Categories
Intangiriro

Intangiriro 41

Yozefu asobanura inzozi z’umwami wa Misiri

1 Hashize imyaka ibiri, umwami wa Misiri arota ahagaze ku ruzi rwa Nili,

2 abona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo.

3 Nuko izindi nka ndwi mbi kandi zinanutse na zo ziva mu ruzi zizikurikiye, zizihagarara iruhande ku nkombe y’uruzi.

4 Izo nka ndwi mbi kandi zinanutse, zimira bunguri za zindi ndwi nziza kandi zibyibushye. Nuko arakanguka.

5 Yongeye gusinzira arota izindi nzozi. Abona amahundo arindwi manini kandi meza ahunze ku gikenyeri kimwe.

6 Maze andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye.

7 Ayo mahundo y’iminambe amira bunguri ya yandi arindwi manini kandi meza. Nuko umwami wa Misiri arakanguka, amenya ko yarotaga.

8 Mu gitondo, umwami wa Misiri akuka umutima, ahamagaza abanyabugenge n’abanyabwenge bose bo mu Misiri. Abarotorera inzozi ze, ariko ntihagira n’umwe ushobora kuzimusobanurira.

9 Nuko umutware w’abahereza divayi abwira umwami ati: “Nyagasani, uyu munsi nibutse ko nahemutse.

10 Ubwo waturakariraga jye n’umutware w’abatetsi b’imigati, ukadufungira muri gereza ishinzwe umutware w’abakurinda,

11 ijoro rimwe twarose inzozi zisobanurwa ku buryo butandukanye.

12 Twari kumwe n’umusore w’Umuheburayi, akaba n’umugaragu w’umutware w’abakurinda. Tumurotorera inzozi zacu, maze agenda asobanurira buri muntu wese inzozi ze.

13 Kandi uko yabidusobanuriye ni ko byagenze. Wanshubije ku murimo wanjye, naho umutware w’abatetsi b’imigati aramanikwa.”

14 Umwami atumiza Yozefu. Bihutira kumukura muri gereza, ariyogoshesha, yambara imyenda myiza, yitaba umwami.

15 Nuko umwami aramubwira ati: “Narose inzozi mbura umuntu n’umwe wazinsobanurira, ariko numvise ko ushobora gusobanura inzozi bakurotoreye!”

16 Yozefu asubiza umwami ati: “Si jye, ahubwo Imana ni yo iri buguhe igisubizo kiguhesha amahoro.”

17 Umwami abwira Yozefu ati: “Narose mpagaze ku nkombe y’uruzi rwa Nili,

18 maze mbona hazamutsemo inka ndwi nziza zibyibushye, zitangira kurisha mu rufunzo.

19 Nuko zikurikirwa n’izindi nka ndwi mbi zinanutse, zanitse amagufwa. Sinigeze mbona inka mbi nk’izo mu gihugu cyose cya Misiri.

20 Izo nka mbi zanitse amagufwa, zimira bunguri za nka ndwi za mbere zibyibushye.

21 Nyamara zimaze kuzimira bunguri, ntube wamenya ko hari icyo zariye kuko zakomeje kunanuka nka mbere. Ubwo mba ndakangutse.

22 Nongera kurota mbona amahundo arindwi manini kandi meza, ahunze ku gikenyeri kimwe.

23 Mbona n’andi mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga uturuka iburasirazuba, amera ayakurikiye.

24 Ayo mahundo y’iminambe amira bunguri ya mahundo arindwi meza! Izo nzozi zombi nazirotoreye abanyabugenge, ariko nta n’umwe washoboye kuzinsobanurira.”

25 Nuko Yozefu abwira umwami ati: “Inzozi zawe ni zimwe. Imana yakweretse ibyo igiye gukora.

26 Za nka ndwi nziza ni imyaka irindwi, na ya mahundo arindwi meza ni imyaka irindwi. Izo nzozi zisobanurwa kimwe.

27 Naho inka ndwi mbi zinanutse zizikurikiye, na ya mahundo arindwi y’iminambe, yumishijwe n’umuyaga w’iburasirazuba, bizaba imyaka irindwi y’inzara.

28 Nk’uko nabikubwiye, Imana yaguhishuriye icyo igiye gukora.

29 Igihugu cyose cya Misiri kigiye kumara imyaka irindwi gifite umusaruro utubutse cyane.

30 Hanyuma hazakurikiraho imyaka irindwi y’inzara, izatuma uwo musaruro utubutse wibagirana mu gihugu cyose cya Misiri, kandi inzara izayogoza igihugu.

31 Iyo nzara y’icyago izakurikira uwo musaruro izasiga igihugu iheruheru.

32 Izo nzozi warose incuro ebyiri, zerekana ko ibyo zisobanura byategetswe n’Imana kandi ko izabisohoza bidatinze.

33 None rero ushake umuntu w’umunyabwenge kandi ufite ubushishozi umushinge iki gihugu,

34 ushyireho n’abagenzuzi mu gihugu cyose cya Misiri, kugira ngo bāke abaturage kimwe cya gatanu cy’ibyo bejeje muri iyo myaka irindwi y’umusaruro utubutse.

35 Babyegeranye, ubategeke bahunike imyaka y’impeke mu mijyi, maze bashyireho n’abarinzi.

36 Ibyo bazahunika, bizateganyirizwa gutunga abantu mu myaka irindwi y’inzara izatera mu gihugu cyose cya Misiri, bityo igihugu cye kuzarimburwa n’inzara.”

Yozefu ahabwa gutegeka igihugu cya Misiri

37 Iyo nama inyura umwami n’ibyegera bye byose.

38 Umwami aravuga ati: “Uyu muntu akoreshwa na Mwuka w’Imana, nta wundi dushobora kubona umeze nka we.”

39 Nuko abwira Yozefu ati: “Ubwo ari wowe Imana yamenyesheje ibyo byose, nta wundi ufite ubwenge n’ubushishozi kukurusha.

40 Ni wowe uzategeka ingoro yanjye, kandi abantu banjye bose bazakumvira. Icyo ntaguhaye gusa ni ubwami.

41 Uzategeke igihugu cya Misiri cyose.”

42 Umwami akura ku rutoki rwe impeta iriho ikashe ye, ayambika Yozefu. Amwambika n’imyenda myiza n’umukufi wa zahabu mu ijosi.

43 Amuha n’igare rye rya kabiri rikururwa n’amafarasi, abamugenda imbere bagatangaza bati: “Nimumukomere amashyi!” Uko ni ko umwami yahaye Yozefu ubutegetsi bwa Misiri.

44 Umwami yongera kubwira Yozefu ati: “Ni jye mwami kandi nzakomeza mbe we, ariko mu gihugu cyose cya Misiri nta wuzagira icyo akora utabimuhereye uburenganzira.”

45-46 Umwami ahimba Yozefu izina ry’irinyamisiri Safunatipaneya, amushyingira Asinati umukobwa wa Potifera w’umutambyi wo mu mujyi wa Oni.

Yozefu yatangiye gukorera umwami wa Misiri amaze imyaka mirongo itatu avutse. Yavaga ibwami agatambagira igihugu cyose.

47 Muri ya myaka irindwi y’umusaruro utubutse, imyaka irera cyane.

48 Yozefu ateranya ku byo basaruye mu Misiri muri iyo myaka irindwi, ahunikisha muri buri mujyi ibyasaruwe ahawegereye.

49 Ahunikisha impeke nyinshi cyane zingana n’umusenyi wo ku nyanja, ku buryo yageze aho ananirwa kuzandika.

50 Inzara itaratera, Asinati umukobwa wa Potifera w’umutambyi wa Oni, abyarana na Yozefu abahungu babiri.

51 Uwa mbere Yozefu amwita Manase, kuko yatekereje ati: “Imana yanyibagije umuruho wanjye n’ab’umuryango wa data.”

52 Uwa kabiri amwita Efurayimu, kuko yatekereje ati: “Imana yampaye urubyaro mu gihugu nagiriyemo akaga.”

53 Ya myaka irindwi y’umusaruro utubutse yabaye mu Misiri irashira,

54 na ya yindi irindwi y’inzara iratangira nk’uko Yozefu yari yarabivuze. Inzara itera mu bihugu byose, uretse ko mu gihugu cyose cya Misiri hari hahunitswe ibyokurya.

55 Abanyamisiri barembejwe n’inzara batakira umwami ngo abahe ibyokurya, na we abategeka gusanga Yozefu no gukora ibyo azabategeka.

56 Inzara imaze gukomera no gukwira mu Misiri hose, Yozefu akinguza ibigega byose maze Abanyamisiri bagura impeke.

57 Abo mu bindi bihugu byose bazaga mu Misiri kugura na Yozefu impeke, kuko inzara yari ikomeye mu isi yose.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 42

Yakobo yohereza abahungu be mu Misiri

1 Yakobo amenye ko mu Misiri hari ingano abwira abahungu be ati: “Kuki mutagira icyo mukora?

2 Numvise ko mu Misiri hari ingano, none rero nimujyeyo mutugurire ingano twe kwicwa n’inzara.”

3 Nuko bene se wa Yozefu icumi bajya mu Misiri kugura ingano.

4 Yakobo ntiyohereza Benyamini murumuna wa Yozefu, kuko yatinyaga ko yagirira ibyago mu rugendo.

5 Bene Yakobo bajyana n’abandi bantu bagiye kugura ingano, kuko inzara yari ikomeye mu gihugu cya Kanāni.

6 Yozefu ni we wategekaga igihugu cyose cya Misiri, akagurisha ingano abantu bose. Bene se baje bamwikubita imbere bubamye.

7 Yozefu ababonye arabamenya, ariko bo ntibamumenya. Ababaza abakanika ati: “Murava he?”

Baramusubiza bati: “Tuvuye muri Kanāni, tuje kugura ingano.”

8 Yozefu yari yamenye bene se, ariko bo ntibari bamumenye.

9 Yozefu yibuka za nzozi ziberekeyeho yari yararose, nuko arababwira ati: “Muri abatasi! Muzanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke!”

10 Baramusubiza bati: “Oya, databuja! Ahubwo abagaragu bawe twazanywe no kugura ibyokurya.

11 Twese turi abavandimwe b’inyangamugayo, ntabwo turi abatasi databuja!”

12 Yozefu arababwira ati: “Murabeshya, mwazanywe no kureba ko igihugu gifite intege nke.”

13 Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe twari abavandimwe cumi na babiri, data atuye muri Kanāni. Umuhererezi yasigaranye na we, naho undi yarapfuye.”

14 Yozefu arababwira ati: “Ubutasi buracyabahama!

15 Ndahiye umwami ko muzaguma ino kugeza ubwo murumuna wanyu azaza, ni bwo nzemera ko mutari abatasi.

16 Nimwohereze umwe muri mwe ajye kuzana murumuna wanyu, abandi muzasigare mufunzwe. Bityo tuzamenya yuko ibyo muvuga ari ukuri. Naho ubundi, ndahiye umwami ko muzaba muri abatasi koko!”

17 Nuko abafunga iminsi itatu.

18 Ku munsi wa gatatu Yozefu arababwira ati: “Dore ndi umuntu wubaha Imana, nimukora icyo mbabwira nta cyo nzabatwara.

19 Niba muri inyangamugayo, umwe muri mwe nagume hano muri gereza, abandi mugende mujyane ingano zo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n’inzara.

20 Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu, kugira ngo bigaragaze ko muvuga ukuri mutazava aho mwicwa.” Barabyemera.

21 Baravugana bati: “Nta gushidikanya, turazira ibyo twakoreye murumuna wacu. Twamugiriye nabi, adutakiye ntitwamwumva, ni cyo gituma natwe ibi byago bitubayeho.”

22 Rubeni arababwira ati: “Nababujije kugirira uwo mwana nabi mwanga kunyumvira, none dore amaraso ye aradukurikiranye.”

23 Ntibamenye ko Yozefu yumvaga ibyo bavuga, kubera ko iyo bavuganaga yakoreshaga umusemuzi.

24 Yozefu abasiga aho ajya kurira. Hanyuma aragaruka avugana na bo, ategeka ko Simeyoni aboherwa imbere yabo.

Bene se wa Yozefu basubira muri Kanāni

25 Yozefu ategeka abagaragu be ati: “Nimwuzuze ingano mu mboho zabo, musubize n’ifeza bishyuye mu mifuka yabo, mubahe n’impamba.” Babigenza batyo.

26 Nuko bene se wa Yozefu bahekesha indogobe zabo ingano, baragenda.

27 Bageze aho barara, umwe muri bo aza guhambura umufuka we agaburira indogobe ye, nuko ahita abona ifeza ze yajyanye guhahisha.

28 Abwira bene se ati: “Bansubije ifeza zanjye, dore ngizi mu mufuka wanjye!”

Bakuka umutima bahinda umushyitsi, baravugana bati: “Ibyo Imana yadukoreye ni ibiki?”

29 Bageze kwa se Yakobo mu gihugu cya Kanāni, bamutekerereza ibyababayeho byose bati:

30 “Umugabo utegeka mu Misiri yatubwiye adukanika, akeka ko twaje gutata igihugu cye.

31 Natwe twamuhakaniye tuti: ‘Turi inyangamugayo, ntituri abatasi.

32 Twari abavandimwe cumi na babiri, umwe yarapfuye naho umuhererezi yasigaranye na data muri Kanāni.’

33 Uwo mutegetsi aratubwira ati: ‘Dore ikizamenyesha ko muri inyangamugayo, nimunsigire umwe muri mwe, abandi mujyane ibyo kugoboka imiryango yanyu yazahajwe n’inzara.

34 Ntimuzabure kunzanira murumuna wanyu kugira ngo menye ko mutari abatasi, ahubwo ko muri inyangamugayo. Ni bwo nzabasubiza umuvandimwe wanyu, kandi mbahe uburenganzira bwo kujya aho mushatse hose mu Misiri.’ ”

35 Basutse ibyari mu mifuka yabo, buri muntu asangamo agafuka karimo ifeza yari guhahisha. Bo na se babibonye bashya ubwoba.

36 Yakobo arababaza ati: “Murashaka kumarira abana? Dore Yozefu ntakiriho, Simeyoni na we ni uko. None murashaka kujyana na Benyamini! Mbega ukuntu ngushije ishyano!”

37 Rubeni aramubwira ati: “Nintakuzanira Benyamini, uzice abana banjye bombi. Mumpe ndamwishingiye, nzamukugarurira.”

38 Nyamara Yakobo aramusubiza ati: “Umwana wanjye ntimuzajyana. Mwene nyina yarapfuye, asigaye wenyine. Mumujyanye akagirira ibyago mu rugendo, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 43

Yakobo yemera ko Benyamini ajya mu Misiri

1 Inzara ikomeza guca ibintu muri Kanāni.

2 Ingano bene Yakobo bakuye mu Misiri zishize, se arababwira ati: “Nimusubireyo, muduhahire utwokurya.”

3 Yuda aramusubiza ati: “Wa mugabo yaratwihanangirije ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’

4 Nureka tukajyana na murumuna wacu, turajyayo tuguhahire ibyokurya,

5 ariko nutamwohereza ntituzajyayo kuko uwo mugabo yatubwiye ati: ‘Ntimuzongere kumpinguka imbere mutazanye na murumuna wanyu.’ ”

6 Yakobo arababaza ati: “Kuki mwampemukiye mukamubwira ko mufite undi muvandimwe?”

7 Baramusubiza bati: “Yatubajije ibibazo by’urudaca ku mibereho yacu bwite no ku miryango yacu ati: ‘So aracyariho? Hari undi muvandimwe mufite?’ Natwe dusubiza ibyo atubajije gusa. Ntitwari kumenya ko azadutegeka kuzana murumuna wacu!”

8 Yuda abwira se ati: “Mpa uyu musore mujyane tubone kugenda, naho ubundi inzara yaturimburana nawe n’urubyaro rwacu.

9 Ndamwishingiye uzamumbaze. Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.

10 Erega n’ubundi iyo tutikerereza tuba tuvuyeyo kabiri!”

11 Yakobo arababwira ati: “Nta kundi byagenda, nimugenze mutya: nimufate ku bintu byiza biboneka mu gihugu cyacu, nk’amavuta yomora n’ubuki n’indyoshyandyo, n’imibavu n’imbuto z’ibiti. Mubishyire mu mboho zanyu, muzabiture uwo mugabo.

12 Ifeza zo guhahisha muzikube kabiri, kandi mujyane n’izomwagaruye ubushize mu mifuka yanyu, ahari baba baribeshye.

13 Ngaho nimujyane na murumuna wanyu, musubire kuri uwo mugabo.

14 Imana Nyirububasha izatume uwo mugabo abagirira neza, abareke mugarukane n’umuvandimwe wanyu wundi na Benyamini! Ubundi kandi niba abana bagomba kunshiraho, nta ko nagira.”

Yozefu azimanira bene se

15 Bene Yakobo bafata ya maturo na za feza, basubirana mu Misiri na Benyamini, basanga Yozefu.

16 Yozefu abonye bazanye na Benyamini, abwira umunyanzu we ati: “Jyana aba bantu iwanjye, ubage itungo maze udutegurire amafunguro, kugira ngo nze kubazimanira saa sita.”

17 Uwo munyanzu abigenza nk’uko abitegetswe, abajyana kwa Yozefu.

18 Abajyanyeyo bagira ubwoba baribwiraga bati: “Za feza bashyize mu mifuka yacu ubushize zidukozeho! Batuzanye hano ngo badufate maze batugirire nabi kandi baduhindure inkoreragahato, batunyage n’indogobe zacu.”

19 Bageze ku muryango babwira wa munyanzu wa Yozefu bati:

20 “Nyakubahwa, ubwo twavaga ino guhaha,

21 twageze aho turara dufunguye imifuka yacu, dusangamo ifeza zose twari twishyuye. None twazigaruye

22 kuko tutazi uko zasubiye mu mifuka yacu. Ndetse twazanye n’izindi zo kongera guhahisha.”

23 Arabasubiza ati: “Nimuhumure, mwigira ubwoba. Imana yanyu ari yo Mana ya so, ni yo yashyize ubwo butunzi mu mifuka yanyu. Naho jyewe, ifeza mwishyuye narazakiriye.”

Hanyuma abazanira Simeyoni,

24 bose abinjiza mu nzu ya Yozefu. Babaha amazi yo koga ibirenge, n’indogobe zabo baziha ubwatsi.

25 Bamenye ko Yozefu aza kubazimanira saa sita, begeranya amaturo bamugeneye.

26 Yozefu aje bamushyikiriza ya maturo, nuko bamwikubita imbere.

27 Arababaza ati: “Ni amahoro? Wa musaza so mwambwiye na we ni amahoro? Ese aracyariho?”

28 Baramusubiza bati: “Ni amahoro. Umugaragu wawe data, aracyariho.” Hanyuma barunama bamwikubita imbere.

29 Yozefu abonye mwene nyina Benyamini arababaza ati: “Uyu ni we wa muhererezi wanyu mwambwiye?” Abwira Benyamini ati: “Mwana wanjye, Imana iguhe umugisha!”

30 Yozefu akivugana na murumuna we agira ikiniga, arihuta ajya mu kindi cyumba ararira.

31 Amaze kwiyuhagira mu maso, ariyumanganya aragaruka aravuga ati: “Nimuzane ibyokurya.”

32 Yozefu bamugaburira ukwe, na bene se babagaburira ukwabo. Abanyamisiri bari aho na bo babagaburira ukwabo, kuko banenaga Abaheburayi.

33 Bene se wa Yozefu bicazwa bateganye na we uko bakurikirana mu mavuko, uhereye ku w’impfura ukageza ku muhererezi. Babibonye barebana batangaye!

34 Yozefu ategeka ko babagaburira ku biryo byari ku meza ye. Bageze kuri Benyamini bamuha igaburo rikubye gatanu iry’abandi. Nuko baranywa, banezeranwa na we.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 44

Benyamini n’igikombe cya Yozefu

1 Yozefu ategeka wa munyanzu ati: “Uzuza ingano imifuka y’aba bantu, ubahe izo bashobora gutwara zose, ushyire n’ifeza za buri muntu mu mufuka we.

2 Naho mu mufuka w’umuhererezi, ushyiremo na cya gikombe cyanjye cy’ifeza.” Nuko abigenza nk’uko Yozefu yamutegetse.

3 Bukeye, barabasezerera baragenda n’indogobe zabo.

4 Bagisohoka mu mujyi ariko bataragera kure, Yozefu abwira wa munyanzu we ati: “Ihute ukurikire ba bantu, nubashyikira ubambarize uti: ‘Ni kuki mwitura inabi uwabagiriye neza?

5 Mwibye igikombe databuja anywesha, kandi akanagikoresha aragura! Mwakoze ishyano!’ ”

6 Nuko umunyanzu abashyikiriye, abasubiriramo ayo magambo.

7 Baramusubiza bati: “Databuja ni iki kimuteye kudutumaho ayo magambo? Twebwe abagaragu be ntidushobora gukora ayo marorerwa!

8 Za feza twasanze mu mifuka yacu ubushize, twarazikugaruriye tuvuye muri Kanāni. None uragira ngo twakwiba ifeza cyangwa izahabu kwa shobuja?

9 Ngaho saka, nihagira uwo muri twe ufatanwa icyo gikombe yicwe, abandi bagirwe inkoreragahato za databuja.”

10 Arabasubiza ati: “Ngaho nibibe uko mubyivugiye. Ariko ufatanwa icyo gikombe ndamugira inkoreragahato yanjye, naho abandi baraba ari abere.”

11 Bene se wa Yozefu bahita bururutsa imifuka yabo, barayifungura.

12 Wa munyanzu atangira gusaka ahereye ku w’impfura ageza ku muhererezi, nuko asanga cya gikombe mu mufuka wa Benyamini.

13 Barababara cyane, bashishimura imyambaro yabo, maze basubiza imitwaro ku ndogobe bagaruka mu mujyi.

14 Yuda na bene se bagera kwa Yozefu agihari, bamwikubita imbere.

15 Yozefu arababaza ati: “Ibyo mwakoze ni ibiki? Ntimwari muzi ko umuntu nkanjye aragura akamenya umwibye?”

16 Yuda aramusubiza ati: “Databuja, twakubwira iki? Nta cyo twavuga! Twakwisobanura dute ko ari Imana yagaragaje icyaha cyacu? Databuja, uwo bafatanye igikombe, ndetse natwe twese tubaye inkoreragahato zawe.”

17 Yozefu aramubwira ati: “Kirazira sinabakorera ibintu nk’ibyo, ahubwo uwo bafatanye igikombe ni we uzaba inkoreragahato yanjye. Naho mwe nimusubire kwa so amahoro.”

Yuda yemera kuba incungu ya Benyamini

18 Nuko Yuda aramwegera aramwinginga ati: “Databuja, mbabarira ngire icyo nkubwira kandi bye kukurakaza, kuko kuvugana nawe ari nko kuvugana n’umwami.

19 Databuja, ubushize watubajije ko dufite data cyangwa undi muvandimwe.

20 Twagushubije ko dufite data w’umusaza, kandi ko afite umusore akunda cyane yabyaye ageze mu zabukuru. Uwo musore ni we usigaye wenyine, kuko uwo bari basangiye nyina yapfuye.

21 Hanyuma uratubwira uti: ‘Muzanzanire uwo musore murebe.’

22 Databuja, twagusubije tuti: ‘Uwo musore ntashobora gusiga data, kuko amusize, data yahita apfa.’

23 Ni ko kutubwira uti: ‘Nimutazana umuhererezi wanyu ntimuzampinguke imbere.’

24 “Nuko rero databuja, tugeze imuhira dutekerereza data umugaragu wawe ibyo watubwiye.

25 Hashize iminsi, data atubwira kugaruka guhaha,

26 turamusubiza tuti: ‘Ntidushobora gusubirayo tutajyanye na murumuna wacu, ntitwahinguka imbere ya wa mugabo tutamujyanye.’

27 Nuko data umugaragu wawe aratubwira ati: ‘Muzi ko umugore wanjye twabyaranye abana babiri gusa.

28 Umwe yaragiye ntiyagaruka, nibwira ko yariwe n’inyamaswa kuko ntongeye kumubona.

29 N’uyu mumujyanye akagira icyo aba, mwatuma nsaza nabi ngapfana agahinda.’

30 “Databuja, wiyumviye ukuntu data akunda uriya musore. Ndamutse nsubiye kwa data tutari kumwe na we,

31 data atamubonye yahita apfa. Bityo rero twebwe abagaragu bawe, tukaba dutumye asaza nabi agapfana agahinda.

32 Byongeye kandi, nishingiye uriya musore ngira nti: ‘Nintamugarura ngo mugushyikirize, uwo mugayo uzanyokame.’

33 Noneho rero databuja, nyemerera rwose nsigare mu mwanya we nkubere inkoreragahato, naho we umureke atahane na bakuru be.

34 Nashobora nte gutaha nsize uriya musore? Sinakwihanganira kureba agahinda ka data!”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 45

Yozefu yibwira bene se

1 Nuko Yozefu ananirwa kwiyumanganya imbere y’abagaragu be bose, avuga aranguruye ati: “Nimusohore abantu bose.” Bamaze gusohoka, asigarana na bene se maze arabibwira.

2 Ararira cyane araboroga ku buryo Abanyamisiri bamwumvise, ndetse iyo nkuru igera ibwami.

3 Yozefu abwira bene se ati: “Ndi Yozefu! Koko se data aracyariho?” Ariko bene se bagira ubwoba cyane, ntibagira icyo bamusubiza.

4 Yozefu arababwira ati: “Nimwigire hino.” Bamaze kumwegera arakomeza ati: “Ndi Yozefu, mwene so mwagurishije bakanzana mu Misiri.

5 Nimuhumure kandi ntimwirenganyirize ko mwangenje mutyo. Imana ni yo yatumye mbabanziriza kuza ino, kugira ngo izakize abantu inzara.

6 None hashize imyaka ibiri inzara iteye, kandi hasigaye indi itanu nta wuzahinga ngo asarure.

7 Imana yakoze igitangaza ituma mbabanziriza kugira ngo izabakize inzara, urubyaro rwanyu rutazazima.

8 Si mwe rero mwatumye nza ino, ahubwo ni Imana. Ni yo yangize umutware mukuru w’umwami wa Misiri, impa kuyobora ingoro ye no gutegeka igihugu cye cyose.

9 “Nimwihute musubire kwa data mumumbwirire muti: ‘Imana yampaye gutegeka Misiri yose, none tebuka unsange!

10 Uzatura hafi yanjye mu ntara ya Gosheni, wowe n’abana bawe n’abuzukuru bawe, n’amashyo yawe n’imikumbi yawe n’ibyo utunze byose.

11 Ni ho nzaguhera ibigutunga wowe n’umuryango wawe n’amatungo yawe, utazava aho usonza kuko hasigaye indi myaka itanu y’inzara.’

12 “Mwanyiboneye mwese ndetse nawe mwene mama Benyamini, nta gushidikanya ndi Yozefu!

13 Nimugende rero mutekerereze data icyubahiro cyose mfite ino mu Misiri, n’ibyo mwabonye byose, kandi muzihutire kumuzana.”

14 Yozefu ahobera mwene nyina Benyamini cyane, bombi bararira.

15 Asoma bene se bose arira, hanyuma baraganira.

Yakobo atumirwa mu Misiri

16 Inkuru yuko bene se wa Yozefu baje mu Misiri igeze ibwami, umwami n’ibyegera bye barabyishimira.

17 Umwami abwira Yozefu ati: “Bwira bene so bahekeshe indogobe imitwaro yabo maze basubire muri Kanāni,

18 bazagarukane na so n’imiryango yabo maze baze iwanjye. Nzabaha inzuri nziza ino mu Misiri, kandi nzabatungisha ibyiza byo muri iki gihugu.

19 “Ubabwire kandi uti: ‘Nimujyane amagare kugira ngo azazane abana banyu n’abagore banyu na so, maze mugaruke mu Misiri.

20 Ntimuzababazwe n’ibyo mutazashobora kuzana, kuko ibyiza byose bya Misiri bizaba ari ibyanyu.’ ”

21 Bene Yakobo babigenza uko umwami yabivuze, Yozefu abaha ya magare, abaha n’impamba.

22 Bose abaha imyambaro yo guhindura, ariko Benyamini amuha ikubye gatanu iy’abandi, amuha n’ibikoroto magana atatu by’ifeza.

23 Yoherereza se indogobe icumi zihetse ibintu byiza byo mu Misiri, n’indogobe icumi z’ingore zihetse ingano n’imigati, n’ibindi se yagombaga kugira impamba.

24 Nuko yihanangiriza bene se ati: “Ntimuzatonganire mu nzira!” Maze abasezeraho baragenda.

25 Bava mu Misiri basubira muri Kanāni. Bageze kwa se Yakobo,

26 baramubwira bati: “Yozefu aracyariho, ndetse ni umutegetsi mu gihugu cyose cya Misiri!” Nyamara Yakobo arumirwa ntiyabyemera.

27 Nuko bamutekerereza ibyo Yozefu yababwiye byose, maze Yakobo abonye na ya magare Yozefu yari yohereje ngo bazamuzane, noneho agira akanyabugabo.

28 Nuko aravuga ati: “Mbega igitangaza! Koko umwana wanjye Yozefu aracyariho! Reka nzajye kumureba ntarapfa.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 46

Yakobo n’umuryango we bajya mu Misiri

1 Yakobo ajyana ibyo yari atunze byose, ageze i Bērisheba atambira Imana ya se Izaki ibitambo.

2 Iryo joro Imana iramubonekera iramuhamagara iti: “Yakobo we!”

Aritaba ati: “Karame!”

3 Iramubwira iti: “Ndi Imana, Imana ya so. Witinya kujya mu Misiri, kuko abazagukomokaho ari ho nzabagirira ubwoko bukomeye.

4 Nzajyana nawe mu Misiri, kandi abazagukomokaho ni jyewe uzabagarura muri iki gihugu. N’igihe uzatabarukira, Yozefu ni we uzakurundarunda.”

5 Bene Yakobo bashyira se n’abana babo n’abagore babo mu magare umwami wa Misiri yari yaboherereje, maze bava i Bērisheba.

6 Bajyana amatungo yabo n’ibyo bari bararonkeye muri Kanāni byose. Nuko Yakobo ajya mu Misiri hamwe n’abamukomokaho bose.

7 Ajyana n’abahungu be n’abakobwa be n’abuzukuru be, mbese n’abe bose.

8 Dore amazina ya bene Yakobo bajyanye na we mu Misiri.

Impfura ya Yakobo Rubeni,

9 n’abahungu be Hanoki na Palu, na Hesironi na Karumi.

10 Simeyoni n’abahungu be Yemuweli na Yamini, na Ohadi na Yakini, na Sohari na Shawuli yabyaranye n’Umunyakanānikazi.

11 Levi n’abahungu be Gerishoni na Kehati na Merari.

12 Yuda n’abahungu be Shela na Perēsi na Zera (abandi bahungu ba Yuda, Eri na Onani bo baguye mu gihugu cya Kanāni). Perēsi yajyanye n’abahungu be Hesironi na Hamuli.

13 Isakari n’abahungu be Tola na Puwa, na Yashubuna Shimuroni.

14 Zabuloni n’abahungu be Seredi na Eloni na Yahilēli.

15 Abo bahungu na mushiki wabo Dina, Yakobo yababyaranye na Leya batuye mu majyaruguru ya Mezopotamiya. Abakomoka kuri Leya bose bari mirongo itatu na batatu.

16 Gadi n’abahungu be Sifiyonina Hagi, na Shuni na Esiboni, na Eri na Arodi na Arēli.

17 Ashēri n’abahungu be Yimuna na Yishiwa, na Yishiwi na Beriya na mushiki wabo Sera. Beriya yajyanye n’abahungu be Heberi na Malikiyeli.

18 Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Zilipa, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Leya. Abakomoka kuri Zilipa bari cumi na batandatu.

19 Yozefu na Benyamini, abo Yakobo yababyaranye na Rasheli.

20 Mu Misiri, Yozefu yabyaye Manase na Efurayimu, ababyaranye na Asinati umukobwa wa Potifera, umutambyi wo mu mujyi wa Oni.

21 Benyamini n’abahungu be Bela na Bekeri, na Ashibeli na Gera, na Nāmani na Ehi, na Roshi na Mupimu, na Hupimu na Aridi.

22 Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Rasheli. Abakomoka kuri Rasheli bose bari cumi na bane.

23 Dani n’umuhungu we Hushimu.

24 Nafutali n’abahungu be Yahisēli na Guni, na Yeseri na Shilemu.

25 Abo ni bo Yakobo yabyaranye na Biliha, umuja Labani yari yarahaye umukobwa we Rasheli. Abakomoka kuri Biliha bari barindwi.

26 Abakomoka kuri Yakobo bajyanye na we mu Misiri, hatabariwemo abakazana be, bose hamwe bari mirongo itandatu na batandatu.

27 Yozefu yari asanzwe mu Misiri n’abahungu be babiri bavukiyeyo. Bityo Yakobo n’abamukomokaho batuye mu Misiri, bose bari mirongo irindwi.

Yakobo n’umuryango we batura i Gosheni

28 Yakobo yohereza Yuda kubwira Yozefu ngo bahurire mu ntara ya Gosheni. Bagezeyo,

29 Yozefu yicara mu igarerye ajya kwakira se Yakobo muri Gosheni. Bakibonana, Yozefu ahobera se cyane arira, ananirwa kumurekura.

30 Yakobo aramubwira ati: “Ubu mpfuye nta gahinda, ubwo ukiriho nkaba nkwiboneye!”

31 Yozefu abwira bene se n’abandi bantu bo mu rugo rwa se ati: “Ngiye kumenyesha umwami wa Misiri ko mwaje munsanga, muturutse muri Kanāni.

32 Ndamubwira ko muri aborozi biragirira amashyo n’imikumbi, kandi ko mwazanye amatungo n’ibyo mwari mutunze byose.

33 Nabatumiza akababaza umwuga wanyu,

34 muzamusubize muti: ‘Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kuva mu buto bwacu kugeza n’ubu, kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.’ Ni bwo azabatuza mu ntara ya Gosheni, kuko Abanyamisiri bazirana n’aborozi.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 47

1 Nuko Yozefu aragenda abwira umwami ati: “Data n’abavandimwe banjye bavuye muri Kanāni, bazana n’imikumbi n’amashyo n’ibyo batunze byose, none bari mu ntara ya Gosheni.”

2 Yari yajyanye na bene se batanu abereka umwami.

3 Umwami arababaza ati: “Umwuga wanyu ni uwuhe?”

Baramusubiza bati: “Twebwe abagaragu bawe turi aborozi kandi tubikomora kuri ba sogokuruza.

4 Twasuhukiye muri iki gihugu kuko iwacu muri Kanāni hateye inzara ikomeye, amatungo yacu akabura urwuri. None nyagasani, turagusaba kwiturira mu ntara ya Gosheni.”

5 Nuko umwami abwira Yozefu ati: “So n’abavandimwe bawe baje bagusanga.

6 Mu gihugu cya Misiri cyose nta wugukoma imbere, ubatuze aho ushaka cyangwa ubarekere mu ntara ya Gosheni. Kandi niba muri bo harimo aborozi b’abahanga, ubagire abatahira b’amatungo yanjye.”

7 Yozefu azana se Yakobo amwereka umwami, nuko Yakobo asabira umwami umugisha.

8 Umwami aramubaza ati: “Umaze imyaka ingahe?”

9 Yakobo aramusubiza ati: “Maze imyaka ijana na mirongo itatu kuri iyi si ndi umugenzi, iyo myaka yambereye mibi kandi ni mike kuko itageze ku yo ba sogokuruza bamaraga.”

10 Yakobo arongera asabira umwami umugisha, nuko aragenda.

11 Yozefu atuza se n’abavandimwe be mu Misiri hafi y’umujyi wa Ramesesi, abaha inzuri nziza ho gakondo nk’uko umwami yari yabitegetse.

12 Yozefu agena ibizatunga se n’abavandimwe be akurikije abari muri buri rugo.

Ingaruka y’inzara mu Misiri

13 Inzara yakomeje kuyogoza ibihugu, maze ibyokurya birabura ahantu hose, bituma Abanyamisiri n’Abanyakanāni basonza bahinduka ingarisi.

14 Bazana ifeza zabo zose kugura ingano, Yozefu arazikoranya azohereza mu bubiko bw’umwami wa Misiri.

15 Ifeza zimaze gushira mu Misiri no muri Kanāni, Abanyamisiri bose basanga Yozefu baramwinginga bati: “Dufungurire dore inzara iratwishe, kandi nta feza tugifite!”

16 Yozefu arabasubiza ati: “Niba nta feza mugifite, nimunzanire amatungo yanyu abe ari yo mugura ibyokurya.”

17 Nuko bazanira Yozefu ihene n’intama n’inka, n’amafarasi n’indogobe, mbese amatungo yabo yose, maze abaha ibyokurya uwo mwaka wose.

18 Umwaka ukurikiyeho basubira kwa Yozefu baramubwira bati: “Databuja, urabizi neza ko nta feza tukigira, kandi ko amatungo yacu yose yabaye ay’umwami. None rero databuja, nta kindi dusigaranye twatanga uretse amaboko n’amasambu yacu.

19 Kuki twakugwa mu maso amasambu yacu akabura gihinga? Tugurane n’amasambu yacu tube inkoreragahato z’umwami, ariko uduhe ibyokurya kugira ngo tubeho. Uduhe n’imbuto duhinge, kugira ngo imirima ye kuba imyirare.”

20 Nuko Yozefu agurira umwami ubutaka bwose bwa Misiri, kuko Abanyamisiri bose bagurishije amasambu yabo, kubera inzara yari yarabarembeje. Bityo ubutaka bwose bwo mu Misiri buba ubw’umwami,

21 naho abaturage bo mu gihugu cyose cya Misiri bimurirwa mu mijyi.

22 Nyamara Yozefu ntiyaguze amasambu y’abatambyi, kuko bo batungwaga n’ibivuye ibwami. Ni yo mpamvu batashonje ngo bagurishe amasambu yabo.

23 Yozefu abwira abaturage ati: “Kuva ubu mumenye ko nabaguze, mwebwe n’amasambu yanyu mubaye ab’umwami. Ngizi imbuto mujye guhinga.

24 Ariko kimwe cya gatanu cy’umusaruro kizajya kiba icy’umwami, naho imigabane ine isigaye, muzakuramo imbuto n’ibyo mutungisha ingo zanyu.”

25 Baramusubiza bati: “Databuja, uradukijije. Ubwo tubaye inkoreragahato z’umwami, uzakomeze utugirire neza.”

26 Nuko Yozefu ashyiraho itegeko rigenga ubutaka mu Misiri, rivuga ko kimwe cya gatanu cy’umusaruro ari icy’umwami. Abatambyi bonyine ni bo batarebwaga n’iryo tegeko, kuko ubutaka bwabo butari ubw’umwami. Iryo tegeko riracyakurikizwa kugeza n’ubu.

Yakobo asaba guhambwa muri Kanāni

27 Abisiraheli batura mu Misiri mu ntara ya Gosheni, barahatungira kandi barahororokera cyane.

28 Yakobo yamaze imyaka cumi n’irindwi mu Misiri. Imyaka yose yabayeho ni ijana na mirongo ine n’irindwi.

29 Igihe cye cyo gupfa cyegereje, Yakobo atumiza Yozefu aramubwira ati: “Mwana wanjye, ungirire neza ntumpemukire, wumve icyo ngusaba. Ntuzampambe mu Misiri kandi ubindahire ushyize ikiganza munsi y’ikibero cyanjye.

30 Nimara gutabaruka, uzanshyingure muri Kanāni hamwe n’ababyeyi banjye.”

Yozefu aramusubiza ati: “Nzabigenza uko ubyifuza.”

31 Yakobo aramubwira ati: “Ngaho ndahira!” Yozefu ararahira. Nuko Yakobo apfukama ku buririasingiza Imana.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 48

Yakobo aha umugisha Manase na Efurayimu

1 Hanyuma babwira Yozefu ko se arwaye. Ajya kumureba ajyanye n’abahungu be bombi, Manase na Efurayimu.

2 Yakobo amenye ko umuhungu we Yozefu yaje kumureba, arihangana yicara ku buriri.

3 Yakobo abwira Yozefu ati: “Imana Nyirububasha yambonekeye ndi i Luzi mu gihugu cya Kanāni, maze impa umugisha.

4 Yarambwiye iti: ‘Nzaguha kororoka no kugwira, ukomokweho n’amoko menshi. Kandi iki gihugu nzagiha abazagukomokaho kibe gakondo yabo iteka ryose.’

5 Abahungu bawe bombi Efurayimu na Manase wabyariye mu Misiri mbere y’uko nza, mbafashe nk’abana nibyariye, kimwe na Rubeni na Simeyoni.

6 Naho abana uzabyara nyuma yabo bazaba abawe, bazahabwa iminani mu bya Efurayimu na Manase.

7 Ibyo mbikoze ngirira umubyeyi wawe Rasheli waguye muri Kanāni tuva muri Mezopotamiya, bikantera agahinda. Yapfuye tujya kugera Efurati, mushyingura hafi y’umuhanda ujyayo.” Efurati ni yo Betelehemu.

8 Yakobo abonye abahungu ba Yozefu aramubaza ati: “Aba ni ba nde?”

9 Yozefu aramusubiza ati: “Ni abana banjye Imana yampereye ino.”

Yakobo arongera ati: “Banyegereze mbasabire umugisha.”

10 Yozefu arabamwegereza, Yakobo arabahobera arabasoma. Yakobo ntiyari akibona neza kuko yari ashaje cyane.

11 Abwira Yozefu ati: “Sinibwiraga ko nzongera kukubona, none Imana itumye mbona n’abana bawe!”

12 Yozefu abakura iruhande rwa se, arapfukama yubika umutwe ku butaka.

13 Nuko Yozefu yegereza abahungu be bombi Yakobo, Efurayimu amushyira mu kuboko kw’ibumoso bwa Yakobo, Manase amushyira iburyo.

14 Ariko Yakobo anyuranya amaboko, arambika ikiganza cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu nubwo ari we wari muto, icy’ibumoso akirambika ku mutwe wa Manase wari umwana w’impfura.

15 Nuko asabira Yozefu umugishaagira ati:

“Imana yayoboye data Izaki na sogokuru Aburahamu,

Imana yandagiye kuva nabaho kugeza uyu munsi,

16 iyambereye nk’umumarayika ikankiza ibibi byose,

nihe aba basore umugisha!

Aba basore nibakomeze izina ryanjye ritibagirana,

nibakomeze n’irya sogokuru Aburahamu na data Izaki.

Nibagwire bororoke!”

17 Yozefu abonye ko se yari yarambitse ikiganza cye cy’iburyo ku mutwe wa Efurayimu, biramubabaza. Ashaka kuvana ikiganza cya se ku mutwe wa Efurayimu ngo agishyire ku wa Manase,

18 abwira se ati: “Data, wibeshye: uyu ni we mpfura, ube ari we urambikaho ikiganza cyawe cy’iburyo.”

19 Se aramuhakanira ati: “Mwana wanjye, ibyo nkora ndabizi. Abakomoka kuri Manase na bo bazaba ubwoko bukomeye, nyamara murumuna we azamurusha gukomera kandi azakomokwaho n’amoko menshi!”

20 Nuko abaha umugisha avuga ati: “Abisiraheli bazakoresha amazina yanyu basabirana umugisha bati: ‘Imana ikugirire nka Efurayimu na Manase!’ ” Bityo ashyira Efurayimu imbere aho kuhashyira Manase.

21 Hanyuma Yakobo abwira Yozefu ati: “Dore ngiye gupfa, ariko Imana izabana namwe kandi izabasubiza mu gihugu cya ba sokuruza.

22 Nkuraze umugabane uruta uwa bene so, ari wo Shekemu nanyaze Abamori nkoresheje inkota n’umuheto.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 49

Yakobo abwira abahungu be ibizababaho

1 Yakobo ahamagaza abahungu be, arababwira ati: “Nimuterane mbabwire ibizababaho mu bihe bizaza.

2 Bana ba Yakobo, nimuterane mwumve,

nimutege amatwi so Isiraheli.

3 “Rubeni mpfura yanjye,

uri imbaraga zanjye, umwana wo mu busore bwanjye,

urusha bene so ishema n’ububasha.

4 Ntuzabona ubutware kuko umeze nk’amazi yarenze inkombe.

Wuriye uburiri bwa so urabuhumanya,

waryamanye n’inshoreke yanjye.

5 “Simeyoni na Levi ni abavandimwe,

intwaro zabo bazikoresha iby’urugomo.

6 Sinzifatanya na bo mu bugambanyi bwabo,

sinzashyigikira amateraniro yabo.

Bararakaye bica abantu,

bagize urugomo batema ibitsi by’amapfizi.

7 Havumwe uburakari bwabo bukaze!

Havumwe umujinya wabo urimbura!

Nzabatatanyiriza muri bene wabo,

nzabanyanyagiza hirya no hino muri Isiraheli.

8 “Yuda, abavandimwe bawe bazagusingiza,

bene so bazunama imbere yawe,

uzanesha abanzi bawe.

9 Yuda ameze nk’icyana cy’intare,

umwana wanjye icyo afashe ntikimucika!

Aryama nk’intare ihaze,

uwamushotōra yabona ishyano!

10 Ingoma y’ubwami izahora kwa Yuda,

abazamukomokaho bazahorana inkoni y’ubutegetsi,

bazayihorana kugeza igihe Nyirayo azazira,

ni we amahanga azumvira.

11 Azagira imizabibu myinshi,

ntazatinya no kuyizirikaho indogobe ye.

Divayi ni yo azameshesha imyambaro ye,

azameshesha ikanzu ye umutobe w’imizabibu.

12 Amaso ye arijimye kurusha divayi,

amenyo ye arera kurusha amata.

13 “Zabuloni azatura hafi y’inyanja,

amato azomokera mu byambu bye,

imipaka y’intara ye izagarukira i Sidoni.

14 “Isakari ameze nk’indogobe y’inyambaraga,

iryamye hagati y’imitwaro ibiri ihetse!

15 Yabonye ahantu heza ho kuruhukira,

yabonye igihugu cyiza.

Yiyemeje guheka imitwaro,

yiyemeje no gukora imirimo y’agahato.

16 “Dani azarengera ab’umuryango we,

bazamera nk’indi miryango ya Isiraheli.

17 Dani azamera nk’inzoka iri mu muhanda,

azamera nk’impiri iri mu nzira iruma igitsi cy’ifarasi,

uwo ihetse azacuranguka.

18 “Uhoraho, niringiye agakiza kawe!

19 “Gadi azaterwa n’abambuzi,

ariko na we azihagararaho abameneshe.

20 “Ashēri azagira imirima irumbuka,

azagaburira umwami ibyokurya byiza.

21 “Nafutali ameze nk’impara y’ingore ijya aho ishatse,

izabyara ibyana biteye ubwuzu.

22 “Yozefu ameze nk’igiti kirumbuka,

ameze nk’igiti cyatewe hafi y’isōko,

amashami yacyo arenga urukuta.

23 Abanzi baramuteye,

bamurashe imyambi y’urufaya.

24 Ariko umuheto we ntiwabangūtse,

amaboko ye ntiyatentebutse.

Yafashijwe n’Imana Nyirubutwari ya Yakobo,

yafashijwe n’Umushumba ari we Rutare rwa Isiraheli.

25 Imana ya so izajya igufasha,

Nyirububasha azaguha umugisha,

azakuvubira imvura,

azakuvuburira n’amasōko y’amazi,

azaguha kubyara no guheka.

26 Ndakwifuriza imigisha iruta uburumbuke bwo mu misozi ya kera,

iruta ibyiza byo ku dusozi twahozeho.

Iyo migisha yose nihabwe Yozefu,

nihabwe Yozefu umutware w’abavandimwe be.

27 “Benyamini ameze nk’isega y’inkazi,

mu gitondo irya icyo yishe,

nimugoroba igabanya iminyago.”

28 Ibyo ni byo Yakobo yabwiye abahungu be abasezeraho, buri wese abwirwa ibimukwiriye. Abo ni bo bakomotsweho n’imiryango cumi n’ibiri ya Isiraheli.

Urupfu rwa Yakobo

29 Nuko Yakobo yihanangiriza abahungu be ati: “Nimara gupfa, muzanshyingure hamwe n’ababyeyi banjye, mu buvumo buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni w’Umuheti.

30 Uwo murima uri i Makipela, aherekeye i Mamure mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu yawuguze na Efuroni, kugira ngo ube irimbi ry’umuryango we.

31 Aho ni ho bashyinguye Aburahamu n’umugore we Sara, na Izaki n’umugore we Rebeka, nanjye ni ho nashyinguye Leya.

32 Uwo murima n’ubuvumo buwurimo sogokuru yabiguze n’Abaheti.”

33 Yakobo amaze kwihanangiriza atyo abahungu be, yongera kuryama maze arapfa.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 50

Ihambwa rya Yakobo

1 Yozefu yubama kuri se, amuririraho aramusoma.

2 Nuko ategeka abavuzi be kosa umurambo wa se Yakobo, barawosa

3 iminsi mirongo ine kuko ari cyo gihe kosa byamaraga. Abanyamisiri bamuririra iminsi mirongo irindwi.

4 Igihe cyo kurira kirangiye, Yozefu abwira ibyegera by’umwami ati: “Nimungirire neza mumbwirire umwami ko

5 data atarapfa, yandahije kuzamushyingura mu mva yiteganyirije muri Kanāni. None mumunsabire areke njye gushyingura data nzagaruke.”

6 Umwami asubiza Yozefu ati: “Genda ushyingure so nk’uko yabikurahije.”

7 Yozefu ajya gushyingura se aherekejwe n’abatware bose b’umwami n’ibyegera by’ibwami, n’abanyacyubahiro bose bo mu Misiri.

8 Ajyana n’abantu bose bo mu rugo rwe na bene se, n’abandi bo mu muryango wa se uretse abana. Ibindi basize mu ntara ya Gosheni ni imikumbi n’amashyo.

9 Bajyana n’amagare n’amafarasi, bagenda ari abantu benshi.

10 Bageze ku mbuga ya Atadi hafi y’uruzi rwa Yorodani, Yozefu amara iminsi irindwi aririra se, bahacurira imiborogo myinshi kandi ikomeye.

11 Abanyakanāni batuye aho babonye uko baririra kuri iyo mbuga ya Atadi, baravuga bati: “Mbega ukuntu Abanyamisiri baririra uwapfuye!” Ni yo mpamvu aho hantu bahahimbye Abeli Misiri. Ni hafi ya Yorodani.

12 Abahungu ba Yakobo bamugenzereza uko yari yabategetse.

13 Bajyanye umurambo we muri Kanāni, bawushyingura mu buvumo buri mu murima w’i Makipela aherekeye i Mamure. Ni ryo rimbi Aburahamu yaguze na Efuroni w’Umuheti.

14 Bamaze gushyingura Yakobo, Yozefu na bene se n’abari babaherekeje basubira mu Misiri.

Yozefu ahumuriza bene se

15 Yakobo amaze gupfa, bene se wa Yozefu baravugana bati: “Bizagenda bite Yozefu naduhinduka, akatwitura inabi twamugiriye?”

16 Ni ko gutuma kuri Yozefu bati: “So atarapfa yadutegetse

17 ibyo tuzakubwira agira ati: ‘Ndakwinginze babarira bene so igicumuro n’icyaha bakugiriye. Nubwo bakugiriye nabi, ndagusabye ugirire imbabazi abagaragu b’Imana ya so!’ ” Yozefu yumvise ubwo butumwa ararira.

18 Maze bene se baramusanga bamwikubita imbere, baramubwira bati: “Turi hano abagaragu bawe!”

19 Yozefu arabasubiza ati: “Mwitinya nta cyo nzabatwara, sinakwishyira mu cyimbo cy’Imana.

20 Mwari mwagize imigambi yo kungirira nabi, ariko Imana iyihinduramo ibyiza kugira ngo ikize abantu benshi nk’uko namwe mubyirebera.

21 None rero mwitinya, nzabatungana n’abana banyu.” Uko ni ko yabahumurije bamugirira icyizere.

Urupfu rwa Yozefu

22 Yozefu n’umuryango wa se bakomeza gutura mu Misiri. Yozefu yaramye imyaka ijana na cumi,

23 abona ubuvivi bukomoka kuri Efurayimu, kandi arera nk’abe abana ba Makiri mwene Manase.

24 Yozefu abwira bene se ati: “Ndi hafi gupfa, ariko Imana ntizabura kubagoboka. Izabavana muri iki gihugu, ibajyane mu gihugu yarahiye kuzaha Aburahamu na Izaki na Yakobo.”

25 Nuko Yozefu arahiza bene se ati: “Igihe Imana izabagoboka, amagufwa yanjye ntimuzayasige ino.”

26 Yozefu yaguye mu Misiri amaze imyaka ijana na cumi avutse, umurambo we barawosa bawushyira mu isanduku.