Categories
Luka

Luka 11

Yezu yigisha abigishwa be gusenga

1 Igihe kimwe Yezu yari ahantu asenga. Arangije umwe mu bigishwa be aramubwira ati: “Nyagasani, Yohani Mubatiza yigishije abigishwa be gusenga, natwe twigishe gusenga.”

2 Arababwira ati: “Igihe musenga mujye muvuga muti:

‘Data, izina ryawe niryubahwe,

ubwami bwawe nibuze.

3 Buri munsi ujye uduha ifunguro ridukwiriye.

4 Utubabarire ibyaha byacu,

kuko natwe ubwacu tubabarira abatugiriye nabi bose.

Kandi ntutureke ngo tugwe mu byadushuka.’ ”

5 Yezu yungamo ati: “Nk’umwe muri mwe afite incuti, akayigana mu gicuku akayibwira ati: ‘Mugenzi wanjye, nguriza imigati itatu,

6 incuti yanjye igeze imuhira ivuye mu rugendo, none nta cyo mfite nyizimanira.’

7 Nuko undi akamusubiza yibereye mu nzu ati: ‘Windushya! Dore twamaze gukinga jye n’abana banjye twaryamye, sinshobora kubyuka ngo nyiguhe.’

8 Ndababwira ko naho uwo muntu atabyuka ngo agire icyo amuha kubera ubucuti, amaherezo yaza kumuha icyo ashaka cyose kuko yamurembeje amusaba.

9 “Nuko rero musabe muzahabwa, mushake muzabona, mukomange muzakingurirwa.

10 Usabye wese ni we uhabwa, ushatse ni we ubona, kandi n’ukomanze ni we ukingurirwa.

11 Mwa babyeyi mwe, ni nde muri mwe waha umwana we inzoka igihe amusabye ifi,

12 cyangwa se akamuha ingonokera igihe amusabye igi?

13 None se ko muzi guha abana banyu ibyiza kandi muri babi, So uri mu ijuru ntazarushaho guha Mwuka Muziranenge abamumusabye?”

Yezu na Bēlizebuli

14 Igihe kimwe Yezu yameneshaga ingabo ya Satani yari yaragize umuntu ikiragi. Nuko iyo ngabo imuvuyemo uwo muntu aravuga. Rubanda baratangara cyane.

15 Icyakora bamwe baravuga bati: “Ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani abuhabwa na Bēlizebuli umutware wazo.”

16 Abandi bo bamwakaga ikimenyetso kibemeza ko yatumwe n’Imana, ariko ari umutego bamutega.

17 Yezu yari azi ibyo batekereza, ni ko kubabwira ati: “Iyo igihugu gisubiranyemo kirasenyuka, amazu yacyo akariduka akagwirirana.

18 Ese niba Satani ubwe yirwanyije ubwami bwe bwakomera bute, ko muvuze ngo ni Bēlizebuli unshoboza kumenesha ingabo ze?

19 Niba se ari Bēlizebuli umpa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, bene wanyu bo ni nde ubaha ubwo bubasha? Ubwo babikora ni bo bazatuma mutsindwa n’urubanza.

20 Noneho kubera ko ari Imana impa ububasha bwo kumenesha ingabo za Satani, ni ukuvuga ko ubwami bwayo bubagezeho.

21 “Umunyamaboko ufite intwaro iyo arinze urugo rwe, ibye biba amahoro.

22 Ariko umurusha amaboko iyo ahahingutse akamutsinda, amwambura intwaro yari yizeye maze ibyo amutwaye akabigabira abandi.

23 “Utari mu ruhande rwanjye aba andwanya, kandi udakoranyiriza hamwe nanjye aba atatanya.

Kugarukirana kw’ingabo ya Satani

24 “Igihe ingabo ya Satani ivuye mu muntu izerera ku gasi ishaka aho yaruhukira, yahabura ikibwira iti: ‘Reka nsubire mu nzu yanjye navuyemo.’

25 Yagerayo igasanga ikubuye, iteguye.

26 Nuko ikajya kuzana izindi ngabo ndwi ziyitambukije ubugome, zose zikinjirana zigatura muri uwo muntu. Bityo imibereho ye ya nyuma ikarusha iya mbere kuba mibi.”

Amahirwe nyakuri

27 Yezu akimara kuvuga, umugore wo muri iyo mbaga avuga cyane, aramubwira ati: “Hahirwa inda yakubyaye n’amabere yakonkeje!”

28 Yezu aramusubiza ati: “Ahubwo hahirwa abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza.”

Abantu basaba ikimenyetso

29 Abantu bamaze kugwira iruhande rwa Yezu, afata ijambo aravuga ati: “Abantu b’iki gihe ni babi. Banshakaho ikimenyetso gitangaje, nyamara nta kimenyetso kindi bazahabwa kitari icya Yonasi.

30 Nk’uko Yonasi yabereye ab’i Ninive ikimenyetso, ni ko n’Umwana w’umuntu azabera ab’iki gihe ikimenyetso.

31 Ku munsi Imana izaca imanza, wa mwamikazi waturutse mu majyepfo azahagurukira ab’iki gihe maze ababuranye abatsinde, kuko we yavuye iyo bigwa akaza kumva amagambo y’ubwenge bwa Salomo, kandi rero hano hari uruta Salomo.

32 Ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Ninive bazahagurukira ab’iki gihe maze bababuranye babatsinde, kuko bitaye ku byo Yonasi yabatangarije bakihana, kandi rero hano hari uruta Yonasi.

Uko umubiri umurikirwa

33 “Ntawe ucanira itara kurihisha [cyangwa ngo aryubikeho akabindi], ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo rimurikire abaje mu nzu.

34 Itara ry’umubiri ni ijisho ryawe. Igihe ijisho ryawe ari rizima, umubiri wawe wose uba umurikiwe. Ariko igihe ijisho ryawe rirwaye, umubiri wawe uba ucuze umwijima.

35 Nuko wirinde, urumuri rwawe rutazima.

36 Niba rero umubiri wawe wose umurikiwe ntihabe n’agace kawo kari mu mwijima, uzaba uri mu mucyo rwose nk’umurikiwe n’itara.”

Yezu agaya Abafarizayi n’abahanga mu by’Amategeko

37 Yezu akivuga atyo Umufarizayi aramutumira ngo basangire. Yinjira iwe ajya ku meza.

38 Uwo Mufarizayi atangazwa n’uko Yezu afungura atabanje gukaraba nk’uko umuhango wabo uri.

39 Nyagasani Yezu aramubwira ati: “Mwebwe Bafarizayi dore uko muteye: mumeze nk’ibikombe n’amasahane boza inyuma gusa, kuko imbere mwuzuye ubwambuzi n’ubugizi bwa nabi.

40 Mwa bapfu mwe, ese iyaremye inyuma si na yo yaremye imbere?

41 Mujye muha abakene ku biri mu bikombe no ku masahane, ni bwo ibyanyu byose bizaba bisukuye.

42 “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mutanga na kimwe cya cumicy’isogi n’icy’inyabutongo, n’icy’utundi tuboga twose duhumuza ibyokurya, nyamara mugacisha ukubiri n’ubutabera n’urukundo rw’Imana. Ibyo ni byo mwagombaga gukora mutaretse n’ibyo bindi.

43 “Muzabona ishyano Bafarizayi, mwe mukunda kwicazwa mu myanya y’icyubahiro mu nsengero no kuramukirizwa ku karubanda.

44 Muzabona ishyano mwe mumeze nk’imva zitagira ikiziranga, abantu bakazinyura hejuru batabizi bagahumana.”

45 Umwe mu bahanga mu by’Amategeko aramubwira ati: “Mwigisha, igihe uvuze utyo natwe uba udututse.”

46 Yezu ati: “Muzabona ishyano namwe bahanga mu by’Amategeko, mwe mukorera abantu imitwaro iremereye, nyamara ntimuyikoze n’urutoki ngo mubafashe.

47 Muzabona ishyano kuko mwubakira imva z’abahanuzi, kandi ari ba sokuruza babishe.

48 Bityo muba mwemeje ko mushima ibyo ba sokuruza bakoze. Bo bishe abahanuzi, naho mwe mububakira imva.

49 Ni cyo cyatumye Imana izi byose ivuga iti: ‘Nzabatumaho abahanuzi n’Intumwa zanjye, nyamara bazica bamwe batoteze abandi.’

50 Ni yo mpamvu ab’iki gihe bazaryozwa amaraso y’abahanuzi bose bishwe kuva isi yaremwa kugeza ubu,

51 uhereye ku maraso y’Abeli kugeza ku ya Zakariya, batsinze hagati y’urutambiro n’Ingoro y’Imana. Ni ukuri, ndababwira ko ab’iki gihe ari bo bazayaryozwa.

52 “Muzabona ishyano mwebwe bahanga mu by’Amategeko, kuko mwatwaye urufunguzo rwo kumenya, ubwanyu ntimwinjira n’abashaka kwinjira mukabakumīra.”

53 Yezu akiva aho ngaho, abigishamategeko n’Abafarizayi bamugirira inzika, batangira kumuvugisha menshi,

54 bamwinja ngo babone uko bamufatira mu byo avuga.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/11-55e36f2d23c8fa786408f606b59abd97.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 12

Kwirinda uburyarya

1 Icyo gihe abantu bageze ku bihumbi n’ibihumbi bari bamaze gukorana ku buryo bakandagiranaga. Nuko Yezu atangira kubwira abigishwa be ati: “Murajye mwirinda umusemburo w’Abafarizayi, ni ukuvuga uburyarya bwabo.

2 Nta gihishwe kitazahishurwa kandi nta banga ritazamenyekana.

3 Ni cyo gituma ibyo mwavuze rwihishwa bizumvikana ku mugaragaro, kandi ibyo mwavugiye ahiherereye mwongorerana, bizatangarizwa ahirengeye.

Kudatinya abantu

4 “Ncuti zanjye, reka mbabwire: ntimugatinye abica umubiri ntibashobore kugira ikindi barenzaho.

5 Ahubwo reka mbatungire agatoki uwo mugomba gutinya: mutinye Imana, yo yamara kwica umuntu igashobora no kumuroha mu nyenga y’umuriro. Koko ndabibabwiye, mube ari yo mutinya!

6 “Mbese ibishwi bitanu ntibigura udufaranga tubiri? Nyamara nta na kimwe muri byo Imana yibagirwa.

7 Ndetse n’imisatsi yanyu yose irabaze. Nuko rero ntimugatinye kuko mwe murusha kure agaciro ibishwi byinshi.

Kwemera Yezu imbere y’abantu

8 “Ndababwira kandi ko umuntu wese uzanyemera imbere y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwemera imbere y’abamarayika b’Imana.

9 Ariko uzanyihakanira imbere y’abantu, Umwana w’umuntu na we azamwihakanira imbere y’abamarayika b’Imana.

10 “Nuko rero umuntu wese uzavuga nabi Umwana w’umuntu azababarirwa, ariko uzatuka Mwuka Muziranenge ntazababarirwa.

11 “Mu gihe bazabajyana mu nsengero imbere y’abatware n’abacamanza, ntimuzahagarike umutima mwibaza uburyo mugiye kwiregura, cyangwa icyo mugiye kuvuga.

12 Igihe nikigera Mwuka Muziranenge azababwira icyo mukwiriye kuvuga.”

Kutishingikiriza ku bukungu

13 Umuntu umwe muri iyo mbaga abwira Yezu ati: “Mwigisha, mbwirira mwene data tugabane ibyo data yadusigiye.”

14 Yezu aramubaza ati: “Wa mugabo we, ni nde wanshyizeho ngo mbe umucamanza mu byanyu, cyangwa ngo mbibagabanye?”

15 Nyuma abwira abari aho ati: “Muramenye mwirinde kugira umururumba, kuko umuntu atazaheshwa ubugingo n’ibyo atunze, naho byaba ari byinshi bite.”

16 Nuko abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu w’umukungu wari wejeje imyaka myinshi,

17 aza kwibaza ati: ‘Ndabigenza nte, ko ntafite ibigega bihagije byo guhunikamo imyaka yanjye?’

18 Hanyuma aribwira ati: ‘Nzi icyo ngiye gukora: reka nsenye ibigega byanjye nubake ibindi binini, maze nteranyirizemo ingano zanjye zose n’ibindi bintu ntunze.

19 Ubwo ni bwo nzishimira ko mfite ibintu bizāmaza imyaka myinshi. Nzaruhuka ndye nywe, ndabagire!’

20 Ariko Imana iramubwira iti: ‘Waba umupfu! Ko uri bupfe iri joro, ibyo wahunitse bizaba ibya nde?’ ”

21 Yezu yungamo ati: “Nguko uko bimerera umuntu wese wirundanyiriza ubukungu, ariko atari umukungu ku byerekeye Imana.”

Kutabunza imitima

22 Yezu abwira abigishwa be ati: “Reka mbabwire rero ku byerekeye ubuzima: ntimukabunze imitima mwibaza ikizabatunga cyangwa icyo muzambara.

23 Burya ubuzima buruta ibyokurya, n’umubiri ukaruta imyambaro.

24 Mwitegereze ibyiyoni: ntibibiba ntibinasarura, ntibigira ibigega cyangwa ububiko, nyamara kandi Imana irabigaburira. Mbese ntimurusha ibisiga agaciro?

25 Ni nde muri mwe wakongēra nibura akanya na gato ku gihe azamara, kubera ko yabungije imitima?

26 Ubwo ibyoroshye nk’ibyo birenze ububasha bwanyu, ni iki gituma mubunza imitima ku bindi?

27 Mwitegereze ukuntu indabyo zikura: nta murimo zikoranta n’imyenda ziboha, nyamara mbabwiye ko na Salomo mu bukire bwe bwose atigeze arimba nka rumwe muri zo.

28 None se mwa bantu bafite ukwizera guke mwe, ubwo Imana yambika ityo ibyatsi byo mu gasozi biba biriho none ejo bakabicana, ntizabarushirizaho cyane?

29 “Ntimugaharanire ibyo murya n’ibyo munywa, ngo mube ari byo muhozaho umutima.

30 Ibyo byose abanyamahanga batazi Imana ni byo baharanira, naho mwe So azi ko mubikeneye.

31 Ahubwo muharanire ubwami bwe, bityo n’ibyo bindi na byo muzabihabwa.

Kwirundanyiriza ubukungu mu ijuru

32 “Mwa bushyo buto bw’Imana mwe, mwitinya kuko So yishimiye kubagabira ubwami bwe.

33 Mugurishe ibyo mutunze mubitange ho imfashanyo. Mwidodere imifuka idasaza yo kubikamo, mwirundanyirize mu ijuru ubukungu butazashira. Ni ho abajura batagera, habe n’inyenzi ngo zigire icyo zihangiza.

34 Aho ubukungu bwanyu buri, ni ho muzahoza umutima.”

Abagaragu bagomba kuba maso

35 “Muhore mukenyeye nk’abari ku kazi, kandi amatara yanyu agumye yake.

36 Mumere nk’abantu bategereje ko shebuja ava mu bukwe, kugira ngo naza agakomanga bahite bamukingurira.

37 Hahirwa abagaragu shebuja azasanga bari maso! Ndababwira nkomeje ko na we azakenyera, abahe ibyicaro maze abahereze.

38 Naho yaza mu gicuku cyangwa mu nkoko, agasanga bari maso baba bafite amahirwe.

39 Murabizi, iyaba nyir’urugo yamenyaga isaha umujura azira, ntiyatuma acukura inzu ye!

40 Namwe rero muhore mwiteguye, kuko Umwana w’umuntu azaza igihe mudakeka.”

Umugaragu w’indahemuka n’umuhemu

41 Petero aravuga ati: “Nyagasani, mbese ni twe twenyine uhaye icyo kigereranyo, cyangwa ni abantu bose?”

42 Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mubirebye, ni nde munyagikari w’indahemuka kandi uzi ubwenge, shebuja azashinga kujya aha bagenzi be ifunguro bagenewe mu gihe gikwiye?

43 Ni uwo shebuja azasanga akora ibyo yamushinze, uwo mugaragu azaba ahiriwe.

44 Ndababwiza ukuri ko azamwegurira ibyo afite byose.

45 Nyamara uwo niyibwira ati: ‘Databuja aratinze’, agatangira gukubita abagaragu n’abaja, maze akarya akanywa agasinda,

46 shebuja azaza ku munsi atamwiteze no mu gihe atazi amucemo kabiri, abarirwe hamwe n’abatemera Imana.

47 “Umugaragu uzi ibyo shebuja ashaka kandi ntabyiteho ngo abikore, azakubitwa inkoni nyinshi.

48 Naho utabizi, ariko agakora ibyamukubitisha, we azakubitwa nkeya. Uwahawe byinshi bazamubaza byinshi, kandi uwashinzwe byinshi bazamwaka iby’ikirenga.

Ibya Yezu bituma abantu bicamo ibice

49 “Nazanywe no gukongeza umuriro ku isi, icyampa ukaba umaze gufatwa!

50 Hariho ukuntu ngomba kubatirizwa mu mubabaro. Mbega ukuntu binteye inkeke kugeza ubwo bizarangirira!

51 Mbese mutekereza ko naje kuzana amahoro ku isi? Oya. Ahubwo ndababwira ko ibyanjye bituma abantu bicamo ibice.

52 Kuva ubu ni ko bizaba mu rugo rw’abantu batanu: batatu bazarwanya babiri, na babiri barwanye batatu.

53 Bazicamo ibice, umugabo arwanye umuhungu we n’umuhungu arwanye se, umugore arwanye umukobwa we n’umukobwa arwanye nyina, umugore arwanye umukazana we n’umukazana arwanye nyirabukwe.”

Ibimenyetso biranga ibihe

54 Yezu abwira imbaga y’abantu yari aho ati: “Igihe mubonye igicu kibuditse iburengerazuba, uwo mwanya muravuga muti: ‘Imvura igiye kugwa’, kandi ni ko biba.

55 Igihe kandi mubonye umuyaga uhuha uturutse mu majyepfo, muravuga muti: ‘Hagiye gushyuha’, kandi koko ni ko bigenda.

56 Mwa ndyarya mwe, ko muzi kugenzura imiterere y’isi n’ijuru, mubuzwa n’iki kugenzura iby’iki gihe?

Kwikiranura n’ukurega

57 “Kuki mutabona ubwanyu icyo mukwiye gukora?

58 Nuko rero nujyana mu rukiko n’uwo muburana, wigorore na we mukiri mu nzira kugira ngo atagushyikiriza umucamanza, na we akaguha umuporisi akagushyira muri gereza.

59 Reka nkubwire: ntuzavamo utabanje gutanga amafaranga baguciye yose hatabuze na rimwe.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/12-9578a5befe1dc14555e3c5d63280dd94.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 13

Ukwihana ni ngombwa

1 Muri icyo gihe abantu bamwe baraza, babwira Yezu ko Pilato yicishije Abanyagalileya batambaga ibitambo, amaraso yabo akivanga n’ay’ibitambo byabo.

2 Yezu arababaza ati: “Mutekereza ko abo Banyagalileya bishwe bene ako kageni, ari uko bari abanyabyaha kurusha abandi Banyagalileya bose?

3 Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.

4 Cyangwa ba bantu cumi n’umunani bagwiriwe n’umunara w’i Silowa bagapfa, mutekereza ko bari baragize nabi kurusha abandi baturage b’i Yeruzalemu?

5 Ntabwo ari byo rwose, ahubwo ndababwira ko namwe nimutihana, mwese muzashira nka bo.”

Umugani w’igiti cy’umutini kitera

6 Nuko Yezu abacira uyu mugani ati: “Habayeho umuntu wari ufite umutini watewe hagati mu biti by’imizabibu. Aza kuwusoromaho imbuto araheba.

7 Abwira uwakoraga muri iyo mizabibu ati: ‘Dore maze imyaka itatu nza gusoroma imbuto kuri uyu mutini ngaheba. Ngaho wuteme! Kuki wakomeza kunyonkera ubutaka?’

8 Undi aramusubiza ati: ‘Databuja, ube uwuretse nywuhingire impande zose maze nywufumbire.

9 Ahari ubutaha wazera imbuto, nutera uzawuteme.’ ”

Yezu akiza umugore w’ikimuga ku isabato

10 Igihe kimwe ku isabato, Yezu yigishirizaga muri rumwe mu nsengero z’Abayahudi,

11 abona umugore wari umaranye imyaka cumi n’umunani ubumuga yatejwe n’ingabo ya Satani, bwari bwaramuhetamishije ntabashe kunamuka na gato.

12 Yezu amubonye aramuhamagara, aramubwira ati: “Mugore, dore ubumuga bwawe urabukize.”

13 Nuko amurambikaho ibiganza. Uwo mwanya arunamuka atangira gusingiza Imana.

14 Umuyobozi w’urusengero arakazwa n’uko Yezu akijije umuntu ku isabato, ni ko kubwira rubanda ati: “Hariho iminsi itandatu igenewe imirimo, mube ari yo mujya muzaho babakize indwara, mureke kuza ku isabato.”

15 Nyagasani Yezu aramusubiza ati: “Mwa ndyarya mwe, mbese buri wese muri mwe ntavana ikimasa cyangwa indogobe ye mu kirāro ku isabato, ngo ayijyane kuyuhira?

16 None uyu mugore dore imyaka ibaye cumi n’umunani aboshywe na Satani, kandi ari mwene Aburahamu, mbese ntibyari ngombwa ko abohorwa iyo ngoyi ku munsi w’isabato?”

17 Yezu amaze kuvuga atyo abamurwanyaga bose bakorwa n’isoni, ariko rubanda rwose bari aho bishimira ibintu byose by’agahebuzo yakoraga.

Ikigereranyo cy’akabuto kitwa Sinapi

18 Yezu arababaza ati: “Ubwami bw’Imana bumeze bute? Nabugereranya n’iki?

19 Bumeze nk’akabuto kitwa sinapi umuntu yateye mu murima we, kakamera kagakura, kakangana n’igiti, inyoni zikaza zikarika mu mashami yacyo.”

Ikigereranyo cy’umusemburo

20 Yezu yongera kuvuga ati: “Ubwami bw’Imana nabugereranya n’iki?

21 Bumeze nk’umusemburo umugore yafashe, akawuvanga n’ibyibo bitatu by’ifu kugeza ubwo yose itutumbye.”

Irembo rifunganye

22 Nuko Yezu akomeza urugendo agana i Yeruzalemu, anyura mu mijyi no mu byaro yigisha.

23 Umuntu umwe aramubaza ati: “Mwigisha, ese ni bake bazakizwa?”

Yezu aramubwira ati

24 “Muharanire kwinjira mu irembo rifunganye! Reka nkubwire, benshi bazashaka uko binjira ariko ntibazabishobora.

25 Nyir’urugo nagaruka agakinga urugi, muzasigara hanze mutangire gukomanga muvuga muti: ‘Nyagasani, nimudukingurire!’ Na we abasubize ati ‘Simbazi, sinzi n’aho muturuka.’

26 Ni bwo muzavuga muti: ‘Twasangiraga nawe ukigishiriza mu mayira y’iwacu.’

27 Na bwo azababwira ati: ‘Simbazi, sinzi n’aho muturuka. Mwa nkozi z’ibibi mwe, nimumve imbere mwese!’

28 Ubwo ni bwo muzarira mugahekenya amenyo, mubonye Aburahamu na Izaki na Yakobo n’abahanuzi bose bari mu bwami bw’Imana, naho mwe mwajugunywe hanze.

29 Abantu bazaturuka iburasirazuba n’iburengerazuba, mu majyaruguru no mu majyepfo, basangirire mu bwami bw’Imana.

30 Bityo bamwe mu b’inyuma bazaba ab’imbere, na bamwe mu b’imbere bazaba ab’inyuma.”

Yezu aterwa agahinda n’ibya Yeruzalemu

31 Ako kanya bamwe mu Bafarizayi baramubwira bati: “Va hano ugende kuko Herodi ashaka kukwica.”

32 Arabasubiza ati: “Nimugende mumbwirire iyo ndyarya ko navuze nti ‘Dore uyu munsi n’ejo ndamenesha ingabo za Satani, kandi ndakiza abarwayi. Ejobundi nzaba ndangije.’

33 Nubwo bimeze bityo, ni ngombwa ko nkomeza urugendo rwanjye uyu munsi n’ejo n’ejobundi, kuko bidashoboka ko umuhanuzi agwa ahandi hatari i Yeruzalemu.

34 “Yeruzalemu! Yeruzalemu! Wica abahanuzi kandi ukicisha amabuye abagutumweho! Ni kangahe nashatse gukorakoranya abana bawe nk’uko inkoko ibundikira imishwi yayo mu mababa, ariko ntimunkundire!

35 Dore iwanyu hagiye gusigara ari itongo! Reka mbabwire: ntimuzongera kumbona kugeza igihe muzavuga muti: ‘Hasingizwe uje mu izina rya Nyagasani!’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/13-910c5c39d9d1743404ea318f4d8a10ad.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 14

Yezu akiza umuntu urwaye urushwima

1 Ku munsi w’isabato Yezu ajya mu rugo rw’umwe mu batware b’Abafarizayi kugira ngo afungure, kandi abari aho baramugenzaga.

2 Nuko umuntu urwaye urushwima aba ageze imbere ye.

3 Yezu ni ko gufata ijambo, abaza abahanga mu by’Amategeko n’Abafarizayi ati: “Mbese biremewe gukiza abarwayi ku munsi w’isabato?”

4 Ariko barinumira. Yezu ni ko gukora kuri uwo murwayi, aramukiza maze aramusezerera.

5 Nuko arababaza ati: “Ni nde muri mwe utarohora umwana wewaguye mu iriba, cyangwa ikimasa cye, nubwo haba ari ku munsi w’isabato?”

6 Babura icyo bamusubiza.

Imyifatire y’abatumirwa mu bukwe

7 Yezu yitegereza ukuntu abatumirwa batanguranwa imyanya y’icyubahiro, arababwira ati:

8 “Igihe bagutumiye mu bukwe ntukihe umwanya w’imbere. Birashoboka ko haba undi ugushumbije icyubahiro watumiwe,

9 nyir’ukubatumira mwembi akakubwira ati: ‘Bisa uyu muntu!’ Yewe, wahava ukozwe n’isoni ukajya mu mwanya w’inyuma!

10 Ahubwo igihe utumiwe ujye wicara mu mwanya w’inyuma, kugira ngo uwagutumiye naza akubwire ati: ‘Ncuti yanjye, ngwino imbere.’ Ni bwo uzaba uhawe icyubahiro imbere y’abo bose musangira.

11 Erega uwishyira hejuru azacishwa bugufi, kandi uwicisha bugufi azashyirwa hejuru!”

12 Nuko Yezu abwira uwari wamutumiye ati: “Nutumira abantu ku meza, haba ku manywa cyangwa nijoro, ntugatumire incuti zawe cyangwa abavandimwe, cyangwa abo mugirana isano, cyangwa abaturanyi b’abakire bazabasha kugutumira na bo bakakwitura.

13 Ahubwo nugira umunsi mukuru ujye utumira abakene n’abamugaye, abacumbagira n’impumyi.

14 Ni bwo uzaba uhirwa kuko bo batazabasha kukwitura. Imana ni yo izakwitura ubwo intungane zizazuka.”

Umugani w’abatumirwa banze kwitaba

15 Umwe mu basangiraga na Yezu yumvise ibyo aramubwira ati: “Hahirwa umuntu uzaherwa ifunguro mu bwami bw’Imana.”

16 Nuko Yezu aramubwira ati: “Habayeho umuntu wakoresheje umunsi mukuru ukomeye, awutumiramo abantu benshi.

17 Igihe cyo gufungura kigeze, yohereza umugaragu we guhamagara abatumiwe agira ati: ‘Nimuze kuko [byose] byateguwe.’

18 Nuko bose batangira guhimba impamvu zo kubyangirira. Uwa mbere ati: ‘Naguze umurima none ngomba kujya kuwureba, ndagusaba kumbabarira.’

19 Undi ati: ‘Naguze ibimasa icumi byo guhinga none ngiye kubigerageza, ndagusaba kumbabarira.’

20 Naho undi ati: ‘Narongoye none simbasha kuza.’

21 “Uwo mugaragu asubira kwa shebuja, amutekerereza ibyo byose. Shebuja ararakara aramubwira ati: ‘Ihute ujye mu mihanda no mu mayira y’umujyi, uzane abakene n’abamugaye n’impumyi n’abacumbagira.’

22 Umugaragu aragaruka aravuga ati: ‘Databuja nakoze ibyo wategetse, ariko haracyari imyanya.’

23 Shebuja aramubwira ati: ‘Ongera ujye mu mayira yose no mu mihōra, maze uhāte abantu baze urugo rwanjye rwuzure.

24 Ndababwira ko nta n’umwe muri ba bagabo nari natumiye uzangerera ku meza.’ ”

Gukurikira Yezu ntibyoroshye

25 Abantu benshi bari bashagaye Yezu, maze arahindukira arababwira ati:

26 “Umuntu wese unsanga ntankunde cyane kuruta uko akunda se na nyina, n’umugore n’abana n’abavandimwe be, ndetse na we ubwe ntankunde nk’uko yikunda, ntiyabasha kuba umwigishwa wanjye.

27 Byongeye kandi umuntu wese utikorera umusarabawe ngo ankurikire, ntashobora kuba umwigishwa wanjye.

28 “Mbese ni nde muri mwe washaka kubaka inzu y’igorofa, ntabanze kwicara ngo abare amafaranga azayitangaho, kugira ngo arebe niba afite ayayuzuza?

29 Bitabaye bityo, aramutse ashyizeho urufatiro akananirwa kuyuzuza, abābibona bose bāmuha urw’amenyo

30 bavuga bati: ‘Dore umuntu watangiye kubaka none ananiwe kuzuza!’

31 “Cyangwa se umwami waba afite ingabo ibihumbi icumi, agaterwa n’undi mwami ufite ingabo ibihumbi makumyabiri, ntiyabanza kwicara ngo arebe niba yashobora kumurwanya?

32 Asanze bidashoboka yakohereza intumwa kuri uwo mwami akiri kure, kugira ngo amubaze icyo bakora ngo babane mu mahoro.”

33 Yezu yungamo ati: “Nuko rero namwe, buri muntu wese muri mwe udasiga ibyo afite byose ntashobora kuba umwigishwa wanjye.”

Umunyu wakayutse

34 “Ubusanzwe umunyu ni ingirakamaro, ariko iyo wakayutse wakongera kuryoshywa n’iki?

35 Nta kamaro uba ugifite, kaba ako gufumbira umurima cyangwa kuboza ifumbire, icyawo ni ukujugunywa. Ufite amatwi yumva ngaho niyumve.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/14-3dac3f8b9624d9fe9ea5dc4a5ba37dab.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 15

Intama yazimiye ikaboneka

1 Abasoresha n’abandi banyabyaha bose bakundaga kwegera Yezu kugira ngo bamwumve.

2 Abafarizayi n’abigishamategeko bābibona bakijujuta bavuga bati: “Uyu muntu yakira abanyabyaha ndetse agasangira na bo!”

3 Yezu ni ko kubacira uyu mugani ati:

4 “Ni nde muri mwe waba ufite intama ijana, maze imwe yazimira ntasige izindi mirongo cyenda n’icyenda mu gasozi, ngo ajye gushaka iyazimiye kugeza igihe ayibonye?

5 Iyo ayibonye arishima akayiterera ku bitugu,

6 akayitahana iwe. Nuko agakoranya incuti n’abaturanyi, akababwira ati: ‘Twishimane kuko nabonye intama yanjye yari yazimiye!’

7 Reka mbabwire: ni na ko mu ijuru bishimira umunyabyaha umwe wihannye, kuruta uko bishimira abantu b’intungane mirongo cyenda n’icyenda badakeneye kwihana.

Igikoroto cyatakaye kikaboneka

8 “Cyangwa ni nde mugore waba afite ibikoroto icumi by’ifeza kimwe kigatakara, ntacane itara ngo akubure inzu, agishake yitonze kugeza igihe akibonye?

9 Iyo akibonye akoranya incuti n’abaturanyi akavuga ati: ‘Twishimane kuko nabonye igikoroto nari natakaje.’

10 Reka mbabwire: ni na ko mu ikoraniro ry’abamarayika b’Imana bishimira umunyabyaha umwe wihannye.”

Umuhungu wararutse akagaruka

11 Maze Yezu aravuga ati: “Habayeho umugabo akagira abahungu babiri.

12 Umunsi umwe umutoya abwira se ati: ‘Data, mpa umunani wangeneye!’ Nuko bombi se abaha iminani yabo.

13 Hashize iminsi mike, umutoya agurisha umunani we wose yigira mu gihugu cya kure. Ahageze yiyandarika mu maraha, ibye abipfusha ubusa.

14 Byose amaze kubitsemba, inzara ikomeye itera muri icyo gihugu maze abura uko yigira.

15 Nuko ajya gusaba akazi ku muturage wo muri icyo gihugu, amwohereza mu isambu ye kuragira ingurube.

16 Yifuzaga kwicisha isari ibyo bagaburiraga ingurube, ariko ntihagire ubimuha.

17 Nyuma aza kwisubiraho agira ati: ‘N’ukuntu abakozi ba data ari benshi bakarya bagasigaza! Nyamara jyewe inzara ikaba insinze hano!

18 Reka mpaguruke njye kwa Data mubwire nti: “Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho,

19 singikwiriye kwitwa umwana wawe. Ungire gusa nk’umwe mu bakozi bawe.” ’

20 Nuko arahaguruka ajya kwa se.

“Se amurabutswe akiri kure yumva impuhwe ziramusābye, ariruka ajya kumusanganira, maze aramuhobera aramusoma.

21 Uwo muhungu abwira se ati: ‘Data, nacumuye ku Mana nawe ngucumuraho. Singikwiye kwitwa umwana wawe…’

22 Ariko se abwira abagaragu be ati: ‘Nimubangukane ikanzu irusha izindi ubwiza muyimwambike. Mumwambike n’impeta ku rutoki n’inkweto mu birenge.

23 Muzane cya kimasa cy’umushishe mukibage, maze turye tunezerwe!

24 Uyu mwana wanjye yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ Nuko batangira ibirori.

25 “Icyo gihe umuhungu mukuru w’uwo mubyeyi yari mu murima. Atashye agere hafi y’urugo, yumva urusaku rw’abaririmba n’ababyina.

26 Ahamagara umwe mu bagaragu aramubaza ati: ‘Mbese ibyo ni ibiki numva?’

27 Aramusubiza ati: ‘Ni murumuna wawe wagarutse none se yamubagiye cya kimasa cy’umushishe, kuko yongeye kumubona ari muzima.’

28 “Undi ararakara cyane yigumira hanze. Se ni ko gusohoka amwingingira kwinjira.

29 Nuko abwira se ati: ‘Reba nawe! Uzi imyaka yose maze ngukorera. Nta tegeko ryawe na rimwe narenzeho, nyamara ntiwigeze umpa n’agahene ngo nishimane n’incuti zanjye.

30 None uriya muhungu wawe wamaze ibyawe abisangira n’indaya, igihe abungutse uba ari we ubagira ikimasa cy’umushishe!’

31 Se aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, wowe turahorana n’ibyo mfite byose ni ibyawe.

32 Ariko byari ngombwa rwose ko twishima tukanezerwa, kuko murumuna wawe uriya yari yarapfuye none yazutse, yari yarabuze none yabonetse.’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/15-4a1d8af7360b2c7dd109194f5fa2670e.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 16

Umunyabintu w’umuhemu

1 Yezu abwira abigishwa be ati: “Habayeho umuntu w’umukungu wari ufite umugaragu yashinze ibintu bye. Baza kumuregera uwo mugaragu ngo aramutagaguriza ibintu.

2 Nuko aramuhamagara aramubaza ati: ‘Ibyo nkumvaho ni ibiki? Ngaho murikira ibyanjye kuko kuva ubu utagikomeje kumbera mu bintu.’

3 Uwo munyabintu aribaza ati: ‘Ubu se mbigenje nte ko databuja agiye kunyaga? Guhinga sinabishobora! Gusabiriza byantera isoni!

4 Yewe, mbonye uko nzabigenza kugira ngo nimara kunyagwa, abantu bazajye banyakira.’

5 Nuko abari bafite imyenda ya shebuja, agenda abahamagara umwe umwe. Abaza uwa mbere ati: ‘Harya databuja akwishyuza ibingana iki?’

6 Aramusubiza ati: ‘Amadebe ijana y’amavuta y’iminzenze.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe, wicare vuba wandike ko ari amadebe mirongo itanu.’

7 Hanyuma abaza undi ati: ‘Harya wowe wishyuzwa iki?’ Ati: ‘Imifuka magana atanu y’ingano.’ Umugaragu aramubwira ati: ‘Akira urupapuro rwawe wandike magana ane.’

8 “Nuko shebuja ashima uwo munyabintu w’umuhemu, kuko yamenye kwiteganyiriza. Koko ab’iyi si mu mibanire yabo, barusha abamurikiwe n’Imana guteganya.”

9 Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: amafaranga ni amatindi, nyamara mujye muyashakisha incuti kugira ngo igihe yabashizeho, izo ncuti zizabakire iyo muzibera iteka.

10 Ugira umurava mu tuntu duto, no mu bikomeye azawugira. Naho uhemuka mu tuntu duto, no mu bikomeye azahemuka.

11 Niba rero mutagize umurava mu matindi y’amafaranga, ni nde uzabaragiza ibifite agaciro k’ukuri?

12 Niba kandi mutagize umurava mugenga iby’abandi, ni nde uzabaha ibyo mwagenewe ubwanyu?

13 “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri. Iyo adakunze umwe ngo yange undi, ayoboka umwe agasuzugura undi. Nuko rero ntimushobora kuba abagaragu b’Imana ngo mube n’abagaragu b’amafaranga.”

Amategeko ya Musa n’ubwami bw’Imana

14 Abafarizayi bumvise ibyo byose bagira Yezu urw’amenyo, kuko bakundaga amafaranga.

15 Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwebwe mwigira intungane imbere y’abantu nyamara Imana izi imitima yanyu, kuko icyo abantu baha agaciro kiba kigayitse ku Mana.

16 “Kuyoborwa n’Amategeko n’ibyanditswe n’abahanuzibyagarukiye kuri Yohani Mubatiza. Kuva ubwo hatangira gutangazwa Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw’Imana, kandi buri wese aharanira kubugeramo.

17 Icyakora icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, aho kugira ngo Amategeko aveho n’akadomo na kamwe.

18 “Umuntu wese wirukana umugore we akazana undi aba asambanye, kandi ucyura umugore wirukanywe na we aba asambanye.

Umugabo w’umukungu na Lazaro

19 “Habayeho umugabo w’umukungu wambaraga imyambaro myiza ihebuje y’ibitare n’iy’amabara, kandi iminsi yose agahora adamaraye.

20 Hakaba n’umutindi witwaga Lazaro wari waramazwe n’ibisebe. Yahoraga aryamye ku irembo ry’uwo mukungu.

21 Yifuzaga guhazwa n’utuvungukira tuva ku meza y’uwo mukungu. Byongeye kandi, imbwa na zo zarazaga zikarigata ibisebe bye.

22 “Igihe kiza kugera uwo mutindi arapfa, maze abamarayika bamujyana aho Aburahamu ari, na we amwakira bya kibyeyi aramwiyegereza. Wa mukungu na we aza gupfa baramuhamba.

23 Ageze ikuzimu arababara cyane, yubuye amaso abonera kure Aburahamu ari kumwe na Lazaro.

24 Nuko arangurura ijwi ati: ‘Mubyeyi Aburahamu, mbabarira wohereze Lazaro akoze urutoki mu mazi, ambobereze ururimi kuko mbabazwa cyane n’uyu muriro.’

25 “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Mwana wanjye, ibuka ko wabonye ibyiza ukiriho, Lazaro we akabona ingorane. Ubu rero yageze hano arahumurizwa, naho wowe urababazwa.

26 Uretse n’ibyo hagati yacu namwe hari imanga ndende, yashyiriweho gutanga imbere abari hano bashaka kujya aho, ikabuza n’abari aho kuza hano.’

27 Wa mukungu ni ko kuvuga ati: ‘Noneho mubyeyi, ndakwinginze rwose ohereza Lazaro iwacu,

28 asangeyo abavandimwe banjye batanu, ababurire kugira ngo na bo batazaza kubabarizwa aha hantu.’

29 “Aburahamu aramusubiza ati: ‘Abavandimwe bawe bafite Amategeko ya Musa n’ibyo abahanuzi banditse, nibite kuri ibyo ngibyo!’

30 Undi aravuga ati: ‘Ibyo ntibihagije mubyeyi Aburahamu! Ahubwo hagize uwapfuye uzuka akabasanga bazīhana.’

31 Aburahamu aramusubiza ati: ‘Nibatita ku Mategeko ya Musa no ku byo abahanuzi banditse, n’ubwo hagira uwo mu bapfuye uzuka ntibyatuma bava ku izima.’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/16-73e14b9c4bea37716255dce29adc905a.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 17

Ibyerekeye icyaha

1 Nuko Yezu abwira abigishwa be ati: “Ibigusha abantu mu cyaha ntibizabura, nyamara hazabona ishyano uwo bizaturukaho.

2 Icyaruta kuri we ni uko bamuhambira urusyo ku ijosi bakamuroha mu kiyaga, aho kugira ngo agushe mu cyaha umwe muri aba bato.

3 Mwirinde rero!

“Mugenzi wawe nagucumuraho umucyahe, niyihana umubabarire.

4 Ndetse naho yagucumuraho karindwi ku munsi, maze akakugarukira karindwi agira ati: ‘Ndihannye’, uzamubabarire.”

Ibyerekeye ukwizera

5 Nuko Intumwa za Nyagasani Yezu ziramubwira ziti: “Twongerere ukwizera Imana!”

6 Na we ni ko kubabwira ati: “Muramutse mufite ukwizera nibura kungana urwara, mwabwira kiriya giti cy’iboberi muti: ‘Randuka uterwe mu kiyaga’, kikabumvira.”

Inshingano y’umugaragu

7 Yezu yungamo ati: “Tuvuge ko umwe muri mwe afite umugaragu umuhingira cyangwa umuragirira, none se amubonye avuye mu murima ahinguye yamubwira ati: ‘Hita ujye gufungura?’

8 Reka da, ahubwo yamubwira ati: ‘Ambara untegurire ameza maze mfungure, nindangiza nawe ubone kurya no kunywa.’

9 Mbese ubwo yashimira uwo mugaragu kuko yakoze ibyo ategetswe?

10 Namwe ni uko igihe mukoze ibyo mutegetswe byose, mujye muvuga muti ‘Turi abagaragu b’imburamumaro, kuko twakoze ibyo twagombaga gukora gusa.’ ”

Yezu akiza ababembe icumi

11 Igihe Yezu yaganaga i Yeruzalemu, yakurikiye umupaka uri hagati ya Samariya na Galileya.

12 Nuko agiye kwinjira mu mudugudu, abantu icumi barwaye ibibembe baza bamugana maze bahagarara kure ye,

13 barangurura ijwi bati: “Mwigisha Yezu, tugirire imbabazi!”

14 Yezu ababonye arababwira ati: “Nimujye kwiyereka abatambyi.” Baragenda, bakiri mu nzira barakira.

15 Umwe muri bo abonye ko akize, agaruka ahimbaza Imana aranguruye ijwi.

16 Yikubita hasi yubamye imbere ya Yezu aramushimira. Kandi rero uwo yari Umunyasamariya.

17 Yezu ni ko kubaza ati: “Mbese harya, abakize ntibari icumi? None se abandi icyenda bari he?

18 Nta wundi wagarutse ngo ahimbaze Imana uretse uyu munyamahanga?”

19 Yezu ni ko kumubwira ati: “Byuka wigendere, ukwizera kwawe kuragukijije.”

Kuza k’ubwami bw’Imana

20 Abafarizayi baramubaza bati: “Ubwami bw’Imana buzaza ryari?”

Arabasubiza ati: “Ubwami bw’Imana ntibuza ku mugaragaro.

21 Ntawe uzavuga ati: ‘Dore ngubu’, cyangwa ati: ‘Dore nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri muri mwe.”

22 Naho abigishwa be arababwira ati: “Hazabaho igihe muzifuza kubona Umwana w’umuntu nibura umunsi umwe, ariko mwe kumubona.

23 Bazababwira bati: ‘Nguriya!’, cyangwa bati: ‘Nguyu!’ Ariko ntimuzajyeyo, ntimuzabihururire!

24 Nk’uko umurabyo urabya ukamurikira ijuru kuva mu ruhande rumwe ukagera mu rundi, uko ni ko bizagenda ku munsi Umwana w’umuntu azazaho.

25 Ariko rero agomba kubanza kugirirwa nabi ku buryo bwinshi, no kwangwa n’ab’iki gihe.

26 Nk’uko byagenze kandi mu gihe cya Nowa, ni ko bizaba no mu gihe cyo kuza k’Umwana w’umuntu.

27 Icyo gihe bararyaga bakanywa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye muri bwa bwato bunini, umwuzure ukaza ukabatikiza bose.

28 Cyangwa nk’uko byagenze mu gihe cya Loti, bararyaga bakanywa, baraguraga bakagurisha, barabibaga bakubaka.

29 Nyamara umunsi Loti avuye i Sodoma, Imana ibamanuriraho umuriro n’amazuku, biza nk’imvura birabatsemba.

30 Uko ni ko bizaba ku munsi Umwana w’umuntu azahishurwa.

31 “Kuri uwo munsi, uzaba ari hejuru y’inzuntazirirwe amanuka gutwara ibintu bye biri mu nzu, kandi n’uzaba ari mu murima ntazirirwe asubira imuhira gushaka ibyo yasize.

32 Mwibuke muka Loti!

33 Ushaka kurengera ubuzima bwe azabubura, nyamara uzemera kubuhara azaba aburokoye.

34 Reka mbabwire: abantu babiri bazaba baryamye mu buriri bumwe nijoro, umwe azajyanwa undi asigare.

35 Abagore babiri bazaba bari hamwe basya, umwe azajyanwa undi asigare. [

36 Abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare.]”

37 Abigishwa be ni ko kubaza bati: “Ibyo bizabera he?”

Yezu arabasubiza ati: “Aho intumbi iri hose, ni ho inkongoro zikoranira.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/17-4185184962fbb16401c6275043268f06.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 18

Umugani w’umupfakazi n’umucamanza

1 Yezu acira abigishwa be umugani, kugira ngo abumvishe ko bagomba guhora basenga ntibacogore.

2 Aravuga ati: “Mu mujyi umwe habayeho umucamanza utatinyaga Imana, kandi ntagire n’umuntu yitaho.

3 Muri uwo mujyi hakaba umupfakazi wahoraga aza kumubwira ati: ‘Nkiranura n’undenganya.’

4 Uwo mucamanza akabyangirira, hahita igihe. Ageze aho aribwira ati: ‘Nubwo ntatinya Imana bwose kandi singire n’uwo nitaho,

5 ariko uyu mupfakazi arandembeje. Reka urubanza rwe nduce rurangire, kugira ngo ye gukomeza kuza kumena umutwe.’ ”

6 Nyagasani Yezu yungamo ati: “Ese ntimwumvise amagambo y’uwo mucamanza w’umuhemu?

7 None se Imana yo yabura ite kurenganura abo yitoranyirije, bayitakambira ijoro n’amanywa? Mbese aho izatinda kubagoboka?

8 Ndababwira ko igihe kizagera ikabarenganura bwangu. Ariko se ubwo Umwana w’umuntu azaza, azasanga ku isi hari abamwemera?”

Umugani w’Umufarizayi n’umusoresha

9 Umugani ukurikira na wo Yezu yawuciriye abantu bamwe biyiziho ubutungane, bagasuzugura abandi.

10 Aravuga ati: “Habayeho abantu babiri bazamutse bajya mu rugo rw’Ingoro y’Imana gusenga, umwe yari Umufarizayi undi ari umusoresha.

11 Umufarizayi ahagarara yemye asenga bucece ati: ‘Mana, ndagushimira ko ntameze nk’abandi bantu b’ibisambo n’abahemu n’abasambanyi, cyangwa ngo mbe ndi nk’uriya musoresha.

12 Nigomwa kurya kabiri mu cyumweru, ngatanga na kimwe cya cumi cy’ibyo nunguka byose.’

13 “Umusoresha we yihagararira kure adatinyuka no kūbura amaso ngo arebe ku ijuru, yifata mu gituza yigaya ati: ‘Mana, ndi umunyabyaha ngirira imbabazi!’ ”

14 Nuko Yezu yungamo ati: “Reka mbabwire: uwo musoresha yasubiye iwe agizwe intungane ku Mana, naho undi reka da! Kuko buri muntu wese wishyira hejuru azacishwa bugufi, naho uwicisha bugufi azashyirwa hejuru.”

Yezu yakira abana bato

15 Abantu bazanira Yezu impinja ngo azikoreho, maze abigishwa be babibonye barabacyaha.

16 Yezu yiyegereza izo mpinja aravuga ati: “Nimureke abana bato bansange, mwibabuza kuko ubwami bw’Imana ari ubw’abameze nka bo.

17 Ndababwira nkomeje ko utākira ubwami bw’Imana nk’uko umwana muto abwākira, atazabwinjiramo bibaho.”

Umuntu w’umukungu asanga Yezu

18 Nuko haza umutware abaza Yezu ati: “Mwigisha mwiza, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

19 Yezu aramusubiza ati: “Unyitiye iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho uretse Imana yonyine.

20 Uzi Amategeko ngo ‘Ntugasambane, ntukice, ntukibe, ntukabeshyere abandi, wubahe so na nyoko.’ ”

21 Undi aramusubiza ati: “Ayo yose narayakurikije kuva mu buto bwanjye.”

22 Yezu abyumvise aramubwira ati: “Icyakora ushigaje kimwe: genda ugurishe ibyo utunze byose ibivuyemo ubigabanye abakene, ni bwo uzaba ufite ubutunzi mu ijuru, maze uze unkurikire.”

23 Uwo muntu abyumvise arashavura kuko yari umukungu.

24 Yezu abibonye atyo, aravuga ati: “Mbega ukuntu biruhije abakungu kwinjira mu bwami bw’Imana!

25 Icyoroshye ni uko ingamiya yanyura mu mwenge w’urushinge, kuruta ko umukungu yakwinjira mu bwami bw’Imana.”

26 Abamwumvaga barabaza bati: “Noneho se ni nde ubasha kurokoka?”

27 Yezu aravuga ati: “Ibidashobokera abantu, Imana irabishobora.”

28 Nuko Petero aramubwira ati: “Twebwe twasize ibyacu byose turagukurikira.”

29 Yezu arababwira ati: “Ndababwira nkomeje ko umuntu wese wasize urugo cyangwa umugore cyangwa abavandimwe, cyangwa ababyeyi cyangwa abana kubera ubwami bw’Imana,

30 atazabura guhabwa ibiruseho incuro nyinshi muri iki gihe, kandi no mu gihe kizaza akazahabwa ubugingo buhoraho.”

Yezu avuga ubwa gatatu ko azapfa akazuka

31 Nuko Yezu yihererana n’abigishwa be cumi na babiri, arababwira ati: “Dore tugiye i Yeruzalemu, maze Ibyanditswe byose n’abahanuzi byerekeye Umwana w’umuntu bisohozwe.

32 Azagabizwa abanyamahangabamushinyagurire, bamutuke kandi bamuvundereze amacandwe.

33 Nuko nibamara kumukubita ibiboko, bazamwica maze ku munsi wa gatatu azuke.”

34 Ibyo byose biyobera abigishwa be, iryo jambo ribabera urujijo ntibamenya ibyo ashatse kubabwira.

Yezu ahumūra impumyi

35 Yezu agera hafi y’i Yeriko, hari impumyi yari yicaye iruhande rw’inzira isabiriza.

36 Yumvise imbaga y’abantu bahita ibaza ibyo ari byo.

37 Babwira uwo muntu bati: “Ni Yezu w’i Nazareti uhita.”

38 Nuko arangurura ijwi ati: “Yezu mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”

39 Abari imbere baramucyaha ngo aceceke. Ariko we arushaho kurangurura ati: “Mwene Dawidi, ngirira impuhwe!”

40 Yezu arahagarara ategeka ko bamumuzanira. Amugeze iruhande, Yezu aramubaza ati

41 “Urashaka ko ngukorera iki?”

Na we ati: “Nyagasani, mpumūra!”

42 Yezu aramubwira ati: “Ngaho humuka, ukwizera kwawe kuragukijije.”

43 Ako kanya arahumuka, amukurikira asingiza Imana. Rubanda rwose babibonye bahimbaza Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/18-3c46853d2e2ab4e9b707cb695d6568fc.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 19

Yezu na Zakeyo

1 Yezu agera mu mujyi wa Yeriko arawambukiranya.

2 Haza umugabo w’umukire witwaga Zakeyo, wari umukuru w’abasoresha.

3 Ashaka kureba Yezu ntiyabishobora, kubera ko yari mugufi kandi abantu ari benshi.

4 Ariruka abacaho yurira umuvumu wari aho Yezu agiye kunyura, agira ngo amubone.

5 Yezu ageze aho ahantu areba hejuru aramubwira ati: “Zakeyo, ururuka vuba kuko ngomba kurara iwawe.”

6 Yururuka vuba ajyana Yezu iwe, amwakirana ibyishimo.

7 Abantu bose babibonye barijujuta baravuga bati: “Dorere, yagiye gucumbika ku muntu w’umunyabyaha!”

8 Zakeyo arahaguruka abwira Yezu ati: “Nyagasani, igice cya kabiri cy’ibyo ntunze ndagiha abakene. Niba kandi hari uwo nahuguje, ndamusubiza ibye mbikubye kane.”

9 Nuko Yezu aramubwira ati: “Uyu munsi agakiza kageze muri uru rugo.” Abwira abari aho ati: “Erega uyu na we akomoka kuri Aburahamu!

10 Umwana w’umuntu yazanywe no gushaka abazimiye no kubakiza.”

Umugani w’abagaragu babikijwe imari

11 Abantu bacyumva ibyo, Yezu abacira umugani kuko yari ageze bugufi bw’i Yeruzalemu, kandi batekerezaga ko ubwami bw’Imana bugiye kwerekanwa uwo mwanya.

12 Aravuga ati: “Habayeho umuntu w’impfura wagiye mu gihugu cya kure, kugira ngo yimikirweyo byarangira akagaruka.

13 Nuko ahamagara icumi mu bagaragu be, buri wese amubitsa igikoroto cy’izahabumaze arababwira ati: ‘Mubicuruze kugeza igihe nzagarukira.’

14 Icyakora abaturage bo mu gihugu cye baramwangaga. Nuko bamukurikiza intumwa zivuga ziti: ‘Ntidushaka ko uwo mugabo atubera umwami.’

15 “Amaze kwimikwa aragaruka, ahamagaza ba bagaragu yari yarabikije imari ye, kugira ngo amenye icyo bungutse.

16 Uwa mbere ahingutse aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi icumi.’

17 Na we ni ko kumubwira ati: ‘Nuko nuko mugaragu mwiza, ubwo wabaye indahemuka ku kintu gito, ugabanye imijyi icumi.’

18 Uwa kabiri araza aravuga ati: ‘Nyagasani, igikoroto cyawe cyungutse ibindi bitanu.’

19 Na we aramubwira ati: ‘Nawe ba umutware w’imijyi itanu.’

20 “Nuko undi araza ati: ‘Nyagasani, ngiki igikoroto cyawe! Nakibitse mu gitambaro,

21 mbitewe no kugutinya kuko uri umunyamwaga, utwara ibyo utabitse kandi ugasarura ibyo utabibye.’

22 Umwami aramusubiza ati: ‘Wa mugaragu mubi we, utsinzwe n’ibyo wivugiye. Harya ngo wari uzi ko ndi umunyamwaga, ngatwara ibyo ntabitse kandi ngasarura ibyo ntabibye!

23 None se kuki imari yanjye utayishyize mu isanduku yo kuzigama? Aho ngarukiye mba nyishubijwe hamwe n’inyungu yayo.’

24 “Nuko abwira abari bahagaze aho ati: ‘Nimumwake icyo gikoroto mu gihe ufite icumi.’

25 Baramubwira bati: ‘Ariko se Nyagasani, ko afite ibikoroto icumi!’

26 Umwami ati: ‘Reka mbabwire: ufite wese azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.

27 Naho ba banzi banjye batashakaga ko mbabera umwami, nimubazane hano mubicire imbere yanjye.’ ”

Yezu ajya i Yeruzalemu

28 Yezu amaze kubabwira ibyo, abarangaza imbere bagana i Yeruzalemu.

29 Nuko yegereye i Betifage n’i Betaniya ku Musozi w’Iminzenze, atuma babiri mu bigishwa be ati:

30 “Mujye muri ziriya ngo, nimuhagera murabona icyana cy’indogobe kiziritse kitigeze giheka umuntu, mukiziture mukinzanire.

31 Nihagira ubabaza ati: ‘Murakiziturira iki?’ mumubwire muti: ‘Ni Databuja ugikeneye.’ ”

32 Nuko izo ntumwa ziragenda, zibibona uko yari yabivuze.

33 Bakizitura cya cyana cy’indogobe, bene cyo barazibaza bati: “Murakiziturira iki?”

34 Ni ko kubasubiza bati: “Ni Databuja ugikeneye.”

35 Nuko bakizanira Yezu, bakiramburaho imyitero yabo maze bakimwicazaho.

36 Akigenda abantu barambura imyitero yabo mu nzira.

37 Ageze ahamanuka ku Musozi w’Iminzenze, imbaga nyamwinshi y’abigishwa be batangira kwishima no gusingiza Imana baranguruye ijwi, kubera ibitangaza byose bari babonye,

38 bakavuga bati: “Hasingizwe Umwami uje mu izina rya Nyagasani! Amahoro n’ikuzo bisagambe mu ijuru ahasumba ahandi!”

39 Nuko Abafarizayi bamwe bari muri iyo mbaga baramubwira bati: “Mwigisha, cecekesha abigishwa bawe.”

40 Ni ko kubasubiza ati: “Reka mbabwire: n’iyo aba baceceka, amabuye yo yatera hejuru.”

Yezu aririra Yeruzalemu

41 Ageze hafi y’umurwa arawitegereza, maze arawuririra ati:

42 “Iyaba uyu munsi wamenyaga ibyaguhesha amahoro! Nyamara na n’ubu urabihishwe.

43 Hazaza iminsi abanzi bawe bazakugote bubaka ibikwa byo kuririraho inkuta, bagutangatange impande zose.

44 Bazagutsembana n’abagutuye, ntibazagusigira n’ibuye rigeretse ku rindi kuko utamenye igihe Imana yakugendereye.”

Yezu yirukana abacururizaga mu Ngoro y’Imana

45 Hanyuma Yezu yinjira mu rugo rw’Ingoro y’Imana, atangira kwirukanamo abacuruzaga.

46 Arababwira ati: “Ibyanditswe biravuga ngo ‘Inzu yanjye izaba Inzu yo gusengeramo’, naho mwe mwayigize indiri y’abajura.”

47 Nuko buri munsi akigishiriza mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, kimwe n’abahagarariye rubanda bagashaka kumwicisha,

48 nyamara ntibabone aho bamuturuka kuko rubanda rwose bari batwawe no kumva ibyo avuga.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/19-a5ac141350bf08dec60fad0623aded07.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 20

Ubushobozi bwa Yezu buva he?

1 Umunsi umwe Yezu yigishirizaga rubanda mu rugo rw’Ingoro y’Imana atangaza Ubutumwa bwiza, abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko hamwe n’abakuru b’imiryango baramusanga,

2 baramubwira bati: “Tubwire aho uvana ubushobozi bwo gukora ibyo ukora, utubwire n’uwabuguhaye uwo ari we.”

3 Arabasubiza ati: “Nanjye reka mbabaze munsubize.

4 Mbese Yohani yatumwe n’Imana kubatiza, cyangwa se yatumwe n’abantu?”

5 Batangira kubwirana bati: “Nituvuga ko yatumwe n’Imana, aratubaza ati: ‘Kuki mutamwemeye?’

6 Na none kandi nituvuga ko yatumwe n’abantu, rubanda rwose ruradutera amabuye, kuko bemera rwose ko Yohani yari umuhanuzi.”

7 Nuko baramusubiza bati: “Ntitubizi.”

8 Yezu ni ko kubabwira ati: “Nanjye rero simbabwiye aho nkura ubushobozi bwo gukora ibyo nkora.”

Umugani w’abahinzi b’abagome

9 Hanyuma acira rubanda uyu mugani ati: “Habayeho umugabo wateye ibiti by’imizabibu, umurima awātira abahinzi maze ajya mu rugendo arumaramo iminsi.

10 Igihe kigeze atuma umugaragu kuri ba bahinzi, kugira ngo bamuhe icyatamurima ku mbuto z’imizabibu. Nuko abo bahinzi baramuhondagura bamwohereza amāra masa.

11 Nyir’imizabibu yongera kubatumaho undi mugaragu, uwo na we baramuhondagura, bamukorera ibya mfura mbi bamwohereza amāra masa.

12 Nuko yohereza uwa gatatu, uwo na we baramukomeretsa kandi baramwirukana.

13 Nyir’imizabibu ni ko kwibaza ati: ‘Ubu se ngire nte? Reka nohereze umwana wanjye nkunda cyane, ahari we ntibazamwubahuka.’

14 Abahinzi babonye uwo mwana bajya inama bati: ‘Dore uwarazwe ibintu araje! Nimuze tumwice kugira ngo byose bibe ibyacu!’

15 Nuko bamukurubana inyuma y’uruzitiro baramwica.

“Mbese mubona nyir’imizabibu azagenza ate abo bahinzi?

16 Azaza abatsembe maze imizabibu ayishyiremo abandi.”

Abantu bumvise ibyo baravuga bati: “Ntibikabeho!”

17 Yezu arabitegereza maze arababwira ati: “Mbese ibi byanditswe bivuga iki ngo

‘Ibuye abubatsi banze,

ni ryo ryabaye insanganyarukuta’?

18 Umuntu wese uzagwa kuri iryo buye azavunagurika, ariko uwo rizagwira rizamujanjagura.”

Umusoro w’umwami w’i Roma

19 Nuko abigishamategeko n’abakuru bo mu batambyi bashaka kumufata ako kanya, nyamara batinya rubanda. Bari bumvise neza ko ari bo Yezu yerekezagaho muri uwo mugani.

20 Bamugendaho maze bohereza abantu bo kumugenza bigize nk’intungane, kugira ngo bamufatire mu byo avuga babone uko bamugabiza Umutegetsi w’Umunyaroma, ngo amucire urubanza.

21 Nuko abo baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga kandi ukigisha ibitunganye, byongeye kandi ufata abantu bose kimwe, ukigisha inzira y’Imana mu kuri.

22 Mbese ni ngombwa ko dutanga umusoro w’umwami w’i Roma, cyangwa si ngombwa?”

23 Yezu amenya uburiganya bwabo arababwira ati:

24 “Nimunyereke igiceri. Mbese iyi shusho n’iri zina biriho ni ibya nde?”

Baramusubiza bati: “Ni iby’umwami w’i Roma.”

25 Arababwira ati: “Nuko rero iby’umwami w’i Roma mubihe umwami w’i Roma, n’iby’Imana mubihe Imana.”

26 Babura uko bamufatira mu magambo imbere ya rubanda. Batangazwa n’igisubizo cye barinumira.

Ikibazo cyerekeye izuka ry’abapfuye

27 Bamwe mu Basaduseyi (abo ni bo bavugaga ko kuzuka bitabaho), basanga Yezu baramubwira bati:

28 “Mwigisha, Musa yatwandikiye iri tegeko ngo umuntu napfa asize umugore we batabyaranye, umugabo wabo ajye amucyura acikure nyakwigendera.

29 Habayeho rero abavandimwe barindwi. Uwa mbere ashaka umugore maze apfa adasize umwana.

30 Uwa kabiri acyura uwo mupfakazi na we biba bityo,

31 n’uwa gatatu amucyuye biba bityo. Bose uko ari barindwi bapfa ntawe umubyayeho umwana.

32 Amaherezo umugore na we arapfa.

33 Mbese igihe abantu bazazuka, uwo mugore azaba muka nde ko bose uko ari barindwi bazaba baramutunze?”

34 Yezu arabasubiza ati: “Ab’iyi si ni bo bagira abagore cyangwa abagabo.

35 Nyamara abo Imana izasanga bakwiriye kuzuka bakabaho mu yindi si izaza, ntibazagira abagore cyangwa abagabo.

36 Baba batagipfa ukundi kuko baba bameze nk’abamarayika, baba ari abana b’Imana babikesha kuzuka.

37 Musa na we yerekanye neza ko abapfuye bazazuka ubwo yari kuri cya gihuru, akita Nyagasani Imana ya Aburahamu n’Imana ya Izaki n’Imana ya Yakobo.

38 Erega Imana si iy’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima kuko kuri yo bose baba ari bazima!”

39 Bamwe mu bigishamategeko baramubwira bati: “Mwigisha, uvuze neza.”

40 Kuva ubwo ntibatinyuka kugira ikindi bamubaza.

Ibya Kristo ukomoka kuri Dawidi

41 Yezu arababaza ati: “Ni iki gituma bavuga ko Kristo ari umwana wa Dawidi?

42 Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati:

‘Nyagasani yabwiye Umwami wanjye ati:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

43 nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabaho ukandagizaho ibirenge.” ’

44 None se ubwo Dawidi ubwe yita Kristo umwami we, Kristo yaba ate kandi umwana we?”

Ibyaha by’abigishamategeko

45 Yezu abwira abigishwa be rubanda rwose rwumva ati:

46 “Murajye mwirinda abigishamategeko, bakunda gutembera bambaye amakanzu meza no kubona baramukirizwa aho abantu bateraniye. Bakunda kandi guhabwa intebe z’icyubahiro mu nsengero n’ibyicaro by’imbere aho batumiwe.

47 Barya ingo z’abapfakazi nyamara bakiha kuvuga amasengesho y’urudaca. Abo bazacirwa urubanza rukaze kurusha abandi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/20-94f38e36cf63cabe1a3edca11ad829de.mp3?version_id=387—