Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 21

Inkuru mbi ku Bisiraheli

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hindukira urebe mu majyepfo y’igihugu, uhanurire abatuye mu ishyamba ryo mu majyepfo.

3 Burira abatuye muri iryo shyamba uti: ‘Nimwumve Ijambo ry’Uhoraho. Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye gutwika ishyamba, umuriro utsembe ibiti byose byaba ibitoshye cyangwa ibyumye. Nta kizabasha kuzimya ibirimi byawo, uzaturuka mu majyepfo usingire amajyaruguru, abantu bose bazashya.

4 Abantu bose bazabona ko ari jyewe Uhoraho wawukongeje, kandi ntuzigera uzima.’ ”

5 Nuko ndasubiza nti: “Nyagasani Uhoraho, baranyinuba bavuga bati: ‘Aravugira mu migani.’ ”

6 Uhoraho arambwira ati:

7 “Yewe muntu, hindukira ureba i Yeruzalemu, wamagane Ingoro yaho kandi uburire abatuye igihugu cya Isiraheli

8 uti: ‘Uhoraho avuze ko agiye kubarwanya, azakura inkota mu rwubati atsembe intungane n’abagome.

9 Koko ngiye gutsemba intungane n’abagome, inkota yanjye izibasira umuntu wese guhera mu majyepfo kugeza mu majyaruguru.

10 Abantu bose bazamenya ko jyewe Uhoraho nakuye inkota mu rwubati, kandi itazongera gusubiramo.’

11 “None rero yewe muntu, unama nk’umuntu wacitse intege, ucure umuborogo imbere y’abo bantu.

12 Nibakubaza bati: ‘Kuki uboroga?’, uzababwire uti: ‘Numvise inkuru mbi y’ibigiye kubagwirira: umuntu wese azakuka umutima, amaboko yose azatentebuka, imbaraga zizashira bacike intege. Ngibi biraje kandi bizasohozwa.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Ubuhanuzi bwerekeye inkota

13 Uhoraho arambwira ati:

14 “Yewe muntu, hanurira abo bantu ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Ngiyi inkota iraje,

ni inkota ityaye kandi irabagirana.

15 Yatyarijwe kwica,

irarabagirana nk’umurabyo.

16 Inkota yatyajwe kugira ngo ikoreshwe,

yatyajwe kandi irarabagirana,

yashyikirijwe umwicanyi.

17 Yewe muntu, taka kandi uboroge,

inkota igiye gutsemba abantu banjye,

igiye gutsemba abayobozi bose b’Abisiraheli,

izabatsembana n’abantu banjye bose.

Ibyo rero nibigutere kwiheba.

18 Koko rero icyo kizaba ikigeragezo gikomeye.

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

19 Yewe muntu, ubu noneho hanura,

koma mu mashyi maze inkota ikomeze ikore akazi kayo,

koko ni inkota yica kandi itera ubwoba,

ni inkota itsemba kandi ibugarije.

20 Ni inkota ikura abantu umutima,

benshi bacitse intege.’

Nayishyize kuri buri rembo kugira ngo yice,

irarabagirana nk’umurabyo,

iratyajwe kugira ngo yice.

21 Wa nkota we, tema iburyo n’ibumoso,

tema aho ubugi bwawe bwerekeye hose.

22 Nanjye ngiye gukoma mu mashyi,

ngiye kubamariraho uburakari bwanjye.”

Uko ni ko Uhoraho avuze.

Iterwa rya Yeruzalemu

23 Uhoraho arambwira ati:

24 “Yewe muntu, shushanya inzira ebyiri umwami wa Babiloniya azanyuramo n’inkota ye, izo nzira zombi zituruke mu gihugu kimwe. Aho buri nzira itangirira uhashyire ikimenyetso cyerekana umujyi iganamo.

25 Inzira imwe izanyurwamo n’ingabo za Babiloniya ziteye Rabaumurwa w’Abamoni, indi izerekeza mu mujyi ntamenwa wa Yeruzalemu mu Buyuda.

26 Koko rero umwami wa Babiloniya ahagaze mu mahuriro y’inzira kugira ngo amenye inzira anyuramo, akora ubufindo atigisa imyambi, agisha ibigirwamana inama kandi asuzuma imyijima y’amatungo yabitambiwe.

27 Umwambi wo mu kiganza cye cy’iburyo werekanye Yeruzalemu, aho gushyirwa intwaro z’intambara. Atanga itegeko ryo kwica no kuvuza urwamo rw’intambara, no gushyiraho intwaro zo gusenya amarembo, no kurunda ibirundo by’igitaka no kuhakikiza imikingo.

28 Nyamara abantu b’i Yeruzalemu ntibazabyemera kubera indahiro barahiye. Ariko ubu buhanuzi buzabibutsa ibyaha byabo, kandi bubaburire yuko bazajyanwa ho iminyago.

29 “Ni cyo gituma Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Kubera ko mukomeza gucumura mukagaragaza ubugome bwanyu, kandi mugashyira ku mugaragaro ibyaha byanyu mu bikorwa byanyu byose, muzajyanwa ho iminyago nta kabuza.’

30 “Naho wowe mutwarewa Isiraheli, wowe mugome ukora ibizira, igihe cyawe cyo guhanwa kirageze.

31 None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Iyambure ingofero yawe n’ikamba ryawe, kuko ibintu byahindutse. Abari insuzugurwa bazahabwa icyubahiro, abari bubashywe bazacishwa bugufi.

32 Ukurimbuka! Ukurimbuka! Uyu mujyi nzawurimbura, nyamara ibi ntibizaba mbere y’uko uwo nahaye ubutware aza guhana abawutuye nkawumwegurira.’ ”

Iterwa ry’Abamoni

33 Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngaho hanurira Abamoni ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho ngiye kubabwira kubera ko batuka Abisiraheli. Ubabwire uti: ‘Inkota igiye kubarimbura, yatyarijwe kwica, irarabagirana nk’umurabyo.

34 Igihe mukirangajwe n’amabonekerwa yanyu atari ay’ukuri n’ubuhanuzi bwanyu bw’ibinyoma, inkota igiye guca imitwe y’abagome n’inkozi z’ibibi. Koko rero igihe cyabo cyo guhanwa kirageze, ubugome bwabo burangire.

35 None rero nimusubize inkota zanyu mu rwubati, kuko nzabahanira mu gihugu cyanyu kavukire.

36 Nzabasukaho umujinya wanjye, mbatwikishe umuriro w’uburakari bwanjye, maze mbagabize abanyagitugu bazobereye mu kurimbura.

37 Muzamera nk’inkwi zikongorwa n’umuriro, imivu y’amaraso izatemba mu gihugu cyanyu, ntimuzongera kwibukwa ukundi.’ ” Uko ni ko Uhoraho avuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 22

Ibicumuro bya Yeruzalemu

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, mbese witeguye gucira urubanza uyu mujyi wuzuye abicyanyi? Uwumenyeshe ibizira byose abawutuye bakoze.

3 Wubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Koko wishe benshi muri wowe kandi wiyandurisha gukora ibigirwamana, none igihe cyawe cyo guhanwa kirageze.

4 Ubwicanyi bwawe no kwihumanyisha ibigirwamana wiremeye biragushinja, bityo igihe cyawe cyo guhanwa kirageze. Ni yo mpamvu nakugize iciro ry’imigani mu mahanga, ibihugu byose bikaguhindura urw’amenyo.

5 Ibihugu bya bugufi n’ibya kure bizagukōba, kuko witesheje agaciro kandi ukaba wuzuyemo imidugararo.

6 “ ‘Dore abayobozi bose ba Isiraheli bishingikiriza imbaraga zabo bakica.

7 Nta n’umwe mu batuye uyu mujyi wubaha ababyeyi, bagirira urugomo abanyamahanga kandi bagakandamiza impfubyi n’abapfakazi.

8 Ntibubaha ahantu hanyeguriwe kandi ntibubahiriza isabato yanjye.

9 Bamwe muri bo babeshyera abandi bagambiriye kubica, abandi barya ibitambo byatambiwe ibigirwamana, abandi batwawe n’uburaya.

10 Bamwe muri bo baryamana n’abagore ba ba se, abandi bafata ku ngufu abagore bari mu mihango.

11 Abantu bamwe basambana n’abagore ba bagenzi babo, abandi basambanya kandi bagafata ku ngufu abakazana babo cyangwa bashiki babo.

12 Bamwe muri bo bakira ruswa bagambiriye kwica, abandi baguriza bagenzi babo bakabaka inyungu ikabije. Abandi barya imitsi bagenzi babo kugira ngo bikungahaze, naho jyewe baranyibagiwe.’ ” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

13 “Yemwe abatuye Yeruzalemu, ngiye kubahagurukira kubera uburiganya bwanyu n’ubwicanyi bwanyu.

14 Mbese mufite imbaraga n’ubutwari bihagije byo guhangana nanjye, igihe nzaba nje kubarwanya? Koko rero jyewe Uhoraho ibyo nagambiriye nzabisohoza.

15 Nzabatatanyiriza mu bihugu by’amahanga kandi ntsembe ibikorwa bibi byanyu byose.

16 Muzasuzugurwa n’abanyamahanga, bityo muzamenyeraho ko ndi Uhoraho.”

Itanura ry’Imana ritunganya

17 Uhoraho arambwira ati:

18 “Yewe muntu, Abisiraheli bambereye imburamumaro, bameze nk’ibisigazwa by’ifeza cyangwa iby’umuringa cyangwa itini, cyangwa icyuma cyangwa ubundi butare, byatunganyirijwe mu ruganda.

19 Ni cyo gituma jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Kubera ko mwese muri imburamumaro, ngiye kubakoranyiriza i Yeruzalemu

20 Nk’uko abantu bakoranyiriza hamwe ifeza n’umuringa, icyuma n’itini cyangwa ubutare mu ruganda bakabishongesha n’umuriro, ni ko nzabakoranya mbafitiye umujinya n’uburakari bigurumana nkabatsemba.

21 Nzabakoranya mbatwikishe uburakari bwanjye bugurumana, maze mutsemberwe muri uwo mujyi.

22 Nk’uko ifeza ishongesherezwa mu ruganda, namwe ni ko muzatwikirwa i Yeruzalemu. Bityo muzamenya ko jye Uhoraho mbasutseho uburakari bwanjye.’ ”

Ibyaha by’Abayobozi ba Isiraheli

23 Uhoraho yongera kumbwira ati:

24 “Yewe muntu, bwira Abisiraheli ko mbarakariye. Ni yo mpamvu igihugu cyabo kitagwamo imvura, cyarumagaye nk’ubutaka butagira amazi.

25 Abayobozibabo bameze nk’intare yivugira ku muhigo, bicisha abantu bakabanyaga ibyabo, ubwicanyi bwabo bwatumye habaho abapfakazi benshi.

26 Abatambyi babo bica Amategeko yanjye kandi ntibubaha ibintu byanyeguriwe. Ntibatandukanya ibyanyeguriwe n’ibisanzwe, ntibigisha abantu gutandukanya ikizira n’ikitazira, ntibubahiriza isabato yanjye ahubwo baransuzugura.

27 Abayobozi b’umujyi ni nk’ibirura bitanyagura umuhigo wabyo, bica abantu kugira ngo bikungahaze.

28 Abahanuzi babo bahisha ibyo bibi byose, bitwaje amabonekerwa atari ay’ukuri n’ubuhanuzi bw’ibinyoma. Baravuga bati: ‘Ibi ni byo Nyagasani Uhoraho avuze’, kandi ntabibatumye.

29 Mu gihugu hose abantu bagira urugomo kandi bakiba, bakandamiza abakene n’abatishoboye kandi bakabonerana abanyamahanga ntibite ku burenganzira bwabo.

30 Nashakashatse umuntu muri bo wasana urukuta kandi akaziba icyuho, kugira ngo arengere igihugu ntakirimbura, nyamara nta n’umwe nabonye.

31 Ni cyo gituma nzabasukaho umujinya wanjye, nkabatwikisha uburakari bwanjye bugurumana, bityo nkabaryoza ibikorwa bibi bakoze.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 23

Yeruzalemu na Samariya hihinduye indaya

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, habayeho abakobwa babiri bava inda imwe.

3 Mu bukumi bwabo bahindukiye indaya aho babaga mu Misiri. Bemera ko bakorakora amabere yabo bangiza ubusugi bwabo, maze bahinduka indaya.

4 Umukuru yitwaga Ohola, naho umuto akitwa Oholiba. Nabarongoye bombi bambyarira abahungu n’abakobwa. Ohola ni Samariya, naho Oholiba ni we Yeruzalemu.

5 Nubwo Ohola yari umugore wanjye yakomeje kuba indaya, ararikira abakunzi mu basirikari b’Abanyashūru.

6 Bari abatware n’abagaba b’ingabo bambaye imyambaro y’umuhemba, bose bari abasore bafite uburanga kandi barwanira ku mafarasi.

7 Ohola yari indaya y’abayobozi bakomeye bose b’Abanyashūru, akihumanyisha ibigirwamana bya buri wese yararikiraga.

8 Ntiyigeze azibukira uburaya yatangiriye mu Misiri mu gihe cy’ubukumi bwe, ubwo yaryamanaga n’abagabo bakamukorakora ku mabere, maze bakamuhindura indaya.

9 Ni cyo cyatumye murekera abakunzi be b’Abanyashūru yakundaga cyane.

10 Abo ni bo bamwambitse ubusa, bafata abahungu n’abakobwa be bamwicisha inkota. Icyo gihano yahawe cyabaye inyigisho ku bandi bagore.

11 “Murumuna we Oholiba yarabirebaga, nyamara kubera irari rye yarushije mukuru we kuba indaya.

12 Na we yararikiye abategetsi n’abasirikari b’Abanyashūru, ari zo ngabo zambaye imyambaro irabagirana n’abarwanira ku mafarasi, bose bari abasore bafite uburanga.

13 Nabonye ko na we yiyandaritse, bombi bari bahuje ingeso.

14 Nyamara Oholiba we yakabije kuba indaya, ku buryo yararikiraga n’amashusho atukura y’Abanyababiloniya yari ashushanyije ku nzu.

15 Ayo mashusho yari akenyeje imikandara ateze n’ingofero, kandi yose yasaga n’abagaba b’ingabo b’Abanyababiloniya kavukire, barwanira mu magare y’intambara.

16 Oholiba akubise amaso ayo mashusho afatwa n’irari, yohereza intumwa muri Babiloniya.

17 Nuko abo Banyababiloniya baza kumusambanya, bamaze kumwangiza arabazinukwa.

18 Yariyandaritse ku mugaragaro, agaragaza ubwambure bwe maze ndamuzinukwa nk’uko nazinutswe mukuru we.

19 Yakabije kwihindura indaya, ariyandarika nko mu bukumi bwe igihe yari mu Misiri.

20 Yararikiye cyane abagabo bafite irari ribi nk’iry’indogobe y’ingabo, cyangwa ifarasi ifite ubushyuhe bwinshi.

21 “Oholiba we, wakomeje kwiyandarika nko bukumi bwawe igihe wari mu Misiri, aho abagabo bakorakoraga amabere yawe maze bakangiza ubusugi bwawe.

Igihano cyagenewe Yeruzalemu

22 None rero Oholiba, jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Nzaguhagurukiriza abakunzi bawe wazinutswe, nzabazana bakurwanye baturutse impande zose.

23 Nzaguteza Abanyababiloniya n’Abanyakalideya bose, n’abantu b’i Pekodi n’ab’i Showa n’ab’i Kowa, hamwe n’Abanyashūru bose. Nzakoranya abasore bafite uburanga, n’abatware n’abagaba b’ingabo barwanira mu magare y’intambara, n’abanyacyubahiro n’ingabo zose zirwanira ku mafarasi.

24 Bazagutera ari ingabo nyinshi baturutse mu majyaruguru, bitwaje intwaro nyinshi n’amagare y’intambara, maze bakugote bikingiye ingabo zabo n’ingofero z’ibyuma. Nzabakugabiza bagucire urubanza bakurikije amategeko yabo.

25 Kubera uburakari ngufitiye nzabareka bakugirire nabi, bazaguca izuru n’amatwi kandi batsembe abana bawe. Koko rero bazakwambura abahungu bawe n’abakobwa bawe maze babatwike babona.

26 Bazagucuza imyambaro yawe n’ibirimbisho utamirije.

27 Nzahagarika irari ryawe n’uburaya bwawe watangiriye mu Misiri, nta muntu n’umwe uzongera kurarikira kandi uzazinukwa Misiri burundu.’

28 “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Ngiye kukugabiza abo wanga kandi wazinutswe.

29 Bazakwanga urunuka kandi bagucuze ibyo waruhiye byose, bagusige wambaye ubusa maze uburaya bwawe bujye ku mugaragaro, ukorwe n’ikimwaro. Koko rero ubwiyandarike bwawe n’ubusambanyi bwawe ni bwo bubigukururiye.

30 Bizakugendekera bityo kuko wararikiye abanyamahanga, wihumanyisha ibigirwamana byabo.

31 Wakurikije imigenzereze ya mukuru wawe, ni cyo gituma igikombe namuhereyemo ari cyo nawe nzaguheramo.’

32 Jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti:

‘Uzanywera ku gikombemukuru wawe yagerewemo,

ni igikombe kinini kandi kirekire.

Abantu bazaguseka baguhe urw’amenyo,

koko kizaba ari igikombe gisendereye.

33 Kizaguhindura umusinzi n’umunyamibabaro,

ni igikombe cyo kurimbuka n’ubwoba,

ni igikombe cya mukuru wawe Samariya.

34 Uzakinywa ukiranguze,

uzakijanjagura n’amenyo,

ibinene byacyo bizakomeretsa amabere yawe.’

Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

35 “None rero Nyagasani Uhoraho aravuga ati: ‘Kubera ko wanyibagiwe ukantera umugongo, uzagira ingaruka z’irari ryawe n’uburaya bwawe.’ ”

Imana ishinja Samariya na Yeruzalemu

36 Uhoraho arambwira ati: “Yewe muntu, mbese ushobora gushinja Ohola na Oholiba? Ngaho bashinje ibizira biteye ishozi bakoze.

37 Barasambanye kandi barica. Bayobotse ibigirwamana byabo biteye ishozi, abana babo bari baranyeguriwe babatambira ibigirwamana ho ibitambo.

38 Nyamara si ibyo bakoze byonyine, bahumanyije Ingoro yanjye kandi ntibubahiriza isabato yanjye.

39 Uwo munsi batambiye abana babo ibigirwamana byabo, binjiye mu Ngoro yanjye barayihumanya. Ngibyo ibyo bakoreye Ingoro yanjye.

40 Byongeye kandi batumye intumwa guhamagara abantu ba kure. Bahageze mwariyuhagiye, mwisiga irangi ku maso kandi mwambara ibirimbisho.

41 Hanyuma mwicara ku buriri bwiza, imbere yabwo muhashyira ameza muteguraho imibavu n’amavuta byanyeguriwe.

42 Nuko humvikana urusaku rw’abantu bagashize bari baturutse mu butayu, bambika abo bagore ibikomo ku maboko n’amakamba ku mitwe.

43 Nuko ndibaza nti: ‘Koko bariya bantu baracyasambana na bariya bagore basaziye mu buraya?’

44 Abagabo bahoraga basanga izo ndaya, ari na ko basangaga Ohola na Oholiba, abo bagore biyandaritse.

45 Nyamara abantu b’intungane bazahana abo bagore, babaziza ko ari abasambanyi n’abicanyi.

46 “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Abo bagore nimubagabize agatsiko k’abantu babatere ubwoba, kandi babasahure umutungo wabo.

47 Ako gatsiko kabatere amabuye, kabicishe inkota bo n’abana babo kandi batwike amazu yabo.

48 Bityo nzatsemba ubwiyandarike muri icyo gihugu, maze bibere abagore bose inyigisho birinde gukurikiza imigenzereze y’izo ndaya zombi.

49 Namwe Ohola na Oholiba, nzabahanira ubwiyandarike bwanyu n’icyaha cyanyu cyo gusenga ibigirwamana. Ni bwo muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 24

Yeruzalemu ni nk’isafuriya yaguye ingese

1 Ku itariki ya cumi z’ukwezi kwa cumi k’umwaka wa cyendatujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, andika iyi tariki kuko ari wo munsi umwami wa Babiloniya atangiye kugota Yeruzalemu.

3 Cira uyu mugani abantu banjye b’ibyigomeke ubabwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati:

‘Shyira isafuriya ku ziko,

uyuzuzemo amazi.

4 Uyishyiremo intongo z’inyama,

ushyiremo inyama nziza z’ukuguru n’iz’ukuboko,

ushyiremo n’amagufwa meza.

5 Ufate inyama nziza z’intama,

uzicanire cyane hamwe n’amagufwa,

ubicanire bishye bihwane.’

6 “Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

‘Ugushije ishyano wa mujyi w’abicanyi we!

Umeze nk’isafuriya yaguye ingese zitagishoboye kuyishiraho.

Arura intongo imwe imwe nta gutoranya.

7 Amaraso wamennye aracyadendeje mu mujyi rwagati,

wayamennye ku rutare rwanamye,

ntiwayamennye ku butaka ngo umukungugu uyarengeho.

8 Amaraso wamennye nayarekeye ku rutare rwanamye,

narayaharekeye kugira ngo agaragare,

narayaharekeye ngo akongeze uburakari bwanjye maze nihōrere.’

9 “Jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti:

‘Ugushije ishyano uwo mujyi w’abicanyi!

Koko rero ngiye kurunda ikirundo kinini cy’inkwi,

10 ngaho runda inkwi maze ucane umuriro,

teka inyama neza kandi uvange n’ibirungo,

amagufwa uyareke ashye ahwane.

11 Hanyuma ushyire ku ziko isafuriya irimo ubusa,

uyishyireho ishyuhe kugeza ubwo itukura,

imyanda iyirimo ishonge na za ngese zishireho.

12 Nyamara ndavunwa n’ubusa,

ingese zose ziyirimo ntizizamarwaho n’umuriro.’

13 “Yeruzalemu we, ukwiyandarika kwawe kwaraguhumanyije. Nagerageje kuguhumanura nyamara ntiwabishatse, bityo rero ntuteze guhumanuka kugeza ubwo nzakumariraho uburakari bwanjye.

14 Ni jye Uhoraho ubivuze kandi nzabisohoza nta kabuza, sinzakubabarira. Uzahanirwa imigenzereze yawe n’ibikorwa byawe bibi.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuze.

Urupfu rw’umugore wa Ezekiyeli

15 Uhoraho arambwira ati:

16 “Yewe muntu, ngiye kukunyaga uwakunezezaga kuruta byose. Nyamara ntuzajye mu cyunamo, ntuzaganye cyangwa ngo urire.

17 Uzanihe bucece, ntuzagire mu cyunamo uwapfuye, ahubwo uzambare ingofero yawe mu mutwe, wambare n’inkweto zawe. Ntuzitwikire mu maso cyangwa ngo urye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo.”

18 Mu gitondo nagejeje ubutumwa ku bantu, nimugoroba umugore wanjye arapfa. Bukeye bwaho nkora uko Uhoraho yari yantegetse.

19 Nuko abantu barambaza bati: “Mbese ibi ukora bisobanura iki?”

20 Ndabasubiza nti: “Uhoraho yarambwiye ati:

21 ‘Bwira ubu butumwa Abisiraheli: Nyagasani Uhoraho avuze ko agiye guhumanya Ingoro ye ari yo mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n’amizero yanyu. Abahungu n’abakobwa banyu mwasize i Yeruzalemu bazicwa n’intambara.’

22 Icyo gihe muzigana ibyo nakoze. Ntimuzitwikira mu maso cyangwa ngo murye ibyokurya bihabwa abari mu cyunamo.

23 Muzambare ingofero mu mutwe kandi mwambare n’inkweto. Ntimuzajya mu cyunamo cyangwa ngo muganye, ahubwo muzacika intege bitewe n’ibyaha byanyu, kandi buri wese azaganya hamwe na mugenzi we.

24 Icyo gihe jyewe Ezekiyeli nzababera ikimenyetso, muzakora nk’uko nakoze. Uhoraho aravuga ati: ‘Ibi nibisohozwa muzamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.’ ”

25 Uhoraho aravuga ati: “Yewe muntu, ngiye kubanyaga Ingoro mwiratanaga, mukanezezwa no kuyireba kandi ikaba n’amizero yanyu. Nzatsemba abahungu babo n’abakobwa babo.

26 Ibyo nibimara kuba, uzacika ku icumu azakubwira ibyabaye.

27 Icyo gihe ntuzongera kuba ikiragi, ahubwo uzavugana n’uwo muntu wacitse ku icumu. Uzabera abantu banjye ikimenyetso, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 25

Imiburo yerekeye Abamoni

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hindukirira Abamoni ubabwire ibiberekeyeho.

3 Babwire uti: ‘Nimwumve ibyo Nyagasani Uhoraho avuga: kubera ko mwanejejwe n’uko Ingoro yanjye yahumanyijwe, igihugu cya Isiraheli kigahindurwa amatongo n’Abayuda bakajyanwa ho iminyago,

4 ngiye kubateza abantu b’iburasirazuba babigarurire. Bazashinga inkambi n’amahema yabo mu gihugu cyanyu. Bazarya imbuto banywe n’amata byari bibagenewe.

5 Umurwa wa Raba nzawuhindura urwuri rw’ingamiya, kandi igihugu cyose cy’Abamoni nzagihindura igikumba cy’intama, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

6 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Mwakomye mu mashyi kandi musabagizwa n’ibyishimo kubera ibyago bya Isiraheli. Mwasuzuguye abantu banjye mubanga urunuka.

7 Kubera ko mwakoze ibyo, ngiye kubagabiza abanyamahanga babasahure. Nzabarimbura ku buryo mutazongera kumenyekana cyangwa ngo mugire igihugu, bityo muzamenya ko ndi Uhoraho.”

Imiburo yerekeye Abamowabu

8 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Kubera ko Abamowabu n’ab’i Seyiribavuze ko Abayuda babaye nk’andi moko,

9 nzatuma imijyi yo ku mipaka ya Mowabu iterwa, ndetse n’imijyi irusha iyindi ubwiza, ari yo Beti-Yeshimoti na Bāli-Mewoni na Kiriyatayimu.

10 Abamowabu nzabateza abantu b’iburasirazuba babigarurire nk’uko byagendekeye Abamoni, kandi Mowabu ntizongera kwitwa igihugu.

11 Nzahana Abamowabu, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Imiburo yerekeye Abedomu

12 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Abedomu bihōreye bikabije ku Bayuda, ibyo bibabera igicumuro.

13 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Nzahana Abedomu, ntsembe abantu n’amatungo mu gihugu maze ngihindure ikidaturwa, uhereye i Temaniukageza i Dedani, abaturage baho bazatsembwa n’intambara.

14 Nzihōrera ku Bedomu nkoresheje abantu banjye b’Abisiraheli. Bazihōrera bakurikije uburakari n’umujinya byanjye bikaze, bityo Abedomu bazamenya ko ari jyewe wabikoze.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Imiburo yerekeye Abafilisiti

15 Nyagasani Uhoraho aravuga nti: “Abafilisiti bihōreye bikabije, bashingiye ku buriganya bwabo no ku rwangano rwabaye akarande, bashaka kurimbura u Buyuda.

16 Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye guhana Abafilisiti. Nzarimbura Abakeretibasigaye baturiye inyanja.

17 Nzabihimuraho bikomeye kandi mbahanishe umujinya wanjye. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho, igihe nzaba nabihimuyeho.’ ”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 26

Imiburo yerekeye umujyi wa Tiri

1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi, mu mwaka wa cumi n’umwe tujyanywe ho iminyago, Uhoraho yarambwiye ati:

2 “Yewe muntu, Abanyatiri bakwennye umujyi wa Yeruzalemu bavuga bati: ‘Yeruzalemu, wa mujyi nyabagendwa warimbutse! Ubukire bwawo burayoyotse, none ni twebwe tugiye gukungahara.’

3 “Ni yo mpamvu jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kubarwanya mwa Banyatiri mwe, mbagabize amahanga menshi abahagurukire ameze nk’umuhengeri wo ku nyanja yarubiye.

4 Bazasenya inkuta za Tiri, barimbure n’iminara yawo. Nzakubura umukungungu waho ku buryo hazasigara urutare rwanamye.

5 Hazahinduka nk’imbuga iri hagati mu nyanja, abarobyi bahanike inshundura zabo. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze. Abanyamahanga bazaza basahure Tiri,

6 bazicisha inkota abatuye mu mijyi ihakikije, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

7 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Tiri ngiye kuyiteza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, umwami w’abami azaza aturutse mu majyaruguru, azazana amafarasi n’amagare y’intambara n’abarwanira ku mafarasi hamwe n’ingabo nyinshi.

8 Bazica abatuye imijyi ikikije Tiri, umujyi bawukikize imikingo n’ibirundo by’igitaka, bawuzengurutse urukuta rubakingira.

9 Bazasenya inkuta zayo bakoresheje imashini z’intambara, barimbure iminara yayo bakoresheje imitarimba.

10 Tiri izarengwaho n’umukungugu utumuwe n’amafarasi menshi, inkuta zayo zizatingita bitewe n’urusaku rw’abarwanira ku mafarasi n’urw’amagare y’intambara, igihe bazaba binjira mu marembo y’umujyi nk’abinjira mu rukuta rwaciwemo icyuho.

11 Ibinono by’amafarasi y’abanzi bizangiza amayira ya Tiri yose. Bazicisha inkota abaturage bayo, inkingi zayo zikomeye zizariduka.

12 Bazasahura umutungo n’ibicuruzwa byayo. Bazasenya inkuta zayo n’amazu yayo meza, amabuye n’ibiti n’ibinonko byayo babirohe mu nyanja.

13 Nzacecekesha urusaku rw’indirimbo zayo, ntihazongera kumvikana umurya w’inanga.

14 Tiri izasigara imeze nk’urutare rwanamye abarobyi banikaho inshundura zabo, ntizongera kubakwa ukundi. Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

15 “Dore ibyo jyewe Nyagasani Uhoraho mbwira umujyi wa Tiri: abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi bumvise urusaku rw’irimbuka ryawe, n’imiborogo y’inkomere n’abicwa.

16 Abami bose baturiye inyanja bazava ku ntebe zabo, biyambure imyitero n’imyambaro itatse. Bazashya ubwoba bicare mu mukungugu, kandi bahinde umushyitsi ubudatuza kubera ibyakubayeho.

17 “Bazakuririmbira indirimbo y’icyunamo bati:

‘Mbega ngo wa mujyi w’icyamamare urarimbuka,

umujyi wari utuwe n’abantu bo ku nyanja!

Wowe n’abaturage bawe mwari ibikomerezwa ku nyanja,

mwateraga ubwoba abahatuye bose.

18 None abaturiye inyanja barahinda umushyitsi,

barahindishwa umushyitsi n’umunsi wo kurimbuka kwawe.

Abatuye mu birwa na bo batewe ubwoba no kurimbuka kwawe.’

19 “Koko jyewe Nyagasani Uhoraho ndakubwira nti: ‘Wowe Tiri, ngiye kuguhindura amatongo ube nk’imijyi idatuwe. Nzazamura amazi menshi y’ikuzimu mu nyanja akurengeho.

20 Nzakumanurira ikuzimu usangeyo abapfuye bahamaze igihe. Uzaguma muri uko kuzimu hamwe n’abapfuye, ntuzongera kugaruka cyangwa ngo ugire umwanya ku isi.

21 Abantu bose bazaterwa ubwoba n’iherezo ryawe, kuko utazongera kubaho ukundi. Bazagushakisha ariko ntibazongera kukubona.’ ” Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 27

Indirimbo y’amaganya kubera irimbuka rya Tiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, tera indirimbo y’amaganya kubera irimbuka rya Tiri,

3 umujyi wubatswe ku nkengero z’inyanja kandi ukagirana ubucuruzi n’abantu baturiye inyanja, uwubwire ko Nyagasani Uhoraho avuze ati:

‘Wowe Tiri, wirata ko uri mwiza bihebuje,

4 wirata ko uturiye inyanja,

wirata ko wubatswe nk’ubwato bw’akataraboneka.

5 Abakubatse bakoresheje amasipure y’i Seniri,

bagushyizeho inkingi ibajwe mu masederi yo muri Libani.

6 Ingashya zawe zabājwe mu biti binini by’i Bashani,

zabājwe kandi mu mizonobari yo mu kirwa cya Shipure,

zatatsweho amahembe y’inzovu.

7 Umwendawakuyoboraga waturutse mu Misiri,

wari mwiza kandi utatse wakubereye ibendera.

Amarido yawe yari akozwe mu myenda y’umuhemba,

iyo myenda y’umuhemba yaturutse mu kirwa cya Shipure.

8 Tiri we, abasare bawe bakomokaga muri Sidoni no muri Aruvadi,

abasare bawe bari abahanga.

9 Abakuru b’i Gabali n’abanyabukorikori baho,

abo ni bo bari bashinzwe gusana amato yawe.

Amato yose yo mu nyanja n’abasare bayo bazaga iwawe,

bazaga iwawe kukuranguraho ibicuruzwa.

10 Abaperesi n’ab’Abaludi n’Abaputibari mu ngabo zawe,

bamanikaga ingabo zabo n’ingofero zabo ku nkuta zawe,

izo ngabo zaguheshaga ishema.

11 Ingabo z’Abaruvadi zarindaga inkuta zawe,

Abanyagamadi barindaga iminara yawe.

Bamanikaga ingabo zabo ku nkuta zawe,

abo ni bo batumaga ubwiza bwawe butagira amakemwa.’

Tiri umujyi w’ubucuruzi

12 “Abantu b’i Tarushishi baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Ibicuruzwa byawe babiguranaga ifeza n’icyuma, n’itini n’umuringa.

13 Abagereki n’abaturage ba Tubali n’Abamesheki na bo baguraga nawe ibicuruzwa, bakakuzanira inkoreragahato n’ibintu bicuzwe mu muringa ho ingurane z’ibicuruzwa byawe.

14 Abantu b’i Beti-Togaruma baguhaga amafarasi aheka imitwaro n’ay’intambara n’inyumbu.

15 Abantu b’i Dedanina bo baguraga nawe ibicuruzwa. Abatuye mu birwa bari abaguzi bawe, bakaguha amahembe y’inzovu n’imbaho z’agaciro.

16 Abanyasiriya na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Baguhaga amabuye ya emerodi n’imyenda y’imihemba, n’ifumye n’iy’umweru unoze, n’amabuye y’agaciro n’andi yitwa rubi.

17 Abayuda n’Abisiraheli na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga ingano z’i Miniti, bakaguha amavuta yomora n’ubuki, n’amavuta n’imibavu.

18 Abantu b’i Damasi na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’ibintu byinshi by’agaciro. Baguhaga divayi yengerwa i Heliboni n’ubwoya bw’intama z’i Sahari.

19 Abakomoka kuri Dani n’Abagereki baturutse Uzali bajyanaga ibicuruzwa byawe, bakaguha icyuma gicuzwe, n’ibiti n’umusagavu.

20 Abantu b’i Dedani na bo baguraga nawe ibicuruzwa by’imyenda iboshywe, yicarwagaho n’abagendera ku mafarasi.

21 Abarabu ndetse n’abategetsi b’igihugu cya Kedari na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga abana b’intama n’amapfizi y’intama n’ay’ihene.

22 Abacuruzi b’i Sheba n’ab’i Rāma na bo baguraga nawe ibicuruzwa. Baguhaga imibavu ihumura neza y’ubwoko bwose, n’amabuye y’agaciro y’ubwoko bwose n’izahabu.

23 Abacuruzi b’i Harani n’ab’i Kane n’abo muri Edeni na bo baguraga nawe ibicuruzwa, kimwe n’ab’i Sheba n’abo muri Ashūru n’i Kilimadi.

24 Mu masoko yawe bahazanaga imyenda y’agaciro, iy’umuhemba n’ifumye n’iy’amabara menshi, n’imikeka y’amabara menshi, n’imishumi iboshywe kandi iriho incunda z’amapfundo akomeye.

25 “Amato y’i Tarushishi yatwaraga ibicuruzwa byawe,

wowe Tiri wari nk’ubwato mu nyanja,

wari wuzuye ibicuruzwa biremereye.

26 Abasare bawe bakujyanye mu nyanja rwagati,

umuyaga w’iburasirazuba uragusandaza.

27 Ubutunzi n’ibicuruzwa n’imari byawe,

abasare bawe n’abasannyi b’amato n’abacuruzi bawe,

ingabo zawe n’abagenzi bose wari utwaye igihe warohamaga mu nyanja,

abo bantu n’ibintu byarohamye hamwe nawe.

28 Abaturiye inyanja bazahinda umushyitsi,

bazabiterwa n’umuborogo w’abasare bawe.

29 Amato yose bayavuyemo,

abasare bose bihagarariye imusozi.

30 Bazarangurura amajwi bakuririre bababaye,

baziyorera umukungugu ku mutwe maze bigaragure mu ivu.

31 Bazimoza babitewe nawe,

bazambara imyambaro igaragaza akababaro.

Bazakuririra bababaye cyane,

bazarira bahogore.

32 Bazatera indirimbo y’amaganya ku bwawe,

bazaririmba iyi ndirimbo y’icyunamo bavuga bati:

‘Ni nde wigeze acecekeshwa nka Tiri,

ni nde wacecekeshejwe nka Tiri ikikijwe n’inyanja?

33 Iyo ibicuruzwa byawe byambutswaga mu bihugu bya kure,

wanezezaga amahanga menshi.

Ubukungu bwawe bwinshi n’ibicuruzwa byawe, byakungahazaga abami b’isi.

34 None wasandariye ikuzimu mu nyanja,

ibicuruzwa byawe n’abakozi bawe bose,

ibyo byose byarohamye hamwe nawe mu nyanja.’

35 Abatuye mu birwa bose bababajwe n’ibikubayeho,

abami babo barahinda umushyitsi,

basuherewe kubera ubwoba.

36 Abacuruzi b’amahanga baraganya,

koko iherezo ryawe riteye ubwoba,

ntuzongera kubaho ukundi.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 28

Imiburo yerekeye umwami wa Tiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, bwira umwami wa Tiri ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Dore wishyize hejuru uvuga ko uri imana, ko ugenga izindi mana kandi uganje mu nyanja rwagati. Nyamara uri umuntu nturi imana, nubwo utekereza ko uri umunyabwenge nk’imana.

3 Wowe wibwira ko uri umunyabwenge kuruta Daniyeli, utekereza ko nta banga na rimwe utahishura.

4 Warikungahaje kubera ubwenge n’ubushishozi bwawe, urundanya izahabu n’ifeza mu bubiko bwawe.

5 Wagwije umutungo kubera ubuhanga ufite mu bucuruzi, wongereye ubukire bituma wishyira hejuru.’

6 “None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuga nti: ‘Kubera ko wibwiye ko uri umunyabwenge nk’imana,

7 ngiye kuguteza abanyamahanga bakurwanye, abantu b’abanyarugomo kurusha abandi. Bazakura inkota zabo barwanye ubwiza bwawe n’ubuhanga bwawe n’ikuzo ryawe.

8 Bazakuroha ikuzimu mu nyanja, maze upfe urw’agashinyaguro.

9 Ubwo se uzongera kuvuga ko uri imana, igihe bazaba baje kukurimbura? Nyamara igihe uzaba uhanganye n’abo bicanyi, uzamenya ko uri umuntu buntu utari Imana.

10 Uzapfa urw’abatakebwe, ugwe mu maboko y’abanyamahanga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.”

Kuva ku ngoma k’umwami wa Tiri

11 Uhoraho arambwira ati:

12 “Yewe muntu, tera indirimbo y’amaganya kubera umwami wa Tiri, maze umubwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Wa mwami wa Tiri we, wahoze uri intangarugero mu butungane, kandi wari ufite ubwenge n’ubwiza bihebuje.

13 Wari utuye muri Edeni ari yo busitani bw’Imana, kandi wari utatse amabuye yose y’agaciro ari yo rubi na topazi na emerodi, na kirizolito na onigisi na yasipi, na safiro na malashita na berilo. Wari ufite ibirimbisho by’izahabu wahawe ubwo waremwaga.

14 Aho wabaga nahashyize umukerubi wo kukurinda, wabaga ku musozi wanyeguriwe kandi wagendaga mu mabuye arabagirana.

15 Wagize imyifatire itagira amakemwa kuva ukiremwa, kugeza ubwo ubugome bukugaragayeho.

16 Ubucuruzi bwawe bwo hirya no hino bwagukururiye ubugome n’ibyaha. Ni yo mpamu nagukojeje isoni nkakuvana ku musozi wanjye, maze umukerubi wakurindaga arakumeneshauva muri ya mabuye arabagirana.

17 Ubwiza bwawe bwatumye wirata, ubwamamare bwawe butuma ubura ubwenge. Ni yo mpamvu nakujugunye hasi maze ubera abandi bami akarorero.

18 Ibyaha byawe byinshi n’ubucuruzi bwawe bwuzuye uburiganya, byatumye uhumanya ingoro zawe. Ni yo mpamvu ngiye kugukongezamo umuriro ugukongore, maze nguhindure ivu imbere y’abakureba bose.

19 Amahanga yose akuzi azumirwa kubera iherezo ryawe riteye ubwoba, kandi ntuzongera kubaho ukundi.’ ”

Imiburo yerekeye Sidoni

20 Uhoraho arambwira ati:

21 “Yewe muntu, hindukira maze uhanurire Sidoni,

22 ubwire abayituye ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Sidoni we, ngiye kukurwanya kandi nzahabwa ikuzo ku bw’ibyo ngukoreye. Abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho kubera ko nzaba naguhannye, bityo nkakugaragariza ubutungane bwanjye.

23 Nzaguteza icyorezo maze amaraso atembe mu mayira yawe. Uzaterwa impande zose kandi abaturage bawe bazicirwa mu mujyi. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Isiraheli izagira amahoro

24 Uhoraho aravuga ati: “Amahanga akikije Isiraheli ntazongera kuyibangamira ngo ayibere nk’ibitovu cyangwa imifatangwe bihanda. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”

25 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nimara gukoranya Abisiraheli nkabavana mu mahanga aho bari baratataniye, amahanga yose azamenya ko ndi Umuziranenge. Abisiraheli bazatura mu gihugu cyabo nahaye umugaragu wanjye Yakobo.

26 Bazahaba mu mahoro biyubakire amazu, kandi bahinge imizabibu. Nzahana abaturanyi babo bose bababuzaga amahoro, bityo Abisiraheli bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho Imana yabo.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 29

Imiburo yerekeye Misiri

1 Ku itariki ya cumi n’ebyiri z’ukwezi kwa cumi mu mwaka wa cumitujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hindukira maze uburire umwami wa Misiri n’Abanyamisiri bose,

3 ubabwire ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti: ‘Ngiye kukurwanya wowe mwami wa Misiri, wowe umeze nk’igikōko nyamunini kiryamye mu ruzi rwa Nili. Uvuga ko Nili ari iyawe kandi ko ari wowe wayiremye.

4 Ngiye gushyira ururobo mu rwasaya rwawe, maze ngufatisheho amafi yo muri Nili. Nzakurobana n’ayo mafi agufasheho nkuvane muri urwo ruzi.

5 Nzakujugunya mu butayu hamwe n’amafi yose yo muri Nili, uzagwa ku gasozi ubure gihamba. Nzakugaburira inyamaswa n’ibisiga,

6 bityo abatuye Misiri bose bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”

Uhoraho aravuga ati: “Misiri we, Abisiraheli bakwishingikirijeho, nyamara wababereye nk’inkoni y’urubingo.

7 Bakwishingikirijeho urasaduka ubakomeretsa ibiganza ndetse ubaca n’intugu, uravunika maze na bo bavunika imigongo.

8 Ni yo mpamvu Nyagasani Uhoraho avuga ati: ‘Nzaguteza intambara itsembe abantu n’amatungo.

9 Igihugu cya Misiri nzagihindura ikidaturwa, bityo abagituye bazamenya ko ndi Uhoraho.’

“Waravuze uti: ‘Uruzi rwa Nili ni urwanjye, ni jye waruremye.’

10 Ni yo mpamvu ngiye kukurwanya wowe n’uruzi rwawe. Igihugu cya Misiri nzakirimbura gihinduke amatongo, uhereye i Migidoli ukageza Asuwani no ku mupaka wa Kushi.

11 Nta muntu cyangwa amatungo bizongera kuhanyura, hazaba ikidaturwa mu gihe cy’imyaka mirongo ine.

12 Igihugu cya Misiri nzagihindura ubutayu kurusha ibindi bihugu byose byo ku isi, kandi imijyi yayo nzayihindura amatongo mu myaka mirongo ine kurusha indi mijyi. Icyo gihe nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by’amahanga.”

13 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nyuma y’imyaka mirongo ine nzakoranya Abanyamisiri, mbavane mu mahanga aho bari baratataniye.

14 Nzabagarura mbavane aho bajyanywe ho iminyago, mbagarure mu ntara ya Patirosiari yo gakondo yabo, maze bahashinge ubwami budakomeye.

15 Buzaba ubwami budafite ingufu kandi ntibazongera kwirata ku yandi mahanga, nzabacisha bugufi ku buryo batazongera kwigarurira amahanga.

16 Misiri ntizongera kuba icyizere cy’Abisiraheli, ahubwo izababera urwibutso rw’icyaha bakoze cyo kuyishingikirizaho. Bityo bazamenya ko ndi Nyagasani Uhoraho.”

Umwami Nebukadinezari azigarurira Misiri

17 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa makumyabiri n’irindwitujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

18 “Yewe muntu, Nebukadinezari umwami wa Babiloniya yahaye ingabo ze umurimo ukomeye wo gutera umujyi wa Tiri, bituma zimera impara kandi zikoboka intugu. Nyamara ari umwami cyangwa ingabo ze, gutera Tiri nta cyo byabamariye.

19 None rero jyewe Nyagasani Uhoraho ndavuze nti: ‘Misiri ngiye kuyigabiza Nebukadinezari umwami wa Babiloniya ayisahure, umutungo wayo wose awuhembe ingabo ze.

20 Ngiye kumuha igihugu cya Misiri ho igihembo kubera umurimo yakoze. Koko rero ingabo ze ni jye zakoreraga.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

21 Icyo gihe nzongerera Abisiraheli imbaraga, naho wowe Ezekiyeli nguhe ububasha bwo kubabwira. Bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Categories
Ezekiyeli

Ezekiyeli 30

Uhoraho azahana Misiri

1 Uhoraho arambwira ati:

2 “Yewe muntu, hanura uvuge ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze nti:

‘Nimuboroge! Dore umunsi w’akaga uraje!

3 Koko uwo munsi uri hafi,

umunsi w’Uhoraho uregereje.

Uzaba ari umunsi w’ibihu,

ni igihe amahanga azabona akaga.

4 Intambara izayogoza Misiri,

muri Kushi bazadagadwa,

Abanyamisiri bazatsembwa,

igihugu kizasahurwa gisigare ari amatongo.’

5 “Abantu bose bifatanyije n’Abanyamisiri ari bo Abanyakushi n’Abaputi, n’Abaludi n’Abarabu bose, n’Abanyalibiya ndetse na bamwe mu Bisiraheli, bazicwa n’intambara hamwe n’Abanyamisiri.

6 “Jyewe Uhoraho ndavuga nti: ‘Abifatanyije n’Abanyamisiri bazarimbuka, n’ingabo zabo biratanaga zizahinduka ubusa. Uhereye i Migidoli ukageza Asuwani bazagwa ku rugamba.’ Uko ni ko jyewe Nyagasani Uhoraho mvuze.

7 Igihugu kizahinduka ubutayu kurusha ibindi bihugu, kandi imijyi yacyo ihinduke amatongo akabije.

8 Nimara guha Misiri inkongi y’umuriro no gutsemba abayitera inkunga, ni bwo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho.

9 “Uwo munsi nzohereza intumwa mu mato zijye gutera ubwoba Abanyakushi bibwira ko bari mu mahoro, bazahinda umushyitsi kuri uwo munsi w’akaga ka Misiri. Ni koko uwo munsi urageze.”

10 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba imbaga y’Abanyamisiri nkoresheje Nebukadinezari umwami wa Babiloniya.

11 We n’ingabo ze z’inkazi kurusha iz’amahanga yose bazaza bayogoze Misiri, bazayitera bitwaje inkota maze igihugu cyuzure imirambo.

12 Nzakamya uruzi rwa Nili igihugu nkigabize abagome, maze abanyamahanga bayogoze igihugu cyose. Uko ni ko jyewe Uhoraho mvuze.”

13 Nyagasani Uhoraho aravuga ati: “Nzatsemba ibigirwamana by’i Memfisi, ndimbure n’amashusho bahasengera. Misiri ntizongera kugira uyitegeka, kandi abaturage baho nzabatera ubwoba.

14 Intara ya Patirosi nzayihindura ikidaturwa, ntwike umujyi wa Sowani uri mu majyaruguru kandi mpane umujyi wa Tebesi.

15 Nzasuka uburakari bwanjye kuri Sini umujyi ntamenwa wo mu Misiri, ntsembe n’imbaga y’abatuye umujyi wa Tebesi.

16 Misiri nzayiha inkongi y’umuriro, abo mu mujyi wa Sini bashengurwe n’umubabaro. Inkuta za Tebesi zizariduka, naho Memfisi izaterwa n’abanzi ku manywa y’ihangu.

17 Abasore bo mu mujyi wa Oni n’uwa Pibeseti bazagwa ku rugamba, abandi bantu bo muri iyo mijyi bajyanwe ho iminyago.

18 Igihe nzakuraho uburetwa bwa Misiri no kwirata imbaraga kwayo kugashira, i Tefune hazaba icuraburindi. Misiri izatwikīrwa n’igihu, maze abantu bo mu mijyi yaho yose bajyanwe ho iminyago.

19 Nzahana Misiri, bityo abayituye bazamenya ko ndi Uhoraho.”

Imbaraga z’umwami wa Misiri zizashira

20 Ku itariki ya karindwi y’ukwezi kwa mbere mu mwaka wa cumitujyanywe ho iminyago, Uhoraho arambwira ati:

21 “Yewe muntu, navunnye ukuboko k’umwami wa Misiri, kandi nta wigeze agupfuka cyangwa ngo akomore, kugira ngo kongere kubona imbaraga zo gufata inkota.

22 Ni cyo gitumye jyewe Nyagasani Uhoraho mvuga nti: ‘Ngiye kurwanya umwami wa Misiri muvune amaboko ye yombi, ukukiri kuzima n’ukwavunitse, maze inkota afashe igwe hasi.

23 Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by’amahanga.

24 Nzakomeza amaboko y’umwami wa Babiloniya maze nshyire inkota yanjye mu kiganza cye, ariko nzavunagura amaboko y’umwami wa Misiri, azaganya kandi apfire imbere y’uwo mwanzi.

25 Nzakomeza amaboko y’umwami wa Babiloniya, nce intege umwami wa Misiri. Bityo abantu bose bazamenya ko ndi Uhoraho, nimara gushyira inkota mu kiganza cy’umwami wa Babiloniya, akayibangura ayerekeje kuri Misiri.

26 Nzatatanyiriza Abanyamisiri mu bihugu by’amahanga, bityo bazamenya ko ndi Uhoraho.’ ”