Categories
Hozeya

Hozeya 1

1 Ubu ni bwo butumwa Uhoraho yahaye Hozeya mwene Bēri. Hari ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamu mwene Yehowasi umwami wa Isiraheli.

Hozeya ategekwa kurongora indaya

2 Ngubu ubutumwa Uhoraho yabanje kugeza ku Bisiraheli abunyujije kuri Hozeya. Uhoraho yabwiye Hozeya ati: “Genda urongore indaya, nyuma izabyaraabana b’ababyarirano. Koko abatuye iki gihugu baranyimūye, ubwo ni bwo buraya bukabije.”

3 Nuko Hozeya aragenda arongora Gomeri, umukobwa wa Dibulayimu. Gomeri asama inda babyarana umwana w’umuhungu.

4 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Yizerēli, kuko hasigaye igihe gito ngahōra abakomoka ku Mwami Yehu mbaryoza abantu yiciye i Yizerēli, kandi ubwami bwa Isiraheli na bwo nzabutsemba.

5 Icyo gihe nzatsembera ingufu za Isiraheli mu kibaya cya Yizerēli.”

6 Gomeri arongera asama inda, abyara umwana w’umukobwa. Nuko Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Ntampuhwe, kuko ntazongera kugirira Abisiraheli impuhwe, sinzakomeza kubababarira.

7 Ariko Abayuda bo nzabagirira impuhwe. Jyewe Uhoraho Imana yabo nzabakiza. Icyakora sinzabakiza nkoresheje imiheto cyangwa inkota, cyangwa intambara cyangwa amafarasi n’abayarwaniraho.”

8 Gomeri acutsa Ntampuhwe, asama indi nda abyara umwana w’umuhungu.

9 Uhoraho abwira Hozeya ati: “Umwite Subwokobwanjye,kuko mwebwe Abisiraheli mutari ubwoko bwanjye, nanjye sindi uwanyu.”

Categories
Hozeya

Hozeya 2

Isiraheli izasubizwa ubusugire bwayo

1 Nyamara abakomoka kuri Isiraheli bazaba benshi nk’umusenyi wo ku nyanja, utabasha kugerwa cyangwa kubarwa. Ahantu bababwiriraga ngo: “Ntimuri ubwoko bwanjye”, noneho bazahababwirira ngo: “Muri abana b’Imana nzima.”

2 Abayuda n’Abisiraheli bazakoranira hamwe, bishyirireho umutware umwe wo kubayobora, bazagwira nk’imyaka imera mu butaka. Koko uwo munsi wa Yizerēliuzaba ari akataraboneka.

3 Bityo abavandimwe banyu muzabite “Bwokobwanjye”, naho bashiki banyu mubite “Mpuhwe.”

Isiraheli igereranywa n’umusambanyikazi

4 Uhoraho abwira Abisiraheli ati:

“Nimuburanye nyoko,

ngaho nimumuburanye kuko atari umugore wanjye,

nanjye sindi umugabo we.

Nakure mu maso he ibiranga ko ari indaya,

nakure hagati y’amabere ye ibiranga ko ari umusambanyi.

5 Natabigenza atyo nzamwambika ubusa,

azaba atumbuje nk’uko yari ari umunsi avuka!

Igihugu cye nzagihindura nk’ubutayu,

ngihindure agasi mwicishe inyota.

6 Abana be sinzabagirira impuhwe,

sinzazibagirira kuko ari ababyarirano.

7 Koko nyina yigize indaya,

yakoze ibiteye isoni arabatwita.

Koko yaravuze ati:

‘Ngiye kwiruka mu bakunzi banjye,

basanzwe bampa ibyokurya n’amazi,

basanzwe bampa imyambaro y’ubwoya n’inoze,

basanzwe banampa amavuta n’ibyokunywa.’

8 Ni cyo gituma inzira acamo nzayicīsha amahwa,

nzayizitira abure aho anyura.

9 Aziruka ku bakunzi be nyamara ntazabashyikira,

azabashakashaka ye kubabona.

Hanyuma azibwira ati:

‘Reka nsubire ku mugabo wanjye w’isezerano,

koko nkiri kumwe na we nari merewe neza kurusha ubu.’

10 Erega ntiyazirikanye ko ari jye wari umugize!

Namuhaga ingano na divayi nshya n’amavuta,

namuhaga ifeza n’izahabu byinshi,

nyamara yabikoreshereje ikigirwamana Bāli.

11 Ni cyo gituma ntazamuha umwero w’ingano,

imizabibu na yo sinzatuma yera.

Sinzatuma agira imyambaro y’ubwoya n’inoze,

bityo ntazagira icyo akinga ku bwambure bwe.

12 Dore ngiye kumwambika ubusa,

akorwe n’isoni imbere y’abakunzi be,

ntawe uzamunkura mu maboko.

13 Nzakuraho ibyamushimishaga byose,

nzakuraho iminsi mikuru ye ya buri mwaka n’iya buri kwezi,

nzakuraho n’amasabato ye n’indi minsi mikuru ye yose.

14 Nzatsemba imizabibu n’imitini bye,

ibyo yiratanaga avuga ati:

‘Ibi ni ibiguzi abakunzi banjye bampaye.’

Nzabihindura ibihuru inyamaswa zibirishe.

15 Nzamuhanira ko yizihizaga iminsi mikuru y’ibigirwamana Bāli,

nzamuhanira ko yabyoserezaga imibavu.

Yambaraga impeta n’ibindi byo kwirimbisha,

yirukaga mu bakunzi be, naho jye arandeka!”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Imana ivugurura umubano wayo n’Abisiraheli

16 Uhoraho aravuga ati:

“Ni cyo gituma jyewe nzamuhendahenda,

nzamujyana mu butayu mugushe neza.

17 Tukiriyo nzamusubiza imirima ye y’imizabibu,

igikombe cya Akorikizamubera irembo,

rizamugeza ku byo yiringira.

Aho ni ho azanganiririza nk’igihe yari akiri inkumi,

igihe yimukaga mu gihugu cya Misiri.”

18 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe azanyita umugabo we,

ntazongera kunyita Bāli ye.

19 Nzamubuza kwambaza ibigirwamana Bāli,

amazina yabyo ntazongera kwibukwa ukundi.

20 Icyo gihe nzategeka inyamaswa n’ibiguruka n’ibikurura inda hasi,

nzabitegeka bye kugira icyo bitwara Abisiraheli.

Imiheto n’inkota n’intambara nzabica mu gihugu cyabo,

nzatuma baryama nta cyo bikanga.

21 “Isiraheli we, uzambera umugore iteka ryose,

uzambera umugore nkubere intungane n’intabera,

nzagukunda ngukundwakaze,

22 uzambera umugore nkubere indahemuka,

nawe uzamenya ko ndi Uhoraho.”

23 Uhoraho aravuga ati:

“Icyo gihe nzaha Abisiraheli icyo bansabye,

nzatuma ijuru rireta imvura,

na ryo rizayigusha mu butaka,

24 ubutaka na bwo buzera,

buzatanga umusaruro w’ingano na divayi nshya n’amavuta,

na byo bizamara Yizerēli ubukene.

25 Nzatuma ashora imizi mu gihugu,

Ntampuhwe nzamugirira impuhwe,

nzabwira Subwokobwanjye nti: ‘Uri ubwoko bwanjye’,

na we azambwira ati: ‘Uri Imana yanjye.’ ”

Categories
Hozeya

Hozeya 3

Hozeya acyura umugore we

1 Uhoraho arambwira ati: “Ongera ukunde wa mugore w’umusambanyikazi ukundwa n’undi mugabo utari wowe. Uko ni ko jyewe Uhoraho nkunda Abisiraheli, nyamara bo bayoboka izindi mana, bagakunda kuzitura amarobe y’umutsima w’imbuto z’imizabibu.”

2 Nuko uwo mugore ndamucyura ntanze ibikoroto cumi na bitanu by’ifeza n’ibiro nka magana abiri by’ingano.

3 Ndamubwira nti: “Tuzamarana iminsi myinshi uri uwanjye, udasambana kandi utari uw’uwundi mugabo. Nanjye sinzaguharika.”

4 Koko Abisiraheli bazamara iminsi myinshi badafite umwami cyangwa umutware. Nta gitambo bazatamba, ntibazasenga inkingi z’amabuye, ntibazagira ibikoresho byo gufindura ubushake bw’Imana.

5 Hanyuma Abisiraheli bazagarukira Uhoraho Imana yabo bamuyoboke, bazayoboka n’ukomoka kuri Dawidi ababere umwami. Mu bihe bizaza bazagana Uhoraho bamwubashye, bite ku migisha abaha.

Categories
Hozeya

Hozeya 4

Ibyaha Uhoraho ashinja Abisiraheli

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

Koko Uhoraho afite ibyo ashinja abatuye iki gihugu.

“Abatuye iki gihugu ntibacisha mu kuri,

ntibagira urukundo,

nta n’ubwo bakīmenya, jyewe Imana yabo!

2 Bakunda kuvumana no kubeshya no kwicana,

bakunda kwiba no gusambana no kugira urugomo,

abantu bicana umusubizo.

3 Ni cyo gituma igihugu kizicwa n’amapfa,

abagituye bose baziheba,

inyamaswa n’ibiguruka n’amafi bizapfa!

Ibyaha Uhoraho ashinja abatambyi

4 “Ntihakagire ushinja abandi,

ntihakagire umuntu urega undi,

ahubwo ni jye ugiye gushinja abatambyi!

5 Mwebwe abatambyi, mukora ibyaha amanywa n’ijoro,

abahanuzi na bo ni uko,

nyoko ubabyara ari we Isiraheli, nzamurimbura.

6 Ubwoko bwanjye buzarimbuka kubera kutāmenya.

Ubwo mwanze kūmenya, nanjye nzanga ko mumbera abatambyi,

ubwo mwirengagije Amategeko yanjye,

jyewe Imana yanyu nzirengagiza abana banyu.

7 “Uko abatambyi barushijeho kugwira,

ni ko barushijeho kuncumuraho:

aho kugira ngo bubahwe nzatuma basuzugurika.

8 Batungwa n’ibitambo byo guhongerera ibyaha,

bityo bakishimira ko ubwoko bwanjye bucumura.

9 Kuba abatambyi ntibizababuza guhanwa kimwe na rubanda.

Nzabahana mbaziza imigenzereze yabo,

nzabitura ibibi bakoze.

10 Bazarya ibitambo ariko be guhaga,

bazasambanira imbere y’ibigirwamana bashaka ibyara,

ariko be kororoka.

Jyewe Uhoraho barandetse bayoboka ibigirwamana,

11 ni bwo buraya!

Uhoraho yamagana abayoboka ibigirwamana

“Kunywa divayi ikuze n’iy’ihīra byica umutima.

12 Abantu b’ubwoko bwanjye bahanuza ibigirwamana bibajwe mu biti,

baraguza inkoni ngo zibahishurire ibyo bashaka kumenya!

Erega kuyoboka ibigirwamana ni bwo buraya!

Ni byo bituma bayoba!

Bityo babaye indaya barandeka jyewe Imana yabo.

13 Batambira ibigirwamana ibitambo ku mpinga z’imisozi,

babyosereza imibavu ku dusozi,

ibyo babikorera mu gicucu cy’imyerezi n’iminyinya n’imishishi.

Ibyo byose bituma abakobwa banyu bigira indaya,

abakazana banyu na bo bigira abasambanyikazi.

14 Abakobwa banyu si bo nzahanira ko bigize indaya,

abakazana banyu si bo nzahanira ko bigize abasambanyikazi.

Ahubwo nzahana abagabo mbahora kwihugikana indaya,

nzabahanira ko bafatanya na zo gutamba ibitambo.

Koko ubwoko budashishoza burazima!

15 “Mwa Bisiraheli mwe, nubwo mwigize indaya mutyo,

Abayuda bo ntibazabigane ngo bacumure.

Ntimukamanuke mujya i Gilugali kunsenga,

ntimukanazamuke ngo mujye kunsengera i Betaveni,

ntimukarahire muti: ‘Ndahiye Uhoraho.’

16 “Koko Abisiraheli babaye ibyigomeke nk’ishashi inana: none se jyewe Uhoraho nabasha nte kubaragira nk’uragira abana b’intama mu rwuri rugari?

17 Abefurayimu bihambiriye ku bigirwamana, nimubihorere.

18 Iyo bamaze kunywa, baryamana n’indaya. Abatware babo bakunda ibiteye isoni cyane.

19 Bazajyanwa nk’ibintu bijyanywe n’umuyaga, ibitambo batambiraga ibigirwamana bizabakoza isoni.

Categories
Hozeya

Hozeya 5

Abisiraheli bayobejwe n’abayobozi babo

1 “Mwa batambyi mwe, nimwumve ibi,

rubanda rw’Abisiraheli, namwe nimubyiteho,

mwa bikomangoma mwe, namwe nimutege amatwi,

koko ni mwebwe mwese mushinjwa!

I Misipa mwateze umutego ubwoko bwanjye,

ku musozi wa Taboruna ho mwabubereye ikigusha.

2 Ibyigomeke byakabije ubwicanyi,

nanjye nzabihana byose.

3 Abefurayimu ndabiyiziye,

abo Bisiraheli nta cyo bashobora kumpisha,

mwebwe Abefurayimu mwayobotse ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Koko Abisiraheli barandavuye.”

Hozeya aburira abantu kwirinda ibigirwamana

4 Ibyo bakora ntibituma bagarukira Imana yabo,

koko bwa buraya bubaba mu maraso.

Erega ntibamenya Uhoraho!

5 Ubwirasi bw’Abisiraheli ni bwo bubashinja,

Abefurayimu ari bo Bisiraheli baguye mu bicumuro,

Abayuda na bo babiguyemo hamwe na bo.

6 Bajya kuramya Uhoraho,

bajyana imikumbi n’amashyo byo kumutambira,

nyamara ntibamubona,

koko yitandukanyije na bo.

7 Bahemukiye Uhoraho babyara abana b’ibinyandaro,

mu kwezi kumwe bazaba bamaze gutsembanwa n’igihugu cyabo.

Abisiraheli barwana n’Abayuda

8 Nimuvugirize ihembe i Gibeya mujye ku rugamba!

Nimuvugirize impanda i Rama!

Muvugirize induru i Betaveni muti:

“Mwa Babenyamini mwe, turabateye!”

9 Umunsi Abefurayimu bahanwe bazashiraho,

iryo hame ndimenyesheje imiryango y’Abisiraheli.

10 Uhoraho aravuga ati:

“Abatware b’u Buyuda bimuye imipaka bararengēra,

nzarakara mbahururane nk’umuvumba w’amazi.

11 Abefurayimu batwazwa igitugu,

igihano bahawe kirabashegeshe,

babitewe no kwihambira ku bitagira umumaro.

12 Nzamunga Abefurayimu nk’imungu imunga imyaka,

Abayuda nzabamerera nk’ikimungu.

13 Abefurayimu bamenye ko barwaye,

Abayuda na bo bamenye ko barwaye igisebe.

Abefurayimu batabaje Abanyashūru,

bohereje intumwa ku mwami wabo ukomeye.

Nyamara mwebwe ntashobora kubavura,

nta muti afite w’ibisebe murwaye.

14 Abefurayimu nzabatera nk’intare,

Abayuda na bo nzabatera nk’intare y’inkazi.

Jyewe ubwanjye nzabatanyagura,

nigendere mbajyanye ho umuhīgo,

ntawe uzawunkura mu nzara.

15 “Nzigendera nisubirire iwanjye,

nzagumayo kugeza ubwo bemeye ko bancumuyeho banyambaze,

nibagera mu byago bazanyambaza bashyizeho umwete.”

Categories
Hozeya

Hozeya 6

Kwihana kudafashije

1 Abantu baravuga bati:

“Nimureke tugarukire Uhoraho,

erega ni we wadutanyaguje, ni na we uzatuvura!

Ni we wadukomerekeje, ni na we uzatwomora!

2 Mu minsi ibiri cyangwa itatu azaduhembura,

azaduhagurutsa twibanire na we.

3 Nimuze tumenye Uhoraho, dushishikarire kumumenya,

nk’uko umuseke utabura gukeba,

ni ko na we atazabura kutugoboka.

Nk’uko imvura itabura kugwa,

ni ko atazabura kutugeraho,

azatugeraho nk’imvura y’itumba isomya ubutaka.”

4 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Befurayimu mwe, mbagenze nte?

Mwa Bayuda mwe, namwe mbagenze nte?

Umurava mugira uyoyoka nk’igihu cya mu gitondo,

ushira nk’ikime gishira hakiri kare.

5 Ni cyo gituma mbahana mbinyujije ku bahanuzi,

amagambo mbatumaho ni yo abacira urwo gupfa.

Ibyemezo nabafatiye birasobanutse.

6 icyo mbashakaho si ibitambo,

ahubwo ni uko mugira impuhwe.

Jyewe Imana yanyu, nshaka ko mūmenya,

bindutira ko muntambira ibitambo bikongorwa n’umuriro.”

Amarorerwa akorwa n’Abisiraheli

7 Uhoraho aravuga ati:

“Bishe Isezerano ryanjye bari ahitwa Adamu,

aho ni ho bampemukiriye.

8 I Gileyadi hari umujyi wiganjemo inkozi z’ibibi,

urangwa n’ubwicanyi.

9 Abatambyi birema agatsiko,

bameze nk’abambuzi bubikiye umuntu mu gico,

bicira abagenzi mu nzira igana i Shekemu!

Erega ibyo bikojeje isoni!

10 Mu Bisiraheli nahabonye ibiteye ishozi,

Abefurayimu bahayobokeye ibigirwamana,

ni bwo buraya.

Abisiraheli barandavuye.

11 “Mwa Bayuda mwe, namwe mbateganyirije igihano.

“Iyo nshatse gusubiza ubwoko bwanjye ishya n’ihirwe,

Categories
Hozeya

Hozeya 7

1 “iyo nshatse gukiza Abefurayimu ari bo Bisiraheli,

ibicumuro byabo birigaragaza,

ibibi bakorera i Samariyana byo birigaragaza.

Dore nawe buri muntu ariganya mugenzi we,

ibisambo bimena amazu bikiba,

abambuzi na bo bakambura abantu ku mugaragaro.

2 Ntibajya bibwira ko nzirikana ibicumuro byabo byose,

nyamara ibibi bakora birabazengurutse,

nta na kimwe ntabona.”

Ubugambanyi n’ubwicanyi ibwami

3 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bashimisha umwami wabo bagambiriye gukora ibibi,

bariganya abatware babo.

4 Bose ni abagambanyi,

bameze nk’umuriro wacikiye mu ifuru,

umukozi w’imigati areka kuwenyegeza,

agafunyanga irobe ry’imigati,

yamara gutumba wa muriro ukayihīsha.

5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu,

we n’abatware banywa inzoga nyinshi bakarwara,

umwami asābāna n’abamuseka.

6 Abamugambanira bamwiyegereza bakaze nk’umuriro wo mu ifuru,

ijoro ryose umujinya wabo uracwekera,

mu museso ukagurumana nk’umuriro.

7 Umujinya wabo bose ugurumana nk’ifuru,

bagatsemba abategetsi babo.

Abami babo bose baricwa,

nyamara nta n’umwe muri bo untakambira.

Isiraheli yishingikiriza ku yandi mahanga

8 “Abefurayimu bishingikirije ku yandi mahanga,

Abefurayimu bakunda gufata impu zombi.

9 Bifatanya n’amahanga bigatuma imbaraga zabo zikendera,

nyamara bo ntibabimenye,

igihugu cyabo kigeze aharindimuka,

nyamara bo ntibabimenya.

10 Ubwirasi bw’Abisiraheli ni bwo bubashinja,

ariko jyewe Uhoraho Imana yabo ntibangarukira,

nubwo bimeze bityo ntibigera bantakambira.

11 Erega Abefurayimu ni nk’inuma y’igicucu itagira ubwenge!

Rimwe batakira Abanyamisiri, ubundi bagatakambira Abanyashūru.

12 Ubwo bazaba bagiye kubatakambira,

nzabahanura bagwe nk’uhanuza inyoni umutego,

nimenya ko bateranye nzabakacira.

13 Abefurayimu bazabona ishyano kuko bandetse.

Bazarimbuka kuko bangomeye,

jyewe nshaka kubabohoza,

nyamara bo ntibambwiza ukuri.

14 Ntibantakambira babikuye ku mutima,

ahubwo baborogera ku mariri yabo.

Barikebagura kugira ngo ingano n’imizabibu byabo birumbuke,

uko ni ko bangomera.

15 Ni jye wabareze ndabakuza mbaha gukomera,

nyamara bo bagiye inama zo kungomera.

16 Ntibangarukira jyewe Usumbabyose,

bantetereza nk’umuheto utetereza nyirawo.

Abatware babo bazicishwa inkota,

bazazira amagambo yabo y’agasuzuguro,

ni cyo gituma Abanyamisiri bazabaha urw’amenyo.”

Categories
Hozeya

Hozeya 8

Abisiraheli bishingikiriza amahanga

1 “Vuza ihembe uburire abantu!

Dore abanzi bateye igihugu cyanjye,

bameze nk’ikizu kigiye gukacira umuhīgo.

Koko Abisiraheli bishe Isezerano ryanjye,

banze gukurikiza Amategeko yanjye.

2 Barantakambira bati:

‘Mana yacu, turakwemera!’

3 Nyamara Abisiraheli banze ibyiza,

bityo abanzi bazabatoteza.

4 Biyimikira abami ntabibategetse,

bishyiriraho abatware batangishije inama.

Biremera ibigirwamana mu ifeza no mu izahabu,

ni cyo gituma bazarimbuka.

5 Mwa batuye i Samariya mwe,

ishusho y’inyanamuramya nyanga urunuka!

Ni yo mpamvu uburakari bwanjye bubagurumaniye.

Mbese muzananirwa kuba indakemwa mugeze ryari?

6 Iyo nyana si imana,

yacuzwe n’umunyabukorikori w’Umwisiraheli,

koko iyo nyana y’Abanyasamariya izajanjagurika.

7 Abisiraheli babibye umuyaga, bazasarura serwakira.

Bameze nk’ingano zidafite amahundo, nta fu zigira.

Nubwo bakweza imyaka, abanyamahanga bazayibanyaga.

8 Abisiraheli bazajyanwa ho iminyago,

bagenza nk’abanyamahanga, nta kamaro bagifite.

9 Bagiye gutakambira Abanyashūru,

Abefurayimu ntibava ku izima,

bameze nk’indogobe y’ishyamba yigize ingunge.

Baguriye ibihugu by’incuti kugira ngo bibarinde.

10 Naho bagurira ibihugu by’amahanga,

ubu ngiye kubakoranyiriza hamwe mbahane.

Hasigaye igihe gito, umwami wa Ashūru akabicisha agahato.

11 “Abefurayimu bubatse intambiro nyinshi zo guhongerera ibyaha,

ariko zabahindukiye impamvu zo gucumura.

12 Nabandikiye amabwiriza ibihumbi n’ibihumbi,

nyamara bo bayafashe nk’aho atari bo agenewe.

13 Bantambirira ibitambo bakarya inyama zabyo,

ariko jyewe Uhoraho simbyishimira.

Kuva ubu sinzabababarira ibicumuro byabo,

nzabahana mbaziza ibyaha byabo,

nzabacira mu Misiri.

14 Abisiraheli biyubakiye ingoro zo kwiberamo,

nyamara bimūye Umuremyi wabo.

Abayuda na bo biyubakiye imijyi y’intamenwa myinshi,

nyamara iyo mijyi nzayiha inkongi y’umuriro,

inkongi izatsemba amazu yabo akomeye.”

Categories
Hozeya

Hozeya 9

Abisiraheli bazabura byose

1 Mwa Bisiraheli mwe, mwikwishīma,

mwinezerwa nk’abanyamahanga.

Mwaretse Imana yanyu muyoboka Bāli,

ni bwo buraya.

Mwishimiye ko imbuga zanyu zose zuzuye ingano,

mwibwiye ko ari ikiguzi Bāli ibahonze.

2 Ingano zo ku mbuga zabo ntizizabahaza,

amavuta bakamura mu minzenze na yo ni uko,

divayi nshya na yo nta yo bazibonera.

3 Abefurayimu ntibazaguma mu gihugu Uhoraho yabatujemo,

ahubwo bazasubizwa mu Misiri,

muri Ashūru bazaharira ibyokurya bihumanya.

4 Ntibazatura Uhoraho divayi ho ituro risukwa,

ntibazabasha kumutambira ibitambo bimushimisha,

byababera igihumanya nk’ibyokurya byo mu gihe cy’icyunamo,

ubiriye wese aba ahumanye.

Koko ibyokurya byabo ni bo bazabyirira,

ntibizinjizwa mu nzu y’Uhoraho ngo biturwe ho ituro.

5 Mbese bazajya bakora iki ku munsi mukuru?

Ku minsi mikuru y’Uhoraho bazabigenza bate?

6 Nubwo Abisiraheli bahunga kugira ngo batarimbuka,

Abanyamisiri bazabakacira babice,

imirambo yabo izahambwa i Memfisi.

Umutungo wabo w’ifeza uzarengwaho n’igisura,

aho bari batuye hazamera ibitovu.

Abisiraheli barwanya Hozeya

7 Iminsi yo guhana Abisiraheli iregereje,

iminsi yo guhōrwa kwabo irageze,

ngaho nibabimenye!

Baravuga bati: “Uyu muhanuzi ni igicucu,

uyu muntu ukoreshwa na Mwuka ni umusazi!”

Ibyo bavuga babiterwa n’ibicumuro byabo byinshi,

banabiterwa n’urwango rukomeye bagira.

8 Imana yanjye yangize umuhanuzi,

yanshyiriyeho kuba umurinzi uburira Abefurayimu.

Nyamara aho nyura hose banteze imitego nk’abatega inyoni,

mu gihugu Imana yabatujemobarandwanya.

9 Bakabije gukora amarorerwa nk’ayakorewe i Gibeya,

Imana ntizabababarira ibicumuro byabo,

izabahanira ibyaha bakora.

Uhoraho azahanisha Abisiraheli kutororoka

10 Uhoraho aravuga ati:

“Ubwo nabonaga Abisiraheli narishimye,

nabaye nk’ubonye imbuto z’imizabibu mu butayu,

ubwo nabonaga ba sogokuruza banyu narishimye,

nabaye nk’ubonye imbuto z’umutini zihishije mbere.

Nyamara bageze i Pewori biyegurira Bāli ihasengerwa,

biyeguriye igiteye isoni,

babaye ikizira giteye ishozi nk’icyo kigirwamana bakunze.

11 Ikuzo ry’Abefurayimu rizabashiraho nk’inyoni igurutse,

ntawe uzongera kubyara, nta n’uzongera gutwita, habe no gusama inda.

12 Nubwo bagira abana bakabarera,

nzababagomwa he gusigara n’umwe.

Abefurayimu bazabona ishyano ubwo nzaba mbaretse!

13 Ndabona Abefurayimu baguwe neza,

bameze nk’imikindo iteye mu murima urumbuka,

nyamara bazashorera abana babo babashyire ubica.”

14 Uhoraho, mbese wabahanisha iki?

Abagore babo ubahanishe gukuramo inda,

amabere yabo ye kwigera yonsa.

Urubanza Uhoraho acira Abisiraheli

15 Uhoraho aravuga ati:

“Ubugome bwose bw’Abefurayimu bwigaragarije i Gilugali,

aho ni ho natangiriye kubanga.

Kubera ibibi bakora nzabaca mu gihugu nabatujemo,

sinzongera kubakunda ukundi,

abatware babo bose banyigometseho.

16 Abefurayimu bazamera nk’igihingwa cyumye imizi kitera imbuto,

nubwo babyara, nzatsemba abana babo bakunda.”

17 Imana yanjye izabareka kuko batayumviye,

bazahinduka inzererezi mu mahanga.

Categories
Hozeya

Hozeya 10

Imana izatsemba ibigirwamana mu Bisiraheli

1 Abisiraheli bororotse nk’umuzabibu utoshye wera imbuto,

uko barushagaho kororoka, ni ko barushijeho kwiyubakira intambiro nyinshi,

uko igihugu cyabo cyarushagaho kuba cyiza,

ni ko barushagaho kurimbisha inkingi z’amabuye basenga.

2 Buzuye uburiganya, none dore bagiye kubihanirwa.

Uhoraho azasenya intambiro zabo,

azarimbura n’inkingi z’amabuye basenga.

3 Koko baravuga bati:

“Nta mwami dufite kuko tutubashye Uhoraho.

Ese ubundi umwami yatumarira iki?”

4 Bavuga amagambo y’impfabusa,

barahira indahiro z’ibinyoma,

bashyira umukono ku masezerano,

impaka bagira zirandagatana nk’umuhoko mu buhinge.

5 Abatuye i Samariya baratinya,

baratinya kuzabura amashusho y’inyanabaramyaga i Betaveni.

Abaramya ayo mashusho barayaborogera,

abatambyi bayo na bo baraboroga.

Abayaramya bishimira uko arimbishijwe,

nyamara agiye kujyanwa ho iminyago!

6 Ya shusho y’inyana na yo izajyanwa muri Ashūru,

izaturwa umwami ukomeye waho.

Abefurayimu ari bo Bisiraheli bazakorwa n’isoni,

koko bazamwara kubera ubutiriganya bwabo.

7 Samariya izarimbuka,

umwami waho azajyanwa buheriheri nk’ibango rijyanywe n’uruzi.

8 Ahasengerwa ibigirwamana hagakorerwa ibicumurohazarimbuka,

ni ho Abisiraheli bakorera ibyaha.

Ibitovu n’amahwa bizamera ku ntambiro zaho.

Bazinginga imisozi bati: “Nimuduhishe.”

Bazinginga udusozi bati: “Nimutugweho.”

Isiraheli izaterwa

9 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bancumuraho,

kuva igihe cy’i Gibeyabakomeje gucumura.

Izo nkozi z’ibibi intambara izazitsembera i Gibeya.

10 Niyemeje guhana Abisiraheli.

Amahanga azishyira hamwe abarwanye,

azabashyira ku ngoyi kubera ibicumuro byabo byinshi.

11 Kera Abefurayimu bari nk’ishāshi yatojwe kumvira,

ntiyanga guhonyora ingano,

nashyize umutambiko ku ijosi ryayo ryiza.

Abefurayimu na bo nzabakoresha imirimo iremereye,

Abayuda nzabambika ibisuka bihinga babikurure nk’ibimasa,

abakomoka kuri Yakobo bazasanza amasinde.

12 Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinge ahatigeze hahingwa,

nimwibibire ubutungane muzasarura ineza.

Koko iki ni igihe cyo kunyambaza, jyewe Uhoraho,

nimunyambaze mugeze ubwo nzaza nkabahundazaho ubutungane.

13 Mwabibye ubugome musarura ubugizi bwa nabi,

mwariye imbuto z’ibinyoma byanyu birabagaruka.

“Mwiringiye ubushobozi bwanyu,

mwiringiye n’ubwinshi bw’ingabo zanyu.

14 Ni cyo gituma hazaba intambara mu gihugu cyanyu,

imijyi ntamenwa yanyu yose izaba amatongo,

izasenywa nk’uko Shalumaniyasenye i Betarubeli ubwo yahateraga.

Yishe abana na ba nyina.

15 Mwa batuye i Beteli mwe,

uko ni ko bizabagendekera muzira ubugome bwanyu bukabije,

mu museso umwami wa Isiraheli azaba yishwe.”