Categories
Mariko

Mariko 13

Yezu ahanura ko Ingoro y’Imana izasenywa

1 Yezu asohotse mu rugo rw’Ingoro y’Imana, umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Mwigisha, irebere nawe! Mbega inzu yubakishijwe amabuye meza! Mbega imyubakire y’agatangaza!”

2 Yezu aramusubiza ati: “Ntureba iyi nyubako y’agatangaza? Nta buye rizasigara rigeretse ku rindi, byose bizasenywa!”

Amakuba azaba ku isi mu minsi y’imperuka

3 Nuko Yezu yicara ku Musozi w’Iminzenze ahateganye n’Ingoro y’Imana, ari kumwe na Petero na Yakobo na Yohani na Andereya biherereye. Baramubaza bati:

4 “Tubwire igihe ibyo bizabera, n’ikimenyetso kizerekana ko igihe cyabyo byose kigeze.”

5 Yezu afata ijambo ati: “Muramenye ntihazagire ubayobya,

6 kuko hazaduka benshi biyita izina ryanjye bavuga bati: ‘Ni jye Kristo’, kandi bazayobya benshi.

7 Nimwumva urusaku rw’intambara ziri hafi n’amakuru y’intambara za kure, ntibizabakure umutima. Ibyo bizagomba kuba ariko si byo herezo.

8 Igihugu kizarwana n’ikindi, kandi umwami atere undi mwami. Hazaba imitingito y’isi hirya no hino, hatere n’inzara. Ibyo bizaba bimeze nk’imigendo ibanziriza ibise by’umugore.

9 “Namwe ubwanyu, muramenye! Bazabajyana mu nkiko no mu nsengero zabo babakubite. Muzanahagarikwa imbere y’abami n’abandi bategetsi babampōra, bityo muzaba abagabo bo guhamya ibyanjye.

10 Icyakora ni ngombwa ko Ubutumwa bwiza bubanza kwamamazwa mu bihugu byose.

11 Byongeye kandi igihe bazabarega mu nkiko, ntimuzahagarike umutima mbere y’igihe mwibaza ibyo muzireguza, kuko igihe nikigera muzahabwa icyo mukwiriye kuvuga. Si mwe muzaba mwivugira, ahubwo ni Mwuka Muziranenge uzavuga.

12 Umuntu azicisha umuvandimwe we, umubyeyi na we azicisha umwana we, n’abana bazagomera ababyeyi babo babicishe.

13 Muzangwa n’abantu bose babampōra, ariko uzihangana akageza ku munsi w’imperuka azarokoka.

Yudeya izagusha ishyano

14 “Nimubona cya ‘Giterashozi kirimbuzi’gihagaze aho kitagomba kuba – usoma ibi abyumve neza – icyo gihe abazaba bari muri Yudeya bazahungire mu misozi.

15 Uzaba ari hejuru y’inzu, aramenye ntazamanuke ngo yinjire mu nzu agire icyo avanamo.

16 N’uzaba ari mu murima ntazasubire imuhira gushaka umwitero we.

17 Hagowe abazaba batwite cyangwa bonsa muri iyo minsi!

18 Musabe Imana ibyo bye kuzaba mu mezi y’imbeho,

19 kuko muri iyo minsi hazaba amakuba akabije atigeze abaho kuva isi yaremwa kugeza ubu, kandi atazongera kubaho ukundi.

20 Iyo Nyagasani atagabanya iyo minsi, nta wari kuzarokoka. Ariko kubera abo yitoranyirije, iyo minsi yarayigabanyije.

21 Icyo gihe rero, nihagira ubabwira ati: ‘Dore nguyu Kristo’, cyangwa ati: ‘Nguriya’, ntimuzabyemere.

22 Hazaduka abiyita Kristo n’abiyita abahanuzi. Bazerekana ibimenyetso bakore n’ibitangaza, ku buryo bayobya abo Imana yitoranyirije bibaye ibishoboka.

23 Mwebwe rero murabe maso, ibyo byose mbaye mbibabwiye bitaraba.

Ukuza k’Umwana w’umuntu

24 “Ariko muri iyo minsi, nyuma y’iyo mibabaro, izuba rizijima n’ukwezi kwe kumurika,

25 inyenyeri zihanantuke ku ijuru, n’ibinyabubasha byo mu ijuru bihungabane.

26 Ubwo ni bwo abantu bazabona Umwana w’umuntu aje mu bicu, afite ububasha bwinshi n’ikuzo.

27 Ni bwo azatuma abamarayika gukoranya abo yitoranyirije babavane iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, kugera aho isi n’ijuru bigarukira.

Ikigereranyo cy’igiti cy’umutini

28 “Murebere ku giti cy’umutini kibabere urugero: iyo mubonye amashami yacyo atoshye akameraho ibibabi, mumenya ko impeshyi yegereje.

29 Ni na ko rero igihe muzabona ibyo nababwiye bibaye, muzamenya ko Umwana w’umuntu ari hafi, ndetse ko ageze ku irembo.

30 Ndababwira nkomeje ko ab’iki gihe batazashira ibyo byose bitabaye.

31 Ijuru n’isi bizashira, ariko amagambo yanjye azahoraho.

Nta wuzi igihe bizabera

32 “Icyakora, umunsi n’isaha bizaberaho ntawe ubizi, habe n’abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana w’Imana, bizwi na Data wenyine.

33 Muramenye rero mube maso [musenge,] kuko mutazi igihe ibyo byose bizabera.

34 Byagereranywa n’umuntu wagiye mu rugendo agasigira abagaragu urugo rwe, buri wese amugeneye icyo agomba gukora, agategeka n’umurinzi w’irembo kuba maso.

35 Murabe maso rero kuko mutazi igihe nyir’urugo azahindukirira, haba mu matarama cyangwa mu gicuku, cyangwa mu nkoko cyangwa umuseke utambitse.

36 Muramenye atazabatungura agasanga musinziriye.

37 Ibyo mbabwiye ndabibwira bose: mube maso!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/13-bdc02215597540e96e81aec0ecdac5b3.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 14

Abakuru b’Abayahudi bajya inama yo kwica Yezu

1 Hari hasigaye iminsi ibiri ngo habe umunsi mukuru wa Pasika y’Abayahudi, n’iminsi mikuru y’imigati idasembuye. Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko bashakaga uko bafata Yezu bakoresheje amayeri, kugira ngo bamwicishe.

2 Icyakora bakavuga bati: “Ntituzamufate mu minsi mikuru, kugira ngo rubanda badatera imidugararo.”

Umugore asīga Yezu amarashi

3 Igihe Yezu yari i Betaniya kwa Simoni umubembe afungura, haje umugore azanye icuparyuzuye amarashi yitwa naridi, amininnye kandi ahenda cyane. Nuko amena iryo cupa, amarashi ayasuka mu mutwe wa Yezu.

4 Bamwe mu bari aho bararakara baravugana bati: “Ariya marashi ayapfushirije iki ubusa?

5 Mbese ntiyari kugurishwa amafaranga arenga igihembo cy’imibyizi magana atatu, agahabwa abakene?”

Nuko batonganya uwo mugore cyane.

6 Ariko Yezu arababwira ati: “Nimumureke! Muramuhora iki kandi icyo ankoreye ari cyiza?

7 Abakene muhorana na bo aho mwashakira mwabagirira neza, naho jye ntituzahorana.

8 Akoze ibyo ashoboye nubwo igihe kitaragera, ansīze amarashi ku mubiri antegurira guhambwa.

9 Ndababwira nkomeje ko ku isi yose aho Ubutumwa bwiza buzamamazwa, ibyo uyu mugore angiriye bizavugwa, abantu babimwibukireho.”

Yuda yiyemeza kugambanira Yezu

10 Yuda Isikariyoti, umwe mu bigishwa cumi na babiri, ajya kuvugana n’abakuru bo mu batambyi uburyo yabashyikiriza Yezu.

11 Babyumvise baranezerwa, bamusezeranya amafaranga bazamuha. Nuko Yuda atangira kwiga uko yamubashyikiriza n’igihe yabikorera.

Yezu asangira n’abigishwa be ifunguro rya Pasika

12 Umunsi wa mbere w’Iminsi mikuru y’Imigati idasembuye, ari wo baryagaho umwana w’intama wa Pasika, abigishwa ba Yezu baramubaza bati: “Ni hehe ushaka ko tujya kugutegurira ifunguro rya Pasika?”

13 Yezu atuma babiri mu bigishwa be ati: “Nimujye mu mujyi, murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi mumukurikire.

14 Inzu ari bujyemo mubwire nyirayo muti: ‘Umwigisha akudutumyeho ngo utwereke icyumba wamuteguriye, aho ari busangirire n’abigishwa be ifunguro rya Pasika.’

15 Na we ari bubereke icyumba kigari mu igorofa yo hejuru kirimo ibyicaro kandi giteguye, abe ari ho mudutunganyiriza ifunguro rya Pasika.”

16 Ba bigishwa baragenda bajya mu mujyi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, maze bategura ifunguro rya Pasika.

17 Bugorobye Yezu azana n’abigishwa be cumi na babiri.

18 Nuko mu gihe bafungura Yezu aravuga ati: “Ndababwira nkomeje ko umwe muri mwe dusangira agiye kungambanira.”

19 Batangira kubabara no kumubaza umwe umwe bati: “Mbese ni jye?”

20 Yezu arabasubiza ati: “Ni umwe muri mwe cumi na babiri, uwo duhuriza intoki ku mbehe.

21 Koko Umwana w’umuntu agiye kwicwa nk’uko Ibyanditswe bivuga kuri we. Nyamara ugiye kumugambanira azabona ishyano, icyari kuba cyiza kuri uwo muntu ni iyo aba ataravutse.”

Ifunguro rihamya Isezerano rishya

22 Igihe bafunguraga Yezu afata umugati, amaze gushimira Imana arawumanyura, arawubahereza ati: “Nimwakire, uyu ni umubiri wanjye.”

23 Afata n’igikombe ashimira Imana, arakibahereza banywaho bose.

24 Nuko arababwira ati: “Aya ni amaraso yanjye ahamya Isezerano Imana igiranye n’abayo, amenwe ku bw’abantu benshi.

25 Ndababwira nkomeje ko ntazongera kunywa divayi, kugeza igihe nzanywera divayi nshya mu bwami bw’Imana.”

26 Nuko bamaze kuririmba, barasohoka bajya ku Musozi w’Iminzenze.

Yezu abwira Petero ko ari bumwihakane

27 Yezu arababwira ati: “Ibigiye kumbaho biri bubace intege mwese, ni na ko Ibyanditswe bivuga ngo ‘Nzica umushumba, intama zitatane.’

28 Ariko nimara kuzuka muzansanga muri Galileya.”

29 Petero aramubwira ati: “Ibigiye kukubaho naho bose byabaca intege, jye nta cyo biri buntware!”

30 Yezu aramusubiza ati: “Ndakubwira nkomeje ko muri iri joro, inkoko ijya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.”

31 Ariko Petero we arushaho kwemeza ati: “Naho byatuma mpfana nawe, sindi bukwihakane na gato!”

Abandi bose na bo bavuga batyo.

Yezu asengera i Getsemani

32 Hanyuma bajya ahantu hitwa Getsemani. Bahageze Yezu abwira abigishwa be ati: “Nimube mwicaye hano igihe nsenga.”

33 Ajyana na Petero na Yakobo na Yohani, atangira guhagarika umutima no gushavura cyane.

34 Arababwira ati: “Agahinda mfite karenda kunyica. Nimugume hano mube maso.”

35 Nuko yigira imbere gato yikubita hasi yubamye, arasenga ngo niba bishoboka icyo gihe cy’umubabaro kitamugeraho.

36 Aravuga ati: “Aba”, ni ukuvuga ngo: “Data byose biragushobokera.” Igiza kure yanjye iki gikombe cy’umubabaro. Nyamara ntibibe uko nshaka, ahubwo bibe uko ushaka.”

37 Hanyuma araza asanga abigishwa be basinziriye, abaza Petero ati: “Simoni, urisinziriye? Ese nturuhije uba maso n’isaha imwe?

38 Mube maso kandi musenge, kugira ngo mutagwa mu bishuko. Umutima w’umuntu ugira imigambi myiza, ariko umubiri wo ugira intege nke.”

39 Asubirayo yongera gusenga, avuga amagambo nk’aya mbere.

40 Ahindukiye asanga na none basinziriye, kuko amaso yabo yari aremerewe n’ibitotsi, maze babura icyo bamusubiza.

41 Agarutse ubwa gatatu arababaza ati: “Mbese muracyasinziriye? Muriruhukiye?Yemwe, igihe kirageze, Umwana w’umuntu agabijwe abanyabyaha.

42 Nimuhaguruke tugende dore ungambanira araje.”

Bafata Yezu

43 Uwo mwanya akivuga ibyo, Yuda umwe muri ba bigishwa cumi na babiri aba araje. Yari kumwe n’igitero cy’abantu bitwaje inkota n’amahiri, boherejwe n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko n’abakuru b’imiryango.

44 Uwamugambaniraga yari yabahaye ikimenyetso ati: “Uwo nza kuramutsa nkamusoma araba ari we, mumufate mumujyane mumurinze cyane.”

45 Ako kanya Yuda asanga Yezu aramusuhuza ati: “Mwiriwe Mwigisha.” Nuko aramusoma.

46 Nuko ba bantu bahita basumira Yezu, baramufata.

47 Umuntu umwe mu bari aho akura inkota, ayikubita umugaragu w’Umutambyi mukuru amuca ugutwi.

48 Yezu arababaza ati: “Kuki muje kumfata mwitwaje inkota n’amahiri nk’abagiye gufata igisambo?

49 Iminsi yose nari kumwe namwe mu rugo rw’Ingoro y’Imana nigisha, ntimwamfashe. Ariko ibi bibereyeho kugira ngo bibe nk’uko Ibyanditswe bivuga.”

50 Abigishwa be bose baramutererana barahunga.

51 Umusore umwe yari amukurikiye yifubitse umwenda, baramufata arabacika,

52 basigarana umwenda we ahunga yambaye ubusa.

Yezu ajyanwa mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi

53 Nuko bajyana Yezu ku Mutambyi mukuru, abakuru bose bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko barahakoranira.

54 Ubwo Petero amukurikirira kure, aza kugera mu rugo rw’Umutambyi mukuru, yicara ku ikome hamwe n’abakozi baho, arota.

55 Abakuru bo mu batambyi n’abandi bose bagize urukiko rw’ikirenga, bashakaga icyakwicisha Yezu bakakibura.

56 Icyakora habonetse benshi bamushinja ibinyoma, ariko bavugaga ibinyuranye.

57 Bamwe barahaguruka bamushinja ibinyoma bati:

58 “Twamwumvise avuga ngo ‘Nzasenya iyi Ngoro yubatswe n’abantu, maze mu minsi itatu nubake indi itubatswe n’abantu.’ ”

59 Nyamara no kuri iyo ngingo ibirego byabo ntibyari bihuye.

60 Noneho Umutambyi mukuru arahaguruka ahagarara mu ruhame. Abaza Yezu ati: “Ko nta cyo usubiza ku byo aba bantu bagushinja?”

61 Yezu aricecekera ntiyagira icyo asubiza. Nuko Umutambyi mukuru yongera kumubaza ati: “Harya ni wowe Kristo Umwana wa Nyir’ugusingizwa?”

62 Yezu aramusubiza ati: “Ndi we. Byongeye kandi, muzabona Umwana w’umuntu yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana Nyirububasha, munamubone aje ku bicu byo ku ijuru.”

63 Umutambyi mukuru ni ko gushishimura imyambaro ye kugira ngo agaragaze ko bimushegeshe, maze aravuga ati: “Turacyashaka abagabo b’iki se kandi?

64 Mwiyumviye uko atuka Imana! Murabitekerezaho iki?”

Bose bamucira urwo gupfa.

65 Nuko bamwe batangira kumuvundereza amacandwe, bamupfuka mu maso, bamutera amakofi bamubwira ngo: “Ngaho hanura!”

Abakozi baho na bo baramufata bamukubita inshyi.

Petero yihakana Yezu

66 Icyo gihe Petero yari hanze mu rugo. Nuko haza umwe mu baja b’Umutambyi mukuru,

67 abonye Petero yota aramwitegereza, aramubwira ati: “Nawe wari kumwe na Yezu w’i Nazareti!”

68 Petero aramuhakanira ati: “Sinumva na busa icyo ushaka kuvuga!”

Maze arasohoka ageze ku marembo [inkoko irabika].

69 Wa muja yongeye kumubona abwira abari aho ati: “Uyu ni umwe muri bo.”

70 Petero yongera guhakana. Hashize akanya abari aho bongera kumubwira bati: “Ni ukuri nawe uri uwo muri bo, koko uri Umunyagalileya!”

71 Nuko Petero atangira kwivuma no gucurikiranya indahiro ati: “Uwo muntu muvuga simuzi!”

72 Ako kanya inkoko ibika ubwa kabiri. Petero ni ko kwibuka ijambo Yezu yari yamubwiye ati: “Inkoko irajya kubika kabiri umaze kunyihakana gatatu.” Nuko araturika ararira.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/14-069a341cd991a7ab1a0f8da777e8e161.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 15

Yezu ashyikirizwa Umunyaroma Pilato wategekaga Yudeya

1 Igitondo gitangaje abakuru bo mu batambyi n’abakuru b’imiryango n’abigishamategeko, mbese abagize urukiko rw’ikirenga bose, bateranira hamwe mu nama. Bamaze kuboha Yezu, baramujyana bamushyikiriza Pilato.

2 Nuko Pilato aramubaza ati: “Ni wowe mwami w’Abayahudi?”

Yezu aramusubiza ati: “Urabyivugiye.”

3 Abakuru bo mu batambyi bamurega ibirego byinshi.

4 Pilato yongera kumubaza ati: “Ko nta cyo usubiza? Ese ntiwumva ko ibyo bakurega ari byinshi?”

5 Yezu ntiyongera kugira icyo asubiza, Pilato abibonye aratangara.

Yezu acirwa urwo gupfa

6 Ku munsi mukuru wa Pasika, Pilato yari amenyereye kurekurira abantu imfungwa imwe bamusabaga.

7 Icyo gihe muri gereza hari abari barishe abantu mu myivumbagatanyo yo kugomera Abanyaroma, muri abo hari uwitwaga Baraba.

8 Rubanda ni ko kuzamuka basanga Pilato, bamusaba kubagenzereza nk’uko yari asanzwe abigira.

9 Arababaza ati: “Murashaka ko mbarekurira umwami w’Abayahudi?”

10 Pilato yari azi ko abakuru bo mu batambyi bamugabije Yezu babitewe n’ishyari.

11 Ariko abakuru bo mu batambyi boshya rubanda gusaba Pilato ngo abarekurire Baraba.

12 Pilato yongera kubabaza ati: “None se uwo mwita umwami w’Abayahudi mugire nte?”

13 Bamusubiza baranguruye amajwi bati: “Mubambe ku musaraba!”

14 Pilato arababaza ati: “Kuki? Icyaha yakoze ni ikihe?”

Barushaho gusakuza bati: “Mubambe!”

15 Pilato ashaka gushimisha rubanda, abarekurira Baraba. Ategeka ko Yezu abambwa ku musaraba bamaze kumukubita ibiboko.

Abasirikari bashinyagurira Yezu

16 Abasirikari bamujyana mu gikari cy’ingoro y’umutegetsi, bahakoranyiriza abandi basirikari bose.

17 Bambika Yezu umwitero w’umutuku wijimye, bazingazinga ikamba ry’amahwa bararimutamiriza.

18 Biha kumuramya bati: “Urakarama Mwami w’Abayahudi!”

19 Bamara umwanya bamukubita ikibingo mu mutwe, bakamuvundereza amacandwe, maze bagapfukama ngo baramuramya.

20 Nuko bamaze kumushinyagurira batyo, bamwambura wa mwitero utukura bamusubiza imyambaro ye. Baramusohokana bajya kumubamba ku musaraba.

Yezu abambwa ku musaraba

21 Bakigenda bahura n’umuntu w’i Sirene witwaga Simoni, se wa Alegisanderi na Rufo ava mu cyaro. Abasirikari bamuhatira gutwara umusaraba wa Yezu.

22 Bajyana Yezu ahitwa i Gologota, bisobanurwa ngo “ahitiriwe igihanga.”

23 Bamuha divayi ivanzemo umuti wo koroshya uburibwe, ariko arayanga.

24 Nuko bamubamba ku musaraba, bigabanya imyambaro ye bakoresheje ubufindo, kugira ngo buri wese amenye iyo ari bujyane.

25 Igihe bamubambaga ku musaraba hari isaa tatu.

26 Itangazo ry’icyo yaregwaga ryari ryanditswe ngo “Umwami w’Abayahudi.”

27 Yari abambanywe n’abambuzi babiri, umwe iburyo undi ibumoso. [

28 Nuko biba nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo “Yabazwe mu bagome.”]

29 Abahisi baramutukaga, bakazunguza umutwe bati: “Ngaho da! Wowe wasenya Ingoro y’Imana ukayubaka mu minsi itatu,

30 ikize wivane ku musaraba turebe!”

31 Abakuru bo mu batambyi bafatanyaga n’abigishamategeko kumushinyagurira, bakamuseka bati: “Yakijije abandi none ananiwe kwikiza!

32 Umva ko ari Kristo umwami w’Abisiraheli, ngaho namanuke ku musaraba tubibone, tumwemere!”

Ndetse n’abari babambanywe na we ni ko bamutukaga.

Urupfu rwa Yezu

33 Isaa sita mu gihugu cyose hacura umwijima, kugeza isaa cyenda.

34 Nuko isaa cyenda zigeze Yezu avuga aranguruye ati: “Eloyi, Eloyi, lama sabakitani?” Bisobanurwa ngo “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”

35 Bamwe mu bari bahagaze aho babyumvise baravuga bati: “Umva re! Aratabaza Eliya.”

36 Nuko umuntu umwe ariruka afata icyangwe, acyinika muri divayi isharira agihambira ku kibingo, akimushyira ku munwa ngo anyunyuze ati: “Mureke turebe ko Eliya aza kumumanura ku musaraba.”

37 Yezu arangurura ijwi, aherako avamo umwuka.

38 Nuko mu Ngoro y’Imana umwenda wakingirizaga Icyumba kizira inenge cyaneutabukamo kabiri, uhereye hejuru ukageza hasi.

39 Umukapiteni w’abasirikari wari umuhagaze imbere, abonye ukuntu apfuye aravuga ati: “Ni ukuri, uyu muntu yari umwana w’Imana!”

40 Hari n’abagore babireberaga kure. Barimo Mariya w’i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo muto, na Yozefu.

41 Abo bagore bakurikiraga Yezu akiri muri Galileya, bamufasha imirimo. Hari n’abandi bagore benshi bamuherekeje ajya i Yeruzalemu.

Umurambo wa Yezu ushyirwa mu mva

42 Bugiye kwira ku munsi w’imyiteguro, isabato igiye gutangira,

43 haza Yozefu ukomoka mu mujyi wa Arimateya, wari umujyanama w’ikirangirire mu rukiko rw’ikirenga rw’Abayahudi. Yari umwe mu bari bategerejeubwami bw’Imana, maze aratinyuka ajya kwa Pilato amusaba umurambo wa Yezu.

44 Pilato atangazwa no kumva ko Yezu amaze gupfa. Atumira umukapiteni w’abasirikari, amubaza ko yamaze gupfa koko.

45 Umukapiteni arabimwemeza, Pilato ni ko kwemerera Yozefu kujyana umurambo wa Yezu.

46 Nuko Yozefu amaze kugura umwenda wera, avana umurambo wa Yezu ku musaraba awuhambira muri uwo mwenda. Aherako awushyingura mu mva yari yarakorogoshowe mu rutare, hanyuma ahirikiraho ibuye arikingisha umuryango.

47 Mariya w’i Magadala na Mariya nyina wa Yozefu, bitegerezaga aho umurambo ushyinguwe.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/15-9e9e469badc337b333746897e79a3ea9.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 16

Kuzuka kwa Yezu

1 Isabato ishize, Mariya w’i Magadala na Salome na Mariya nyina wa Yakobo, bagura amavuta ahumura neza kugira ngo bajye gusīga umurambo wa Yezu.

2 Ku cyumweru ari wo munsi wa mbere, bagera ku mva izuba rirashe.

3 Baza babazanya bati “Ni nde uri budukurire rya buye ku muryango w’imva?”

4 Bitegereje basanga rya buye ryahirikiwe hirya, nubwo ryari rinini cyane.

5 Binjiye mu mva babona umusore wicaye mu ruhande rw’iburyo, yambaye ikanzu yererana, maze bagwa mu kantu.

6 Arababwira ati: “Mwitinya! Murashaka Yezu w’i Nazareti umwe babambye ku musaraba, ariko yazutse ntari hano. Dore n’aho bari bamushyize ngaha!

7 Ahubwo nimugende mumenyeshe Petero n’abandi bigishwa, ko azabategerereza muri Galileya. Ni ho muzamusanga nk’uko yabibabwiye.”

8 Nuko basohoka mu mva bahunga, bagenda bahinda umushyitsi bayobewe ibyo ari byo. Ntibagira uwo babibwira kubera ubwoba.

Yezu abonekera Mariya w’i Magadala

[

9 Muri icyo gitondo cy’umunsi wa mbere Yezu amaze kuzuka, abanza kwiyereka Mariya w’i Magadala, uwo yari yarameneshejemo ingabo ndwi za Satani.

10 Mariya ajya kubimenyesha abari barabanye na Yezu, asanga bababaye cyane barira.

11 Ariko nubwo bumvise avuga ko Yezu ari muzima kandi ko yamwiboneye, ntibabyemera.

Yezu abonekera abandi bigishwa babiri

12 Hanyuma y’ibyo Yezu abonekera abandi babiri mu bigishwa be bari mu nzira bajya mu cyaro, adasa uko yari asanzwe asa.

13 Bagaruka kubimenyesha abasigaye, na bwo ntibabyemera.

Yezu abonekera abigishwa be cumi n’umwe

14 Hanyuma abonekera ba bandi cumi n’umwe bafungura. Abagayira kutamwizera kwabo no kugira imitima inangiye, kuko batemeye ibyo babwiwe n’abamubonye amaze kuzuka.

15 Nuko arababwira ati: “Nimujye ku isi hose mwamamaze Ubutumwa bwiza mu bantu bose.

16 Ubwemera akabatizwa azakizwa, ariko utabwemera azacirwaho iteka.

17 Ibimenyetso bizaranga abazaba babwemeye ni ibi: mu izina ryanjye bazamenesha ingabo za Satani, kandi bazavuga indimi zindi nshya.

18 Nibafata inzoka cyangwa nibanywa uburozi, nta cyo bizabatwara. Bazarambika ibiganza ku barwayi bakire.”

Yezu asubira mu ijuru

19 Nyagasani Yezu amaze kubabwira ibyo ajyanwa mu ijuru, yicara ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana.

20 Nuko abigishwa be bajya hose bamamaza ibye. Nyagasani yabafashaga muri uwo murimo, atanga ibimenyetso bishyigikira ukuri kw’amagambo yabo.]

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/16-0fd28a1cd5eac029bb86efdde959e7ec.mp3?version_id=387—