Categories
Mariko

Mariko 3

Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza

1 Yezu asubiye mu rusengero ahasanga umuntu wari unyunyutse ikiganza.

2 Bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega.

3 Yezu abwira uwo muntu wari unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka ujye hariya hagati.”

4 Nuko arababaza ati: “Mbese hemewe iki ku munsi w’isabato, kugira neza cyangwa se kugira nabi? Gukiza umuntu cyangwa kumwica?” Baricecekera.

5 Yezu abararanganyamo amaso arakaye, kandi atewe agahinda n’uko imitima yabo inangiye. Nuko abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Arakirambura maze cyongera kuba kizima.

6 Abafarizayi basohotse, ako kanya bahuza umugambi n’abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bashake uko bamwica.

Abantu benshi basanga Yezu ku Kiyaga cya Galileya

7 Nuko Yezu n’abigishwa be bagenda bagana ku kiyaga, imbaga nyamwinshi y’abantu iramukurikira. Bari baturutse muri Galileya no muri Yudeya,

8 baturutse n’i Yeruzalemu no mu ntara ya Idumeya no hakurya ya Yorodani, no mu karere ka Tiri na Sidoni. Bazanywe n’uko bumvise ibyo Yezu yakoraga.

9 Nuko abwira abigishwa be kumwegereza ubwato ngo ajyemo rubanda rutamuniganaho,

10 kuko yari yakijije abantu benshi bigatuma abari barwaye bose bamwisukaho kugira ngo bamukoreho.

11 Ingabo za Satani na zo iyo zabonaga Yezu, zituraga hasi imbere ye zikarangurura ziti: “Uri Umwana w’Imana.”

12 Na we akazibuza azihanangiriza ngo ze kumwamamaza.

Yezu atoranya abigishwa cumi na babiri

13 Hanyuma Yezu azamuka umusozi, maze ahamagara abo yishakiye baramusanga.

14 Nuko atoranya muri bo cumi na babiri kugira ngo babane na we, ajye abohereza kwamamaza Ubutumwa bwiza,

15 abaha n’ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani.

16 Abo cumi na babiri yatoranyije ni aba: Simoni Petero,

17 na Yakobo na Yohani bene Zebedeyi ari bo yahimbye Bowanerige (ni ukuvuga “abakubita nk’inkuba”),

18 na Andereya na Filipo na Barutolomayo, na Matayo na Tomasi na Yakobo mwene Alufeyi, na Tadeyo na Simoni w’umurwanashyaka w’igihugu,

19 na Yuda Isikariyoti wa wundi wagambaniye Yezu.

Yezu na Bēlizebuli

20 Hanyuma Yezu agaruka imuhira, imbaga y’abantu yongera guterana, bigeza aho we n’abigishwa be babura uko bafungura.

21 Bene wabo babimenye baza kuhamuvana, kuko bavugaga bati: “Yasaze.”

22 Abigishamategeko bari bavuye i Yeruzalemu baravuga bati: “Yahanzweho na Bēlizebuli”, kandi bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa n’uwo mutware wazo.”

23 Yezu arabahamagara maze abaha urugero ati: “Satani ashobora ate kumenesha Satani?

24 Iyo igihugu gisubiranyemo ntigishobora gukomera.

25 Byongeye kandi iyo umuryango usubiranyemo, ntushobora gukomera.

26 Nuko rero niba Satani ubwe yirwanya, aba yiciyemo ibice ntashobore gukomera, ibye bikaba birangiye.

27 “Ntawe ubasha kwigabiza urugo rw’umunyamaboko ngo amusahure ibyo atunze keretse abanje kumuboha, ubwo ni bwo yasahura urugo rwe.

28 “Ndababwira nkomeje ko ibyaha byose abantu bakoze, ndetse n’ibyo batutse Imana byose bazabibabarirwa.

29 Ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntabwo azababarirwa bibaho. Azabarwaho icyaha gihoraho iteka ryose.”

30 Icyateye Yezu kuvuga ibyo ni uko bari bavuze ngo yahanzweho n’ingabo ya Satani.

Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

31 Nyina wa Yezu n’abavandimwe be baraza bahagarara hanze, bamutumaho.

32 Abantu benshi bari bicaye bamukikije baramubwira bati: “Yewe, nyoko n’abavandimwe bawe bari hanze baragushaka.”

33 Yezu arabasubiza ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni bande?”

34 Nuko araranganya amaso mu bari bicaye bamukikije, aravuga ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni aba:

35 umuntu wese ukora ibyo Imana ishaka ni we murumuna wanjye, ni we mushiki wanjye, ni na we mama.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/3-c47f71ddb388bd71fc42c07004c265bc.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 4

Umugani w’umubibyi

1 Yezu yongera kwigishiriza ku nkombe y’ikiyaga. Imbaga y’abantu iramukikiza bituma ajya mu bwato yicaramo, abantu bose baguma imusozi.

2 Nuko abigisha ibintu byinshi akoresheje imigani ati:

3 “Nimutege amatwi: umuntu yagiye kubiba,

4 igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma inyoni ziraza zirazitoragura.

5 Izindi zigwa ku gasi zihita zimera, kuko ubutaka ari bugufi.

6 Izuba ricanye rirazotsa ziruma, kuko zidafite aho zishorera imizi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira ntizera.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera zirakura maze zirera. Zimwe zera imbuto mirongo itatu, izindi mirongo itandatu, izindi ijana.”

9 Nuko Yezu aravuga ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

10 Yezu asigaye wenyine, abari kumwe na we barimo ba bandi cumi na babiri, bamusobanuza iby’imigani ye.

11 Nuko arababwira ati: “Mwebwe mwahawe kumenya ibanga ry’ubwami bw’Imana, naho abandi byose babimenyeshwa n’imigani,

12 kugira ngo

‘Kureba barebe ariko be kubona,

kumva bumve ariko be gusobanukirwa,

kugira ngo batagarukira Imana ikabababarira.’ ”

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

13 Nuko yongera kubabwira ati: “Ese ko mutumvise uwo mugani, iyindi yose muzayimenya mute?

14 Imbuto umubibyi abiba ni Ijambo ry’Imana.

15 Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n’abantu bumva iryo Jambo, maze ako kanya Satani akaza agakuraho Ijambo ryabibwe muri bo.

16 Izabibwe ku gasi ni nk’abantu bumva Ijambo ry’Imana, ako kanya bakaryakirana ubwuzu,

17 nyamara ntibatume rishorera imizi muri bo, bityo bakarimarana igihe gito. Iyo habaye ingorane cyangwa gutotezwa bahōrwa Ijambo ry’Imana, bahita bacika intege.

18 Abandi ni nk’izabibwe mu mahwa. Ni abumva Ijambo ry’Imana,

19 nyamara guhagarikwa umutima n’iby’isi no gushukwa n’ubukungu, no gutwarwa n’irari ry’ibindi bintu byose bikarenga kuri iryo Jambo, rikaba nk’imbuto zarumbye.

20 Naho abagereranywa n’izabibwe mu butaka bwiza, ni abumva Ijambo ry’Imana bakaryakira bakera imbuto, bamwe mirongo itatu, abandi mirongo itandatu, abandi ijana.”

Ikigereranyo cy’itara

21 Yezu arababaza ati: “Mbese hari uwacana itara akaryubikaho akabindi, cyangwa akaritereka munsi y’igitanda, ahubwo ntiyaritereka ahirengeye?

22 Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga ritazashyirwa ahagaragara.

23 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

24 Arongera arababwira ati: “Murajye mwitondera ibyo mwumva. Akebo mugeramo ni ko namwe muzagererwamo, ndetse muzarushirizwaho.

25 Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.”

Ikigereranyo cy’imbuto zimejeje

26 Yezu arongera aravuga ati: “Iby’ubwami bw’Imana wabigereranya n’umuntu utera imbuto mu murima.

27 Yasinzira cyangwa yaba maso ijoro n’amanywa, izo mbuto ziramera zigakura atazi uko bigenda.

28 Ubutaka ubwabwo ni bwo bwera imyaka: habanza ingemwe zigakura zikaba imigengararo, hanyuma na yo ikaba amahundo arimo impeke zeze.

29 Nuko imyaka yamara kwera, nyir’umurima agahita ategeka ko bazana imihoro ngo bayisarure, kuko ari igihe.”

Ikigereranyo cy’akabuto

30 Yezu yongera kuvuga ati: “Mbese ubwami bw’Imana twabugereranya n’iki, cyangwa twabacira uwuhe mugani wo kubwerekana?

31 Twabugereranya n’akabuto kitwa sinapi, igihe bagatera kaba karutwa n’izindi mbuto zose zo ku isi.

32 Nyamara iyo bamaze kugatera karamera kagakura, kagasumba ibihingwa byose kakagaba amashami manini, inyoni zikaza kugamamo.”

33 Nuko Yezu akomeza kubabwira Ijambo ry’Imana, akoresha imigani myinshi nk’iyo ku rugero bashoboye kumva.

34 Nta cyo yababwiraga adakoresheje imigani, ariko abigishwa be akabasobanurira byose biherereye.

Yezu ahosha inkubi y’umuyaga

35 Uwo munsi bugorobye, Yezu abwira abigishwa be ati: “Twambuke dufate hakurya.”

36 Basiga rubanda aho bamujyana muri bwa bwato yarimo, n’andi mato aramuherekeza.

37 Nuko haza inkubi y’umuyaga, umuhengeri w’amazi utangira kwiroha mu bwato bwenda gusendera.

38 Yezu we yari aryamye inyuma mu bwato, yiseguye agasego asinziriye. Abigishwa be baramukangura baramubwira bati: “Mwigisha, nta cyo bikubwiye ko tugiye gushira?”

39 Nuko arakanguka maze acyaha umuyaga, abwira n’ikiyaga ati: “Tuza! Gwa neza!”

Umuyaga urahosha haba ituze ryinshi.

40 Hanyuma arababaza ati: “Ni iki cyabateye ubwoba bungana butyo? Mbese n’ubu ntimurizera?”

41 Abigishwa be bakuka umutima barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki utegeka umuyaga n’ikiyaga bikamwumvira?”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/4-24c63283ca7375ea7feaf8076a10f2de.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 5

Yezu akiza umuntu w’i Gerasa wahanzweho

1 Yezu afata hakurya y’ikiyaga mu ntara y’Abanyagerasa.

2 Yezu akigera imusozi, umuntu aza amusanga aturutse mu irimbi. Uwo muntu yari ahanzweho n’ingabo ya Satani.

3 Yiberaga mu irimbi kandi nta muntu n’umwe wari ugishobora kumuboha, haba no kumubohesha iminyururu.

4 Akenshi bamubohaga amaguru bakoresheje ibyuma, n’amaboko bakoresheje iminyururu, noneho iminyururu akayituraguritsa, n’ibyuma akabicagagura. Nta muntu wari ukimushobora.

5 Ijoro n’amanywa yazereraga mu irimbi no ku misozi, avuza induru kandi yikebesha amabuye.

6 Akiri kure abona Yezu, aza yiruka aramupfukamira.

7 Maze avuga cyane aranguruye ijwi ati: “Uranshakaho iki, Yezu Mwana w’Imana Isumbabyose? Girira Imana we kunyica urubozo!”

8 Ibyo byatewe n’uko Yezu yari ategetse ati: “Ngabo ya Satani, va muri uwo muntu!”

9 Yezu abaza uwo muntu ati: “Witwa nde?”

Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi, kuko turi benshi cyane.”

10 Nuko yinginga Yezu cyane ngo ye kumenesha izo ngabo za Satani mu gihugu.

11 Hafi aho ku musozi hari umugana munini w’ingurubezarishaga.

12 Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ziti: “Tureke twigire muri ziriya ngurube tuziberemo!”

13 Arazemerera. Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umugana wose ucuncumuka ku gacuri wiroha mu kiyaga. Izo ngurube zose uko zari nk’ibihumbi bibiri zirarohama.

14 Abashumba bazo barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro. Abaturage bahita baza kureba ibibaye ibyo ari byo.

15 Bageze aho Yezu ari, babona wa muntu wari warahanzweho na cya gitero nyamwinshi cy’ingabo za Satani, basanga yicaye yambaye, yagaruye ubwenge bibatera ubwoba.

16 Ababibonye babatekerereza ibyabaye kuri uwo muntu wari warahanzweho, n’ibyabaye kuri za ngurube.

17 Baherako binginga Yezu ngo abavire ku musozi.

18 Yezu agiye mu bwato, uwari warahanzweho aramwinginga ngo bijyanire.

19 Yezu ntiyamwemerera ahubwo aramubwira ati: “Subira imuhira usange bene wanyu, ubatekerereze ibyo Nyagasani yagukoreye byose n’impuhwe yakugiriye.”

20 Nuko uwo muntu aragenda, atangira kwamamaza muri ako karere ka Dekapoli ibyo Yezu yamukoreye byose, abantu bose baratangara.

Yezu akiza umugore urwaye, azura n’umwana

21 Hanyuma Yezu ajya mu bwato asubira hakurya. Imbaga nyamwinshi y’abantu yongera guteranira aho ari, ku nkombe y’ikiyaga.

22 Haza umuntu witwaga Yayiro, wari umwe mu batware b’urusengero rw’Abayahudi. Abonye Yezu aramupfukamira,

23 aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye arenda gupfa. Ndakwinginze ngwino umurambikeho ibiganza, kugira ngo akire ye gupfa.”

24 Nuko barajyana. Yezu aherekezwa n’abantu benshi bagenda bamubyiganiraho.

25 Muri bo hari umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri.

26 Yarababaraga cyane, biturutse no ku baganga benshi yivujeho. Ibintu bimushiraho ntibyagira icyo bimumarira, ahubwo arushaho kumererwa nabi.

27 Yumvise ibyo bavugaga kuri Yezu, araza aca mu kivunge cy’abantu, amuturuka inyuma akora ku mwitero we

28 kuko yibwiraga ati: “Ninkora ku myambaro ye ndakira.”

29 Amaraso ahita akama, maze yumva mu mubiri we akize ya ndwara.

30 Ako kanya Yezu yiyumvamo ko hari imbaraga zimuvuyemo, arahindukira areba abantu, arababaza ati: “Ni nde ukoze ku myambaro yanjye?”

31 Abigishwa be baramusubiza bati: “Dorere! Abantu barakubyiganiraho nawe ukabaza ngo ‘Ni nde unkozeho?’ ”

32 Yezu abararanganyamo amaso, kugira ngo arebe uwabikoze uwo ari we.

33 Wa mugore ashya ubwoba ahinda umushyitsi, kuko yari azi ibimaze kumubaho. Araza amwikubita imbere, amubwiza ukuri kose.

34 Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije. Genda amahoro kandi ukire icyo cyago!”

35 Akivuga atyo haza intumwa zibwira wa mutware w’urusengero ziti: “Ko umukobwa wawe amaze gupfa, uraruhiriza iki umwigisha?”

36 Ariko Yezu yirengagizaibyo bavuze, abwira uwo mutware w’urusengero ati: “Witinya, nyizera gusa!”

37 Nuko ntiyagira uwo akundira kujyana na we, uretse Petero, na ba bavandimwe Yakobo na Yohani.

38 Bageze mu rugo rw’uwo mutware w’urusengero, Yezu ahasanga urusaku rw’abarira n’abacura imiborogo.

39 Yinjiye mu nzu arababaza ati: “Ni iki gitumye musakuza? Murarizwa n’iki? Umwana ntiyapfuye, ahubwo arasinziriye.”

40 Baramuseka cyane. Yezu ni ko guhēza abantu bose, ajyana n’ababyeyi b’umwana n’abari kumwe na we, bajya aho umwana ari.

41 Amufata ukuboko aramubwira ati: “Talita kumi”, ni ukuvuga ngo “Mukobwa, byuka!”

42 Ako kanya uwo mukobwa arabyuka atangira kugenda, abantu barumirwa. Yari amaze imyaka cumi n’ibiri avutse.

43 Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye, kandi ababwira kugaburira uwo mwana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/5-900ac18b8512398026a5d0b734cfa9f3.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 6

Ab’i Nazareti bahinyura Yezu

1 Yezu ava aho ngaho ajya mu mujyi w’iwabo. Abigishwa be bajyana na we.

2 Isabato igeze ajya kwigishiriza mu rusengero. Abenshi bamwumvise baratangara cyane bati: “Mbese biriya byose abikomora he? Ubu bwenge yahawe ni bwenge ki? Ibi bitangaza byo abikora ate?

3 Mbese si we wa mubaji mwene Mariya, akaba n’umuvandimwe wa Yakobo na Yozefu, na Yuda na Simoni? Ese bashiki be bo ntiduturanye?” Ibyo bituma batamwemera.

4 Nuko Yezu arababwira ati: “Nta handi umuhanuzi asuzugurwa uretse mu karere k’iwabo no muri bene wabo, n’iwe mu rugo.”

5 Ntiyashobora kugira igitangaza ahakorera, uretse abarwayi bamwe yakijije abarambitseho ibiganza.

6 Atangazwa n’uko batamwemeye.

Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri

Yezu azenguruka ako karere kose yigisha, ava ku murenge ajya ku wundi.

7 Nuko ahamagara ba bigishwa be cumi na babiri, atangira kubatuma babiri babiri, abaha ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani.

8 Arabihanangiriza ati: “Ntimugire icyo mujyana, yaba impamba cyangwa umufuka, cyangwa amafaranga mutwara mu mikandara yanyu, keretse inkoni yonyine.

9 Mwambare inkweto, mwambare n’ikanzu imwe ntimujyane iya kabiri.

10 Urugo muzabonamo icumbi, muzarugumemo kugeza igihe muzahavira.

11 Ahantu hose batazabakira ntibabatege amatwi, muzaveyo muhunguye umukunguguwo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy’icyaha cyabo.”

12 Nuko baragenda bajya kubwira abantu ko bagomba kwihana.

13 Bamenesha ingabo nyinshi za Satani zari mu bantu, basīga abarwayi benshi amavutabarabakiza.

Urupfu rwa Yohani Mubatiza

14 Umwami Herodi yumva ibya Yezu, kandi koko izina rye ryari rimaze kwamamara hose. Bamwe baravugaga bati: “Ni Yohani Mubatiza wazutse! Ni cyo gituma afite ububasha bwo gukora ibitangaza.”

15 Abandi bakavuga bati: “Ni Eliya.”

Naho abandi bati: “Ni umuhanuzi kimwe n’abahanuzi ba kera.”

16 Herodi na we abyumvise aravuga ati: “Ni Yohani! Namuciye igihanga none yazutse!”

17 Koko kandi Herodi yari yaratumye abantu gufata Yohani, baramuboha bamushyira muri gereza, impamvu yaturutse kuri Herodiya umugore w’umuvandimwe we Filipo. Uwo mugore Herodi yari yaramutunze.

18 Ni cyo cyatumaga Yohani abwira Herodi ati: “Ntibyemewe ko utunga umugore w’umuvandimwe wawe.”

19 Kubera iyo mpamvu Herodiya arwara Yohani inzika, agashaka uko yamwicisha nyamara ntabishobore.

20 Herodi yatinyaga Yohani akajya amurengera, kuko yari azi ko ari intungane akaba n’umuziranenge. Yakundaga kumwumva nubwo yamubwiraga ibimubangamiye.

21 Nuko Herodi atumira abatware be n’abakuru b’abasirikari n’abanyacyubahiro bo muri Galileya, mu munsi mukuru wo kwibuka ivuka rye. Noneho Herodiya abona ko ari cyo gihe cyo kwihimūra.

22 Umukobwa we araza arabyina, binyura Herodi n’abatumirwa be. Umwami Herodi ni ko kubwira uwo mukobwa ati: “Nsaba icyo ushaka cyose ndakiguha.”

23 Ndetse aramurahira ati: “Icyo unsaba cyose ndakiguha, naho cyaba ari kimwe cya kabiri cy’igihugu cyanjye.”

24 Nuko uwo mukobwa arasohoka, abaza nyina ati: “Nsabe iki?”

Undi ati: “Saba igihanga cya Yohani Mubatiza.”

25 Ako kanya uwo mukobwa ariruka asanga umwami ati: “Ndashaka ko mumpa igihanga cya Yohani Mubatiza, mukakimpa nonaha ku mbehe.”

26 Umwami agira agahinda kenshi, nyamara kubera ko yari yabirahiriye imbere y’abatumirwa be yanga kukimwima.

27 Ako kanya yohereza umusirikari, amutegeka kuzana igihanga cya Yohani. Uwo musirikari ajya muri gereza, aca Yohani igihanga

28 akizana ku mbehe. Agiha uwo mukobwa, na we agishyikiriza nyina.

29 Abigishwa ba Yohani bumvise ibyabaye, baraza bajyana umurambo we bawushyingura mu mva.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

30 Nuko Intumwa za Yezu zigaruka aho ari, zimutekerereza ibyo zakoze n’ibyo zigishije byose.

31 Arazibwira ati: “Nimuze tujye kwiherera ahantu hadatuwe muruhuke ho gato”, kuko abantu bari benshi cyane ari urujya n’uruza, bigatuma batabona n’uko bafungura.

32 Nuko bajya mu bwato bajya kwiherera ahantu hadatuwe.

33 Benshi mu bababonye bagenda barabamenya. Nuko bava mu mijyi yaho yose, bariruka banyura iy’ubutaka, babatanga kuhagera.

34 Yezu ageze imusozi abona iyo mbaga y’abantu abagirira impuhwe, kuko bari bameze nk’intama zitagira umushumba. Nuko atangira kubigisha byinshi.

35 Umunsi ukuze abigishwa be baramwegera, baramubwira bati: “Aha hantu ntihatuwe kandi dore burije.

36 Sezerera aba bantu bajye mu mihana no mu nsisiro za bugufi, bihahire ibyo barya.”

37 Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”

Baramubaza bati: “Mbese uragira ngo dutange ay’igihembo cy’imibyizi magana abiri, tubagurire imigati yo kurya?”

38 Na we arababaza ati: “Mufite imigati ingahe? Nimujye kureba.”

Bamaze kubimenya baramubwira bati: “Hari itanu n’amafi abiri.”

39 Nuko abategeka kwicaza abantu mu byatsi bitoshye, biremyemo amatsinda.

40 Bicara mu matsinda, rimwe ijana, irindi mirongo itanu, bityo bityo.

41 Afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana. Nuko amanyura iyo migati, ayiha abigishwa be, na bo bayikwiza abantu. N’amafi abiri ayagabanya abantu bose.

42 Nuko bose bararya barahaga.

43 Bateranya utumanyu tw’imigati n’utw’amafi twasigaye, twose twuzura inkangara cumi n’ebyiri.

44 Mu bariye, abagabo bonyine bari ibihumbi bitanu.

Yezu agenda ku mazi

45 Bikirangira Yezu ategeka abigishwa be kujya mu bwato, kugira ngo bamubanzirize kugera hakurya i Betsayida, mu gihe agisezerera iyo mbaga y’abantu.

46 Amaze kubasezerera azamuka umusozi ajya gusenga.

47 Bumaze kwira ubwato bwari bugeze mu kiyaga hagati, naho Yezu yasigaye imusozi wenyine.

48 Abonye ko bagashya bibaruhije kuko umuyaga wabaturukaga imbere, bujya gucya Yezu aza abagana agenda ku mazi, asa n’ushaka kubanyuraho.

49 Bamubonye agenda ku mazi bakeka ko ari umuzimu bavuza induru,

50 kuko bose bamubonye bagakuka umutima cyane. Ako kanya Yezu arababwira ati: “Nimuhumure ni jye, mwigira ubwoba!”

51 Abasanga mu bwato umuyaga urahosha, abigishwa be barumirwa.

52 N’igihe yatuburaga imigati ntibari basobanukiwe icyo bivuga, kuko imitima yabo yari ihumye.

Yezu akiza abarwayi mu ntara ya Genezareti

53 Bamaze gufata hakurya mu ntara ya Genezareti, bazirika ubwato.

54 Bakibuvamo abantu babona Yezu baramumenya.

55 Bagenda bihuta bakwiza inkuru muri ako karere kose. Abantu bumvise aho Yezu ari, bahita baheka abarwayi babo barabamushyīra.

56 Byongeye kandi aho yahingukaga hose, ari mu byaro, ari mu mijyi, ari no mu misozi bashyiraga abarwayi ahagaragara, bakamwinginga ngo byibura bakore ku ncundaz’umwitero we, abazikozeho bose bagakira.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/6-cab515d82ac08157b0e8cec48aa081b4.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 7

Yezu ahinyura inyigisho z’Abafarizayi

1 Abafarizayi na bamwe mu bigishamategeko baturutse i Yeruzalemu bakikiza Yezu.

2 Babona bamwe mu bigishwa be barisha intoki zanduye, ni ukuvuga badakarabye.

3 Koko kandi Abafarizayi kimwe n’abandi Bayahudi bose, ntabwo barya batabanje gukaraba intoki babyitondeye, bakurikiza umuco wa ba sekuruza.

4 N’iyo bavuye mu isoko, ntabwo barya batabanje kwitera amazi. Bafite n’indi mihango baziririza basigiwe na ba sekuruza, nk’iyo koza ibikombe n’ibibindi n’inzabya z’umuringa [n’ibitanda] babihumanura.

5 Noneho Abafarizayi n’abigishamategeko babaza Yezu bati: “Kuki abigishwa bawe batubahiriza umuhango wa ba sogokuruza, bakarya badakarabye?”

6 Yezu arabasubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, Ezayi yabahanuye uko muri nk’uko Ibyanditswe bivuga ngo:

‘Aba bantu bampoza ku rurimi,

ariko imitima yabo imba kure.

7 Barushywa n’ubusa bansenga,

kuko inyigisho bigisha ari amategeko y’abantu gusa.’ ”

8 Yezu arakomeza ati: “Amategeko y’Imana muyarengaho, mukihambira ku mihango y’abantu.

9 Mwihatira kwirengagiza ibyo Imana yategetse, kugira ngo mukurikize imihango yanyu.

10 Musa yaravuze ati: ‘Ujye wubaha so na nyoko’, kandi ati: ‘Uzatuka se cyangwa nyina azicwe.’

11 Naho mwebwe muvuga ko umuntu ashobora kubwira se cyangwa nyina ati: ‘Icyo najyaga kugufashisha ni “Korubani” (ni ukuvuga ituro ryagenewe Imana)’.

12 Bityo mukaba mutakimukundiye kugifashisha se cyangwa nyina,

13 mukaba muhinduye ubusa Amategeko y’Imana kubera imihango yababayemo akarande. Hariho kandi n’ibindi byinshi bene nk’ibyo mukora.”

Ibihumanya umuntu

14 Nuko Yezu yongera guhamagara rubanda arababwira ati: “Nimuntege amatwi mwese kandi musobanukirwe ibi:

15 nta cyinjira mu muntu kivuye inyuma cyamuhumanya. Ahubwo ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya. [

16 Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!]”

17 Yezu amaze gutandukana na rubanda asubira imuhira, abigishwa be bamusobanuza iby’ayo marenga.

18 Arababwira ati: “Mbese namwe muri abaswa bigeze aho? Ese ntimuramenya ko nta cyinjira mu muntu kivuye hanze kimuhumanya?

19 Si mu mutima kiba kigiye ahubwo kiba kigiye mu nda, nyuma kikamuvamo kinyuze epfo.” Bityo Yezu yemezaga ko nta byokurya bihumanya.

20 Arongera aravuga ati: “Ikiva mu muntu ni cyo kimuhumanya,

21-22 kuko mu mitima y’abantu ari ho hava imigambi mibi: ubusambanyi n’ubujura n’ubwicanyi, n’irari n’ubugome n’uburiganya, no kwiyandarika n’ishyari, no gutukana n’ubwirasi n’ubugoryi.

23 Ibyo bibi byose biva mu muntu imbere ni byo bimuhumanya.”

Umugore utari Umuyahudi asanga Yezu

24 Nuko Yezu arahaguruka ajya mu karere gahereranye n’umujyi wa Tiri, yinjira mu nzu. Ntiyashakaga ko hagira ubimenya, ariko ntiyashobora kwihisha.

25 Umugore wari ufite akana k’agakobwa kahanzweho n’ingabo ya Satani, yumvise ibya Yezu ahita aza amwikubita imbere.

26 Uwo mugore yari umunyamahangakazi w’i Fenisiya ho muri Siriya. Nuko asaba Yezu kumenesha iyo ngabo ya Satani yari mu mukobwa we.

27 Yezu aramusubiza ati: “Reka abana babanze bahage, kuko atari byiza gufata ibyokurya byabo ngo ubijugunyire imbwa.”

28 Umugore aramusubiza ati: “Ni koko Nyagasani, ariko kandi n’imbwa zibunze munsi y’ameza zirya utwo abana bataye hasi.”

29 Yezu aramubwira ati: “Kuko uvuze utyo igendere, ingabo ya Satani ivuye mu mukobwa wawe.”

30 Asubiye imuhira asanga wa mwana aryamye ku buriri, ingabo ya Satani yamuvuyemo.

Yezu akiza igipfamatwi k’ikiragi

31 Yezu avuye mu karere k’i Tiri, anyura i Sidoni agera ku Kiyaga cya Galileya, aca hagati y’intara ya Dekapoli.

32 Nuko bamuzanira umuntu w’igipfamatwi cy’ikiragi, baramwinginga ngo amurambikeho ikiganza.

33 Yezu amuvana mu ruhame rw’abantu amushyira ukwe, amukoza intoki mu matwi. Nuko acira amacandwe ayamukoza ku rurimi.

34 Hanyuma yubura amaso areba ku ijuru, asuhuza umutima ababaye. Aramubwira ati: “Efata!” ni ukuvuga ngo “Zibuka!”

35 Ako kanya amatwi ye arazibuka, ururimi rwe ruragobodoka atangira kuvuga neza.

36 Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babibwira. Ariko uko yababuzaga kubivuga, ni ko barushagaho kubyamamaza.

37 Abantu baratangara bikomeye baravugana bati: “Ibintu byose yabikoze neza! Yatumye ibipfamatwi byumva, n’ibiragi bivuga!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/7-268c1e9a10cfe2916fb49cf0e96ae9d3.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 8

Yezu agaburira abantu ibihumbi bine

1 Muri iyo minsi abantu benshi bongera guterana ariko nta mpamba bafite. Nuko Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati:

2 “Aba bantu barambabaje, dore uyu munsi ni uwa gatatu turi kumwe kandi ntibagifite icyo bafungura.

3 Nimbasezerera badafunguye inzara irabatsinda ku nzira, kuko bamwe muri bo baturutse kure.”

4 Abigishwa be baramubaza bati: “Twakura he ibyahaza aba bantu, ko aha hantu hadatuwe?”

5 Yezu arababaza ati: “Mufite imigati ingahe?”

Bati: “Dufite irindwi.”

6 Nuko ategeka abantu kwicara hasi maze afata iyo migati uko ari irindwi, ashimira Imana, arayimanyura, ayiha abigishwa be ngo bayikwize abantu, barayitanga.

7 Bari bafite n’udufi duke, na two adushimira Imana, ategeka ko badukwiza abantu.

8 Bararya barahaga, bateranya ibisagutse byuzura ibitebo birindwi.

9 Abariye bari ibihumbi bine. Nuko Yezu arabasezerera,

10 aherako ajya mu bwato hamwe n’abigishwa be, bagera mu karere ka Dalimanuta.

Abafarizayi basaba ikimenyetso

11 Abafarizayi baraza batangira kugisha Yezu impaka. Bamusaba ikimenyetso cyo kubemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

12 Maze asuhuza umutima ababaye aravuga ati: “Abantu b’iki gihe bashakira iki ikimenyetso? Ndababwira nkomeje ko nta kimenyetso bazahabwa.”

13 Nuko abasiga aho yurira ubwato asubira hakurya.

Umusemburo w’Abafarizayi n’uwa Herodi

14 Abigishwa ba Yezu bari bibagiwe kujyana imigati, bari bafite umwe gusa mu bwato.

15 Yezu arabihanangiriza ati: “Muramenye mujye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi n’umusemburo wa Herodi!”

16 Bo rero baravugana bati: “Ubanza ari uko tudafite imigati!”

17 Yezu amenye ibyo bavugana arababaza ati: “Ni iki gituma mujya impaka ngo nta migati mufite? Mbese n’ubu nta cyo muriyumvisha? Ese ntimurasobanukirwa? Mbese imitima yanyu iracyahumye?

18 Ese mugira amaso ntimubone, mukagira amatwi ntimwumve? Mbese ntabwo mwibuka

19 igihe namanyuraga imigati itanu, tukayikwiza ba bagabo ibihumbi bitanu? Ese ibyasagutse mwabiteranyirije mu nkangara zingahe?”

Baramusubiza bati: “Zari cumi n’ebyiri.”

20 Arababaza ati: “Naho se igihe namanyuraga n’imigati irindwi tukayikwiza abantu ibihumbi bine, ibyasagutse mwabiteranyirije mu bitebo bingahe?”

Baramusubiza bati: “Byari birindwi.”

21 Arababwira ati: “None se ntimurasobanukirwa?”

Yezu ahumura impumyi i Betsayida

22 Bageze i Betsayida abantu bazanira Yezu umugabo w’impumyi, baramwinginga ngo amukoreho.

23 Yezu amufata ukuboko amujyana ahitaruye ingo, amusīga amacandwe ku maso, amurambikaho ibiganza, aramubaza ati: “Hari icyo ubona?”

24 Uwo muntu arakanura ati: “Ndabona abantu bagenda, ariko wagira ngo ni ibiti.”

25 Yezu yongera kumurambika ibiganza ku maso. Noneho arambura amaso cyane arahumuka, abona ibintu byose uko biri.

26 Nuko Yezu aramubwira ati: “Itahire ntusubire muri ziriya ngo.”

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

27 Nyuma Yezu ajyana n’abigishwa be mu mirenge yo hafi y’i Kayizariya ya Filipo. Bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”

28 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi.”

29 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”

30 Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bahingukiriza ibye.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

31 Yezu atangira kwigisha abigishwa be ko ari ngombwa ko Umwana w’umuntu ababazwa cyane, akangwa n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze iminsi itatu yashira akazuka.

32 Ayo magambo Yezu yayavugaga yeruye. Nuko Petero aramwihererana, atangira kumuhana.

33 Yezu arahindukira areba abigishwa be, maze acyaha Petero ati: “Mva iruhande Satani, kuko ibitekerezo byawe bitavuye ku Mana, ahubwo ari iby’abantu.”

34 Noneho Yezu ahamagara rubanda n’abigishwa be, arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe ankurikire.

35 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa kandi ahōrwa Ubutumwa bwiza, azaba abukijije.

36 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe?

37 Cyangwa se ubugingo bw’umuntu yabugurana iki?

38 Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye imbere y’abantu b’iki gihe b’abasambanyi n’abagizi ba nabi, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera igihe azaba aje afite ikuzo rya Se, ashagawe n’abamarayika baziranenge.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/8-ba1bb2b33c21141b67b1885a20a9b09b.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 9

1 Arongera arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko bamwe mu bari aha, batazapfa batabonye ubwami bw’Imana buje bufite ububasha.”

Abigishwa babona ikuzo rya Yezu

2 Iminsi itandatu ishize Yezu ajyana Petero na Yakobo na Yohani, bihererana mu mpinga y’umusozi muremure. Nuko ahinduka bamureba,

3 imyambaro ye irererana ku buryo nta mumeshi wo ku isi wayeza atyo.

4 Bagiye kubona babona Eliya na Musa baganira na Yezu.

5 Petero abwira Yezu ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw’ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.”

6 Ubwo kwari ukubura icyo avuga kubera ubwoba bwinshi bagize.

7 Nuko igicu kirabatwikīra, bumva ijwi ry’uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda cyane, nimumutege amatwi!”

8 Bigeze aho abigishwa bakebuka hirya no hino, basanga nta n’umwe ukiri kumwe na bo, uretse Yezu wenyine.

9 Bakimanuka umusozi arabihanangiriza ati: “Ntimugire uwo mubwira ibyo mwabonye, kugeza igihe Umwana w’umuntu azaba amaze kuzuka.”

10 Iryo jambo bakomeza kurizirikana, babazanya icyo kuzuka bishaka kuvuga.

11 Nuko babaza Yezu bati: “Kuki abigishamategeko bavuga ko Eliya agomba kubanza kuza?”

12 Arabasubiza ati: “Ni koko Eliya agomba kubanza kuza, kugira ngo atunganye byose. None ni iki gituma Ibyanditswe bihamya ko Umwana w’umuntu agomba kubabazwa cyane, agasuzugurwa n’abantu?

13 Reka mbabwire: koko Eliya yaraje kandi abantu bamugiriye uko bishakiye nk’uko Ibyanditswe bivuga.”

Yezu akiza umuhungu wahanzweho

14 Bageze aho abigishwa bari bahasanga imbaga nyamwinshi ibakikije, n’abigishamategeko bajya impaka na bo.

15 Abantu bamubonye bose birabatangaza cyane, biruka bajya kumuramutsa.

16 Arababaza ati: “Nsanze mujya impaka na bariya ku byerekeye iki?”

17 Umwe mu bari aho aramubwira ati: “Mwigisha, nari nakuzaniye umuhungu wanjye, kuko yahanzweho n’ingabo ya Satani itera uburagi.

18 Aho imufatiye hose imutura hasi, umwana akazana ifuro, agahekenya amenyo akagagara. Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.”

19 Yezu arababwira ati: “Yemwe bantu b’iki gihe mutizera Imana, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho nimumunzanire!”

20 Baramuzana. Umwana akirabukwa Yezu, iyo ngabo ya Satani iramutigisa maze aragwa, yigaragura hasi azana ifuro.

21 Yezu abaza se w’uwo mwana ati: “Ibi abimaranye igihe kingana iki?”

Undi ati: “Byamufashe akiri muto.

22 Ni kenshi ingabo ya Satani yamutuye mu muriro no mu mazi, igira ngo imwice. None niba hari icyo wabasha gukora, nyamuneka utugirire impuhwe udutabare!”

23 Yezu ati: “Ugize ngo iki? Uvuze ngo niba hari icyo nabasha gukora…! Erega byose bishobokera uwizera Imana!”

24 Ako kanya se w’umwana avuga cyane ati: “Ndizeye! Ngoboka unkize kutizera!”

25 Yezu abonye abantu benshi bahuruye, acyaha iyo ngabo ya Satani arayibwira ati: “Ngabo ya Satani utera kutavuga no kutumva, ndagutegetse va muri uyu mwana kandi ntuzamugarukemo ukundi!”

26 Nuko imaze kuvuza induru no kumutigisa bikabije imuvamo. Umwana asigara ameze nk’uwapfuye, bituma benshi bavuga bati: “Yanogotse.”

27 Ariko Yezu amufata ukuboko aramubyutsa, arahagarara.

28 Yezu ageze imuhira abigishwa be bamubaza biherereye bati: “Kuki twe tutabashije kuyimenesha?”

29 Arabasubiza ati: “Bene iyo ngabo ntimeneshwa n’ikindi kitari ugusenga.”

Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka

30 Bava aho ngaho banyura muri Galileya, ariko Yezu ntiyashakaga ko hagira ubimenya,

31 kuko yigishaga abigishwa be agira ati: “Umwana w’umuntu azagabizwa abantu bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.”

32 Abigishwa be ntibasobanukirwa iryo jambo, kandi ntibatinyuka kumusobanuza.

Impaka z’abigishwa ba Yezu

33 Baza i Kafarinawumu. Bageze imuhira Yezu arababaza ati: “Igihe mwari mu nzira mwajyaga impaka zerekeye iki?”

34 Baricecekera kuko mu nzira bahoze biburanya, bibaza umukuru muri bo.

35 Nuko Yezu aricara arembuza ba bandi cumi na babiri, arababwira ati: “Nihagira ushaka kuba uw’imbere muri mwe, abanze yigire uw’inyuma abe n’umugaragu wa bose.”

36 Ni ko kuzana umwana amushyira hagati yabo, aramuhobera arababwira ati:

37 “Umuntu wese wakīra umwe muri aba bana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye si jye aba yakiriye, ahubwo aba yakiriye Uwantumye.”

“Utaturwanya aba ari uwacu”

38 Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.”

39 Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, kuko nta wakora igitangaza mu izina ryanjye kandi ngo ahite amvuga nabi.

40 Burya utaturwanya aba ari uwacu.

41 Umuntu wese uzaza mu izina ryanjye, akabaha nibura igikombe cy’amazi yo kunywa ayabahereye ko muri abanjye, ndababwira nkomeje ko atazabura kugororerwa.

Ububi bw’icyaha

42 “Nihagira ugusha mu cyaha umwe muri aba bato banyemera, icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi, bakamuroha mu kiyaga.

43 Niba ikiganza cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikiganza kimwe, aho kujya mu nyenga y’umuriro utazima ufite ibiganza byombi. [

44 Aho hantu, inyo z’abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.]

45 Niba ikirenge cyawe cyakugusha mu cyaha ugice. Icyaruta ni uko wakwinjira ahari ubugingo buhoraho ufite ikirenge kimwe, aho kurohwa muri ya nyenga ufite ibirenge byombi. [

46 Aho hantu, inyo z’abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.]

47 Niba ijisho ryawe ryakugusha mu cyaha urinogore. Icyaruta ni uko wakwinjira mu bwami bw’Imana ufite ijisho rimwe, aho kurohwa mu nyenga y’umuriro ufite amaso yombi.

48 Aho hantu, inyo z’abapfu ntizishiraho kandi umuriro ubatwika ntuzima.

49 Koko buri muntu, umunyu azawusābishwamo n’umuriro.

50 Umunyu ni ingirakamaro, ariko se iyo wakayutse mwakongera kuwuryoshya mute? Nuko mugire umunyu muri mwe kandi mubane mu mahoro!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/9-25647d63da22a68c25063a8d3ca05104.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 10

Gutandukana kw’abashakanye

1 Hanyuma Yezu ava aho ngaho ajya mu ntara ya Yudeya, n’iburasirazuba bw’uruzi rwa Yorodani. Imbaga y’abantu yongera gukoranira aho ari, asubira kubigisha nk’uko yabimenyereye.

2 Abafarizayi bazanwa no kumutegera mu byo avuga. Baramubaza bati: “Mbese biremewe ko umugabo yirukana umugore we?”

3 Na we arababaza ati: “Musa yabategetse iki?”

4 Baramusubiza bati: “Musa yahaye umugabo uruhushya rwo kwirukana umugore we, amaze kumuha urwandiko rwemeza ko amusenze.”

5 Yezu arababwira ati: “Icyatumye Musa abandikira iryo tegeko ni uko imitima yanyu inangiye.

6 Ariko mbere na mbere, igihe Imana yaremaga yaremye abantu, umugabo n’umugore.

7 ‘Ni cyo gituma umugabo azasiga se na nyina akabana n’umugore we akaramata,

8 bombi bakaba umuntu umwe’, ku buryo baba batakiri babiri ahubwo baba babaye umuntu umwe.

9 Nuko rero ntihakagire umuntu utandukanya abo Imana yafatanyije.”

10 Bageze imuhira abigishwa bongera kumusobanuza ibyo yavuze.

11 Arababwira ati: “Umugabo wese wirukana umugore we maze akazana undi, aba asambanye kandi akaba ahemukiye umugore we wa mbere.

12 N’umugore wahukana n’umugabo we agashaka undi mugabo, aba asambanye.”

Yezu yakira abana bato

13 Abantu bazanira Yezu abana bato ngo abakoreho, maze abigishwa be barabacyaha.

14 Yezu abibonye biramurakaza, arababwira ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.

15 Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw’Imana nk’uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.”

16 Nuko ahobera abo bana, abarambikaho ibiganza abaha umugisha.

Umuntu w’umukungu asanga Yezu

17 Yezu agihaguruka aho umuntu aza yiruka, amupfukama imbere aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

18 Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho uretse Imana yonyine.

19 Uzi Amategeko ngo ntukice, ntugasambane, ntukibe, ntukabeshyere abandi, ntugahuguze, ujye wubaha so na nyoko.”

20 Undi ati: “Mwigisha, ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.”

21 Nuko Yezu amwitegereje aramukunda. Ni ko kumubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe, genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubihe abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”

22 Uwo muntu yumvise iryo jambo arasuherwa, agenda ashavuye kuko yari afite ibintu byinshi.

23 Yezu areba abigishwa be arababwira ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw’Imana!”

24 Abigishwa be bumvise ibyo baratangara. Nuko Yezu yungamo ati: “Bana banjye, mbega ukuntu biruhanyijekwinjira mu bwami bw’Imana!

25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

26 Abigishwa be barushaho gutangara, barabazanya bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?”

27 Yezu arabitegereza arababwira ati: “Koko ku bantu ni ibidashoboka, ariko ku Mana si ko biri kuko yo byose biyishobokera.”

28 Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize byose turagukurikira.”

29 Yezu ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa abavandimwe, cyangwa nyina cyangwa se, cyangwa abana cyangwa amasambu kubera jye n’Ubutumwa bwiza,

30 muri iki gihe uwo muntu azahabwa ibiruta ibyo incuro ijana. Azahabwa ingo n’abavandimwe na ba nyina n’abana n’amasambu, icyakora azanatotezwa, no mu gihe kizaza azahabwa ubugingo buhoraho.

31 Ikindi kandi hari benshi mu b’imbere bazaba ab’inyuma, na benshi mu b’inyuma babe ab’imbere.”

Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka

32 Ubwo bari mu nzira bagana i Yeruzalemu, Yezu ajya imbere y’abigishwa be. Bari bahagaritse umutima cyane, abandi babakurikiye na bo bari bafite ubwoba. Yezu yongera kwihererana n’abigishwa be cumi na babiri, atangira kubabwira ibigiye kumubaho ati:

33 “Dore tugiye i Yeruzalemu, Umwana w’umuntu azashyikirizwa abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bamucire urubanza rwo gupfa. Bazamugabiza abanyamahanga

34 bamushinyagurire, bamuvundereze amacandwe, bamukubite ibiboko bamwice, maze iminsi itatu nishira azuke.”

Yakobo na Yohani bisabira ubutoni

35 Hanyuma Yakobo na Yohani bene Zebedeyi baramwegera, baramubwira bati: “Mwigisha, turashaka ko wadukorera icyo tugusaba.”

36 Arababaza ati: “Murashaka ko mbakorera iki?”

37 Baramusubiza bati: “Uduhe kuzicarana nawe ku ntebe za cyami, umwe iburyo undi ibumoso, igihe uzaba wimye ingoma ufite ikuzo.”

38 Yezu arababwira ati: “Ntabwo muzi icyo musaba. Mbese mwashobora kunywera ku gikombe cy’umubabarongomba kunywa? Ese mwashobora kubatizwa mu mubabarokimwe nanjye?”

39 Baramusubiza bati: “Twabishobora.”

Nuko Yezu arababwira ati: “Ni koko igikombe cyanjye muzakinyweraho, n’ukuntu nzabatizwa ni ko muzabatizwa,

40 naho gutanga ibyicaro iburyo cyangwa ibumoso bwanjye, si jye ubigaba ahubwo bifite ababigenewe.”

41 Bagenzi babo uko ari icumi babyumvise, batangira kurakarira Yakobo na Yohani.

42 Yezu arabarembuza arababwira ati: “Muzi ko abahawe gutegeka amahanga bayatwaza igitugu, kandi n’abakomeye bo muri yo bakayabuza epfo na ruguru.

43 Ariko muri mwe ntibikagende bityo. Ahubwo ushaka kuba mukuru muri mwe agomba kujya abakorera,

44 kandi ushaka kuba uw’imbere muri mwe agomba kuba umugaragu wa bose.

45 Umwana w’umuntu na we ntiyazanywe no gukorerwa, ahubwo yazanywe no gukorera abandi no kubapfira kugira ngo abe incungu ya benshi.”

Yezu ahumūra Barutimeyo

46 Hanyuma bagera i Yeriko. Nuko Yezu n’abigishwa be bahavana n’imbaga y’abantu benshi. Basanga umuntu w’impumyi witwaga Barutimeyo mwene Timeyo, yicaye iruhande rw’inzira asabiriza.

47 Yumvise ko Yezu w’i Nazareti aje, arangurura ijwi ati: “Yezu Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”

48 Benshi baramucyaha ngo aceceke!

Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”

49 Nuko Yezu arahagarara aravuga ati: “Nimumuhamagare.”

Bahamagara iyo mpumyi barayibwira bati: “Haguruka vuba araguhamagaye!”

50 Ijugunya umwitero wayo, irabaduka isanga Yezu.

51 Yezu abaza uwo muntu ati: “Urashaka ko ngukorera iki?”

Aramusubiza ati: “Mwigisha, mpumūra!”

52 Yezu ati: “Igendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”

Uwo mwanya arahumuka maze akurikira Yezu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/10-c81a42d316acebd1f9fa2d7ee00d7397.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 11

Yezu agera i Yeruzalemu

1 Begereye i Betifage n’i Betaniya, ku Musozi w’Iminzenze uteganye na Yeruzalemu, Yezu atuma babiri mu bigishwa be

2 ati: “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murahita mubona icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire.

3 Nihagira ubabaza ati: ‘Murakora ibiki?’, mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye kandi arakigarura vuba.’ ”

4 Baragenda koko basanga icyana cy’indogobe kiziritse ku irembo, hafi y’inzira nyabagendwa barakizitura.

5 Bamwe mu bari bahari barababaza bati: “Murakora ibiki? Iyo ndogobe murayiziturira iki?”

6 Abigishwa babasubiza uko Yezu yari yababwiye. Nuko barabihorera.

7 Icyana cy’indogobe bakizanira Yezu, bagisasaho imyitero yabo maze Yezu acyicaraho.

8 Abantu benshi barambura imyitero yabo mu nzira, abandi baharambika amashami y’ibiti baciye mu mirima.

9 Abari imbere ye n’abari inyuma barangurura amajwi bati: “Hozana! Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!

10 Hasingizwe ingoma y’umubyeyi wacu Dawidi igiye kuza! Mu ijuru nibasingize Imana bati: ‘Hozana!’ ”

11 Nuko Yezu ageze i Yeruzalemu, yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Amaze kuzenguruka no kureba ibintu byose kandi abonye ko bugorobye, arasohoka ajyana na ba bandi cumi na babiri bajya i Betaniya.

Yezu avuma igiti cy’umutini

12 Bukeye bwaho bavuye i Betaniya, Yezu arasonza.

13 Akiri kure arabukwa igiti cy’umutini gitoshye. Aracyegera ngo arebe ko hari imbuto yakibonaho, asanga ari amababi masa kuko kitari igihe cyacyo cyo kwera.

14 Arakibwira ati: “Ntihakagire umuntu urya imbuto zawe ukundi!”

Abigishwa be bumva abivuga.

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana

15 Baragenda bagera i Yeruzalemu. Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga n’abaguraga ahasanze. Ahirika ameza y’abavunjagaamafaranga n’intebe z’abacuruzaga inuma,

16 kandi abuza abikoreraga ibintu kunyura mu rugo rw’Ingoro.

17 Nuko arabigisha ati: “Mbese Ibyanditswe ntibivuga ngo: ‘Inzu yanjye izitwa Inzu isengerwamo n’amahanga yose’? Ariko mwe mwayigize indiri y’abajura.”

18 Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko babyumvise bashaka uburyo bwo kumwica, kuko bamutinyiraga ko rubanda batangazwaga n’inyigisho ze.

19 Bumaze kwira Yezu n’abigishwa be bava mu murwa.

Yezu yigisha ahereye ku mutini yavumye

20 Kare mu gitondo banyura hafi ya cya giti cy’umutini, basanga cyaraye cyumye cyose guhera mu mizi.

21 Petero yibuka ibyabaye, ni ko kubwira Yezu ati: “Mwigisha, dore wa mutini wavumaga warumye!”

22 Nuko Yezu arababwira ati: “Mujye mwizera Imana!

23 Ndababwira nkomeje ko uwizera Imana ashobora kubwira uriya musozi ati: ‘Shyiguka aho wirohe mu nyanja!’ Niyizera adashidikanya ko ibyo avuze biba bizaba.

24 Ni cyo gituma mbabwira nti ‘Icyo musabye cyose musenga, mujye mwizera ko mugihawe kandi muzakibona.’

25 N’igihe muhagaze musenga, mujye mubabarira uwo mwaba mufite icyo mupfa, kugira ngo namwe So uri mu ijuru abababarire ibyo mumucumuraho. [

26 Naho nimutababarira abandi, So uri mu ijuru na we ntazabababarira ibyo mumucumuraho.]”

Ubushobozi bwa Yezu buva he?

27 Nyuma y’ibyo basubira i Yeruzalemu. Ubwo Yezu yagendagendaga mu rugo rw’Ingoro y’Imana, abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko n’abakuru b’imiryango barahamusanga.

28 Nuko baramubaza bati: “Uvana he ubushobozi bwo gukora ibyo ukora? Ni nde wabuguhaye?”

29 Yezu arabasubiza ati: “Nanjye reka mbibarize ikibazo kimwe, nimunsubiza nanjye ndababwira aho nkura ubushobozi bwo kubikora.

30 Mbese Yohani yatumwe n’Imana kubatiza, cyangwa yatumwe n’abantu? Nimunsubize.”

31 Bajya inama bati: “Nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

32 Na none kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, turaba twikozeho.” Batinyaga rubanda kuko rwemeraga ko Yohani yari umuhanuzi.

33 Nuko basubiza Yezu bati: “Ntitubizi.”

Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/11-1d6e4c784587ff4f38d9dc98d97c1dfc.mp3?version_id=387—

Categories
Mariko

Mariko 12

Umugani w’abahinzi b’abagome

1 Hanyuma Yezu atangira kubigisha abaciriye imigani, agira ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by’imizabibu mu murima we, awuzengurutsa uruzitiro, ashyiramo urwengero yubakamo n’umunara w’abararirizi, maze uwo murima awātira abahinzi. Birangiye ajya mu rugendo.

2 Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z’imizabibu.

3 Baramusumira baramuhondagura, bamwohereza amāra masa.

4 Nyir’imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, na we bamurema uruguma mu mutwe, bamukorera ibya mfura mbi.

5 Nuko yohereza undi na we baramwica. Nyuma yohereza abandi benshi, bamwe barabakubita abandi barabica.

6 “Umuntu yari asigaranye ni umwe gusa, ni umwana we yakundaga cyane. Incuro ya nyuma aba ari we abatumaho yibwira ati: ‘Umwana wanjye ntibazamwubahuka.’

7 Abahinzi ngo babone uwo mwana baravugana bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice maze byose bizabe ibyacu.’

8 Baramusumira baramwica, bamujugunya inyuma y’uruzitiro.

9 “Mbese mubona nyir’imizabibu azakora iki? Azaza atsembe abo bahinzi, imizabibu ayishyiremo abandi.

10 Mbese ntimwasomye Ibyanditswe? Biravuga ngo:

‘Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta.

11 Ibyo ni Nyagasani wabikoze,

none bitubereye igitangaza!’ ”

12 Ba bakuru bumvise neza ko uwo mugani ari bo werekezagaho, bashaka uko bafata Yezu ariko batinya rubanda. Nuko bamusiga aho barigendera.

Umusoro w’umwami w’i Roma

13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarizayi n’abo mu ishyaka rya Herodi, kugira ngo bamufatire mu byo avuga.

14 Bakihagera baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uri umunyakuri kandi ko nta cyo utinya, kuko ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y’Imana mu kuri. Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa? Tuwutange, cyangwa twe kuwutanga?”

15 Ariko kuko Yezu yari azi uburyarya bwabo, arababaza ati: “Kuki muntega iyo mitego? Nimunzanire igiceri ndebe.”

16 Bakimuzaniye arababaza ati: “Iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”

Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”

17 Yezu ni ko kubabwira ati: “Iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”

Avuze atyo baramutangarira cyane.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye

18 Abasaduseyi (abo ni bo bavuga ko kuzuka bitabaho) basanga Yezu baramubwira bati:

19 “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo, umuntu napfa asize umugore batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.

20 Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa batabyaranye.

21 Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi, na we apfa batabyaranye. N’uwa gatatu bigenda bityo.

22 Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana. Amaherezo, umugore na we arapfa.

23 Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”

24 Yezu arabasubiza ati: “Mwarayobye, kuko mutamenye Ibyanditswe ntimumenye n’ububasha bw’Imana.

25 Erega igihe abapfuye bazazuka ntawe uzagira umugore, nta n’uzagira umugabo. Ahubwo bazamera nk’abamarayika bo mu ijuru.

26 Ku byerekeye izuka ry’abapfuye, mbese ntimwasomye mu gitabo cya Musa igihe yari ku gihuru cyaka umuriro, ko Imana yamubwiye iti: ‘Ndi Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo’?

27 Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima! Mwarayobye cyane.”

Amategeko abiri y’ingenzi

28 Umwe mu bigishamategeko aramwegera yumva bajya izo mpaka. Abonye ko Yezu abashubije neza aramubaza ati: “Itegeko riruta ayandi yose ni irihe?”

29 Yezu aramusubiza ati: “Irya mbere ni iri: ‘Isiraheli we, tega amatwi! Nyagasani, Nyagasani wenyine ni we Mana yacu.

30 Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose n’ubuzima bwawe bwose, n’ubwenge bwawe bwose n’imbaraga zawe zose.’

31 Irya kabiri ni iri: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.’ Nta rindi tegeko riruta ayo yombi.”

32 Uwo mwigishamategeko aramubwira ati: “Ni koko Mwigisha, uvuze ukuri. Imana ni imwe rukumbi, nta yindi mana ibaho.

33 Koko kandi umuntu akwiriye kuyikundisha umutima we wose n’ubwenge bwe bwose n’imbaraga ze zose, no gukunda mugenzi we nk’uko yikunda. Ibyo biruta ibitambo byose, ari ibisanzwe, ari n’ibikongorwa n’umuriro.”

34 Yezu abonye amushubije neza aramubwira ati: “Ntabwo uri kure y’ubwami bw’Imana.”

Nuko ntihagira undi uhangara kugira ikindi amubaza.

Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi

35 Igihe Yezu yigishirizaga mu rugo rw’Ingoro y’Imana, abaza abantu ati: “Ni iki gituma abigishamategeko bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi?

36 Dawidi ubwe abihishuriwe na Mwuka Muziranenge, yaravuze ati:

‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

nanjye nzashyira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.” ’

37 None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”

Abumvaga Yezu bari benshi kandi bamwumvanaga umunezero.

Ibyaha by’abigishamatekeko

38 Mu nyigisho ze Yezu yaravuze ati: “Murajye mwirinda abigishamategeko bakunda gutembera bambaye amakanzu meza, no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye.

39 Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu nsengero n’ibyicaro by’imbere aho batumiwe.

40 Barya ingo z’abapfakazi, nyamara bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”

Ituro ry’umupfakazi

41 Yezu yari yicaye mu rugo rw’Ingoro y’Imana ahateganye n’ububiko bashyiragamo amaturo, yitegereza uko rubanda batura. Abona abakire benshi bashyiramo menshi.

42 Nuko haza umupfakazi w’umukene, ashyiramo uduceritubiri gusa.

43 Yezu ahamagara abigishwa be arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko uriya mupfakazi w’umukene arushije abandi bose gutura.

44 Bariya bose batanze ku bibasagutse, naho we yatanze ibyari bimutunze byose.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/MRK/12-394f1156613c18fd8554a8f828115e40.mp3?version_id=387—