Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 31

Umwami wa Misiri agereranywa n’igiti cy’isederi

1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa cumi n’umwetujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

2 “Yewe muntu, bwira umwami wa Misiri n’abantu be bose uti:

‘Mbese ko uri umunyabubasha nakugereranya n’iki?

3 Nakugereranya na Ashūru.

Umeze nk’isederi yo muri Libani,

umeze nk’isederi y’amashami y’akataraboneka afite igicucu,

ubushorishori bwayo buzengurutswe n’amashami atoshye.

4 Imvura yatumye ikura,

amasōko y’ikuzimu arayigaburira.

Imigezi itembera aho iteye,

ivomerera n’ibiti byose byo mu ishyamba.

5 Koko iyo sederi yavomerewe neza,

yarakuze isumba ibindi biti,

amashami yayo aba menshi kandi maremare.

6 Inyoni zose zarikaga mu mashami yayo,

inyamaswa zabyariraga munsi y’amashami yayo,

ab’amahanga yose akomeye bibereye mu gicucu cyayo.

7 Mbega ukuntu iyo sederi yari nziza!

Yari ndende ifite n’amashami maremare,

imizi yayo yari ishoreye mu mazi menshi.

8 Nta sederi yo mu busitani bw’Imana yagereranywaga na yo,

nta masipure yigeze agira amashami nka yo,

nta pinusi yigeze igira amashami nka yo,

nta giti na kimwe cyo mu busitani bw’Imana byari bihwanyije ubwiza.

9 Nayitatse ubwiza n’amashami menshi,

ibiti byose byo muri Edeni byayigiriye ishyari,

ni ibiti byari mu busitani bw’Imana.’ ”

10 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Iyo sederi yarakuze cyane isumba ibindi biti, ubushorishori bwayo buzengurutswe n’amashami atoshye maze yuzura ubwirasi.

11 Ni yo mpamvu ngiye kuyiteza umutware ukomeye wo mu mahanga. Azayihana akurikije ububi bwayo, kuko nayikuyeho amaboko.

12 Abanyamahanga b’abagome bazayitema bayisige aho, amashami yayo azavunika agwe ku misozi no mu bibaya no mu mikokwe yose y’icyo gihugu. Ab’amahanga yose bibereye mu gicucu cyayo bazahava bahunge.

13 Ibisiga bizayigwaho maze inyamaswa ziribate amashami yayo.

14 None rero nta giti nubwo cyavomererwa neza kizongera kureshya gityo, ubushorishori bwacyo ngo buzengurukwe n’amashami atoshye. Koko ibiti byose kimwe n’abantu amaherezo yabyo ni urupfu, byose bizasanga abapfuye ikuzimu.

15 “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Umunsi iyo sederi yapfuyeho igahambwa, nategetse ko igirirwa icyunamo. Nabujije imigezi gutemba n’amazi menshi arakama, kandi ntuma ibisi bya Libani bicura umwijima n’ibiti byose biruma kubera iyo sederi.

16 Igihe iyo sederi yapfaga, umuborogo wayo watumye amahanga yose ahinda umushyitsi. Ibiti byose by’akataraboneka byo muri Edeni n’ibyavomerewe neza byo muri Libani byapfuye, bizashimishwa n’urupfu rw’iyo sederi.

17 Abantu bo mu mahanga bayishyigikiraga kandi biberaga mu gicucu cyayo, na bo bajyanye na yo ikuzimu basangayo abaguye ku rugamba.’

18 “Ni ikihe giti cyo muri Edeni mwahwanya ikuzo n’ubuhangange? Nyamara nawe uzajyana na byo ikuzimu, uhambwe hamwe n’abatakebwe n’abaguye ku rugamba. Ngayo amaherezo y’umwami wa Misiri n’abantu be. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 32

Umwami wa Misiri agereranywa n’ingona

1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa cumi n’abiri mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

2 “Yewe muntu, ngaho borogera umwami wa Misiri, umubwire uti:

‘Wibona nk’intare imbere y’amahanga,

nyamara umeze nk’ingona iri mu mazi.

Wivuruguta mu mazi n’ibirenge byawe ugatoba imigezi.’

3 None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Igihe amahanga menshi azaba yakoranye, nzagufatira mu mutego wanjye maze bagukurure bagushyire imusozi.

4 Nzakujugunya imusozi maze ibisiga n’inyamaswa zose bikurye.

5 Ibisigazwa byawe nzabinyanyagiza ku misozi no mu bibaya.

6 Nzasesa amaraso yawe ku butaka maze atembe ku misozi no mu mikokwe.

7 Nimara kukurimbura nzatwikira ijuru, inyenyeri zijime. Nzatwikiriza izuba ibicu maze ukwezi kureke kumurika.

8 Nzazimya ibinyarumuri byose byo ku ijuru kubera wowe, nzatuma igihugu cyawe gicura umwijima. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

9 Abantu benshi nzabakura umutima nujyanwa ho umunyago mu mahanga, mu bihugu utigeze umenya.

10 Ibyo nzagukorera bizatera ubwoba amahanga menshi, kandi abami bayo bazashya ubwoba ninkurira inkota yanjye imbere yabo. Uwo munsi wo kurimbuka kwawe buri wese azahinda umushyitsi buri kanya yibaza uko azabaho.’ ”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igitero cy’Umwami w’i Babiloni kizagukurikirana.

12 Abantu bawe benshi bazicwa n’inkota z’abarwanyi bakomeye, abantu b’abagome kurusha abandi bose. Bazamaraho ibyatumaga Misiri yirata kandi batsembe abayituye bose.

13 Nzatsemba amatungo yawe yose aragirwa hafi ya Nili, kandi ibirenge by’abantu n’ibinono by’amatungo ntibizongera gutoba amazi yayo ukundi.

14 Nzagabanya umurego w’amazi yo mu Misiri, imigezi yaho itembe ituje nk’amavuta. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

15 Nimara guhindura Misiri ikidaturwa, ngatsemba ibiyirimo byose n’abayituye bose, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

16 Uyu muburo udasanzwe uzahinduka indirimbo y’amaganya. Abagore bo mu mahanga bazayiririmba baririra Misiri n’abantu bayo bose.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ezekiyeli aririra Abanyamisiri

17 Ku itariki ya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

18 “Yewe muntu, ngaho ririra Abanyamisiri bose. Ubarohe ikuzimu hamwe n’andi mahanga akomeye, babe hamwe n’abapfuye.

19 Ubabwire uti:

‘Mbese mwibwira ko muri abatoni kurusha abandi?

Nimujye ikuzimu hamwe n’abatakebwe,

20 mupfane n’abaguye ku rugamba. Koko inkota yiteguye kwica Abanyamisiri bose.’

21 Aho ikuzimu intwari zikomeye n’abafatanyije na Misiri bazavuga bati: ‘Abanyamisiri badusanze ikuzimu, bahambwe hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.’

22 “Umwami wa Ashūruni ho ari hamwe n’ingabo ze, akikijwe n’imva z’abantu be bose baguye ku rugamba.

23 Imva zabo ziri kure cyane ikuzimu, zikikije iy’umwami. Bose baguye ku rugamba bazira ko bakwizaga iterabwoba ku isi.

24 “Umwami wa Elamuni ho ari hamwe n’ingabo ze, akikijwe n’imva z’abantu bose baguye ku rugamba. Abo batakebwe bakwizaga iterabwoba ku isi, bagiye ikuzimu bakozwe n’isoni.

25 Koko rero umwami wa Elamu yahambwe hamwe n’abantu be, akikijwe n’imva z’ingabo ze. Abo batakebwe bose baguye ku rugamba, kuko bakwizaga iterabwoba ku isi. Bakojejwe isoni hamwe n’abagiye ikuzimu.

26 “Umwami wa Mesheki n’uwa Tubalini ho bari hamwe n’ingabo zabo, bakikijwe n’imva z’abantu babo, bose ni abatakebwe baguye ku rugamba kuko bakwizaga iterabwoba ku isi.

27 Ntibahambwe hamwe n’abandi b’intwari bo mu bihe bya kera bahambanywe intwaro zabo, bambaye inkota zabo ku ntugu kandi buzuye ikimwaro kubera ibicumuro byabo. Koko rero igihe bari bakiriho bakwije iterabwoba ku isi.

28 Namwe mwa Banyamisiri mwe, uko ni ko muzicwa hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.

29 “Abedomu na bo ni ho bari hamwe n’abami babo n’abategetsi babo, bari abanyambaraga nyamara ubu bagiye ikuzimu hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.

30 “Abategetsi bose bo mu majyaruguru n’Abanyasidoni na bo ni ho bari, ubutwari bwabo bwakwizaga iterabwoba, nyamara ubu bagiye ikuzimu bakozwe n’isoni hamwe n’abaguye ku rugamba.

31 Umwami wa Misiri n’ingabo ze nibabona abo bantu bose baguye ku rugamba, aziyumvamo ihumure. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

32 Naretse umwami wa Misiri akwiza iterabwoba ku isi, nyamara we n’ingabo ze bazahambwa hamwe n’abatakebwe baguye ku rugamba.” Ni jye Nyagasani Uhoraho ubivuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 33

Ezekiyeli agirwa umurinzi w’Abisiraheli

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, burira Abisiraheli ububwire uti: ‘Iyo nteje intambara mu gihugu, abantu batoranya umwe muri bo kugira ngo abe umurinzi.

3 Uwo muntu iyo abonye igitero kije avuza ihembe akaburira abaturage.

4 Hagize umuntu wumva iryo hembe ntaryiteho abanzi bakaza bakamwica, ni we waba yizize.

5 Azapfa azize ikosa rye, kuko atitaye ku muburo yumvise. Iyo ajya kuwitaho aba yarikijije.

6 Icyakora uwo murinzi nabona igitero kije ntavuze ihembe ngo aburire abaturage, maze abanzi bakaza bakica umwe muri bo azize ikosa ry’uwo murinzi, icyo gihe urupfu rw’uwo muntu ni we ruzabarwaho.’

7 “Yewe muntu, nakugize umurinzi w’Abisiraheli. Ujye utega amatwi ibyo nkubwira, maze ubaburire mu mwanya wanjye.

8 Nimbwira umugome nti: ‘Wa mugome we, uzapfa nta kabuza’, maze ntumuburire ngo areke imigenzereze ye mibi, uwo mugome azapfa azize ibicumuro bye, nyamara ni wowe nzaryoza amaraso ye.

9 Icyakora nuramuka uburiye uwo mugome ariko ntareke imigenzereze ye mibi, azapfa azize ibicumuro bye, nyamara wowe uzaba wikijije.”

Umugome nagarukira Imana azabaho

10 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko bakunda kuvuga bati: ‘Turemerewe n’ibyaha byacu n’amakosa yacu, biduciye intege. Mbese tuzabaho dute?’

11 Babwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye ko ntanezezwa n’urupfu rw’umugome, ahubwo nezezwa n’uko areka imigenzereze ye mibi maze akabaho. Mwa Bisiraheli mwe, nimuhinduke, muhinduke mureke imigenzereze yanyu mibi. Kuki mushaka kurimbuka?’

12 “Yewe muntu, bwira Abisiraheli uti: ‘Umuntu w’intungane nacumura, ibyiza yakoze mbere ntibizamubuza kurimbuka. Nyamara umugome nareka imigenzereze ye mibi ntazarimbuka.’

13 Nimbwira intungane nti: ‘Uzabaho nta kabuza, nyamara akizera ubutungane bwe agacumura, nta gikorwa na kimwe cy’ubutungane bwe kizibukwa, azapfa kubera ibicumuro bye.’

14 Nimbwira kandi umugome nti: ‘Uzapfa nta kabuza, maze akareka gucumura ahubwo agaharanira ukuri n’ubutungane,

15 nasubiza kandi ibyo yahawe ho ingwate n’ibyo yibye, agakurikiza amategeko atanga ubugingo, ntazarimbuka ahubwo azabaho nta kabuza.

16 Nta na kimwe mu bicumuro bye kizibukwa, azabaho kuko yaharaniye ukuri n’ubutungane.’

17 “Abisiraheli baravuga bati: ‘Imigenzereze y’Uhoraho ntitunganye’, nyamara iyabo ni yo idatunganye.

18 Niba intungane iretse gukora ibitunganye igakora ibibi, izarimbuka kubera ibibi yakoze.

19 Niba umugome aretse gukora ibibi agaharanira ukuri n’ubutungane, bizatuma abaho.

20 Mwa Bisiraheli mwe, muravuga muti: ‘Imigenzereze y’Uhoraho ntitunganye’, nyamara nzacira urubanza buri wese muri mwe nkurikije imigenzereze ye.”

Igihugu cya Isiraheli kizaba umusaka

21 Ku itariki ya gatanu y’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumi n’ibiritujyanywe ho iminyago, umuntu wacitse ku icumu ubwo Yeruzalemu yafatwaga yaraje arambwira ati: “Umurwa warafashwe.”

22 Ku mugoroba wabanjirije ukuza k’uwo muntu nari niyumvisemo imbaraga z’Uhoraho, mu gitondo cyakurikiyeho Uhoraho yambumbuye umunwa sinongera kuba ikiragintangira kuvuga.

Ibyaha bya rubanda

23 Nuko Uhoraho arambwira ati:

24 “Yewe muntu, abantu basigaye mu matongo y’imijyi y’igihugu cya Isiraheli baravuga bati: ‘Aburahamu yari umwe rukumbi, nyamara yahawe iki gihugu. Twe rero turi benshi, ni twe gihawe ho gakondo.’

25 None rero babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Murya inyama zirimo amaraso, muramya ibigirwamana kandi mukica abantu. Ni kuki mutinyuka kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?

26 Mwishingikiriza ku nkota zanyu, ibikorwa byanyu bitera ishozi kandi buri muntu arasambana. Mushobora mute kuvuga ko iki gihugu ari gakondo yanyu?’

27 Babwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndahiye ubugingo bwanjye, abasigaye mu matongo y’imijyi bazicwa, abari mu gasozi bazaribwa n’inyamaswa z’inkazi, naho abihishe mu misozi no mu buvumo bazatsembwa n’icyorezo.

28 Igihugu nzagihindura umusaka, ububasha biratanaga buyoyoke. Imisozi ya Isiraheli nzayihindura amatongo, nta muntu uzongera kuhanyura.

29 Igihe nzaba maze guhindura igihugu umusaka, ngahana Abisiraheli kubera ibizira byose bakoze, bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Ingaruka z’ubutumwa bw’umuhanuzi

30 Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, dore Abisiraheli bahagaze iruhande rw’inkuta no mu miryango y’amazu, bavuga ibikwerekeyeho. Barabwirana bati: ‘Nimuze tujye kumva ubutumwa bw’Uhoraho.’

31 Abantu banjye bazakoranira imbere yawe kugira ngo bumve ibyo uvuga, nyamara ntibazabikurikiza. Bavuga ko bankunda, nyamara imitima yabo irarikiye inyungu mbi.

32 Koko rero kuri bo umeze nk’umuririmbyi uririmba indirimbo y’urukundo iherekejwe n’inanga nziza, bumva ibyo ubabwira byose ariko ntibabikurikiza.

33 Nyamara ibyo ubabwira nibisohozwa, kandi koko bizasohozwa, ni bwo bazamenya ko muri bo hari umuhanuzi koko.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 34

Imiburo yerekeye abayobozi b’Abisiraheli

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hanurira abayobozi b’Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Muzabona ishyano mwa bashumbab’Abisiraheli mwe! Mwiyitaho ubwanyu ariko ntimwita ku ntama.

3 Munywa amata mukambara imyambaro iboshywe mu bwoya bw’intama, mukica kandi mukarya intama z’imishishe nyamara ntimuziteho.

4 Izifite intege nke ntimwazitayeho, izirwaye ntimwazivuye, izakomeretse ntimwazomoye, izatannye ntimwazigaruye cyangwa ngo mushake izazimiye, ahubwo muziragirana ubugome n’igitugu.

5 Koko intama zaratatanye kubera kubura abashumba, ziribwa n’inyamaswa.

6 Intama zanjye zirangāra ku misozi no ku dusozi, zatataniye ku isi hose kandi nta muntu n’umwe wazitayeho ngo azishakashake.’

7 “None rero mwa bashumba mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

8 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndahiye ubugingo bwanjye, intama zanjye zose zarasahuwe kandi ziribwa n’inyamaswa bitewe no kubura abashumba. Mu by’ukuri abashumba banjye ntibazishakashatse, ahubwo biyitaho aho kuzitaho.

9 None rero bashumba banjye, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.

10 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Mwa bashumba mwe, ngiye kubarwanya kandi mbanyage intama zanjye. Ntimuzongera kuziragira kandi namwe ntimuzongera kwiyitaho. Nzabambura ubuyobozi bw’intama zanjye kugira ngo abashumba batazongera kuzikenura ubwabo. Nzabanyaga intama zanjye kandi ntimuzongera kuzirya.’ ”

Umushumba mwiza

11 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: “Jye ubwanjye nzashakashaka intama zanjye nziteho.

12 Nk’uko umushumba yita ku ntama ze zari zatatanye, ni ko nanjye nzita ku ntama zanjye. Nzazigarura nzivane ahantu hose zari zaratataniye kuri wa munsi w’umwijima n’ibyago.

13 Koko rero nzazivana mu bihugu by’amahanga, nzikoranye maze nzigarure mu gihugu cyazo. Nzaziragira ku misozi ya Isiraheli no mu mibande, n’ahantu hatuwe hose ho mu gihugu.

14 Nzaziragira mu rwuri rwiza, zirishe ku misozi ya Isiraheli. Aho ni ho zizaruhukira, zirishe mu rwuri rutoshye ku misozi ya Isiraheli.

15 Intama zanjye ni jye ubwanjye uzaziragira kandi nzibyagize. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

16 Intama zazimiye nzazitarura n’izatatanye nzigarure, izavunitse nzazunga n’izirwaye nzazondora. Nyamara izibyibushye n’izifite imbaraga nzazitsemba, kuko ndi umushumba ukurikiza ubutabera.

17 “Naho mwebwe ntama zanjye, jyewe Nyagasani Uhoraho ndababwira nti: ‘Ngiye gukiranura intama, kandi ntandukanye amapfizi y’intama n’amasekurume y’ihene.

18 Mbese ntimwanyuzwe no kuragirwa mu rwuri rwiza? Kuki muribata ubwatsi bwo mu rwuri rwanyu? Mbese ntimwanyuzwe no kunywa amazi meza? Kuki mutoba asigaye?

19 None se intama zanjye zizarisha ubwatsi mwaribase, zinywe n’amazi mwatobye?’ ”

20 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira intama zanjye nti: “Ngiye gukiranura intama zinanutse n’izibyibushye.

21 Intama z’inyantegenke mwazisunikishije intugu, kandi muzitera amahembe kugeza ubwo muzimenesha.

22 Nzita ku ntama zanjye ku buryo zitazongera gushimutwa kandi nzazikiranura.

23 Nzaziha umushumba umwe rukumbi uzaziragira, ari we mugaragu wanjye Dawidi. Uwo ni we uzaziragira azibere umushumba.

24 Jyewe Uhoraho, abantu banjye nzababera Imana, naho umugaragu wanjye Dawidi ababere umuyobozi. Ni jye Uhoraho ubivuze.

25 Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro, nzatsemba mu gihugu inyamaswa z’inkazi, kugira ngo bature mu butayu no mu mashyamba bafite umutekano.

26 Nzabaha umugisha kandi mbatuze ahakikije umusozi wanyeguriwe, nzabagushiriza imvura mu gihe gikwiye kandi ibabere isōko y’umugisha.

27 Ibiti bizera imbuto n’ubutaka butange umusaruro, kandi buri wese agire umutekano mu gihugu cye. Nzabavana ku ngoyi y’ababagize inkoreragahato, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.

28 Abanyamahanga ntibazongera kubashimuta, kandi inyamaswa z’inkazi ntizizongera kubarya ukundi. Bazigirira amahoro, nta muntu uzaba akibatera ubwoba.

29 Nzabaha imirima irumbuka, ku buryo mu gihugu cyose ntawe uzongera kwicwa n’inzara, kandi abanyamahanga ntibazongera kubasuzugura.

30 Ubwo ni bwo Abisiraheli bazamenya ko jyewe Uhoraho Imana yabo ndi kumwe na bo, kandi ko ari ubwoko bwanjye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

31 Mwa ntama zanjye mwe, muri mu rwuri rwanjye, muri abantu banjye nanjye ndi Imana yanyu.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 35

Imana ihana Abedomu

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hindukira uhange amaso imisozi ya Seyiri, maze uburire abayituye.

3 Ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Ngiye kubarwanya, mwa misozi ya Seyiri mwe.

Nzabibasira maze mbahindure ikidaturwa.

4 Imijyi yanyu nzayihindura amatongo

kandi igihugu cyanyu kibe ubutayu.’

Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

5 “Ntimwahwemye kuba abanzi b’Abisiraheli, mutuma bashirira ku icumu igihe bagwirirwaga n’ibyago, igihe igihano cy’ibyaha byabo cyari kigeze ku iherezo.

6 Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ubugingo bwanjye ko urupfu rubugarije kandi mutazarurokoka. Kuko mutirinze kwica, namwe urupfu ruzabakurikirana.

7 Imisozi ya Seyiri nzayihindura ikidaturwa, nice buri wese uzahanyura.

8 Imisozi yanyu nzayuzuzaho imirambo, kandi intumbi z’abaguye ku rugamba zuzure ku dusozi no mu bibaya, ndetse no mu mikokwe yose.

9 Nzayihindura ikidaturwa iteka ryose, nta muntu uzongera gutura mu mijyi yanyu. Ubwo ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

10 “Muvuga ko Abayuda n’Abisiraheli ndetse n’ibihugu byabo ari ibyanyu, kandi ko muzabyigarurira. Nyamara nubwo bimeze bityo, jyewe Uhoraho nari Imana yabo.

11 Kubera iyo mpamvu, jyewe Nyagasani Uhoraho, ndahiye ko nzabitura ibihwanye n’uburakari n’ishyari mwagiriye Abisiraheli, ndetse n’urwango mwabangaga. Bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho, kubera igihano nguhaye.

12 Ubwo ni bwo muzamenya ko jyewe Uhoraho numvise ibitutsi mwatutse imisozi ya Isiraheli, muvuga ngo yabaye ikidaturwa none turayigaruriye.

13 Mwanyiraseho muransebya kandi narabyumvise.”

14 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: “Mwa misozi ya Seyiri mwe, nzabahindura ikidaturwa maze isi yose yishime.

15 Uko mwishimiye ukurimbuka kw’Abisiraheli nagize umwihariko wanjye, ni ko nanjye nzabagenza. Mwa misozi ya Seyiri mwe ndetse n’igihugu cyose cya Edomu, muzahinduka ubutayu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 36

Imana iha Abisiraheli umugisha

1 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira imisozi ya Isiraheli maze ubwire abayituyeho uti: ‘Nimwumve icyo Uhoraho avuga:

2 abanzi banyu barabakwena bavuga ngo ya misozi yanyu ya gakondo twarayigaruriye!’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

3 “Ubabwire kandi ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mwa misozi ya Isiraheli mwe, amahanga yose abakikije yarabateye arabasahura maze arabigarurira, muhinduka urw’amenyo n’iciro ry’imigani.

4 None rero mwa misozi ya Isiraheli mwe, nimwumve ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya, n’ahantu hasigaye ari amatongo, n’imijyi yasahuwe igahinduka umusaka kandi amahanga ayikikije akayihindura urw’amenyo.’

5 “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Amahanga agukikije narayarakariye bikabije, cyane cyane Edomu. Ayo mahanga yaranezerewe, arirata maze yigarurira igihugu cyanjye.

6 None rero hanurira igihugu cya Isiraheli, ubwire imisozi n’udusozi, n’imigezi n’ibibaya, ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvugana uburakari, kubera ko amahanga yabakojeje isoni.’ ”

7 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Ndahiye nkomeje ko amahanga abakikije na yo azakorwa n’isoni.

8 Nyamara ku misozi ya Isiraheli ibiti bizongera bimere amababi, kandi byere imbuto zo gutunga abantu banjye b’Abisiraheli bagiye kugaruka.

9 Koko rero nzabitaho, nzatuma ubutaka bwanyu bwongera guhingwa kandi buterwemo imbuto.

10 Nzagwiza Abisiraheli, imijyi izongera iturwe kandi amatongo azongera yubakwemo.

11 Nzagwiza abantu n’amatungo, bazororoka bagwire. Nzatuma mubaho nko mu bihe bya kera, nzabaha amahoro aruta ayo mwahoranye, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.

12 Bantu banjye b’Abisiraheli, nzabagarura mwongere gutura mu gihugu cyanyu, kizaba icyanyu bwite kandi ntawe uzongera kubahekura.”

13 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Koko abantu bavuga ko igihugu cyanyu cyamaze abantu kandi cyihekuye.

14 None rero ntimuzongera kumarana cyangwa ngo mwihekure. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

15 Ntabwo nzemera ko amahanga yongera kubakoza isoni cyangwa kubasuzugura, kandi ntimuzongera kwihekura.” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Uhoraho azongera gukoranya Abisiraheli

16 Uhoraho arambwira ati:

17 “Yewe muntu, igihe Abisiraheli bari bakiri mu gihugu cyabo bacyandurishije ingeso mbi zabo n’ibikorwa byabo bibi. Nabonye imigenzereze yabo ihumanye nk’umugore uri mu mihango y’abakobwa.

18 Ni cyo cyatumye mbasukaho uburakari bwanjye mbahora amaraso bamennye mu gihugu, n’ibigirwamana byabo bacyandurishije.

19 Narabahannye kubera imibereho yabo n’imigenzereze yabo mibi, maze mbatatanyiriza mu bihugu by’amahanga.

20 Mu mahanga yose batataniyemo basuzuguje izina ryanjye riziranenge, maze abantu bakavuga bati: ‘Aba ni abantu b’Uhoraho, nyamara birukanwe mu gihugu cye!’

21 Ibyo byatumye mbabara, kuko Abisiraheli basuzuguje izina ryanjye riziranenge mu mahanga batataniyemo.

22 “None rero ubwire Abisiraheli ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ibyo ngiye gukora sinzabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo nubahirize izina ryanjye riziranenge mwasuzuguje mu mahanga mwatataniyemo.

23 Ngiye kwerekana ubuziranenge bw’izina ryanjye rikomeye mwasuzuguje mu mahanga, bityo amahanga azamenya ko ndi Uhoraho ningaragariza ubuziranenge bwanjye muri mwe. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

24 Nzabavana mu mahanga no mu bihugu byose mwatataniyemo, mbagarure mu gihugu cyanyu.

25 Nzabuhagiza amazi meza maze mbahumanure, kandi nzabakiza ubwandure bwanyu bwose n’ibigirwamana byanyu byose.

26 Nzabaha umutima mushya mbashyiremo n’ibitekerezo bishya. Nzabakuramo umutima ukomeye nk’ibuye mbashyiremo umutima uboneye.

27 Nzabashyiramo Mwuka wanjye, ntume mukurikiza amateka yanjye kandi mwitondere amategeko yanjye.

28 Muzatura mu gihugu nahaye ba sokuruza, muzaba abantu banjye, nanjye nzaba Imana yanyu.

29 Nzabakiza ubwandure bwanyu bwose, nzameza ibinyampeke birumbuke kugira ngo mutazongera kwicwa n’inzara.

30 Nzagwiza ibiti byera imbuto n’umusaruro w’ibyo muhinga, kugira ngo mutazongera kwicwa n’inzara amahanga akabasuzugura.

31 Muzibuka ingeso zanyu mbi n’ibibi mwakoze, mukorwe n’isoni kubera ibicumuro byanyu n’ibizira mwakoze.

32 Yemwe mwa Bisiraheli mwe, mumenye ko ibyo ngiye gukora ntazabikora ku bwanyu, ahubwo nzabikora kugira ngo mukorwe n’isoni kubera imigenzereze yanyu mibi.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

33 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Igihe nzabahumanura nkabakiza ibicumuro byanyu byose, nzatuma mwongera gutura mu mijyi yanyu n’amatongo yanyu yongere yubakwe.

34 Ubutaka bwari ubutayu buzongera buhingwe, ndetse abahisi n’abagenzi ntibazongera kububona ari ubutayu.

35 Ahubwo bazavuga bati: ‘Igihugu cyari cyarabaye umusaka cyahindutse nk’ubusitani bwa Edeni, n’imijyi yari yarasenyutse igasahurwa kandi igasigara ari amatongo, ubu ni imijyi ntamenwa kandi ituwemo.’

36 Amahanga abakikije yasigaye azamenya ko ari jye Uhoraho wongera kubaka imijyi yari amatongo kandi ngahinga imirima yari yararaye. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze kandi nzabisohoza.”

37 Nuko Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzongera ndeke Abisiraheli bansabe kubafasha, kandi nzabagwiza babe benshi nk’umukumbi w’intama.

38 Bazaba benshi nk’umukumbi wagenewe gutambwa ho ibitambo i Yeruzalemu ku minsi mikuru, imijyi yari amatongo na yo izuzuramo abantu. Ubwo ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 37

Ikibaya kirimo amagufwa yumye

1 Uhoraho yanshyizemo imbaraga, maze Mwuka we aranjyana angeza mu kibaya cyuzuyemo amagufwa.

2 Nuko anzengurutsa hose muri ayo magufwa yari mu kibaya, mbona hari amagufwa menshi kandi yumye cyane.

3 Uhoraho arambaza ati: “Yewe muntu, mbese aya magufwa yabasha gusubirana ubuzima?”

Ndamusubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, ni wowe ubizi.”

4 Nuko arambwira ati: “Ngaho hanurira ayo magufwa uyabwire uti: ‘Mwa magufwa yumye mwe, nimwumve Ijambo ry’Uhoraho.’

5 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Ngiye kubashyiramo umwuka maze mubeho.

6 Ngiye kubashyiraho imitsi mbomekeho inyama, mbatwikireho uruhu kandi mbashyiremo umwuka maze mubeho, bityo mumenye ko ndi Uhoraho.’ ”

7 Nuko ndahanura nk’uko nabitegetswe. Mu gihe nahanuraga humvikana urusaku rw’ibikocagurana, maze ya magufwa atangira kwegerana.

8 Nitegereje mbona imitsi n’inyama biyometseho, n’uruhu ruyatwikiriye, nyamara ntiyarimo umwuka.

9 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hanurira umwuka, uwumbwirire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati: ‘Wa mwuka we, turuka mu mpande zose uko ari enye uhuhe muri iyi mirambo maze isubirane ubuzima.’ ”

10 Nuko ndahanura nk’uko yantegetse, umwuka winjira muri iyo mirambo isubirana ubuzima maze irahaguruka, yiremamo imitwe y’ingabo nyinshi.

11 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, ayo magufwa wabonye ashushanya Abisiraheli bose. Baravuga bati: ‘Amagufwa yacu yarumye, nta byiringiro tukigira, ibyacu byararangiye.’

12 Uhanurire Abisiraheli, ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Bwoko bwanjye, ngiye gukingura imva zanyu mbavanemo, mbagarure mu gihugu cya Isiraheli.

13 Nimara gukingura imva zanyu nkabavanamo, ni bwo muzamenya ko ndi Uhoraho.

14 Nzabashyiramo umwuka wanjye mwongere mubeho kandi mbatuze mu gihugu cyanyu. Ubwo muzamenya ko ari jye Nyagasani Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza.’ ”

Abisiraheli n’Abayuda baziyunga

15 Uhoraho arambwira ati:

16 “Yewe muntu, fata inkoni maze wandikeho uti: ‘Ubwami bw’Abayuda’, ufate n’indi wandikeho uti: ‘Ubwami bw’Abisiraheli.’

17 Nuko ufate izo nkoni uzireshyeshye, maze zibe nk’aho ari inkoni imwe mu biganza byawe.

18 Bene wanyu nibakubaza bati: ‘Mbese ibyo bisobanura iki?’,

19 uzabasubize ko jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye gufata inkoni ishushanya Isiraheli, nyishyire hamwe n’ishushanya u Buyuda, maze zombi nzishyire hamwe zibe inkoni imwe mu biganza byanjye.

20 Ufate izo nkoni zombi wanditseho ku buryo abantu bose bareba ibyanditsweho,

21 ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kuvana Abisiraheli mu mahanga batataniyemo, mbakoranye maze mbasubize mu gihugu cyabo.

22 Nzabagira umuryango umwe mu gihugu, mbatuze ku misozi ya Isiraheli. Bazategekwa n’umwami umwe, kandi ntibazongera kwigabanyamo imiryango ibiri cyangwa ibihugu bibiri.

23 Ntibazongera kwihumanyisha ibigirwamana byabo biteye ishozi cyangwa ibicumuro byabo, nzabakiza ubuhemu bwose bangiriye kandi mbahumanure. Bazaba abantu banjye, nanjye mbe Imana yabo.

24 Umwami umeze nk’umugaragu wanjye Dawidi ni we uzabategeka, kandi ababere umushumba umwe. Bazumvira amateka n’amategeko yanjye kandi bayakurikize.

25 Bazatura mu gihugu nahaye umugaragu wanjye Yakobo, igihugu cya ba sokuruza. Bazagituramo iteka ryose, hamwe n’abana babo ndetse n’abazabakomokaho. Umwami umeze nka Dawidi ni we uzabategeka iteka ryose.

26 Nzagirana na bo Isezerano ry’amahoro y’iteka ryose. Nzabakomeza kandi mbagwize, nzashyira Ingoro yanjye mu gihugu cyabo ihagume iteka ryose.

27 Nzaturana na bo mbe Imana yabo, na bo bazaba ubwoko bwanjye

28 Nimara gushyira Ingoro yanjye hagati yabo iteka ryose, ni bwo amahanga azamenya ko ari jye Uhoraho witoranyirije Abisiraheli.’ ”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 38

Imiburo yerekeye Gogi

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hindukirira Gogi wo mu gihugu cya Magogi, umutware w’i Mesheki n’i Tubali maze uhanure ibimwerekeyeho.

3 Umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali.

4 Ngiye gushyira inkonzo mu nzasaya zawe maze ngukurubane. Nzakwirukana mu gihugu cyawe hamwe n’ingabo zawe zose: amafarasi yawe n’abayagenderaho bambaye imyambaro y’intambara, n’abasirikari bawe benshi bitwaje ingabo nini n’into kandi bamenyereye kurwanisha inkota.

5 Muzaba muri kumwe n’abasirikari b’u Buperesi, n’ab’i Kushi n’ab’i Puti, bose bitwaje ingabo kandi bambaye ingofero z’icyuma.

6 Abasirikari bose bo mu gihugu cya Gomeri na Beti-Togaruma ho mu majyaruguru, hamwe n’izindi ngabo zivuye mu mahanga menshi bazaba bari kumwe namwe.

7 Itegure hamwe n’imbaga yose muri kumwe maze ubayobore.

8 Nyuma y’imyaka myinshi nzagutegeka gutera igihugu cya Isiraheli. Uzahasanga abantu bacitse ku icumu baturutse mu mahanga menshi bibereye mu mutekano. Uzatera imisozi ya Isiraheli yari imaze igihe kirekire ari nk’ubutayu, ariko ubu abahatuye bose bakaba bafite amahoro.

9 Wowe n’ingabo zawe zose n’amahanga menshi, muzazamuka mutere icyo gihugu mumeze nk’inkubi y’umuyaga cyangwa nk’igihu kibuditse.’ ”

10 Nyagasani Uhoraho arabwira Gogi ati: “Igihe nikigera ibitekerezo bizakuzamo, maze ugambirire gukora ibibi.

11 Uzavuga uti: ‘Ngiye gutera igihugu kitagira ukirengera, aho abantu bafite umutekano n’amahoro, bibera mu mijyi idakikijwe n’inkuta ndetse ntikingwe.

12 Nzanyaga kandi nsahure umutungo w’abantu batuye mu mijyi yahoze ari amatongo, ntere abakoranyijwe baturutse mu mahanga, bafite ibintu n’amatungo kandi batuye hagati mu gihugu.’

13 Abatuye i Sheba n’i Dedani, n’abacuruzi b’i Tarushishi n’abo mu turere tuhakikije bazakubaza bati: ‘Mbese icyatumye ugaba igitero ni ukunyaga no gusahura? Urishakira izahabu n’ifeza, n’amatungo n’ubutunzi n’iminyago myinshi?’

14 “None rero yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Mbese igihe ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli buzaba bufite amahoro ntuzabimenya?

15 Icyo gihe uzava mu majyaruguru y’igihugu cyawe uri kumwe n’ingabo z’amahanga menshi, bose bagendera ku mafarasi maze mube igitero gikomeye.

16 Uzatera ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli umeze nk’igihu kibuditse hejuru y’igihugu. Icyo gihe wowe Gogi, nzakohereza utere igihugu cyanjye kugira ngo amahanga amenye ko ndi Uhoraho, ubwo nzayagaragariza ubuziranenge bwanjye ari wowe nkoresheje.

17 Ni wowe navugaga kera nkoresheje abagaragu banjye, abahanuzi ba Isiraheli, bahanuye ko mu gihe kizaza ari wowe nzohereza gutera Abisiraheli.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Igihano Imana izahana Gogi

18 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kuri uwo munsi Gogi azatera igihugu cya Isiraheli, uburakari bwanjye buzagurumana.

19 Mbivuganye ishyari n’uburakari bukaze, ko kuri uwo munsi hazabaho umutingito ukomeye mu gihugu cya Isiraheli.

20 Amafi n’inyoni n’inyamaswa zose n’ibikururuka hasi byose ndetse n’abantu bose bo ku isi, byose bizahindira umushyitsi imbere yanjye. Imisozi izariduka, ahantu hose h’agacuri hazacika inkangu n’inkuta zose zizasenyuka.

21 Nzateza Gogi ibyago impande zose, abantu be basubiranemo bicane. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

22 Nzamuteza ibyorezo n’ubwicanyi, we n’ingabo ze n’amahanga menshi amushyigikiye, mbateze n’imvura idasanzwe n’amahindu, n’umuriro n’umuyaga w’ishuheri bibibasire.

23 Ubwo ni bwo nzereka amahanga menshi ubuhangange bwanjye n’ubuziranenge bwanjye, bityo ayo mahanga azamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 39

Indi miburo yerekeye Gogi

1 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, hanurira Gogi umubwire ko mvuze nti: ‘Ndakwibasiye wowe Gogi, umutware wa Mesheki na Tubali.

2 Nzagutwara ku ngufu nkuvane mu majyaruguru y’igihugu cyawe, nkohereze gutera imisozi ya Isiraheli.

3 Nzavunagura umuheto uri mu kuboko kwawe kw’ibumoso, n’imyambi iri mu kuboko kw’iburyo igwe hasi.

4 Uzagwa ku misozi ya Isiraheli wowe n’ingabo zawe n’amahanga agushyigikiye. Imirambo yanyu nzayigaburira ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa.

5 Uzagwa ku gasi nk’uko jyewe Nyagasani Uhoraho nabivuze.

6 Nzateza inkongi y’umuriro igihugu cya Magogi, ndetse no mu bafite umutekano batuye mu birwa. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

7 Nzamenyekanisha izina ryanjye riziranenge mu bwoko bwanjye bw’Abisiraheli, sinzatuma bongera kunsuzugura na rimwe. Bityo andi mahanga azamenya ko ndi Uhoraho, Umuziranenge mu Bisiraheli.’ ”

8 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Dore wa munsi navuze urageze ndetse uraje! Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

9 Abatuye mu mijyi ya Isiraheli bazarundanya intwaro zasizwe n’abanzi babo: ingabo n’imiheto n’imyambi, n’ibihosho n’amacumu. Bazazicanisha umuriro mu gihe cy’imyaka irindwi.

10 Ntibazongera gutashya inkwi cyangwa gutema ibiti mu ishyamba, kuko bazajya bacana izo ntwaro. Bazanyaga abahoze babanyaga kandi basahure ibintu by’ababasahuye. Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ihambwa rya Gogi

11 “Icyo gihe nzaha Gogi aho azahambwa mu gihugu cya Isiraheli mu kibaya cy’Abagenzi, iburasirazuba bw’ikiyaga cy’Umunyu. Ibyo bizatuma abantu badashobora kuhanyura. Gogi n’ingabo ze ni ho bazahambwa kandi hazitwa ‘Ikibaya cy’ingabo za Gogi’.

12 Abisiraheli bazamara amezi arindwi bahamba iyo mirambo kugira ngo bahumanure igihugu.

13 Abantu bose bazitabira kubahamba, ibyo bizabahesha icyubahiro ku munsi nzaba nihesheje ikuzo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

14 “Mu iherezo ry’ayo mezi arindwi, bazatoranya abantu bazenguruke igihugu bashaka imirambo itarahambwa kugira ngo bayihambe, maze bahumanure igihugu.

15 Igihe bazaba bazenguruka igihugu, nibabona amagufwa y’umuntu bazajya bahashyira ikimenyetso, kugira ngo abagenewe guhamba nibakibona bajye kuyahamba mu Kibaya cy’ingabo za Gogi.

16 Aho kandi hazaba umujyi witwa Hamona, maze babe bahumanuye igihugu.”

17 Nyagasani Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, hamagara ibisiga by’amoko yose n’inyamaswa z’amoko yose ubibwire uti: ‘Nimukorane muturutse impande zose, muze musangire igitambo nabateguriye. Ni igitambo gikomeye natambiye ku misozi ya Isiraheli. Muzarya inyama munywe n’amaraso,

18 muzarya imirambo y’ingabo z’intwari munywe n’amaraso y’abategetsi b’isi. Bose bazicwa nk’amapfizi y’intama cyangwa amasekurume y’ihene, cyangwa abana b’intama, cyangwa ibimasa by’imishishe by’i Bashani.

19 Muri ibyo birori nzabategurira muzarya ibinure muhage, munywe n’amaraso musinde.

20 Muzarira ku meza yanjye muhage amafarasi n’abayagenderaho, muzarya abasirikari n’abantu bose b’intwari.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Imana ihumuriza Abisiraheli

21 Uhoraho aravuga ati: “Nzagaragariza amahanga ikuzo ryanjye, kandi amahanga yose azabona uko nzayahana nkoresheje ububasha bwanjye.

22 Uhereye icyo gihe ndetse no mu gihe kizaza, Abisiraheli bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo.

23 Amahanga azamenya yuko Abisiraheli bajyanywe ho iminyago ku bw’ibicumuro byabo. Koko rero barampemukiye ndabatererana, mbagabiza abanzi babo kugira ngo bashirire ku rugamba.

24 Narabazinutswe mbahana nkurikije ububi bwabo n’ibicumuro byabo.”

25 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzagarura Abisiraheli bakomoka kuri Yakobo mbavane aho bajyanywe ho iminyago, nzabagirira impuhwe bose kandi mbategeke kubahiriza izina ryanjye riziranenge.

26 Icyo gihe bazibagirwa uko basuzuguwe n’ubuhemu bwose bangiriye, ubwo bari mu gihugu cyabo bafite amahoro ntawe ubatera ubwoba.

27 Nimara kubagarura mbavanye mu mahanga, nkabakoranya mbavanye mu bihugu by’abanzi babo, nzagaragariza ubuziranenge bwanjye muri bo amahanga menshi abireba.

28 Ubwo ni bwo bazamenya ko ndi Uhoraho Imana yabo, yabagabije amahanga akabajyana ho iminyago. Nyamara nzabakoranya mbagarure mu gihugu cyabo nta n’umwe usigayeyo.

29 Sinzongera kubatererana ukundi, kuko nzasuka Mwuka wanjye ku Bisiraheli.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 40

Ezekiyeli yerekwa Yeruzalemu

1 Mu ntangiriro y’umwaka wa makumyabiri n’itanu tujyanywe ho iminyago, ku itariki ya cumi y’ukwezi, hashize imyaka cumi n’ine Yeruzalemu yigaruriwe n’abanzi, ububasha bw’Uhoraho bwanjeho maze anjyanayo.

2 Mu ibonekerwa Imana yanjyanye mu gihugu cya Isiraheli, maze inshyira mu mpinga y’umusozi muremure cyane. Mu majyepfo yawo hari amazu menshi ameze nk’umujyi.

3 Uhoraho anjyanayo mbona umuntu warabagiranaga nk’umuringa. Yari ahagaze mu irembo, afite umugozi w’umweru n’urubingo byo gupimisha.

4 Uwo muntu arambwira ati: “Yewe muntu, itegereze urebe kandi wumve. Wite ku byo ngiye kukwereka byose kuko icyo ari cyo cyatumye uzanwa hano. Uzabwire Abisiraheli ibyo uri bubone byose.”

Irembo ryerekeye i burasirazuba

5 Nuko mbona urukuta ruzengurutse Ingoro y’Imana. Wa muntu yari afite urubingo rwa metero eshatu, apima umubyimba w’urukuta uba metero eshatu, n’ubuhagarike na bwo buba metero eshatu.

6 Agana ku irembo ry’iburasirazuba azamuka ku ngazi zaryo, apima urwinjiriro asanga ari metero eshatu.

7 Naho ibyumba by’abarinzi, buri cyumba cyari gifite metero eshatu z’uburebure na metero eshatu z’ubugari. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba zari zifite umubyimba wa metero ebyiri n’igice. Urwinjiriro rugana mu cyumba giteganye n’Ingoro, rwari rufite metero eshatu.

8-9 Wa muntu apima icyo cyumba asanga gifite metero enye z’uburebure, naho umubyimba w’inkuta zacyo ari metero imwe. Icyumba cyari hafi y’irembo cyari giteganye n’Ingoro.

10 Ku irembo ry’iburasirazuba hari ibyumba by’abarinzi, bitatu kuri buri ruhande kandi byose bingana. Inkuta zatandukanyaga ibyo byumba na zo zari zifite umubyimba ungana.

11 Nuko wa muntu apima ubugari bw’urugi rw’irembo buba metero eshanu, naho ubugari bw’urwinjiriro buba metero esheshatu n’igice.

12 Imbere ya buri cyumba cy’abarinzi hari urukuta rufite icya kabiri cya metero y’ubuhagarike, kandi buri cyumba cyari gifite impande enye zingana, ari metero eshatu kuri eshatu.

13 Wa muntu apima ubugari ahereye ku rukuta rwo hirya rw’icyumba ageza ku rukuta rwo hino rw’ikindi cyumba, asanga ari metero cumi n’ebyiri n’igice.

14 Apima kandi icyumba cyari giteganye n’Ingoro asanga gifite metero icumi z’ubugari. Urugo rw’Ingoro rwari ruzengurutse icyo cyumba.

15 Uhereye ku irembo ry’inyuma ukageza ku muryango w’icyumba cy’urwinjiriro, hari metero makumyabiri n’eshanu.

16 Mu nkuta z’inyuma z’ibyumba byose by’abarinzi kimwe no mu nkuta z’imbere zitandukanya ibyo byumba, no mu nkuta z’imbere n’iz’inyuma z’icyumba cy’urwinjiriro, hari amadirishya y’ibyuma bisobekeranye. Inkuta z’imbere zari zishushanyijeho imikindo.

Urugo rw’Ingoro rw’inyuma

17 Uwo muntu anjyana mu rugo rw’Ingoro rw’inyuma. Urwo rugo rwose rwari rushashemo amabuye kandi rukikijwe n’ibyumba mirongo itatu.

18 Ayo mabuye yari ashashe mu mpande zose z’amarembo no mu rugo hose. Mu rugo rw’inyuma hari haciye bugufi kuruta mu rugo rw’imbere.

19 Hanyuma wa muntu apima ahereye mu marembo y’urugo rw’inyuma ageza mu marembo y’urugo rw’imbere, asanga hari metero mirongo itanu. Apima no mu ruhande rw’iburasirazuba n’urwo mu majyaruguru.

Irembo ryerekeye amajyaruguru

20 Nuko apima uburebure n’ubugari bw’irembo ryo mu majyaruguru, ryerekeye mu rugo rw’inyuma.

21 Kuri iryo rembo hari ibyumba by’abarinzi, bitatu mu ruhande rumwe, na bitatu mu rundi. Ibyo byumba n’inkuta zabyo n’urwinjiriro byari bifite ingero zingana n’iz’irembo ry’iburasirazuba. Uburebure bw’iryo rembo bwari metero makumyabiri n’eshanu na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

22 Icyumba cy’urwinjiriro n’amadirishya n’amashusho y’imikindo, byose byasaga n’ibyo ku irembo ryerekeye iburasirazuba. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi ndwi, zigana mu cyumba cy’urwinjiriro cyari giteganye na zo.

23 Ahateganye n’irembo ryo mu majyaruguru hari irembo ryerekeye mu rugo rw’imbere, nk’uko byari bimeze ku irembo ry’iburasirazuba. Wa muntu apima intera yari hagati y’ayo marembo yombi, asanga ari metero mirongo itanu.

Irembo ryerekeye amajyepfo

24 Nuko wa muntu anjyana mu ruhande rwo mu majyepfo, mpabona irembo. Apima inkuta zaryo z’imbere n’icyumba cy’urwinjiriro, asanga bihwanyije ingero n’andi marembo.

25 Hari amadirishya ku mpande zose z’iryo rembo no ku cyumba cy’urwinjiriro. Ayo madirishya yari ameze nk’ayo ku yandi marembo, uburebure bw’iryo rembo bwari metero makumyabiri n’eshanu, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

26 Umuntu yageraga kuri iryo rembo azamutse ku ngazi ndwi, icyumba cy’urwinjiriro cyari giteganye na zo. Ku nkuta z’imbere z’irembo hari hashushanyijeho imikindo mu mpande zose.

27 Urugo rw’imbere na rwo rwari rufite irembo ryerekeye mu majyepfo, wa muntu apima ahereye kuri iryo rembo ageza ku irembo ry’inyuma ryerekeye mu majyepfo, asanga ari metero mirongo itanu.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye amajyepfo

28 Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryerekeye mu majyepfo, araripima asanga ingero zaryo zihwanye n’iz’andi marembo.

29-30 Ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo z’imbere n’icyumba cy’urwinjiriro, byari bihwanyije ingero n’ibyo ku yandi marembo. Iryo rembo n’icyumba cyaryo cy’urwinjiriro, byari bifite amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

31 Ku nkuta z’imbere z’icyumba cy’urwinjiriro cyerekeye mu rugo rw’inyuma, hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye iburasirazuba

32 Nuko wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere anyujije mu irembo ryerekeye iburasirazuba, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n’iz’andi marembo.

33 Ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo n’icyumba cy’urwinjiriro, byari bifite ingero zihwanye n’iz’ibyo ku yandi marembo. Kuri iryo rembo no ku cyumba cy’urwinjiriro hari amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure, na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

34 Icyumba cy’urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw’inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z’imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Urugo rw’Ingoro rw’imbere: Irembo ryerekeye amajyaruguru

35 Nuko wa muntu anjyana ku irembo ryerekeye mu majyaruguru, maze araripima asanga rifite ingero zihwanye n’iz’andi marembo.

36 Kuri iryo rembo na ho hari ibyumba by’abarinzi n’inkuta zabyo, n’icyumba cy’urwinjiriro n’amadirishya impande zose. Ryari rifite metero makumyabiri n’eshanu z’uburebure na metero cumi n’ebyiri n’igice z’ubugari.

37 Icyumba cy’urwinjiriro cyari cyerekeye mu rugo rw’inyuma. Ku nkuta zacyo zombi z’imbere hari hashushanyije imikindo. Kugera kuri iryo rembo hari ingazi umunani.

Amazu yegereye irembo ryerekeye amajyaruguru

38 Mu rugo rw’inyuma hari icyumba gifite umuryango werekeye ku cyumba cy’urwinjiriro. Aho ni ho basukuriraga inyama z’amatungo yatambwaga ho ibitambo bikongorwa n’umuriro.

39 Mu cyumba cy’urwinjiriro hari ameza abiri kuri buri ruhande. Kuri ayo meza ni ho babagiraga ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibyo guhongerera ibyaha n’ibyo kwiyunga n’Imana.

40 Inyuma y’icyumba cy’urwinjiriro, hafi y’ingazi zigana mu irembo ryo mu majyaruguru hari ameza abiri, ku rundi ruhande rw’izo ngazi hari andi meza abiri.

41 Ni ukuvuga ko hari ameza ane ku ruhande rumwe rw’irembo, n’andi ane ku rundi ruhande. Yose hamwe yari ameza umunani yabagirwagaho amatungo yatambwaga ho ibitambo.

42 Aho kandi hari ameza ane abājwe mu mabuye, yagenewe gutambirwaho ibitambo bikongorwa n’umuriro. Buri meza yari afite santimetero mirongo irindwi n’eshanu z’uburebure, na mirongo irindwi n’eshanu z’ubugari, na mirongo itanu z’ubuhagarike. Kuri ayo meza ni ho hashyirwaga ibikoresho byo kubagisha amatungo y’ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibindi bitambo.

43 Ayo meza yari azengurutswe n’umuyoboro ufite ubugari bwa santimetero umunani, kandi kuri ayo meza ni ho hashyirwaga inyama zatambwaga ho ibitambo.

44 Wa muntu anjyana mu rugo rw’imbere. Inyuma y’irembo ry’urugo rw’imbere hari ibyumba bibiri. Kimwe cyari mu ruhande rw’irembo ryo mu majyaruguru, ikindi cyari mu ruhande rw’irembo ryo mu majyepfo kandi byombi byari biteganye.

45 Nuko wa muntu arambwira ati: “Iki cyumba cyerekeje umuryango mu majyepfo, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo mu Ngoro y’Imana.

46 Naho icyumba cyerekeje umuryango mu majyaruguru, cyagenewe abatambyi bakora imirimo yo ku rutambiro. Abo ni abakomoka kuri Sadoki, ari na bo bonyine mu muryango wa Levi bemerewe kwinjira mu Ngoro y’Uhoraho kugira ngo bamukorere.”

Imiterere y’Ingoro y’Imana

47 Nuko apima urwo rugo rw’imbere asanga rufite impande enye zingana, ari metero mirongo itanu buri ruhande. Urutambiro rwari imbere y’Ingoro y’Imana.

48 Nuko wa muntu anjyana mu cyumba cy’urwinjiriro rw’Ingoro apima inkuta zacyo, asanga buri rukuta rufite umubyimba wa metero ebyiri n’igice, naho umuryango ufite metero ndwi z’ubugari. Inkuta zombi z’imbere, buri rukuta rwari rufite umubyimba wa metero imwe n’igice.

49 Icyumba cy’urwinjiriro cyari gifite metero icumi z’uburebure, na metero esheshatu z’ubugari. Kugera kuri icyo cyumba cy’urwinjiriro hari ingazi icumi, kandi kuri buri ruhande hari inkingi.