Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki D

1 Umwamikazi Esiteri amaze iminsi itatu asenga, yiyambura imyambaro igaragaza akababaro yambara imyambaro y’icyubahiro.

2 Aririmbisha by’umwamikazi, amaze gusenga Imana ibona byose kandi igakiza, arasohoka ajyana n’abaja be babiri,

3 umwe agenda amwiyegamije,

4 naho undi abakurikira afashe ku musozo w’igishura.

5 Mu maso ha Esiteri hararabagiranga ubwiza ari bwose, yarebanaga urukundo nyamara umutima wari wuzuye ubwoba bwinshi.

6 Amaze kurenga imiryango yose, ahagarara imbere y’umwami. Umwami yari yicaye ku ntebe ye ya cyami, yambaye imyambaro ya cyami itatsweho izahabu n’amabuye y’agaciro. Umwami yari ateye ubwoba cyane.

7 Nuko umwami yubura amaso abengerana ikuzo, arebana uburakari umwamikazi Esiteri. Umwamikazi acika intege, mu maso he harahinduka ashaka kwitura hasi, maze yegamira urutugu rw’umuja we.

8 Ariko Imana ihindura umutima w’umwami, ituma agwa neza. Umwami ahaguruka ku ntebe ye ya cyami, afata Esiteri mu maboko kugeza ubwo ahagurutse. Umwami aramuhumuriza, amubwira amagambo amurema agatima

9 ati: “Ubaye iki Esiteri? Humura ndagukunda

10 nta cyo uri bube, kuko itegeko ryacu ribuza abantu kwinjira hano, rireba gusa rubanda rwa giseseka.

11 Ngaho komeza uze.”

12 Nuko azamura inkoni ye y’izahabu, ayikoza ku gikanu cya Esiteri. Aramuhobera maze aramubwira ati: “Ngaho mbwira icyo ushaka.”

13 Esiteri aramubwira ati: “Nyagasani, igihe nakurebaga natekereje ko uriumumarayika, maze ikuzo ryawe rinkura umutima.

14 Nyagasani, koko uri mwiza bitangaje, uburanga bwawe burashamaje.”

15 Esiteri akivuga ibyo yongera gucika intege yitura hasi.

16 Umwami bimutera ubwoba, naho abari aho bose bagerageza guhembura Esiteri.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 5

Esiteri atumira umwami na Hamani

17 [3] Umwami abaza Esiteri ati: “Urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, nubwo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”

18 [4] Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, ku bwanjye uyu ni umunsi mukuru, niba bikunogeye uzane na Hamani mu birori naguteguriye.”

19 [5] Nuko umwami aravuga ati: “Nimuhamagaze Hamani tujyane mu birori twatumiwemo na Esiteri.” Umwami na Hamani bajyana muri ibyo birori.

20 [6] Bakiri mu birori umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Icyo usaba cyose uragihabwa.”

21 [7] Esiteri aramusubiza ati: “Icyo nifuza kugusaba ni iki:

22 [8] nyagasani niba ngutonnyeho, unyemerere ejo uzagarukane na Hamani mu bindi birori nzabategurira, nk’ibyo nabateguriye uyu munsi.”

Hamani yiyemeza kumanika Moridekayi ku giti

23 [9] Hamani asohoka mu ngoro y’umwami anezerewe cyane, ageze mu rugo abona wa Muyahudi Moridekayi, ararakara cyane.

24 [10] Hamani ageze iwe atumiza incuti ze, ahamagara n’umugore we Zereshi.

25 [11] Nuko Hamani abaratira ubukungu bwe, n’uburyo umwami yamuzamuye akamugira minisitiri w’intebe.

26 [12] Hamani akomeza agira ati: “Ndetse ni jye jyenyine umwamikazi yatumiye mu birori hamwe n’umwami, kandi yongeye kudutumira n’ejo.

27 [13] Ariko ibyo byose ntibinejeje, igihe nkibona Umuyahudi Moridekayi ibwami.”

28 [14] Nuko incuti ze n’umugore we Zereshi baramubwira bati: “Bashinge igiti cya metero makumyabiri n’eshanu, maze ejo mu gitondo uzasabe umwami ko bakimanikaho Moridekayi. Naho wowe igire mu birori hamwe n’umwami winezeze.” Iyo nama inyura Hamani, maze ashinga igiti.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 6

Umwami ahesha Moridekayi icyubahiro

1 Muri iryo joro Nyagasani ntiyatuma umwami agoheka. Umwami ategeka umunyamabanga we kumuzanira igitabo cy’amateka y’ibyabaye ku ngoma z’abami, kugira ngo akimusomere.

2 Amusomera ahanditse ko Moridekayi ari we watahuye umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi, wari wateguwe na za nkone ebyiri zarindaga ingoro y’umwami.

3 Umwami arabaza ati: “Mbese hari ishimwe cyangwa icyubahiro twahaye Moridekayi kubera icyo gikorwa?”

Abagaragu be baramusubiza bati: “Nta cyo wigeze umuha.”

4 Igihe umwami yari akibaririza ibyerekeye icyo gikorwa cyiza cya Moridekayi, Hamani aba yinjiye mu rugo ibwami, azanywe no gusaba umwami ngo atange Moridekayi amanikwe ku giti Hamani yari yashinze. Umwami arabaza ati: “Uwo ni nde uri mu rugo?”

5 Abagaragu barasubiza bati: “Ni Hamani.”

Umwami aravuga ati: “Nimumubwire yinjire.”

6 Nuko Hamani arinjira maze umwami aramubaza ati: “Nakorera iki umuntu nifuza guhesha icyubahiro?”

Hamani aribaza ati: “Uwo muntu ni nde umwami yifuza guhesha icyubahiro? Nta wundi ni jye.”

7 Nuko asubiza umwami ati: “Nyagasani, uwo muntu umwami yifuza guhesha icyubahiro,

8 abagaragu b’umwami nibamuzanire imyambaro myiza y’umweru nk’iy’umwami, n’ifarashi nk’iy’umwami agendaho,

9 maze utegeke umwe mu byegera byawe, yambike uwo mwambaro umuntu umwami yatonesheje, amwurize na ya farasi. Hanyuma amuzengurutse umujyi atangaza ati: ‘Uko uko umuntu wese umwami yifuza guhesha icyubahiro agenzerezwa!’ ”

10 Nuko umwami abwira Hamani ati: “Uvuze neza! Ugenzereze utyo Moridekayi, wa Muyahudi uba ibwami. Ntihagire ikintu na kimwe wirengagiza kumukorera mu byo wavuze.”

11 Hamani azana wa mwambaro awambika Moridekayi, amwuriza ifarasi, amuzengurutsa umujyi atangaza ati: “Uku ni uko umwami agenzereza umuntu wese yifuza guhesha icyubahiro!”

12 Hanyuma Moridekayi asubira ibwami, naho Hamani ijya iwe yubitse umutwe, afite ikimwaro.

13 Agezeyo atekerereza incuti ze n’umugore we Zereshi, ibyamubayeho byose. Baramubwira bati: “Ubwo utangiye guta agaciro imbere ya Moridekayi w’Umuyahudi ntuzamushobora, azagutsinda nta kabuza kuko ari kumwe n’Imana.”

14 Igihe bari bakivugana na we, inkone z’ibwami ziba zirahageze, zijyana Hamani mu birori Esiteri yari yateguye.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 7

Urupfu rwa Hamani

1 Umwami na Hamani bajya mu birori byateguwe n’umwamikazi Esiteri.

2 Ku ncuro ya kabiri bakiri mu birori, umwami abaza Esiteri ati: “Mwamikazi Esiteri, urifuza iki? Urasaba iki? Icyo usaba cyose uragihabwa, n’ubwo cyaba kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye.”

3 Umwamikazi Esiteri aramusubiza ati: “Nyagasani, niba ngutonnyeho, icyo ngusaba ni uko warengera ubuzima bwanjye n’ubwa bene wacu.

4 Koko rero jyewe na bene wacu n’abana bacu twaraguzwe, kugira ngo tugirwe inkoreragahato n’umutungo wacu usahurwe, none ubu twese tugiye kurimburwa. Kugeza ubu nari naricecekeye, nyamara biteye isoni kubona umwanzi wacu afite umwanya ukomeye ibwami!”

5 Umwami Ahashuwerusi abaza Esiteri ati: “Uwo muntu ni nde wahangaye kugira umugambi nk’uwo?”

6 Esiteri aramusubiza ati: “Uwo mugome Hamani ni we mwanzi wacu!”

Nuko Hamani ahinda umushyitsi imbere y’umwami n’umwamikazi.

7 Umwami asohoka mu birori ajya mu busitani. Hamani abonye ko ari mu kaga atangira kwinginga umwamikazi ngo arengere ubuzima bwe.

8 Umwami avuye mu busitani, asanga Hamani yikubise ku ifoteyiEsiteri yari yicayemo, akimutakambira. Umwami amubonye ariyamirira ati: “Mbese urashaka no gufata umugore wanjye ku ngufu mu ngoro yanjye?”

Hamani abyumvise acika intege, arumirwa yubika umutwe.

9 Nuko Bigitani, umwe mu nkone abwira umwami ati: “Nyagasani, Hamani yashingishije igiti cyo kumanikaho Moridekayi, wa mugabo watahuye umugambi w’abashakaga kukwica. Icyo giti gifite metero makumyabiri n’eshanu gishinzwe kwa Hamani.” Umwami ategeka ko bakimanikaho Hamani.

10 Hamani amanikwa kuri cya giti yari yateganyirije Moridekayi. Bityo umwami ashira uburakari.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 8

Iteka ry’umwami rishyigikira Abayahudi

1 Uwo munsi Umwami Ahashuwerusi agabira Esiteri umutungo wose wa Hamani, umwanzi w’Abayahudi. Esiteri amenyesha umwami ko afitanye isano na Moridekayi, maze umwami amutumiza iwe.

2 Umwami afata impeta ye ya cyami yari yambuye Hamani, ayambika Moridekayi. Esiteri na we agabira Moridekayi umutungo wose wa Hamani.

3 Esiteri yongera gusanga umwami amwikubita imbere, amusaba kuvuguruza umugambi mubi Hamani yari yarafashe wo gutsemba Abayahudi.

4 Nuko umwami atunga Esiteri inkoni ye y’izahabu, Esiteri arahaguruka ahagarara imbere y’umwami

5 aramubwira ati: “Nyagasani, niba bikunogeye kandi nkaba ngutonnyeho, bohereze inzandiko zivuguruza iza Hamani zarimo umugambi wo gutsemba Abayahudi bose batuye mu gihugu cyawe.

6 Nakwihanganira nte kubona ibyago nk’ibyo bigwirira bene wacu? Gukomeza kubaho byamarira iki, niba bene wacu bose batsembwe?”

7 Umwami asubiza Esiteri ati: “Namanitse Hamani ku giti kuko yari afite umugambi wo gutsemba Abayahudi, kandi naguhaye umutungo we wose kugira ngo ngushimishe. Ikindi wifuza ni iki?

8 Mushobora kwandika ibyo mushaka byose mu izina ryanjye mugateraho kashe yanjye, kuko ibyanditswe byose mu izina ryanjye bidashobora kuvuguruzwa.”

9 Ku itariki ya makumyabiri n’eshatu z’ukwezi kwa mbere ari ko kwa Nisani,batumiza abanditsi b’umwami bandikira Abayahudi n’abategetsi b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi. Izo nzandiko zandikiwe buri gihugu hakurikijwe ururimi rwacyo.

10 Bazandikaga mu izina ry’umwami bagateraho kashe ye, zikajyanwa n’intumwa zihuta cyane.

11 Izo nzandiko zasobanuraga ko umwami yemereye Abayahudi bo mu mijyi yose y’ibihugu bye, gukurikiza umuco wabo bwite no kwirengera barwanya abanzi babo n’abababangamiraga.

12 Iri teka ryagombaga kubahirizwa umunsi umwe mu bihugu byose bya Ahashuwerusi, ari wo tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki E

Iteka ry’umwami risubiza Abayahudi uburenganzira bwabo

13 [1] Iryo teka ry’umwami ryari riteye ritya:

“Jyewe Ahashuwerusi umwami ukomeye, ndaramutsa abatware b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, n’abandi bose batuyobotse.

14 [2] “Abantu benshi bamara kurengwa kubera icyubahiro bakesha abayobozi babo bakarushaho kwirata.

15 [3] Ntibagirira nabi gusa abo dutegeka, ahubwo iyo bamaze kurengwa bagambanira n’abo bakesha icyubahiro.

16 [4] Ntibajya bashima ibyiza abantu babagiriye, ahubwo mu bwirasi bwabo bishimira inkozi z’ibibi zibogagiza, bigatuma bibwira ko bashobora guhunga urubanza rw’Imana ibona byose kandi ikanga ikibi.

17 [5] Byagaragaye kenshi ko abari ku butegetsi bahaye incuti zabo ubuyobozi, bemera ko zibashuka maze bafatanya na zo kumena amaraso y’intungane, kandi bagateza ibyago bikomeye bidashobora gukira.

18 [6] Kubera amayeri n’uburiganya bw’izo ncuti, zakoresheje umutima mwiza w’abo bategetsi zigamije inyungu yazo.

19 [7] “Umuntu wese yabona urugero rw’uko gukoresha ubutegetsi nabi, adakurikije amateka yanditswe kera gusa, ahubwo ahereye no ku marorerwa yabaye muri twe muri iyi minsi ishize.

20 [8] None rero ndagerageza guteganya kugira ngo mu bihe bizaza, mu bwami bwanjye hazabeho amahoro n’ituze ku bantu bose.

21 [9] Ibi bizashoboka duhinduye amwe mu mategeko, kandi imanza izo ari zo zose zitugejejweho tukazica dukurikije ukuri.

22 [10] “Urugero twatanga ni urwa Hamani mwene Hamedata ukomoka muri Masedoniya, utagiraga icyo apfana n’Abaperesi. Nyamara namugiriye ubuntu ndamwakira,

23 [11] ndamukunda nk’uko nsanzwe nkunda abantu bose, ndetse bigeza n’aho mwita umutegetsi wacu. Namuhaye icyubahiro gitambutse icy’abandi bose, uretse umwami.

24 [12] Nyamara ntibyamunyuze, ahubwo yashatse no kunyica kugira ngo afate ubutegetsi.

25 [13] Kubera uburyarya bwe n’ishyari, yansabye kwica Moridekayi warokoye ubuzima bwanjye kandi agahora anshyigikiye. Yansabye no kwica Esiteri umwamikazi w’indakemwa ndetse n’Abayahudi bose.

26 [14] Koko rero yashatse kumaraho abantu, agamije kwegurira Abanyamasedoniya ubwami bw’Abaperesi.

27 15 Nubwo uwo mugome yari agambiriye kwicisha Abayahudi, nasanze atari abagome, ahubwo ari abantu bagengwa n’amategeko aboneye.

28 [16] Ni abantu b’Imana nzima, isumbabyose kandi ikomeye, ari yo yakomeje igihugu cyacu kimererwa neza cyane, uhereye igihe cya ba sogokuruza kugeza ubu.

29 [17] “None rero muzaba mukoze neza nimutita ku biri muri izo nzandiko za Hamani mwene Hamedata,

30 [18] kubera ko yamanitswe hamwe n’umuryango we wose mu marembo ya Shushani. Bityo Imana Umugenga wa byose yamuciriye urumukwiye.

31 [19] “Nimumanike kopi z’iri teka ahantu hose hagaragara, mureke Abayahudi babeho bakurikije umuco wabo bwite,

32 [20] kandi muzabatabare bashobore guhashya abazaba bagambiriye kubarimbura kuri ya tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri, ari ko Adari.

33 [21] Koko rero Imana igenga byose, uwo munsi kurimburwa k’ubwoko bwatoranyijwe yawuhinduye uw’ibyishimo.

34 [22] “Namwe rero mujye mwizihiza uwo munsi, uzabe umwe mu minsi mikuru yanyu y’ibyishimo.

35 [23] Uhereye ubu no mu gihe kizaza, uwo munsi ujye utwibutsa twebwe n’abadushyigikiye ukurokorwa kwacu, kandi ubere abatugambanira urwibutso rwo kurimbuka kwabo.

36 [24] Buri mujyi cyangwa buri gihugu nta kurobanura, aho batazakurikiza ayo mabwiriza, nzabatsembesha icumu n’umuriro nta kubabarira. Nta muntu uzongera kuhagera, ndetse inyamaswa n’ibisiga bizahazinukwa iteka ryose.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 8

37 [13] “Kopi z’iri teka zimanikwe ahantu hose hagaragara muri iki gihugu, kugira ngo Abayahudi bose bazabe biteguye kurwanya abanzi babo igihe nikigera.”

38 [14] Nuko intumwa zigenda ku mafarasi yihuta cyane zikurikiza amabwiriza y’umwami, kandi iryo teka ritangazwa n’i Shushani.

39 [15] Moridekayi asohoka ibwami yambaye umwambaro wa cyami, atamirije igitambaro cy’umuhemba n’ikamba ry’izahabu. Abantu b’i Shushani bamubonye baranezerwa,

40 [16] Abayahudi na bo bibatera ishema kandi barishima cyane.

41 [17] Mu bihugu byose no mu mijyi yose, aho iryo teka ry’umwami ryari rimanitswe, Abayahudi barishimaga bakanezerwa bagakora ibirori. Abanyamahanga barakebwa bahinduka Abayahudi, kubera ko babatinyaga.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 9

Abayahudi bahōra abanzi babo

1 Ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari,ni bwo iteka ry’umwami ryasohojwe.

2 Uwo munsi abanzi b’Abayahudi bararimbutse. Nta muntu wahangaraga Abayahudi kubera kubatinya.

3 Abategetsi b’ibihugu n’abategetsi b’umwami, bubahaga Abayahudi kubera gutinya Moridekayi.

4-5 Iryo teka ry’umwami ryatumye Moridekayi aba ikirangirire mu bihugu byose byategekwaga n’umwami.

6 I Shushani mu murwa mukuru, Abayahudi bishe abantu magana atanu.

7-10 Bishe kandi abahungu icumi ba Hamani Bugayo mwene Hamedata umwanzi w’Abayahudi, na Farisanesitayini na Delifoni, na Fasiga na Faridata, na Bareya na Saribaka, na Marimasimu na Arufayo, na Arisayo na Zabutayo. Abayahudi kandi basahuye umutungo wose w’abanzi babo.

11 Uwo munsi nyine bamenyesha umwami umubare w’abantu biciwe i Shushani.

12 Nuko umwami abwira Esiteri ati: “I Shushani honyine Abayahudi bahatsinze abantu magana atanu. Ubwo se ahandi ho byagenze bite? Ngaho mbwira ikindi ushaka na cyo uragihabwa.”

13 Esiteri asubiza umwami ati: “Reka n’ejo Abayahudi b’i Shushani bazongere bakore nk’ibyo bemerewe gukora uyu munsi, kandi imirambo icumi y’abana ba Hamani imanikwe.”

14 Umwami yemerera Abayahudi kumanika imirambo icumi y’abana ba Hamani.

15 Ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari, Abayahudi b’i Shushani bongera gukorana, bicira abandi bantu magana atatu mu mujyi ariko ntibagira icyo basahura.

16 Kuri iyo tariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa Adari, Abayahudi bose bari batuye mu bindi gihugu bitegekwa n’umwami, na bo bari bishyize hamwe kugira ngo birwaneho. Bica abanzi babo ibihumbi cumi na bitanu, ariko ntibagira icyo basahura.

17 Bukeye bwaho ku itariki ya cumi n’enye ntibakomeza kwica, maze Abayahudi bawugira umunsi w’ikiruhuko n’ibirori.

18 Naho Abayahudi bo mu murwa w’i Shushani, itariki ya cumi n’eshanu ni yo bagize umunsi w’ikiruhuko n’ibirori, kuko bo bakomeje kwica no ku itariki ya cumi n’enye.

19 Ni yo impamvu ituma Abayahudi batataniye mu mijyi mito, bizihiza itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari bagahana amafunguro. Naho abatuye mu mijyi minini bo bizihizaga itariki ya cumi n’eshanu.

Ishyirwaho ry’iminsi mikuru ya Purimu

20 Ibyo byose Moridekayi abyandika mu gitabo, acyoherereza Abayahudi bose bo mu gihugu cya Ahashuwerusi, aba hafi n’aba kure.

21 Abasaba kuzajya bizihiza iyo minsi mikuru, ku itariki ya cumi n’enye n’iya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Adari.

22 Koko rero kuri ayo matariki ni bwo Abayahudi bikijije abanzi babo, kandi muri uko kwezi kwa Adari ni bwo bavuye mu kaga bongera kunezerwa. Bityo uko kwezi kose kuzaba ukw’iminsi mikuru y’ibyishimo n’ibirori, no guha amafunguro incuti n’abakene.

23 Nuko Abayahudi biyemeza gukurikiza ibyo Moridekayi yabandikiye byose.

24 Moridekayi yari yabandikiye uko Hamani mwene Hamedata w’Umunyamasedoniya yari yarwanyije Abayahudi, n’uko yatanze iteka agakoresha n’ubufindo kugira ngo amenye umunsi azabatsembaho.

25 Yabandikiye uko Hamani yasabye umwami ngo bamanike Moridekayi, ariko ibyago byose Hamani yashakaga guteza Abayahudi byaramugarutse, aramanikwa we n’abana be.

26 Iyo minsi mikuru yiswe iyaPurimu, kuko mu rurimi rw’Abayahudi ariubufindo.

Kubera izo nzandiko za Moridekayi, n’ibyabababaje ndetse n’ibyababayeho byose,

27 Abayahudi bemeye gukurikiza inama ya Moridekayi, bayigira itegeko kuri bo ubwabo no ku babakomokaho ndetse no kuri buri wese wiyemeje kuyoboka Abayahudi. Iyo minsi yagombaga kwizihizwa ikababera urwibutso uko ibihe bihaye ibindi, muri buri mujyi na buri ntara na buri gihugu.

28 Abayahudi bagombaga kwibuka kandi bakizihiza iyo minsi yaPurimu, mu bihe byose bizakurikiraho ntibagire ubwo bayiteshukaho.

29-30 Nuko Umwamikazi Esiteri umukobwa wa Abihayili akoresha ububasha bwe, afatanya n’Umuyahudi Moridekayi, bandika urundi rwandiko rwo kwemeza ishyirwaho ry’iminsi mikuru yaPurimu.

31 Umwamikazi Esiteri na Moridekayi, na bo ubwabo biyemeza kwizihiza uko bishobotse kose iyo minsi y’ibirori.

32 Esiteri ategeka ko iyo minsi izajya ihora yizihizwa, kandi iryo teka rikandikwa kugira ngo ritazibagirana.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki 10

Ibigwi by’umwami Ahashuwerusi n’ibya Moridekayi

1 Umwami Ahashuwerusi ategeka ko abatuye mu birwa n’abatuye mu gihugu batanga imisoro.

2 Ibikorwa bye byose bikomeye, n’ububasha bwe n’ubutunzi bwe n’ikuzo ry’ubwami bwe, byose byanditswe mu gitabo cy’amateka y’ibyabaye ku ngomaz’abami b’Abamedi n’Abaperesi, kugira ngo bitazibagirana.

3 Moridekayi yari uwa kabiri ku Mwami Ahashuwerusi, yari umuntu ukomeye mu gihugu kandi wubahwa n’Abayahudi bene wabo. Yarakundwaga cyane kuko yaharaniraga amahoro yabo.

Categories
Esiteri mu Kigereki

Esiteri mu Kigereki F

Moridekayi yibuka inzozi ze

4 [1] Nuko Moridekayi aravuga ati: “Imana ni yo yatumye ibi byose biba.

5 [2] Koko rero ndibuka inzozinarose zerekeye ibi byose, kandi nta na kimwe muri byo kibuzemo.

6 [3] Narose isōko nto yagūka iba uruzi, nyuma haza urumuri n’izuba n’amazi menshi. Urwo ruzi ni Esiteri umwami yarongoye akamugira Umwamikazi.

7 [4] Ibiyoka bibiri binini narose bishushanya jyewe na Hamani,

8 [5] amahanga ni abo bose bifatanyije kugira ngo barimbure Abayahudi,

9 [6] ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli ni bwo bwatakambiye Imana irabakiza. Nyagasani yakijije abantu be, yadukijije ibyo byago byose, yakoze ibimenyetso n’ibitangaza bitigeze bibaho mu mahanga.

10 [7] Ni yo mpamvu Nyagasani yagennye uburyo bubiri butandukanye bwo kubaho, bumwe ku Bayahudi, ubundi ku banyamahanga.

11 [8] Nuko umunsi n’isaha biragera, ubwo buryo bwombi burasohozwa. Igihe cyari kigeze kugira ngo Imana isohoze umugambi wayo ku banyamahanga.

12 [9] Imana yibutse ubwoko bwayo yitoranyirije, iraburenganura.

13 [10] Ni yo mpamvu buri mwaka mu bihe byose bizakurikiraho, Abisiraheli bazajya bakoranira imbere y’Imana ku itariki ya cumi n’enye n’iya cumi n’eshanu z’ukwezi kwa Adari, bakizihiza iyo minsi mu byishimo n’umunezero.”

Umugereka

14 [11] Mu mwaka wa kane w’ingoma ya Putolemeyina Kilewopatira, Dositeyo wiyitaga umutambyi n’Umulevi hamwe n’umuhungu we Putolemeyi, bazanye urwo rwandiko ruvuga iby’iminsi mikuru yaPurimu. Bahamyaga ko ibiri muri urwo rwandiko ari ukuri kandi ko rwasobanuwe na Lisimaki mwene Putolemeyi w’i Yeruzalemu.