Categories
Intangiriro

Intangiriro 21

Ivuka rya Izaki

1 Uhoraho yahaye Sara umugisha, amugenzereza nk’uko yabisezeranye.

2 Sara asama inda, abyarira Aburahamu umuhungu mu gihe Imana yari yaramubwiye, kandi Aburahamu yari umusaza.

3 Uwo muhungu yabyaranye na Sara, Aburahamu amwita Izaki,

4 amukeba amaze iminsi umunani avutse nk’uko Imana yabimutegetse.

5 Igihe Izaki yavukaga, Aburahamu yari amaze imyaka ijana.

6 Sara aravuga ati: “Imana inteye ibyishimo no guseka, n’undi wese uzumva ko nabyaye azishima aseke.”

7 Arongera ati: “Ni nde washoboraga kubwira Aburahamu ko nzonsa abana? Nyamara dore mubyariye umuhungu ageze mu za bukuru!”

8 Umwana arakura aracuka, kandi umunsi wo gucutsa Izaki, Aburahamu akoresha ibirori bikomeye.

Hagari na Ishimayeli birukanwa

9 Wa muhungu Hagari w’Umunyamisirikazi yari yabyaranye na Aburahamu, Sara amubona anegurana,

10 maze abwira Aburahamu ati: “Irukana uriya muja n’umuhungu we! Sinshaka ko umuhungu w’uwo muja azagabana umunani n’umuhungu wanjye Izaki.”

11 Ibyo kwirukana Ishimayeli bibabaza Aburahamu cyane kuko na we yari umwana we.

12 Ariko Imana iramubwira iti: “Iby’umuhungu wawe n’umuja wawe ntibikubabaze. Ahubwo ukore icyo Sara akubwira, kuko Izaki ari we uzakomokwaho n’urubyaro nagusezeranyije.

13 Naho umuhungu w’umuja wawe, nzatuma agira ubwoko bumukomokaho kuko na we ari umuhungu wawe.”

14 Aburahamu arazinduka aha Hagari impamba n’uruhagorw’uruhu rwuzuye amazi, abimushyira ku bitugu, amuha n’umwana aramwirukana. Hagari aragenda azerera ku gasi hafi y’i Bērisheba.

15 Amazi amaze gushira, Hagari ashyira umwana munsi y’igihuru.

16 Aragenda yicara ahitaruye nko muri metero ijana, kuko atifuzaga kureba umwana we apfa. Nuko araboroga.

17 Nyamara Imana yumvise gutaka k’umwana, maze umumarayika w’Imana ahamagarira Hagari mu ijuru ati: “Hagari we, urarizwa n’iki? Humura, Imana yumvise umwana wawe atakira hamwe wamusize.

18 Genda umufate ukuboko umuhagurutse, nanjye nzamuha gukomokwaho n’ubwoko bukomeye.”

19 Nuko Imana imwereka iriba ry’amazi, aragenda yuzuza amazi muri rwa ruhago, ayazanira umwana we aranywa.

20 Imana ikomeza kurinda Ishimayeli arakura, atura ku gasi aba umuhanga mu kurasa.

21 Ubwo yari atuye mu butayu bwa Parani, nyina ajya kumushakira umugore mu gihugu cya Misiri.

Aburahamu agirana na Abimeleki isezerano ry’amahoro

22 Muri icyo gihe, Abimeleki ari kumwe n’umutware w’ingabo ze Pikoli, araza abwira Aburahamu ati: “Imana ibana nawe mu byo ukora byose.

23 None undahire izina ry’Imana ko utazigera umpemukira, jye cyangwa abana banjye cyangwa abuzukuru banjye. Jye n’igihugu utuyemo utwiture ineza nk’iyo nakugiriye.”

24 Aburahamu aramusubiza ati: “Ndabirahiye.”

25 Ariko Aburahamu aregera Abimeleki ko abagaragu be bamwambuye iriba ry’amazi.

26 Abimeleki arahakana ati: “Ibyo sinzi uwabikoze, kandi nawe nta cyo wigeze umbwira, ni ubwa mbere mbyumvise.”

27 Nuko Aburahamu azana amashyo n’imikumbi abiha Abimeleki, bagirana isezerano.

28 Aburahamu azana n’inyagazi ndwi azishyira ku ruhande,

29 Abimeleki ni ko kumubaza ati: “Mbese ziriya nyagazi ndwi washyize ku ruhande ni iz’iki?”

30 Aburahamu aramusubiza ati: “Kuko ari jye wafukuje iri riba, akira izi nyagazi bimbere gihamya ko ubyemeje.”

31 Aho hantu hitwa Bērishebakuko ari ho bombi barahiriye.

32 Nyuma y’ayo masezerano y’i Bērisheba, Abimeleki n’umutware w’ingabo ze Pikoli, basubira iwabo mu Bufilisiti.

33 Aburahamu atera igiti i Bērisheba, aramya Uhoraho Imana y’ibihe bidashira.

34 Maze amara igihe kirekire mu Bufilisiti.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 22

Imana itegeka Aburahamu gutamba Izaki

1 Nyuma y’ibyo, Imana igerageza Aburahamu. Iramuhamagara iti: “Aburahamu we!”

Arayitaba ati: “Karame!”

2 Iramubwira iti: “Jyana Izaki umuhungu wawe w’ikinege ukunda, ujye mu karere ka Moriya. Nugerayo nzakwereka umusozi uzamutambiraho igitambo gikongorwa n’umuriro.”

3 Aburahamu arazinduka yasa inkwi zo gutwika igitambo azishyira ku ndogobe ye, ahagurukana n’abagaragu babiri n’umuhungu we Izaki. Agenda yerekeje ahantu Imana yari yamubwiye.

4 Ku munsi wa gatatu, Aburahamu atangira kubona ha hantu aharebera kure.

5 Nuko abwira abagaragu be ati: “Nimusigare hano n’indogobe, jye n’umwana tujye hakurya hariya kuramya Imana, turabasanga hano.”

6 Aburahamu akorera umuhungu we Izaki za nkwi, naho we atwara umuriro n’icyuma baragenda.

7 Izaki ahamagara se Aburahamu ati: “Data!”

Aramwitaba ati: “Ndakumva mwana wanjye.”

Izaki ni ko kumubaza ati: “Ko twazanye umuriro n’inkwi, tukibagirwa intama yo gutamba?”

8 Aburahamu aramusubiza ati: “Mwana wanjye, Imana iri butange intama y’igitambo.” Barakomeza baragendana.

9 Bageze aho Imana yari yamubwiye, Aburahamu yubaka urutambiro arushyiraho inkwi, aboha umuhungu we Izaki, amurambika hejuru y’inkwi.

10 Nuko asingira icyuma ngo yice umuhungu we.

11 Ako kanya umumarayika w’Uhoraho ahamagara ari mu ijuru ati: “Aburahamu! Aburahamu!”

Aritaba ati: “Karame!”

12 Umumarayika aramubwira ati: “Reka uwo mwana! Ntugire icyo umutwara. Ubu menye uko wubaha Imana kuko utayimye umwana wawe w’ikinege.”

13 Aburahamu akebutse inyuma ye abona impfizi y’intama, amahembe yayo yafatiwe mu gihuru. Aragenda arayizana ayitamba ho igitambo gikongorwa n’umuriro mu cyimbo cy’umuhungu we.

14 Aburahamu yita aho hantu “Uhoraho aratanga”. Ni cyo gituma na n’ubu bakivuga ngo “Ku musozi w’Uhoraho azatanga ibikenewe.”

15 Umumarayika w’Uhoraho ari mu ijuru ahamagara Aburahamu ubwa kabiri,

16 aramubwira ati: “Umva ibyo Uhoraho avuze: kubera ko ubigenje utyo ntunyime umwana wawe w’ikinege, nkurahiye nkomeje ko

17 nzaguha umugisha, kandi ko nzagwiza abazagukomokaho bangane n’inyenyeri zo ku ijuru n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja. Bazanesha abanzi babo.

18 Kandi amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe, kuko wanyumviye.”

19 Nuko Aburahamu asanga abagaragu be, bafatanya urugendo basubira i Bērisheba, aho yari atuye.

Bene Nahori

20 Nyuma y’ibyo, Aburahamu amenyeshwa ko murumuna we Nahori yabyaranye na Milika abana b’abahungu.

21 Impfura ye ni Usi, hagakurikiraho Buzi na Kemuweli se wa Aramu,

22 na Kesedi na Hazo, na Pilidashi na Yidilafu, na Betuweli

23 se wa Rebeka. Abo uko ari umunani ni bo Nahori, murumuna wa Aburahamu yabyaranye na Milika.

24 Nahori yari afite n’inshoreke yitwa Rewuma, na yo babyaranye Teba na Gahamu na Tahashi na Māka.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 23

Urupfu n’ihambwa bya Sara

1 Sara yamaze imyaka ijana na makumyabiri n’irindwi,

2 agwa i Kiriyati-Aruba, ari yo Heburoni mu gihugu cya Kanāni. Aburahamu aramuririra araboroga.

3 Hanyuma arahaguruka, umurambo w’umugore we usigara aho, ajya kuvugana n’Abaheti. Arababwira ati:

4 “Dore ndi umushyitsi n’umwimukīra iwanyu, nimungurishe aho nshyingura umurambo w’umugore wanjye.”

5 Abaheti basubiza Aburahamu bati:

6 “Umva nyakubahwa, Imana yakugize igikomangoma muri twe, none wihitiremo mu mva twateguye iyo ushaka, ushyinguremo umurambo w’umugore wawe. Nta n’umwe muri twe wakwima imva.”

7 Aburahamu arahaguruka yunamira abo Baheti bari batuye ako karere,

8 arababwira ati: “Niba mwemera ko mpamba umurambo w’umugore wanjye, nimunsabire Efuroni mwene Sohari

9 angurishe ubuvumo bwe bw’i Makipela, buri ku rubibi rw’umurima we. Ndamuhera imbere yanyu igiciro kibukwiriye, maze bube irimbi nzajya mpambamo.”

10 Efuroni uwo w’Umuheti yari yicaranye na bene wabo ku iremborya Heburoni. Nuko asubiza Aburahamu mu ruhame ati:

11 “Umva nyakubahwa, ubwo buvumo ndabuguhaye ndetse n’umurima burimo, mbiguhereye imbere ya bene wacu. Genda ushyingure umurambo w’umugore wawe.”

12 Aburahamu arongera yunamira abo Baheti,

13 abwirira Efuroni imbere yabo ati: “Ndakwinginze, nanjye unyumve: reka nkwishyure igiciro cy’uwo murima, maze mpishyingurire umurambo w’umugore wanjye.”

14 Efuroni aramusubiza ati:

15 “Umva nyakubahwa, umurima w’ibikoroto magana ane by’ifeza ntiwaduteranya! Genda ushyingure umurambo w’umugore wawe!”

16 Aburahamu abyumvise abarira imbere y’Abaheti ibikoroto magana ane, Efuroni yari yavuze. Byari ibikoroto by’ifeza byakoreshwaga mu bucuruzi.

17 Nuko umurima wa Efuroni wari i Makipela hafi y’i Mamure, n’ubuvumo burimo n’ibiti byose byari biwuzitiye, bigurishwa

18 Aburahamu biba ibye. Abaheti bose bari ku irembo ry’umujyi barabibonye.

19 Nyuma y’ibyo, Aburahamu ashyingura umugore we Sara mu buvumo bwo mu murima w’i Makipela hafi y’i Mamure. Ni mu majyaruguru y’i Heburoni mu gihugu cya Kanāni.

20 Uko ni ko Abaheti bagurishije umurima n’ubuvumo bwarimo, biba irimbi rya Aburahamu.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 24

Izaki arambagirizwa umugeni

1 Aburahamu yari ashaje cyane, kandi Uhoraho yari yaramuhaye umugisha muri byose.

2 Aburahamu abwira umugaragu we mukuru wari ushinzwe ibye byose ati: “Shyira ikiganza cyawe munsi y’ikibero cyanjye,

3 urahire Uhoraho, Imana nyir’ijuru n’isi ko utazashakira umuhungu wanjye umugeni mu bakobwa b’Abanyakanāni dutuyemo.

4 Ahubwo uzajye mu gihugu cyacu muri bene wacu, abe ari ho ushakira umuhungu wanjye Izaki umugeni.”

5 Umugaragu aramubaza ati: “Mbese uwo mugeni natemera ko tuzana muri iki gihugu, nzajyane umuhungu wawe mu gihugu wavuyemo?”

6 Aburahamu aramusubiza ati: “Uramenye ntuzamujyaneyo!

7 Uhoraho, Imana nyir’ijuru wamvanye mu nzu ya data no mu gihugu cya bene wacu, yarandahiye ati: ‘Iki gihugu nzagiha abazagukomokaho’. Bityo azohereza umumarayika we, agushoboze kubonera umuhungu wanjye umugeni muri bene wacu.

8 Umugeni natemera ko muzana, uzaba ubaye umwere wo kudasohoza icyo warahiye. Icyakora ntuzajyaneyo umwana wanjye.”

9 Nuko uwo mugaragu ashyira ikiganza munsi y’ikibero cya shebuja Aburahamu, arabimurahira.

10 Umugaragu afata ingamiyaicumi mu za shebuja, afata no ku bintu byiza shebuja yari atunze, aragenda ajya mu mujyi Nahori yari atuyemo mu majyaruguru ya Mezopotamiya.

11 Nimugoroba igihe abagore bajya kuvoma, ni bwo yari ageze ku iriba riri hanze y’uwo mujyi, ahabyagiza ingamiya ze.

12 Nuko arasenga ati: “Uhoraho, Mana ya databuja Aburahamu, mugirire ubuntu unshoboze gusohoza neza umurimo nshinzwe.

13 Dore mpagaze ku iriba kandi abakobwa bo mu mujyi bagiye kuza kuvoma.

14 Ndasaba umwe muri bo ngo nywere ku kibindi cye. Nansubiza ati: ‘Ngaho nywa, ndetse nduhira n’ingamiya zawe’, abe ari we watoranyirije umugaragu wawe Izaki. Nibigenda bityo ndi bumenye ko ugiriye ubuntu databuja.”

15 Agisenga, umukobwa asohoka mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu. Yari Rebeka mwene Betuweli. Betuweli uwo ni we Milika yabyaranye na Nahori murumuna wa Aburahamu.

16 Rebeka yari mwiza cyane, kandi yari akiri isugi. Aramanuka ajya mu iriba, yuzuza ikibindi cye arazamuka.

17 Umugaragu yirukanka amusanga aramubwira ati: “Ndagusabye ureke nsome ku mazi yo mu kibindi cyawe.”

18 Ako kanya umukobwa acisha bugufi ikibindi aramubwira ati: “Ngaho nywa ushire inyota.”

19 Amaze kumuha amazi aramubwira ati: “Reka mvomere n’ingamiya zawe nzuhire kugeza ubwo zikūye.”

20 Ni ko gusuka amazi mu kibumbiro, yongera gusubira ku iriba yiruka, akomeza kuhira ingamiya zose.

21 Uwo mugabo agumya kumwitegereza yicecekeye ngo arebe ko Uhoraho yamuhaye urugendo ruhire.

22 Ingamiya zikutse, uwo mugabo akura mu mufuka we impeta yo ku zuru ikozwe mu izahabu ifite uburemere bwa garama eshanu, n’ibikomo bibiri by’izahabu bifite uburemere bwa garama ijana.

23-24 Nuko aramubaza ati: “Uri mwene nde?”

Rebeka aramusubiza ati: “Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.”

Umugaragu arongera aramubaza ati: “Ese hari icumbi twabona iwanyu?”

25 Aramusubiza ati: “Yee ryaboneka, ndetse hari n’icyarire n’ubwatsi bwinshi bw’amatungo.”

26 Nuko uwo mugabo arapfukama aramya Uhoraho

27 ati: “Nihasingizwe Uhoraho, Imana ya databuja Aburahamu, utarigeze ahwema kumwitaho no kumugirira ubuntu. Uhoraho yanyoboye kwa bene wabo wa databuja.”

28 Umukobwa ariruka ajya kubwira abari mu nzu ya nyina ibyamubayeho.

29 Labani musaza wa Rebeka abyumvise, asohoka yiruka ngo asange wa mugabo ku iriba.

30 Labani yari yabonye impeta n’ibikomo mushiki we yari yambaye, yari yumvise anasobanura ibyo uwo mugabo yamubwiye. Ni ko gusanga wa mugabo ku iriba ahagaze iruhande rw’ingamiya ze.

31 Labani aramubwira ati: “Yewe uwahiriwe n’Uhoraho, wiguma hanze, ngwino tujye imuhira. Natunganyije icumbi n’aho ingamiya ziri burare.”

32 Uwo mugabo yinjira mu nzu, maze bururutsa imitwaro ku ngamiya barazisasira, baziha n’ubwatsi. Uwo mugabo n’abari bamuherekeje bahabwa amazi yo koga ibirenge,

33 babazanira n’amafunguro. Ariko uwo mugabo aravuga ati: “Simfungura ntaravuga ikingenza.”

Labani aramusubiza ati: “Tuguhaye ijambo!”

34 Arababwira ati: “Ndi umugaragu wa Aburahamu.

35 Uhoraho yahaye databuja imigisha myinshi arakomera cyane. Yamuhaye imikumbi n’amashyo, n’ingamiya n’indogobe, n’ifeza n’izahabu, amuha n’abagaragu n’abaja.

36 Sara muka databuja nubwo yari umukecuru, babyaranye umwana w’umuhungu ari na we databuja yaraze ibyo atunze byose.

37 Databuja yarandahije ati: ‘Ntuzashakire umuhungu wanjye umugeni wo mu Banyakanāni ntuyemo.

38 Ahubwo uzajye kumushakira umugeni iwacu muri bene wacu.’

39 Nuko ndamubaza nti: ‘Nakora iki uwo mugeni atemeye ko tuzana?’

40 Aransubiza ati: ‘Uhoraho mpora numvira, azohereza umumarayika we aguherekeze ugire urugendo ruhire. Bityo uzashobora gushakira umuhungu wanjye umugeni iwacu muri bene wacu,

41 ube ushohoje icyo wandahiye. Nubwo bamukwima uzaba ubaye umwere.’

42 “Uyu munsi nageze ku iriba ndasenga nti: ‘Uhoraho Mana ya databuja Aburahamu, mpa gusohoza neza umurimo nshinzwe muri uru urugendo.

43 Dore mpagaze ku iriba, ndaza gusaba umwe mu bakobwa bari buze kuvoma ngo ampe gusoma ku mazi yo mu kibindi cye.

44 Nansubiza ati: “Ngaho nywa, ndetse nduhira n’ingamiya zawe”, azabe ari we watoranyirije mwene databuja.’

45 Ngisenga bucece, Rebeka aba asohotse mu mujyi atwaye ikibindi ku rutugu, aramanuka ajya mu iriba aravoma. Maze ndamubwira nti: ‘Mpa amazi yo kunywa.’

46 Ako kanya acisha bugufi ikibindi arambwira ati: ‘Ngaho nywa kandi nduhira n’ingamiya zawe.’ Nanyoye kandi yuhira n’ingamiya.

47 Namubajije nti: ‘Uri mwene nde?’ Aransubiza ati: ‘Ndi mwene Betuweli, Nahori yabyaranye na Milika.’ Nuko mwambika impeta ku zuru, mwambika n’ibikomo ku maboko.

48 Hanyuma ndapfukama ndamya Uhoraho Imana ya databuja Aburahamu, nsingiza Uhoraho we wanyoboye neza nkabona umugeni wa mwene databuja kwa bene wabo.

49 None rero nimushaka kuba abanyamurava mukagirira databuja neza, mumbwire. Nimutabishaka na bwo, mubimbwire ndebe ukundi nabigenza.”

50 Labani na Betuweli baramusubiza bati: “Ibyo byakozwe n’Uhoraho, nta kindi twabivugaho.

51 Dore Rebeka nguyu mujyane, abe umugore wa mwene shobuja nk’uko Uhoraho yabyerekanye.”

52 Umugaragu wa Aburahamu yumvise ayo magambo, yikubita hasi yubamye aramya Uhoraho.

53 Nuko aha Rebeka ibintu bikozwe mu izahabu no mu ifeza, amuha n’imyambaro. Musaza we na nyina na bo abaha impano.

54 Hanyuma we n’abagabo bamuherekeje barafungura, bararuhuka. Bukeye bamaze kubyuka, uwo mugabo abwira bene urugo ati: “Nimunsezerere, nsubire kwa databuja.”

55 Labani na nyina baramusubiza bati: “Reka umukobwa abe agumye hano nk’iminsi icumi, muzabone kujyana.”

56 Arabasubiza ati: “Mwinkerereza, dore Uhoraho yampaye urugendo ruhire, nimureke ntahe nsubire kwa databuja.”

57 Na bo bati: “Reka duhamagare umukobwa twumve icyo abivugaho.”

58 Nuko bahamagara Rebeka baramubaza bati: “Ese urahita ujyana n’uyu mugabo?”

Arabasubiza ati: “Turajyana.”

59 Nuko basezera kuri Rebeka, ajyana n’umuja wamureze n’umugaragu wa Aburahamu n’abaje bamuherekeje.

60 Bene wabo wa Rebeka bamwifuriza umugisha bati:

“Mushiki wacu, uzakomokweho n’abantu ibihumbi bitabarika,

urubyaro rwawe ruzatsinde abanzi.”

61 Rebeka n’abaja be bicara ku ngamiya, bajyana n’umugaragu wa Aburahamu.

62 Icyo gihe Izaki yari yaravuye ku “Iriba rya Nyirubuzima undeba”, ajya gutura mu majyepfo y’igihugu cya Kanāni.

63 Nimugoroba Izaki yatemberaga ku gasozi, abona ingamiya ziza zimusanga.

64 Rebeka amubonye ava ku ngamiya,

65 abaza umugaragu wa Aburahamu ati: “Uriya mugabo uri ku gasozi uje hano ni nde?”

Umugaragu aramusubiza ati: “Ni databuja.” Nuko Rebeka yitwikira umwenda mu maso.

66 Umugaragu atekerereza Izaki ibyo yakoze byose.

67 Izaki ajyana Rebeka mu ihema ryari irya nyina Sara aramurongora, aramukundwakaza. Bityo Izaki yibagirwa urupfu rwa nyina.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 25

Abandi bakomoka kuri Aburahamu

1 Aburahamu yashatse undi mugore witwaga Ketura,

2 babyarana Zimurani na Yokishani, na Medani na Midiyani, na Yishibaki na Shuwa.

3 Yokishani abyara Sheba na Dedani. Dedani akomokwaho n’Abashuri n’Abaletushi n’Abalewumi.

4 Bene Midiyani ni Eyifa na Eferi, na Hanoki na Abida na Elida. Abo bose bakomotse kuri Ketura.

5 Aburahamu yaraze Izaki ibyo yari atunze byose,

6 ariko abana b’inshoreke ze na bo yari yarabahaye iminani akiriho, abohereza gutura mu karere k’iburasirazuba kugira ngo batandukane na Izaki.

Urupfu rwa Aburahamu

7 Aburahamu yaramye imyaka ijana na mirongo irindwi n’itanu,

8 yashaje neza ageza mu za bukuru, hanyuma aratabaruka.

9 Abahungu be, Izaki na Ishimayeli bamushyingura muri bwa buvumo bw’i Makipela, buri mu murima wahoze ari uwa Efuroni mwene Sohari w’Umuheti. Uwo murima uri hafi y’i Mamure,

10 ukaba ari wa wundi Aburahamu yari yaraguze n’Abaheti. Aho ni ho Aburahamu n’umugore we Sara bashyinguwe.

11 Aburahamu amaze gupfa, Imana iha umugisha umuhungu we Izaki. Izaki yari atuye hafi y’Iriba rya Nyirubuzima undeba.

Abakomoka kuri Ishimayeli

12 Dore abakomoka kuri Ishimayeli, uwo Hagari Umunyamisirikazi umuja wa Sara yabyaranye na Aburahamu.

13 Ngaya amazina y’abahungu ba Ishimayeli uko bakurikirana: impfura ye ni Nebayoti, agakurikirwa na Kedari na Adibēli na Mibusamu,

14 na Mishuma na Duma na Masa,

15 na Hadadi na Tema na Yeturi, na Nafishi na Kedema.

16 Abo bene Ishimayeli babaye ba sekuruza b’amoko cumi n’abiri. Ni na bo bitiriwe aho bari batuye n’aho bari babambye amahema.

17 Ishimayeli yabayeho imyaka ijana na mirongo itatu n’irindwi, hanyuma aratabaruka.

18 Abishimayeli bari batuye mu ntara iri hagati ya Havila na Shuru, mu burasirazuba bwa Misiri ugana Ashūru. Batuye ahitaruye abandi bakomoka kuri Aburahamu.

Ivuka rya Ezawu na Yakobo

19 Dore amateka ya Izaki, mwene Aburahamu.

20 Izaki amaze imyaka mirongo ine avutse, arongora Rebeka umukobwa wa Betuweli w’Umunyasiriyawo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, akaba na mushiki wa Labani w’Umunyasiriya.

21 Rebeka yari ingumba maze Izaki atakambira Uhoraho, Uhoraho aramwumva, Rebeka asama inda y’impanga.

22 Abana bataravuka, yumva baragundagurana aribaza ati: “Ibi ni ibiki?” Ni bwo agiye kubaza Uhoraho ibyo ari byo.

23 Uhoraho aramusubiza ati:

“Inda yawe irimo impanga,

hazaturukamo amoko abiri atumvikana,

ubwoko bumwe buzarusha ubundi gukomera,

Gakuru azaba umugaragu wa Gato.”

24 Igihe kigeze, Rebeka abyara impanga.

25 Gakuru avuka ajya gutukura, afite ubwoya bwinshi ku mubiri wose, bamwita Ezawu.

26 Hakurikiraho Gato avuka afashe agatsinsino ka Ezawu, bamwita Yakobo. Icyo gihe Izaki yari amaze imyaka mirongo itandatu avutse.

Ezawu agurisha ubutware bwe

27 Abo bahungu barakura. Ezawu aba umuhigi kabuhariwe wirirwa ku gasozi, Yakobo we yari umuntu utuje wirirwa imuhira.

28 Izaki yakundaga inyama z’umuhīgo bituma atonesha Ezawu, Rebeka we atonesha Yakobo.

29 Umunsi umwe Ezawu yavuye guhīga ashonje, asanga Yakobo atetse isupu y’ibishyimbo

30 aramubwira ati: “Ndashonje cyane! Mpa kuri iyo supu itukura utetse!” (Ni cyo cyatumye bamuhimba Edomu).

31 Yakobo aramusubiza ati: “Banza umpe ubutware bwawe bw’umwana w’impfura!”

32 Ezawu aramubwira ati: “Ese ko ngiye kwicwa n’inzara, ubwo butware buzamarira iki?”

33 Yakobo aramubwira ati: “Ngaho rahira ko umpaye ubutware bwawe!”

Nuko Ezawu ararahira, agurisha Yakobo ubutware bwe.

34 Yakobo aha Ezawu umugati n’isupu y’ibishyimbo. Ezawu ararya, aranywa, arangije aragenda. Uko ni ko Ezawu yasuzuguye ubutware bwe bw’umwana w’impfura.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 26

Izaki asuhukira i Gerari

1 Mu gihugu hateye indi nzara itari iyo mu gihe cya Aburahamu, Izaki asuhukira i Gerari kwa Abimeleki, umwami w’Abafilisiti.

2 Uhoraho yari yarabonekeye Izaki aramubwira ati: “Ntuzajye mu Misiri, ahubwo uzagume muri iki gihugu, nzakwereka aho utura.

3 Guma muri iki gihugu, nzabana nawe kandi nzaguha umugisha. Wowe n’abazagukomokaho nzabaha iki gihugu cyose, nk’uko nabirahiye so Aburahamu.

4 Nzagwiza abazagukomokaho bangane n’inyenyeri zo ku ijuru, kandi nzabaha iki gihugu cyose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha mu rubyaro rwawe.

5 Nzaguha umugisha kubera ko so Aburahamu yanyumviye agakora ibyo nshaka, agakurikiza amabwiriza n’amateka n’amategeko namuhaye.”

6 Nuko Izaki ajya gutura i Gerari.

7 Abaturage baho baza kumubaza icyo apfana na Rebeka, arabasubiza ati: “Ni mushiki wanjye.” Izaki ntiyatinyutse kuvuga ko ari umugore we, kuko yibwiraga ko abo baturage bamuziza Rebeka kubera uburanga bwe.

8 Hashize iminsi, Abimeleki umwami w’Abafilisiti arebeye mu idirishya, arabukwa Izaki akinisha umugore we Rebeka.

9 Abimeleki atumiza Izaki aramubaza ati: “Kuki watubeshye ngo Rebeka ni mushiki wawe, none bikaba bigaragara ko ari umugore wawe?”

Izaki aramusubiza ati: “Natinyaga ko bamunziza!”

10 Abimeleki aramubwira ati: “Waraduhemukiye! Koko iyo hagira umwe wo muri twe uryamana n’umugore wawe, ntiwari kuba uduteje gucumura?”

11 Nuko Abimeleki yihanangiriza abantu be ati: “Uzagira icyo atwara uyu mugabo cyangwa umugore we, azicwa.”

12 Uwo mwaka Izaki arahinga yeza ibingana n’ibyo yabibye incuro ijana, kubera ko Uhoraho yamuhaye umugisha.

13 Izaki arakomera agira ubutunzi bwinshi, kugeza ubwo yabaye umukire cyane.

14 Yari afite imikumbi n’amashyo n’abagaragu benshi, bituma Abafilisiti bamugirira ishyari.

Impaka zatewe n’amariba

15 Amariba yose abagaragu ba Aburahamu bari barafukuye akiriho, Abafilisiti bari barayasibye bayuzuzamo ibitaka.

16 Abimeleki abwira Izaki ati: “Jya gutura ahandi kuko umaze gukomera cyane.”

17 Nuko Izaki arimuka ashinga amahema mu kibaya cy’i Gerari.

18 Asibuza amariba yafukuwe se akiriho, amwe Abafilisiti bari barasibye Aburahamu amaze gupfa. Ayita nk’uko se yari yarayise.

19 Abagaragu ba Izaki bafukura muri icyo kibaya, bahasanga iriba ry’amazi adudubiza.

20 Abashumba b’i Gerari babwira aba Izaki bati: “Ayo mazi ni ayacu.” Bityo baratongana bagira impaka, ni cyo cyatumye Izaki yita iryo riba Eseki.

21 Bafukura irindi riba, na ryo bararitonganira. Ni cyo cyatumye Izaki aryita Sitina.

22 Na ho arahava afukura irindi riba, ryo ntibaritonganira. Aryita Rehobotikuko yavugaga ati: “Noneho Uhoraho adushyize ahagutse tuzahatungira.”

23 Hashize igihe avayo ajya i Bērisheba,

24 iryo joro Uhoraho aramubonekera aramubwira ati: “Ndi Imana ya so Aburahamu, witinya kuko ndi kumwe nawe. Nzaguha umugisha ngwize abazagukomokaho mbigiriye umugaragu wanjye Aburahamu.”

25 Izaki ahubaka urutambiro, aramya Uhoraho. Ahashinga amahema n’abagaragu be bahafukura iriba.

Izaki agirana na Abimeleki isezerano ry’amahoro

26 Abimeleki n’umujyanama we Ahuzati, n’umutware w’ingabo ze Pikoli, bava i Gerari bajya kubonana na Izaki.

27 Izaki arababaza ati: “Muzanywe n’iki kundeba kandi mwaranyanze mukāmenesha?”

28 Baramusubiza bati: “Twabonye yuko Uhoraho ari kumwe nawe, bituma twifuza kugirana nawe isezerano ry’amahoro. Turahire

29 ko utazagira icyo udutwara nk’uko natwe nta cyo twagutwaye. Twakugiriye neza tugusezerera amahoro, kandi uhereye ubwo Uhoraho yaguhaye umugisha.”

30 Izaki arabazimanira bararya, baranywa.

31 Barazinduka bagirana amasezerano bayahamisha indahiro, maze Izaki arabasezerera bava iwe amahoro.

32 Uwo munsi abagaragu be baza kumubwira ko bafukuye iriba ririmo amazi,

33 aryita Sheba. Ni yo mpamvu uwo mujyi witwa Bērishebakugeza n’ubu.

Abagore ba Ezawu

34 Ezawu amaze imyaka mirongo ine avutse arongora abagore babiri b’Abahetikazi, ari bo Yudita umukobwa wa Bēri, na Basemati umukobwa wa Eloni.

35 Abo bagore bateye agahinda Izaki na Rebeka.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 27

Yakobo ahabwa umugisha wari ugenewe Ezawu

1 Izaki ageze mu za bukuru, arahuma. Umunsi umwe ahamagara Ezawu umuhungu we w’impfura ati: “Mwana wanjye!”

Ezawu aramusubiza ati: “Karame!”

2 Izaki aramubwira ati: “Dore ndashaje kandi sinzi igihe nzapfira.

3 Fata umuheto wawe n’imyambi ujye mu ishyamba, maze umpigire umuhīgo.

4 Hanyuma untekere inyama ziryoshye nk’uko nzikunda, uzinzanire nzirye mbone kuguha umugisha ntarapfa.”

5 Igihe Izaki yavuganaga n’umuhungu we Ezawu, Rebeka yarumvaga. Ezawu ajya mu ishyamba guhīga,

6 maze Rebeka abwira umuhungu we Yakobo ati: “Numvise so abwira Ezawu mukuru wawe ati:

7 ‘Jya guhīga maze untekere inyama ziryoshye ndye, nguhere umugisha imbere y’Uhoraho ntarapfa.’ ”

8 Rebeka arakomeza ati: “None rero mwana wanjye, umva icyo nkubwira:

9 jya mu mukumbi unzanire abana b’ihene babiri b’imishishe, maze ntekere so inyama ziryoshye nk’uko azikunda.

10 Hanyuma uze kuzimushyīra arye, maze aguhe umugisha atarapfa.”

11 Yakobo asubiza nyina ati: “Mukuru wanjye Ezawu afite ubyoya bwinshi, naho jye nta bwo mfite.

12 Data nankorakora arantahura, amenye ko namuriganyije. Bityo amvume aho kumpa umugisha.”

13 Nyina aramubwira ati: “Mwana wanjye, uwo muvumo uzampame nakuvuma! None nyumvira gusa, unzanire abo bana b’ihene.”

14 Yakobo agenza atyo, maze nyina ateka inyama ziryoshye nk’uko Izaki yazikundaga.

15 Hanyuma Rebeka afata imyambaro myiza impfura ye Ezawu yari yaramubikije, ayambika Yakobo.

16 Amwambika n’impu za za hene ku bikonjo no ku ijosi, ahatari ubwoya.

17 Nuko amuha inyama ziryoshye n’umugati yari yateguye.

18 Yakobo ajya aho se ari, aramuhamagara ati: “Data!”

Izaki aramusubiza ati: “Ndakwitaba mwana wanjye. Uri nde?”

19 Yakobo aramusubiza ati: “Ndi Ezawu, impfura yawe. Nakoze ibyo wambwiye, none icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”

20 Izaki aramubaza ati: “Ko utebutse mwana wanjye?”

Yakobo aramusubiza ati: “Uhoraho Imana yawe yamfashije.”

21 Izaki abwira Yakobo ati: “Mwana wanjye, igira hino ngukoreho numve ko uri umwana wanjye Ezawu koko.”

22 Aramwegera, Izaki aramukorakora aribaza ati: “Ko numva ijwi ari irya Yakobo, ariko ibikonjo bikaba ari ibya Ezawu?”

23 Bimubera urujijo, kuko ibikonjo bya Yakobo byari biriho ubwoya nk’ibya Ezawu. Ataramuha umugisha

24 aramubaza ati: “Ese koko uri umwana wanjye Ezawu?”

Yakobo aramusubiza ati: “Ndi we.”

25 Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, ngaburira ndye maze nguhe umugisha.” Aramuhereza ararya, amuzanira na divayi aranywa.

26 Nuko Izaki aramubwira ati: “Mwana wanjye, igira hino unsome.”

27 Yakobo aramwegera aramusoma, Izaki yumva impumuro y’imyambaro ya Ezawu. Aha Yakobo umugisha agira ati:

“Mbega ukuntu umuhungu wanjye ahumura neza!

Ahumura nk’umurima Uhoraho yahaye kurumbuka.

28 Imana isomye imirima yawe,

ihe ubutaka kurumbuka,

ikugwirize ingano na divayi.

29 Andi moko uzayategeke,

andi mahanga azagupfukamire.

Abavandimwe bawe uzabatware,

bene nyoko bazagupfukamire.

Abazakuvuma bazavumwe,

abazagusabira umugisha bazahabwe umugisha.”

Ezawu atakambira se ngo amuhe umugisha

30 Ubwo Yakobo yasohokaga amaze guhabwa umugisha na Izaki, ni bwo umuvandimwe we Ezawu yavuye guhīga.

31 Ezawu na we ateka inyama ziryoshye azizanira se, aramubwira ati: “Data, icara urye ku muhīgo nkuzaniye maze umpe umugisha.”

32 Se aramubaza ati: “Uri nde?”

Aramusubiza ati: “Ndi impfura yawe Ezawu.”

33 Izaki ahinda umushyitsi cyane, aramubaza ati: “Niba ari wowe se, ni nde wanzaniye umuhīgo mu mwanya ushize? Nariye ku byo yanzaniye byose, maze muha umugisha kandi nta cyabihindura.”

34 Ezawu yumvise amagambo ya se, arashavura acura umuborogo, aramutakambira ati: “Data, nanjye mpa umugisha.”

35 Izaki aramubwira ati: “Umuvandimwe wawe yanshyizeho uburiganya, muha umugisha wari ukugenewe.”

36 Ezawu aravuga ati: “Ubu ni ubwa kabiri Yakoboandiganya! Yewe, ni koko izina ni ryo muntu! Yanjyaniye ubutware, none antwariye n’umugisha!” Yongera kubaza se ati: “Nta mugisha wansigiye?”

37 Izaki aramusubiza ati: “Nta wo, mwana wanjye! Dore nahaye Yakobo kuzagutwara, n’abavandimwe be bose bazamuhakwaho. Namuhaye no kuzatungwa n’ingano na divayi.”

38 Ezawu akomeza kwinginga se ati: “Mbese koko nta wundi mugisha ufite? Data, nanjye mpa umugisha!” Nuko Ezawu araturika ararira.

39 Izaki aramubwira ati:

“Dore uzatura kure y’ubutaka burumbuka,

uzatura ahagwengeye nk’agasi.

40 Uzabeshwaho n’inkota yawe,

uzaba n’umugaragu w’umuvandimwe wawe.

Ariko numugomera uzivana mu buja.”

Ezawu ashaka kwica Yakobo

41 Nuko Ezawu arwara inzika umuvandimwe we Yakobo, amuziza ko se yamuhaye umugisha. Yaribwiye ati: “Data ari hafi gupfa, ibyo kumushyingura nibirangira nzahita nica Yakobo!”

42 Rebeka amenye imigambi ya Ezawu umuhungu we w’impfura, ahamagara Yakobo aramubwira ati: “Dore umuvandimwe wawe Ezawu agiye kwihimura akwice.

43 None mwana wanjye, umva icyo nkubwira: hungira kwa musaza wanjye Labani, utuye i Harani.

44 Uzabe ugumyeyo kugeza igihe Ezawu azashirira uburakari

45 akibagirwa ibyo wamugiriye, ni bwo nzagutumaho ugaruke. Sinifuza kubaburira icyarimwe.”

Izaki yohereza Yakobo kwa Labani

46 Rebeka abwira Izaki ati: “Iby’abakazana banjye b’Abahetikazibirandambiye! Yakobo na we aramutse ashatse umugeni muri iki gihugu, agahinda ntikambeshaho!”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 28

1 Nuko Izaki ahamagaza Yakobo amusezeraho, aramubwira ati: “Ntuzashake umugore w’Umunyakanānikazi,

2 ahubwo ujye mu majyaruguru ya Mezopotamiya, mu muryango wa sogokuru wawe Betuweli, maze ushake umugeni mu bakobwa ba nyokorome Labani.

3 Imana Nyirububasha niguhe umugisha,

iguhe kororoka no kugwira,

uzakomokweho n’amoko menshi.

4 Wowe n’abazagukomokaho Imana nibahe umugisha yahaye Aburahamu.

Uzigarurire iki gihugu watuyemo,

ari cyo Imana yahaye Aburahamu.”

5 Nuko Izaki yohereza Yakobo mu majyaruguru ya Mezopotamiya, kwa Labani mwene Betuweli w’Umunyasiriya. Labani uwo yari musaza wa Rebeka, nyina wa Yakobo na Ezawu.

Ezawu arongora undi mugore

6 Ezawu amenya ko Izaki yasabiye Yakobo umugisha, akamwohereza mu majyaruguru ya Mezopotamiya kugira ngo ashakeyo umugeni, kandi akamubuza gushaka umugeni w’Umunyakanānikazi.

7 Amenya kandi ko Yakobo yumviye ababyeyi be, akajya muri Mezopotamiya.

8 Ibyo bituma Ezawu asobanukirwa ko se Izaki atishimiraga Abanyakanānikazi.

9 Ni bwo agiye kwa Ishimayeli mwene Aburahamu, arongora umukobwa we Mahalata mushiki wa Nebayoti, amuharika abagore yari asanganywe.

Inzozi za Yakobo

10 Yakobo ava i Bērisheba yerekeza i Harani,

11 bumwiriyeho arara aho yari ageze. Araharyama yisegura ibuye, arasinzira.

12 Aza kurota abona urwego rushinze ku isi rukagera ku ijuru, abamarayika b’Imana baruzamukiraho abandi barumanukiraho.

13 Abona n’Uhoraho amuhagaze iruhande, aramubwira ati: “Ndi Uhoraho, Imana ya sogokuru Aburahamu na Izaki. Iki gihugu uryamyemo nzakiguha wowe n’abazagukomokaho.

14 Nzabagwiza babe benshi nk’umukungugu, maze bāgure igihugu cyabo mu mpande zose. Amahanga yose yo ku isi azaherwa umugisha muri wowe no mu bazagukomokaho.

15 Dore ndi kumwe nawe, nzakurinda aho uzajya hose kandi nzakugarura muri iki gihugu. Sinzagutererana, ahubwo nzasohoza ibyo nagusezeranyije.”

16 Yakobo arakanguka, aravuga ati: “Uhoraho ari hano nkaba ntabimenye!”

17 Aratinya cyane aravuga ati: “Mbega ahantu hateye ubwoba! Aha hantu ni inzu y’Imana koko, n’irembo ry’ijuru!”

18 Bukeye arazinduka afata rya buye yari yiseguye, ararishinga arisukaho amavuta ngo ribe urwibutso.

19 Aho hantu ahita Beteli, hari hafi y’umujyi kera witwaga Luzi.

20 Yakobo ahigira Imana umuhigo ati: “Nubana nanjye kandi ukandindira muri uru rugendo, ukampa icyo ndya n’icyo nambara,

21 nkagaruka kwa data amahoro, Uhoraho ni bwo uzaba uri Imana yanjye koko.

22 Aha hantu nashinze ibuye hazaba inzu yawe, kandi mu byo uzampa byose sinzabura kuguha kimwe cya cumi.”

Categories
Intangiriro

Intangiriro 29

Yakobo agera kwa Labani

1 Yakobo akomeza urugendo, agera mu gihugu cy’iburasirazuba.

2 Aza kubona iriba riri mu misozi, hafi yaryo hari imikumbi itatu y’intama itegereje kuhirwa. Ariko iryo riba ryari ripfundikijwe ibuye rinini.

3 Iyo amatungo yamaraga guteranira aho bakuragaho iryo buye bakayuhira, amatungo yakuka bagasubiza ibuye mu mwanya waryo.

4 Yakobo abaza abashumba ati: “Ncuti zanjye, muri aba he?”

Baramusubiza bati: “Turi ab’i Harani.”

5 Arababaza ati: “Ese Labani ukomoka kuri Nahori muramuzi?”

Baramusubiza bati: “Turamuzi.”

6 Yongera kubabaza ati: “Araho se?”

Baramusubiza bati: “Araho, ndetse dore n’umukobwa we Rasheli ashoye amatungo.”

7 Yakobo arababaza ati: “Ko mwabyagije amatungo hakiri kare? Nimuyuhire nakuka muyaragire!”

8 Baramusubiza bati: “Ntitwabikora kuko tugomba gutegereza ko amatungo yose ahagera, tukabona gukuraho ibuye tukayuhira.”

9 Yakobo akivugana na bo, Rasheli wari umushumba aba ageze aho ashoreye intama za se.

10 Yakobo abonye Rasheli umukobwa wa nyirarume Labani, ashoreye intama za se, ajya ku iriba akuraho ibuye yuhira intama za nyirarume Labani.

11 Hanyuma ahobera Rasheli, maze umunezero umutera kurira.

12 Ni ko kubwira Rasheli ati: “Ndi mwishywa wa so, mama ni Rebeka.” Nuko Rasheli ariruka abibwira se.

13 Labani yumvise yuko mwishywa we Yakobo yaje, arihuta ajya kumusanganira. Aramuhobera aramusoma, amujyana iwe. Yakobo amubwira ibyamubayeho byose.

14 Nuko Labani aramubwira ati: “Ni ukuri, uri amaraso yanjye.”

Yakobo arongora Leya na Rasheli

Yakobo ahamaze ukwezi

15 Labani aramubwira ati: “Si byiza ko wankorera ku busa nubwo uri mwene wacu, none mbwira icyo ushaka ko nzaguhemba.”

16 Labani yari afite abakobwa babiri. Umukuru yitwaga Leya, umuto akitwa Rasheli.

17 Leya yari afite amaso meza, Rasheli we yari ateye neza kandi afite uburanga,

18 Yakobo akamukunda. Nuko asubiza Labani ati: “Nzagukorera imyaka irindwi, unshyingire umukobwa wawe muto Rasheli.”

19 Labani aramubwira ati: “Kumugushyingira biruta kumushyingira undi, gumana nanjye.”

20 Nuko Yakobo akora imyaka irindwi kugira ngo bamushyingire Rasheli. Yaramukundaga cyane bituma iyo myaka imubera nk’iminsi mike.

21 Iyo myaka irangiye Yakobo abwira Labani ati: “Nshyingira umugeni wanjye kuko igihe cyo kugukorera cyarangiye.”

22 Labani atumira abaturanyi be bararya, baranywa,

23 nimugoroba ashyira Yakobo umukobwa we Leya, aramurongora.

24 Labani yari yarahaye Leya umuja we Zilipa ngo amukorere.

25 Bukeye Yakobo asanga bamushyingiye Leya! Ni bwo abajije Labani ati: “Wangenje ute? Sinagukoreye ngira ngo unshyingire Rasheli? Kuki wandiganyije?”

26 Labani aramusubiza ati: “Mu muco wacu ntidushyingira umukobwa muto mbere y’umukuru.

27 Banza umarane na Leya icyumweru cy’ubugeni mbone kugushyingira Rasheli, maze uzankorere indi myaka irindwi.”

28 Yakobo abigenza atyo. Amaranye na Leya icyumweru, Labani amushyingira Rasheli.

29 Labani yari yarahaye Rasheli umuja we Biliha ngo amukorere.

30 Yakobo arongora Rasheli, aramukunda kurusha Leya. Akorera Labani indi myaka irindwi.

Abana ba Yakobo

31 Uhoraho abonye ko Leya adakunzwe nka Rasheli amuha ibyara, naho Rasheli aba ingumba.

32 Leya asama inda abyara umwana w’umuhungu, amwita Rubenikuko yavugaga ati: “Uhoraho yabonye akababaro kanjye, noneho umugabo wanjye azankunda.”

33 Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Uhoraho yumvise ko ntakunzwe, none ampaye n’uyu.” Amwita Simeyoni.

34 Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Noneho umugabo wanjye tuzafatanya, kuko twabyaranye abahungu batatu.” Uwo mwana amwita Levi.

35 Arongera arasama abyara undi muhungu, aravuga ati: “Ubu bwo nzasingiza Uhoraho!” Uwo mwana amwita Yuda. Nuko aba arekeye aho kubyara.

Categories
Intangiriro

Intangiriro 30

1 Rasheli abonye atabyaye agirira mukuru we ishyari, abwira Yakobo ati: “Mpa abana, nutabampa ndapfa!”

2 Yakobo arakarira Rasheli aramubwira ati: “Mbese ni jye wabibaza? Imana si yo yakwimye ibyara?”

3 Rasheli aramubwira ati: “Ryamana n’umuja wanjye Biliha azambyarire akana, nibura nzabe umubyeyi nk’abandi!”

4 Amuha umuja we Biliha ngo amugire inshoreke,

5 Yakobo amutera inda babyarana umwana w’umuhungu.

6 Rasheli aravuga ati: “Imana yumvise gusenga kwanjye irandenganura, impa umwana.” Uwo mwana amwita Dani.

7 Biliha umuja wa Rasheli, arongera arasama abyara umuhungu wa kabiri.

8 Rasheli aravuga ati: “Narwanye inkundura na mukuru wanjye none ndatsinze!” Uwo mwana amwita Nafutali.

9 Leya abonye ko atakibyara, aha Yakobo umuja we Zilipa ngo amugire inshoreke,

10 babyarana umwana w’umuhungu.

11 Leya aravuga ati: “Mbega umugisha!” Uwo mwana amwita Gadi.

12 Zilipa umuja wa Leya, abyarana na Yakobo umuhungu wa kabiri.

13 Leya aravuga ati: “Ngize amahirwe! Kandi abagore bose bazanyita umunyehirwe!” Uwo mwana amwita Ashēri.

14 Mu gihe cy’isarura ry’ingano Rubeni ajya mu mirima, abona imbuto z’ibyaraazizanira nyina Leya. Rasheli abwira Leya ati: “Mpa kuri izo mbuto umuhungu wawe yakuzaniye.”

15 Leya aramusubiza ati: “Ese ntunyurwa? Wantwaye umugabo none urashaka no kuntwara imbuto z’ibyara umwana wanjye yanzaniye?”

Rasheli aravuga ati: “Noneho iri joro murararana, numpa izo mbuto umwana wawe yazanye.”

16 Nimugoroba Yakobo avuye mu mirima, Leya aramusanganira aramubwira ati: “Uraza kundaza, kuko ari cyo cyatumye nemera guha Rasheli imbuto z’ibyara umwana wanjye yanzaniye.” Nuko Yakobo ararana na Leya iryo joro.

17 Imana yumva gusenga kwa Leya arasama, abyara umuhungu wa gatanu.

18 Leya aravuga ati: “Imana yampaye ibihembo, kuko nemereye umugabo wanjye kugira umuja wanjye inshoreke.” Uwo mwana amwita Isakari.

19 Leya arongera arasama abyara umuhungu wa gatandatu,

20 aravuga ati: “Imana ingabiye impano nziza! Noneho umugabo wanjye azampa icyubahiro kuko tubyaranye abahungu batandatu.” Uwo mwana amwita Zabuloni.

21 Hanyuma Leya abyara n’umukobwa amwita Dina.

22 Imana izirikana Rasheli, yumva gusenga kwe imukiza ubugumba,

23 asama inda abyara umwana w’umuhungu. Aravuga ati: “Imana inkuye mu isoni!”

24 Uwo mwana amwita Yozefuagira ati: “Icyampa ngo Imana inyongere undi muhungu!”

Yakobo aba umutunzi

25 Rasheli amaze kubyara Yozefu, Yakobo abwira Labani, ati: “Nsezerera ntahe nsubire mu gihugu cy’iwacu,

26 njyane n’abagore banjye n’abana banjye, kuko nababonye ngukoreye. Uzi neza ko nagukoreye imirimo myinshi.”

27 Labani aramubwira ati: “Reka nkubwire: nahishuriwe yuko imigisha yose Imana yampaye ari wowe nyikesha.

28 None mbwira igihembo ushaka nkiguhe.”

29 Yakobo aramubwira ati: “Uzi uko nagukoreye n’uko amatungo yawe yagwiriye nyaragira.

30 Ayo wari ufite ntaraza yari make, aho nziye arororoka cyane. Kuva nagera iwawe Uhoraho ntiyahwemye kuguha umugisha. None ubu ndabona nkwiriye kubona icyatunga urugo rwanjye.”

31 Labani aramubaza ati: “Nguhe iki?”

Yakobo aramusubiza ati: “Nta gihembo nkwatse. Ahubwo niba ushaka ko nkomeza kukuragirira amatungo, umva icyifuzo cyanjye:

32 uyu munsi ndanyura mu mikumbi yawe yose, ntoranyemo intama zose z’ubugondo n’iz’ibitobo n’iz’imikara, n’ihene zose z’ubugondo n’iz’ibitobo, uzabe ari zo umpa.

33 Mu gihe kizaza nusuzuma uzasanga ndi indahemuka. Nuramuka usanze mu ntama zanjye izitari imikara, no mu ihene izitari ubugondo cyangwa ibitobo, uzazite inyibano.”

34 Labani aramusubiza ati: “Ndabyemeye, bizabe uko ubivuze.”

35 Ariko uwo munsi Labani arobanura amapfizi y’ihene y’ibihuga n’ay’ibitobo, n’inyagazi z’ubugondo n’iz’ibitobo, n’intama z’imikara n’iz’ubugondo. Nuko azishinga abahungu be,

36 abategeka kuzijyana kure ya Yakobo ahareshya n’urugendo rw’iminsi itatu.

Yakobo akomeza kuragira imikumbi ya Labani isigaye.

37 Nuko atema udushami tw’ibiti by’amoko atatu, akagira aho ashishura n’aho areka ku buryo haboneka uturongo twera.

38 Hanyuma ashyira utwo duti mu bibumbiro aho yuhira imikumbi, kuko amatungo yageraga ku ibuga agashaka kwima.

39 Bityo amatungo yimiraga imbere y’utwo duti, yabyaraga ibihuga n’ubugondo n’ibitobo.

40 Yakobo avangura izivutse ziba ize. Umukumbi aragiye awubangurira ku z’ibihuga no ku z’ibitobo Labani yari yarobanuye. Bityo akibonera umukumbi we bwite ntawuvange n’uwa Labani.

41 Uko amatungo meza yarindaga, ni ko Yakobo yashyiraga uduti mu bibumbiro kugira ngo yimire imbere yatwo.

42 Ariko iyo yabaga ari mabi ntiyadushyiragaho, bituma amatungo mabi aba aya Labani, ameza aba aya Yakobo.

43 Bityo Yakobo aba umutunzi cyane, agira imikumbi myinshi n’ingamiya n’indogobe, n’abaja n’abagaragu.