Categories
Matayo

Matayo 21

Yezu agera i Yeruzalemu

1 Begereye i Betifage ku Musozi w’Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be

2 ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona indogobe iziritse hamwe n’iyayo, muziziture muzinzanire.

3 Nihagira ubabaza impamvu mumubwire muti: ‘Ni Databuja uzikeneye kandi arazigarura vuba.’ ”

4 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo:

5 “Nimubwire abaturage b’i Siyoni muti:

‘Dore umwami wanyu aje abasanga,

yicishije bugufi ahetswe n’indogobe,

ndetse ahetswe n’icyana cyayo.’ ”

6 Abigishwa baragenda bakora uko Yezu yabategetse,

7 bazana indogobe n’icyana cyayo, bazisasaho imyitero yabo maze Yezu ayicaraho.

8 Imbaga nyamwinshi y’abantu bari aho barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y’ibiti baciye.

9 Nuko imbaga y’abantu bari kumwe na we, bamwe imbere abandi inyuma, barangurura amajwi bati:

“Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!

Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”

10 Yezu yinjiye muri Yeruzalemu umujyi wose urakangarana, abantu bakabaza bati: “Mbese uyu ni nde?”

11 Rubanda bati: “Ni Yezu wa muhanuzi w’i Nazareti muri Galileya.”

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana

12 Nuko Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana, amenesha abacuruzaga n’abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y’abavunjagaamafaranga n’intebe z’abacuruzaga inuma.

13 Nuko arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izitwa Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y’abajura.”

14 Nuko impumyi n’abacumbagira bamusanga mu rugo rw’Ingoro y’Imana maze arabakiza.

15 Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bararakara babonye ibitangaza akoze, babonye n’abana basakuriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana bavuga bati: “Hozana! Harakabaho Mwene Dawidi!”.

16 Ni ko kubwira Yezu bati: “Aho ntiwiyumvira ibyo bavuga?”

Arabasubiza ati: “Yee, ndabyumva. Ariko se ntimwasomye Ibyanditswe ngo ‘Wateganyije ko ibitambambuga n’abana bonka bagusingiza’ ”

17 Nuko abasiga aho ava mu mujyi, yerekeza i Betaniya ararayo.

Yezu avuma igiti cy’umutini

18 Kare mu gitondo Yezu ari mu nzira asubira mu mujyi arasonza.

19 Arabukwa igiti cy’umutini kiri ku nzira. Akigeze iruhande asanga ari amababi masa maze arakibwira ati: “Ntukere imbuto ukundi!” Ako kanya icyo giti kiruma.

20 Abigishwa be babibonye baratangara baramubaza bati: “Kiriya giti cyumye gite aka kanya?”

21 Yezu arabasubiza ati: “Ndababwira nkomeje. Mwizeye Imana mudashidikanya ntimwakora ibyo nkoreye uyu mutini gusa ahubwo mwashobora no kubwira uriya musozi muti: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja’, maze bikaba bityo.

22 Rwose nimusenga mwizeye Imana, icyo muzasaba cyose muzagihabwa.”

Ubushobozi bwa Yezu buva he?

23 Nuko Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi bajya aho yari ari yigisha, baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”

24 Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka ngire icyo mbibariza kimwe gusa, nimunsubiza ndabona kubabwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora.

25 Mbese Yohani yatumwe na nde kubatiza? Ni Imana cyangwa se ni abantu?”

Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

26 Na none kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, ntidukira rubanda kuko bose bemera ko Yohani yari umuhanuzi.”

27 Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.”

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

Umugani w’umugabo n’abana be babiri

28 “Mbese iby’uyu mugani mubivugaho iki? Habayeho umugabo akagira abahungu babiri. Asanga uwa mbere aramubwira ati: ‘Mwana wanjye, uyu munsi ujye gukorera ibiti by’imizabibu.’

29 Nuko aramusubiza ati: ‘Ndanze’, nyuma yisubiraho ajyayo.

30 Wa mubyeyi asanga n’uwa kabiri na we amubwira atyo. Uwo we ahita amusubiza ati: ‘Ndajyayo mubyeyi’, nyamara ntiyagenda.

31 Mbese muri abo bombi ni nde wakoze ibyo se ashaka?”

Baramusubiza bati: “Ni uwa mbere.”

Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko abasoresha n’indaya bazabatanga kwinjira mu bwami bw’Imana.

32 Yohani yazanywe no kubayobora inzira y’ubutungane ntimwamwemera. Abasoresha n’indaya bo baramwemera naho mwe murabireba, ariko ntimwihana ngo mumwemere.

Umugani w’abahinzi b’abagome

33 “Nimwumve n’undi mugani. Habayeho umugabo wari afite umurima, awuteramo ibiti by’imizabibu awuzengurutsa uruzitiro, acukuramo urwengero yubakamo n’umunara w’abarinzi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo.

34 Igihe cy’isarura kigeze atuma abagaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto basaruye.

35 Nuko abahinzi basumira abo bagaragu, umwe baramukubita undi baramwica, undi bamutera amabuye.

36 Arongera yohereza abandi bagaragu baruta aba mbere ubwinshi, na bo babagenza batyo.

37 Ubwa nyuma abatumaho umuhungu we yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’

38 Abahinzi babonye uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze ibye byose bibe ibyacu.’

39 Baramusumira, bamukurubana inyuma y’uruzitiro baramwica.

40 “Mbese nk’ubwo igihe nyir’imizabibu azagarukira, mubona azagenza ate abo bahinzi?”

41 Baramubwira bati: “Abo bagome azabatsemba, maze imizabibu ayishyiremo abandi bazajya bamuha ibye uko isarura rigeze.”

42 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

Ibyo ni Nyagasani wabikoze,

none bitubereye igitangaza!’

43 Ni cyo gituma mbabwira ko muzanyagwa ubwami bw’Imana, bugahabwa abandi bakora imirimo ikwiranye n’ubwo bwami. [

44 Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”]

45 Abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bumvise imigani ye, bamenya ko ari bo avuga.

46 Nuko bashaka uburyo bamufata ariko batinya rubanda, kuko bo bemezaga ko ari umuhanuzi.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/21-d2ba751fc42ff44389d161ee9ebbcd8f.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 22

Umugani w’ibirori by’ubukwe

1 Yezu yongera kuvugana n’abantu akoresheje imigani agira ati:

2 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umwami wacyuje ubukwe bw’umuhungu we.

3 Nuko atuma abagaragu be guhamagara abatumiwe mu bukwe, maze banga kuza.

4 Arongera atuma abandi bagaragu kubwira abatumiwe ngo: ‘Dore nateguye amazimano, nabagishije ibimasa byanjye n’andi matungo y’imishishe. Byose byateguwe nimuze mu bukwe.’

5 Ariko bo ntibabyitaho barigendera, umwe ajya mu murima we undi mu bucuruzi bwe.

6 Abasigaye basumira abagaragu b’umwami, babagirira nabi barabica.

7 Noneho umwami ararakara atuma ingabo ze zitsemba abo bicanyi, zitwika ibigo byabo.

8 “Nyuma abwira abagaragu be ati: ‘Iby’ubukwe byateguwe, ariko abatumiwe ntibari babikwiye.

9 Nuko rero nimujye amayira ahurira, mutumire mu bukwe abantu bose muri bubone.’

10 Abagaragu bahita bagenda bakwira amayira, bakoranya abo babonye bose ari abeza ari ababi. Nuko inzu y’ubukwe yuzura abatumirwa.

11 “Umwami aherako arinjira agira ngo arebe abatumirwa be, maze ahabona umuntu utambaye umwambaro w’ubukwe.

12 Aramubaza ati: ‘Mugenzi wanjye, waje hano ute udafite umwambaro w’ubukwe?’ Undi araceceka.

13 Nuko umwami abwira abahereza ati: ‘Nimumubohe amaboko n’amaguru mumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazaririra bagahekenya amenyo.’ ”

14 Yezu yungamo ati: “Erega hahamagarwa benshi hagatoranywa bake!”

Umusoro w’umwami w’i Roma

15 Nuko Abafarizayi baragenda, bajya inama y’uburyo bari bufatire Yezu mu byo avuga.

16 Bamutumaho abigishwa babo hamwe n’abo mu ishyaka rya Herodibati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko wigisha abantu inzira y’Imana mu kuri nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe.

17 Ngaho rero tubwire rero: mbese ibi ubyumva ute? Ese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa?”

18 Nuko Yezu wari uzi ubugome bwabo arababaza ati: “Mwa ndyarya mwe, kuki muntega iyo mitego?

19 Nimunyereke igicerimutanga ho umusoro.” Bakimuzaniye,

20 arababaza ati: “Iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”

21 Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”

Yezu arababwira ati: “Nuko rero iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”

22 Babyumvise batyo baratangara, bamusiga aho barigendera.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye

23 Uwo munsi Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati:

24 “Mwigisha, Musa yaravuze ngo niba umuntu apfuye agasiga umugore batarabyarana, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.

25 Iwacu rero habayeho abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore apfa nta mwana babyaranye, maze murumuna we acyura uwo mugore.

26 Uwa kabiri na we biba bityo, n’uwa gatatu kugeza ku wa karindwi, bose bapfa ntawe umubyayeho umwana.

27 Amaherezo umugore na we arapfa.

28 Mbese igihe abantu bazazuka uwo mugore azaba muka nde, ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”

29 Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n’ububasha bw’Imana.

30 Erega mu gihe cy’izuka ntawe uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

31 Ku byerekeye izuka ry’abapfuye, mbese ntimwasomye ijambo Imana yababwiye iti:

32 ‘Ndi Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo?’ Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima!”

33 Nuko rubanda babyumvise batangarira izo nyigisho ze.

Amategeko abiri y’ingenzi

34 Abafarizayi bumvise ko Abasaduseyi babuze icyo basubiza Yezu, bahita bakoranira aho ari.

35 Umwe muri bo wari umuhanga mu by’Amategeko ashatse kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati:

36 “Mwigisha, mu Mategeko yose iry’ingenzi ni irihe?”

37 Yezu aramusubiza ati: “ ‘Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubuzima bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose.’

38 Iryo ni ryo tegeko ry’ingenzi riruta ayandi yose.

39 Irya kabiri rimeze nka ryo ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’

40 Ayo mategeko yombi ni yo shingiro ry’Amategeko yose n’ibyanditswe n’abahanuzi.”

Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi

41 Abafarizayi bamaze gukorana, Yezu arababaza ati:

42 “Ibya Kristo mubyumva mute? Ni mwene nde?”

Baramusubiza bati: “Ni mwene Dawidi.”

43 Yezu ati: “Bishoboka bite, kandi Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka w’Imana, yaravuze ko Kristo ari umwami we igihe yagiraga ati:

44 ‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” ’

45 None se ubwo Dawidi yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”

46 Nuko ntihagira ubasha kugira icyo amusubiza, ndetse kuva uwo munsi nta wongeye kumuhangara agira icyo amubaza.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/22-15823c8c3b4bf83b65df978cdb7eee01.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 23

Ibyaha by’abigishamategeko n’Abafarizayi

1 Nyuma y’ibyo Yezu abwira imbaga y’abantu hamwe n’abigishwa be ati:

2 “Abigishamategeko n’Abafarizayi ni bo basimbuye Musa mu gusobanura Amategeko.

3 Nuko rero ntimukabure gukora ibyo bababwira byose, nyamara muzirinde gukora ibyo bakora, kuko ibyo bavuga atari byo bakora.

4 Bahambirira abantu imitwaro iremereye bakayibashyira ku ntugu, nyamara bo bakaba batakwemera kuyikozaho n’urutoki.

5 Byose babikorera kwibonekeza, ni cyo gituma bakunda kongēra udufuka batwaramo udupapuro tw’Ibyanditswe,kandi bagahinura incundaz’amakanzu yabo bakazigira ndende.

6 Bakunda ibyicaro by’imbere aho batumiwe, n’intebe z’icyubahiro mu nsengero.

7 Bakunda kuramukirizwa aho abantu bateraniye no kumva abantu babita ‘Mwigisha’.

8 Mwe ntimugakunde ko babita ‘Mwigisha’, kuko Umwigisha wanyu ari umwe gusa naho mwebwe mwese mukaba muri abavandimwe.

9 Ntimukagire uwo mwita ngo ‘data’ kuri iyi si, kuko So ari umwe kandi akaba mu ijuru.

10 Ntimukemere kandi ko babita abatware, kuko umutware wanyu ari umwe gusa, ni Kristo.

11 Umukuru muri mwe nabe umugaragu wa bagenzi be.

12 Uwishyira hejuru wese azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.

Abigishamategeko n’Abafarizayi bazabona ishyano

13 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mukingirana abantu mukababuza kwinjira mu bwami bw’ijuru, ubwanyu ntimwinjire kandi abashaka kwinjira mukabakumira. [

14 Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko murya ingo z’abapfakazi nyamara mukiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Ni cyo gituma muzacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.]

15 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mucuragana mu nyanja no mu bihugu muhirimbanira kugira uwo mwemeza idini, mwamara kumushyikira mukamuhindura uwo kurohwa mu nyenga y’umuriro, ndetse biruse ibyanyu incuro ebyiri.

16 “Muzabona ishyano bayobozi muhumye muvuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku Ngoro y’Imana nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku izahabu yo mu Ngoro ngo ni bwo aba akomeje.

17 Mwa bapfu mwe b’impumyi, mbese ikiruta ikindi ni ikihe, ni iyo zahabu, cyangwa ni Ingoro yubahiriza iyo zahabu?

18 Ubundi kandi muravuga ngo, niba umuntu arahiye ashingiye ku rutambiro nta cyo bivuze, ariko yaba arahiye ashingiye ku ituro riri ku rutambiro ngo ni bwo aba akomeje.

19 Ni ko mwa mpumyi mwe, ikiruta ikindi ni ikihe, ni ituro, cyangwa ni urutambiro rwubahiriza iryo turo?

20 Urahiye ashingiye ku rutambiro, aba arahiye arushingiyeho hamwe n’ibiruteretsweho byose.

21 Urahiye ashingiye ku Ngoro y’Imana, aba arahiye ayishingiyeho hamwe n’Uyituyemo.

22 Urahiye ashingiye ku ijuru, na we aba arahiye ashingiye ku ntebe ya cyami y’Imana no ku Mana iyicayeho.

23 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mutanga na kimwe cya cumicy’isogi n’icy’imbwija n’icy’inyabutongo, ariko mukirengagiza ingingo z’ingenzi z’Amategeko, ari zo ubutabera n’impuhwe n’umurava. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n’ibyo bindi.

24 Mwa bayobozi muhumye mwe, muminina umubu mu byo munywa, nyamara ingamiya mukayimira bunguri!

25 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mumeze nk’ibikombe n’amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi no kutifata.

26 Mufarizayi uhumye, banza woze igikombe imbere, ni bwo n’inyuma hazaba hasukuye.

27 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, mumeze nk’imva zisīze ingwa, ugasanga inyuma ari nziza nyamara imbere huzuye amagufwa y’abapfuye, n’ibihumanya by’ubwoko bwose.

28 Namwe ni nk’uko mugaragariza abantu ko muri intungane, nyamara imbere mwuzuye uburyarya n’ubugome.

Ibihano by’Abafarizayi n’abigishamategeko

29 “Muzabona ishyano mwa ndyarya mwe z’abigishamategeko n’Abafarizayi, kuko mwubakira imva z’abahanuzi kandi mugashyira imitāko ku bituro mwubakiye intungane z’Imana zapfuye.

30 Mukavuga ngo: ‘Iyo tuba twarabayeho mu gihe cya ba sogokuruza, ntituba twarafatanyije na bo kwica abahanuzi.’

31 Bityo mukaba muhamya ubwanyu ko mukomoka ku babishe.

32 Ngaho namwe nimurangize ibyo ba sokuruza batangiye!

33 Yemwe mwa nzoka mwe, mwa rubyaro rw’impiri mwe, muzarokoka mute igihano cyo kujugunywa mu nyenga y’umuriro?

34 Dore nzaboherereza abahanuzi n’abanyabwenge n’abigisha, bamwe muzabica mubabambe ku musaraba, abandi muzabakubitira mu nsengero zanyu, kandi muzabatoteza mubirukane no mu mijyi bahungiyemo.

35 Bityo muzaryozwa amaraso y’intungane zose yamenetse ku isi, uhereye ku maraso ya Abeli w’intungane, kugeza ku ya Zakariyamwene Barakiya mwatsinze hagati y’Ingoro y’Imana n’urutambiro rwayo.

36 Ndababwira nkomeje ko ibyo byose ab’iki gihe bazabiryozwa.

Yezu aterwa agahinda n’ibya Yeruzalemu

37 “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire!

38 Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo.

39 Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/23-a90e2ec4c1a3047f5bb0e7d4a0f3492a.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 24

Yezu ahanura ko Ingoro y’Imana izasenywa

1 Yezu ava mu Ngoro y’Imana aragenda, abigishwa be baramwegera kugira ngo bamuratire imyubakire myiza y’iyo Ngoro.

2 Nuko arababwira ati: “Aho ntimureba biriya byose? Ndababwira nkomeje ko aha nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”

Amakuba azaba ku isi mu minsi y’imperuka

3 Nyuma yicaye ku Musozi w’Iminzenze, abigishwa bamusanga ahiherereye baramubaza bati: “Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizaranga ukuza kwawe n’icy’iherezo ry’isi.”

4 Yezu arabasubiza ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya,

5 kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi.

6 Mugiye kuzumva urusaku rw’intambara ziri hafi n’amakuru y’intambara za kure. Muramenye ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo.

7 Igihugu kizarwana n’ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hirya no hino hazaba inzara n’imitingito y’isi.

8 Ibyo byose bizaba bimeze nk’imigendo ibanziriza ibise by’umugore.

9 “Ubwo ni bwo bazabagabiza ababababaza kandi bakabica. Muzangwa n’amahanga yose babampōra.

10 Ibyo bizaca benshi intege, bitume bagambanirana bangane.

11 Hazaduka n’abahanurabinyoma batari bake, bayobye abantu benshi.

12 Kuko ubugome buzaba bwiyongereye, urukundo rwa benshi ruzayoyoka,

13 ariko uzihangana akageza ku munsi w’imperuka azarokoka.

14 Ubu Butumwa bwiza bw’ubwami bw’ijuru buzamamazwa ku isi yose bubere amahanga yose ubuhamya, noneho rero imperuka igere.

Yudeya izagusha ishyano

15 “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’ cyavuzwe n’umuhanuzi Daniyeli gihagaze mu Ngoro y’Imana – usoma ibi abyumve neza –

16 icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi.

17 Uzaba ari hejuru y’inzuaramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo.

18 N’uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we.

19 Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi.

20 Musabe Imana kugira ngo uko guhunga kwanyu kutazaba mu mezi y’imbeho cyangwa ku isabato,

21 kuko icyo gihe hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi.

22 Iyo Imana itagabanya iyo minsi nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije iyo minsi izagabanywa.

23 “Icyo gihe nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’ ntimuzabyemere.

24 Hazaduka abiyita Kristo n’abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bikomeye bakore n’ibitangaza, ku buryo byayobya n’abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka.

25 Dore mbibamenyesheje bitaraba.

26 “Nuko rero nibababwira bati: ‘Dore ageze mu butayu’ ntimuzajyeyo, cyangwa bati: ‘Dore ari mu mbere ariherereye’ ntimuzabyemere.

27 Uko umurabyo urabiriza iburasirazuba ako kanya ukabonekera n’iburengerazuba, ni ko no kuza k’Umwana w’umuntu kuzaba.

28 “Aho intumbi izaba hose ni ho inkongoro zizakoranira.

Ukuza k’Umwana w’umuntu

29 “Bidatinze, nyuma y’imibabaro yo muri iyo minsi, izuba rizijima n’ukwezi kwe kumurika, inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n’ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane.

30 Ubwo ni bwo mu ijuru hazagaragara ikimenyetso kiranga ukuza k’Umwana w’umuntu. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo, maze abone Umwana w’umuntu aje ku bicu byo ku ijuru, afite ububasha n’ikuzo byinshi.

31 Azatuma abamarayika be bavuza impanda nyamunini, bakoranye abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kuva aho ijuru ritangirira kugera mu mpera zaryo.

Ikigereranyo cy’igiti cy’umutini

32 “Murebere ku giti cy’umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje.

33 Ni na ko rero igihe muzabona ibyo byose muzamenya ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo.

34 Ndababwira nkomeje ko ab’iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye.

35 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.

Nta wuzi igihe bizabera

36 “Icyakora umunsi n’isaha bizabera ntawe ubizi, habe n’abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, bizwi na Data wenyine.

37 Nk’uko byagenze mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k’Umwana w’umuntu.

38 Muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini.

39 Abantu b’icyo gihe ntibagira icyo bikanga kugeza igihe umwuzure uziye, urabahitana bose. Ni na ko bizamera mu kuza k’Umwana w’umuntu.

40 Icyo gihe, abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.

41 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare.

42 “Murabe maso rero, kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazira.

43 Murabizi. Iyaba nyir’urugo yamenyaga igihe umujura azira, yabaye maso ntatume acukura inzu ye!

44 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.

Umugaragu w’indahemuka n’uw’umuhemu

45 “Mubirebye ni nde mugaragu w’indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja yashinze abo mu rugo rwe ngo abahe ifunguro mu gihe gikwiye?

46 Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe.

47 Ndababwira nkomeje ko azamwegurira ibyo afite byose.

48 Nyamara niba ari umugaragu mubi azibwira ati: ‘Databuja aratinze’,

49 maze atangire gukubita abagaragu bagenzi be, yirire yinywere, asangira n’abasinzi.

50 Shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atari azi,

51 amucemo kabiriabarirwe hamwe n’indyarya, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/24-ea077cdc4bfeeac5c41c2955db8202b1.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 25

Umugani w’abakobwa icumi

1 “Icyo gihe iby’ubwami bw’ijuru bizaba nk’iby’uyu mugani. Habayeho abakobwa icumi bafashe amatara yabo bajya gusanganira umukwe.

2 Batanu muri bo bari abapfu, abandi batanu ari abanyamutima.

3 Abakobwa b’abapfu bajyana amatara yabo ariko ntibitwaza amavuta yo kongeramo.

4 Abanyamutima bo bajyana amatara yabo hamwe n’amacupa y’amavuta ku ruhande.

5 Umukwe atinze bose barahunyiza, barasinzira.

6 “Igicuku kinishye bumva urusaku ngo ‘Dore umukwe araje nimujye kumusanganira!’

7 Ubwo abakobwa bose barabaduka baboneza amatara yabo.

8 Abakobwa b’abapfu ni ko kubwira abanyamutima bati: ‘Nimuduhe ku mavuta yanyu kuko amatara yacu agiye kuzima!’

9 Abanyamutima bati: ‘Oya, ntabwo yadukwira twese, ahubwo nimujye mu bacuruzi mwigurire ayanyu.’

10 “Igihe bagiye kuyagura, umukwe araza. Abakobwa biteguye binjirana na we mu bukwe, maze urugi ruhita rukingwa.

11 “Hanyuma ba bakobwa bandi baza kuza, barahamagara bati: ‘Mutware mutware, nimudukingurire!’

12 Arabasubiza ati: ‘Ni ukuri simbazi!’ ”

13 Yezu yungamo ati: “Nuko rero murabe maso, kuko mutazi umunsi cyangwa igihe.

Umugani w’abagaragu babikijwe imari

14 “Iby’icyo gihe wabigereranya n’umuntu witeguraga urugendo, maze ahamagara abagaragu be ababitsa imari ye.

15 Umwe amuha ibiro na mirongo itanu by’izahabu, undi ibiro mirongo itandatu, naho uwa gatatu amuha ibiro mirongo itatu akurikije ubushobozi bwa buri wese, maze arigendera.

16 Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu ahita ajya gucuruza iyo zahabu, yunguka ibindi biro ijana na mirongo itanu.

17 N’uwahawe ibiro mirongo itandatu na we abigenza atyo, yungukamo ibindi biro mirongo itandatu.

18 Naho uwahawe ibiro mirongo itatu aragenda acukura umwobo, awuhishamo iyo mari ya shebuja.

19 “Hahise igihe kirekire shebuja w’abo bagaragu aragaruka, maze bamumurikira ibyo yababikije.

20 Nuko uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu by’izahabu asanga shebuja, amumurikira ibindi biro ijana na mirongo itanu maze aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro ijana na mirongo itanu, none ngibi hamwe n’ibindi biro ijana na mirongo itanu nungutsemo.’

21 Shebuja ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w’indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’

22 “Uwahawe ibiro mirongo itandatu na we asanga shebuja aramubwira ati: ‘Mwambikije ibiro mirongo itandatu, none ngibi hamwe n’ibindi biro mirongo itandatu nungutsemo.’

23 Na we shebuja aramubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza w’indahemuka, ubwo wabaye indahemuka muri bike nzakwegurira byinshi, ngwino twishimane.’

24 “Hanyuma haza uwahawe ibiro mirongo itatu abwira shebuja ati: ‘Nari nzi ko uri umuntu utoroshye, usarura aho utabibye ukanura ibyo utanitse,

25 nuko ngira ubwoba maze imari yawe nyicukurira umwobo ndayihisha, none dore ibyawe!’

26 “Shebuja aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we! Wa munebwe we! Harya ngo wari uzi ko nsarura aho ntabibye, nkanura ibyo ntanitse!

27 Kuki utabikije imari yanjye mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyibikuje hamwe n’inyungu zayo.

28 Nimumwake izo zahabu muzihe uwahawe ibiro ijana na mirongo itanu,

29 kuko ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

30 Uwo mugaragu mubi nimumujugunye hanze mu mwijima, ni ho bazarira kandi bagahekenya amenyo.’

Uko abantu bazacirwa imanza

31 “Igihe Umwana w’umuntu azaza afite ikuzo ashagawe n’abamarayika bose, azicara ku ntebe ya cyami afite ikuzo rimukwiriye.

32 Abatuye amahanga yose yo ku isi bazakoranyirizwa imbere ye, maze abavangure nk’uko umushumba avangura intama akazitandukanya n’ihene.

33 Azashyira intama iburyo bwe, naho ihene zijye ibumoso.

34 Noneho Umwami azabwira abari iburyo bwe ati: ‘Nimuze abo Data yahaye umugisha, mugabirwe ubwami yabateguriye kuva isi ikiremwa.

35 Igihe nari nshonje mwaramfunguriye, ngize inyota mumpa icyo kunywa, nje ndi umushyitsi murancumbikira

36 igihe nari mbuze icyo nambara muranyambika, ndwaye murandwaza, ndi imfungwa muza kunsura.’

37 “Nuko izo ntungane zizamusubiza ziti: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje tukagufungurira, cyangwa ufite inyota tukaguha icyo kunywa?

38 Ni ryari twakubonye uri umushyitsi tukagucumbikira, cyangwa ubuze icyo wambara tukakwambika?

39 Ni ryari twakubonye urwaye cyangwa uri imfungwa maze tukaza kugusura?’

40 Nuko Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mwakoreye umwe muri aba bavandimwe banjye boroheje, burya ari jye mwabikoreye.’

41 “Hanyuma Umwami azabwira ab’ibumoso bwe ati: ‘Nimumve iruhande mwa bivume mwe, mujye mu muriro w’iteka wateguriwe Satani n’abamarayika be!

42 Igihe nari nshonje ntimwamfunguriye, ngize inyota ntimwampa icyo kunywa,

43 nje ndi umushyitsi ntimwancumbikira igihe nari mbuze icyo nambara ntimwanyambika, ndwaye ndi n’imfungwa ntimwansura.’

44 “Icyo gihe na bo bazamusubiza bati: ‘Nyagasani, ni ryari twakubonye ushonje, ufite inyota, uri umushyitsi, ubuze icyo wambara, urwaye cyangwa uri imfungwa maze ntitugufashe?’

45 “Umwami azabasubiza ati: ‘Ndababwira nkomeje ko ibyo mutakoreye umwe muri aba boroheje, burya nanjye mutabinkoreye.’

46 Ubwo rero bazahita bajya mu gihano cy’iteka, naho za ntungane zijye mu bugingo buhoraho.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/25-7cba0a59f7cbb2a82fd49037dfd274cb.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 26

Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

1 Nuko Yezu arangije kuvuga ibyo byose abwira abigishwa be ati:

2 “Nk’uko mubizi, hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika, ni bwo Umwana w’umuntu azatangwa abambwe ku musaraba.”

3 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango y’Abayahudi bakoranira mu ngoro y’Umutambyi mukuru witwaga Kayifa,

4 bajya inama yo gufata Yezu ku mayeri kugira ngo bamwicishe.

5 Baravuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”

Umugore asīga Yezu amarashi

6 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe,

7 haje umugore azanye icuparyuzuye amarashi ahenda cyane, ayasuka ku mutwe wa Yezu ari ku meza.

8 Abigishwa be babibonye bararakara, baravuga bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa?

9 Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene?”

10 Yezu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza?

11 Abakene muhorana na bo, naho jye ntituzahorana.

12 Ansīze aya marashi ku mubiri, antegurira guhambwa.

13 Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho ubu Butumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”

Yuda yiyemeza kugambanira Yezu

14 Maze umwe mu bigishwa cumi na babiri witwa Yuda Isikariyoti, asanga abakuru bo mu batambyi

15 arababaza ati: “Murampa iki nkabashyikiriza Yezu?” Bamubarira ibikoroto mirongo itatu by’ifeza.

16 Kuva icyo gihe Yuda asigara ashaka igihe gikwiriye cyo kumubashyikiriza.

Yezu asangira n’abigishwa be ifunguro rya Pasika

17 Umunsi wa mbere w’iminsi mikuru y’Imigati idasembuye, abigishwa ba Yezu baramusanga baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tugutegurira ifunguro rya Pasika?”

18 Yezu ati: “Nimujye mu mujyi kwa kanaka, mumubwire muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo igihe cye kiregereje, arashaka kuza iwawe akizihiza Pasika hamwe n’abigishwa be.’ ”

19 Abigishwa ba Yezu babigenza uko yabategetse, bategura ifunguro rya Pasika.

20 Bugorobye Yezu yicarana n’abigishwa be cumi na babiri barafungura.

21 Nuko mu gihe bafungura aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe agiye kungambanira.”

22 Birabababaza cyane batangira kumubaza umwe umwe bati: “Nyagasani, mbese ni jye?”

23 Yezu arabasubiza ati: “Uwo duhuriza intoki ku mbehe ni we ugiye kungambanira.

24 Koko Umwana w’umuntu agiye kwicwa nk’uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano. Icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”

25 Maze Yuda wari ugiye kumugambanira, aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ni jye?”

Yezu aramubwira ati: “Urabyivugiye.”

Ifunguro rihamya Isezerano rishya

26 Igihe bafunguraga, Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, awuhereza abigishwa be ati: “Nimwakire murye, uyu ni umubiri wanjye.”

27 Afata n’igikombe, ashimira Imana, arakibahereza, ati: “Nimunyweho mwese.

28 Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano [rishya] Imana igiranye n’abayo, amenwe ku bw’abantu benshi kugira ngo bababarirwe ibyaha.

29 Reka mbabwire: sinzongera kunywa kuri bene iyi divayi, kugeza igihe nzasangirira namwe divayi nshya mu bwami bwa Data.”

30 Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w’Iminzenze.

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

31 Maze Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho iri joro biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo: ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’

32 Ariko nimara kuzuka, muzansanga muri Galileya.”

33 Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye ndi bukomere nta kabuza!”

34 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika umaze kunyihakana gatatu.”

35 Petero ati: “Naho byatuma mpfana nawe sindi bukwihakane na gato!”

Abandi bigishwa bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani

36 Nuko Yezu ajyana n’abigishwa be ahantu hitwa Getsemani. Bahageze arababwira ati: “Nimube mwicaye hano mu gihe ngiye hariya gusenga.”

37 Maze ajyana na Petero na bene Zebedeyi bombi, atangira kugira agahinda n’ishavu.

38 Nuko arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso hamwe nanjye.”

39 Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ati: “Data, niba bishoboka igiza kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro. Icyakora ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”

40 Nyuma asubira aho yasize abigishwa be asanga basinziriye, abaza Petero ati: “Bite se, ntimuruhije muba maso hamwe nanjye byibura isaha imwe?

41 Mube maso kandi musenge kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w’umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”

42 Asubirayo arasenga ati: “Data, niba bidashoboka ko iki gikombe gica kure yanjye ntakinyoye, ibyo ushaka bibe.”

43 Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n’ibitotsi.

44 Yongera kubasiga ajya gusenga ubwa gatatu, avuga amagambo nk’aya mbere.

45 Nuko asubira aho yasize abigishwa be arababwira ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?Yemwe, igihe kiregereje kugira ngo Umwana w’umuntu agabizwe abanyabyaha.

46 Nimuhaguruke tugende, dore ungambanira araje.”

Bafata Yezu

47 Akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n’igitero cy’abantu benshi, bitwaje inkota n’amahiri, boherejwe n’abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango.

48 Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa musoma, araba ari we mumufate.”

49 Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe mwigisha.” Nuko aramusoma.

50 Yezu aramubwira ati: “Ncuti, kora ikikuzanye!”

Nuko ba bantu baratambuka, basumira Yezu baramufata.

51 Ni bwo umwe mu bari kumwe na Yezu akuye inkota, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru amuca ugutwi.

52 Nuko Yezu aramubwira ati: “Subiza inkota yawe mu rwubati, kuko umuntu wese urwanisha inkota na we azicishwa inkota.

53 Mbese ntuzi ko nshobora gutabaza Data, agahita ampa imitwe y’ingabo y’abamarayika irenze cumi n’ibiri?

54 Ariko se bibaye bityo Ibyanditswe byasohozwa bite, kandi bivuga ko ari uku bigomba kuba?”

55 Ubwo nyine Yezu ni ko kubaza igitero cy’abantu bari baje ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’abagiye gufata igisambo? Iminsi yose nicaraga mu rugo rw’Ingoro y’Imana nigisha, ntimwamfashe.

56 Ariko ibi byose bibereyeho kugira ngo ibyanditswe n’abahanuzi bibe.”

Maze abigishwa be bose baramutererana barahunga.

Yezu ajyanwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi

57 Abari bafashe Yezu bamujyana kwa Kayifa Umutambyi mukuru, abigishamategeko n’abakuru b’imiryango barahakoranira.

58 Ubwo Petero amukurikirira kure aza kugera mu rugo rw’Umutambyi mukuru, arinjira yicarana n’abakozi baho, ashaka kureba amaherezo.

59 Abakuru bo mu batambyi n’abandi bose bagize urukiko rw’ikirenga, bashakaga ibyo babeshyera Yezu kugira ngo bamwicishe,

60 ariko ntibabibona nubwo hari haje benshi bo kumushinja ibinyoma. Nyuma haza kugoboka abantu babiri bati:

61 “Uyu muntu yaravuze ngo: ‘Mbasha gusenya Ingoro y’Imana, nkongera nkayubaka mu minsi itatu.’ ”

62 Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka, aramubaza ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?”

63 Yezu aricecekera. Umutambyi mukuru ni ko kumubwira ati: “Nkurahije Imana nzima, utubwire niba ari wowe Kristo, Umwana w’Imana.”

64 Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye. Byongeye kandi reka mbabwire, bidatinze muzabona Umwana w’umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”

65 Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Aratuka Imana! Turacyashaka abagabo b’iki se kandi? Dore namwe mumwiyumviye atuka Imana!

66 Murabitekerezaho iki?”

Barasubiza bati: “Akwiriye gupfa!”

67 Nuko bamucira mu maso bamutera n’amakofi, abandi bamukubita inshyi bati:

68 “Kristo, hanura. Ni nde ugukubise?”

Petero yihakana Yezu

69 Icyo gihe Petero yari yicaye hanze mu rugo. Umwe mu baja aramwegera aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu wo muri Galileya!”

70 Petero ahakanira imbere ya bose ati: “Sinzi icyo ushaka kuvuga!”

71 Ahavuye agana ku irembo undi muja aramubona, abwira abari aho ati: “Uyu yari kumwe na Yezu w’i Nazareti!”

72 Petero yongera guhakana ndetse ararahira ati: “Uwo muntu simuzi!”

73 Hashize akanya, abari aho basanga Petero baramubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, yewe n’imvugo yawe irakuranga!”

74 Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu simuzi!”

Ako kanya inkoko irabika.

75 Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yavuze ati: “Inkoko irajya kubika umaze kunyihakana gatatu.” Asohoka ashavuye, ararira cyane.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/26-aee2aa11e0c5ad05c743e8b8266e2dd5.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 27

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

1 Igitondo gitangaje, abakuru bose bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bajya inama yo kwicisha Yezu.

2 Bamaze kumuboha baramujyana, bamushyikiriza Umutegetsi Pilato.

Urupfu rwa Yuda

3 Nuko Yuda wamugambaniye abonye ko Yezu yaciriwe urwo gupfa yicuza ibyo yakoze, asubiza abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bya bikoroto mirongo itatu by’ifeza,

4 aravuga ati: “Nakoze ishyano kuko nagambaniye amaraso y’umuntu w’umwere.”

Baramubwira bati: “Ibyo ni ibyawe twe ntibitureba.”

5 Ajugunya bya bikoroto mu rugo rw’Ingoro y’Imana, avayo ajya kwimanika.

6 Abakuru bo mu batambyi bafata ibyo bikoroto baravugana bati: “Ntibikwiriye ko dushyira aya mafaranga hamwe n’amaturo yandi, kuko yaguzwe amaraso y’umuntu.”

7 Bamaze kujya inama, bayagura umurima wari uw’umubumbyi, kugira ngo ube irimbi ryo guhambamo abatari Abayahudi.

8 Bituma witwa “Umurima w’Amaraso” kugeza na n’ubu.

9 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Yeremiya ngo: “Bakiriye ibikoroto mirongo itatu by’ifeza, ari cyo giciro Abisiraheli bari biyemeje kumugura.

10 Babigura umurima w’umubumbyi nk’uko Nyagasani yari yarantegetse.”

Yezu abazwa na Pilato

11 Yezu ageze imbere y’umutegetsi, uwo mutegetsi aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

Yezu ati: “Urabyivugiye.”

12 Abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango baramurega, ariko ntiyagira icyo asubiza.

13 Nuko Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ibyo byose bagushinja?”

14 Yezu ntiyagira icyo amusubiza kuri ibyo birego byose. Umutegetsi abibonye aratangara cyane.

Yezu acirwa urwo gupfa

15 Ku munsi mukuru wa Pasika, umutegetsi w’Umunyaroma yari amenyereye kurekurira rubanda imfungwa imwe bashakaga.

16 Icyo gihe bari bafite imfungwa y’ikirangirire yitwaga Baraba.

17 Nuko Pilato abaza abantu bakoraniye aho ati: “Uwo mushaka ko mbarekurira ni nde, Baraba cyangwa Yezu witwa Kristo?”

18 Pilato yari azi ko bamugabije Yezu babitewe n’ishyari.

19 Igihe Pilato yari yicaye kugira ngo ace urubanza, umugore we amutumaho ati: “Uramenye ntugire icyo ukora kuri uwo muntu, ni umwere. Naraye ndose byinshi kuri we byambabaje.”

20 Ariko abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango bemeza rubanda gusaba Umutegetsi ngo abarekurire Baraba, yicishe Yezu.

21 Nuko arababaza ati: “Muri aba bombi uwo mushaka ko mbarekurira ni nde?”

Baramusubiza bati: “Ni Baraba.”

22 Pilato arababaza ati: “None se Yezu witwa Kristo mugire nte?”

Bose bati: “Nabambwe ku musaraba!”

23 Pilato ati: “Kuki? Ikibi yakoze ni ikihe?”

Barushaho gusakuza bati: “Nabambwe!”

24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa ahubwo ko bigiye gucika, atumiza amazi maze akarabira imbere ya rubanda, aravuga ati: “Amaraso y’uyu muntu ntazambarweho. Birabe ibyanyu!”

25 Bose barasubiza bati: “Amaraso ye araduhame ahame n’abana bacu!”

26 Pilato ni ko kubarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.

Abasirikari bashinyagurira Yezu

27 Nuko abasirikari bajyana Yezu mu gikari cy’ingoro y’umutegetsi, maze abasirikari bose baramukikiza.

28 Bamucuza imyambaro bamwambika umwitero utukura.

29 Bazingazinga ikamba ry’amahwa barimutamiriza ku mutwe, bamufatisha ikibingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bakajya bamupfukamira bamushinyagurira bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi!”

30 Bakamuvundereza amacandwe, bagafata na cya kibingo bakakimukubita mu mutwe.

31 Nuko bamaze kumushinyagurira batyo bamwambura wa mwitero utukura, bamusubiza imyambaro ye. Nuko bamujyana kumubamba ku musaraba.

Yezu abambwa ku musaraba

32 Bagisohoka mu mujyi bahura n’umuntu ukomoka i Sirene witwaga Simoni, baramufata kugira ngo atware umusaraba wa Yezu.

33 Bageze ahitwa Gologota ari ko kuvuga “ahitiriwe igihanga”,

34 bamuha divayi ivanze n’indurwengo anywe, asomyeho yanga kuyinywa.

35 Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo.

36 Birangiye bicara aho baramurinda.

37 Hejuru y’umutwe we, bahamanika itangazo ry’icyo yaregwaga, ngo “Uyu ni Yezu Umwami w’Abayahudi.”

38 Yari abambanywe n’abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso.

39 Abahisi baramutukaga bakazunguza umutwe bati:

40 “Wowe wasenya Ingoro y’Imana ukayubaka mu minsi itatu, ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana ivane ku musaraba turebe!”

41 Abakuru bo mu batambyi hamwe n’abigishamategeko n’abakuru b’imiryango, na bo bamushinyaguriraga bamuseka bati:

42 “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza! Umva ko ari Umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba ni bwo tumwemera!

43 Yiringiye Imana avuga ngo ‘Ndi Umwana wayo’, none reka turebe ko imurokora umva ko imukunda!”

44 Ndetse na ba bambuzi bari babambanywe na we ni ko bamutukaga.

Urupfu rwa Yezu

45 Uhereye saa sita, mu gihugu cyosehacura umwijima kugeza saa cyenda.

46 Ahagana mu masaa cyenda Yezu avuga aranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?” Ni ukuvuga ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”

47 Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Aratabaza Eliya.”

48 Umwe muri bo ahita yiruka, afata icyangwe acyinika muri divayi isharira, agihambira ku kibingo akimushyira ku munwa kugira ngo akinyunyuze.

49 Abandi baravuga bati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumutabara!”

50 Yezu yongera kurangurura ijwi, aherako avamo umwuka.

51 Nuko mu Ngoro y’Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyaneutabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi. Isi iratingita, ibitare biriyasa.

52 Imva zirakinguka, intore z’Imana nyinshi zapfuye zirazuka.

53 Yezu amaze kuzuka, ziva mu mva zigera i Yeruzalemu umujyi Imana yitoranyirije, zibonekera abantu benshi.

54 Umukapiteni n’abasirikari be barindaga Yezu bumvise umutingito w’isi, kandi babonye ibindi byabaye, baratinya cyane baravuga bati: “Ni ukuri uyu muntu yari umwana w’Imana!”

55 Hari n’abagore benshi babireberaga kure, ni bo bakurikiye Yezu kuva muri Galileya bamufasha imirimo.

56 Barimo Mariya w’i Magadala na Mariya nyina wa Yakobo na Yozefu, na nyina wa bene Zebedeyi.

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

57 Bugiye kwira haza umugabo w’umukire witwaga Yozefu, ukomoka mu mujyi wa Arimateya, yari umwigishwa wa Yezu.

58 Ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu. Pilato ategeka ko bawumuha.

59 Nuko Yozefu ajyana uwo murambo, awuhambira mu mwenda wera utanduye.

60 Aherako awushyingura mu mva ye nshya yari yarakorogoshoye mu rutare, nyuma ahirikiraho ibuye rinini, arikingisha umuryango maze arataha.

61 Mariya w’i Magadala na Mariya wundi basigara bicaye ahateganye n’imva.

Abarinzi b’imva

62 Umunsi w’imyiteguro y’isabato urangiye, bukeye bwaho abakuru bo mu batambyi n’Abafarizayi bateranira kwa Pilato,

63 baramubwira bati: “Nyakubahwa, twibutse ko wa mubeshyi akiriho yavuze ati: ‘Nzazuka iminsi itatu ishize.’

64 Nuko rero, mutegeke ko barinda imva kugeza ku munsi wa gatatu, kugira ngo abigishwa be bataza kwiba umurambo bakabeshya rubanda ngo ‘Yazutse’, maze icyo kinyoma cya nyuma kikaruta icya mbere.”

65 Pilato arababwira ati: “Ngaba abasirikari, mugende muyirinde uko mushoboye.”

66 Nuko baragenda badanangira umuryango w’imva, bashyira ikimenyetso kuri rya buye bahasiga n’abasirikari.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/27-cdba5f365711e3dd16aa8f05d956c1d7.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 28

Kuzuka kwa Yezu

1 Isabato ishize, ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, Mariya w’i Magadala na Mariya wundi baza mu museke kureba imva.

2 Ako kanya haba umutingito w’isi ukomeye, umumarayika wa Nyagasani amanuka mu ijuru, araza yigizayo rya buye aryicaraho.

3 Yarabagiranaga nk’umurabyo n’imyambaro ye yeraga de.

4 Abarinzi bamurabutswe bagira ubwoba bwinshi, bahinda umushyitsi bamera nk’abapfuye.

5 Umumarayika abwira abagore ati: “Mwitinya! Nzi ko mushaka Yezu umwe babambye ku musaraba

6 ariko ntari hano, yazutse nk’uko yari yarabivuze. Nimuze murebe aho yari aryamye.

7 Noneho mwihute mubwire abigishwa be muti: ‘Yazutse kandi agiye kubategerereza muri Galileya, ni ho muzamusanga.’ Ngubwo ubutumwa nari mbafitiye.”

8 Bava ku mva bwangu bafite ubwoba buvanze n’ibyishimo byinshi, biruka bajya kumenyesha abigishwa ba Yezu iyo nkuru.

9 Noneho Yezu ahura na bo arababwira ati: “Ndabaramutsa!” Baramwegera bamwikubita imbere, bamufata ibirenge baramuramya.

10 Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwitinya! Mugende mubwire abavandimwe banjye bajye muri Galileya, ni ho bazambonera.”

Abarinzi b’imva babeshya

11 Abagore bakiri mu nzira, bamwe mu basirikari barindaga imva bajya mu mujyi, maze batekerereza abakuru bo mu batambyi ibyari byabaye byose.

12 Abo batambyi baterana n’abakuru b’imiryango bajya inama, baha abasirikari amafaranga menshi

13 barababwira bati: “Mujye muvuga ko abigishwa be baje nijoro bakamwiba musinziriye.

14 Umutegetsi naramuka abimenye, tuzamugusha neza dutume mudakurikiranwa.”

15 Abarinzi bamaze gushyikira amafaranga bagenza uko babwirijwe. Nuko iyo nkuru yamamara mu Bayahudi kugeza na n’ubu.

Yezu atuma abigishwa be

16 Nuko abo bigishwa cumi n’umwe bajya muri Galileya ku musozi Yezu yari yarabarangiye.

17 Bamubonye baramuramya, ariko bamwe barashidikanya.

18 Yezu arabegera arababwira ati: “Nahawe ubushobozi kuri byose mu ijuru no ku isi.

19 Nuko rero nimugende muhindure abo mu mahanga yose babe abigishwa banjye, mubabatize mu izina rya Data n’Umwana we na Mwuka Muziranenge,

20 mubigishe gukurikiza ibyo nabategetse byose, kandi dore ndi kumwe namwe iminsi yose kugeza ku mperuka y’isi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/28-22cf10951ed88ff0d6b336d253caff11.mp3?version_id=387—