Categories
Matayo

Matayo 11

Yohani Mubatiza atuma kuri Yezu

1 Yezu amaze guha abigishwa be cumi na babiri ayo mabwiriza, aherako ajya kwigisha no kwamamaza Ubutumwa bwiza mu mijyi y’iwabo.

2 Ubwo Yohani yari muri gereza yumvise ibyo Kristo akora, amutumaho abigishwa be

3 kumubaza bati: “Mbese ni wowe wa wundiugomba kuza, cyangwa se dutegereze undi?”

4 Yezu arabasubiza ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiyumviye n’ibyo mwiboneye muti:

5 ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’

6 Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.”

7 Abo bigishwa ba Yohani batirimutse aho, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

8 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y’agaciro? Oya, abambaye imyambaro y’agaciro ni abibera mu ngoro z’abami.

9 None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko ndetse aruta umuhanuzi!

10 Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe kugira ngo igutunganyirize inzira.’

11 “Ndababwira nkomeje ko mu bana b’abantu hatigeze habaho uruta Yohani Mubatiza, nyamara umuto mu bwami bw’ijuru aramuruta.

12 Kuva igihe Yohani Mubatiza yigishaga kugeza ubu ubwami bw’ijuru buraharanirwa, ab’intwari bakaba ari bo babwegukana.

13 Ibyanditswe n’abahanuzi bose no mu Mategeko, byakomeje guhanura ibyabwo kugeza igihe cya Yohani.

14 Mushatse kandi kubyemera, Yohani uwo ni we Eliya wagombaga kuza.

15 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!

16 “Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya n’iki? Ni nk’abana bicaye mu masoko bahamagarana bati:

17 ‘Twateye imbyino z’umunezero ntimwabyina! Duteye iz’ishavu ntimwarira!’

18 Yohani yaje yigomwa kurya no kunywa baravuga bati: ‘Yahanzweho!’

19 Naho Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa baravuga bati: ‘Mbega igisahiranda cy’igisinzi, cy’incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’ Nyamara ubwenge bw’Imana bugaragazwa n’icyo bwakoze.”

Imigi imwe yanga kwihana

20 Nuko Yezu atangira gutonganya abo mu mijyi yakoreyemo ibitangaza byinshi, kuko banze kwihana. Aravuga ati:

21 “Mwa bantu b’i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b’i Betsayida,muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n’i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakisiga ivu, bagaragaza ko bihannye.

22 Nyamara reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Tiri n’i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk’icyanyu.

23 Namwe bantu b’i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu, kuko ibitangaza Imana yakoreye iwanyu iyo bikorerwa i Sodoma,Sodoma iba igihagaze kugeza n’ubu.

24 Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abo mu karere ka Sodoma bazahanishwa igihano kidakaze nk’icyanyu.”

Yezu ni we buruhukiro

25 Uwo mwanya Yezu aravuga ati: “Ndagushimiye Data Nyir’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi.

26 Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.

27 “Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w’Imana keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n’abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.

28 “Mwese abarushye n’abaremerewe nimunsange mbaruhure!

29 Mwikorere umutwarowanjye kandi mundebereho, kuko ndi umugwaneza nkaba niyoroshya. Bityo muzagira ituze mu mutima,

30 kuko umutwaro mbakorera utavunanye kandi umuzigo mbahambirira nturemere.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/11-2d2a87ad702a026e6bcd294ed63972e7.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 12

Yezu yigisha iby’isabato

1 Icyo gihe Yezu anyura mu mirima y’ingano ari ku isabato, abigishwa be bari bashonje maze batangira guca amahundo bararya.

2 Abafarizayi babibonye baramubwira bati: “Dore abigishwa bawe barakora ibidakwiriye gukorwa ku isabato.”

3 Yezu arababaza ati: “Mbese ntimwasomye ibyo Dawidi yakoze igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje?

4 Icyo gihe yinjiye mu Nzu y’Imana, we n’abo bari kumwe barya imigatiyatuwe Imana kandi batari babyemerewe, kuko yari igenewe abatambyi bonyine.

5 Cyangwa se ntimwasomye mu Mategeko ko iyo abatambyi bafashe igihe mu Ngoro y’Imana ku isabato, bica itegeko rigenga isabato kandi ntibibabere icyaha?

6 Reka mbabwire ko hano hari uruta Ingoro y’Imana.

7 Ibyanditswe biravuga ngo: ‘Icyo mbashakaho si ibitambo, ahubwo ni uko mugira impuhwe.’ Iyo musobanukirwa iryo jambo ntimwashyize abere mu rubanza,

8 kuko Umwana w’umuntu ari we mugenga w’isabato.”

Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza

9 Yezu avayo ajya mu rusengero rwabo,

10 aho hakaba umuntu unyunyutse ikiganza. Nuko babaza Yezu bati: “Mbese biremewe gukiza umurwayi ku isabato?” Ibyo babivugiraga kugira ngo babone icyo bamurega.

11 Na we arababaza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze ikagwa mu rwobo ku munsi w’isabato ntajye kuyikuramo?

12 Nyamara ukuntu umuntu arusha intama agaciro! Nuko rero mumenye ko byemewe kugira neza ku munsi w’isabato.”

13 Yezu ni ko kubwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima nk’ikindi.

14 Abafarizayi basohotse bahuza umugambi ngo bashake uko bamwica.

Yezu umugaragu Imana yatoranyije

15 Yezu abimenye ava aho hantu aragenda. Abantu benshi baramukurikira, abarwayi bose akabakiza.

16 Abihanangiriza akomeje ngo be kumwamamaza.

17 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:

18 “Dore umugaragu wanjye nitoranyirije,

ndamukunda cyane ni we nishimira.

Nzamushyiramo Mwuka wanjye,

azatangariza amahanga ubutabera.

19 Ntazatongana kandi ntazasakuza,

ntazarangurura ijwi rye mu mayira.

20 Urubingo ruvunitse ntazaruhwanya,

itara rigicumbeka ntazarizimya,

kugeza igihe azaba atumye ubutabera butsinda.

21 Bityo amahanga yose azamwiringira.”

Yezu na Bēlizebuli

22 Nuko bamuzanira umuntu wahanzweho, akaba impumyi n’ikiragi, Yezu aramukiza ku buryo yahumutse kandi akavuga.

23 Rubanda rwose babibonye baratangara maze baravuga bati: “Aho uriya si we Mwene Dawidi?”

24 Abafarizayi babyumvise baravuga bati: “Uriya mugabo nta wundi umuha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, keretse Bēlizebuli umutware wazo.”

25 Yezu amenye ibyo batekereza arababwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, kandi iyo umujyi usubiranyemo ntukomera, n’umuryango na wo ni uko.

26 None se niba Satani amenesha Satani, ntiyaba yiciyemo ibice? Ubwo se ubwami bwe bwakomera bute?

27 Ikindi kandi, mbese niba ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo ze, bene wanyu bo ubwo bubasha babuhabwa na nde? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n’urubanza.

28 Noneho kubera ko ari Mwuka w’Imana utuma menesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.

29 “Mbese umuntu yabasha ate kwigabiza urugo rw’umunyamaboko kugira ngo amusahure ibyo atunze, atabanje kumuboha? Ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.

30 “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya.

31 Ni cyo gituma mbabwira ko nta cyaha abantu batazababarirwa naho kwaba gutuka Imana, ariko umuntu wese uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa.

32 Umuntu wese uzavuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko uzavuga nabi Mwuka Muziranenge ntazababarirwa, haba muri iki gihe, haba no mu gihe kizaza.

Igiti n’imbuto zacyo

33 “Nimugira igiti cyiza kizera imbuto nziza, nyamara niba ari kibi kizera imbuto mbi, kuko igiti kimenyekanira ku mbuto zacyo.

34 Mwa rubyaro rw’impiri mwe, mubasha mute kuvuga amagambo meza kandi muri babi? Koko ‘Akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa’.

35 Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi.

36 Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, abantu bazabazwa ijambo ryose ry’impfabusa bavuze,

37 kuko amagambo wivugiye ni yo azatuma utsinda cyangwa utsindwa n’urubanza.”

Abantu basaba ibimenyetso

38 Nuko bamwe mu bigishamategeko n’Abafarizayi baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko utanga ikimenyetso cyatuma tukwemera.”

39 Yezu arabasubiza ati: “Abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icy’umuhanuzi Yonasi.

40 Nk’uko Yonasi yamaze iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’igifi, ni ko n’Umwana w’umuntu azamara iminsi itatu n’amajoro atatu mu nda y’isi.

41 Ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Ninive bazahagurukira ab’iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi.

42 Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikaziwaturutse mu majyepfo azahagurukira ab’iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y’ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo.

Kugarukirana kw’ingabo ya Satani

43 “Iyo ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura

44 ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’ Yagerayo igasanga nta muntu urimo, ikubuye iteguye.

45 Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Nuko imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi. Uko ni ko bizaba ku bantu babi b’iki gihe.”

Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

46 Igihe Yezu akiganira na rubanda, nyina n’abavandimwe be baba barahageze, baguma hanze bashaka kuvugana na we. [

47 Nuko umuntu aramubwira ati: “Yewe, nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze barashaka ko muvugana.”]

48 Yezu arasubiza ati: “Mama ni nde, abavandimwe banjye ni bande?”

49 Nuko arambura ukuboko yerekana abigishwa be, aravuga ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni aba!

50 Umuntu wese ukora ibyo Data uri mu ijuru ashaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/12-c3a336b67640081da86c9bf58510046b.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 13

Umugani w’umubibyi

1 Uwo munsi Yezu ava imuhira, ajya ku kiyaga yicara ku nkombe.

2 Imbaga nyamwinshi y’abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose bahagarara ku nkombe.

3 Nuko ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani ati: “Habayeho umuntu wagiye kubiba,

4 igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi.

6 Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho maze ziragwingira.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza zirera, zimwe zera imbuto ijana, izindi mirongo itandatu, izindi mirongo itatu.

9 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

10 Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Ni iki gituma wigisha abantu ukoresheje imigani?”

11 Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y’ubwami bw’ijuru, nyamara bo ntibabihawe.

12 Ufite azongererwa ndetse ahabwe byinshi, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

13 Naho abandi igituma mbabwira nkoresheje imigani ni uko bareba ariko ntibabone, batega amatwi ariko ntibumve kandi ntibasobanukirwe.

14 Bityo biba nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi Ezayi ngo:

‘Kumva muzumva ariko ntimuzasobanukirwa,

kureba muzareba ariko nta cyo muzabona.

15 Erega aba ni abantu binangiye!

Biziba amatwi,

bahunza amaso,

kugira ngo be kubona, be no kumva,

kandi be gusobanukirwa,

kugira ngo batangarukira nkabakiza.’

16 Mwebwe murahirwa kuko amaso yanyu areba, n’amatwi yanyu akaba yumva.

17 Ndababwira nkomeje ko abahanuzi benshi n’intungane nyinshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

18 “Nimutege amatwi rero mwumve iby’uwo mugani w’umubibyi.

19 Umuntu wese wumva Ijambo ry’ubwami bw’ijuru ntarisobanukirwe, ahwanye na ha handi ku nzira imbuto zaguye, maze Sekibi akaza agasahura icyabibwe mu mutima we.

20 Aho zabibwe ku gasi ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana, ako kanya akaryakirana ubwuzu,

21 nyamara ntatume rishorera imizi muri we, bityo akarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa ahōrwa Ijambo ry’Imana, ahita acika intege.

22 Aho zabibwe mu mahwa ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana, nyamara guhagarikwa umutima n’iby’isi no gushukwa n’ubukungu, bikarenga kuri iryo Jambo rikaba nk’imbuto zarumbye.

23 Aho zabibwe mu butaka bwiza ni nk’umuntu wumva Ijambo ry’Imana akarisobanukirwa akera imbuto, umwe ijana, undi mirongo itandatu, undi mirongo itatu.”

Ikigereranyo cy’urukungu mu ngano

24 Yezu abaha ikindi kigereranyo ati: “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umuntu wari warabibye imbuto nziza mu murima we.

25 Igihe abantu basinziriye, umwanzi araza abiba urukungu hagati mu ngano.

26 Nuko imyaka ibaye imigengararo, urukungu ruramenyekana.

27 Abagaragu babibonye, basanga nyir’umurima baramubaza bati: ‘Mbese ntiwabibye imbuto nziza mu murima wawe? None se urukungu rwajemo rute?’

28 Arabasubiza ati: ‘Ibyo ni umwanzi wabikoze.’ Abagaragu bati: ‘Mbese urashaka ko tujya kururandura?’

29 Na we ati: ‘Oya, mutarurandurana n’ingano.

30 Nimureke bikurane byombi kugeza igihe cy’isarura, ni bwo nzabwira abasaruzi nti: Mubanze murundanye urukungu, muruhambiremo imiba muyitwike, maze ingano muzihunike mu kigega cyanjye.’ ”

Ikigereranyo cy’akabuto

31 Yezu yongera kubaha ikigereranyo ati: “Ubwami bw’ijuru wabugereranya n’akabuto kitwa sinapi, umuntu yabibye mu murima we.

32 Karutwa n’izindi mbuto zose, nyamara kamara kumera kagasumba ibindi bihingwa kakangana n’igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”

Ikigereranyo cy’umusemburo

33 Arongera abaha n’ikindi kigereranyo ati: “Ubwami bw’ijuru wabugereranya n’umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n’ibyibo bitatu by’ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”

Akamaro k’imigani

34 Ibyo byose Yezu yabibwiraga rubanda akoresheje imigani. Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani.

35 Kwari ukugira ngo bibe nk’uko byavuzwe n’umuhanuzi ngo:

“Nzababwirira mu migani,

mbamenyeshe ibyahishwe kuva isi yaremwa.”

Yezu asobanura ikigereranyo cy’urukungu

36 Nuko Yezu asezera kuri rubanda asubira imuhira. Abigishwa be bajya aho ari baramubwira bati: “Dusobanurire cya kigereranyo cy’urukungu rwabibwe mu murima.”

37 Nuko arababwira ati: “Ubiba imbuto nziza ni Umwana w’umuntu,

38 umurima abibamo ni isi. Imbuto nziza abiba ni abayoboka ubwami bw’ijuru, naho urukungu ni abayoboka Sekibi.

39 Umwanzi warubibye ni Satani. Isarura ryo ni imperuka y’isi, naho abasaruzi ni abamarayika.

40 Nk’uko barundarunda urukungu bakarutwika, ni ko bizamera ku mperuka y’isi.

41 Umwana w’umuntu azatuma abamarayika be, batoratore abatera abandi gukora ibyaha n’inkozi z’ibibi, babakure mu bwami bwe

42 maze babarohe mu itanura ry’umuriro, aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.

43 Ubwo abatunganiye Imana bazarabagirana nk’izuba mu bwami bwa Se. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!

Ibindi bigereranyo bitatu

44 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’ikintu cy’agaciro gihishwe mu murima, umuntu yakigwaho akongera akagihisha maze akagenda yamazwe n’ibyishimo, ku buryo agurisha ibyo afite byose akagaruka kugura uwo murima.

45 “Na none iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umucuruzi washakaga amasaro y’agahebuzo.

46 Nuko abonye rimwe ry’igiciro kinini, aragenda agurisha ibye byose ararigura.

47 “Byongeye kandi, iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umutego w’amafi banaze mu kiyaga, ugafata amafi y’amoko yose.

48 Iyo umaze kūzura bawukururira ku nkombe, bakicara bakajonjora amafi, ameza bakayashyira mu bitebo, amabi bakayajugunya.

49 Uko ni ko bizamera ku mperuka y’isi, abamarayika bazaza bajonjore ababi babakure mu ntungane,

50 babarohe mu itanura ry’umuriro aho bazarira kandi bagahekenya amenyo.”

Ubutunzi bushya n’ubwa kera

51 Nuko arababaza ati: “Ibyo byose murabyumvise?”

Bati: “Yee.”

52 Arababwira ati: “Noneho rero umwigishamategeko wese wigishijwe iby’ubwami bw’ijuru, wamugereranya na nyir’urugo ukora mu byo atunze, akazana ibintu bimwe bishya n’ibindi bya kera.”

Ab’i Nazareti bahinyura Yezu

53 Nuko Yezu amaze kubacira iyo migani, arahava

54 ajya mu mujyi w’iwabomaze yigishiriza mu rusengero rwaho. Baratangara cyane bati: “Mbese ubwenge afite n’ibitangaza akora abikura he?

55 Mbese si umwana wa wa mubaji? Ese nyina ntiyitwa Mariya? Mbese abavandimwe be si Yakobo na Yozefu na Simoni na Yuda?

56 Mbese bashiki be bose ntiduturanye? None se biriya akora byose abikura he?”

57 Ibyo bituma batamwemera.

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa, uretse mu karere k’iwabo n’iwe mu rugo.”

58 Nuko aho ntiyahakorera ibitangaza byinshi kubera ko batamwemeye.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/13-32ae5f81d1dfd626bead9bf1b72e51fa.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 14

Urupfu rwa Yohani Mubatiza

1 Muri icyo gihe Herodi umutegetsi w’intara ya Galileya yumva ibya Yezu.

2 Nuko abwira abo mu rugo rwe ati: “Uriya muntu ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”

3 Koko rero Herodi yari yarategetse ko bafata Yohani bakamuboha bakamushyira muri gereza. Impamvu yaturutse kuri Herodiya, umugore w’umuvandimwe weFilipo.

4 Yohani yari yabwiye Herodi ati: “Ntibyemewe ko umutunga.”

5 Ibyo bitera Herodi gushaka kwica Yohani, ariko yatinyaga rubanda kuko bemeraga ko Yohani ari umuhanuzi.

6 Ku munsi mukuru wo kwibuka ivuka rya Herodi, umukobwa wa Herodiya abyinira imbere y’abatumirwa. Binyura Herodi cyane

7 ku buryo yamurahiye ati: “Ndaguha icyo unsaba cyose.”

8 Nuko uwo mukobwa amaze kugirwa inama na nyina aravuga ati: “Nimumpe igihanga cya Yohani Mubatiza, bahite bakinzanira ku mbehe.”

9 Umwami Herodi arababara, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y’abatumirwa be, ategeka ko biba bityo.

10 Atuma umuntu muri gereza aca Yohani igihanga.

11 Yakizanye ku mbehe agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina.

12 Nyuma abigishwa ba Yohani baraza bajyana umurambo we barawushyingura, maze bajya kubimenyesha Yezu.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

13 Yezu abyumvise avayo, afata ubwato ajya kwiherera ahantu hadatuwe. Ariko imbaga y’abantu babimenye bava mu mujyi, bamusangayo banyuze iy’ubutaka.

14 Ageze imusozi abona iyo mbaga y’abantu, abagirira impuhwe abakiriza abarwayi.

15 Bugorobye abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije. Sezerera iyi mbaga y’abantu, bajye mu mihana bihahire ibyokurya.”

16 Yezu arabasubiza ati: “Si ngombwa ko bagenda, ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”

17 Baramubwira bati: “Icyo dufite imbere n’inyuma ni imigati itanu n’amafi abiri.”

18 Arababwira ati: “Nimubinzanire hano.”

19 Nuko ategeka abantu kwicara mu byatsi, afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru ashimira Imana. Arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza abo bantu.

20 Nuko bose bararya barahaga, bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n’ebyiri.

21 Abariye bari nk’ibihumbi bitanu, utabariyemo abagore n’abana.

Yezu agenda ku mazi

22 Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato ngo bamubanzirize kugera hakurya, mu gihe agisezerera iyo mbaga y’abantu.

23 Amaze kubasezerera azamuka umusozi, ajya gusenga yiherereye. Umugoroba ukuba akiri yo wenyine.

24 Icyo gihe bwa bwato bwari bwamaze kugera kure y’inkombe, umuhengeri ubukoza hirya no hino kuko umuyaga wabaturukaga imbere.

25 Nuko bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi.

26 Abigishwa be bamubonye agenda ku mazi, bakuka umutima baravuga bati: “Ni umuzimu!” Bagira ubwoba barataka.

27 Yezu aherako arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”

28 Petero aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ari wowe tegeka ngusange ngenda ku mazi!”

29 Yezu aramubwira ati: “Ngwino!” Nuko Petero ava mu bwato, agenda ku mazi agana Yezu.

30 Nyamara abonye ko umuyaga ukajije umurego, agira ubwoba atangira kurohama, maze aratabaza ati: “Nyagasani nkiza!”

31 Ako kanya Yezu arambura ukuboko aramusingira, aramubwira ati: “Yewe ufite ukwizera guke we, utewe n’iki gushidikanya?”

32 Bageze mu bwato umuyaga urahosha.

33 Nuko abari mu bwato bapfukama imbere ya Yezu bati: “Koko uri Umwana w’Imana.”

Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti

34 Bafata hakurya mu ntara ya Genezareti.

35 Abantu baho bamenye ko ari Yezu bakwiza inkuru muri ako karere kose, bamuzanira abarwayi babo bose.

36 Nuko baramwinginga ngo byibura bakore ku ncundaz’umwitero we, abazikozeho bose bagakira.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/14-1727365dc7bfc846c46f8ddc88bf28f5.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 15

Yezu ahinyura inyigisho z’Abafarizayi

1 Nuko Abafarizayi n’abigishamategeko baturutse i Yeruzalemu basanga Yezu, baramubaza bati:

2 “Kuki abigishwa bawe barenga ku muhango wa ba sogokuruza? Kuki mu gihe cyo gufungura batabanza gukaraba?”

3 Yezu arababaza ati: “Kuki mwe murenga ku Mategeko y’Imana mukihambira ku mihango yanyu?

4 Imana yaravuze iti: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi iti: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’

5 Naho mwebwe muvuga ko umuntu yabwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ngomba kugitura Imana’,

6 ntabe acyubaha se [cyangwa nyina]. Bityo mukaba muhinduye ubusa Amategeko y’Imana mwitwaje imihango yanyu.

7 Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri agira ati:

8 ‘Aba bantu bampoza ku rurimi,

ariko imitima yabo imba kure.

9 Barushywa n’ubusa bansenga,

kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu gusa.’ ”

Ibihumanya umuntu

10 Nuko Yezu ahamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi kandi musobanukirwe ibi:

11 igihumanya umuntu si ikijya mu kanwa, ahubwo ni ikikavamo.”

12 Nuko abigishwa be baramwegera baramubaza bati: “Uzi ko Abafarizayi bumvise ibyo uvuze bikabarakaza?”

13 Yezu ni ko kubasubiza ati: “Agati kose katatewe na Data uri mu ijuru kazarandurwa.

14 Nimubareke ni impumyi zirandata izindi. Iyo impumyi irandase indi mpumyi, zombi zigwa mu rwobo.”

15 Petero ni bwo amubwiye ati: “Dusobanurire ayo marenga.”

16 Yezu aramusubiza ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho?

17 Mbese ntimwumva ko ikintu cyose cyinjiye mu muntu kinyuze mu kanwa kijya mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo?

18 Ariko igisohoka mu kanwa cyose kiba kivuye mu mutima, ni na cyo gihumanya umuntu,

19 kuko mu mitima y’abantu ari ho hava imigambi mibi: ubwicanyi n’ubusambanyi n’ubujura, kubeshyerana no gutukana.

20 Ibyo ni byo bihumanya umuntu, naho kurisha intoki zidakarabye si byo byamuhumanya.”

Umugore utari Umuyahudi yizera Yezu

21 Nuko Yezu avayo ajya mu karere gahereranye n’imijyi ya Tiri na Sidoni.

22 Umugore w’Umunyakanānikaziwabaga muri ako karere, aramusanga avuga aranguruye ati: “Nyagasani Mwene Dawidi, ngirira impuhwe! Umukobwa wanjye yahanzweho n’ingabo ya Satani, ameze nabi rwose.”

23 Yezu ntiyagira icyo amusubiza, maze abigishwa be baramwegera baramwinginga bati: “Musezerere kuko adusakuza inyuma.”

24 Yezu arasubiza ati: “Nta bandi natumweho uretse Abisiraheli bameze nk’intama zazimiye.”

25 Uwo mugore araza aramupfukamira ati: “Nyagasani mfasha!”

26 Yezu aramusubiza ati: “Si byiza gufata ibyokurya by’abana ngo ubijugunyire imbwa.”

27 Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n’imbwa zitungwa n’ibigwa hasi bivuye ku meza ya ba shebuja.”

28 Yezu ni ko kumusubiza ati: “Wa mugore we, ufite ukwizera gukomeye, bikubere uko ubishaka.” Uwo mwanya umukobwa we arakira.

Yezu akiza abantu benshi

29 Nuko Yezu ava aho agenda akikiye ikiyaga cya Galileya, azamuka umusozi maze aricara.

30 Imbaga nyamwinshi y’abantu iramusanga bamuzaniye abacumbagira n’impumyi, ibirema n’ibiragi n’abandi barwayi benshi, babashyira imbere ye arabakiza.

31 Nuko rubanda batangazwa no kubona ibiragi bivuga, ibirema bikira, abacumbagira bagenda neza n’impumyi zikareba. Nuko basingiza Imana ya Isiraheli.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bine

32 Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Aba bantu barambabaje. Dore uyu ni umunsi wa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura. None sinshaka kubasezerera kandi nta mpamba bafite, inzara itabatsinda ku nzira.”

33 Abigishwa be baramubaza bati: “Ko aha hantu hadatuwe, twakura he ibyahaza abantu bangana batya?”

34 Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”

Baramusubiza bati: “Dufite irindwi n’udufi dukeya.”

35 Nuko ategeka abantu kwicara hasi.

36 Afata iyo migati uko ari irindwi na twa dufi, ashimira Imana, arabimanyura, abiha abigishwa na bo babikwiza iyo mbaga.

37 Bose bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi.

38 Abariye bari ibihumbi bine, utabariyemo abagore n’abana.

39 Nuko Yezu amaze gusezerera iyo mbaga y’abantu ajya mu bwato, yerekeza mu karere ka Magadani.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/15-c77da26ed94636276f668f628241a2bc.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 16

Abafarizayi n’Abasaduseyi basaba ikimenyetso

1 Nuko Abafarizayi n’Abasaduseyi basanga Yezu, bamusaba ikimenyetso cyemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

2 Yezu arabasubiza ati: “Iyo izuba rirenze muravuga muti: ‘Ejo hazaramuka umucyo kuko ijuru ari umutuku’,

3 bwacya mukavuga muti: ‘Haramutse umuvumbi kuko ijuru ritukura kandi rikaba ryijimye.’ Muzi gutahura ijuru ngo mumenye ibihe, nyamara mukananirwa gutahura ibimenyetso biranga iby’iki gihe.

4 Abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi bashaka ko mbaha ikimenyetso, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.”

Nuko abasiga aho, aragenda.

Umusemburo w’Abafarizayi n’Abasaduseyi

5 Bafashe hakurya, abigishwa ba Yezu basanga bibagiwe kujyana imigati.

6 Yezu arababwira ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.”

7 Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko nta migati twazanye!”

8 Yezu amenye ibyo bavugana arababwira ati: “Yemwe abafite ukwizera guke mwe, ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite?

9 Mbese ntimurasobanukirwa, nta n’ubwo mwibuka ya migati itanu yahagije bya bihumbi bitanu, n’umubare w’inkangara z’ibyasagutse mwahavanye?

10 Cyangwa se ntimwibuka na ya migati irindwi yahagije bya bihumbi bine, na bya bitebo by’ibyasagutse mwahavanye?

11 Kuki mudasobanukirwa ko atari imigati nababwiraga? Mujye mwirinda ahubwo umusemburo w’Abafarizayi n’uw’Abasaduseyi.”

12 Noneho abigishwa basobanukirwa ko atari umusemburo w’imigati yababwiraga kwirinda, ahubwo ko ari uw’inyigisho z’Abafarizayi n’Abasaduseyi.

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

13 Bageze mu karere gahereranye n’i Kayizariya ya Filipo, Yezu abaza abigishwa be ati: “Umwana w’umuntu abantu bavuga ko ari nde?”

14 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri Yeremiya cyangwa undi wo mu bahanuzi.”

15 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

16 Simoni Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo Umwana w’Imana nzima.”

17 Yezu aramubwira ati: “Urahirwa Simoni mwene Yonasi, kuko ibyo nta muntu wabiguhishuriye, ahubwo ni Data uri mu ijuru.

18 Noneho nanjye reka nkubwire: uri Petero (ni ukuvuga ‘Ibuye’), kandi kuri urwo rutare nzubakaho Umuryango wanjye, ndetse n’urupfu ntiruzabasha kuwutsinda.

19 Nzaguha imfunguzo z’ubwami bw’ijuru, icyo uzaboha ku isi kizaba cyaboshywe n’Imana mu ijuru, kandi icyo uzabohora ku isi kizaba cyabohowen’Imana mu ijuru.”

20 Nuko Yezu yihanangiriza abigishwa be kutagira uwo bahingukiriza ko ari we Kristo.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

21 Uhereye ubwo, Yezu atangira gusobanurira abigishwa be ko ari ngombwa ko ajya i Yeruzalemu, akababazwa cyane n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.

22 Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana ati: “Nyagasani, ibyo biragatsindwa! Imana ntizakunda ko bikubaho!”

23 Yezu arahindukira aramubwira ati: “Mva iruhande Satani! Umbereye inkomyi kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby’abantu.”

24 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe ankurikire.

25 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije.

26 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe? Cyangwa se ubugingo bw’umuntu yabugurana iki?

27 Ni koko Umwana w’umuntu agiye kuzaza afite ikuzo rya Se, ashagawe n’abamarayika be, maze agirire umuntu wese ibikwiranye n’ibyo yakoze.

28 Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye Umwana w’umuntu aje kwima ingoma ye.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/16-b64ca3b9bdb901fa610ef38ac6feccf1.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 17

Abigishwa babona ikuzo rya Yezu

1 Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero n’abavandimwe babiri Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y’umusozi muremure.

2 Nuko ahinduka bamureba, mu maso he harabagirana nk’izuba, imyambaro ye irererana.

3 Bagiye kubona babona Musa na Eliya baganira na Yezu.

4 Petero abwira Yezu ati: “Nyagasani, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Nubishaka ndubaka utuzu dutatu tw’ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”

5 Akivuga atyo igicu kibengerana kirabatwikīra, bumva ijwi ry’uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, ni we nishimira. Nimumutege amatwi!”

6 Abigishwa bumvise iryo jwi bagwa bubamye, bagira ubwoba bwinshi cyane.

7 Maze Yezu arabegera abakoraho, ati: “Nimubyuke mwigira ubwoba.”

8 Bubuye amaso ntibagira undi babona, uretse Yezu wenyine.

9 Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mumaze kwerekwa, kugeza ubwo Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka.”

10 Abigishwa ba Yezu ni ko kumubaza bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”

11 Arabasubiza ati: “Ni koko, Eliya agomba kuza agatunganya byose.

12 Ndetse mbabwire: Eliya yaraje nyamara abantu ntibamumenya, ahubwo bamugirira nabi uko bishakiye. Umwana w’umuntu na we ni ko bazamugirira.”

13 Noneho abigishwa basobanukirwa ko ari Yohani Mubatiza yababwiraga.

Yezu akiza umuhungu wahanzweho

14 Bageze aho imbaga y’abantu yari iri, umuntu yegera Yezu aramupfukamira.

15 Nuko aravuga ati: “Nyagasani, girira impuhwe umwana wanjye! Arwara igicuri akababara cyane ku buryo kenshi kimutura mu muriro, kikamuroha no mu mazi.

16 Namuzaniye abigishwa bawe bananirwa kumukiza.”

17 Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b’iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire.”

18 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani, imuvamo. Uwo mwanya umwana arakira.

19 Nuko abigishwa be baramusanga, baramwihererana bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?”

20 Arabasubiza ati: “Ni ukubera ukwizera kwanyu kudahagije. Ndababwira nkomeje ko muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira uyu musozi muti: ‘Va aha ujye hariya’ maze ukahajya, nta kintu na kimwe cyabananira. [

21 Ariko bene iyo ngabo ya Satani ntishoborwa n’ikindi kitari ugusenga no kwigomwa kurya.”]

Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka

22 Abigishwa bageze muri Galileya, Yezu arababwira ati: “Umwana w’umuntu agiye kuzagabizwa abantu,

23 bamwice maze ku munsi wa gatatu azuke.” Nuko barashavura cyane.

Gutanga umusoro w’Ingoro y’Imana

24 Yezu n’abigishwa be bageze i Kafarinawumu, abasoresha b’Ingoro y’Imana basanga Petero baramubaza bati: “Mbese umwigisha wanyu ntatanga umusoro w’Ingoro y’Imana?”

25 Petero arasubiza ati: “Arawutanga.”

Nuko Petero agarutse imuhira Yezu aramutanguranwa ati: “Mbe Simoni, ubibona ute? Abami b’isi bahabwa na ba nde imisoro cyangwa amakoro? Mbese ni abana babo cyangwa ni rubanda?”

26 Petero aramusubiza ati: “Ni rubanda.” Yezu ati: “Nuko rero abana babo si abo gusoreshwa.

27 Nyamara kugira ngo tudaha abo bantu urwitwazo, jya ku kiyaga unagemo urushundura, ifi ufata bwa mbere uyasamure, urayisangamo igikoroto gihwanye n’umusoro wanjye n’uwawe, maze ukizane ugitange ho umusoro wacu twembi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/17-ee93152d9e4a6ec55d1e376d5246004c.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 18

Umukuru mu bwami bw’ijuru

1 Icyo gihe abigishwa begera Yezu baramubaza bati: “Mbese ni nde mukuru mu bwami bw’ijuru?”

2 Nuko Yezu arembuza umwana amushyira hagati yabo,

3 maze arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko niba mudahindutse ngo mumere nk’abana bato, mutazinjira mu bwami bw’ijuru.

4 Uwiyoroshya akamera nk’uyu mwana muto, ni we mukuru mu bwami bw’ijuru.

5 Byongeye kandi, uwakira umwana muto nk’uyu kubera jye ni jye aba yakiriye.

Ububi bw’ibyaha

6 “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga rwagati.

7 Mbega ngo isi iragatora kubera ibigusha abantu mu byaha! Ibigusha abantu ntibizabura kubaho, ariko umuntu bizaturukaho azaba agatoye.

8 “Niba ikiganza cyawe cyangwa ikirenge cyakugusha mu cyaha, ugice ugite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ucitse ikiganza cyangwa ikirenge kimwe, aho kurohwa mu muriro utazima ufite ibiganza cyangwa ibirenge byombi.

9 Niba kandi ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha, urinogore urite kure. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y’umuriro ufite amaso yombi.

Ikigereranyo cy’intama yazimiye

10 “Muramenye mutagira uwo musuzugura muri aba bato. Ndababwira ko mu ijuru abamarayika babobahora imbere ya Data uri mu ijuru!” [

11 Umwana w’umuntu yazanywe no gukiza abazimiye.]

12 “None se murabibona mute? Hagize umuntu ufite intama ijana maze imwe ikazimira, mbese ntiyasiga izindi mirongo cyenda n’icyenda ku musozi, kugira ngo ajye gushaka iyazimiye?

13 Ndababwira nkomeje ko iyo ayibonye, bimushimisha kurusha za zindi mirongo cyenda n’icyenda zitazimiye.

14 Uko ni ko Souri mu ijuru ashaka ko hatabura n’umwe muri bariya bato.

Igihe umuvandimwe agucumuyeho

15 “Mugenzi wawe nagucumuraho, umusange umwereke icyaha cye mwiherereye. Nagukundira uzaba ugaruye umuvandimwe.

16 Naho natakumva umutorere undi muntu umwe cyangwa babiri, kugira ngo nk’uko byanditswe, ‘ashinjwe n’abagabo babiri cyangwa barenzeho kugira ngo icyo aregwa kimuhame.’

17 Ariko niyanga kubumva ubibwire ikoraniro ry’ab’Imana. Niba kandi na ryo yanze kuryumva, kuva ubwo akubere nk’umuntu utazi Imana cyangwa umusoresha.

18 “Ndababwira nkomeje ko icyo muzaboha ku isi kizaba kiboshywe n’Imana mu ijuru. Kandi icyo muzabohora ku isi kizaba kibohowe n’Imana mu ijuru.

19 “Reka nongere mbabwire: niba ku isi babiri muri mwe bashyize hamwe kugira ngo basabe ikintu icyo ari cyo cyose, bazagihabwa na Data uri mu ijuru,

20 kuko aho babiri cyangwa batatu bateraniye mu izina ryanjye mba ndi hamwe na bo.”

Umugani w’umugaragu wanze kubabarira mugenzi we

21 Nuko Petero yegera Yezu aramubaza ati: “Nyagasani, mbese umuvandimwe wanjye akomeje kuncumuraho nkwiriye kumubabarira kangahe? Ese namubabarira karindwi?”

22 Yezu aramusubiza ati: “Sinkubwiye ko wagarukira kuri karindwi gusa, ahubwo uzageze kuri karindwi incuro mirongo irindwi.

23 “Ni yo mpamvu iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umwami, washatse kumurikisha imari yari yarabikije abagaragu be.

24 Agitangira kubikora bamuzanira umwe muri bo, wari umurimo za miliyoni na za miliyoni z’amafaranga.

25 Nuko abonye ko uwo muntu atari afite icyo kwishyura, shebuja ategeka ko bamugurisha we n’umugore n’abana be, n’ibyo yari afite byose kugira ngo yishyure uwo mwenda.

26 Uwo mugaragu ni ko kumwikubita imbere akoma yombi ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’

27 Shebuja amugirira impuhwe, amurekera uwo mwenda aramurekura.

28 “Uwo mugaragu avuye aho ahura n’undi mugaragu mugenzi we wari umurimo amafaranga ibihumbi bikeya, aramufata aramuniga ati: ‘Nyishyura umwenda undimo!’

29 Mugenzi we ni ko kumwikubita imbere aramwinginga ati: ‘Nimunyihanganire nzabishyura ibyanyu byose!’

30 Aranga ahubwo aragenda aramufungisha, kugeza igihe azaba amwishyuriye uwo mwenda.

31 “Abagaragu bagenzi be babonye ibibaye barababara cyane, bajya gutekerereza shebuja uko byagenze kose.

32 Nuko shebuja atumira uwo mugaragu aramubwira ati: ‘Yewe mugaragu gito, nakurekeye umwenda wawe kuko wanyinginze.

33 None se ntiwari ukwiriye kugirira mugenzi wawe impuhwe nk’uko nazikugiriye?’

34 Shebuja ararakara amwegurira abo kumwica urubozo, kugeza igihe azaba amaze kwishyura umwenda arimo.”

35 Yezu yungamo ati: “Nguko uko Data uri mu ijuru azagirira buri wese muri mwe, natababarira mugenzi we abikuye ku mutima.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/18-05578c0c4d784e31b9ce8f23ed088a92.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 19

Ibyo gutandukana kw’abashakanye

1 Nuko Yezu amaze kuvuga ayo magambo ava muri Galileya, ajya mu gice cy’intara ya Yudeya iri iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani.

2 Imbaga nyamwinshi y’abantu bamukurikirayo, maze abarwayi babo arabakiza.

3 Abafarizayi baza aho ari kugira ngo bamutegere mu byo avuga, baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we ku mpamvu ibonetse yose?”

4 Arabasubiza ati: “Mbese ntimwasomye ko mbere na mbere igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n’umugore?

5 Nyuma yaravuze iti: ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata, bombi bakaba umuntu umwe’,

6 ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe. Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”

7 Abafarizayi baramubaza bati: “None se ni kuki Musa yategetse umugabo guha umugore we urwandiko rwemeza ko amusenze, akabona kumwirukana?”

8 Arabasubiza ati: “Igituma Musa yabemereye gukora ibyo ni ukubera imitima yanyu inangiye. Ariko mbere na mbere si uko byahoze.

9 Naho jye mbabwiye ko umugabo wese wirukana umugore we bitavuye ku kubana kutemewe n’Amategekomaze akazana undi, aba asambanye.”

10 Abigishwa baramubwira bati: “Niba imibanire y’umugabo n’umugore ari iyo, icyarutaho ni ukudashaka!”

11 Yezu ni ko kubabwira ati: “Erega si bose bashobora kwakira iyo nyigisho, keretse abayigenewe!

12 Hariho bamwe batabasha kurongora kuko bavutse ari ibiremba. Hari abandi batabibasha kuko bagizwe batyo n’abantu. Hariho n’abandi babyigomwa ubwabo kubera ubwami bw’ijuru. Ubasha kumva iryo jambo naryumve.”

Yezu yakira abana bato

13 Abantu bazanira Yezu abana bato kugira ngo abarambikeho ibiganza abasengere, maze abigishwa be barabacyaha.

14 Yezu ni ko kubabwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw’ijuru ari ubw’abameze nka bo.”

15 Amaze kubarambikaho ibiganza ava aho hantu.

Umusore w’umukungu asanga Yezu

16 Hari ubwo umuntu yasanze Yezu aramubaza ati: “Mwigisha, mbese ibyiza nakora ni ibihe kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

17 Yezu aramusubiza ati: “Kuki umbaza ibyiza ugomba gukora? Imana yonyine ni yo nziza, niba ushaka kubona ubugingo buhoraho ujye ukurikiza Amategeko yayo.”

18 Undi aramubaza ati: “Ayahe?”

Yezu ati: “Ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi,

19 wubahe so na nyoko kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

20 Uwo musore aramubwira ati: “Ayo yose narayakurikije. Ikindi nshigaje ni iki?”

21 Yezu aramusubiza ati: “Niba ushaka kuba indakemwa koko, genda ugurishe ibyo utunze ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”

22 Uwo musore yumvise iryo jambo agenda ashavuye, kuko yari afite ibintu byinshi.

23 Yezu abwira abigishwa be ati: “Ndababwira nkomeje ko biruhije ko umukungu yinjira mu bwami bw’ijuru.

24 Nongere kandi mbabwire: icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

25 Abigishwa babyumvise baratangara cyane bagira bati: “Mbese noneho ni nde ubasha kurokoka?”

26 Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ntibishoboka, ariko ku Mana byose birashoboka.”

27 Nuko Petero aramubaza ati: “Mbese nkatwe ko twasize byose tukagukurikira, bizagenda bite?”

28 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko igihe ibintu byose bizaba bihinduwe bishya, Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ya cyami ahabwe ikuzo. Icyo gihe mwebwe mwankurikiye namwe muzicara ku ntebe cumi n’ebyiri za cyami, mucire imanza imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli.

29 Umuntu wese wasize amazu cyangwa abavandimwe, cyangwa se cyangwa nyina, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye, azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana kandi ahabwe ubugingo buhoraho.

30 Ikindi kandi benshi mu b’imbere bazaba ab’inyuma, na benshi mu b’inyuma babe ab’imbere.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/19-e87f0c3d2fa8cdc9eb1fa67510262961.mp3?version_id=387—

Categories
Matayo

Matayo 20

Abakozi bahembwe kimwe

1 “Iby’ubwami bw’ijuru wabigereranya n’umukungu wazindutse kare, ararika abantu bo kumukorera mu biti bye by’imizabibu.

2 Amaze gusezerana na bo igihembo gisanzwe cy’umubyizi, abohereza gukora mu mizabibu ye.

3 Asohotse saa tatu abona abandi bantu bahagaze ku isoko nta cyo bakora,

4 arababwira ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye mukore, ndabahemba uko bikwiye.’

5 Nuko baragenda. Yongeye gusohoka saa sita na saa cyenda, na bwo abigenza atyo.

6 Na none nka saa kumi n’imwe yongera gusohoka, asanga abandi bahagaze aho arababaza ati: ‘Kuki mwahagaze aho umunsi wose nta cyo mukora?’

7 Baramusubiza bati: ‘Ni uko nta waduhaye akazi.’ Na we ati: ‘Namwe nimujye mu mizabibu yanjye.’

8 “Nimugoroba nyir’imizabibu abwira umukoresha we ati: ‘Hamagara abakozi baze ubahembe, uhereye ku baje nyuma kugeza ku ba mbere.’

9 Nuko abatangiye nka saa kumi n’imwe baraza, buri muntu ahabwa igihembo cy’umubyizi.

10 Aba mbere na bo baraza batekereza ko ari bubarengerezeho, ariko na bo abahembera umubyizi.

11 Bakira ibihembo bitotombera nyir’imizabibu bati:

12 ‘Bariya baje nyuma bakora isaha imwe gusa, none tunganyije igihembo kandi twe twatangiye bugicya, izuba ry’umunsi wose rikaturengeraho!’

13 “Ni bwo asubije umwe muri bo ati: ‘Mugenzi wanjye, nta cyo nkurenganyijeho. Mbese si igihembo cy’umubyizi twasezeranye?

14 Fata ibyawe ugende. Koko nshatse guha uyu waje nyuma igihembo kingana n’icyawe.

15 Mbese hari icyambuza gukora icyo nshatse mu byanjye? Cyangwa undebye nabi kuko ngize ubuntu?’ ”

16 Nuko Yezu ati: “Uko ni ko aba nyuma bazaba aba mbere, n’aba mbere bakaba aba nyuma.”

Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka

17 Yezu azamutse ajya i Yeruzalemu, yihererana n’abigishwa be cumi na babiri. Bakigenda arababwira ati:

18 “Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w’umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa.

19 Bazamugabiza abanyamahangabamushinyagurire, bamukubite ibiboko bamubambe ku musaraba, maze ku munsi wa gatatu azuke.”

Nyina wa Yakobo na Yohani abasabira ubutoni

20 Nuko nyina wa bene Zebedeyi ari kumwe n’abahungu be, asanga Yezu aramupfukamira agira ngo agire icyo amusaba.

21 Yezu aramubaza ati: “Mbese urashaka iki?”

Na we ati: “Tegeka ko aba bana banjye bombi bazicarana nawe, umwe iburyo undi ibumosoigihe uzaba wimye ingoma.”

22 Yezu arasubiza ati: “Ntimuzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy’umubabarongomba kunywa?”

Baramusubiza bati: “Twabishobora.”

23 Arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye si jye ubigaba, ahubwo Data afite abo yabigeneye.”

24 Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, barakarira abo bavandimwe bombi.

25 Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abategeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n’abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru.

26 Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera,

27 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wanyu.

28 Ni na ko Umwana w’umuntu atazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira, kugira ngo abe incungu ya benshi.”

Yezu ahumūra impumyi ebyiri

29 Bavuye i Yeriko imbaga y’abantu benshi ikurikira Yezu.

30 Nuko impumyi ebyiri zikaba zicaye iruhande rw’inzira. Zumvise ko Yezu aje zirangurura amajwi ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”

31 Abantu barazicyaha ngo ziceceke, ariko zo zirushaho kurangurura ziti: “Nyagasani Mwene Dawidi, tugirire impuhwe!”

32 Yezu arahagarara ahamagara izo mpumyi, arazibaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?”

33 Ziramusubiza ziti: “Nyagasani, uduhumūre!”

34 Yezu azigirira impuhwe azikora ku maso, uwo mwanya zirahumuka ziherako ziramukurikira.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MAT/20-b5c3dac62d01d0de085b35b8266914b2.mp3?version_id=387—