Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 11

Kwizera Imana

1 Kwizera Imana ni ukwemera ko umaze guhabwa ibyo wiringiye kuzabona, kandi ni ukumenya udashidikanya ko ibyo utareba biriho.

2 Uko kwizera ni ko kwatumye aba kera bashimwa n’Imana.

3 Kwizera Imana bitwumvisha ukuntu yavuze maze ijuru n’isi bikabaho, ku buryo ibyo abantu bareba byakomotse ku bitagaragara.

4 Kwizera Imana ni ko kwatumye Abeli ayitura igitambo kiyishimishije kiruta icya Kayini. Ni na ko kwatumye yemerwa ko atunganiye Imana, na yo igashima amaturo ye. Nubwo yapfuye uko kwizera kwe gutuma na n’ubu akivuga.

5 Kwizera Imana ni ko kwatumye Henoki yimurwa ku isi atagombye gupfa, ntihagira uwongera kumuca iryera kuko Imana yamujyanye. Kandi byanditswe ko atarimurwa yari yarayinogeye.

6 Icyakora nta wabasha kunogera Imana atayizera, kuko uyisanga wese agomba kwemera ko ibaho kandi ko igororera abayishaka.

7 Kwizera Imana ni ko kwatumye Nowa yita ku byo yaburiwe na yo ku byerekeye ibigiye kuzaba, nubwo yari atarabibona. Nuko yubaka ubwato bunini, we n’umuryango we bari kuzahungiramo umwuzure. Bityo ibyo Nowa yakoze byatumye ab’isi batsindwa n’urubanza, maze Imana imuha umugabane ku butungane iha abayizera.

8 Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu ayumvira igihe yamuhamagaraga, akimukira mu gihugu yari kuzahabwa ho umunani. Nuko agenda atazi iyo ajya.

9 Kwizera Imana kwanatumye Aburahamu aba nk’umushyitsi muri icyo gihugu Imana yamusezeranyije. Aba mu mahema kimwe na Izaki na Yakobo, na bo basezeranyijwe uwo munani kimwe na we.

10 Erega Aburahamu yari ategereje kuzatura mu murwa wahanzwe n’Imana ubwayo, kandi wubatswe na yo ku mfatiro zikomeye!

11 Kwizera Imana ni ko kwatumye Sara abasha gusama inda, n’ubwo yari ageze mu zabukuru kandi ari n’ingumba. Impamvu ni uko yizeye ko Imana itazabura gukora ibyo yasezeranye kuko ari indahemuka.

12 Bityo rero umukambwe umwe na we wasaga n’uwapfuye, akomokwaho n’abantu banganya ubwinshi n’inyenyeri zo ku ijuru n’umusenyi wo ku nkombe z’inyanja.

13 Abo bose bapfuye bagifitiye Imana icyizere. Bari batarahabwa ibyo yabasezeranyije, icyakora babireberaga kure bakabyishimira. Bemeraga ku mugaragaro ko ari abashyitsi n’abagenzi kuri iyi si.

14 Abavuga batyo baba beruye ko bashaka igihugu cyabo bwite.

15 Iyo baza rero gukumbura igihugu bari baravuyemo, bari bagifite uburyo bwo gusubirayo.

16 Ahubwo bifuzaga igihugu kirusha icyo kuba cyiza, ari icyo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, ndetse yabateguriye umurwa bazaturamo.

17 Kwizera Imana ni ko kwatumye Aburahamu atura Izaki ho igitambo, ubwo yamusuzumaga ngo irebe ko yayumvira. Aburahamu yemeye gutanga uwo mwana we w’ikinege, kandi ari we yari yarahawe ho amasezerano.

18 Imana yari yaramubwiye iti: “Izaki ni we uzakomokwaho n’urubyaro nagusezeranyije.”

19 Aburahamu yibwiraga ko nubwo umuntu yaba apfuye, Imana ibasha kumuzura. Ubigereranyije rero yagaruriwe Izaki nk’uzutse.

20 Kwizera Imana ni ko kwatumye Izaki aha Yakobo na Ezawu umugisha ku byo bazahabwa bwanyuma.

21 Kwizera Imana ni ko kwatumye Yakobo atarapfa aha umugisha abahungu bombi ba Yozefu. Yabikoze yishingikirije inkoni ye, asingiza Imana.

22 Kwizera Imana ni ko kwatumye Yozefu ajya kwitārūra, ahanura ko urubyaro rwa Isiraheli ruzava mu Misiri, agena n’ibyerekeye amagufwa ye.

23 Kwizera Imana ni ko kwatumye ababyeyi ba Musa bamuhisha amezi atatu amaze kuvuka. Babonye ko ari umwana mwiza ntibatinya kurenga ku itegeko ry’umwami wa Misiri.

24 Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ubwo yari amaze gukura, yanga kwitwa umuhungu w’umukobwa w’umwami wa Misiri.

25 Ahubwo yiyemeza kugirirwa nabi hamwe n’ubwoko bw’Imana, abirutisha ibyishimo by’igihe gito yaterwa no gukora ibyaha.

26 Yasangaga ko guteshwa agaciro nka Kristoari ubukungu buruta kure umutungo wose w’igihugu cya Misiri, kuko yari arangamiye ingororano yari kuzahabwa.

27 Kwizera Imana ni ko kwatumye Musa ava mu Misiri, adatinya uburakari bw’umwami waho. Ntiyatezuka kuko yari arangamiye Imana itaboneka nk’uyiruzi.

28 Kwizera Imana ni ko kwamuteye kandi gushyiraho umuhango wa Pasika, maze ategeka ko basīga amaraso ku miryango, kugira ngo uwazaga gutsemba abana b’impfura bose atagira icyo atwara Abisiraheli.

29 Kwizera Imana ni ko kwatumye Abisiraheli bambuka Inyanja Itukura, ari nko kunyura ku butaka bwumutse. Nyamara Abanyamisiri babigerageje bararohama.

30 Kwizera Imana ni ko kwatumye inkuta z’umujyi wa Yeriko ziritagurika, Abisiraheli bamaze kuzizenguruka iminsi irindwi.

31 Kwizera Imana ni na ko kwatumye ya ndaya yitwa Rahabu idapfana n’abatumvira Imana, kubera ko yakiriye abatasi neza.

32 Nongere mvuge iki se kandi? Igihe cyambana gito, nshatse kurondora ibya Gideyoni na Baraki na Samusoni, na Yefute na Dawidi na Samweli ndetse n’abahanuzi.

33 Kubera ukwizera Imana kwabo bigaruriye ibihugu, bashinga ubutabera maze basingira ibyo Imana yari yarabasezeranyije. Babumbye iminwa y’intare,

34 bazimya umuriro ugurumana, barokoka ubugi bw’inkota. Mu mwanya w’intege nke bahabwa imbaraga. Ku rugamba ntihagira ubahangara, ahubwo bahashya ibitero by’abanyamahanga.

35 Abagore bahabwa ababo bazuwe mu bapfuye.

Abandi bishwe urubozo ntibemera kurengerwa, kugira ngo bazazuke bahabwe ubugingo buhebuje.

36 Bamwe bahawe urw’amenyo bakubitwa ibiboko, naho abandi baboheshwa iminyururu barohwa muri gereza.

37 Bamwe bicishijwe guterwa amabuye, abandi gukererwamo kabiri, naho abandi bicishwa inkota. Bazereraga bambaye impu z’intama n’iz’ihene badafite gifasha, batotezwa kandi bagirirwa nabi.

38 Yemwe, n’isi ntiyari ikwiye ko bayibamo! Bazereraga ahadatuwe no mu misozi, bakibera mu buvumo no mu masenga.

39 Abo bose Imana yarāse ukwizera kwabo, nyamara bapfuye batarahabwa ibyo yabasezeranyije.

40 Erega natwe Imana yaduteganyirije ibyiza bihebuje, ku buryo abo batari kugirwa indakemwa byuzuye tutari hamwe na bo!

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/11-9dc9738325f56b61e3ba27b87debe676.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 12

Imana idufata nk’abana bayo

1 Natwe rero ubwo tuzengurutswe n’imbaga ingana ityo y’abahamije ibyo bizera, tureke ibitubuza gutambuka n’ibyaha bikunda kutuganza, maze twihatire kwiruka turangize gusiganwatwateganyirijwe tudacogoye.

2 Duhange Yezu amaso we nkomoko y’ukwizera kwacu, akaba ari na we ukunonosora. Yihanganiye kubambwa ku musaraba ntiyita ku isoni bimutera, kuko yazirikanaga ibyishimo abikiwe. Ubu yicaye iburyo bw’intebe ya cyami y’Imana.

3 Nuko nimumwibuke, muzirikane ukuntu yihanganiye kurwanywa bene ako kageni n’abanyabyaha, kugira ngo mudacogora mugacika n’intege.

4 Erega mu ntambara muhanganye n’ibyaha, ntimuragera aho kumena amaraso yanyu!

5 Kandi rero mwibagiwe ya magambo yo kubakomeza Imana yababwiye nk’ubwira abana be iti:

“Mwana wanjye, igihe Nyagasani aguhana ubyiteho,

ntucibwe intege n’uko agucyashye.

6 Koko rero Nyagasani acyaha uwo akunda,

uwo yemera wese ko ari umwana we ni we acishaho umunyafu.”

7 Noneho mwihanganire guhanwa n’Imana, kuko ari uko ibafata nk’abana bayo. Mbese ye, wabona umwana udahanwa na se?

8 Niba rero mudahanwa nk’uko umwana wese ahanwa na se, ntimuba muri abana b’Imana nyakuri, ahubwo muba mubaye ibibyarirano.

9 Ba data batubyaye ku buryo busanzwe ko baduhanaga tukabubaha, ubwo se Data watubyaye ku buryo bwa Mwuka, ntitugomba kurushaho kwemera kugengwa na we ngo tubeho?

10 Ba data baduhanaga uko babyumvaga na bwo by’igihe gito, naho uguhana kw’Imana Data bidufitiye akamaro ko kugira ngo tugire uruhare ku buziranenge bwayo.

11 Nta muntu uhanwa ngo muri ako kanya bimushimishe, ahubwo biramubabaza. Nyamara ababyitoje amaherezo bibabyarira amahoro n’ubutungane.

Amabwiriza n’imiburo

12 Kubera iyo mpamvu nimukomeze amaboko ananiwe n’amavi adandabirana.

13 Muhange inzira zigororotse, kugira ngo ucumbagira ukuguru kwe kudahuhuka ahubwo gukire.

14 Mwihatire kubana n’abantu bose mu mahoro no kuba abaziranenge, kuko nta n’umwe utari we uzabona Nyagasani.

15 Murabe maso kugira ngo hatagira ucogora ngo yivutse ubuntu Imana igira. Ntihakagire umuntu uba nk’umuzi mubi ushibuka ukēra imbuto zisharira, maze agateza impagarara mu bantu, akanduza rubanda.

16 Ntihakagire umuntu uba umusambanyi, cyangwa usuzugura iby’Imana nka Ezawu. Ezawu uwo yari umwana w’impfura, maze ubutware bwe bw’umwana w’impfura abugurana igaburo rimwe.

17 Muzi ko bitinze yashatse ko se amuraga umugisha umukwiye maze ntawuhabwe. Ntiyari agishoboye guhindura ibyo yari yarakoze nubwo yabishatse arira.

18 Mwe rero ntimuri nk’Abisiraheli ba kera, ngo mube mwegereye umusozi wa Sinayi umuntu yakoza intoki. Aho ni ho babonaga umuriro ugurumana n’umwijima w’icuraburindi, bakumva n’umuyaga w’ishuheri

19 n’impanda zivuga n’ijwi rirangīra. Abumvise iryo jwi basabye bakomeje ko ritongera kuvuga rwose.

20 Ntibabashaga kwihanganira kumva ijwi ry’uvugira mu ijuru agira ati: “Uzakora kuri uyu musozi wese azicishwa amabuye, niriba n’itungo muzarigenze mutyo.”

21 Ibyo babonaga byari biteye ubwoba koko, ku buryo na Musa yavuze ati: “Ndatinye cyane, ndahinda umushyitsi.”

22 Ahubwo mwegereye umusozi Siyoni n’umurwa w’Imana, nzima ari wo Yeruzalemu yo mu ijuru, n’abamarayika ibihumbi n’ibihumbi bakoraniye mu mwidagaduro.

23 Mwegereye n’imbaga y’abana b’impfura b’Imana amazina yabo akaba yanditswe mu ijuru. Mwegereye kandi Imana umucamanza wa bose, n’abapfuye ari intungane bagizwe indakemwa.

24 Ndetse mwegereye na Yezu Umuhuza w’Imana n’abagengwa n’Isezerano rishya, n’amaraso ye yamishwe adusabira ibyiza kurusha aya Abeli.

25 Muramenye ntimwange kumva uvuga! Abanze kumva uwababuriye ku isi ntibanze no guhanwa. Twe rero byaba bikabije. Twazahungira he igihano niba twirengagiza utuburira wo mu ijuru?

26 Cya gihe ijwi ry’Imana ryatigishije isi, na n’ubu ni yo ituburira, iti: “Hasigaye rimwe gusa, sintigise isi yonyine, ahubwo nzatigisa n’ijuru.”

27 Iryo jambo ngo: “Hasigaye rimwe …”, rigaragaza ko ibyaremwe byose bizatigiswa bikavanwaho, kugira ngo hagumeho ibidashobora guhungabanywa n’umutingito.

28 Dushimire Imana rero ko yaduhaye ubwami budashobora guhungabanywa. Bityo tuyisengeuko ishaka, tuyubaha kandi tuyitinya.

29 Erega Imana yacu ni nk’umuriro ukongora!

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/12-7ddeca1669f19431edfba5be9fbf4df5.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 13

Gushimisha Imana uko bikwiye

1 Ntimuhweme gukundana bya kivandimwe.

2 Ntimukibagirwe no kwakira abashyitsi. Erega hari bamwe babikoze, basanga bakiriye abamarayika batabizi!

3 Muzirikane abanyururu nk’aho mufunganywe na bo. Mwibuke n’abagirirwa nabi, muzirikane ko namwe mufite umubiri.

4 Gushyingiranwa kubahwe n’abantu bose, kandi he kugira uwo mu bashakanye wandavuza uburiri bwabo asambana, kuko ibyomanzi n’abasambanyi Imana izabacira urubanza.

5 Ntimugatwarwe n’inyota y’ifaranga ahubwo munyurwe n’ibyo mufite, kuko Imana yavuze iti: “Sinzabasiga, nta n’ubwo nzabatererana na gato.”

6 Ni cyo gituma tuvuga nta cyo twishisha tuti:

“Nyagasani ni we unshyigikiye,

nta cyo nzatinya, umuntu se yantwara iki?”

7 Mujye mwibuka abayobozi banyu babagejejeho Ijambo ry’Imana. Muzirikane uko babayeho n’uko bapfuye, maze mukurikize urugero rwo kwizera Imana kwabo.

8 Yezu Kristo uko yari ari ejo na none ni ko ari, ni na ko azahora iteka ryose.

9 Ntimugateshwe inzira n’inyigisho zitari zimwe z’inzaduka. Icyiza ni uko imitima yacu yatungwa n’ubuntu Imana igira, aho gutungwa n’ibyokurya twategetswe n’amategeko kandi nta cyo bimarira abayakurikiza.

10 Twe dufite urutambiro rundi, abatambyi bakora mu Ihema risanzwe ntibemerewe kurya ku bitambirwa kuri rwo.

11 Ubusanzwe Umutambyi mukuru ajyana amaraso y’amatungo atuwe Imana mu Cyumba kizira inenge cyane, akayatanga ho impongano y’ibyaha, naho inyama zigatwikirwa inyuma y’inkambi.

12 Ni cyo gituma Yezu yaraguye inyuma y’irembo rya Yeruzalemu, kugira ngo rubanda abegurire Imana akoresheje amaraso ye bwite.

13 Noneho rero nimucyo dusohoke tumusange inyuma y’inkambi, twemeye guteshwa agaciro nka we.

14 Erega nta mujyi uhoraho dufite hano ku isi, ahubwo twifuza umujyi uteganyijwe kuzaboneka!

15 Nuko rero ntiduhweme gutura Imana ibitambo by’ishimwe tubikesha Yezu. Ni ukuvuga ngo tujye tuyogeza mu ruhame, bibe ari byo bisesekara ku minwa yacu.

16 Ntimukibagirwe kugira neza no gusangira ibyo mufite, kuko bene ibyo ari byo bitambo bishimisha Imana.

17 Mwumvire ababayobora kandi mwemere kugengwa na bo, kuko ari bo bashinzwe ubugingo bwanyu bakazabubazwa n’Imana. Mubumvire kugira ngo babakorere bishimye batinuba, kuko babakoreye binuba mwe nta kamaro byabagirira.

18 Mukomeze kudusabira. Turahamya ko nta kibi imitima yacu iturega, kuko kwifata neza igihe cyose ari icyo dushaka.

19 Ndabinginze murusheho kunsabira, kugira ngo Imana ingarureiwanyu bidatinze.

Gusaba umugisha

20-21 Umwami wacu Yezu ari we mushumba mukuru w’intama, Imana yamuzuye mu bapfuye kubera amaraso ye ahamya Isezerano ryayo ridakuka. Iyo Mana itanga amahoro ibashoboze ibyiza byose, kugira ngo mukore ibyo ishaka. Nuko isohoze muri twe umurimo uyishimisha ikoresheje Yezu Kristo. Ikuzo ribe irye iteka ryose. Amina.

Umwanzuro n’indamutso

22 Bavandimwe, ibyo nanditse byo kubakomeza ndabasaba kubyitaho. Erega uru rwandiko ntabwo ari rurerure!

23 Mumenye kandi ko umuvandimwe wacu Timoteyo yafunguwe. Naramuka angezeho vuba tuzazana kubasura.

24 Muramutse ababayobora bose, kimwe n’intore zose za Nyagasani. Abavandimwe bo mu Butaliyani barabatashya.

25 Nyagasani nagumye kubagirira ubuntu mwese.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/13-13fa3cb37df4b7e163abc1627988f0e5.mp3?version_id=387—