Categories
Luka

Luka 1

1 Nyakubahwa Tewofili, abantu benshi biyemeje gukurikiranya amateka y’ibyabaye hagati muri twe.

2 Ibyo twabigejejweho n’ababyiboneye kuva bigitangira, bahawe umurimo wo gutangaza Ijambo ry’Imana.

3 Nanjye maze kubaririza neza ibyabaye byose kuva ku nkomoko, nsanze nkwiye kubikwandikira byose nta na kimwe nsize.

4 Ibyo mbigiriye kugira ngo usobanukirwe ukuri kw’inyigisho wigishijwe.

Zakariya amenyeshwa ko Yohani azavuka

5 Ku ngoma ya Herodi umwami wa Yudeya, hariho umutambyi witwaga Zakariya wo mu cyiciro cya Abiya. Umugore we yitwaga Elizabeti, agakomoka kuri Aroni.

6 Bombi bari abantu batunganiye Imana, kandi bagakurikiza amategeko n’amabwiriza yose ya Nyagasani nta makemwa.

7 Icyakora nta mwana bagiraga kubera ko Elizabeti yari ingumba, kandi bombi bari bageze mu zabukuru.

8 Umunsi umwe Zakariya yakoraga imirimo y’ubutambyi imbere y’Imana, kuko icyiciro cy’abatambyi yabarwagamo cyari gitahiwe.

9 Bakurikije uburyo busanzwe bw’abatambyi, ubufindo buramufata bwo kwinjira mu Ngoro ya Nyagasani kugira ngo ahatwikire imibavu.

10 Igihe cyo kuyitwika cyageze rubanda rwose bari hanze basenga.

11 Nuko umumarayika wa Nyagasani abonekera Zakariya, ahagaze iburyo bw’igicaniro boserezagaho imibavu.

12 Zakariya amubonye arikanga, ubwoba buramutaha.

13 Umumarayika ni ko kumubwira ati: “Zakariya, witinya kuko Imana yumvise gusenga kwawe. Umugore wawe Elizabeti muzabyarana umwana w’umuhungu uzamwite Yohani.

14 Bizagutera ubwuzu n’ibyishimo, kandi abantu benshi bazashimishwa n’uko avutse.

15 Koko azaba umuntu ukomeye kuri Nyagasani. Ntazigera anywa divayi n’icyitwa inzogacyose, kandi azuzura Mwuka Muziranenge kuva akiri mu nda ya nyina.

16 Benshi mu Bisiraheli azabagarura kuri Nyagasani Imana yabo.

17 Azabanziriza Nyagasani, arangwa na Mwuka n’ububasha umuhanuzi Eliya yari afite kugira ngo yunge abana na ba se, no kugira ngo agarure abatumvira bagire ubwenge bukwiye intungane. Bityo azategurira Nyagasani abantu bamutunganiye.”

18 Nuko Zakariya abwira umumarayika ati: “Ibyo nakwemezwa n’iki ko bizaba kandi ndi umusaza, n’umugore wanjye akaba ageze mu za bukuru?”

19 Umumarayika aramusubiza ati: “Ndi Gaburiyeli, mpora imbere y’Imana nyikorera. Ni yo yantumye kuvugana nawe ngo nkugezeho iyo nkuru nziza.

20 Nubwo utemeye ibyo nkubwiye, nyamara bizaba igihe cyabyo kigeze. Ni yo mpamvu ugiye kugobwa ururimi ntushobore kuvuga kugeza igihe ibyo bizabera.”

21 Ubwo rubanda bari bategereje Zakariya, maze batangazwa no kubona atinze atyo mu Ngoro y’Imana.

22 Asohotse ntiyashobora kuvuga, bityo abantu bamenya ko yabonekewe igihe yari mu Ngoro. Nuko akomeza kuba ikiragi, akajya abacira amarenga.

23 Igihe cyo gukora iby’ubutambyi kirangiye Zakariya arataha.

24 Hashize iminsi, umugore we Elizabeti asama inda, amara amezi atanu atajya ahagaragara akajya yibwira ati:

25 “Mbega ibyo Nyagasani angiriye! Koko arangobotse, ankiza icyankozaga isoni mu bantu.”

Mariya amenyeshwa ko azabyara Yezu

26 Igihe Elizabeti yari afite inda y’amezi atandatu, Imana ituma umumarayika Gaburiyeli mu mujyi wo muri Galileya witwa Nazareti.

27 Imutuma ku mukobwa wari warasabwe n’uwitwa Yozefu wo mu muryango wa Dawidi, uwo mukobwa akitwa Mariya.

28 Nuko umumarayika amusanga mu nzu aramubwira ati: “Ndakuramutsa mutoni w’Imana! Nyagasani ari kumwe nawe.”

29 Mariya yumvise iryo jambo arikanga, yibaza icyo iyo ndamutso ishaka kuvuga.

30 Umumarayika aramubwira ati: “Mariya, witinya kuko Imana yagutonesheje!

31 Dore ugiye gusama inda, uzabyara umuhungu uzamwite Yezu.

32 Azaba umuntu ukomeye, ndetse azitwa Umwana w’Isumbabyose. Nyagasani Imana azamugabira ingoma ya sekuruza Dawidi,

33 ategeke urubyaro rwa Yakobo kugeza iteka ryose. Koko ubwami bwe ntibuzagira iherezo.”

34 Mariya abwira umumarayika ati: “Ibyo bizashoboka bite ko nta mugabo tubonana?”

35 Umumarayika aramusubiza ati: “Mwuka Muziranenge azakuzaho, n’ububasha bw’Imana Isumbabyose bukubumbatire. Ni cyo gituma umwana uzabyara azaba umuziranenge, yitwe Umwana w’Imana.

36 Dore mwene wanyu Elizabeti na we atwite umwana w’umuhungu kandi ari umukecuru, ubu afite inda y’amezi atandatu kandi bamwitaga ingumba.

37 Erega nta kinanira Imana!”

38 Mariya aravuga ati: “Jyewe ndi umuja wa Nyagasani, bimbere uko ubivuze.”

Umumarayika amusiga aho arigendera.

Mariya asura Elizabeti

39 Muri iyo minsi Mariya ahaguruka n’ingoga, ajya mu mujyi wo mu karere k’imisozi ya Yudeya,

40 ajya kwa Zakariya asuhuza Elizabeti.

41 Elizabeti yumvise indamutso ya Mariya umwana atwite yisimbiza mu nda, maze Elizabeti yuzura Mwuka Muziranenge.

42 Ni ko kurangurura ijwi ati: “Wahebuje abagore bose umugisha, n’umwana utwite yarawuhawe.

43 Mbese ndi nde wo kugendererwa na nyina w’Umwami wanjye?

44 Dore mbaye ncyumva indamutso yawe, umwana yisimbiza mu nda kubera ibyishimo!

45 Urahirwa wowe wemeye ko ibyo watumweho na Nyagasani bizaba.”

Mariya asingiza Nyagasani

46 Noneho Mariya aravuga ati:

“Ndasingiza Nyagasani mbikuye ku mutima,

47 nishimiye Imana Umukiza wanjye.

48 Yitaye ku muja we w’intamenyekana,

uhereye ubu abo mu bihe byose bazanyita umunyehirwe.

49 Ushoborabyose yankoreye ibitangaje,

koko ni umuziranenge!

50 Agirira impuhwe abamwubaha, uko ibihe biha ibindi.

51 Yarambuye ukuboko akora iby’imbaraga,

yatatanyije abirasi.

52 Yahanantuye abakomeye abanyaga ubutegetsi,

yakujije aboroheje.

53 Abashonji yabahagije ibyiza,

abakungahaye abasezerera amāra masa.

54 Yagobotse umugaragu we Isiraheli,

yagiriye impuhwe

55 Aburahamu n’urubyaro rwe iteka ryose,

nk’uko yari yarabisezeranyije ba sogokuruza.”

56 Mariya yamaranye na Elizabeti nk’amezi atatu maze arataha.

Ivuka rya Yohani Mubatiza

57 Igihe kigeze Elizabeti abyara umuhungu.

58 Abaturanyi na bene wabo bumvise impuhwe Nyagasani yamugiriye bishimana na we.

59 Ku munsi wa munani baza mu by’imihango yo gukeba umwana. Bashakaga kumwita Zakariya ngo yitiranwe na se,

60 ariko nyina aranga ati: “Oya, ahubwo yitwe Yohani.”

61 Abandi baramubwira bati: “Ko nta muntu wo muri bene wanyu witwa iryo zina?”

62 Ni ko kubaza se w’umwana baciye amarenga, kugira ngo bamenye uko ashaka kumwita.

63 Zakariya yaka akabaho yandikaho ngo, “Izina ry’umwana ni Yohani”, maze bose baratangara.

64 Muri ako kanya abumbura umunwa, ururimi rwe ruragobodoka asingiza Imana.

65 Nuko abaturanyi bose bashya ubwoba, maze iyo nkuru ihita yamamara mu misozi yose ya Yudeya.

66 Ababyumvaga bose bagumyaga kubizirikana bibaza bati: “Rwose nk’uriya mwana azaba muntu ki?” Koko kandi ububasha bwa Nyagasani bwamugaragaragaho.

Zakariya asingiza Nyagasani

67 Se Zakariya aherako yuzura Mwuka Muziranenge, maze arahanura ati:

68 “Nihasingizwe Nyagasani Imana ya Isiraheli,

yagobotse abantu be arabacungura.

69 Yaduhagurukirije intwari yo kudukiza,

yakomotse mu muryango w’umugaragu we Dawidi.

70 Ibyo yabivuze atumye abahanuzi be yitoranyirije kuva kera,

71 yavuze ko azadukiza abanzi bacu,

akatugobotora mu maboko y’abatwanga bose.

72 Yavuze ko azagirira impuhwe ba sogokuruza,

akazirikana Isezerano ritunganye yagiranye na bo.

73 Imana yarahiyesogokuruza Aburahamu ko izatumara ubwoba,

74 yamurahiye ko izatuvana mu maboko y’abanzi bacu.

75 Bityo tuzayiyoboka tubikuye ku mutima,

turi intungane iminsi yose y’ukubaho kwacu.

76 Naho wowe mwana wanjye, uzitwa umuhanuzi w’Isumbabyose,

uzabanziriza Nyagasani kugira ngo umutunganyirize inzira.

77 Uzamenyesha abantu be agakiza baheshwa no kubabarirwa ibyaha.

78 Imana yacu igira impuhwe n’imbabazi,

izatugezaho urumuri ruvuye mu ijuru ruturasire nk’izuba,

79 ruzamurikira abari mu mwijima bugarijwe n’urupfu,

ruzatuyobora mu nzira y’amahoro.”

80 Nuko umwana Yohani agumya gukura no guca akenge. Hanyuma ajya kwibera mu butayu kugeza igihe cyo kwigaragariza Abisiraheli.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/1-7907a3f7ad207c370ebd29ff73504b08.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 2

Ivuka rya Yezu

1 Muri icyo gihe umwami w’i Roma witwaga Ogusito, ategeka ko haba ibarura ry’abaturage bo mu bihugu byose byategekwaga n’Abanyaroma.

2 Iryo barura rya mbere ryabaye igihe Kwirini yariumutegetsi w’intara ya Siriya.

3 Nuko abantu bose bajya kwiyandikisha, buri wese mu mujyi w’iwabo.

4 Yozefu na we ava mu mujyi wa Nazareti mu ntara ya Galileya agana mu ntara ya Yudeya, ajya mu mujyi wa Betelehemu aho umwami Dawidi yavukiye, kuko yari uwo mu nzu no mu muryango wa Dawidi.

5 Yozefu ajya kwiyandikishayo ari kumwe na Mariya, umugeni yasabye wari utwite.

6 Bakiri i Betelehemu araramukwa,

7 abyara umuhungu we w’impfura amufubika utwenda tw’impinja, amuryamisha mu muvure kuko nta mwanya bari babonye mu icumbi.

Abashumba babonekerwa n’abamarayika

8 Muri ako karere hari abashumba barariraga intama zabo ku gasozi.

9 Umumarayika wa Nyagasani arababonekera, ikuzo rirabagirana rya Nyagasani rirabagota, maze bagira ubwoba bwinshi.

10 Uwo mumarayika ni ko kubabwira ati: “Mwitinya, dore mbazaniye inkuru nziza izashimisha cyane abantu bose.

11 Uyu munsi mu mujyi wa Dawidi havukiye Umukiza wanyu, ari we Kristo Nyagasani.

12 Dore ikiza kumubabwira: muri busange uruhinja rufubitse utwenda ruryamye mu muvure.”

13 Ako kanya hatunguka umutwe w’ingabo nyinshi zo mu ijuru, zisanga uwo mumarayika zisingiza Imana ziti:

14 “Mu ijuru Imana nisingizwe, no ku isi abantu yishimira bagire amahoro.”

Abashumba bajya i Betelehemu

15 Abamarayika bamaze gusubira mu ijuru, abashumba barabwirana bati: “Nimureke tujye i Betelehemu turebe ibyabaye, ibyo Nyagasani atumenyesheje.”

16 Bagenda bihuta basangayo Mariya na Yozefu, n’uruhinja ruryamye mu muvure.

17 Babonye uwo mwana batekerereza abantu ibyo bamubwiweho.

18 Ababyumvise bose batangazwa cyane n’ibyo abo bashumba bababwiraga.

19 Mariya we abika ibyo byose ku mutima, agahora abizirikana.

20 Nyuma abashumba basubirayo bagenda basingiza Imana, bayihimbaza kubera ibyo bumvise n’ibyo babonye byose, kuko babisanze uko bari babibwiwe.

Yezu bamwita izina

21 Iminsi umunani ishize, igihe cy’imihango yo gukeba umwana kigeze bamwita Yezu, ari ryo zina umumarayika yari yaravuze nyina atarasama inda.

Yezu yegurirwa Imana

22 Igihe kiragera ababyeyi be bubahiriza itegeko rya Musa ryerekeye guhumanurwa, bajyana umwana i Yeruzalemu kumumurikira Nyagasani,

23 nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani ngo “Umuhungu wese w’impfura azegurirwa Nyagasani.”

24 Bari bajyanywe kandi no gutura igitambo cy’ibyana by’inuma bibiri, cyangwa intungura ebyiri nk’uko byanditswe mu Mategeko ya Nyagasani.

25 I Yeruzalemu hari umuntu witwa Simeyoni, akaba umugabo utunganiye Imana kandi akayubaha. Yari ategereje Uzazanira Abisiraheli agakiza. Mwuka Muziranenge yari kumwe na we,

26 kandi yari yaramuhishuriye ko atazapfa atabanje kubona Kristo wa Nyagasani.

27 Nuko Simeyoni ajyanwa na Mwuka mu rugo rw’Ingoro y’Imana. Ababyeyi b’umwana Yezu bari bamujyanyeyo kugira ngo bamukorere imihango itegetswe.

28 Simeyoni aramuterura ashimira Imana ati:

29 “Databuja, washohoje ibyo wansezeranyije,

none undeke nigendere amahoro.

30 Niboneye n’amaso yanjye agakiza kawe,

31 ako wageneye amahanga yose.

32 Niboneye urumuri rwo kumurikira amahanga,

niboneye n’ikuzo ry’ubwoko bwawe bw’Abisiraheli.”

Ubuhanuzi bwa Simeyoni na Ana

33 Nuko se na nyina bagumya gutangazwa n’ibyo Simeyoni amuvuzeho.

34 Simeyoni abasabira umugisha kandi abwira Mariya nyina w’uwo mwana ati: “Dore uyu mwana azanywe no kugira ngo benshi mu Bisiraheli bagwe abandi babyuke. Imana izamugira intangamugabo benshi bazarwanya,

35 bityo ibitekerezo bihishwe mu mitima ya benshi bishyirwe ahagaragara. Nawe kandi bizakubera nk’inkota ikwahuranyije umutima.”

36 Hariho n’umuhanuzikazi witwaga Ana, umukobwa wa Fanuweli wo mu muryango wa Ashēri. Yari ageze mu za bukuru kandi yari yaramaranye n’umugabo we imyaka irindwi,

37 maze arapfakara. Amara imyaka mirongo inani n’ine adasiba mu rugo rw’Ingoroakorera Imana ijoro n’amanywa, yigomwa kurya kandi asenga.

38 Nuko uwo mwanya Ana araza, ashimira Imana kandi iby’uwo mwana abitekerereza abari bategereje bose ko Yeruzalemu ivanwa mu buja.

Gusubira i Nazareti

39 Ababyeyi ba Yezu barangije imihango yose yategetswe na Nyagasani, basubira mu mujyi wabo i Nazareti muri Galileya.

40 Umwana arakura arakomera, agwiza ubwenge kandi atona ku Mana.

Umwana Yezu ari mu Ngoro y’Imana

41 Buri mwaka ababyeyi ba Yezu bajyaga i Yeruzalemu, kugira ngo bizihize umunsi wa Pasika y’Abayahudi.

42 Yezu amaze imyaka cumi n’ibiri, ajyana na bo muri ibyo birori nk’uko bari basanzwe babijyamo.

43 Iminsi mikuru irangiye ababyeyi barataha, ariko umwana Yezu yisigarira i Yeruzalemu bo batabizi.

44 Bagenda urugendo rw’umunsi wose bakeka ko ari mu bantu bagendanaga. Hanyuma batangira kumushakira muri bene wabo no mu bandi bari baziranye.

45 Nuko batamubonye basubira i Yeruzalemu bamushaka.

46 Nyuma y’iminsi itatu bamubona mu rugo rw’Ingoro y’Imana, yicaye hamwe n’abigisha abateze amatwi, ababaza n’ibibazo.

47 Abamwumvaga bose batangazwaga n’ubwenge bwe n’ibyo yabasubizaga.

48 Ababyeyi be bamubonye barumirwa. Nyina aramubaza ati: “Mwana wanjye, watugenje ute? Dore jye na so ntaho tutagushakiye duhagaritse umutima!”

49 Arabasubiza ati: “Ariko se mwanshakiraga iki? Ese ntimwari muzi ko ngomba kuba mu Nzu ya Data?”

50 Nyamara ntibasobanukirwa icyo ababwiye.

51 Hamyuma asubirana na bo i Nazareti, akomeza kubumvira. Nyina akajya azirikana ibyo byose.

52 Uko Yezu yakuraga ni ko yungukaga ubwenge kandi ashimwa n’Imana n’abantu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/2-7e03adb27eec4f415f951d208040851c.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 3

Yohani Mubatiza yigisha kandi abatiza

1 Mu mwaka wa cumi n’itanu umwami w’i Roma witwa Tiberi ari ku ngoma, Ponsiyo Pilato yategekaga i Yudeya, Herodi akaba umutegetsi ushinzwe Galileya, Filipo umuvandimwe we ashinzwe intara ya Itureya n’iya Tirakoniti, naho Lizaniya we ashinzwe ahitwa Abilene,

2 Ana na Kayifa bakaba ari bo Batambyi bakuru. Icyo gihe ubutumwa bw’Imana bwageze kuri Yohani mwene Zakariya, ari mu butayu.

3 Aherako agenda uturere twose duhereranye n’uruzi rwa Yorodani, atangaza ko abantu bagomba kwihana bakabatizwa, kugira ngo bababarirwe ibyaha.

4 Biba nk’uko byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Ezayi ngo

“Nimwumve ijwi ry’urangururira mu butayu ati:

‘Nimutunganye inzira ya Nyagasani,

nimuringanize aho azanyura.

5 Imibande yose izuzuzwa,

imisozi yose n’udusozi bizitswa,

inzira zigoramye zizagororwa,

izasibye zizasiburwa.

6 Bityo umuntu wese azabona agakiza k’Imana.’ ”

7 Imbaga y’abantu yasangaga Yohani kugira ngo ababatize, maze akababwira ati: “Mwa rubyaro rw’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama yo guhunga uburakari bw’Imana bwegereje?

8 Nuko rero nk’uko igiti cyera imbuto, abe ari ko namwe mugira imigenzereze yerekana ko mwihannye, kandi ntimukirate muti: ‘Turi bene Aburahamu.’ Erega ndahamya ko no muri aya mabuye Imana ibasha kuremamo bene Aburahamu!

9 Ndetse n’ubu intorezo irabanguye ngo iteme ibiti ibihereye ku mizi, bityo rero igiti cyose kitera imbuto nziza kigiye gutemwa gitwikwe.”

10 Rubanda ni ko kumubaza bati: “None se tubigenze dute?”

11 Arabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri, umwe nawuhe utawufite, n’ufite ibyokurya na we nabisangire na mugenzi we ushonje.”

12 Abasoresha na bo bari baje kubatizwa, baramubaza bati: “Mwigisha, twebwe se tubigenze dute?”

13 Yohani arabasubiza ati: “Ntimugasoreshe ibirenze ibyo mwategetswe.”

14 Abasirikari na bo baramubaza bati: “Naho se twe bite?”

Yohani ati: “Ntimukagire uwo mwambura ibye cyangwa ngo mumurege ibinyoma, ahubwo munyurwe n’ibihembo byanyu.”

15 Nuko rubanda bagumya gutegereza ibigiye kuba, bose bibaza niba Yohani yaba ari Kristo.

16 Yohani ni ko kubabwira bose ati: “Jyewe ndababatirisha amazi ariko hagiye kuza undusha ububasha, ntibinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze. We azababatirisha Mwuka Muziranenge n’umuriro.

17 Dore afashe urutaro ngo agosore, impeke azihunike mu kigega naho umurama awucanishe umuriro utazima.”

18 Bityo Yohani akomeza guhugūza rubanda izindi nyigisho nyinshi, abagezaho Ubutumwa bwiza.

19 Acyaha kandi n’Umutegetsi Herodi ku byerekeye Herodiya, umugore w’umuvandimwe weyari atunze, no ku byerekeye ibindi bibi byinshi yari yarakoze.

20 Nuko ibyo byose Herodi abigerekaho no gushyirisha Yohani muri gereza.

Yezu abatizwa na Yohani

21 Mu gihe rubanda rwose babatizwaga, Yezu na we arabatizwa. Agisenga ijuru rirakinguka,

22 Mwuka Muziranenge amumanukiraho asa n’inuma. Nuko humvikana ijwi ry’uvugira mu ijuru ati: “Uri Umwana wanjye nkunda cyane, ni wowe nishimira.”

Amazina ya ba sekuruza ba Yezu

23 Igihe Yezu yatangiraga umurimo we, yari amaze nk’imyaka mirongo itatu avutse. Uko abantu bibwiraga yari mwene Yozefu wa Eli,

24 mwene Matati, mwene Levi, mwene Meliki, mwene Yanayi, mwene Yozefu,

25 mwene Matatiya, mwene Amosi, mwene Nahumu, mwene Esili, mwene Nagayi,

26 mwene Māti, mwene Matatiya, mwene Semeyini, mwene Yozeki, mwene Yoda,

27 mwene Yohanani, mwene Resa, mwene Zerubabeli, mwene Salatiyeli, mwene Neri,

28 mwene Meliki, mwene Adi, mwene Kosamu, mwene Elimadamu, mwene Eri,

29 mwene Yezu, mwene Eliyezeri, mwene Yorimu, mwene Matati, mwene Levi,

30 mwene Simeyoni, mwene Yuda, mwene Yozefu, mwene Yonamu, mwene Eliyakimu,

31 mwene Meleya, mwene Mena, mwene Matata, mwene Natani, mwene Dawidi,

32 mwene Yese, mwene Obedi, mwene Bowazi, mwene Salumoni, mwene Nahasoni,

33 mwene Aminadabu, mwene Adimini, mwene Aruni, mwene Hesironi, mwene Perēsi, mwene Yuda,

34 mwene Yakobo, mwene Izaki, mwene Aburahamu, mwene Tera, mwene Nahori,

35 mwene Serugu, mwene Rewu, mwene Pelegi, mwene Eberi, mwene Shela,

36 mwene Kenani, mwene Arupagishadi, mwene Semu, mwene Nowa, mwene Lameki,

37 mwene Metusela, mwene Henoki, mwene Yeredi, mwene Mahalalēli, mwene Kenani,

38 mwene Enoshi, mwene Seti, mwene Adamu, mwene Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/3-944b72516cf79d70a04ef463677a9b84.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 4

Yezu ageragezwa na Satani

1 Yezu ava kuri Yorodani yuzuye Mwuka Muziranenge, maze ajyanwa na Mwuka mu butayu.

2 Ahageragerezwa na Satani iminsi mirongo ine. Iyo minsi yose ayimara atarya, irangiye arasonza.

3 Satani ni ko kumubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana, tegeka iri buye rihinduke umugati.”

4 Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Umuntu ntatungwa n’ibyokurya gusa.’ ”

5 Nuko Satani amujyana ahirengeye, maze mu kanya kangana urwara amwereka ibihugu byose byo ku isi.

6 Aramubwira ati: “Ndaguha ubushobozi bwose kuri biriya bihugu n’icyubahiro cyabyo byose, kuko ari jye wabihawe nkaba mbigabira uwo nshatse.

7 Nundamya byose biraba ibyawe.”

8 Yezu aramusubiza ati: “Biranditswe ngo ‘Uzaramye Nyagasani Imana yawe, abe ari we wenyine uyoboka.’ ”

9 Satani amujyana i Yeruzalemu amuhagarika ku munara w’Ingoro y’Imana, aramubwira ati: “Niba uri Umwana w’Imana simbuka ugwe hasi,

10 kuko byanditswe ngo

‘Imana izategeka abamarayika bayo bakurinde,

11 bazakuramira mu maboko yabo,

kugira ngo udasitara ku ibuye.’ ”

12 Yezu aramusubiza ati: “Byaravuzwe ngo ‘Ntukagerageze Nyagasani Imana yawe.’ ”

13 Satani amaze kugerageza Yezu mu buryo bwose, amusiga aho amutega ikindi gihe.

Yezu atangira umurimo we mu ntara ya Galileya

14 Yezu asubira muri Galileya afite ububasha bwa Mwuka w’Imana, yamamara muri iyo ntara yose.

15 Yigishirizaga mu nsengero zaho abantu bose bakamushima.

Ab’i Nazareti bahinyura Yezu

16 Nuko Yezu ajya i Nazareti aho yarerewe, maze nk’uko yamenyereye yinjira mu rusengero ku munsi w’isabato, arahaguruka ngo asome Ibyanditswe.

17 Bamuhereza umuzingo w’igitabo cy’umuhanuzi Ezayi, awuzinguye asoma ahantu handitswe ngo

18 “Mwuka wa Nyagasani ari kuri jye,

yansīze amavuta arantoranya,

yantoranyirije kugeza Ubutumwa bwiza ku bakene.

Yantumye gutangariza imfungwa ko zifunguwe,

n’impumyi ko zihumutse,

n’abakandamijwe ko bavanywe mu buja,

19 no gutangaza umwaka Nyagasani agiriyemo imbabazi.”

20 Nuko Yezu azinga uwo muzingo w’igitabo awusubiza uwushinzwe maze aricara, abari mu rusengero bose bamuhanga amaso.

21 Nuko arababwira ati: “Ibyo byanditswe mumaze kumva, uyu munsi birashohojwe.”

22 Bose bagumya kogeza ibye, batangarira amagambo meza yavugaga. Barabaza bati: “Mbese aho uyu si we mwene Yozefu?”

23 Nyamara arababwira ati: “Ndabazi, ahari aho mugiye kunciraho wa mugani ngo ‘Muganga, ngaho ivūre!’ Murambwira kandi muti ‘Twumvise ibyo wakoreye i Kafarinawumu, ngaho bikorere n’ino iwanyu!’ ”

24 Yungamo ati: “Ndababwira nkomeje ko nta muhanuzi wemerwa iwabo.

25 Ni ukuri no mu gihe cya Eliya hariho abapfakazi benshi mu gihugu cya Isiraheli, igihe imvura yamaraga imyaka itatu n’amezi atandatu itagwa, bigatera inzara ikomeye mu gihugu cyose.

26 Nyamara nta n’umwe muri bo Eliya yoherejweho, ahubwo yoherejwe ku mupfakazi w’i Sarepati ho mu karere ka Sidoni.

27 No mu gihe cy’umuhanuzi Elisha hariho abantu benshi barwaye ibibembe mu gihugu cya Isiraheli, nyamara nta n’umwe muri bo wabikize ahubwo hakize Nāmani w’Umunyasiriya.”

28 Abari mu rusengero bose bumvise ibyo bararakara cyane,

29 bahita bahaguruka bamusohora mu mujyi, bamujyana ku manga y’umusozi wari wubatsweho umujyi wabo bagira ngo bamuhirike.

30 Ariko we abaca mu myanya y’intoki arigendera.

Yezu akiza umuntu wahanzweho

31 Nuko Yezu amanuka i Kafarinawumu umujyi wo muri Galileya, maze atangira kwigisha abantu ku isabato.

32 Batangazwaga cyane n’imyigishirize ye kuko yavuganaga ubushobozi.

33 Mu rusengero harimo umuntu wahanzweho n’ingabo ya Satani, maze avuga cyane aranguruye ati:

34 “Ayi! Yezu w’i Nazareti uradushakaho iki? Mbese wazanywe no kuturimbura? Nzi uwo uri we, ni wowe Muziranenge wavuye ku Mana.”

35 Yezu acyaha iyo ngabo ya Satani ati: “Ceceka muvemo!”

Iherako imutura hasi hagati yabo, maze imusohokamo itagize icyo imutwara.

36 Bose barumirwa baravugana bati: “Mbega ijambo! Dore arategekana ubushobozi n’ububasha ingabo za Satani zikamenengana!”

37 Amakuru ye yamamara muri ako karere kose.

Yezu akiza abarwayi benshi

38 Nuko Yezu ahaguruka mu rusengero ajya kwa Simoni Petero, asanga nyirabukwe wa Simoni ahinda umuriro bikomeye, maze bamusaba kumukiza.

39 Yezu amwunama hejuru acyaha umuriro maze urazima. Ako kanya arabyuka arabazimanira.

40 Izuba rirenzebazanira Yezu abantu barwaye indwara zitari zimwe, maze abarambikaho ibiganza umwe umwe arabakiza.

41 N’ingabo za Satani zisohoka mu bantu benshi zivuga ziranguruye ziti: “Uri Umwana w’Imana!” Yezu arazicyaha azibuza kuvuga, kuko zari zizi ko ari we Kristo.

Yezu akwiza Ubutumwa bw’Imana

42 Bukeye Yezu ava mu mujyi ajya ahantu hiherereye, maze haza imbaga y’abantu bamushaka. Bamubonye bashaka kumwigumanira ngo ye kubasiga.

43 Ni ko kubabwira ati: “Ngomba kugeza Ubutumwa bwiza bw’ubwami bw’Imana no mu yindi mijyi, kuko ari cyo yantumye gukora.”

44 Nuko ajya kubutangariza mu nsengero zo muri Yudeya.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/4-3644611679b3d60b97961b0ed182554e.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 5

Yezu ahamagara abigishwa be ba mbere

1 Igihe kimwe Yezu yari ahagaze ku kiyaga cya Genezareti, abantu benshi bamwisukaho kugira ngo bumve Ijambo ry’Imana.

2 Abona amato abiri ku nkombe abarobyi bari bavuyemo, boza ibyo barobeshaga.

3 Ajya mu bwato bumwe muri ayo bukaba ubwa Simoni Petero, amusaba kwitarura inkombe gato. Nuko abwicaramo yigisha imbaga y’abantu.

4 Amaze kuvuga abwira Simoni ati: “Igiza ubwato ahari amazi menshi, maze wowe na bagenzi bawe muterere imitego y’amafi mu mazi murobe.”

5 Simoni aramusubiza ati: “Mutware, iri joro ryose twarikesheje turoba nyamara ntitwagira icyo dufata. Ariko ubwo ari wowe ubivuze reka nterere imitego.”

6 Babigenje batyo bafata amafi menshi cyane, ndetse imigozi y’imitego yabo itangira gucika.

7 Barembuza bagenzi babo bari mu bundi bwato ngo baze babafashe. Nuko baraza buzuza ayo mato yombi, ku buryo yari agiye kuzīkama.

8 Simoni Petero abibonye atyo apfukamira Yezu, aramubwira ati: “Nyagasani, igirayo kuko jye ndi umunyabyaha.”

9 Icyatumye avuga atyo ni uko we n’abo bari kumwe bari bumiwe, babonye amafi menshi bafashe.

10 Yakobo na Yohani bene Zebedeyi bagenzi ba Simoni, na bo barumirwa. Maze Yezu abwira Simoni ati: “Witinya, kuva ubu uzajya uroba abantu.”

11 Baherako basubiza amato imusozi, basiga byose baramukurikira.

Yezu akiza umuntu urwaye ibibembe

12 Igihe kimwe Yezu ari mu mujyi runaka, haza umuntu washeshe ibibembe ku mubiri wose. Abonye Yezu amwikubita imbere, aramwinginga ati: “Nyagasani, ubishatse wankiza.”

13 Yezu arambura ukuboko amukoraho agira ati: “Ndabishaka kira.” Ako kanya ibibembe bimushiraho.

14 Yezu aramwihanangiriza ngo ye kugira uwo abibwira. Aramubwira ati: “Icyakora ujye kwiyereka umutambyi, maze uture igitambo cyo guhumanurwa nk’uko Musa yabitegetse, bibabere icyemezo cy’uko wakize.”

15 Nyamara Yezu arushaho kwamamara, imbaga nyamwinshi y’abantu igakoranira aho ari kugira ngo bamwumve kandi abakize indwara zabo.

16 Ariko we akanyuzamo akajya ahantu hitaruye agasenga.

Yezu akiza ikimuga

17 Igihe kimwe Yezu yarigishaga, Abafarizayi n’abigishamategeko bari bicaye aho baturutse mu midugudu yose yo muri Galileya, no muri Yudeya n’i Yeruzalemu. Ububasha bwa Nyagasani bwari kuri we kugira ngo akize abantu indwara.

18 Haza abantu bahetse mu ngobyi umuntu umugaye, bashaka uburyo bamwinjiza mu nzu ngo bamushyire imbere ya Yezu,

19 ariko babura aho bamucisha kuko hari abantu benshi. Nuko barurira bajya hejuru y’inzu, baca icyuho mu mategura bamumanuriramo ari mu ngobyi, bamugeza hagati mu bantu imbere ya Yezu.

20 Yezu abonye ukwizera kwabo abwira uwo muntu ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”

21 Abigishamategeko n’Abafarizayi batangira kubazanya bati: “Ese uyu ni muntu ki utuka Imana? Ni nde ubasha kubabarira abantu ibyaha uretse Imana yonyine?”

22 Yezu amenye ibitekerezo byabo ni ko kubabaza ati: “Ni iki kibateye gutekereza mutyo?

23 Icyoroshye ni ikihe, ari ukuvuga ngo ‘Ibyaha byawe urabibabariwe’, cyangwa ngo ‘Byuka ugende’?

24 Nyamara ndagira ngo mumenye ko ku isi, Umwana w’umuntu afite ubushobozi bwo kubabarira abantu ibyaha.”

Nuko abwira uwo muntu umugaye ati: “Ndagutegetse, byuka ufate ingobyi yawe witahire.”

25 Ako kanya abyuka bamureba, afata ingobyi yari ahetswemo asubira imuhira asingiza Imana.

26 Bose barumirwa basingiza Imana bafite ubwoba cyane, bavuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu by’agatangaza!”

Yezu ahamagara Levi

27 Ibyo birangiye avayo, abona umusoresha witwa Levi yicaye mu biro by’imisoro. Aramubwira ati: “Nkurikira!”

28 Levi arahaguruka, asiga byose aramukurikira.

29 Nuko atumira Yezu iwe amukorera umunsi mukuru ukomeye, amwakira ku meza hamwe n’imbaga y’abasoresha n’abandi bari kumwe na bo.

30 Abafarizayi n’abigishamategeko babo barijujuta, maze babaza abigishwa be bati: “Kuki musangira n’abasoresha n’abanyabyaha?”

31 Yezu arabasubiza ati: “Abazima si bo bakenera umuvuzi, ahubwo abarwayi ni bo bamukenera.

32 Sinazanywe no guhamagara intungane, ahubwo naje guhamagara abanyabyaha ngo bihane.”

Ibyerekeye kwigomwa kurya

33 Nuko baramubwira bati: “Akenshi abigishwa ba Yohani Mubatiza bigomwa kurya kandi bakavuga amasengesho, ab’Abafarizayi na bo ni uko. Nyamara abawe barirīra bakinywera!”

34 Yezu arabasubiza ati: “Mbese mu bukwe mwashobora kubuza abasangwa kurya, umukwe akiri kumwe na bo?

35 Nyamara igihe kizagera umukwe avanwe muri bo, ni bwo bazigomwa kurya.”

36 Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Ntawe ukata ikiremo ku mwenda mushya ngo agitere mu mwenda ushaje. Uwabikora yaba aciye uwo mwenda mushya, kandi rero icyo kiremo gishya nticyagendana na wa wundi ushaje.

37 Nta n’usuka inzoga y’umubira mu mpago z’impuzishaje. Uwabikora, igihe iyo nzoga ibira yaturitsa impago igasandara, impago na zo zikangirika.

38 Ahubwo inzoga y’umubira igomba gusukwa mu mpago zikiri nshya.

39 Ikindi kandi umuntu wese unyoye inzoga ihoze ntiyifuza kunywa iy’umubira, kuko agira ati: ‘Ihoze ni yo nziza.’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/5-2b6d15d0bf4d3bafbd436746cc1ee8e1.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 6

Yezu yigisha iby’isabato

1 Ku munsi w’isabato Yezu anyura mu mirima y’ingano, abigishwa be baca amahundo bayavungira mu biganza bararya.

2 Bamwe mu Bafarizayi barababaza bati: “Kuki mukora ibidakwiriye gukorwa ku isabato?”

3 Yezu na we arababaza ati: “Mbese ntimwigeze musoma ibyo Dawidi yakoze, igihe we n’abo bari kumwe bari bashonje?

4 Yinjiye mu Nzu y’Imana afata imigati yatuwe Imana, ararya ahaho n’abo bari kumwe, kandi nta wemererwaga kuyirya uretse abatambyi bonyine.”

5 Yezu yungamo ati: “Umwana w’umuntu ni we Mugenga w’isabato.”

Yezu akiza umuntu wari unyunyutse ikiganza

6 Ku yindi sabato Yezu yinjira mu rusengero maze atangira kwigisha. Hari umuntu unyunyutse ikiganza cy’iburyo.

7 Abigishamategeko n’Abafarizayi bagenzura Yezu ngo barebe ko amukiza ku isabato, kugira ngo babone icyo bamurega.

8 Ariko Yezu amenya ibyo batekereza, ni ko kubwira uwo muntu unyunyutse ikiganza ati: “Haguruka uhagarare hariya hagati.” Nuko abigenza atyo.

9 Yezu arababwira ati: “Hari icyo mbabaza. Mbese hemewe iki ku munsi w’isabato, kugira neza cyangwa kugira nabi? Gukiza umuntu, cyangwa kumwica?”

10 Bose abararanganyamo amaso maze abwira uwo muntu ati: “Rambura ikiganza.” Nuko arakirambura cyongera kuba kizima.

11 Ariko ba bandi bo barabisha, bajya inama y’icyo bakora kuri Yezu.

Yezu atoranya Intumwa cumi n’ebyiri

12 Muri iyo minsi Yezu ajya ku musozi gusenga, akesha ijoro asenga Imana.

13 Bukeye ahamagara abigishwa be, atoranyamo cumi na babiri abita Intumwa ze. Ni bo aba:

14 Simoni yise Petero n’umuvandimwe we Andereya, na Yakobo na Yohani na Filipo na Barutolomayo,

15 na Matayo na Tomasi, na Yakobo mwene Alufeyi na Simoni wiswe umurwanashyaka,

16 na Yuda mwene Yakobo na Yuda Isikariyoti wa wundi wabaye umugambanyi.

Yezu yigisha rubanda, akiza n’abarwayi

17 Yezu amanukana na bo ahagarara ahantu h’itaba, hari n’abandi bigishwa be benshi cyane, hari n’imbaga y’abantu baturutse muri Yudeya yose n’i Yeruzalemu, no mu mijyi yo mu nkuka z’inyanja, uwa Tiri n’uwa Sidoni.

18 Bari bazanywe no kumva Yezu kandi ngo abakize indwara. Ababaga bahanzweho na bo yarabakizaga.

19 Abantu bose bamaraniraga kumukoraho, kuko ububasha bwamuturukagamo bukabakiza bose.

Ibyerekeye amahirwe n’amakuba

20 Yezu yubura amaso yitegereza abigishwa be, aravuga ati:

“Murahirwa mwebwe abakene,

kuko ubwami bw’Imana ari ubwanyu.

21 Murahirwa mwebwe mushonje ubu,

kuko muzahazwa.

Murahirwa mwebwe murira ubu,

kuko muzaseka.

22 “Murahirwa igihe cyose abantu babanga, bakabigizayo bakabatuka, bakababeshyera babahōra Umwana w’umuntu.

23 Umunsi babagenje batyo muzishime muhimbarwe, kuko muzabona ingororano ishyitse mu ijuru. Ni na ko n’ubundi ba sekuruza bagenzaga abahanuzi b’Imana.

24 Ariko muzabona ishyano mwebwe abakungahaye ubu,

kuko mumaze gushyikira ibibahagije!

25 Muzabona ishyano mwebwe abijuse ubu,

kuko muzasonza.

Muzabona ishyano mwebwe abaseka ubu,

kuko muzashavura kandi mukarira.

26 “Muzabona ishyano igihe abantu bose babavuga neza. Uko ni ko na ba sekuruza bagenzerezaga abahanurabinyoma.”

Gukunda n’abanzi bawe

27 “Reka mbabwire mwe munyumva, mukunde abanzi banyu, mugirire neza ababanga,

28 mwifurize umugisha ababavuma kandi musabire ababagirira nabi.

29 Nihagira ugukubita urushyi umuhe n’undi musaya. Nihagira ukwambura ikote umureke atware n’ishati.

30 Umuntu wese ugusabye umuhe, kandi ukwambuye ikintu cyawe ntuzakimwake ukundi.

31 Uko mwifuza ko abandi babagirira abe ari ko namwe mubagirira.

32 “Niba mukunda ababakunda gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo bakunda ababakunda.

33 Niba kandi mugirira neza ababagirira neza gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo ni ko babigenza.

34 Niba kandi muguriza abo mwizeye ko bazabishyura gusa, muzashimirwa iki? Abanyabyaha na bo baguriza abandi banyabyaha, biringiye ko bazasubizwa ibihwanye n’ibyabo.

35 Ahubwo mukunde abanzi banyu mubagirire neza, kandi mubagurize nta cyo mwiringiye kuzishyurwa. Nuko muzabona ingororano ishyitse kandi muzaba abana b’Isumbabyose, yo igirira neza indashima n’abagizi ba nabi.

36 Nimujye mugira impuhwe nk’uko Imana So izigira.”

Kutigira umucamanza w’abandi

37 “Ntimukihe gucira abandi imanza namwe mutazazicirwa. Ntimukagereke ibibi ku bandi namwe mutazabigerekwaho. Ahubwo mubabarire abandi namwe muzababarirwa.

38 Mutange namwe muzahabwa, akebo gashyitse, gatsindagiye, gacugushije ndetse gasesekaye ni ko bazabagereramo. Akebo mugeramo ni ko muzagererwamo.”

39 Yungamo abaha ikigereranyo ati: “Mbese impumyi ibasha kurandata indi mpumyi? Ubwo se zombi ntizagwa mu rwobo?

40 Nta mwigishwa uruta umwigisha we, ariko uwakwiga binonosoye yazagera gusa ku rugero rw’umwigisha we.

41 “Kuki ushishikazwa n’agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, kandi ukirengagiza umugogo uri mu ryawe?

42 Wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Mugenzi wanjye, reka ngutokore agatotsi kakuri mu jisho’, kandi nawe ubwawe utareba umugogo uri mu ryawe? Wa ndyarya we, banza witokore umugogo ukuri mu jisho, ubone gutokora agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe!”

Igiti n’imbuto zacyo

43 “Nta giti cyiza cyera imbuto mbi, kandi nta giti kibi cyera imbuto nziza.

44 Buri giti ukibwirwa n’imbuto cyera. Nta wasoroma imbuto z’umutini ku mutobotobo, cyangwa iz’umuzabibu ku mufatangwe.

45 Umuntu mwiza akura ibyiza mu migambi ye myiza, naho umuntu mubi agakura ibibi mu migambi ye mibi. Erega akuzuye umutima ni ko gasesekara ku munwa!”

Abubatsi babiri

46 “Ni iki kibatera guhora mumpamagara muti ‘Nyagasani, Nyagasani’, nyamara mudakora ibyo mvuga?

47 Umuntu wese unsanga akumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, dore uko namugereranya:

48 ni nk’umuntu wagiye kubaka inzu agacukura cyane, agatangirira urufatiro ku rutare. Nuko igihe uruzi rukutse, umuvumba utemba kuri iyo nzu ntiyanyeganyega, kubera ko yubatse neza.

49 Ariko uwumva ibyo mvuga ntabikurikize, yagereranywa n’umuntu wubatse inzu ku butaka nta rufatiro. Umuvumba uraza uyikubitaho ihita iriduka. Mbega ngo aho yari iri harahinduka itongo!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/6-ccdd8b4eded5b2a73e8d7c4103384b3a.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 7

Umukapiteni w’Umunyaroma atabaza Yezu

1 Yezu amaze kubwira abantu ibyo byose, ajya mu mujyi wa Kafarinawumu.

2 Hariyo umukapiteni w’Umunyaroma wari ufite umugaragu yakundaga cyane. Uwo mugaragu yari arwaye agiye gupfa.

3 Uwo mukapiteni ngo yumve ibyo bavuga kuri Yezu, amutumaho bamwe mu bakuru b’Abayahudi, amusaba kuza kumukiriza umugaragu.

4 Bageze aho Yezu ari baramwinginga cyane bati: “Birakwiye ko uwo muntu wamugoboka,

5 kuko twebwe Abayahudi adukunda kandi ni we watwubakiye urusengero.”

6 Nuko Yezu ajyana na bo maze igihe bageze hafi y’urugo, wa mukapiteni atuma incuti kumubwira ngo: “Nyagasani wikwirushya, ntibinkwiye ko winjira iwanjye.

7 Kuza kukwishakira na byo nasanze bitankwiye, ahubwo tegeka gusa, umugaragu wanjye arakira.

8 Erega nanjye ndi umuntu utegekwa, kandi mfite abasirikari ntegeka. Iyo mbwiye umwe muri bo nti ‘Genda’, aragenda, nabwira undi nti ‘Ngwino’, akaza, nabwira n’umugaragu wanjye nti ‘Kora iki’, akagikora.”

9 Yezu abyumvise atyo atangarira uwo muntu, arahindukira abwira imbaga y’abantu yari imukurikiye ati: “Reka mbabwire: no mu Bisiraheli sinigeze mbona ufite ukwizera kugeze aha!”

10 Abatumwe bahindukiye basanga wa mugaragu yakize.

Yezu azura umwana w’umupfakazi

11 Nyuma y’ibyoYezu ajya mu mujyi witwa Nayini, ashagawe n’abigishwa be n’imbaga y’abantu.

12 Ageze bugufi bw’irembo ry’umujyi, ahura n’abatwaye umurambo. Uwapfuye yari umuhungu w’ikinege, nyina akaba umupfakazi. Imbaga y’abantu benshi bo mu mujyi bari kumwe n’uwo mupfakazi.

13 Nyagasani amubonye amugirira impuhwe, maze aramubwira ati: “Wirira!”

14 Nuko yegera ingobyi umurambo warimo ayikoraho, abahetsi barahagarara. Aravuga ati: “Musore, ndagutegetse byuka!”

15 Uwari wapfuye areguka atangira kuvuga. Nuko Yezu amushyikiriza nyina.

16 Abari aho bose baratinya maze basingiza Imana bati: “Umuhanuzi ukomeye yabonetse muri twe”, kandi bati: “Imana yagendereye abantu bayo.”

17 Inkuru y’ibyo Yezu yakoze ikwira muri Yudeya yose no mu karere kose kahakikije.

Yohani Mubatiza atuma kuri Yezu

18 Abigishwa ba Yohani bamumenyesha ibyo byose. Yohani ni ko guhamagara babiri muri bo,

19 abatuma kuri Nyagasani ngo bamubaze bati: “Mbese ni wowe wa wundiugomba kuza, cyangwa dutegereze undi?”

20 Bageze aho Yezu ari baramubwira bati: “Yohani Mubatiza yadutumye kukubaza niba ari wowe wa wundi ugomba kuza, cyangwa niba tugomba gutegereza undi?”

21 Icyo gihe basanga Yezu akiza abantu benshi indwara n’ububabare n’ingabo za Satani, ahumura n’impumyi nyinshi.

22 Hanyuma asubiza izo ntumwa ati: “Mugende mutekerereze Yohani ibyo mwiboneye n’ibyo mwiyumviye muti ‘Impumyi zirahumuka, abamugaye baragenda, ababembe barakira, ibipfamatwi birumva, abapfuye barazuka, n’abakene baragezwaho Ubutumwa bwiza!’

23 Hahirwa rero umuntu wese utazareka kunyizera.”

24 Intumwa za Yohani zimaze kugenda, Yezu atangira kubwira rubanda ibyerekeye Yohani, arababaza ati: “Mwagiye mu butayu kureba iki? Mbese ni urubingo ruhungabanywa n’umuyaga?

25 None se mwagiye kureba iki? Ese ni umuntu wambaye imyambaro y’agaciro? Oya, abambaye imyambaro y’akataraboneka bakanadamarara, ni abibera mu ngoro z’abami.

26 None se nyine mwagiye kureba iki? Ese ni umuhanuzi? Ni we koko, ndetse aruta umuhanuzi!

27 Yohani uwo ni we Ibyanditswe bivuga, aho Imana igira iti: ‘Dore nohereje intumwa yanjye mbere yawe, kugira ngo igutunganyirize inzira.’

28 Reka mbabwire: mu bana b’abantu ntawe uruta Yohani, nyamara umuto mu bwami bw’Imana aramuruta.”

29 Abantu bose bamwumvise barimo n’abasoresha, biyemeje kumvira Imana. Ni cyo cyatumye basanga Yohani ngo ababatize.

30 Ibiri amambu Abafarizayi n’abahanga mu by’Amategeko, banze imigambi Imana yari ibafitiye, ntibasanga Yohani ngo ababatize.

31 Yezu arakomeza ati: “Mbese abantu b’iki gihe nabagereranya n’iki? Mbese bameze nka ba nde?

32 Ni nk’abana bicaye mu isoko bahamagarana bati: ‘Twateye imbyino z’umunezero ntimwabyina! Duteye iz’ishavu ntimwarira!’

33 Yohani Mubatiza yaje yigomwa kurya no kunywa inzoga muravuga muti: ‘Yahanzweho!’

34 Naho Umwana w’umuntu aje arya anywa muravuga muti: ‘Mbega igisahiranda cy’igisinzi, cy’incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’

35 Nyamara ubwenge bw’Imana bugaragazwa n’abagengwa na bwo bose.”

Umugore w’umunyabyaha ababarirwa

36 Umwe mu Bafarizayi atumira Yezu ngo basangire. Bageze iwe bajya ku meza.

37 Muri uwo mujyi hari umugore w’umunyabyaha. Amenye ko Yezu ari ku meza kwa wa Mufarizayi, azana icupa ryuzuye amarashi.

38 Ahagarara inyuma ya Yezu ahagana ku birengearira, amarira atonyangira ku birenge bya Yezu maze abihanaguza umusatsi we, agumya kubisomagura no kubisīga ya marashi.

39 Umufarizayi wari watumiye Yezu abonye ibyo, ni ko kwibwira ati: “Iyaba uyu muntu yari umuhanuzi koko, aba yamenye uriya mugore umukozeho uwo ari we n’icyo ari cyo, ko ari umunyabyaha.”

40 Yezu afata ijambo ati: “Simoni, mfite icyo nkubwira.”

Simoni ati: “Mwigisha, mbwira.”

41 Yezu ati: “Tuvuge ko abantu babiri bārimo umwenda w’uwabagurije. Umwe yari amurimo ungana n’igihembo cy’imibyizi magana atanu, naho undi ay’imibyizi mirongo itanu.

42 Abonye ko nta wari ufite icyo yamwishyura, bombi abarekera imyenda yabo. None se ni uwuhe muri abo uzarushaho kumukunda?”

43 Simoni aramusubiza ati: “Ndatekereza ko ari uwo yarekeye umwenda munini.”

Yezu aramubwira ati: “Ubivuze uko biri.”

44 Nuko akebuka wa mugore maze abaza Simoni ati: “Urabona uyu mugore? Ninjiye iwawe ntiwampa amazi yo koga ibirenge, ariko we yansutseho amarira ku birenge maze abihanaguza umusatsi we.

45 Ntiwandamukije unsoma, ariko we kuva aho ngereye aha ntiyahwemye kunsoma ibirenge.

46 Ntiwansīze amavuta mu mutwe, ariko we yansīze amarashi ku birenge.

47 Ni yo mpamvu nkubwira ko amaze kubabarirwa ibyaha bye byinshi, urukundo rwe rwinshi ni rwo rubigaragaza. Naho ubabariwe bike, urukundo rwe ruba ruke.”

48 Yezu ni ko kubwira uwo mugore ati: “Ibyaha byawe urabibabariwe.”

49 Abatumirwa bari kumwe ku meza batangira kwibaza bati: “Uyu ni muntu ki ugeza n’aho kubabarira ibyaha?”

50 Ariko Yezu abwira uwo mugore ati: “Ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/7-45fc9ad04daa0df4ae69c3aeb1406956.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 8

Abagore bagendanaga na Yezu

1 Nyuma y’ibyo Yezu anyura mu mijyi no mu byaro, atangaza Ubutumwa bwiza bwerekeye ubwami bw’Imana. Ba bigishwa be cumi na babiri bagendanaga na we,

2 hamwe n’abagore bamwe yari yarakijije indwara, abandi akabameneshamo ingabo za Satani. Abo ni Mariya w’i Magadala wari wameneshejwemo ingabo ndwi za Satani,

3 na Yowana muka Shuza umunyabintu wa Herodi, na Suzana n’abandi benshi, batangaga ku byabo ngo bafashe Yezu n’abigishwa be.

Umugani w’umubibyi

4 Imbaga nyamwinshi y’abantu irakorana, bari baturutse muri buri mujyi bagana aho Yezu ari. Nuko abacira uyu mugani ati:

5 “Habayeho umuntu wagiye kubiba, igihe abiba imbuto zimwe zigenda zigwa ku nzira, hanyuma abantu barazikandagira n’inyoni zirazitoragura.

6 Izindi zigwa ku gasi, ngo zimare kumera ziruma kuko zabuze amazi.

7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa azirengaho ziragwingira.

8 Izindi zigwa mu butaka bwiza, zirakura zera imbuto ijana rumwe rumwe.”

Yezu amaze kuvuga atyo avuga cyane ati: “Ufite amatwi yumva ngaho niyumve!”

Igituma Yezu yavugiraga mu migani

9 Abigishwa be bamubaza icyo uwo mugani ushaka kuvuga.

10 Arabasubiza ati: “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga y’ubwami bw’Imana, naho abandi babimenyeshwa n’imigani kugira ngo

‘Kureba barebe ariko be kubona,

kumva bumve ariko be gusobanukirwa.’

Yezu asobanura umugani w’umubibyi

11 “Dore icyo uwo mugani uvuga: imbuto zibibwa ni Ijambo ry’Imana.

12 Imbuto zaguye ku nzira zigereranywa n’abantu bumva iryo Jambo, nyuma Satani akaza akarikura mu mitima yabo, kugira ngo bataryemera ngo bakizwe.

13 Izaguye ku gasi ni nk’abantu bumva Ijambo ry’Imana, bakaryakirana ubwuzu ariko ntibashinge imizi. Baryemera igihe gito, nyuma bahura n’ibibagerageza bakarireka.

14 Izaguye mu mahwa ni nk’abumva iryo Jambo, maze guhagarika umutima no kwishakira ubukungu, no kwishimisha mu by’ubuzima bikarirengaho, bakamera nk’imbuto zarumbye.

15 Naho izaguye mu butaka bwiza ni nk’abumva iryo Jambo n’umutima mwiza uboneye, bakarikomeza ntibacogore, bakera imbuto.

Ikigereranyo cy’itara

16 “Ntawe ucana itara ngo aryubikeho akabindi cyangwa ngo arishyire munsi y’igitanda. Ahubwo aritereka ahirengeye kugira ngo abinjira bose basange habona.

17 Nta gihishwe kitazahishurwa, nta n’ibanga ritazamenyekana ngo rishyirwe ahagaragara.

18 “Murajye mwitondera uburyo mwumva ibyo mbabwira. Ufite azongererwa, naho udafite na busa azakwa n’utwo yaririragaho.”

Nyina wa Yezu n’abavandimwe be

19 Abavandimwe ba Yezu na nyina bajya aho ari, ariko ntibabasha kumugeraho kubera ikivunge cy’abantu.

20 Bamwe babimenyesha Yezu bati: “Nyoko n’abavandimwe bawe bahagaze hanze kandi baragushaka.”

21 Arabasubiza ati: “Mama n’abavandimwe banjye ni abumva Ijambo ry’Imana bakarikurikiza.”

Yezu ahosha inkubi y’umuyaga

22 Igihe kimwe Yezu yajyanye mu bwato n’abigishwa be, arababwira ati: “Twambuke dufate hakurya.”

Nuko baragenda.

23 Bacyambuka ikiyaga Yezu arisinzirira. Nuko haza inkubi y’umuyaga, ubwato bwuzura amazi ku buryo bendaga kurohama.

24 Begera Yezu baramukangura bati: “Mwigisha, mwigisha, turashize!”

Nuko arakanguka, maze acyaha umuyaga n’umuhengeri w’amazi, byose birahosha haba ituze.

25 Hanyuma arababaza ati: “Mbese ntimunyizera?”

Bagira ubwoba barumirwa, barabazanya bati: “Uyu ni muntu ki, utegeka n’imiyaga n’amazi bikamwumvira?”

Yezu akiza umuntu w’i Gerasa wahanzweho

26 Bomokera mu ntara y’Abanyagerasa, hakurya y’ikiyaga cya Galileya.

27 Yezu akigera imusozi, umuntu wahanzweho ava mu mujyi aza amusanga. Hari hashize igihe atacyikoza umwambaro, atagitaha no mu rugo ahubwo yibera mu irimbi.

28 Akibona Yezu induru ayiha umunwa, yikubita hasi imbere ye avuga aranguruye ati: “Uranshakaho iki Yezu Mwana w’Imana Isumbabyose? Ndakwinginze we kunyica urubozo.”

29 Ibyo byatewe n’uko Yezu yari ategetse ingabo ya Satani kumuvamo. Iyo ngabo yamuhangagaho kenshi, bigatuma bamurinda bamubohesheje iminyururu amaguru n’amaboko, ariko izo ngoyi akazituritsa maze ikamubuyereza ahantu hadatuwe.

30 Yezu aramubaza ati: “Witwa nde?”

Aramusubiza ati: “Nitwa Giteronyamwinshi.” Ibyo abivugira ko yari yarahanzweho n’ingabo za Satani nyinshi.

31 Zinginga Yezu ngo atazohereza ikuzimu.

32 Hafi aho ku musozi hari umugana w’ingurubenyinshi zarishaga. Izo ngabo za Satani zinginga Yezu ngo azireke zinjire mu ngurube, arazemerera.

33 Nuko ziva muri uwo muntu zinjira mu ngurube, maze umukumbi wose ucuncumuka ku gacuri, wiroha mu kiyaga urarohama.

34 Abashumba bazo babonye ibibaye barahunga, iyo nkuru bayikwiza mu mujyi no mu byaro.

35 Abaturage bajya kwirebera ibyabaye. Bageze aho Yezu ari babona wa muntu ingabo za Satani zavuyemo, yicaye hasi iruhande rwa Yezu, yambaye yagaruye ubwenge bibatera ubwoba.

36 Abari babyiboneye babatekerereza ukuntu uwo wari wahanzweho yakize.

37 Noneho abaturage bose b’iyo ntara y’Abanyagerasa basaba Yezu kubavira aho, kubera ko ubwoba bwari bwabatashye. Yezu ajya mu bwato ngo agende,

38 uwameneshejwemo ingabo za Satani asaba Yezu ngo bigumanire. Ariko Yezu aramusezerera agira ati:

39 “Subira iwanyu ubatekerereze ibyo Imana yagukoreye byose.”

Nuko uwo muntu aragenda, yamamaza mu mujyi wose ibyo Yezu yamukoreye.

Yezu akiza umugore urwaye, azura n’umwana

40 Yezu agarutseimbaga y’abantu iramwakira, kuko bose bari bamutegereje.

41 Haza umugabo witwaga Yayiro, wari umutware w’urusengero rw’Abayahudi. Yikubita imbere ya Yezu amusaba kuza iwe.

42 Amubwira ko umukobwa we w’ikinege w’imyaka nka cumi n’ibiri asamba.

Akigenda rubanda nyamwinshi bamuniganagaho.

43 Muri abo bantu harimo umugore wari urwaye indwara yo kuva, ayimaranye imyaka cumi n’ibiri. [Yari yaratagaguje utwe twose mu baganga, ariko] nta wari warashoboye kumukiza.

44 Yegera Yezu amuturutse inyuma maze akora ku ncundaz’umwitero we. Ako kanya amaraso arakama.

45 Yezu arabaza ati: “Ni nde unkozeho?”

Bose barahakana maze Petero aravuga ati: “Mwigisha, ese ntubona ko abantu benshi bagukikije bakaba bakubyiga?”

46 Ariko Yezu aravuga ati: “Hari uwankozeho kuko numvise hari ububasha bumvuyemo.”

47 Wa mugore abonye ko yamenyekanye, ni ko kuza ahinda umushyitsi yikubita imbere ya Yezu, amutekerereza icyatumye amukoraho n’ukuntu yahise akira, abari aho bose barabyumva.

48 Yezu ni ko kumubwira ati: “Mwana wanjye, ukwizera kwawe kuragukijije, genda amahoro.”

49 Akivuga atyo haza intumwa ibwira wa mutware w’urusengero iti: “Umukobwa wawe amaze gupfa, ntiwirirwe urushya umwigisha.”

50 Yezu abyumvise abwira Yayiro ati: “Witinya, nyizera gusa arakira.”

51 Ageze mu rugo ntiyareka hari uwinjirana na we, uretse Petero na Yohani na Yakobo, na se na nyina b’umwana.

52 Bose barariraga bashavujwe n’uwo mwana. Yezu ni ko kubabwira ati: “Mwirira, ntiyapfuye ahubwo arasinziriye.”

53 Baramuseka, kuko bari bazi ko umwana yapfuye.

54 Nuko Yezu amufata ukuboko aramuhamagara ati: “Mwana, byuka!”

55 Umukobwa agarura akuka aba muzima, maze ahita abyuka. Yezu ategeka ko bamugaburira.

56 Ababyeyi ibyishimo birabasāba, nyamara Yezu arabihanangiriza ngo be kugira uwo bamenyesha ibibaye.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/8-7f8293c5417826183d9a148fdb36645b.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 9

Yezu atuma abigishwa be cumi na babiri

1 Yezu akoranya ba bandi cumi na babiri, abaha ububasha n’ubushobozi bwo kumenesha ingabo zose za Satani, no gukiza indwara.

2 Abatuma gutangaza iby’ubwami bw’Imana no gukiza abarwayi.

3 Nuko arababwira ati: “Ntimugire icyo mujyana yaba inkoni cyangwa umufuka, yaba impamba cyangwa amafaranga, ndetse ntimugomba no kujyana amakanzu abiri.

4 Urugo muzabonamo icumbi muzarugumemo kugeza igihe muzahavira.

5 Umujyi muzageramo ntibabakire muzawuvemo muhunguye umukunguguwo mu birenge byanyu, kugira ngo bibabere icyemezo cy’icyaha cyabo.”

6 Bafata urugendo banyura mu mirenge yose, bahageza Ubutumwa bwiza kandi bakiza abarwayi.

Herodi yibaza ibya Yezu

7 Herodi umutegetsi w’intara ya Galileya yumvise ibyabaye byose, biramuyobera kuko bamwe bavugaga ko ari Yohani wazutse,

8 abandi bakavuga ko ari Eliya wagarutse, naho abandi ngo ni umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.

9 Herodi we akavuga ati: “Ko Yohani namuciye igihanga, uwo ni nde kandi numva bavugaho ibyo ngibyo?”

Bituma Herodi yifuza kubona Yezu.

Yezu agaburira abantu barenze ibihumbi bitanu

10 Intumwa za Yezu zigarutse zimutekerereza ibyo zari zakoze. Nuko Yezu arazijyana yihererana na zo ahagana mu mujyi witwa Betsayida.

11 Imbaga y’abantu imenye ko yagiyeyo baramukurikira, Yezu arabakira ababwira iby’ubwami bw’Imana, kandi n’abarwayi arabakiza.

12 Ba bandi cumi na babiri babonye ko umunsi uciye ikibu, baramwegera baramubwira bati: “Sezerera abantu kugira ngo bajye mu nsisiro no mu mihana ya bugufi bacumbikeyo, kandi bashakeyo icyo bafungura kuko aha hantu turi hadatuwe.”

13 Yezu arabasubiza ati: “Ahubwo mube ari mwe mubafungurira.”

Baramubwira bati: “Dufite imigati itarenga itanu n’amafi abiri, keretse ahari twajya guhahira aba bantu bose ibyokurya!”

14 Abagabo bonyine bari aho bari nk’ibihumbi bitanu. Yezu ni ko kubwira abigishwa be ati: “Mubicaze mu byiciro, buri cyiciro kigizwe n’abantu nka mirongo itanu.”

15 Abigishwa babigenza batyo bose barabicaza.

16 Yezu afata iyo migati itanu n’amafi abiri, areba ku ijuru, ashimira Imana, arabimanyura abiha abigishwa be, na bo babikwiza iyo mbaga.

17 Nuko bose bararya barahaga, maze bateranya utumanyu dusagutse twuzura inkangara cumi n’ebyiri.

Petero yemeza ko Yezu ari we Kristo

18 Igihe kimwe Yezu yari ahiherereye asenga, abigishwa bari kumwe na we maze arababaza ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”

19 Baramusubiza bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohani Mubatiza, abandi ngo uri Eliya, naho abandi ngo uri umwe mu bahanuzi ba kera wazutse.”

20 Nuko Yezu arababaza ati: “Mwebwe se muvuga ko ndi nde?”

Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo wavuye ku Mana.”

21 Yezu arabihanangiriza ngo ntibagire uwo babihingukiriza.

Yezu avuga ko azapfa akazuka

22 Yezu arababwira ati: “Ni ngombwa ko Umwana w’umuntu ababazwa cyane, akangwa n’abakuru b’imiryango n’abakuru bo mu batambyi n’abigishamategeko, bakamwica maze ku munsi wa gatatu akazuka.”

23 Nuko bose arababwira ati: “Ushaka kunyoboka wese nareke kwiyitaho, ahubwo atware umusarabawe uko bukeye ankurikire.

24 Ushaka gukiza ubuzima bwe azabubura, naho uhara ubuzima bwe ari jye ahōrwa azaba abukijije.

25 Mbese umuntu byamumarira iki kwigarurira isi yose, ariko akaba yivukije ubugingo bwe akarimbuka?

26 Umuntu wese ugira isoni zo kunyemera no kwemera inyigisho zanjye, Umwana w’umuntu na we azagira isoni zo kumwemera, igihe azaba aje afite ikuzo rye n’irya se n’iry’abamarayika baziranenge.

27 Ndababwiza ukuri, bamwe mu bari aha ntibazapfa batabonye ubwami bw’Imana.”

Abigishwa babona ikuzo rya Yezu

28 Hashize nk’iminsi umunani Yezu avuze ibyo, ajyana Petero na Yohani na Yakobo mu mpinga y’umusozi gusenga.

29 Nuko agisenga mu maso he hahinduka ukundi, imyambaro ye iba urwererane rumena amaso.

30 Bagiye kubona babona abagabo babiri ari bo Musa na Eliya baganira na Yezu.

31 Baboneka bafite ikuzo, bavugana na we ibyerekeye uko agiye kujya i Yeruzalemu ngo agweyo, asohoze umurimo wamuzanye.

32 Petero n’abari kumwe na we bari batwawe n’ibitotsi. Bakangutse babona ikuzo rya Yezu n’abo bombi bari kumwe na we.

33 Abo bagabo bagiye gutandukana na Yezu, Petero aramubwira ati: “Mwigisha, ko ari nta ko bisa kwibera hano! Reka twubake utuzu dutatu tw’ingando, kamwe kabe akawe, akandi aka Musa, naho akandi kabe aka Eliya.” Icyakora ntiyari azi icyo avuga.

34 Akivuga atyo igicu kirabatwikīra. Abigishwa babibonye bagira ubwoba.

35 Ako kanya bumva ijwi ry’uvugira muri icyo gicu ati: “Uyu ni Umwana wanjye nitoranyirije, nimumutege amatwi!”

36 Iryo jwi rimaze kuvuga, abigishwa babona Yezu wenyine. Muri iyo minsi baryumaho, ntibagira icyo bahingutsa ku byo bari babonye.

Yezu akiza umuhungu wahanzweho

37 Bukeye bwaho Yezu n’abigishwa be bamanuka wa musozi, imbaga nyamwinshi y’abantu iramusanganira.

38 Nuko umuntu mu bari aho avuga cyane aramubwira ati: “Mwigisha, ndakwinginze ngo undebere uyu muhungu wanjye w’ikinege.

39 Haba ubwo ingabo ya Satani imwegura akavuza induru, maze ikamutigisa cyane ikamuzanisha ifuro, ikamuvamo biruhanyije imaze kumuvunagura.

40 Nasabye abigishwa bawe kuyimenesha ntibabishobora.”

41 Yezu arasubiza ati: “Yemwe bantu b’iki gihe mutizera Imana kandi mugoryamye, nzabana namwe ngeze ryari? Nzabihanganira ngeze ryari? Ngaho zana uwo mwana wawe hano.”

42 Igihe uwo mwana acyegera Yezu ahangwaho. Ingabo ya Satani imutura hasi iramutigisa. Yezu aherako arayicyaha, akiza uwo mwana maze amusubiza se.

43 Nuko bose babonye ububasha buhebuje bw’Imana barumirwa.

Yezu yongera kuvuga ko azapfa akazuka

Mu gihe bose bagitangarira ibyo byose Yezu yakoraga, abwira abigishwa be ati:

44 “Nimutege amatwi ibyo ngiye kubabwira. Dore Umwana w’umuntu agiye kuzagabizwa abantu.”

45 Abigishwa be ntibumva iryo jambo, bari barihishwe ngo batavaho barisobanukirwa kandi ntibatinyuka kumusobanuza icyo rivuga.

Impaka z’abigishwa ba Yezu

46 Nyuma batangira kujya impaka bibaza umukuru muri bo.

47 Yezu amenye ibyo batekereza azana umwana amuhagarika iruhande rwe,

48 maze arababwira ati: “Umuntu wese wakira uyu mwana kubera jye ni jye aba yakiriye, kandi unyakiriye aba yakiriye Uwantumye. Umuto muri mwe mwese ni we mukuru.”

“Utabarwanya aba ari uwanyu”

49 Nuko Yohani abwira Yezu ati: “Mwigisha, twabonye umuntu umenesha ingabo za Satani mu izina ryawe, turamubuza kuko atari uwo muri twe.”

50 Yezu aramusubiza ati: “Ntimukamubuze, burya utabarwanya aba ari uwanyu.”

Abanyasamariya banga kwakira Yezu

51 Igihe cya Yezu cyo kujyanwa agasubira mu ijuru cyari cyegereje, maze agambirira bidakuka kujya i Yeruzalemu.

52 Yohereza integuza ngo zimubanzirize kuri umwe mu mirenge y’Abanyasamariya, zimwitegure.

53 Ariko abaho babonye ko yerekeje i Yeruzalemu banga kumwakira.

54 Abigishwa be Yakobo na Yohani, babibonye baramubaza bati: “Nyagasani, urashaka ko dutegeka umuriro ngo uve mu ijuru ubatsembe?”

55 Yezu arabahindukirana arabatwama.

56 Bava aho berekeza ku wundi murenge.

Gukurikira Yezu ntibyoroshye

57 Nuko bakigenda umuntu umwe abwira Yezu ati: “Nzagukurikiraaho uzajya hose.”

58 Yezu aramubwira ati: “Za nyiramuhari zigira amasenga zibamo, n’inyoni zigira ibyari, nyamara Umwana w’umuntu ntagira aho aruhukira.”

59 Abwira undi ati: “Nkurikira.”

Na we aramusubiza ati: “Reka mbanze njye gushyingura data.”

60 Yezu aramubwira ati: “Reka abapfu bahambe abapfu babo, naho wowe jya gutangaza iby’ubwami bw’Imana.”

61 Undi muntu aramubwira ati: “Databuja, ndaza kugukurikira, ariko reka mbanze njye gusezera ku b’imuhira.”

62 Yezu aramubwira ati: “Ufashe isukanyuma akarangara, ntabwo akwiye ubwami bw’Imana.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/9-540e4b9fb019f746b191dec3add3cea7.mp3?version_id=387—

Categories
Luka

Luka 10

Yezu atuma abigishwa be mirongo irindwi na babiri

1 Nyuma y’ibyo Nyagasani Yezu atoranya abandi bigishwa mirongo irindwi na babiri, abatuma babiri babiri kumubanziriza mu mijyi yose n’ahantu hose yari agiye kujya.

2 Arababwira ati: “Imyaka yeze ari myinshi nyamara abasaruzi ni bake. Nuko rero nimusabe Nyir’imyaka yohereze abasaruzi mu murima we.

3 Nimugende! Dore mbatumye nk’abana b’intama hagati y’impyisi.

4 Muramenye ntimugire icyo mujyana, cyaba agasaho k’amafaranga cyangwa umufuka cyangwa inkweto, kandi mwirinde guhera muri hobe hobe.

5 Inzu yose muzinjiramo mujye mubanza muvuge muti: ‘Amahoro y’Imana abe muri uru rugo!’

6 Niba muri rwo hari umunyamahoro, amahoro mubifurije azagumana na we, bitabaye bityo ayo mahoro azabagarukire.

7 Mugume muri iyo nzu murye kandi munywe ibyo babafunguriye, kuko umukozi akwiye guhemberwa umurimo we. Ntimugahore muva mu icumbi mujya mu rindi.

8 Umujyi muzinjiramo bakabakira mujye mufungura ibyo babahereje.

9 Mukize abarwayi baho kandi mubabwire muti: ‘Ubwami bw’Imana burabegereye.’

10 Umujyi muzinjiramo ntibabakīre, muzawuvemo munyure mu mihanda yawo muvuga muti

11 ‘Umukunguguwo mu mujyi wanyu wafashe mu birenge byacu, turawuhunguye ngo tuwubasigire ube ari wo uzabashinja. Ibyo ari byo byose mumenye ko ubwami bw’Imana bwegereje.’

12 Reka mbabwire: ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Sodomabazahanishwa igihano kidakaze nk’icy’abatuye uwo mujyi.

Imigi imwe yanga kwihana

13 “Mwa bantu b’i Korazini mwe, muzabona ishyano! Namwe bantu b’i Betsayida, muzabona ishyano! Ibitangaza Imana yakoreye muri mwe iyo bikorerwa i Tiri n’i Sidoni, kuva kera abaho baba barambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi bakicara mu ivu, bagaragaza ko bihannye.

14 Ni cyo gituma ku munsi Imana izaca imanza, ab’i Tiri n’i Sidoni bazahanishwa igihano kidakaze nk’icyanyu.

15 Namwe bantu b’i Kafarinawumu, ese muragira ngo muzashyirwa hejuru mugere ku ijuru? Reka da! Ahubwo muzamanurwa mugere ikuzimu.”

16 Yezu yungamo ati: “Bigishwa banjye, umuntu wese ubumva ni jye aba yumvise, kandi ubamagana ni jye aba yamaganye, n’unyamagana aba yamaganye Uwantumye.”

Abigishwa mirongo irindwi na babiri bagaruka

17 Nuko abo mirongo irindwi na babiri bagarukana ibyishimo, baravuga bati: “Nyagasani, n’ingabo za Satani ziratwumvira iyo tuzitegetse mu izina ryawe.”

18 Yezu arababwira ati: “Nabonye Satani ahanuka mu ijuru nk’umurabyo.

19 Dore nabahaye ubushobozi bwo kuribata inzoka kimwe n’indyanishamurizo, no gutsinda ububasha bwose bwa Satani kandi nta kizagira icyo kibatwara.

20 Ibyo ari byo byose ntimwishimire ko ingabo za Satani zibumvira, ahubwo mwishimire ko amazina yanyu yanditswe mu ijuru.”

Yezu anezerwa

21 Uwo mwanya Yezu asābwa n’ibyishimo bivuye kuri Mwuka Muziranenge, aravuga ati: “Ndagushimye Data Nyir’ijuru n’isi, kuko ibyo wabihishe abanyabwenge n’abahanga, ukabihishurira abaciye bugufi. Yego Data, uko ni ko biri kuko ari byo wishimiye.”

22 “Ibintu byose nabyeguriwe na Data. Ntawe uzi Umwana w’Imana uwo ari we keretse Se, kandi ntawe uzi Se keretse Umwana we n’abo uwo Mwana we ashatse kumuhishurira.”

23 Nuko Yezu yihererana n’abigishwa be arababwira ati: “Hahirwa abareba ibyo mureba!

24 Ndababwira ko abahanuzi n’abami benshi bashatse kureba ibyo mureba ntibabibona, kandi bashatse kumva ibyo mwumva ntibabyumva.”

Umugani w’Umunyasamariya w’umunyampuhwe

25 Nuko umwe mu bahanga mu by’Amategeko ahagurutswa no kumutegera mu byo avuga, aramubaza ati: “Mwigisha, nakora iki kugira ngo mpabwe ubugingo buhoraho?”

26 Yezu aramubaza ati: “Mu Mategeko handitswe iki? Wasomyemo iki?”

27 Undi aramusubiza ati: “Ukunde Nyagasani Imana yawe n’umutima wawe wose, n’ubuzima bwawe bwose n’imbaraga zawe zose n’ubwenge bwawe bwose, kandi ujye ukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda.”

28 Yezu aramubwira ati: “Usubije neza, nugenza utyo uzabaho.”

29 Uwo muhanga mu by’Amategeko ashatse kwikura mu isoni abaza Yezu ati: “Ariko se, mugenzi wanjye ni uwuhe?”

30 Yezu aramusubiza ati: “Umugabo yakuviriye i Yeruzalemu amanuka ajya i Yeriko, agwa mu gico cy’abajura baramwambura, baramuhondagura barigendera, bamusiga ari intere.

31 Umutambyi aza kumanuka anyura aho ngaho, abonye uwo muntu yicira hirya.

32 Haza kunyura n’Umulevi, na we amubonye biba bityo.

33 Ariko Umunyasamariya wari ku rugendo anyuze aho, aramubona amugirira impuhwe.

34 Ni ko kumwegera amupfuka ibikomere, amwomoza amavuta na divayi. Hanyuma amushyira ku ndogobe yagenderagaho, amujyana mu icumbi aramurwaza.

35 Bukeye aha nyir’icumbi ibikoroto bibiri by’ifeza, aramubwira ati: ‘Uyu muntu umurwaze, maze ibindi uzamutangaho na byo nzabikwishyura ngarutse.’ ”

36 Nuko Yezu abaza wa muhanga mu by’Amategeko ati: “None se muri abo bantu uko ari batatu, uratekereza ko ari uwuhe wabaye mugenzi w’uwo muntu waguye mu gico cy’abajura?”

37 Aramusubiza ati: “Ni uwamugiriye neza.”

Yezu ni ko kumubwira ati: “Genda nawe ujye ugenza utyo!”

Yezu ajya iwabo wa Marita na Mariya

38 Yezu yari mu rugendo hamwe n’abigishwa be agera ahantu ku murenge, maze umukobwa witwa Marita amwakira imuhira.

39 Murumunawe witwaga Mariya yari yicaye hasi, yegereye Nyagasani yumva ibyo avuga.

40 Marita we yari ahugiye mu mirimo myinshi. Nuko asanga Yezu aramubwira ati: “Mbese ntibikubabaje kubona murumuna wanjye amparira imirimo? Mubwire aze amfashe.”

41 Nyagasani aramusubiza ati: “Marita! Marita! Uhagaritse umutima kandi urahihibikana muri byinshi,

42 nyamara ikintu cya ngombwa ni kimwe gusa, Mariya ni cyo yahisemo kandi ntazacyamburwa.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/LUK/10-78bfadc391a0b65ecda0650534fd952a.mp3?version_id=387—