Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 1

Imana ituma Umwana wayo ku bantu bayo

1 Kera Imana yamenyesheje ba sogokuruza ibyayo kenshi no ku buryo bwinshi, ibatumyeho abahanuzi.

2 Ariko ubu tugeze mu gihe cy’imperuka, yatumenyesheje ibyayo idutumyeho Umwana wayo. Uwo ni we yateganyije guha byose ho umunani, kandi ni na we yakoresheje kurema byose.

3 Uwo Mwana w’Imana ni we urabagirana ho ikuzo ryayo, ni na we ubonekwaho n’imiterere yayo nyakuri. Ni we ushyigikiye ibintu byose kubera ububasha bw’ijambo rye. Arangije umurimo wo kweza abantu akabahanaguraho ibyaha, yicaye mu ijuru ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana nyir’ubuhangange.

Umwana w’Imana asumba abamarayika

4 Imana yahaye uwo Mwana wayo gusumba kure abamarayika, nk’uko izina yahawe risumba iryabo.

5 Koko nta mumarayika n’umwe Imana yigeze ibwira iti:

“Ni wowe Mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.”

Cyangwa se ngo ivuge iti:

“Jyewe nzamubera Se,

na we ambere umwana.”

6 Nyamara kandi igihe Imana yoherezaga impfura yayo ku isi, yaravuze iti:

“Abamarayika bose b’Imana nibamuramye.”

7 Ku byerekeye abamarayika yaravuze iti:

“Igira abamarayika bayo imiyaga,

abo bagaragu bayo ibagira ibirimi by’umuriro.”

8 Naho ku byerekeye Umwana wayo iravuga iti:

“Mana, ingoma yawe ihoraho iteka ryose,

abantu bawe ubategekesha ubutabera.

9 Ukunda ubutungane ukanga ubugome,

ni yo mpamvu Imana ari yo Mana yawe yagusīze amavuta,

yakurobanuye muri bagenzi bawe, igusendereza ibyishimo.”

10 Na none iti:

“Nyagasani, mbere na mbere wahanze isi,

ijuru na ryo ni umurimo w’intoki zawe.

11 Ibyo bizashiraho ariko wowe uzahoraho,

byose bizasaza nk’umwambaro.

12 Uzabizingazinga nk’uzingazinga umwenda,

bizahindurwa nk’uko imyambaro ihinduranywa.

Ariko wowe uzahora uri uko wahoze,

ntuzigera ugira iherezo.”

13 Nta mumarayika n’umwe Imana yigeze ibwira iti:

“Icara ku ntebe ya cyami iburyo bwanjye,

nanjye nzahindura abanzi bawe nk’akabahoukandagizaho ibirenge.”

14 None se abamarayika ni iki? Bose ni ingabo zo mu ijuru zikorera Imana, zatumwe gufasha abagenewe guhabwa agakiza ho umunani.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/1-36b67220e2e0737ec81ddcc7c6c1b53a.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 2

Kutirengagiza agakiza gakomeye k’Imana

1 Ni cyo gituma tugomba kwita cyane ku byo twumvise, kugira ngo tutayoba tukagenda buheriheri.

2 Ubutumwa bwavuzwe n’abamarayikabwari bukaze, ku buryo ababucumuyeho ntibabwumvire, bahawe igihano kibakwiriye.

3 None se twebwe tuzarokoka dute niba twirengagiza agakiza gakomeye gatyo? Ibyerekeye ako gakiza byabanje gutangazwa na Nyagasani, maze ababyumvise batwemeza ko ari ukuri.

4 Imana na yo ishyigikira ibyo bemeje itanga ibimenyetso, ikora ibitangaza n’ibindi bikorwa by’ububasha bitari bimwe, inagaba impano za Mwuka Muziranenge uko ishatse.

Uwayoboye abantu ku gakiza

5 Erega si abamarayika Imana yahaye kugenga isi izabaho, ari na yo tuvuga!

6 Ahubwo mu Byanditswe hari uwavuze ati:

“Mana, mbese umuntu ni iki byatuma umuzirikana,

ikiremwamuntu ni iki byatuma ucyitaho?

7 Habuzeho gato ngo umuntu umugire nk’abamarayika,

wamutamirije ikamba ry’ikuzo n’icyubahiro,

8 byose urabimuha kugira ngo abigenge.”

Igihe Imana yeguriraga umuntu ibintu byose nta na kimwe yasize. Nyamara kugeza ubu ntiturabona koko umuntu agenga byose.

9 Ahubwo Yezu ni we tubona, yacishijwe bugufi, abamarayika bamusumba ho gato. Kwari ukugira ngo anyure mu rupfu, abigiriye abantu bose – ubwo ni bwo buntu Imana yagize. Ariko none yambitswe ikuzo n’icyubahiro nk’ikamba, abitewe n’urupfu yapfuye.

10 Imana yaremye byose ibigira ibyayo. Byari bikwiye rero ko itunganya Yezu bidasubirwaho imucishije mu mibabaro, kuko ari we wagenewe kuyobora abantu ku gakiza. Kwari ukugira ngo Imana igeze ku ikuzo ryayo abantu benshi yagize abana bayo.

11 Ari Yezu ugeza abantu ku Mana ari n’abo ayigezaho, bose bafite inkomoko imwe. Ni cyo gituma Yezu atagira isoni zo kuvuga ko ari abavandimwe be.

12 Nuko akabwira Imana ati:

“Nzakuratira abavandimwe banjye,

ngusingize mu ikoraniro ry’abayoboke bawe.”

13 Akongera akavuga ati:

“Imana ni yo nzaba mfitiye icyizere”,

kandi ati:

“Dore ndi hano hamwe n’abana Imana yampaye.”

14 Ubwo rero abo yagize abana bayo bahūzwa no kugira umubiri n’amaraso, Yezu na we ubwe yabihuriyeho na bo. Kwari ukugira ngo kubera urupfu rwe anyage Satani ubushobozi, we wagengaga imbaraga z’urupfu,

15 maze avane mu buja ababubayemo kuva bakivuka babitewe no gutinya urupfu.

16 Erega si abamarayika yaje kugoboka, ahubwo ni urubyaro rwa Aburahamu!

17 Kubera iyo mpamvu yagombaga guhinduka, akamera nk’abavandimwe be ku buryo bwose, kugira ngo abe Umutambyi mukuru udahemuka kandi ugira imbabazi, ahagararire abantu imbere y’Imana, ahongerere ibyaha byabo kugira ngo bababarirwe.

18 Nuko rero abasha kugoboka abageragezwa, kubera ko na we yageragejweakababazwa.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/2-98368ba4e28e90dcb25aea5d9604bfb4.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 3

Umwana w’Imana aruta Musa

1 Bavandimwe, Imana yarabatoranyije ibahamagarira guhabwa umugabane w’ibyiza by’ijuru. Nuko rero nimuzirikane Yezu, uwo Imana yagize Intumwa yayo n’Umutambyi mukuru, kandi akaba ari we dukesha kwemera ibyayo mu ruhame.

2 Ni indahemuka ku Mana yamuhamagariye uwo murimo, kimwe na Musa wabaye indahemuka mu byo yamushinze byose.

3 Nk’uko umwubatsi ahabwa icyubahiro kirenze icy’inzu yubatse, ni na ko Yezu akwiye guhabwa ikuzo risumba irya Musa.

4 Inzu yose igira uwayubatse, naho Imana ni yo mwubatsi wa byose.

5 Musa yabaye indahemuka, ari umugaragu wo gukorera inzu yose y’Imana, ashinzwe kugaragaza ibyari kuzavugwa na yo.

6 Naho Kristo we yabaye indahemuka, ari Umwana wayo ushinzwe gutegeka inzu yayo. Iyo nzu ni twe niba dukomeye ku byo twiringiye dushize amanga [kugeza ku iherezo].

Ikiruhuko cyagenewe abantu b’Imana

7 Ni cyo gituma mu Byanditswe Mwuka Muziranenge avuga ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

8 ntimunangire imitima nka cya gihe cy’imyivumbagatanyo,

wa munsi mwangeragezaga mu butayu,

9 ubwo ba sokuruza bangeragezaga bampinyuza,

nubwo bari biboneye ibyo nakoze.

10 Ni cyo cyatumye ndakarira ab’icyo gihe imyaka mirongo ine.

Ni ko kuvuga nti: ‘Bahora bateshuka,

ntibagenza uko nshaka.’

11 Nuko ndahirana uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

12 Bavandimwe, muramenye ntihakagire n’umwe muri mwe wagira umutima mubi utizera bigatuma yimūra Imana nzima.

13 Ahubwo mukomezanye buri munsi mu gihe cyose hacyitwa “uyu munsi”, kugira ngo hatagira uwo ibyaha bishuka akinangira.

14 Twahawe gukorana na Kristo, niba tukimufitiye icyizere twatangiranye kuzageza ku iherezo.

15 Dore uko Ibyanditswe bibivuga:

“Uyu munsi nimwumva icyo ibabwira,

ntimwinangire imitima nka cya gihe cy’imyivumbagatanyo.”

16 Ni ba nde bumvise ijwi ry’Imana nyamara bakivumbagatanya? Ni ba bandi bose bavuye mu Misiri bayobowe na Musa!

17 Ni ba nde se Imana yarakariye imyaka mirongo ine? Ni ba bandi bacumuye, imirambo yabo igakwira mu butayu!

18 Ni ba nde se kandi Imana yarahiye ko batazinjira ha hantu ho kuruhukira yagennye? Ni ba bandi banze kuyumvira!

19 Tubona kandi ko batabashije kuhinjira, bitewe n’uko batizera Imana.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/3-769caf851899d005b4e044d8d60dffe5.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 4

1 Haracyariho Isezerano ryo kwinjira aho kuruhukira Imana yagennye. Nuko rero twitonde, hato hatazaboneka n’umwe muri mwe waryivutsa.

2 Erega natwe twabwiwe Ubutumwa bwiza nk’uko ba bandi ba kera babubwiwe! Bo nta cyo bwabamariye, kuko igihe babwumvaga batabwemeye ngo bizere Imana.

3 Naho twebwe abayizeye, twinjira aho kuruhukira yagennye. Aho ni ha handi yavuze iti:

“Ndahiranye uburakari nti:

‘Ntibateze kwinjira aho kuruhukira nagennye.’ ”

Ni ko Imana yabivuze, nubwo kuva isi ikiremwa yari yararangije gukora umurimo wayo,

4 koko kandi, hari aho Ibyanditswe bivuga ibyerekeye umunsi wa karindwi biti: “Ku munsi wa karindwi, Imana iruhuka imirimo yose yari yakoze.”

5 Aho na none Ibyanditswe birongera biti: “Ntibazinjira aho kuruhukira nagennye.”

6 Aba mbere bagejejweho Ubutumwa bwiza ntibinjiye aho hantu kubera kutumvira Imana kwabo. Bityo haracyari umwanya w’abandi bashaka kuhinjira.

7 Ni cyo gituma Imana yongeye gushyiraho umunsi, ari wo “uyu munsi.” Bitinze cyane yongeye kubivuga nka mbere, ikoresheje Dawidi wavuze ati:

“Uyu munsi nimwumva icyo Imana ibabwira,

ntimwinangire imitima.”

8 Koko kandi iyo Yozuweaza kubageza aho baruhukira, Imana ntiyari kuzashyiraho undi munsi.

9 Nuko rero haracyariho isabato ari cyo kiruhuko kigenewe abantu b’Imana,

10 kuko uwinjiye aho kuruhukira Imana yagennye aba aruhutse imirimo ye, nk’uko Imana yaruhutse iyayo.

11 Nuko rero twihatire kwinjira aho hantu ho kuruhukira, kugira ngo hatagira n’umwe ukurikiza urugero rwa ba bandi batumviye Imana, maze akīvutsa icyo kiruhuko.

12 Ijambo ry’Imana ni rizima kandi rifite imbaraga, rirusha gutyara inkota zose zifite ubugi impande zombi. Ricengera mu muntu rikagera mu mahuriro y’ubuzima n’umwuka, no ku y’ingingo n’umusokoro, kandi rigatahura ibyo umutima utekereza n’ibyo ugamije.

13 Mu byaremwe byose nta cyo Imana ihishwa. Ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambitswe ubusa imbere yayo, yo tuzamurikira ibyo twakoze.

Yezu ni we Mutambyi mukuru

14 Nuko rero ubwo dufite Umutambyi mukuru ukomeye, wagiye mu ijuru akagera imbere y’Imana, ari we Yezu Umwana w’Imana, nimucyo dukomere ku byo twemera kandi twamamaza.

15 Umutambyi mukuru dufite ntananirwa kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ndetse yageragejwe ku buryo bwose nkatwe uretse ko nta cyaha yakoze.

16 Nuko rero nidushire umususu twegere intebe ya cyami y’Imana igira ubuntu, kugira ngo duhabwe imbabazi tugirirwe n’ubuntu, bitume dutabarwa mu gihe gikwiye.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/4-38321ba29cfa55d5f58d059fe89f6a01.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 5

1 Umutambyi mukuru wese atoranywa mu bantu kandi agahagararira abantu imbere y’Imana. Umurimo we ni ugusohoza amaturo n’ibitambo kubera ibyaha byabo.

2 Abasha korohera no gufata neza injiji n’abakunda kuyoba, kuko na we ubwe agira ibimutera intege nke.

3 Kubera iyo mpamvu ntagomba guhongerera ibyaha bya rubanda gusa, ahubwo agomba no guhongerera ibyaha bye bwite.

4 Nta muntu washobora kwiha icyubahiro cyo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo agihabwa n’Imana yabimutoranyirije nk’uko byagenze kuri Aroni.

5 Kristo na we ntiyihaye ikuzo ryo kuba Umutambyi mukuru, ahubwo yarihawe n’Imana yamubwiye iti:

“Ni wowe Mwana wanjye,

kuva uyu munsi ndi So.”

6 Na none hari ahandi Imana yavuze iti:

“Uri umutambyi iteka ryose,

mu buryo bwa Melikisedeki.”

7 Mu gihe Yezu yari akiri ku isi yasenze yinginga, aniha cyane, abogoza n’amarira, atakambira Imana ifite ububasha bwo kumukiza urupfu. Nuko iramwumva kubera ko yayiyeguriye.

8 Nubwo yari Umwana w’Imana, yigishijwe kuyumvira n’imibabaro yagize.

9 Nuko amaze kuba indakemwa, yabereye abamwumvira bose isōko y’agakiza gahoraho.

10 Imana ni ko kumugira Umutambyi mukuru mu buryo bwa Melikisedeki.

Kwirinda akaga ko guhakana Kristo twemera

11 Hari byinshi twavuga kuri ibyo nyamara birakomeye kubisobanura, kuko musigaye muri intumva.

12 Urebye igihe mumaze mwari mukwiye kuba abigisha b’abandi, ariko namwe muracyakeneye kwigishwa iby’ifatizo byerekeye inyigisho ziva ku Mana. Aho gutungwa n’ibiryo bikomeye, muracyakeneye amata.

13 Umuntu ugitungwa n’amata gusa aba akiri umwana, aba ataraca akenge ku byo gutunganira Imana.

14 Naho abantu bakuze bo batungwa n’ibiryo bikomeye, kuko baba baragize akamenyero ko gutandukanya ikibi n’icyiza.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/5-7867144c51819d5503213fd5cd8cc6a2.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 6

1 Nuko rero twe kugarukira gusa ku nyigisho z’ibanze zerekeye Kristo, ahubwo dutere imbere dusingire izikwiriye abakuze. Twe kwirirwa tugaruka ku mahame y’ishingiro ari yo aya: kwihana ibikorwa bitagira umumaro no kwizera Imana,

2 inyigisho zerekeye kubatiza kutari kumweno kurambikwaho ibiganza, kuzuka kw’abapfuye n’urubanza rw’iteka.

3 Tuzatera imbere dutyo Imana nibishaka.

4-6 Nimwibaze ku bantu Imana yigeze kumurikira bagasogongera ku mpano yayo iva mu ijuru, kandi bagahabwa kuri Mwuka Muziranenge bakanumva uburyohe bw’Ijambo ry’Imana, bakibonera ibikorwa by’ububasha bwayo biranga ibihe bishya bizaza, nyamara bakarenga bagahakana Kristo bari bemeye. Abameze batyo nta washobora kubagarura ngo bihane, kuko bo ubwabo baba barongeye kubamba Umwana w’Imana bakamukoza isoni ku mugaragaro.

7 Iyo imvura ihamije umurindi ubutaka bugasoma, bukera imyaka ifitiye ababuhinze akamaro, Imana iba ibuhaye umugisha.

8 Nyamara iyo bumeze amahwa n’ibitovu nta cyo buba bumaze, buba busigaje kuvumwa amaherezo bukazatwikwa.

9 Nyamara ncuti dukunda, nubwo tuvuga dutyo turahamya rwose ko mwebweho mukunda ibyiza by’ingenzi bihuje n’agakiza.

10 Imana ntirenganya, nta n’ubwo izibagirwa ibikorwa byanyu n’ukuntu mwagaragaje ko muyikunda, ubwo mwagobokaga intore zayo na n’ubu mukaba mukizigoboka.

11 Icyo twifuza ni uko buri wese akomeza uwo mwete kugeza ku iherezo, kugira ngo ibyo mwiringiye bibe binonosowe.

12 Mwe kuba abanebwe ahubwo mwigane abizera Imana bakihangana, bikabahesha umunani yabasezeranyije.

Isezerano ry’Imana ntirikuka

13 Ubwo Imana yahaga Aburahamu Isezerano yageretseho indahiro yo kurishyigikira, ndetse irahira izina ryayo ubwayo kuko nta wundi uyisumba yari kurahira.

14 Iravuga iti: “Nzaguha umugisha, kandi nzagwiza abazagukomokaho.”

15 Nuko rero Aburahamu amaze gutegereza yihanganye, ashyikira ibyo Imana yamusezeranyije.

16 Ubusanzwe abantu barahira izina ry’ubarusha gukomera, iyo ndahiro ikababera icyemezo cyo gukemura impaka hagati yabo.

17 Bityo Imana yashatse kwereka abafite uruhare ku byo yasezeranye, ko icyo yiyemeje kitazigera gihinduka. Ni cyo cyatumye igereka indahiro ku Isezerano.

18 Ibyo byombi ni ibintu bidahinduka kandi Imana yabivuze ntibasha kubeshya.Ni na byo bidukomeza cyane twebwe abamaze kuyīsunga, tugasingira ibyo twiringiye kuzahabwa.

19 Kwiringira ibyo ni ko gukomeza imitima yacu, nk’uko umugozi uzirika ubwato ukabukomeza ngo budatwarwa. Ni ikiziriko kidacika, kitarekura, gicengera hirya y’umwenda ukingirije cya Cyumba kizira inenge cyane.

20 Aho ni ho Yezu yatubanjirije kwinjira ngo tubone kumukurikira. Yabaye Umutambyi mukuru iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/6-4196197b239471f785dd2f8f2d064c48.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 7

Melikisedeki umwami n’umutambyi

1 Melikisedeki uwo yari umwami w’i Salemuakaba n’umutambyi w’Imana Isumbabyose. Ubwo Aburahamu yatabarukaga atsinze ba bami, Melikisedeki ni we wamusanganiye amusabira umugisha.

2 Nuko Aburahamu amutura kimwe cya cumi cy’ibyo yari yagaruje byose. Iryo zina Melikisedeki risobanura ngo: “Umwami nyir’ubutungane.” Byongeye kandi akaba n’umwami w’i Salemu, ari byo bivuga: “Umwami w’amahoro.”

3 Melikisedeki uwo nta kizwi ku byerekeye se na nyina habe n’igisekuru, nta kizwi no ku byerekeye ivuka rye cyangwa urupfu rwe. Agereranywa n’Umwana w’Imana, ahora ari umutambyi iteka ryose.

4 Nimwirebere namwe ukuntu uwo muntu akomeye! Dore nawe Sogokuruza Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy’ibyo yari yanyaze ku rugamba!

5 Abo mu rubyaro rwa Levi ni bo beguriwe umurimo wo gusohoza ibitambo, ni na bo bonyine Amategeko yashinze kwaka rubanda kimwe cya cumi, ni ukuvuga bene wabo nubwo abo bose na bo bari bakomotse kuri Aburahamu.

6 Naho Melikisedeki we ntabwo ari uwo mu rubyaro rwa Levi, nyamara kandi Aburahamu yamutuye kimwe cya cumi cy’ibyo yari afite. Yahesheje Aburahamu umugisha ari we wari warahawe amasezerano n’Imana.

7 Nta wahakana ko uhesha abandi umugisha aruta uwuhabwa.

8 Bityo urubyaro rwa Levi ruhabwa kimwe cya cumi kandi ari abantu bapfa, nyamara Melikisedeki wagihawe Ibyanditswe bivuga ko ahoraho.

9-10 Ubirebye, Levi – ukomokwaho n’urubyaro ruhabwa kimwe cya cumi – na we ubwe yaragitanze. Dore impamvu: nubwo yari ataravuka hari ukuntu yari mu mubiri wa sekuruza Aburahamu, igihe Melikisedeki yazaga kumusanganira akakira ituro rye.

Undi mutambyi nka Melikisedeki

11 Umurimo w’abatambyi bakomokaga kuri Levi ni wo wari ishingiro ry’Amategeko yahawe Abisiraheli. Nuko rero iyo abo batambyi bajya kunonosora umurimo wabo, ntibiba byarabaye ngombwa ko habaho umutambyi wundi ukurikije umurongo wa Melikisedeki, aho gukurikiza uwa Aroni.

12 Koko kandi iyo umurongo w’abatambyi uhindutse, ni ngombwa ko Amategeko ubwayo ahinduka.

13-14 Uvugwaho ibyo byose ni Umwami wacu Yezu kandi rero ni uwo mu wundi muryango, nta wo muri uwo muryango wigeze guhabwa umurimo w’ubutambyi. Birazwi ko Umwami wacu akomoka mu muryango wa Yuda, kandi Musa nta cyo yigeze awuvugaho ku byerekeye ubutambyi.

15 Ngiyi impamvu irushaho kubigaragaza neza: ni uko habonetse undi mutambyi umeze nka Melikisedeki.

16 Ntiyagizwe umutambyi bikurikiza amabwiriza agenga igisekuru cy’abantu, ahubwo bikurikiza ububasha afite bwo kubaho ubuziraherezo.

17 Ibyanditswe bivuga ibye biti: “Uri umutambyi iteka ryose mu buryo bwa Melikisedeki.”

18 Nuko imitegekere ya kera iba ivuyeho, kuko nta bushobozi nta n’umumaro yari ifite.

19 Erega Amategeko nta cyo yanonosoraga! Ahubwo haje ibindi turushaho kwiringira byo kutwegereza Imana.

20 Ikindi kandi byaje bigeretsweho n’indahiro y’Imana, naho abandi batambyi bashyirwagaho nta ndahiro nk’iyo.

21 Nyamara Yezu yagizwe Umutambyi hageretsweho indahiro, igihe Imana yagiraga iti:

“Nyagasani yararahiye kandi ntazivuguruza,

yaravuze ati: ‘Uri umutambyi iteka ryose.’ ”

22 Ni yo mpamvu Yezu yatubereye umwishingizi w’Isezerano ry’Imana riruta iryo yagiranye n’abayo kera.

23 Si byo byonyine, abatambyi basanzwe babaye benshi cyane bitewe n’uko babuzwaga n’urupfu guhora ku murimo.

24 Naho Yezu we ni Umutambyi uhoraho iteka, ntawe uzigera amuzungura kuri uwo murimo.

25 Ni cyo gituma abasha gukiza byimazeyo abegera Imana banyuze kuri we, kuko abereyeho iteka kubavugira kuri yo.

26 Nuko rero Yezu ni we Mutambyi mukuru twari dukeneye, ntagira inenge cyangwa amakemwa cyangwa umugayo. Yatandukanyijwe n’abanyabyaha ashyirwa mu ijuru ahasumba byose.

27 We rero si kimwe n’abandi batambyi bakuru, kuko atari ngombwa buri munsi ko abanza gutura igitambo cyo guhongerera ibyaha bye, ngo abone guhongerera ibyaha bya rubanda. Igitambo yagisohoje rimwe rizima, ubwo yitangagaho igitambo.

28 Abatambyi bakuru Amategeko ashyiraho na bo ni abanyantegenke. Nyamara nyuma y’ayo Mategeko, Imana yashyizeho undi mutambyi igerekaho n’indahiro. Uwo ni Umwana wayo yagize Umutambyi mukuru w’indakemwa iteka ryose.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/7-d395a8303d0d6092a0a39851304949f1.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 8

Yezu Umutambyi wacu mukuru

1 Mu byo tuvuga ijambo ry’ingenzi ni iri: dufite Umutambyi mukuru umeze utyo, wicaye mu ijuru iburyo bw’intebe ya cyami y’Imananyir’ubuhangange.

2 Ashinzwe umurimo w’ubutambyi aheguriwe Imana, ni ukuvuga mu Ihema nyakuri ritashyizweho n’umuntu, ahubwo ryashyizweho na Nyagasani.

3 Umutambyi mukuru wese ashyirirwaho gusohoza amaturo n’ibitambo. Ni ngombwa rero ko n’uyu wacu agira icyo atura.

4 Iyo aza kuba ku isi ntabwo yari kuba umutambyi, kuko hasanzwe hari abandi bagenewe gusohoza amaturo bakurikije Amategeko.

5 Umurimo ukorwa n’abo batambyi ni ikigereranyo kiranga ibikorerwa mu ijuru. Ni cyo cyatumye Imana yihanangiriza Musa, igihe yari agiye gushinga rya Hemary’ibonaniro, iramubwira iti: “Itegereze neza igishushanyombonera werekewe kuri uyu musozi, muzakore ibintu byose migikurikije.”

Isezerano rya kera n’irishya

6 Naho ubu umurimo Yezu ashinzwe usumbye kure uw’abo bandi, kuko ari umuhuza w’Isezerano rishya. Ni Isezerano rihebuje irya kera kuba ryiza kandi rishingiye ku byasezeranyijwe bihebuje.

7 Iyo Isezerano rya mbere ritaza kugira inenge, ntibyari kuba ngombwa kurisimbuza irindi rya kabiri.

8 Ni yo mpamvu Imana igaya abantu bayo ibabwira iti:

“Dore igihe kigiye kugera,

ngirane Isezerano rishya n’Abisiraheli n’Abayuda.

Ni jye Nyagasani ubivuze.

9 Ntabwo rizaba rimeze nk’irya kera nagiranye na ba sekuruza,

igihe nabafataga akaboko nkabavana mu Misiri.

Nyamara ntibitaye kuri iryo Sezerano,

ni na cyo gituma nanjye ntabitayeho.

Ni jye Nyagasani ubivuze.

10 Noneho ngiri Isezerano nzagirana n’Abisiraheli nyuma y’icyo gihe:

nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,

nzayandika mu mitima yabo.

Nzaba Imana yabo, na bo bazaba abantu banjye.

Ni jye Nyagasani ubivuze.

11 Nta n’umwe muri bo uzagomba kwigisha mugenzi we

cyangwa umuvandimwe we ati:

‘Menya Nyagasani’,

kuko bose bazamenya uhereye ku muto ukageza ku mukuru.

12 Nzabababarira ibicumuro byabo,

ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

13 Ubwo Imana yavugaga ko iryo Sezerano ari rishya, kwari ukuvuga ko irya mbere rigizwe irya kera, kandi rero ikintu cyiswe icya kera kiba gishaje, kikaba cyenda kuvaho burundu.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/8-84528ab28904a4d23941576bc76eff09.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 9

Kuramya Imana ku isi no mu ijuru

1 Mu Isezerano rya mbere harimo amabwiriza agenga kuramya Imana kw’abayo, n’Ingoro bayisengeramo ku isi.

2 Ihema ryarashinzwe, icyumba cya mbere cyaryo cyitwa “Icyumba kizira inenge”. Aho habaga igitereko cy’amataran’ameza yashyirwagaho imigati yatuwe Imana.

3 Hagakurikiraho umwenda ukingiriza icyumba cya kabiri cyitwa “Icyumba kizira inenge cyane”.

4 Ni ho habaga igicaniro cy’izahabu batwikiragaho imibavu, kandi hakaba n’Isanduku y’Isezeranoyometsweho izahabu impande zose. Muri iyo Sanduku habagamo urwabya rukozwe mu izahabu rurimo manu, hakabamo na ya nkoniya Aroni yamezeho udushibu, hakabamo na bya bisate by’amabuye byanditsweho Amategeko ashingiyeho rya Sezerano.

5 Hejuru y’iyo Sanduku hari amashusho y’abakerubi. Amababa yabo yatwikiraga aho bahongereraga ibyaha.Icyakora iki si cyo gihe cyo kurondora ibyo byose mu magambo arambuye.

6 Byose bimaze gutegurwa bityo, buri gihe abatambyi binjiraga mu cyumba cya mbere cy’Ihema, kugira ngo bakore imirimo ibagenewe.

7 Naho mu cyumba cya kabiri, Umutambyi mukuru wenyine ni we wahinjiraga rimwe mu mwaka gusa. Nabwo ntiyahinjiraga atajyanye amaraso y’ibitambo, ngo ayature Imana ho icyiru cy’ibyaha bye n’ibya rubanda byakozwe kubera ubujiji.

8 Bityo rero Mwuka Muziranenge yerekanaga ko hataraboneka inzira igeza mu Cyumba kizira inenge cyane, mu gihe hakiriho rya Hema rya mbere.

9 Ibyo bishushanya iby’iki gihe turimo. Byerekana ko amaturo n’ibitambo bihora biturwa Imana bitabasha guhindura ababitura indakemwa, ku buryo bagira imitima itabarega ikibi.

10 Bishingiye ku byokurya n’ibyokunywa, no ku mihango itari imwe yo guhumanura. Ni imihango igaragara gusa, yashyizweho kugeza igihe Imana yategekeye ko byose bivugururwa.

11 Ariko Kristo ahingutse, yaje ari Umutambyi mukuru uzaduhesha ibyiza mu bihe bizaza. Ihema akoreramo ni indashyikirwa kandi ni ingirakamaro kurusha irisanzwe. Ntiryakozwe n’abantu, si n’iryo mu byaremwe tubona.

12 Ubwo Kristo yinjiraga rimwe na rizima mu Cyumba kizira inenge cyane, ntiyabiheshejwe n’amaraso y’ibitambo by’amasekurume y’ihene cyangwa ibimasa, ahubwo yabiheshejwe n’amaraso ye bwite ngo abone kuducungura iteka ryose.

13 Ubusanzwe amaraso y’amasekurume y’ihene n’ay’impfizi, kimwe n’ivu ry’ishashi iyo biminjagiwe ku muntu wahumanye, bituma umubiri we uhumanuka.

14 Ubwo bimeze bityo, mbega ukuntu amaraso ya Kristo azarushaho kuduhumanura! Kubera Mwuka uhoraho yihaye Imana ho igitambo kidafite inenge. Amaraso ye ni yo azaduhumanura, adukize ibikorwa bituzanira urupfu turegwa n’imitima yacu, kugira ngo dukorere Imana nzima.

15 Ni cyo gituma Kristo aba umuhūza ku byerekeye Isezerano rishya Imana yagiranye n’abayo, ari ryo muragemushya. Bityo abo Imana yahamagaye bashobora kuragwa umunani uhoraho yasezeranyije abantu bayo. Ibyo babikesha urupfu rwa Kristo rwababereye incungu, ngo bave mu byaha bakoze mu gihe bagengwaga na rya Sezerano rya mbere.

16 Iyo habaye icyemeza uko umurage wateganyijwe, ni ngombwa guhinyuza ko nyir’ukuraga yapfuye.

17 Erega umurage ugira agaciro igihe nyir’ukuraga amaze gupfa, nta cyo uba uvuze igihe akiriho!

18 Ni cyo gituma Isezerano rya mbere ry’Imana na ryo ritari kugerwaho hatabanje kumenwa amaraso.

19 Musa yabanje guha rubanda rwose amabwiriza yose, akurikije Amategeko yari yarahawe. Ni ko gufata amaraso y’ibimasa n’ay’amasekurume y’ihene hamwe n’amazi, ayamisha ku gitabo cy’Amategeko no kuri rubanda rwose, akoresheje umushandiko w’uduti tubigenewen’ubwoya bw’intama butukura.

20 Ni ko kuvuga ati: “Aya ni amaraso ahamya Isezerano Imana yagiranye namwe ngo muryubahirize.”

21 Kandi na rya Hema n’ibikoresho byose by’imihango yo kuramya Imana, na byo Musa abimishaho amaraso.

22 Ndetse ukurikije Amategeko, hafi ibintu byose bigomba guhumanurwa hakoreshejwe amaraso, kandi hatamenwe amaraso ntihabaho kubabarirwa ibyaha.

Igitambo cya Kristo ni cyo gikuraho ibyaha

23 Nuko ubwo bya bindi bishushanya ibyo mu ijuru byagombaga guhumanurwa na bene ibyo bitambo, ibyo mu ijuru nyir’izina biba bikeneye guhumanurwa n’ibitambo birushaho kubonera.

24 Erega Kristo ntiyinjiye mu Cyumba kizira inenge cyubatswe n’abantu, gishushanya gusa icyo mu ijuru! Ahubwo yagiye mu ijuru nyir’izina, ubu ni ho ari aduhagarariye imbere y’Imana.

25 Ubusanzwe Umutambyi mukuru yinjira mu Cyumba kizira inenge cyane uko umwaka utashye, atuye amaraso atari aye. Naho Kristo we ntiyahinjijwe hato na hato no kwitanga ho igitambo.

26 Iyo biba bityo yari kubabazwa akicwa incuro nyinshi kuva isi yaremwa. Ariko muri iki gihe giheruka ibindi yabonetse rimwe rizima, yitanga ho igitambo cyo kumaraho ibyaha.

27 Umuntu wese agenewe gupfa rimwe gusa, nyuma yabyo agacirwa urubanza.

28 Ni na ko Kristo yatambwe rimwe rizima, yigeretseho ibyaha by’abantu benshi. Ahasigaye azagaruka ubwa kabiri atazanywe no gukuraho ibyaha, ahubwo azaniye abamutegereje agakiza.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/9-765461187c1caa41524bd732ed749bbc.mp3?version_id=387—

Categories
Abeheburayi

Abeheburayi 10

1 Amategeko ni nk’igishushanyo gusa cy’imigisha tuzahabwa, ntabwo ari iyo migisha nyir’izina. Nta na rimwe rero yabasha guhindura indakemwa abaza kuramya Imana. Nta n’ubwo bya bitambo bihora ari bimwe byabikora, nubwo babitamba hato na hato buri mwaka.

2 Iyo biza kugenda bityo, mbese ntibaba bararekeye aho kubitamba? Baba barejejwe rimwe rizima, bakaba batagifite imitima ibashinja ibyaha.

3 Ibiri amambu, umumaro w’ibyo bitambo ni ukwibutsa abantu ibyaha byabo buri mwaka.

4 Erega amaraso y’ibimasa n’ay’amasekurume y’ihene ntabwo abasha kuvanaho ibyaha!

5 Ni cyo gituma Kristo aje ku isi yabwiye Imana ati:

“Ibitambo n’amaturo si byo washatse,

ahubwo wanteganyirije umubiri.

6 Ibitambo bikongorwa n’ibyo guhongerera ibyaha si byo bigushimisha.

7 Nuko ndavuga nti: ‘Dore ndaje,

Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka,

nk’uko byanditswe kuri jye mu muzingo w’igitabo cy’Amategeko.’”

8 Yabanje kuvuga ati: “Ibitambo n’amaturo, ari ibitambo bikongorwa n’umuriro cyangwa ibyo guhongerera ibyaha, si byo washatse kandi si byo bigushimisha”, kandi ibyo bitambo yavuze ari byo biturwa nk’uko Amategeko abiteganya.

9 Ahita yungamo ati: “Dore ndaje. Mana, nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Ni ko gukuraho bya bitambo bya mbere abisimbuza igitambo kindi gishya.

10 Kubera ubwo bushake bwayo, tweguriwe Imana tuba intore zayo, tubikesha igitambo Yezu Kristo yatuye rimwe rizima ari cyo mubiri we.

11 Umutambyi wese ahora ahagurutswa no gukora umurimo we, agatamba ibitambo bya buri munsi bitabasha na gato kuvanaho ibyaha.

12 Naho Kristo we amaze gusohoza igitambo kimwe gikuraho ibyaha ku buryo budasubirwaho, yicaye ku ntebe ya cyami iburyo bw’Imana.

13 Kuva ubwo ategereje ko Imana igira abanzi be nk’akabaho akandagizaho ibirenge.

14 Bityo bitewe n’igitambo cye kimwe, Kristo yamaze kugira indakemwa abo ahindura intore z’Imana.

15 Mwuka Muziranenge na we ni ko abitwemeza. Abanza kugira ati:

16 “Ngiri Isezerano nzagirana na bo nyuma y’icyo gihe,

nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,

nzayandika mu bwenge bwabo.

Ni jye Nyagasani ubivuze.”

17 Arongera ati:

“Ibyaha byabo n’ibicumuro byabo sinzabyibuka ukundi.”

18 Koko kandi iyo habayeho kubabarirwa ibyaha, ntibiba bikiri ngombwa kubitambira ibitambo.

Kwegera Imana

19 Noneho bavandimwe, dufite uburenganzira bwo kwinjira muri cya Cyumba kizira inenge cyane nta cyo twishisha, tubikesha amaraso Yezu yatumeneye.

20 Yaduciriye inzira nshya igeza mu bugingo. Iyo nzira inyura mu mwenda ukingirije cya Cyumba, ni ukuvuga ko inyura mu mubiri we.

21 Ikindi kandi dufite Umutambyi mukuru ukomeye, ushinzwe inzu y’Imana.

22 Nuko rero nimucyo twegere Imana tutaryarya kandi tuyizeye tudashidikanya, imitima yacu yejejwe ngo ibe itakiturega ikibi, n’imibiri na yo yuhagiwe n’amazi asukuye.

23 Dukomeze kuvuga ku mugaragaro ibyo twiringiye tudahungabana, kuko Imana yaduhaye amasezerano ari indahemuka.

24 Twite kandi kuri bagenzi bacu, duterane umwete wo gukundana no kugira neza.

25 Twirinde kubura mu materaniro, nk’uko bamwe babigize akamenyero. Ahubwo turusheho gukomezanya, kubera ko umunsi wa Nyagasani wegereje nk’uko mubireba.

26 Nidukomeza gukora ibyaha nkana kandi twaramaze kumenya ukuri, nta gitambo kiba kikiriho cyo guhongerera ibyaha.

27 Ahubwo ikiba gisigaye ni ugutegerezanya ubwoba urubanza rw’Imana, n’umuriro ukaze uzatsemba abayirwanya.

28 Umuntu wese wishe Amategeko ya Musa agashinjwa n’abagabo babiri cyangwa barenzeho, agomba kwicwa nta mbabazi.

29 Mwibaze namwe rero uko bizamera ku muntu uzaba yaratesheje agaciro Umwana w’Imana, akandavuza amaraso ahamya Isezerano ryayo ari na yo yamugize intore yayo, agatuka na Mwuka ugira ubuntu! Mbega igihano gikomeye umuntu wagize atyo azaba akwiye!

30 Koko kandi tuzi neza uwavuze ati: “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītura.” Kandi akongera ati: “Nyagasani azacira abantu be urubanza.”

31 Biteye ubwoba gutabwa muri yombi n’Imana nzima!

32 Mwibuke ibyababayeho mu bihe bya mbere. Muri iyo minsi mukimara kumurikirwa n’Imana, mwaratewe mubona ibibababaza byinshi maze iyo ntambara muyīfatamo kigabo.

33 Rimwe kwari ugutukwa no kugirirwa nabi ku mugaragaro. Ubundi kandi kwari ukwifatanya n’abagirirwa bene ibyo.

34 Koko kandi mwababaranye n’abari mu minyururu, kandi mwemera ko ibyanyu bisahurwa ndetse murabyishimira. Mwitwaje ko mufite ubukungu buhebuje kandi buhoraho.

35 Nuko rero kuvuga mushize amanga ntimukabitezukeho, kuko ari byo bizabahesha ingororano ikomeye.

36 Icyo mukeneye ni ukwihangana kugira ngo mukore ibyo Imana ibashakaho, mubone kwegukana ibyo yasezeranye.

37 Ni na ko Ibyanditswe bivuga biti:

“Hasigaye akanya gato ndetse ni gato cyane,

maze Ugomba kuza azaza ntazatinda.

38 Umuntu untunganiye azabeshwaho no kunyizera,

ariko nasubira inyuma sinzamwishimira.”

39 Twe rero ntituri mu basubira inyuma bakajya kurimbuka, ahubwo turi mu bizeye Imana bakazegukana ubugingo.

—https://api-cdn.youversionapi.com/audio-bible-youversionapi/126/32k/HEB/10-4efac8bbaadbee7d4db9945f5b95644f.mp3?version_id=387—