Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 21

Ijuru rishya n’isi nshya

1 Hanyuma mbona ijuru rishya n’isi nshya. Ijuru rya mbere n’isi ya mbere byari byavuyeho, nta n’inyanja yari ikiriho.

2 Nuko mbona umurwa w’Imana ari wo Yeruzalemu nshya, umanuka uva mu ijuru ku Mana. Wari uteguwe nk’umugeni warimbishijwe agiye gusanganira umukwe.

3 Numva ijwi ry’uvugira kuri ya ntebe ya cyami, avuga cyane ati: “Ubu Imana ije gutura hagati mu bantu, ibane na bo maze babe abantu bayo. Imana ubwayo izabana na bo [ibe Imana yabo].

4 Izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzongera kubaho ukundi. Ntawe uzongera gupfusha cyangwa kuboroga, cyangwa kuribwa kuko ibya mbere bizaba bivuyeho.”

5 Nuko Uwari wicaye kuri ya ntebe ya cyami aravuga ati: “Dore byose mbihinduye bishya.” Nuko yungamo ati: “Andika ibyo kuko ayo magambo ari ay’ukuri, akwiye kugirirwa icyizere.”

6 Arambwira ati: “Byose birarangiye. Ndi Alufa na Omega,ni ukuvuga intangiriro n’iherezo. Ufite inyota nzamuha kunywa ku mazi y’ubugingo ku buntu.

7 Utsinda wese ibyo nzabimuha ho umunani, kandi nzaba Imana ye na we abe umwana wanjye.

8 Naho ibigwari n’abahemu n’abakora ibizira ku Mana, abicanyi n’abasambanyi, n’abarozi n’abasenga ibigirwamana kimwe n’ababeshya bose, umugabane wabo uzaba kurohwa mu kiyaga cyaka umuriro kirimo n’amazuku.Ni rwo rupfu rwa kabiri.”

Yeruzalemu nshya

9 Hanyuma haza umwe muri ba bamarayika barindwi, bari bacigatiye za nzabya ndwi zuzuye ibyorezo birindwi biheruka ibindi, arambwira ati: “Ngwino nkwereke umugeni w’Umwana w’intama.”

10 Mwuka anzaho ndabonekerwa maze umumarayika anjyana mu mpinga y’umusozi muremure cyane, anyereka umurwa w’Imana ari wo Yeruzalemu, umanuka uva mu ijuru ku Mana.

11 Warabagiranaga ikuzo ryayo, ukabengerana nk’ibuye ry’agaciro, mbese nk’iryitwa yasipi ribonerana nk’isarabwayi.

12 Wari uzengurutswe n’urukuta rurerure kandi rugari, rufite amarembo cumi n’abiri arinzwe n’abamarayika cumi na babiri. Kuri ayo marembo hari handitswe amazina cumi n’abiri y’imiryango cumi n’ibiri ikomoka kuri Isiraheli.

13 Iburasirazuba hari amarembo atatu, mu majyaruguru atatu no mu majyepfo atatu, n’iburengerazuba atatu.

14 Urukuta rw’uwo murwa rwari rwubatswe ku rufatiro rw’amabuye cumi n’abiri, kandi kuri ayo mabuye hari handitseho amazina y’Intumwa cumi n’ebyiri z’Umwana w’intama.

15 Umumarayika twavuganaga yari afite ikibingo cy’izahabu, kugira ngo afate ingero z’umurwa, n’amarembo yawo n’urukuta rwawo.

16 Uwo murwa wari mpandenye, umurambararo wawo wanganaga n’ubugari. Nuko umumarayika afata ingero z’umurwa n’icyo kibingo, umurambararo wawo wari ibirometero ibihumbi bibiri na magana abiri, kandi umurambararo n’ubugari n’ubuhagarike byaranganaga.

17 Umumarayika afata ingero z’urukuta, rwari metero mirongo itandatu n’eshanu z’ubuhagarike, kandi urugero yakoreshaga ni urwo abantu bari basanzwe bakoresha.

18 Urukuta rwari rwubatswe n’amabuye yitwa yasipi, naho umurwa ubwawo wubatswe mu izahabu itavanze, ibonerana nk’ikirahuri.

19 Amabuye yari yubatse urufatiro rw’urukuta yari arimbishijwe n’amabuye y’agaciroy’ubwoko butari bumwe. Dore amazina y’amabuye yari agize urufatiro: irya mbere ni yasipi, irya kabiri safiro, irya gatatu agata, irya kane emerodi,

20 irya gatanu onigisi, irya gatandatu saridiyo, irya karindwi kirizolito, irya munani berilo, irya cyenda topazi, irya cumi kirisopuraso, irya cumi na rimwe yakinto, irya cumi na kabiri ametisito.

21 Amarembo cumi n’abiri y’umurwa yari agizwe n’amasaro y’agahebuzo cumi n’abiri, buri rembo ryari rikozwe mu isaro rimwe. Umuhanda mugari unyura mu murwa wari ushashwemo izahabu itavanze, ibonerana nk’ikirahuri.

22 Muri uwo murwa nta Ngoro nahabonye, kuko Nyagasani Imana Ishoborabyose ari yo Ngoro yawo hamwe n’Umwana w’intama.

23 Uwo murwa ntukeneye kuvirwa n’izuba cyangwa ngo umurikirwe n’ukwezi, kuko ikuzo ry’Imana ari ryo riwumurikira, kandi Umwana w’intama akawubera urumuri.

24 Amahanga azagenda amurikiwe na rwo, kandi abami b’isi bazahazana ibyiza byabo bihebuje.

25 Amarembo y’umurwa azahora akinguye amanywa yose, ndetse ntazigera akingwa kuko nta joro rizahaba.

26 Bazahazana ibyiza bihebuje n’ibifite agaciro by’amahanga.

27 Ariko nta gihumanya kizinjira muri uwo murwa, cyangwa umuntu wese ukora ibizira ku Mana cyangwa ubeshya. Hazinjira gusa abanditswe mu gitabo cy’ubugingo cy’Umwana w’intama.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/21-5766d5d98ef2f223f04fb39446605c65.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 22

1 Hanyuma umumarayika anyereka uruzi rw’amazi y’ubugingo, abengerana nk’isarabwayi. Urwo ruzi rwavaga kuri ya ntebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama,

2 rugatemba hagati mu muhanda mugari w’umurwa. Ku nkombe zombi z’urwo ruzi, hari igiti cy’ubugingocyera imbuto incuro cumi n’ebyiri mu mwaka, incuro imwe buri kwezi. Ibibabi byacyo bikoreshwa mu kuvura amahanga indwara.

3 Nta muvumo uzongera kubaho ukundi.

Intebe ya cyami y’Imana n’Umwana w’intama izaba muri uwo murwa, kandi abagaragu bayo bazaza kuyiramya.

4 Bazabona mu maso hayo kandi bazandikwaho izina ryayo mu ruhanga.

5 Nta joro rizongera kubaho, kandi bazaba batagikeneye urumuri rw’itara cyangwa urw’izuba, kuko Nyagasani Imana azababera urumuri maze bime ingoma iteka ryose.

Ukuza kwa Yezu

6 Hanyuma umumarayika arambwira ati: “Ayo magambo ni ay’ukuri kandi akwiye kugirirwa icyizere. Nyagasani Imana ukoresha abahanuzi, ni we watumye umumarayika kwereka abagaragu be ibyenda kubaho bidatinze.”

7 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze. Hahirwa abakurikiza ibyahanuwe biri muri iki gitabo.”

8 Ni jyewe Yohani wumvise ibyo kandi ndanabyibonera. Maze kubyumva no kubibona, nikubita imbere y’umumarayika wabinyerekaga ngo muramye.

9 Ariko arambwira ati: “Sigaho! Jye ndi umugaragu w’Imana kimwe nawe, kandi kimwe n’abavandimwe baweb’abahanuzi, n’abandi bose bitondera ubutumwa buri muri iki gitabo, ahubwo uramye Imana.”

10 Hanyuma arambwira ati: “Ubuhanuzi buri muri iki gitabo ntubugire ibanga, kuko igihe ibyo byose byagenewe cyegereje.

11 Inkozi y’ibibi yose nigumye ikore ibibi, n’uwanduye umutima agumye yandure, naho intungane igumye ikore ibitunganye, n’umuziranenge agumye abe umuziranenge.”

12 Yezu aravuga ati: “Dore ngiye kuza bidatinze, nzanye ibihembo kugira ngo mpembe umuntu wese ibikwiranye n’ibyo azaba yarakoze.

13 Ndi Alufa na Omega,ni ukuvuga uw’ibanze n’uheruka. Ndi intangiriro n’iherezo.

14 “Hahirwa abamesa amakanzu yabo, bityo bakemererwa kunyura mu marembo bakinjira mu murwa w’Imana, bakarya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo.

15 Inyuma y’uwo murwa hazasigara abiyandarikan’abarozi, n’abasambanyi n’abicanyi, n’abasenga ibigirwamana n’abakunda kubeshya kandi bakariganya.

16 “Jyewe Yezu natumye umumarayika wanjye ngo abemeze ibyo byerekeye amatorero y’Imana. Ni jye gishyitsi cya Dawidinkaba mukomokaho, kandi ni jye nyenyeri imurika mu rukerera.”

17 Mwuka n’Umugeni baravuga bati: “Ngwino!” Uwumva ibyo na we navuge ati: “Ngwino!” Ufite inyota na we naze, n’ushaka wese aze, ajyane amazi y’ubugingo ku buntu!

Umwanzuro

18 Ndaburira umuntu wese wumva ibyahanuwe biri muri iki gitabo: nihagira umuntu ugira icyo abyongeraho, Imana izongera ku gihano cye ibyorezo bivugwa muri iki gitabo.

19 Nihagira umuntu ugira icyo agabanya ku byahanuwe biri muri iki gitabo, Imana izakuraho umugabane we ku giti cy’ubugingo no ku murwa wayo, nk’uko byanditswe muri iki gitabo.

20 Uhamya ukuri kw’ibyo byose aravuga ati: “Yego, ngiye kuza bidatinze.”

Ni koko birakaba bityo! Ngwino Nyagasani Yezu.

21 Nyagasani Yezu nagumye kugirira bose ubuntu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/22-da24101dfea7162416b5965a14e690a8.mp3?version_id=387—