Category: Esiteri mu Kigereki
Esiteri mu Kigereki A
1 Ku itariki ya mbere y’ukwezi kwa Nisanimu mwaka wa kabiri Ahashuwerusimukuru ari ku ngoma, Moridekayi mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini yararose.
2 Moridekayi uwo yari Umuyahudi wari utuye mu mujyi wa Shushani, kandi afite umwanya ukomeye ibwami.
3 Yari umwe mu bajyanywe ho iminyago na Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, abakuye i Yeruzalemu hamwe na Yoyakiniumwami w’u Buyuda.
4 Dore ibyo Moridekayi yarose: habayeho urusaku n’imidugararo, uguhinda kw’inkuba n’umutingito n’umuvurungano ku isi.
5 Hanyuma haboneka ibiyoka bibiri binini bishyamiranye, biza bisakuza cyane.
6 Kubera urusaku rwabyo, amahanga yose yitegura kurwanya ubwoko bw’intungane.
7 Haboneka umunsi w’umwijima n’icuraburindi, umunsi w’amakuba n’ishavu, umunsi w’imidugararo no kurimbuka.
8 Ubwoko bwose bw’intungane buradagadwa, bakuka umutima kubera ayo makuba yari abugarije, bitegura kurimbuka
9 maze batakambira Imana. Nuko haboneka agasōko gatoya kavamo uruzi runini rutemba.
10 Bukeye izuba rirarasa, abari abanyantegenke barakomezwa maze barimbura abanzi babo.
11 Muri iryo bonekerwa Moridekayi amenya ibyo Imana yagambiriye gukora, akangutse abitekerezaho umunsi wose ashaka kumenya icyo bisobanura.
Moridekayi atahura umugambi wo kwica umwami
12 Moridekayi ajya kuruhukira mu rugo rw’ingoro y’umwami ari kumwe na Gabata na Tara, inkone ebyiri zarindaga urwo rugo.
13 Nuko yumva izo nkone ziganira akurikirana ikiganiro cyazo, amenya ko zifite umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi maze azimuregaho.
14 Umwami abibaza izo nkone zombi, zimaze kubyemera barazīca.
15 Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amateka y’ibyo ku ngoma ye, Moridekayi nawe arabyandika.
16 Umwami aha Moridekayi umwanya ukomeye ibwami, amuha n’impanoamushimira ibyo yakoze.
17 Nyamara Hamani Bugayo mwene Hamedata wari umutoni w’umwami, ashaka uko yagirira nabi Moridekayi n’ubwoko bwe abaziza za nkone ebyiri.
Esiteri mu Kigereki 1
Ibirori by’Umwami Ahashuwerusi
18 [1] Dore ibyabaye ku ngoma y’Umwami Ahashuwerusi, wategekaga ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ahereye mu Buhindi.
19 [2] Icyo gihe Umwami Ahashuwerusi yari atuye mu mujyi mukuru wa Shushani.
20 [3] Nuko mu mwaka wa gatatu Umwami Ahashuwerusi ari ku ngoma, akoresha ibirori maze abitumiramo ibyegera bye byose n’abatware be, n’abagaba b’ingabo z’Abaperesi n’iz’Abamedi, n’abategetsi b’ibihugu bye bose.
21 [4] Umwami yamaze amezi atandatu abamurikira ubukungu bwo mu bwami bwe, abaratira n’ikuzo rye.
22 [5] Icyo gihe kirangiye, umwami atumira abantu bose bo mu mujyi wa Shushani mu birori byamaze iminsi irindwi, byabereye mu rugo rw’ingoro y’umwami.
23 [6] Urugo rw’ingoro rwari rutatsweho imyenda y’umweru, n’indi yorohereye, imanikishije udushumi tw’umweru n’umutuku ifashe ku mpeta zikozwe mu izahabu no mu ifeza, zishimangiye ku nkingi z’amabuye ya marumarin’aya alubateri. Aho hantu hari hateguye amafoteyi anepa, atatseho izahabu n’ifeza kandi hashashe amabuye ya emerodi na marumari, n’andi mabuye y’agaciro.
24 [7] Abantu banyweshaga ibikombe by’izahabu n’iby’ifeza, n’ikindi gitatseho amabuye y’agaciro ahwanye na toni magana inani z’ifeza. Bari bafite divayi nyinshi kandi nziza, ari na yo umwami yanywagaho.
25 [8] Umuntu wese yanywaga uko ashaka, kuko umwami yari yarahaye abagaragu be amabwiriza yo kumushimisha, no guhereza buri wese bakurikije uko abyifuza.
26 [9] Icyo gihe Umwamikazi Vashiti na we yari yakoreye abagore ibirori mu ngoro y’Umwami Ahashuwerusi.
Umwamikazi Vashiti asendwa
27 [10] Ku munsi wa karindwi w’ibirori umwami asābwa n’ibyishimo. Nuko ahamagaza inkonendwi zamukoreraga, ari zo Amani na Bazani na Tara na Boraze, na Zatolita na Abataza na Taraba.
28 [11] Abategeka kumuzanira Umwamikazi Vashiti kugira ngo amwambike ikamba rya cyami, kandi amwereke ibyegera bye n’abashyitsi be bose kuko yari afite uburanga.
29 [12] Ariko umwamikazi Vashiti yanga kumvira ntiyazana n’izo nkone. Ibyo byababaje umwami bimutera kurakara.
30 [13] Umwami abwira ibyegera bye ati: “Mwumvise uko Vashiti ashubije? Ngaho namwe nimumbwire icyo nkwiriye gukora.”
31 [14] Nuko Arikesayosi na Sarisatayosi na Maleseyari, bari abaminisitiri b’u Buperesi n’u Bumedi, bakaba n’ibyegera by’umwami baramwegera,
32 [15] bamubwira uko agomba guhana umwamikazi Vashiti hakurikijwe amategeko, kuko atubahirije amabwiriza y’umwami yagejejweho na za nkone.
33 [16] Mukayiyosi abwira umwami n’abari aho bose ati: “Umwamikazi ntiyasuzuguye umwami wenyine, ahubwo yasuzuguye n’abaminisitiri bose n’abandi bategetsi bose bo mu bihugu byawe.
34 [17] Iyo myifatire y’umwamikazi Vashiti nimara kumenyekana mu bandi bagore, bizatuma batumvira abagabo babo bajye bavuga bati: ‘Umwami Ahashuwerusi ubwe yategetse umwamikazi Vashiti kumwitaba, undi aranga.’
35 [18] Uyu munsi abagore bose b’abaminisitiri b’u Buperesi n’u Bumedi nibumva uko Vashiti yasuzuguye Umwami Ahashuwerusi, bizatuma na bo basuzugura abagabo babo.
36 [19] None rero nyagasani niba bikunogeye, uce iteka ridakuka ryandikwe mu mategeko y’u Buperesi n’u Bumedi, rivuga ko Vashiti atazongera guhinguka imbere y’umwami, ahubwo ko umwanya w’umwamikazi uhawe undi mugore umurusha ubupfura.
37 [20] Iryo teka ryawe ritangazwe mu bihugu by’ubwami bwawe, bityo umugore wese yubahe umugabo we, yaba ukomeye cyangwa uworoheje.”
38 [21] Iyo nama ya Mukayiyosi inyura umwami n’abaminisitiri be, yiyemeza kuyikurikiza.
39 [22] Nuko yohereza inzandiko mu bihugu byose by’ubwami bwe, akurikije indimi z’ababituye. Izo nzandiko zemezaga ko umugabo wese agomba kubahwa mu rugo rwe.
Esiteri mu Kigereki 2
Esiteri aba umwamikazi
1 Nyuma y’ibyo umwami aracururuka, yibuka ibyo Vashiti yakoze n’iteka yaciriweho, ntiyongera kumwitaho.
2 Bamwe mu byegera by’umwami baravuga bati: “Nibashakire umwami abakobwa b’isugi kandi bafite uburanga.
3 None rero umwami natoranye abantu yizeye mu bihugu byose by’ubwami bwe, abashinge gushaka abakobwa b’isugi kandi bafite uburanga, babazane mu nzu y’abagore b’umwami mu mujyi wa Shushani. Babashyikirize Hegayi inkone y’ibwami ishinzwe abagore, maze babahe ibyangombwa byose byo kwirimbisha.
4 Bityo umukobwa uzanyura umwami azabe umwamikazi mu mwanya wa Vashiti.” Umwami ashima iyo nama maze arayemera.
5 I Shushani habaga Umuyahudi witwaga Moridekayi mwene Yayiri, mwene Shimeyi mwene Kishiwo mu muryango wa Benyamini.
6 Moridekayi uwo yari umwe mu bajyanywe ho iminyagona Nebukadinezari umwami wa Babiloniya, amukuye i Yeruzalemu.
7 Moridekayi ni we wasigaye arera Esiteri, umukobwa wa se wabo Abihayili. Yari yarapfushije ababyeyi be bombi maze Moridekayi aramurera kugira ngo azamurongore. Uwo mukobwa yari afite uburanga.
8 Nuko umwami atanga itegeko abakobwa benshi bajyanwa i Shushani, kandi Esiteri yari umwe muri bo, maze na we ashyirwa mu ngoro y’umwami babashyikiriza Hegayi wari umurinzi w’abagore b’umwami. Muri abo bakobwa bazanamo na Esiteri.
9 Hegayi akunda Esiteri ndetse aramutonesha. Hegayi amuha amavuta yo kwisīga n’ibyokurya byiza kugira ngo arusheho kuba mwiza. Amuha n’abaja barindwi batoranyijwe mu bo mu ngoro y’umwami, amufata neza hamwe n’abaja be mu nzu y’abagore bagenewe umwami.
10 Esiteri ntiyari yarigeze avuga ubwoko bwe cyangwa igihugu cye, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije.
11 Buri munsi Moridekayi yagendagendaga hafi y’inzu y’abagore b’umwami, kugira ngo amenye amakuru ya Esiteri n’uko amerewe.
12 Abo bakobwa bahabwaga igihe cy’amezi cumi n’abiri yo kwirimbisha: mu mezi atandatu abanza bisigaga amavuta meza, atandatu aheruka akaba ayo kwisiga amarashi n’andi mavuta ahumura neza.
13 Icyo gihe kirangiye buri mukobwa yahabwaga umuntu watoranyijwe kugira ngo amuherekeze, akamuvana mu nzu y’abagore akamujyana mu ngoro akamushyira umwami.
14 Buri mukobwa yagendaga nimugoroba akavayo mu gitondo, agashyirwa mu yindi nzu y’abagore b’umwami, akarindwa na Hegayi inkone yari ibishinzwe. Uwo mukobwa ntiyongeraga gusubira aho umwami ari keretse amuhamagaje.
15 Igihe kiragera Esiteri asanga umwami. Uwo Esiteri yari umukobwa wa Abihayili se wabo wa Moridekayi. Esiteri yari yarakurikije inama zose yagiriwe na Hegayi, kandi buri wese wamubonaga yaramutangariraga.
16 Ku itariki ya cumi y’ukwezi kwa Adarimu mwaka wa karindwi w’ingoma ya Ahashuwerusi, ni bwo Esiteri yajyanywe ibwami.
17 Nuko Esiteri anyura umwami kurusha abandi bakobwa bose bamubanjirije, maze aramutonesha. Umwami amwambika ikamba ku mutwe, amugira umwamikazi mu cyimbo cya Vashiti.
18 Hanyuma umwami akoreshereza Esiteri ibirori bikomeye by’iminsi irindwi, atumira ibyegera bye n’abatware bose, kandi asonera abantu bo mu gihugu cye cyose umusoro. Uwo munsi atanga n’impano nyinshi hakurikijwe ubuntu bw’umwami
Moridekayi atahura ubundi bugambanyi
19 Icyo gihe Moridekayi yari umukozi ukomeye w’ibwami,
20 kandi Esiteri yari ataravuga ubwoko bwe, kubera ko Moridekayi yari yarabimubujije. Esiteri yakomeje kumvira Moridekayi nk’igihe yari akimurera, kandi akomeza kubaha Imana no gukurikiza amabwiriza yayo, ntiyateshuka ku migenzereze y’Abayuhudi.
21 Icyo gihe hari inkone ebyiri zategekaga abarindaga ingoro, ari zo Bigitani na Tereshi, barakazwa n’uko Moridekayi yahawe umwanya ukomeye, ndetse bafata umugambi wo kwica Umwami Ahashuwerusi.
22 Ariko Moridekayi atahura ubugambanyi bwabo, ahita abimenyesha Esiteri na we abigeza ku mwami.
23 Umwami amaze gukora iperereza bigaragara ko ari ukuri, hanyuma izo nkone ebyiri zimanikwa ku giti. Umwami ategeka ko byandikwa mu gitabo cy’amatekay’ibwami, kugira ngo bajye bibuka ibyo Moridekayi yakoze.
Esiteri mu Kigereki 3
Hamani ategura umugambi wo gutsemba Abayahudi
1 Nyuma y’ibyo Umwami Ahashuwerusi aha umwanya ukomeye Hamani Bugayo mwene Hamedata, amugira Minisitiri w’intebe.
2 Umwami yategetse abakozi bose b’ibwami kujya bapfukamira Hamani, ariko Moridekayi we yanga kumupfukamira.
3 Abandi bakozi b’ibwami baramubaza bati: “Kuki utumvira itegeko ry’umwami?”
4 Buri munsi barabimubwiraga ariko ntabyiteho. Aho bigeze Moridekayi ababwira ko ari Umuyahudi, ko adashobora gupfukamira Hamani nk’uko umwami yabitegetse.
5 Hamani amenye ko Moridekayi yanze rwose kumupfukamira aramurakarira cyane,
6 yiyemeza gutsemba Abayahudi bose bari batuye mu gihugu cya Ahashuwerusi.
7 Mu mwaka wa cumi n’ibiri Ahashuwerusi ari ku ngoma, Hamani ategeka ko hakoreshwa ubufindo kugira ngo amenye umunsi n’ukwezi azatsemberaho ab’ubwoko bwa Moridekayi. Ubufindo bwerekana itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa Adari.
8 Nuko Hamani abwira Umwami Ahashuwerusi ati: “Nyagasani, hari ubwoko buri hirya no hino mu baturage b’igihugu cyawe. Umuco w’abo bantu ntaho uhuriye n’uw’andi moko kandi ntibajya bumvira amategeko yawe, ndabona nta mpamvu yo kubareka ngo bakomeze batyo.
9 None rero nyagasani niba bikunogeye, ufate icyemezo cyo kubatsemba. Ibyo bizatuma nshyikiriza abashinzwe umutungo w’umwami ibikoroto ibihumbi icumiby’ifeza.”
10 Umwami aherako yikura mu rutoki impeta iriho kashe ye, ayiha Hamani kugira ngo ayitere ku nzandiko zo kugirira nabi Abayahudi.
11 Nuko umwami abwira Hamani ati: “Ibyo bikoroto by’ifeza ubyigumanire, kandi ubwo bwoko ubugenze uko ushaka.”
12 Ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa mbere Hamani atumiza abanditsi b’umwami, bandika inzandiko zikubiyemo amabwiriza ye, bazoherereza abagaba b’ingabo n’abategetsi b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi, n’abatware b’andi moko uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi.Izo nzandiko bazandikaga mu izina ry’Umwami Ahashuwerusi bakurikije indimi z’ibyo bihugu.
13 Intumwa zihutira kugeza izo nzandiko mu bihugu byose bya Ahashuwerusi, kugira ngo barimbure Abayahudi bose babanyage n’umutungo wabo. Ibyo byagombaga gukorwa umunsi umwe, ku itariki ya cumi n’eshatu z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari.
Esiteri mu Kigereki B
Iteka rya Ahashuwerusi ryo gutsemba Abayahudi
14 [1] Dore ibyari bikubiye muri urwo rwandiko:
“Ahashuwerusi umwami ukomeye, yandikiye abategetsi n’abatware b’ibihugu ijana na makumyabiri na birindwi ayobora uhereye mu Buhindi ukageza i Kushi, ibi bikurikira:
15 [2] “Hanyuma yuko mbaye umutegetsi w’ibihugu byinshi n’umutware w’isi yose, nyamara ntabitewe no kwirata ububasha mfite ahubwo nshaka kuyoborana abantu banjye ubugwaneza, nagambiriye kugarura umutekano no guharanira icyateza igihugu imbere kugira ngo kibe nyabagendwa kuva ku mupaka kugera ku wundi, no kugarura amahoro abantu bose bifuza.
16 [3] “None nabajije abajyanama banjye uko nshobora kugera kuri iyo ntego, Hamani umwe mu bajyanama banjye atanga igitekerezo cye. Uwo Hamani azwi ho ko ari umunyacyubahiro muri twe, kandi buri gihe yagaragaje ko aharanira ibyagirira igihugu akamaro. Kubera ubushishozi n’ubudahemuka bwe, yahawe umwanya wa kabiri mu gihugu.
17 [4] Mu minsi ishize Hamani yatubwiye ibyerekeye ubwoko bw’abantu bari bakwiriye hose muri iki gihugu, atubwira ko abo bantu bafite amategeko yabo bwite anyuranye n’ayandi moko, kandi bagasuzugura amategeko y’umwami. Iyo migenzereze yabo ibangamira ubumwe bw’igihugu, dushaka kuyobora mu butabera n’ubutungane.
18 [5] “Maze kumenya ko abo bantu bahora bashyamiranye n’abandi, bakironda kandi bakagira n’amategeko yabo bwite, menya kandi ko kuba barwanya ubutegetsi bwanjye bibatera kwigomeka bikabije, bakabangamira umutekano w’igihugu.
19 [6] Kubera ibyo ntegetse ko abo bantu bavuzwe na Hamani, Minisitiri wacu w’intebe, baba abagore n’abana bicwa bose ntihagire usigara. Ni abanzi bacu ntituzabababarira. Iri tegeko rigomba gukurikizwa, uhereye ku itariki ya cumi n’enye z’ukwezi kwa cumi n’abiri ari ko Adari muri uyu mwaka.
20 [7] Abo bantu bateye imidugararo igihe kirekire bazapfa urupfu rubi mu munsi umwe, maze guhera icyo gihe ubutegetsi bwacu buzagire amahoro n’umutekano.”
Esiteri mu Kigereki 3
21 [14] Ibikubiye muri izo nzandiko bitangazwa mu bihugu byose, kandi abantu bose barārikirwa kwitegura uwo munsi.
22 [15] Iryo teka ryamamazwa hose ndetse bigera no mu mujyi wa Shushani. Icyo gihe umwami na Hamani baranywa barasinda, maze umujyi wuzuramo umuvurungano.
Esiteri mu Kigereki 4
Moridekayi asaba Esiteri kugoboka Abayahudi
1 Moridekayi amenye icyo cyemezo ashishimura imyambaro ye, yambara imyambaro igaragaza akababaro kandi yisīga ivu.Azenguruka umujyi asakuza cyane ati: “Bagiye gutsemba ubwoko bw’inzirakarengane!”
2 Ageze ku irembo ry’ingoro y’umwami arahagarara, kuko atari kwemererwa kwinjira ibwami yambaye imyambaro igaragaza akababaro kandi yisīze n’ivu.
3 Mu bihugu byose izo nzandiko zoherejwemo, Abayahudi baraborogaga kandi bakajya mu cyunamo, bambaraga imyambaro igaragaza akababaro bakaryama mu ivu.
4 Abaja b’umwamikazi Esiteri n’abagaragu be b’inkone bamubwira ibyabaye kuri Moridekayi, maze bimukura umutima. Nuko amwoherereza indi myambaro kugira ngo yiyambure igaragaza akababaro, ariko Moridekayi arabyanga.
5-6 Nuko Esiteri ahamagaza Hataki, umwe mu nkone z’ibwami wari umugaragu we, amutuma kuri Moridekayi ngo amusobanuze ibyamubayeho.
7 Moridekayi amusobanurira ibyabaye byose, n’uko Hamani yasezeranye gushyira ibikoroto ibihumbi icumi by’ifeza mu mutungo w’umwami, kugira ngo atsembe Abayahudi.
8 Aha Hataki kopi y’iteka ryatangajwe i Shushani ryo gutsemba Abayahudi, kugira ngo ayishyikirize Esiteri. Moridekayi amutegeka kubwira Esiteri ngo ajye gutakambira umwami asabire ubwoko bwe imbabazi. Atuma kandi kuri Esiteri ati: “Ibuka igihe wari umuntu woroheje nkikurera. Dore Minisitiri w’intebe Hamani yasabye umwami ngo badutsembe. Nuko rero utakambire Nyagasani kandi uduhakirwe ku mwami, udukize uru rupfu!”
9 Hataki aragaruka atekerereza Esiteri ibyo Moridekayi yamubwiye byose.
10 Esiteri ategeka Hataki kujya kubwira Moridekayi ati:
11 “Abatuye igihugu bose bazi ko umuntu wese, yaba umugabo cyangwa umugore winjira ibwami adatumijwe n’umwami agomba kwicwa, keretse uwo umwami atunze inkoni ye y’izahabu ni we uzarokoka. Naho jyewe hashize ukwezi kose ntaratumizwa n’umwami.”
12 Hataki ashyikiriza Moridekayi igisubizo cya Esiteri.
13 Nuko Moridekayi atuma Hataki ati: “Genda ubwire Esiteri uti: ‘Ntiwibwire ko kuba uri mu ngoro y’umwami, ari byo bizatuma urokoka mu Bayahudi bose bari muri iki gihugu.
14 Koko rero niwicecekera mu gihe nk’iki, Abayahudi bazatabarwa ku bundi buryo, ariko wowe n’umuryango wawe muzatsembwa. Nyamara ni nde wabimenya? Birashoboka ko wabaye umwamikazi kugira ngo uzagire akamaro mu gihe nk’iki.’ ”
15 Nuko Esiteri atuma kuri Moridekayi ati:
16 “Genda ukoranye Abayahudi bose bari i Shushani, maze mwigomwe kurya kandi munsabire. Mumare iminsi itatu n’amajoro atatu, nta cyo murya nta n’icyo munywa. Nanjye n’abaja banjye tuzabigenza dutyo. Hanyuma y’ibyo nzasanga umwami nubwo nzaba nishe itegeko, niba ari ugupfa nzapfe.”
17 Moridekayi aragenda akora ibyo Esiteri yamutegetse byose.
Esiteri mu Kigereki C
Isengesho rya Moridekayi
18 [1] Nuko Moridekayi atakambira Uhoraho, amwibutsa ibyo yakoze byose avuga ati:
19 [2] “Uhoraho, Uhoraho, Mwami Nyirububasha, ibyo waremye byose birakumvira, nta n’umwe wagutambamira ushatse gukiza Isiraheli.
20 [3] Ni wowe waremye ijuru n’isi n’ibitangaza byose biri ku isi.
21 [4] Nyagasani, uri Umugenga wa byose kandi ntawe ushobora kukurwanya.
22 [5] Nyagasani uzi byose, uzi neza ko kwanga gupfukamira umwirasi Hamani ntabitewe n’agasuzuguro cyangwa gushaka ikuzo,
23 [6] kuko no kumurigata ibirenge nabikora kugira ngo Abisiraheli barokoke.
24 [7] Nyamara Mwami wanjye, nabikoreye kugira ngo ntaha umuntu icyubahiro cyari gikwiye Imana. Nta we nzigera mpfukamira atari wowe, kandi sinzaba mbitewe no kwirata.
25 [8] “None rero Nyagasani Mana, Mwami Mana ya Aburahamu, dukize abanzi bacu kuko bagambiriye kuturimbura, biyemeje kudutsemba twebwe abo witoranyirije kuva kera.
26 [9] Ntudutererane twebwe abo wirokoreye ukatuvana mu Misiri.
27 [10] Nyagasani, umva isengesho ryanjye utugirire imbabazi twebwe abo witoranyirije, akababaro kacu ugahindure ibyishimo, kugira ngo tubeho kandi turirimbe izina ryawe. Ntiwemere ko abagusingiza bicwa.”
28 [11] Abisiraheli bose na bo batera hejuru, baratakamba n’imbaraga zabo zose kuko urupfu rwari rubugarije.
Isengesho rya Esiteri
29 [12] Umwamikazi Esiteri yari mu kaga gakomeye, na we yisunga Nyagasani.
30 [13] Amaze kwiyambura imyambaro ye ya cyamikazi, yambara imyambaro igaragaza akababaro n’icyunamo. Mu cyimbo cy’imibavu y’agaciro yisīga ivu n’imyanda, ntiyongera kwiyitaho no kurimba, areka no gusokoza.
31 [14] Nuko atakambira Uhoraho Imana ya Isiraheli avuga ati: “Nyagasani Mwami wanjye, ni wowe Mana wenyine. Ntabara dore ndi jyenyine kandi nta wundi wabasha kungoboka atari wowe,
32 [15] kuko ngiye guhara ubuzima bwanjye.
33 [16] Nyagasani, kuva mu buto bwanjye bene wacu bambwiraga ko ari wowe watoranyije Isiraheli mu mahanga yose, witoranyiriza ba sokuruza bacu kugira ngo babe abantu bawe iteka ryose, kandi wakomeje amasezerano wagiranye na bo.
34 [17] “Nyamara twagucumuyeho, utugabiza abanzi bacu
35 [18] kuko twayobotse ibigirwamana byabo. Koko uri intabera, Nyagasani!
36 [19] Nubwo batugize inkoreragahato ntibibanejeje, ahubwo bagiranye amasezerano n’ibigirwamana byabo
37 [20] yo kuburizamo amategeko yawe, bagatsemba Abisiraheli witoranyirije, bakazibiranya abagusingiza, bagahumanya Ingoro yawe n’urutambiro rwawe.
38 [21] Bashaka ko amahanga asingiza ibigirwamana byabo bitagira umumaro, kandi agahora yubahiriza umwami uzapfa.
39 [22] “Nyagasani, ububasha bwawe ntubuhe ibigirwamana bitagira ubuzima, kandi ntuzemere ko abanzi bacu badukwena igihe tuzaba turimbuka. Umutego baduteze abe ari bo bawugwamo kandi uwacuze uwo mugambi umuhane wihanukiriye.
40 [23] “Twibuke Nyagasani, utugoboke muri iki gihe cy’akaga. Nanjye umpe ubutwari, wowe Mwami w’imana zose ukaba n’umugenga w’abategetsi bose.
41 [24] Ningera imbere y’umwami w’inkazi Ahashuwerusi umpe imvugo iryohereye, uhindure umutima we azinukwe Hamani uturwanya, maze amurimburane n’abo bafatanyije uwo mugambi.
42 [25] Nyagasani, udukirishe ububasha bwawe kandi untabare kuko ndi jyenyine, akaba ari nta wundi wangoboka atari wowe.
43 [26] “Nyagasani ni wowe uzi byose, uzi ko nanga icyubahiro mpabwa n’abatubaha Amategeko yawe, uzi kandi ko kuryamana n’umunyamahanga utakebwe bintera ishozi,
44 [27] nyamara uzi ko nta kundi nagira, ndetse n’ikamba bampatira gutamiriza uko ngiye mu ruhame rintera ishozi nk’igitambaro cyandujwe n’imihango y’abakobwa, bigatuma ntaryambara mu bindi bihe.
45 [28] Jyewe umuja wawe sinigeze nsangira na Hamani cyangwa ngo nubahirize ibirori by’umwami, kandi sinigeze nywa divayi yatuwe ibigirwamana.
46 [29] Nyagasani Mana ya Aburahamu, jyewe umuja wawe sinigeze nezerwa kuva nagera hano kugeza uyu munsi, nezerwa gusa iyo ndi kumwe nawe.
47 [30] Mana Nyirububasha ku bantu bose, umva abagutakira bacitse intege udukize abagome, kandi nanjye umare ubwoba!”