Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 41

1 Hanyuma wa muntu anjyana mu Cyumba kizira inenge cy’Ingoro maze aragipima. Inkuta z’urwinjiriro zari zifite metero eshatu z’ubugari.

2 Umuryango wari ufite metero eshanu z’ubugari, inkuta zifite umubyimba wa metero ebyiri n’igice. Naho Icyumba ubwacyo cyari gifite metero makumyabiri z’uburebure na metero icumi z’ubugari.

3 Nuko wa muntu yinjira mu Cyumba kizira inenge apima inkingi z’urwinjiriro, asanga buri nkingi ifite metero imwe y’ubugari, apima n’urwinjiriro asanga rufite metero eshatu z’ubugari, naho inkuta zifite umubyimba wa metero eshatu n’igice.

4 Apima icyumba cy’imbere asanga gifite impande enye zingana, ari metero icumi ku icumi. Hanyuma arambwira ati: “Iki ni Icyumba kizira inenge cyane.”

Amazu yometse ku nkuta z’Ingoro

5 Wa muntu apima umubyimba w’urukuta rw’Ingoro asanga ari metero eshatu. Amazu yometse ku mpande zose z’Ingoro yari agizwe n’ibyumba bito bikurikiranye, bifite metero ebyiri z’ubugari.

6 Ayo mazu yari agizwe n’amagorofa atatu, buri gorofa ifite ibyumba mirongo itatu. Inkuta z’ibyo byumba zari zegeranye n’urukuta rw’inyuma rw’Ingoro, ariko zitaruhinguranyije.

7 Ibyo byumba byari byometse ku Ngoro byagendaga birutana uko bikurikirana, kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru, kuko urukuta rw’Ingoro rwazamukaga rugabanuka. Bityo icyumba cyo hejuru kikaruta icyo munsi yacyo. Kuva mu igorofa yo hasi ujya mu yo hejuru hari ingazi zo kuzamukiraho.

8 Nuko mbona urufatiro rukikije Ingoro, ari na rwo rufatiro rwa bya byumba biyometseho, rwari rufite ubuhagarike bwa metero eshatu.

9 Urukuta rw’inyuma rw’ibyo byumba rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice. Naho umwanya utubatsemo wari hagati ya bya byumba

10 n’ibyumba by’abatambyi, wari ufite metero icumi z’ubugari impande zose z’Ingoro.

11 Ibyo byumba byari bifite imiryango ibiri yerekeye kuri wa mwanya utubatsemo, umuryango umwe werekeye mu majyaruguru, undi mu majyepfo. Umwanya utubatsemo wari ufite metero ebyiri n’igice z’ubugari mu mpande zose.

Amazu yubatswe aherekeye i burengerazuba

12 Iburengerazuba bw’Ingoro hari amazu ateganye na wa mwanya utubatsemo. Ayo mazu yari afite uburebure bwa metero mirongo ine n’eshanu, n’ubugari bwa metero mirongo itatu n’eshanu. Urukuta rw’ayo mazu rwari rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice.

Ibipimo byose by’ingoro

13 Nuko wa muntu apima Ingoro asanga ifite metero mirongo itanu z’uburebure. Naho wa mwanya utubatsemo n’amazu n’inkuta zayo, byari bifite uburebure bwa metero mirongo itanu.

14 Ubugari bw’imbere y’Ingoro n’ubw’umwanya utubatsemo mu ruhande rw’iburasirazuba, bwari metero mirongo itanu.

15 Wa muntu apima uburebure bw’inzu yari mu rugo rw’inyuma rw’Ingoro, hamwe n’impande zombi z’urwinjiriro asanga ari metero mirongo itanu.

Imbere mu Ngoro y’Imana

Icyumba cy’urwinjiriro rw’Ingoro, n’Icyumba kizira inenge n’ikizira inenge cyane,

16 byose byari byometseho imbaho guhera hasi kugeza ku madirishya, ndetse no mu mpande zombi z’urwinjiriro rwa ya magorofa atatu. Amadirishya na yo bayazengurutsaho utubaho.

17 Uhereye hejuru y’umuryango ukagera imbere mu Ngoro no ku nkuta zose imbere n’inyuma,

18 hari hashushanyijeho abakerubi n’imikindo. Hagati y’abakerubi babiri hari hashushanyijeho umukindo. Buri mukerubi yari afite mu maso habiri.

19 Ahasa n’ah’umuntu hari herekeye umukindo wo ku ruhande rumwe, ahasa n’ah’intare herekeye umukindo wo ku rundi ruhande. Ni na ko byari bimeze impande zose z’Ingoro.

20 Mu mpande zose kuva hasi kugera hejuru y’umuryango, hari hashushanyije abakerubi n’imikindo.

21 Ibizingiti by’umuryango w’Icyumba kizira inenge byari mpande enye.

Urutambiro rukozwe mu mbaho

Imbere y’Icyumba kizira inenge cyane hari igisa

22 n’urutambiro rubājwe mu mbaho, rufite metero n’igice y’ubuhagarike na metero imwe y’ubugari. Indiba yarwo n’inguni zarwo n’impande zarwo byari bikozwe mu mbaho. Wa muntu arambwira ati: “Aya ni ameza ahora imbere y’Uhoraho.”

Inzugi

23 Urugi rw’Icyumba kizira inenge n’urw’Icyumba kizira inenge cyane zari ngari, buri rugi rwarimo ebyiri.

24 Izo nzugi zashoboraga gukingurwa zombi, buri rugi ruteye ku mapata yarwo.

25 Ku rugi rwo ku Cyumba kizira inenge hari hashushanyijeho abakerubi n’imikindo nk’ibyo ku nkuta. Hejuru y’umuryango w’icyumba cy’urwinjiriro, hari akabaraza gakozwe mu mbaho.

26 Ku mpande zose z’icyumba cy’urwinjiriro hari amadirishya y’ibyuma bisobekeranye, kandi inkuta zishushanyijeho imikindo. Uko ni ko byari bimeze no ku nkuta z’ibyumba byometse ku Ngoro, no kuri ka kabaraza.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 42

Amazu yari yubatse mu rugo rw’Ingoro y’Imana

1 Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw’inyuma rw’Ingoro, anjyana no mu byumba byo mu majyaruguru biteganye n’umwanya utubatswemo, byari biteganye kandi n’inzu yari inyuma y’Ingoro.

2 Iyo nzu yari yerekeye mu majyaruguru, ifite uburebure bwa metero mirongo itanu, na metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari.

3 Ku ruhande rumwe iyo nzu yari iteganye n’umwanya ukikije Ingoro, wari ufite ubugari bwa metero icumi. Ku rundi ruhande yari iteganye n’imbuga y’urugo rw’inyuma, ari ho hari inzu y’amagorofa atatu.

4 Imbere y’iyo nzu hari inzira ya metero mirongo itanu z’uburebure na metero eshanu z’ubugari. Iyo nzu yari yerekeye mu majyaruguru.

5 Amagorofa yo hejuru yagendaga aba mato ku yo hasi.

6 Ibyumba by’ayo magorofa ntibyari bifite inkingi nk’iz’andi mazu yari mu rugo. Ibyo byatumye ibyumba byo mu igorofa yo hejuru biba bito ku byo hagati n’ibyo hasi.

7 Ahagana mu rugo rw’inyuma, urukuta rubangikanye n’ibyo byumba rwari rufite uburebure bwa metero makumyabiri n’eshanu,

8 kuko uburebure bw’ibyumba ubwabyo bwari metero makumyabiri n’eshanu. Naho ibyumba bigana ku Ngoro byari bifite metero mirongo itanu.

9 Mu byumba byo hasi hari umuryango werekeye iburasirazuba, wanyurwagamo n’abaturutse mu rugo rw’inyuma.

10 Ku rukuta rw’urugo rw’inyuma aherekera mu majyepfo, hari ibyumba biteganye n’umwanya utubatsemo, byari biteganye kandi n’amazu yari mu majyaruguru y’Ingoro.

11 Imbere y’ibyo byumba hari inzira. Ibyo byumba byasaga n’ibyo mu majyaruguru. Byari bifite ingero zimwe, byubatse kimwe kandi bifite imiryango iteye kimwe.

12 Imiryango y’ibyumba byerekeye mu majyepfo yari iteye kimwe n’iyo mu majyaruguru. Aho inzira itangirira hari umuryango uteganye n’urukuta rukikije Ingoro. Uwo muryango wanyurwagamo n’abaturutse iburasirazuba.

13 Nuko wa muntu arambwira ati: “Ibyo byumba byo mu majyaruguru n’ibyo mu majyepfo byerekeye mu rugo rw’Ingoro, ni ibyumba byeguriwe Uhoraho. Aho ni ho abatambyi begera Uhoraho bazajya barira ibitambo byeguriwe Uhoraho. Ni ho bazajya babika ibintu byeguriwe Uhoraho ari byo amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’ibyo kwiyunga n’Uhoraho.

14 Byongeye kandi abatambyi binjiye mu Ngoro ntibashobora kujya mu rugo rwo hanze, batabanje kwiyambura imyambaro y’ubutambyi kuko yeguriwe Uhoraho. Bagomba kwambara indi myambaro mbere y’uko basanga ikoraniro.”

Ingero z’urukuta rw’inyuma

15 Nuko wa muntu arangije gupima imbere mu Ngoro, anjyana hanze anyujije mu irembo ryerekeye iburasirazuba, maze apima ahayikikije hose.

16 Apima uruhande rw’iburasirazuba akoresheje rwa rubingo, asanga urwo ruhande rufite uburebure bwa metero magana abiri na mirongo itanu.

17-19 Apima kandi uruhande rw’amajyaruguru, n’urw’amajyepfo n’urw’iburengerazuba, asanga buri ruhande rufite uburebure bwa metero magana abiri na mirongo itanu.

20 Uko ni ko yapimye impande enye z’urukuta ruzengurutse Ingoro y’Imana. Urwo rukuta rwari impande enye zingana, ari metero magana abiri na mirongo itanu z’uburebure kuri buri ruhande. Ni rwo rwatandukanyaga aheguriwe Imana n’ahasanzwe.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 43

Ikuzo ry’Uhoraho rigaruka mu Ngoro

1 Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye iburasirazuba,

2 maze mbona ikuzo ry’Imana y’Abisiraheli rije rituruka iburasirazuba. Ijwi ry’Imana ryasumaga nk’amazi menshi, kandi isi irabagirana ku bw’iryo kuzo.

3 Iryo bonekerwa ryari nk’iryo nabonye igihe Imana yazaga kurimbura Yeruzalemu, cyangwa nk’iryo naboneye ku muyoboro w’amazi witwa Kebari, maze nikubita hasi nubamye.

4 Hanyuma ikuzo ry’Uhoraho ryinjira mu Ngoro, rinyuze mu irembo ryerekeye iburasirazuba.

5 Nuko Mwuka aranterura anjyana mu rugo rw’imbere, maze rya kuzo ry’Uhoraho ryuzura mu Ngoro.

6 Wa muntu ahagarara iruhande rwanjye, numva Uhoraho ambwirira mu Ngoro ati:

7 “Yewe muntu, aha ni ahagenewe intebe yanjye y’ubwami, kandi ni ho nkandagiza ibirenge. Ni ho nzaba ibihe byose nganje mu Bisiraheli, kandi bo n’abami babo ntibazongera guhumanya izina ryanjye riziranenge, baryandurisha uburaya bwabo cyangwa guhamba imirambo y’abamibabo aha hantu.

8 Bahangaye kubangikanya ingoro zabo n’Ingoro yanjye. Baransatiriye cyane ku buryo dutandukanyijwe n’urukuta gusa, ndetse bahumanyije izina ryanjye riziranenge kubera ibizira bakoze, bituma ndakara ndabarimbura.

9 None rero Abisiraheli bagomba kureka uburaya bwabo, bakajyana imirambo y’abami babo kure yanjye, maze nkazatura muri bo iteka ryose.”

10 Uhoraho yongera kumbwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli iby’iyi Ngoro kugira ngo bakozwe isoni n’ibibi bakoze, maze basobanukirwe n’igishushanyombonera cyayo.

11 Nibaramuka bakozwe n’isoni z’ibibi bakoze, ubasobanurire icyo gishushanyombonera cy’Ingoro n’imiterere yayo: aho binjirira n’aho basohokera, n’imyubakire yayo yose n’amategeko ayigenga. Ubandikire ibyo byose kugira ngo bite ku biyerekeye kandi babikurikize.

12 Iri ni ryo tegeko rigenga Ingoro: ahantu hose hayikikije mu mpinga y’umusozi ni ahaziranenge cyane.”

Ibyerekeye urutambiro n’ibitambo

13 Izi ni zo ngero z’urutambiro hakoreshejwe igipimisho nk’icyapimye Ingoro: urwo rutambiro rwari ruzengurutswe impande zose n’umuyoboro wa santimetero mirongo itanu z’ubujyakuzimu, na santimetero mirongo itanu z’ubugari, umuguno wawo wari santimetero makumyabiri n’eshanu. Ubu ni bwo buhagarike bw’urutambiro:

14 indiba yarwo yari metero imwe y’ubuhagarike, igice cyo hagati cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose, na metero ebyiri z’ubuhagarike. Igice cyo hejuru na cyo cyari gifite urugara rwa santimetero mirongo itanu impande zose na metero ebyiri z’ubuhagarike.

15 Uburebure bw’igice cyo hejuru cy’urutambiro bwari metero ebyiri, kandi hejuru ku nguni zarwo hari amahembe ane.

16 Icyo gice cyo hejuru cy’urutambiro cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero esheshatu.

17 Igice cyo hagati na cyo cyari gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero ndwi. Umuguno wari ukizengurutse wari ufite umubyimba wa santimetero makumyabiri n’eshanu, n’urugara rwa santimetero mirongo itanu. Ingazi zijya ku rutambiro zari mu ruhande rw’iburasirazuba.

Urutambiro rwegurirwa Imana

18 Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, aya ni yo mategeko azagenga urutambiro ubwo ruzaba rumaze kubakwa, kugira ngo rutambirweho ibitambo bikongorwa n’umuriro kandi ruminjagirweho amaraso.

19 Uzafate ikimasa cyo guhongerera ibyaha by’abatambyi bo mu muryango wa Levi bakomoka kuri Sadoki. Ni bo bonyine nategetse kunkorera.

20 Uzafate ku maraso y’icyo kimasa uyaminjagire ku mahembe ane y’urutambiro, no hejuru y’indiba ku nguni zayo uko ari enye, n’impande zose z’urutambiro. Bityo ruzaba ruhumanuwe kandi runyeguriwe.

21 Hanyuma uzajyane cya kimasa cyo guhongerera ibyaha, ugitwikire ahantu habigenewe hanze y’Ingoro.

22 Ku munsi ukurikiyeho uzajyane isekurume y’ihene idafite inenge, na yo ibe igitambo cyo guhongerera ibyaha. Bityo uzahumanure urutambiro nk’uko wabigenje kuri cya kimasa.

23 Numara kuruhumanura, uzafate ikimasa n’impfizi y’intama bidafite inenge

24 uzabiture Uhoraho, abatambyi babiminjagireho umunyu maze babitambire Uhoraho, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro.

25 Mu minsi irindwi ujye utamba buri munsi isekurume y’ihene ho igitambo cyo guhongerera ibyaha, utambe kandi n’ikimasa n’impfizi y’intama bidafite inenge.

26 Bityo muri iyo minsi irindwi urutambiro ruzaba ruhumanuwe, ruzaba runyegurirwe kandi rutahwe.

27 Iyo minsi nirangira, ku munsi wa munani no ku yindi minsi izakurikiraho, abatambyi bazajya barutambiraho ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro, nanjye nzabishimira.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 44

Ibyerekeye irembo ry’iburasirazuba

1 Nuko wa muntu angarura ku irembo ryo hanze ryari iburasirazuba bw’Ingoro, kandi ryari rikinze.

2 Uhoraho arambwira ati: “Iri rembo rizahora rikinze. Ntirigakingurwe kandi ntihakagire umuntu urinyuramo, kuko jyewe Uhoraho Imana y’Abisiraheli narinyuzemo. Bityo rero rizahora rikinze.

3 Nyamara umwami ni we wenyine uzajya aryinjiriramo, ahicare maze arire imbere y’Uhoraho. Azajya yinjira kandi asohokere mu cyumba cy’urwinjiriro cy’iryo rembo.”

Amabwiriza yo kwinjira mu Ngoro

4 Hanyuma wa muntu anyinjiza mu irembo ryo mu majyaruguru, imbere y’Ingoro. Nuko mbona ikuzo ry’Uhoraho ryuzuye mu Ngoro, maze nikubita hasi nubamye.

5 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, itonde wumve neza ibyo nkubwira byose byerekeye amateka n’amategeko agenga iyi Ngoro. Witondere cyane cyane ibyerekeye kwinjira mu Ngoro no kuyisohokamo.

6 Ubwire abo Bisiraheli b’ibyigomeke ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Mwa Bisiraheli mwe, ndambiwe ibikorwa byanyu bizira mukora.

7 Byongeye kandi mwinjije abanyamahanga batanyiyeguriye, muhumanya Ingoro yanjye igihe mwantambiraga ibitambo by’ibinure n’amaraso, bityo mwica Isezerano ryanjye.

8 Aho kwita ku mirimo yanjye yo mu Ngoro, mwayitegeje abanyamahanga ngo abe ari bo bayikora.

9 Jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze ko nta munyamahanga utaranyiyeguriye uzinjira mu Ngoro yanjye, nubwo yaba atuye mu Bisiraheli.’ ”

Amabwiriza yerekeye Abalevi

10 Uhoraho aravuga ati: “Abalevi banyimūye bagafatanya n’Abisiraheli bayobye bagasenga ibigirwamana, bazahanirwa ibibi bakoze.

11 Icyakora bashobora gukora mu Ngoro yanjye bashinzwe kurinda amarembo, kandi bagakora n’imirimo yo mu Ngoro. Ni bo bazajya bica amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo, kandi bazajya bita ku baturage.

12 Nyamara kubera ko bayobeje abantu basenga ibigirwamana, bagatuma Abisiraheli bacumura, ndahiye ko bazahanirwa ibibi bakoze. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

13 Ntibazongera kunyegera ngo bakore umurimo w’ubutambyi, cyangwa ngo begera ibintu byanyeguriwe n’ibikoresho byo mu Cyumba kizira inenge cyane, ahubwo bazahanirwa ibizira bakoze.

14 Nyamara nzabashinga imirimo yoroheje, ikorerwa mu Ngoro.”

Amabwiriza yerekeye abatambyi

15 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abatambyi b’Abalevi bakomoka kuri Sadoki bakomeje gukora neza mu Ngoro yanjye, igihe Abisiraheli banyimūraga. Abo ni bo bazankorera, bantambire ibitambo by’ibinure n’amaraso.

16 Abo bonyine ni bo bazinjira mu Ngoro yanjye, bankorere imirimo yo ku rutambiro kandi bakurikize amabwiriza yanjye.

17 Igihe bazaba binjiye mu marembo y’urugo rw’imbere bajye bambara imyambaro yera, ntibakambare iy’ubwoya igihe bakora imirimo yo mu rugo rw’imbere cyangwa iyo mu Ngoro.

18 Bajye bambara ingofero z’umweru mu mutwe, bambare n’amakabutura y’umweru. Ntibakambare umwambaro utuma batutubikana.

19 Nibasohoka bakajya mu rugo rw’inyuma aho abantu bakoraniye, bajye biyambura imyambaro bakoranaga imirimo yo mu Ngoro bayisige mu byumba byeguriwe Imana, maze bambare indi myambaro kugira ngo abantu badakora kuri iyo myambaro yeguriwe Imana.

20 Ntibagomba kwimoza imisatsi cyangwa ngo bayireke ibe miremire, ahubwo bajye bayikatisha.

21 Ntihakagire umutambyi unywa divayi igihe agomba kwinjira mu rugo rw’imbere.

22 Ntihakagire umutambyi ucyura umupfakazi cyangwa umugore wasenzwe, ahubwo ajye arongora umwari ukomoka mu Bisiraheli, cyangwa acyure umupfakazi wasizwe n’undi mutambyi.

23 “Abatambyi bajye bigisha abantu gutandukanya ibintu byeguriwe Imana n’ibitayeguriwe, kimwe n’ibihumanye n’ibidahumanye.

24 Nihagira impaka zivuka zijye zishyikirizwa abatambyi, kandi bazikemure bakurikije amabwiriza yanjye. Mu minsi mikuru yanjye bajye bakurikiza amategeko n’amabwiriza nabahaye, kandi bubahirize isabato yanyeguriwe.

25 “Umutambyi ntakihumanye akora ku ntumbi y’umuntu, keretse iyo ntumbi ari iya se cyangwa nyina, iy’umuhungu we cyangwa umukobwa we, iy’umuvandimwe we cyangwa mushiki we utarashyingirwa.

26 Igihe azaba amaze guhumanurwa, ajye amara iminsi irindwi abone gusubira ku murimo we.

27 Umunsi azinjira mu rugo rw’imbere akajya gukora imirimo ye mu Ngoro, ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha bye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

28 “Ni jye ubwanjye uzaba umunani w’abatambyi. Ntimuzagire umugabane mubaha mu Bisiraheli, kuko ari jye munani wabo.

29 Bazatungwa n’amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwiyunga nanjye, kandi buri kintu cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icyabo.

30 Ibyiza by’umuganura w’umusaruro wose, na buri kintu cyose cyanyeguriwe mu Bisiraheli kizaba icy’abatambyi. Mujye mubaha kandi umuganura w’ibyo mwejeje, kugira ngo ingo zanyu zihabwe umugisha.

31 Abatambyi ntibagomba kurya inyoni izo ari zo zose, cyangwa inyamaswa zipfushije cyangwa izishwe n’izindi.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 45

Akarere keguriwe Uhoraho

1 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe muzaba mugabana igihugu, umugabane umwe muzawunyegurire. Uwo mugabane uzabe ufite uburebure bw’ibirometero cumi na bibiri n’igice, n’ubugari bw’ibirometero icumi. Ako karere kose kazaba kanyeguriwe.

2 Uwo mugabane uzabemo ikibanza cyo kubakaho Ingoro. Icyo kibanza kizabe gifite impande enye zingana, buri ruhande rufite metero magana abiri na mirongo itanu, kandi kizazengurukwe n’umwanya utubatsemo ufite metero makumyabiri n’eshanu z’ubugari.

3 Muri uwo mugabane wanyeguriwe, hazabemo ikibanza gifite ibirometero cumi na bibiri n’igice by’uburebure n’ibirometero bitanu by’ubugari. Aho ni ho hazubakwa Ingoro, ari yo Cyumba kizira inenge cyane.

4 Uwo mugabane wanyeguriwe uzabe uw’abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro, ni wo uzubakwamo amazu yabo n’Ingoro yanjye.

5 Ikindi gice gisigaye gifite ibirometero cumi na bibiri n’igice by’uburebure n’ibirometero bitanu by’ubugari, kizabe icy’Abalevi bakora imirimo yo mu Ngoro. Aho hazubakwa imijyi bazaturamo.

6 Igice gikurikiye ahanyeguriwe gifite ibirometero cumi na bibiri n’igice by’uburebure, n’ibirometero bibiri n’igice by’ubugari, kizaturwemo n’Abisiraheli bose babishatse.

Akarere kagenewe Umwami

7 “Umwami na we azagenerwe umugabane uhana imbibi n’ahanyeguriwe, n’ahagenewe guturwa n’Abisiraheli. Uwo mugabane uzahere ku ruhande rw’iburengerazuba bw’ahanyeguriwe, ugere ku Nyanja ya Mediterane iburengerazuba. Naho mu ruhande rw’iburasirazuba uzagere ku mupaka w’igihugu cya Isiraheli. Uburebure bw’uwo mugabane w’umwami buzareshye n’ubw’indi migabane yahawe imiryango y’Abisiraheli.

8 Uwo ni wo mugabane umwami azagira mu gihugu cya Isiraheli, kugira ngo atazigera akandamiza abantu. Ahasigaye azahaharire imiryango y’Abisiraheli.”

Amategeko agenga umwami n’inshingano ze

9 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwa bami ba Isiraheli mwe, mwaracumuye bikabije. Nimureke urugomo no gukandamiza abandi, muharanire ubutabera n’ubutungane. Nimurekere aho kwaka abantu banjye ibirenze urugero. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.

10 Mujye mukoresha iminzani n’ibindi bipimisho mugeresha bitunganye.

11 Igipimisho cy’ibinyampeke cyitwa ‘efa’,

naho icy’amavuta cyitwa ‘bati’:

ariko byombi ni kimwe, ni ukuvuga kimwe cya cumi cy’urugero rwitwa ‘homeru’.

12 Igipimisho cy’uburemere cyitwa ‘shekeli’,igizwe na ‘gera’ makumyabiri,

naho shekeli mirongo itandatu zingane na ‘mina’ imwe.

13 Dore uko muzajya mutanga amaturo:

ingano za nkungu mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy’umusaruro,

ingano za bushoki mujye mutanga kimwe cya mirongo itandatu cy’umusaruro,

14 naho amavuta y’iminzenze mujye mutanga kimwe cy’ijana cyayo.

Gupima amavuta muzakoresha za bati:,

zihwanye na kimwe cya cumi cya Homeru (homeru ingana na kimwe cya cumi cya koru).

15 Mu ntama mujye mutanga imwe kuri magana abiri zo mu rwuri rwa Isiraheli.

Mujye mutanga amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo by’umusangiro kugira ngo mubabarirwe ibyaha. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho ntegetse.

16 Abatuye igihugu cya Isiraheli bose bategetswe guha umwami ayo maturo.

17 Umwami ni we uzatanga ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ifu n’amaturo asukwa mu minsi mikuru, no mu mboneko z’amezi no ku isabato, no ku yindi minsi mikuru yose y’Abisiraheli. Umwami ajye atanga ibitambo byo guhongerera ibyaha, n’amaturo y’ibinyampeke n’ibitambo bikongorwa n’umuriro n’iby’umusangiro, kugira ngo ahongerere ibyaha by’Abisiraheli.”

Iminsi mikuru

18 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere, mujye mutamba ikimasa kitagira inenge cyo guhumanura Ingoro.

19 Umutambyi azafate ku maraso y’igitambo cyo guhongerera ibyaha, ayasīge ku nkomanizo z’umuryango w’Ingoro, no ku nguni enye z’umuguno wo hejuru y’urutambiro, no ku bikingi by’amarembo y’urugo rw’imbere.

20 Ku munsi wa karindwi uzabigenze utyo, uhongerere umuntu wese wagwiririwe n’icyaha cyangwa wagikoze atabigambiriye. Uko ni ko muzahumanura Ingoro.

21 “Ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa mbere, muzajye mwizihiza umunsi mukuru wa Pasika. Ibirori bizamare iminsi irindwi, kandi muri iyo minsi muzarye imigati idasembuye.

22 Uwo munsi umwami azatambe ikimasa cyo guhongerera ibyaha bye, n’iby’abantu bo mu gihugu cye bose.

23 Muri iyo minsi mikuru uko ari irindwi azatange ibimasa birindwi, n’amapfizi y’intama arindwi bitagira inenge, abitambire Uhoraho ho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Buri munsi ajye atamba n’isekurume y’ihene yo guhongerera ibyaha.

24 Azatange ituro ry’ibiro icumi by’ifu kuri buri kimasa, n’ibindi icumi kuri buri mpfizi y’intama, azatange kandi litiro eshatu z’amavuta ku biro icumi by’ifu.

25 “Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa karindwi, umwami ajye abigenza nk’uko bigenda kuri Pasika: buri munsi muri iyo minsi irindwi ajye atamba igitambo cyo guhongerera ibyaha, n’ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’amaturo y’ibinyampeke n’ay’amavuta.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 46

Andi mabwiriza yerekeye umwami

1 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Irembo ry’urugo rw’imbere ryerekeye iburasirazuba rijye rikingwa mu minsi itandatu y’imirimo. Nyamara rijye rikingurwa ku isabato no ku mboneko z’ukwezi.

2 Umwami ajye yinjirira mu irembo ry’urugo rw’inyuma, anyure mu muryango w’icyumba cy’urwinjiriro ahagarare ku nkomanizo z’umuryango, igihe abatambyi bazaba batamba mu cyimbo cye ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’iby’umusangiro. Umwami ajye asengera ku nkomanizo z’umuryango hanyuma asohoke, ariko irembo ntirizakingwe kugeza nimugoroba.

3 Ku minsi y’isabato no ku mboneko z’ukwezi, abantu bose bajye bapfukama imbere y’iryo rembo, maze bansenge jyewe Uhoraho.

4 “Icyo gitambo gikongorwa n’umuriro umwami azaba azaniye Uhoraho ku munsi w’isabato, kizabe kigizwe n’abana b’intama batandatu n’impfizi y’intama byose bitagira inenge.

5 Kuri iyo mpfizi y’intama ajye atanga ituro ry’ibiro mirongo itatu by’ibinyampeke, naho ku bana b’intama atange ituro ry’ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by’ibinyampeke azongereho litiro eshatu z’amavuta.

6 Ku munsi w’imboneko z’ukwezi ajye atamba ikimasa n’abana b’intama batandatu, n’impfizi y’intama byose bidafite inenge.

7 Kuri icyo kimasa ajye atanga ituro ry’ibiro mirongo itatu by’ibinyampeke, n’ibiro mirongo itatu by’ibinyampeke kuri iyo mpfizi y’intama, naho ku bana b’intama atange ituro ry’ibinyampeke akurikije ubushake bwe. Kuri ibyo biro mirongo itatu by’ibinyampeke azongereho litiro eshatu z’amavuta.

8 Umwami ajye yinjira anyuze mu cyumba cy’urwinjiriro, kandi abe ari ho asohokera.

9 “Abantu nibaza gusenga Uhoraho ku munsi mukuru, abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyaruguru bazasohokere mu ryo mu majyepfo. Naho abazaba binjiriye mu irembo ryo mu majyepfo, basohokere mu ryo mu majyaruguru. Ntawe ushobora gusohokera aho yinjiriye, ahubwo bajye basohokera mu irembo riteganye n’iryo binjiriyemo.

10 Umwami ajye yinjirira rimwe n’abantu baje gusenga, kandi asohokere rimwe na bo.

11 Ku minsi mikuru no ku yindi minsi yategetswe, bajye batanga ibiro mirongo itatu by’ituro ry’ibinyampeke hamwe n’ikimasa, n’ibiro mirongo itatu by’ibinyampeke hamwe n’impfizi y’intama, naho ku bana b’intama atange akurikije ubushake bwe. Ku biro mirongo itatu by’ifu azongereho litiro eshatu z’amavuta.

12 Umwami nashaka gutura Uhoraho ituro ry’ubushake, ryaba igitambo gikongorwa n’umuriro cyangwa ibitambo by’umusangiro, bazamukingurire irembo ryerekeye iburasirazuba. Azatambe igitambo cye gikongorwa n’umuriro, cyangwa ibitambo by’umusangiro nk’uko asanzwe abigenza ku munsi w’isabato. Ubwo azasohoke hanyuma bakinge irembo.”

Igitambo cya buri munsi

13 Uhoraho aravuga ati: “Buri munsi ujye utamba umwana w’intama umaze umwaka kandi udafite inenge. Ujye uwutambira Uhoraho ho igitambo gikongorwa n’umuriro buri gitondo.

14 Buri gitondo ujye utanga ibiro bitanu by’ituro ry’ibinyampeke, na litiro y’amavuta yo kuvanga n’ibyo binyampeke. Gutura Uhoraho iryo turo ni itegeko ridakuka.

15 Umwana w’intama hamwe n’ituro ry’ibinyampeke n’iry’amavuta bijye bitangwa buri gitondo, bibe igitambo gikongorwa n’umuriro cy’ibihe byose.”

Iminani y’abana b’umwami

16 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Umwami naha umwana we umunani, uzabe uw’uwo mwana kandi na we awurage abazamukomokaho.

17 Ariko umwami aramutse ahaye umunani umwe mu bagaragu be, uzabe uw’uwo mugaragu kugeza ku mwaka wa Yubile.Hanyuma uwo munani uzasubizwe umwami, ube uwe n’uw’abana be.

18 Nyamara kandi umwami ntakambure rubanda abanyaga iminani yabo. Ajye aha abana be iminani yo mu mugabane we, kugira ngo adakandamiza abantu banjye abambura amasambu yabo.”

Ibikoni by’Ingoro

19 Nuko uwo muntu anjyana mu rwinjiriro rw’irembo ryerekeye mu majyaruguru, angeza mu byumba byeguriwe Uhoraho bigenewe abatambyi. Anyereka ahantu mu ruhande rw’iburengerazuba rw’ibyo byumba,

20 arambwira ati: “Aha ni ho abatambyi bazajya batekera inyama z’ibitambo byo guhongerera ibyaha n’ibyo kwiyunga n’Imana. Ni na ho bazajya batekera amaturo y’ibinyampeke ngo hatagira ikintu cyeguriwe Imana bajyana inyuma y’urugo, kugira ngo abantu badakora ku bintu byayeguriwe.”

21 Hanyuma wa muntu anjyana mu rugo rw’inyuma anyujije mu nguni enye zarwo, maze mbona muri buri nguni urundi rugo ruto.

22 Muri izo nguni uko ari enye z’urugo rw’inyuma, hari ingo enye ntoya zizitiwe kandi zifite ingero zingana. Buri rugo rwari rufite metero makumyabiri z’uburebure, na metero cumi n’eshanu z’ubugari.

23 Urugo rwose rwari ruzengurutswe n’urukuta rw’amabuye, kandi kuri izo nkuta hari amaziko impande zose.

24 Nuko arambwira ati: “Ibyo ni ibikoni, aho abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro bazajya batekera ibitambo bya rubanda.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 47

Umugezi waturukaga mu Ngoro

1 Uwo muntu angarura ku muryango w’Ingoro, maze mbona amazi yatembaga aturuka munsi y’urugi rwerekeye iburasirazuba, kuko Ingoro na yo yari yerekeye iburasirazuba. Ayo mazi yatembaga aturuka mu majyepfo y’Ingoro, akanyura mu majyepfo y’urutambiro.

2 Nuko anjyana ku irembo ryo mu majyaruguru, anzengurutsa inyuma y’irembo ryo hanze ryerekeye iburasirazuba, mbona ya mazi atemba aturuka mu majyepfo y’iryo rembo.

3 Uwo muntu agenda yerekeje iburasirazuba afite umugozi wo gupimisha, apima metero magana atanu agana iburasirazuba, maze anyambutsa ayo mazi angera mu bugombambari.

4 Apima izindi metero magana atanu, amazi angera mu mavi. Arongera apima metero magana atanu, amazi angera mu rukenyerero.

5 Apima izindi metero magana atanu, noneho ya mazi aba abaye menshi ntagishoboye kwambuka. Amazi yari yabaye menshi cyane ashobora kwambukwa gusa n’umuntu uzi koga.

6 Nuko wa muntu arambwira ati: “Yewe muntu, aho witegereje neza?” Hanyuma arangarura angeza ku nkombe ya wa mugezi,

7 mpageze mbona ibiti byinshi ku nkombe zawo.

8 Wa muntu arambwira ati: “Aya mazi atemba agana iburasirazuba, akagera mu kibaya cya Yorodani akiroha mu kiyaga cy’Umunyu, bigatuma amaziyacyo aba meza.

9 Ibifite ubuzima byose by’aho uwo mugezi utembera bizabaho, hazabamo amafi menshi kuko uwo mugezi uhatemba ugatuma ayo mazi yarimo umunyu aba meza.

10 Abarobyi bazaba benshi uhereye ku mugezi wa Enegidi ukagera ku wa Enegilayimu, bazajya bahanika inshundura zabo. Uwo mugezi uzabamo amafi menshi nk’ayo mu Nyanja ya Mediterane.

11 Nyamara amazi yo mu bishanga byaho ntazahinduka ngo abe meza, azakomeza kubamo umunyu.

12 Ku nkombe z’uwo mugezi hazamera ibiti by’amoko yose byera imbuto ziribwa. Amababi yabyo ntazigera araba, n’imbuto zabyo ntizizigera zihundura. Bizajya byera buri kwezi, kuko bizavomererwa n’amazi atemba aturuka mu Ngoro. Imbuto zabyo zizaba ibyokurya, n’amababi yabyo avemo umuti ukiza indwara.”

Imbibi z’igihugu

13 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Izi ni zo mbibi z’igihugu, muzagabanya imiryango cumi n’ibiri y’Abisiraheli. Umuryango wa Yozefu uzahabwa imigabane ibiri.

14 Nagiranye amasezerano na ba sokuruza ko nzabaha iki gihugu kikaba gakondo yabo. None nimukigabane, mugire imigabane ingana.

15 “Urubibi rw’umugabane wo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rukurikire inzira igana mu mujyi wa Hetiloni n’i Lebo-Hamati rugere mu mujyi wa Sedadi.

16 Ruzakomeze rugere mu mijyi ya Berota na Siburayimu, iri hagati y’intara ya Damasi n’iya Hamati, rugere n’i Haseri-Hatikoni iri ku rubibi rw’intara ya Hawurani.

17 Urwo rubibi rwo mu majyaruguru ruzatangirire ku Nyanja ya Mediterane, rugere iburasirazuba mu mujyi wa Hasari-Enani uteganye n’intara ya Damasi n’iya Hamati, mu ruhande rwo mu majyaruguru. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyaruguru.

18 “Urubibi rw’iburasirazuba ruzatangirire hagati y’intara ya Damasi n’iya Hawurani, rukomeze mu kibaya cya Yorodani hagati y’intara ya Gileyadi n’igihugu cya Isiraheli. Ruzakomeze rugere i Tamari ku kiyaga cy’Umunyu. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw’iburasirazuba.

19 “Urubibi rwo mu majyepfo ruzatangirire i Tamari rugere ku mazi y’i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rwo mu majyepfo.

20 “Urubibi rw’iburengerazuba rugizwe n’Inyanja ya Mediterane, uhereye mu majyepfo rukagera ahateganye na Lebo-Hamati. Urwo ni rwo ruzaba urubibi rw’iburengerazuba.

21 “Muzagabane iki gihugu mukurikije imiryango y’Abisiraheli.

22 Muzakigabane mukoresheje ubufindo, mutibagiwe n’abanyamahanga bari muri mwe, ndetse n’abana babo bavukiye muri iki gihugu. Abo bose bazafatwe nk’Abisiraheli kandi bazahabwe gakondo yabo mu miryango ya Isiraheli.

23 Buri munyamahanga azaherwe gakondo ye mu mugabane w’umuryango azaba atuyemo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 48

Imigabane izahabwa imiryango yo mu majyaruguru

1 Ngaya amazina y’imiryango n’imigabane yayo:

Umugabane wa Dani uzabe mu majyaruguru. Urubibi rwawo ruzakurikire inzira ijya i Hetiloni rugere i Lebo-Hamati n’i Hasari-Enani, imijyi iri ku rubibi rw’intara ya Damasi n’iya Hamati. Uwo mugabane uzakomeze ugere ku rubibi rw’iburasirazuba kugera iburengerazuba.

2 Umugabane wa Ashēri uzabangikane n’uwa Dani, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

3 Umugabane wa Nafutali uzabangikane n’uwa Ashēri, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

4 Umugabane wa Manase uzabangikane n’uwa Nafutali, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

5 Umugabane wa Efurayimu uzabangikane n’uwa Manase, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

6 Umugabane wa Rubeni uzabangikane n’uwa Efurayimu, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

7 Umugabane wa Yuda uzabangikane n’uwa Rubeni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

Umugabane weguriwe Uhoraho

8 Iruhande rw’umugabane wa Yuda, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba, bazahasige umugabane weguriwe Uhoraho kandi na wo uzahere iburasirazuba ugere iburengerazuba. Uzabe ufite ubugari bw’ibirometero cumi na bibiri n’igice. Ingoro izubakwe hagati muri uwo mugabane.

9 Umugabane weguriwe Uhoraho uzabe ufite uburebure bw’ibirometero cumi na bibiri n’igice, n’ubugari bw’ibirometero icumi.

10 Abatambyi bazahabwe kuri uwo mugabane weguriwe Uhoraho. Uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba umugabane wabo uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n’igice, naho uhereye mu majyaruguru ukagera mu majyepfo ube ufite ibirometero bitanu. Ingoro y’Uhoraho izubakwe hagati muri uwo mugabane.

11 Uwo mugabane weguriwe Uhoraho uzabe uw’abatambyi bakomoka kuri Sadoki. Bambereye indahemuka ntibamera nk’Abalevi banyimūye igihe Abisiraheli bangomeraga.

12 Ni yo mpamvu bazahabwa umugabane w’ingenzi ku uweguriwe Uhoraho iruhande rw’uw’Abalevi, kandi hazabe ahantu hanyeguriwe rwose

13 Umugabane w’Abalevi uzabe ungana n’uw’abatambyi. Buri mugabane uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n’igice by’uburebure, n’ibirometero bitanu by’ubugari.

14 Uwo mugabane ntugomba kugurwa cyangwa kugurishwa, cyangwa kugira undi uhabwa kuko weguriwe Uhoraho. Ni umugabane w’ingenzi mu yindi.

Umugabane wo kubakamo imijyi n’umugabane w’umwami

15 Umugabane uzasaguka uzabe ufite ibirometero cumi na bibiri n’igice by’uburebure, ku birometero cumi na bibiri n’igice by’ubugari. Uzakoreshwe na rubanda bawuturemo kandi ubabere inzuri. Umurwa uzubakwe muri uwo mugabane rwagati,

16 kandi uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu.

17 Muri buri ruhande ahazengurutse uwo murwa, hazabe hafite ubugari bwa metero ijana na makumyabiri n’eshanu kuri buri ruhande.

18 Ahantu hazasigara bamaze kubaka umurwa mu majyepfo y’aheguriwe Uhoraho, hazabe hafite ibirometero bitanu by’uburebure mu ruhande rw’iburasirazuba, n’ibirometero bitanu mu ruhande rw’iburengerazuba. Aho ni ho hazajya hahingwa ibyo gutunga abatuye umurwa.

19 Abatuye muri uwo murwa ab’imiryango yose y’Abisiraheli bazajye bahahinga.

20 Umugabane wose uzabe ufite impande enye zingana. Buri ruhande ruzabe rufite ibirometero cumi na bibiri n’igice. Muzafate igice ku mugabane weguriwe Uhoraho kibe icy’umurwa.

21 Ahantu hazasigara ku migabane yombi ari yo aheguriwe Uhoraho n’ah’umurwa, hazabe ah’umwami. Hazabe hafite ibirometero cumi na bibiri n’igice kuri buri ruhande, uhereye iburasirazuba bw’aheguriwe Uhoraho ukagera ku rubibi rw’iburasirazuba, no guhera iburengerazuba ukagera ku rubibi rw’iburengerazuba. Aho hantu heguriwe Uhoraho hamwe n’Ingoro hazabe hagati y’iyo migabane.

22 Umugabane w’Abalevi n’ahubatswe umurwa bizabe hagati y’ahagenewe umwami. Aho hantu hagenewe umwami hazabe ari hagati y’urubibi rw’umuryango wa Yuda n’urw’umuryango wa Benyamini.

Imigabane izahabwa imiryango yo mu majyepfo

23 Dore imigabane yagenewe indi miryango:

Mu majyepfo y’uwo mugabane udasanzwe, umuryango wa Benyamini uzahabwe umugabane uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

24 Umugabane wa Simeyoni uzabangikane n’uwa Benyamini, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

25 Umugabane wa Isakari uzabangikane n’uwa Simeyoni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

26 Umugabane wa Zabuloni uzabangikane n’uwa Isakari, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

27 Umugabane wa Gadi uzabangikane n’uwa Zabuloni, uhereye iburasirazuba ukagera iburengerazuba.

28 Urubibi rw’umugabane wa Gadi mu ruhande rwo mu majyepfo, ruzahere mu mujyi wa Tamari rugere ku mazi y’i Meriba i Kadeshi, runyure kandi ku kagezi ko ku mupaka wa Misiri rugere ku Nyanja ya Mediterane.

29 “Uko ni ko muzagabanya igihugu mo imigabane, ihabwe imiryango y’Abisiraheli ho gakondo.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Amarembo ya Yeruzalemu

30 Aya ni yo marembo y’umurwa: uruhande rwo mu majyaruguru y’umujyi ruzagire uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu.

31 Amarembo y’uwo mujyi azitirirwe imiryango y’Abisiraheli. Mu majyaruguru hazabe amarembo atatu: irya Rubeni n’irya Yuda n’irya Levi.

32 Urukuta rw’iburasirazuba ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Yozefu n’irya Benyamini n’irya Dani.

33 Urukuta rwo mu majyepfo na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi na rwo ruzabe rufite amarembo atatu: irya Simeyoni n’irya Isakari n’irya Zabuloni.

34 Urukuta rw’iburengerazuba na rwo ruzabe rufite uburebure bwa metero ibihumbi bibiri na magana abiri na mirongo itanu, kandi ruzabe rufite amarembo atatu: irya Gadi n’irya Ashēri n’irya Nafutali.

35 Umuzenguruko wose w’uwo mujyi uzabe ufite ibirometero icyenda. Kuva uwo munsi kugeza iteka ryose, uwo mujyi uzitwe “Uhoraho arahari”.