naboherereje Musa na Aroni na Miriyamu kugira ngo babayobore.

5 Bwoko bwanjye, nimuzirikane ibyerekeye Balaki umwami wa Mowabu.

Yafashe umugambi wo kubagirira nabi

nimuzirikane icyo Balāmumwene Bewori yamushubije.

Nimuzirikane uko byagenze muvuye i Shitimu mujya i Gilugali,

bityo muramenya ko jyewe Uhoraho nabagiriye neza.”

Icyo Uhoraho ashaka ku muntu

6 Umuntu yakwibaza ati:

“Ni turo ki najyana gutura Uhoraho?

Imana ikomeye nayiramya nte?

Mbese nayitambira ibitambo bikongorwa n’umuriro?

Ese nayitura ibimasa bimaze umwaka?

7 Mbese Uhoraho yanezezwa n’ibitambo by’amasekurume ibihumbi n’ibihumbi?

Ese yanezezwa no guturwa amavuta y’iminzenze atemba nk’inzuzi zitabarika?

Mbese ni ngombwa gutamba impfura yanjye kubera ibicumuro byanjye?

Ese natamba uwo nibyariye kugira ngo abe icyiru cy’ibyaha byanjye?”

8 Ahubwo wowe Imana yakumenyesheje ibikwiye!

Dore icyo Uhoraho agushakaho:

ni ukuba intabera no gukunda kugira imbabazi,

ni ukwicisha bugufi no kugendana n’Imana yawe.

Uhoraho azahana abatuye umurwa

9 Uhoraho arahamagara aranguruye abatuye umurwa,

(abamwubaha ni bo banyabwenge).

Aravuga ati: “Nimutinye inkoni,

muntinye nanjye wategetse ko muyihanishwa.

10 Abagome bahora barundanya umutungo babonye ku mayeri.

Havumwe abagurisha ibiro bituzuye,

11 sinihanganira abica iminzani bakayibisha,

sinihanganira n’abakoresha ibipimisho bihendesha abantu.

12 Abakire b’uyu mujyi ni abanyarugomo,

abawutuyemo ni ababeshyi,

ibyo bavuga ni ibinyoma gusa.

13 Ni cyo gituma nabateje ibyorezo,

nzabatsemba kubera ibyaha byanyu.

14 Muzarya ariko ntimuzahāga,

inda zanyu zizafatana n’umugongo,

ibyo muziteganyiriza muzabinyagwa,

ibyo mutazanyagwa bizatsembwa n’intambara.

15 Muzabiba ariko ntimuzasarura,

muzenga imbuto z’iminzenze ariko ntimuzakoresha amavuta yazo,

muzenga imizabibu ariko ntimuzanywa divayi yayo.

16 Mwakurikije imyifatire mibi y’Umwami Omuri,

mwagenje nk’umuryango w’umwana we Ahabu,

koko mwakurikije urugero rwabo!

Ni cyo gituma nzatsemba uyu murwa,

namwe abawutuye muzasekwa.

Muzakorwa n’isoni nk’abandi bo mu bwoko bwanjye.”

Categories
Mika

Mika 7

Mika ashavuzwa n’ubwoko bwe

1 Mbega ishyano ngushije!

Meze nk’ushakira imbuto ahamaze gusarurwa,

meze nk’uhumba imbuto z’imizabibu,

nyamara nta mbuto zo kurya zasigayeho,

nta na duke mbonye two kuramira umutima.

2 Nta ndahemuka zisigaye mu gihugu,

nta ntungane n’imwe ikiharangwa.

Bose baca ibico byo kumena amaraso,

umuntu wese ahīga mugenzi we kugira ngo amugushe mu mutego.

3 Ni abahanga bo gukora ibibi,

abategetsi n’abacamanza nta cyo bakora batatse ruswa,

abakomeye barabyitwaza bakagera ku byo bashaka,

babigeraho bakoresheje uburiganya.

4 Uw’indakemwa muri bo ahanda nk’igitovu,

uw’intungane ahanda kurusha uruzitiro rw’amahwa.

Dore igihe Imana yateguriye kuzabahana kiregereje,

ni cyo gihe abarinzi babo b’abahanuzi bababuriraga bavuze,

none bibaye urujijo.

5 Ntukizere mugenzi wawe,

ntukiringire incuti,

ndetse n’umugore muryamanye jya witondera icyo umubwira.

6 Erega umuhungu asigaye atuka se,

umukobwa arwanya nyina,

umukazana na we arwanya nyirabukwe!

Abanzi b’umuntu ni abo mu rugo rwe.

7 Ariko jyewe mpanze amaso Uhoraho,

nizeye Imana Umukiza wanjye,

Imana yanjye izanyitaho.

Kwiringira Imana no kuyisenga

8 Mwa banzi bacu mwe, mwitwishima hejuru,

twaguye mu kaga ariko tuzegura umutwe.

Turi mu icuraburindi ariko Uhoraho ni we rumuri rwacu.

9 Uburakari bw’Uhoraho tuzabwihanganira kuko twamucumuyeho.

Ariko igihe kizagera atuburanire aturenganure.

Azatuvana mu mwijima atumurikire twibonere ko ari intungane.

10 Abanzi bacu bazabireba bakorwe n’isoni,

ba bandi badushungeraga bati:

“Uhoraho Imana yanyu yabamariye iki?”

Tuzabītegereza,

bazanyukanyukwa nk’icyondo cyo mu nzira.

11 Mwa batuye i Yeruzalemumwe,

igihe kizaza muzongere mwubake inkuta zayo,

icyo gihe igihugu cyanyu kizāguka.

12 Icyo gihe bene wanyu bazatahuka,

bazaturuka mu gihugu cya Ashūru n’icya Misiri,

bazaturuka mu Misiri no mu karere k’uruzi rwa Efurati,

bazaturuka mu turere tw’inyanja no mu misozi bya kure.

13 Ibyo bihugu bizahinduka amatongo,

bizaterwa n’ubugome bw’abaturage babyo.

Impuhwe Uhoraho agiriye ubwoko bwe

14 Uhoraho, fata inkoni yawe uragire ubwoko bwawe,

ni bwo mukumbi wawe w’umwihariko.

Uwo mukumbi wibera mu ishyamba wonyine,

nyamara rizengurutswe n’ubutaka burumbuka,

uwuragire i Bashani n’i Gileyadi,

uwuragire nk’uko wabikoraga kera.

15 Uhoraho arasubiza ati:

“Nzongera mbakorere ibitangaza,

nzabakorera nk’ibyo nabakoreye igihe nabavanaga mu Misiri.”

16 Ab’amahanga akomeye bazabibona bumirwe,

bazaruca barumire, amatwi bayavuniremo ibiti.

17 Bazunamira Uhoraho Imana yacu,

bazasohoka mu bigo ntamenwa byabo bahinda umushyitsi,

bazagira ubwoba batinye.

Bazacishwa bugufi bikurure hasi,

bazamera nk’inzoka n’ibindi bikōko bikurura inda.

18 Nta yindi mana ibaho yagereranywa nawe,

ubabarira abanyabyaha,

ntuhana abasigaye bo mu bwoko bwawe bagucumuyeho,

ntuhora ubarakariye,

wishimira kubakunda.

19 Erega uzongera utugirire impuhwe!

Ibicumuro byacu uzabitsembaho,

ibyaha byacu uzabiroha ikuzimu mu nyanja.

20 Twebwe abakomoka kuri Yakobo uzatugaragariza umurava,

twebwe abakomoka kuri Aburahamu uzatugaragariza urukundo.

Ni ko warahiye ba sogokuruza kuva kera kose.