Categories
Ibarura

Ibarura 11

Abisiraheli bahanirwa kwitotomba

1 Umunsi umwe Abisiraheli baritotomba, Uhoraho abyumvise ararakara abaterereza umuriro, utwika uruhande rumwe rw’inkambi.

2 Abantu batakira Musa na we atakambira Uhoraho, maze umuriro urazima.

3 Kubera ko Uhoraho yabaterereje umuriro, aho hantu bahita Tabera.

Abantu bararikira inyama

4 Abanyamahanga b’amoko atari amwe bari mu Bisiraheli bararikira inyama. Abisiraheli na bo bongera kuziririra bati: “Icyaduha inyama zo kurya!

5 Dukumbuye ya mafi twariraga mu Misiri nta cyo tuyaguze! Dukumbuye n’amadegede n’amapapayi, n’ibitunguru by’ibibabi n’iby’ibijumba n’udutungurusumu!

6 None ubu dusigaye dutunzwe na manugusa, kandi na yo iraturambiye.”

7 Iyo manu yajyaga gusa na soya, igashashagirana nk’amarira y’ibiti.

8 Abantu bajyaga bayitoragura bakayisya cyangwa bakayisekura, hanyuma bakayiteka mu nkono cyangwa bagakoramo utugati. Yari iryoshye nk’umugati ukozwe mu ifu ivanzwe n’amavuta y’iminzenze.

9 Iyo ikime cyatondaga mu nkambi nijoro, ni bwo manu yagwaga.

10 Musa yumva abantu bitotomba bahagaze imbere y’amahema yabo. Uhoraho ararakara cyane bibabaza Musa.

11 Musa aramubaza ati: “Kuki wampemukiye? Nagutwaye iki cyatumye unkorera umutwaro w’aba bantu bose?

12 Ko atari jye watwaye inda y’aba bantu ngo mbabyare, kuki ushaka ko mbabumbatira nk’uko umubyeyi abumbatira uruhinja, kugira ngo mbajyane mu gihugu wasezeranyije ba sekuruza?

13 Nakura he inyama zo guha abantu bangana batya, ko bakomeza kundirira inyuma bazisaba?

14 Sinashobora kubaheka jyenyine, barandemereye.

15 Aho kungenza utyo, icyaruta ni uko wanyica nkavaho simpfe urubozo.”

16 Uhoraho asubiza Musa ati: “Ntoranyiriza abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, abo uzi ko bashobora kuyobora abantu, ubazane muhagararane imbere y’Ihema ry’ibonaniro.

17 Ndamanuka mpavuganire nawe mbahe ku bubashanaguhaye, bityo bazagufasha kwikorera umutwaro w’aba bantu.

18 Kandi ubwire abantu uti: ‘Mwiyegurire Uhoraho kuko ejo azabaha inyama mwaririye. Yumvise mwitotomba muti: “Icyaduha inyama zo kurya! Twari tumerewe neza mu Misiri.”

19 Ntimuzazirya umunsi umwe cyangwa ibiri cyangwa itanu, cyangwa icumi cyangwa makumyabiri gusa,

20 muzamara ukwezi kose muzirya kugeza ubwo zizabatera isesemi. Ibyo bizaterwa n’uko mwimūye Uhoraho uri hagati muri mwe, mukarira mwicuza icyabavanye mu Misiri.’ ”

21 Musa aramusubiza ati: “Dore turi abantu ibihumbi magana atandatu, none ngo uzatugaburira inyama ukwezi kose!

22 N’ubwo twabāga amatungo yacu yose ntabwo byaduhāza, ndetse n’ubwo twaroba amafi yose yo mu nyanja na yo ntabwo yaduhāza!”

23 Uhoraho aramusubiza ati: “Ese ntuzi ko Imana igira amaboko? Uzirebera yuko ibyo navuze ari ukuri.”

24 Musa arasohoka abwira abantu ibyo Uhoraho yamubwiye. Atoranya abakuru b’Abisiraheli mirongo irindwi, bahagarara bazengurutse Ihema ry’ibonaniro.

25 Uhoraho amanuka mu gicu avugana na Musa, abaha ku bubasha yari yahaye Musa. Bamaze kubuhabwa barahanura ariko ntibabikomeza.

26 Icyakora Elidadi na Medadi, babiri bo muri abo bakuru mirongo irindwi, ntibagiye ku Ihema. Nubwo basigaye mu nkambi na bo bahabwa ububasha bw’Uhoraho barahanura.

27 Umuhungu w’umusore ariruka ajya kubwira Musa ko Elidadi na Medadi bahanurira mu nkambi.

28 Yozuwe mwene Nuni wafashaga Musa kuva mu buto bwe, aravuga ati: “Nyakubahwa Musa, babuze.”

29 Musa aramusubiza ati: “Mbese urandwanira ishyaka? Icyampa Uhoraho agaha Abisiraheli bose ububasha bwo guhanura!”

30 Nuko Musa hamwe na ba bakuru b’Abisiraheli basubira mu nkambi.

Uhoraho yohereza inturumbutsi

31 Uhoraho ahuhisha umuyaga, uzana inturumbutsi uzimena mu nkambi n’ahazikikije hajya kureshya n’urugendo rw’umunsi umwe, inturumbutsi zari zirundanyije kugeza ku buhagarike bwa metero imwe.

32 Abantu bamara iminsi ibiri n’ijoro rimwe bazitoragura. Uwatoraguye nke yatoraguye nka toni imwe. Nuko bazanika mu mpande z’inkambi.

33 Ariko Abisiraheli bataramara izo batoraguye, Uhoraho arabarakarira abateza icyorezo gikomeye.

34 Abantu benshi bazize irari ry’inyama barapfa, babahamba aho. Ni cyo cyatumye bahita Kiburoti-Hatāva.

35 Abantu bava i Kiburoti-Hatāva bajya i Haseroti bahashinga amahema.

Categories
Ibarura

Ibarura 12

Miriyamu na Aroni banegura Musa

1 Musa yari yararongoye umugore w’Umunyakushi.Miriyamuna Aroni barabimunegura.

2-3 Musa yari umugabo wicisha bugufi kurusha abantu bose bo ku isi. Nyamara Miriyamu na Aroni baravuga bati: “Ese Uhoraho avugana na Musawenyine? Ese twebwe ntavugana natwe?” Uhoraho arabumva,

4 ahita ahamagara Musa na Aroni na Miriyamu ati: “Nimuze uko muri batatu ku Ihema ry’ibonaniro.” Basohoka mu nkambi bajyayo.

5 Uhoraho amanukira mu nkingi y’igicu, ahagarara ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro. Ahamagara Aroni na Miriyamu, bombi baramwegera.

6 Arababwira ati: “Nimwumve neza icyo ngiye kubabwira: iyo mbatumyeho umuhanuzi, mwimenyeshereza mu ibonekerwa kandi nkamuvugishiriza mu nzozi.

7 Ariko si ko bimeze ku mugaragu wanjye Musa, mugirira icyizere mu byo namushinze byose.

8 We tuvugana imbonankubone, mu magambo yumvikana atari amarenga, ndamwiyereka akambona. None kuki mwahangaye kunegura umugaragu wanjye Musa?”

9 Uhoraho arabarakarira arigendera.

10 Cya gicu kivuye ku Ihema, Miriyamu asesa amahumane yera de. Aroni abibonye

11 abwira Musa ati: “Nyakubahwa, twabaye abapfu turacumura. Ariko ndakwinginze we kubiduhanira.

12 Dore Miriyamu arasa nk’icyavutse gihwereye cyaraboze uruhande rumwe. Umugirire impuhwe!”

13 Nuko Musa atakambira Uhoraho ati: “Mana, ndakwinginze umukize.”

14 Uhoraho aramusubiza ati: “Ese iyo umukobwa aciriwe mu maso na se, ntamara iminsi irindwi akozwe n’isoni? Nimusohore Miriyamu mu nkambi, amare iminsi irindwi inyuma yayo.”

15 Nuko basohora Miriyamu mu nkambi amara iminsi irindwi inyuma yayo.

Amaze kugaruka, Abisiraheli bakomeza urugendo.

16 Bava i Haseroti bashinga amahema mu butayu bwa Parani.

Categories
Ibarura

Ibarura 13

Musa yohereza abatasi muri Kanāni

1 Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Tuma abatasi mu gihugu cya Kanāni ngiye guha Abisiraheli. Wohereze umutware umwe wo muri buri muryango w’Abisiraheli.”

3 Nuko Musa afata abo batware nk’uko Uhoraho yabimutegetse, abohereza bakiri mu butayu bwa Parani.

4 Dore amazina yabo:

Shamuwa mwene Zakuri wo mu muryango wa Rubeni,

5 Shafati mwene Hori wo mu muryango wa Simeyoni,

6 Kalebu mwene Yefune wo mu muryango wa Yuda,

7 Yigali mwene Yozefu wo mu muryango wa Isakari,

8 Hoseya mwene Nuni wo mu muryango wa Efurayimu,

9 Paliti mwene Rafu wo mu muryango wa Benyamini,

10 Gadiyeli mwene Sodi wo mu muryango wa Zabuloni,

11 Gadi mwene Susi wo mu muryango wa Manase mwene Yozefu,

12 Amiyeli mwene Gemali wo mu muryango wa Dani,

13 Seturi mwene Mikayeli wo mu muryango wa Ashēri,

14 Nahibi mwene Wofusi wo mu muryango wa Nafutali,

15 Guweli mwene Maki wo mu muryango wa Gadi.

16 Ngayo amazina y’abatasi Musa yohereje mu gihugu cya Kanāni, uretse ko Hoseya mwene Nuni, Musa yamuhimbye Yozuwe.

17 Igihe Musa yabatumaga yarababwiye ati: “Mwinjire muri Kanāni munyuze mu majyepfo, mugende mwerekeje mu misozi,

18 mutate igihugu mumenye uko abaturage bacyo bameze, ubwinshi bwabo n’imbaraga zabo.

19 Murebe niba igihugu ari cyiza cyangwa ari kibi, murebe n’imijyi yabo niba ikomeye kandi izengurutswe n’inkuta.

20 Murebe niba ubutaka bwabo burumbuka, hakaba n’ibiti. Muzabe intwari muzane imbuto zihera.” Cyari igihe cyo gutangira gusarura imizabibu.

21 Nuko baragenda batata igihugu cyose bahereye mu butayu bwa Tsini bageza i Rehobu, hafi y’i Lebo-Hamati.

22 Babanje kujya mu majyepfo y’igihugu, bagera i Heburoni hatuwe na Ahimani na Sheshayi na Talumayi, abagabo barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki. (Uwo mujyi wa Heburoni umaze imyaka irindwi wubatswe, ni bwo Sowani yo mu Misiri yubatswe.)

23 Bageze mu gikombe cya Eshikoli, batema ishami ririho iseri ry’imizabibu. Ryari rinini cyane ku buryo abagabo babiri bagombye kuriheka ku giti. Bajyana n’imikomamanga n’imitini.

24 Kubera iryo seri ry’imizabibu bahakuye, Abisiraheli bise aho hantu igikombe cya Eshikoli.

Abatasi babwira Abisiraheli iby’urugendo rwabo

25 Bamaze iminsi mirongo ine batata igihugu baragaruka,

26 basanga Musa na Aroni n’abandi Bisiraheli i Kadeshi mu butayu bwa Parani. Bababwira ibyo babonye byose, babereka n’imbuto bazanye.

27 Babwira Musa bati: “Twagiye mu gihugu watwoherejemo, dusanga gitemba amata n’ubuki, ndetse dore n’imbuto zaho twazanye.

28 Icyakora abagituyemo ni abanyambaraga, n’imijyi yabo ni minini kandi izengurutswe n’inkuta. Twahabonye n’abantu barebare kandi banini bakomoka kuri Anaki.

29 Mu majyepfo yacyo hatuwe n’Abamaleki, mu misozi hatuwe n’Abaheti n’Abayebuzi n’Abamori, naho hafi y’inyanja no mu kibaya cya Yorodani, hatuwe n’Abanyakanāni.”

30 Abantu batangiye kwinubira Musa, Kalebu arabacecekesha, arababwira ati: “Nta kabuza tugomba kuhatera! Dushobora rwose kucyigarurira.”

31 Ariko abandi batasi baravuga bati: “Ashwi da! Ntibishoboka kubera ko abagituyemo baturusha amaboko.”

32 Nuko batangira kubeshya Abisiraheli iby’icyo gihugu batase, bavuga bati: “Ni igihugu kirimo umwiryane, n’abagituyemo bose ni abantu barebare kandi banini.

33 Ndetse twahabonye n’abantu b’ibihangange bakomoka kuri Anaki. Iyo twigereranyaga na bo twabonaga tumeze nk’inshishi, kandi na bo ni ko batubonaga.”

Categories
Ibarura

Ibarura 14

Abantu batinya kujya muri Kanāni

1 Abisiraheli barara basakuza barira,

2 bitotombera Musa na Aroni bati: “Ibi birutwa n’uko tuba twarapfiriye mu Misiri cyangwa muri ubu butayu!

3 Kuki Uhoraho atwohereza muri icyo gihugu cya Kanāni? Tuzagwa mu ntambara, kandi abagore bacu n’abana bacu bajyanwe ho iminyago. Mbese ibyiza si uko twakwisubirira mu Misiri?”

4 Nuko baravugana bati: “Dutore undi mutware dusubire mu Misiri.”

5 Musa na Aroni bakiri imbere y’ikoraniro ry’Abisiraheli, bikubita hasi barasenga.

6 Nuko Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune bo mu bagiye gutata igihugu, bashishimura imyambaro yabo kubera agahinda,

7 babwira Abisiraheli bose bati: “Igihugu twagiye gutata ni igihugu cyiza cyane,

8 gitemba amata n’ubuki. Uhoraho natugirira neza azakitugezamo akiduhe.

9 None rero mwirinde kumugomera. Ntimutinye abatuye icyo gihugu, tuzabakubita incuro. Ntimubatinye kuko Uhoraho ari kumwe natwe, kandi bo badafite ubatabara.”

10 Ariko Abisiraheli bose bashakaga kwicisha amabuye Yozuwe na Kalebu. Nuko Abisiraheli babona ikuzo ry’Uhoraho hejuru y’Ihema ry’ibonaniro.

Musa asabira abantu imbabazi

11 Uhoraho abwira Musa ati: “Aba Bisiraheli bazansuzugura bageze ryari? Babonye ibitangaza byose nabakoreye, ariko banga kunyizera.

12 Ngiye kubateza icyorezo mbabuze kwinjira mu gihugu nari ngiye kubaha, ariko wowe nzaguha gukomokwaho n’ubwoko bubarusha ubwinshi n’amaboko.”

13 Musa asubiza Uhoraho ati: “Ntibikabeho! Nugenza utyo Abanyamisiri bazabimenya. Wakuye ubu bwoko muri bo ukoresheje ibitangaza,

14 kandi ibyo Abanyamisiri babitekerereje Abanyakanāni. Na bo bumvise yuko wowe Uhoraho ubana n’ubu bwoko, kandi ko uvugana na bwo imbonankubone. Bumvise n’uko ubatwikiriza igicu, ku manywa ukabayobora uri mu nkingi y’igicu, na nijoro ukabayobora uri mu nkingi y’umuriro.

15 None nurimburira ubu bwoko bwose icyarimwe, amahanga azumva ibyo wakoze azavuga ati:

16 ‘Uhoraho ntiyashoboye kugeza Abisiraheli mu gihugu yabasezeranyije, ni yo mpamvu yabiciye mu butayu.’

17 None rero Nyagasani, erekana ubushobozi bwawe!

“Warivugiye uti:

18 ‘Ndi Uhoraho, ntinda kurakara kandi nuje urukundo, mbabarira abantu ibicumuro n’ubugome, ariko simbura guhana abagome n’abana babo n’abuzukuru babo, n’abuzukuruza babo.’

19 None rero kubera urukundo rwawe rwinshi, babarira Abisiraheli ibicumuro byabo, nk’uko utahwemye kubababarira kuva bavuye mu Misiri kugeza ubu.”

20 Uhoraho asubiza Musa ati: “Ndabababariye nk’uko ubinsabye.

21 Ariko ndahiye ubugingo bwanjye n’ikuzo ryanjye ryuzuye isi,

22 ko nta n’umwe mu babonye ikuzo ryanjye n’ibitangaza nakoreye mu Misiri no mu butayu, bakangerageza incuro nyinshi kandi bakanga kunyumvira,

23 uzatura mu gihugu nasezeranyije ba sekuruza. Nta n’umwe mu bansuzuguye uzakibamo.

24 Ariko umugaragu wanjye Kalebu nzamutuza mu gihugu yatase, kuko we yagize umutima mwiza kandi akanyoboka adashidikanya, ndetse n’abazamukomokaho nzakibahamo umunani.

25 Ariko kubera ko Abamaleki n’Abanyakanāni batuye muri ibi bibaya, ejo muzasubize iy’ubutayu muce mu nzira igana ku Nyanja Itukura.”

Uhoraho azahana Abisiraheli

26 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

27 “Numvise Abisiraheli banyitotombera. Abo bantu babi bahora banyitotombera nzabihanganira ngeze ryari?

28 Mubambwirire muti: ‘Mwahisemo kugwa mu butayu, none ndahiye ubugingo bwanjye ko nzabagenzereza uko mwavuze.

29 Muri ubwo butayu ni ho muzagwa. Ababaruwe mwese mumaze imyaka makumyabiri n’abayirengeje, muzapfa kuko munyitotombera.

30 Ntimuzinjira mu gihugu narahiye kuzabaha. Hazinjiramo gusa Kalebu mwene Yefune na Yozuwe mwene Nuni.

31 Abana banyu mwavuze ko bazajyanwa ho iminyago, ni bo bazatura muri icyo gihugu mwanze maze bakimenyēre.

32 Naho mwe muzagwa muri ubu butayu.

33 Abana banyu bazamara imyaka mirongo ine baragiye amatungo mu butayu, baryozwa ubuhemu bwanyu kugeza igihe mwese muzahashirira.

34 Mwamaze iminsi mirongo ine mutata igihugu, noneho muzamara imyaka mirongo ine mu butayu muryozwa ibicumuro byanyu, umunsi uhwane n’umwaka. Bityo muzamenya ingaruka zo kungomera.

35 Ndi Uhoraho.’ Sinzabura kugenza aba bantu babi bose bandwanya nk’uko mbivuze, bazagwa muri ubu butayu bahashirire.”

36-37 Uhoraho yicisha icyorezo ba batasi Musa yari yohereje mu gihugu cya Kanāni, kubera ko babeshye abantu bose iby’icyo gihugu, bigatuma bitotombera Musa.

38 Yozuwe mwene Nuni na Kalebu mwene Yefune, ni bo bonyine barokotse muri bo.

Abantu bongera kugomera Imana

39 Musa asubiriramo Abisiraheli amagambo yose y’Uhoraho, birabababaza cyane.

40 Mu gitondo cya kare bitegura gutera Kanāni banyuze mu misozi, baravuga bati: “Twaracumuye! Ariko noneho reka tujye aho Uhoraho yatubwiye.”

41 Musa arababwira ati: “Kuki mushaka kugomera Uhoraho? Ibyo mwitegura ntimuzabigeraho.

42 Ntimujyeyo kuko Uhoraho atari kumwe namwe, naho ubundi abanzi banyu bazabatsinda.

43 Abamaleki n’Abanyakanāni bazabamarira ku icumu. Uhoraho ntazabatabara kuko mwamwimūye.”

44 Nyamara bahangara kuzamuka mu misozi, nubwo Isanduku y’Isezerano ry’Uhoraho yari yasigaye mu nkambi hamwe na Musa.

45 Nuko Abamaleki n’Abanyakanāni bari batuye muri iyo misozi, baramanuka babakubita incuro babageza i Horuma.

Categories
Ibarura

Ibarura 15

Amaturo aturanwa n’ibitambo bitwikwa

1 Uhoraho ategeka Musa

2 kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubaha,

3 muzantambire ibitambo bitwikwa, byaba ibikongorwa n’umuriro cyangwa ibyo guhigura umuhigo, cyangwa iby’ubushake cyangwa ibigenewe iminsi mikuru. Muzantambire inka cyangwa intama cyangwa ihene, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.

4 Buri gitambo mujye mukinturana n’ituro ry’ibinyampeke, rigizwe n’ikiro kimwe cy’ifu nziza ivanze na litiro y’amavuta y’iminzenze,

5 na litiro ya divayi y’ituro risukwa rigendana na buri mwana w’intama, cyangwa w’ihene watambwe ho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa icy’umusangiro.

6 Nimutamba impfizi y’intama, mujye muyinturana n’ituro ry’ibinyampeke rigizwe n’ibiro bibiri by’ifu nziza ivanze na litiro n’igice y’amavuta,

7 na litiro n’igice ya divayi y’ituro risukwa, impumuro yabyo izanshimisha.

8 Nimuntambira ikimasa ho igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa icyo guhigura umuhigo cyangwa icy’umusangiro,

9 mujye mukinturana n’ituro ry’ibinyampeke, rigizwe n’ibiro bitatu by’ifu nziza ivanze na litiro ebyiri z’amavuta,

10 na litiro ebyiri za divayi z’ituro risukwa. Impumuro y’ibyo bitambo bitwikwa izanshimisha.

11 Ayo ni yo maturo aturanwa n’igitambo cy’ikimasa cyangwa icy’impfizi y’intama, cyangwa icy’umwana w’intama cyangwa uw’ihene.

12 Uko umubare w’ibitambo uziyongēra, ni ko muzongera n’uw’amaturo agendana na byo.

13 “Abisiraheli bose bajye bakurikiza ayo mabwiriza igihe bantambira ibitambo bitwikwa, kugira ngo impumuro yabyo inshimishe.

14 Umunyamahanga uje gutura muri mwe cyangwa uhafite ibisekuruza byinshi, nashaka kuntambira igitambo gitwikwa kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, na we ajye agenza nkamwe.

15 Mwebwe n’abanyamahanga batuye muri mwe, muzajya mugengwa n’amategeko amwe uko ibihe biha ibindi. Ayo mategeko yanjye abanyamahanga bajye bayakurikiza kimwe n’Abisiraheli.

16 Ari Abisiraheli cyangwa abanyamahanga batuye muri mwe, mwese muzagengwa n’amategeko amwe n’amateka amwe.”

Ituro ry’imigati

17 Uhoraho ategeka Musa

18 kubwira Abisiraheli ati: “Nimumara gutura mu gihugu ngiye kubajyanamo

19 mugakora imigati, mujye mukuraho umugabane wo kuntura.

20 Uko muzakora imigati mu ifu nshya mujye mufataho umwe muwunture, nk’uko muzantura umugabane w’ingano mumaze guhūra.

21 Muzajye muntura uwo mugati ukozwe mu ifu nshya, uko ibihe biha ibindi.”

Ibitambo byo guhongerera ibyaha bitagambiriwe

22 Uhoraho arakomeza ati: “Dore amabwiriza muzakurikiza nimuramuka muciye ku itegeko ryose nabahaye mbinyujije kuri Musa, mukabikora mutabigambiriye,

23 yaba mwebwe cyangwa abazabakomokaho:

24 niba ari Abisiraheli bose bakoze icyaha batabigambiriye kandi batabizi, bajye bakoranira hamwe bantambire ikimasa cy’igitambo gikongorwa n’umuriro kugira ngo impumuro yacyo inshimishe, bagiturane n’ituro ry’ibinyampeke n’irisukwa, bantambire n’isekurume y’ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha.

25 Umutambyi ahongerere icyaha cy’Abisiraheli bose, nanjye nzabababarira kuko bagikoze batabigambiriye, kandi bakaba bantambiye igitambo gikongorwa n’umuriro n’icyo guhongerera ibyaha.

26 Kubera ko mwese muzaba mwarancumuyeho, Abisiraheli kimwe n’abanyamahanga batuye muri mwe, nzabababarira mwese.

27 “Niba ari umuntu ukoze icyaha atabigambiriye, ajye azana inyagazi y’ihene itarengeje umwaka y’igitambo cyo guhongerera ibyaha.

28 Umutambyi ahongerere icyo cyaha uwo muntu yakoze atabigambiriye, nanjye nzamubabarira.

29 Ari Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga utuye muri mwe wakoze icyaha atabigambiriye, ajye akurikiza ayo mategeko.

30 “Ariko Umwisiraheli cyangwa umunyamahanga nakora icyaha yabigambiriye azaba anshebeje, azacibwe mu Bisiraheli.

31 Azahanishwe gucibwa, kuko azaba yasuzuguye ijambo ryanjye kandi akica amatageko yanjye.”

Umuntu watoraguye inkwi ku isabato yicwa

32 Abisiraheli bakiri mu butayu, umwe muri bo yafashwe atoragura inkwi ku isabato.

33 Bamujyana imbere ya Musa na Aroni n’ikoraniro ry’Abisiraheli.

34 Na bo bamuha abamurinda kuko batari bazi igihano kimukwiriye.

35 Nuko Uhoraho abwira Musa ati: “Uyu muntu akwiriye kwicwa! Abisiraheli bose bamujyane inyuma y’inkambi bamwicishe amabuye.”

36 Bamugenza nk’uko Uhoraho yabitegetse Musa, bamujyana inyuma y’inkambi bamutera amabuye arapfa.

Incunda z’imyambaro

37 Uhoraho ategeka Musa

38 kubwira Abisiraheli ati: “Mwebwe n’abazabakomokaho mujye mutera incunda ku misozo y’imyambaro yanyu, mudodereho agashumi k’isine.

39 Mujye mwambara imyambaro ifite bene izo ncunda. Uko muzibonye muzajya mwibuka amategeko yanjye muyakurikize. Bizabarinda kumpemukira mutwarwa n’ibintu bibi mutekereza cyangwa mubona.

40 Bityo muzajya muzirikana amabwiriza yanjye yose muyakurikize, mumbere abaziranenge.

41 Ndi Uhoraho Imana yanyu, nabakuye mu Misiri kugira ngo mbabere Imana. Ndi Uhoraho Imana yanyu.”

Categories
Ibarura

Ibarura 16

Kōra na Datani na Abiramu bagoma

1 Umulevi witwa Kōramwene Yisehari wo mu nzu ya Kehati, yifatanyije n’Abarubeni batatu, ari bo Datani na Abiramu bene Eliyabu na Oni mwene Peleti.

2 Bagomera Musa bashyigikiwe n’abatware magana abiri na mirongo itanu. Abo batware bari ibirangirire bakaba n’intumwa z’amakoraniro y’Abisiraheli.

3 Bishyize hamwe basanga Musa na Aroni, barababwira bati: “Mukabije kwishyira hejuru y’abandi Bisiraheli! Twese turi abaziranenge kandi Uhoraho ari kumwe natwe twese.”

4 Musa yumvise ayo magambo, yikubita hasi,

5 hanyuma abwira Kōra n’abo bafatanyije ati: “Ejo mu gitondo Uhoraho azatumenyesha abo yahisemo kwiyegereza, n’abaziranenge abo ari bo.

6 Wowe Kōra n’abo mufatanyije mutegure ibyotezo.

7-8 Ejo muzashyiremo amakara yaka kugira ngo mwosereze umubavu imbere y’Ihema ry’Uhoraho. Ubwo rero Uhoraho azatwereka abaziranenge abo ari bo.”

Musa abwira Kōra n’Abalevi bamushyigikiye ati: “Mwa Balevi mwe, nimwumve. Ni mwe mukabije kwishyira hejuru!

9 Dore Uhoraho Imana y’Abisiraheli yarabarobanuye arabiyegereza, kugira ngo mukore imirimo yerekeye Ihema rye, kandi muhagararire Abisiraheli munabakorere. Mbese ibyo ntibibahagije?

10 Uhoraho yabahaye icyo cyubahiro cyose, none murarikiye no kuba abatambyi!

11 Iyo mwitotombeye Aroni, muba mwigometse ku Uhoraho!”

12 Musa atumiza Datani na Abiramu bene Eliyabu, ariko banga kwitaba bati:

13 “Ibyo wadukoreye birahagije! Wadukuye mu gihugu cya Misiri gitemba amata n’ubuki kugira ngo dushirire mu butayu, none urashaka no kudutegekesha igitugu!

14 Ntabwo watujyanye muri cya gihugu gitemba amata n’ubuki, nta n’isambu n’imwe waduhaye ho umunani. Ese wibwira ko tutabibona? Ntabwo tukwitaba.”

15 Musa ararakara cyane maze abwira Uhoraho ati: “Ntuzemere imibavu bazakosereza. Nta kintu nigeze mbaka habe n’indogobe, kandi nta n’umwe muri bo nahemukiye.”

16 Nuko Musa akomeza kubwira Kōra ati: “Wowe n’abo mufatanyije, ejo muzaze ku Ihema ry’Uhoraho. Aroni na we azabe ahari.

17 Wowe na Aroni muzazane ibyotezo byo kosereza Uhoraho umubavu, na ba bandi magana abiri na mirongo itanu bazane ibyabo.”

18 Bukeye buri muntu afata icyotezo ashyiramo amakara yaka n’umubavu, bahagarara imbere y’Ihema ry’ibonaniro hamwe na Musa na Aroni.

19 Kōra yari yakoranyije Abisiraheli bose, maze babona ikuzo ry’Uhoraho.

20 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati:

21 “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!”

22 Musa na Aroni bikubita hasi maze barasenga bati: “Mana, ni wowe ubeshaho abo waremye! Mbese wabarimbura bose kandi bose bataracumuye?”

23 Uhoraho abwira Musa ati:

24 “Tegeka Abisiraheli bave hafi y’amahema ya Kōra na Datani na Abiramu.”

25 Musa arahaguruka ajya ku mahema ya Datani na Abiramu, abakuru b’Abisiraheli baramukurikira.

26 Abwira Abisiraheli ati: “Nimuve hafi y’amahema y’aba bagome. Ntimugire ikintu cyabo mukoraho, kugira ngo namwe mudapfa muzize ibyaha byabo.”

27 Nuko bava hafi y’amahema ya Kōra na Datani na Abiramu. Datani na Abiramu basohoka mu mahema yabo, bahagarara imbere yayo hamwe n’abagore babo n’abana babo.

28 Musa abwira abari aho ati: “Si jye wiyemeje gukora ibyo nkora, ahubwo ni Uhoraho wabinshinze. Dore ikigiye kubibemeza:

29 bariya bantu nibapfa urupfu rusanzwe, ntabwo ari Uhoraho uba yarantumye.

30 Ariko Uhoraho nakora igitangaza, ubutaka bukasama bukabamira, bo n’ibyabo byose bakajya ikuzimu bakiri bazima, mumenye ko batutse Uhoraho.”

31 Musa akimara kuvuga atyo, ubutaka busadukira munsi ya Datani na Abiramu,

32 maze bubamirana n’ababo, kimwe n’abo kwa Kōra n’ibyabo byose.

33 Nuko barigita ikuzimu bakiri bazima bajyana n’ibyabo byose, ubutaka bubarengaho barimbukira mu ruhame.

34 Abisiraheli bose bāri aho, bumvise bataka barahunga bavuga bati: “Duhunge, natwe ubutaka butatumira!”

35 Naho ba bagabo magana abiri na mirongo itanu bosaga imibavu, Uhoraho yohereje umuriro urabakongora.

Categories
Ibarura

Ibarura 17

Ibyotezo bya Kōra na bagenzi be

1 Uhoraho abwira Musa ati:

2 “Tegeka Eleyazari mwene Aroni umutambyi, akure ibyotezo byabo mu muyonga, amakara yo muri byo ayamene inyuma y’inkambi. Ibyo byotezo biranyeguriwe.

3 Abo bagome bazize ibyaha byabo ni bo babinzaniye, biba biranyeguriwe. None muzabicuremo ibyo komeka ku rutambiro, kugira ngo bijye byibutsa Abisiraheli ibyabaye.”

4 Nuko umutambyi Eleyazari afata ibyo byotezo by’umuringa, babicuramo ibyo komeka ku rutambiro,

5 nk’uko Uhoraho yari yategetse Eleyazari abinyujije kuri Musa. Uwo muringa wibutsaga Abisiraheli ko abatambyi bakomoka kuri Aroni, ari bo bonyine bashinzwe kosereza Uhoraho umubavu. Undi wakwiha gukora uwo murimo yapfa urwa Kōra na bagenzi be.

Abantu bitotombera Musa na Aroni

6 Bukeye Abisiraheli bose barakorana bitotombera Musa na Aroni bavuga bati: “Mwishe abantu b’Uhoraho!”

7 Bakiri mu ikoraniro, barahindukira bareba ku Ihema ry’ibonaniro babona ritwikiriwe n’igicu, bahabona n’ikuzo ry’Uhoraho.

8 Musa na Aroni bajya ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro,

9 maze Uhoraho abwira Musa ati:

10 “Nimwigireyo ndimbure iri koraniro nonaha!”

Bombi bikubita hasi bubamye,

11 maze Musa abwira Aroni ati: “Dore Uhoraho yarakaye cyane ateza abantu icyorezo. None jya ku rutambiro urahurire amakara mu cyotezo, ushyireho n’umubavu maze wihute uhongerere ikoraniro.”

12 Aroni agenza nk’uko Musa yamubwiye, ariruka ajya mu ikoraniro, asanga icyorezo cyatangiye koreka imbaga. Yosa umubavu ahongerera abantu.

13 Ahagarara hagati y’intumbi n’abazima, nuko icyorezo kirashira.

14 Ariko cyari kimaze guhitana abantu ibihumbi cumi na bine na magana arindwi, hatabariwemo abazize ibya Kōra.

15 Icyorezo kimaze gushira, Aroni asubira aho Musa yari ari, ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro.

Inkoni ya Aroni

16 Uhoraho ategeka Musa ati:

17 “Hamagara abatware b’imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli, buri wese akuzanire inkoni uyandikeho izina rye.

18 Ku nkoni y’umuryango wa Levi wandikeho izina rya Aroni, bityo umubare w’inkoni ungane n’uw’abatware b’imiryango.

19 Uzishyire mu Ihema ry’ibonaniro imbere y’Isanduku irimo bya bisate by’amabuye byanditseho Amategeko, aho mbonanira namwe.

20 Inkoni y’uwo nahisemo izashibukaho utubabi, bityo nkemure impaka, Abisiraheli be kuzongera kubitotombera.”

21 Musa abibwira Abisiraheli, maze buri mutware w’umuryango amuha inkoni, zose hamwe ziba cumi n’ebyiri hatabariwemo iya Aroni.

22 Musa azishyira mu Ihema ry’Uhoraho, imbere y’Isanduku.

23 Bukeye, Musa yinjira mu Ihema asanga inkoni ya Aroni wari uhagarariye umuryango wa Levi, yashibutseho utubabi ndetse yarabije n’uburabyo, yeze n’imbuto.

24 Musa asohora inkoni zose zari imbere y’Uhoraho ajya kuzereka Abisiraheli bose, barazitegereza, buri mutware w’umuryango afata inkoni ye.

25 Uhoraho abwira Musa ati: “Subiza inkoni ya Aroni imbere y’Isanduku uyihabike, nihagira abashaka kwigomeka ujye uyibereka. Bityo ntibazongera kurimbuka bazize kunyitotombera.”

26 Musa abigenza nk’uko Uhoraho yabimutegetse.

27 Abisiraheli babwira Musa bati: “Reba nawe turapfuye, turarimbutse twese!

28 Umuntu wese ugerageje kwegera Ihema ry’Uhoraho arapfa! Mbese twese dupfiriye gushira?”

Categories
Ibarura

Ibarura 18

Inshingano z’abatambyi n’Abalevi

1 Uhoraho abwira Aroni ati: “Wowe n’abahungu bawe n’abandi Balevi bose, muzahanirwa ibyaha byerekeye Ihema ry’ibonaniro, naho ibyaha byerekeye umurimo w’ubutambyi, ni wowe n’abahungu bawe mwenyine muzabihanirwa.

2 Uzazane abavandimwe bawe b’Abalevi, kugira ngo bagukorere wowe n’abahungu bawe mu byerekeye Ihema.

3 Bazakurinde barinde n’Ihema, ariko ntibagakore ku bikoresho byo mu byumba bizira inenge cyangwa ku rutambiro, kugira ngo hatagira upfa ari bo cyangwa mwebwe.

4 Bazagukorere barinda Ihema ry’ibonaniro bakora, n’imirimo y’amaboko igendana na ryo. Utari Umulevi ntagakore iyo mirimo.

5 Mwebwe abatambyi ni mwe mwenyine mushinzwe imirimo yo mu byumba bizira inenge n’iyo gutamba ibitambo, bityo sinzongera kurakarira Abisiraheli.

6 Nakuye abavandimwe banyu b’Abalevi muri bo, ndababashinga kugira ngo bankorere imirimo y’amaboko ikorwa ku Ihema ry’ibonaniro.

7 Wowe n’abahungu bawe muzajye muntambira ibitambo, mukore no mu Cyumba kizira inenge cyane, mukore n’indi mirimo y’ubutambyi nabashinze. Utari umutambyi uziha gukora iyo mirimo azicwe.”

Umugabane w’abatambyi

8 Uhoraho abwira Aroni ati: “Nguhaye umugabane ku maturo Abisiraheli bantura. Ndawukweguriye burundu, ni uwawe n’abazagukomokaho.

9 Mu maturo atwikwa Abisiraheli banyegurira rwose, dore ayo muzajya mukuraho umugabane wanyu: amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’ibitambo byo kwiyunga nanjye. Ayo maturo aba anyeguriwe rwose, ariko wowe n’abahungu bawe nayabahaye ho umugabane,

10 mujye muwurira mu rugo rw’Ihema ry’ibonaniro. Ariko uzaribwe n’ab’igitsinagabo bonyine kuko wanyeguriwe.

11 “Nguhaye kandi n’imigabane iva ku bitambo by’umusangiro Abisiraheli bantura bakayimurikira. Iyo migabane yose uzajye uyisangira n’abahungu bawe n’abakobwa bawe, n’abandi bose badahumanye baba iwawe.

12 “Ndetse nguhaye n’umuganura w’amavuta meza n’uwa divayi nshya n’uw’ibinyampeke,

13 n’uw’ibindi byose Abisiraheli bantura. Abo mu rugo rwawe bose badahumanye bashobora kubiryaho.

14 Ibyo Abisiraheli banyegurira burundu byose na byo ndabiguhaye.

15 Bajye bantura abahungu bose b’impfura n’uburiza bwose bw’amatungo. Ubw’amatungo adahumanye ni ubwawe, ariko bajye bacungura ubw’amatungo ahumanye n’abahungu b’impfura.

16 Umuhungu w’impfura umaze ukwezi avutse, bajye bamucungura batanze ibikoroto bitanu by’ifeza, hakurikijwe igipimo gikoreshwa n’abatambyi. Igikoroto kimwe gipima garama cumi n’imwe.

17 Ariko uburiza bw’inka cyangwa ubw’intama cyangwa ubw’ihene ntibakabucungure kuko bwanyeguriwe. Amaraso yabwo ujye uyamisha ku rutambiro, urugimbu rwabwo urutwike kugira ngo impumuro yarwo inshimishe.

18 Inyama zabwo ni izawe, nk’uko inkoro n’itako by’igitambo cy’umusangiro ari ibyawe.

19 Amaturo yose Abisiraheli bāmurikira kandi bakayanyegurira, ndayaguhaye wowe n’abahungu bawe n’abakobwa bawe baba iwawe. Iryo ni Isezerano ridakuka ngusezeraniye, wowe n’abazagukomokaho.”

20 Uhoraho akomeza kubwira Aroni ati: “Mwebwe abatambyi nta gakondo n’umugabane muzagira mu gihugu cya Isiraheli, ni jye mugabane wanyu na gakondo yanyu.”

Igihembo cy’Abalevi

21 Uhoraho arakomeza ati: “Umugabane w’Abalevi ni uguhabwa kimwe cya cumi cy’ibyo Abisiraheli bunguka. Ni cyo gihembo cy’imirimo bakora yerekeye Ihema ry’ibonaniro.

22 Abandi Bisiraheli ntibazongere kwiha gukora iyo mirimo, batazicwa bazize icyo cyaha.

23 Abalevi bonyine bajye baba ari bo bakora iyo mirimo, nibatayitunganya bazabihanirwe. Bizababere itegeko ridakuka mwe n’abazabakomokaho. Abalevi na bo nta mugabane bazagira mu gihugu cya Isiraheli,

24 ni cyo gituma mbahaye kimwe cya cumi Abisiraheli bantura. Ni wo mugabane w’Abalevi, nta butaka bazahabwa nk’abandi.”

Kimwe cya cumi gitangwa n’Abalevi

25 Uhoraho ategeka Musa

26 kubwira Abalevi ati: “Abisiraheli nibabazanira kimwe cya cumi mbahaye ho umugabane, namwe mujye mukuraho kimwe cya cumi mukinture.

27 Kuri mwe iryo turo rizaba nk’ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture.

28 Bityo namwe muzanture amaturo mukuye kuri kimwe cya cumi muzahabwa, muyahe umutambyi Aroni n’abazamukomokaho.

29 Ku mpano zose muzahabwa, mujye mukuraho ibirusha ibindi ubwiza mubinture.

30 Kuri mwe iryo turo rizaba nk’ibyo bene wanyu bakura ku myaka yabo, cyangwa kuri divayi nshya kugira ngo babinture.

31 Ibisigaye mushobora kubirira aho mushatse hose, mukabisangira n’abo mu ngo zanyu. Ni igihembo cy’imirimo mukora yerekeye Ihema ry’ibonaniro.

32 Ku byo muhabwa, mujye muntura ibirusha ibindi ubwiza. Ibisigaye mubirye, nta cyaha muzaba mukoze cyangwa ngo mube muhumanyije amaturo Abisiraheli banyegurira. Bityo ntimuzicwa.”

Categories
Ibarura

Ibarura 19

Ivu ry’inka y’ibihogo

1 Uhoraho ategeka Musa na Aroni

2 guha Abisiraheli aya mategeko agira ati: “Nimubabwire babazanire inka y’ibihogo idafite inenge kandi itarigeze ikoreshwa imirimo.

3 Muyihe umutambyi Eleyazari ayijyane inyuma y’inkambi, bayice.

4 Hanyuma akoze urutoki mu maraso yayo, ayatere incuro ndwi ahagana ku muryango w’Ihema ry’ibonaniro.

5 Ategeke umuntu kuyitwika yose, ari uruhu ari inyama, ari amaraso ndetse n’amayezi.

6 Umutambyi afate ishami ry’isederi, n’umushandiko w’utwatsi twitwa hisopo n’urudodo rutukura, abijugunye mu muriro hamwe na ya nka.

7 Hanyuma umutambyi amese imyambaro ye kandi yiyuhagire mbere yo gusubira mu nkambi, ariko azirirwa ahumanye kugeza nimugoroba.

8 Uwatwitse iyo nka na we ajye amesa imyambaro ye kandi yiyuhagire, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba.

9-10 Umuntu udahumanye ajye ayora ivu ry’iyo nka, arishyire ahantu hadahumanye inyuma y’inkambi, maze amesa imyambaro ye, yirirwe ahumanye kugeza nimugoroba. Abisiraheli bajye bafata kuri iryo vu, barivange n’amazi kugira ngo bahumanure abahumanyijwe n’intumbi. Ni nk’igitambo cyo guhongerera ibyaha. Iri tegeko rizagenga Abisiraheli n’abanyamahanga batuye muri bo uko ibihe bihaye ibindi.

Umuhango wo guhumanura

11 “Ukoze ku ntumbi y’umuntu, ajye amara iminsi irindwi ahumanye.

12 Ku munsi wa gatatu no ku wa karindwi, ajye akorerwa umuhango wo guhumanurwa bakoresheje ya mazi. Ariko natabyitaho azakomeza ahumane.

13 Niyirengagiza kumishwaho amazi yo kumuhumanura akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Bene uwo muntu ajye acibwa mu Bisiraheli.

14 “Umuntu napfira mu ihema rye, uzaryinjiramo n’uzaba aririmo bajye bamara iminsi irindwi bahumanye.

15 Ikizaba kiririmo kidapfundikiye neza kizaba gihumanye.

16 Umuntu naba ari hanze agakora ku ntumbi y’umuntu cyangwa ku magufwa y’umuntu cyangwa ku mva, ajye amara iminsi irindwi ahumanye.

17 “Dore uko bazajya bahumanura: bajye bafata ku ivu rya ya nka batwitse nk’igitambo cyo guhongerera ibyaha, barishyire mu rwabya barivange n’amazi y’isōko.

18 Umuntu udahumanye afate umushandiko wa hisopo, awukoze muri ayo mazi yo mu rwabya, ayamishe ku ihema ryapfiriyemo umuntu, no ku bintu birimo no ku bantu bari baririmo, cyangwa ayamishe ku wakoze ku magufwa y’umuntu, cyangwa ku ntumbi cyangwa ku mva.

19 Uwo muntu udahumanye ajye abigenza atyo ku munsi wa gatatu n’uwa karindwi, ibyo birangiye abari bahumanye bajye bamesa imyambaro yabo kandi biyuhagire, maze nimugoroba babe bahumanutse.

20 Ariko umuntu nahumana akirengagiza kumishwaho amazi yo guhumanura, akegera Ihema ryanjye agihumanye, azaba arihumanyije. Ajye acibwa mu Bisiraheli.

21 Iryo rizababere itegeko ridakuka.

“Umuntu umisha amazi yo guhumanura ajye amesa imyambaro ye, ndetse n’uwayakozeho ajye yirirwa ahumanye kugeza nimugoroba.

22 Icyo umuntu uhumanye akozeho cyose kiba gihumanye, n’undi muntu ugikozeho na we aba ahumanye kugeza nimugoroba.”

Categories
Ibarura

Ibarura 20

Ibyabereye i Kadeshi

1 Mu kwezi kwa mbereAbisiraheli bose bagera mu butayu bwa Tsini, bashinga amahema i Kadeshi. Aho ni ho Miriyamu yaguye barahamuhamba.

2 Abantu babura amazi bagomera Musa na Aroni,

3 bijujutira Musa bavuga bati: “Iyaba twarapfiriye hamwe na bene wacu igihe Uhoraho yabicaga!

4 Mwatuzaniye iki muri ubu butayu? Kwari ukugira ngo tuhashirire twe n’amatungo yacu?

5 Kuki mwadukuye mu Misiri mukatuzana aha hantu habi? Ahantu utabona imyaka cyangwa imitini cyangwa imizabibu, cyangwa imikomamanga ntihabe n’amazi yo kunywa!”

6 Musa na Aroni babasiga aho, bajya imbere y’Ihema ry’ibonaniro bikubita hasi bubamye, babona ikuzo ry’Uhoraho.

7 Uhoraho abwira Musa ati:

8 “Fata inkoni, maze wowe na mukuru wawe Aroni mukoranyirize Abisiraheli imbere y’urutare, murubwire ruvubure amazi. Bityo muhe Abisiraheli amazi yo kunywa, buhire n’amatungo yabo.”

9 Musa yinjira mu Ihema ry’ibonaniro, afata iyo nkoni nk’uko Uhoraho yamutegetse.

10 Musa na Aroni bakoranyiriza Abisiraheli imbere y’urutare. Nuko Musa arababwira ati: “Mwa byigomeke mwe, mbese tubakurire amazi muri uru rutare?”

11 Musa abangura inkoni ye akubita urutare incuro ebyiri. Amazi menshi aradudubiza maze Abisiraheli baranywa buhira n’amatungo yabo.

12 Uhoraho abwira Musa na Aroni ati: “Kubera ko mutanyizeye kandi ntimwereke Abisiraheli ubuziranenge bwanjye, ntimuzabageza mu gihugu mbahaye.”

13 Aho hantu bahita Meribakuko ari ho Abisiraheli bijujutiye Uhoraho, ariko we akahaberekera ubuziranenge bwe.

Abedomu babuza Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo

14 Bakiri i Kadeshi, Musa yohereza intumwa ku mwami wa Edomu ngo zimubwire ziti: “Dore ubutumwa bwa bene wanyub’Abisiraheli. Uzi imibabaro yose twagize:

15 ba sogokuruza bagiye mu Misiri, ubwoko bwacu bumarayo igihe kirekire. Abanyamisiri badufashe nabi twe na ba sogokuruza.

16 Twatakiye Uhoraho aratwumva, atwoherereza umumarayikakugira ngo adukure mu Misiri. None dore turi mu mujyi w’i Kadeshi uri ku mupaka w’igihugu cyawe.

17 Twemerere tunyure mu gihugu cyawe. Ntituzanyura mu mirima no mu mizabibu, ntituzanywa n’amazi yo mu mariba yanyu, tuzaca mu muhanda w’Abaminta guteshuka iburyo cyangwa ibumoso, kugeza igihe tuzarangiza kwambukiranya igihugu cyawe.”

18 Ariko Abedomu barabasubiza bati: “Ntitubemereye kunyura mu gihugu cyacu, nimubigerageza tuzabatera tubarwanye.”

19 Abisiraheli barabasubiza bati: “Tuzanyura mu muhanda mukuru, kandi amazi tuzanywa twe n’amatungo yacu, tuzayishyura. Nta kindi dusaba uretse kunyura mu gihugu cyanyu.”

20 Ariko Abedomu bakomeza kubangira, ndetse barundanya ingabo nyinshi kandi zikomeye zo kubakumīra.

21 Babuza batyo Abisiraheli kunyura mu gihugu cyabo, nuko Abisiraheli banyura indi nzira.

Urupfu rwa Aroni

22 Abisiraheli bose bava i Kadeshi bajya ku musozi wa Hori,

23 ku mupaka w’igihugu cya Edomu. Uhoraho ahabwirira Musa na Aroni ati:

24 “Kubera ko mwangomeye ku byerekeye amazi y’i Meriba, Aroni agiye gupfa atageze mu gihugu ngiye guha Abisiraheli.

25 None jyana Aroni n’umuhungu we Eleyazari, muzamuke umusozi wa Hori,

26 wambure Aroni imyambaro ye maze uyambike umuhungu we Eleyazari. Aroni ari bupfireyo.”

27 Musa akora uko Uhoraho yamutegetse, bazamuka umusozi wa Hori Abisiraheli bose babireba.

28 Musa yambura Aroni imyambaro ye ayambika Eleyazari. Nuko Aroni apfira mu mpinga y’uwo musozi. Hanyuma Musa na Eleyazari baramanuka.

29 Abisiraheli bose bamenye ko Aroni yapfuye, bamara iminsi mirongo itatu bamuririra.