Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 1

1 Ibi ni ibyahishuwe na Yezu Kristo abihawe n’Imana, kugira ngo yereke abagaragu be ibyenda kubaho. Yabimenyesheje umugaragu we Yohani amutumyeho umumarayika.

2 Yohani na we yemeza ijambo ryavuye ku Mana, n’iby’ukuri Yezu Kristo yahamije akurikije ibyo yiboneye.

3 Hahirwa umuntu usoma iki gitabo, hahirwa n’abumva amagambo yahanuwe akirimo kandi bagakurikiza ibyanditswemo, kuko igihe byagenewe cyegereje.

Indamutso ku matorero arindwi agize Umuryango w’Imana

4 Jyewe Yohani, ndabandikiye mwebwe amatorero arindwi yo mu ntara ya Aziya. Imana nibagirire ubuntu ibahe n’amahoro, yo iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza. Nibikore ifatanyije n’ibyitwa ibinyamwuka birindwibihora imbere y’intebe yayo ya cyami.

5 Ibikore kandi ifatanyije na Yezu Kristo umuhamya w’indahemuka, akaba yarabimburiye abandi kuzuka mu bapfuye, akagirwa umutware w’abami bategeka iyi si. Kristo aradukunda, ni na we watubohoye amena amaraso ye kugira ngo atuvane mu byaha byacu.

6 Yatugize kandi abantu bo mu bwami bwe b’abatambyi, kugira ngo dukorere Imana Se. Nahabwe ikuzo n’imbaraga iteka ryose. Amina.

7 Dore aje ku bicu, umuntu wese azamubona ndetse n’abatoboye umubiri we bazamubona. Amoko yose yo ku isi azacura imiborogo ku bwe. Koko bizaba bityo! Amina.

8 Nyagasani Imana Ishoborabyose, iriho kandi yahozeho, kandi igiye kuza iravuga iti: “Ni jyewe Ntangiriro, ni nanjye Herezo.”

Yohani abonekerwa na Kristo

9 Ni jye Yohani umuvandimwe wanyu musangiye amakuba duhōrwa Yezu, musangiye kandi ubwami bwe n’ukwihangana duterwa na we. Nari ku kirwa cya Patimo, mpōrwa Ijambo ry’Imana n’iby’ukuri Yezu yahamije.

10 Ku munsi wa Nyagasani, Mwuka w’Imana anzaho maze ndabonekerwa, inyuma yanjye numva ijwi rimeze nk’iry’impanda

11 ry’uvuga cyane ati: “Ibyo ureba ubyandike mu muzingo w’igitabo, uwoherereze amatorero arindwi yo muri iyi mijyi: Efezi na Simirina na Perugamo, na Tiyatira na Saridi, na Filadelifiya na Lawodiseya.”

12 Ndahindukira kugira ngo ndebe uwambwiraga, maze mbona hateretswe amatara arindwi akozwe mu izahabu.

13 Hagati yayo hari hahagaze usa n’umwana w’umuntu. Yari yambaye ikanzu ndende, igituza cye kizengurutswe n’umukandara w’izahabu.

14 Umutwe we n’umusatsi we byereranaga nk’inyange cyangwa nk’urubura, kandi amaso ye yari nk’indimi z’umuriro.

15 Ibirenge bye byarabagiranaga nk’umuringa wamazwemo inkamba n’umuriro ugasenwa, kandi ijwi rye ryarangiraga nk’amazi menshi asuma.

16 Mu kuboko kwe kw’iburyo yari afite inyenyeri ndwi, naho mu kanwa ke havagamo inkota ityaye. Mu maso he harabagiranaga nk’izuba ryo ku manywa y’ihangu.

17 Murabutswe mpita nikubita hasi imbere ye mera nk’uwapfuye.

Nuko andambikaho ikiganza cy’iburyo aravuga ati: “Witinya! Ni jye Ntangiriro, ni nanjye Herezo.

18 Dore ndi muzima, nari narapfuye none ndiho kugeza iteka ryose. Ni jye ufite imfunguzo, nshobora gufunga no gufungura urupfu n’ikuzimu.

19 Nuko rero andika ibyo ubonye, ari ibiriho ubu ari n’ibigiye gukurikiraho.

20 Ibyerekeye inyenyeri ndwi wabonye mu kiganza cyanjye cy’iburyo, n’amatara arindwi y’izahabu ni ibanga. Dore uko iryo banga risobanura: inyenyeri ndwi ni abamarayika bashinzwe ya matorero arindwi, naho amatara arindwi ni ayo matorero arindwi ubwayo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/1-1d41502c6ad59b8b7d9da9cc1640fe6c.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 2

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ryo muri Efezi

1 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ryo muri Efezi uti: ‘Ufashe inyenyeri ndwi mu kuboko kw’iburyo, akanagendera hagati y’amatara arindwi y’izahabu aravuze ngo:

2 Nzi ibyo ukora n’ukuntu uvunika ntucogore. Nzi kandi ko utabasha kwihanganira abagizi ba nabi. Wagenzuye abiyita intumwa za Kristo kandi atari zo, maze usanga ko babeshya.

3 Koko warihanganye, warababajwe bakumpōra ntiwacika intege.

4 Icyakora hari icyo nkugaya, ni uko waretse kunkunda nk’uko wankundaga mbere.

5 Nuko rero wibuke aho wavuye ukagwa, maze wihane wongere gukora uko wakoraga mbere. Nibitaba bityo nzaza aho uri, nkure itara ryawe aho riteretse niba utihannye.

6 Nyamara hari icyo ngushimira, ni uko wanga imigenzereze y’abayoboke ba Nikolank’uko nanjye nyanga.

7 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamuha kurya ku mbuto z’igiti cy’ubugingo, kiri mu busitani bw’Imana.’

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Simirina

8 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Simirina uti: ‘Uw’Intangiriro akaba n’uw’Iherezo, ari na we wari warapfuye none akaba ariho, aravuze ngo:

9 Nzi amakuba ugira n’ubukene bwawe, nyamara kandi uri umukungu rwose! Nzi n’ukuntu utukwa n’abiyita Abayahudi kandi atari bo, ahubwo ari abo mu ikoraniro ry’abasenga Satani.

10 Ntutinye uburyo uzababazwa: dore Satani agiye kubagerageza arohe bamwe muri mwe muri gereza, mugirirwe nabi kumara iminsi icumi. Urabe indahemuka rero kugeza ku gupfa, nanjye nzaguha ubugingo buhoraho ubugire ho ikamba.

11 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese ntacyo urupfu rwa kabiri ruzamutwara.’

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Perugamo

12 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Perugamo uti: ‘Ufite inkota ityaye impande zombi aravuze ngo:

13 Nzi aho utuye, ni aho Satani ashinze intebe ye ya cyami, ariko ntibyakubujije gukomera kuri jye. Ntiwigeze unyihakana, habe no mu gihe Antipa umuhamya wanjye w’indahemuka yicirwaga iwanyu, aho Satani aganje.

14 Icyakora mfite ibyo nkugaya: ni uko iwanyu hari abantu bakurikiza inyigisho za Balāmu, wigishije Balaki kugusha Abisiraheli mu cyaha, barya inyama zaterekerejwe ibigirwamana bakanasambana.

15 Iwanyu kandi hari abakurikiza inyigisho z’ubuyobe z’abayoboke ba Nikola.

16 Nuko rero wihane. Nibitaba bityo ngiye kuza aho uri bidatinze, mbarwanye nkoresheje inkota iva mu kanwa kanjye.

17 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo! Utsinda wese nzamugaburira manu ihishwe. Buri wese kandi nzamuha ibuye ryera ryanditsweho izina rishya, ritazwi n’umuntu uwo ari we wese keretse uzaba arihawe.’

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Tiyatira

18 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Tiyatira uti: ‘Umwana w’Imana ufite amaso ameze nk’ibirimi by’umuriro, n’ibirenge birabagirana nk’umuringa usenwe aravuze ngo:

19 Nzi ibyo ukora n’urukundo ugira, nzi n’uko unyizera n’umurimo unkorera no kwihangana kwawe. Nzi kandi ko ibyo ukora ubu biruta kure ibyo wakoraga mbere.

20 Ariko mfite icyo nkugaya: ni uko wa mugore Yezebeliwiyita umuhanuzikazi, umwemerera kwigisha. Ayobya abagaragu banjye abigisha gusambana, no kurya ibyaterekerejwe ibigirwamana.

21 Namuhaye igihe cyo kwihana nyamara ntashaka kureka ubusambanyi bwe.

22 Ni cyo gituma ngiye kumuheza ku buriri hamwe n’abasambane be, kugira ngo bababazwe bikomeye niba batihannye ngo bareke ibibi bakorana na we.

23 Ndetse n’abana be nzabica, bityo amatorero yose y’Imana azamenyeraho ko jyewe nzi kugenzura ibitekerezo n’ibyifuzo by’abantu. Umuntu wese muri mwe nzamwitura ibikwiriye ibyo azaba yarakoze.

24 Naho rero abasigaye bo mu muryango w’Imana w’i Tiyatira mwirinze gukurikiza izo nyigisho mbi, nta n’ubwo muzi ibyo bita “Amabanga akomeye ya Satani.” Ndabamenyesha ko nta wundi mutwaro mbakoreye,

25 keretse gukomeza ibyo musanganywe kugeza aho nzazira.

26 Uzatsinda wese agakomeza gukora ibyo nshaka kugeza ku iherezo, nzamuha ubushobozi bwo gutegeka amahanga

27-28 nk’uko nabuhawe na Data. Azayaragiza inkoni y’icyuma, ayajanjagure nk’ujanjagura ikibindi,kandi nzamuha n’inyenyeri yo mu rukerera.

29 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo!’

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/2-bbcac2015edfc77b68aa8b83ebb1b342.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 3

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Saridi

1 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Saridi uti: ‘Ufite ibinyamwukabirindwi biva ku Mana, kandi akaba afite na za nyenyeri ndwi aravuze ngo: Nzi ibyo ukora. Witwa ko uriho nyamara wapfuye uhagaze.

2 Kanguka ukomeze ibyo usigaranye na byo byenda gupfa. Ni koko nasanze ibikorwa byawe imbere y’Imana bituzuye.

3 Nuko rero ibuka ibyo wigishijwe ukabyumva maze ubyitondere, wihane. Naho nutaba maso nzaza ngutunguye nk’umujura, ntabwo uzamenya igihe nzakugereraho.

4 Icyakora i Saridi ufite bamwe batandujeimyambaro yabo. Bazagendana nanjye bambaye imyambaro yera, koko barabikwiriye.

5 Utsinda wese azambikwa imyambaro yera, kandi sinzigera mpanagura izina rye mu gitabo cy’ubugingo.Nzemera ko ari uwanjye imbere ya Data n’imbere y’abamarayika be.

6 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo!’

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Filadelifiya

7 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Filadelifiya uti: ‘Uwitwa Umuziranenge n’Umunyakuri wasigaranye urufunguzo rw’Umwami Dawidi,wa wundi ufunga ntihagire ufungura, kandi yafungura ntihagire ufunga aravuze ngo:

8 Nzi ibyo ukora. Nubwo ufite intege nke nzi ko wakurikije ibyo nigishije, kandi ko utigeze unyihakana. Nuko rero ngukinguriye irembo ngo ngutume, nta muntu n’umwe ubasha kugukoma imbere.

9 Bamwe bo mu ikoraniro ry’abasenga Satani babeshya ko ari Abayahudi kandi atari bo, dore ngiye kubakuzanira, bakwikubite imbere, bamenye ko ngukunda.

10 Ubwo wakurikije ibyo nigishije ukanāmbaho, nanjye nzakurinda mu bihe by’amakuba agiye kuzakwira isi yose ngo agerageze abayituye.

11 Ngiye kuza bidatinze, komeza ibyo ufite rero kugira ngo hatagira ugutwara ikamba wagenewe.

12 Utsinda wese nzamugira inkingi mu Ngoro y’Imana yanjye, ntazigera asohokamo ukundi. Nzandika kuri we izina ry’Imana yanjye n’iry’umurwa wayo ari wo Yeruzalemu nshya, igiye kumanuka iturutse mu ijuru ku Mana yanjye. Byongeye kandi nzandika kuri we izina ryanjye rishya.

13 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo!’

Ubutumwa bugenewe itorero ry’Imana ry’i Lawodiseya

14 “Andikira umumarayika ushinzwe itorero ry’Imana ry’i Lawodiseya, uti: ‘Uwitwa Amina, umuhamya w’indahemuka kandi w’umunyakuri, ari na we shingirory’ibyo Imana yaremye aravuze ngo:

15 Nzi ibyo ukora. Ntukonje kandi ntushyushye. Ubonye iyaba wari ukonje cyangwa ngo ube ushyushye!

16 None rero ubwo uri akazuyazi ukaba udakonje ntunashyuhe, ngiye kukuruka!

17 Uravuga uti: “Ndi umukire ndakungahaye, nta cyo nkennye na busa.” Nyamara ntuzi ukuntu uri umutindi wo kubabarirwa, ntugira shinge na rugero, uri impumyi kandi wambaye ubusa.

18 Ni cyo gituma nkugīra inama yo kunguraho izahabu yatunganyijwe n’umuriro, maze ubone kuba umukungu ungureho n’imyambaro yera, kugira ngo uhishe ubwambure bwawe buteye isoni, kandi ungureho n’umuti wo gusīga ku maso, kugira ngo uhumuke urebe.

19 Abo nkunda bose ndabacyaha nkabacishaho umunyafu. Nuko rero gira umwete wihane.

20 Dore mpagaze ku rugi ndakomanga, unyumva wese agakingura nzinjira iwe nsangire na we, na we kandi asangire nanjye.

21 Utsinda nzamuha kwicarana nanjye ku ntebe yanjye ya cyami, nk’uko nanjye natsinze nkicarana na Data ku ntebe ye ya cyami.

22 “ ‘Ufite amatwi yumva ngaho niyumve icyo Mwuka w’Imana abwira amatorero yayo!’ ”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/3-eb05561534b57f18fd890948cfb2d463.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 4

Mu ijuru baramya Imana

1 Hanyuma ngira ntya mbona mu ijuru urugi rukinguye.

Uwo nari numvise bwa mbere ijwi rye ryarangiraga nk’iry’impanda, arambwira ati: “Zamuka uze hano nkwereke ibigiye gukurikiraho.”

2 Ako kanya Mwuka w’Imana anzaho, maze ndabonekerwa, mbona intebe ya cyami y’Imana mu ijuru, mbona n’Uyicayeho

3 arabagirana nk’amabuye y’agaciroyitwa yasipi na sarudiyo. Iyo ntebe ya cyami kandi yari izengurutswe n’umukororombya warabagiranaga nk’ibuye rya emerodi.

4 Yari izengurutswe kandi n’izindi ntebe za cyami makumyabiri n’enye, zicaweho n’abakuru makumyabiri na bane bambaye imyenda yera, kandi batamirije amakamba y’izahabu.

5 Kuri iyo ntebe ya cyami haturukaga imirabyo n’amajwi no guhinda kw’inkuba. Imbere y’iyo ntebe hari hateretswe amatara arindwi yaka umuriro, ari yo binyamwuka by’Imana.

6 Imbere y’iyo ntebe hari igisa n’ikiyaga kigizwe n’ikirahuri, kibonerana nk’ibuye ry’isarabwayi.

Imbere y’iyo ntebe n’ahayizengurutse hakaba ibyitwa ibinyabuzima bine, byuzuyeho amaso imbere n’inyuma.

7 Ikinyabuzima cya mbere cyasaga n’intare, icya kabiri kigasa n’ikimasa, icya gatatu mu maso kigasa n’umuntu, naho icya kane kigasa na kagoma iguruka.

8 Buri kinyabuzima cyari gifite amababa atandatu, kandi byose byari byuzuyeho amaso ku nda n’inyuma hose. Ijoro n’amanywa ntibituza kuririmba biti:

“Umuziranenge, Umuziranenge, Umuziranenge,

ni Nyagasani Imana Ishoborabyose.

Ni yo yahozeho kandi iriho, kandi igiye kuza.”

9 Ibyo binyabuzima bine ni ko bihora biririmba biha ikuzo Imana ihoraho iteka ryose, yicaye kuri ya ntebe ya cyami, bikayubaha bikanayishimira. Uko bigize bityo kandi

10 ba bakuru makumyabiri na bane na bo bikubita imbere y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, bakaramya Ihoraho iteka ryose. Ubwo kandi bakaba banaze amakamba yabo imbere y’iyo ntebe, bakavuga bati:

11 “Nyagasani Mana yacu,

ni wowe ukwiye guhabwa ikuzo n’icyubahiro n’ububasha,

koko ni wowe waremye ibintu byose.

Byaremwe ku bushake bwawe,

ni wowe ubibeshaho.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/4-4e30ce80d3ebba2e53266a92695d946a.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 5

Umwana w’intama n’umuzingo w’igitabo

1 Nuko mbona umuzingo w’igitabo mu kiganza cy’iburyo cy’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami. Wari wanditswe imbere n’inyuma, kandi ufungishijwe ibimenyetsobirindwi.

2 Mbona n’umumarayika w’igihangange, warangururaga ijwi abaza ati: “Ni nde ukwiriye gufungura uyu muzingo w’igitabo, akavanaho ibimenyetso biwufunze?”

3 Nuko mu ijuru no ku isi ndetse n’ikuzimu, ntihagira n’umwe ubasha gufungura uwo muzingo w’igitabo ngo awurebemo.

4 Ndizwa cyane n’uko hatabonetse n’umwe ukwiriye gufungura uwo muzingo w’igitabo ngo awurebemo.

5 Umwe muri ba bakuru arambwira ati: “Wirira! Dore aratsinze ya ntare yo mu muryango wa Yuda, ari na we gishyitsi cya Dawidi.Ni we ugiye gufungura uwo muzingo w’igitabo, akavanaho ibimenyetso birindwi biwufunze.”

6 Nuko mbona Umwana w’intamaari kuri ya ntebe ya cyami rwagati, azengurutswe na bya binyabuzimabine hamwe na ba bakuru. Yasaga n’uwishwe. Yari afite amahembe arindwi n’amaso arindwi, ari byo bya binyamwuka by’Imana byatumwe na yo ku isi yose.

7 Nuko Umwana w’intama araza, yakira uwo muzingo w’igitabo mu kuboko kw’iburyo kw’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami.

8 Amaze kuwakira, bya binyabugingo bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’intama. Buri wese yari afite inanga n’inzabya za zahabu zuzuye imibavu, ari yo masengesho y’intore z’Imana.

9 Baririmbaga indirimbo nshyabati:

“Ni wowe ukwiriye kwakira uwo muzingo w’igitabo,

ukwiriye no kuvanaho ibimenyetso biwufunze.

Koko warishwe, amaraso yawe uyacunguza abantu,

wabagaruriye Imana,

wabavanye mu miryango yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose,

wabavanye mu moko yose no mu mahanga yose.

10 Wabagize abantu b’ubwami bw’Imana,

wabagize n’abatambyi ngo bakorere Imana yacu,

bityo bazima ingoma bategeke isi.”

11 Ndongera ndareba numva ijwi ry’abamarayika, bari benshi cyane, ibihumbi n’ibihumbi. Bari bazengurutse ya ntebe ya cyami na bya binyabuzima na ba bakuru.

12 Bavuga cyane bati: “Umwana w’intama wishwe ni we ukwiriye guharirwa ububasha n’ubukungu, n’ubwenge n’imbaraga, n’icyubahiro n’ikuzo no gusingizwa.”

13 Nuko numva ibyaremwe byose biri mu ijuru no ku isi n’ikuzimu no mu nyanja, mbese iby’aho byose uko bingana bigira biti:

“Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami

hamwe n’Umwana w’intama,

nibahorane ibisingizo n’icyubahiro,

ikuzo n’ububasha iteka ryose.”

14 Bya binyabuzima bine bikikiriza biti: “Amina.” Na ba bakuru bakikubita hasi bakaramya.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/5-f1928ab2bcec3473cada51d5279fddc6.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 6

Ibimenyetso bivanwaho

1 Hanyuma, mbona Umwana w’intama avanyeho kimwe muri bya bimenyetso bifunze wa muzingo w’igitabo, maze numva icya mbere muri bya binyabuzima bine kivuga cyane nk’inkuba ihinda, kigira kiti: “Ngwino!”

2 Nuko ngira ntya mbona ifarasi y’igitare. Uwo ihetse yari afite umuheto maze ahabwa n’ikamba. Nuko agenda atsinda kandi agamije gutsinda.

3 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya kabiri. Nuko numva ikinyabuzima cya kabiri kigira kiti: “Ngwino!”

4 Nuko indi farasi y’igaju iraza. Uwo ihetse atumwa guteza intambara ku isi, kugira ngo abantu basubiranemo bicane, ahabwa inkota nini.

5 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatatu. Nuko numva ikinyabuzima cya gatatu kigira kiti: “Ngwino!” Ngo ngire ntya mbona ifarasi y’umukara. Uwo ihetse yari afite umunzani mu ntoki.

6 Maze numva ikimeze nk’ijwi ry’umuntu uvugiye hagati muri bya binyabuzima bine, agira ati: “Ikiro cy’ingano kigurwe igihembo cy’umubyizi, ibiro bitatu by’ingano zitwa bushokina byo bigurwe igihembo cy’umubyizi, naho amavuta na divayi ntugire icyo ubikoraho.”

7 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya kane, maze numva ikinyabuzima cya kane kigira kiti: “Ngwino!”

8 Ngo ngire ntya mbona ifarasi y’ikijuju. Uwo ihetse akitwa Rupfu kandi yari akurikiwe n’uwitwa Kuzimu. Bahabwa ubushobozi kuri kimwe cya kane cy’abatuye isi, kugira ngo babicishe inkota n’inzara n’indwara z’ibyorezo, n’inyamaswa z’inkazi.

9 Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatanu. Nuko mbona munsi y’urutambiro abantu bapfuye, bishwe bahōrwa kwamamaza Ijambo ry’Imana no guhamya ibyayo.

10 Bavugaga cyane baranguruye ijwi, bati: “Databuja, wowe Muziranenge, wowe Munyakuri, uzageza ryari ko watinze gucira urubanza abatuye isi, no guhōrera amaraso yacu bamennye?”

11 Nuko buri wese ahabwa ikanzu yera, kandi barabwirwa ngo bagende baruhuke ikindi gihe gito, kugeza ubwo umubare w’abagaragu bagenzi babo n’abavandimwe babo uzaba ushyitse, ari bo bagombaga kuzicwa kimwe na bo.

12 Mbona Umwana w’intama avanaho ikimenyetso cya gatandatu. Habaho umutingito w’isi ukaze, izuba rihinduka umukara nk’umwambaro ugaragaza akababaro, n’ukwezi guhinduka umutuku nk’amaraso.

13 Inyenyeri zihanuka ku ijuru, zigwa ku isi, nk’uko imbuto z’umutini zihanantuka zikiri mbisi, iyo zihuye n’umuyaga ukaze.

14 Ijuru rikurwaho nk’uko bazinga umuzingo w’igitabo, n’imisozi yose n’ibirwa byose bikurwa aho byari biri.

15 Abami batwara iyi si n’ibikomerezwa byayo, abagaba b’ingabo n’abakungu n’abanyambaraga, abakoreshwa agahato kimwe n’abigenga, bose biroha mu buvumo no mu bitare byo ku misozi ngo bihishe.

16 Babwiraga imisozi n’ibitare bati: “Nimutugweho muduhishe amaso y’Iyicaye kuri ya ntebe ya cyami, muduhishe n’uburakari bw’Umwana w’intama.

17 Uyu ni wo munsi ukaze w’uburakari bwabo. Ni nde uzawurokoka?”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/6-25ab1679430cc5083b58f2773f5735b9.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 7

Abisiraheli ibihumbi ijana na mirongo ine na bine batoranyijwe

1 Hanyuma mbona abamarayika bane bahagaze mu mpande enye z’isi. Bari bafashe imiyaga ine ihaturuka, kugira ngo hatagira n’umwe muri yo uhuha ku isi cyangwa ku nyanja, cyangwa ku giti icyo ari cyo cyose.

2 Mbona n’undi mumarayika uturutse iburasirazuba, afite ikashe yahawe n’Imana nzima. Nuko arangurura ijwi cyane, abwira ba bamarayika bane bari batumwe kwangiza isi n’inyanja ati:

3 “Ntimwangize isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti, kugeza ubwo tuzaba tumaze gutera icyapa mu ruhanga rwa buri mugaragu w’Imana yacu.”

4 Numva ko umubare w’abashyizweho icyo kimenyetso ari ibihumbi ijana na mirongo ine na bine bo mu miryango yose ikomoka kuri Isiraheli.

5 Mu muryango wa Yuda, abashyizweho ikimenyetso ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Rubeni, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Gadi, ni ibihumbi cumi na bibiri.

6 Mu muryango wa Ashēri, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Nefutali, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Manase, ni ibihumbi cumi na bibiri.

7 Mu muryango wa Simeyoni, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Levi, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Isakari, ni ibihumbi cumi na bibiri.

8 Mu muryango wa Zabuloni, ni ibihumbi cumi na bibiri.

Mu muryango wa Yozefu, ni ibihumbi cumi na bibiri,

no mu muryango wa Benyamini, abagishyizweho ni ibihumbi cumi na bibiri.

Imbaga nyamwinshi y’abahawe agakiza

9 Hanyuma ngira ntya mbona imbaga nyamwinshi y’abantu batabarika. Bari bakomotse mu mahanga yose no mu miryango yose, mu moko yose no mu bavuga indimi izo ari zo zose. Bari bahagaze imbere y’intebe ya cyami y’Imana n’imbere y’Umwana w’intama, bambaye amakanzu yera kandi bafashe amashami y’imikindo mu ntoki.

10 Nuko barangurura ijwi cyane bati: “Agakiza kava ku Mana yacu yicaye ku ntebe ya cyami, kava no ku Mwana w’intama.”

11 Ubwo abamarayika bose bari bahagaze, bazengurutse ya ntebe na ba bakuru na bya binyabuzima bine. Ni ko kwikubita hasi imbere y’iyo ntebe ya cyami, baramya Imana

12 bavuga bati: “Amina! Ugusingizwa n’ikuzo, ubwenge n’ugushimirwa, icyubahiro n’ububasha n’imbaraga, ni iby’Imana yacu iteka ryose! Amina.”

13 Nuko umwe muri ba bakuru arambaza ati: “Mbese bariya bambaye amakanzu yera ni ba nde kandi baturutse he?”

14 Ndamusubiza nti: “Mubyeyi, ni wowe ubizi.”

Arambwira ati: “Bariya ni abaciye mu makuba akabije. Bameshe amakanzu yabo bayeza mu maraso y’Umwana w’intama.

15 Ni yo mpamvu bari imbere y’intebe ya cyami y’Imana, bayikorera ijoro n’amanywa mu Ngoro yayo. Iyicaye kuri iyo ntebe izabacira ingando, ibatwikīre kandi ibarinde.

16 Ntibazongera kugira inzara cyangwa inyota, cyangwa ngo bicwe n’izuba cyangwa icyokere cyose.

17 Umwana w’intama uri ku ntebe ya cyami rwagati, azababera umushumba abashore ku masōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/7-0e574f6aaec2fdc83bc2d3aed6148364.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 8

Ikimenyetso cya karindwi kivanwaho

1 Igihe Umwana w’intama avanyeho ikimenyetso cya karindwi cyari gifunze wa muzingo w’igitabo, numva mu ijuru ngo cee! Bimara nk’igice cy’isaha.

2 Nuko mbona abamarayika barindwi bahagaze imbere y’Imana, bahabwa impanda ndwi.

3 Undi mumarayika araza ahagarara iruhande rw’igicaniro,afashe icyotezo cyacuzwe mu izahabu. Ahabwa imibavu myinshi yo kosereza ku gicaniro cy’izahabu kiri imbere y’intebe ya cyami, hamwe n’amasengesho y’intore zose z’Imana.

4 Umwotsi w’imibavu uva mu ntoki z’uwo mumarayika, uzamukira imbere y’Imana hamwe n’amasengesho y’intore.

5 Hanyuma umumarayika afata icyotezo, acyuzuzamo umuriro wo ku gicaniro awuroha ku isi. Nuko inkuba zirahinda, habaho urusaku, imirabyo irarabya, n’isi iratingita.

Impanda esheshatu zivuzwa

6 Nuko ba bamarayika barindwi bari bafite impandabitegura kuzivuza.

7 Umumarayika wa mbere avuza impanda, urubura n’umuriro bivanze n’amaraso bihita byiroha ku isi. Kimwe cya gatatu cy’isi yose kirashya, na kimwe cya gatatu cy’ibiti kirashya, ibyatsi byose na byo birashya.

8 Umumarayika wa kabiri avuza impanda, igisa n’umusozi munini ugurumana gihita cyiroha mu nyanja. Kimwe cya gatatu cy’inyanja gihinduka amaraso.

9 Kimwe cya gatatu cy’ibifite ubuzima byo mu nyanja kirapfa, na kimwe cya gatatu cy’amato kirasenyuka.

10 Umumarayika wa gatatu avuza impanda, inyenyeri nini igurumana ihubuka ku ijuru igwira kimwe cya gatatu cy’inzuzi, igwira n’amasōko y’imigezi.

11 Iyo nyenyeri yitwa Muravumba. Bityo kimwe cya gatatu cy’amazi kirarura, abantu benshi bicwa no kunywa ayo mazi yahindutse ibamba.

12 Umumarayika wa kane avuza impanda, kimwe cya gatatu cy’izuba na kimwe cya gatatu cy’ukwezi na kimwe cya gatatu cy’inyenyeri birakabona, ku buryo kimwe cya gatatu cy’amanywa na kimwe cya gatatu cy’ijoro byacuze umwijima.

13 Ngiye kumva numva kagoma imwe yagurukaga iriya kure mu kirere, iravuga cyane iti: “Mbega ishyano! Mbega ishyano! Mbega ishyano abatuye isi bose bazagusha, kubera impanda zigiye kuzavuzwa n’abamarayika batatu basigaye!”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/8-3b7cfe1ff03036fcaa2cba7291f3a490.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 9

1 Hanyuma umumarayika wa gatanu avuza impanda, mbona inyenyeri ihanutse ku ijuru igwa ku isi, ihabwa urufunguzo rufungura ikuzimu.

2 Imaze kuhafungura havamo umwotsi umeze nk’uw’itanura rinini cyane. Izuba n’ikirere bizimagizwa n’uwo mwotsi uva ikuzimu.

3 Muri uwo mwotsi havamo inzige zikwira isi. Izo nzige zihabwa ubushobozi bumeze nk’ubw’igisimba bita indyanishamurizo.

4 Zitegekwa kutagira icyo zitwara ibyatsi cyangwa ibiti cyangwa ikimera icyo ari cyo cyose, keretse abantu batateweho ikimenyetso cy’Imana mu ruhanga.

5 Izo nzige ntizemererwa kubica burundu, keretse kubica urubozo mu gihe cy’amezi atanu. Uburibwe zabateraga ni nk’ubwo umuntu yumva iyo ariwe n’indyanishamurizo.

6 Muri iyo minsi abantu bazahamagara urupfu barubure. Bazifuza gupfa ariko urupfu ruzabahunga.

7 Izo nzige zasaga n’amafarasi yiteguye kujya ku rugamba. Ku mitwe yazo wagira ngo zari zambaye amakamba y’izahabu, naho mu maso zari ziteye nk’abantu.

8 Zari zifite ubwoya bumeze nk’imisatsi y’abagore itendera mu mugongo, naho amenyo yazo yari nk’ay’intare.

9 Wagira ngo zambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma, kandi urusaku rw’amababa yazo rwari nk’urw’amagare menshi akururwa n’amafarasi agiye ku rugamba.

10 Zari zifite imirizo irimo urubori, isa n’iy’indyanishamurizo. Muri iyo mirizo ni ho zakuraga ubushobozi bwo kugirira abantu nabi mu gihe cy’amezi atanu.

11 Umwami w’izo nzige ni umumarayika ugenga ikuzimu, akitwa Murimbuzi – mu giheburayi ni Abadoni, naho mu kigereki ni Apoliyoni.

12 Dore icyago cya mbere kirahise, kigiye gukurikirwa n’ibindi bibiri.

13 Umumarayika wa gatandatu aherako avuza impanda, maze numva ijwi riturutse hagati y’amahembe ari mu mfuruka enye z’igicanirocy’izahabu kiri imbere y’Imana.

14 Uwavugaga abwira uwo mumarayika wa gatandatu ufashe impanda ati: “Bohora ba bamarayika bane baboheye hafi y’uruzi rwitwa Efurati.”

15 Nuko barababohora. Byari bigenwe ko abo bamarayika babohorwa kuri iyo saha y’uwo munsi, muri uko kwezi k’uwo mwaka, kugira ngo bice kimwe cya gatatu cy’abatuye isi bose.

16 Mbona n’abasirikari bahetswe n’amafarasi, numva bavuga umubare wabo ko ari miliyoni magana abiri.

17 Dore uko neretswe ayo mafarasi n’abahetswe na yo: bari bambaye amakoti ya gisirikari akozwe mu cyuma. Ayo makoti yari umutuku nk’uw’ikara ryaka n’ubururu nka safiro,n’umuhondo nk’amazuku.Imitwe y’amafarasi yasaga n’iy’intare, kandi mu minwa yayo havagamo umuriro n’umwotsi n’amazuku.

18 Kimwe cya gatatu cy’abantu cyicwa n’ibyo byorezo bitatu: umuriro n’umwotsi n’ubumara bw’umuhondo byavaga mu minwa ya ya mafarasi.

19 Ubushobozi bw’ayo mafarasi bwaturukaga mu minwa yayo no mu mirizo yayo. Imirizo yayo yasaga n’inzoka, yari ifite imitwe yakoreshaga kugira ngo igirire abantu nabi.

20 Nyamara abantu bose basigaye batishwe n’ibyo byorezo, ntibīhana ngo bareke ibigirwamana bari barakoze ubwabo. Ntibareka kuramya ingabo za Satani n’ibigirwamana bikozwe mu izahabu no mu ifeza, no mu muringa no mu ibuye no mu giti, kandi bitabona ntibyumve ntibigende,

21 habe ngo banihane ibyaha byabo byo kwica no kuroga, no gusambana no kwiba.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/9-2eab40cf48e44e9051f9fbd51e6936f6.mp3?version_id=387—

Categories
Ibyahishuwe

Ibyahishuwe 10

Umumarayika wari ufite agatabo

1 Nuko mbona undi mumarayika ukomeye amanuka ava mu ijuru. Yari yambaye igicu ho umwenda, kandi umutwe we uzengurutswe n’umukororombya. Mu maso he harabagiranaga nk’izuba, naho amaguru ye yasaga n’inkingi zaka umuriro.

2 Mu kiganza cye yari afashe agatabo kabumbuye. Ashinga ikirenge cy’iburyo ku nyanja, naho icy’ibumoso agishinga imusozi.

3 Aherako arangurura ijwi cyane avuga nk’intare yomongana. Amaze kurangurura ijwi, inkuba ndwi na zo zirahinda cyane.

4 Izo nkuba ndwi ngo zimare kuvuga nitegura kwandika ibyo zivuze. Nuko numva ijwi riturutse mu ijuru ry’uvuga ati: “Uramenye, ibyo izo nkuba ndwi zivuze ubigire ibanga ntubyandike!”

5 Wa mumarayika nabonye ahagaze ku nyanja n’imusozi, ashyira ejuru ukuboko kw’iburyo akwerekeza ku ijuru.

6 Ni ko kurahira Ihoraho iteka ryose yaremye ijuru n’ibiririmo byose, n’isi n’ibiyiriho byose, n’inyanja n’ibiyirimo byose ati: “Nta kundi gutegereza!

7 Igihe umumarayika wa karindwi azaba agiye kuvuza impanda, Imana izahita isohoza umugambi wayo ubu ukiri ibanga, nk’uko yawumenyesheje abagaragu bayo b’abahanuzi.”

8 Nuko nongera kumva rya jwi nigeze kumva ry’uvugira mu ijuru, arambwira ati: “Genda ufate ka gatabo kabumbuye, kari mu kiganza cy’umumarayika uhagaze ku nyanja n’imusozi.”

9 Nuko ndagenda nsanga uwo mumarayika musaba kumpa ako gatabo. Arambwira ati: “Ngako gatware ukarye ukamare, nikagera mu gifu karagusharirira, naho mu kanwa karaba kakuryoheye nk’ubuki.”

10 Nuko mfata ako gatabo ngakura mu kiganza cy’umumarayika, ndakarya ndakamara. Mu kanwa kandyohera nk’ubuki, ariko kageze mu gifu karandurira.

11 Nuko numva bambwira ngo: “Ugomba kongera gutangaza ibyo Imana ikweretse byerekeye abantu b’amoko menshi n’amahanga menshi, n’abavuga indimi zitari zimwe n’abami benshi.”

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/REV/10-b99cd281b78cc52f8bc8c763a3d6eadf.mp3?version_id=387—