Categories
Amosi

Amosi 1

1 Dore amagambo ya Amosi, umwe mu borozi b’i Tekowa. Aravuga ibyo yeretswe ku gihugu cya Isiraheli ku ngoma ya Uziya umwami w’u Buyuda, no ku ngoma ya Yerobowamumwene Yehowasi umwami wa Isiraheli. Hari hasigaye imyaka ibiri kugira ngo habe wa mutingitow’isi.

2 Uhoraho avugiye i Siyoni nk’intare itontoma,

yumvikanira i Yeruzalemu nk’inkuba ihinda,

inzuri abashumba baragiramo ziraraba,

impinga z’umusozi wa Karumelizirumirana.

Uhoraho azahana ibihugu bituranye na Isiraheli

3 Uhoraho aravuga ati:

“Abanyasiriya b’i Damasi bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bahuraguje Abanyagileyadiibibando by’ibyuma.

4 Nzaha inkongi ingoro y’Umwami Hazayeli,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Benihadadi.

5 Nzamenagura inzugi z’i Damasi,

nzatsembaho abatuye ikibaya cya Aveni,

nzatsemba n’umutegetsi wa Betedeni.

Abanyasiriya bazajyanwa ho iminyago i Kiri.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

6 Uhoraho aravuga ati:

“Abafilisiti b’i Gaza bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bajyanye ho iminyago imbaga y’abantu,

babagurisha Abedomu kugira ngo babe inkoreragahato.

7 Nzaha inkongi inkuta z’umujyi wa Gaza,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.

8 Nzarimbura abatuye Ashidodi,

nzarimbura n’umutegetsi wa Ashikeloni,

nzatsemba abatuye Ekuroni,

Abafilisiti bazashirira ku icumu.”

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

9 Uhoraho aravuga ati:

“Abanyafenisiya b’i Tiri bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bagurishije imbaga y’inkoreragahato ku Bedomu,

baciye ku masezerano yo kubana kivandimwe.

10 Nzaha inkongi inkuta z’umujyi wa Tiri,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.”

11 Uhoraho aravuga ati:

“Abedomubancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bafashe inkota bagatoteza bene wabo,

erega ntibabagiriye impuhwe,

bahoraga babarakariye babarwaye inzika!

12 Nzaha inkongi umujyi wa Temani,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by’i Bosira.”

13 Uhoraho aravuga ati:

“Abamonibancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bafomoje abagore batwite bo muri Gileyadi,

bari bagamije kwagura akarere kabo.

14 Nzatwika inkuta z’umujyi wa Raba,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa byawo.

Uwo munsi uzaba ari uw’imirwano wuzuye urusaku rw’intambara,

uzaba wuzuye n’inkubi y’umuyaga na serwakira.

15 Umwami wabo azajyanwa ho umunyago,

abatware be na bo bazajyana na we.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Categories
Amosi

Amosi 2

1 Uhoraho aravuga ati:

“Abamowabubancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko batwitse amagufwa y’umwami wa Edomu,

bayahinduye ivu.

2 Nzaha inkongi igihugu cya Mowabu,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa by’umujyi wa Keriyoti.

Hazaba induru n’urusaku rw’intambara n’urw’impanda,

Abamowabu bazashirira ku icumu.

3 Nzatsemba umwami wabo,

nzamwicana n’abatware baho bose.”

Ni ko Uhoraho avuga.

4 Uhoraho aravuga ati:

“Abayuda bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko batesheje agaciro Amategeko yanjye,

ntibakurikije amateka natanze,

barayobye bakurikiza ba sekuruza,

bayobotse ibigirwamana.

5 Nzaha inkongi igihugu cy’u Buyuda,

nzatsembesha umuriro ibigo ntamenwa bya Yeruzalemu.”

Uhoraho azahana Abisiraheli

6 Uhoraho aravuga ati:

“Abisiraheli bancumuyeho kenshi,

ni yo mpamvu ntazareka kubahana.

Nzabahanira ko bagurisha intungane ngo ibe inkoreragahato,

bagurisha n’umukene wananiwe kwishyura inkweto!

7 Bakandamiza rubanda rugufi,

barangarana abanyabyago,

umuhungu na se baryamana n’umukobwa umwe,

bityo bagatukisha izina ryanjye riziranenge.

8 Bafata imyambaro y’abakene ho ingwate,

ni yo baryamaho nijoro aho batambira ibitambo,

bafatīra inzoga bakazinywera mu ngoro z’ibigirwamana byabo.

9 Nyamara jyewe narabarwaniriye ntsemba Abamori.

Nubwo bareshyaga n’ibiti by’inganzamarumbu,

nubwo bari bakomeye nk’ibiti by’imishishi,

nabatsembye nk’utsemba igiti n’imbuto zacyo agiturutse mu bushorishori,

nabatsembye nk’utsemba igiti agiturutse mu mizi.

10 “Mwa Bisiraheli mwe, nari narabakuye mu gihugu cya Misiri,

nabayoboye mu butayu imyaka mirongo ine,

mbageza aho mwigarurira igihugu cy’Abamori.

11 Nahagurukije abahanuzi mu bahungu banyu,

nahagurukije abanaziri mu basore banyu.

Mbese si uko byagenze mwa Bisiraheli mwe?”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

12 “Nyamara abanaziri mwabuhiye inzoga,

abahanuzi na bo mwababujije guhanura.

13 “Dore jyewe ngiye kubahonyora,

mbahonyore nk’igare ryuzuye ibisarurwa.

14 Umwirutsi ntazagera aho ahungira,

umunyambaraga azacika intege,

intwari na yo ntizacika ku icumu,

15 urwanisha umuheto ntazihagararaho.

Impayamaguru ntizashobora guhunga,

ugendera ku ifarasi na we ntazabasha kurokoka,

16 uwo munsi n’intwari kabuhariwe izahunga imbokoboko!”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Categories
Amosi

Amosi 3

1 Mwa Bisiraheli mwe, bwoko bwose Uhoraho yavanye mu Misiri, nimwumve icyo abavugaho agira ati:

2 “Mu mahanga yose atuye ku isi,

ni mwebwe mwenyine nahisemo,

ni yo mpamvu nzabahanira ibicumuro byanyu byose.”

Umuhanuzi agomba kumvira Uhoraho

3 Mbese abantu babiri bafatanya urugendo batabanje kubisezerana?

4 Mbese intare yatontomera mu ishyamba itari ku muhigo?

Ese icyana cy’intare cyo cyakankamira mu isenga nta cyo cyafashe?

5 Mbese inyoni yafatwa mu mutego nta wawuteze?

Ese umutego wo wapfa gushibuka nta kiwukomye?

6 Mbese impanda y’imbūzi yarangururira mu mujyi, abawutuye ntibamarwe n’ubwoba?

Ese hari icyago gitera mu mujyi atari Uhoraho ugiteje?

7 Erega Nyagasani Uhoraho nta cyo akora,

atabanje kugihishurira abagaragu be b’abahanuzi!

8 Intare yivuze ni nde utagira ubwoba?

Nyagasani Uhoraho avuze ni nde utahanura?

Ibihano Abanyasamariya bazahanishwa

9 Nimujye Ashidodimutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,

mujye no mu Misiri mutangarize abatuye ibigo ntamenwa byaho,

mubatangarize muti:

“Nimukoranire ku misozi ikikije umujyi wa Samariya,

mwirebere imvururu zikaze ziwurimo,

mwirebere n’uburyo abawurimo bakandamizwa.”

10 Uhoraho aravuga ati:

“Abanyasamariya nta gitunganye bakora,

ibigo ntamenwa byabo babirundamo ibyo bambura n’ibyo basahura.”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Umwanzi azagota igihugu cyanyu,

ibigo bikomeye byanyu azabisenya,

ibigo ntamenwa byanyu azabisahura.”

12 Uhoraho avuga ku byerekeye Abisiraheli b’i Samariya, bidamararira mu ntebe no mu mariri binepa agira ati:

“Nk’uko umushumba atesha intare intama,

akayambura amaguru cyangwa agace k’ugutwi,

ni ko muri bo hazarokoka bake.”

13 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:

“Nimutege amatwi mwumve,

muzambere abagabo b’ibyo nzakorera abakomoka kuri Yakobo.

14 Umunsi uzagera mpanire Abisiraheli ibicumuro byabo,

nzasenya intambiro z’i Beteli,

amahembe y’inguni z’izo ntambiro azavunagurika agwe hasi.

15 Nzasenya amazu babamo mu gihe cy’imbeho,

nzasenya n’ayo babamo mu mpeshyi,

amazu atatse amahembe y’inzovu azariduka,

amazu akomeye na yo azasenyagurika.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Categories
Amosi

Amosi 4

Ibishegabo by’i Samariya bizahanwa

1 Mwa Banyasamariyakazi mwe,

mwebwe mwahonjotse nk’inka z’i Bashani,

nimwumve iri jambo,

mukandamiza abanyantegenke mugapyinagaza abakene,

mubwira abagabo banyu muti:

“Nimutuzanire inzoga twinywere.”

2 Nyagasani Uhoraho yarahiye ubuziranenge bwe ati:

“Dore igihe kizagera abanzi babakurubanishe inkonzo,

abasigaye bazakurubanishwa ururobo nk’amafi.

3 Muzanyuzwa mu byuho by’inkuta z’umujyi,

buri wese muri mwe anyuzwe mu cyuho kimuri imbere,

imirambo yanyu izajugunywa i Herumoni.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Abisiraheli banze kugarukira Uhoraho

4 “Mwa Bisiraheli mwe, nimujye i Betelimucumure,

mujye n’i Gilugalimugwize ibicumuro byanyu,

bukeye bwaho mu gitondo mutambe ibitambo,

mutange na kimwe cya cumi ku munsi wa gatatu.

5 Muture ibitambo hamwe n’imigati isembuwe,

murate amaturo y’ubushake mwatanze.

Koko ni byo bibashimisha, mwa Bisiraheli mwe!”

Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

6 “Mu mijyi yanyu yose nabateje gusonza,

aho mutuye hose nabateje inzara,

nyamara ntimwigeze mungarukira.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

7 “Ni nanjye wabimye imvura,

hari hasigaye amezi atatu ngo musarure.

Mu mujyi umwe nagushije imvura,

mu wundi sinayigusha.

Umurima umwe waguyemo imvura ubutaka burasoma,

undi ntiyawugwamo ubutaka burakakara.

8 Abantu baturutse mu mijyi itari imwe,

baradogadoga bajya mu wundi mujyi gushaka amazi yo kunywa,

ntibahabonye abamara inyota,

nyamara ntimwigeze mungarukira.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

9 “Ibihingwa byanyu nabiteje kuma no kubora,

inzige zatsembye imirima yanyu n’imizabibu yanyu,

zatsembye n’imitini yanyu n’iminzenze yanyu,

nyamara ntimwigeze mungarukira.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

10 “Nabateje ibyorezo nk’ibyo nateje Abanyamisiri,

abasore banyu narabaretse bashirira ku rugamba,

amafarasi yanyu narayaretse ajyanwa ho iminyago,

nabateje umunuko w’intumbi mu nkambi zanyu,

nyamara ntimwigeze mungarukira.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

11 “Narimbuye bamwe muri mwe,

nabagenje nk’ab’i Sodoma n’i Gomora,

mwebwe mwarokotse nk’urukwi rurokotse umuriro,

nyamara ntimwigeze mungarukira.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

12 “None mwa Bisiraheli mwe, ngiye kubahana,

mwa Bisiraheli mwe,

nimwitegure tuzabonana,

ndi Imana yanyu.”

13 Koko ni yo yahanze imisozi,

ni yo yaremye umuyaga,

ni na yo ihishurira umuntu imigambi yayo,

ni yo ihindura umucyo umwijima,

ni yo itambagira impinga z’imisozi,

izina ryayo ni Uhoraho Imana Nyiringabo.

Categories
Amosi

Amosi 5

Amosi aburira Abisiraheli

1 Mwa Bisiraheli mwe, nimwumve iri jambo riberekeye ngiye kubabwira: ni indirimbo y’umuborogo.

2 Abisiraheli baratsinzwe,

ntibazongera kubyutsa umutwe.

Basigaye bigunze bonyine mu gihugu cyabo,

ntibafite umuntu wo kubagoboka.

3 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Mu mujyi umwe hazaturuka Abisiraheli igihumbi bagiye ku rugamba,

nyamara hazatabaruka ijana gusa,

mu wundi hazaturuka ijana,

nyamara hazatabaruka icumi gusa.”

4 Uhoraho arabwira Abisiraheli ati:

“Nimunyoboke kugira ngo mubeho.

5 Ntimuyoboke iby’i Beteli,

ntimukajye n’i Gilugali,

ntimugafate urugendo ngo mujye i Bērisheba,

erega Abanyagilugali bazajyanwa ho iminyago,

naho i Beteli hazarimbuka!”

6 Mwa bakomoka kuri Yozefumwe,

nimuyoboke Uhoraho kugira ngo mubeho,

naho ubundi azabatsemba nk’umuriro,

i Beteli hazakongoka ntawe uzabasha kuhazimya.

7 Ubutabera mwarabugoretse busharira nk’indurwe,

ubutungane mwarabwamaganye.

8 Uwaremye inyenyeri zitwa Puleyadi n’izitwa Oriyoni,

uweyura umwijima igitondo kigatangaza,

utuma umunsi wira ijoro rikagwa,

ukoranya amazi y’inyanja akayakwiza ku butaka,

izina rye ni Uhoraho.

9 Ni we utuma abanyamaboko barimbuka,

ni na we utuma umujyi w’intamenwa urimbuka.

10 Mwanga abaharanira ubutabera mu rukiko,

uvuga ukuri mumwanga urunuka.

11 Abanyantegenke mubarya imitsi,

umusaruro wabo muwutwaraho umugabane,

bityo amazu mwubakishije amabuye abaje ntimuzayaturamo,

imizabibu itoshye mwahinze ntimuzanywa divayi yayo.

12 Erega sinyobewe uko ibicumuro byanyu bingana,

sinyobewe n’ibyaha bikomeye mukora,

mutoteza intungane kandi mwakira ruswa,

inkiko zanyu ntizirenganura abakene!

13 Ni yo mpamvu mu gihe nk’iki ufite ubushishozi yicecekera.

Erega iki gihe ni kibi!

14 Nimuharanire gukora ibyiza muzinukwe ibibi,

bityo muzabaho,

Uhoraho Imana Nyiringabo na we azabana namwe nk’uko mubivuga.

15 Mujye mwanga ibibi mukunde ibyiza,

mureke ubutabera buganze mu nkiko zanyu,

ahari Uhoraho Imana Nyiringabo yagira impuhwe,

yazigirira abakomoka kuri Yozefu bazacika ku icumu.

16 Nyagasani Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati:

“Mu mihanda yose yo mu mujyi abantu bazacura umuborogo,

mu mayira yawo yose bazataka bati:

‘Ayii! Ayi baba wee!’

Abo mu cyaro bazahururizwa gutabara abapfushije,

abahanga mu kuborogera abapfuye na bo bazahuruzwa.

17 Imirima y’imizabibu yose izumvikanamo imiborogo,

icyo gihe nzaba nzanywe muri mwe no kubahana.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

Umunsi w’Uhoraho

18 Bazabona ishyano abifuza umunsi w’Uhoraho!

Mbese uwo munsi w’Uhoraho muwifuriza iki?

Uzaba ari umunsi w’umwijima ntuzaba ari uw’umucyo.

19 Bizasa n’umuntu uhunze intare agakubitana n’ikirura,

yagera iwe agafata ku rukuta inzoka ikamuruma ikiganza.

20 Umunsi w’Uhoraho uzaba ari uw’umwijima,

ntabwo uzaba ari umunsi w’umucyo,

uzaba ari uw’icuraburindi nta gacyo na mba.

Guteshuka mu by’iyobokamana

21 “Mukora ingendo z’iminsi mikuru muza kundamya,

nyamara ndazigaya ndetse nzanga urunuka,

amakoraniro yanyu na yo arandambiye.

22 Ibitambo byanyu bikongorwa n’umuriro simbyishimira,

amaturo yanyu y’ibinyampeke na yo ni uko,

ibitambo byanyu by’amatungo y’imishishe simbyitaho.

23 Nimunkize urusaku rw’indirimbo zanyu,

inanga zanyu sinihanganira kuzumva.

24 Ahubwo ubutabera nibwishyire bwizane nk’umugezi utemba,

ubutungane nibusugire busagambe nk’uruzi rutuzuruka.

25 “Mwa Bisiraheli mwe, ya myaka mirongo ine mwamaze mu butayu sinigeze mbaka ibitambo n’amaturo.

26 Icyo gihe ntimwaramyaga ikigirwamana Sakuti, ntimwakigira umwami wanyu, kandi ntimwaramyaga Kewanuikigirwamana cyanyu cy’inyenyeri. Ariko ubu mwabigize imana zanyu.

27 Nuko rero nzatuma mujyanwa ho iminyago babarenze Damasi.”

Uko ni ko Uhoraho avuga: Imana Nyiringabo ni ryo zina rye.

Categories
Amosi

Amosi 6

Isenyuka rya Samariya

1 Bazabona ishyano abatuye i Siyoni badamaraye,

bazabona ishyano abo ku musozi wa Samariya batagira icyo bikanga!

Ni bo bikomerezwa by’ubwoko bukomeye bwa Isiraheli,

ni bo rubanda rushengerera.

2 Nimujye i Kaline murebe,

nimuhava mujye i Hamati, wa mujyi munini,

mujye n’i Gati mu Bufilisiti.

Ese iyo mijyi hari icyo irusha u Buyuda na Isiraheli?

Mbese ibyo bihugu biruta ibyanyu ubunini?

3 Mwanga kwemera ko igihe cy’akaga cyegereje,

nyamara ibyo mukora birakurura ingoma y’urugomo!

4 Muryama ku mariri atatse amahembe y’inzovu,

mugarama mu ntebe zinepa.

Murya abana b’intama,

murya n’inyana zikiri mu ruhongore.

5 Mufata inanga mugacuranga,

mwihimbira indirimbo nka Dawidi mukaziririmba.

6 Munywa divayi nyinshi mugakabya,

mwisīga amavuta y’igiciro gihanitse,

nyamara ntimubabazwa n’akaga kugarije Isiraheli.

7 Ni yo mpamvu muzaba mu ba mbere bazajyanwa ho iminyago,

ibirori by’abadamaraye biherere aho!

8 Nyagasani Uhoraho yarahiye ubutisubiraho,

Uhoraho Imana Nyiringabo yaravuze ati:

“Nanga ubwirasi bw’Abisiraheli,

nanga n’ibigo ntamenwa byabo.

None umurwa wabo n’ibiwurimo byose nzabigabiza abanzi.”

9 Nubwo mu nzu hasigara abantu icumi bacitse ku icumu, na bo bazapfa nta kabuza.

10 Se wabo w’uwapfuye naza gusohora umurambo mu nzu ngo bawutwike, azabaza umuntu asanzemo ati: “Nta wundi musigaranye?”

Uwo azamusubiza ati: “Nta we.” Nuko yungemo ati: “Ceceka si igihe cyo kuvuga izina ry’Uhoraho!”

11 Yewe, iyo Uhoraho abitegetse amazu manini ararindimuka, amatoya na yo agasenyagurika.

Ibidashoboka

12 Mbese amafarasi yakwiruka mu bitare?

Ashwi da!

Ese ibimasa byo byahinga mu bitare?

Ntibishoboka!

Nyamara mwebwe mwahumanyije ubutabera bumera nk’uburozi,

ubutungane mwarabuhindanyije bumera nk’indurwe.

13 Mwirata ko mwigaruriye umujyi wa Lodebari. Murigamba muti: “Mbega ukuntu twagize ubutwari bwo gufata Karinayimu!”

14 Uhoraho Imana Nyiringabo aravuga ati: “Mwa Bisiraheli mwe, dore ngiye kubateza ingabo z’abanyamahanga zibakandamize uhereye i Lebo-Hamati mu majyaruguru, ukageza ku kibaya cya Araba mu majyepfo.”

Categories
Amosi

Amosi 7

Iyerekwa rya mbere: inzige

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Uhoraho yohereje amarumbu y’inzige igihe ubwatsi bwari bumaze gushibuka aho bari baratemye ubugenewe umwami.

2 Nuko inzige zitsemba ubwatsi bwose bwo mu gihugu, maze ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, girira imbabazi abakomoka kuri Yakobo. Mbese bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

3 Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye ntibizabaho!” Uko ni ko Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya kabiri: umuriro

4 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye Nyagasani Uhoraho agiye guhanisha Abisiraheli umuriro. Uwo muriro wakamyaga amasōko avubura imigezi ugakongora n’ubutaka.

5 Nuko ndatakamba nti: “Nyagasani Uhoraho, sigaho! Mbese abakomoka kuri Yakobo bazabyutsa umutwe bate ko ari bake?”

6 Maze Uhoraho yisubiraho ati: “Ibyo ubonye na byo ntibizabaho.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho yavuze.

Iyerekwa rya gatatu: impinyuzarukuta

7 Dore ibyo Nyagasani yanyeretse: namubonye ahagaze ku rukuta rwagorojwe impinyuzarukuta kandi afashe impinyuzarukuta mu ntoki.

8 Uhoraho arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?”

Ndamusubiza nti: “Ni impinyuzarukuta.”

Nyagasani ni ko kumbwira ati: “Dore ndayikoresheje kugira ngo mpinyuze ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli bumeze nk’urukuta rutagororotse. Ubu bwo sinzakomeza kubihanganira.

9 Aho abakomoka kuri Izaki basengera ibigirwamana hose nzahatsemba,

ahantu hose banyeguriye muri Isiraheli nzaharimbura.

Nzahagurukira Umwami Yerobowamu n’ab’inzu ye mbicishe inkota.”

Amosi yirukanwa i Beteli

10 Amasiya umutambyi w’i Beteli atuma kuri Yerobowamu, umwami wa Isiraheli ati: “Dore Amosi arakugambanira mu baturage ba Isiraheli, igihugu ntigishobora kwihanganira ibyo avuga.

11 Ubonye ngo Amosi avuge ati: ‘Yerobowamu azicishwa inkota, Abisiraheli bajyanwe ho iminyago kure y’igihugu cyabo!’ ”

12 Nuko Amasiya abwira Amosi ati: “Genda wa muhanuzi we! Itahire mu Buyuda ube ari ho uhanurira ubone ikigutunga!

13 Ntukongere guhanurira hano i Beteli, kuko ari ho umwami asengera hakaba n’ingoro y’ingenzi y’igihugu cyacu.”

14 Amosi asubiza Amasiya ati: “Umwuga wanjye si uguhanura, sindi n’uwo mu muryango w’abahanuzi! Ahubwo ndi umworozi nkaba n’umurinzi w’ishyamba ry’imivumu.

15 Niragiriraga amatungo ariko Uhoraho arampamagara ati: ‘Jya guhanurira ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli.’

16 Amasiya we, urambuza guhanurira Abisiraheli kugira ngo ne gucyaha abo bantu bakomoka kuri Izaki. None umva iri jambo ry’Uhoraho.

17 Uhoraho aravuga ati:

‘Umugore wawe azahinduka indaya muri uyu mujyi,

abahungu bawe n’abakobwa bawe bazicishwa inkota,

isambu yawe izagabanywa ihabwe abandi,

wowe ubwawe uzagwa mu mahanga.

Abisiraheli na bo bazajyanwa ho iminyago mu gihugu cya kure.’ ”

Categories
Amosi

Amosi 8

Iyerekwa rya kane: igitebo kirimo imbuto

1 Dore ibyo Nyagasani Uhoraho yanyeretse: nabonye igitebo cy’imbuto zo mu mahenuka y’isarura.

2 Nuko arambaza ati: “Amosi we, iki ni iki?”

Ndamusubiza nti: “Ni igitebo cy’imbuto zo mu mahenuka y’isarura.”

Uhoraho arambwira ati: “Ubwoko bwanjye bw’Abisiraheli bugeze mu mahenuka! Sinzakomeza kubihanganira.

3 Uwo munsi abaririmbaga mu ngoro basengeramobazacura imiborogo. Ahantu hose imirambo izaba myinshi, bazayijugunya bumiwe.” Uko ni ko Nyagasani Uhoraho avuga.

Uhoraho acyaha abariganya

4 Nimutege amatwi mwumve ibi,

yemwe abakandamiza abakene,

mwe mushaka gutsemba rubanda rugufi.

5 Muribwira muti:

“Umunsi mukuru w’imboneko z’ukwezi urarangira ryari ngo twicururize?”

Kandi muti:

“Si twe tubona isabato irangira ngo tugurishe ingano!

Turica iminzani twibe ibiro, duhende rubanda,

6 turagurisha ndetse n’ingano z’inkumbi.

Abatindi nyakujya turabagura amafaranga,

turagura n’abakene bananiwe kwishyura inkweto.”

7 None Uhoraho yarabarahiye ati:

“Abakomoka kuri Yakobo ni abanyagasuzuguro,

sinzirengagiza ibikorwa byabo byose.

8 Ni cyo gituma isi izatingita,

abatuye mu gihugu bose bazaboroga,

igihugu cyose kizatsikira giterwe hejuru,

kizamera nk’uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.”

Umunsi w’Uhoraho

9 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Uwo munsi nzatuma izuba rirenga amanywa ava,

nzatuma igihugu gicura umwijima ku manywa y’ihangu.

10 Ingendo zanyu z’iminsi mikuru muza kundamya,

nzazihindura iz’akababaro,

indirimbo zanyu nzazihindura imiborogo.

Nzatuma mukenyera imyambaro igaragaza akababaro,

mwese muzimoza umusatsi,

muzaboroga nk’abapfushije umwana w’ikinege.

Uwo munsi uzaba uteye agahinda urinde urangira.”

11 Nyagasani Uhoraho aravuga ati:

“Dore iminsi izaza nteze igihugu inzara,

ariko ntizaba ari inzara y’ibyokurya,

ntizaba ari inyota y’ibinyobwa,

ahubwo izaba ari inzara n’inyota byo kumva amagambo yanjye.

12 Icyo gihe abantu bazajarajara,

bazava ku nyanja yo mu majyepfo bagane ku yo mu burengerazuba,

bazazerera bava mu majyaruguru berekeza mu burasirazuba,

bashaka kumva Ijambo ryanjye,

nyamara ntibazabishobora.

13 Uwo munsi abasore n’abakobwa beza bazicwa n’inyota.

14 Abarahira ibigirwamana by’i Samariya,

abarahira bati: ‘Harakabaho imana z’i Dani’,

abarahira bati: ‘Harakabaho imana y’i Bērisheba’,

bose bazagwa ubutazongera kubyuka.”

Categories
Amosi

Amosi 9

Iyerekwa rya gatanu: isenyuka rya Beteli

1 Nabonye Nyagasani ahagaze iruhande rw’urutambiro, aravuga ati:

“Kubita inkingi yo ku muryango uyihereye ku mutwe,

uyikubite urubaraza runyeganyege,

urugushe ku bahari bose.

Abazaba bacitse ku icumu nzabicisha inkota,

nta n’umwe muri bo uzabona uko ahunga,

nta n’umwe muri bo uzarokoka.

2 Nubwo bacukura ngo bahungire ikuzimu,

na ho nahabafatira!

Nubwo bazamukira mu ijuru ngo bampunge,

na ho nabahananturayo.

3 Nubwo bakwihisha mu mpinga y’umusozi wa Karumeli,

nabakurikira nkabakurayo.

Nubwo bajya hasi mu nyanja bakibwira ko ntabareba,

nabateza ikiyoka kibamo kikabarya.

4 Nubwo abanzi babo babajyana ho iminyago,

natuma Abisiraheli bicishwa inkota.

Nzabahozaho ijisho ntagendereye kubagirira neza,

nzaba ngendereye kubagirira nabi.”

5 Nyagasani Uhoraho Nyiringabo atunga isi urutoki igatingita,

abatuye igihugu bose baraboroga,

igihugu cyose kiratsikira kigaterwa hejuru,

kimera nk’uruzi rwa Nili rwo mu Misiri, rwuzura rukuzuruka.

6 Uwiyubakiye aho atuye mu ijuru,

uwishyiriyeho ikirere hejuru y’isi,

ukoranya amazi y’inyanja akayadendeza ku butaka,

izina rye ni Uhoraho.

Uhoraho azahana abanyabyaha

7 Uhoraho aravuga ati:

“Mwa Bisiraheli mwe,

ntimwibwire ko mufite agaciro kuri jye kuruta Abanyakushi.

Ni koko mwebwe nabavanye mu Misiri,

naho Abafilisiti nabavanye i Kafutori,

Abanyasiriya na bo nabavanye i Kiri.

8 Jyewe Nyagasani Uhoraho mpoza ijisho kuri Isiraheli,

nzarimbura iyo ngoma y’abanyabyaha nyitsembe.

Nyamara Abisiraheli sinzabarimbura bose.”

Uko ni ko Uhoraho avuga.

9 “Nzategeka Abisiraheli bayungururirwe mu mahanga yose,

bizamera nk’uko bayungurura ifu ntihagire igiheri gihita.

10 Abanyabyaha bo mu bwoko bwanjye baribwira bati:

‘Nta cyo tuzaba, nta kibi kizatugeraho.’

Nyamara bose bazicwa n’inkota!”

Kuvugururwa kwa Isiraheli

11 “Ingoma ya Dawidi imeze nk’inzu yasenyutse,

nyamara uwo munsi nzayivugurura imere nk’uko yahoze.

Nzaziba ibyuho byayo nsane n’ahasenyutse,

nzayikomeza imere uko yahoze kera.

12 Abisiraheli bazigarurira igice cyasigaye cy’igihugu cya Edomu,

bazigarurira n’amahanga yose yahoze ari ayanjye.”

Uko ni ko Uhoraho avuga kandi azabisohoza.

13 Uhoraho aravuga ati:

“Dore iminsi izaza ubutaka burumbuke,

bazajya batangira guhinga abandi bagisarura,

bazajya batangira kubiba abandi bacyenga imizabibu,

divayi iryoshye izaba iri hose,

izaba iri ku misozi no ku dusozi twose.

14 Nzasubiza Abisiraheli ubwoko bwanjye ishya n’ihirwe,

bazubaka bundi bushya imijyi yashenywe bayituremo,

bazatera imizabibu banywe divayi yayo,

bazahinga imirima barye umwero wayo.

15 Nzabatuza ku butaka bwabo bashinge imizi,

ntibazongera kuvanwa mu gihugu nabahaye.”

Uko ni ko Uhoraho Imana yanyu avuga.